Blog

  • CP Kabera wari Umuvugizi wa Polisi yasimbuwe… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri Gatatu yatangaje ko uwari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera asimbuwe na ACP Boniface Rutikanga.

    Muri iryo tangazo Polisi y’Igihugu yatangaje ko ACP Boniface Rutikanga ariwe ushinzwe Ishami ry’itangazamakuru n’inozamubano ndetse akaba ariwe muvugizi mushya wa Polisi wa Polisi y’u Rwanda.

    CP Kabera yasimbuwe ku mwanya w’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

    ACP Boniface Rutikanga ni we wagizwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133804/cp-kabera-wari-umuvugizi-wa-polisi-yasimbuwe-mu-nshingano-133804.html

  • Mbere yo gutaramana na Shalom Choir, Israel M… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yitabye nk’intore “Bridge to Rwanda” yamutumiye hanyuma atanga ibyishimo ku abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom mu gitaramo cyabaye kuwa Kabiri tariki 28 Kanama 2023.

    Nyuma yo gutaramana n’abo banyeshuri, Israel Mbonyi yagaragaje ko anyuzwe n’urukundo yeretswe n’abo banyeshuri avuga ko byari bitangaje kubona abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom bataramana bose bishimanye.

    Israel Mbonyi wataramiye aba banyeshuri bo mu Agahozo Shalom, ari mu myiteguro kandi yo kongera gususurutsa abanyaRwanda agataramana na Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge mu gitaramo cyiswe Shalom Gospel Festival kizabera muri BK Arena tariki 17 Nzeri 2023.

    Korali Shalom yateguye iki gitaramo, yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y'abana bato biganjemo ababarizwaga mu ishuri ryo ku cyumweru. Kwinjira mu gitaramo cy’aba baririmbyi bizaba ari ubuntu kuri buri wese uzaba ushaka kujya guhimbaza no kuramya Imana.

    Ni amahirwe korali Shalom yatanze kubera ko mu busanzwe nta gitaramo kibera muri BK Arena wakwinjira ku buntu, icyongeyeho kirimo abahanzi bakunzwe cyane nka Israel Mbonyi.

    Uretse kandi iki gitaramo cya korali Shalom, Israel Mbonyi arimo arategura igitaramo azakorera muri BK Arena wenyine mu mpera z’uyu mwaka aho icyo yakoze mu mpera z’umwaka ushize cyasize amateka aho BK Arena yakira abantu bagera ku 10,000 yakubise ikuzuza.

    Korali Shalom yiyemeje kuvuga ijambo ry’Imana nta kiguzi inatumira Israel Mbonyi kugira ngo bafatanye kwamamaza ubwiza bw’Imana.

    Israel Mbonyi yasabanye n’abanyeshuri biga mu Agahozo Shalom

    Israel Mbonyi yeretswe urukundo n’abiga mu Agahozo Shalom

    Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi bikagaragarira mu bitabira ibitaramo bye

    Abanyeshuri Israel Mbonyi yataramiye bari buzuye akanyamuneza

    Abanyeshuri ba Agahozo Shalom bamufashaga kuririmba indirimbo ze kubera ko bazizi kuva ku ya mbere kugera ku ya nyuma

    Israel Mbonyi yari yatumiwe na Bridge to Rwanda

    Abanyeshuri ba Agahozo Shalom bashimishije Israel Mbonyi

    Israel Mbonyi yishimiye gutaramana n’abanyeshuri ba Agahozo Shalom

    Korali Shalom yatumiye Israel Mbonyi mu gitaramo cyiswe Shalom Gospel Festival kizaba ku wa 17 Nzeri 2023

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA SHALOM CHOIR IGIYE GUTARAMIRA MURI BK ARENA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133789/mbere-yo-gutaramana-na-shalom-choir-israel-mbonyi-yanyuze-abanyeshuri-bo-mu-agahozo-shalom-133789.html

  • Mu gihe habura umunsi ngo akore ubukwe, Miss… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibirori byo gusezera ku bukumi, Miss Elsa Iradukunda aherekejwe yamaze kubatizwa mu mazi menshi mu gihe ari mu myiteguro yo gukora ubukwe bwo gusaba no gukwa iteganyijwe kuri uyu wa 31 Kanama 2023.

    Iradukunda Elsa yabatijwe mu rusengero rwa Shiloh Prayer Mountain, abatizwa n’umukozi w’Imana Rev. Pastor Alain Numa wahoze ari umusirikare nyuma akaza no kwiyegurira Imana.

    Rev. Alain Numa ni umukozi w’ikigo cya mbere cy’itumanaho mu Rwanda no muri Afrika, MTN ndetse ni n’umwe mu bayobozi muri iki kigo aho Ashinzwe Ibikorwa by’Ubugiraneza ndetse no Guhanahana Amakuru n’Ibindi Bigo (CSR & Corporate Communication). 

    Kuwa 21 Ukuboza 2019 ni bwo Alain Numa yagizwe Rev. Pastor mu birori byitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo: Bishop Dr Masengo Fidele, Apotre Mignonne Alice Kabera, Bishop Innocent Nzeyimana n’abandi bari baturutse mu itsinda ‘All Gospel Today’ barimo: Rev Baho Isaie, Pastor Ndizeye Olivier, Aline Gahongayire, Valentine Mudogo (Vava), Patient Bizimana na Phanny Gisele Wibabara umuyobozi muri MTN Rwanda.

    N’ubwo Rev. Pastor Alain Numa adateganya kuzashinga itorero rye, yamaze kubatiza Miss Iradukunda Elsa mu mazi magari aho bifashishije Piscine iri muri Hotel Kigali View iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. 

    Uru rusengero Miss Elsa yabatirijwemo rwa Shiloh Prayer Mountain Church ruyobowe na Bishop Olive Murekatete Esther, biteganyijwe ko ari ho bazakorera ubukwe mu cyiciro cyo gusezerana imbere y’Imana mu muhango uteganyijwe ku wa 01 Nzeri 2023.

    Miss Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’amategeko mu mezi atandatu ashize mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 2 Werurwe 2023.

    Reverend Pastor Alain Numa wahoze ari umusirikare yabatije Miss Iradukunda Elsa mbere yo gukora ubukwe ku munsi w’ejo


    Bishop Olive Murekatete Esther niwe washinze itorero rya Shiloh Prayer Mountain akaba ari ho Miss Iradukunda Elsa yabatirijwe

    Reverend Pastor Alain Numa uretse kuba umukozi w’Imana ni umukozi wa MTN Rwanda

    Miss Elsa ugeze kure imyiteguro yo gukora ubukwe, kuri ubu yamaze kubatizwa

    Miss Elsa Iradukunda yabatijwe mu mazi menshi kuri uyu wa Gatatu

    Miss Elsa yabatirijwe muri iyi Pisine 

    Ku wa 02 Werurwe 2023 ni bwo Kagame Ishimwe Dieudonne yasezeranye imbere y’amategeko na Miss Iradukunda Elsa

    Prince Kid na Elsa bagiye gukora ubukwe nyuma y’inkuru ndende y’urukundo rwabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133796/mu-gihe-habura-umunsi-ngo-akore-ubukwe-miss-iradukunda-elsa-yabatijwe-nuwahoze-ari-umusiri-133796.html

  • Yiyandikishije muri Polisi! Urugendo rwa Nkul… – #rwanda #RwOT

    Umuturanyi, iri muri filime zafashije abantu kudaheranwa n'ubwigunge cyane cyane mu gihe basohokaga mu bihe by'icyorezo cya Covid-19 cyatwaye ubuzima bw'ibihumbi by'abantu ku Isi.

    'Clapton' yigeze kubwira InyaRwanda ko ibihe bya Covid-19 byamusigiye gutangira gutekereza kwikorera byisumbuyeho, no kugaragaza impano nshya muri cinema, kandi abona ari mu murongo wo kubigeraho.

    Iyi filime yagaragaje impano z'abarimo Nkulikiyinka Charles wamamaye nka Umukonyine, ahanini binyuze mu kwisanisha n'ubuzima bw'abo mu Mutara.

    Impano ye ntiyashidikanyijwe, ndetse amashusho mato yagiye ahererekanwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyo yabaga yakinnye.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, 'Umukonyine' yavuze ko mu mashuri yisumbuye yize ku kigo kimwe na Clapton biri mu byamufashije kwisanga muri iyi filime.

    Ati 'Clapton nigannye nawe hafi imyaka itandatu y'amashuri yisumbuye. Twari tuziranye, twari inshuti. Yatangiye filime 'Umuturanyi' hashize igihe gito nsoje amasomo ya cinema, burya iyo utangiye ikintu ni bwo ubona icyo ukeneye, birangira rero abonye ko ankeneye.'

    Uyu mugabo yumvikanisha ko gukunda gukina filime atari ibintu bya vuba, kuko yabyiyumvisemo cyera. Asobanura ko ari urugendo rurerure, kandi byatumye akora uko ashoboye kugira ngo abashe gushyira itafari ku rugendo rwa cinema mu Rwanda.

    Mu rwego rwo kwinjira muri filime mu buryo bw'umwuga, uyu mugabo yagiye kwiga amasomo ya Cinema mu ishuri 'Kigali Film and Television School' nyuma 'mbona amahirwe yo kujya muri filime 'Umuturanyi'.

    Avuga ko byamusabye kwinjirana ubudasa, bituma ahitamo gukina nk’umukonyine'. Kandi avuga ko n'ubwo abantu bamubona nk'umuntu wakuriye cyane i Nyagatare, ariko yageze mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2003.

    Nta yindi filime aragaragaramo uretse filime 'Umuturanyi', ariko avuga ko hari izindi zizasohoka mu gihe kiri imbere. 

    Cinema yagize uruhare mu izamuka rye muri 'Hospitality'

    Nkulikiyinka asobanura ko gutangira gukora muri Hotel na za Restaurant ari ibintu yinjiyemo 'nk'amahirwe ya nyuma' nyuma y'uko yari asoje amashuri yisumbuye. Mu mashuri yisumbuye yize Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    Muri Mata 2014 ni bwo yatangiye urugendo rwa 'Hospitality' atangira akorera kuri Century Park&Chinese Restaurant, atangira yakira abantu nyuma agirwa ukurikirana serivisi n'abakozi.

    Yari amaze kugira ubumenyi buhagije ariko aho yashakaga akazi hose yasabwaga 'Certificate' ishimangira ko afite ubumenyi mu bijyanye na Hoteli na Restaurant.

    Muri Nyakanga 2017 yasezeye kuri Century Park yerekeza kuri The Hut [Muri iyo myaka yari Restaurant ikomeye cyane muri Kigali iyobokwa na benshi].

    Yahamaze imyaka itanu kuko yasezeye mu 2022 yerekeza muri Uncle's Restaurant yavuyemo yerekeza muri Giddy Up Bistro kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2022. Iyi Restaurant iherereye ku Kimihurura mu nyubako imwe n'ahakorera akabyiniro kitwa La Noche.

    Nkulikiyinka yabwiye InyaRwanda ko Cinema yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'akazi asanzwe akora, bityo ntiyigeze aburira umwanya igikorwa cyo gufata amashusho ya filime 'Umuturanyi' igihe cyose yabaga akenewe.

    Ati 'Iyo hari igikorwa cyo gufata amashusho ya filime abashinzwe gutegura filime 'Umuturanyi' babishyira ku murongo. Namwe murabibona ko ari filime nini cyane, igihe cyo gufata amashusho mu cyumweru, njyewe rero nkora umunsi umwe hanyuma nkatanga ibyo mba nsabwa byose, bizamara igihe runaka, hanyuma nkaza nkasubira mu kazi kanjye.'

    Uyu mugabo yumvikanisha ko igihe cyose umuntu amuhaye akazi, akora ibirenze ibyo baba baravuganye, kandi akihuta mu nshingano ze mu rwego rwo kugaragaza impamvu aba yaragasabye. Ati 'Mba nshaka ko akazi gakorwa kakarangira.'

    Yavuze ko yemeranya n'umutima we ko gukina muri filime byatumye anoza neza akazi ke ko gukora muri Hotel na Restaurant, kandi bimuhuza n'abantu benshi barimo abafana be.

    Ati 'Hospitality ni 'Business' ikenera abakiriya. Cinema yanyongereye umubare w'abantu banzi, hanyuma abo mbereka indi paji y'ubuzima bwanjye.'

    Nkulikiyinka avuga ko nta banga yihariye yisangije mu buzima ryatumye akomera muri cinema no muri Hospitaliy, uretse kubaha abo yasanze mu kazi, kandi akigira kuri buri umwe.  

    Ati 'Ndi umuntu wubaha umuntu ufite icyo andusha, kandi nkagerageza gukopera ku bandi. Nkunda kubaza…”

    Yavuze ko buri gihe akunda gutega amatwi abamurusha ubumenyi, ku buryo mu gihe gito ibyo bakora aba abasha kubikora.

    Uyu mugabo avuga ko abasha gutandukanya ubuzima abantu bamuzimo muri filime, ndetse n'ubuzima bwa buri munsi bw'akazi ko gukora muri Restaurant.

    Yakuze yifuza kuba Umusirikare ariko yiyandikishije muri Polisi y'Igihugu

    Uyu mugabo yavuze ko muri we yakuze yumva ashaka kuzaba umusirikare ariko inzozi zaje gukendera muri we.

    Avuga ko yiyumvagamo kuvamo umusirikare biturutse ku kugurira mu miryango yavuyemo abasirikare ndetse yakundaga kubibona kenshi aho bari batuye.

    Nkulikiyinka avuga ko agisoza amashuri yisumbuye byatangiye kumuvamo yumva yakwerekeza mu zindi ngingo z'ubuzima.

    Yabanje kwifata mu gusubiza niba yarigeze yiyandikisha mu kwinjira mu Ingabo z'u Rwanda, ariko aza kuvuga ko yiyandikishije muri Polisi y'u Rwanda.

    Yavuze ko 'hari ingingo zagiye zimugonga zirimo n'amashuri yasabwaga' bituma atabasha gukomeza. 

    Ati 'Nari niyandikishije. Narenze n'aho bandikira […] Nari niyandikishije muri Polisi y'u Rwanda, n'ibizamini nari narabitsinze…'

    Yavuze ko yari yasoje amashuri yisumbuye, ari kwiga muri Kaminuza agiye muri Polisi y'u Rwanda bamubwira ko bitashoboka ko atangira kujya ku ikosi.    

    Nkurikiyinka Charles yatangaje ko kwinjira muri 'Hospitality' yabifataga nk'amahirwe ya nyuma ku buzima bwe

    Nkurikiyinka yavuze ko gukina muri filime 'Umuturanyi' byaturutse ku kuba ari inshuti y'igihe kirekire na Clapton 

    'Umukonyine' yabwiye abakiri bato gukunda kwiga no kwigira ku bandi kuko bifasha mu kazi ka buri munsi 

    Nkurikiyinka Charles yagizwe Umuyobozi wa Giddy Up Biston iherereye ku Kimihurura

      

    KANDA HANO UREBE KAMWE MU DUCE TWA FILIME 'UMUTURANYI' 'UMUKONYINE' AKINAMO

    “>

    AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133798/yiyandikishije-muri-polisi-urugendo-rwa-nkulikiyinka-wiyeguriye-hospitality-na-sinema-wagi-133798.html

  • FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk'umutoza w'Amavubi w'agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Umufaransa wari usanzwe ashinzwe iterambere rya Siporo, Gerard Buschier ariwe ugiye gutoza ikipe y'igihugu Amavubi by'agateganyo.

    Ibyo gutoza ikipe y'igihugu nkuru kuri Gerars bibaye nyuma yaho uwari umutoza mukuru Carlos Alos Ferrer asezeye kuri uyu mwanya mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kanama.

    Carlos yasezeye kuri uyu mwanya ndetse n'uwari umwungirije Magricinta bose bari bahawe akazi mu ntangiro za 2022.

    Aba batoza bombi basezeye kuri uyu mwanya mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi iri mu marushanwa yo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023.

    U Rwanda rukaba rwari rusigaje umukino umwe ruzakinamo na Senegal muri Nzeri 2023, ni umukino wamaze kwemezwa ko uzabera kuri Sitade y'akarere ka Huye mu ntara y'amajyepfo.

    Uyu mukino ukaba uzakinwa ku itariki ya 9 Nzeri 2023, akaba ari nawo uzasoza iyo mu itsinda L, kugeza ubu nta mahirwe yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2023 kuko u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iryo tsinda.

    Nyuma yaho Gerard atangajwe ko azatoza iyi kipe by'agateganyo, FERWAFA yahise itangaza  ko azaba yungirijwe na Mulisa Jimmy ndetse na Seninga Innocent.

    Seninga yinjiye mu bazatoza iyi kipe nyuma yaho aheruka gutandukana n'ikipe ya Sunrise FC yo mu burasirazuba ubwo umwaka w'imikino wa 2023-2024 wari ugiye gutangira mu Rwanda.

     

    The post FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk'umutoza w'Amavubi w'agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yatangaje-gerard-buschier-nkumutoza-wamavubi-wagateganyo-akazafatanya-na-mulisa-jimmy-na-seninga-innocent/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yatangaje-gerard-buschier-nkumutoza-wamavubi-wagateganyo-akazafatanya-na-mulisa-jimmy-na-seninga-innocent

  • ACP Rutikanga ni we muvugizi mushya wa Polisi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Polisi y'Igihugu bwagize ACP Boniface Rutikanga, Umuyobozi w'ishami rishinzwe Itangazamakuru n'Inozabubanyi, akaba n'Umuvugizi mushya wa Polisi y'u Rwanda.

    ACP Boniface Rutikanga, asimbuye kuri uyu mwanya CP John Bosco Kabera, wari uwuho kuva muri 2018.

    The post ACP Rutikanga ni we muvugizi mushya wa Polisi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/30/acp-rutikanga-ni-we-muvugizi-mushya-wa-polisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=acp-rutikanga-ni-we-muvugizi-mushya-wa-polisi

  • Umunyezamu wemeye gukinira u Rwanda yasinyiye ikipe izakina UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’umunyarwanda Maxime Wansenns yamaze gusinyira ikipe ya Royale Union Saint-Gilloise yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi izakina UEFA Champions League.

    Tariki ya 27 Kanama 2023 nibwo uyu munyezamu ukiri muto w’imyaka 21 yasinyiye iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe.

    Uyu munyezamu wazamukiye mu bato ba Sint – Truiden akanakira n’ikipe nkuru, yari amaze igihe nta kipe afite ni nyuma y’uko mu mpeshyi y’umwaka ushize yatandukanye na KV Mechelen yo mu Bubiligi.

    Uyu mukinnyi usanzwe afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ariko ufite inkomoko mu Rwanda yemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Gusa nubwo yemeye gukinira u Rwanda, amakuru avuga ko umukino wa Senegal ashobora kutawukina akazatangirana n’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izatangira mu Gushyingo 2023.

    Maxime Wensenns yasinyiye Royale Union Saint Gilloise

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umunyezamu-wemeye-gukinira-u-Rwanda-yasinyiye-ikipe-izakina-UEFA-Champions-League