Blog

  • Ni iki cyateye Manzi Thierry kujya gusaba imbabazi umutoza w’Ikipe y’Igihugu? #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhamagarwa ariko ntibabashe kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Manzi Thierry na Mugisha Bonheur ku mpamvu zitavuzweho rumwe, byarangiye Manzi Thierry agiye gusaba imbabazi.

    Myugariro Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bakinira Al Ahli Tripoli yo muri Libyam bari ku rutonde rw’abakinnyi 25 umutoza w’Ikipe y’Igihugu w’agateganyo Gerard Buschier yahamagaye azitabaza ku mukino usoza itsinda L mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika u Rwanda ruzakiramo Senegal tariki ya 9 Nzeri 2023 i Huye, akaba ari n’umukino udafite icyo uvuze kuko Amavubi yamaze gusezererwa.

    Gusa aba bakinnyi bakaba baraje gukurwa ku rutonde rw’Abakinnyi bazakina uyu mukino kubera ko bananiwe kumvikana na FERWAFA uburyo bashobora kugeramo i Kigali.

    Ubwo Team Manager, Emery Kamanzi yabazaga aba bakinnyi igihe bazazira kugira ngo abakatishirize itike y’indege, yababwiye ko indege ihari ari izanyura muri Ethipia ikahamara amasaha 12 ubundi bakabona kuza Kigali.

    Aba bakinnyi babwiye Emery ko urwo rugendo rugoranye ahubwo babakatishiriza izanyura Istanbul ihita iza i Kigali ariko babwirwa ko bitakunda, nyuma basaba ko byibuze niba ibyo bidashobotse bakatishirizwa itike ya 'Business Class’ bakaza niyo izanyura Ethiopia ko bwo hari ukuntu byaborohera (ufite iyi tike iyo ageze ku kibuga cy’indege ategereje indi ndege aba anemerewe kujya muri hoteli iri hafi aho akaryama kuko biba biri mu itike).

    Nabyo babwiwe ko bidashoboka, niko kubabwira ko bagiye kubitekerezaho bakaza kubabwira. Bivugwa ko Thierry warimo avugana na Emery yahise ava ku murongo, nyuma nibwo aba bakinnyi babitekerejeho basanga ntacyasimbura igihugu maze Mugisha Bonheur yandikira Emery Kamanzi amubwira ko biteguye kuza ariko babwirwa ko umutoza yamaze kubasimbuza Mitima Isaac na Niyonzima Olivier Seif.

    Aba bakinnyi byarabatunguye ndetse bivugwa ko banagize ikikango ko n’ubutaha umutoza ashobora kutabahamagara kubera byagaragaye nk’agasuzuguro banga kwitabira ubutumire, nibwo bahisemo guhita bafata indege baza mu Rwanda kuko n’ubundi ikipe yabo itarimo gukina.

    Bivugwa ko bitekerejeho basanga ibyo bavugaga nubwo byari byo ariko na none batari kugorana kugeza aho bakurwa ku rutonde bagasimbuzwa, basanze ari amakosa bagomba no gusabira imbabazi.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Manzi Thierry usanzwe ari n’umwe mu bakapiteni b’ikipe y’igihugu, yafashe iya mbere ijya kureba umutoza Gerard Buschier mu mwiherero w’ikipe y’igihugu amusobanurira byose uko byagenze ndetse anamusaba imbabazi avuga ko atari ukwanga kwitaba igihugu kuko bagikunda ariko na none amwizeza ko ayo makosa atazasubira.

    Bivugwa ko uyu mutoza yumvise ibisobanuro bye ariko amubwira ko bakwiye kujya bitonda mu byemezo byose bafata kuko bishobora kubagiraho ingaruka zaba nziza cyangwa mbi.

    Manzi Thierry na Mugisha Bonheur basabye imbabazi kubera imyitwarire bagaragaje

    Gerard Buschier ntibyamusabye umwanya gusimbuza Thierry na Bonheur

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-iki-cyateye-manzi-thierry-kujya-gusaba-imbabazi-umutoza-w-ikipe-y-igihugu

  • Kamonyi-Rugalika: Yareze mu ruhame umwana we uburaya no kwiyandarika atahana ariwe uhasebeye #rwanda #RwOT

    Umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 05 Nzeri 2023 ubwo yari imbere y'inteko y'Abaturage yayigejejeho ikibazo afitanye n'umwana w'umukobwa w'imyaka 16 y'amavuko, amurega ku mujujubya amwiba, amukubita, kwiyandarika, uburaya, kunywa urumogi n'ibindi. Abari mu nteko, bamuhindukiranye baramukwena, bamushinja kuba Nyirabayazana w'ibyo arega umwana.

    Uyu mubyeyi wahagurutse nk'ubabaye ndetse akabaza afite amarira y'akababaro avuga ko aterwa n'uyu mwana w'umukobwa yibyariye wamunaniye, yavugiye mu ruhame byinshi mu byo amushinja, benshi mu bamuzi batahakanye ko ibyo avuga ari byo batera hejuru bavuga ko nyirabayazana wa byose ariwe ubwe.

    Bamwe mubitabiriye inteko y'Abaturage yabereye imbere y'Akagari ka Sheli.

    Byaje guhumira ku mirari, ubwo Umuyobozi w'Akarere yasabaga Mudugudu gufasha gusobanura neza uko azi ikibazo cy'uyu mubyeyi n'umukobwa we ndetse n'icyo bagikozeho, maze adaciye ku ruhande agira ati' Aba bantu turaturanye ariko ntabwo biba byiza kubivugira aha ngaha bitewe n'imyitwarire y'umubyeyi ni byo bikomoka ku bana. N'umuturage wese uri aha yaza agasobanura iby'uyu mubyeyi n'umukobwa we. Uburere tugenda duha abana bacu nibwo butera ibyo bagenda bakora'.

    Yakomeje ati' Umwana uko umureze niko akura, niba uyu munsi ndi umubyeyi nkitwara nabi na wa mwana niko azakura. Ikibazo cy'aba bantu kirazwi, kuza kurira gutya aba ajijisha abaturage, uwo mwahamagara wese mu bo baturanye hariya imyitwarire yabo birazwi ndumva ntacyo nasobanura'.

    Nyuma y'ibyo Mudugudu yari amaze gusobanura kuri uyu mubyeyi n'umwana we, uyu mubyeyi kwihangana byanze arongera afata ijambo maze ashinja Mudugudu( w'Umugore) Ubusinzi, ko nawe ntacyo yabamarira kandi ari umusomyi(umusinzi)

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Meya wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yahise abaza Mudugudu icyo abona cyaba nk'igisubizi kuri uyu mubyeyi cyangwa se icyo yafashwa, Mudugudu asubiza ko icyambere ari uko yegerwa 'akaganirizwa ku myitwarire y'umubyeyi n'indangagaciro ziranga umubyeyi kugira ngo na wa mwana we agire indangagaciro ziranga umwana'.

    Mu bindi byananiye Mudugudu guhishira kuko yari yavuze ko byagora kubivugira mu ruhame, yavuze uko uyu mugore yataye umugabo we w'isezerano, araza arubakirwa ndetse akaba acyura abagabo uko umutima uteye( aho yamushinje ubushoreke) kandi akabacyurira ku mwana nawe ngo ucyura abe ari nako uyu mubyeyi aba atembana n'icupa(inzoga). Ibi byose byagaragaye ko nyirabayazana ari uyu mubyeyi maze ahabwa urw'amenyo n'abitabiriye inteko.

    Nzabonitegeka Emmanuel, umwe mu baturanyi b'uyu mubyeyi wabajijwe icyo nk'abaturanyi bazi cyangwa bakora ku bibazo nk'ibi by'uyu muryango, yasubije ko ikibazo uyu mubyeyi afite ku mwana we w'umukobwa atari umwihariko we gusa kuko ngo hari n'abandi bana benshi ( yavuze 7) b'abakobwa muri uyu Mudugudu bananiranye barara bakatana n'abagabo( imvugo yakoresheje). Ahamya ko n'ubuyobozi bwagiye buganiriza kenshi, abataye ishuri bagafashwa kurisubiramo ariko bikanga ku bw'imyitwarire yabo bakongera bakarivamo kubera uburaya n'abagabo.

    Yakomeje asaba ubuyobozi nk'utanga impuruza ko bukwiye gutabara mu midugudu ya Kigarama na Karehe mu kagari ka Sheli, ababyeyi ndetse n'abana bakegerwa, bakaganirizwa kuko ibibazo bihari ngo bikomeye cyane, biteye impungenge kuko ababyeyi n'abana mu tubari ngo ni muri' Kataduhure', baba bayuranamo n'abagabo.

    Nyirabayazana w'ibi bibazo by'imyitwarire igeza abana b'abakobwa bataranuzuza imyaka y'ubukure mu kwishora mu ngeso zavuzwe, byagaragajwe ko uruhare runini ruturuka ku babyeyi bimakaje ubusinzi n'uburaya n'indi myitwarire n'ingeso bituma abana babo babigira ho.

    Uyu mubyeyi ashinja umwana we kunanirana, uburaya, umujura n'indi myitwarire mibi. Yazanye kandi umupira utose yavugaga ko uyu mwana we hari ho yawanuye, arawurangisha uhita unabona nyirawo.

    Kuri iki kibazo, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yanzuye ko mu cyumweru gikurikira iki azohereza itsinda ryo kuganiriza ababyeyi n'abana kandi rikazatanga Raporo y'ibibazo basanze n'uburyo bikwiye gukemuka byihuse.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/06/kamonyi-rugalika-yareze-mu-ruhame-umwana-we-uburaya-no-kwiyandarika-atahana-ariwe-uhasebeye/

  • Ntibisanzwe! EAR Gahini igiye kwakira abasaga… – #rwanda #RwOT

    Iki giterane ngarukamwaka cy’ububyutse gisanzwe kibera i Gahini ahatangiriye ububyutse, gifite intego iboneka mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma:12:1 havuga ngo “Mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana ari ko kiyikorera kwanyu gukwiriye.” 

    Mu guhitamo iyi ntego, Bishop Dr Gahima Manasseh, Umushumba Mukuru wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Anglican mu Rwanda, yasobanuye ko nk’uko basanzwe bagira ibiterane nk’ibi buri mwaka, nyuma yo kubona ineza Uwiteka yabagiriye babonye igihe ari iki ngo batange imibiri yabo babe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, bayikorera ibikwiye harimo no kuba abanyarwanda bakwiye.

    Bishop Gahima ntiyashatse guhita atangaza ababwirizabutumwa bateganijwe kuzigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane kuko si cyo cy’ingenzi kuri we ahubwo icya mbere ni uko abantu babasengera bakazayoborwa n’Umwuka w’Imana, aho yavuze ngo “Njye amatsiko mfite abantu bose bakwiye kugira ni ukugendererwa n’Umwuka Wera”. 

    Bishop Manasseh yakomeje avuga ko umwihariko wa mbere w’iki giterane ari umubare w’abantu bazacyitabira cyane ko kuva cyatangira ari bwo bwa mbere cyigiye kwitabirwa ku rwego rwo hejuru. Agashya ka kabiri muri iki giterane, ni uko abantu bamaze amezi abiri mu biterane mu maparuwasi agize iyi Diyoseze bacyitegura.

    Yagize ati: “Buzuye imbaraga, buzuye ubushake bw’Imana bazaza buzuye kandi hari abahisemo kwitanga bakazaza n’amaguru bakagera hano i Gahini”. Muri iki giterane Imana igiye kuboneramo ko hari abantu “bamenye Imana yabo,” hatirengagijwe ko muri iyi minsi isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo ubutinganyi, gukuramo inda, ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Uyu mushumba yagize ati: “Mwese muzaze tugaragarize isi ko nubwo yanduye, nubwo yuzuye ibyaha bibi abantu batabasha kurondora hari abari kumwe n’Imana yabo batatakaye kandi abo nibo bazavuga ubutumwa kugeza Kristo agarutse. Tuzatendeleza, tuzahimbaza Imana!”.

    Yakomeje avuga ko bazaba bashima Imana ku bw’ibyo Imana yabakoreye by’umwihariko muri iyi diyoseze ya Gahini n’igihugu muri rusange, anakomoza ku banyamahanga bamaze iminsi bari kugera i Gahini baje muri iki giterane cy’ububyutse. 

    Ati: “Igihe kigiye kongera Imana yongere imanure izindi mbaraga z’ububyutse bushya kandi bizaza muri context turimo, ku buryo abantu bazatsindwa bakihana ibyaha, urwego baba barimo urwo arirwo rwose imirimo y’Imana itangire bushyashya.”

    Bishop Gahima yamaze abantu impungenge ku mutekano wabo kuko nka Diyoseze bari gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo abantu bazatangire igiterane banagisoze batekanye, ndetse ko n’amacumbi bazazaramo iyo minsi yose ateganijwe. 

    Abiyandikishije haba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga nibo bazitabira iki giterane ku mpamvu z’umutekano, aho aba mbere batangiye kugera aho cyizabera tariki 03 uku kwezi nk’uko yabitagarije Radio Inkoramutima.

    Bishop Gahima umushumba wa Diyoseze Angilikani ya Gahini

    BISHOP GAHIMA YATANGAJE BYINSHI KU GITERANE CY’I GAHINI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134051/ntibisanzwe-ear-gahini-igiye-kwakira-abasaga-ibihumbi-10-mu-giterane-ngarukamwaka-cyububyu-134051.html

  • Episode 2: Abakinnyi 10 batarengeje imyaka 17… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bakina umupira w’amaguru mu buryo buzwi, ni bo bacye ku bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze ndetse bifuza ko ari byo byazabatunga.

    U Rwanda rukunze kugorwa no kubona abakinnyi bakina nk’ababigize umwuga bakina hanze, kuko usanga kubumvisha ko bakwiriye gutanga umutaha mu ikipe y’igihugu “Amavubi” y’umupira w’amaguru, ari ibintu bigoye ndetse bisaba ibishoboka bikomeye.

    Abakinnyi tugiye kugarukaho, ni abari munsi y’imyaka 15 bakina mu bice bindukanye by’Isi, u Rwanda rushobora kwifashisha mu makipe y’abakiri bato, nibura bakazagera ku rwego rwo gukinira ikipe nkuru bamaze kumva u Rwanda neza. Ni inkuru yakozwe ku bufatanye n’umunyeshuri witwa Ntwari Gad akaba yiga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri.

    1. Axel Muramira

    Axel Muramira ni umukinnyi uvuka ku babyeyi b’abanyarwanda, akaba afite imyaka 15 y’amavuko. Uyu musore akinira ikipe ya Standard de Liege yo mu Bubiligi mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16, akaba ari myugariro w’inyuma hagati.

    2. Hirwa Rwabuzisoni Noah

    Rwabuzisoni akinira ikipe ya Club Bruge yo mu Bubiligi akaba akina nka nimero 10. Uyu musore w’imyaka 16 ari mu bakinnyi bahize abandi mu irushanwa ry’igikombe cya Kevin De Bruyne Cup.

    3. Noah Bushayija

    Noah Bushayija Karera, akinira irerero rya ProGen Academy yo muri Ghana akaba ari umusore ufite imyaka 14. Uyu musore aherutse kwitabira irushanwa rya Gothia Cup ryabereye muri Norway, aho akina nka rutahizamu uca mu mpande, ndetse akaba yakina no mu kibuga hagati.

    4. Jean Luc Mukiza

    Jean Luc akinira ikipe ya Lillestrømo SK y’abatarengeje imyaka 16. Uyu musore ukina inyuma iruhande rw’iburyo, ikipe ye yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Gothia Cup aho batsinzwe n’ikipe yo muri Espagne.

    5. Randy Mbaguta

    Mbaguta, akinira ikipe ya Vaughan Soccer Academy yo muri Canada. Mu mwaka ushize w’imikino, yatsinze ibitego 7, atanga imipira 17 ivamo ibitego. Uyu musore w’imyaka 13, nta gihindutse ashobora kwerekeza mu irerero rya Anderlecht akaba akina nka nimero 10.

    6. Yves Muhire Buhake

    Ni murumuna wa Clauvis Buhake uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu “Amavubi”. Uyu musore w’imyaka 16, akaba rutahizamu wuzuye, akinira ikipe IL Norild yo muri Norway.

    7. Jean Christopher Habimana Muanza

    Christopher Habimana ni umunyarwanda w’imyaka 16, ukinira FC Laval yo muri Canada. Ni umukinnyi ukina imyanya yose y’inyuma mu kibuga. Nyina akomoka muri Haiti, mu gihe Se ari umunyarwanda.

    8. Nkunzurwanda Alliance

    Nkunzurwanda ni umusore w’imyaka 16 akaba akinira ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi. Uyu musore akina inyuma ibumoso, ndetse no mu mutima w’ubwugarizi.

    9. Bradley Safari

    Safari akinira ikipe ya RWDM yo mu Bubiligi, akaba ari na Kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 15.  Yatangiye no kwifashishwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17, akaba akina nka nimero 6.

    10. Joshua Karangwa

    Karangwa ni umukinnyi wa Soccer St Leonard yo muri Canada akaba afite imyaka 14.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134043/episode-2-abakinnyi-10-batarengeje-imyaka-17-bakina-hanze-u-rwanda-rwakwiyegereza-hakiri-k-134043.html

  • Ibintu ari kubishyira ku rundi rwego! Kuzabon… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, ahazwi nka Panoramique, abateguye iki gitaramo basobanuye imiterere yacyo.

    Kompanyi isanzwe itegura ibitaramo mu burayi ya Now Now ari nayo yatumiye The Ben muri iki gitaramo, yavuze ko ari ubwa mbere igiye gukorera igitaramo mu Burundi, ariko ko ari intangiriro yo gufungura ibikorwa byabo.

    Muri iki kiganiro cyahuje itangazamakuru ryose ryo muri iki gihugu, hasobanuwe impamvu bahisemo The Ben, ibiciro byo kwinjira n'aho igitaramo kizabera.

    Bavuze ko The Ben ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro gitangaje, ndetse ko 90% bamuhurijeho nk'umuhanzi wabataramira bigatinda.

    Ku bijyanye n'ibiciro, The Ben azabanza gusabana n'abakunzi be ku itariki 30 Nzeri 2023, aho itike ya make kwinjira azaba ari ibihumbi 100 by’amarundi, miliyoni 2 z’amarundi ugahitamo shampanye ebyiri ushaka ndetse n'itike yiswe iya Presidential izishyurwa miliyoni 10 z’amarundi.

    Iyi tike hasobanuwe ko izaba irimo buri kimwe kurya no kunywa ndetse no gusurwa na The Ben.

    Ku munsi w'igitaramo nyirizina kizabera kuri Jardin Public, kwinjira ni ibihumbi 10 by’amarundi ahasanzwe, 50,000Bfw muri VIP, itike y'abaterankunga izaba igura ibihumbi 500 ndetse na Table ya Miliyoni n'ibihumbi 500 ugafatamo shampanye ebyiri wihitiyemo.

    The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bamaze imyaka myinshi bafite igikundiro gitangaje mu karere.

    The Ben ategerejwe i Bujumbura

    The Ben, igikundiro cye kirihariye 

    Integuza y'igitaramo azakorera mu Burundi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134059/ibintu-ari-kubishyira-ku-rundi-rwego-kuzabona-the-ben-i-burundi-hari-abazishyura-miliyoni–134059.html

  • Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n'ubuyobozi bwa RDB #rwanda #RwOT

    Yamamaye ku izina rya M'Baku muri filime yakunzwe n'abatari bake ya Black panther, ariko amazina ye nyakuri ni Winston Duke, uyu aherutse guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda nyuma yaho yari asanzwe ari umunya- Trinidad.

    Guhabwa ubwenegihugu kuri Duke bibaye nyuma yaho asuye u Rwanda mu bihe bitandukanye harimo umwaka wa 2022 ndetse no mu cyumweru gushize ubwo yitabiraga umuhango wo kwita Izina abana b'ingagi baherutse kuvuka.

    Ibyo birori birangiye Duke ntabwo yahise ava mu rw'imisozi igihumbi aha ndavuga u Rwanda ahubwo yaragagumue kugeza ubwo kuri uyu wa mbere agaragaye arahirira imbere y'ibendera ry'igihugu nk'uwahabe ubwenegihugu.

    Yego nibyo, yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda, ibi bivuze ko ari umunyarwanda ndetse akaba n'umunya-Trinidad dore ko iwacu hano byemewe kugira ubwenegihugu bubiri.

    Duke ari mu bantu bahawe ubwenegihugu, ni mu Indahiro ye yabereye Kicukiro yakiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'ako karere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi.

    Nk'uko IGIHE.COM cyabyanditse, Duke w'imyaka 36y'amavuko, ubwo yari mu birori byo Kwita Izina ku wa 1 Nzeri 2023, umwana w'ingagi yise izina yamwise 'Intarumikwa' ni izina yanatuye umubyeyi we ndetse n'Abanyarwanda muri rusange, avuga ko ari indashyikirwa kubera uburyo bashikamye ku ntego zo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima muri rusange.

    Winston Duke asanzwe ari Ambassaderi w'Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health. Mbere y'uko yitabira ibirori byo Kwita Izina yaje mu Rwanda mu 2022 atemberezwa Pariki y'Igihugu y'ibirunga ndetse bwari ubwambere asuye ingagi.

    Binyuze ku rubuga rwa X rw'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, Duke yagaragaye mu ifoto ari kumwe n'umuyobozi wayo, Clare Akamanzi.

    Mu butumwa RDB yatambukiye yagize iti 'Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yakiriye umunya-Tobago ufite ubwenegihugu bw'u Rwanda Winston Duke na Dr Cind M Duke, baganira ku mahirwe ari mu ruganda ndangamuco n'ubuzima.'

    Winston yasubije ubu butumwa atangaza ko biteguye gukora ibikorwa bigari bizatanga umusaruro.

    Ati 'Tugiye gukora ibintu binini, bitanga umusaruro mu buryo bwiza.'

    Winston Duke yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days (2020), Spenser Confidential (2020), Us (2019), ubu ategerejwe muyitwa 'The Fall Guy' azahuriramo n'abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.

    Winston Duke yegukanye ibihembo bitandukanye bya sinema birimo 'Excellence in Acting Award' yakuye muri Denver International Film Festival ndetse yahataniye ibihembo NAACP Image Awards mu cyiciro cya 'Outstanding Actor in a Motion Picture' bitewe n'uruhare yagize muri filime ya Black Panther.

    The post Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n'ubuyobozi bwa RDB appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-guhabwa-ubwenegihugu-bwu-rwanda-winston-duke-wamamaye-muri-black-panther-yahuye-nubuyobozi-bwa-rdb/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-guhabwa-ubwenegihugu-bwu-rwanda-winston-duke-wamamaye-muri-black-panther-yahuye-nubuyobozi-bwa-rdb

  • AmaG The Black agiye kumurikira abanya-Musanz… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka “Nyabarongo”, yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe ari gutekereza gukorera igitaramo muri aka karere mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi’ b’ibihangano bye bamukunze mu bihe bitandukanye.

    Avuga ko ashaka kumurika indirimbo zigize album no guhura n’abafana. Ati “Maze igihe ndi gushaka abafatanyabikorwa twafatanya muri uru rugendo. Ni igitaramo nateguye mu rwego rwo kumurika indirimbo zigize album yanjye ariko no kwegerana n’abafana n’abakunzi b’umuziki wanjye.”

    AmaG The Black avuga ko azakora iki gitaramo ku wa 8 Nzeri 2023 kuri Sitade Ubworoherane guhera saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kandi kwinjira ni ubuntu.

    Ama G asobanura ko iyi album yahisemo kuyita ‘Ibishingwe’ nyuma yo kubona ko hari ‘ibintu biba bifite agaciro abantu ntibabibone’.

    Abigereranya na Zahabu iyo igitabye mu gitaka abantu baba batarabona agaciro kayo, ariko iyo yogejwe ivuye muri icyo gitaka ivamo ibuye ry’agaciro rihenze kandi ryihagezeho ku Isi yose.

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, anatanga urugero rw’uburyo abantu batajya batekereza ku bakozi bakoresha mu rugo, kenshi usanga aribo bamara igihe kinini mu nzu, ku buryo utagakwiye kuvuga ko iyo nzu ari iyawe wenyine.

    Ati “Nubwo wiyemera ngo ni iyawe, ayiraramo kukurusha, ayirirwamo kukurusha,’ akurerera abana wowe wakareze ariko kubera akazi kagutwaye ukanamuhemba, (warangiza) ukamufata nk’ibishingwe.”

    Muri rusange, Ama G avuga ko yatekereje iri zina yahaye iyi album, mu rwego rwo kugaragaza ko nta muntu uri hejuru y’undi muri ubu buzima bushira.

    No gufasha abantu kongera gusubiza amaso inyuma bakareba urugendo rw’ubuzima banyuramo. Ati “Ubuzima ni magirirane.”

    Iyi album iriho indirimbo 10. Hariho indirimbo nka ‘Isi’ yakoranye na Yago, ‘Ibitendo’ yakoranye na Muuv, Trizzie98&Real, hari kandi ‘Irobo’ yakoranye na Roddy n’izindi.

    Ku wa 1 Nyakanga 2023, uyu muhanzi yamurikiye iyi album ye abanya-Kigali mu gitaramo yakoreye muri Gift Restaurant iherereye muri Kigali City Tower.

    Mu kumurika iyi album yari yiyambaje abahanzi benshi ariko abarimo Bruce Melodie, Bosebabireba, Papa Cyangwe, Mico The Best na Riderman ntibigeze bagera aho yari yakoreye igitaramo. 

    Inkuru bifitanye: Udushya twaranze igitaramo AmaG The Black yamurikiyemo album ye ya mbere


    AmaG The Black yatangaje ko agiye gutaramira i Musanze amurika album ye 'Ibishingwe'

    AmaG yavuze ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu mu rwego rwo gusabana n'abafana be 

    Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Nzeri 2023 kuri Sitade Ubworoherane

    KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO 'IBISHINGWE' AMAG YITIRIYE ALBUM YE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Ama G The Black yamurikiyemo Album ‘Ibishingwe’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134052/amag-the-black-agiye-kumurikira-abanya-musanze-album-ye-134052.html

  • Afurika yikoreye umutwaro w'ubushyuhe bw'Isi-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ikomeje kwikorera umutwaro w'ubushyuhe bukabije bwibasiye Isi nyamara ari wo umugabane ugira uruhare ruto mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere.

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri  mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe iri kubera i Nairobi muri Kenya.

    Iyi nama y'iminsi 3  Itegurwa na Guverinoma ya Kenya hamwe n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma biganjemo abo mu bihugu by'Afurika y'iburasirazuba ifatwa nk'umwanya ku bihugu bya Afurika kugira ngo bishyireho ingamba n'amavugurura ajyanye n'ibikorwa ku rwego mpuzamahanga mu gushaka ubushobozi, guhanahana ubunararibonye n'ibindi byafasha gukemura ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'Isi.

    Perezida wa Kenya William Ruto wakiriye iyi nama yavuze ko ubwitabire bw'ibikorwa bigize iyi nama butanga icyizere cyo kwihutisha ingamba zo guhangana n'ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'Isi.

    Yagize ati'Ubwitabire mu bikorwa bitari bike  bigize iyi nama,kugeza ubu byerekanye kwiyemeza kudasanzwe,ubushake bw'abakataraboneka,umurava w'intangarugero,imbaraga zo guhanga n'ibibazo.Gusobanura neza ibibazo,gukemurira hamwe ibibazo ntawuhejwe,gusobanura neza uburyo bwihariye bwo gushyira mu bikorwa no kwihutisha   gukemura ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'Isi.'

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ikomeje kwikorera umutwaro w'ubushyuhe bukabije bwibasiye Isi nyamara ari wo umugabane ugira uruhare ruto mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere.

    Umukuru w'igihugu asanga bidakwiye gukomeza kubivugaho gusa hadakorwa ibikwiye ngo ikibazo kibonerwe umuti.

    Yagize ati'Ibyavuye mu bushakashatsi bwa vuba aha,bitubwira inkuru zitandukanye,zirimo no kuba ukwezi kwa 7 ariko kwezi kwagize ubushyuhe bwinshi mu buzima bwa muntu,Umugabane w'Afurika ukomeje kwikorera umutwaro w'ubushyuhe bw'isi bukomeje kwiyongera,Nyamara ari wo mugabane ugira uruhare ruto mu kohereza mu kirere ibyuka bihumanya ikirere,ntabwo twakomeza kubivuga gusa tudakoze ibisabwa ngo dukemure ikibazo,ibi ntibikwiye ,ariko nyuma y'igihe kinini,kwitana bamwana ntabwo ari cyo gisubizo.'

    Imibare igaragaza ko guhera mu 2022, nibura abantu 4000 muri Afurika bapfuye bishwe n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu gihe abandi miliyoni 19 nabo bagezweho n'ibyo bibazo.

    Raporo ya Loni yo mu 2022, igaragaza ko Afurika ihomba hagati ya miliyari 7$ na 15$ ku mwaka kubera imihindagurikire y'ibihe.

    Mu guhangana n'iki kibazo, ibihugu bya Afurika bikeneye gukusanya nibura miliyari 124$ ku mwaka, ariko kugeza ubu, bimaze kubona miliyari 28$.

    Mu bihugu 20 byugarijwe n'ihindagurika ry'ikirere 17 biri ku mugabane w'Afurika ,Afurika izahazwa bikomeye n'ibibazo by'ihindagurika ry'ikirere nyamara ari umugabane ugira uruhare rwa 4% gusa mu kwanduza ikirere.

    Tito DUSABIREMA

    The post Afurika yikoreye umutwaro w'ubushyuhe bw'Isi-Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/afurika-yikoreye-umutwaro-wubushyuhe-bwisi-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-yikoreye-umutwaro-wubushyuhe-bwisi-perezida-kagame

  • Burna Boy ntarimo! Davido, Tay C, Melodie, Ki… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023, bizaza bikurikiye iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda.

    Mu byiciro 22 by’abahatanye muri ibi bihembo baturuka mu bihugu 30, harimo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda bahatanye harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

    Urutonde rw'abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo ni: Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kalash (Martinique), KizzDaniel (Nigeria);

    Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terell Elymoor (Mayotte) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal).

    Trace Africa yavuze ko abandi bahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bazatangazwa mu minsi iri imbere. Ni mu gihe hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko umunya-Nigeria Burna Boy nawe ashobora kuririmba muri ibi bihembo.

    Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizitabirwa n'ababarirwa hagati ya 7000 na 10, 000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku isi.

    Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n'umuyobozi wa Trace Awards & Fesival, Valerie Gilles-Alexia, aherutse kubwira itangazamakuru ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kugirango berekane uburyo Afurika ifite ibikorwa byinshi byo kwishimira, ndetse no kugaragaza’ ibikorwaremezo birimo nka BK Arena, Camp Kigali n’ahandi hashobora kwakira inama mpuzamahanga. Ati “Ni byiza gukorana namwe.'

    Yavuze ko u Rwanda rufite umurongo mwiza wo guteza imbere ubukerarugendo, kandi nka Trace Africa bamaze igihe kinini bateza imbere cyane umuziki.

    Valerie yavuze ko kimwe mu byatumye abahanzi bo mu Rwanda bahabwa icyiciro cy’abo ‘ni uko u Rwanda ari rwo rwakiriye’.

    Yumvikanishije ko inyungu ya mbere abahanzi b’i Kigali bazakuramo muri ibi bihembo ari uko Trace Africa izabafasha kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga.

    Ati “Twashakaga gufasha abahanzi bo mu Rwanda kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga. Twatekereje ko gushyiraho icyiciro cyihariye byaba ari byiza.”

    Yavuze ko bazanakora ibishoboka byose abahanzi bo mu Rwanda bagakorana indirimbo n’abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu mahanga bahatanye muri ibi bihembo. Ati “Ntabwo ari icyiciro gusa bashyizwemo, ahubwo bizarenga ibyo.”

    Valerie yavuze ko bafite icyizere cy’uko ibi bihembo bizongera gutangirwa mu Rwanda umwaka utaha.

    Uyu mugore umaze imyaka 16 akorana n’iyi Televiziyo yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, kandi yanyuzwe n’uburyo ‘bwiza nakiriwemo’.

    Yabwiye abahanzi bo mu Rwanda ko bari gukora neza, kandi ko amaze igihe yitegereza indirimbo z’abo ku buryo bigaragara ko ziri ku rwego mpuzamahanga.

    Valerie yasabye aba bahanzi gukorana indirimbo n’abandi kuko ari byo bizafasha kwisanga ku mbuga zitandukanye za Trace Africa. Ati “Bakeneye gufata akazi kabo nk’umwuga w’ubushabitsi.”

    Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, yabwiye itangazamakuru ko kuba irushanwa rya Trace Awards rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ari amahirwe akomeye ku gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.

    Yavuze ko ibi bihembo ari urubuga rwiza ku bahanzi kugirango bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko amahirwe ari muri ibi bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku batuye Afurika yose.

    Ati “Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y’ubukerarugendo ariko n’amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu cyacu.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera ndetse n’abandi.

    Kageruka yavuze ko kuba Trace Awards&Festival igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n’intumbero y’Igihugu mu kwakira ibikorwa by’imyidagaduro, imurikagurisha n’ibindi.

    Ati “Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeka (ko) byikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk’Igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa by’imyidagaduro…” 


    Davido agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutanga ibyishimo mu iserukiramuco “Giants of Africa”

    Kizz Daniel wamamaye mu ndirimbo “Buga” yakoranye na Tekno yaherukaga i Kigali mu iserukiramuco “ATHF” ryabereye muri Canal Olympia muri Nzeri 2022  

    Ni ubwa mbere Asake wamamaye mu ndirimbo zirimo “Sungba” agiye gutaramira i Kigali nyuma y’igihe bigeragezwa 

    Bruce Melodie ategerejwe kuririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya ‘Trace Awards 2023″

    Burna Boy ntari ku rutonde rwatangajwe mu bazaririmba muri Trace Awards nyuma y’igihe bivugwa
    Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), avuga ko hari inyugu nyinshi ku Rwanda n’abahanzi kwakira itangwa ry’ibi bihembo
      

    Umunyamuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, Benjamin Dube umaze igihe kini afasha abantu kwegerana n’Imana ategerejwe i Kigali 

    Umuhanzikazi Bwiza uherutse kuririmba mu birori byo Kwita Izina ategerejwe muri Trace Awards 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UNAVAILABLE’ YA DAVIDO NA MUSA KEYS

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LOVE ME’ YA TAYC

    “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BANDANA’ ASAKE YAKORANYE NA FIREBOY
    “>


    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘COUGH’ YA KIZZ DANIEL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134038/burna-boy-ntarimo-davido-tay-c-melodie-kizz-daniel-asake-mu-barenga-25-bagiye-gutaramira-i-134038.html

  • Impamvu B Threy na Keza bakoze ubukwe batag… – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe ni bwo B-Threy yarongoye mu bukwe bwabaye mu ibanga rikomye  ariko nk'undi muhanzi wese buramenyekana nubwo gufata amashusho bitari byemewe.

    Ubukwe bwabo bwabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events, bwitabirwa n'abahanzi batandukanye barimo na Cyusa Ibrahim waburirimbyemo.

    B Threy na Keza ntibagiye mu Murenge?

    Byari ibirori bibereye ijisho ku babashije kuhagera ariko nanone biba ibirori by'igice kubakurikiza amategeko y'Urushako.

    B Threy na Keza bakoze ubukwe bataragiye gusezerana mu Murenge (Imbere y’Amategeko ) ku mpamvu z'uko Keza atari yujuje imyaka y'ubukure Leta y' u Rwanda yemereraho umugore n'umugabo gusezerana.

    Indi mpamvu yateye uku kutajya mu Murenge, ni uko B Threy yari yarateye inda Keza, wari ufite imyaka 20 ariko gusezerana byo bitemewe kuko amategeko agena imyaka 21 y’ubukure.

    Gusa nubwo bimeze gutyo aba bombi bahagaze ku ijambo ndetse berekana ko urukundo rwabo ari igitabo kizahora gisomwa, aho  kuri ubu rwanabyaye imbuto cyane ko yashibutsemo umwana baherutse kwibaruka.

    Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy yizihizaga isabukuru y’amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

    Yagize ati “Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza rukundo rwaniye.Ndagukunda cyane.”

    B-Threy nawe yahise amusubiza ati “Nanjye ndagukunda.”

    Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hagiye hanze integuza y'ubukwe bwabo.

    B-Threy yigeze kuvuga ko yiyumvisemo impano akiri muto, yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.

    Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be ndetse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye indirimbo ye ya mbere n’abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.


    Uretse kujya mu Murenge, B Threy izindi nzira zose yarazikurikije


    B Threy na Keza ku munsi w’ubukwe bwabo

    B Threy ubwo yambikaga impeta Keza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134037/impamvu-b-threy-na-keza-bakoze-ubukwe-batagiye-mu-murenge-134037.html