Blog

  • APR FC Irabareka bagende? kubagumana bamwe batabishaka biroroha? Inkingi za mwamba zisoje amasezerano (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Niba hari ikintu gishobora kugora kikanahenda APR FC ni ukubaka ikipe izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27.

    Uzatinye umunyarwanda, yagiye avuga ibintu byinshi kandi by’ubwenge, isomere iyi mvugo, “Umuhanga wo kurya arara akarabye!”

    Nubwo umwaka w’imikino wa 2025-26 ukiri mu ntangiriro ariko APR FC yakabaye yaratangiye gutekereza umwaka utaha kugira ngo bitazayigora cyane ko ifite abakinnyi benshi kandi b’inkingi za mwamba bazaba basoje amasezerano.

    Ikibazo si ukuba basoje amasezerano ahubwo ni uko muri bo kandi ngenderwaho badashaka kongera amasezerano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ibi bikaba bishobora kuzagora ndetse bikanahenda APR FC mu gushaka kubongerera mu gihe batabishaka cyangwa kubasimbuza mu gihe byakorwa ku munota wa nyuma.

    Reba bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano

    Ishimwe Pierre

    Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Pierre ari mu bakinnyi basoje amasezerano.

    Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2019 yazamuwe mu ikipe nkuru ari umunyezamu wa 3 aza gufata umwanya wa mbere.

    Muri 2022 yongereye amasezerano y’imyaka 4 azarangira muri 2026. Gusa abamwegereye bakubwira ko we nta kibazo afite mu gihe ikipe yakwifuza gukomezanya na we yiteguye.

    Niyomugabo Claude

    Uyu ni kapiteni wa APR FC akaba myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso ndetse muri iyi minsi kuri uyu mwanya ni we wa mbere mu ikipe y’Igihugu.

    Claude yageze muri APR FC 2019 avuye muri AS Kigali asinya imyaka 2 yarangiye 2021 yongera indi ibiri yarangiye 2023 ari bwo yasinyaga imyaka 3 izarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Amakuru aturuka hafi ya Claude ni uko yumva kuri we igihe kigeze ngo abe yasohoka ajye gukina hanze y’u Rwanda.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira byavuzwe ko amakipe arimo Azam FC na Simba SC zo muri Tanzania zamwifuje.

    Niyigena Clement

    Inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa APR FC ariko utishimye ku buryo byanagora iyi kipe kumugumana.

    Niyigena Clement yababajwe cyane n’uko APR FC itigeze imureka ngo ajye gukina hanze y’u Rwanda mu gihe hari amakipe amwifuza mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira.

    Ibi bikaba byaramukozeho ku buryo n’imikinire asa n’uwasubiye inyuma kubera kunanirwa kubyakira, arimo kugenda arwana no kugaruka mu bihe bye.

    Niyigena Clement wakuriye muri APR FC, yamuzamuye 2019 ariko ihita imutiza muri Marines, yavuyeyo ajya muri Rayon Sports batandukanye 2022 ajya muri APR FC asinya imyaka 2 yarangiye 2024 ari nabwo yongeraga amasezerano y’indi myaka 2 yamugize umunyarwanda uhembwa menshi, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Nshimiyimana Yunusu

    Umwe mu bakinnyi bakiri bato ukina mu mutima w’ubwugarizi. Yakuriye mu irerero rya APR FC yaje kuzamurwa mu ikipe nkuru 2022, muri 2024 ni bwo yongereye amasezerano na we azarangirana n’uyu mwaka w’imikino. Nubwo yifuza gusohoka ariko mu gihe APR FC yamwereka ko ikimukeneye nta kibazo abifiteho.

    Ruboneka Bosco

    Umwe mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati APR FC igenderaho.

    Ruboneka yinjiye muri APR FC 2020 avuye muri AS Muhanga, yari yasinye imyaka 2 irangiye yongera amasezerano y’imyaka 4 na we azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Uyu mukinnyi nubwo inkuru nyinshi zimusohora muri APR FC zivuga ko atifuza kongera amasezerano, andi makuru akamwerekeza muri Rayon Sports, gusa ISIMBI yamenye ko we ategereje ko ubuyobozi bwazamuvugisha, nibamuha ibyo ashaka azahaguma.

    Mugisha Gilbert

    Rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert na we ari mu bakinnyi bari ku mpera z’amasezerano.

    Gilbert Mugisha yageze muri APR FC 2021 avuye muri Rayon Sports icyo gihe yasinye imyaka 2.

    Muri 2023 yongereye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Ku ruhande rwe nyuma yo kubona ko agenda atakaza umwanya wo kubanza mu kibuga, abamwegereye bakubwira ko atiteguye kongera amasezerano ashaka guhindura akajya aho akina hato atazabura n’umwanya mu ikipe y’Igihugu.

    Cheikh Djibril Ouatara

    Rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, yageze muri APR mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2024-25, mu ntangiriro z’uyu mwaka, yasinye umwaka n’igice, amasezerano ye akaba arangira muri 2026, shampiyona irangiye.

    Ouatara ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, kugaragaza ubuhanga bwe ntibyatinze, gusa kumugumana bishobora kutaborohera cyane ko we yifuza kuba yajya muri shampiyona irenze iyi, muri make agumye muri APR FC byaba ari igitangaza.

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-irabareka-bagende-kubagumana-bamwe-batabishaka-biroroha-inkingi-za.html

  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi #rwanda #RwOT

    Perezida w'Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe ikeneye miliyoni 200 Frw kugira ngo igure abakinnyi bashya, mu gihe inafite amadeni ya miliyoni 260 Frw.

    Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, kivuga ku miyoborere y'iyi kipe mu gihe cy'amazi atatu ari imbere.

    Kimwe mu byo Murenzi yagarutseho ni ugushakira intsinzi Rayon Sports, dore ko kugeza ubu ifite abakinnyi batari kuyifasha cyane ndetse nta n'umutoza ifite nyuma yo gutandukana na Afahmia Lotfi.

    Yavuze ko mu bikenewe cyane ari amafaranga yo kwifashisha muri iki gikorwa, aho abanyamuryango bayo n'abafatanyabikorwa ari bo bazabigiramo uruhare.

    Ati 'Hari ibikorwa byihuse ariko hari n'ibikenewe. Ikibazo gikomeye Rayon Sports ifite ni ukumara igihe nta ntsinzi tubona, n'izo twabonye mbere wabonaga zitaryoheye abakunzi bacu. Turifuza abatoza bashya n'abakinnyi bashya biyongera ku bahari.'

    'Turashaka kongera imbaraga mu bikorwa bitwinjiriza amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwinjizamo abakinnyi dukeneye byonyine, bifata hagati ya miliyoni 150 Frw na miliyoni 200 Frw. Ayo mafaranga azaturuka mu banyamuryango no mu bafatanyabikorwa.'

    Murenzi yongeyeho ko Rayon Sports igiye gushaka uko yongera abafatanyabikorwa ifite, bakiyongera ku mushinga wa Gikundiro *702#, nk'umuyoboro uzahuza ikipe n'abanyamuryango bayo.

    Umushinga wa Gikundiro *702# umaze kwitabirwa n'abanyamuryango barenga ibihumbi 25, bagejejemo miliyoni 20 Frw, mu gihe iyi Komite y'Inzibacyuho yasanze ikipe ifite amadeni ya miliyoni 260 Frw.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa 14 wa Shampiyona y'u Rwanda, iri kwitegura gukina na Musanze FC, ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

    IGIHE

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-ifite-imyenda-ya-miliyoni-260-frw-ikeneye-miliyoni-200-frw-yo-kugura-abakinnyi/

  • Mu mvugo ikakaye Pavelh Ndzila yifatiye ku gahanga abanyamakuru bo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzila yifatiye ku gahanga abanyamakuru bo mu Rwanda batangaza amakuru y’ibihuha nkana kugira ngo babone ababakurikira cyangwa abareba ibyo bakora.

    Ni mu butumwa uyu munyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko mu Rwanda umunyamakuru yemera ko umukinnyi w’i Burayi yakora ikosa ariko inaha byaba akaba yariye ruswa.

    Ati “Mu Rwanda ni ho honyine umunyamakuru avuga ngo ‘Nuer (umunyezamu wa Bayern) yakoze ikosa ryatumye Bayern itsindwa, ariko byaba mu Rwanda akavuga ngo ‘oya, yariye amafaranga y’uwo bahanganye kugira ngo yitsindishe.’”

    “Ntekereza ko umunyamakuru w’umwuga yakabaye yarize mbere yo kujya gutangaza amakuru y’ibihuha kugira ngo akurure abamukurikira.”

    Yasoje asa n’ugaragaza ko ibi bikorerwa abakinnyi b’abanyamahanga. Ati “Ivangura ririmo kwica imikino ku Isi yose.”

    Pavelh Ndzila atangaje ibi mu gihe yatakaje umwanya ubanzamo muri Rayon Sports aho na we yagiye ashinjwa kutitwara neza mu mikino imwe n’imwe yakinnye yatumye ikipe ye itakaza amanota ndetse na we ibyo byo kurya ruswa yabivuzweho.

    Ndzila yinjiye muri Rayon Sports muri Kanama 2025 ubwo yari avuye muri APR FC yari asojemo amasezerano y’imyaka 2. Yasize ahesheje iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ibikombe bibiri bya shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

    Pavelh Ndzila yifatiye ku gahanga abanyamakuru bo mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/mu-mvugo-ikakaye-pavelh-ndzila-yifatiye-ku-gahanga-abanyamakuru-bo-mu-rwanda.html

  • Rayon Sports yabonye umuvugizi mushya wasimbuye Ngabo Roben #rwanda #RwOT

    Olivier Gakwaya wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, ni we wagizwe umuvugizi mushya wa Rayon Sports aho yasimbuye Ngabo Roben.

    Ni nyuma y’uko inzego zose za Rayon Sports zaseshwe maze hakajyaho Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’amezi atatu aho yahise anashyiraho komisiyo zizamufasha kuyobora.

    Komisiyo yashyizeho zizamufasha kuyobora ikipe ni; Komisiyo y’Imiyoborere, Komisiyo ya Tekinike, Komisiyo y’Umutungo na Komisiyo y’Amategeko.

    Akaba kandi yanakoze impinduka, Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports muri 2017 ni we wagizwe umuvugizi w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Agiye kuri izi nshingano asimbura Ngabo Roben wari uzimaze imyaka irenga ibiri ari umuvugizi wa Rayon Sports aho yafashe izi nshingano muri 2023 asimbuye Nkurunziza Jean Paul.

    Ngabo Roben ubu ni umunyamakuru wa Radio&TV10, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio One, Umuseke ndetse n’IGIHE.

    Gakwaya Olivier ni we muvugizi mushya wa Rayon Sports

    Ngabo Roben ntabwo akiri umuvugizi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yabonye-umuvugizi-mushya-wasimbuye-ngabo-roben.html

  • Inkindi Aisha yahakanye ibyo kujya gusambanira ubutunzi i Dubai (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Inkindi Aisha yahakanye ibyo kujya gusambanira amafaranga mu mahanga ndetse anasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwivanamo imyumvire yo gufata buri mukobwa wese ugaragaye yasuye umujyi wa Dubai wo muri Leta Zunze z’Abarabu nk’uba wagiye kwigurisha.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Inkindi Nadine wamenyekanye nka Aisha muri Sinema, yavuze ko nubwo muri uyu mwaka amaze gusura uyu mujyi inshuro ebyiri ariko ko nta rimwe yigeze ajyanwa no gusambanira ubutunzi.

    Yagize ati 'Ku nshuro ya mbere nari nagiye gutembera, kureba ahandi ukuntu biba bimeze. Ku nshuro ya kabiri bwo najyanywe no kugera ahantu ntari nabashije kugera ku nshuro ya mbere.'

    Akomoza ku bijyanye n’amakenga y’uko hari benshi mu bakobwa bajya Dubai bagakora ubusambanyi buguranwa amafaranga y’umurengera, Aisha yirinze guca iteka ko ibyo bikorwa bidahari ariko yitsa cyane ku ngingo y’uko ubwamamare bwe budashobora gutuma yakora ibyo bikorwa ntihagire umuntu n’umwe umubona.

    Ati 'Birashoboka gusa ntabyo nzi. Njyewe kubera n’izina rinini mba nanafite ndamutse ngiye nko kubikora nkinjira nko muri hoteli runaka ntabwo habura umuntu wambona akamfata ifoto akayishyira ku mbuga nkoranyambaga namwe mukabibona.'

    Nubwo uyu mukinnyi w’amafilime avuga ibi mu gihe muri Nzeri uyu mwaka ikinyamakuru BBC cyashyize hanze raporo yerekana uburyo umujyi wa Dubai uzwi cyane ku isi kubera inyubako ndende, ubutunzi n’ubutwari mu ikoranabuhanga, hari indi sura itagaragarira buri wese.

    Ni isura y’agahinda, imiborogo n’amarira y’abakobwa baturuka muri Afurika, cyane cyane abo muri Uganda, bashorwa mu bikorwa by’ubusambanyi biteye ubwoba.

    Usibye ko hari n’abijyana bagasambanyirizwa amafaranga bemeranijwe bakagaruka, iyi raporo yerekana ko hari n’abandi babwirwa ko bagiye kubona akazi mu mahoteli, mu masoko cyangwa mu bikorwa by’ubucuruzi, ariko bagera i Dubai, basanga ibyo babwiwe ari ibinyoma. Bahita bashyirwa mu macumbi yuzuye abandi bakobwa benshi, maze bakabwirwa ko bafite amadeni akomeye, amafaranga y’itike y’indege, visa, icumbi n’ibiryo.

    Abo bakobwa basabwa kubyishyura mu buryo bumwe gusa, kwemerera abakiriya b’abaherwe imibonano mpuzabitsina idasanzwe, rimwe na rimwe irimo ibikorwa biteye isoni birenze urugero, nk’uko bamwe babitangarije iki kinyamakuru.

    Aisha yateye utwatsi ibyo kujya gusambanira Dubai

    Source : http://isimbi.rw/inkindi-aisha-yahakanye-ibyo-kujya-gusambanira-ubutunzi-i-dubai-video.html

  • K John yabihakanye, Pazzo avuga ko Yampano ari we wishyize hanze #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka K John batangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha bakurikiranyweho byo gusakaza amashusho ya Yampano arimo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 ni bwo bari kuba baraburanye ariko ruza gusubikwa kuko Pazzo atari yiteguye kuburana.

    Aba bombi baburaniye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano arimo akora imibonano mpuzabitsina n’umugore we.

    Aba bombi bakaba bahakanye ibyo baregwa aho nka Pazzo Man watawe muri yombi tariki ya 11 Ugushyingo, yavuze ko ayo mashusho ashinjwa atigeze ayatunga muri telefoni ye.

    Kuba yari ari kuri email ye (ya Yampano) ariko ntabwo Pazzo yigeze ayamanura (download) ngo ayatunge muri telefoni ye.

    We abona Yampano ari we wishyize hanze kuko kubikaho amashusho kuri email abizi neza ko abasha (Pazzo) kuyinjiramo afite umubare w’ibanga (password) cyane ko yari umujyanama, atari ikosa rye (Pazzo).

    Ati 'Njye nayabonye kuri Email, icyo gihe mpita nanabimubwira kandi yayakuyeho kuko abahanga bagaragaza ko ayo mashusho atakiriho, njye uretse kuyarebaho ntabwo nigeze nyabika kuri telefone (Download) cyangwa ngo ngire uwo nyasangiza. Mu Iperereza ryakozwe n’abahanga ngira ngo babonye ko ntayo nari mfite yewe nta n’uwo nigeze nyasangiza.'

    Uwunganira Pazzo Man yavuze ko umuntu wa mbere wasakaje aya mashusho ari Yampano wayashyize kuri Email azi neza ko atariho wenyine, bityo asaba Urukiko ko rwategeka ko atangira gukurikiranwaho iki cyaha.

    Ati 'Turasaba Urukiko ko mu bubasha bwarwo rwategeka ko Yampano atangira gukurikiranwaho gusakaza ayo mashusho kuko yayashyize kuri Email kandi abizi neza ko atariwe wenyine uyikoresha, ni we wa mbere wayasakaje.'

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu igenzura ry’abahanga mu ikoranabuhanga basanze Pazzo Man ku wa 11 Ugushyingo 2025 yarandikiye uwitwa Ddumba amusaba gusiba amashusho yose ya Yampano no kutongera kuyasakaza.

    Ubushinjacyaha bwareze Kalisa John wamamaye nka KJohn kuba hari ifoto yafashe yoherereza Papa Cyangwe amubwira ko amashusho ya Yampano ari gutera akabariro yagiye hanze.

    Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gituma bakurikirana KJohn ni ukuba yarasabye uwitwa Kwizera Nestor uzwi Pappy Nesta ayo mashusho ndetse akanayahabwa, bityo bukibaza umugambi wari wihishe inyuma utari ukuyasakaza.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite umutangabuhamya witwa Ngabo Leon uzwi nka Njuga wavuze ko yahuriye na KJohn ari kumwe na Pazzo Man muri Restaurant yo kwa Clapton Kibong bityo bakahamwerekera ayo mashusho.

    Kalisa Joh uzwi nka Kjohn we yaburanye ahakana ibyaha aregwa ahamya ko muri Kamena 2025 ari bwo yabonye umuntu witwa Odette ashyize ku rubuga rwe rwa Whatsapp ifoto ya Yampano ahamya ko umuntu umuha amafaranga amuha amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.

    Kjohn avuga ko akibona iyi foto yahise akora 'Screenshoot’ ayoherereza Papa Cyangwe wari uherutse gukorana indirimbo na Yampano amubaza niba koko ibyo abonye ari impamo.

    Papa Cyangwe na we ngo yahise aha Yampano ya foto amubwira aho ayikuye, ibi bikaba ari nabyo byatumye uyu muhanzi amenya ko amashusho ye yagiye hanze.

    Kalisa John yavuze ko iyo foto yoherereje Papa Cyangwe atari iy’urukozasoni kuko nta kintu kibi kiyigaragaraho.

    Avuga ko nyuma y’icyo gihe byabaye nk’ibihosheje icyakora mu Ugushyingo 2025 aya mashusho yongeye kujya hanze aba aribwo ayasaba.

    Ati 'Hari uwitwa Willy Pappy yarayansabye mubwira ko ntayo mfite, hashize akanya ambwira ko uwitwa Pappy Nesta yayamuhaye nanjye mpita nyamusaba arayampa. Nibyo narayabonye ariko nta muntu n’umwe nigeze nyoherereza.'

    Umunyamategeko wa KJohn yavuze ko kuba Kalisa John yarasabye amashusho akanayahabwa, bitagize icyaha kuko icyaha ari ukuyasakaza kandi we nta muntu yigeze ayasakazaho.

    KJohn yavuze ko atazi icyo apfa na Njuga watanze ubuhamya amushinja, icyakora abwira Urukiko ko icyo yaketse ari uko hari ubwo yamukinishije filime mu bihe bya Covid-19 batandukana batumvikanye, wenda we akaba ari bwo abonye uko yamwihimuraho.

    Ku rundi ruhande yaba Pazzoman cyangwa umwunganira mu mategeko, bagaragaje ko gusaba Ddumba gusiba ayo mashusho no kutongera kuyasakaza byari uburyo bwo kugabanya umurindi w’isakazwa ryayo cyane ko yari yamenye ko ari gukurikiranwa.

    Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imisi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakomeza kuburana bafunzwe. Urukiko rukazasoma umwanzuro tariki ya 11 Ukuboza 2025 saa 15h00′.

    Uyu munsi kandi hari hitabye abandi bantu batatu baregwa muri iyi dosiye barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor bakunda kwita Pappy Nestor, nabo bakurikiranyweho gukwirakwiza aya mashusho, gusa Urukiko rwategetse ko urubanza rwabo rusubikwa kuko Ishimwe François Xavier yavuze ko nta mwunganizi mu mategeko afite. Ruzasubukurwa tariki ya 11 Ukuboza 2025.

    K John yavuze ko gusaba amashusho bitavuze ko yayasakaje

    Pazzo Man yavuze ko ibyabaye byose byabazwa Yampano

    Yampano yatanze ikirego avuga ko abantu basakaje amashusho ye

    Source : http://isimbi.rw/k-john-yabihakanye-pazzo-avuga-ko-yampano-ari-we-wishyize-hanze.html

  • Prince Kiiz arashinja Bwiza ubuhemu #rwanda #RwOT

    Producer Prince Kiiz yongeye kwiharira ukuvugwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushinja ubuhemu umuhanzikazi Bwiza ndetse n’umureberera inyungu kubera kumwiba no kumutwarira indirimbo ye (Boda Boda) batanabimumenyesheje.

    Mu butumwa yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha makumyabiri n’ane ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, Prince Kiiiz uri mu batunganya indirimbo bamaze kumenyekana mu Rwanda yagaragaje uburakari budasanzwe yatewe n’ibikorwa bya Bwiza n’uwitwa Uhujimfura Claude umureberera inyungu muri Kikac Music.

    Prince Kiiz yifatiye ku gahanga ubunyamwuga bw’uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe muri iki gihe abashinja gufata igihangano cye bakakiyitirira kandi we nka nyiracyo atanabimenyeshejwe.

    Yanditse ati 'Bwiza na Manger wawe, Uhijimfura Claude ndabanenga ubunyamugayo buke, kuba mwafata igihangano cy’umuntu mukakiyitirira, nta giciro kibaho cyagura inganzo y’umuntu ngo yitirirwe undi nyirabyo atabizi ariko Imana itabeshya imporere.'

    Prince Kiiiz yakomeje agaragaza ko ibyo yakorewe na Bwiza ari agasuzuguro gakabije ndetse ko atari ku nshuro ya mbere abimukoze.

    Ati 'Ndavuga ubu ni ubuhe bwoko bw’inganzo bwuje ukutiyubaha ndetse no kwiyitirira ibitari ibyawe? Ibi si inshuro ya mbere kandi ntekereza ko atari iya nyuma mbikorewe gusa ntiwibagirwe ko buri wese ugurana icyiza umwuka mubi nawo ntago utajya umuvira mu nzu.'

    Kiiiz usanzwe ari n’umuhanzi yanagaragaje ko we abona igihangano kitaramo nyir’ukugihanga ntaho kiba gitandukaniye n’urusaku rwumvikanamo izina ry’uwahuguje.

    Nubwo yirinze gutangaza izina ry’igihango cye cyaba kibwe gusa ibi Prince Kiiiz yabitangaje nta minota myinshi itambutse uyu muhanzikazi yagiriza kumutwarira igihangano ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Boda Boda’ yatunganijwe mu buryo bw’amajwi ku bufatanye bwe na Producer Loader.

    Bamwe bafana ntibatinze kugaragaza imbamutima zabo kuri iki kibazo aho benshi muri bo bakomeje guhuriza ku kwibaza impamvu uyu mutunganya muziki ashyirwa ku rutonde rw’aba- producer bayikoze kandi ariwe wayiririmbye.

    Prince Kiiiz yashinje Bwiza ubwambuzi

    Indirimbo Boda Boda ya Bwiza ngo ntabwo ari ye

    Source : http://isimbi.rw/prince-kiiz-arashinja-bwiza-ubuhemu.html

  • Aheza ni mu ijuru – Yampano amarira ashoka ku matama aricuza #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Florien Uworizagwira wamamaye nka Yampano aricuza urukundo yatanze ariko akiturwa kugambanirwa.

    Yampano uri kubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu Bubiligi, ntabwo ari mu bihe byoroshye.

    Mu kwezi gushize ni bwo hagiye hanze amashusho ya Yampano n’umugore we barimo biha akabyizi (Bakora Imibonano mpuzabitsina), ni amashusho yatunguye benshi.

    Uyu muhanzi yahise avuga ko umuntu akeka wabikoze ari uwari umujyanama we Pazzo Man kuko yari afite ‘password’ ya Email kandi ari ho yari abitse, ngo yabikoze ashaka kwihorera kuko yamwirukanye mu nzu.

    Yahise ajya gutanga ikirego muri RIB maze ubu abantu batanu barimo Pazzo Man, K John, Djihad, Papy Nestor na Ishimwe François Xavier batawe muri yombi bakekwaho gusakaza aya mashusho.

    Yampano akaba yateye benshi urujijo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashyizeho ifoto ashoka amarira agaragaza ko aho kwizera abantu wakizera imbwa.

    Ati “Kubera wenda kuvukira kure y’iterambere hari igihe mpa urukundo abantu nkarwima imbwa, kandi buriya imbwa ntiyakugambanira.”

    Yakomeje avuga ko ibihe arimo ntawamwumva ariko ngo byose byapfiriye mu kwizera.

    Ati “Reka mbabwire nta muntu n’umwe wanyumva ariko byose byapfiriye mu gutanga umutima wanjye. Ibihe bizacaho kandi haze ibindi byiza. Mwana wanjye cyangwa muntu wanjye aheza ni mu ijuru.”

    Iyi mvugo yasorejeho “aheza ni mu ijuru”, yateye abantu kwikanga bavuga ko ashobora kwiyahura.

    Yampano ntabwo yigeze yerura ngo avuge uwo yavugaga yizeye akamuhemukira bigeze aho yashokaga amarira mu maso.

    Yampano yagaragaje ko arimo kunyura mu bihe bitoroshye

    Source : http://isimbi.rw/aheza-ni-mu-ijuru-yampano-amarira-ashoka-ku-matama-aricuza.html

  • Kamonyi: Uburenganzira bw'Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2025, Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Abantu bafite Ubumuga, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josée yasabye Ababyeyi n'abandi bafite inshingano ku bana bafite Ubumuga kuzirikana ko Uburenganzira bw'Umwana ufite Ubumuga butareba Ubuyobozi gusa, ko ahubwo buhera ku mubyeyi wamubyaye n'undi wese umufite mu nshingano. Yasabye kandi ko Uburengenzira ku bafite ubumuga bose bukwiye kwitabwaho na buri wese.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée, yasabye by'umwihariko ababyeyi n'abandi bafite inshingano ku bana bafite Ubumuga kubakangurira kujya kwiga, ku baba hafi bazirikana ko izo ari inshingano bafite zo kwita no gufasha abo bana. 'Si impuhwe ni Uburenganzira babagomba'.

    Yagize ati' Uyu munsi turongera gusaba Ababyeyi gukangurira abana bacu kujya kwiga kandi tubafashe. Nibyo!, uyu mwana ufite ubumuga ntabwo uzamwohereza kujya kwiga wenyine, ariko niba ari umwana ushoboye kujya mu burezi budaheza wiharanira ku mwikuraho ngo umujyane muri ariya mashuri acumbikira abana, atanga uburezi bwihariye kugira ngo nawe ngo ubone uko ukora imirimo yawe'.

    Yagize kandi ati' Umwana mu byo akeneye, akeneye na ya affection(kwitabwaho), akeneye rwa Rukundo wowe nk'Umubyeyi umuha. Wowe nk'Umubyeyi nutagira ubushake ngo wumve y'uko hari icyo uzigora kugira ngo umwana wawe agere ku burezi nk'abandi bana, hari ibizakugora, hari ibyo uzamuhemukira, hari uburenganzira uzamubuza'.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée

    Yakomeje agira ati' Uburengenzira bw'ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa. Ni buhere no ku mubyeyi wamubyaye, buhere no ku bavandimwe babana, ku baturanyi ndetse no ku bandi bantu'.

    Visi Meya Uwiringira, yasabye akomeje buri wese kumva no guha agaciro Abafite Ubumuga ari nako baharanira Uburenganzira bwabo mu Nguni zose z'Ubuzima, Ati' Ni tubafashe gukora icyo bashoboye gukora, tubafashe gushaka Impano ziri muri bo kuko kugira ubumuga si igisobanuro cyo kudashobora'.

    Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar, Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi yasabye buri wese kumva ko ufite Ubumuga ari Umuntu kandi ko ashoboye, ko akwiye guhabwa umwanya wibanze mu mutima no mu bikorwa bya buri wese, kutamuhunga, kutamunena, kutamutererana no' kureka bakagira icyo kibanza mu mitima yacu nk'uko bagifite mu Mutima w'Imana'.

    Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar

    Yakomeje ati' Ni mureke dufatanye nabo urugendo rw'Ubuzima. Si ukubakorera Urugendo, si ukubereka inzira ngo ni munyure aha, ahubwo ni ugufatanya nabo urugendo rw'Ubuzima n'Urugendo rw'Ibikorwa bifatika bibagenewe, bibafasha kwiteza imbere, bibongerera Ubushobozi, aho hose tukaba turimo, tukajyanamo'.

    Michel Nzigiyimana, ahagarariye Inama y'Igihugu y'abafite Ubumuga mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko umunsi wahariwe kuzirikana Abantu bafite Ubumuga atari umunsi wo kwishimira ko Umuntu afite Ubumuga, ko ahubwo ari Umunsi wo kugaragaza ko Umuntu ufite Ubumuga ikibazo atari Ubumuga, ahubwo ari imbogamizi ahura nazo.

    Michel Nzigiyimana.

    Ati' Ubumuga ntabwo ari kuba utumva, kuba utabona, kuba hari urugingo udafite cyangwa rudakora….!. Ubumuga, ni ibyo uhura nabyo bikubuza gukora ibyo wakabaye ukora'.

    Nzigiyimana, asaba buri wese kumva ko guha agaciro n'Uburengenzira umuntu ufite Ubumuga atari impuhwe agirirwa, ahubwo ko ari Uburenganzira ahabwa nk'Umuntu wese kandi yemererwa n'Amategeko. Asaba kandi buri wese kumenya no kumva ko ufite Ubumuga ari umwe mu bagize Umuryango, ko adakwiye gutereranwa.

    Michel Nzigiyimana hari icyo asaba Umuryango Nyarwanda, Ati' Ndasaba abagize umuryango Nyarwanda kumva no kubona ko Ufite Ubumuga ari Umuntu nk'abandi, ko ntaho atandukaniye n'udafite Ubumuga uvanyeho imbogamizi ahura nazo'. Yakomeje asaba buri wese kutihunza abafite Ubumuga, kubakura mu bwihisho, kubaha umwanya, kubafata nk'abandi no kubafasha kwitabita ibikorwa byose hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

    Nkuko bitangazwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Imibare y'Abafite Ubumuga muri aka Karere ni abantu basaga ibihumbi 17. Bamwe mu bitabiriye kwizihiza uyu munsi baremewe. Bahawe Imashini zidoda, bahabwa Amatungo magufi(Ingurube). Hatangwa Amagare y'abafite Ubumuga, Imbago ndetse hatangwa na Matera.

    Mbere y'Ibirori by'Umunsi mukuru, habanje Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite Ubumuga washyizweho mu mwaka wa 1992, ushyirwaho n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye (UN) hagamijwe kumvikanisha ibibazo Abantu bafite Ubumuga bahura nabyo, kugaragaza ko nabo bashoboye, kubaha amahirwe angana n'ay'abandi mu kugira uruhare mu bibakorerwa muri sosiyete, kubaha agaciro no guteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza yabo.

     

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Uburenganzira bw'Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Uburenganzira bw'Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/12/04/kamonyi-uburenganzira-bwufite-ubumuga-ntabwo-bureba-ubuyobozi-gusa-visi-meya-uwiringira-m-josee/

  • Bill Gates yatangaje ko Imfu z’abana zigiye kwiyongera #RwOT #Rwanda




    Seattle, Dec. 4, 2025
    — Child mortality is projected to increase this year for the first time in more than two decades, reversing longstanding global progress, according to the Bill & Melinda Gates Foundation’s 2025 Goalkeepers Report released Thursday. The foundation is urging world leaders to target shrinking health budgets toward the most effective, lifesaving interventions.

    New modeling by the Institute for Health Metrics and Evaluation (IHME), featured in the report, shows that the number of children who die before age five—4.6 million in 2024—could rise by over 200,000 this year, reaching an estimated 4.8 million. The alarming projection comes as global development assistance for health has dropped sharply, falling 26.9% from last year’s levels.

    The cuts threaten decades of gains against preventable diseases such as malaria, HIV, and polio, and exacerbate existing challenges including high debt burdens and fragile health systems. The report, We Can’t Stop at Almost, warns that if funding reductions persist, up to 16 million more children could die by 2045.

    “We are at a critical turning point,” wrote Bill Gates, who authored the report. “I wish we were in a position to do more with more because it’s what the world’s children deserve. But even in a time of tight budgets, we can make a big difference… With millions of lives on the line, we have to do more with less, now.”

    A Reversal Within Reach—If Funding Holds

    IHME projections show that sustained 20% cuts to global health budgets could result in an additional 12 million child deaths by 2045. A 30% permanent reduction would increase that toll to 16 million.

    Gates warned that the world risks squandering advances in science and technology if funding fails to keep pace. But he emphasized that targeted investments in high-impact solutions—primary health care, routine immunization programs, and advances in data use—can still save millions of lives even as budgets tighten.

    According to the report:

    • Strengthening primary health care for less than $100 per person per year could prevent up to 90% of child deaths.

    • Vaccines remain one of the highest-value interventions, returning an estimated $54 in social and economic benefits for every $1 invested. Through Gavi, the Vaccine Alliance, more than 1.2 billion children have been immunized since 2000.

    • The Global Fund to Fight AIDS, Tuberculosis and Malaria, which has saved 70 million lives since 2002, secured $11.34 billion in pledges in its latest replenishment—evidence that sustained international cooperation is still possible despite economic headwinds.

    The report also highlights the potential of next-generation innovations. New RSV and pneumonia vaccines could save 3.4 million children by 2045, while emerging malaria tools could save an estimated 5.7 million. Long-acting HIV prevention therapies, such as lenacapavir, could further accelerate progress in high-burden countries.

    Voices From the Front Lines

    This year’s Goalkeepers Report amplifies perspectives from leaders and health workers across Africa and Asia who are navigating shrinking budgets with determination and creativity:

    • Muhammad Inuwa Yahaya, governor of Gombe State, Nigeria, underscored the importance of prioritizing health and education even amid fiscal constraints: “You don’t need perfect conditions to make progress. You need clarity, and the courage to stick to it.”

    • Josephine Barasa, a community health worker in Kenya, continued volunteering after losing her paid role: “They could take away the money, but they couldn’t take me away from my women… The support systems may have disappeared, but the need has not.”

    • Krystal Mwesiga Birungi, an entomologist from Uganda, emphasized the urgency of innovation to eliminate malaria: “Ending malaria is not only possible, it is urgent.”

    • Dr. Naveen Thacker, a pediatrician in India, stressed the importance of vaccine affordability: “If we want to see more healthy children, affordability of vaccines is key.”

    A Call to Action

    Gates urged governments, donors, and citizens to protect or expand funding for global health programs and to increase philanthropic commitments. The choices made now, he wrote, will determine whether global progress continues—or whether millions of children lose their chance to survive and thrive.

    “If we do more with less now—and get back to a world where there are more resources to devote to children’s health—then in 20 years we’ll be able to tell a different kind of story,” Gates said. “We can’t stop at almost.”

    The Goalkeepers Report is part of the Gates Foundation’s broader campaign to accelerate progress toward the United Nations Sustainable Development Goals.