Blog

  • Barihe FC: Ikipe y’Abakinnyi 11 baburiwe iren… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umwuga wo gukina umupira w’amaguru, impuzandengo y’imyaka abakinnyi bamara mu kibuga, iba hagati y’imyaka 10 na 15. Hari abakina imyaka icumi bakaba babivuyemo, ndetse hari n’abakina imyaka 20 bakabona kubivamo, ariko bose ikita rusange cyabaye kugenda basezeye.

    Tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda badaheruka kumvikana ku ruhando rwo mu kibuga, ndetse bitazwi niba barasezeye ruhago

    1.Nduwayo Danny Barthez

    Danny Barthez, ni umunyezamu mwiza umenyereye shampiyona y’u Rwanda, ariko iyo urebye mu bitabo by’amakipe, usanga nta kipe afite. Danny waciye mu makipe arimo Etincelles FC yari amaze imyaka isaga ibiri mu ikipe ya Sunrise FC yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse anayigumishamo umwaka ushize. Uyu musore aherutse kugaragara mu banyeshuri bigiye icyangombwa cy’ubutoza bw’icyiciro cya ‘D’ mu mahugurwa Dream Team yari yateguye.

    2. Iradukunda Eric ‘Radu’

    Umukinnyi mwiza w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, ariko bitazwi niba yarasezeye umupira w’amaguru, Iradukunda Eric, yamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, aza kuyivamo yerekeza muri Police FC, ariko nayo kuva yayivamo ntawuzi aho aherereye.

    3. Senzira Mansour

    Senzira Mansour, yabaye umukinnyi w’Isonga, akinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20. Ni umusore wakiniye ikipe Espoir FC. Gusa mu 2020 yari mu ikipe ya Mukura Victory Sports. Kuva yava muri iyi kipe, Senzira Mansour nta muntu uzi aho aherereye ku bijyanye no mu kibuga.

    4. Rugwiro Herve

    Yabaye Kapiteni wa APR FC na Rayon Sports kandi mu bihe bitandukanye. Rugwiro myugariro w’ikipe y’igihugu “Amavubi” wakiniye ikipe ya As Kigali, ntabwo aherutse mu kibuga nk’uko byari bisanzwe. Uyu musore w’imyaka 30 ukomoka i Huye, yarigaragaje cyane ndetse mu makipe akomeye, ariko uburyo yasubiye ku ruhande akitandukanya n’ikibuga, ni byo byatunguye benshi.

    5. Uwihoreye Jean Paul

    Umukinnyi mwiza wa Kiyovu Sports mu myaka yatambutse, ntabwo ibitabo bya FERWAFA biheruka kumwandika. Uyu musore wanyuze mu ikipe ya Mukura 2019-20, yari myugariro muremure wihuta kandi ufite ubushobozi bwo gukina nka myugariro w’iburyo ndetse no mu mutima w’ubwugarizi, ariko ntibizwi niba yaramanitse Inkweto.

    6. Ndatimana Robert

    Ni umwe mu bakinnyi abanyarwanda bakubwira ko azi umupira w’amaguru nta gushidikanya. Uyu musore uvuka i Rwamagana, yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yagiye mu mikino y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico 2011. Uyu musore yaje ajya muri Rayon Sports akina umupira karahava. Yahavuye ajya muri Police FC, nyuma yo kuyivamo bitangira kwanga.

    Mu mwaka w’imikino 2019-20 uyu musore yagiye kujurira muri Sunrise FC, ndetse akina umupira mwiza ariko nyuma arongera aburirwa irengero kugera aho ubu bitazwi niba yaramanitse Inkweto.

    7. Tuyisenge Jacques

    Kapiteni w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu “Amavubi” yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rwagize, ni umusore ugifite imbaraga zo gukina umupira w’amaguru, ariko kuri ubu ntabwo ibitabo bya FIFA bimufite nk’umuntu uri mu kazi.

    Amezi abaye abiri Tuyisenge ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bivugwa ko nyuma yo gutandukana na As Kigali, nta yindi kipe yo mu Rwanda ashaka kongera gukinira ahubwo azashaka ikipe hanze byakwanga akamanika inkweto.

    8. Mushimiyimana Mohamed

    Mohamed ari mu bakinnyi 9 basinyiye ikipe ya APR FC mu 2019, uyu musore watwaranye nayo igikombe cya shampiyona ntabwo yarengeje imyaka ibiri muri iyi kipe kuko byahise byanga. Mohamed wakiniye igihe kitari gito ikipe ya Police FC, kuri ubu nta muntu uzi ubwatsi aherereyemo, ndetse nta muntu uzi niba yaramanitse Inkweto.

    9. Sugira Ernest

    Rutahizamu w’abanyarwanda Sugira Ernest. Iyo nteruro yonyine irahagije kuyivuga abantu bagahita bakoma mu mashyi kubera ibihe byiza uyu musore yabahaye.

    Sugira Ernest waciye mu makipe arimo As Kigali, APR FC na Rayon Sports, niwe mukinnyi ufite ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu “Amavubi” kuva mu 2015. Uyu musore, kuva yava hanze ntabwo arabona ikipe, gusa iyo muganiriye akubwira ko ari gukora imyitozo imwemerera kuguma ku rwego rw’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

    10. Martin Fabrice Twizerimana

    Ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Kiyovu Sports yagize mu myaka 10 itambutse. Uyu musore, yari mu ikipe ya CHAN ya 2021, aho yari umukinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati. Uyu musore, yaje kwerekeza mu ikipe ya Police FC, ariko ayivamo bucece kubera uburwayi, ariko na n’ubu ku ruhande rw’umwuga we nta makuru ahari.

    11. Sekamana Maxime

    Umukinnyi mwiza uca ku mpande mu ikipe y’igihugu Amavubi. Maxime wakiniye APR FC nk’umwana w’umunyarwanda, yaje kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ku ngoma ya Munyakazi Sadate. Maxime ntabwo yumvikanye na Rayon Sports yari imurimo ibiceri, gusa nyuma baje gusozanya, ariko uyu mukinnyi ntabwo twamenya aho yarengeye.

    Ni uku abakinnyi baba bahagaze mu kibuga, umutoza akaba ari Bekeni

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134025/barihe-fc-abakinnyi-11-abanyarwanda-bakeneye-kumenya-aho-bari-indamukanyo-zabo-zirakumbuwe-134025.html

  • Anne Kansiime agiye gutaramira i Kigali avang… – #rwanda #RwOT

    Arazwi cyane kuva mu myaka irenga 16 ari mu rugendo rwo gutera urwenya. Hari bamwe bamufata nk'umwamikazi w'urwenya ku Mugabane wa Afurika, ahanini biturutse ku buryo agaruka ku ngingo zinyuranye z'ubuzima agatembagaza benshi.

    Kansiime Kubiryaba Anne [Anne Kansiime] 'Video' zinyuranye yagiye akora zahererekanyijwe mu bihe bitandukanye n'abandi ku mbuga nkoranyambaga, bimwubakira izina mu buryo bukomeye kandi asaruramo amafaranga.

    Uyu mugore w'imyaka 36 y'amavuko ategerejwe mu gitaramo cya Seka Live kizaherekeza ukwezi kwa Nzeri 2023, aho azataramira abakunzi be ahuza urwenya n'umuziki, aho azaba afashijwe n'itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi bazazana i Kigali.

    Afite indirimbo zirimo nka “My Africa”, “Kigezi”, “Romeo and Juliet” yasubiyemo ya Johnny Drill, “Mwanjari” n'izindi.

    Yaherukaga i Kigali muri Nzeri 2022. Icyo gihe yatembagaje abantu yisunze ingingo zijyanye n'uburyo yahuye n'umukunzi we Abraham Tukahiirwa [Skylanta] barwubakanye muri iki gihe kugeza abyaye  imfura ye.

    Muri iki gihe Kansiime ashyize imbere kugaragaza impano z'abanyarwenya bakizamuka muri Uganda, ari nayo mpamvu byinshi mu bitaramo yitabira ahitamo abo bajyana.

    Ubwo muri Nzeri 2022 yataramiraga i Kigali, uyu mugore yazanye Dr. Okello Hillary arigaragaza muri Seka Live, bituma yongera gutumirwa muri Gen-Z Comedy ndetse na Seka Live yakurikiyeho.

    Icyo gihe hari hashize imyaka itanu abanyarwanda batamuca iryera. Ageze ku kibuga cy'indege yabwiye itangazamakuru ati 'Ndumva nishimye birenze. Ndabinginze, namwe mutekereze ku byo nateguye mu myaka itanu ishize. Ndashaka kubamenyesha ko hari byinshi byahindutse.'

    Kuri iyi nshuro Kansiime azaza i Kigali ari kumwe n'abazamufasha gutera urwenya anaririmba ndetse azaba ari kumwe n'abanyarwenya bashya bazigaragaza.

    Anne ni umunya-Uganda w'umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umushyushyarugamba akaba n'umushabitsi ubimazemo igihe.

    Ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika bimwita 'Africa's Queen of Comedy'. Ni umwe mu banyarwenya batunze agatubutse muri Afurika.

    Afite akabyiniro kitwa Kubby's Club gaherereye mu gace ka Naalya akagira na Hoteli iherereye mu gace ka Kabale. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo n'amashimwe yegukanye yahawe n'abarimo Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II.

    Yabonye izuba ku wa 13 Mata 1986, avukira mu Mujyi wa Mparo mu Karere ka Rukiga mu Burengerazuba bwa Uganda.

    Se yari umukozi wa Banki n'aho Nyina yitabye Imana muri Kamena 2021. Amashuri abanza yize i Kabale naho ayisumbuye yize Bweranyangi.

    Afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere mu bijyanye na 'Social Science'.

    Mu 2007, nibwo yatangiye urugendo rwo gutera urwenya ubwo yari muri Kaminuza ya Makerere. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry'abanyarwenya 'Theater Factory', ryasusurukije ibirori bikomeye muri Uganda n'ahandi.

    Yaje kuva muri iri tsinda ajya mu itsinda 'Fun Factory' ryakoraga ibitaramo buri wa Kane. Bimwe mu byo bakinaga byatambukaga kuri Televiziyo NTV ya Uganda.

    Kansiime yanakoraga ikiganiro 'MiniBuzz' afatanyije na Brian Mulondo cyatambukaga kuri NTV, aho baganiraga n'abaturage mu muhanda ku ngingo zinyuranye.

    Mu 2014, nibwo Kansiime yatangiye kunyuza kuri Youtube ibiganiro by'urwenya yakoraga, kuva icyo gihe atangira guhangwa amaso na benshi, ibitekerezo birisukiranya ku mpano ye.

    Impano n'igikundiro byabaye mahwi nyuma y'uko Televiziyo yo muri Kenya Citizen imuhaye akazi atangira gutambutsa ikiganiro cy'urwenya yise 'Don't' mess with Kansiime' ubundi miliyoni y'abantu barenga batangiye kumuhanga ijisho, impano ye irakura.

    Kansiime yatanze ibyishimo mu bitaramo yakoreye i Blantyre, Gaborone, Kigali, Kuala Lumpur, Lagos, Lilongwe, London, Lusaka, Harare n'ahandi.

    Ni Ambasaderi wa Wild Aid yo muri Afurika, DSTV bakoranye mu 2016, Sasuza Visa, Lato Yoghurt, Mukwano Indusrties, Chipper Cash n'abandi.

    Mu 2013, Kansiime yarushinze na Gerald Ojok mu birori byari binogeye ijisho, Ariko mu 2017 baratandukanye buri umwe aca inzira ze.

    Yabaye mu bihe bikomereye umutima, akira ibikomere mu 2017 arushinga n'umunyamuziki Tukahiirwa Abraham [Skylanta] bafitanye umwana bise Selassie Ataho.

    Ikinyamakuru Flash Ug News cyo muri Uganda, kivuga ko Anne Kansiime atunze Miliyoni 1.5$. 

    Anne Kansiime agiye gutaramira i Kigali nyuma y'umwaka ushize atanze ibyishimo

    Kansiime muri iki gihe ashyize imbere kugaragaza impano z'abanyarwenya bashya muri Uganda
     

    Kansiime azataramira i Kigali ahuza urwenya n'umuziki mu gitaramo cya Seka Live

    REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY AFRICA' YA ANNE KANSIIME

    “> 

    KANSIIME YAFATANYIJE N'UMUGABO WE BASUBIRAMO INDIRIMBO 'ROMEO AND JULIET'

     “>

    UMWA HANO INDIRIMBO 'MWANJARI' YA  ANNE KANSIIME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134030/anne-kansiime-agiye-gutaramira-i-kigali-avanga-nurwenya-numuziki-134030.html

  • Bimwe mu by’ingenzi abategura ibitaramo mu Rw… – #rwanda #RwOT

    Niba umukunzi w'umuziki nyarwanda yishyuye amafaranga ye ndetse agafata umwanya we aza kureba umuhanzi runaka uba wateguye igitaramo, byarangira buri wese agataha ababaye kandi cyari igihe cyo kwishima, ni ibintu bibabaje cyane. Ibi byose akenshi, usanga biterwa n'amakosa amwe n'amwe agaragara mu bitaramo bibera mu Rwanda.

    Ibi ariko kugirango bikosorwe birasaba ko impande zombi yaba ari abahanzi baririmba mu bitaramo n’ababitegura, hari ibintu by’ingenzi bagomba kwitaho no gukosora kugirango isura y’ibitaramo mu Rwanda ihinduke dore ko kuri ubu itameze neza bitewe n’ibintu bidasobanutse bikunze kuranga ibitaramo.

    Bimwe mu bintu abategura ibitaramo n’abahanzi bakwiye kwitaho no gukosora mu maguru mashya:

    1. Kutubahiriza amasaha yo gutangira ibitaramo nk’uko biba byaratangajwe

    Nubwo nta gipimo gifatika wapimisha kutubahiriza amasaha mu bitaramo bibera mu Rwanda, iri ni rimwe mu makosa akunda kugaragara mu mitegurire y'ibitaramo hafi ya byose mu Rwanda. Iri kosa rimaze kuba karande mu bitaramo byose, aho kugira ngo igitaramo gitangire saa kumi n'imwe nk’uko bamwe baba babiteguye usanga gitangiye saa tatu z'ijoro. Buri munyarwanda wese witabira igitaramo mu Rwanda yishyizemo ko kidashobora gutangirira igihe.

    2. Gufungwa kw'ibitaramo bitarangiye

    Nubwo polisi ivuga ko ifunga igitaramo bitewe n'uko hatubahirijwe amasaha, ibi byakagombye gukoranwa ubushishozi dore ko abahanzi n’abashoramari bategura ibitaramo baba bashoye amafaranga atabarika. Nubwo ibitaramo bifungwa kandi, iyo habaye nk'umupira w'amaguru ntabwo polisi ishobora gufunga umukino kabone nubwo waba warengeje amasaha. Baba abahanzi ndetse n'abakinnyi ba ruhago baba bashaka uko babaho ,bahesha ishema igihugu cyabo kandi banasabana n'abafana babo. Bose bari bakwiye guhabwa agaciro kamwe.

    Aha ni umukoro  haba ku ruhande  rw’ubuyobozi ndetse no ku rw’abategura ibitaramo   harebwa icyakorwa ngo amategeko n’amabwiriza byubahirizwe  ndetse n’uwashoye  ntahombe.

    3.Kutagira gahunda ihamye y'umunsi

    Mu bitaramo nyarwanda ni gake gahunda y'uko abahanzi bagomba gukurikirana mu kuririmba ikurikizwa. Nubwo gahunda yakurikizwa hari abahanzi bishyizemo ko bagomba kwitabira ibitaramo mu masaha akuze bitewe nuko biyumvamo gukomera kurusha abandi bityo bakica gahunda iba yateguwe kuri uwo munsi.

    4.Kutagaragara kw'abahanzi baba bateganyijwe mu bitaramo.

    Ibi si bishya ku bantu bakunze kwitabira ibitaramo, kuko usanga akenshi, ku byapa byamamaza ibitaramo, abahanzi baba ari benshi cyane, nyamara wagera mu gitaramo nyirizina, ugasanga ba bandi bose wari ukurikiye nta n'umwe uhari. Ibi rero, abenshi bakaba babibona nk'iturufu yo gushaka amafaranga, kurusha uko bakabaye  bakora inshingano zabo.

    5.Ibibazo by'indangururamajwi bidashira

    Ibitaramo byinshi biba mu Rwanda, iyo birangiye usanga ababyitabiriye banenga uburyo amajwi yasohokaga dore ko ahenshi haba haririmbwe Playback ugasanga n'iyo ndirimbo umuhanzi yaririmbye abafana basa n'abayumva kuri Radio nayo itabageragaho neza kubera ikibazo cy'indangururamajwi.

    6. Guhutazwa kw'abafana gukorwa n'ababa bashinzwe umutekano mu birori

    Iki kibazo cyo, gikunze kugaragara cyane cyane kuri Sitade, ahagana ku marembo magari, kuko abantu bahutazwa n’ababa bahawe ibiraka byo gucunga umutekano bazwi nka Bouncers  cyangwa se abashinzwe Protocol , aha hakaba nta n'uwatinya kuvuga ko hari n'abakubitwa! Aha umuntu akaba yakwibaza niba nta bundi buryo bwajya bukoreshwa, butari ugukubita abaturage, cyangwa se kubahutaza, ntibyapfa no kumvikana neza, ko umuntu agura itike ye, agiye no gukubitwa!

    7. Abahanzi bitabira ibitaramo basinze

    Ingero nyinshi zagiye zigaragarira mu bitaramo bitandukanye nk'aho bamwe mu bahanzi byagiye bigaragara ko baza kuririmba bahaze agatama ku buryo bugaragara, aha ariko ibi bikaba byemezwa n'uko hari na bamwe bagiye bagwa imbere y'abafana babo bitewe n'agatama.

    8. Playback za buri munsi

    Mu bitaramo byinshi, ukunze gusanga hatabamo ubudahinduka bwo kuririmba,  kuko akenshi usanga hakoreshwa indirimbo ziri kuri CD, maze abahanzi bagakurikira urunyurane rw'amajwi n'injyana, nabo bakajya baririmba.

    Ntawakwirengagiza ko ibyuma byo gukora umuziki w'umwimerere(live) bihenda, ariko igihe ayo mahirwe abonetse ntapfushwe ubusa. Naho ubundi, iteka  abantu bajya bamenya ibigiye kuririmbwa kuko nta mpinduka!

    9.Abahanzi batamenya akazi kabo

    Iki ni ikibazo gikomeye cyane ku bahanzi. Niba uri umuhanzi ukaba uzi neza ko utunzwe n'umuziki  ari ko kazi kawe ka buri munsi, wagakwiye gukora igishoboka cyose abafana bakakwibonamo.

    Biba bibabaje kubona umuhanzi aho kwirirwa yitoza ibyo agomba kuririmbira abafana be mu gitaramo cya nijoro ahubwo yirirwa mu kabari, rimwe na rimwe yagera ku rubyiniro akibagirwa indirimbo aje kuririmba. Bamwe bagira amahirwe y'uko baririmba playback dore ko baba bazunguza iminwa gusa. Niba uri umuhanzi ukaba uzi ko hari ibihumbi by'abafana bari buze kukureba wakagombye gufata umwanya ugatekereza ku byo uri bubaririmbire iryo joro.

    10.Imiririmbire n'imyitwarire y'abahanzi idahinduka ku rubyiniro

    Umuhanzi ashimisha abafana be iyo agiye akora udushya mu bitaramo byose yitabira. Imiririmbire ye iba ikwiye guhinduka buri gitaramo yitabiriye, imyambarire igahinduka, uburyo yitwara ku rubyiniro nabwo bugahinduka kugira ngo abakunzi b'umuziki babone itandukaniro.

    Birababaje kubona umuhanzi afite indirimbo nziza kandi ibyinitse, yagera imbere y'abafana be akaririmba ahagaze ahantu hamwe kandi abafana bo bashaka kubyina.

    Bica intege cyane abafana ,iyo umuhanzi yitabiriye ibitaramo 10, yambaye urukweto rumwe ndetse n'imyenda imwe. Imyitwarire y'umuhanzi ku rubyiniro, ni kimwe mu bintu bituma abafana bagira amashyushyu yo kugaruka kumureba  mu bitaramo bitaha kubera udushya ahanga.

    Ariko se ni gute uzagera ku rubyiniro aho kwerekana icyo uzi muri muzika ukirirwa ubwira abafana ngo bazamure amaboko ku ngufu ?

    Aha umuhanzi wese w’umunyarwanda yagakwiye gufatira urugero  ku byo Davido aherutse gukorera muri BK Arena mu gitaramo cya Giants of Africa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134027/bimwe-mu-byingenzi-abategura-ibitaramo-mu-rwanda-nabahanzi-bagomba-kwitaho-no-gukosora-134027.html

  • Jimmy Mulisa yavuye mu batoza b’Amavubi bazatoza umukino wa Senegal #rwanda #RwOT

    Jimmy Mulisa ntakiri mu batoza bazatoza umukino wa Senegal usoza itsinda L uzaba mu mpera z’iki cyumweru kubera ko ubu ari Tanzania aho yagiye gukora amahugurwa yo gushaka License A.

    Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, we na Seninga Innocent bari bahawe inshingano zo kungiriza umutoza mukuru w’agateganyo, Gerard Buschier ku mukino wa Senegal uzaba tariki ya 9 Nzeri 2023.

    Ku munota wa nyuma Jimmy Mulisa akaba yavuye muri aba batoza aho ubu arimo kubarizwa mu guihugu cya Tanzania yagiye mu mahugurwa yo gushaka License A ya CAF y’ubutoza.

    Amavubi yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo ku wa Mbere aho irimo gukorera imyitozo kuri Kigali Pele Stadium ni mu gihe uyu mukino usoza itsinda L utanafite icyo uvuze kuko Amavubi yamaze gusezererwa, uzaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

    Muri iri tsinda Senegal ni iya mbere n’amanota 13, Mozambique ifite 7, Benin 5 mu gihe u Rwanda rwa nyuma rufite 2.

    Jimmy Mulisa ari muri Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yavuye-mu-batoza-b-amavubi-bazatoza-umukino-wa-senegal

  • Perezida Kagame ari muri Kenya mu nama yiga ku mihindagurikire y'ibihe #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ari i Nairobi muri Kenya aho yitabiriy inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe muri Afurika kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023.

    Umukuru w'igihugu yifatanyije na Mugenzi we wa Kenya, William Ruto, aho bahura n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guverinoma ndetse n'abandi bahirimbanira kurengera ibidukikije.

     Ni inama izamara iminsi itatu yateguwe ku bufatanye na Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Guverinoma ya Kenya.

    The post Perezida Kagame ari muri Kenya mu nama yiga ku mihindagurikire y'ibihe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/perezida-kagame-ari-muri-kenya-mu-nama-yiga-ku-mihindagurikire-yibihe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-ari-muri-kenya-mu-nama-yiga-ku-mihindagurikire-yibihe

  • Abacamanza n'abakozi b'inkiko basabwe kwirinda kugwa mu byaha bya ruswa #rwanda #RwOT

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yasabye Abacamanza n'abakozi b'inkiko  kwirinda kuba ibigwari ngo bagwe mubyaha  bya ruswa n'ibisa nayo byose,   kuko  ngo byaba ari agahomamunwa kumva  urwego rw'ubucamanza ruvugwamo ruswa kandi  arirwo  murinzi w'uburenganzira n'ubwisanzure bwa muntu . 

    Yabitangaje Kuri uyu wa Mbere ubwo mu Rwanda  hatangizwaga umwaka w'ubucamanza wa  2023/2024

    Hatangizwa umwaka w'ubucamanza wa 2023/2024, hagaragajwe ko kugeza ubu urwego rw'ubucamanza mu Rwanda rugahaze neza ariko hari nibibazo bigikoma mu nkokora uru rwego bituma rudatanga ubutabera bunoze kandi ku gihe. Nkubu ngo igihe uruabnza rumana kugirango ruburanishwa kiracyari kinini aho kigera ku meza 37 kandi ngo binagira ingaruka kubaturage bagana inkiko nkuko Me Moise Nkundabarashi Perezida w'Urugaga rw'Abavoka abisobanura.

    Ati 'Nyakubahwa Minisitiri w'ubutabera, nk'abagana inkiko umunsi ku munsi twasabaga ko uru rwego rwongererwa ubushobozi bwaba ubwibikoresho cyangwa abakozi, kuko biragaraga ko igihugu cyacu kigenda gitera imbere niko imanza zinjira mu nkiko, ibirego bitangwa muri RIB, ibirego bitangwa mu bugenzacyaha byariyongereye kuburyo hatagize igikorwa byarenga ubushobozi bw'uru rwego. Raporo yagaragajwe n'ubutabera igaragaza ko urubanza rugezemo ruburanishwa igihe cy'amezi 37.'

    Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ku ruhande rwarwo bushyize imbaraga mu kugabanya amadosiye buregera inkiko, hakoreshwa ubundi buryo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko no kugabanya umubare w'ababurana bafunze.

    Icyakora ngo hari n'imbaraga zikenewe mu guhangana n'ubwiyongere bw'ibyaha birimo ubujura no gukubira no gukomeretse, nkuko Havugiyaremye Aimable Umushinjacyaha mukuru abisonanura.

    Ati 'Mu kugabanya ibyaha bikorwa ni ngombwa ko dufatanyije n'izindi nzego dufata inzego ku byaha byiyongera cyane cyane ubujura, n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho ibi byaha byihariye  59.3% y'ibyaha bikorwa muri rusange'.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu kunoza imiburanishirize y'imanza yashyirwamo ikoranabuhanga  kugira ngo byihutishe urubanza.

    Icyakora yasabye abaturage  ubufatanye mu gukumira ibyaha.

    Ati 'Mu buryo bwihariye ndasaba abanyarwanda bose guhaguruka ndetse no gufatanya n'inzego z'ubutabera n'ubundi buyobozi bw'igihugu gukumira icyaha no kugaragaraza aho cyabaye, by'umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'abayobozi bakuru bafatanya mu kuyobora igihugu.'

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo,  yagaragaje kunyurwa n'iterambere ry'urwego rw'ubutebera mu Rwanda, ariko asaba ko igihugu cyashyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy'ubucye bw'abacamanza na'bakozi b'inkiko, n'inkiko zitagira aho zikorera.

    Yanasabye kandi abakora mu rwego rw'ubutabera kwirinda kuba ibigwari ngo bagwe mubyaha bya ruswa kuko ngo ari agahomamunurwa kumva ko Abacamanza bavugwaho ruswa, nyamara ari abarinzi b'uburengenzira n'ubwisanzura bwa muntu.

    Ati 'Urwego rw'ubucamanza rukomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kuyirwanya (ruswa) kandi intambwe igenda iterwa irashimishije gusa ni uguhozaho, nk'uko dukunda kubivuga byaba ari agahomamunwa kubona twebwe dushinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ari twebwe tubonetsemo ibigwari bitumye ubwo burenganzira butaboneka kubera indonke.'

     Umwaka w'ubucamanaza wa 2023/2024 usanze u Rwanda rugitungwa agatoki kugira umubare munini w'abafunze mu magereza, ndetse umubare w'abantu bafungiye muri gereza zo mu Rwanda ukomeje kwiyongera umunsi ku munsi, n'ubwo hari ingamba Guverinoma ikomeje gushyiraho hagamijwe kugabanya ubucucike.

    Imibare iheruka y'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Igorora, igaragaza ko abantu 89.034 ari bo bafungiye muri gereza 13.

     Mugihe nyamara  nko mu 2022, bari 85.000.

    Guverinoma y'u Rwanda isobanura guhanga n'iki kibazo bisaba gushyira imbaraga mu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, burimo bw'ubwumvikane ku kwemera icyaha ku bihano aho umuburanyi cyangwa ukurikiranyweho ibyaha ashobora kwemera ibyaha ashinjwa akaba yarekurwa.

     U Rwanda rwatangije iyi gahunda izwi nka plea-bargaining mu Ukwakira 2022,  aho muri ubu buryo imibare igaragaza ko abagera kuri 621 aribo bamaze kurekurwa.

    Daniel Hakizimana

    The post Abacamanza n'abakozi b'inkiko basabwe kwirinda kugwa mu byaha bya ruswa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/abacamanza-nabakozi-binkiko-basabwe-kwirinda-kugwa-mu-byaha-bya-ruswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abacamanza-nabakozi-binkiko-basabwe-kwirinda-kugwa-mu-byaha-bya-ruswa

  • Abayobozi ba Kiyovu Sports nyuma yo gushaka kurwana, umwe yahize kwirukana undi #rwanda #RwOT

    Uwavuga ko ibintu ari amahoro mu ikipe ya Kiyovu Sports, yaba akoze icyaha ndetse anabeshye abanyarwanda, ni nyuma y’uko abayobozi b’iyi kipe, Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Company Sports Ltd ubu barimo kurebana ay’Ingwe.

    Amaboko atazaguha uyabona mu iramukanya

    Byatangiye mbere y’uko umwaka w’imikino utangira ariko abantu babifata nk’ibyoroshye bizahita bikemuka.

    Habanje kubaho ikibazo mu gusinyisha abakinnyi aho buri umwe muri aba bagabo yasinyishije abakinnyi be.

    Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général yasinyishije Niyonzima Olivier Seif bivugwa ko Mvukiyehe atabyakiriye neza kuko bamusinyishije batabimubwiye, kuri uyu mugabo hiyongereyeho Umurundi Bazombwa Kirongozi na we wasinye Juvenal atabizi.

    Byari byatangiye kuzamura umwuka mubi ariko bagerageza gukemura ikibazo ntihagira ikiba birarangira.

    Umwotsi wakomeje gututumba…

    Ubwo bari mu myitozo itegura umunsi wa kabiri wa shampiyona wo Kiyovu Sports yatsinzemo AS Kigali 2-0 tariki ya 26 Kanama 2023, aba bagabo bashwaniye mu myitozo hafi kurwana ariko abantu bari bahari barakumira.

    Muri uko gutongana kose nibwo Ndorimana Jean François Régis yumvikanye abwira Juvenal ko atakomeza kwihanganira gutsindwa ko ahubwo Kiyovu Sports yayimusigira akigendera.

    Bugesera FC yatumye Ndorimana Jean François Régis ahiga kwirukana Juvenal n’abakinnyi yaguze.

    Nk’uko umunyamakuru Biganiro Antha wa Radio10 yabitangaje mu kiganiro cya Siporo cyo kuri iyi radio ejo hashize, ni uko ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsidnwa na Bugesera FC 4-0 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Ndorimana Jean François Régis yahamagaye uyu munyamakuru akamusaba kumutangira ubutumwa ko arimo ashaka uko yakwirukana Mvukiyehe Juvenal.

    Ati “Nyuma y’umukino, Général yarampamagaye arambwira ngo Antha uzantangire ubu butumwa, ndimo ndashaka uburyo nirukana Juvénal muri Kiyovu Sports, ndimo ndashaka uburyo nirukana abakinnyi bose baguzwe na we muri Kiyovu Sports.'

    Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 3 wa Shampiyona ya 2023-24, Kiyovu Sports ifite amanota 4/9 yanganyije na Muhazi United, itsinda AS Kigali inatsindwa na Bugesera FC.

    Juvenal na Général isyamba si ryeru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abayobozi-ba-kiyovu-sports-nyuma-yo-gushaka-kurwana-umwe-yahize-kwirukana-undi

  • Rurageretse hagati ya Niyonkuru Meschak na Fi… – #rwanda #RwOT

    Ibaruwa y'urukiko rw'ubucuruzi InyaRwanda ifitiye kopi yerekana uko ikibazo giteye n'uburyo uruhande rwa Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath rwanze kugira uruhare mu gusoza ikibazo mu buhuza bwumvikanyweho.

    Iyi baruwa yashyizweho umukono n’umucamanza mu Rukiko rw'Ubucuruzi, Umutesi Vestine isobanura ko hashingiwe ku ngingo ya 26 y'amabwiriza No 001/2019 yo ku wa 05/12/2019 ya Perezida w'urukiko rw'Ikirenga yerekeye ubwunzi mu manza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'ubutegetsi, iz'ubutegetsi iteganya ko ubwunzi burangira iyo umuhuza abona ko nta bwumvikane bushoboka.

     

    Uko ikibazo giteye

     

     

    Ineza Life Center Ltd ihagarariwe na Niyonkuru Meschak yatambutsaga kuri Fine FM ikiganiro kigaruka ku buvuzi bw'imiti ishingiye ku bimera. Iyi Radiyo izwi ku kiganiro Urukiko rw'Ubujurire yatambutsaga ibiganiro kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru. Ibiganiro byacagaho inshuro 8 ku munsi byamamaza ubuvuzi gakondo.


    Fine FM ihagarariwe na Rutayisire Mushaija Donath yahagaritse yasheshe amasezerano yari afitanye na Ineza Life Center Ltd ahwanye na Miliyoni 3,2000 mu mafaranga y'u Rwanda. Aya masezerano yahagaritswe nta mpamvu zitanzwe kandi bari bamaze imyaka 3 bakorana neza nta rwaserera ivuka hagati ya Radiyo n'umukiriya wayo.


    Rutayisire yanditse ibaruwa ihagarika amasezerano nta mpamvu atanze.

     

    Umwanzuro w'urukiko


    Icyemezo cy'urukiko cyemeza ko ubwumvikane bw'ababuranyi bwananiranywe.

     

    Urukiko ruvuga ko rumaze kubona ko ku wa 16/01/2023 ,Ineza Life Center Ltd  yatanze ikirego muri uru rukiko irega Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath, irega gusesa amasezerano y'ubucuruzi binyuranye n'amategeko n'indishyi zitandukanye, ikirego kikandikwa kuri nimero RCOM OO17/2023/TC;

     

    Inyandiko igira iti:'Tumaze kubona ko mu iburanisha ryo ku wa 13/07/2023, urukiko rwahamagaye ababuranyi rugasanga Ineza Life Center Ltd yitabye ihagarariwe na Me Hagenimana Polycarpe, Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath bahagarariwe na Me Kwizera Jean Bosco, urukiko rukababaza niba ikibazo kiri hagati y'abo bahagarariye kitakemurwa binyuze mu nzira y'ubuhuza maze bakabyemera ndetse bakavuga ko ubuhuza bwakorwa n'urukiko. 


    Tumaze kubona ko ibiganiro by'ubuhuza byashyizwe ku wa 19/07/2023, ariko kuri uwo munsi ibiganiro bikaba bitarashoboye gukorwa kubera  ko Me Kwizera Jean Bosco yari yagize ibyago, ahubwo bikaba byarimuriwe ku wa 31/07/2023 , kuri uwo munsi nabwo ibiganiro by'ubuhuza ntibibe kubera ko uruhande rwa Fine FM na Rutayisire Mushaija Donath rutabonetse.


    Tumaze kubona ko ibiganiro by'ubuhuza byongeye kwimurirwa ku wa 31/08/2023, kuri uwo munsi abafitanye ikibazo bakitaba bahagarariwe nka mbere, ariko noneho ku ruhande rwa Ineza Life Center ltd hanaje uwitwa Niyonkuru Meschak aherekejwe na Patrick Niyomushumba, ku rundi ruhande Rutayisire Mushaija Donath ahibereye, maze ibiganiro bigakorwa ariko bikagaragara ko abafitanye ikibazo badashobora kumvikana binyuze mu nzira y'ubuhuza.'


     Umwanzuro w'urukiko wamenyesheje ababuranyi ko urubanza ruzakomeza mu iburanisha mu mizi yarwo ku itariki izamenyekanishwa ababuranyi.



    Mushaija  Donath Rutayisire ari mu rubanza na Ineza Life 


    Ineza Life Center Ltd yareze Fine Fm kubera guhagarika amasezerano


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134010/rurageretse-hagati-ya-niyonkuru-meschak-na-fine-fm-iregwa-ubwambuzi-134010.html

  • Yesu, Martin Luther King na Michael Jackson k… – #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Havard yamamaye cyane , bitewe  n'impuguke isohora buri mwaka cyane cyane, mu bijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga.Iyi kamunuza iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nyuma y'igihe kinini hatangijwemo ubushakashatsi, bwo gutora umuntu ufatwa nk'icyamamare cy'ibihe byose kuva isi yaremwa.Ni ubushakashatsi ariko bugikomeza kuko amatora kuri murandasi agikomeza. Aya  matora icyo yashingiyeho, kuba umuntu utorwa yaratuye ku isi akahaba ubuzima busanzwe , agakura ndetse akanitaba Imana.

    Dore abantu 10 batowe nk’ibyamamare by’ibihe byose mu mateka y’isi bitewe n’ibikorwa bakoze bigatuma bamamara hose:

    1.Yesu Kristo (Jesus Christ)

    Yesu , cyangwa Yezu Kristo ni, umuyahudi wavukiye muri Betelehemu , mu gihugu cya Palestina y'ubu ngubu.Hagendeye ku gitabo Gitagatifu Bibiliya ,nkuko byanditswe muri Matayo 1:1-18. Yezu Kristo  yavutse uruhande rumwe ari umuntu ariko kurundi ruhande ari Imana.

    Impamvu abatora bashyize Yezu kuri uru rutonde ni uko yavutse agakura  akanapfa nk'abandi bose, ibi byagaragazaga ko ari umuntu nkatwe.Byagorana kubaho ku isi ukagera igihe cyo kuvuga,ukamara imyaka byibura  4 utazi kuvuga izian Yezu, ikindi ngo ni uko kuba yaracunguye abantu bose bimuha amahirwe yo kumenyekana kurusha undi  muntu wese aho ava akagera.

    2.Martin Luther King Jr

    Martin Luther King, Jr., ni umupasiteri w'Umunyamerika ,mu itorero ry'Aba BATISTA. Yavutse tariki ya 15, Mutarama umwka 1929, avukira i Atlanta , muri Leta ya Georgia.Martin Ruther King ,mu buzima bwe yaranzwe no kugira icyizere gikomeye ndetse n'amabonekerwa atandukanye.

    Uyu afatwa  nk'intwari muri Amerika no ku isi hose kubwo kurwanya ubusumbane bw'abazungu n'abirabura. Zimwe mu mbwirwaruhame zamuranze  ,harimo nk'iyitwa Mfite inzozi ( I have a dream). Iyi mbwirwaruhame yagaragayemo amagambo ahumuriza abirabura ,ko nabo bazabaho mu gihugu cya Amerika nta muntu n'umwe ubagaraguza agate.Ibintu byaje no kugerwaho.

    Ruther kandi yahanuye ko Amerika izayoborwa n'umwirabura, ibi byaje kuba impamo ubwo Barack Hussein Obama yabaga perezida wa Amerika. Martin Ruther King yishwe arasiwe mu gace ka Memphis kuwa 4 Mata 1968.

    3. Michael Jackson

    Michael Joseph Jackson  ni umuririmbyi  mu njyana ya Pop , wavukiye mu muri Indiana , imwe muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika. Yavutse Tariki ya 29 kanama 1958, aza kwitaba Imana Tariki ya 25,Kamena 2009.Impamvu nyamukuru yatumye agaragara kuri uru rutonde ni ubugwaneza bwe , kuko amafaranga yakoreraga mu muziki , amenshi yayashyiraga mu bikorwa byo gufasha abantu , imihanda yose y'isi. Ibikorwa bye byo gufasha abatishoboye byatwaye akayabao ka Miliyoni 300, z'Amadorari y'Amerika.

    4.Adolf Hitler

    Adolf Hitler ni umunyapolitiki w'umunya Austria , wajegukura  aba umutegetsi w'umunyagitugu. Mu gihe yari ayoboye ishyaka rya Nazi, mu  Burayi  bwose  Hitler, yaranzwe n'ubugome butigeze bugirwa n'undi muntu wese kuva isi yaremwa,yayoboye Ubudage kuva mu mwaka  wa 1934 kugeza mu mwaka 1945. Iri shyaka rya Nazi ntirizibagirana mu mitwe y'abatuye isi cyane cyane abayahudi bitewe n'a Genocide yabakoreye, imbaga nyamwinshi y’abayahudi ikahaburira ubuzima

    5.Muhammad

    Muhamadi ni  umwarabu ukomoka muri Arabia Soudite,yavutse mu mwaka 590 aza gutabaruka mu mwaka 633. Muhammad afatwa nk'uwashinze idini Ya Islam, ndetse afatwa nk'umuhanuzi wa nyuma wabayeho kuva isi yaremwa nkuko igitabo gitagatifu Koran kibivuga.

    6.Albert Einstein

    Albert Einstein  afatwa nk'igitangaza mu bumenyi (Sciences) yavutse taiki ya 14 Werurwe mu mwaka 1879, aza kwitaba Imana tariki ya 18 Mata 1955, i New Jersey ho muri Amerika.Uyu mugabo bivugwa ko yari yaravukanye ubuhanga budasanzwe mu Bugenge, yaje kwitaba Imana nyuma yo kwanga kubagwa, aho we yavuze ko adashaka gukorwa  kandi yararemwe (I do not want to Die Artificially).

    7.Elvis Presley

    Elvis Presley umukinnyi wa Filimi akaba n'umuririmbyi mu njyana ya Rock, uyu mugabo yavutse tariki ya 8 Mutarama 1935, avukira  muri  Amerika.Yaje kwitaba Imana mu mwaka 1977. Uyu mugabo mu gihe cye   bivugwa ko yari umwami wabamutega amatwi bose King Of Public.

    8. Abraham Lincoln

    Abraham Lincoln ni Perezida wa  16 wa Leta zunze ubumwe Z'Amerika  .Yavutse tariki ya  12,Gashyantare 1809, Hodgenville, Kentucky, muri Amerika.Yaje kwicwa tariki ya 15, Mata   1865, Petersen House, Washington, D.C.. Lincoln afatwa nk'intwari ya' AMerika , yanayoboye kandi intambara yo kubohora Amerika .

    9.Muhammad Ali

    Muhammad Ali, ni umukinnyi w'iteramakofe w'umunya Amerika , yavutse kuya 17 Mutarama 1942. Uyu mugabo wakinaga uyu mukino  mu cyiciro cy'abafite ibiro biringaniye, yakoze amateka kuko yarangije ,uyu mukino kumugaragaro atigeze atsindwa na rimwe rizima.

    10.Mahatma Gandhi

    Yitwa Mohandas Karamchand Gandhi  , ni  Umuhinde wahanganye n'Abongereza mu  ntambara y'ubwigenge bw'UBuhinde. Yavutse tariki ya 2, ukwakira 1869, avukira  mu gace ka,Porbandar ,India.

    Ghandi yishwe arashwe ku ya 30Mutarama , 1948,New Delhi,india . Ghandi yamamaye mu mbwirwaruhame ze zakoze ku mitima ya Benshi , nkaho yagize ati'Nta kintu nakimwe mu buzima cyabaho ,ngo gisimbure kubaho ufite ukwishyira ukizana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133990/yesu-martin-luther-king-na-michael-jackson-mu-byamamare-byibihe-byose-mu-mateka-133990.html

  • Perezida Kagame abona Politiki ya Amerika ku Rwanda n'Akarere nk'Uburyarya-Umunyamakuru #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame abona politike n'umubano wa Amerika ku karere no k'u Rwanda nk'uburyarya no gushaka inyungu zayo gusa. Ibi, byatangajwe n'umunyamakuru uvuga ko baganiriye mu cyumweru gishize mu kiganiro n'abandi banyamakuru batumiwe na Leta y'u Rwanda.

    Steve Clemons w'ikinyamakuru Semafor cyo muri Amerika avuga ko yabwiwe na Perezida Kagame ko mu makimbirane hagati ya DR Congo n'u Rwanda, Amerika ijya ku ruhande rwa Congo kubera inyungu ihafite.

    Uyu munyamakuru asubiramo Perezida Kagame agira ati: 'Kugira ngo bidatuma Congo ijya ku Bushinwa ugomba kuyibwira ibintu byiza. Ntibigomba kuba ari ukuri. Ntibigomba kuba atari byo'.

    Steve nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, avuga ko Perezida Kagame atekereza ko Amerika ikorana n'u Rwanda nk'ikintu 'gitekerezwaho nyuma'.

    Avuga kandi ko Perezida Kagame yabwiye aba banyamakuru ko Brig-Gen Andrew Nyamvumba aheruka gufatirwa ibihano na Amerika mu kutarakaza DRCongo kuko ishobora guhindukira ikajya ku Bushinwa kure ya Amerika mu guhatanira amabuye y'agaciro y'imbonekarimwe ya Congo.

    Yongeraho kandi ko no mu kibazo cya Gabon na Niger, Abanyamerika n'Abafaransa ngo bahangayikishijwe kurushaho no kumenya niba amabuye y'agaciro bakeneyeyo azakomeza kubageraho, ko mu by'ukuri batitaye ku mibereho myiza y'abatuye ibyo bihugu.

    Amerika ifata Leta y'u Rwanda nk'ihonyora uburenganzira bwa muntu, ibyo Perezida Kagame muri icyo kiganiro yavuze ko 'ari nka byendagusetsa', nk'uko uwo munyamakuru abivuga mu nyandiko ye.

    Leta ya Washington kandi ishinja iya Kigali gufasha inyeshyamba za M23 muri DR Congo, ibyo Kigali yakomeje guhakana ko ntaho ihuriye n'uwo mutwe.

    Umubano w'u Rwanda na Amerika mu gihe gishize wajemo igitotsi kurushaho ubwo Kigali yafataga, mu buryo butavugwaho rumwe, igafunga Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo kuba muri Amerika.

    Ku gitutu cya Amerika n'umuhate wa Qatar, u Rwanda rwemeye kurekura Rusesabagina atarangije igifungo cy'imyaka 25 yari yarakatiwe ahita asubira muri Amerika kubana n'umuryango we.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/05/perezida-kagame-abona-politiki-ya-amerika-ku-rwanda-nakarere-nkuburyarya-umunyamakuru/