Blog

  • Prince Kid yasezeranye imbere y’Imana na Miss… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 1 Nzeri 2023, ukaba wari utegerejwe n’abatari bake benshi bishimiye ko aba bombi birangiye bagiye kwibanira ny’uma y’amagorane urukundo rwabo rwanyuzemo nyamara bikarangira babitsinze ndetse bakanasigira benshi isomo

    Ni ibirori byabereye ahitwa i Rusororo mu  Intare  Conference  Arena bikaba byari byitabiriwe n’inshuti,abavandimwe n’abandi batandukanye babarizwa mu myidagaduro harimo abanyamakuru ndetse n’abahanzi.

    Muri uyu muhango, amagambo basezeranaga yakoraga ku mitima ndetse bikagera no ku bari bitabiriye uyu muhango.

    Aba Bose bakaba basezeranye kuzabana bagatandukanywa n’urupfu gusa,

    Elsa Iradukunda yagize ati” Ndagusezeranya kugukunda cyane, ndagusezeranya kubana nawe mu minsi myiza ndetse no mu minsi mibi, ndagusezeranya kukubaha, kukuguma iruhande nubwo Isi yose yaba iri kukurwanya kuko nziko urukundo rwacu rushobora kurwanya buri kintu cyose, ndagusezeranya kuba mama w’abana bawe, ndagusezeranya kukubaha kandi ndagusezeranya kuba ndi kumwe nawe ibihe byose, ndagukunda cyane kugeza n’aho ntiyumva mu buzima ntagufite, uri inshuti yanjye nziza, intwari yanjye, nzishimira kumara ubuzima bwanjye  bwose ndi kumwe nawe, Imana izabe hagati y’urukundo ndetse n’ubuzima byacu, warakoze gukunda umuryango wanjye nk’uko nabo bakunda uwawe, kuva uyu munsi ndagusezeranya kuzabana nawe ibihe byose”,

    Ni amagambo y’akoze ku mutima abantu benshi bari bitabiriye ibi birori, ari nako Prince Kid nawe yabwiye Elsa ko azamukunda kugeza batandukanyijwe n’urupfu.

    Muri uyu muhango, basezeranyijwe na Rev. Alain, wabasabye kuzakundana, kwirinda amagambo y’abantu, kubaho Ubuzima bufite intego kandi bubaha Imana.

    Ibi birori byari byitabirwe n’ibyamamare bitandukanye, harimo umuhanzi Riderman, Ndimbati, Tom Close n’abandi.

    Nyuma yo gusezerana,  abatumiwe bakiriwe  muri ‘Salle’ ya Intare Conference Arena ndetse n’ibirori bikaba bigikomeje.

    Byari ibirori bibereye ijisho

    Bishimira ko urukindo rwabo rwatsinze byinshi

    Iradukunda Elsa ubwo yambikaga impeta Prince Kid

    Cyari igihe cyo gusangira n’inshuti n’abavandimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133912/prince-kid-yasezeranye-imbere-yimana-na-miss-iradukunda-elsa-amafoto-133912.html

  • Perezida Kagame yashimye akazi kakozwe n'Abajenerali baherutse kujya mu kirihuko cy'izabukuru #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yagiranye inama n'abajenerali n'abandi basirikare bakuru baherutse kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, abashimira umusanzu batanze mu kazi bari bashinzwe.

    Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bashimiye Umukuru w'Igihugu ku bw'imiyoborere myiza ye, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

    The post Perezida Kagame yashimye akazi kakozwe n'Abajenerali baherutse kujya mu kirihuko cy'izabukuru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/perezida-kagame-yashimye-akazi-kakozwe-nabajenerali-baherutse-kujya-mu-kirihuko-cyizabukuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yashimye-akazi-kakozwe-nabajenerali-baherutse-kujya-mu-kirihuko-cyizabukuru

  • InyaRwanda Sports: Abakinnyi 2 ba Rayon Sport… – #rwanda #RwOT

    Ukwezi kwa Kanama kwaranzwe n’imikino ibiri ya shampiyona usibye ikipe ya APR FC na Marine FC zakinnye umukino umwe. Iyi kipe y’abakinnyi 11 kugira ngo itoranywe, hagenderwa ku mpamvu nyinshi, zirimo imikino umukinnyi yakinnye, iminota yakinnye, urahare yagize ku mukino rugamije gufasha ikipe ye, ndetse n’imibare ye bwite ku mukino.

    Abakinnyi 11 babonetse mu ikipe ya Kanama igizwe n’umutoza Habimana Sosthene Lumumba utoza ikipe ya Musanze FC iyoboye shampiyona.

    Mu izamu

    Kalyowa Emmanuel umunyezamu wa Kiyovu Sports wayigezemo uyu mwaka. Uyu munyezamu ni we utarinjizwa igitego mu makipe atanu ya mbere, ndetse yafashije Kiyovu Sports kwikura ku mukino wa mbere bakiriyemo Muhazi United.

    Ba myugariro

    Ganijuru Elie, Mitima Isaac Sibomana Abouba, Kubwimana Cedric: Aba bakinnyi bose, bagize uruhare rukomeye mu makipe yabo kugira ngo agire umusaruro, twavuga nka Kubwimana Cedric ukina inyuma iburyo bwa Mukura umaze kuyitsinda ibitego 2, tukagaruka kuri Abouba wafashije Gorilla FC kudatsindwa na Rayon Sports.

    Abakina hagati

    Shaiboub Ali Abdairahman niwe mukinnyi waje kuri uru rutonde amaze gukina umukino umwe. Shaiboub yagize uruhare rw’umwimerere ku manota 3 APR FC yabonye ubwo yakinaga na Police FC akaza kuyitsinda igitego cyatandukanyije aya makipe, ndetse kikaba igitego yarwanye nacyo abona ko izindi nzira zanze.

    Aba nibo bakinnyi batsinze ibitego mu kwezi kwa Kanama

    Naricisse, Kapiteni wa Amagaju FC akina mu kibuga hagati, akaba ari we wangiye ikipe ya Mukura ku mukino ufungura shampiyona. Ntabwo yagarukiye aho, kuko umukino Amagaju FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-0, uyu musore yerekanye ko mu gihe Amagaju FC amufite azatanga akazi. Undi twavuga ni Malipangu umaze kugaragaza ko kubona nimero 10 nkawe bigoye, uyu musore amaze gutsinda ibitego 2 mu bitego 2 Gasogi United imaze gutsinda.

    Ba rutahizamu

    Richard Kilongozi ni rutahizamu wa Kiyovu Sports wayigezemo uyu mwaka. Uyu mugabo umaze kwinjiza igitego, ni umwe mu bakinnyi Kiyovu Sports icungiyeho ndetse imikino ibiri iheruka, akaba ari we wagoye abakinnyi b’amakipe yahanganaga na Kiyovu Sports.

    Lethabo ni umukinnyi uhagaze neza mu ikipe ya Musanze FC. Lethabo Mathaba, niwe umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego igera kuri 3 ndetse akaba yaragerageje uburyo bwinshi bugana mu izamu kuruta abandi bakinnyi ba Musanze FC.

    Aba nibo bakinnyi batanze imipira ivamo ibitego mu kwezi kwa Kanama 

    Peter Agblevor: Rutahizamu wa Musanze FC urimo gukina umwaka we wa kabiri muri iyi kipe ukaba uwa gatatu mu Rwanda, uyu musore niwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi 3, aho mu minota 176 amaze gukina, nibura afite impuzandengo y’igitego kimwe mu minota 58.

    Umutoza w’iyi kipe ni Lumumba uri gutoza ikipe ya Musanze FC akaba ariwe mutoza ubashije gutsinda imikino ibiri yikurikiranya ifungura shampiyona, kuva iyi kipe yashingwa.

    Umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Kanama 

    Umutoza mwiza w’ukwezi kwa Kanama

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133904/abakinnyi-2-ba-rayon-sports-mu-ikipe-yukwezi-kwa-munani-133904.html

  • Amagaju yanganyirije na Rayon Sports i Kigali ku itara #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe kuri kimwe byatumye Rayon Sports na Amagaju FC zigabana amanota mu mukino wa shampiyona.

    Rayon Sports yari yakiriye Amagaju mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′ ku itara.

    Rayon yaherukaga kunganya na Gorilla FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 2 yagombaga kwiyunga n’abafana itsinda Amagaju.

    Amagaju yaherukaga kunyagira Etincelles, yaje nta gahunda afite yo korohera Rayon aho yayisatiriye kuva umukino watangira.

    Nyuma yo guhusha uburyo butandukanye, rutahizamu wa Amagaju FC, Abdul Rahman ku munota wa 28 yayitsindiye igitego cya mbere.

    Amagaju yongeye kubona andi mahirwe akomeye ku munota wa 40 ariko Narcisse awuteye umunyezamu Bonheur awukuramo.

    Rayon Sports nta mahirwe afatika yabonye mu gice cya mbere maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mucyo Junior yahaye umwanya Serumogo Ali.

    Rayon Sports yatangiye gusatira cyane, icurika ikibuga ndetse mu minota 10 ya mbere y’igice cya kabiri ibinamo amahirwe akomeye ariko umunyezamu Patient akuramo imipira ikomeye ya Ojera na Ganijuru Elie.

    Ku munota wa 62, Mugadam Abakar yagiye mu kibuga asimbura Ngendahimana Eric, ku munota wa 70, Yousef Rharb na Tuyisenge Arsene binjiye mu kibuga basimbura Kalisa Rashid na Ganijuru Elie.

    Rayon yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 87, Prince Rudasingwa wasimbuye Luvumbu.

    Uyu ni we wabaye umucunguzi wa Rayon Sports aho yaje kuyitsindira igitego ku munota wa 89. Umukino warangiye ari 1-1.

    Ntabwo Rayon Sports yorohewe n’umukino

    Umukino warangiye ari 1-1

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagaju-yanganyirije-na-rayon-sports-i-kigali-ku-itara

  • Burna Boy yahishuye uko J Cole yamwitiranyije… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu wavukiye mu gihugu cya Nigeria uzwi ku mazina ya Burna Boy akaba ari umwe mu bahanzi b’inkingi za mwamba mu njyana ya Afrobeats, yatangaje uburyo yakuriwe ingofero n’umuraperi J Coley wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

    Umuraperi Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J Cole wavukiye mu Budage akaba afite ubwenegihugu bwa Amerika, niwe wakuriye ingofero Burna Boy avuga ko ari nka 2Pac umwe mu banyabigwi iyi si yagize mu njyana ya Hip Hop. 

    Ibi Burna Boy yabihishuye ubwo yari mu kiganiro na Elliot Wilson avuga uko yagiranye ibiganiro na J Cole mbere y’uko bakorana indirimbo iri kuri album bise “I told Them” imaze icyumweru igiye hanze.

    Burna Boy yagize ati “Mbere y’uko dutangira gukorana indirimbo, J Cole yaravuze ngo iyi nigga ni nka 2Pac Shakur. Ndaranganguzwa ndimo ndareba uwo avuze hanyuma ahita avuga ngo ni wowe. 2Pac wongeye kuvukira muri Africa.”

    Burna Boy nyuma baje gukorana indirimbo yise Thanks yagaragaye no kuri album ye nshya yise I Told Them yagiye hanze mu cyumweru gishize.

    Nyamara n’ubwo Burna Boy bamugereranyije na 2Pac Shakur, ntabwo abo muri Nigeria barimo bamwiyumvamo kubwo gutangaza ko injyana ya Afrobeats ikunzwe cyane muri Afurika ndetse no ku isi hose nta kintu kizima kiba kiri muri iyo njyana.

    Burna Boy yavuze uko umuraperi J Cole yamwitiranyije na 2Pac. 


    J Cole abona Burna Boy ari nka 2Pac Shakur umunyabigwi mu muziki ku isi hose.


    2Pac Shakur yishwe arashwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133905/burna-boy-yahishuye-uko-j-cole-yamwitiranyije-na-2pac-133905.html

  • Akebo kajya iwa mugarura! Prince Kid yituye M… – #rwanda #RwOT

    Prince Kid yasabye anakwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa mu birori byari biryoshye ndetse bishimishije byanasigiye isomo inkumi n’abasore benshi muri iki gihe.

    Kumva ko Prince Kid yakoze ubukwe na Miss Iradukunda Elsa nta gitangaza kirimo kuko n’abandi babukora ariko igitangaza kikaba ku byo banyuranyemo mu gihe urukundo rwabo rwari rutari rwabyara ikintu gikomeye. 

    Ni iki cyabaye kugira ngo urukundo rwa Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid rusigire isomo ingaragu nyinshi mu Rwanda?

    Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid ni we muyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yari ishinzwe gutegura Miss Rwanda mu myaka yatambutse aho imbere ye haciye ba nyampinga icyenda barimo Iradukunda Elsa. 

    Mu mwaka wa 2019 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ko muri Miss Rwanda harimo ruswa ishingiye ku gitsina aho byavugwaga ko kugira ngo ugire aho ugera bisaba kubumbura ibibero hanyuma bagasigwa amavuta.

    Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB, rwatangiye gukora iperereza kuri ayo makuru yavugwaga kugira ngo ubyihishe inyuma aryozwe ibyo byaha akorera abakobwa yitwaje ububasha abafiteho ndetse n’ibyo yabagezaho.

    Nyuma y’imyaka itatu RIB itangiye iperereza, nibwo yataye muri yombi umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yateguraya Miss Rwanda ashinjwa ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina yitwaje ububasha afite. 

    Icyo gihe abo Prince Kid yavanye ku isuka akaburiza indege, nibo babaye aba mbere mu kumwigarama ndetse no kumushinja ibyaha bitandukanye banatanga ubuhamya.

    Nubwo mu Rwanda hari abandi basore benshi bifuzaga Miss Iradukunda Elsa,  yishyize mu kaga ubwo yashakaga uburyo yafunguza Prince Kid wari umaze gutabwa muri yombi kandi ariwe wari waramufashije kugera aho ageze.

    Miss Iradukunda Elsa hamwe n’umunyamategeko we batawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB i Remera. Uyu mukobwa yari akurikirwanyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné ndetse no gukoresha impapuro mpimbano mu gihe umwunganizi we mu mategeko yaziraga kwemeza impapuro mpimbano. 

    Haciyeho igihe nibwo Miss Iradukunda Elsa yaje gufungurwa nyuma y’uko ibyaha yari akurikiranyweho byabuze ibimenyetso bifatika byo gushingiraho ahamwa n’icyaha.

    Amaze gufungurwa, Elsa yakomeje gukurikiranira hafi urubanza rwa Prince Kid kugeza aho afunguriwe ntabwo yigeze acika intege ahubwo yakomeje kunamba kuri Prince Kid.

    Nyuma y’igihe kirekire nibwo mu kuboza Prince kid yafunguwe amaze kugirwa umwere ku byaha yari akurikiranyweho cyo guhohotera abakobwa ariko nyuma y’aho bitungurana kubona ubushinjacyaha bwongera kujuririra uyu mwanzuro Prince Kid asubira kuburana ariko ari hanze.

    Iyo Prince Kid ahamwa n’ibyaha yaregwaga yari guhanishwa iki?

    Icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato (rape) gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati ya 10-15 hakiyongeraho n'Ihazabu y'amafaranga ari hagati ya 1-2M.

    Icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati ya 5-7 , hakiyongeraho n'Ihazabu y'amafaranga ari hagati ya 1-2M.

    Mu gihe icyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati ya 1-2, hakiyongeraho n'Ihazabu y'amafaranga ari hagati ya 100,000 -200,000.

    Ubwo Prince Kid yafungurwaga, abantu benshi bahise batangira kwibaza icyo Prince Kid agiye kwitura Miss Iradukunda Elsa nyuma yo kumwitangira no gushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Nyuma y’uko abantu bari bagifite ingingimira n’ibitekerezo bitandukanye, nibwo abanyarwanda bose bongeye kwemeza no gushimangira ubuhanga bw’abatubanjirije bavuze ko ‘Akebo kajya iwa Mugarura kubera ko bitatinze ngo Prince Kid yiture Miss Iradukunda Elsa kubwo ineza yamugiriye.

    Iyi nsigamugani “Akebo kajya iwa mugarura” bahuje n’ibikorwa bya Prince Kid isobanuye iki?

    Akebo kajya iwa Mugarura ni umugani w’ikinyarwanda baca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico ye myiza. Wakomotse kuri Mugarura uwo nyine ku ngoma itazwi neza ikirari.

    Mugarura uwo yakuranye imico myiza cyane, akubitiraho n'ubukire muri byose, imyaka n'amatungo , abantu baza kumucaho inshuro, akabereka ikibo cya mugerwa w'umuhinzi, umuhingiye yahingura akamuha inshuro 'umuhinzi muri icyo kibo, hanyuma akamushyiriramo n'indi y'ubuntu. Abigenza atyo imyaka myinshi n’uje kumusaba inka nawe akayimuha, ndetse byarimba akamuha n'indi ya kabiri. Byibera aho.

    Bukeye inshuti n'abana be baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n'imyaka ye, bati:'Dore urimaraho ibintu ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara he? uzasigara umeze ute ? ejo uzasanga rubanda rukunnyega nta n'ukureba n'irihumye '.Mugarura akumva amagambo yabo akabihorera ntagire icyo abasubiza, ntihagire uwumva ururimi rwe bigenda bityo kugeza igihe kirekire.Biba aho biratinda.

    Bishyize kera, haza umuntu amugerageresha kumushuka, aramubwira ati 'Mugarura ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze rubanda turabwishimira, ariko nubwo tugushima bwose, njyewe ntacyo urampa none nje kugusaba inka eshanu zo kubaga'.

    Mugarura aramwemerera amuha inka eshanu arazijyana.Azigejeje iwe aho kuzibaga arazorora zirakunda ziroroka ziba amashyo atanu, rubanda babibonye batyo, barega Mugarura I Bwami ko yangiza ibintu bye dore ko uwangizaga inka bavugaga ko amara inka z'Umwami.

    Ibyo byatumye umwami amugabiza rubanda baramunyaga ariko inka n'ibintu bye ntawabigabanye byatwawe na rubanda rwose rubyigabagabanije.

    Nuko i Bwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye umupfu ku bintu by' i Bwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka umukene cyane abura aho aba n'umugore we n'abana be bagumya kuzerera.Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira akamuha inshuro ebyiri.

    Uwo mugabo amukubise amaso, agira impuhwe ava mu nzu ye ya kambere ayiha Mugarura asigara mu nzu yo mu gikari hanyuma Mugarura amaze kubona inzu abamo, rubanda rumenya ko yabonye icumbi hanyuma abo yagiriye neza batangira kujya bagenda ijoro bamushyira ibintu,ubwo kugenda n'ijoro batinyaga i Bwami.

    Uwo Mugarura yahaye inshuro ebyiri akaza akamusubiza inshuro ndetse akabigira itetu mbese rubanda yagiriye neza bose baramuyoboka bamuzanira amafunguro, bamwe mu twibo abandi mu bitebo.

    Bigeze aho benshi mu bo yagiriye neza bajya kumuhakirwa i Bwami ngo bamuhe umuriro.i Bwami baremera bamuha inka y'umuriro. 

    Mugarura amaze kubona inka y'umuriro rubanda barishima noneho baza ku mugaragaro bamuzanira ibintu byo kumushimira bamwitura ineza yabagiriye.

    Bukeye wa mugabo wazaga kumusaba ngo amuhe inka eshanu zo kubaga (za zindi yagezaga mu rugo akazorora) yumvishe ko Mugarura yabonye umuriro arishima cyane. 

    Arazinduka ajya kwa Mugarura acumbitse aramubwira ati 'Ngize amahirwe kuko wabonye umuriro za nka wampaye zo kubaga uko ari eshanu narazoroye zabaye amashyo atanu none ngaya amashyo atatu nanjye ndasigharana abiri '.

    Mugarura amushimana na rubanda barakomeza barahurura bamuzanira amaturo y'inka n'imyaka, abadafite imyaka myinshi bakamuzanira mu twibo hanyuma yubaka imitiba n'ibigega

    Nuko Mugarura asubira kuba umukungu ndetse arusha mbere aratunga, aratunganirwa.Uko rero niko rubanda bamuzanira ibintu bibuka uko yabagiriraga nibyo byiswe 'Akebo kajya iwa Mugarura”.

    Ku wa 02 Werurwe 2023, nibwo Prince Kid yagiye imbere y’amategeko mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo yemeye imbere y’abantu n’amategeko ko yiyemeje kuzabana na Miss Elsa ubuzira herezo.

    Nubwo yari agikurikiranwa n’ubutabera, ntabwo Prince Kid yigeze atezuka ku kwitura Elsa yiyemeza kujya kumusaba no gukwa imbere y’abantu.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane  tariki 31 Kamana  2023. Wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu busitani bwitwa Jalia Garden ugana i Kabuga.

    Ni mu birori bitagaragayemo bamwe muri ba nyampinga Prince Kid yahaye ijambo mu Rwanda ndetse no ku Isi aho bya nyampinga 9 baciye imbere ya Prince Kid ari babiri bonyine babashije kwitabira ibirori by’ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa. 

    Prince Kid yabereye urugero rwiza ingaragu. 


    Miss Elsa Iradukunda yagaragaje urugero rwiza rw’urukundo rwa nyarwo mu gihe abantu bavuga ko rwakendereye.


    Prince Kid yasabye anakwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa mu birori byari binogeye ijisho. 


    Ku wa 02 Werurwe 2023 nibwo Prince Kid yasezeranye imbere y’amategeko na Miss Iradukunda Elsa. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133890/akebo-kajya-iwa-mugarura-prince-kid-yituye-miss-iradukunda-elsa-133890.html

  • Kwita Izina: Miss Kalimpinya yasabye ababyey… – #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi mu kagari ka Ninda niho hateraniye abarenga ibihumbi 30 mu birori byo Kwita Izina. Ibintu bikuru by'ingenzi abasomyi ba InyaRwanda bakwiriye kumenya ni byo iyi nkuru ishingaho igikwasi.

    Uhereye mu mujyi wa Musanze ku byapa ndanga biriho amashusho yanditseho Kwita Izina ku inshuro ya 19, nabwo warenga umutaru utabonye ibyapa yawe no ku mapoto y'amashanyarazi hamanitseho ariya magambo. 

    Mu mujyi birumvikana hari hatuje cyane. Mu muhango wo Kwita Izina, umutekano wari wakajijwe. Nibyo reka ukazwe impamvu zirumvikana. Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.

    Winjiye ahari kubera umuhango nyirizina wakirwa n'abasore n'inkumi bambaye impuzankano zanditseho Kwita Izina na Visit Rwanda. Umutekano wari wose aho babanzaga kugusaka ubundi ugakomeza aho ugomba kuba uri bitewe n'icyiciro ubarizwamo.

    Hari abashyitsi b'abanyacyubahiro, hari abanyamakuru, hari abantu basabye kwitabira (Delegates), abaturage basanzwe bahagaze mu mbuga zibatandukanya n'abandi n'abahanzi bari inyuma y'urubyiniro (Backstage). Ni umuhango wabaye ikirere kivangavanganze izuba n'ubukonje kuko ni mu misozi miremire.

    Abahanzi barimo Danny Vumbi, Bwiza, Riderman aherekejwe na Karigombe, Ariel Wayz, Senderi, abavanga imiziki barimo Dj Bisoso, abashyushyarugamba ni Sandrine Isheja wakoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda na Arthur Nkusi wakoresha ururimi rw’Icyongereza (English).

    Menya ibintu utabwiwe

    Umunyarwenya Kevin Hart uherutse mu Rwanda ntabwo yabonetse mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi 23 ku nshuro ya 19.

    1. Kevin Hart, ntabwo yabashije kwitabira uyu muhango wo Kwita Izina, ariko mu kwezi gushize ubwo yari mu Rwanda yasize asuye ingagi ndetse yita umwana w'ingagi. Mu butumwa bwatambukijwe bwafashwe ubwo yasuraga ingagi, yavuze uburyo yishimiye kuzisura yita umwana w'umukobwa wo mu muryango wa Muhoza wabyawe na Twitabweho. Yamuhaye izina 'Gakondo'.

    2. Miss Kalimpinya yasabye ababyeyi kuvuza impundu nabo bamwakiriza akamo kazo.

    Miss Kalimpinya wise umwana w'Ingagi izina rya Impundu, ubwo yari ahawe ijambo yabanje kwisegura ko agiye gukoresha icyongereza, nyuma avuga mu Kinyarwanda avuga ko 'Ni iby'agaciro kuba naragiriwe icyizere nkaba ngiye kwita izina. Reka nsabe ababyeyi bari hano bose banyemerere tuvuze impundu'. 

    Mu 2017 yitabiriye Miss Rwanda yegukana umwanya wa Gatatu. Aherutse kwandika amateka yitabira umukino wo gusigana ku modoka ari na byo byamuzamuriye izina. Ni umukino yinjiyemo mu 2019 akaba ari we mukobwa rukumbi ukina bene ariya marushanwa mu rw'imisozi igihumbi. Afite imyaka 24 y'amavuko.

    3. Umwana w'imyaka 12 yise ingagi 'Nibakwiye' yo mu muryango wa Sigasira. Ni umunyeshuri wo mu yisumbuye akaba ari indashyikirwa mu masomo no marushanwa yitabiriye yo kurengera ibinyabuzima. 

    Imvura yageze aho irabivanga nubwo umuhango wakomeje. Imvura yatangiye kujojoba hagati mu muhango aho abita amazina bari bagikomeje. Abari ahadatwikiriye ntabwo bari borohere. Imvura icogoye, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru yagejeje ijambo ku bitabiriye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133902/miss-kalimpinya-yasabye-ababyeyi-kuvuza-impundu-ibintu-utabwiwe-mu-muhango-wo-kwita-izina-133902.html

  • Madamu Jeannette Kagame asanga ibidukikije bititaweho Isi yahura n'akaga #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame, yasabye abaturiye Pariki z'igihugu kurushaho kubanira neza ibidukikije, kuko kubyangiza Isi yahura n'akaga.

    Hari mu muhango wo Kwita izina ku nshuro ya 19, abana 23 b'ingagi wabereye mu karere ka Musanze.

    Uyu muhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b'ingagi, barimo abavutse mu mpera z'umwaka ushize ndetse n'abavutse muri uyu mwaka.

    Ni umuhango wabereye muri Pariki y'Igihugu y'ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho witabiriwe na Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame n'ibindi byamamare biturutse hirya no hino ku Isi.

    Umuyobozi wa RDB, Claire Akamanzi, avuga ko abaturiye Pariki ari bo bakesha ibyagezweho mu bukerarugendo no kubungabunga Parike, kuko umusaruro wabwo wazamutseho 56% mu mezi atandatu ashize.

    Ati 'Ndabashimira cyane uburyo muhora mushyigikira ibikorwa by'ubukerarugendo, ni mwebwe dukesha ibyiza twishimira uyu munsi mu bukerarugendo no kubungabunga pariki. Icya Kabiri Ubukerarugendo muri uyu mwaka bwifashe neza, mu mezi atandatu (6) ya mbere y'uyu mwaka ubukerarugendo bwazamutseho 56% ibi kandi bisobanura ko n'uruhare rw'10% rugenerwa abaturage rwiyongereye.'

    Mme Jeannette Kagame, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ibidukikije ari indorerwamo igaragaza akaga Isi yahura nako mu gihe bititaweho, asaba ko buri wese yabibanira neza.

    Ati 'Batumirwa turi kumwe mu birori by'uyu munsi ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga Isi yahura nako mugihe tutitaye ku rusobe rw'ibinyabuzima nk'uko bikwiriye. Nk'abantu mu mibereho yacu dukeneye ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima ku buryo bw'umwihariko, bityo rero dusabwa kubana neza nabyo kuko ubuzima bwacu ari magirirane. Ku Ngangi kwitegereza byonyine bigaragaza ko imyitwarire n'imibanire hagati yazo ijya kwegera ubuzima n'imibereho bya muntu.'

    Nyakubahwa Mme Jeanette Kagame, kandi yasabye abatuye mu Karere ka Musanze by'umwihariko abakiri bato, abasaba kutadohoka  mu kubungabunga ibidukikije.

    Ati 'Abyanya-Musanze, batumirwa mwese by'umwihariko mwe abato turi kumwe nimwitegereza abateraniye aha twese ndetse mwabonye n'abashyitsi batandukanye batugendereye, duhujwe no kwiziza uyu munsi ukomeye mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije, ntawe bitanezeza kuba mubigiramo uruhare. Uruhare rwanyu rugaragarira mbere na mbere mu kubungabunga ibidukikije harimo n'izi ngangi, kwakira neza abagana ndetse no guhanga imirimo itandukanye ishingiye ku bukerarugendo ndetse inyungu zitugeraho twese n'abanyarwanda n'abaturarwanda, ntimuzadohoke.'

    Mu bise abana b'ingagi amazina harimo Sol Campbell, umunyabigwi wa Arsenal FC wise izina Jijuka, Umuhoza Ineza Grace, afite umuryango wihebeye kurengera ibidukikije  yise izina Bigwi; Anders Holch Povlsen, Umushoramari ukomeye mu by'imideli yise umwana w'ingagi Mukundwa, Audrey Azoulay, Umuyobozi wa UNESCO yise umwana w'ingagi Ikirango, Joachim Noa wabaye icyamamare muri Basket yo muri USA mu ikipe ya Chichago Bulls ayita Turumwe, n'abandi bagiye bagira umwihariko mu kugaragaza urukundo ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabizima, bise abana b'ingagi amazina.

    Kwita Izina, ni igikorwa gitumirwamo amwe mu mazina azwi y'ibyamamare ku isi mu ngeri zitandukanye kuva mu mpirimbanyi, siporo, politike, filimi, muzika, imideri n'ibindi.

    Umwaka ushize uwari Igikomangoma, ubu ni Umwami Charles III w'Ubwongereza, ku buryo bw'iyakure yise umwana w'ingagi 'Ubwuzuzanye'.

    Kuva uyu muhango watangira abana b'ingagi barenga 300 bamaze guhabwa amazina.

    Abana 23 b'ingagi nibo bahawe amazina, 13 muri bo (57%) ni ingagi z'ingore.

    KWIGIRA Issa

    KWIGIRA Issa

    The post Madamu Jeannette Kagame asanga ibidukikije bititaweho Isi yahura n'akaga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/murusheho-kubanira-neza-ibidukikije-madamu-jeannette-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=murusheho-kubanira-neza-ibidukikije-madamu-jeannette-kagame

  • Uko ibyamamare byose abana b’Ingagi amazina #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Nzeri 2023, mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahabereye igikorwa ngarukamwaka cyo kwita Izina abana b’ingagi cyitabiriwe na bamwe mu byamamare baturutse hirya no hino ku Isi.

    Ni umuhango wabaga ku nshuro ya 19 aho abana b’Ingagi 23 bavutse ari bo bahawe amazina.

    Kevin Hart, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, Winston Duke , Miss Queen Kalimpinya, n’abandi nibo babashije Kwita Izina kuri iyi nshuro.

    Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Muhoza, Mutobo, Hirwa, Pablo, Ntambara, Dushishoze, Segasira, Isimbi, Musirikare, Kwitonda, Igisha , Sabyinyo na Agashya.

    Miss Kalimpinya yise umwana w’ingagi 'Impundu'

    Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017, akaba anasiganwa mu mukino w’amodoka mu Rwanda, umwana w’ingagi yise izina yamwise 'Impundu'.

    Kevin Hart yamwise 'Gakondo'

    Ni umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi ukomoka muri Amerika, yahaye umwana w’Ingagi izina rya 'Gakondo'.

    Idris Elba n’umugore we bise umwana w’Ingagi 'Narame'

    Idrissa Akuna Elba umukinnyi wa filime w’Umwongereza akaba yari aherekejwe n’umugore we Sabrina Dhowre Elba bise umwana w’ingagi 'Narame'.

    Winston Duke yise umwana w’Ingagi 'Intarumikwa'

    Winston Duke umukinnyi wa filime wavukiye muri Trinidad & Tobago kimwe mu yise umwana w’ingagi 'Intarumikwa'.

    Danai Gurira yise umwana w’Ingagi 'Aguka T’challa'

    Danai Jekesai Gurira, umukinnyi wa filime ufite inkomoko muri Zimbabwe wakinnye muri filime ya Black Panther yitwa Okoye umwana w’Ingagi yise izina yamwise 'Aguka T’challa'.

    Bukola Elemide ‘Aṣa’ yise umwana w’Ingagi 'Inganzo'

    Bukola Elemide umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umufaransakazi ukomoka muri Nigeria wamamaye ku mazina ya Aṣa, umwana w’ingagi yise izina yamwise 'Inganzo'.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-ibyamamare-byose-abana-b-ingagi-amazina

  • Amasomo adakenewe muri Kaminuza n'ibikoresho bidahagije byagaragajwe nk'impamvu yongera ubushomeri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko mu Karere ka Gasabo, bavuga ko kwiga amasomo adakenewe muri Kaminuza n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro atagira ibikoresho abanyeshuri bigiraho, aribyo bikomeje gutuma ubushomeri bwiyongera.

    Urubyiruko bose bahuriza kukibazo cy'ubushomeri bubugarije kandi bafite impamyabumenyi nyamara zidafite aho zibasha kubahesha akazi ku isoko ry'umurimo.

    Abaganiriye n'itangazamakuru ryacu bavuga ko biterwa nuko usanga barize amasomo adakenewe ku isoko ry'umurimo abandi barize amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro ariko batarigeze babona ibikoresho bigiraho ngo bamenye byimbitse ibyo biga, bikaba ari imbogamizi zigikomeje kubatera ubushomeri .

    Ati'Nonese niba bavuga ngo hari ibikenewe n'ibidakenewe ku isoko ry'umurimo, ibyo bidakenewe babikuyemo bagasigamo ibikenewe ku isoko ry'umurimo, aho umuntu asoza amasomo ariko ntabone akazi ngo yize ibidakenewe ku isoko ry'umurimo.'

    Undi nawe ati 'Barikuzana ibigo by'umwuga akaba ari ukubigisha bakabifata mu mutwe gusa, akaba adafite ibikoresho abana bazigiraho nibajya gushyiraho ibyo bigo bajye bareba niba hari ubwo bushobozi, kuko abikorera ntibatanga akazi kuri abo bana kuko baba bumva ko azaza kubivanga.'

    Bwana Theoneste Murenzi, Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Gasabo, asaba inzego z'uburezi guhuza ubumenyi bigisha n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Hari ubumemyi butangwa mu mashuri wagera hanze ugasanga ntabihari, twasaba leta ko bajya batanga amasomo ajyanye n'isoko riri hanze.'

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Gaspard Musonera, avuga ko amashuri makuru na za kaminuza bagomba kureba niba amasomo bigisha akenewe ku isoko ry'umurimo, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri.

    Ati 'Kaminuza  nayo rero kugira ngo ikomeze igire agaciro birasaba ngo barebe koko niba barimo kwigisha ibisubiza ibibazo by'ukuri bihari. Ndibwira ko babyumva kandi leta irabibakangurira kandi ishyiramo ingufu nyunshi, nabo banyeshuri bagomba kwiga ibifite agaciro uyu munsi ku isoko ry'umurimo kuko niho bazahurira n'ababakeneye. Ntabwo kwiga ari ukumva ngo ufite 'degree' gusa ibyo ntabwo bihagije.'

    Akarere ka Gasabo 32% by'abagatuye ni urubyiruko , Ubushakashatsi bwagaragaje ko 30% by'urubyiruko rusoza Kaminuza nta kazi bafite.

    Aka Karere gafite intego y'uko umwaka wa 2023-2024 hazahangwa imirimo mishya 18000.

    Eminente umugwaneza

    The post Amasomo adakenewe muri Kaminuza n'ibikoresho bidahagije byagaragajwe nk'impamvu yongera ubushomeri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/amasomo-adakenewe-muri-kaminuza-nibikoresho-bidahagije-byagaragajwe-nkimpamvu-yongera-ubushomeri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amasomo-adakenewe-muri-kaminuza-nibikoresho-bidahagije-byagaragajwe-nkimpamvu-yongera-ubushomeri