Blog

  • Yishyuwe Miliyoni 40Frw! The Ben agiye gukore… – #rwanda #RwOT

    Nta byinshi birajya hanze kuri aya makuru, gusa amakuru yizewe inyaRwanda.com ifite ni uko iki gitaramo kizaba ku itariki ya mbere Ukwakira 2023, ndetse kikaba cyarigijwe inyuma bitewe nuko uyu muhanzi yari ari mu bihe bikomeye byo kubura umubyeyi we.

    Inzozi zibaye impamo ku Barundi bose nyuma y'imyaka myinshi bifuza ko The Ben yabataramira ariko bikanga ahanini bitewe no kutumvikana ku mafaranga yahabwaga uyu muhanzi bityo ibyo kuhataramira bikagenda biguru ntege.

    Mu myaka yashize humvikanye amakuru avuga ko The Ben agiye gutaramira mu gihugu cy'u Burundi ariko bikarangira ayo makuru aburijwemo kuko nta na rimwe yigeze ataramira Abarundi nk'uko byabaga byatangajwe. Gusa kuri ubu Abarundi bashonje bahishiwe!

    Mu ibaruwa iherekejwe na Kontaro inyaRwanda.com ifitiye kopi yavanye muri bamwe bategura iki gitaramo muri iki gihugu, gituranyi, hagaragaro arenga ibihumbi 35 b'amadorari ya Amerika, akabakaba miliyoni 40 z'amanyarwanda, akaba ariyo yishyuwe The Ben.

    Umuhanzi nyarwanda The Ben utuye muri Amerika, ni we muhanzi rukumbi umaze guhabwa akayabo mu gihugu cy’u Burundi, ugereranyije n'abandi bahanzi bagiye bataramira muri iki gihugu nk'uko igenamiterere y'uburyo abahanzi bishyuwe mu Burundi ibigaragaza.

    The Ben umaze imyaka myinshi atanga ibyishimo, afite igikundiro gikomeye mu Burundi, aho kuva ku ndirimbo “Wigenda” (Mvuze iya Vuba) kugeza kuri “Why” aheruka gukarana na Diamond, zigifite umwanya ukomeye muri iki gihugu.

    The Ben ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu Burundi

    The Ben agiye gukorera igitaramo cye cya mbere i Bujumbura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133992/yishyuwe-arenga-miliyoni-40frw-the-ben-agiye-gukorera-igitaramo-mu-burundi-133992.html

  • Umufaransa Christophe Pinna yanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi bari mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu gusoza amahugurwa y’iminsi 3 yateguwe na Japan Karate Association Rwanda (JKA – Rwanda), Umufaransa Christophe Pinna wayatanze yanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi u Rwanda rufite cyane cyane ku bijyanye n’imbaraga (Physique).

    Ni amahugurwa ajyanye na tekinike yo kurwana (Kumite) mu mukino wa Karate yatanzwe na Christophe Pinna wegukanye shampiyona y’Isi 2000.

    Yatangiye tariki ya 1 Nzeri akaba yarasojwe ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki 3 Nzeri 2023, yasojwe n’irushanwa rya “Grand Prix JKA-RWANDA Open Kumite Championship 2023' ryegukanywe na Ntwali Fiston wahembwe umudali n’ibihumbi 300, Niyitanga Harifa aba uwa kabiri akaba yarahawe umudali n’ibihumbi 200 ndetse Shyaka Ndutiye Maic wabaye uwa 3 wahawe umudali n’ibihumbi 100.

    Ntwali Fiston wegukanye irushanwa yavuze ko tekinike yigishijwe na Pinna mu mahugurwa ari zo zamufashije gutsinda.

    Ati “Nkanjye nkina kurwana, ni amahirwe kuba Pinna yaraje kandi na we ari indwanyi rero yaduhuguye byinshi bijyanye na tekinike zo kurwana zo ku rwego mpuzamahanga ndetse ibyo yatwigishije ni byo byamfashije kuba nakwegukana umudali.”

    Christophe Pinna watanze mahugurwa akaba yavuze ko yishimiye urwego yasanzeho abakinnyi bo mu Rwanda cyane cyane ku bijyanye n’imbaraga by’umwihariko.

    Ati “Mu Rwanda mufite abakinnyi bahagaze neza mu bijyanye n’imbaraga utapfa kubona aho ari hose, baracyari bato kandi barakora cyane.”

    Yakomeje kandi avuga ko muri iyi minsi 3 abakinnyi bize tekinike zo kurwana, amayeri bakoresha cyane cyane ugendeye ku buryo uwo muhanganye yitwaye ndetse no kuba watesha umutwe uwo muhanganye akaba yava mu mukino.

    Perezida wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy yavuze ko bagiye gukorana na Pinna akajya aza byibuze rimwe mu mezi 3.

    Ati “Na Christophe twemeranyijwe ko azajya aza rimwe mu mwaka ariko turifuza ko byarenga rimwe mu mwaka, muri gahunda zacu zo gutegura amarushanwa aya y’aba basore tukabitaho, abatsinze tugakora shampiyona y’inyamwuga biri mu nzira turi kubyigaho ku buryo yazajya aza hano rimwe mu gihembwe, gukosora abana, gukosora abatoza.”

    Yakomeje kandi avuga ko aya mahugurwa yabagaragarije ko abakinnyi bafite hari urwego bamaze kugeraho rushimishije mu bijyanye na tekinike zo kurwana.

    Aya mahugurwa yamaze iminsi 3 akaba yaritabiriwe n’abakinnyi (abakuru b’abato) bagera kuri 200.

    Christophe Pinna yishimiye urwego rw’abakinnyi bakina karate mu Rwanda

    Habayeho n’imirwano

    Batatu babaye aba mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufaransa-christophe-pinna-yanyuzwe-n-urwego-rw-abakinnyi-bari-mu-rwanda

  • Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n'abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo mu gihugu cy'u Bwongereza habereye umukino wa Shampiona yakinwaga ku munsi wayo wa kane, Arsenal yati yakiriye Manchester United iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.

    Ni umukino by'umwihariko wakurikiwe n'abantu batandukanye hirya no hino ku Isi, ariko mu Rwanda ho cyane mu mujyi wa Kigali abakunze ba Arsenal bazwi nk'abarashi bari bahuriye kuri Kigali Convention Center.

    Aba bafana bari kumwe n'umunyabwigwi wabo, Sol Campbell barebeye hamwe uwo mukino Arsenal yihanangirije amashitani atukura nk'uko aba bafana bayo bitwa.

    Sol Campbell ari kumwe n'umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubukerarurugendo, Clare Akamanzi, umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse bakurikiye ibyo birori byabereye i London.

    Uyu mukino warangiye ku bitego byatsinzwe na Martin Odegaard  ku munota wa 28, Declan Rice ku munota wa 90+6 na Gabriel Jesus ku munota wa 90+11.

    Ku ruhande rwa Manachester united igitego kimwe cyari cyafunguye uyu mukino cyatsinzwe na Marcus Rashford ku munora wa 21.

    Sol Campbell ari mu Rwanda n'umunyabigwi wa Araenal isanzwe ifitanye ubufatanye n'u Rwanda binyuze mu bufatanye bwa Visir Rwanda.

    The post Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n'abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyabigwi-wa-arsenal-sol-campbell-yarebanye-nabanyarwanda-umukino-batsinzemo-manchester-united-ibitego-3-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyabigwi-wa-arsenal-sol-campbell-yarebanye-nabanyarwanda-umukino-batsinzemo-manchester-united-ibitego-3-1

  • Ibihembo bya The Headies byasize Rema na Asak… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya 19 hatangwa ibihembo bya The Headies, hatangwa ibihembo ku bahanzi biganjemo abaririmba injyana ya Afrobeats (ni ukuvuga Nigeria na Ghana) baba baritwaye neza mu mwaka. 

    Muri uyu mwaka, ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye muri Atlanta Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birangira abahanzi bakiri bato aribo biganje mu begukanye ibihembo.

    Icyavuzwe cyane muri ibi bihembo, ni ukutagaragara kwa Wizkid muri ibi bihembo ababitegura bakavuga ko akwiye icyubahiro ariko akwiye gukora cyane kugira ngo azongere kugaruka guhatana muri ibi bihembo. 

    Nyuma y’igihe kitari gito, ibihembo byabonye ba nyirabyo muri iki gitondo mu mujyi wa Atlanta mu birori byataramyemo Odumodublvck, Young Jonn, Wande Coal, Kcee, Black Sherif, Asake.  

    Diamond Platnumz wari uhagarariye Afurika y’Iburasirazuba,  yatashye amara masa nyuma y’uko Rema amutwaye igihembo cya Best African Artist akaba ari nacyo cyiciro cyonyine Diamond Platnumz yari ahatanyemo.

    Dore urutonde rw’abegukanye ibi bihembo. 

    BEST RAP SINGLE

    ‘Declan Rice’ — ODUMODUBLVCK

    BEST MALE VOCAL PERFORMANCE

    ‘Kpe Paso’ - Wande Coal

    BEST ALTERNATIVE SONG

    ‘Tinko Tinko’ - Obong Jayar

    BEST VIDEO DIRECTOR

    ‘Calm Down’ - Director K (Rema)

    BEST RAP ALBUM

    ‘Young Preacher’ by Blaqbonez

    LYRICIST ON THE ROLL

    ‘Flytalk Only’ by Payper Corleone

    PRODUCER OF THE YEAR

    ‘Abracadabra’ by Rexxie

    BEST MALE ARTIST

    REMA (Calm Down)

    ROOKIE OF THE YEAR

    ODUMODUBLVCK

    BEST INSPIRATIONAL SONG

    ‘Eze Ebube’ - Neon Adejo

    AFROBEATS SINGLE OF THE YEAR

    ‘Last Last’ – Burna Boy

    SPECIAL RECOGNITION’

    Sound Sultan

    DIGITAL ARTIST OF THE YEAR

    Rema (Calm Down)

    BEST STREET HOP SINGLE

    ‘Chance’ - Seyi Vibez

    NEXT RATED ARTIST

    Asake

    ALBUM OF THE YEAR

    ‘Mr. Money With The Vibez’ - Asake

    SONG OF THE YEAR

    ‘Last Last’ - Burna Boy

    BEST COLLABORATION

    ‘Who’s Your Guy’ - Spyro featuring Tiwa Savage

    BEST AFRICAN ARTIST

    Rema

    WEST AFRICAN ARTIST OF THE YEAR

    Black Sheriff

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133976/ibihembo-bya-the-headies-byasize-rema-na-asake-baciye-impaka-diamond-ataha-amara-masa-133976.html

  • Umubano wa Muhadjiri na Mashami ushobora kuba utameze neza #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko nyuma yo kutishimira imyitwarire ye ku mukino wa APR FC na Police FC, akanamusimbuza hakiri kare ari nayo mpamvu umutoza Mashami Vincent yahisemo kudakina Hakizimana Muhadjiri ku mukino baraye banganyijemo na Mukura VS.

    Byose byatangiye mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 aho Police FC yatsinzwe 1-0 na APR FC tariki ya 28 Kanama 2023.

    Mu gice cya mbere cy’umukino hagaragayemo gusa no guterana amagambo hagati ya Hakizimana Muhadjiri na Rutanga Eric ba Police FC.

    Hari nyuma y’uko Muhadjiri yishe umupira Rutanga akamubwira asa n’umwereka ko yari gukora ibirenze aho kuwica, Muhadjiri byagaragaye ko yamusubije nabi ari naho Mashami na we yahise amuhamagara undi aho kumwitaba akoresha amaboko asa n’umubwira ati “hoshi genda”, Mashami yahise ahagurutsa umukinnyi ngo ajye kwishyushya, Muhadjiri abibonye ahita abwira umutoza ngo amuzane amusimbure.

    Ibi byababaje umutoza Mashami Vincent wahise umusimbuza igice cya kabiri kigitangira.

    Amakuru avuga ko bitarangiriye aho Mashami Vincent yafashe umwanzuro wo gufatira uyu musore ibihano ari nayo mpamvu ataragaye mu bakinnyi yaraye yifashishije ku mukino w’umunsi wa 3 banganyijemo na Mukura VS 1-1, ntiyari muri 18.

    Abajijwe iki kibazo cy’impamvu umukinnyi nka Muhadjiri abura muri 18, yavuze ko atari we mukinnyi wenyine Police FC ifite.

    Ati “Ko Police FC ifite abakinnyi 29 hari n’abandi badahari sinzi impamvu wumva ko ari Muhadhiri gusa, ariko wenda uri umufana we birumvikana gusa kimwe n’abandi batagaraye ni uko bimeze nta yindi mpamvu.”

    Hakizimana Muhadjiri akaba agomba kwitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura umukino wa Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bazakina tariki ya 9 Nzeri i Huye.

    Hakizimana Muhadjiri na Mashami Vincent bishobora kuba bitameze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umubano-wa-muhadjiri-na-mashami-ushobora-kuba-utameze-neza

  • Ukraine: Minisitiri w'Ingabo yirukanwe #rwanda #RwOT

    Oleksii Reznikov wari minisitiri w'ingabo wa Ukraine yavanywe kuri uwo mwanya, nk'uko byatangajwe na perezida w'iki gihugu Volodymyr Zelensky.

    Reznikov yayobiraga iyi minisiteri, kuva mbere y'uko Uburusiya butera Ukraine muri Gashyantare 2022.

    Ariko mu ijambo ageza ku gihugu buri joro, Perezida Zelensky yavuze ko ari igihe cy'imikorere mishya muri minisiteri y'ingabo.

    Rustem Umerov, wari umukuru w'ikigega cy'ubutunzi cya Ukraine, niwe wasimbujwe Reznikov.

    Perezida Zelensky yagize ati: 'Ntekereza ko iyi minisiteri icyeneye imikorere mishya n'ubundi buryo bw'imikoranire mu gisirikare na sosiyete muri rusange.'

    Ibinyamakuru muri Ukraine biranuganuga ko Reznikov azagirwa ambasaderi wa Ukraine i London, aho yubatse umubano n'abategetsi bakuru baho.

    Uyu mugabo w'imyaka 57 yabaye ikimenyabose kuva iyi ntambara yatangira muri Ukraine. Buri gihe yitabiraga inama mpuzamahanga n'inshuti za Ukraine z'iburengerazuba kandi yagize uruhare rukomeye mu gushakira Ukraine intwaro.

    Gusa kumuvana mu mirimo byari bimaze igihe byitezwe. Mu cyumweru gishize, Reznikov yabwiye abanyamakuru ko arimo kureba akandi kazi afatanyije na Perezida Zelensky.

    The post Ukraine: Minisitiri w'Ingabo yirukanwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/04/ukraine-minisitiri-wingabo-yirukanwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukraine-minisitiri-wingabo-yirukanwe

  • Senateri Ntidendereza yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Senateri Ntidendereza William yitabye Imana, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023.

    Mu itangazo rya Sena y'u Rwanda, yagaragaje ko ibanajee n'urupfi rwa Senateri Ntidendereza, inihanganisha umuryango we.

    Senateri Ntidendereza William yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1950. Yitabye Imana nyuma y'imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe wa Sena.

    Senateri Ntidendereza yatorewe kuba Umusenateri ku wa 16 Nzeri 2019.

    The post Senateri Ntidendereza yitabye Imana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/04/senateri-ntidendereza-yitabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=senateri-ntidendereza-yitabye-imana

  • Patriots BBC yatewe mpaga, APR isubira REG BBC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Imikino ya Kamarampaka muri Basketball “betPawa Playoffs” yari yakomeje aho hakinwaga umukino wa 2 wa nyuma nawo wegukanywe na APR BBC yatsinze REG BBC amanota 69-59.

    Ni umukino wabanjirijwe n’umukino wa 1/2 mu bagore wahuje REG WBBC na IPRC Huye maze REG itsinda 78-55 ndetse ihita igera ku mukino wa nyuma kuko wari umukino 3 itsinze ku busa bwa IPRC Huye.

    Hari hateganyijwe kandi umukino wa w’umwanya wa 3 mu bagabo wagombaga guhuza Patriots BBC na Espoir BBC ariko Patriots BBC ntiyagaragara ku kibuga maze iterwa mpaga.

    Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma, APR BBC nyuma yo gutsinda umukino wa mbere hari hategerejwe kureba niba itsinda n’uwa kabiri.

    REG yitwaye neza cyane mu gace ka mbere igatsinda amanota 20-12. Gusa yaje guhindukiranwa mu gace ka kabiri aho abasore ba APR bayobowe na Holland bagatsinze 24-16 amakipe yombi akajya kuruhuka ari 36-36.

    Agace ka gatatu n’ubundi APR yanze kurekura ariko REG nayo irizirika binyuze mu basore nka Adonis watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23), gusa APR yaje kukekugana ku manota 16-13. APR yanakomerejeho itsinda agace ka nyuma ku manota 22-13 ya REG maze umukino urangira ari 74-62. APR irasabwa gutsinda imikino 2 gusa ubundi igahita yegukana igikombe cya Kamarampaka.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/patriots-bbc-yatewe-mpaga-apr-isubira-reg-bbc-amafoto

  • EPL: Arsenal yahambiriye Manchester United mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino wabaye kuri Iki cyumweru tariki 3 Nzeri 2023 saa kumi nimwe n’iminota 30, Arsenal niyo yari yakiriye ku kibuga cyayo Emirates Stadium.

    Uko umukino wagenze muri make

    Ikipe ya Arsenal yatangiye umukino igerageza gusatira naho abakinnyi ba Manchester United bo bafata umupira bagakinira inyuma cyane.

    Ku munota wa 12 , Arsenal yashoboraga gufungura amazamu aho Gabriel Martinelli yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu uraza Lisandro Martinez awukozaho gake usanga Kai Havertz ariko kurekura ishoti biramunanira.

    Abakinnyi ba Manchester bakomeje gukina nk’abatabishaka umupira wifitiwe naba Arsenal gusa ndetse banatsa igitutu imbere y’izamu.

    Ku munota wa 26 Manchester United yakosoye Arsenal, Christian Eriksen yazamukanye umupira yihuta mu kibuga hagati ahita ahereza Marcus Rashford aracenga yinjira mu rubuga rw’amahina ahita arekura ishoti riragenda rigana mu izamu igitego kiba cyanyoye.

    Nyuma y’umunota umwe gusa, Gabriel Martinelli yazamukanye umupira ku ruhande awuhindura imbere y’izamu usanga Martin Odegaard nawe nta gutinzamo ahita arekura ishoti riragenda rijya mu nshundura igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

    Manchester United ikimara gutsindwa igitego cya 2 noneho yatangiye gutambaza umupira ubona nibura bubaka uburyo bw’igitego nkaho Antony yacenze neza ahereza umupira Martial yinjiye mu rubuga rw’mahina ariko Gabriel Maghalaes ahita atabara awumukuraho.

    Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Arsenal yasatiriye cyane nkaho Bukayo Saka yarekuye ishoti  ariko Victor Lendorf aratabara ashyira umupira muri koroneri, cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

    Declan Rice watsinze igitego cya 2 cya Arsenal 

    Mu gice cya kabiri, Arsenal yaje ikomereza aho yari igejeje ikomeza gusatira binyuze ku bakinnyi bayo bakina imbere barimo Martin Odegaard, Bukayo Saka na Kai Havertz.

    Ku munota wa 55 kapiteni, Bruno Fernandes yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Antony arekura ishoti adahagaritse ariko umuzamu wa Arsenal ahita atabara. 

    Arsenal yashoboraga Kubona penariti ku wa 59 ku ikosa Wan-Bissaka yarakoreye Kai Havertz mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi agiye kuri VAR areka kuyitanga.

    Nyuma yo gusatirwa cyane mu minota 65 Manchester United nayo yihariye umupira gusa ku bw’amahirwe macye iza kuvunikisha myugariro wayo, Lisandro Martinez ahita asimburwa na Harry Maguire ndetse na Antony Martial avamo asimburwa na Rasmus Hoejlund.

    Umukino ugiye kurangira, Alejandro Garnacho wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego ariko nyuma umusifuzi aracyanga avuga ko hari habanje kubamo kurarira.

    Iminota 8 niyo yongerewe ku mukino maze bigeze kuwa 90+7  Declan Rice acungura Arsenal atsinda igitego cya 2 ku mupira yarahawe na Bukayo Saka. Nyuma y’iminota 2 gusa Gabriel Jesus yahise atsinda igitego cya 3 ahawe umupira na Gabriel Vieira.

    Umukino warangiye Arsenal yegukanye amanota 3 ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1.

    Undi mukino ukomeye wari wabaye uyu munsi ni uwo Liverpool yatsinzemo Aston villa ibitego 3-0.

    Arsenal yasubiriye Manchester United iyitsinda ibitego 3-1

    Kapiteni, Odegaard watsinze igitego cya 1 cya Arsenal 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133966/epl-arsenal-yahambiriye-manchester-united-mu-mataha-133966.html

  • 17 bakomeje mu Cyiciro cya Kabiri cyamarus… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko byari biteganijwe tariki 02 Nzeri 2023, ahazwi nka Rwandex i Gikondo kuri Mundi Center ahakorera Kompanyi isanzwe imenyerewe mu gutanga serivisi zirimo gukodesha umwanya abantu bakiniramo imikino itandukanye, Funkey Monkey Arcade hari hateraniye abantu banyuranye biyandikishije mu irushanwa ryiswe 'eGamers Pro Championship in Rwanda.'

    Abantu bose uko ari 68 biyandikishije siko bahagereye icyarimwe. Bagendaga baza gake gake, bagahabwa umwanya bagakina ubundi hakavamo abatsinda banakomeje ku cyiciro gikurikiyeho cy'aya marushanwa giteganijwe tariki 09 Nzeri 2023, hanyuma abatsinzwe nabo bagataha.


    Hasojwe icyiciro cya mbere cy’amarushanwa y’imikino y’amashusho (Video Game)

    Ku ikubitiro abahanganye bahereye ku mikino ibiri ariyo 'Mortal Combat,' y'imirwano n'uwitwa 'Fifa,' w'umupira w'amaguru.


    Uyu mukino mushya mu Rwanda, witabiriwe  ugereranije n’abari bishyuye 5,000Frw yo kwiyandikisha

    Rugema Ishimwe Danny, ushinzwe icungamutungo muri Funky Monkey Arcade yabwiye InyaRwanda ko batangiza aya marushanwa, bari bafite intumbero yo gushyira ahagaragara impano zisa nk'izapfukiranwe zo gukina imikino y'amashusho, umukino mushya mu Rwanda.

    Danny asobanura uko irushanwa ku cyiciro cya mbere ryari riteye yagize ati: 'Umuntu arimo kuza agahatana na mugenzi we batomboranye bagakina Game imwe y'iminota 10 hakavamo ukomeza ku kindi cyiciro cya 'Semi Finals.' Icyasabwaga gusa ni ugutsinda igitego mugenzi wawe ubundi ugakomeza.'

    Sheja Queen Linda, ushinzwe gushaka amasoko muri iyi kompanyi yavuze ko yishimiye kuba abantu bitabiriye ku bwinshi aya marushanwa, kandi hakaba nta kavuyo cyangwa umutekano muke byahabonetse.


    Abaje kwihera amaso uko aya marushanwa agenda akanyamuneza kari kose

    Nubwo bimeze bityo ariko, Sheja yavuze ko bahuye n'imbogamizi zitandukanye zirimo ubukererwe bwa bamwe mu biyandikishije muri aya marushanwa no kuba hari bamwe mu babyeyi bazanaga abana b'imyaka iri munsi y'iyashyizweho muri iri rushanwa ariyo 16.

    Ati: 'Kuko n'ubundi hano haza abana bato bagakina, niyo mpamvu ababyeyi babo babaga bazi ko nabo bagomba gukina. Urumva byari bigoye kubasobanurira ukuntu abana batemerewe uyu munsi.'

    Yavuze ko kandi mu rwego rwo kumenyekanisha gikorwa cy'aya marushanwa, basakaje ubutumwa ku mateleviziyo, ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi hantu hatandukanye kugira ngo abantu babasure bamenye n'aho bakorera, cyane ko bafite n'ibindi bikorwa bateganya bitari aya marushanwa gusa.

    Isheja yavuze ko nka kompanyi batekereza cyane no ku bantu bo mu ntara, aho yagize ati: 'Imwe mu mpamvu twashyizeho aya marushanwa ni ukugira twaguke vuba, tugere ahantu hagiye hatandukanye kuko nk'ubu ngubu twari twapanze ko nko mu mezi makeya ari imbere tuzaba twageze mu ntara zitandukanye. Ku buryo nituzajya dukora n'andi marushanwa bose aho bari bazajya bagenda bagakina.'


    Umwe mu batsinze muri ‘Fifa’ wavuze ko amaze igihe kinini akina uyu mukino

    Bamwe mu babashije gutsinda abagakomeza ku cyiciro cya Kabiri cy'aya marushanwa baganiriye na InyaRwanda bavuze ko bari basanzwe bakina iyi mikino y'amashusho ndetse ko bishimiye ko yahawe agaciro mu Rwanda, ariko bifuza ko aho ikinirwa hakwaguka hagashyirwaho n'abatoza mu rwego rwo kurushaho kwagura uyu mukino mu banyarwanda.


    Abatsinze bavuze ko icyo barushije abandi ari imyitozo myinshi no kugira impano mu gukina iyi mikino

    Aba basore bavuze ko nta kindi barushije abandi kugira ngo batsinde usibye uko barakinnye iyi mikino cyane bakaba basanzwe babifitemo n'impano.


    Aba bakinnyi batanze icyifuzo cy’uko ahakinirwa uyu mukino hakwaguka ndetse bakanashakirwa abatoza

    Bavuze ko bishimiye kuba batekerejweho bagahabwa umwanya ariko na none basaba ko hakongerwamo imbaraga kuko iyi mikino ikiri ku rwego rwo hasi mu Rwanda kandi ababifitemo impano bahari. Banashishikarije abataritabira iyi mikino babikunda kuba babyinjiramo kuko nawo ari umukino ushimishije nk'iyindi kandi ushobora kukubeshaho.


    Byagaragaye ko uyu nawo ari umukino ushimishije nk’iyindi ndetse ukwiye kongerwamo imbaraga mu Rwanda

    Mu bantu 68 biyandikishije hitabiriye abantu 34  gusa mu irushanwa, muri abo hakomeza 17 ku cyiciro cya kabiri cya 'Semi finals' harimo 11 bahatanaga mu mukino wa Fifa na 6 b'umukino wa Mortal Combat.

    Biteganijwe ko ikindi cyiciro kizaba tariki 09 Nzeri aho hazaba hari n'abahanga mu kuvanga umuziki [Aba-Djs] bagasusurutsa ababashije gutsinda ku cyiciro cya mbere. Igice cya Gatatu giteganijwe tariki 22 Nzeri, hakabaho imikino izahanganisha abahanga mu gukina umukino wa 'Billiards.'


    Biteganijwe ko abazahiga abandi bazegukana ibihembo

    Tariki 29 Nzeri 2023 niwo munsi wa nyuma wo gusoza ku mugaragaro aya marushanwa aho abagera kuri 34 bazahatana mu yindi mikino, bagatoranywamo batatu ba mbere bazahabwa ibihembo birimo ibihumbo 250Frw bizahabwa uzaba yabaye uwa mbere, uwa kabiri azahembwa 'Abonema' yo gukina ku buntu kugeza yujuje imikino ihwanye n'ibihumbi 50Frw, hanyuma uwa gatatu ahabwe impamyabumenyi ishobora kumufasha kwitabira ayandi marushanwa akomeye.

    Reba hano andi mafoto yaranze icyiciro cya mbere cy’amarushanwa y’imikino y’amashusho “Video Games”

    https://www.flickr.com/photos/195392601@N08/53159905944/

    Amafoto: Freddy Rwigema -Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133962/17-bakomeje-mu-cyiciro-cya-kabiri-cyamarushanwa-yimikino-yamashusho-video-games-133962.html