Blog

  • Ibyo utamenye: Miss Elsa niwe wabwiye Prince… – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zose zaba izikoreshwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa se iz’ibigo runaka by’itangazamakuru, hari gucicikana amafoto ndetse n’amashusho by’uwahoze ategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, Ishimwe Kagame Dieudonne ndetse n’uwabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017 Iradukunda Elsa, bagaragaza ko bishimiye ko aba bombi bagiye kubaka umuryango wabo bombi nk’umugabo n’umugore.

    Biragoye kumanuka kuri telefone cyangwa mudasobwa yawe utarabona amafoto n’amashusho y’ubukwe bwabo, kandi ni mu gihe urukundo rwabo rwanyuze muri byinshi bigoranye ndetse ruza no gutsinda. Ni ibintu byasigiye isomo abashaka kwinjira mu rukundo ndetse byashimishije abanyarwanda benshi muri rusange.

    Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko umusore ariwe utera iya mbere akabwira umukobwa ko yamwihebeye amukunda cyane, bakavuga ko biba atari byiza cyangwa bitagaragara neza iyo ari umukobwa uteye iya mbere, Elsa Iradukunda we ngo ntabwo ibyo abikozwa icya mbere ni urukundo, ibindi biza nyuma kandi nta mpamvu yo kuniganwa n’ijambo (buriya ngo wanigwa n’uwo uribwiye).

    Amakuru inyaRwanda yamenye ni uko Miss Elsa Iradukunda ari we wateye intambwe ya mbere abwira Ishimwe Kagame Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid mu myidagaduro nyarwanda, ko amukunda cyane, nuko Prince Kid nawe abyumva vuba abiha agaciro kanini.

    Gusa ariko n’ubwo Miss Elsa ariwe wavuze ijambo rikomeye mbere ya Prince Kid, uyu musore niwe wateye intambwe ya mbere mu gutangira kumuganiriza byihariye, nuko umubano udasanzwe uba uvutse ubwo kugeza aho tubonye ibirori bidasanzwe muri izi ntangiriro za Nzeri 2023.

    Urukundo rwabo rwatanze isomo rikomeye

    Ikindi cyamenyekanye ni iyo aba bombi bagiranye utubazo dutuma batumvikana, Elsa Iradukunda niwe utera intambwe ya mbere mu kwiyunga na Prince Kid. Ku rundi ruhande ariko Elsa Iradukunda ni wa muntu ukomeza cyangwa se uremereza ibibazo baba bagiranye.

    Guhera tariki ya 1 Nzeri 2023, aba bombi babaye umugore n’umugabo byeruye, nyuma yo kuva mu bihe bigoranye byarangiye urukundo rutsinze cyane ko rufite imbaraga zidasanzwe.

    Elsa Iradukunda niwe wibwiriye Prince Kid ko amukunda bwa mbere

    Byari ibirori by’umwaka kandi bishimishije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133918/ibyo-utamenye-miss-elsa-niwe-wabwiye-prince-kid-ko-amukunda-bwa-mbere-133918.html

  • Emmy Vox, Israel Mbonyi na Bosco Nshuti binji… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, mu ihema rya Camp Kigali, abakiristu babarirwa mu bihumbi baturutse imihanda yose barambuye amaboko baramya Imana mu gitaramo 'Amateka Live Concert' cy'umuramyi Emmy Vox.

    Kuva saa 06:08 PM z'Umugoroba itsinda ry'abaramyi rizwi nka 'True Promises' ryazamuye amarangamutima ya benshi mu ndirimbo ziganjemo izo mu bitabo, izabo bwite n'iz'abandi baramyi.

    Umukinnyi wa Filime Usanase Bahavu Jeannette yafunguye iki gitaramo ashimira abakiristu bigomwe umwanya wo gukora indi mirimo, bakitabira ndetse ashimira ibyamamare byazindutse bigafata imyanya y'imbere.

    Uyu mubyeyi yahise yakira umuramyi wa mbere Bosco Nshuti ahagurutsa benshi mu ndirimbo zirimo 'Ni muri Yesu', 'Yanyuzeho', Rukundo', 'Niyo Yadukunze', Hellelujah' n'izindi. Uyu muramyi yanejeje cyane abitabiriye iki gitaramo.

    Nyuma ya Bosco Nshuti, abitabiriye 'Amateka Live Concert' bamurikiwe icyegeranyo kigaruka ku buzima butoroshye Emmy Vox yanyuzemo burimo kuvukira muri Gereza, agaca mu bikomeye we n'umuryango we ariko akanga agakorera Imana.

    Muri iki cyegeranyo hahishuwe ko uyu musore n'umuryango we banyuze mu buzima burimo kubwirirwa no kuburara iminsi irenga itanu ubwo bari bakiri muri Gereza, kubura amazi yo koga, gukubitwa n'ibindi bigeragezo bitandukanye.

    Umushyushyarugamba Bahavu Jeannette yahise yakira Emmy Vox wateguye iki gitaramo, afasha abakiristu kuguma mu mwuka wo guhimbaza no kuramya Imana abinyujije mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Amateka' yitiriwe iki gitaramo.

    Uyu muramyi wari wuzuye ibyishimo yanyujijemo izindi ndirimbo zirimo 'Impundu', n'izindi zigize alubumu 'Amateka' yashyize hanze mu 2020. Abarimo Umuhanzikazi Peace Hozy uri kwigaragaza mu muziki wo kuramya no guhimbaza, bari mu bafashije cyane Emmy Vox.

    Nyuma yo gusogongeza abitabiriye iki gitaramo, Bahavu yahaye umwanya umuvugabutumwa yigisha icyigisho kigaruka ku buryo abantu badakwiye kwiheba mu gihe bakiriho. Nyuma y'icyo cyigisho umuramyi Alex Dusabe uri mu barambye muri uyu murimo, yatunguranye ku ruhimbi asaba abantu kuzitabira igitaramo cye kibera kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Nzeri 2023.

    Umuramyi Israel Mbonyi yongeye gushimangira igikundiro yubatse mu bantu, agitangira kuririmba benshi bamwakirije akaruru ko kumwereka ko bagiye gufatanya kuramya. Uyu muhanzi yatangiriye ku ndirimbo yashyize hanze mu bihe bitandukanye zikigarurira imitima ya benshi.

    Uyu muramyi yifashishije indirimbo zirimo 'Karame', 'Icyambu', 'Number 1' 'Ndiho', Umusirikare n'izindi zatumye abantu banga kumurekura ngo ajye kuruhuka. Yahise yakira umuramyi Emmy Vox wateguye iki gitaramo bafatanya gusezera abantu mu ndirimbo zitandukanye.

    Emmy Vox yashimiye Israel Mbonyi wemeye kuza kumushyigikira mu gitaramo cya mbere akoze kuva yatangaira gukora umuziki kinyamwuga. Bahise bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe za Emmy Vox. 


    Emmy Vox yakoze igitaramo 'Amateka Live Concert' cyitabiriwe ku rwego rushimishije

    Emmy Vox yatanze ubuhamya bw'uburyo yavukiye muri Gereza

    Vox yashimiye Israel Mbonyi waje kumushyigikira

    Emmy Vox yaririmbye indirimbo zirimo ‘Amateka’ 

    Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo zakunzwe zirimo 'Icyambu', 'Umusirikare', n'izindi

    Israel Mbonyi yeretswe urukundo n'abitabiriye iki gitaramo

    Mbonyi yahagurukije abarenga 1,000 bitabiriye 'Amateka Live Concert'

    Umuramyi Bosco Nshuti niwe wabanjije ku ruhimbi, afasha abitabiriye kuramya


    Bosco Nshuti yaririmbye indirimbo zirimo 'Heleluyah' yakunzwe na benshi

    Itsinda rya True Promises ni ryo ryafunguye iki gitaramo cyateguwe na Emmy Vox

    True Promises baririmbye indirimbo z'abaramyi batandukanye

    Abitabiriye banyuzwe n'indirimbo z'abaramyi

    Bahavu Jeannette uzwi muri Sinema nyarwanda niwe wayoboye iki gitaramo

    Fleury Legend umugabo wa Bahavu Jeannette yashimiye itangazamakuru ryabafashije kwamamaza iki gitaramo


    Peace Hozy uri kuzamuka neza mu muziki ari mu bafashije cyane abaramyi gutaramira abitabiriye iki gitaramo 

    Emmy Vox yashimiye Bahavu Jeannette n’umugabo we Fleury Legend bagize uruhare mu gutegura iki gitaramo cy

    Emmy Vox yashimiye umubyeyi we warwanye intambara ikomeye ngo we n’abavandimwe bakure 

    Josh Ishimwe yaje gushyigikira Emmy Vox 

    Umunyarwenya Clapton Kibonke yitabiriye igitaramo ‘Amateka Live Concert’ 

    Emmy Vox yakiriye Ben na Chance bazwi muri Gospel bafatanya guhimbaza Imana

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YARANZE IGITARAMO ‘AMATEKA LIVE CONCERT’

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – INYARWANDA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133924/emmy-vox-israel-mbonyi-na-bosco-nshuti-binjije-ibihumbi-byabakiristu-muri-nzeri-baramya-im-133924.html

  • Prince Kid ikiniga cyamufashe amarira arashoka yibutse ko yari yarihebye, Miss Elsa aramutakagiza #rwanda #RwOT

    Mu birori by’ubukwe bwabo, Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid yabwiye Miss Iradukunda Elsa ko itariki nk’iyi umwaka ushize atari yizeye ko bashobora kuba bahagaze ahantu nk’aha bari mu bukwe.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023 nibwo Prince Kid wamamaye mu gutegura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda yakoze ubukwe na Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa.
    Basezeranyijwe na Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.

    Miss Iradukunda Elsa yasezeranyije Prince Kid ko bazabana mu bibi n’ibyiza kandi ko azamurwanirira n’iyo Isi yose yaba yamuteye umugongo.

    Ati “Ndagusezeranya kukubaha niyo Isi yose yaba ikurwanya kuko nziko urukundo rwacu rwarwanya buri kimwe, ndagusezeranya kuba inshuti yawe magara, kuba Mama w’abana bawe, ndagusezeranya kuzakubaha, ndagusezeranya kuzahorana nawe, kuzatuma wishima niyo byaba ari ukurebana na we umupira w’amaguru na filime.”

    Yakomeje avuga ko ari inshuti ye magara yishimiye kuba bagiye kumarana igihe cyose basigaje ku Isi, asaba Imana kuzakomeza urukundo rwabo ubuziraherezo.

    Mu kiniga cyinshi, Prince Kid yabwiye Elsa ko amukunda cyane ndetse ko umwaka ushize itariki nk’iyi atari yizeye ko bazaba bakoze ubukwe kuko yari afunzwe atanizeye kuvamo.

    Ati “Elsa urabizi ko itariki nk’iyi ng’iyi umwaka ushize aho nari ndi, sinari mfite icyizere cyo kukubona gutya. Ndagukunda.”

    Tariki ya 26 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mu Kuboza 2022 nibwo Urukiko rwamugize umwere arafungurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujuririra iki cyemezo ubu akaba akiri mu nkiko hatarafatwa umwanzuro.

    Prince Kid ikiniga cyamufashe amarira arashoka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/prince-kid-ikiniga-cyamufashe-amarira-arashoka-yibutse-ko-yari-yarihebye-miss-elsa-aramutakagiza

  • Umutoza wa Amagaju yatashye akubita agatoki ku kandi kubera Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Niyongabo Amars utoza Amagaju FC, yatashye akubita agatoki ku kandi kubera ko bari bamusabye gutsinda Rayon Sports bikaba byamunaniye.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 Rayon Sports yaraye inganyirijemo na Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino, Amars atoza Amagaju FC yagaragaje ko atishimye kubera ko yari yasabwe gutsinda Rayon Sports bikaba byamunaniye, gusa ngo azabatsindira mu rugo.

    Ati “Mbere na mbere ntabwo nishimye kuko aya manota nagomgaga kuyabona, kandi nari mfite uburyo bwinshi bwo kuyabona kubera ibitego byinshi twahushije.”

    “Ubuyobozi bwantumye gutsinda Rayon Sports ariko ntabwo mbikoze, gusa nzayitsindira i Nyamagabe. Ikindi ubuyobozi bwansabye harimo kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere, kandi abakinnyi twaguze n’uburyo ikipe yubakitse birashoboka.”

    Nyuma y’umunsi wa 3 wa shampiyona, Amagaju ntabwo aratsindwa umukino n’umwe, yanganyije imikino 2 batsinda umukino umwe.

    Amars yababajwe no kunganya na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-amagaju-yatashye-akubita-agatoki-ku-kandi-kubera-rayon-sports

  • Umunyarwanda yerekeje muri Premier League, Bo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu taliki 1 Nzeri 2023, kuva mu gitondo kugeza saa sita z’ijoro, amakipe menshi yo ku mugabane w’Iburayi yarahuze cyane ari gusinyisha abakinnyi dore ko wari wo munsi wa nyuma isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi rifunguye.

    Muri ayo makipe yarahuze harimo ikipe ya Burnley iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, yarimo gutegura uko isinyisha umukinnyi ufite nyina umubyara w’umunyarwanda, uwo mukinnyi akaba ari Ndayishimiye Mike Tresor.

    Nk’uko byari byavuzwe ejo mu gitondo, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yari yafashe rutemikirere yerekeza mu Bwongereza kugira ngo akorerwe ikizamini cy’ubuzima.

    Mu masaha ya ninjoro byaje kurangira bikunze asinyira ikipe ya Burnley itozwa na Vincent Kompany. Ndayishimiye Mike Tresor yatijwe n’ikipe yakiniraga ya Genk mu gihe kingana n’umwaka umwe 1 hakaba harimo na gahunda yuko niyitwara neza Burnley izahita imugura.

    Ndayishimiye Mike Tresor mu mwambaro wa Burnley nyuma yo kuyisinyira

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yari ifite gahunda yo guhamagara uyu mukinnyi w’imyaka 24 gusa birangira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi nayo imuhamagaye aba ariyo akinira.

    Undi mukinnyi nawe waraye usinye mu masaha ya nyuma ni Bimenyimana Bon-Fils Caleb waherukaga gutandukana na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo. Uyu mukinnyi yasinyiye Al Ahli Benghazi yo muri Libya izakina na Rayon Sports mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Confederation Cup.

    Bimenyimana Bon-Fils Caleb wamenyekanye akina muri Rayon Sports hagati ya 2017 na 2019, yasinyiye Al Ahli Benghazi amasezerano y’igihe kingana n’imyaka 2 ayikinira.

    Bimenyimana Bon-Fils Caleb yasinyiye Al Ahli Benghazi amasezerano y’imyaka 2 

    Mike Tresor atereka umukono ku masezerano 

    Bimenyimana Bon-Fils Caleb yamenyekanye ubwo yakiniraga Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133919/umunyarwanda-yerekeje-muri-premier-league-bon-fils-caleb-ahitamo-kongera-guhura-na-rayon-s-133919.html

  • APR yateye intambwe ya mbere igana aho igikombe giteretse (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yateye intambwe ya mbere igana aho igikombe cy’imikino ya kamarampaka muri Basketball “BetPawa Playoffs” giteretse nyuma yo gutsinda REG BBC.}}

    Mu ijoro ryakeye nibwo hatangiye imikino ya nyuma ya kamarampaka mu mukino wa Basketball mu bagabo aho APR BBC na REG BBC zatangiye urugendo rwo gutanguranwa imikino 4 muri 7.

    APR BBC yatangiye neza cyane aho yatsinze umukino wa mbere ku manota 68-62.

    APR BBC yatangiye neza cyane itsinda agace ka mbere amanota 20-16, ibifashijwemo kandi na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wavuye muri REG BBC watsinze n’amanota menshi muri uyu mukino (23) yatsinze agace ka kabiri ku manota 16-14 bajya kuruhuka ari 36 kuri 30.

    Abasore ba APR BBC bagarutse ku gace ka 3 bafite imbaraga nyinshi bagatsinda ku manota 17-12 ni mu gihe REG BBC yatsinze agace ka nyuma ku manota 20-15 maze umukino urangira 68-62.

    Nyuma yo gutsinda umukino wa mbere, aya makipe azahura mu mukino wa 2 ejo ku Cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2023.

    Mu bagore kandi APR WBBC nayo yaraye itsize The Hoops 84-47, ikaba yahise igera ku mukino wa nyuma kuko itsinze iyi kipe imikino 3-0, itegereje iyo bizahura hagati ya REG WBBC yaraye itsinze IPRC Huye 85-66, yahise igira imikino 2-0, itsinze undi yahita igera ku mukino wa nyuma.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yateye-intambwe-ya-mbere-igana-aho-igikombe-giteretse-amafoto

  • Miss Iradukunda Liliane agiye gukora ubukwe – #rwanda #RwOT

    Iradukunda yari mu Magana y'abantu yatashye ubukwe bwa Ishimwe Dieudonne na Iradukunda Elsa bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu Intare Conference Arena.

    Ibirori byo kwakira abatumiwe byabanjirijwe no gusezerana imbere y'Imana mu muhango wayobowe na Rev. Alain Numa wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain church.

    Uyu mukozi w'Imana ni nawe wabatije mu mazi menshi Iradukunda Elsa mbere y'uko asezerana kubana akaramata na Prince Kid bamaze igihe bakundana.

    Ubwo imihango y'ubukwe yaganaga ku musozo, Iradukunda Elsa yasezeye ku bakobwa b'inshuti ze babyirukanye maze yifashishije ururabo ahitamo ugomba kuzatera ikirenge mu cye.

    Iradukunda Elsa yabashije gusimbuka asumba bagenzi be aba ariwe wakira ururabo, ariko bisa n'aho rwaciye mu ntoki Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019.

    Muri aba bakobwa kandi bahanganiraga kuvamo umwe uzatera ikirenga mu cya Miss Elsa, harimo Martina Albera ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), abavandimwe ba Miss Elsa, inshuti ze n'abandi bamaze igihe baziranyi.

    Miss Iradukunda Liliane akimara kwakira ururabo yasanganiye umukunzi we witwa Imfura Kennya barahoberana by'akanya kanini, ndetse umusore yabaye nk'utera ubuse ameze nk'ushaka kwambika impeta umukunzi we yihebeye, ariko ntibyabaye.

    Miss Iradukunda Elsa yahise abasanganira arabahobera abereka y'uko atewe ishema n'uyu muryango mushya ugiye kwihuza ukureka ibirori imiryango.

    Ni gacye Miss Iradukunda Liliane yerekanye mu itangazamakuru umukunzi we. N'iyo yamushyiraga ku mbuga nkoranyambaga ntiyifuzaga ko bigarukwaho.

    Ariko imiryango yombi irabizi! Muri Nyakanga 2022, yifashishije konti ya Instagrama ye, Iradukunda yabwiye Kenny ko amukunda. Ati 'Mukundwa ndagukunda.'

    Kuva icyo gihe abantu batangiye gucyeka ko aba bombi bakundana byeruye, ariko bamwe bagashidikanya.

    Byashimangiwe n'uko kuri Saint Valentin ya tariki 14 Gashyantare 2023, Iradukunda yifurije Kenny kugira umunsi mwiza w'abakundanye. Yagize ati 'Umunsi mwiza wa St Valentin.'

    Uyu mukobwa yakunze kumvikanisha ko Kenny ariwe muntu yishimira kurusha abandi, kandi akifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza urwo yamukunze.

    Anifashishije urubuga rwa Tit Tok yagiye agaragaza ibihe by'umunezero n'urwibutso yagiye agirana n'uyu musore.



    Miss Iradukunda Liliane yasigiwe 'igifunguzo' agaragaza ko yiteguye kurushinga na Imfura Kenny



    Muri Nyakanga 2022, nibwo 'bwa mbere' Iradukunda yagaragaje umukunzi we


    Iradukunda yakunze kugaragaza ko Kenny ariwe musore waruse abandi bose yamenye 


    Rutayisire Eric uyobora Forzza Bet niwe wasabye umugeni, amusabira Prince Kid


    Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP) ni we ‘Parrain’ wa Prince Kid



    Iradukunda Elsa yasigiye igifunguzo iradukunda Liliane agaragaza ko atewe ishema nawe



    Prince Kid na Miss Elsa basezeranye imbere y'Imana biyemeza kubana gikirisitu









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133917/miss-iradukunda-liliane-agiye-gukora-ubukwe-133917.html

  • Kamonyi-SACCO: Perezida n'Umucungamutungo (Manager) bafungiwe ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira, Akarere ka Kamonyi ku wa 30 Kanama 2023 rwafunze uwitwa Sindikubwabo Jean Baptiste w'imyaka 46 y'amavuko akaba Perezida wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA, hafungwa kandi Umucungamutungo(Manager) witwa Higiro Daniel w'imyaka 40 y'amavuko. Bombi, bakurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa SACCO.

    Ingano y'amafaranga yanyerejwe nkuko RIB ibitangaza ni; Miliyoni enye n'ibihumbi magana atandatu na cumi n'icyenda n'amafaranga magana cyenda na makumyabiri y'u Rwanda ( 4,619,920), byabaye ku wa 11 Kanama 2023.

    Abafashwe nkuko umuvuguzi wa RIB yabibwiye intyoza.com, bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Musambira mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye yabo kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y'ifatwa rya Perezida wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA ndetse n'Umucungamutungo(Manager) wayo ari impamo, ko bakurikiranyweho icyaha cy'' UBUFATANYACYAHA KU CYAHA CYO KUNYEREZA UMUTUNGO'.

    Akomeza avuga ko mu gihe icyaha bakurikiranyweho cyabahama, bahanwa nk'Abafatanyacyaha n'icyitso, bihanwa n'Ingingo ya 84 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Igihano: 'UMUFATANYACYAHA' ahanwa nk'uwakoze icyaha. 'KUNYEREZA UMUTUNGO' gihanwa N'ingingo ya 10 y'itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, aho igihano ari Igifungo kitari munsi y'Imyaka 7 ariko kitarenze 10 n'Amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'umutungo yanyereje.

    Dr Murangira B Thierry, akomeza avuga ko RIB yibutsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cyo kunyereza umutungo wa rubanda. Avuga kandi ko RIB ikangurira abantu gucika k'umuco wo guhishira icyaha cyangwa uwagikoze, ko kandi RIB ikangurira buri wese kumva ko gutangira amakuru ku gihe bifasha gukumira no kurwanya icyaha.

    Mu yandi makuru intyoza yabwiwe n'Umucungamutungo(Manager) wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA ubwo yari atarafatwa, yabwiye umunyamakuru wamubazaga impamvu bakimenya iby'iyibwa ry'umutungo wa SACCO ari nawo w'Abanyamuryango batatanze ikirego ngo umukozi wafatanywe amafatanga akurikiranwe, avuga ko we nk'umukozi atari gufata icyemezo cyo kuba ariwe utanga ikirego, ko we icyo yakoze yandikiye abamukuriye abasaba ko nubwo uwo mukozi yafatanywe ayo mafaranga ndetse akaza kuyagarura, bakwiye gutanga ikirego RIB ikaba yakurikirana kuko hashobora no kuba haboneka ibindi bo batabasha gutahura.

    Hagati ya Perezida wa SACCO n'Umucungamutungo ariwe Manager, ku makuru intyoza ikesha bamwe mu banyamuryango ba SACCO, bavuga ko aba basanzwe batumvikana neza, ari nabyo bishobora kuba byaradindije cyangwa bikaba inkomyi mu itangwa ry'ikirego muri RIB.

    Uretse kandi uyu Perezida na Manager wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA bafunzwe, bucyeye bwaho baraye bafashwe, abandi bakozi barimo ushinzwe amafishi ndetse na Kontabure nabo twamenye ko bitabye RIB Sitasiyo ya Musambira uretse ko bo batabagumanye.

    Soma hano inkuru ya mbere yakozwe ubwo twamenyaga iby'aya mafaranga;Kamonyi-Musambira: Umukozi wa SACCO yatahuwe amaze gutwara Miliyoni zisaga eshatu n'igice

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/01/kamonyi-sacco-perezida-numucungamutungo-manager-bafungiwe-ubufatanyacyaha-mu-kunyereza-umutungo/

  • Yanabaye DJ mu bukwe bwe! Amafoto ateye ubwuzu utabonye y’ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] nyuma y’amasaha make asabye akanakwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 bahise banashyingiranwa.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, ni nyuma y’uko ku wa Kane ari bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa.

    Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabereye mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

    Prince Kid yari yagaragiwe na Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou mu gihe Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.

    Muri ubu bukwe bwe, Prince Kid yatunguranye maze asaba DJ Ira akanya wususurutsaga abantu maze aba ari we noneho abavangavangira umuziki.

    Ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo nibwo Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko.

    Muri 2022 ubwo Prince Kid yafungwaga akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura, nibwo Miss Iradukunda Elsa yagaragaje urwo akunda uyu musore.

    Yazengurutse mu bakobwa abasaba ko basinya ko Prince Kid atigeze abahohotera, yaje kubifungirwa kuko byafashwe nko kubangamira iperereza. Prince Kid ubwo yari afunguwe yaje kumwitura kumugira umugore kuko ari nabwo basezeranye imbere y’amategeko. Ni inkuru yashimishije benshi bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda.

    Miss Iradukunda Elsa n’abakobwa bari bamugaragiye

    Maze bafata ibirahure birimo umuvinyo bahereza abari aho, bati “mwakire munywe ku bw’ubuzima bushya bwacu tugiye gutangira”

    Byari ibyishimo bikomeye

    Amureba mu maso maze mu ijwi rituje ati “ndagukunda, nzagukunda iteka ryose rukundo rwanjye, wowe umusonga wanjye ubuza gusinzira, wowe utagoheka mpangayitse!”

    Prince Kid amarangamutima yamufashe maze n’amosozi wa mugani w’Umurundi ashoka ku maso

    Elsa yamuhobeye maze mu kanyamuneza kenshi ati “ari ibishoboka sinakurekura tukigumira gutyaaaaa”

    Alain Numa ni we wabasezeranyije

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yanabaye-dj-mu-bukwe-bwe-amafoto-ateye-ubwuzu-utabonye-y-ubukwe-bwa-prince-kid-na-miss-elsa-amafoto

  • Amagaju FC yahagamye Rayon Sports, abafana… – #rwanda #RwOT

    Umukino watangijwe n’ikipe ya Rayon Sports yari mu rugo, gusa nyuma y’amasegonda 40 bahita bawutakaza. Ku munota wa kabiri, Rayon Sports yabonye koroneri yatewe na Luvumbu ariko ntiyagira icyo itanga.

    Ku munota wa 17, Amagaju FC yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Rukundo yasigaranye n’umunyezamu ashaka gutsinda igitego ashose cyane, umupira ujya hanze. Ku munota wa 28 Amagaju FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Rukundo Aboudrahmani.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Hategekimana Bonheur

    Didier Mucyo

    Elie Ganijuru

    Aimable Nsabimana

    Rashid Kalisa

    Emmanuel Mvuyekure

    Hertier Luvumbu

    Eric Ngendahimana

    Charles Bbaale

    Joackiam Ojera

    Amakipe yakomeje gukina mu kibuga hagati, Rayon Sports abakinnyi yabanje mu kibuga, guhuza umukino byagumye kwanga, ndetse Amagaju FC atangira gutegereza Rayon Sports ngo baze bakine. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports irushanwa n’Amagaju FC yari azigamye igitego.

    Abakinnyi Amagaju FC yabanje mu kibuga

    Ndikuriyo Patient

    Masudi Narcisse

    Dushimirimana Janvier

    Tuyishime Emmanuel

    Bizimana Hadji

    Dusabimana Jean Claude

    Rukundo Aboubarahmani

    Nkurunziza Seth

    Ndizeye Innocent

    Ndayishimiye Edouard

    Maranda Destin Exauce

    Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka, Mucyo Didier ava mu kibuga, hijira Serumogo Ali. Rayon Sports yagarutse ishaka igitego ku buryo bubi na bwiza, ariko Amagaju FC akomeza kugarira neza.

    Rayon Sports yakomeje gukora impinduka ishaka igitego, abakinnyi nka Youssef, Tuyisenge Arsene binjira mu kibuga ariko bikomeza kwanga. Ahagana ku munota wa 65, Amagaju FC yafashe umwanzuro wo kuryama mu izamu ashaka gutsimbarara ku gitego cyayo, byatumye Rayon Sports iyicurikiraho ikibuga.

    Ntabwo byagarukiye aho, kuko Rayon Sports yakomeje gukora impinduka, Mugadam wari akinnye umukino we wa mbere yinjiye mu kibuga ndetse nyuma na Rudasingwa Prince aza gushakisha.

    Mu minota micye Rudasingwa Prince yinjiye, ku munota wa 88 yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira yateye n’umutwe, unyura mu maguru y’umunyezamu w’Amagaju FC. Umusifuzi Mukansaga yongeyeho iminota 4, itagize icyo itanga, umukino urangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

    Nyuma y’imikino 3 ya shampiyona izi kipe zombi zimaze gukina, ziranganya amanota atanu kuri atanu, kuko zimaze gutsinda umukino umwe zinganya ibiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133911/amagaju-fc-yahagamye-rayon-sports-abafana-bataha-bimyoza-133911.html