Blog

  • Mohamed Salah ahamya Ko umubano we na Arne Slot wamaze kuzamo agatotsi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah, yongeye gushyira ahabona amakuru atari yitezwe n'abakunzi b'iyi kipe, avuga ko umubano we n'umutoza Arne Slot wamaze gucikamo kabiri. Salah yatangaje ko ibintu byahindutse mu buryo butunguranye, kandi ko atabasha gusobanukirwa icyabiteye.

    Mu kiganiro yahaye Viaplay Fotboll, Salah yavuze ko mbere Umutoza Slot yamukundaga kandi bakagira ubushuti bushingiye ku kazi, ariko ngo uko iminsi yagiye ishira byaje guhinduka mu buryo budasobanutse. Ati: 'Nari mfite umubano mwiza n'umutoza none ubu nta mubano n'umwe tugifitanye. Sinzi icyabiteye, sinumva impamvu byahindutse.'

    Salah yakomeje avuga ko yumva hari umuntu ushaka ko atakibarizwa muri Liverpool. Ati: 'Ndumva hari umuntu udashaka ko nguma muri iyi kipe. Ibyo sinabishobora kwemera na gato.'

    Aya magambo ya Salah yazamuye impaka mu bakunzi ba Liverpool, bamwe bibaza niba koko uyu mukinnyi w'icyamamare yaba ageze ku mpera y'igihe cye muri Anfield, mu gihe abandi bumva ari ikibazo gishobora gukemuka hagati y'impande zombi. Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Liverpool ntacyo buratangaza ku byavuzwe na Salah, ibyo bikaba birushaho kongera urujijo ku hazaza h'uyu rutahizamu ukomeje kuba inkomoko y'ibitego byinshi muri iyi kipe.

    Mohamed Salah ahamya Ko umubano we na Arne Slot wamaze kuzamo agatotsi

    Source : https://kasukumedia.com/mohamed-salah-ahamya-ko-umubano-we-na-arne-slot-wamaze-kuzamo-agatotsi/

  • Impaka ni zose! Ukuri ku gitego cya Lague yatsinze APR cyanzwe, ubundi hari kuba iki? (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Impaka zabaye zose, bibaza ikibaye ubwo umusifuzi yangaga igitego Byiringiro Lague yatsinze APR FC kuri kufura.

    Ni mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2025-26 APR FC yari yakiriyemo Police FC kuri Kigali Pele Stadium.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 40 Police FC yabonye kufura ku ikosa Niyomugabo Claude yakoze maze Byiringiro Lague arayitera ijya mu izamu ariko umusifuzi wo hagati Nshimiyimana Remy Victor n’uwo ku ruhande Ishimwe Didier berekana ko ari ugutereka imbere y’izamu.

    Byagenze bite? Habaye iki kugira ngo igitego cyangwe?

    Iki gitego bakicyanga, ISIMBI yahise igerageza kumenya ikibaye maze yitabaza bamwe mu basifuzi n’abatoza.

    Bavuze ko umusifuzi wo hagati Nshimiyimana Remy Victor yasifuye ‘Indirect free kick’ (bisobanuye ko mbere yo gutera mu izamu byasabaga ko hari undi mukinnyi uwukoraho).

    Si ko byagenze kuko yahise awutera mu izamu na wo uboneza mu rushundura.

    Hari ikigaragaza ko umusifuzi yasifuye Indirect Free Kick?

    Ibimenyetso bikorwa n’umusifuzi bigaragaza icyo aba asifuye, iyo basifuye Indirect free kick umusifuzi azamura ikiganza (ari nabyo yakoze) ndetse barinze bajya gutera ukuboko kwe kukizamuye.

    Ni mu gihe andi makosa yo umukinnyi aba yemerewe guhita atera mu izamu umusifuzi atambika akaboko yerekeza aho batera.

    Ni ayahe makosa abakinnyi bakora umusifuzi agatanga ‘Indirect Free Kick?’

    Umusifuzi yabwiye ISIMBI ko ikosa ryose umukinnyi akose atarikoreye uwo bahanganye icyo gihe umusifuzi ari yo atanga.

    Yatanze urugero aho hari igihe umukinnyi ashobora gukora ikosa nko kuryamira umupira akabuza umukino gukomeza.

    Ese ikosa Niyomugabo Claude yakoze rimeze rite?

    Iyo urebye ikosa Niyomugabo Claude yakoze ntabwo ritandukanye n’ibyo uyu musifuzi yavuze kuko yafashe umupira yitura hasi ahita awuryamira ariko ntiyawukora gusa n’abakinnyi ba Police FC babuze uko bawumukuraho (bivuze ko yabujije umukino gukomeza). Umusifuzi yahise amusifura iryo kosa, muri make yari asifuye ko ari nko gutangiza umukino.

    Byari kugenda gute ngo iki gitego cyemerwe?

    Kuko bisaba ko uyu mupira wagombaga gukorwaho n’abantu barenze umwe, nk’uko uyu musifuzi yabisoniye ubwo Lague yateraga uyu mupira iyo hagara umukinnyi ukoraho ku rukuta (yaba uwa APR FC cyangwa Police FC), cyangwa ubwo Ishimwe Pierre yageragezaga kuwukuramo iyo awukoraho ukajyamo nabwo byari kuba ari igitego. Gusa byose nta na kimwe cyabaye, nta muntu n’umwe wigeze awukoraho.

    Umukino warangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ari ubusa ku busa.

    Igitego cya Lague cyanzwe, umusifuzi yasifuye Indirect Free Kick we ahita atera mu izamu. Byasabaga ko hari undi muntu ubanza kuwukoraho. pic.twitter.com/r3mwT4H1ug

    — Canisius Kagabo (@Canisius1kagabo) December 6, 2025

    Ikosa Niyomugabo Claude bamusifuye

    Igitego Lague yatsinze cyanzwe

    Byateje impaka zikomeye

    Source : http://isimbi.rw/impaka-ni-zose-ukuri-ku-gitego-cya-lague-yatsinze-apr-cyanzwe-ubundi-hari-kuba.html

  • Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y'Igikombe cy'Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye, barimo Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'uw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.

    Ku wa 11 Kamena 2026 ni bwo ririya rushanwa rizakinirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique rizatangira, risozwe ku wa 19 Nyakanga 2026.

    Tombola yaraye ibaye yerekanye uko amakipe y'ibihugu 64 agomba kuba agabanyije mu matsinda 12.

    Nk'itsinda rya mbere rizaba ririmo ikipe y'Igihugu ya Mexique, Koreya y'Epfo, Afurika y'Epfo n'ikipe D izarokoka imikino ya kamarampaka.

    Itsinda rya kabiri ririmo Canada, ikipe izarokoka imikino ya kamarampaka A, Qatar n'u Busuwisi.

    Itsinda rya kane ririmo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paraguay, Australia n'ikipe izarokoka imikino ya kamarampaka C.

    Ibihangange nka Brazil yisanze mu tsinda rya gatatu isangiye n'ibibugu birimo Maroc na Ecosse, Argentine ifite Igikombe cy'Isi giheruka yisanga mu rya 10 isangiye na Algérie, Autriche na Jordan; mu gihe u Bufaransa bahuriye ku mukino wa nyuma buri mu rya cyenda hamwe n'amakipe y'ibihugu ya Sénégal, ikipe izarokoka imikino ya kamarampaka na Norvège.

    Espagne ifite Igikombe cy'Isi cya 2010 yo iri mu tsinda rya munani ririmo Cap-Vert, Arabie Saoudite na Uruguay; u Bwongereza buri mu rya nyuma buhuriyemo na Croatie, Ghana na Panama, mu gihe Portugal ya Cristiano Ronaldo uzaba ukina Igikombe cy'Isi cye cya nyuma iri mu tsinda 11 isangiye n'amakipe ya Colombie, Uzbekistan n'ikipe imwe izarokoka imikino ya kamarampaka.

    Uko tombola yose y'Igikombe cy'Isi cya 2026 iteye:

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yitabiriye-ibirori-bya-tombola-yigikombe-cyisi-byaherewemo-perezida-trump-ishimwe/

  • Juno Kizigenza na Ariel Wayz batunguranye basomanira ku rubyiniro #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza yazanye Ariel Wayz ku rubyiniro aramusoma bitungura benshi, avuga ko nta kindi cyari kibyihishe inyuma.

    Yabikoz ubwo yasusurutsaga imbaga y’abari bitabiriye igitaramo cy’Umuhanzi Davido cyabereye mu nyubako ya BK Arena.

    Mu gitaramo cyari cyanitabiriwe na Madame Jeanette Kagame, Juno Kizigenza yongeye kwibutsa abakunzi b’umuziki amavuta y’urukundo rwavuzwe hagati ye na Ariel Wayz, ubwo basomaniraga ku rubyiniro.

    Ibi byabaye mu gihe barimo baririmba indirimbo yabo 'Away', kimwe mu bihangano byabo byubatse amateka yabo mu muziki no mu rukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi mu mpera za 2021.

    Icyo gikorwa cyahise kivugisha benshi, bamwe bibaza niba hari isura nshya y’umubano w’aba bahanzi bari barigeze kubana mu rukundo rugikura.

    Juno wari umaze kwerekana ko ari mu bihe by’umunezero udasanzwe, yageze ku rubyiniro ahita asezeranya abafana ko agiye gutangira umwaka wa 2026 abaha album nshya, ikurikiye iyo yise Yaraje.

    Ubwo yari amaze kuririmba indirimbo zakunzwe nka Jaja, Birenze, Shenge, Igitangaza, Yaraje na Kurura yahise ahamagara Ariel Wayz ngo bafatanye kuririmba Away.

    Ariel akigera ku rubyiniro, byahise biba nk’aho ibihe byabo byiza bisubiye, abafana babyakirana n’urusaku, baririmbana amagambo y’indirimbo.

    Byarangiye barenze kuri uru rwego,bahita basomana, BK Arena isakara urusaku, abandi babibonamo igitutu cy’amarangamutima, abandi bakabifata nk’imikino y’urubyiniro.

    Nyuma y’igitaramo Juno yasobanuye ko gusomana na Ariel Wayz nta kindi cyari kibyihishe inyuma uretse ibyishimo by’uwo mwanya.

    Ati 'Bivuze ko nishimye, nta kindi. Tuba tugomba kwemeza.'

    Yongeyeho ko ari igikorwa cyaje gutyo, kidateguwe, ahubwo giturutse ku buryo yari yishimiye uko abafana bamwakiriye.

    Abari muri BK Arena bongeye guhura n’uruhererekane rw’amarangamutima y’aba bahanzi babiri bafatiye runini uruganda rw’umuziki w’u Rwanda.

    Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz rwatangiye kuvugwa cyane mu mpeshyi ya 2021 bihagarara mu Kuboza kwa 2021 nyuma y’amezi atandatu bari bamaze bakangaranya imbuga nkoranyambaga.

    Juno Kizigenza yasomaniye na Ariel Wayz ku rubyiniro

    Source : http://isimbi.rw/juno-kizigenza-na-ariel-wayz-batunguranye-basomanira-ku-rubyiniro.html

  • Ariel Wayz na Juno Kizigenza batunguye abafana ubwo basomanaga ku rubyiniro muri BK Arena #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cy'imbaturamugabo cya Davido cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza 2025, hagaragayemo ikintu cyatunguranye cyatumye abafana bavuza induru: Juno Kizigenza yasomye ku munwa Ariel Wayz ubwo bari bari kumwe ku rubyiniro.

    Byari nyuma y'uko aba bahanzi bombi bari basangiye urubyiniro baririmbana indirimbo 'Away' bahuriyemo, bituma abakunzi babo barushaho kuryoherwa n'igitaramo. Ariel Wayz, wari umaze gutaramira abafana mu buryo bubereye ijisho, yagarutse ku rubyiniro maze afatanya na Juno Kizigenza gususurutsa imbaga yari yuzuye BK Arena. Mu minota ya nyuma y'iyi ndirimbo, byarushijeho kuryoha ubwo batangiraga kubyinana mu buryo bugaragaza ikw'ishima, mbere y'uko Juno amwegera agahita amusoma.

    Nyuma y'igikorwa cyavugishije benshi, Juno Kizigenza yabwiye abanyamakuru ko atari igikorwa cyari giteguye, ahubwo cyaturutse ku byishimo byari byabarenze. Yagize ati: 'Ni uko twari twishimye.'

    Na ho Ariel Wayz, aganira na The New Times, yavuze ko atari ibintu bihambaye nk'uko benshi babibonye, ashimangira ko inshuti za hafi zishobora gusomana ntacyo bitwaye.

    Ibi byabaye kimwe mu bintu byaranze iki gitaramo cy'umuhanzi w'icyamamare Davido, cyaranzwe n'uruhurirane rw'imbyino, urukundo n'udushya twasigiye benshi ibyo bazibukira igihe nkiki.

    Source : https://kasukumedia.com/ariel-wayz-na-juno-kizigenza-batunguye-abafana-ubwo-basomanaga-ku-rubyiniro-muri-bk-arena/

  • Ancelotti yasobanuye uko Neymar ashobora gukina Mundial ya 2026 #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Brazil, Carlo Ancelotti, yongeye gusobanura byinshi ku bibazo abakunzi b'umupira bakomeje kwibaza ku cyerekezo cya Neymar Jr, cyane cyane ku hazaza he mu Ikipe y'Igihugu mu gihe hasigaye amezi make ngo Igikombe cy'Isi cya 2026 gitangire.

    Ancelotti yavuze ko kuri we nta nzira irimo urujijo cyangwa urwikekwe mu guhitamo abakinnyi bazahagararira Brazil, ahubwo byose bizashingira ku rwego bariho, ubuzima bwabo bw'imikino ndetse n'icyo babasha gutanga ku ikipe muri icyo gihe. Mu magambo ye yagize ati: 'Ndumva ko mwese mwifuza kumenya byinshi kuri Neymar. Ndashaka kubasobanurira neza Igikombe cy'Isi kizatangira muri Kamena. Nzatangaza abakinnyi muri Gicurasi. Niba Neymar yagarutse neza, ari ku rwego rwiza, cyangwa anganya  n'abandi, azajya mu Gikombe cy'Isi'

    Aya magambo ye yatumye benshi bumva ko urufunguzo rwo kongera kubona Neymar mu ikipe ari we ubwe n'uburyo azaba ameze imbere y'iri rushanwa rikomeye. Kugeza ubu, uyu mukinnyi ukomeye aracyavurwa nyuma y'imvune zikomeye yahuye nazo mu mwaka ushize, ariko Ancelotti yahamije ko nta kabuza Perezida w'iyi kipe azasigasira amahirwe ya buri mukinnyi wese uhatanira umwanya.

    Abasesenguzi bavuga ko aya magambo agaragaza icyizere n'ubunyangamugayo mu mitegurire ya Brazil, aho nta mukinnyi uzahabwa umwanya ku izina, ahubwo ku musaruro n'urwego ruzagaragarira mu gihe cyo gutoranya ikipe.

    Source : https://kasukumedia.com/ancelotti-asobanuye-uko-neymar-ashobora-gukina-mundial-ya-2026/

  • Aline Uwera wamamaye muri Faradja Choir, yumviye umugabo we azana imbaraga zidasanzwe #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Uwera wamenyekanye cyane muri Faradja Choir, yatangiye kuririmba ku giti cye, aho yashyize hanze indirimbo “Wicogora”.

    Aline Uwera usanzwe ubarizwa muri ADEPR abarizwa i Nyamata Nyamata mu Karere ka Bugesera, bwa mbere yashyize hanze indirimbo ye bwite.

    Urugendo rwe rwo gukora umuziki ku giti cye yarutangiriye ku ndirimbo yise “Wicogora”.

    Aline yavuze ko umugabo we ari we wamugiriye inama ko yatangira gukora umuziki ku giti cye.

    Ati “Nk’umuntu wabikuriyemo kandi n’umukristo, najyaga nicara nkaririmba none umutware wanjye arambwira ngo ndirimba neza ampa igitekerezo cy’uko nabikora ku giti cyanjye (muri macye nabitewe n’umuryango).”

    Iyi ndirimbo 'Wicogora' yavuze ko yayihawe na Mwuka Wera muri Gashyantare 2025, mu biganiro yagiranaga n’inshuti ze, ari na bwo ijwi ry’Imana ryongeye kumwibutsa ko abamamaza Kristo badacogora.

    Ati: “Nari ndi kuganira n’inshuti zanjye icyo gihe mu biganiro twarimo ni ho havuyemo icyo gitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo.”

    Mu gusobanura impamvu yo kwitwa 'Zahabu y’Uwiteka', Aline Uwera yabwiye inyaRwanda ko yaguzwe igiciro cyinshi. Yifashishije icyanditswe cyo mu 1 Abakorinto 6:20 havuga ngo “kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana”.

    Yunzemo ko kubaho kwe ari umugambi w’Imana, bityo akaba ari Zahabu y’Imana. Yagize ati: 'Ndi Zahabu y’Uwiteka kuko igiciro naguzwe ntacyo nakigereranya nacyo. Kubaho kwanjye ni umugambi we, ni yo mpamvu nzamamaza izina rye.'

    Aline yatangiye umuziki ku giti cye ku bw’igitekerezo cy’umugabo we

    Aline yamenyekanye cyane muri Faradja Choir

    Source : http://isimbi.rw/aline-uwera-wamamaye-muri-faradja-choir-yumviye-umugabo-we-azana-imbaraga.html

  • Uko kugereranywa na Alex Dusabe byari bigiye gutuma Theo Bosebabireba yiyahura (VIDEO) #rwanda #RwOT

    )

    Theo Bosebabireba yagaragaje agahinda yatewe n’umukozi w’Imana wamuciye intege akumva ageze ku rwego rwo kwiyambura ubuzima nyuma yo kumucira iteka ko ntaho yagera ubwo yarimo akora indirimbo ye yise 'ikiza urubwa’.

    Mu kiganiro na ISIMBI Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba yasobanuye uburyo ku wa 15 Nzeri 2006 ubwo yajyaga mu studio ku nshuro ye ya kabiri agiye kumva aho imirimo gutanganya indirimbo ye igeze ;yahuye n’umuntu akamubwira atazigera akora igihangano gishobora kuba cyatambutswa kuri radiyo.

    Ati 'Icyo gihe nasaga nabi cyane ntaho mvuye, benshi mu bari banyegereye banavugaga ko nasaze, umukozi w’Imana umwe araza turanapinga arambwira ati 'wowe ntabwo waririmba indirimbo ngo ice kuri radiyo.’'

    Bosebabireba yakomeje avuga ko uwo mugabo wari n’umuyobozi muri chorale mu idini rya ADEPR yabanje agaca intege uwitwa Jules Bagaramba wari urimo gutunganya mu buryo bw’amajwi indirimbo yitwa ‘Ikiza urubwa’, icyo gihe wari unafite inshingano mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru [RBA].

    Ati 'Uwo mugabo yaraje abaza Jules ati ‘kuki muri abagome’, ubuse n’uyu mwamuciye amafaranga koko? Ahita yongeraho ngo 'uyu we birutwa niyo afata aya mafaranga ari guta muri ibi akayajugunya muri ruhurura ikayatembana.’'

    Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye ko icyakomeje kumutera intimba cyane ari uburyo uyu mukozi w’Imana yakomeje gupfobya ibihangano bye agereranya umwimerere n’ubuhanga bikoranye n’indirimbo zari zikunzwe icyo gihe z’abahanzi barimo Alex Dusabe, Richard Nick Ngendahayo ndetse na Mani Martin.

    Ati 'Uwo muntu yari yagize indirimbo zanjye ibintu biraho, atangira kuzigereranya n’iza Richard Nick Ngendahayo, Alex Dusabe na Mani Martin kandi nanjye nakumva uburyo izo ndirimbo zari zimeze mu buryo bw’amajwi nkumva zari nziza pe! Ntangira gucika intege.'

    Theo yavuze ko icyamuteye intimba idasanzwe kugeza naho yigira inama yo kwiyambura ubuzima ari uko uwo mukozi w’Imana yavugaga ibyo kandi n’amafaranga yo kwishyura uwazimutunganirizaga yari ayo yafashemo imwenda andi ari ayo yahawe nk’impano.

    Usibye indirimbo nka 'Bosebabireba’ yanitiriwe, Theo Bosebabireba yanamamaye mu ndirimbo nka ' 'Kubita utababarira’, 'Baramaze’ n’izindi nyinshi.

    Theo Bosebabireba yavuze ko atangira umuziki yaciwe intege

    Kugereranywa na Alex Dusabe byari bitumen yiyahura

    Source : http://isimbi.rw/uko-kugereranywa-na-alex-dusabe-byari-bigiye-gutuma-theo-bosebabireba-yiyahura.html

  • Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete batumiwe mu gitaramo kidasanzwe #rwanda #RwOT

    Abaramyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete n’Itsinda rya True Promises Ministries batumiwe mu gitaramo cyo kurushaho kwegera no komatana n’Imana, cyiswe 'Seek Conference Rwanda 2025'.

    Iki gitaramo kizabera mu rusengero rwa Bethesda Holy Church, tariki ya 14 Ukuboza 2025. Cyateguwe n’Umuvugabutumwa akaba n’Umuhanuzi Vincent Mackay ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Seek Conference Rwanda 2025 igereranywa n’ijoro ryo guhindurwa, guhishurirwa no kwegera Imana mu rugero rushya. Iki gitaramo kizatangira saa Cyenda ndetse kucyinjiramo ni ubuntu.

    Ni igitaramo kizahuriza hamwe abantu b’ingeri zose barimo abaramyi, urubyiruko, imiryango, n’abashaka Imana bazahurira hamwe kugira ngo bahimbaze Imana n’umutima wabo wose, babone ubwiza bwayo bwimbitse ndetse n’imbaraga zayo zibasesekareho.

    Prophet Vincent Mackay, uzabwiriza abazitabira Seek Conference 2025, yavuze ko umunsi kizaberaho watoranyijwe n’Imana kugira ngo abantu bayo bakire gukira, ubuhanuzi, imbaraga nshya no guhindurwa mu buryo bw’umwuka no mu mibereho.

    Ati 'Iki ni igihe cyo gusubira ku Mana, gusubizwa no kwinjira mu mwaka mushya ufite umurongo n’inyigisho ziturutse ku Mana ubwayo.'

    Ijambo 'Seek' risobanuye gushaka Imana, kuyegera no kuyizera n’umutima wose nk’uko Yeremiya 29:13 habivuga, hati 'Nimunshaka n’umutima wanyu wose, muzambona.'

    Iki giterane kigamije gukiza imitima no kuyisubiza mu murongo, guhishurirwa icyerekezo cy’ubuzima, gukangura impano z’umwuka, kuzamura urubyiruko no kurusubiza ku Mana, gusakaza umuriro w’ububyutse no gutangiza umwaka mushya ufite imbuto n’umurongo uhamye wo gukoreramo.

    Prophet Vincent Mackay asanzwe Umuvugabutumwa ufite amavuta ndetse aho abwiriza atanga ubutumwa bushyira abantu mu murongo w’Imana, kubafasha gusubira mu ntego zabo, gukangura impano zari zarasinziriye no kwakira gukira ku mutima no ku mubiri.

    Afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise 'Prayer Warriors Global”, umaze imyaka irenga itanu uvuga ubutumwa bwiza aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

    Igitaramo 'Seek Conference' yatumiwemo n’abaramyi bafite amavuta adasanzwe, bashobora gufungura ijuru no kwegereza abantu hafi y’Imana.

    Barimo True Promises, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikunzwe cyane mu Rwanda, Gatete Sharon & Chryso Ndasingwa baherutse kurushinga no gutangira kuririmbana nka couple. Aba baheruka no gutaramira ku Mugabane w’u Burayi mu bihugu birimo u Bubiligi.

    Abazitabira iki gitaramo kandi bazataramirwa na Boanerges Gospel Group yo muri Bethesda Holy Church.

    Prophet Vincent Mackay yavuze ko umunsi kizaberaho watoranyijwe n’Imana kugira ngo abantu bayo bakire

    Chryso na Sharon batumiwe muri Seek Conference Rwanda

    True Promises nabo batumiwe muri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/chryso-ndasingwa-na-sharon-gatete-batumiwe-mu-gitaramo-kidasanzwe.html

  • Davido yageze i Kigali aho agiye kumurikira album nshya yise '5ive' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, David Adedeji Adeleke uzwi cyane nka Davido, yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2025, aho aje mu gitaramo gikomeye cyari kimaze iminsi gitegerejwe n'abatari bacye. Ni igitaramo kibera muri BK Arena, kimwe mu by'imbonekarimwe byateguwe mu mpera z'uyu mwaka, kikaba cyaraguzwe kare ku buryo amatike yose yamaze gushira ku isoko.

    Uyu muhanzi ufatwa nk'umwe mu bateje imbere Afrobeat akeneye kwerekana ubundi bufatanye n'abafana be bo mu Rwanda, aho azamurikira ku mugaragaro alubumu ye nshya ya gatanu yise 5ive. Kigali ni imwe mu mijyi yo ku Mugabane w'Afurika iri ku rutonde rw'ahantu Davido ari gutaramira mu rwego rwo kumenyekanisha no kumurika iyi alubumu ku rwego mpuzamahanga.

    Igitaramo cy'uyu mugoroba kizaba kirimo umwihariko w'ubufatanye n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda. Ni igitaramo cyitezweho ko gukurura imbaga, cyane ko Davido asanzwe afite abafana benshi mu Rwanda.

    Davido yageze i Kigali aho agiye kumurikira album nshya yise '5ive'

    Abakunzi ba muzika biteze ijoro ryuzuye umudiho n'urusaku rw'ibyishimo, mu gihe Kigali ikomeje kwiyubaka nk'imwe mu nkingi z'imyidagaduro itangiza ikerekezo gishya muri Afurika.

    Source : https://kasukumedia.com/davido-yageze-i-kigali-aho-agiye-kumurikira-album-nshya-yise-5ive/