Blog

  • Ikipe y'Abahungu n'Abakobwa b'u Rwanda yerekeje muri Uganda mu marushanwa ya CAF Schools U15 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'abahungu n'abakobwa bahagarariye u Rwanda mu mashuri, berekeje muri Uganda mu rwego rwo kwitabira amarushanwa yo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y'Afurika y'Abatarengeje imyaka 15, azwi ku izina rya CAF Schools Championship U15, CECAFA Zonal Qualifiers. Aya marushanwa, ari ku nshuro ya kane, ateganyijwe kuva ku wa 6 kugeza ku wa 9 Ukuboza 2025, akaba azahuza ibihugu 10 mu bahungu n'ibihugu 8 mu bakobwa.

    U Rwanda rwatangiye imyiteguro y'aya marushanwa hakiri kare, aho abakinnyi batoranyijwe bahuguwe n'abatoza b'inzobere mu bijyanye n'imikino y'amashuri, hagamijwe kongera ubumenyi n'ubushobozi bwabo ku rwego mpuzamahanga. Iyi kipe izahangana n'ibihugu bitandukanye bya Afurika y'Uburasirazuba n'Ibiyaga Bigari, aho buri mukinnyi azerekana ubuhanga n'umutima wo gutsinda.

    Aya marushanwa atanga amahirwe yo kugaragaza impano z'abana bato mu mikino, kandi ni n'umwanya mwiza wo gukurikirana iterambere ry'umupira w'amaguru mu Karere. Abakinnyi b'u Rwanda biteze kwerekana ubuhanga bwabo no gukurura amaso y'abashinzwe gutoranya abakinnyi bakomeye bazakina ku rwego rwa Afurika.

    Ubuyobozi bw'ikipe buvuga ko intego nyamukuru ari uguhagararira neza u Rwanda, gukina neza no kugaragaza ko igihugu gifite abakinnyi bafite impano n'ubushake bwo guhatana ku rwego rwo hejuru. Iyi kipe izabera urugero rwiza ku banyarwanda bose bakunda umupira w'amaguru, by'umwihariko urubyiruko rukiri mu mashuri.

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-yabahungu-nabakobwa-bu-rwanda-yerekeje-muri-uganda-mu-marushanwa-ya-caf-schools-u15/

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati w'Umunyarwanda, Mukunzi Yannick, yatandukanye na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, nyuma y'imyaka itandatu yari amaze ayikinira ndetse akabera umwe mu nkingi zayo zikomeye.

    Ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, bugaragaza ko yakunze buri wese bayibanyemo mu myaka yari ahamaze.

    Yagize ati 'Ndashaka gufata uyu mwanya nkagaragaza amarangamutima yanjye kuri buri wese muri iyi kipe. Kuva nayigeramo mu 2019 mwanyakiriye neza, muranyizera, mumfasha gukora urugendo ntazibagirwa. Ntabwo binyoroheye kuvuga ngo 'murabeho', kuko muri iyo myaka yose Sandvikens IF yari umuryango kuri njye.'

    'Hari ibyo nzahora nibuka, imbaraga n'umubano twubatse bizaguma mu mutima wanjye. Ku bayobozi banjye, ku batoza, ku bakinnyi bagenzi banjye, abafana n'undi wese wari muri uyu muryango, mwarakoze kubw'urukundo, icyizere n'ibihe byiza twasangiye. Mu gihe nteye indi ntambwe, nzakomezanya ibyiza mwampaye. Nta kindi nabona nakwifuriza ikipe usibye intsinzi.'

    Mukunzi Yannick, w'imyaka 30, ari mu Banyarwanda bamaze igihe kinini bakina hanze y'igihugu. Yageze muri Sandvikens IF mu 2019 ayifasha kuzamuka ivuye mu Cyiciro cya Gatatu, ariko yamaze imyaka ibiri adakina kubera imvune ikomeye ya 'ligament croisé' yagize inshuro ebyiri.

    Gusezera kwa Yannick wagiye agira imvune rimwe na rimwe zigatuma adakinira ikipe ndetse n'ikipe y'igihugu bigeze ku musozq benshi bahamya ko ari umwe mu banyarwanda bitwaye neza hanze y'igihugu.

    Ari mu Rwanda, Mukunzi Yannick yaciye mu ikipe ya APR FC ari nayo yakuriyemo aza no kujya muri Rayon Sports nayo yavuyemo yerekeza hanze y'u Rwanda.

    Source : https://rushyashya.net/mukunzi-yannick-yasezeye-ku-ikipe-ya-sandvikens-if-you-muri-sweden-yari-amaze-imyaka-itandatu-ayikinira/

  • Zeo Trap yahishuye izina ry’alubumu igiye kumuhuriza hamwe na Chaka Fella #rwanda #RwOT

    Umuraperi Zeo Trap yahishuye ko we na bagenzi be barimo Chacka Fella babarizwa inzu ifasha abahanzi ya 'Kavu Music’ bitegura gushyira hanze album nshya bise 'Baturekure’ mbere y’uko uyu mwaka ugera ku musozo.

    Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Byiringiro François wamamaye mu muziki nka Zeo Trap yatangaje ko we na bagenzi be babana mu itsinda rya Kavu Music bari kwitegura gushyira hanze album ya mbere bose bazaba bahuriyemo muri uyu mwaka benshi mu bayigize buri umwe yagiye ashyira hanze Album ku giti cye.

    Yagize ati 'Mu busanzwe twebwe twari dufite umugambi wo kuvuga ngo buri muhanzi uba muri Kavu-gang ni yo yavamo yazajya afatwa nk’umuhanzi wihariye udashingiye ku itsinda nubwo dukorera hamwe, ni yo mpamvu haba njyewe, Bodack na Chacka Fella twashyize hanze album, ubu rero hakurikiyeho iyo duhiriyeho.'

    Nk’uko yakomeje abishimangira iyi album bise 'Baturekure’ izaba iri ku miyoboro ya Label ya Kavu Music abarizwamo anayihuriyemo n’abandi barimo Dondada, Bodack, Bwiru Majagu na Chaka Fella aho kuba ari iye ku giti cye.

    Yongeyeho ati 'Iyi album isigaje ibintu bike tukayishyira hanze, tuzayishyira ku mbuga nkoranyambaga n’izindi platform za Kavu Music aho kuyishyira kuri channel z’abahanzi ku giti cyabo.'

    Ihene y’Agasozi nk’uko akunze kwiyita yanagaragaje ko habayeho ugutinda mu bikorwa byo gusohora iyi album ahanini kwatewe n’uko benshi mu bahanzi babariza muri Kavu Music barimo Chaka Fella na Bodack bari bahugiye mu kumenyekanisha ibikorwa byabo by’umuziki.

    Ati 'Ni album twese duhuriyemo nk’abahanzi twanagombaga no kuba twarayisohoye mu mezi ashize tugisohora indirimbo twafatanije twese yitwa 'Baturekure’, gusa nyuma yaho hazamo kwita ku bikorwa byacu kuri buri muhanzi giti cye ariko turayishyira hanze vuba bitarenze uyu mwaka. '

    Mu buryo buteye amatsiko uyu muraperi uherutse gushyira hanze album yise 'Ntabwo Anoga’ iri mu zakunzwe cyane muri uyu mwaka mu njyana ya Hip Hop, yerekanye ko igitekerezo cyo kwita iyi Album 'Baturekure’ cyaturutse ku burebure bw’intera yabaga hagati y’aho abahanzi batahaga mbere ubwo bahuraga byatumaga bamwe badatahana n’abandi ubwo babaga bari nko gukora nk’inama.

    Ati ' Buri wese yari atuye ahandi hatandukanye n’aha mugenzi we, rero iyo twegerezaga amasaha akuze bamwe bataha kure wajyaga kumva baraturabuye bati’turashaka gutaha’ aho ni naho iyo mvugo yo kuvuga ngo ' baturekure dutaha kure’ yavuye.'

    Muri uyu mwaka wa 2025, Kavu Music bigaragara ko bashyize imbaraga mu gutuma abantu babamenya binyuze mu muziki mwiza mu njyana ya HipHop bijyanye n’uko Zeo Trap yashyize album yise 'Ntago Anoga’, Chaka Fella asohora iyo yise 'Birakaze ku mihanda’ ndetse na Bodack ashyira hanze alubumu ye ya mbere yise 'Kuri Time’.

    Zeo Trap yavuze ko bagiye gusohora album nshya

    Source : http://isimbi.rw/zeo-trap-yahishuye-izina-ry-alubumu-igiye-kumuhuriza-hamwe-na-chaka-fella.html

  • FDLR n'Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura #rwanda #RwOT

    Imirwano yongeye kwaduka muri Kivu y'Amajyepfo hagati ya AFC/M23 n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC, abarundi n'imitwe ya Wazalendo na FDLR. Mu bice bitandukanye birimo Kaziba, Katogota, Lubarika na Luvungi, humvikanye ibisasu biremereye n'amasasu menshi, bituma abaturage bicwa abandi barakomereka, ndetse ibikorwa remezo birangirika. Abarwanyi ba AFC/M23 bari bamenye ko ingabo za RDC n'izi Burundi bitegura kubagaba ho ibitero, bituma bahitamo kubisubiza inyuma.

    Amakuru yizewe agaragaza ko ingabo za RDC zagabye ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23, zibarasaho ibisasu umurundo biremereye byishe abaturage barimo n'abayobozi b'inzego z'ibanze. Ibi byateje ubushyamirane mu nzego za gisirikare za Kivu y'Amajyepfo, bamwe mu bayobozi bazo banashinjwa kuyobora nabi urugamba. Abaturage benshi bahungiye mu duce dutandukanye, mu gihe AFC/M23 yahisemo kwirinda kwinjira mu duce twuzuye abaturage kugirango batahatakariza ubuzima ari benshi ariko yo ikomeza kwirwanaho.

    Ku rundi ruhande, byagaragaye ko igisirikare cya RDC cyagejeje amatoni menshi y'amasasu n'ibiribwa ku mutwe w'iterabwoba wa FDLR,imitwe myinshi irimo na Nyatura, kugirango bakomeze kurwanya AFC/M23. Aya masasu yoherejwe mu teritwari ya Masisi n'ahandi, abifashijwemo n'abayobozi bakomeye muri FARDC barimo Col Salomon Tokolonga, usanzwe uri ku rutonde rw'abafatiwe ibihano na Amerika kubera gushyigikira imitwe y'iterabwoba. Ibi bigaragaza ko RDC ikomeje gufatanya n'imitwe y'abicanyi irimo FDLR, mu gihe ibihugu byombi biteganya gushyira umukono ku masezerano y'amahoro.

    FDLR, imaze imyaka myinshi ikorera ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo, ni yo soko y'ibibazo byinshi by'umutekano muke mu karere. U Rwanda rukomeje kugaragaza ko RDC igifasha uyu mutwe mu buryo bweruye, binyuze mu kuyigezaho intwaro, ibiribwa n'ibikorwa bya gisirikare. Aya makuru yemeza ko FDLR ariyo ikomeje gutera ibibazo mu karere, itera ibitero ku baturage no gushyigikira imirwano ihoraho.

    Mu gihe RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, imiryango irimo RED Tabara na Twirwaneho yo irahakana kuba mu mashyirahamwe yatangajwe n'ingabo z'u Burundi, ndetse ivuga ko intandaro z'ibibazo by'u Burundi zishingiye ku kutubahiriza amasezerano ya Arusha. Ibi nabyo byongera umutekano muke mu bice bya Minembwe na Uvira.

    MONUSCO na yo ikomeje kugaragaza umusaruro muke mu guhagarika imirwano, nk'uko byagiye bigaragara kuva M23 yongera gufata intwaro mu 2021. Abaturage bakomeje kwibasirwa n'ubwicanyi, gufatwa ku ngufu no gutwarwa n'iyi mitwe yitwaje intwaro, byaje no gutuma abaturage babarirwa mu bihumbi benshi bigaragambya basaba ingabo za Loni kuva muri Congo.

    Muri rusange, ibi byose bigaragaza ko FDLR ari yo nkingi ya mwamba mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo no mu karere muri rusange, kubera ubufasha ihabwa na FARDC, ubucuti bw'igihe kirekire ifitanye n'abayobozi bayo n'uruhare rwayo mu gutuma imirwano ikomeza mu gihe ibihugu byombi byashakaga gushyira umukono ku masezerano y'amahoro i Washington muri Amerika.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-nindi-mitwe-ishyigikiwe-nubutegetsi-bwa-kongo-bakomeje-kwica-no-kumenesha-abakongomani-mu-mirwano-yongeye-kubura/

  • Diamond Platnumz yangiwe gukorera ibitaramo i Burayi #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz yangiwe gukorera ibitaramo bisoza umwaka mu bihugu byo ku mugabane w’i Burayi ndetse no muri Amerika ya Ruguru kubera gushyigikira Perezida Samia Suluhu Hassan mu matora yakurikiwe n’imyigaragambyo yaguyemo imbaga.

    Amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu byo ku mugabane w’Amerika ya Ruguru ndetse n’i Burayi byafatanije mu gutesheje agaciro uruhushya rw’inzira [Visa ] rw’uyu muhanzi wo muri Tanzania kubera gushyigikira Perezida Samia Suluha Hassan mu matora aherutse kwegukanamo intsinzi yamuhesheje kuyobora manda ye ya mbere.

    Ntabwo ari Diamond Platnumz wangiwe gukorera ibitaramo muri ibi bihugu gusa kuko iri tegeko ryafashwe ahanini byemezwa ko rishingiye ku mpamvu za politike zo gushaka guhana buri muntu wese washyigikiye Perezida Samia mu cyo ibi bihugu bivuga ko ari ukuniga ubwisanzure bwa rubanda, gukoresha igitugu ndetse no kwifashisha amatora nk’igikoresho cya politike aho kuba inzira ya demokarasi ifasha mu isumburana ry’ubutegetsi.

    Abandi bahanzi barimo Harmonize, Rayvanny ndetse n’umuraperi Bill Nas, we wanatwikiwe ibikorwa by’ubucuruzi n’abagaragambyaga nabo bivugwa ko bamaze gukurirwaho Visa zo kwerekeza muri ibi bihugu mu gihe kitatangajwe.

    Amakuru aturuka mu bantu bari hafi b’uyu muhanzi avuga ko yari afite gahunda yo kuzakorera ibitaramo bisoza umwaka mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Ubwongereza. U Bufaransa ndetse n’Ubuholandi.

    Ibi bihano bije byiyongera ku kuba Diamond Platnumz yarabaye umwe mu bantu bokejwe igututu n’abigaragambya muri Tanzania bavuga ko atari akwiriye gushyigikira Samia Suluhu mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

    Ndetse icyo gihe nyuma yo kotswa igitutu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram asiba buri butumwa bwose yari yarashyize agaragazaga ko ashyigikiye uyu wari umukandida w’Ishyaka CCM ndetse hari n’amakuru yavugaga ko we n’umuryango we bahise bahungira muri Kenya aho bahungaga abigaragambya batinya ko babagirira nabi.

    Kuva Diamond Platnumz yakwamamara yabaye umurwanashywaka ukomeye wa CCM ku buryo yari inshuti y’akadosohoka ya buri muperezida uhereye kuri Kikwete, Magufuli kugeza no kuri Samia Suluhu.

    Diamond Platnumz yangiwe kujya gutaramira i Burayi

    Source : http://isimbi.rw/diamond-platnumz-yangiwe-gukorera-ibitaramo-i-burayi.html

  • Hafi gufatwa n’ikiniga! Amarangamutima ya Yannick Mukunzi watandukanye na Sandvikens IF nyuma y’imyaka 6 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Yannick Mukunzi yatandukanye na Sandvikens IF yo muri Sweden nyuma y’imyaka 6 ayikinira.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Yannick Mukunzi yashimiye iyi kipe mu gihe bamaranye ko atari ikipe ahubwo yari umuryango we.

    Ati “Ndashaka gufata uyu mwanya ngo mvuge uko niyumva kuri buri umwe muri iyi kipe. Kuva naza hano muri 2019 mwaranyakiriye, muranyizera mutuma uru rugendo rutazibagirana.”

    “Ntabwo binyoroheye kubasezeraho kubera ko imyaka maze muri Sandvikens IF yabaye umuryango wanjye. Urwibutso, imbaraga no guhuza twubatse hano bizaguma hafi mu mutima wanjye.”

    Yannick Mukunzi akaba yashimiye buri umwe wese babanye muri iyi myaka yose yari amaze muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.

    Yasoje ubutumwa bwe abifuriza guhirwa mu bihe biri imbere na we akaba yemeza ko ibyo yigiye muri iyi kipe bizamufasha ahandi azerekeza.

    Yannick Mukunzi yinjiye muri Sandvikens IF muri 2019 avuye muri Rayon Sports.

    Yannick wageze muri Sandvikens IF yitwara neza aba umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe gusa muri 2021 yaje kugira imvune yo mu ivi yatumye amara umwaka adakina, muri 2022 kubera icyizere bari bamufitiye yongerewe amasezerano y’imyaka 2.

    Muri 2023 Yannick yongeye kugira imvune yatumye adafasha ikipe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ubwo yari igeze mu cyiciro cya kabiri muri 2024 yasaga n’uwakize ndetse yizeye ko agiye kuyifasha, gusa nabwo yaje kugira indi mvune ikomeye yatumye atongera gukina.

    Mu Gushyingo 2024 ni bwo Yannick Mukunzi yongereye amasezerano y’umwaka umwe warangiye mu kwezi gushize bakaba batazakomezanya.

    Yannick Mukunzi yatandukanye na Sandvikens IF nyuma y’imyaka 6

    Yavuze ko atazigera yibagirwa ibihe byiza bagiranye

    Source : http://isimbi.rw/hafi-gufatwa-n-ikiniga-amarangamutima-ya-yannick-mukunzi-watandukanye-na.html

  • Icyajyanye Yampano n’umukunzi we mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Yampano ndetse n’umugore we bari mu gihugu cy’u Bubiligi aho yagiye kumvikana na Diaspora Nyarwanda uburyo yazahakorera ibitaramo mu mpera z’uyu mwaka.

    Ni nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi zibavugwaho ahanini zakurikiye ishyirwa hanze ry’amashusho abagaragaza bari mu gikorwa cy’ibakuze (sex).

    Ku munsi w’ejo tariki ya 3 Ukuboza 2025, ni bwo Uworizagwira Florien wamamaye mu muziki nka Yampano yifashishije ahatambutswa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu gushyira hanze amafoto amugaragaza ari mu ndege.

    Nyuma y’igihe gito yongeye gushyira hanze andi mafoto ari kumwe n’umugore we bageze ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi mu mujyi witwa Ostende uherereye mu ntara ya West Flanders.

    Amakuru ISIMBI yamenye iyakesha abantu bafi ndetse banasanzwe babarizwa mu itsinda rigari rireberera inyungu z’uyu muhanzi, ni uko Yampano yagiye muri iki gihugu mu bikorwa birimo ibijyanye no guhura n’abantu batandukanye by’umwihariko Diasipora Nyarwanda ibarizwa hariya mu rwego rwo kumvikana ibijyanye no kuba yazahakorera ibitaramo bisoza n’ibitangira umwaka.

    Binemezwa ko uyu muhanzi uherutse gushyira hanze umuzingo muto w’indirimbo [EP] yise 'Inkanda Vibe’ afite na gahunda yo kuzafatira amashusho y’indirimbo zimwe na zimwe ziri kuri EP muri iki gihugu.

    Usibye gushyira hanze Inkanda Vibe nka EP, anakubutse mu nkubiri y’impaka ndende zakuruwe n’ukwiyambazwa kw’inzira z’amategeko nyuma y’uko mu kwezi gushize hasohotse amashusho y’urukosazani amugaragaza we n’umukunzi we Uwineza Diane bari mu gikorwa cy’ibanga.

    Nkuko ISIMBI twari twabitangaje mu nkuru zacu ziheruka, ni uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rukiri kumukoraho iperereza nyuma y’uko bagaragaye muri aya mashusho.

    Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu bagera kuri batanu bakurikiranyweho gusakaza aya mashusho.

    Aba batanu bamaze gutabwa muri yombi ni Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad, Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Kalisa John uzwi nka K John na Ishimwe François Xavier.

    Yampano ari kubarizwa mu Bubiligi mu bikorwa birimo n’iby’umuziki

    Source : http://isimbi.rw/icyajyanye-yampano-n-umukunzi-we-mu-bubiligi.html

  • Rutahizamu w’Amavubi, Kwizera Jojea yongerewe amasezerano #rwanda #RwOT

    Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za yatangaje ko yongereye amasezerano umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Jojea Kwizera azamugeza muri 2026.

    Ni inkuru yakiranywe ubwuzu n’abakunzi b’iyi kipe ibarizwa muri Ocean State, cyane ko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba z’iyi kipe kuva yayigeramo.

    Nk’uko iyi kipe yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kwizera, ubu ufite imyaka 25, nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi batangiranye na Rhode Island kuva yazamuka, yamaze kwemeranywa n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuzayikinira kugeza muri 2026.

    Umutoza akaba n’umuyobozi wa tekiniki w’iyi kipe, Khano Smith, yashimye uburyo Kwizera yakomeje gutera imbere.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru k’iyi kipe yagize ati 'Jojea ni umwe mu bakinnyi twatangiranye kandi ugifite uruhare rukomeye mu ikipe. Aduha umuvuduko n’ubushake bwo kongera ubumenyi imbere mu ikpe. Twishimiye ko aguma muri gahunda zacu za 2026.'

    Kugeza ubu, Jojea ni uwa karindwi mu bakinnyi bamaze gukinira iyi kipe imikino myinshi mu mateka y’ikipe ikina icyiciro cya kabiri muri LetaZunzeUbumwezaAmerika, aho amaze gukina imikino 64 ndetse n’iminota 4,649 mu marushanwa atandukanye.

    Yatsinze ibitego bitanu kandi ashimirwa kuba ari mu ba mbere batanga imipira ivamo ibitego, aho amaze gutanga umunani.

    Mu mwaka ushize w’imikino, Kwizera yatsinze ibitego bibiri byose byaheshaga Rhode Island amanota atatu.

    Yafunguye amazamu mu mukino w’itsinzi RIFC yabonye kuri Pittsburgh Riverhounds SC tariki ya 17 Gicurasi mu irushanwa rya USL Jägermeister Cup, ari naryo tsinzi ya mbere iyi kipe yabonye kuri Riverhounds.

    Nyuma y’aho, ku wa 19 Nzeri, yaje gutsinda indi penaliti yatumye ikipe ye itsinda Miami FC igitego 1—0, itsinzi yabaye ingirakamaro mu rugendo rwo kugera mu mikino ya nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

    Ku rwego mpuzamahanga, Kwizera ni we mukinnyi wa Rhodes Island wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu mu myaka ibiri ishize, aho amaze gukinira Amavubi imikino 15 anayatsindira ibitego bibiri. Yagize uruhare mu gushakira Amavubi amanota mu gushaka itike ya CAN 2024 ndetse na World Cup 2026 nubwo bitakunze.

    Mbere yo kwerekeza muri Rhode Island FC, Kwizera yakiniye CF Montréal muri Major League Soccer mu myaka ibiri, aho yakinnye iminota 407 mu mikino 12.

    Yabanje kwigaragariza mu ikipe ya Utah State University Eastern na Utah Valley University, aho yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru muri Amerika.

    Jojea Kwizera yongereye amasezerano y’umwaka umwe

    Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-w-amavubi-kwizera-jojea-yongerewe-amasezerano.html

  • Igishoro cy'Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyamahirwe w'Umukire muri FORTEBET, yashoye Ibihumbi 450 by'Amafaranga y'u Rwanda ku bikubo byizewe, atsindira 2,452,412Frws.
    Uru sirwo rugero rw'Umunyamahirwe wiyizeye bihagije? Uyu munyamahirwe wa FORTEBET, yashoye Amafaranga y'u Rwanda 450,000Frws ku mikino yari yizeye ko izatsinda, kandi koko iratsinda.

    Ku itike ye ifite nimero 3533338735799999 (www.fortebet.rw), uyu munyamahirwe yakoresheje over za 0.5 hamwe na over 1.5 yongeraho imikino ibiri ahitamo ko ikipe itsinda yanakoze over ya 1.5 ku mikino ya Barcelona hamwe n'umukino wa Manchester City.

    Ibikubo bye byose byari munsi ya 1.40 nkuko yabishakaga. Gutsinda k'uyu Munyamahirwe wa FORTEBET byari ibishoboka cyane kubera ibikubo bye byari biri hasi cyane.

    Ibaze ibyishimo yagize nyuma yo kubona ibihumbi 450 by'Amafaranga y'u Rwanda, aho iki gishoro cyamuzaniye 2,452,412Frws.
    Turakwishimiye, komeza uryoherwe n'umwaka mushya muhire!
    intyoza.com

    The post Igishoro cy'Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y'u Rwanda first appeared on Intyoza.

    The post Igishoro cy'Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y'u Rwanda appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/12/03/igishoro-cyibihumbi-450-cyahesheje-umunyamahirwe-wa-fortebet-gutsindira-hafi-miliyoni-25-yu-rwanda/

  • Miss Muheto yifurije se wari umupolisi mukuru ikiruhuko cy’izabukuru #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine yifurije ikiruhuko cy’izabukuru se, ACP Muheto Francis.

    ACP Muheto Francis akaba se wa Miss Nshuti Muheto Divine ari mu bapolisi 74 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko abapolisi 74 barimo ba komiseri ACP Sam Rumanzi na ACP Muheto Francis bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Muheto Divine yifurije se kugira ikiruhuko cyiza.

    Ati “Ikiruhuko cyiza papa. Ishema ryanjye iteka ryose. Warakoze!”

    ACP Muheto Francis yayoboye Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, mu mpera za 2023 yahawe kuyobora ishami rishinzwe umutekano ku mupaka.

    Muri Kanama 2024 yaje koherezwa muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Del Gado mu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwo kurwanya iterabwoba.

    Yifurije se ikiruhuko cyiza cy’izabukuru

    Se wa Miss Muheto yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Source : http://isimbi.rw/miss-muheto-yifurije-se-wari-umupolisi-mukuru-ikiruhuko-cy-izabukuru.html