Blog

  • Police FC igabanye amanota na Mukura mu mukin… – #rwanda #RwOT

    Police FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Didier, mu gihe Mukura yabonye igitego mu minota ya nyuma y’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Kubwimana Cedric usanzwe ukina inyuma.

    UKO UMUKINO WAGENZE

    94″ umukino wahuzaga ikipe ya Police FC n’ikipe ya Mukura VS, urangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa gatau wa shampiyona.

    90″ umusifuzi yongeyeho iminota ine

    86″ Igitego cya Mukura. Mukura ibonye igitego cyo kwishyura, ku mupira uzamukanwe na Bukuru ashota mu izamu biranga umupira uragaruka, usanga Kubwimana Cedric ahagaze mu rubuga rw’amahita, arekura ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu.

    80″ Mukura ihushije igitego cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Bukuru, ahereza Pimpong wasigaranye n’umunyezamu ariko yifunze mu izamu ashose umupira ukubita umunyezamu ujya hanze.

    75″ Police FC ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Mugisha Didier, ahereza Shami wahise ashitura umunyezamu ko agiye gupasa, ubundi umunyezamu, agwa hasi, ubundi shami ateye umupira ujya hanze.

    70″ Mukura yari ibonye amahirwe agana imbere y’izamu, ku mupira utewe na Bukuru, ariko umunyezamu awushyira muri koroneri

    Kwitonda Ally yavuye mu kibuga yababaye, ahita asimbuzwa

    Umutoza wa Mukura afashe umwanzuro wo kwataka Police FC, nyuma yo kugabanya abakinnyi bakina mu kibuga bugarira.

    64″ Mukura irasimbuje. Mukura isimbuje abakinnyi bagera kuri bane, Iradukunda, Gerard, Mohamed na Aboubakar bavuye mu kibuga, hinjira Bukuru, Nkinzingabo Fiston, Pimpomg, na Nsabimana Emmanuel

    58″ Igitego cya Police FC. Police FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mugisha Didier ku mupira ahawe na Bigirimana Abedi, asigarana n’umunyezamu, umupira awutera munguni atarimo igitego kina kiranyoye

    Amakipe atangiye igice cya kabiri kuko yakinnye igice cya mbere, ubona ko bari gukinira mu kibuga hagati

    45″ Igice cya kabiri kiratangiye

    45″ igice cya mbere kitaranzwe n’uburyo bwinshi kirarangiye, amakipe yombi anganya ubusa ku busa 

    Umukino uheruka guhuza aya makipe mu mukino wa Shampiyona, wabaye tariki 11 Gashyantare, 2023 ubwo Police FC yatsindaga Mukura ibitego 2-0. Mukura ariko nayo yari yatsinze umukino ubanza igitego 1-0, mu mukino wari wabaye tariki 17 Ukuboza 2022, ubera i Huye

    30″ Police FC ikoze isimbuza ritunguranye kubera imvune Kwitonda Ally agize, ahita ava mu kibuga, hijira Rurangwa Mose

    20″ Mukura VS ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Manishimwe Djabel ahereza Iradukunda, wahise akata umupira imbere y’izamu, umupira usanga Aboubakar ahagaze wenyinye, ahita yamurura izamu ryari ryambaye ubusa

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

    Rukundo Onésime

    Shami 

    Rutanga Eric

    Ndizeye Samuel

    Kwitonda Ally

    Ngabonziza 

    Aboubakar Akuki

    Nshuti Savio

    Bigirimana Abedi

    Mugisha Didier

    Niyonsaba

    15″ Koroneri ya Police FC itewe na Savio ntiyagira icyo itanga

    Gasana Jerome wahoze ari MD wa Mukura, Musoni Protais MD wa Mukura ndetse na Perezida wa Mukura, bose babukereye

    Nyirigira Yves Perezida wa Mukura, yitabiriye uyu mukino

    Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga

    Sebwato Nicolas

    Alex Ngirimana

    Kayumba Soter

    Hakizimana Zubel

    Cedric

    Aimable

    Gerard

    Manishimwe Djabel

    Iradukunda Elie Tatu

    Aboubakar

    Mohamed Sally

    10″ Mukura yaciriye umurongo ikipe ya Police FC, ariko nayo kubona igitego biragoye

    01″ kufura ya mbere ya Mukura, ikaba kufura ya mbere muri uyu mukino, ibonetse ku ikosa rikorewe Iradukunda Elie Tatou ari nawe uhannye ikosa umupira ujya muri koroneri

    15:05″ Umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda, ku mukino wa shampiyona y’u Rwanda y’ umunsi wa 3, aho ikipe ya Police FC yakiriye ikipe ya Mukura, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium. Mugisha Didier wa Police FC niwe utangije umukino.

    15:00″ Police FC na Mukura VS barimo kwifotoza amafoto y’u rwibutso

    14:55″ amakipe agarutse mu kibuga, ikipe ya Mukura ikaba igiye gushaka amanota 6 yikurikiranya, mu gihe Police FC igiye gushaka amanota 3 ya mbere nyuma yo gitsindwa na APR FC.

    Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi bari bubanze mu kibuga

    14:45″ abakinnyi bashoje kwishyushya, basubiye mu rwambariro, bakaba baribugaruke batangira umukino.

    14:30″ akavura katangiye kujojoba, kuri sitade ya Pele. Ni imvura itari nyinshi, umuntu atagerekaho impamvu y’uko abafana bakiri bacye

    Mukura Victory Sports igiye gukina umukino wayo wa mbere hanze ya sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye, nyuma y’umukino w’umunsi wa mbere yakiriwemo n’Amagaju FC, ndetse n’umukino yakiriyemo Marine FC.

    Police FC ifite amanota 3 kuri 6, nyuma yo ngutsinda umukino umwe, igatsindwa uwa kabiri.

    Mukura ifite amanota 4 kuri 6, aho yanganyije umukino wa Amagaju FC itsinda Marine FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133963/live-police-fc-yakiriye-mukura-mu-mukino-wagapingane-133963.html

  • Uwahoze atoza Kiyovu Sports yayiteze Iminsi… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri, nibwo Kiyovu Sports yamanutse mu kibuga ikina n’ikipe ya Bugesera FC umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, aho Kiyovu Sports yanyagiwe na Bugesera FC ibitego 4-0. Yari intsinzwi ya kabiri ikomeye kuva iyi shampiyona yatangira, nyuma y’umukino ufungura shampiyona, Musanze FC yatsinzemo Etoile de L’est ibitego 4-1.

    Kiyovu Sports yagiye kujya muri uyu mukino, itarinjizwa igitego, ari nabyo byatunguye abantu uburyo yinjijwe ibitego bine byiruka.

    Nyuma y’uyu mukino, uwahoze ari umutoza wa Kiyovu Sports Alain-Andre Landeut yagiye ku rukuta rwa WhatsApp ahajya ibyiyumviro bwite, agira inama umutoza Petros Koukouras uri gutoza iyi kipe, ndetse asa n’uninura ubuyobizi bwayo. Yagize Ati”Komeza wa muntu gusa Kiyovu Sports yarakubeshye. Ntabwo wigize umenya Kiyovu Sports nyayo. Wowe nabo bana uri gutoza, nugumisha Kiyovu Sports mu cyiciro cya mbere bizaba ari ibitangaza. Ibyo uri kubona, niyo mpamvu natwe twananiwe.'

    Umutoza wa Kiyovu Sports, yagiriwe inama ko abayobizi ba Kiyovu Sports ari ababeshyi cyane 

    Nyuma yaje kugaruka kuri Juvenal  ati 'Komeza wumve abo bana bawe ndetse na komite yawe iciriritse, nari narakubwiye mbere ko ari wowe uri kwisenyera. Ni wowe nyine umwanzi wawe wa mbere muri iyo kipe. Mu by’ukuri, aho wari watsinzwe ibitego 3-0, uyu munsi uhatsindiwe 4-0. Hashize umwaka uri uwa mbere umunsi nk’uyu ufite amanota 9/9, none uyu munsi ufite amanota 4/9, komeza.'

    Kiyovu Sports imaze imyaka ibiri yikurikiranya iza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, gusa ku kigero cya 70 ku ijana abakinnyi bakoze ibyo, ubuyobizi bwatandukanye nabo, ndetse ubu ikipe ifite abakinnyi bagera kuri 65% bashya.

    Alain Andre umwaka ushize yakoranye byahafi n’umutoza Mateso 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133958/uwahoze-atoza-kiyovu-sports-yayiteze-iminsi-yibasira-juvenal-133958.html

  • Alex Dusabe, James&Daniella,Josh Ishimwe,Domi… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyitabiriwe n'inzago   z'abantu zitandukanye,yaba iza leta,iz'abikorera,abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'abizera bo mu matorero atandukanye.

    Kuwa 2 Nzeri 2023 nibwo habaye igiterane cyari gitegerejwe iminsi itari mike ,hagamijwe guhimbaza Imana,kwamagana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge,inda ziterwa abana bakiri bato,agahinda gakabije kangiza intekerezo z'urubyiruko n'abakuze bitewe n'ubuzima bananiwe kwakira n’ibindi.

    Karinijabo Issa Noël Umunyamakuru wa ISANGO Star yayoboye iki giterane,asaba buri wese guturiza imbere y'Imana akakira ijambo ryayo kuko ihora yiteguye kumva abana bayo no kubagirira neza.

    Umunezero winjiye mu mitima y'abitabiriye,ubwo abahanzi bakunda batangiraga kuririmba.Alex Dusabe umaze imyaka irenga 20 mu muziki,yatangije igiterane aririmba indirimbo zakunzwe cyane zirimo iyitwa Mfite Umukunzi,Ni nde wavuguruza n'izindi.

    James na Daniella itsinda ry'abahanzi bakaba n'umuryango ukundwa na benshi,bongereye umunezero wa benshi ubwo baririmbaga indirimbo zabo  arizo 'Barihe? ,Narakijijwe',benshi babyinira Imana bahamya ko amahoro y'Imana yabatashyemo ku bwo guhitamo Yesu ‘nkuko indirimbo y'iri tsinda ibivuga.

    Umuhanzi ukiri muto Josh Ishimwe uririmba injyana gakondo,yaserutse ku rubyiniro n'itsina ribyina neza,maze aririmba zimwe mu ndirimbo zikunzwe n'abamukurikira umunsi ku munsi zirimo Reka ndate Imana Data n'izindi.

    Dominic benshi bamenye nka Ashimwe kubera indirimbo ye yakunzwe cyane,yagaragaje ibyishimo nyuma yo kuba muri bamwe bahisemo ngo baririmbe muri iki giterane.
    Ubwo yaririmbaga,yahereye ku ndirimbo 'Ashimwe' abitabiriye banezezwa no kuririmbana nawe.Umuhanzi Dominic Nic yakiriwe neza,kuko byagaragaraga ko yari akumbuwe n'abatari bake.

    Iki giterane cyasize impinduka nyinshi zirimo gutaramira abantu bakanezerwa,umubare munini w'abantu biganjemo urubyiruko bihannye bakakira agakiza,guhuza abantu bavuye mu madini atandukanye bagafatanya kuramya n'ibindi.

    Umugabura w'ijambo ry'Imana ,Twahirwa Lemond yigishije ijambo ry'Imana rikubiyemo ubuhamya bwe,akora ku mitima ya benshi ariko benshi basobanukirwa n'ibitangaza by'Imana.

    Yagize ati 'Ndashimira Imana yankijije kuko nanjye nari umwe mu babaswe n'ibiyobyabwenge birimo n'urumogi,nari inzererezi ku muhanda,ariko ukuboko kw'Imana kunkoraho ndakizwa mba umwe mu bayivugira'.

    Yasabye abantu bakiri mu byaha,ababuze ibyiringiro,ababaswe n'ingoyi za Satani,gusanga Imana bagahabwa icyerekezo kizima.

    Umuyobozi wungirije  w'Umujyi wa Kigali akaba n'umushyitsi mukuru wari utegerejwe mu giterane, Martine Urujeni,yashimye Imana,ndetse ashimira iryo vugabutumwa ryakozwe hagamijwe kwegera Imana no kuvuga kugira neza kwayo,ndetse yitsa no ku ntego idasanzwe yacyo yo kurwanya ibiyobyabwenge mu bantu cyane cyane urubyiruko.

    Yagize ati 'Iri vugabutumwa ryakozwe rirahindura imico ya benshi harimo na bamwe babaswe n'ibiyobyabwenge nk'urubyiruko'.

    Abitabiriye batashye batabishaka,ku bwo kumva bakomeza kwiyumvira indirimbo nziza zanyuze imitima yabo ndetse bagakomeza kubyinira Imana yabo yabahaye umunsi mwiza wo kuyiramya.


    Umuyobozi w’igiterane akaba n’umunyamakuru wa ISANGO Star,Karinijabo Issa yasabye urubyiruko kubahiriza inama bahawe ntizibe amasigaracyicaro

    James na Daniella,mu ndirimbo yabo “Barihe?” bagaragarijwe urukundo n’abafana babo

    Alex Dusabe n’itsinda bafatanya kuririmba  bagaragaje imbaraga ziva mu kwizera Imana binyuze mu ndirimbo nziza baririmbye

    Dominic Nic yakoze ku mitima y’abakunzi be ubwo yaririmbaga ” ashimwe” indirimbo yatumye amenyekana

    Dogiteri Nsabi ukundwa na benshi yitabiriye kandi afatanya n’abandi guhimbaza Imana

    Abarimo Aline Gahongayire,Miss Nyambo bizihiwe mu giterane baramya Imana

    Josh Ishimwe akaba umuhanzi mu njyana gakondo,afatanije n’itsinda rye,bahamije gukiza kw’Imana

    Abantu binubiye gutaha kuko bifuzaga  gukomeza gutarama bagakesha ijoro

    Impinduka zasizwe n’igiterane harimo kwihana kwa benshi bakakira agakiza,kunezerwa no kwakira ijambo ry’Imana n’ibindi

    Igiterane ntikizibagirana mu mitima y’abitabiriye kuko bamenye kugira neza kwayo

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YAFATIWE MU GITERANE CYA EAST AFRICA GOSPEL FESTIVAL

    https://www.flickr.com/photos/195392601@N08/sets/72177720310928328/

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133956/alex-dusabe-jamesdaniellajosh-ishimwedominic-nic-bafashije-abantu-kwegerana-nimana-amafoto-133956.html

  • Rwanda Global Top Model: Hatangajwe abakobwa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2023, nibwo batangaje aba bakobwa bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Rwanda Global Top Model Top 20 Semi Finalist'. Ni nyuma y'amatora yo kuri Internet bamaze igihe bahatanyemo.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa itegura iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko 'aba bakobwa bazavamo batatu bazajya mu bikorwa Mpuzamahanga by'imideli bigamije kubateza imbere'.

    Yavuze ko abatoranyijwe hashingiwe 'ku majwi buri umwe yagize binyuze mu itora ryo kuri Internet ndetse n'uburyo buri umwe agaragara (Physical Look)'.

    Ndekwe Paulette avuga ko ku wa 23 Nzeri 2023, ari bwo hazaba umuhango wo guhitamo abakobwa batatu bazafashwa guserukira u Rwanda.

    Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa ribaye. Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Aba bakobwa 20 bakomeje bavuye muri 44 bari biyandikishije. Ndetse bagiye bahatana mu matora yabereye ku rubuga Noneho Events.

    Mu minsi ishize iri rushanwa ryaciye agahigo nyuma y’uko rigeze ku musozo, risohoka muri 'Magazine' yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Magazine, ubundi ni ikinyamakuru ariko kiba gisohoka bitari buri munsi, ahubwo mu bihe runaka kandi kibanda ku bintu bimwe muri ibyo harimo n'imideli.

    Muri Gashyantare 2023 ni bwo hashyizwe akadomo ku nshuro ya mbere y’iri rushanwa ryari rimaze amezi agera kuri atatu ritangiye mu birori byabereye kuri Olympic Hotel Kimironko.

    Ababashije kuryegukana barimo Kenson Munyana, Laura Sarah, Diane Ngabonziza, Amelia Mwiza, Rwemerakurinda Mac Alan na Nshogoza Jean.


    Abakobwa 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 

    Amazina y’abakobwa bazavamo batatu bazaserukira u Rwanda 

    Abagize Akanama Nkemurampaka kifashishijwe mu guhitamo abakobwa 20 bakomeje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133952/rwanda-global-top-model-hatangajwe-abakobwa-20-bazavamo-3-bazaserukira-u-rwanda-133952.html

  • Umuramyi Emmy Vox agiye gukora ubukwe nyuma… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, uyu musore yakoze igitaramo cye yise 'Amateka Live Concert' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, gihuza amagana y'abakristu begeranye n'Imana.

    Ni ubwa mbere yari akoze igitaramo cye bwite nyuma y'imyaka ibiri ishize ari mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo. Yifatanyije na Alex Dusabe, Israel Mbonyi, True Promises Ministries, Bosco Nshuti na Christian Irimbere.

    Yateguye iki gitaramo ari no mu myiteguro y'ubukwe bwe buzaba ku wa 4 Ugushyingo 2023.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Emmy Vox yavuze ko imyaka ibiri ishize ari mu rukundo rwitamuriye na Nathalie Justine, kandi igihe kirageze cyo kubana nk'umugabo n'umugore.

    Ati 'Ndatekereza imyaka ibiri ishize. Naramukunze cyane kandi mbona ari cyo gihe cyo kubana nawe.'

    Uyu mukobwa 'Nathalie Justine' kuri konti ye ya Instagram afiteho ifoto imuranga ari kumwe na Emmy Vox.

    Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y'uko muri Mutarama 2023 bahanye isezerano ryo gusezerana imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda.

    'Amateka’ yitiriye igitaramo cye yakoze kuri uyu wa Gatanu ni imwe mu ndirimbo ze amaze gushyira hanze mu gihe cy’imyaka ibiri ishize ari mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.

    Yigeze kubwira InyaRwanda ko iyi ndirimbo ayifiteho urwibutso biri mu byatumye ayitirira igitaramo cye cya mbere, akanayitirira album ye ya mbere.

    Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo Imana yayimushyize ku mutima nyuma y’uburwayi bwamuheranye igihe kinini.

    Yavuze ati “Ni indirimbo Imana yampaye ndi mu bihe bidasanzwe by’uburwayi mfata ibihe by’amasengesho. Imana irambwira ngo ‘Ni Imana ihindura amateka, abantu bagahindura amagambo.”

    Emmy Vox avuga ko iyi ndirimbo ayifata nka nimero ya mbere mu bihangano bye, ashingiye ku bihe yanyuranyemo n’Imana n’uburyo yaje gushibukamo igihangano cyiza.

    Uyu musore aherutse gusohora indirimbo 'Narabohowe' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Umusaraba', 'Ntabe ari njye' n'izindi. Emmy Vox kandi agaragara asubiramo indirimbo z'abahanzi batandukanye.

    Impano y'uyu musore yatangiye gutangarirwa ubwo yasubiragamo neza indirimbo y'umuhanzi Alpha Rwirangira, wahise atangaza ko yiteguye kumushyigikira mu muziki we.


    Emmy Vox yatangaje ko agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Nathalie Justine

    Emmy yavuze ko imyaka ibiri yari ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa igejeje kurushinga 

    Muri Mutarama 2023, Emmy Vox n'umukunzi we Nathalie basezeranye imbere y'amategeko


    Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, Emmy Vox yakoze igitaramo cye cya mbere-Aha yaririmbanaga n’umubyeyi we



    Nathalie Justine, umukunzi w’umuramyi Emmy Vox bagiye kurushinga


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMATEKA’ YA EMMY VOX



    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Emmy Vox

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133950/umuramyi-emmy-vox-agiye-gukora-ubukwe-nyuma-yigitaramo-cye-cya-mbere-133950.html

  • Igitekerezo cyo Kwita Izina abana bingagi cy… – #rwanda #RwOT

    Ingagi zo mu birunga ziyongera ku rugero rwa 23% mu myaka 10 ishize. Mu bana b'ingagi bahawe amazina mu 2023, abangana na 57% ni ab'igitsina gore. Ese igitekerezo cyavuye he? Inyungu iri he?

    Igitekerezo cyo kwita abana b'ingagi amazina cyavukiye mu cyahoze ari Office Rwandais du Tourisme et des Parcs Nationaux, ORTPN.

    Intego yari iyo guha ingagi agaciro ikwiye, abana bayo bagahabwa amazina kandi bigakorwa mu muhango wiyubashye witabiriwe n'Abanyarwanda n'Abanyamahanga.

    Kuva mu myaka 19 ishize, Kwita izina byarakomeje keretse muri Guma mu rugo yo mu mwaka wa 2020. Uyu mwaka wabaye impfabusa mu mateka y'abantu benshi!

    Kuva aho zitangiye kwitwa amazina, zikarindirwa umutekano, ingagi zarororotse karahava.

    Niyo mpamvu Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruri gushaka uko rwakwagura ubuso bwa Pariki y'Ibirunga kugira ngo ingagi zikomeze zisugire kandi zisagambe mu Rwanda.

    Bisa n'aho Abanyarwanda batari bazi akamaro k'ingagi kugeza ubwo mu mwaka wa 1970, Umunyamerikakazi witwaga Dr. Dian Fossey aziye mu Rwanda akabakangura!

    Yari umuhanga mu binyabuzima wigaga imico n'imibereho y'ingagi zo mu Birunga. Kubera ko yabanaga nazo, Fossey ashobora kuba ari we muntu wa mbere wise izina ingagi.

    Muri uko kuzitaho ntiyabuze kuhahurira n'ibizazane kuko yagombaga kuzivura kandi akazirinda ba rushimusi. Aba rero nibo bari babi kuri we no ku ngagi kubera ko nyuma baje no kumuhitana ku italiki 26 Ukuboza 1985.

    Inyandiko yasize asohoye zatumye yamamara cyane ndetse n'abandi bahanga bamenya byinshi ku ngagi zo mu birunga by'u Rwanda. Haje no gushingwa ikigega cyo kuzitaho cyamwitiriwe kitwa Dian Fossey Gorilla Fund International. 

    Ikindi ni uko hari ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi kiba mu birunga kitwa Karisoke Research Center. Abakozi bacyo bafite n'inshingano zo kurinda ba rushimusi ngo badasagarira ingagi.

    Mu magambo avunaguye, kwita abana b'ingagi amazina ni ukubaha ikibaranga kizatuma buri mwana mu muryango yitabwaho kuzageza akuze akagirira igihugu akamaro. 

    Abo bana biswe amazina iyo bakuze bahinduka isoko y'amadovize igihugu gikura muri ba mukerarugendo baza gusura ingagi z'u Rwanda.

    Abanyarwanda basanzwe bita abana babo amazina mu muhango buri rugo rwavukishije umwana rukora witwa 'Kwita umwana'. Abawitabiriye cyane cyane abana barya icyo bita ubunnyano.

    Si abana gusa Abanyarwanda bita amazina ahubwo n'inka z'Abanyarwanda zagiraga amazina…ndetse n'imbwa ni uko!

    Impamvu ni uko yaba inka, yaba imbwa, aya matungo yombi yari afitiye aborozi akamaro kanini, inka igakamwa, igatanga ifumbire, igatanga uruhu, ikaba inkwano… naho imbwa ikaba umurinzi w'umutungo wa Shebuja kandi ikaba indahemuka muri byose.

    Amasuka y'abahinzi b'Abanyarwanda bo mu Rwanda rwo hambere nayo yagiraga amazina harimo ayitwaga amaberuka. Ikitwaga izina rero ni icyabaga ari ingirakamaro mu mibereho ya mwene Kanyarwanda kugira ngo agitandukanye n'ikindi kitagize icyo kimubwiye.

    Mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu myaka 20 ishize, Guverinoma y'u Rwanda yasanze haramutse habayeho umuhango twakwita 'mpuzamahanga' wo kwita abana b'ingagi amazina, ntacyo byaba bitwaye.

    Ni bwo hatekerejwe igikorwa ngarukamwaka cyo kwita abana b'ingagi amazina.

    Ese kuki ingagi arizo ziri ku ibere mu Rwanda?

    Pariki y'akagera ifite inyamanswa 5 nini buri wese uyisura aba yifuza kureba'big five'. Ni imbogo, Intare, Ingwe, Inzovu n'Inkura. Izi nyamanswa zose ntabwo zapfundura udushumi tw'inkweto z'Ingagi zo mu Birunga bitewe nuko ziri ku ibere kuko uhereye kuri Bill Gates kugeza ku bakinnyi b'umupira w'amaguru, aba sinema, abahanzi, abanyacyubahiro babashije kuzisura. 

    Ubundi Ingagi zibamo amoko abiri. Hari izo mu gice cy'uburasirazuba' Eastern Gorrillas' n'izo mu gice cy'uburengerazuba' Western Gorrillas'. Izo mu Burengerazuba uzisanga mu Rwanda, Uganda na RDC. Nibura imibare yerekana ko arizo nyinshi zisigaye ku isi kuko hari izisaga 5000 muri kiriya gice cyo mu Burengerazuba. Ariko rero nazo zirimo ubwoko.

    Hari ubwoko buba mu misozi miremire zikabasha kwihanganira ubukonje'Mountain Gorrillas' ari naho usanga izo muri Pariki y'Ibirunga. Hakaba izo muri Eastern Lowland Gorrila ziri muri RDC. Izi zitungwa n'imbuto n'imizi, amashami y'ibiti n'ibyatsi. Mu 1960 hari ingagi zisaga 17,000 muri biriya bice ariko zagiye ziyongera ku kigero cya 60%.

    Ingagi zo mu bice bya Western Lowland Gorrilla zisaga 316,000 zose hamwe. Ziboneka mu bihugu nka Gabon, Central Republic, Cameroun na Congo Brazaville. Hari ubundi bwoko'species' bwitwa Cross River Gorrillas usanga muri Nigeria na Cameroun. Izi abashakashatsi bazivumbuye mu kinyejana cya 20 nibwo babashije kubona ko ari ingagi zibera ku nkombe y'imigezi.

    Ingagi ziri mu binyabuzima bihigwa bukware kandi hadafashwe ingamba zacika ku isi burundu

    Imiterere y'ingagi ihuye n'iy'umuntu ku kigero cya 98%. Ingagi zishobora kubana n'abantu nk'abavandimwe ntihagire ikibazo kivuka. Kandi koko uriya Dr Diana Fossey yabanaga nazo mu Birunga zimufata nka mugenzi wazo. Utunyangingo ndangasano tw'ingagi tujya kumera nk'utw'umuntu ku kigero cya 98%.

    Ibintu ni Magirirane!

    Uko abaturage basabwa kubungabunga ingagi ni nako nazo zibakamira.

    Kuva iyi gahunda yatangira mu 2005, imishinga irenga 500 ijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, ibikorwaremezo, amashuri, amazi, amavuriro n'ibindi yatewe inkunga mu mirenge 12 ikikije Pariki y'Ibirunga. Iyi mishinga yose ikaba yaragize uruhare mu iterambere ry'abatuye mu Ntara y'Amajyaruguru n'Iburengerazuba.'

    Ingagi zagize uruhare mu kuzamura Musanze

    Umujyi wa Musanze kugeza uba usa n'uwamaze kugwa mu ntege Umurwa Mukuru Kigali, kubera iterambere rikomeye ugenda ugaragaza umunsi ku wundi.

    Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, imaze kugaragaza impinduka zidasanzwe bitewe n'iterambere rimaze kuhagera. Kuri ubu nta washidikanya kuvuga ko Musanze igwa Kigali mu ntege mu mijyi yihagazeho mu Rwagasabo. Musanze ibamo amahoteli 42 zirimo 5 zifite inyenyeri 5 n'andi macumbi 112.

    Buri mwaka Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rugenera abaturiye Pariki zitandukanye z'igihugu 10% by'amafaranga yinjiye biturutse muri gahunda z'ubukerarugendo, bagahabwa ibikorwa bitandukanye bigira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abahatuye.

    RDB igaragaza amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, yagiye yiyongera kuko mu 2005 bahawe miliyoni 16 Frw ariko kuri ubu ageze kuri miliyari 1 na miliyoni 140 Frw mu 2023, ni ukuvuga ko yikubye inshuro zirenga 71.

    Imishinga ikorwa mu guteza imbere abaturiye za pariki z'igihugu imaze gushorwamo miliyari 10 Frw mu bikorwa biteza imbere abazituriye. Mu 2017 icyo gice cyavuye kuri 5% kigera ku 10% by'inyungu yavuye mu bukerarugedo mu mwaka.

    Urwego rw'Iterambere, RDB, rugaragaza amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, yagiye yiyongera kuko mu 2005, bahawe miliyoni 16 Frw ariko kuri ubu ageze kuri miliyari 1 na miliyoni 140 Frw, ni ukuvuga ko yikubye inshuro zirenga 71.

    Ni amafaranga agenda yiyongera bitewe n'ubwiyongere bw'ibyinjizwa n'iyi pariki kuko urebye mu 2005, ku mwaka umwe hasurwaga na ba mukerarugendo batageze 2000, ariko kuri ubu usanga umwaka ushira hasuwe na ba mukerarugendo bagera mu bihumbi 40.

    Imibare y'umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko abasura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga barengaga gato ibihumbi 34, harimo ibihumbi bitanu by'Abanyarwanda baba baje gusura ibikorwa bitandukanye biyirimo.

    Pariki y'igihugu y'ibirunga ubu yari ifite kilometero kare 160, ikaba yari ntoya ugereranyije n'urusobe rw'ibinyabuzima ruyirimo. Iyi niyo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kuyongeraho izindi kilometero kare zirenga 37.

    Kwita izina mu 2024 hazaba umwihariko

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko mu 2024, mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20, hazatumirwa abantu bose bagize uruhare mu Kwita Izina abana b'ingagi mu myaka 19 ishize mu kwishimira intambwe yatewe mu kubungabunga Ingagi zo mu Birunga muri iyo myaka.

    Ati 'Umuhango wo Kwita Izina mu mwaka utaha ku nshuro ya 20, uzaba urimo ibikorwa bitandukanye bigamije kwishimira imyaka 20 tumaze tubungabunga ingagi zo mu misozi miremire. Tuzatumira abantu bose bise amazina mu myaka 19 yose bazaze kwifatanya natwe.'

    Akamanzi yashimiye Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame bise amazina abana b'ingagi b'impanga ku nshuro ya mbere ubwo uyu muhango watangiraga mu 2005.

    Kugeza ubu abana b'ingagi bamaze guhabwa amazina ni 374, mu gihe ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga ziyongereye ku mpuzandengo ya 23%. Mu bana b'ingagi bahawe amazina mu 2023, abangana na 57% ni ab'igitsina gore. Habarurwa ingagi zirenga 600 muri Pariki y'ibirunga. 

    Impamvu zituma Ingagi ziri ku ibere nuko zinjiza agatubutse, zikamenyekanisha u Rwanda. Naho Intare ziba muri Tanzania aho ari ho habarirwa nyinshi ku isi ku buryo nta gihugu cyakandiraho.

    Izindi nyamanswa ziri mu Rwanda zigiye ziri no mu bindi bihugu kandi bifite ubukerarugendo bukataje ku buryo kuba u Rwanda rwahisemo Ingagi ari umuvuno n’iturufu nziza kuko kamere muntu ikunda gusura ibintu bishya bitaboneka ahandi.

    Kwita Abana b’ingagi amazina byamenyekanishije u Rwanda ku rwego rw’isi

    Kwita Izina biri mu byatumye u Rwanda rumenyekana ku isi hose

    Umwana w’imyaka 12 yise izina mu muhango wari urimo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame

    Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yasabye abatuye isi kwita ku binyabuzima


    Abana b’ingagi 23 biswe amazina mu muhango wari uryoheye ijisho


    Ingagi zo mu misozi miremire y’ibirunga ziri muri nke zisigaye ku isi. Kuzibungabunga ni ingenzi kuko ziteye nk’abantu ku kigero cya 98%


    Kwita Izina bitanga akazi ku bahanzi. Bwiza yashimishije abitabiriye atanga ibyishimo


    Bwiza i Musanze yatanze ibyishimo ku bihumbi birenga 30 byitabiriye

    Bwiza ari mu bahanzi bahabwa akazi mu Kwita Izina

    Abaturage b’i Musanze bahinduriwe ubuzima biciye mu mafaranga bagenerwa ava mu bikorwa by’ubukerarugendo

    Buri mwaka haba ibirori byo Kwita Izina

    Musanze yabaye igicumbi cy’ubukerarugendo

    REBA IBIHE BYARANZE KWITA IZINA KU NSHURO YA 19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133933/igitekerezo-cyo-kwita-izina-abana-bingagi-cyavuye-he-kuki-ingagi-ari-zo-ziri-ku-ibere-mu-r-133933.html

  • Abashyitsi bitabiriye igiterane “2023 Africa… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa 6 w'igiterane, kuri uyu wa 02 Nzeri, abashyitsi batandukanye bitabiriye “2023 Africa Ignite Connection Conference” basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki giterane cy’iminsi 7 cyatangiye tariki 28 Kanama 2023, kikaba gisozwa kuri ki cyumweru tariki 03 Nzeri 2023. Kitabiriwe n’abakozi b'Imana bavuye mu bihugu bitandukanye, bahawe ikaze na Dr Bishop Fidele Masengo uyobora iri torero n’umufasha we Pastor Solange Masengo. 

    Abo bakozi b’Imana ni Bishop Dr Aloys Rutivi uyobora House of Transformation ryo muri Kenya, ariko rifite amashami hirya no hino ku isi, akaba yarazanye n'itsinda ry'abantu 40 barimo n'abaramyi baturutse mu gihugu cya Kenya. 

    Pastor Daniel Mgogo wo mu gihugu cya Tanzania, Bishop John Kamanzi umwe mu ba Bishop babarizwa mu itorero rya Foursquare ishami rya Uganda, Apostle Constant Damba w’i Kinshasa, Pastor Christine Gatabazi wo mu Rwanda, ni bamwe mu bacyitabiriye.

    Cyatumiwemo kandi Abaramyi b’amazina akomeye mu Rwanda nka James&Daniella, Pastor Ben&Chance, Josh Ishimwe, na Rose Muhando wo muri Tanzania. Giteguwe mu gihe, abanyafurika bashishikajwe no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane wa Africa.

    Iki giterane cyateguwe mu cyumweru cya nyuma cyo gusoza amasengesho y'Iminsi 40 kitabiriwe n'abashyitsi batandukanye bava Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Russia, Kenya, Ugadanda, Tanzania, Zambia, Zimbabwe n’ahandi.

    Iki giterane kigambiriye kwatsa Itabaza mu ngeri zose z'Ubuzima; Abayobozi, Abashumba, Business, Umuryango, Urubyiruko ndetse n'Ubuzima.

    Bishop John Kamanzi, Umushumba wa Foursquare Uganda yibukije abashumba ko badakwiye kuba abizerwa mu itorero ngo bibagirwe kwita k'iterambere ry'umuryango.

    Yifashishije 2 Abami 4:1-7, (Elisa akiza umupfakazi umwenda yari arimo), yibukije abashumba ndetse n'Abakristu muri rusange ko bidakwiye ko bakena, kuko kuva Imana irema umuntu yamuhaye inshingano zo gukora (Itangiriro 2:15).

    Mu buhamya bwe yatanze urugero ko akorera Imana nk'umushumba uyoboye amatorero ya Foursquare Uganda ariko kandi akaba anakora ubucuruzi bityo n'abamukomokaho bakaba bishimira gukorera Imana kuko batabibona nkokubura ubwenge.

    Yavuze ko inzira imwe yoroshye kuvugamo ubutumwa ari ukubwiriza ubutumwa bwiza udakennye kuko bikurinda kubugoreko kuko ino minsi abashumba benshi bagoretse ubutumwa Bwiza kubera kwishakira indamu bityo bakabesha abantu bagambiriye kubiba.

    Bishop Dr. Fidele Masengo Uyobora amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda nawe yibukije abashumba ko kugira umurimo bakora ubyara inyungu bitabuza umuntu gukora umurimo w'imana kuko burigihe Imana iha umugisha imirimo y'amaboko yacu. (Gutegeka kwa kabiri 28:1-14).

    Itorero rya Fourquare Gospel Church rimaze imyaka isaga 18 rikorera mu Rwanda, kugeza ubu rikaba rifite amatorero arenga 30 akorera hirya no hino mu Rwanda ndetse by'umwihariko FGR ikaba yaratangije City Light Church muri Kenya Kitengera mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa.


    Mbere y’uko bava mu Rwanda, abakozi b’Imana bo mu bihugu bitandukanye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Abashyitsi bitabiriye igiterane cya Fousquare Gospel Church basobanuriwe amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo

    Bishop Dr Fidele Masengo Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133949/abashyitsi-bitabiriye-igiterane-2023-africa-ignite-connection-bunamiye-abazize-jenoside-ya-133949.html

  • Nyiramana wakinaga muri filime y’uruhererekan… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi b’iyi filime bari basanzwe bakinana, yabwiye InyaRwanda ko uyu mubyeyi w’abana babiri yari amaze igihe yivuza indwara. Yagize ati” Yari amaze igihe arwaye, indwara ikaba yari yaragoranye gukira, gusa ariko yajyaga kwa muganga akongera agataha”.

    Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana ku itariki ya 2 Nzeri 2023, ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu akaba yazize uburwayi yari amaranye iminsi.

    Nyiramana wakinaga muri Filime y’Uruhererekane “Seburikoko”, yari umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi filime, ndetse akaba yari n’ikitegererezo ku bana benshi bashakaga kwinjira mu mwuga wo gukina filime.

    Yigeze gutangaza ko we na Seburikoko” [Gratien Niyitegeka” ari inshuti z’akadasohoka kuko baziranye ku bintu byinshi.

    Nyiramana yitabye Imana asize abana babiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133935/nyiramana-wakinaga-muri-filime-yuruhererekana-seburikoko-yitabye-imana-133935.html

  • Ibintu 5 byaranze igitaramo cyo Kwita Izina a… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe muri uwo muhango wo kwita izina habamo n’igice cy’imyidagaduro aho abahanzi batoranyijwe bagataramira abitabiriye uwo muhango. Kwita izina ku nshuro ya 19 nabwo RDB itegura uwo muhango yari yatoranyije abahanzi bazatatamira abitabiriye. 

    Abo bahanzi bi Danny Vumbi, Senderi, Riderman, Bwiza, Ariel Wayz na Bull Dogg ndetse n’uvanga imiziki (DJ) kuri iyi nshuro bifashishije DJ Bisoso n’undi utazwi wakoraga igihe abahanzi bari ku rubyiniro. Muri icyo gitaramo habayemo udushya dutandukanye.

    Ibintu bitanu byaranze icyo gitaramo

    1. Gukoresha uvanga indirimbo ‘DJ’ utenguha abahanzi

    Nk’uko bizwi ko akenshi iyo abahanzi bari gutaramira abantu hari ubafasha mu buryo bwo kubakinira indirimbo bagiye kuririmba, nabwo niko byagenze rwose yari ahari gusa uwari uhari icyagaragaraga yarabatengushye asa nk'uwakoraga ibyo batumvikanye bitewe nuko hari igihe yashyigaramo indirimbo umuhanzi agahita asa nkutunguwe cyangwa se yaba igitangira agahita ayikuramo. 

    Byahumiye ku mirari ubwo Riderman yarimo kuririmba uyu mu DJ yashyizemo indirimbo ye “igitangaza” mu gihe Riderman atangiye kuririmba ndetse yewe ubona ko abantu bayishimiye aba ayivanyemo, arongera ashyiramo “Simbuka” Riderman ayifatanya n’abantu barayiririmba.

    Hashize akanya gato yahise ayikuramo, bibabaza Riderman kugeza ubwo yongorera Karigomba usanzwe umufasha kuririmba ku rubyiniro 'back up singer'. Byerekanaga ko atabyishimiye. Ibyo ntibyabaye kuri Riderman gusa, byabaye no kuri Bull Dogg, Ariel Wayz na Bwiza, usibye ko Riderman ariwe byabayeho ndetse akenerekana amarangamutima ko atabyishimiye.

    2. Kongera gutungurana kwa Danny vumbi

    Nyuma yo kugirirwa icyizere agatoranywa mu bazataramira abitabiriye umuhango wo Kwita izina nawe ntabwo yabatengushye yagaragaje ko ari umuhanzi ukunzwe. Ari ku rubyiniro, Danny Vumbi yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye ze harimo: Baragowe,Nidanje n’izindi…,gusa ageze kuri Ni Danjer ni bwo yongeye kugaragaza ko ari umuhanzi ufite izina.

    Abitabiriye bamweretse ko bamukunda kandi ko n’iyo ndirimbo bayikunda cyane dore ko yacishagamo akareka kuririmba abantu bakayiririmba kandi ukabona ko bayizi, bituma Danny vumbi yongera no kugarurwa ku rubyiniro nyuma yuko avuyeho. Ni ukuvuga ko yagaruwe inshuro 2.

    3. Riderman yongeye kwerekana bidasubirwaho ko ari umuhanzi ukunzwe n’ingeri zose

    Nk’ibisanzwe ko Riderman aho ataramiye hakunda gusigara uruntu runtu niko byagenze yongeye kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe n’ingeri zose abasaza,abakecuru, urubyiruko n’abandi yewe harimo n’abanyacyubaho, ibyo byagaragaye ubwo yageraga ku rubyiniro agahera ku ndirimbo yafatanyije na Urban Boyz “Ntakibazo” aho abantu bagaragaje ko bayizi.

    Yakomeje kuririmba, ariko ageze kuri “Abanyabirori” ni bwo yerekanye ko akunzwe cyane, dore ko aririmba iyo ndirimbo abari aho bose bamanitse amaboko, yatera ngo “Pipilili pipi” mu rusaku rwinshi, abari aho bakikiriza bati: “Ehee”. Iyo warebaga no mu banyacyubahiro wabonaga ko bizihiwe rwose, ibyo bikaba byarerekanye ko Riderman akunzwe cyane yewe ntiwanatinya no kuvuga ko ari we wishimiwe n’abantu kurusha abandi bahanzi bari bahari.

    4. Imyambarire ya Bwiza

    Usibye gutaramira abantu bakishima, Bwiza n’imyambarire ye yari itangaje. Usibye ko abantu bavugaga ko yambaye neza, Bwiza yaje mu rubyiniro yambaye imyenda iri mu ibara ry’icyatsi gisa nk’ikijimwe, iyo myenda yari ishati n’ipantaro, ariko ipantaro itangaje cyane.

    Iyo pantaro yari igabanyijemo kabiri hejuru ari ikabutura hasi ari ipantaro, ni ukuvuga ngo kuva ku rukenyerero kugera ku matako yari ikabutura noneho hepfo gato hakaza ikindi gice ari cyo ipantaro kuko ntibyari bifatanye.

    Iyo myambarire yatunguye abantu ariko ukumva bavuga ko bimubereye yambaye neza. Bwiza ku rubyiniro yarateraga, ibihumbi birenga 30 bikikiriza. Ibi byerekanye ko ibihangano bye bimaze kugera mu mpande zose z'igihugu mu ngeri zose uhereye ku bato n'abakuru.

    5. Ariel Wayz kuririmba asa nkutishimye

    Ariel Wayz ni umuhanzi ukunzwe n’indirimbo ze ubona ko zizwi cyane kuko ubwo yari ku rubyiniro yaririmbye “You should know”, “Away” na “Shayo”, ubona ko abantu bazizi ndetse bakanaziririmba. Ku ruhande rwa Ariel Wayz wabonaga atishimye nk’ibisanzwe kuko akunda kwizihirwa cyane. Ubwo uyu muhango wri urangiye, aho yabaga ari hose wabonaga ko atishimye kandi akari ku mutima gasesekara ku mubiri. 

    Ikindi kandi abahanzi nka Senderi na Bull Dogg batanze ibyishimo bidacagase, berekana ko ari abanyabigwi. Nubwo bahawe umwanya muto ku rubyiniro, ariko Senderi asanzwe azi amayeri yo guhagurutsa abafana akoresheje indirimbo zirimo gahunda za Leta usanga buri wese azi ijambo ku rindi.

    Bull Dogg yaratambutse abafana bamusaba amafoto. Yari yishimye cyane bigaragara ku maso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133936/ibintu-5-byaranze-igitaramo-cyo-kwita-izitina-abana-bingagi-ku-nshuro-ya-19-133936.html