Blog

  • Abanyamakuru b’imikino mu Rwanda batsinze Diaspora y’Abanyarwanda iba Australia #rwanda #RwOT

    Ibitego 4-2 byari bihagije kugira ngo ikipe y’Abanyamukuru b’Imikino mu Rwanda (AJSPOR FC) itsinde iya Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Queensland muri Australia mu mukino wa gicuti.

    Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama, kuri Kigali Pelé Stadium.

    Abanyarwanda baba muri Leta ya Queensland ni bo batangiye umukino bari hejuru ndetse bawuyobora guhera ku munota wa 16 ku gitego cyinjijwe na Nkurunziza Steven kuri kufura yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

    AJSPOR FC yagerageje kwishyura iki gitego ariko bagorwa no kureba aho bahushije uburyo nk’ishoti ryatewe na Mugaragu David rigafata umutambiko w’izamu.

    Diaspora yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 29, cyinjijwe na Murangira Sudi.

    Aha abasore ba AJSPOR FC bari bayobowe n’umutoza Desire Hatungimana bahise babona ko amazi atakiri ya yandi, botsa igitutu Diaspora byaje kubaha igitego ku munota 35 gitsinzwe na Bigirimana Christian.

    AJSPOR FC yari yagarutse mu mukino, yaje kubona igitego cya kabiri ku manota wa 41 gitsinzwe na Rusine Didier ku mupira yari ahawe na Mugaragu David.

    Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Queensland yongeye gutangirana imbaraga zo gushaka igitego cya gatatu, ariko ntibyayihira.

    AJSPOR FC yahise iyikosora ku munota wa 52, Rusine Didier atsinda igitego cya gatatu cy’abanyamakuru ku mupira yakaragiye mu rubuga rw’amahina.

    Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Nshimiyimana Richard “Machad ” yatsindiye AJSPOR igitego cya kane ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita umutambiko umanuka ujya mu izamu, ashimangira intsinzi y’ibitego 4-2 ari nako umukino warangiye.

    Ubuyobozi bw’Abanyarwanda baba muri Queensland n’ubwa AJSPOR bwiyemeje gukomeza ubufatanye, hemezwa ko umukino nk’uyu uzajya uba buri mwaka.

    11 AJSPOR FC yabanje mu kibuga

    11 Diaspora yabanje mu kibuga

    Murindangabo Moise usanzwe usifura icyiciro cya mbere mu Rwanda ni we wasifuye uyu mukino

    Umuyobozi ushinzwe imiryango y’Abanyarwanda baba hanze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Uwimbabazi Maziyateke Sandrine asuhuza abakinnyi

    Umuyobozi wa AJSPOR, Butoyi Jean na we asuhuza abakinnyi

    Bishimira igitego cya Machad cyashimangiye intsinzi ya AJSPOR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamakuru-b-imikino-mu-rwanda-batsinze-diaspora-y-abanyarwanda-iba-australia

  • ”Sinakorera Ubwami butagira amafaranga-Apo… – #rwanda #RwOT

    Apotre Yongwe umenyerewe mu ivugabutumwa akorera ku mbuga nkoranyambaga aganira na InyaRwanda yatangiye yihanangiriza umusobanuzi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Rocky ku ngingo y'amaturo aherutse kuvugaho, amubwira kwita ku kazi ke ibyo mu rusengero akabireka kuko ntabyo azi.

    Aho yagize ati ”Uwo Rocky uvuga ibyo iby'Imana ntabwo abizi azi ibyo mu muhanda n'ibya filime. Ubusanzwe ni umuhanga rwose ariko ibyo mu rusengero ntabyo azi asengera he se? Aravuga iby'amaturo uriya aratura? Rocky, ubwami wakorera ugakena ugasa nabi sinkabukorere. Njye ubwami nkorera bukwambika neza bukakugaburira neza bugahindura ubuzima bwawe.''

    Yongwe yanaboneyeho avuga ko abapasiteri bigisha ko iby'Isi ntacyo bimaze abantu bakwiye gushaka ijuru gusa bayobye kuko Roho nzima itura mu mubiri muzima anitangaho urugero avuga ko yigisha abakristo gusa neza, bakarya neza kandi bakabaho neza.

    Yifashishije ijambo James Kabarebe yavuze mu minsi ishize ati ” ''Igihugu cyacu nta Peterori nta Diyama, umutungo w'igihugu ni abanyarwanda bazi gukora.''

    Yongwe kandi yagiriye inama urubyiruko rushaka kwivana mu bukene ababwira gukura amaboko mu mufuka bagakora bagahera ku kazi gaciriritse nyuma kakazabahesha akeza kandi ntibacike intege  ngo baryamye batabonye  intsinzi.


    Apotre Yongwe yabwiye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda inyigisho z’ubuyobe zibabwira gushaka ijuru gusa

    Apotre Yongwe yahakanye ko nta mushumba afatiraho icyitegererezo kuko ntawe ukora nk'ibyo akora ahubwo abahamagarira kuza kumwigiraho, anashimangira ko yemera abapasiteri bafite ibikorwa bifatika bagezeho barimo Apotre Masasu, Bishop Rugagi, Apotre Dr Gitwaza, Bishop Dr Masengo

    Ati ''Nemera abashumba biyemera, nkemera abashumba bakoze ibintu binini bafite ibifatika nka bimwe Apotre Mignone yakoze ejobundi. Njye sinemera abapasiteri bashonje birirwa bancecekesha''.

    Yavuze ko ashyira imbere ituro kugira ngo yubake insengero abone uko abwiriza ubutumwa, avuga ko yasonzeye mu murimo w'Imana bihagije adakeneye gupfa nka Razaro (wo muri Bibiliya) imbwa zimurigata mu birenge. Aho yavuze ko we azasohoza ubutumwa nka Salomo akabaga intama n'inkoko ndetse akubakira imfubyi n'abapfakazi.

    Apotre Yongwe unafite Televiziyo ye yitwa Yongwe TV yatangaje ko ari hafi kubaka inzu ndende aho yise muri 'Kigali y'Abarokore' yemeza ko mbere yo kubaka ihema ry'Imana agomba kubanza akubaka irye nk'uko Imana yabwiye abisiraheli ngo 'nimubanze mwubake amahema yanyu, numurangiza mwubake ihema ryanjye hagati muri mwe.'


    Yongwe yavuze ko Bibiliya itagomba kubura ahubwo abanyarwanda bakwiye gukora batikoresheje bakishakamo  igisubizo kirambye

    Ati ''Bibiliya igiye kuva ku 15,000 Frw ikagera ku 75,000 Frw murumva tudakwiye gukura amaboko mu mifuka? Ubu rero biradusaba gushyira amafaranga mu muryango wa Bibiliya. Dufite abakristu b'abaherwe twakwishingira inganda muri Afurika zicapa Bibiliya tukihesha agaciro nk'uko Perezida ahora abidushishikariza.''

    Apotre Yongwe yabwiye abamucecekesha ubu aje aje ndetse agiye kuvuga kurushaho, avuga ko Imana imusubije ubuto yaba umusirikare ariko yatinda kubona inyenyeri agahita avamo.

     Yongwe yavuze ko ubuzima bwamwigishije kutirara.

    “>Reba ikiganiro kirambuye Inyarwanda yagiranye na Apotre Yongwe

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133815/sinakorera-ubwami-butagira-amafaranga-apotre-yongwe-yihanangirije-abarimo-rocky-ku-ituro-v-133815.html

  • Amaze imyaka 3 namezi 7 muri Guverinoma ! By… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura igihe gito umwaka w'amashuri 2023-2024 ugatangira, Nyakubahwa Perezida Kagame aherutse kugira Twagirayezu Gaspard Minisitiri mushya w'uburezi, wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, umwanya yari amazeho imyaka itatu n'amezi arindwi.


    Twagirayezu Gaspard abaye Minisitiri mushya wa Minisiteri y’Uburezi asimbuye Dr Uwamaliya Valentine wahawe izindi nshingano

    Minisitiri mushya yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ubumenyamuntu n'Ubutabire.

    Kuva 2008 kugeza 2012, yigaga Kaminuza muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi mu bya siyanse, amashanyarazi/ibikoresho by'ikoranabuhanga, yakomerejeho ahakura indi mpamyabumenyi ya Masters mu bijyanye na Siyanse, Amashanyarazi, Mudasobwa no gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye by'abaturage.

    Agisoza Masters, yahise aba umushakashatsi muri gahunda igihugu cyari gifite ya NASA DEVELOP aho yakoze amezi arindwi, nyuma atorerwa kuba umuhuzabikorwa w'ikigo cy'ubumenyi 'Agahozo Shalom Youth Village' kugeza mu Ukwakira 2014 agizwe umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga (NCST) kugeza muri Nzeri 2019.

    Kuva icyo gihe kugera muri Gashyantare 2020, yagizwe Umusesenguzi mukuru w'ingamba na Politiki Njyanama. Uwo mwanya waje kumufungurira amarembo yinjira muri Guverinoma y'u Rwanda kuko yahise agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, umwanya amazemo imyaka itatu n'amezi arindwi kugeza agizwe   Minisitiri w'uburezi muri uku kwezi.


    Minisitiri Twagirayezu Gaspard mu 2020 arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

    Hon Twagirayezu acyiga mu mashuri yisumbuye yakundaga umuziki cyane ko yanabaga mu itsinda ry'ikigo muri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo. Avuga ko kuba yarabaye muri iri tsinda acuranga ibyuma by'umuziki imyaka igera kuri itanu byamwigishije gusubiramo ikintu cyane ashyizeho umwete kugeza akimenye.

    Avuga ko impamvu yabaga mu matsinda atandukanye adafite aho ahuriye n'amasomo, ari uko yari umunyeshuri udakunda  kwicara hamwe ngo ahugire ku masomo gusa. Yiga muri kaminuza, yagiye afatanya na bagenzi be mu mishinga itandukanye irimo kuzanira amazi abaturage, ishoramari n'iyindi mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe byugarije u Rwanda.


    Minisitiri avuga ko yanabaye umukorerabushake muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga

    Minisitiri Twagirayezu abaye uwa 16 mu bagiye bahabwa inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri yakunze gufatwa nk'igoranye bitewe nuko hari abayigeragamo bagahita bavamo rugikubita.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133797/amaze-imyaka-3-namezi-7-muri-guverinoma-byinshi-kuri-minisitiri-wa-16-wuburezi-133797.html

  • Bimwe mu bintu abahanzi nyarwanda batitaho by… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru turibanda ku bahanzi nyarwanda batita ku bintu bimwe na bimwe nyamara baramutse bakomeje kubiha agaciro byabafasha mu buzima busanzwe, bagatera imbere, imiryango yabo ikabaho neza ndetse n’igihugu kikarushaho gutera imbere mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    Bimwe mu byo aba bahanzi nyarwanda birengagiza harimo akazi bakoraga mbere yo kuba abahanzi bakomeye cyangwa gukoresha nabi amafaranga make bakura mu muziki nyamara baramutse babyitayeho bakabiha umwanya ayo mafaranga make babona hari uburyo yabungukira batavunitse.

    Dore bimwe mu byo abahanzi nyarwanda birengagiza byakababyariye inyungu :

    1.Guhagarika akazi wakoraga utaraba umuhanzi uzwi

    Abahanzi nyarwanda hafi ya bose, batangiye umuziki hari akandi kazi bafite kabatunze mu buzima bwa buri munsi. Bamwe bari abashoferi, abamotari, abatekinisiye, abarimu, abaganga, abanyeshuri muri za kaminuza, abakanishi, aborozi n’ibindi.

    Ikosa ribaho kuri bamwe, ni uko iyo hagize ukora indirimbo imwe igacurangwa ku maradiyo akumva abantu bose birirwa bamuhamagara bamwita umuhanzi ,umusitari ahita ava mu kazi yakoraga kanamwinjiriza amafaranga ahubwo ugasanga yirirwa ku mastudios, azenguruka mu mujyi, ajya kwishimisha mu bintu bitandukanye bitanamwungukira nyamara yakagombye kwicara hamwe agakora ako kazi anakora umuziki akabaho neza.

    2. Gucunga nabi amafaranga make bakura mu muziki

    Hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bakorera amafaranga batazi icyo kwizigamira bivuze yewe bumvako kujya kuri banki ari ukubikuza gusa. Niba yakoreye ibihumbi 100 uyu munsi, ibihumbi 60 akabisiga mu kabari, 20 akishyura umumotari umutwara cyangwa imodoka ,20 asigaye akishyura imyenda mike aba afite.

    Nyamara buri muhanzi agize konti, akagira imibare mu byo akora ntacyamubuza gutera imbere. Niba ukoreye ibihumbi 500 mu gitaramo kimwe ukamenya ngo urizigamira ibihumbi 400 andi asigaye uyinezezemo cyangwa uyakoreshe ibindi bintu byangombwa ukeneye.

    3. Kubona amafaranga menshi ku nshuro ya mbere ugahita ugura imodoka

    Mu by’ukuri,imodoka ni nziza pe ariko se niba uri umuhanzi ukizamuka wenda ukabona ikiraka kikwinjiriza miliyoni enye cyangwa eshatu kashi, icyo uba ukeneye bwa mbere ni ukugura imodoka?

    Izo miliyoni baguhaye uramutse uzifashe ukazikoramo umushinga wizeho neza nyuma y’amezi 5 waba ubarirwa mu bahanzi ba mbere bafite amafaranga menshi mu Rwanda. Wabaho neza, umuryango wawe ukabaho neza, ndetse n’iyo business yawe yaba ihoraho ufite abakozi bayikoramo uhemba n’igihugu kikunguka.

    4. Kubaho mu buzima buhenze kandi nta mafaranga ahagije ufite

    Benshi uzasanga bifuza kwambara urukweto nk’urwo babonye mu ndirimbo ya Jay-Z, Shakira, Lady Gaga, Lil Wayne nyamara ukirengagiza ko aba ari abanyamafaranga ba mbere mu bihugu byabo. Niba yambara urukweto rugura ibihumbi 200 by’amanyarwanda na we ugashaka kurwambara uba mu nzu ukodasha y’ibuhumbi 100 kuzamura ku kwezi ntabwo byahura.

    Hari n’abahanzi rwose babona amafaranga anagaragara agashaka kubaho nk’abo bahanzi bo muri Amerika, agahita apanga gusohokera ahantu heza hanahenze ndetse ari kumwe n’abakobwa beza aha amafaranga atabarika nyamara nta n’ibihumbi 100 afite kuri konti cyangwa ataranishyura iyo nzu abamo ariho usanga umuhanzi runaka yajyanwe mu itangazamakuru ngo yambuye nyirinzu cyangwa yabuze uko yishyura studio.

    5. Kutagira intego mu buzima bwabo

    Nta muntu ku isi wateye imbere ataragize icyerekezo aha ubuzima bwe. Niba uri umuhanzi ukorera amafaranga, panga gahunda yawe uvuge uti nyuma y’imyaka itanu ndashaka kuzaba mfite inzu yanjye mu mujyi wa Kigali cyangwa nzaba mfite hegitari 200 zihingwaho karoti ari njye ugaburira ibigo by’amashuri by’iburengerazuba ni urugero. Cyangwa se wige undi mushinga wakwinjiriza ukabaho neza n’umuryango wawe.

    Cyangwa ufate gahunda mu muziki uvuge uti amafaranga mbona ndashaka ko umwaka urangira mfite studio yanjye, nyuma y’undi mwaka nkorane indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Africa, ngeze umuziki wanjye kure maze ube mpuzamahanga, nkore cyane kuburyo mu myaka 10 nzaboneka mu bahanzi bahatanira  ibihembo bikomeye birimo nka BET Awards  cyangwa Trace Awards na Headies.

    Ihe gahunda uvuge uti, nyuma y’imyaka ibiri ndashaka ko nzaba mfite miliyoni 20 kuri konti nkore umushinga uzambyarira inyungu ,umunsi navuye mu muziki nzabone icyo nkora.

    Icya nyuma ni ikosa rikomeye rikorwa n’abahanzi aho bamwe biyemeza kuva mu ishuri bagakora umuziki kandi ntadipolome itangwa mu muziki wo mu Rwanda. Birashoboka cyane ko iryo shuri wivanyemo ariryo ryari kuzaguhesha akazi keza kazaguha amafaranga menshi wifuza. 

    N’ubwo buri wese agira uko ayobora ubuzima bwe, ariko ni ikosa rikomeye kuva mu ishuri ukajya gukora umuziki. Iyo uri mu ishuri, urahura ubumenyi bugufasha kwibeshaho, kumenya gukora ubushakashatsi, ari nabyo byagufasha kuba wakora umuziki by’umwuga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133787/bimwe-mu-bintu-abahanzi-nyarwanda-batitaho-byakababyariye-inyungu-babihaye-agaciro-133787.html

  • Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze #rwanda #RwOT

    Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, uburyo ingoma ye yaranzwe n'ivangura ryatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ubwo hari tariki ya 5 Nyakanga 1973 Major General Juvenal Habyarimana akaba n'umugaba mukuru w'ingabo yakuraga ku butegetsi uwari Perezida Geregori Kayibanda. Nubwo Habyarimana wari umuhutu wo mu majyaruguru yakuragaho Kayibanda umuhutu wo mu majyepfo, Abatutsi nibo bahuye n'uruva gusenya kuko barishwe baratotezwa abanyeshuri birukanwa mu mashuri. Iyi Coup d'Etat yagizwe urwitwazo na Habyarimana kwikiza Abatutsi n'Abanyapolitiki yitaga b'I Gitarama.

    Coup d'Etat Habyarimana yayiteguye kera kuko yategetse inzego z'iperereza gukora ibikorwa byose bitesha umutwe Kayibanda maze mu mwaka wa 1972 ubwo Kayibanda yizihizaga imyaka icumi amaze ku butegetsi n'imyaka icumi u Rwanda rwari rubonye ubwigenge, yateguye ibirori byo kuzenguruka igihugu cyose ariko bakamusereza ko ari gusezera ntamenye icyo bamubwira.

    Tariki ya 1 Nyakanga 1973 ubwo hizihizwaga ubwigenge, Kayibanda yafashe ijambo maze abari kubuhanga bw'ibyuma batumye na Habyarimana bakazajya babizimya bakabyatsa ari kuvuga ijambo; rimwe aziko mikoro yavuyeho Kayibanda yavuzengo wasanga ari za mbwa z'abakiga zabikoze. Nkuko umusaza ukiriho wakoreraga ibiro by'iperereza Alphonse Hakizimana yabitangaje, yagiye kubwira Kayibanda uwo munsi ko atagishoboye kuyobora igihugu yabitumwe n'abamuyoboraga.

    Habyarimana yateguye Coup d'Etat ateza akavuyo kugirango agaragare nkaho aje gukemura ibibazo. Nubwo Habyarimana na Kayibanda muri icyo gihe batumvikanaga, ariko bari bahuriye ku mugambi umwe wo kwanga Abatutsi. Muri Gashyantare 1972, Kayibanda yirukanye abatutsi mu kazi no mu mashuri; umwe mu birukanwe ubu akaba ari umwanditsi w'ibitabo Josias Semujanga yanditse ko yibonye ku rutonde rwabagomba kuva ku ishuri bitarenze amasaha abiri yavuzeko yagiye kubaza umuzungu wari ukuriye ishuri ryabo icyo bazize amusubiza ko ari itegeko rya Kayibanda ryo kwirukana Abatutsi.

    Igihe cyo gukora Coup D'Etat Habyarimana yagiye ku Gisenyi tariki 4 Nyakanga 1973 avuga ko agiye gutegura ubukwe bwa murumuna we. Mu myaka itatu ishize, Radiyo ijwi ry'Amerika rikorwaho nabakoraga mu binyamakuru byo mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye ibiganiro bicukumbuye birenga 15 kimwe kimara isaha, bavugana n'abafashije Habyarimana gukora Coup d'Etat harimo Gen Leonidas Rusatira, Col Biseruka n'abandi ndetse n'imiryango y'abanyapolitiki bishwe urubozo nyuma ya Coup d'Etat.

    Mu Kwezi kwa Gashyantare 1973, hatangiye ubwicanyi ku Batutsi mu gikorwa cyiswe IYIRUKANA cyategetswe na Leta bitegetswe na Kayibanda. Ubutegetsi bwakoresheje agatsiko k'abanyeshuri kiswe COMITE DU SALUT PUBLIC (Komite y'ubucunguzi bw'igihugu) kashyizweho muri buri kigo cy'ishuri ariko kagahabwa amabwiriza ku rwego rw'igihugu na PARMEHUTU.

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 15-16 Gashyantare muri 1973, Kaminuza y'i Butare nibwo yatangiye kumenesha Abatutsi. Icyo gihe iyo kaminuza yari iyobowe na Sylvestre NSANZIMANA ukomoka mu yahoze ari Komini Karama ku Gikongor o(Nyamagabe), akaba mukuru wa Perefe NKERAMUGABA wamaze Abatutsi mu Bufundu no mu Bunyambiriri muri 1963.

    Abashakashatsi bemeza ko KAYIBANDA ubwe yajyanaga iwe mu rugo I Kavumu (Gitarama) abanyeshuri bahagarariye bagenzi babo muri Comite du Salut Public bagakora isuzuma ry'imigendekere y'iyirukanwa ryAbatutsi Yabakiraga ari kumwe na bamwe mu byegera bye bari bakomeye muri PARMEHUTU barimo Athanase MBARUBUKEYE wari umunyamabanga nshingwabikorwa wa MDR- PARMEHUTUS

    Icyo gikorwa cya COMITE DU SALUT PUBLIC cyaranzwe no kumanika amazina y'Abatutsi mu bigo by'amashuri yisumbuye no muri kaminuza nkuru no mu ishuri rikuru nderabarezi (IPN) 1 Butare basaba abo banyeshuri kwibwiriza barataha, bakareka amashuri, akaba ay Abahutu gusa. Mu mashuri amwe n'amwe nko mu Byimana, hari n'abanyeshuri bake birukanywe kubera gushidikanya ku bwoko bwabo, ariko iyo bageraga iwabo bakazana ikimenyetso ko atari Abatutsi basubizwaga mu masomo nta zindi mpaka zihabaye.

    Si muri Kaminuza y'u Rwanda Abatutsi birukanwe kuko no mu mashuri yisumbuye barirukanwe cyane cyane Mu sihuri ry'Abadiventisiti rya Gitwe, Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Yozefu/Kabgayi, Ishuri ry'abakobwa rya Karubanda, ETO Kicukiro Urwunge rw'amashuri rwa Butare, Urwunge rw'amashuri rwa Zaza n'ahandi.

    Mu mashuri y'I Nyanza abanyeshuri nka Leon Mugesera na Pierre Celestin Rwagafilita bayoboye abanda banyeshuri batera mu ishuri ry'abakobwa ryo ku Mubuga ku Kibuye.

    Nyuma yo gufata ubutegetsi, Habyarimana yageneye abari intagondwa z'abanyeshuri zirukanye bagenzi babo imyanya ikomeye cyane nka Leon Mugesera, Pierre Celestin Rwagafirita, Juvenal Uwilingiyimana, Ferdinand Nahimana, Joseph Nzirorera n'abandi benshi.

    Habyarimana kandi yishe abanyapolitiki b'abahutu bakomoka I Gitarama nyuma yo kubafungira muri Gereza ya Ruhengeli na Gisenyi. Nta numwe wigeze ubazwa ubwo bwicanyi bw'abatutsi n'abanyapolitiki usibye ko babitwerereye Col Theoneste Lizinde nyuma yo gufatwa akekwaho gutera Coup d'Etat. Lizinde yireguye avuga ko byabazwa Habyarimana na muramu we Zigiranyirazo, Col Serubuga, Maj Stanislas Kinyoni ndetse n'ubuyobozi bwa Gereza ya Ruhengeri na Gisenyi. Zigiranyirazo yashyizeho umuganga witwa Dr Cyprien Hakizimana ngo akore impapuro mpimbano zemeza urupfu rwabo banya politiki.

    Habyarimana wari usimbuye Kayibanda nawe yakomeje mu murongo wa PARMEHUTU mu kwanga Abatutsi. Yashyizeho iringaniza yemeza ko abatutsi batagomba kurenga 8% mu nzego za Leta. Ibi byashimangiwe n'indangamuntu igaragaza ubwoko. Mu gutegura Jenoside, Habyarimana yatuje abahutu bo mu majyarugu ndetse n'impunzi z'Abarundi mu turere dutandukanye nka Bugesera, Mayanga Rukumberi, Bicumbi, Ntongwe n'ahandi.

    Ntaho MRND ya Habyarimana yashyizweho muri 1985 itandukaniye na MDR PARMEHUTU , ni uko umwe yari umuhutu wo mu majyaruguru undi akaba umuhutu wo mu majyepfo bahuriye bombi guhiga Abatutsi. Bose bananiwe guhuza abanyarwanda ahubwo himakazwa uturere tw'amavukiro.

    The post Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ivangura-ryaranze-imyaka-50-irashize-habyarimana-afashe-ubutegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ivangura-ryaranze-imyaka-50-irashize-habyarimana-afashe-ubutegetsi

  • Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 30 Kanama 2023 Polisi y'u Rwanda yashyizeho Umuvugizi wa Polisi mushya, ACP Boniface Rutikanga wasimbuye CP John Bosco Kabera.

    Ubutumwa bwa Polisi bugira buti 'ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w'ishami rishinzwe Itangazamakuru n'Inozabubanyi, akaba n'Umuvugizi mushya wa Polisi y'u Rwanda.'

    Cp Kabera yari amaze imyaka itanu kuri uwo mwanya w'ubuyobozi akaba yahawe izindi nshingano nshya. Yari yaratorewe kuba umuvugizi wa polisi y'u Rwanda mu kwezi k'ukwakira 2018

    CP John Bosco Kabera, yagizwe Komiseri wa polisi ushinzwe umutekano w'ibikorwa remezo n'ibigo byigenga birinda umutekano. Akaba yitezweho byinshi nk'uko ubusanzwe inshingano yarasanganwe yazuzuzaga neza. Ku mwanya w'ubuvugizi yari ariho hashyizweho, ACP Boniface Rutikanga, ni inshingano zongerewe kuzo  yari asanzwe afite, dore ko yari umuyobozi w'itangazamakuru n'inoza mubano. ACP Boniface ubusanzwe yari  yungirije Kabera ku nshingano y'ubuvugizi bwa polisi.

     

    The post Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/polisi-yasimbuje-umuvugizi-maze-cp-kabera-jb-ahabwa-inshingano-nshya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=polisi-yasimbuje-umuvugizi-maze-cp-kabera-jb-ahabwa-inshingano-nshya

  • Gabon: Ali Bongo yasabye abantu gutera 'urusaku' ngo asubizwe ku butegetsi #rwanda #RwOT

    Ali Bongo wari watorewe kongera kuyobora Gabon, ari gutabaza asaba abantu gutera urusaku ngo asubizwe ku butetsi, avuga ko we n'umuryango we bafunzwe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n'igisirikare cy'iki gihugu.

    Atangaje ibi nyuma y'aho abasirikare bakuru muri iki gihugu, bagaragaye kuri televiziyo y'igihugu muri Gabon, bavuga ko bafashe ubutegetsi.

    Mu mashusho ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga Ali Bongo yasabye isi ko yakorerwa ubuvugizi

    Bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yabaye ku wa gatandatu, aho Perezida Ali Bongo Ondimba yatangajwe ko ari we wayatsinze.

    Bavuze ko bahagarariye inzego zose z'umutekano n'igisirikare muri Gabon.

    Akanama k'amatora ka Gabon kavuze ko Bongo yatsinze amatora n'amajwi 64.27%, mu gihe ukomeye mu bo bari bahatanye, Albert Ondo Ossa, kavuze ko yabonye amajwi 30.77%, muri ayo matora yateje impaka, yaranzwe no gutinda gutangaza ibyayavuyemo.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze ko yabayemo uburiganya.

    Abo basirikare batangaje ko bafashe ubutegetsi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, nyuma gato yuko akanama k'amatora gatangaje ko Perezida Bongo yatsindiye manda ya gatatu.

    Gabon ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bicukurwamo ibitoro byinshi, mu gihe hafi 90% by'ubuso bwayo buriho amashyamba.

    Guhirikwa kwe kwaba gusoje imyaka 53 umuryango wa Bongo umaze ku butegetsi muri Gabon, yahoze ikolonizwa n'Ubufaransa.

    Abasirikare 12 bagaragaye kuri televiziyo batangaza ko baburijemo ibyavuye mu matora kandi ko basheshe 'inzego zose za repubulika' kandi ko bafunze imipaka y'iki gihugu.

    Umwe muri abo basirikare yavugiye kuri shene ya televiziyo Gabon 24 ko : 'bafashe icyemezo cyo kurinda amahoro mu gushyira iherezo ku butegetsi buriho'.

    Yongeyeho ko ibi byatewe n’'imiyoborere idashyira mu gaciro, itagaragaza ejo hazaza yatumye hakomeza kubaho izahara ry'ubumwe mu baturage riteje ibyago byuko igihugu gishobora kubamo akajagari'.

    Bongo, w'imyaka 64, yageze ku butegetsi ubwo se Omar yapfaga mu 2009.

    Mu 2018, yagize uburwayi bw'iturika ry'imitsi yo mu bwonko (buzwi nka stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura.

    Mu mwaka wakurikiyeho, igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe ryaburijwemo, abasirikare bari bigometse barafungwa.

    Ali Bongo yari amaze amasaha make bitangajwe ko yegukanye amatora y'Umukuru w'Igihugu ku majwi 64.27%.

    The post Gabon: Ali Bongo yasabye abantu gutera 'urusaku' ngo asubizwe ku butegetsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/30/gabon-ali-bongo-yasabye-abantu-gutera-urusaku-ngo-asubizwe-ku-butegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gabon-ali-bongo-yasabye-abantu-gutera-urusaku-ngo-asubizwe-ku-butegetsi

  • Byinshi kuri Kanseri  y'inkondo y'umura #rwanda #RwOT

    Inkondo y'umura ni igice gitandukanya umura n'igitsina cy'abakobwa, ikaba ipima sentimetero 2 cyangwa 3 mu burebure.

    Kanseri y'inkondo ni uburwayi buterwa n'imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y'uturemangingo two ku nkondo y'umura, iyi ndwara iterwa n'agakoko ka virusi yitwa Human Papilloma Virus. Aka gakoko gashobora gukwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,  akaba ariyo mpamvu nyamukuru  ituma iyi ndwara yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina.

    Izi ni zimwe mu mpamvu zitera kanseri y'inkondo y'umura nk'uko zemejwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS)

    — Kuba umukobwa yaratangiye imibonano mpuzabitsina akiri muto atarageza imyaka 18 yamavuko

    — Kuba umugore afite abagabo barenze umwe bakorana imibonano mpuzabitsina
    — Kuba umugabo  afite abandi bagore bakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyi virus ashobora kuyivana kumugore umwe akayikwirakwiza mubandi bagore aryamana nabo.

    — Kuba umubiri udafite ubudahangarwa ku ndwara ,urugero nk'ababana n'ubwandu bw'agakoko ka virusi itera SIDA, abarwaye izindi kanseri n'izindi ndwara

    — Kurwara izindi ndwara zifata mu myanya ndangagitsina nk'imitezi, mburugu n'izindi
    — Imwe mu miti ikoreshwa mu kuringaniza imbyaro.

    -Kunywa itabi

    Ibimenyetso bya Kanseri  y'inkondo y'umura bihurirwaho na benshi ni

    1.Kuva amaraso mu gitsina ku buryo budasanzwe nko kuva nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

    2.Kuva cyane na nyuma yo guca urubyaro.

    3.Kuva igihe kirekire mu gihe cy'imihango.

    4.Kuzana ibintu bidasanzwe mu gitsina bishobora kuba bivanze n'amaraso cyangwa amashyira. Cyane cyane hagati mu kwezi kwawe cyangwa nyuma yo guca urubyaro.

    4.Kubabara mu gihe utera akabariro

    4.Kubabara mu kiziba cy'inda

    Hari n'ibindi bimenyetso bitakirengagizwa byiyongeraho birimo:

    1..Kubabara mu gitsina no kumva hokera

    2.Kubabara mu mugongo rimwe na rimwe bivanze no kubabara mu nda

    3.Guhorana umunaniro

    4.Kwihagarika kenshi

    5.Kubyimba mu nda ukumva huzuyemo umwuka

    Iyo indwara yamaze ku kurenga usobora kubona nibi bimenyetso

    1.Kubyima ibirenge

    2.Ibibazo mu kwihagarika

    3.Kuzana amaraso mu nkari

    Kanseri y'inkondo y'umura ni kanseri yugarije isi bityo hari ingamba nyinshi zashyizweho wakurikiza kugira ngo wirinde kandi urinde inshuti yawe kanseri y'inkondo y'umura.

    • Gufata urukingo rwa kanseri y'inkondo y'umura
    • Kwisuzumisha kuburyo buhoraho kanseri y'inkondo y'umura,
    • Kwirinda kwishora mu bikorwa by'ubusambanyi umuntu akiri muto
    • Gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye
    • Kwirinda kunywa itabi kuko ni kimwe mu byongera ibyago byo kurwara kanseri y'inkondo y'umura n'izindi kanseri.
    • Kugira umuntu umwe mukorana imibonano mpuzabitsina.
    • Kwisiramuza.

    Abantu b'igitsinagore bakangurirwa gukoresha ikizamini cy'inkondo y'umura kenshi ,byibuze rimwe mu mwaka

    Iyo umurwayi yisuzumushije atinze, iyi kanseri iba yaramurenze bityo ikamwica mu gihe gito.

    Ku bisuzumisha batinze, abagera kuri 16% gusa ni bo bamara imyaka itanu bagihumeka.

    Ku bisuzumisha hakiri kare kanseri itarakura, 91% muri bo bamara imyaka itanu bakiriho ndetse bamwe barakira burundu

    Ibanga ryo gutahura ubu burwayi hakiri kare nuko buri mugore wese asobanukirwa n'umubiri we ,akamenya buri mpinduka yose imubaho bimenyetso bya kanseri y'inkondo y'umura ,ahanini ntibikunze kugaragar mu gihe umuntu itaramurenga, ibi bikaba bituma abantu bivuza iyi kanseri bagera kwa muganga yararangije no kugera mu bindi bice by'mubiri.

    Eminente Umugwaneza

    The post Byinshi kuri Kanseri  y'inkondo y'umura appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/30/byinshi-kuri-kanseri-yinkondo-yumura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byinshi-kuri-kanseri-yinkondo-yumura

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Bagwiriwe n'ikirombe bacukura amabuye umwe arapfa #rwanda #RwOT

    Ikirombe gicukurwamo amabuye yubakishwa giherereye mu Mudugudu wa Kabahazi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi cyagwiriye abantu batatu, umwe ahita apfa abandi babiri barakomereka. Nyiri kirombe ati' Ubucukuzi bwari bwanditse kuri Madamu Njyewe ndi Umupasiteri'.

    Dusenge Didier, Umukozi w'Umurenge wa Nyamiyaga akaba ari nawe wasigariyeho Gitifu uri mu kiruhuko, yahamirije intyoza.com ko amakuru y'iki kirombe cyagwiriye amacukuzi ari ukuri, ko babiri bakomeretse undi agahita apfa.

    Avuga ko iki kirombe cyagwiriye abantu batatu kuri uyu wa 28 Kanama 2023, umwe ahita apfa abandi babiri barakomereka, ariko bahita bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho. Nyakwigendera yitwa Niyonshuti Jean Baptiste w'imyaka 38 y'amavuko. Babiri bakomeretse ni; Niyokwizerwa Eric na Kamirinda Alphonse.

    Rudasingwa Pierre Celestin, avuga ko ikirombe ari icye ariko Kampuni ikora ubu bucukuzi ikaba yanditse ku mugore we witwa Gakwanzire Godelive. Akomeza avuga ko ubucukuzi butamwanditse, bwanditse ku mugore we ariwe ubukora kugira ngo bimufashe gutunga umuryango mu gihe we ari Pasiteri.

    Yagize ati' Ubwo bucukuzi ntabwo bwari bwanditse kuri njye, bwari bwanditse kuri Madamu, njyewe ndi Umupasiteri. Niwe wari wiyakiye ako gakampani agira ngo agakoreremo kamufashe gutunga umuryango'.

    Rudasingwa, akomeza avuga ko bari bafite ibyangombwa byo gucukura( intyoza itarabonera ibihamya). Avuga kandi ko ku kijyanye n'ubwishingizi ku bakozi bakoreshaga ntabwo, ariko ko umuryango w'uwitabye Imana bagerageza kuwufasha bagendeye ku bisanzwe bikorwa bijyanye n'ubwishingizi kubanyabirombe,.

    Avuga ko ubusanzwe Ubwishingizi buhabwa Abanyabirombe bwishyura umuntu hagati y'ibihumbi 500 na Miliyoni imwe by'amafaranga y'u Rwanda bitewe n'ubwishingizi umunyakirombe yafashe, ko rero nawe azafata agenwa akayaha umuryango batiriwe bajya mu nkiko. Avuga kandi ko ari nawe wafashije mu kujyana no kuzana Nyakwigendera kwa muganga, akanafasha mu kumushyingura kuri uyu wa Kabiri kandi akanakira abamuherekeje( Gukaraba).

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu Pasiteri kuri uyu wa Kabiri yitabye urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, Sitasiyo ya Mugina ari nayo ishinzwe Nyamiyaga. Ubwo twandikaga iyi nkuru kandi, amakuru ahari tutarabonera gihamya nyuma yo kuvugana n'umunyamakuru wa intyoza ni uko yaba yafashwe arafungwa. Twagerageje kongera ku muhamagara kenshi kuri terefone ye ngendanwa nti byakunda.

    Gufungwa k'umuntu ufite ikirombe cyaba icy'amabuye asanzwe cyangwa se igicukurwamo amabuye y'agaciro si ikintu kidasanzwe kuko kenshi nyirikirombe cyaguyemo umuntu arafungwa.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamiyaga ntabwo buzi neza niba koko hari ibyangombwa by'ubucukuzi bihari kuko babimusabye ntabashe kubigaragaza. Ibyo yagaragarije ubuyobozi bw'umurenge ni icyangombwa cyandikisha Kampuni muri RDB ndetse n'igishushanyo kigaragaza ubuso bw'aho akorera ubucukuzi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/30/kamonyi-nyamiyaga-bagwiriwe-nikirombe-bacukura-amabuye-umwe-arapfa/

  • Abacuruzi batamanika ibiciro by'ibyo bacuruza bagiye kugongwa n'urukuta rw'itegeko #rwanda #RwOT

    Umuryango uharanira  uburenganzira bw'abaguzi mu Rwanda, wasabye ko hashyirwa imbaraga mu gutegeka abacuruzi kwandika cyangwa kumanika ibiciro ku bicuruzwa, kuko igihe bidakozwe umuguzi agura ahenzwe.

    Hari abacuruzi bavuga ko ihindagurika rya hato na hato ry'ibiciro ku isoko ry'u Rwanda ari yo ntandaro yo kugenda biguruntege mu kwandika ibiciro ku bicuruzwa.

    Uretse amaduka manini afatwa nk'ahahirwamo n'abasirimutse aya azwi nka Supert market,biragoye kubona andi maguriro aho ibiciro byanditse ku bicuruzwa cyangwa bimanitse hafi aho.Ni ibintu bamwe mu baguzi bafite aho amakuru make ndetse birasa n'aho bitabafasheho ariko ku rundi ruhande hari abumvikanisha ko hari ibyo batakaza igihe baguze bishingiye ku kumvikana n'ugurisha birimo kuba bahendwa no gutakaza umwanya.

    Umwe yagize ati 'Imbogamizi twe tuba dufite,nta taarifu iba ihari ngo umenye ni ukumvikana n'umuntu ukugurishije,byadufasha kudahendwa no kugira ngo ya mafaranga badutwara leta iyaboneho.'

    Mugenzi we ati 'Ubu se wasanga byanditseho ukirirwa ubaza ngo ni angahe kandi byanditseho.'

    Bamwe mu bacuruzi bavuga ko kuba ibiciro ku isoko bihora bihindagurika ari yo mpamvu ibatera kutandika ibiciro ku bicuruzwa byabo  icyakora hari abumvikanisha ko haramutse hagize ubashyiraho igitutu batazuyaza kubikora.

    Hari uwagize ati 'Ibiciro bihora byurira buri kanya ntabwo wazajya uhora ugura twa dupapuro,uhindagura ibiciro buri kanya.'

    Umuryango uharanira  uburenganzira bw'abaguzi mu Rwanda nawo usaba  ko hashyirwa imbaraga mu gutegeka abacuruzi kwandika cyangwa kumanika ibiciro ku bicuruzwa kuko igihe bidakozwe umuguzi agura ku giciro kitari cyo bityo agahendwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango uharanira uburenganzira bw'abaguzi mu Rwanda, ADECOR, bwana Ndizeye Damien niwe ukomeza.

    Yagize ati 'Iyo umucuruzi atashyizeho ibiciro ntabwo umuguzi ashobora kumenya ngo ikigicuruzwa kigura angahe,iyo turebye ubucuruzi mu Rwanda uko buhagaze,usanga ba nyir'ubucuruzi kenshi atari bo baba bahari bashyiraho abakozi,uriya mukozi birashoboka ko nawe ashobora gushyiraho aye,n'icyo gihe umuguzi akabihomberamo,kandi iyo igiciro kitagara gara bituma abacuruzi biba abaguzi.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi RICA nacyo kiburira   abacuruzi ko kutandika ibiciro ku bicuruzwa  ari ukunyuranya n'itegeko kandi bihanirwa,Uwumukiza Beatrice uyobora Ikigo RICA niwe ukomeza.

    Yagize ati 'Abacuruzi bagomba kumanika ibiciro,bakabigaragaza ku buryo abaguzi bose babibona mbere y'uko banakubaza ngo iki kigura angahe,baka bashobora kubyibonera mu iduka aho bimanitse ku mugaragaro.Mu itegeko birahari,biragaragara iyo utabyubahirije uba wakoze ibinyuranije n'itegeko kandi birahanirwa.'

    Kwandika ibiciro ku bicuruzwa bigenwa n'itegeko rirebana n'ihiganwa no kurengera umuguzi mu Rwanda,ariko hari abasanga ari rimwe mu mategeko yubahirizwa ba bake kandi n'abatayubahirije birasa n'aho nta nkurikizi.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abacuruzi batamanika ibiciro by'ibyo bacuruza bagiye kugongwa n'urukuta rw'itegeko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/30/abacuruzi-batamanika-ibiciro-byibyo-bacuruza-bagiye-kugongwa-nurukuta-rwitegeko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abacuruzi-batamanika-ibiciro-byibyo-bacuruza-bagiye-kugongwa-nurukuta-rwitegeko