Blog

  • Yahaye impano umukozi we na Nyembo! Ibintu 10… – #rwanda #RwOT

    Inyandiko yo kuri internet y'isomero ivuga ko amagambo 'icyo Imana yateranyirije hamwe' adashatse kuvuga ko Imana ari yo ihuza umugabo n'umugore. Ahubwo ayo magambo yo muri Bibiliya yumvikanisha ko Umuremyi ari we watangije ishyingiranwa, bityo ishyingiranwa akaba ari ikintu kigomba gufatanwa uburemere.

    Imana yifuza ko abashakanye babaho bishimye (Imigani 5:18). Yashyize muri Bibiliya amahame n'inama byafasha abashakanye kugira umuryango mwiza.

    Twifashishe aya magambo mu rwego rwo kugaruka birambuye ku rugendo rw'ubukwe bwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ndetse na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2018.

    Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo muri Kigali.

    Ni mu gihe ku wa 31 Kanama 2023, Prince Kid yasabye anakwa umukunzi we mu birori binogeye ijisho byabereye kuri Jalia Garden i Kabuga.

    Naho ku wa 1 Nzeri 2023, bombi basezeranye imbere y'Imana mu busitani bwo mu Intare Conference Arena, wayobowe na Rev. Alain Numa.

    Ni ubukwe bwari butegerejwe na benshi, ahanini biturutse ku kuntu Miss Iradukunda Elsa yarwaniye ishyaka Prince Kid afunze kugeza n'ubu.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze ubukwe bw'aba bombi- Abakunzi b'igihe kirekire bahujwe n'irushanwa rya Miss Rwanda.

    1.Umutekano wari wakajijwe; gufata amafoto na Video bitemewe

    Mu byumweru bitatu bishize ni bwo 'invitation' z'ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa zatangiye gutangwa! Habaga hariho amazina yawe. Bivuze ko bitoroheye buri wese kwinjira adafite ubutumire.

    Iyo winjiraga ahabereye ubukwe ntiwabazwaga niba waratumiwe. Ariko kandi nta bukwe bubura 'abavumba'.

    Itangazamakuru ntiryari ryemerewe gufata amashusho n'amafoto, ariko ikipe ngari yafashe ibi byose yahitagamo amafoto y'ingenzi bakayasangiza itangazamakuru.

    Ni amafoto yasamirwaga hejuru cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga n'abandi bashaka gukora inkuru batanguranwa. Yafashwe mu buryo bwihariye, kuko nta foto yigeze isohoka itaganiriweho.

    Yaba mu gusaba no gukwa, gusezerana imbere y'Imana no kwakira abatumiwe, ntibyari byemewe gufata amafoto na Video ukoresheje telefoni yawe.

    Hari abasore bagendaga banyura mu bantu babuza buri wese gufata amashusho n'amafoto, ndetse hari bamwe mu banyamakuru bagiye basabwa gusiba ibyo bafashe.

    N'ubwo byari bimeze gutya, hari ababaciye mu rihumye bafata amashusho n'amafoto, ari nabyo benshi bahererekanyije.


    2.Amasura y'abitabiriye ubukwe yiganjemo abo bakoranye muri Miss Rwanda

    Ubu bukwe bwitabiriwe n'abantu amagana biganjemo cyane abagiye bakorana na Prince Kid na Miss Elsa mu bihe bitandukanye by'irushanwa rya Miss Rwanda.

    Abageni bafotowe n'abasore babiri [Emma na Sabin] bazwi cyane mu gufata amafoto cyane ko mu bihe binyuranye bagendanye n'irushanwa rya Miss Rwanda bafataga amafoto abakobwa babaga bahatanira guserukira Intara kugeza ku mukobwa wegukanye ikamba.

    Bwitabiriwe n'abarimo kandi abanyamakuru bakoranye igihe kinini n'irushanwa rya Miss Rwanda baritangazaho amakuru anyuranye, yaba inkuru zisesenguye, kuvuga ibyabaye n'ibindi.

    Bwanitabiriwe kandi na bamwe mu bantu bagiye bagira uruhare mu guhitamo abakobwa bakomeje mu kindi cyiciro nka Ingabire Egidie Bibio, Pamela Mudakikwa, James Munyaneza wa The New Times, Mariya Yohanna n'abandi.

    Abakobwa barimo Teta Ndenga Nicole, Miss Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda 2021, Umutesi Denise wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2020, Uwase Hirwa Honorine [Miss Igisabo] wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2017;

    Ikirezi Brune wahatanye muri Miss Rwanda 2020, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, Uwase Muyango Claudine wabaye 'Miss Popularity' muri Miss Rwanda n'abandi banyuranye, bitabiriye ubu bukwe. 

    3.Ni ubukwe bwongeye guhuza ibyamamare mu ngeri zinyuranye

    Mu myaka irenga 12 Prince Kid yamaze ategura irushanwa rya Miss Rwanda ryamuhuje n'abantu banyuranye barimo ibyamamare by'amazina akomeye, abashoramari b'ingeri zinyuranye, abayobozi mu ngeri zinyuranye. Biri mu byatumye ubukwe bwe bwitabirwa na benshi bazwi cyane.

    Ubukwe bwe bwitabiriwe n'Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt. Col Simon Kabera, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu, Aimable Twahirwa, Umuyobozi Ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu (Minubumwe), Uwacu Julienne;

    Umuhanzi Platini P, umuraperi Riderman [Prince Kid yamubereye Parrain mu bukwe na Agasaro Nadia], umuhanzi The Ben [Byavuzwe ko yahageze], umuhanzi akaba n'umuganga Dr Tom Close, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda;

    Mushyoma Joseph utegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival [Wabaye Parrain we], Mariya Yohanna, Massamba Intore, Gacinya Denis wayoboye Rayon Sports, umukinnyi wa filime uzwi nka 'Ndimbati', Umuyobozi wa Transparency international Rwanda, Ingabire Marie Immaculée n'abandi.

    4.Ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa bwasize Miss Iradukunda Liliane atangaje ubukwe bwe

    Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2018 yagaragaje ko yiteguye gukora ubukwe n'umukunzi we witwa Imfura Kenny, ni nyuma y'uko mugenzi we Iradukunda Elsa ajugunye mu kirere indabo akaba ariwe uzifata 'ibizwi nko gusigirwa igifunguzo.'

    Iradukunda yari mu Magana y'abantu yatashye ubukwe bwa Ishimwe Dieudonne na Iradukunda Elsa bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu Intare Conference Arena.

    Ubwo imihango y'ubukwe yaganaga ku musozo, Iradukunda Elsa yasezeye ku bakobwa b'inshuti ze babyirukanye maze yifashishije ururabo ahitamo ugomba kuzatera ikirenge mu cye.

    Iradukunda Elsa yabashije gusimbuka asumba bagenzi be aba ariwe wakira ururabo, ariko bisa n'aho rwaciye mu ntoki Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019.

    Muri aba bakobwa kandi bahanganiraga kuvamo umwe uzatera ikirenga mu cya Miss Elsa, harimo Martina Albera ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), abavandimwe ba Miss Elsa, inshuti ze n'abandi bamaze igihe baziranye.

    Miss Iradukunda Liliane akimara kwakira ururabo yasanganiye umukunzi we witwa Imfura Kennya barahoberana by'akanya kanini, ndetse umusore yabaye nk'utera ubuse ameze nk'ushaka kwambika impeta umukunzi we yihebeye, ariko ntibyabaye.


    5.Amarira ya Prince Kid yakoze ku mutima Massamba Intore

    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore ari mu batashye ubu bukwe, ndetse yaririmbye asohora umugeni 'Miss Elsa'.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye yinjiriye mu ndirimbo zubakiye ku bihozo agaruka ku mugeni ateguza umuryango agiyemo kumwakirana yombi.

    Massamba yaririmbye yitegura gufata indege akajya kuririmba mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

    Uyu muhanzi yageze muri ubu bukwe ibintu birahinduka, kugeza ubwo anaririmbiye ababyeyi ba Miss Iradukunda Elsa abashimira ko bareze neza.

    Ubwo yaririmbaga Prince Kid yafashwe n'amarangamutima amarira azenga mu maso kwihangana biranga yitegereza umugeni we yakunze igihe kinini.

    Massamba yavuze ko ibyo yabonye atigeze abibona ahandi, agira ati 'Nasohoye abageni benshi, naririmbye henshi ariko ni ubwa mbere mbonye umusore urira amarira agashoka neza.'

    Nyuma yo gushyigikirza umugeni umusore, yakorewe mu ngata n'itorero ry'abakobwa bo mu muryango wa Elsa basurutsa abantu mu mbyino gakondo mu rwego rwo kugaragaza ko babumbatiye umuco nyarwanda.


    6.'Parrain' na 'Marraine'- Urufatiro ku buzima bwa Prince Kid nyuma yo gupfusha ababyeyi be

    Hari umuvandimwe wa Prince Kid utabashije kuboneka muri ubukwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yifashe amajwi akoresheje telefoni ye maze abari muri ubu bukwe barayumvishwa.

    Mu ijambo rye, yagarutse ku rugendo rw'ubuzima bw'umuvandimwe we Prince Kid, avuga uburyo yagiye amushishikariza gukunda ishuri.

    Anagaruka ku mukazana w'abo, amushimira ko yabakundiye umuhungu atizigamye, kandi akaba akunda umuryango w'abo- Yamwijeje ko azitabwaho.

    Agana ku musozo w'ijambo rye, uyu musore yavuze ko atabona amagambo asobanura uburyo Mushyoma Joseph [Boubou] yabaye urufatiro rw'ubuzima bw'abo.

    Yavuze ko ubwo Nyina yari akimara kwitaba Imana, 'Boubou' n'umugore we babitayeho nk'abana be. Ati 'Sinabona amagambo nakoresha nkushimira.'

    Uyu musore yanashimye kandi Mukuru w'abo witwa Peter- Yavuze ko yabitangiye kugeza aho yemera gucikiriza 'amashuri kugirango atwiteho'.

    'Boubou' niwe wabaye Parrain wa Prince Kid, ni mu gihe umugore we ari we wabaye 'Marraine' wa Iradukunda Elsa.

     

    7.Imiryango yabaremeye

    Sebukwe wa Prince Kid yamubwiye ko amuhaye umwanya we wose, kandi yiteguye kuzabaha inama igihe cyose bazamukenera. Ati 'Mbahaye umutima wanjye. Mbahaye n'inama zanjye.'

    Yabifurije kubyara hungu na kobwa, ariko cyane cyane abakobwa 'kuko nanjye mfite abakobwa benshi. Ati 'Abakobwa ntibazabure.'

    Uyu mubyeyi yabifurije guhorana amata ku ruhimbi n'urugo rugendwa. Avuga ko abagabiye inka y'imbyeyi n'iyayo. Hari undi muryango nawe wahaye inka urugo rwa Prince Kid na Miss Elsa.

    Yanashimye buri wese wabashyigikiye mu bukwe, imiryango yombi, abanyamakuru n'abandi batumye ubukwe bw'abana babo bugenda neza.


    8.Bemerewe gukorera 'Honey Moon' mu Burundi no mu Bugereki

    Hon. Nsabimana Yves yavuze ko yiteguye kuzishyura ikiguzi cyose bizasaba kugira ngo Prince Kid na Miss Elsa bakorera ukwezi kwa buki mu gihugu cy'u Burundi.

    Yababwiye ko igihe bazabonera umwanya, kandi baramaze kugura mu nzira ibibazitira, yiteguye kuzabafasha kugirira ibihe byiza muri kiriya gihugu.

    Umuvandimwe wa Prince Kid uri muri Amerika, we yavuze ko bagerageje kumenya ahantu Miss Elsa akunda basanga ari mu Mujyi wa Anthene mu Bugereki.

    Avuga ko afatanyije na bagenzi be biyemeza gufasha Prince Kid na Miss Elsa gutemberera muri uriya mujyi w'ubukerarugendo.

     

    9.Yatunguye umukozi we wo mu rugo amuha impano ndetse na Me Nyambo

    Prince Kid yatanze impano ku bantu benshi bagiye batungurana, bigaragaza ko uyu mugabo yamenye igisobanuro cyo kubana.

    Umukozi we wo mu rugo yamuhaye impano bitungura benshi. Uyu mugabo yageze imbere ya Prince Kid arapfukama ararira, abura uko yifata.

    Kugeza ubwo gufatana ifoto na 'boss' we byabaye ikibazo. Byageze aho abanza kuva aho yagombaga guhagarara ajya mu bantu yabuze uko yifata. Yagaragazaga ibyishimo byo kuba ashimiwe imyaka ishize yita ku buzima bwa Prince Kid.

    Me. Nyembo, umunyamategeko umaze igihe kinini afasha Prince Kid kuburana urubanza rushingiye ku byaha byihohoterwa yashinjwaga ko yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, nawe yahawe impano yihariye.

    Uyu mubyeyi ubwo yari ageze imbere atera intambwe, abantu bavugije akaruru k'ibyishimo bamushimira umuhate yashyize muri ubu rubanza.


    10.Prince Kid yabaye 'Dj' mu bukwe, kandi avuga ijambo rikomeye

    Prince Kid yamenyekanye cyane mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda, ariko yabanje kuba umuhanzi mbere y'uko ategura iri rushanwa ryahagaritswe muri iki gihe.

    Hari indirimbo yakoranye na Tom Close. Dj Ira niwe wacuranze mu bukwe bwe, yaba mu gusaba no gukwa kugeza mu gihe cyo gusezerana imbere y'Imana no kwakira abitabiriye ubukwe.

    Mu gihe cy'iminota irenga 10', Prince Kid yagiye ku byuma Dj Ira yakoreshaga maze acuranga indirimbo zinyuranye ubwo umugeni we yinjiraga muri 'Salle' amusanganira.

    Ni ibintu byashimishije abantu benshi, babona ko uyu mugabo yifitemo impano nyinshi zitari zizwi.

    Mu bukwe hagati, Prince Kid kandi yafashe ijambo avuga ko mu myaka amaze ku Isi ubuzima 'bwanyigishije kwishimira buri segonda ry'ubuzima.'

    Mu bandi yahaye impano harimo Eric washinze Ian Boutique, iduka ryambitse igihe kinini abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, kompanyi ya Bisa Décor yagiye irimbisha ahantu hanyuranye haberaga irushanwa rya Miss Rwanda n'ahandi.











    KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA PRINCE KID NA ELSA BWAGENZE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133931/yahaye-impano-umukozi-we-na-nyembo-ibintu-10-byaranze-ubukwe-bwa-prince-kid-na-miss-elsa-b-133931.html

  • APR FC yavuye i Ngoma bigoranye, Bugesera FC… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki 2 Nzeri 2023 saa cyenda habaye imikino yo ku munsi wa 3 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ikipe ya APR FC yaherukaga gutsinda Police FC yari yarekeje mu karere ka Ngoma gukina n’ikipe ya Etoile de l’Est. Ni umukino wagaragayemo gukina neza ku basore ba APR FC, gusa abasore ba Etoile de l’Est bagakina bihambira dore ko bashakaga inota ryabo rya mbere bitewe n’uko imikino yose iheruka bayitsinzwe.

    Akagozi ka Etoile de l’Est baje gucika ubwo Kwitonda Allain Bacca yinjiraga mu kibuga asimbuye kuko yaje gutsinda igitego kiza cy’umutwe. Umukino warangiye APR FC ariyo itahanye amanota 3.

    Kuri sitade y’akarere ka Bugesera naho haberaga undi mukino aho ikipe ya Bugesera FC itari yakabonye inota na rimwe yari yakiriye Kiyovu Sports. 

    Abasore ba Bugesera FC baje mu mukino babizi neza ko bagomba kubona intsinzi ku bubi ndetse no ku bwiza, byaje kubakundira mu gice cya mbere rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Elijah Ani afungura amazamu.

    No mu gice cya kabiri Bugesera FC yakomeje gukinana inyota y’igitego maze kuwa 60 Vincent Adams aterekamo icya 2. Bugesera FC yakomeje kivunderezamo, umukino uza kurangira itsinze ibitego 4-0, ibindi 2 byatsinzwe na Ndizeye Eric witsinze ndetse na Olivier Muzungu

    Mu karere ka Musanze naho haberaga undi mukino aho Musanze FC yari yakiriye Sunrise. Musanze FC yagiye muri uyu mukino iyoboye urutonde rwa shampiyona, ni nayo yaje gufungura amazamu hakiri kare kuko ku munota wa gatatu gusa Mohamed Sulley yari yatsinze igitego cya 1.

    Mu gice cya kabiri, Sunrise FC yaje kubona igitego cyo kwishyura, gusa umukino ugiye kurangira Musanze FC yabonye igitego cya kabiri cy’Intsinzi gitsinzwe na Anicet uzwi ku izina rya  Gasongo.

    Mu yindi mikino yabaye, AS Kigali yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1 naho Marine FC itsinda Etincelles FC igitego 1-0.

    Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga ku mukino batsinzwemo na Gasogi United 

    AS Kigali yatsinzwe umukino wayo wa 2

    Bugesera FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 

    Perezida wa Gasogi United, KNC areba umukino 

    Sitade yari yambaye ubusa kuri uyu mukino 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133942/apr-fc-yavuye-i-ngoma-bigoranye-bugesera-fc-irinigura-musanze-fc-ikomereza-kuri-sunrise-fc-133942.html

  • APR FC yavuye i Ngoma nta nkuru, Kiyovu Sports inyagirirwa i Bugesera #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 yari yakomeje hakinwa umunsi wa 3, APR FC nta nkuru yatsinze Etoile del’Est 1-0.

    APR FC yari yasuye Etoile del’Est i Ngoma aho iyi kipe yagowe no kubona igitego biyisaba gutegereza iminota 75.

    Kwitonda Alain Bacca yaje gutsindira APR FC igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Niyomugabo Claude. Umukino warangiye ari 1-0.

    Ikipe yahuye n’uruva gusenya ni Kiyovu Sports yanyagiriwe mu Bugesera na Bugesera FC ibitego 4-0.

    Umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Gasogi United yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 ni mu gihe Sunrise FC yatsindiwe na Musanze FC i Musanze 2-1 n’aho Marines FC yatsinze Etincelles FC 1-0.

    Undi mukino w’umunsi wa 3 wabaye ejo hashize, Rayon Sports yanganyije na Amagaju FC 1-1.

    Ejo Police FC izakira Mukura VS n’aho Muhazi United izakire Gorilla FC.

    Kiyovu Sports yanyagiwe na Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuye-i-ngoma-nta-nkuru-kiyovu-sports-inyagirirwa-i-bugesera

  • Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yasabye abas… – #rwanda #RwOT

    Mu ijambo rye, umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yashimiye byimazeyo abashyitsi bose bitabiriye umuhango wo Kwita Izina barangajwe imbere na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.

    Ati: “Uyu munsi twahaye izina, ikirango, ejo hazaza abana b'ingagi bavutse uyu mwaka, bitandukanye n'uko byahoze mu myaka ishize. Ndashimira mwe mwese mwasize inshingano zanyu zikomeye mukaza kwita ingagi amazina.''

    Claire kandi yanaboneyeho abasaba kuba nk'ababyeyi bakajya baza kenshi gusura abana b'ingagi bise amazina kandi bakanatanga umusanzu wabo mu kuzirera neza.

    Umuyobozi wa RDB kandi yabwiye abaturaye bo mu Kinigi baturiye Ibirunga bacyira igikorwa nk'iki buri mwaka ko ari imbaraga z'igihugu, kandi ari abarinzi beza b'ibidukikije ndetse ko kuba ari abaturanyi beza ba Pariki y'ibirunga ariyo mpamvu bahuye bakishimira ibyagezweho.

    Aho yagize ati: ''Turabashimira cyane uburyo muhora mushyigikira ibikorwa by'ubukerarugendo. Ni mwebwe dukesha ibyiza twishimira uyu munsi mu bukerarugendo no kubungabunga Pariki.''


    Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yasezeranije abaturiye Pariki ko inyungu z’ubukerarugendo zizakomeza kubageraho

    Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka urwego rw'ubukerarugendo ruhagaze neza kuko rwazamutseho 56%, ndetse ko n'uruhare rwari rusanzwe ku 10% rugenerwa abaturage rwiyongereye. Asezeranya abaturage ko RDB izakomeza guharanira ko inyungu z'ubukerarugendo zibageraho.

    Ati: ''Ndabibutsa ko ubu Kwita Izina byabaye igikorwa mpuzamahanga. Isi yose ibona ibyo mukora mu kubangabunga Pariki kandi irabishima, mukomereze aho.''

    Madamu Clare yakomeje abwira abashyitsi ko gushora mu kubungabunga ibidukikije ari ugushora 'muri twe ubwacu' kubera ko ibidukikije ari isoko y'ubukungu, ashimangira ko ariyo mpamvu u Rwanda rushora cyane mu bukerarugendo bubyara inyungu haba ku banyarwanda no ku mugabane muri rusange.

    Ati: ''Ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije bwatubereye inking ya mwamba mu kongera kwiyubaka nyuma ya Covid 19. Nejejwe no kubabwira ko twiteguye kurenza amafaranga twinjizaga mbere y'icyorezo, muri uyu mwaka wa 2023. Ndashimira buri wese ubarizwa mu bukerarugendo ku bw'ishyaka ryabo mu gushyira mu bikorwa intego za 'Visit Rwanda'.''

    Yavuze ko kandi amafaranga yinjiye mu bukerarugendo mu gihe cy'amezi atandatu uyu mwaka yiyongereyeho 60% ugereranije n'ayinjiye mu gihe kingana n'icyo umwaka ushize. 

    Ashimangira ko urugendo rukomeje cyane ko baherutse no kwacyira umushoramari mushya FC Bayern Munich biyongera ku makipe nka Arsenal na PSG, aboneraho ahamagarira abari aho gushora imari muri gahunda y'ubukerarugendo mu Rwanda, cyane ko ubukungo bw'u Rwanda burushaho kwiyongera umunsi ku wundi.

    Umuyobozi wa RDB kandi yatangaje ko umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 uzaba ugaragaza ibinyacumi bibiri uyu muhango umaze utangijwe mu Rwanda. Ashimira Madamu Jeannette Kagame wemeye kuzahaboneka, ndetse anatangaza ko abise ingagi amazina mu myaka 19 ihise bose bazagaruka umwaka utaha.

    Clare Akamanzi yashimiye Madamu Jeannette Kagame ndetse na Perezida Paul Kagame kubwo gutangiza iki gikorwa mu myaka 19 ishize aho bise abana b'impanga b'ingagi Byishimo na Mpano, ubu bakaba bayoboye izindi ngagi muri Pariki, kandi bikaba byarakanguriye n'abandi gukomeza iki gikorwa cyo Kwita Izina. 

    Reba hano ijambo rirambuye umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi yagejeje ku bitabiriye Kwita Izina ku nshuro ya 19

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133930/umuyobozi-wa-rdb-clare-akamanzi-yasabye-abashyitsi-bitabiriye-kwita-izina-kugaruka-kenshi–133930.html

  • Kwita Izina: Madamu Jeannette Kagame yasabye… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wo Kwita Izina ubaye ku nshuro ya 19, witabiriwe n'Abanyacyubahiro barimo abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga baturutse mu ngeri zinyuranye harimo abahanzi, abavanga imiziki, abakinnyi ba filime, n'abandi by'umwihariko abaturage baturiye Pariki y'ibirunga iherereye mu Kinigi.

    Muri uwo muhango ngarukamwaka uwari umushyitsi mukuru Nyakubahwa Jeannette Kagame yashimiye abantu bose bitabiriye umuhango wo Kwita Izina agaruka ku kamaro ingagi zifitiye igihugu ndetse anasaba buri wese kwita ku ruhare rwe mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.


    Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

    Yagize ati: ‘'Ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga isi yahura nako mu gihe tutitaye ku rusobe rw'ibinyabuzima, nk'uko bikwiriye. Nk'abantu, mu mibereho yacu dukeneye ibidukikije ku buryo bw'umwihariko. Bityo rero dusabwa kubana neza nabyo kuko ubuzima bwacu ari magirirane.''


    Nyakubahwa Jeannette Kagame yasabye buri wese kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko ari ingenzi ku buzima bwa muntu

    Nyakubahwa Jeannette Kagame yakomeje avuga ko hari byinshi mu myitwarire n'imibanire ingagi zihuriyeho n'abantu nko kuba nazo zibaho mu muryango, buri muryango ukagira umuyobozi ushinzwe kuwitaho no kuwurinda. 

    Yongeyeho ko kuba ingagi zifite uruhare mu kuzamura ubukungu bw'igihugu nayo ari impamvu ikomeye yo kubungabunga ubuzima bw'ingagi.


    Madamu Jeannette Kagame yacyirwa mu Kinigi

    Si abanyarwanda gusa babwirwaga, ahubwo yasabye n'abanyamahanga kurushaho kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima kuko bifitiye akamaro kanini ubuzima bwa muntu muri rusange. Ati: ‘'Urusobe rw'ibinyabuzima rwabaho rutadufite, ariko twe ntitwabaho rudahari.''

    Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera ruhitamo ubukungu ngo rusige kwita ku bidukikije kandi ruzakomeza gukora rushyizeho umwete kugira ngo rugere ku ntsinzi y'iterambere n'amahoro arambye.


    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko abaturage b’i Musanze bacyiriye abashyitsi n’uko bita ku ngagi abasaba kudacogora

    Yavuze ko kandi yishimiye by'umwihariko uko bacyiriwe n'abasanzwe baturiye aho ingagi ziba muri Pariki y'ibirunga, anagira ubutumwa bwihariye ajyenera abanyamusanze by’umwihariko urubyiruko rwari aho.

    Ati: ‘'Ntawe bitanezeza kuba mugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Uruhare rwanyu rugaragarira mbere na mbere mu kubangabunga ibidukikije harimo n'izi ngagi, kwakira neza abagana ndetse n'abahanga imirimo itandukanye ishingiye ku bukerarugendo kandi inyungu zitugeraho twese nk'abanyarwanda n'abaturarwanda. Umurimo mukora ni uwo gushimwa, muri ishema ry'igihugu cyacu ntimuzadohoke''

    Nyakubahwa Jeannette Kagame yasoje avuga ko ingagi zifite agaciro ku banyarwanda karenze cyane kuba ari isoko y'ubukerarugendo n'imyidagaduro, ahubwo ari abarinzi b'ibidukikije 'dukunda.'

    Reba hano ijambo ryose rya Madamu Jeannette Kagame mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133928/kwita-izina-madamu-jeannette-kagame-yasabye-buri-wese-kubungabunga-urusobe-rwibinyabuzima–133928.html

  • FERWAFA ntiyumvikanye na bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Mavubi, basimbuzwa batamenyeshejwe #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri bari bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi bakina muri Libya, Mugisha Bonheur [Casemiro] na Manzi Thierry ntabwo bakitabiriye ubutumire bwÁmavubi.

    Myugariro Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bakinira Al Ahli Tripoli yo muri Libyam bari ku rutonde rw’abakinnyi 25 umutoza w’Ikipe y’Igihugu w’agateganyo Gerard Buschier yahamagaye azitabaza ku mukino usoza itsinda L mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika u Rwanda ruzakiramo Senegal tariki ya 9 Nzeri 2023 i Huye, akaba ari n’umukino udafite icyo uvuze kuko Amavubi yamaze gusezererwa.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Manzi Thierry na Mugisha Bohneur batakitabiriye ubu butumire kubera ko bananiwe kumvikana na FERWAFA ku ndege izabazana.

    Bivugwa FERWAFA yifuzaga gutegera indege aba bakinnyi ishobora kumara igihe kinini mu nzira (ishobora kuba ari yo ihendutse) aho yagombaga kunyura muri Ethiopia ikahamara amasaha 12.

    Manzi Thierry we akaba yabwiye Team Manager w’Ikipe y’Igihugu, Emery Kamanzi ko babategera indege idatinda mu nzira ishobora kugera i Kigali vuba, aho we yifuzaga ko banyura Istanbul muri Turikiya kuko ari bwo bahita bagera mu Rwanda vuba.

    Bivugwa ko ubwo yari ategereje icyo FERWAFA isubiza, bagiye mu myitozo basiga telefoni, maze FERWAFA irabashaka irababura, bagarutse bahise bakubitana n’ubutumwa bubabwira ko kuza babyihorera kuko bamaze kubasimbuza.

    Manzi thierry yasimbujwe Mitima Isaac wa Rayon Sports mu gihe Mugisha Bohneur Casemiro yasimbujwe Niyonzima Olivier Seif wa Kiyovu Sports.

    Si aba bakinnyi gusa kuko bivugwa hari abandi bahakaniye Amavubi bakibabwira ko bifuza kubahamagara barimo Rafael York na Rubanguka Steve wababwiye ko ataramenyera mu ikipe nshya baba bamuretse.

    Manzi Thierry na Mugisha Bonheur Casemiro ntibakitabiriye ubutumire bw’Amavubi

    Seif yasimbuye Casemiro

    Mitima Isaac yasimbuye Manzi Thierry

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-ntiyumvikanye-na-bamwe-mu-bakinnyi-bahamagawe-mu-mavubi-basimbuzwa-batamenyeshejwe

  • Kurambana ni ukwihanganirana! Impanuro Rev. A… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi w’Imana yahamije isezerano ry'aba bombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu busitani bwa Intare Conference Arena.

    Rev. Alain Numva yavuze ko buri wese afite kamere ye n’uko yumva ibintu, bityo buri wese akwiriye kubirenga ahubwo agaharanira kurwubaka na mugenzi we.

    Yisunze imibanire yo ha mbere, Rev. Alain Numa yavuze ko ababyeyi ‘bacu’ batigeza basenya ingo cyangwa ngo bagaragare babunga amarira mu maso, kuko buri umwe yabagaho ubuzima bwitangira mugenzi we, kandi agashimangira urukundo.

    Rev. Alain Numa yavuze ko ‘kurambana ni ukwihaganirana’. Ati “Nta kindi cyarengaho aho ngaho.”

    Yavuze ko muri uku kwihanganira, kimwe mu bintu azi neza bazahura nabyo ‘ni abantu’ bakora ibishoboka bagamije gutanya abakundana.

    Rev. Alain yabwiye Prince Kid na Miss Elsa ko ‘ubasekera wese si uko ari umujama (inshuti)'. Ati “Useka wese si uko ari umubyeyi wawe. Useka wese si uko agukunda. Useka wese si uko akwifuriza ibyiza.”

    Pasiteri Alain yavuze ko hari igihe abageni bajya mu kwezi kwa buki (Honey Moon),’ hagashira igihe umugore ataragaragaza ko yasamye inda.

    Avuga ko mu miryango imwe n’imwe, usanga hari umubyeyi wifata nk’aho ari mukuru ku buryo atangira kubaza umukazana icyabuze ngo atwite, cyangwa se ugasanga aragenda abaza abandi icyo umuhungu wabo abura ngo atangira kwagura umuryango.

    Rev. Numa usanzwe ari Umukozi muri sosiyete y'Itumanaho ya MTN ati “Ukwezi kwa Gatanu akagaruka, agakandakanda nkukanda umukene ati ariko rero uzarebe neza.”

    Yabwiye Prince Kid na Miss Elsa ko kurushinga bitavuze ko bahita babyara abana. Kandi ko buri gihe iyo abageni barushinze, Satani nawe aba ari hafi aho anyura mu bantu babahozaho igitutu.

    Yavuze ko Imana ari yo yahuje aba bombi, kandi ko umugambi wayo ari mwiza kuri bo. Uyu mukozi w’Imana yabwiye Prince Kid na Miss Elsa guhora bategereje amasezerano y’Imana no kuyakira mu rugo rwabo.

    Yabasabye kujya basengera hamwe buri munsi. Ati “Dushobozwa byose na Kristu uduha imbaraga”.

    Yisunze ijambo riboneka Itangiriro 2:24 hagira hati “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe', Rev. Alain yabwiye abo mu miryango yombi guha umwanya Prince Kid na Miss Elsa bakubaka neza urugo rwabo rugakomera.

    Ati “Babyeyi murajya he? Ko ijambo ritubwira ngo yasize Se na Nyina ajya guhura n’umugore we.”

    Yisunze kandi ijambo riboneka mu Gutegeka kwa kabiri 24:5 hagira hati 'Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore.”

    Rev. Alain yavuze ati “None azanezeza umugore we abo kwa Nyina wabo, ab’i Gikongoro bose bamanutse, abo twabanye […] Mubahe agahenge, bakundane, baryoshye, ahasigaye bazaduha uburenganzira.”

    Rev. Alain Numa kandi yisunze icyanditswe kiboneka mu Abefeso 5: 22 hagira hati “Abagore bagandukire abagabo babo nk'uko bagandukira Umwami,” abwira Miss Elsa kuzubaha Prince Kid mu buzima bwe bwose, kandi bikaba uko no kuri Prince Kid.

    Yabwiye Prince Kid ko muri Afurika gukunda umugore abantu benshi babyitiranyije. Avuga ko atari ukumuha ibyo kurya no kunywa, kumutembereza, ahubwo bisaba guhora umwibutsa ko ‘umukunda’.

    Yanabwiye Prince Kid gutega amatwi Miss Elsa kuko ‘abagore bagira amakuru’.  Ati “Ushobora kuburara rimwe kabiri cyangwa gatatu kubera ko utamwumva.”  

    Kuganduka ‘kubaha’, ni ikintu gikomeye cyane muri Bibliya. Na mbere y’aho icyaha cyinjira mu isi, hariho ihame ry’ubuyobozi (1 Timoteyo 2:13). Adamu yaremwe mbere, Eva akurikiraho ngo amubere ‘umufasha’ (Soma mu Intangiriro 2:18-20).

    Kuganduka ni igikorwa kiva mu busabane burimo urukundo. Iyo umugabo akunda umugore we nk'uko Kristo yakunze itorero (Abefeso 5:25-33), kuba umugore yamugandukira ni ibintu byizana.

    Ijambo ryo mu Kigereki rikoreshwa muri Bibiliya risobanura ‘kuganduka’ ni ‘Hupotasso’. Rikoreshwa havugwa guhora wubaha Imana, ubuyobozi ndetse n’umugabo.

    Rev. Alain yavuze ko muri ibi bihe Isi igezemo, umugabo akora imirimo yose mu rugo, kandi ‘ntibimubuza kuba umutware w’urugo’. Yavuze ko aho hari ubwumvikane mu rugo, Satani atsindwa urugo rukaganzamo Imana. 

    Rev. Alain Numa wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church yasabye Prince Kid na Miss Elsa guhora basengera hamwe, kandi asaba imiryango kubaha umwanya bakubaka urugo rwabo neza 

    Miss Iradukunda Elsa yasabwe guhora agakundira umugabo we, kandi Prince Kid akamufasha muri buri kimwe kuko bitamubuza kuba umutware w'urugo

    Prince Kid na Miss Elsa babwiwe kudashyirwaho igitutu n'imiryango, ahubwo bakumvira ijwi ry'Imana 

    Prince Kid na Miss Elsa basezeraniye mu busitani buherereye mu Intare Conference Arena






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133925/kurambana-ni-ukwihanganirana-impanuro-rev-alain-numa-yahaye-urugo-rwa-prince-kid-na-miss-e-133925.html

  • Igisobanuro cyurukundo rwageragejwe! Ijambo… – #rwanda #RwOT

    Rev. Alain Numa wahaye umugisha isezerano ryabo imbere y'Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu Busitani bwa Intare Conference Arena, yahaye umwanya buri wese abwira mugenzi we amagambo amuri ku mutima ashingiye ku isezerano yumva rikomeye ryo guha umukunzi we.

    Miss Iradukunda Elsa yisunze isezerano rye yari ryanditse muri telefoni riri mu rurimi rw'Icyongereza.

    Uyu mugore yasezeranyije umugabo we ‘kuzagukunda’ no kubana nawe mu bihe byiza n’ibibi'. Elsa yavuze ko Imana yonyine ariyo izi uburyo Prince Kid yamuhariye umutima we.

    Yavuze ko yiteguye 'guhagararana nawe', kumwubaha no kumushyigikira ‘n’ubwo Isi yose yaba yaguteye umugongo’.

    Miss Elsa yavuze ko azi neza ko urukundo rwe na Prince Kid rwiteguye guhangana no gutsinda buri kimwe banyuramo.

    Yabwiye Prince Kid ati “Niteguye kuba inshuti yawe nziza”. Yanamwijeje ko yiteguye ‘kuba umubyeyi w’abana be’. Elsa yabwiye kandi Prince Kid ko yiteguye ‘kumwubaha no kubana nawe ubuzima bwanjye bwose'.

    Elsa yanabwiye Prince Kid ko yiteguye kumushimisha 'n’ubwo byansaba kurebana nawe umupira w’amaguru ndetse na filime z’imirwano (abari mu bukwe bwasetse).'

    Uyu mugore yavuze ko akunda cyane Prince Kid ku buryo ‘ntabasha kwibaza uko ubuzima bwaba bumeze utaburimo’. Yavuze ko Prince Kid ari umujyanama we, inshuti ye yihariye, intwari ye kandi ‘niteguye kuzamarana ubuzima bwanjye bwose nawe’.

    Miss Elsa yasabye Imana kuzabana n’abo mu rugo no mu rugendo rw’urukundo. Ashima Prince Kid kumukunda no mu buzima bugoye. Yavuze ko “sinigeze nshidikanya ku rukundo rwe'.

    Yashimye Kid ‘ku bwo ku nkundira umuryango nk’uko ukunda umuryango wawe’. Yabwiye Prince Kid ko ‘kuva uyu munsi kugeza ku mpera y’Isi ngusezeranije kubana nawe’. Ati “Ndagukunda cyane.”

    Umwanya wa Prince Kid! Uyu mugabo yafashwe n'ikiniga, kuvuga biranga mu gihe cy'umunota urenga, amarira azenga mu maso bimusaba kubanza gutuza.

    Ijambo rye yarikubiye mu kumvikanisha ibihe yanyuranyemo na Miss Iradukunda Elsa kugeza ku bihe bya vuba bari gucanamo ndetse n'amasezerano amufitiye.

    Mu ijwi rituje cyane, Prince Kid yabwiye Miss Elsa ko ‘sinari mfite icyizere cyo kuzakubona gutya’.

    Uyu mugabo yagiye afata umwanya wo gutuza ubundi akishakamo imbaraga zimukomeza. Yabwiye Miss Elsa ati “Ndagukunda, ndagukunda, kandi nzagukunda”.

    Yabwiye Miss Elsa 'sinagukunze, kubera ko wankunze, nagukunze kubera ko ngomba kugukunda.'

    Prince Kid yemereye Miss Elsa kuzamubera umufasha, “kuko kuba umugabo nabihawe na Nyagasani”

    Kid yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko ‘unkunda’, abwira Miss Elsa ‘ariko njye nkukunda kurushaho’.

    Yabwiye Miss Elsa ko amukunda cyane, kandi yishimira uburyo ‘ukunda umuryango wanjye’. Yavuze ko afite icyizere cy’uko bazagira umuryango mwiza ‘nk’uko twabyifuje’.

    Kid yabwiye Elsa ko urugendo bagendanye arufata nk’ideni ku buryo atazigera yoroherwa no kuryishyura. Ati “Ariko nzarwana naryo kugeza ku mpera y’ubuzima bwanjye’.

    Ati “Ndagukunda. Abanjye baragukunda. Kandi tuzagukundira umuryango. Kuko tuzi ko ari cyo kintu cy’agaciro ugira mu buzima bwawe.”

    Yisunze Bibiliya yavuze ko ntacyo yarenzaho kirenze urukundo Imana yabahaye. Yizeje Miss Elsa kuzamukunda, kumwubaha no kumukundwakaza.

    Yabwiye umugore we ko ‘abana Imana izaduha tuzabakira’. Kid yanabwiye Elsa ko azamukunda uko bucyeye n’uko bwije, kandi azajya arushaho. Ati “Urakoze.”

    Elsa yabwiye Kid ko yiteguye kubana nawe mu bihe byiza n'ibibi 'n'ubwo Isi yose yakuvaho'
     

    Elsa yabwiye Kid yanyuzwe n'urukundo yamuhaye, kandi yiteguye kurusigasira


     

    Miss Elsa yabwiye Prince Kid ko yiteguye kumushimisha n'ubwo byamusaba kurebana nawe umupira cyangwa se filime 

    Kid yabwiye Miss Elsa 'sinagukunze, kubera ko wankunze, nagukunze kubera ko ngomba ku gukunda'


    Kid yabwiye Elsa ko urugendo bagendanye arufata nk’ideni, kandi bizamugora kuryishyura


    Prince Kid yabwiye Miss Elsa ko yishimira uburyo ‘ukunda umuryango wanjye’







    KANDA HANO UREBE INCAMAKE Y’UBUKWE BWA PRINCE KID NA MISS ELSA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133923/igisobanuro-cyurukundo-rwageragejwe-ijambo-ku-rindi-ku-masezerano-prince-kid-na-miss-elsa–133923.html

  • Nyiramana wo muri Seburikoko yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Nyakubyara Chantal wamamaye cyane muri Seburikoko nka Nyiramana, yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2023 nibwo iyi nkuru y’incamugongo muri Sinema Nyarwanda yamenyekanye.

    Umwe mu nshuti z’uyu mubyeyi banakinanaga muri filime, yabwiye ISIMBI ko yazize uburwayi ndetse yari amaze iminsi avuye mu bitaro.

    Ati” Yazize uburwayi. Yari amaze iminsi mike avuye kwa muganga, yaguye iwe mu rugo.”

    Amakuru avuga ko Nyiramana yari amaze igihe arwaye, ngo yarwaye Diyabeti (Diabets) ariko abimenya atinze, nyuma haje kuziramo n’umuvuduko w’amaraso.

    Akaba yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ariko yari amaze iminsi 3 bamusezereye yaragiye kurwarira mu rugo.

    Nyiramana yakinnye filime zitandukanye ariko yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, Seburikoko akinamo adafite umugabo aho abagabo benshi bo muri Gatoto baba bamutereta.

    Nyiramana yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/nyiramana-wo-muri-seburikoko-yitabye-imana

  • Christophe Pinna wegukanye shampiyona y’Isi muri karate ari mu Rwanda gukarishya abakina uyu mukino (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umufaransa Christophe Pinna wegukanye Shampiyona y’Isi mu 2000, ari mu Rwanda aho arimo guhugura abakina uyu mukino mu mahugurwa y’iminsi itatu.

    Ni amahugurwa yateguwe na Japan Karate Association Rwanda (JKA-Rwanda) akaba arimo kubera muri Lycée de Kigali guhera ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023, aho ubu barimo guhurwa bibanda kuri tekiniki zo kurwana muri Karate “Kumite”.

    Christophe Pinna aheruka mu Rwanda muri Mata 2022 nabwo guhugura abakina Karate mu Rwanda kuko yahaherukaga muri Mata 2022.

    Perezida wa JKA Rwanda, Rurangayire Guy, yavuze ko impamvu bateguye aya mahugurwa ari ukugira ngo bafashe abakina Karate mu Rwanda cyane abakiri bato kuzamura urwego.

    Ati 'Ni igikorwa cyo kwiga tekinike zo kurwana, cyane cyane zikoreshwa mu marushanwa ya Karate. Ni inshuti yacu, agarutse ku nshuro ya kabiri gutanga ubumenyi bwe ku bakinnyi bacu bakiri bato kugira ngo turebe ko hari icyo bazageraho mu gihe kiri imbere. Amahugurwa yacu arafunguye, ni igikorwa cyateguwe na JKA Rwanda dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, twafunguriye buri muntu akishyura ibihumbi 25 Frw yo kwiyandikisha, akitabira iminsi itatu.'

    'Ubushize dutangira gukorana [na Christophe Pinna] byahinduye imikinire y’abakinnyi bacu, abana babashije gukurikira amahugurwa ye bagiye mu marushanwa ya 'Zone’, imidali yose yari ihari barayitwaye, ubu bavuye muri Shampiyona Nyafurika, baragerageje bitwara neza [u Rwanda ruba urwa gatanu], hari umukobwa wabonye umudali wa Bronze, ni icyizere. Iyo abana batoya batangiye kubona uwatwaye Shampiyona y’Isi uyu munsi, ni amahirwe akomeye. Turifuza kuzana n’abandi batwaye Shampiyona y’Isi ku buryo abana babona aho barebera.'

    Rurangayire Guy yavuze ko kuzana Christiphe Pinna i Kigali bitabahenze kubera ko aza kubera ubucuti bafitanye.

    Nkuranyabahizi Noël, umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate uri mu bahuguwe yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yongeye kugirwa n’abakina uyu mukino mu Rwanda.

    Ati 'Ni iby’agaciro kuba dufite umutoza nka Christophe Pinna, mu gihe cyacu twebwe tugikina, twamurebaga kuri za 'videos’, tukamwigiraho ariko ku bw’ubufatanye bwa JKA Rwanda n’izindi nzego, ageze hano ku nshuro ya kabiri. Ni amahirwe akomeye kubona uwatwaye Shampiyona y’Isi cyangwa iy’u Burayi aza kutwigisha, ni ibintu bikomeye cyane.'

    Yakomeje ko avuga ibyo bahakuye bizabafasha nabo kuba babigeza ku bandi bagera ku ijana na mirongo itanu.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Nzeri, abana barahugurwa hagati ya saa Tatu na saa Yine n’iminota 15 naho abakuru bakore hagati ya saa Yine n’Igice na saa Sita z’amanywa ni mu gihe ejo bakoreye hamwe.

    Guhera saa Cyenda kugeza saa Moya z’umugoroba ni bwo haba amarushanwa yitabirwa n’abari hejuru y’imyaka 18.

    Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri, hazaba amahugurwa y’abana n’abakuru nk’uko bizaba byagenze ku wa Gatandatu, guhera saa Kumi n’imwe kugeza saa Kumi n’ebyiri n’Igice habe imikino ya nyuma ya Kumite ku bari hejuru y’imyaka 18 gusa.

    Hahuguwe n’abana

    Christophe Pinna ari mu Rwanda yaje guhugura abakina karate

    Niyongabo Damien perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda na we yitabiriye uyu muhango

    Rurangayire Guy perezida wa JKA Rwanda yateguye aya mahugurwa

    Imikandara na gants byambarwa n’abakina karate

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/christophe-pinna-wegukanye-shampiyona-y-isi-muri-karate-ari-mu-rwanda-gukarishya-abakina-uyu-mukino-amafoto