Blog

  • Bruce Melodie na Knowless bahataniye ibihembo… – #rwanda #RwOT

    Bisanzwe bitangirwa mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda. Kandi abahanzi bahatana mu byiciro birimo icy'amatora gisiga hamenyekanye uwa mbere mu itora ryo kuri internet, biri mu bishingirwaho hemezwa uwatsinze.

    Muri rusange bigamije gushimira abahanzi bo muri Afurika n'abandi bo mu byiciro bitandukanye by'ubuhanzi ku bwo kudacogora mu rugendo rwo kwiteza imbere mu muziki wabo, yaba abahanzi bakora 'Gospel', umunyarwenya w'umwaka, umuhanzi ukizamuka, ugira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by'imyidagaduro n'abandi.

    Amatora yo kuri internet yaratangiye, kandi abantu barenga ibihum 14 bamaze gutora abo bashyigikiye muri buri cyiciro. Bihatanyemo benshi mu bahanzi bo muri Uganda.

    Knowless wo muri Kina Music ahatanye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umugore wo muri EAC “East African Female Artist Act), aho ahatanye na Juna De Star wo muri Afurika y’Epfo, Rosa Ree wo muri Tanzania, Lady Kola wo muri Sudani y’Epfo, Sheebah Karungi wo muri Uganda, Suze Reborn wo muri Kenya ndetse na Zuchu wo muri Tanzania.

    Ni mu gihe umuririmbyi Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro “International Artist Act” aho ahataniye igihembo na Diamond uheruka mu Rwanda, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Jux, Natacha wo muri Burundi ndetse na Silver X.

    Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year) harimo batanu: Eddy Kenzo, David Lutalo, Jose Chameloene, Pallaso na Sheeabah Karungi.

    Hari kandi icyiciro ‘Country’s Top Audio Producer’ kirimo abantu batandatu, Most Vibrant Fans harimo abantu 10, 'Best on Stage Performance' harimo abantu umunani;

    Icyiciro cy'aba Dj harimo umunani ni mu gihe cyiciro 'Country’s Top Collaboration' harimo abantu umunani, Comedian of the year harimo abantu barindwi; icyiciro cy’umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Uganda harimo 10 ni mu gihe cyiciro cy’abagabo bakora indirimbo za ‘Gospel’ harimo barindwi.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA BRUCE MELODIE MU CYICIRO AHATANYEMO

    KANDA HANO UBASHE GUTORA KNOWLESS MU CYICIRO AHATANYEMO

    Bruce Melodie ahataniye igihembo mu cyiciro “International Artist Act” ahuriyemo n’abarimo Diamond uherutse kuririmba muri Giants of Africa 

      

    Butera Knowless uheruka gusohora indirimbo ‘Mahwi’ ahatanye mu cyiciro “East African Female Artist Act”






    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AZANA’ YA BRUCE MELODIE
    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAHWI’ YA BUTERA NA NEL NGABO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134005/bruce-melodie-na-knowless-bahataniye-ibihembo-muri-hiskool-award-134005.html

  • Yaratereranywe ! Ubuhamya ku rupfu rwa Nyiram… – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko ubwo yajyaga kwa Muganga basanze nta ndwara afite ariko muganga abona nta n'igitonyanga asigaranye cy’amaraso. Ati:'Muganga yarambwiye ngo uriteguye kumusinyira tumutere amaraso?'.

     

    Uyu babyirukanye bakabana mu bibi no mu byiza yavuze ko Nyiramana yabuze inshuti mu bihe bye bya nyuma. Uyu mubyeyi witwa Mama Prince' yagize ati:'Hari umuntu w'inshuti ye nasabye ko yamukorera imbuto ariko undi amubwira ko nta mwanya afite numva ndababaye kandi bari inshuti. Rero uyu muntu yihane'.

    Nyakubyara Chantal yarwaye imyaka isaga ibiri ageza ubwo ananuka ava ku biro 130 asigarana ibitageze kuri 30. Mama Prince mu buhamya yatanze arira yavuze ko Nyakubyara yasize amubwiye ngo azite ku bana be. Umuntu waje mu mutwe vuba ni Intare y'Ingore' Siperansiya' niwe watabajwe bwa mbere. Mama Prince yabwiwe Siperansiya agiye kohereza Clapton Kibonke. Mama Prince yanahamagaye Ndahiro Valens Papy ukorera BTN tv.


    Kibonke yarahageze asanga byarangiye, Mama Prince ati:'Mwa bantu mwe nabayeho nk'imfubyi muri uyu mujyi, nta kintu nabuze Chantal yampaye byose ariko nzita ku bana be Imana izamfashe.'

     

    Ishimwe Germaine bita Mama Kaliza waturanye na Nyakubyara Chantal yatanze ubuhamya. Yagize ati:'Yatubereye umuturanyi mwiza, yambereye mukuru wanjye. Hari igihe narimfite inda nkuru biranga ariko yaramperekezaga kwa muganga'. Ubwo Chantal yari arwaye twamujyanye Cosmos bamutera serumu. Chantal yasabye ko yataha.  Yanavuze ko atifuza abantu bamwifotorezaho kuko mu gihe cye yarwaye yabuze abamusura.


    Egidia umuvandimwe wa Chantal nawe yamubaye hafi  ndetse yavuze ko yamaze amezi 7 mu bitaro. Yashimiye Niyitegeka Gratient uzwi nka Papa Sava. Egidia yavuze ko Nyakubyara Chantal yarwaye afite ibiro 120 ariko atabarutse nta biro 30 asigaranye.

     

    Umubyeyi wa Nyakubyara Chantal agaruka ku  buzima bwaranze Nyiramana ,yavuze ko yakuze ari umwana nk'abandi kugeza ashatse arabyara. Mu masaha ye ya nyuma yamusabye kumusengera. Ati:'Ma byuka unsengere'.

     

    Abakina muri Seburikoko batanze ubuhamya

    Uwamahoro uzwi nka Siperansiya muri Seburikoko niwe wahagarariye abo bakinanye mu myaka 9 ishize.

     

    Yavuze ko yakundaga kwisekera cyane. Ati:'Yakundaga abantu cyane. Yashoboraga kubona amafaranga akayasangira n'abantu agashira yisekera'. 


    Mu burwayi bwe rero yahishuye ko bwatangiye bari kumwe mu kazi k'iminsi 30 bakina ikinamico. Ibi byabaye umwaka ushize.


     Ati:'Turi kuri Rafiki namubonye yacitse intege. Yakurira urubyiniro akitura hasi”.


     Siperansiya yamusabye kujya kwivuza undi aba ibamba. Nyuma rero bongeye kujya gukina abona yashizemo. Siperansiya yasoje asaba abantu bose kwita ku  bana  ba  Nyakwigendera kuko ubu aribwo bakeneye ubaba hafi.

     

    Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago, avuga kuri   Nyiramana, yagize ati 'Twabuze Nyakubyara Chantal tunabura Nyakubyara Chantal'. 


    Yakomeje avuga ko Nyakubyara yubatse Nyiramana'' wamenyekanye ku bintu byiza. Ati:'Ubu turavuga Nyiramana twishimye. Ndetse yanatubyariye umukinnyi. Uyu Teta mureba yamubyariye muri Seburikoko'.

     

    Teta imfura ya Nyiramana yakuriye muri filimi kandi nawe ubu ni umukozi. Yijeje ko  abana ba nyakwigendera bazitabwaho. Ati:'Rero dushyire hamwe, aba bana ntibazagire icyo batuburane. Tuzabe aricyo tumwitura'.


    Nyiramana yavuzweho ko yakundaga abantu agashishikazwa no kumenya ikibazo buri wese afite. Umuyobozi wa Zacu Entertainment yasoje yizeza abana ba nyakwigendera ko umuryango mugari wa Sinema nyarwanda utazabatererana.

     

    Apotre Liliane yafashe indangururamajwi asaba abaje gutabara Nyakubyara Chantal ko bakwitanga ku bana basizwe na Nyiramana. Ni abana babiri Shaffy na Teta usigaye ukina muri Seburikoko.Hakusanyijwe arenga 100,000 Frws yo gufata mu mugongo abasigaye.

     

    Reba hano amafoto yaranze umuhango wo guherekeza bwa nyuma Nyiramana wakinnye muri Seburikoko imyaka 9 



    Njuga umaze imyaka myinshi aziranye na Nyiramana yaje kumuherekeza bwa nyuma


    Clapton Kibonge yashimiwe kuba yaratabaye Nyiramana ubwo yari mu minota ye ya nyuma 




    Ndimbati yatabaye Nyiramana


    Pascaline uzwi nka Samantha wo mu Inzozi Series yaherekeje  Nyiramana



    Inshuti n’ababanye na Nyiramana bamuherekeje bwa nyuma


    Mama Sava yaherejeje Nyiramana bakinanye muri Seburikoko


    Alufonsina wo mu Umuturanyi yatabaye Nyiramana wo muri Seburikoko


    Nyiragitariro wo muri Seburikoko na Mukarujanga bari babajwe n’urupfu rwa Nyiramana


    Wilson Misago uyobora Zacu Entertainment yemereye abana ba Nyiramana ko bazitabwaho



    Siperansiya yabaye hafi Nyiramana



    Nyirasenge wa Nyiramana yasabye abantu kuba hafi abana 2 basizwe na Nyakwigendera


    Apotre Mukabadege Liliane uyobora itorero Umusozi w’Ibyiringiro niwe wasengeye Nyiramana



    Ndimbati yasezeye bwa nyuma Nyiramana


    Shaffy umwana wa Chantal’Nyiramana’ yarize kubera kubura mama we





    Umwana wa Nyakubyara Chantal


    Nyiragitariro mu basezeyeho Nyakubyara Chantal


    Nyakubyara Chantal wari ufite ibiro 130 yatabarutse asigaranye ibiro 25



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134002/yaratereranywe-ubuhamya-ku-rupfu-rwa-nyiramana-wo-muri-seburikoko-watengushywe-numubiri-am-134002.html

  • Winston Duke wakinnye muri Black Panther ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wavukiye muri Trinidad and Tobag ari ku rutonde rw'abantu 23 bise izina abana b'ingagi mu birori byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa 1 Nzeri 2023.

    Umwana w'ingagi yamwise 'Intarumikwa', uvuka kuri Akaramata mu Muryango wa Mutobo. Yavuze ko yishimiye Kwita Izina umwana w'ingagi. Ati 'Byari iby'icyubahiro kuri njye.'

    Ku wa 2 Nzeri 2023, Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro na Danai Gurira na Winston Duke bamamaye muri Black Panther.

    Duke yashimye Perezida Kagame 'ku bwo kutwakira mu Rwanda'. Avuga ko ari umuhamya w'urugendo rw'iterambere u Rwanda rurimo.

    Black Panther ni filime y'imirwano igaruka ku mibereho y'igihugu gihimbano cyo muri Afurika cyiswe 'Wakanda'  gikoresha  ikoranabuhanga rihambaye. 

    Umwami w'icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T'Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo aje gusimbura se ku butegetsi.

    Mbere y'uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n'umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y'Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.

    Byabaye ngombwa ko T'Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk'Igisamagwe cyangwa 'Black Panther'.

    Role ya T'Challa yakinnwaga na Chadwick Boseman witabye Imana nta wundi wigeze uyifata ahubwo mu gice cya kabiri giheruka kujya hanze, umukobwa we witwa Shuri niwe ukina ashaka guhorera se T'Challa witabye Imana mu buzima busanzwe bakabihuza na filime.

    Iki gice cya kabiri cya Black Panther cyayoboye na Ryan Coogler wayoboye n'icya mbere.

    Black Panther ni imwe muri filime zakunzwe cyane, aho bibarwa ko yinjije arenga miliyari y'amadorali. 

    Ni yo ya mbere iri mu cyiciro cy'izizwi nka 'superhero films' yegukanye igihembo cya filime ifite amashusho meza mu bihembo muri Oscar.

    Wiston Duke wakinnye muri 'Black Panther' yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda 

    Ku wa 2 Nzeri 2023, Perezida Kagame yakiriye Wiston Duke na Danai bamamaye muri ‘Black Panther’ 

    Wiston ari ku rutonde rw’abantu 23 bise izina abana b’ingagi mu muhango wabereye mu Kinigi

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y’IYI FILIME ‘BLACK PANTHER’ YAMAMAYE KU ISI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134007/wiston-duke-wakinnye-muri-black-panther-yahawe-ubwenegihugu-bwu-rwanda-134007.html

  • Yarwaye afite ibiro 120 apfa asigaranye ibitagera kuri 30! Nyiramana wo muri Seburikoko yashyinguwe #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Nyakubyara Chantal wamenyekanye nka Nyiramana muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko yashyinguwe.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Nyiramana yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, bamwe mu batanze ubuhamya bagarageje ko yari amaze igihe arwaye ariko akaba ataritaweho, yatereranywe.

    Mu minsi ya mbere ye y’uburwayi, Nyiramana yagiye kwa muganga ariko babura indwara, gusa ngo nta maraso yari afite biba ngombwa ko bamuha andi.

    Siperansiya bakinana muri Seburikoko, yavuze ko agifatwa bari kumwe anamubwira kujya kwa muganga undi aranga.

    Ati “Turi kuri Rafiki namubonye yacitse intege, yakurira urubyiniro akitura hasi, nibwo namubwiye kujya kwa muganga ariko aranga, twongeye guhura mbona yarashizemo cyane, yarananutse.”

    Umuyobozi wa Zacu Entertainment itegura ikanatunganya Seburikoko, yavuze ko babuze umukinnyi w’ingenzi kandi wakundaga abantu ariko yishimira ko byibuze abasigiye umukinnyi kuko umwana we yabyaye ubu akina muri Seburiko.

    Ati “Ubu turavuga Nyiramana twishimye. Ndetse yanatubyariye umukinnyi. Uyu Teta mureba yamubyariye muri Seburikoko (…) Icyo nakwizeza abana asize ni uko umuryango mugari wa Sinema Nyarwanda utazabatererana.”

    Umuvandimwe wa Nyiramana, Egidia yashimiye cyane Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Seburikoko cyangwa Papa Sava kuko yamubaye hafi cyane kuva yatangira umwuga wa filime ndetse no mu burwayi bwe. Yavuze ko indwara yamuzahaje aho yarwaye afite ibiro 120 ariko akaba yaritabye Imana nta na 30 asigaranye.

    Nyakubyara Chatal akaba asize abana 2, Shaffy ndetse na Teta wamaze kwinjira umwuga wo gukina filime.

    Nyuma yo kumusezeraho, Nyiramana wari ufite imyaka 37 yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo.

    Nyiramana yashyinguwe

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/yarwaye-afite-ibiro-120-apfa-asigaranye-ibitagera-kuri-30-nyiramana-wo-muri-seburikoko-yashyinguwe

  • Ba Nyampinga b’u Rwanda batitabiriye ubukwe b… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabereye mu Intare Conference Arena ariko bikaba byari byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wari wabereye mu busitani bwa Jalia i Kabuga.

    Ntabwo turi bugaruke kuri ibi birori byombi kuko byatambutse mu nkuru zacu zabanje, ahubwo reka twitse ku babyitabiriye tunatinde ku bandi batarabibonetsemo.

    Umuhango w’ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa witabiriwe n'abagize imiryango ku mpamde zombi.

    Witabirwa n'inshuti ariko wararanganya amaso mu cyumba cyaberagamo ibirori ukabonamo abamazina akomeye kandi azwi mu myidagaduro hano mu Rwanda twavuga nka Riderman [Prince Kid yamubereye Parrain mu bukwe bwe na Agasaro Nadia], Kate Bashabe, David Bayingana, Muyoboke Alex, n’abandi.

    Iyo wakomezaga kuraranganya amaso wahitaga ubona imeza iri mu gice cy’iburyo ahagana inyuma yicayeho abakobwa babiri babitse amakamba y’ubwiza iwabo ari bo Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Miss Meghan Nimwiza wabaye Miss Rwanda 2019.

    Mbere y’uko irushanwa rya Miss Rwanda rihagarikwa, hari hamaze gutorwa ba Nyampinga 11 muri bo hari abari mu buzima busanzwe hanze y’igihugu twavuga nka Miss Aurore Kayibanda, Miss Grace Bahati, Akiwacu Colombe na Miss Kundwa Doriane..

    Icyakora hari n’abandi bari mu buzima busanzwe i Kigali nka Miss Mutesi Jolly, Miss Naomi Nishimwe, Miss Nshuti Muheto Divine na Miss Grace Ingabire.

    None ni iki cyatumye bamwe mu bari mu gihugu batitabira uyu muhango w’ubukwe?

    Ubukwe bujyanye n’umuco nyarwanda butegurwa mu ngeri nyinshi zitandukanye, icyakora bugahuriza ku gutumirwa.

    Habaho n’ubwo haba iyengayobora aha niho mu kinyarwanda bagira bati “Nta bukwe butagira abavumbyi”.

    Kuvumba ni igihe wumvise ahabereye ibirori ukagira uti ariko n'ubwo ntawantumiye reka mpace ndebe uko bimeze. Uhereye kuri ibyo wakweza ko kuvumba atari amahano ahubwo ari umuco.

    Biragoye kumenya niba ba Nyampinga twavuze haruguru baratumiwe ntibitabire ariko ikigoye cyane ni ukumva ko niba bataratumiwe bari kuvumba, byo bisa nk'ibidashoboka.

    Reka turebe ibyo bari bahugiyemo umunsi nyirizina w’ubukwe n’icyo imbuga nkoranyambaga zabo zivuga.


    1. Miss Nshuti Muheto Divine

    Ni Nyampinga w’u Rwanda 2022, 2023 n'indi myaka ishobora gukurikiraho nihaba ntagihindutse, ngo Leta ikomorere amarushanwa y'ubwiza.

    Icyangira umuntu gitera agahinda koko. Iyo biza kuba ibikunda Miss Nshuti Muheto Divine yakagombye kuba ari mu myiteguro yo kwerekeza i Kashmir mu gihugu cy’u Buhinde guhagarira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World, icyakora ntibizashoboka.

    Ugendeye ku bigaragara ku mbunga nkoranyambaga z’uyu mukobwa ndetse n'indi miyoboro itandukanye y’amakuru y’imyidagaduro, ubwo habaga umuhango w’ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa Iradukunda, byahuriranye no kumurika ikinyamakuru cyizibanda ku makuru y'imideli 'Sens Magazine' uyu mukobwa agaragaraho.

    Uyu muhango wabereye kuri Onomo Hotel mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023 n'ubwo uyu mukobwa atabashije kuwubonekamo.

    Ifoto yuyu mukobwa yambaye ikamba rya Miss Rwanda igaragara ku gifuniko cy'imbere cy'iyi magazine, hanyuma urupapuro rwayo rw'inyuma rugaragaraho indi foto ye yambaye ikanzu y’umweru.

    Ugendeye ku mbunga nkoranyambaga za Miss Muheto Divine, wahamya cyangwa se ugacyeka ko ntacyo yigeze amenya ku bukwe bwa Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid. Nta butumwa bw’ihirwe n'ishimwe yigeze anyuzaho.

      

    2. Miss Naomi Ishimwe

    Ni Nyampinga w’u Rwanda wa 2020. Kuva yatorwa kugeza abonye umusimbura umubano we n'ikigo cya Rwanda Inspiration Backup cyari gishinzwe ibijyanye na Miss Rwanda ntiwigeze uba mwiza namba akenshi bikaba byari bishingiye ku mirongo y’imikoranire uyu mukobwa atemeraga.

    Akaba ari nayo mpamvu Ku wa 17 Werurwe 2020 yanditse itangazo rigufi rimenyesha abantu ko ari we ubwe uzireberera akigenzurira umushinga we yari yamuritse mu irushanwa.

    Ugendeye ku mbunga nkoranyambaga z’uyu mukobwa, ku wa Gatanu ubwo abandi bari mu bukwe bwa Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid, we yari mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena akurikirana umukino wa Basketball wahuzaga APR na REG.


    3. Miss Ingabire Grace

    Ni Nyampinga w’u Rwanda wa 2021. Biragoye kumenya amakuru y'uyu mukobwa kuko ntakunda kugaragara mu ruhame. Ni imbuga nkoranyambaga bigaragara ko atari ibintu bye.

    Nk'ubu ifoto ye ya nyuma ku rubuga rwa Instagram ni iyo ku wa 08 Werurwe 2023, igaragara ari kumwe na Miss Lilian Iradukunda, Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid.

    Icyo gihe yagira ati 'Urukundo, guseka no guhora mwishimye ni byo mbifurije”. Abantu 9, 6 57 bagaragaje ko bakunze iyo foto (ibyitwa gukanda like) hanyuma 87 bayitangaho ibitekerezo.

    Mu batanze ibitekerezo harimo uwitwa Mugwaneza Dativa wanditse ati “Ntureba Miss ahubwo!!! Iyo aba ari wowe bahoraga batora naho abandi apuu.'

    Biragoye kumenya aho Miss Grace yari aherereye igihe ubukwe bwa Miss Elsa na Prince Kid bwagaga cyane ko ubuzima bwite bw’uyu Nyampinga buhora ari ibanga.

    Hari amakuru avuga ko yabashije kugera mu muhango wo gusaba no gukwa, ariko ntiyabonetse mu muhango wo gusezerana imbere y'Imana wabereye mu Intare Conference Arena ukayoborwa na Rev Pastor Alain Numa.

      

    4. Miss Mutesi Jolly

    Ni Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, akamenya gutanga ibitekerezo by’ubwenge bamwe mu rungano rwe n'abato kuri we bakamufatiraho urugero.

    Birasa nk'aho bitari byitezwe cyane ko Miss Jolly aboneka muri ubu bukwe, iyo unararanganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa nta butumwa bw’umwihariko yageneye uyu muryango mushya.

    Mu muhango wo gusaba no gukwa, hari shene ya Youtube yasohoye ikiganiro yahaye 'title' ivuga ko 'Miss Jolly atunguranye mu bukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa'. Yashakaga 'views' kuko uyu mukobwa atigeze akandagira muri ubu bukwe.

    Saa tatu z’umugoroba wa tariki ya 1 Nzeri 2023, Miss Jolly yanditse amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza kuri konti ye ya Instagram ugenekereje agira ati 'Hari igihe kuba umugore w’umunyembaraga bisaba gukurikirana inzira imwe idafite andi mahitamo.'

    Abandi ba nyampinga bagize icyo bavuga ku bukwe bwa Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid barimo Mutesi Kayibanda aho abinyujije kuri Instagram yafurije aba bombi kuzagira urugo ruhire.

    Undi ni Miss Kundwa Doriane, Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 akaba na Miss Popularity w'icyo gihe.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse amagambo ari mu rurimi rw’igifaransa agira ati “Mwishyuke mwembi babiri. Imana ihe umugisha usendereye urugo rwanyu”.

    Bahati Grace, Nyampinga wa 2009 we yagize ati 'Mwishyuke Ishimwe na Iradukunda. Urukundo ni ikintu cyiza urwanyu rwo rurihariye. Imigisha itagabanyije kuri kuri wowe Igikomangoma n’Igikomangomakazi cyawe.' 


    Ku wa 31 Kanama 2023, Prince Kid yasabye anakwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa 


    Ku wa 1 Nzeri 2023, Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa basezeranye imbere y’Imana





    KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA PRINCE KID NA MISS ELSA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133987/ba-nyampinga-bu-rwanda-batitabiriye-ubukwe-bwa-mugenzi-wabo-miss-elsa-bari-mu-biki-133987.html

  • CAF yitendetse kuri Rayon na APR FC ibishya ibirori #rwanda #RwOT

    Mu gihe icyizere cyari cyose ko Rayon Sports na APR FC zizakirira imikino Nyafurika kuri Kigali Pelé Stadium, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamaze kumenyeshya aya makipe ko bidashoboka.

    Ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ubwo APR FC yasezereraga Gaadiidka FC yo muri Somalia, umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, yari yizeye ko n’ijonjora rya 2 ariko bizagenda.

    Si ibyo gusa kuko na Al Merrikh yo mu Misiri irimo yakirira imikino yayo mu Rwanda, yari yizeye ko Young Africans yo muri Tanzania bazahura mu ijonjora rya 2 rya CAF Champions League bazakinira kuri iki kibuga, ni mu gihe na Rayon Sports yateganyaga kuzahakirira Al Hilal Benghazi yo muri Libya.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, CAF yasohoye itangazo rivuga ko imikino ya kabiri y’Amajonjora y’Imikino Nyafurika izakinirwa ku bibuga byemewe na CAF kwakira imikino mpuzamahanga.

    Ku bihugu bitabifite, bifite uburenganzira bwo kujya gutira ibibuga mu kindi gihugu.

    Ku ruhande rw’u Rwanda bagaragaje ko Stade Huye ari yo yonyine yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

    Ibi bivuze ko tariki ya 16 Nzeri 2023, Al Merrikh izahakirira Yanga yo muri Tanzania, bukeye bwaho tariki ya 17 Nzeri 2023 APR FC ikahakirira Pyramids FC yo mu Misiri.

    Tariki ya 29 Nzeri Rayon izahakirira Al Hilal Benghazi mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup kuko ubanza uzabera muri Libya.

    APR FC na Rayon Sports zizakirira imikino yazo i Huye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yitendetse-kuri-rayon-na-apr-fc-ibishya-ibirori

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA YUMUTUNGO UTIMUKANWA – #rwanda #RwOT

    USHINZWE KUGURISHA INGWATE ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO GUHERA KU WA MBERE TALIKI YA 04/09/2023 SAA YINE Z’AMANYWA 10H:OO AM) KUGEZA KU WA MBERE TAUKI YA 11/09/2023 SAA YINE Z’AMANYWA (10H00AM);

    AZAGURISHA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI BINYUZE MU BURYO BWIKORANABUHANGA, UBUTAKA BWUBATSEHO INZU BUFITE upł 5/01/03/06/13 BUHEREREYE MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA, AKARERE KA RWAMAGANA, UMURENGE WA GISHARI, AKAGARI KA RUHIMBI, UMUDUGUDU WA BYIMANA, UMUTUNGO UGURISHWA UFITE UBUSO BUNGANA NA 1.783m2.

    AGACIRO K’UMUTUNGO NI 35.317.600Frw, INGWATE Y’IPIGANWA INGANA NA 1.765.880FRW, YISHYURWA KURI KONTI NUMERO 000400696575429 IRI MURI BANKI YA KIGALI (BK) YANDITSE KURI MINIJUST — AUCTION FUNDS YA MINISITERI Y’UBUTABERA

    UWIFUZA GUPIGANWA ATANGA IBICIRO BINYUZE KU RUBUGA RWO KURANGIZA INYANDIKO MPESHA ARIRWO www.cyamunara.gov.rw.

    CYAMUNARA MU BURYO BW’IKORANABUHANGA IZAKOMEZA KU NSHURO YA GATATU KUVA KUWA 04/09/2023 SAA YINE Z’AMANYWA KUGEZA KUWA 11/09/2023 SAA YINE Z’AMANYWA ARI NABWO IKORANABUHANGA RIZATANGAZA URUTONDE RW’ABAPIGANWE N’IBICIRO BATANZE, UWATANZE IGICIRO KININI NIWE UZEGUKANA UMUTUNGO, AKAZISHYURA KURI KONTI NUMERO 01729410007 YA KAYISIRE JEAN CLAUDE IRI MURI BANK 0F AFRICA RWANDA LTD.

    GUSURA UMUTUNGO BIKORWA BURI MUNSI MU MASAHA Y’AKAZI.

    ABIFUZA IBINDI BISOBANURO BAHAMAGARA KURI TELEFONI NGENDANWA: 0788481511

    BIKOREWE I RWAMAGANA KU WA 04/09/2023

    USHINZWE KUGURISHA INGWATE

    ME KAYISIRE Jean Claude

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133986/itangazo-rya-cyamunara-yumutungo-utimukanwa-133986.html

  • Batangiye no kwitsinda! Imibare yaranze umuns… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 3 Nzeri, ni bwo umunsi wa gatatu wa shampiyona wasojwe aho n’ubundi usize ikipe ya Musanze FC ikiyoboye urutonde rw’agateganyo. Uyu munsi, watangiye ku wa 5 tariki 1 Nzeri aho Rayon Sports yari yakiriye Amagaju FC. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Bucyeye bwaho, habaye imikino igera kuri 5, aho ikipe ya As Kigali yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1, Bugesera FC itsinda Kiyovu Sports ibitego 4-0, Etoile de L’Est itsindwa na APR FC igitego 1-0, Marine FC itsinda Etincelles FC igitego kimwe ku busa, naho Musanze FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-1.

    Ku cyumweru, ikipe ya Police FC yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1, Muhazi United nayo inganya na Gorilla FC 1-1.

    Mu mikino 8 yabaye, yabonetsemo ibitego 18, bivuze ko nibura ari ibitego 2.25 kuri buri mukino. Ikipe ya Bugesera FC niyo yatsinze ibitego byinshi bigera kuri 4, ikurikirwa na Musanze FC na Gasogi United zatsinze 2, bivuze ko amakipe bahuye ariyo yatsinzwe byinshi.

    Usibye ikipe ya Etoile de L’Est niyo itarabashije kubona inota yakiriye umukino, kuko yatsinzwe na APR FC. Amakipe abiri gusa niyo atarabashije kureba mu izamu, ayo akaba ari Kiyovu Sports yatsinzwe 4-0 ndetse na Etincelles FC yatsinzwe 1-0.

    Igitego Joseph Sackey yatsinze Gorilla FC, cyatumye nibura buri kipe imaze kureba mu izamu. Muhazi United niyo kipe yari isigaye itarabasha gutsinda igitego muri shampiyona y’u Rwanda 2023-24.

    Eric Ndizeye ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, yabaye umukinnyi wa mbere ubimburiye abandi kwitsinda igitego, aho mu bitego 4 Kiyovu Sports yatsinzwe, harimo igitego yitsinze.

    Kubwimana Cedric ukinira Mukura Victory Sports, igitego yaraye atsinze Police FC, cyabaye igitego cya gatatu cyikurikiranya muri shampiyona, bikaba ibintu akoze bwa mbere kuva yatangira umwuga w’umupira w’amaguru.

    Urutonde rwa shampiyona

    Musanze FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 9, Gasogi United ikaba ifite amanota 6, APR FC amanota 6 iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe Muhazi United iri ku mwanya wa 14 n’amanota 2, Etincelles FC ku mwanya wa 15 n’inota rimwe, mu gihe Etoile de L’Est iri ku mwanya wa nyuma n’ubusa bw’inota.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133975/batangiye-no-kwitsinda-imibare-yaranze-umunsi-wa-gatatu-wa-shampiyona-yu-rwanda-133975.html

  • Israel Mbonyi yahinduye umuvuno nyuma yo guca… – #rwanda #RwOT

    Aravuga ibi mu gihe umuyoboro (Channel) we wa Youtube wamaze kurenza abantu ibihumbi 500 (Subscribers) biyandikishije kumurikirana umunsi ku munsi.

    Israel wavukiye i Mulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yumvikanisha ko yahamagawe n'Imana kuyibera icyambu yifashisha igera ku bwoko bw'ayo, kandi akayikorera binyuze mu bihangano n'ivugabutumwa ryagutse.

    Ni umwe mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, kandi ufite igikundiro cyihariye. 'Channel' ye ya Youtube yafunguye ku wa 16 Gashyantare 2012, iriho ibihangano 62 bimaze kurebwa cyangwa se kumvwa n'abantu barenga Miliyoni 93.

    Urutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe muri Kenya rwasohotse kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2023, ruriho indirimbo nka ‘Enjoy’ ya Diamond na Jux iri ku mwanya wa mbere, ‘Honey’ ya Zuchu’ iri ku mwanya wa kabiri;

    ‘Nina Siri’ ya Israel Mbonyi iri ku mwanya wa Gatanu, ‘Achili’ Diamond yakoranye na Koffi Olomide iri ku mwanya wa Kane, ‘Who is Your Guy’ ya Spro na Tiwa Savage iri ku mwanya wa Gatau, ku wa Gatandatu hariho indirimbo ‘Terminator’ ya King Promise n’izindi.

    Indirimbo ‘Fou de Toi’ ya Element, Ross Kana ndetse na Bruce Melodie iri ku mwanya wa 49. Ni abahanzi babiri gusa (Israel Mbonyi na Element) bo mu Rwanda bafite indirimbo zikunzwe cyane mu gihugu cya Kenya

    Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko akora indirimbo 'Nina Siri' yari afite gushidikanya muri we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba yarakunze kuririmba cyane mu rurimi rw'ikinyarwanda.

    Uyu muhanzi yavuze ko kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw'abantu benshi bashimye uburyo yayikozemo n'ubutumwa bukubiyemo.

    Yumvwa cyane n'abantu bakoresha ururimi rw'Igiswahili. Ati 'Kuba iri ku mwanya wa Gatatu muri Kenya, byatumye ntekereza uburyo nashyira imbaraga mu bihangano biri mu giswahili, urabona ko yakunzwe mu gihe gito kandi abantu bakomeje kuyumva cyane.'

    Imyaka itanu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk'ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.

    Ibarura rusange ry'abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu Rwanda kivugwa n'abagera kuri 2,97%.

    Indirimbo 'Nina Siri' iri kuri Album Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze yise 'Nk'Umusirikare' yakoreye mu Intare Conference Arena.

    Uyu muhanzi ari kwitegura kuririmba mu gitaramo 'Siryo herezo Live Concert' cy'itsinda The Messengers Singers ryo mu Itorero Adventiste kizaba ku wa 9 Nzeri 2023, ahasanzwe habera imurikagurisha 'Expo Ground’.


    Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zo mu rurimi rw'igiswahili


    Indirimbo ya Israel Mbonyi iri ku mwanya wa Gatatu mu ndirimbo zikunzwe muri Kenya





    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NINA SIRI' YA ISRAEL MBONYI

    “>

    INDIRIMBO ‘FOU DE TOI’ IRI KU MWANYA WA 49 MU ZIKUNZWE MURI KENYA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133980/israel-mbonyi-yahinduye-umuvuno-nyuma-yo-guca-agahigo-muri-kenya-133980.html

  • Bayoza igitiyo: Abakinnyi ba Filime 10 bari g… – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bakinnyi ba filime bishyurwa menshi n’urubuga rwa Netflix kuko ari nayo ikomeje kwigaragaza mu ruhando rwa Sinema. Uru rubuga nta myaka myinshi rumaze rukora ariko rurayoboye, ndetse benshi bari kuri uru rutonde bagiye bahabwa na Netflix amafaranga yaturutse muri filime bakinnye.

    Dwayne Johnson uzwi nka The Rock uri ku mwanya wa mbere (uyu ni umwaka wa kabiri ari ku mwanya wa mbere), yinjije Miliyoni $89 aho Miliyoni $23,5 zinjiye muri filime ze ziri kuri uru rubuga.

    Dore uko aba bakinnyi bakurikirana uhereye ku mukinnyi uhembwa menshi (mu madolari)

    1. Dwayne Johnson uzwi nka The Rock: Miliyoni $89

    Umukinnyi wa filime w’icyamamare  Dwayne Johnson uzwi cyane nka The Rock, wahiriwe cyane na Sinema nyuma yo guhagarika imikino yo kumvana imbaraga ya ‘Catch’, ubu niwe mukinnyi wa filime umaze kwinjiza amafaranga menshi cyane angana na miliyoni 89 z’amadolari. Aya ni ayavuye muri filime amaze gukina harimo 10 ziri kuri Netflix.

    2. Ryan Reynolds: Miliyoni $71,5

    Uyu mugabo ukina filime akazishoramo n’amafaranga nawe ari mubahemberwa ku gitiyo muri Sinema. Ryan Reynolds uzwi nko muri filime zirimo ‘Dead Pool’, ‘The Proposal’, ‘Free Guy’ hamwe na ‘Red Notice’ aherutse gukinana na The Rock. Kugeza ubu mu 2023 amaze guhembwa Miliyoni 71,5 z’Amadolari abikesha filime amaze gukina.

    3. Mark Wahlberg: Miliyoni $58

    Uretse kuba Mark Wahlberg akina filime, asanzwe anazishoramo imari dore ko amaze gukinisha filime 4 zakozwe ku mafaranga yakuye mu mufuka we. Uyu mugabo wamamaye muri filime nka ‘Shooter’, ‘Uncharted’, ‘Ted’ na ‘Spencer Confidetial’ yakinanye na Winston Duke uherutse mu Rwanda. Uteranije ayo yahembwe muri izi filime zose ni Miliyoni 58 z’Amadolari.

    4. Ben Affleck: Miliyoni $55

    Umugabo w’icyamamarekazi Jennifer Lopez, nawe akaba ari icyamamare muri Sinema, nawe ari mu bari guhembwa akayabo. Muri filime yakinnye nyinshi cyane cyane izishingiye ku nkuru ya ‘Batman’, zimaze kumwinjiriza Miliyoni 55 z’Amadolari.

    5. Vin Diesel: Miliyoni $54

    Ku ijwi rye ritangaza benshi muri filime zikurikirana za ‘Guardians of the Galaxy’, Vin Diesel wamamaye muri filime za ‘Fast & Furious’ kuva ku gice cya mbere kugera ku cya cumi giherutse gusohoka, amaze guhembwa Miliyoni 54 z’Amadolari.

    6.  Will Smith: Miliyoni $50

    Umuraperi wabiteye ishoti akagana inzira ya sinema ikanamuhira, Will Smith uri mubirabura bakomeye i Hollywood, amaze guhembwa Miliyoni 50 z’Amadolari binyuze muri filime zitandukanye harimo nka ‘Bad Boys’ ibice byose, ‘Suicide Squad’, ‘I Am Legend’ n’izindi zamuhesheje n’igihembo gikomeye cya ‘Oscar Award’ mu 2022.

    7. Akshay Kumar: Miliyoni $48,5

    Umuhinde kabuhariwe muri sinema, Akshay Kumar, umaze gukina filime zirenga ijana mu myaka 30 amaze muri uyu mwuga, amaze kuzinjirizamo Miliyoni 48,5 z’Amadolari ya Amerika  harimo n’iziri kuri Netflix.

    8. Lin-Manuel Miranda: Miliyoni $45,5

    Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime akanazitunganya, azwiho cyane kuba yaranditse izina indirimbo zakoreshejwe muri filime ya ‘Moana’ yakinnyemo The Rock, nawe ari mu bahembwa agatubutse. Amaze kwinjiza Miliyoni  45,5 z’Amadolari.

    9. Adam Sandler: Miliyoni $41

    Icyamamare muri sinema mpuzamahanga, Adam Sandler, ukunda gukina filime z’urwenya nka ‘Grown Ups’, ‘Just Go With It’, ‘Murder Mystery’ ibice 2 byaciye agahigo kuri Netflix. Uyu mugabo amaze kwinjiza Miliyoni 41 z’Amadolari ayakesha filime yakinnye.

    10. Jackie Chan: Miliyoni $40

    Umunya-Hong Kong kabuhariwe mu gukina filime z’imirwano, Jackie Chan, amaze kwinjiza Miliyoni 40 z’Amadolari yagiye ahembwa muri filime zitandukanye yakinnye zamugize icyamamare zirimo nka ‘Rush Hour’, ‘The Karate Kid’ yakinanye n’umuhungu wa Will Smith witwa Jaden Smith, hamwe n’izindi zirenga 30 amaze gukina.

    Aba nibo bakinnyi 10 ba filime bari guhembwa amafaranga menshi ku Isi umuntu atatinyuka kuvuga ko bayayoresha igitiyo dore ko aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda ahita aba menshi kurushaho. 

    Aya mafaranga ariko ntambwo ari ayo binjije kuri filime imwe gusa ahubwo ni ayo binjize mu ma filime bamaze gukina ari ku rubuga rwa Netflix, yaba arayo utu rubuga rwashoyemo amafaranga mu ikorwa ryayo cyangwa ayo yaguze amaze gukinnywa ikabona kuyacuruza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133981/bayoza-igitiyo-abakinnyi-ba-filime-10-bari-guhembwa-akayabo-mu-2023-amafoto-133981.html