Blog

  • Kevin Hart ntiyageze i Kigali; yavuze izina y… – #rwanda #RwOT

    Kevin uri ku rutonde rw'abavuga rikijyana ku Isi ku rutonde rwasohotse mu 2015, ari ku rutonde rw'abantu 23 bise izina abana b'ingagi mu muhango wabereye muri Kinigi mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023.

    Uyu mugabo aheruka i Kigali ku wa 19 Nyakanga 2023 ubwo yari kumwe n'umuryango we mu biruhuko byasize basuye Ingagi mu Birunga, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'ahandi.

    Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja wayoboye umuhango wo Kwita Izina afatanyije na Nkusi Arthur, yavuze ko Kevin Hart yifuzaga 'kubana natwe ariko ntibyamukundiye gusa hari ubutumwa yohereje ndetse ubwo aheruka hano hari umwana w’ingagi mu bari baravutse icyo gihe yise ‘izina’.'

    Mu mashusho yagaragajwe yafashwe ubwo Kevin Hart yari mu Birunga, avugamo ko yagiriye ibihe byiza mu birunga ubwo yari kumwe n'umuryango we basuye ingagi.

    Kevin yavuze ko ibyo yabonye bidasanzwe mu buzima bwe. Avuga ko ‘Ndi kwiyumvamo u Rwanda ku rwego rwo hejuru'. Uyu mukinnyi wa filime ukomeye ku Isi yavuze ko bishimishije kubera “ibihe byiza nagize mu buzima bwanjye.’

    Yavuze ko ibihe byiza yagiriye mu Rwanda byarushijeho kuba byiza binyuze mu Kwita Izina umwana w’ingagi. Uyu mugabo yavuze ko umwana yahaye izina ari uwo mu muryango wa Muhoza.

    Avuga ko izina yahisemo atari buri wese warihitamo. Ati “Ndabivuga kubera ko ngomba kwita ku ngagi. Ntabwo ari ingagi ibonetse. Ni ingagi ngomba kumenya.'

    Yavuze ko azakomeza gukurikirana ubuzima bw’uyu mwana w’ingagi yise amazina. Yateye urwenya avuga ko anakeneye icyemezo cy’amavuko cy’iyi ngagi, ndetse ngo akeneye Email na nimero za telefoni kugirango azajye akomeza kuvugana n’ayo. Ingagi yayise 'Gakondo'.

    Ni ubwa mbere Kevin Hart w'imyaka 44 y'amavuko yari ageze mu Rwanda. Izina rye ryatangiye kwiganza cyane mu itangazamakuru no kuri Televiziyo Mpuzamahanga nyuma y'uko mu 2001, Judd Apatow amuhisemo mu bakinnyi yifashishije muri ruhererekane rwa filime 'Undeclared' yatambukaga kuri Televiziyo.

    Kuva icyo gihe abashoramari muri filime baramubengutse; mu 2002 akina muri Paper Soldiers, Scary Movie 3 (2003), Soul Plane (2004), In the Mix (2005), Little Fockers (2010), Think Like a Man (2012), Grudge Match (2013), Ride Along (2014), About Last Night (2014), Get Hard (2015);

    Central Intelligence (2016), The Secret Life of Pets film franchise (2016—2019), Ride Along 2 (2016), Captain Underpants: The First Epic Movie (2017), the Jumanji film franchise (2017—), Night School yo mu 2018 n'izindi.

    Urugendo rwe rwo gutera urwenya rwaragutse mu buryo bukomeye aninjiza amafaranga menshi. Mu 2009 yashoye imari ashyira hanze album y'urwenya yise 'I’m a Grown Little Man' nyuma mu 2010 asohora album yise 'Seriously Funny', 'Laugh at My Pain (2011), Let Me Explain (2013) ndetse na What Now? yo mu 2016).

    Mu 2015, ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize ku rutonde rw'abantu 100 bavuga rikijya ku Isi.

    Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 6 Nyakanga 1979, avukira mu Mujyi wa Philadelphia. Kuri Nyina witwa Nancy witabye Imana mu 2007 ndetse na Se witwa Henry Hart.   

    Se wa Kevin Hart yagiye afungwa mu bihe bitandukanye biturutse ku kuba yari yarabaswe no gukoresha ikiyobyabwenge ya Cocaine.

    Kevin Hart yigeze kuvuga ko mbere y'uko atangira umwuga wo gutera urwenya, mu buto bwe yifuzaga kuba umukinnyi wa Basketball akagera ku rwego rwo gukina muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, N.B.A.

    Uyu mugabo anagira uruhare mu kuyobora ibirori bikomeye. Nko mu 2011 yayoboye itangwa ry'ibihembo BET Awards, mu 2012 ayobora umuhango wo gutanga ibihembo MTV Video Music Awards.


    Kevin Hart amaze iminsi atangaje ko ari kugendera mu kagare  biri mu mpamvu zatumye atabasha kugera i Kigali


    Kevin Hart yagaragaje amarangamutima yo ku rwego rwo hejuru nyuma yo kwita izina Ingagi 

    Kevin yavuze ko ingagi yayise 'Gakondo' mu kugaragaza muco n’indagangaciro by’abanyarwanda, ari nabyo bishingiyeho umuhango wo kwita izina mu rugendo rw’iterambere 

    Ubwo yari i Kigali muri Nyakanga 2023, Kevin Hart yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133900/kevin-hart-ntiyageze-i-kigali-yavuze-izina-yise-ingagi-nibihe-byurwibutso-yagize-133900.html

  • InyaRwanda Sports: Peter Agblevor ukinira Mus… – #rwanda #RwOT

    Peter Agblevor uri gukina umwaka wa kabiri muri Musanze FC ni we uyobora urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona 2023-24. Umukino wa mbere ikipe ya Musanze FC yahuyemo na Etoile de L’Est, Peter Agblevor yatsinzemo ibitego 2 mu bitego 4 iyi kipe yatsinze.

    Mu mukino wa kabiri Musanze FC yakiriye Bugesera FC iyitsinda igitego kimwe ku busa bwa Bugesera FC igitego cyatsinzwe na Peter Agblevor. Uyu rutahizamu afite uruhare rwa 80% ku bitego Musanze FC imaze gutsinda, kuko mu bitego 5 ikipe imaze nkwinjiza, afitemo ibitego 3.

    Peter Agblevor ukomoka muri Ghana uri gukina umwaka we wa gatatu mu Rwanda, afite impuza ndengo nibura y’iminota 58.6 ku gitego. Kugera ubu Musanze FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 6 mu mikino imaze gukina.

    Peter ubu ari kuvuga rikijyana mu bakunzi ba Musanze FC 

    Umutoza Habimana Sosthene Lumumba nawe utoza ikipe ya Musanze FC yabaye umutoza w’ukwezi wa Kanama, nyuma yaho afashije ikipe ya Musanze FC kuva yashingwa, gutsinda imikino ibiri ya shampiyona.

    Kuri uyu wa Gatanu haratangira imikino ya shampiyona y’umunsi wa gatatu, ari nayo mikino izaherwaho hatorwa umukinnyi n’umutoza bahize abandi mu kwezi kwa Nzeri. 



    Ikipe y’abakinnyi 11 beza itsinda ry’abanyamakuru ba siporo ba InyaRwanda batoranyije. Umutoza w’iyi kipe ni Lumumba Sosthene utoza Musanze FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133897/inyarwanda-sports-peter-agblevor-ukinira-musanze-fc-yatowe-nkumukinnyi-mwiza-wukwezi-133897.html

  • Amatara y’i Kigali ntabwo adukanga! Umutoza w… – #rwanda #RwOT

    Amagaju FC aherutse kugaruka mu cyiciro cya mbere, ni imwe mu mikipe ahagaze neza nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, aho abenshi batabicyekaga. Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri ku isaha ya saa 18:00 PM, iyi kipe irakirwa na Rayon Sports mu mukino wa gatatu wa shampiyona.

    Aganira n’umunyamakuru wa Radio Salus nyuma y’imyitozo ibanziriza umukino, Amars utoza Amagaju FC yavuze ko biteguye Rayon Sports nk’ikipe bakeneyeho amanota 3.

    Yagize ati: “Mbere na mbere ndashima Imana yo yatumye tugera kuri uyu munsi nta mukinnyi n’umwe uragira ikibazo. Ubu mfite amahitamo yose ku bakinnyi banjye.  Imyitozo tuyikoreye ku itara, kuko hari abakinnyi batarakinira ku itara n’umunsi umwe, twashaka ko bitazaba ibintu bibatunguye.

    Amars yakomeje avuga ko “tumaze gukina imikino ibiri, kandi buri mukino tuwufata nk’uwa nyuma. Tugiye gukina na Rayon Sports dushaka amanota atatu, ibyo gutsindwa ntabwo birimo.”

    Amagaju FC aheruka guhura na Rayon Sports muri shampiyona, tariki 11 Gicurasi 2019 aho Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1. Rayon Sports iheruka kwakira Amagaju FC tariki 30 Ukuboza 2018 iyatsinda ibitego 2-0.

    Amagaju FC aheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 tariki 5 Kamena 2018, icyo gihe Rayon Sports niyo yari yakiriye Amagaju FC.

    Amagaju FC, umukino wa mbere banganyije na Mukura igitego 1-1, umukino wa 2 batsinda Etincelles FC ibitego 2-0, ubu bakaba bari ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 

    Imibare y’ingenzi yagufasha kwinjira mu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133884/amatara-yi-kigali-ntabwo-adukanga-umutoza-wa-amagaju-fc-yahigiye-gutereka-hasi-rayon-sport-133884.html

  • Byamusabye kwitwaza intebe, imodoka n’inzoga!… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 5 Gicurasi 2023, nibwo uyu muhanzi usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yashyize hanze album ye iriho indirimbo 13 zirimo nka 'Voice Note', iyo yakoranye na Sat-B, B-Threy, Nel Ngabo n'abandi.

    Ni album yari amaze igihe ararikiye abakunzi be. Hashize ukwezi kumwe iyi album igiye hanze, uyu muhanzi yashyize hanze icyarimwe amashusho y'indirimbo ebyiri, nyuma akurikizaho indirimbo nka 'Mariwe', 'Be My Teacher' n'izindi.

    Kuri ubu, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye yise 'Fly Away' iri mu zigize album ye. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu ishyamba rya Gako  hafi neza y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi.

    Uyu muhanda uhuza Akarere ka Bugesera na Nyanza, kuko urambukiranya za Rwabusoro, uturutse mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Ni umuhanda wamaze igihe kinini utari nyabagendwa biturutse ku kuba utari urimo kaburimbo no kuba hari harimo abajura bategaga abantu.

    Amashusho y'iyi ndirimbo, agaragaza ko byinshi mu bikoresho Tom Close yifashishije byamusabye kubikura mu Mujyi wa Kigali.

    Yabwiye InyaRwanda ko ari imwe mu ndirimbo yifuzaga guha umwihariko biri mu byatumye buri kimwe yasabwe na Gad wakoze amashusho yarakitayeho.

    Agaragara mu mudoka ari kumwe n'inkumi ngenderwaho mu mashusho y'iyi ndirimbo, hari aho agaragara yicaye mu ntebe iri mu muhanda muri kaburimbo, aho ari kumwe n'uyu mukobwa basangira icyo kunywa ku meza hariho imbuto n'indi mitako.

    Amashusho y’iyi ndirimbo kandi agaragaramo umukobwa ucuranga igicurango cya ‘Violan’.

    Album ya Tom Close iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi.  Hariho nka ‘A voice note’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Finally’ yakoranye na Wezi wo muri Zambia, ‘Fly away’, ‘Inside’, ‘Kampala’ yakoranye na A Pass wo muri Uganda;

    ‘Superwoman’ yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, ‘Be my teacher’, ‘The One’, ‘Party’, ‘Feelings’ yahuriyemo na B-Threy, ‘My Number One’ yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, ‘Don’t worry’ ndetse na ‘Mariwe’.

    Producer Knoxbeat niwe wakoze iyi album. Ariko muri rusange yagizweho uruhare n'abarimo Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Bob Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj Bisoso.

    Tom Close aherutse kubwira InyaRwanda ko buri muhanzi yatekereje kwifashisha kuri iyi album 'Essence' yari amwitezeho kuyishyiraho umutima.

    Avuga ko mu bahanzi yifuzaga gukorana n'abo harimo na Big Fizzo wo mu Burundi, ariko yasanze ari mu bitaramo mu Burayi ku buryo bitari kumukundira ko bakorana indirimbo.

    Iyi album irihariye kuko indirimbo hafi ya zose ziriho zikoze mu rurimi rw'Icyongereza mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki rw'uyu muhanzi.

    Uyu munyamuziki avuga ko imyaka 15 ishize ari mu muziki, ibihangano bye byubakiye ku butumwa bw'igihe kirekire no 'kugerageza kujyana n'igihe'.

    Biri mu byatumye izi ndirimbo ziri kuri album yaragerageje kujyanya n'ibigezweho. Avuga ko buri ndirimbo iri kuri album ifite 'umwihariko wayo'.


    Amashusho y'iyi ndirimbo, Tom Close yayakoreye mu ishyamba rya Gako 

    Tom Close yatangaje ko byamusabye kwitwaza ibikoresho byinshi abikuye muri Kigali

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FLY AWAY' YA TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133896/byamusabye-kwitwaza-intebe-imodoka-ninzoga-tom-close-arakataje-mu-gukorera-amashusho-album-133896.html

  • Inzego z'ibanze mu Karere ka Bugesera zasabwe kwita ku isuku zidakoreye ku jisho #rwanda #RwOT

    Guverineri w'intara y'Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel, yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Bugesera kwita ku isuku badakoreye ku ijisho no gutanga serivise nziza.

    Hari mu nama ya Komite mpuzabikorwa y'aka Karere yitsaga ku gutanga serivisi nziza no kwimakaza isuku mu Karere.

    Muri iyi nama, Guverineri CG Gasana Emmnauel, yikije kuri gahunda ya Smart Bugesera, igamije kugira aka Karere gakeye kandi karangwa n'imitangire inoze ya serivisi hatabayeho gukorera ku jisho.

    Ati 'Mu natra ayose cyane cyane nko muri Bugesera ho harabanje hakorwa igikorwa cy'ubukangurambaga, tubereka ibyo bakwiye kugenderaho barebaisuku icyo ivuze.[…]Ibikorwaremezo kwangirika n'amazu atuzuyeameze nabi n'ibihuru, ibintu byinshi bitandukanye twagiye tubibereka byose.'

    Yakomeje agira ati 'Nyuma y'igihe utarabyubahirije ngo abikurikirane birumvikana agomba gufatirwa ibyemezo, ni ukubazwa inshingano ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere nabwo bwaranenzwe n'ubuyobozi bw'intara natwe twaranenzwe, nta kuntu igihugu cyaba gifite umurongo ngenderwaho na we ukaba utihuta mu gukemura ikibazo cyabonetse.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko ubu bukangurambaga bwo kugira isuku bizeye ko bwageze kubayobozi bose, Kandi ko bemera kunengwa kuko ari kimwe mubyubatse igihugu cy' u Rwanda kandi ko haribyo bakwiye guhindura.

    Ati 'Icyo inama y'uyu munsi itumariye ni uko tutari twahura n'abayobozi bose b'imidugudu ngo dutangire ubutumwa hamwe, uretse kuvuga ngo twabuhaye ab'imirenge nabo babumanure. Kwizera ko bwageze kuri buri Mudugudu ni uburyo nk'ubw'inama mpuzabikorwa tukabiganirira hamwe, ubutumwa bakabutwarira hamwe ubundi tukajya mu ngamba tukareba ko twakemura ikibazo.'

    Yunzemo agira ati 'Mubyo kubazwa inshingano hamaze kubazwa inshingano benshi, duhereye no kuri twebwe, natwe turazibazwakuko iyi urundi rwego rwaje kukwereka ikibazo kiri iwawe na we uba wanenzwe, ibyo rero ni amahitamo nk'igihugu twakoze kubazanya inshingano kandi nk'uko mubizi kwemera kunengwa/kunenga ni bimwe mu byubatse igihugu cyacu nicyo gituma dutera imbere.'

    Bamwe mubayobozi b'inzego z'umudugudu bitabiriye iyi nama baganiriye n'itangazamakuru rya Flash bavuze ko aya ari amahugurwa bishimiye cyane.

    Muri iyi nama inzego z'umudugudu zikaba zasinyanye imihigo n'utugali mu gihe imirenge yasinyanye imihigo n'akarere .

    Iyi gahunda ya simart Bugesera kuva itangijwe imaze kugira umusaruro haba kuri servici itangwa ndetse no kugira umuco w'isuku.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Inzego z'ibanze mu Karere ka Bugesera zasabwe kwita ku isuku zidakoreye ku jisho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/inzego-zibanze-mu-karere-ka-bugesera-zasabwe-kwita-ku-isuku-zidakoreye-ku-jisho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzego-zibanze-mu-karere-ka-bugesera-zasabwe-kwita-ku-isuku-zidakoreye-ku-jisho

  • Abitabiriye inama y'igihugu y'Abagore basabye ko hashyirwaho Banki y'abagore #rwanda #RwOT

    Hari abagore bitabiye Inama y'Igihugu y'abagore, bavuga ko  kutagira igishoro gihagije ku bashaka guhanga imirimo ibyara inyungu, bikiri imbogamizi izitira iterambere ryabo, bagasaba ko bashyirirwaho Banki yabo.

    Inama y'igihugu y'abagore ni urubuga rw'ubuvugizi n'ubukangurambaga ku bibazo by'abagore  hagamijwe kubongerera ubushobozi no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu muri rusange.

    Inama rusange ya 22 y'abagore yagarutse kuri byinshi, byagira uruhare mu kuzamura iterambere ry'abagore.

    Bamwe muri bo bavuga ko habayeho Banki y'abagore, byakemura imbogamizi kuri bamwe mu batagira igishoro gihagije nk'imwe mu mbogamizi, zagaragajwe ku bagore bakora ubucuruzi. 

    Umwe ati 'Harabura iki ngo habe Banki y'abagore? Nk'abagore tugire banki yacu, ayo mafaranga tubona yose tujye tuyacisha muri banki yacu, tutarinze kuyanyuza muri BDF. Kuko urajya gusaba amafaranga muri Banki, bakakubwira ko hakirimo imbongamizi.'

    Mugenzi we ati 'Dushobora kuba dutangiye akantu ko kwizigamira k'abagore. Mu by'ukuri ntabwo umuntu yahaguruka ngo njye ndaje gutyo udafite umurongo ngenderwaho, ariko bibaye umwanzuro twagira uko twizigamira nk'abagore dutegereje ko n'iyo Banki izaboneka, buri wese uri hano mu bushobozi afite ashobora kugira ikintu ashyiramo.'

    Yakomeje agira ati 'Igishoro kidahagije ku bashaka guhanga imirimo ibyara inyungu no kuba abagore benshi badafite ubumenyi bwo gutegura imishinga. Aha hari benshi twazamura.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Jacqueline Kamanzi, avuga ko nubwo hari ingero zaho izi Banki zikora neza, bisaba kubanza kujya inama.

    Ati 'Ikijyanye na Banki cyatekerejweho kandi kandi kiguma kigaruka kenshi, ni na byiza. Nibishoboka numva ari umwanzuro twafata ariko mu kubishyira mu bikorwa tuzakomeza tugishe inama ubuyobozi bwacu kuko n'ibi byose mu by'ukuri ni binini cyane.'

    Ministeri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr.Valentine Uwamariya, asanga   hakongerwa imbaraga mu gusobanurira bamwe mu bagore ko hari amahirwe ari mu kigega   BDF abateganyirijwe.

    Ati 'Ukurikije uko umuyobozi wa BDF yabisobanuye, birasaba ko twongera imbaraga mu bukangurambaga no gusobanurira abagore amahirwe ahari kugira ngo babashe kugera kuri ibyo byiza byabateganyirijwe cyane cyane bariya bagore bo hasi. Hari ho abasobanukiwe koko hariho n'abandi baba batazi ko ayo mahirwe ahari ndetse no gukomeza kubahugura no kubafasha gutegura iyo mishinga, kugira ngo babashe kubona ayo mahirwe.'

    Mu myaka 12 ishize ikigega gitera inkunga imishinga y'iterambere (BDF)  gitangiye, kigaragaza ko abagore bakitabira kigero cyo hasi, kuko  mu mishinga igera ku bihumbi 54, hagaragaramo igera kuri 20 yonyine.

    Mu  kongerera ubushobozi abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakorera  mu turere twa Rusizi na Rubavu, biteganyijwe ko amakoperative 39 bibumbiyemo azahabwa inkunga ya Miliyoni zisaga 59 z'amafaranga y'u Rwanda azbafasha kuzamura ubucuruzi bakora.

    KWIGIRA Issa

    The post Abitabiriye inama y'igihugu y'Abagore basabye ko hashyirwaho Banki y'abagore appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/abitabiriye-inama-yigihugu-yabagore-basabye-ko-hashyirwaho-banki-yabagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abitabiriye-inama-yigihugu-yabagore-basabye-ko-hashyirwaho-banki-yabagore

  • Umujyanama wa Juno Kizigenza yasobanuye ibyo… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, mu gihe abantu benshi bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda, bibazaga byinshi abandi bakibeshya ku makuru hagati ya Juno Kizigenza, Nando Bernard n’umuhanzikazi France Mpundu bamaze iminsi basinyishije mu ikipe yabo.

    France Mpundu ni umuhanzikazi wasinyishijwe mu ikipe n’ubundi isanzwe ifasha Juno Kizigenza yitwa “HUHA Records”, mu muziki wa Juno wa buri munsi. Ni mu gihe abantu benshi bari bazi ko Juno Kizigenza ariwe uzajya afasha uyu muhanzikazi mushya, bitewe nuko bumvaga ko ariwe waba yarayishinze.

    Nando Bernard yasobanuye agira ati: “Abantu bakomeje kwibeshya cyane babyitiranya, bavuga ko uwitwa Juno Kizigenza ari we uzajya aba areberera France Mpundu inyungu ze mu muziki we, gusa ariko si byo kuko ntabwo ari Juno wenyine ugize ikipe kuko hari n’abandi benshi dufatikanya. Kuko HUHA Records ni ikipe ibarizwamo abantu batandukanye, ubwo bisobanuke ko atari Juno Kizigenza uzajya amufasha wenyine”.

    Nando Bernard mu kubazwa uwaba yarashinze HUHA Records, bikagera n’aho abantu benshi bavuga ko ari iya Juno Kizigenza ndetse ko ashobora kuba ari nawe muyobozi, yagize ati “HUHA Records yashinzwe n’abantu 2 aribo njyewe ndetse na Juno Kizigenza, nitwe twayitangije, gusa ariko kuko Juno ari umuhanzi aba ari kwita kuri muzika (kwandika indirimbo, recording) ni njyewe wagombaga kujya mureberera inyungu mu bikorwa bya muzika agenda akora bya buri munsi”.  

    Nando yakomeje avuga ko ibi bigomba gusobanuka abantu bakabimenya bakareka kubyitiranya. Yakomeje avuga ko uretse kuba HUHA Records ari ikipe isanzwe ifasha abahanzi, bari mu bikorwa byo kuyigira Label gusa nubwo bisaba imbaraga.

    Ati: “Ikintu kuri ubu turi kwitaho ni ukugira ikipe ya HUHA Records Label, gusa ariko nk’uko mubizi, Label isaba ibintu byinshi harimo Video studio, Audio studio, bityo bikaba biri mu bintu bisaba ibintu byinshi bikaba atari ibintu byo guhubukira, gusa ariko kuba biri mu buryo byo ni ibintu turi kwitaho ndetse turayishyira hanze vuba bitari kera cyane”.

    Yakomeje avuga kandi ko uretse kuba barasinyishije France Mpundu, bitarangiriye aho kuko bafite n’izindi gahunda zo kuba bazana n’abandi bahanzi bityo bakaba bakomeza kuzamura impano z’abahanzi nyarwanda kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Nando yavuze ko kugeza ubu France Mpundu agiye kujya akorera ibikorwa bye byose bya muzika muri iyi kipe nk’ibisanzwe n’ubundi. Kuva France Mpundu yagera muri iyi kipe, amaze gushyira hanze indirimbo imwe yise “Umutima”.

    REBA INDIRIMBO “UMUTIMA” YA FRANCE MPUNDU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133811/umujyanama-wa-juno-kizigenza-yasobanuye-ibyo-abantu-bibeshyagaho-133811.html

  • Knowless yatomoye Clement ku munsi w’isabukur… – #rwanda #RwOT

    Yifashishije amafoto menshi agaragaraza ibihe byiza bagiranye, Butera Knowless yagize ati “Nkomeza kugukunda cyane uko ibihe bigenda biza. Yewe na nyuma yo kurwana no kurira, nahitamo wowe iteka ryose. Isabukuru nziza mukunzi. Ndagukunda.”

    Clement nyiri Kina Music yatangiye gukundana na Knowless nyuma y’uko Knowless yari amaze gutandukana n’umuhanzi Safi Madiba kuri ubu usigaye atuye Canada. 

    Uretse kuba Clement ari umugabo wa Knowless, ni umujyanama we mu muziki ndetse akaba ari nawe nyiri inzu ya Kina Music ireberera inyungu z’abandi bahanzi barimo Nel Ngabo.

    Kugeza ubu, Knowless na Clement bamaze kugira umuryango w’abana batatu mu myaka irindwi bamaze babanye aho umuto muri bo yavutse mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Knowless umaze kubyarana na Clement abana batatu, yavuze ko nta kintu na kimwe cyatuma adakunda Clement bamaze imyaka 7 barushinze.


    Butera Knowless yatomoye umugabo we Clement ku munsi w’isabukuru ye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133881/knowless-yatomoye-clement-ku-munsi-wisabukuru-ye-133881.html

  • Rutahizamu wabenze Amavubi yerekeje mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ufite inkomoko mu Rwanda ariko warubenze agakinira u Bubiligi, agiye kwerekeza muri Burnley mu Bwongereza.

    Uyu mukinnyi yakiniraga Genk mu Bubiligi aho yanatowe nk’umukinnyi mwiza ukomoka muri Afurika ukina muri shampiyona y’u Bubiligi mu mwaka 2022-23.

    Ubu arabarizwa mu Bwongereza aho yagiye gukora ikizami cy’ubuzima aho nagitsinda ahita asinyira Burnley FC.

    Ndayishimiye Mike Trésor w’imyaka 23 uvuka kuri se w’umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi, wifuzwaga cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi, amahirwe yaje kuyoyoka muri Gicurasi uyu mwaka ubwo u Bubiligi bwamuhamagaraga agahita agenda u Rwanda rukuzaho gutyo.

    Tresor agiye kwerekeza muri Burnley FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wabenze-amavubi-yerekeje-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bwongereza

  • Diamond yacyuriye abagore bose babyaranye wongeyeho na Wema Sepetu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, yavuze ko abagore bajya kwibagisha kugira ngo bibongerere ubwiza ariko bakitwara nk’aho ntacyo bigeze babakoraho, benshi bahise bakeka ko yashakaga gucyurira abo babyaranye.

    Ni mu mashusho uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze y’umuhanzi nyakwigendera Michael Jackson.

    Uyu muhanzi washinjwe kwibagisha akihinduza imiterere y’umubiri we, ayo mashusho yari mu kiganiro n’itangazamakuru ariko we ahakana ko atigeze yibagisha.

    Aya mashusho Diamond akaba yayaherekeresheje amagambo agira ati “abagore bagiye kwibagisha ariko bakitwara nk’aho ari abanyabo. “

    Nta gushindikanya benshi bahise bavuga ko ubu butumwa bugenewe abagore babyaranye kuko bose iki kintu bakivuzweho.

    Uhereye kuri Zari Hassan babyaranye abana babiri, aheruka kwemera ko yabikoze ariko kwari ukugira ngo bamukuremo ibintu byatumaga abyibuha cyane kuko yiyongereye ibiro muri COVID-19.

    Nta gihe kinini kirashira Tanasha Donna ufite bucura bwa Diamond, wibagishije muri 2021 kugira ngo atere neza, yakijweho umuriro kuko yanze kwishyura ababimukoreye.

    Hamisa Mobetto na we wabyaranye na Diamond Platnumz bivugwa ko yashoye amafaranga menshi kugira ngo agaragare neza, akaba yaragiye kwibagisha.

    Wema Sepetu na we wakundanye na Diamond Platnumz nubwo batabyaranye, muri 2018 yatakaje ibiro byinshi abantu bibaza icyo yabaye, na we yaje kwemeza ko yibagishije kugira ngo atakaze ibiro.

    Diamond na Zari

    Diamond na Tanasha bakanyujijeho

    Diamond na Mobetto bafitanye umuhungu

    Wema Sepetu ni we utarabyariye Diamond

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-yacyuriye-abagore-bose-babyaranye-wongeyeho-na-wema-sepetu