Blog

  • Byinshi utamenye kuri Mucoma Jay African Food #rwanda #RwOT

    Mu ntara ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahari abantu bifuza kuryoherwa n'ibiryo bifite umwimerere w'Afurika, havutse umwanya wihariye umaze kubaka izina: Mucoma Jay African Food. Aha ni ho uburyohe bw'inyama zokeje n'ibihe byiza byo gusangira n'abawe bihurira mu mwuka w'ubuhanga, umuco n'isuku idasanzwe.

    Mucoma Jay, umutetsi w'ibiryo (chef) w'Umunyafurika umaze kumenyekana cyane, agira ubuhanga bwimbitse mu mitegurire y'inyama zokeje mu buryo bw'umwimerere bw'Afurika. Inyama zicuruzwa na we ziba ziryoshye: zitekanwe ubuhanga uyisogongeye yumva neza afite akanyamuneza.

    Uretse inyama zokeje, Mucoma Jay anateka ibirayi n'ibindi birungo biryoshya ibyo kurya mu buryo bugezweho, bikuzuza impumuro ishimangira ko atanga serivisi zijyanye n'isuku, ubunyamwuga n'umuco nyafurika. Abamaze kumusura bemeza ko ibyo ateka bitari gusa ibiryo ahubwo abikorana ni ubuhanga.

    Ikindi gituma abantu benshi bamuhitamo, ni uko yubahiriza isuku yo ku rwego rwo hejuru, akoresha ibikoresho byemewe kandi byiza, bityo umuguzi akumva atekanye kandi yishimiye ibyo arya. Mucoma Jay atanga serivisi kuri bose: abashaka gutumiza ibyo kurya, yaba abari mu biruhuko cyangwa abashaka gusa gufata umwanya wo kwinezeza abibakorera mu kanya nkako guhumbya.

    Uwifuza kumenya byinshi cyangwa gutumiza ibyo kurya ashobora guhita amwandikira kuri WhatsApp: +1 (602) 731-0394.

    Mucoma Jay African Food niho hantu ha mbere ku bakunda uburyohe bw'inyama zokeje, isuku idasanzwe n'umwimerere w'Afurika muri Amerika. Aho uburyohe n'umurage nyafurika bigumana ubuziranenge bw'imirire itekanwe kinyamwuga.

     

    Source : https://kasukumedia.com/byinshi-utamenye-kuri-mucoma-jay-african-food/

  • Uko Gisa cy’Inganzo yaririmbanye na Bushali muri Chorale ya ADEPR #rwanda #RwOT

    Gisa Cyinganzo yahishuye ko yaririmbanye n’umuraperi Bushali muri chorale mu idini rya ADEPR ndetse anagaragaza uruhare rw’iri dini mu rugendo rurerure rwamuganishije ku kuba umuhanzi ukomeye.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Gisa Cyinganzo yasobanuye ko urugendo rwe rw’umuziki ruhera ubwo yari afite imyaka 10 y’amavuko, atangira kuririmba mu rusengero bisaba ko yicazwa ku ntebe kugira ngo areshye na bagenzi be ari n’aho yaririmbanye n’abarimo Bushali ndetse n’umukinnyi wa filime, Gihozo Nshuti Mirelle

    Ati 'Gukora umuziki ni impano navukanye kuko natangiye kuririmba mfite imyaka 10 gusa, icyo gihe bisaba ko bantereka ku meza, ndabyibuka Bushali na we twaririmbanye muri chorale y’abana n’umwana bita Gihozo Nshuti Mirelle ubundi bamwitaga 'Kabebe’ ndetse na muramuna we witwa ‘Kadudu’.'

    Gisa yatangaje ko yatungwe n’uburyo Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali yaje guhindukamo umuraperi ukomeye kandi no muri chorale yarabonaga atari mu bana bafatwaga nk’abazi kuririmba kuko yanaririmbaga ku murongo w’inyuma ndetse ko n’uruburaburizo mukuru we na we baririmbanaga ari we wagaragaraga nk’uwashoboraga kuzavamo umuhanzi ukomeye.

    Ati ' Bushali Bushido twararirimbanye ariko we yaririmbaga mu buryo budashamaje kuko yabaga ari no ku murongo w’inyuma, njyewe sinabonaga ko yazanaririmba nk’uku, ahubwo hari mukuru we nawe twaririmbanaga witwa Christian, ni na we wageragezaga nko kuririmba neza kurusha Bushali..ahubwo njye ni we nabonaga ko ari we wazavamo umuhanzi.'

    Gisa James wamamaye mu muziki nyarwanda nka Gisa Cyinganzo yongeyeho ku nshuro ye ya mbere akora umuziki yabanje gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho icyo gihe ubwo yari afite imyaka 11 yashyize hanze album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo z’Imana yafashijwemo bikomeye n’uwitwa Akimana Patient wamamaye nka Producer Pacento.

    Ati 'Byatangiriye muri chorale ndi muto cyane, ndibuka nakoze album yanjye ya mbere ya gospel mfite imyaka 11, ncurangirwa na Producer Pacento kubera ko icyo gihe yari akiba iwabo ahantu bita i Tumba mu karere ka Huye ari n’aho nanjye nabaga gusa abantu bazinkoreshereje ni abari banyikundiye ubwo nari nagiye kuririmba mu gitaramo cy’itorero ADEPR.'

    Gisa yanateguje abakunzi be indi album ari gukoraho nyuma y’uko muri Nzeri 2025 yongeye gusubira mu muziki nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri gereza y’i Muhanga.

    Gisa Cyinganzo yavuze ko yaririmbanye na Bushali

    Bushali ngo ntabwo yari azi kuririmba

    Source : http://isimbi.rw/uko-gisa-cy-inganzo-yaririmbanye-na-bushali-muri-chorale-ya-adepr.html

  • Ouatara na Sy bishimiwe n’abafana ba APR FC bidasanzwe batsinda Etincelles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yitwaye neza mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere itsinda Etincelles FC ibitego 2-1 bya MamadouSy na Ouatara beretswe urukundo n’abafana.

    Ni umukino wari warasubitswe ubwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari mu mikino ya CAF Champions League, ukaba wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri.

    APR FC yari yagaruye muri 11 Djibril Ouatara na Mamadou Sy bari bamaze igihe batabamzamo, yatangiye umukino iri hejuru mu mikinire no mu muvuduko, isatira izamu rya Etincelles FC inshuro nyinshi.

    Ibyo byabahaye umusaruro ku munota wa 32 ubwo Mamadou Sy yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yacomekewe, nyuma y’uko igitego yari yatsinze mbere giteshejwe agaciro n’umusifuzi kubera kurarira.

    Nubwo Etincelles FC yakinaga ishaka kwihagararaho, abakinnyi bayo bagorwaga no guhagarika ubusatirizi bwa APR bwari bwifashe neza.

    Ku munota wa 45+1, APR yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Djibril Ouattara wari ugarutse mu kibuga abanzamo nyuma yo gukira imvune. Uyu rutahizamu yatsinze umupira wari utanzwe neza na Mamadou Sy, wagize umukino mwiza cyane mu gice cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka APR iyoboye 2-0.

    Mu gice cya kabiri, Etincelles FC yagarukanye imbaraga n’imikinire yahindutse. Ibyo byahise biyihira kuko ku munota wa 47 Gedeon Ndonga Bivula yatsindiye iyi kipe igitego cya mbere, hari ku mupira waturutse muri koruneri myugariro ba APR bananiwe kwikiza. Iki gitego cyahaye imbaraga Abanyarubavu bakomeza kotsa igitutu izamu rya Ishimwe Pierre.

    Ku munota wa 52, Etincelles yari hafi kwishyura APR FC ubwo Ishimwe Djabil yarekuraga ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu, APR ikarokoka ku buryo bugaragara.

    Umutoza wa APR yahise akora impinduka yinjizamo Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert mu rwego rwo kongera imbaraga imbere havamo Ouatara, Sy na Togui.

    Ubu busatirizi ntibwabashije gutsinda igitego cya gatatu. Umukino warangiye APR FC itsinze 2-1, Mamadou Sy atorwa nk’umukinnyi w’umukino.

    APR FC yahise igira amanota 18 agashyira ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Police FC ifite 22 ariko imaze gukina imikino 10 mu gihe APR yo yakinnye icyenda. Etincelles FC yo yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota arindwi, ikomeje gushakisha intsinzi ya mbere muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’imikino icyenda idatsinda.

    Mamadou Sy yagize umukunzi mwiza cyane

    Rutahizamu William Togui Mel ahanganye n’abakinnyi ba Etincelles FC

    Source : http://isimbi.rw/ouatara-na-sy-bishimiwe-n-abafana-ba-apr-fc-bidasanzwe-batsinda-etincelles.html

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, ku cyicaro cya Rayon Sports, Komite y'Agateganyo ya Rayon Sports iyobowe na Abdallah Murenzi yakoze umuhango wo gukorana ihererekanyabubasha n'inzego zari zisanzwe ziyobora uyu Muryango.

    Uyu muhango witabiriwe na Dr. Claude Emile Rwagacondo, wari Visi Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, ndetse na Thadée Twagirayezu, wari Perezida wa Komite Nyobozi, bakaba ari bo bahagarariye inzego ziheruka gukurwaho n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB).

    Abayobozi bacyuye igihe bashimangiye ko biteguye gukomeza gufatanya no gutanga ubufashabushoboka kugira ngo Komite nshya izagere ku nshingano zayo neza.

    Ku ruhande rwa Komite nshya, yasabye abakozi ba Rayon Sports gukurikiza ingingo enye z'ingenzi zizayobora imikorere mishya, arizo Ubunyamwuga, Umurimo unoze, Kugaragaza ibyo bakora no kubibazwa no Gukorera hamwe nk'ikipe imwe.

    Abayobozi bashya banatangaje ko bagiye guharanira intsinzi irambye, bita cyane ku kuvugurura amategeko ndetse no kongera imbaraga mu mikorere ya Rayon Sports.

    Ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura gukina umunsi w'umunsi wa 10 wa shampiyona y'u Rwanda na Musanze FC kuri uyu wa Gatanu guhera Saa kumi n'Ebyiri n'igice z'umugoroba.

    Kugeza ubu iyi kipe izwi nka Gikundiro iri ku mwanya wa 6 n'amanota 14, ikaba ikurikira Police FC ya mbere, APR FC, Gasogi United, Marine FC na Musanze FC.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-twagirayezu-thadee-wayoboraga-rayon-sports-yakoze-ihererekanyabubasha-na-murenzi-abdallah/

  • AFCON 2025: Cameroun yirukanye umutoza, ihamagaza abakinnyi bashya idafite André Onana na Aboubakar #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Cameroun, Les Lions Indomptables, ikomeje kunyura mu bihe bikomeye mbere y'uko hatangira Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma yo kwirukana umutoza mukuru Marc Brys no guhita ishyira hanze urutonde rushya rw'abakinnyi 28 bazayifasha muri iri rushanwa. Muri uru rutonde rwatangajwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, hazamo impinduka zikomeye zirimo kutagaragaramo umunyezamu André Onana n'umukinnyi w'inkingi ya mwamba, rutahizamu Vincent Aboubakar.

    Ukurikiranye ibi bikorwa byose ni uko kuri uwo munsi nyine ari bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) ryatangaje ko ryirukanye Marc Brys. Uyu mutoza yashinjwaga byinshi birimo kwanga gukorana n'abakozi ba FECAFOOT, kutitabira inama, gutinda gutangaza urutonde rw'abakinnyi, kubangamira abaterankunga no kutavugana n'itangazamakuru. Nta bwo kandi FECAFOOT yari ikiyishimira umusaruro we, cyane cyane nyuma yo kubura itike yo kuzakina Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Nyuma yo kwirukanwa kwe, inshingano zahise zifatwa n'umutoza wungirije David Pagou wahise atangaza urutonde rushya rw'abakinnyi azajyana mu Gikombe cya Afurika. Uru rutonde rwatunguranye cyane kuko rutagaragaramo amazina akuze n'abafatiye runini ikipe barimo André Onana ukinira Trabzonspor yo muri Turikiya ndetse na rutahizamu Vincent Aboubakar umaze igihe ari umuyobozi w'itsinda ry'abasatira.

    Abakinnyi bahamagawe mu myanya itandukanye: Abanyezamu, Devis Epassy, Simon Omossola, Simon Ngapandouetnbu, Edouard Sombang, Ab'inyuma: Samuel, Junior Kotto, Gerzino Nyamsi,.Jean-Charles Castelletto, Nouhou Tolo, Flavien Enzo Boyomo, Nagida Mahamadou,.Junior Tchamadeu,.Christopher Wooh, Darlin Yongwa,.Abakina hagati: Martin Atemengue Ndzie, Carlos Baleba, Arthur Avom,.Eric Junior Dina Ebimbe, Fidele Brice Ambina, Danny Namaso,.Jean Junior Onana, Olivier Kemen, Christian Bassogog, Bryan Mbeumo,.Georges-Kevin Nkoudou, Ba Rutahizamu: Christian Kofane, Frank Magri, Karl Etta Eyong, Patrick Soko

    Cameroun izakina Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc guhera ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026. Iri mu itsinda F hamwe na Gabon, Côte d'Ivoire na Mozambique. Ni itsinda rikomeye rikeneye ubunararibonye, gusa ibi byemezo bishya bishobora kwerekana icyerekezo gishya ikipe ishaka kwiyubakiraho.

    Nubwo iyi kipe ikomeje gucikamo ibice, abakunzi b'umupira wa Cameroun baribaza niba aya mavugurura azazana imbaraga nshya cyangwa niba azatuma ikipe irushaho kugorwa muri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku mugabane wa Afurika.

    AFCON 2025: Cameroun yirukanye umutoza, ihamagaza abakinnyi bashya idafite André Onana na Aboubakar

    Source : https://kasukumedia.com/afcon-2025-cameroun-yirukanye-umutoza-ihamagaza-abakinnyi-bashya-idafite-andre-onana-na-aboubakar/

  • Masaka: Umujura yafashwe asunika moto yibye #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Gako, Polisi yafashe umusore ukekwaho kwiba moto y'umumotari nyuma yo kuyisunika ayivanye aho yari iparitse ku iguriro (Alimentation). Uyu mumotari ngo yari yinjiye kugura icyo kurya, maze agarutse asanga moto ye yaburiwe irengero.

    Nsengiyumva, nyir'iyo moto, yahise atabaza inzego z'umutekano zitangira ibikorwa byo kuyishakisha. Uwo mujura, ubwo yabonaga inzego z'umutekano zimwegereye, yahise akubita moto hasi ariruka, ariko na none ntibyatinze kuko yahise akurikiranwa arafatwa. Akimara gufatwa, yemeye ko yari amaze kuyiba.

    Iyo moto yahise isubizwa nyirayo, mu gihe ukekwa yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka kugira ngo akurikiranwe n'amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ubujura bwibasiye cyane cyane abamotari, abasaba kwirinda gupfusha ubusa umutekano w'akazi kabo. Yabasabye kujya baparika ahantu hari umutekano kandi hagaragara, kuko hari abaparika moto aho babonye bakajya mu zindi gahunda, bikaba inzira yoroshye ku bajura.

    CIP Gahonzire yongeye no gukangurira abamotari gukorana bya hafi n'inzego z'umutekano mu gutahura abajura, abaranguza ibiyobyabwenge, n'abandi bose bakora ibikorwa bihungabanya umutekano. Yasabye kandi abamotari kujya babanza kwitonda ku bo batwara kuko hari ababifashisha bashaka guhungabanya ituze, bagira amakenga bagahita bihutira gutabaza inzego z'umutekano.

     

    Source : https://kasukumedia.com/masaka-umujura-yafashwe-asunika-moto-yibye/

  • Irene Ntale yahakanye ibyo kuba Vinka yaramubereye umujyanama #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Irene Ntale yongeye guhakana inkuru zimaze imyaka zivugwa ko Vinka yaba yarigeze kumubera umujyanama igihe bakibarizwa muri Swangz Avenue.

    Ubwo uyu muhanzikazi yavaga mu nzu ifasha abahanzi ya Swangz Avenue mu buryo butavuzweho rumwe, hari abahise bavuga ko yasimbuwe na Vinka, ndetse ko uwo muhanzi mushya yari amaze kwigarurira abayobozi b’iyi nzu ifasha abahanzi.

    Hanakomeje gucicikana inkuru zavugaga ko Vinka yakoraga nk’umujyanama wa Ntale, agatunganya byose bijyanye n’ibiganiro yagiranaga n’itangazamakuru n’akazi k’ingenzi ka buri munsi ka Ntale.

    Ariko mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Shalom Kaweesi, Ntale yavuze ko ayo makuru yagoretswe ku bushake ndetse anahamya ko ari ibihuha byakomeje gukwirakwizwa ariko bidafite ishingiro, ndetse ahubwo avuga ko ari we wagize uruhare mu gutahura impano ya Vinka mbere y’uko amenyekana.

    Ati 'Ni inkuru bashyize hanze nyuma, bavuga ko umujyanama wanjye yansimbuye. Sinzi impamvu abantu bamwise umujyanama wanjye. Abajyanama banjye nyakuri ni ba nyiri Swangz Avenue, Kyazze na Benon. Vinka we yari umuntu usanzwe twakoranaga imirimo ya buri munsi nk’umuhanzi mugenzi wanjye ariko si umujyanama.'

    Ntale anavuga ko ari mu ba mbere babonye impano idasanzwe ya Vinka mu muziki, avuga ko buri gihe mbere y’uko Vinka ajya gukora indirimbo, yamutumiraga muri studio bagakorana imyitozo y’ijwi, ndetse akamwereka uburyo bwo kwitwara mu muziki nk’umuntu wamubonagamo ubushobozi budasanzwe.

    Ntale yasobanuye ati 'Twari tuziranye nk’umubyinnyi mwiza, ariko igihe yafunguraga akanwa agasohora amajwi, nabonaga ko ari umuhanzi munini ushobora kuzamuvamo.'
    'Igihe yatangiye kuririmba, nari mbizi mbere y’uko igihugu kibimenya. Nari nkiri muri Swangz ubwo yambwiraga ko agiye gutangira kuririmba. Namuhamagaraga kenshi muri studio, tugakora imyitozo y’ijwi.'

    Ntale yanibukije ko nta na rimwe Vinka yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bye bya muzika. ahubwo ngo bari bafitanye imikoranire isanzwe nk’abahanzi babanaga mu nzu imwe ibafasha, ariko nta nshingano z’ubujyanama Vinka yari amufiteho.

    Ibi byatangajwe n’uyu muhanzikazi wakoranye indirimbo 'Guluma’ na Jules Sentore, bije bisobanura byinshi mu bihuha byo mu myaka yashize, aho abakunzi b’umuziki bakomeje kwemeza Vinka nk’umujyanama we.

    Ntale yahakanye ko Vinka yigeze kuba umujyanama we

    Source : http://isimbi.rw/irene-ntale-yahakanye-ibyo-kuba-vinka-yaramubereye-umujyanama.html

  • Inteko Rusange yasheshwe, bizagenda bite? Umunyamuryango wa Rayon ni inde? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibaruwa ya RGB yagiye hanze isesa inzego zose za Rayon Sports zirimo n’Inteko Rusange, icyahise cyiza mu mitwe ya benshi ni ukwibaza ubu umunyamuryango wa Rayon Sports uwo ari we.

    Tariki ya 25 Ugushyingo 2025 ni bwo nyuma y’ibibazo by’ubwumvikane buke bushingiye ku miyoborere, RGB yasheshe inzego zose za Rayon Sports hashyirwaho komite y’agateganyo iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’amezi atatu.

    Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 RGB kandi yanditse ibaruwa imenyesha ko n’Urwego rukuru (Inteko Rusanze) narwo rwasheshwe ubu nta bushobozi rugifite.

    Hari nyuma y’izindi nzego 4 zari zasheshwe ari zo Komite Nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Twagirayezu Thaddée, Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi, Komite Ngenzuzi n’Akanama Gashinzwe gukemura amakimbirane.

    Kugeza aka kanya ubu nta munyamuryango Rayon Sports wemerewe kwitabira Inteko Rusange ndetse Murenzi Abdallah nabo bafatanyije kuyobora inzibacyuho ni bo ba nyiri Rayon Sports.

    Harakurikiraho iki?

    Mu nshingabo bahawe gukora muri aya mezi atatu harimo kuvugurura amategeko nshingiro y’umuryango Rayon Sports ku buryo hatazongera kubaho ibimeze nko kugongana kw’inzego.

    Harimo kandi gutoresha ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports. Aha ni ho abantu bibariza uko ubuyobozi buzajyaho kandi Inteko Rusange yarakuweho.

    Mu busanzwe Inteko Rusange ni rwo rwego rukuru runatorerwamo ubuyobozi bw’Umuryango.

    Kuri ubu abitabiraga Inteko Rusange ni Fan Clubs, akaba ari nazo zatoraga ubuyobozi bwa Rayon Sports, kuba rero barukuyeho benshi baribaza abanyamuryango bazatora.

    Abazatora byose bizashingira ku mategeko azavugurura, agashyiraho inzego n’inshingano zifite n’icyo zizajya zikora.

    Muri aya mategeko ni nayo azagena abanyamuryango ba Rayon Sports bazajya bitabira Inama y’Inteko Rusange izajya inafata ibyemezo ikanatora abayobozi.

    Amakuru avuga ko kuba ububasha bwari bwarahawe Fan Clubs (Abayobozi ba fan clubs ni bo bitabiraga bakanatora) hari abandi bantu bafite ubushobozi bafasha ikipe ariko nta Fan Club babarizwamo, abantu kandi bakwiye kwitabira Inteko Rusange, rero ayo mategeko azavugururwa azaba yarahuje izo Mpande zose maze agene abazajya bitabira Inteko Rusange.

    Uyu munsi ni bwo hari bube ihererekanya bubasha hagati ya Komite y’Inzibacyuho na Komite Nyobozi n’iy’Inama y’Ubutegetsi zaseshwe.

    Inzego za Rayon Sports zose zaraseshwe

    Amategeko mashya ni yo azagena abanyamuryango bazajya bitabira Inteko Rusange

    Source : http://isimbi.rw/inteko-rusange-yasheshwe-bizagenda-bite-umunyamuryango-wa-rayon-ni-inde.html

  • Uzaba ari umunsi wo gupfa no gukira kuri Miss Kalimpinya na Ish Kevin #rwanda #RwOT

    Umuraperi Ish Kevin ndetse na Miss Kalimpinya Queen, bategerejwe i Rwamagana ku munsi wa nyuma wa shampiyona yo gusiganwa mu Madoka (Rally des Mille Collines) aho bombi bafite amahirwe yo kuyegukana.

    Uyu munsi wa nyuma wa Shampiyona y’Amamodoka (Rally des Mille Collines) uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025 ubere i Rwamagana mu Ntara y’Iurasirazuba, ni mu gihe uheruka wari wabereye i Huye.

    Uzitabirwa n’abakinnyi b’abanyarwanda gusa kuko abakinnyi bo muri Uganda bagombaga kuzaryitabira bagize ikibazo cy’amikoro, uwabemereye inkunga ntiyayibahaye.

    Ni isiganwa ryari riteganyijwe kuzaba iminsi ibiri ariko bitewe n’impamvu zitandukanye rikaba rizaba umunsi, mu bakinnyi bazaryatabira harimo Miss kalimpinya Queen umaze kumenyerwa mu gusiganwa mu Madoka ndetse n’Umuraperi Ish Kevin.

    Iyi shampiyona ikinwa mu byiciro bibiri hari icyiciro cy’imodoka zikururira hose zizwi nka 'Four by four cyangwa four-wheel drive (4WD)' ndetse n’izikururira imbere zizwi nka 'two-wheel drive (2WD)'.

    Muri ibyo byiciro byose nta na kimwe shampiyona iragenda ariko mu zikururira hose, Miss Kalimpinya Queen ni we uri imbere mu manota ndetse akaba ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana irushanwa.

    Mu cyiciro cy’imodoka zikururira imbere, Rutabingwa Gratien na Ish Kevin ni bo bari imbere mu manota ndetse uzaza imbere y’undi ni we uzegukana shampiyona.

    Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha kuzitabira umunsi wa nyuma wa Rally de Mille Collines ni 8 mu gihe hari n’abandi babiri bashobora kwiyongeraho.

    Ish Kevin iki cyumweru gishobora gusiga atwaye Rally des Milles Collines

    Miss Kalimpinya afite amahirwe yo kwegukana shampiyona mu cyiciro cy’imodoka zikururira hose

    Source : http://isimbi.rw/uzaba-ari-umunsi-wo-gupfa-no-gukira-kuri-miss-kalimpinya-na-ish-kevin.html

  • Nta muntu wagutumye tugangaza ibibera muri FERWAFA mu tubari – Bonnie Mugabe yihanangirije abakozi ba FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe yasabye abakozi b’iri shyirahamwe kumenya ko amakuru aba afite uburyo asohokamo atanzwe n’urwego rubifitiye aburenganzira rero abajya kuyatanga mu tubari, ntabwo bazumvikana.

    Bonnie Mugabe wagizwe umunyamabanga mushya wa FERWAFA aho yanatangiye inshingano kumugaragaro ejo hashize tariki ya 1 Ukuboza 2025, yabigaritseho ubwo hari hamaze kuba ihererekanya bubasha hagati ye na Mugisha Richard wari umunyamabanga w’agateganyo.

    Yabwiye abakozi ba FERWAFA ko guhera ku muzamu (security) kugeza no kuri perezida buri wese aba afite inshingano ze kandi agomba kuzubahiriza.

    Kugira ngo bagere ku cyerekezo bihaye bagomba guhindura uburyo bw’imikorere kandi ko nta bandi bakozi bahari uretse bo kugeza igihe babona ko bitagishoboka, yanabibukije ko bagomba kwitegura gukorera ku gitutu.

    Ati 'Ni mwe bakozi muri hano kugeza igihe tuzagira kuri gahunda yindi (Plan B), ariko aho si ho nshaka ko tugana, muhindure imitekerereze, mutekereze byagutse, tugiye gukorera ku gitutu, niba mutiteguye gukorera ku gitutu ndababwiza ukuri ntabwo bizavamo.'

    Yakomeje avuga ko bagomba kumenya ko ubu abantu bumvaga ko muri weekend batakora, abumvaga ko saa 17h baba bagashoje akazi kabo bitazakunda.

    Ati 'Sinzi uko ubu bimeze ariko abantu batakoraga muri weekend, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu ukumva ko inshingano za we zarangiye, saa 9h00′ kugeza saa 17h ukumva ko akazi ka we karangiye, ntabwo bizakunda, tugomba guhindira imitekerereze, muhindure kugira ngo twese dushobore kugera ku ntego twifuza kugeraho.'

    Bonnie Mugabe kandi yahanangirije abatangaza amakuru y’ibibera muri FERWAFA mu tubari, avuga ko Ibiro by’Ubunyamabanga ari byo bifite mu nshingano gutanga amakuru ndetse n’abashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihe babiherewe uburenganzira.

    Ati 'Amakuru agomba gusohoka bifitwe mu nshingano n’Ibiro by’Ubunyamabanga ndetse n’Ibiro by’Itangazamakuru n’Itumanaho mu gihe byabiherewe uburenganzira, mumenye ko mukorera ikigo kigomba kugendera ku murongo, nta wagutumye ngo ujye gutangaza ibibera muri FERWAFA muri utwo tubari mu biganiro.'

    Yashimanagiye ko niba no mu masezerano yabo hatarimo ingingo igaruka ku kubika amabanga y’ikigo bakorera bigomba kongerwamo kuko buri kigo kigomba kugira uko gikora.

    Bonnie Mugabe yasimbuye kuri uyu mwanya Mugisha Richard wari uwuriho by’agateganyo abifatanya no kuba Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe Tekinike.

    Yize amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

    Nyuma yo guhererekanya ububasha na Mugisha Richard, Bonnie Mugabe yabwiye abakozi ba FERWAFA imirongo migari bagomba gukoreraho

    Source : http://isimbi.rw/nta-muntu-wagutumye-tugangaza-ibibera-muri-ferwafa-mu-tubari-bonnie-mugabe.html