Blog

  • Kimenyi ni uwa 4 ! Abakinnyi 10 b’Abanyarwan… – #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu gipimo cyiza kerekana uko umukinnyi w’umupira w’amaguru akunzwe n’abafana ndetse n’igihe amaze awukina.

    Ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’ahandi aho umupira w’amaguru wateye imbere yewe usanga n’izo mbuga nkoranyambaga ari umutungo ukomeye ku mukinnyi bitewe nuko zimwinjiriza binyuze mu kwamamaza gusa mu Rwanda ho ntabwo bihaba.

    InyaRwanda yabateguriye  urutonde rw’abakinnyi 10 b’Abanyarwanda bafite ababakurikira benshi kurusha abandi ku rubuga rwa Instagram 

    10. Iradukunda Bertrand

    Umukinnyi w’umunyarwanda Iradukunda Bertrand niwe uza ku mwanya wa 10 mu kugira abamukurikirana benshi ku rubuga rwe rwa Instagram aho afite abagera ku bihumbi 34 n’abantu  800. 

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande  mu makipe arimo APR FC, Bugesera FC,Mukura VS, Gasogi United na Kiyovu Sports none ubu ari gukina muri Musanze FC.

    9.Tuyisenge Jacques 

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Tuyisenge Jacques uza ku mwanya wa 9 . Afite abamukurikirana bagera ku bihumbi 45 n’abantu  700. Uyu mukinnyi kuri ubu nta kipe afite nyuma y’uko atandukanye na AS Kigali, yanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports, Police FC, Gormahia Petro de Luanda na APR FC.

    8.Eric Rutanga

    Myugariro w’ikipe ya Police FC aza ku mwanya wa 8 aho afite abamukurikira bagera ku bihumbi 46 n’abantu 600. Eric Rutanga w’imyaka 30 mbere yo kwerekeza muri Police FC yabanje gukinira amakipe 2 akomeye mu Rwanda ariyo APR FC na Rayon Sports.

    7.Sugira Ernest 

    Uramutse ugiye gushaka Rutahizamu wagerageje guha ibyishimo Abanyarwanda mu myaka ya vuba wasanga ari Sugira Ernest. Uyu mukinnyi udafite ikipe kugeza ubu niwe uza ku mwanya wa 7 mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite ababakurikira benshi kuri Instagram,afite abagera ku bihumbi 49 n’abantu 900.

    Sugira Ernest yanyuze mu makipe arimo AS Muhanga APR FC,AS Kigali,AS Vita Clubs, Rayon Sports na Al-Wahda Sports Club yo muri Syrian .

    6.Rwatubyaye Abdul

    Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul niwe uri ku mwanya wa 6 mu gukurikirwa cyane kuri Instagram aho afite abagera ku bihumbi 57 n’abantu 600.

    Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bakinnyi bakiniye APR FC ndetse na Rayon Sports, amakipe y’amakeba mu Rwanda. Andi makipe yakiniye ni Isonga ndetse n’andi yo hanze y’u Rwanda gusa.

    5.Usengimana Faustin

    Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ndetse na Al – Hudood SC yo muri Iraq aza ku mwanya wa 5. Afite abamukurikira bagera ku bihumbi 60 n’abantu 400. 

    Usengimana Faustin yanyuze mu makipe arimo Rayon Sports , APR FC na Police FC zo mu Rwanda naho yanze yarwo yakiniye amakipe arimo Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait ,Buildcon FC yo muri Zambia na Al-Qasim Sport Club yo muri Iraq.

    4.Kimenyi Yves

    Umunyezamu wasinyiye ya AS Kigali mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves uri mu bakinnyi bakinnye ku rwego rwiza mu Rwanda gusa ntiyegeze ajya hanze. Yakiniye Rayon Sports na APR FC gusa.

    Kimenyi Yves afite abamukurikirana bagera ku bihumbi 117 ku rubuga rwe rwa Instagram.

    3.Mukunzi Yannick

    Umukinnyi wa Sandkven IF ikina Shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Sued  ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi aza ku mwanya wa 3,afite abagera ku bihumbi 147 bamukurikirana. 

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu Rwanda yakiniye APR FC na Rayon Sports gusa ahava yerekeza muri iyi kipe yo muri Sued kugeza n’ubu.

    2.Haruna Niyonzima

    Uramutse ushatse umukinnyi umaze gukinira imikino myinshi ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Haruna Niyonzima niwe waza imbere.

    Uyu mukinnyi uza ku mwanya wa 2 mu kugira abamukurikirana benshi yanyuze mu makipe yo mu Rwanda arimo Etincelles , Rayon Sports,APR FC,AS Kigali. Izo hanze harimo Young Africans ,Simba na Al Ta’awon yo muri Libya arimo kugeza ubu.

    Haruna Niyonzima afite abamukurikirana bagera ku bihumbi 377.

    1.Kagere Meddie 

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Singida Fountain Gate F.C,Meddie Kagere niwe uza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite ababakurikira benshi kuri Instagram. Afite abagera ku bihumbi 840.

    Yanyuze mu makipe arimo Atraco  FC, Kiyovu Sports,Mukura VS, Rayon Sports na Police FC mu Rwanda. Hanze y’u Rwanda amakipe yakiniye harimo Gormahia na Simba zo muri Tanzania.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134029/kimenyi-ni-uwa-4-abakinnyi-10-babanyarwanda-bakurikirwa-cyane-kuri-instagram-134029.html

  • Ibyamamare byaherekeje Nyiramana warwaye aka… – #rwanda #RwOT

    Nyiramana wamaze imyaka 9 akina muri filimi n'amakinamico atandukanye ariko iyo yabayemo cyane ni Seburikoko aho yabayemo nk'umuryango. 


    Ni nako byagenze ubwo yasezerwagaho bwa nyuma. Siperansiya wari uhagarariye umuryango mugari w'abakina muri Seburikoko yagaragaje umurava wa Nyiramana kugeza nubwo yigeze kugwa aho bakinira yacitse intege. 


    Siperansiya ati:'Namusabye kureka kuza gukina, twari mu ntara turi gukina ikinamico ariko aranga araza kuko yakundaga ibyo akora. Yaraguye turamuterura bagirango nabyo byateguwe nyamara yari yacitse intege.'

    Clapton Kibonke yashimiwe uruhare yagize mu gufasha 

    Clapton Kibonke yaherekeje Nyiramana



    Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Zacu Entertainment , Valens Nsengumuremyi yagarutse ku buzima bwa Nyiramana 

    Sonia Mutako yaherekeje Nyiramana

    Ndimbati yatabaye Nyiramana

    Mama Sava yaje gutabara Nyiramana

    Alufonsina yababajwe no kubura Nyiramana

    Nyiragitariro na Mukarujanga

    Siperansiya yagize uruhare mu guherekeza Nyiramana

    Kecapu yaje gutabara Nyiramana

    Kecapu yaherekeje bwa nyuma Nyakubyara Chantal

    Njuga ari mu baje guherekeza bwa nyuma Nyiramana

    Apotre Liliane uyobora Umusozi w’Ibyiringiro

    AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI

    VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134041/ibyamamare-byaherekeje-nyiramana-warwaye-akabura-nuwamuha-imbuto-amafotovideo-134041.html

  • Bruce Melodie na Bwiza mu bahanzi nyarwanda bazaririmba muri 'Trace Awards' i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi ubuyobozi bwa Trace Awards butangaje urutonde rw'abahanzi bahatanira ibihembo bya Trace Awards, bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ubu hamaze kumenyekana urutonde rw'abahanzi barenga 25 biganjemo abaririmba injyana ya Afrobeat  bazaririmba muri uyu muhango, uru rutonde rugaragaraho abahanzi nyarwanda babiri gusa.

    Ni urutonde rurerure rugizwe n'abahanzi barimo: Davido, Asake, TayC, Benjamin Dube, Kizz Daniel,  Bamby , Black Sherif , Blxckie , Didi B, Dystinct , Janet Otieno , Josey ,Kalash , Lisandro Cuxi ,Locko , Mikl , Perola , Plutonio , Princess Lover , Ronisia , Rutshelle Guillaume , Soraia Ramos ,Terell Elymoor ,Viviane Chidid,hakiyongeraho Bruce Melodie na Bwiza bo mu Rwanda.

    Ibirorii by'itangwa ry'ibi bihembo bikaba byarahujwe n'iserukiramuco rizabanza kubera mu Rwanda mbere y'umunsi nyir'izina wo gutanga ibi bihembo.

    Ni ibihembo abahanzi baturuka mu bihugu bisaga 30 bahatanyemo mu byiciro bigera kuri 22.Abahanzi bari guhatana barimo abo muri Algeria, Angola, Brésil, Cameroon, Cap-Vert, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Côte d'Ivoire, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y'Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

    Bikaba biteganyijwe ko abandi bahanzi bazagaragara muri iki gitaramo bazamenyekana mu minsi iri imbere

    Bitewe nuko u Rwanda aricyo gihugu kizakira iri serukiramuco n'itangwa ry'ibi bihembo, abahanzi nyarwanda bakaba barashyiriweho  icyiciro cyihariye, abahatanye muri iki cyiciro barimo: Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Chriss Eazy.

    Trace Awards and Festival ni ibirori byo gutanga ibihembo bizakomatanywa n'iserukiramuco. Ibi bikorwa byombi bizamara iminsi itatu bibera mu Rwanda. Biteganyijwe ko bizitabirwa n'ababarirwa hagati ya 7000 na 10.000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku isi.

    Ibi birori bigiye kuba ku bufatanye na RDB ibicishije muri Visit Rwanda. bizabimburirwa n'Iserukiramuco rizamara iminsi ibiri ku wa 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena.

    Bikaba byaranahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 trace group itegura itangwa ry'ibi bihembo imaze itangiye gukorera mu bihugu bitandukanye ibinyujije kuri shene za televiziyo zayo zitandukanye zirimo:Trace Africa, Trace Muzik, Trace Urban, Trace Gospel, Trace Hits n'izindi.

    Biteganyijwe ko ibi birori bizakurikirwa imbonankubone n'umubare munini w'abatuye isi binyuze ku bitangazamakuru bya Trace bikurikirwa n'abarenga miliyoni 350 bari mu bihugu 180 na shene za televiziyo zisaga 29, amaradiyo arenga 100 n'ababakurikira ku mbuga nkoranyamabaga barenga miliyoni 22.

    Sam Kwizera

    The post Bruce Melodie na Bwiza mu bahanzi nyarwanda bazaririmba muri 'Trace Awards' i Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/bruce-melodie-na-bwiza-mu-bahanzi-nyarwanda-bazaririmba-muri-trace-awards-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bruce-melodie-na-bwiza-mu-bahanzi-nyarwanda-bazaririmba-muri-trace-awards-i-kigali

  • Nyanza: Umwana yapfuye bikekwa ko yishwe n'icyayi n'irindazi #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka ine y'amavuko yapfuye bikekwa ko yishwe n'icyayi n'irindazi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ikaba yatangiye iperereza

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabuzuru mu kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, amakuru avuga ko nyakwigendera w'umwana Agahozo Peace Nyenyeri w'imyaka ine y'amavuko nyina umubyara yagiye mu itsinda amusiga ari muzima anari kumwe n'umugabo wa nyina, maze umwana ajya ku muturanyi amuha icyayi, nyuma umugabo wa nyina amuha amafaranga ajya kugura irindazi ryo gufatisha amaze kunywa no kurya atangira gutaka mu nda, umugabo wa nyina ajya kubwira umukecuru baturanye ngo amushakire umuti, agarutse asanga yapfuye, umugabo wa nyina yahise atabaza abaturanyi.

    Ubwo umunyamakuru yageraga muri kariya gace yasanze aho uriya muryango warucumbitse hafungishije ingufuri nta muntu uhari, abahatuye bavuga ko nyakwigendera yaba yarazize icyayi ndetse n'irindazi yariye

    Umwe yagize ati 'Hari aho yagiye bamuha icyayi n'irindazi ari nabyo yazize.'

    Undi nawe yagize ati 'Havuze induru tuhageze dusanga umwana yitabye Imana gusa abantu bavugaga ko uwo umwana hari aho yaguze irindazi hari nabamuhaye icyayi ari nabyo yazize.'

    Kuva icyo gihe kugeza ubu RIB yatangiye iperereza, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza uhita ukomereza mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali ngo ukorerwe isuzuma, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye itangazamakuru rya Flash  ko iby'uru rupfu bikiri amayobera

    Yagize ati 'Uwo mwana Nyenyeri yarapfuye ariko kugeza ubu urupfu rwe ntibirasobanuka kuko hari amakuru amwe namwe ataramenyekana gusa RIB yatangiye iperereza.'

    Amakuru kandi avuga ko uriya mugabo wa nyina wa nyakwigendera Nyenyeri ubu yatawe muri yombi, naho ari uwamuhaye icyayi ndetse ni uwamugurishije irindazi bo bari mu ngo zabo ni mu gihe inzego zikomeje iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yaba yarazize.

    Theogene Nshimiyimana

    The post Nyanza: Umwana yapfuye bikekwa ko yishwe n'icyayi n'irindazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/nyanza-umwana-yapfuye-bikekwa-ko-yishwe-nicyayi-nirindazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyanza-umwana-yapfuye-bikekwa-ko-yishwe-nicyayi-nirindazi

  • Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe muri Afurika.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame aza kwifatanya na Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto n'abandi Bakuru b'Ibihugu, ndetse n'impirimbanyi mu bukangurambaga bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Ni inama izamara iminsi itatu yateguwe ku bufatanye na Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), ku bufatanye na Guverinoma ya Kenya.

     

     

    Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Guharanira iterambere ritangiza ibidukikije n'ishoramari mu bisubizo bihangana n'imihindagurikire y'ibihe bibereye Afurika n'Isi yose.'

    Abandi bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama, harimo Perezida Macky Sall wa Senegal, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo. Hari kandi Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres ndetse n'Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

    Moussa Faki Mahamat, ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, yavuze ko iyo nama yitezweho gufasha umugabane wa Afurika, by'umwihariko mu kugena ibyo uzagaragaza mu nama ya 28 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku mihindagurikire y'ibihe (COP28), izabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Ukuboza uyu mwaka.

    Iyo nama ibaye mu gihe iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe muri Afurika.

    Perezida William Ruto, biteganyijwe ko aza kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama, aho abagaragariza intego zayo mu gukemura ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere ndetse n'uburyo gikomeje guhangayikisha umugabane wa Afurika, ndetse no ku rwego rw'Isi muri rusange.

    Biteganyijwe ko iyi nama igomba kuba urubuga rwo kugaragaza, gushyira mu bikorwa, no kugira uruhare mu bigomba gushyirwamo imbaraga, mu gukemura ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe.

    Inkuru ya Kigali Today

    The post Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yitabiriye-inama-yiga-ku-mihindagurikire-yibihe-muri-afurika-irimo-kubera-muri-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yitabiriye-inama-yiga-ku-mihindagurikire-yibihe-muri-afurika-irimo-kubera-muri-kenya

  • Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Tessi Rusagara agirwa Umuyobozi Mukuru w'Agaciro Development Fund.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG, Dr Omar Munyaneza agirwa Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Umuhumuza Gisele agirwa Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, Evariste Rugigana aba Umuyobozi Mukuru wa RURA naho Dr Carpophore Ntagungira agirwa Umuyobozi w'Inama Ngenzuramikorere wa RURA.

    Dushimimana Lambert yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba.

    Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw'amashuri Indatwa n'Inkesha rwa Butare (GSO Butare).

    Dushimimana yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza y'u Rwanda, icya gatatu acyiga muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y'Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga (International Law).

    Mu mirimo yakoze, Dushimimana yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw'ibanze rwa Budaha mu karere ka Ngororero.

    Yigishije muri kaminuza imyaka itanu, kugeza n'ubu akaba yigishaga mu ishuri ry'amategeko riherereye mu karere ka Nyanza (ILPD).

    Yakoze muri Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST), aho yari ashinzwe kwandika amategeko.

    Kuva muri 2014, yatangiye gukora muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, kugeza n'ubu akaba yari akuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri iyo komisiyo.

    Mu mirimo ya politiki, Dushimimana yabaye perezida w'inama njyanama y'akarere ka Rubavu, akaba kandi yaranabaye mu nama y'ubutegetsi y'icyahoze ari ikigo gishinzwe amazi isuku n'isukura (WASAC).

    Dushimimana kandi yigeze no kuba mu nama y'igihugu ishinzwe gutanga ubuhungiro (CNR).

    Arubatse afite abana bane.

     

    The post Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/lambert-dushimimana-niwe-wagizwe-guverineri-wintara-yiburengerazuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=lambert-dushimimana-niwe-wagizwe-guverineri-wintara-yiburengerazuba

  • Wari uzi ko kurya inyama nyinshi bishobora gutuma ugira icyuya kinuka? #rwanda #RwOT

    Mu bihe nk'ibi by'ubushyuhe, imvubura zacu z'ibyuya ziba zikora rwose. Ariko se aho kwiringira za deodorants n'indi mibavu ihumura, hari ikindi twakora mu kugenzura uko duhumura cyangwa tunuka? ndetse tukaba twabigira neza turya ibiryo runaka?

    Twese tuzi ko iyo ushyushye, ubira icyuya kurushaho. Ni uburyo kamere bw'umubiri wacu bwo kwihehereza ubwawo, buri gitonyanga cyose cy'icyuya kiva mu mubiri wacu kiwufasha kugabanya ubushyuhe.

     Muri aka kamaro kose k'iki gikorwa, hari ubwo kizana ikindi kintu kitameze neza.

    Yego, turavuga uko icyuya kiza kinuka.

    Buri wese iyo abize icyuha aba atandukanye: abantu bamwe nta mpumuro cyangwa umunuko na muto uzanwa nacyo bagira, abandi hari ubwo babira icyuya kinuka bikabije.

    BBC yanditse ko Prof Johan Lundström wo muri Karolinska Institutet i Stockholm muri Sweden, yakoze ubushakashatsi bwinshi ku mpumuro n'umunuko w'icyuya. Avuga ko uko icyuya cyacu cyumvikana mu mazuru biterwa n'ibintu bitandukanye.

    Agira ati 'Uko duhumura cyangwa tunuka biva ku ruhurirane rw'imvubura zitandukanye mu mubiri — ibyo igice kimwe, biterwa n'uturemangingo twacu, bacteria ziri mu mubiri wacu (ziterwa n'ibintu nk'isuku) hamwe n'ibidukikije (ubuhehere, ubushyuhe, n'igipimo cy'umwuka aho turi).Hanyuma kandi, ibyo turya nabyo bishobora kugira uruhare rw'ingenzi.'

    Rero, ku mpamvu zumvikana, nk'imiterere karemano n'isuku dufite, ibyo dushyira mu mibiri yacu bishobora kugira uruhare rukomeye ku buryo ibyuya byacu binuka cyangwa bihumura.

    Ibiribwa bihindura guhumura k'umubiri wacu

    Ntabwo tuzi neza igipimo ibiryo bihinduramo uko duhumura iyo tubize icyuya, kugeza ubu ntabwo birapimwa mu buryo buzwi, nk'uko Lundström abivuga, ariko tuzi ibiribwa bishobora kugira icyo bikora ku buryo duhumura.

    Ati 'Abantu barya inyama nyinshi muri rusange bajya kunuka 'nabi' kurusha abarya cyane cyane ifunguro ry'imboga. Kandi, nk'uko benshi bashobora kuba babizi, umuntu ukunda kurya tungurusumu agira kenshi icyuya gifite ukwacyo gihumura.'

    Imboga za asparagus (izo mu bwoko bw'imiteja) hamwe n'ibirungo bitandukanye, nabyo bishobora guhindura impumuro yacu kamere. Ariko se ni ibiki bigize ibi bibasha guhindura umuhumuro w'icyuya cyacu?

    Johan Lundström ati 'Mu by'ukuri, bisa n'ibigizwe n'ibinyabutabire bigera mu mijyana y'amaraso. Kuva aho, bigasohoka no hanze. Ibintu byinshi bigera mu mitsi itwara amaraso mu buryo bumwe cyangwa ubundi birasohoka biciye mu muhumuro w'umubiri.'

    Rero, niba uriye inyama na tungurusumu — byombi bikungahaye ku kinyabutabire cya sulphur, iki iyo umuntu akiriye, gisohokera mu nzira nyinshi, harimo 'guhumekera epfo iyo' — ariko no mu cyuya.

    Ese hari ibiryo byatuma icyuya cyawe gihumura neza?

    Mu gihe hari ubushakashatsi bucye bwakozwe ku biribwa runaka bituma ibyuya byawe bihumura neza, inyigo zimwe zerekanye indyo zishobora gutanga umusaruro mu guhumuza icyuya cyawe.

    Hari igerageza ryakorewe muri Macquarie University muri Australia. Abagabo 43 baryitabiriye bakarabaga amazi gusa mbere yo kwambara T-shirts za kotoni (nta deodorant biteye). Bambaye iyo mipira amasaha 48 — harimo isaha imwe y'imyitozo ngororamubiri kugira ngo imvubura z'ibyuya zirusheho gukora — mbere yo gukorerwa isuzumwa ryo kwihumurizwa.

    Ibyavuyemo? Abagabo bari bariye cyane cyane imbuto n'imboga basanze 'bafite icyuya gihumura neza kurusha'

    Abari bariye ibinyamavuta, inyama, amagi, na tofu nabo ntibanukaga cyane. Ariko abari bariye ibinyampeke n'ibinyesukari (carbohydrates foods) basanze bafite umuhumuro udashimishije w'icyuya cyabo.

    Indi nyigo yakozwe ku muhumuro w'icyuya cy'abagabo 17 wakurikiranye imirire yabo y'ifunguro ririho inyama zitukura cyangwa iritariho inyama na nkeya. Ibipimo by'icyuya cyabo byafashwe nyuma y'ibyumweru bibiri. Hashize ukwezi, basubiyemo iryo gerageza noneho bahinduranya indyo bari bafashe mbere.

    Hanyuma itsinda ry'abagore 30 basabwe gupima icyuya mu buryo bwo guhumura neza, gukurura, n'igipimo cy'ubugabo(masculinity). Ibyuya by'aba bagabo basanze birushijeho guhumura neza no gukurura aba bagore igihe bariye ifunguro ritariho inyama. Ibi biganisha ku gusobanura ko kurya inyama zitukura bifite ingaruka mbi ku buryo icyuya cyawe gisohoka kimeze mu mazuru y'abakwegereye.

    Nk'uko bimeze akenshi mu bushakashatsi bwa siyanse, hari ubushakashatsi nk'ubu bucye bukorerwa ku bagore.

    Gusa bumwe mu bwakozwe bwagaragaje ko abagore batatu icyuya cyabo cyasuzumwe mbere, mu gihe, na nyuma y'ifunguro ritarimo za 'carolies' nyinshi, abagabo bakunze icyuya cy'abo bagore ubwo bari bongeye kurya bisanzwe ariko ntibakwishimira icyo cyuya mu gihe abagore bari kuri 'regime' birinda 'carolies' nyinshi.

    None, birakwiye guhindura indyo yawe kugira ngo uhindure uko umubiri wawe uhumura? Aho kurya indyo runaka ngo uhumure neza, Lundström avuga ko mu buryo bwumvikana 'byoroshye gukoresha imibavu'.

    Yongeraho ko nubwo bwose waba ugira impumuro mbi mu bandi, ahantu hose ibi bidafatwa nk'ikintu kibi.

    Lundström ati 'Hari itandukaniro mu buryo imico y'ibihugu n'ahantu bafata impumuro y'umubiri. Urugero, impumuro y'umubiri muri gym cyangwa mu buriri uri kumwe n'uwo ukunda ifatwa mu buryo butandukanye iyo ari ya mpumuro n'ubundi ariko uri ahantu handi, nk'igihe wicaranye n'umuntu utazi muri bus. Ikindi, umukunzi wawe ashobora gukunda impumuro kamere y'umubiri wawe!'

    Ubwo ni uburyo bumwe bwo gusuzuma niba uhuza n'umuntu.

    Src: BBC

    The post Wari uzi ko kurya inyama nyinshi bishobora gutuma ugira icyuya kinuka? appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/wari-uzi-ko-kurya-inyama-nyinshi-bishobora-gutuma-ugira-icyuya-kinuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=wari-uzi-ko-kurya-inyama-nyinshi-bishobora-gutuma-ugira-icyuya-kinuka

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yavuze icyo umutoza Zelfani arimo amufasha #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukiri muto wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince avuga ko umutoza w’iyi kipe Zelfani Yamen ahora amushyira ku gitutu kugira ngo abe yava ku rwego rumwe akajya ku rundi.

    Umunya-Tunisia, Zelfani Yamen mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira nibwo yagizwe umutoza wa Rayon Spots.

    Ubwo yagirwaga umutoza bamwe mu bakinnyi abantu batekerezaga ko bashobora gusohoka muri iyi kipe, ni Rudasingwa Prince byavugwaga ko ashobora gutizwa.

    Gusa akihagera uyu mutoza yagiye agaragaza ko mu mishinga ye harimo Rudasingwa Prince yanga kumurekura aho ndetse agenda amuha amahirwe atandukanye.

    Rudasingwa Prince avuga ko uyu mutoza ikintu amufasha amushyira ku gitutu kugira ngo agire urwego avaho agire n’urwo ajyaho kandi akamubwira ko ntacyo wageraho utavunitse.

    Ati 'Ni umutoza ugerageza kunsunika, kuko ndacyari muto arabizi kandi muri Rayon Sports bakunda gukinisha ba rutahizamu b’abanyamahanga gusa aba ambwira ko byose bishoboka ntacyo wageraho udakoze cyane, agerageza kunsunika akanshyiraho igitutu kugira ngo ngire aho mva n’aho ngera.'

    Rudasingwa Prince w’imyaka 20 yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje gutandukana naryo muri 2018 ari nabwo yajyaga kwiga muri LDK, niho umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamubonye amutwara mu irerero rya Rayon Sports ari ho yavuye azamurwa mu ikipe nkuru.

    Rudasingwa Prince avuga ko umutoza wa Rayon Sports amufasha amwereka ko hari byinshi yageraho

    Yamen Zelfani yagaragaje ko Rudasingwa Prince ari umukinnyi afite mu mibare ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yavuze-icyo-umutoza-zelfani-arimo-amufasha

  • Imirasire y'izuba iracyagurwa n'abifite #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu baturage bagaragaza imbogamizi z'igiciro gihenze cy'imirasire y'izuba itanga amashanyarazi ku buryo bitorohera buri wese gukoresha iyi mirasire.

    Narcise Musabirema, umwe mu bitabiye iyi nama mpuzamahanga yigaga ku cyo imirasire y'izuba yafasha abatuye Afurika ngo ibone amashanyarazi ikeneye, Kampani ahagarariye ikora ibikoresho byo mu buhinzi byifashisha imirasire y'izuba, haba mu kuhira no kumenya amakuru y'ubutaka.

    Narcisse na mugenzi we Phiona ucuruza  imirasire ikoreshwa mu guteka, bagaragaza  ko ibiciro byayo bikiri hejuru.

    Narcisseati 'Biracyagoye kuko kubona ariya mashyiga birahenze, icyo dusaba ni uko badufasha ni ukugira ngo uru ruganda rube mu Rwanda, ibikoresho bibe mu Rwanda ku buryo buri mu nyarwanda wese, abasha kubibona ku giciro cyiza.'

    Phiona ati 'Ni ugukomeza gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo ibyo bintu bibashe kugera mu Rwanda kuburyo bworoshye, leta ikajyamo kubijyanye n'imisoro.'

    Dr. Ajay Mathur, umuyobozi mukuru w'umuryango ugamije kongera ingufu zikomoka ku zuba ku Isi, avuga ko hakenewe imikoranire ya Guverinoma z'ibihugu ngo babashe kugeza ingufu z'izuba ku mugabane  wa Afurika.

    Dr.Ajay aragira ati 'Muri Afurika ingufu zikomoka ku zuba ni zo zihendutse cyane iyo ugereranyije n'andi mashanyarazi, hakenewe imikoranire ya za Guverinoma z'ibihugu, abikorera n'imiryango mpuzamahanga kugira ngo babashe kugeza ingufu z'izuba ku mugabane wa Afurika.''

    Umunyamabangasha wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo Eng.Uwase Patricia, avuga ko u Rwanda ruzungukira muri iri huriro ry'ibihugu, kuko hazakomeza gukorwa ubushakashatsi kugirango ibiciro by'imirasire bigabanyuke.

    Ati 'Ikibazo kiriho kizwi ariko giterwa nyine n'ibiciro ku isoko ari nayo mpamvu umuryango nk'uyu ushyira imbaraga mu bushakashatsi. Uko bikorwa kenshi niko n'ibiciro birushaho kumenywa bityo bikaba bitanga amahirwe ko mu gihe gito ibiciro bishobora kugabanyuka.'

    Mu Rwanda ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasiye y'izuba akoreshwa ku kigero cya 24%, biteganyijwe ko 2024, mu Rwanda  ingo zingana na 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, naho 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange 2030.

    KWIGIRA Issa 

    The post Imirasire y'izuba iracyagurwa n'abifite appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/imirasire-yizuba-iracyagurwa-nabifite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imirasire-yizuba-iracyagurwa-nabifite

  • Yakuze atazi Se! Menya amateka ya Winston Duk… – #rwanda #RwOT

    Winston Duke yavutse ku itariki ya 15 Ugushyingo 1986, avukira mu gace ka Argyle, Tobago mu gihugu cya Trinidad na Tobago. Uyu musore yakuze arerwa na mama we wenyine witwaga Cora Pantin, akaba yarakoraga muri Leta icyo gihe ndetse afite na Resitora ye ku giti cye. 

    Winston akiri umwana yabaga ashinzwe kwereka abakiriya aho bicara ku meza yabo gusa ariko akaba yari afite inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filime ukomeye. Amaze kugeza ku myaka 9, Mama we yagurishije resitora n’ibyayo byose.

    Duke, Pantin na mushiki we mukuru witwa Cindy bahise berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New York ahazwi nka Blooklyn kugira ngo mushiki we abashe kujya mu ishuri rijyanye n’ubuganga.

    Bamaze kugerayo, WinstonDuke nawe yagiye mu ishuri ryisumbuye ryitwa  Brighton High School i Rochester muri New York hanyuma asoza muri 2004. Ntibyarangiriye aho kubera ko yahise ajya muri Kaminuza i Buffalo muri New York ari ho yaje no gukura impamyabumenyi mu bijyane n’ubuhanzi bw’ikinamico.

    Yaje gukomereza mu ishuri rya Yale School of Drama, aza kuhakura impamyabumenyi mu bijyanye no gukina filime n’amakinamico, aza gusoza mu mwaka wa 2013.

    Uyu musore ari mu bakinnyi ba filime bazi ibyo bakina bitewe n’uko abifitemo impamyabumenyi, bikaba biri mu bikomeza kumugira igihangange cyane ko uretse kuzikina anazitunganya.

    Kugeza ubu uyu mugabo afite imyaka igera kuri 37, gusa ariko ikintu gikomeye kandi gitangaza benshi ni uko nta mugore kugeza ubu afite cyangwa se yigeze ndetse nta nubwo afite n’umwana.

    Abantu benshi bakomeza kubyibazaho bibaza impamvu adashaka umugore kandi afite agatubutse, abandi bakavuga ko agihuze kubera umwuga we wa Filime arimo. 

    Icyakora hari igihe byigeze kuvugwa ko afite umukunzi witwa Michelle Kumi Baer wamenyekanye ku izina rya Meesh uturuka muri Asia, ariko byarangiye ntawe umenye iherezo ryabyo cyane ko nta mafoto yabo bombi mashya baheruka gushyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Ni gute yatangiye umwuga wo gukina filime?

    Uyu mugabo yatangiriye umwuga we mu gukina ikinamico mu bigo bitunganya amakinamico, twavugamo nka Portland Stage Company na Yale Reportory Theatre, nyuma aza kujya muri filime y’uruhererekane “Person Of Interest”, yabaye nk’imufungurira amayira muri sinema.

    Mbere y’uko aba icyamamare turi kuvugaho aka kanya, Winston Duke yari umuturage usanzwe uva muri Trinidad na Tobago, wari ufite inzozi zikomeye zo kureba aho yamenera akinjira mu kigo gikomeye ku isi mu bijyanye na filime aricyo “Hollywood”.

    Nyuma yo gusozanya impamyabumenyi mu bijyanye n’ikinamico muri kaminuza ya Baffalo, yerekeje ahitwa New Haven mu ishuri rijyanye no gukina ama filime “Yale School Of Drama”, aza kuhahurira n’umukinnyikazi wa filime ukomeye ku isi “Lupita Nyong’o”, bahinduka inshuti z’akadasohoka.

    Nubwo Lupita Nyong’o yari afite imyaka mike yo gusoza mbere ya Winston Duke, bakomeje kuba inshuti zikomeye aho bigiraga. Mu mwaka wa 2012, Winston yagarutse mu gihugu cye cya kavukire aricyo “Trinidad and Tabogo” mu gutanga ubufasha mu ikinamico yitwa “An Echo in the Bone”.

    Nyuma yo gusoza kwiga mu mwaka wa 2013, Winston Duke yatangiye gushaka uko ibyo yize yabishyira mu bikorwa ku bw’amahirwe abona aho atangirira, ni bwo yaje gukina muri filime y’uruhererekane yitwa “SVU: Law and Order”.

    Ni gute yaje kwisanga muri Filime “Black Panter” yamugize rurangiranwa ku isi?

    Mu mwaka wa 2016, umu Agent we yamwoherereje urwandiko rwanditseho umushinga wa “Marvel”, gusa ariko we ntiyari azi ikijya mbere ndetse n’impamvu yaba yohererejwe urwo rwandiko rwanditse, bikomeza kumutera amatsiko.

    Nyuma y’igihe gito ni bwo byaje gutangazwa ko azaba umukinnyi w’indwanyi mu mushinga wa Marvel  muri filime yabo “Black Panther” agakina yitwa “M’Baku”. Icyo gihe yakinanye n’inshuti ye ya kera Lupita Nyong’o. 

    Nyuma y’uko filime igeze hanze mu mwaka wa 2018, ikaza no gukundwa bidasanzwe, ikaza kumusigira izina ku isi, kuva icyo gihe yahise atangira gutumirwa no mu tundi tuzi twinshi dutandukanye. 

    Yaje kongera kugaragara mu yandi ma filime akomeye ku isi akoresha izina rya M’Baku nka “Avengers: Infinity War” ndetse na “Avengers: Endgame”.

    Mu kwezi k’Ukwakira umwaka 2022, umubyeyi (Mama) we yari asigaranye yitabye Imana ku myaka ye 66. Uyu musore akaba avuga ko uretse kuba yari umubyeyi we, yari n’inshuti ye idasanzwe, anamuhora iruhande rwe. 

    Mu gihe bari mu gikorwa cyo kumurikira abantu filime “Wakanda Forever” mu itangazamakuru, uyu musore yagaragaje agahinda gakomeye ko kuba yarabuze umubyeyi (Mama) wamureze cyane ko ari we wamwitayeho ubuzima bwe bwose kuva yavuka kuko atigeze agira amahirwe yo kuba yamenya Se.

    Yakomeje avuga ko nyina yari umujyanama kuri we, ibintu byose babiganiragaho, akavuga ko nta nshuti cyangwa se umuntu arabona ugwa mu ntege mama we mu buryo bari babanye.

    Kuri ubu uyu mugabo w’icyamamare uri mu bantu bakomeye ku isi mu gukina filime no kuzitunganya ari mu rw’imisozi 1000 rutemba amata n’ubuki aho yaje mu gikorwa ngarukamwaka cyo Kwita Izina abana b’ingagi 23 bari bavutse mu mezi 12 ashize. 

    Muri iki gikorwa kandi yahawe n’umwanya wo kwita umwana izina, aho umwana yamwise 'Intarumikwa' abitewe n'uko Mama wamubyaye (Winston) yamwigishije gukunda ibidukikije bityo bikaba ari ngombwa ko ‘twakwigisha abana bavuka kwita ku bidukikije kuko ni ingenzi cyane’.

    Uyu mugabo kandi byeruye yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda aho kuri ubu nawe yabaye Umunyarwanda aho yajya hose.

    Yamaze kuba Umunyarwanda byeruye kandi byemewe n’amategeko

    Mu muhango wo kwita izina umwana yamwise “Intarumikwa”

    Yagaragaje ko yishimiye u Rwanda mu buryo budasanzwe

    Yakuze atazi se umubyara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134013/yakuze-atazi-se-menya-amateka-ya-winston-duke-wahawe-ubwenegihugu-bwu-rwanda-134013.html