Blog

  • Kigali: Ibihugu bya Afurika byasabwe guteza imbere imijyi itagira uwo iheza #rwanda #RwOT

    Ibihugu bya Afurika, byasabwe kugira imijyi iteye imbere yimakaza ikoranabuhanga mu ngeri zinyuranye, ariko  ntinagire  umuntu n'umwe iheza, abagabo n'abagore  bakayibonamo, ababakire n'abakene bakayibonamo.

    Byagarutsweho kuri uyu wa 6 Nzeri 2023 i Kigali mu nama y'iminsi 3 yiswe 'Africa smart cities investment summit' yigira hamwe imijyi yo kuri uyu mugabane yakwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abayituye. 

    Umuryango w'Abibumbye ugaragaza ko abaturage mu mijyi muri Afurika bagenda biyongera, bityo hakenewe igenamigambi rihamye ryo kubatuza no kubagezaho serivisi zose bakeneye kandi muryo bunoze. 

    Icyakora ngo ibyo bigomba gukorwa kuburyo iterambere ry'imijyi ritagira umuntu n'umwe riheza, abaturage mu byiciro barimo bakayibonamo, abagore n'abagabo, abakire n'abakene n'abandi, ikaba ari imijyi itagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

    Ozonnia Ojielo ni umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye akorera mu Rwanda. 

    Ati 'Iterambere ry'imijyi yimakaza ikoranabuhanga ntirigomba nanone kugira umuntu n'umwe risiga inyuma, kuburyo ibyiza byose by'iterambere ry'umujyi bigera kuri bose mu buryo bungana hatitawe kubantu bigitsina runaka, no kubyiciro by'imibereho n'ubukungu byabo. Nanone ariko imijyi yacu igomba kuba ikorerwa ibikorwa bitangiza ibidukikijie, dukeneye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry'ingufu zitisubira.'

    U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bifite ubwiyongere bw'abatura mu mijyi, kuko nko mu cyerekezo 2050 biteganyijwe ko abantu miliyoni 15.4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda.

     Nk' Umujyi ugaragaza ko ubu abawutuye bagera kuri Miliyoni imwe n'ibihumbi 700, mu mwaka wa 2050 bazaba bageze kuri Miliyoni eshatu.

    Pudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali, avuga ko hari ingamba zihari zo guteza imbere Kigali himakazwa ikoranabuhanga muri serivisi zose kandi muburyo butagira uwo buheza. 

    Ati ' Uyu munsi dufite serivisi dutanga mu irembo zigeze ku 101, ni ukugira ngo tunongere serivisi yaba ari mu gutwara abantu n'ibintu yaba ari mu gukoresha imihanda dufite. Niba ugiye guhaguruka iwawe ube wamenya imihanda uri bufate umuhanda wabayemo impanuka, umuhanda wabayemo imodoka nyinshi kugira ngo ubone amakuru muburyo bwihuse.'

    Yunzemo agira ati  'Ikindi ni ukugira ngo ibi bisubizo tugenda tubona dufatanyije n'abafatanyabikorwa tubyihutishe nk'ibyo twagiye dukora mu ikusanya ry'imyanda, hari amasoko twabikozeho, hari imudugudu y'ikitegererezo twabikozeho, ariko noneho tubona ni igisubizo turabyagura gute? Aho noneho ni ugukoresha ikoranabuhanga mu buryo umujyi udaheza umuntu uwari we wese.'

    Kuri ubu i Kigali  hateraniye inama y'iminsi 3 yiswe 'Africa smart cities investment summit' yigira hamwe uko imijyi yo kuri uyu mugabane yakwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abayituye. 

    Muri iyi nama u Rwanda rwatangije igicumbi cy'imishinga y'ikoranabuhanga mu mijyi 'Rwanda Smart Citis Hub'.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Paula Ingabire,  yagaragaje ko icyo gicumbi cy'imishinga y'ikoranabuhanga, kizafasha mu guhanga udushya twahindura ubuzima bw'abatuye mu mijyi.

    Ati ' Uyu munsi dutangije igicumbi cy'u Rwanda cy'imishinga y'ikoranabuhanga, ntabwo azaba ari icyubako ziri aho gusa, ahubwo ni ahantu  abafite ibitekerezo  n'ubufatanye bazajya baba bari haboneke udushya duhindura ubuzima bw'abaturage.'

    Iyi nama yiga kuguteza imbere  iMijyi ya AFURIKA  himakaazwa ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye yitabiriwe n'abarenga igihumbi barimo impuguke mu by'ikoranabuhanga, abashoramari n'abahagarariye imijyi itandukanye muri Afurika.

    Daniel Hakizimana

    The post Kigali: Ibihugu bya Afurika byasabwe guteza imbere imijyi itagira uwo iheza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/06/kigali-ibihugu-bya-afurika-byasabwe-guteza-imbere-imijyi-itagira-uwo-iheza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-ibihugu-bya-afurika-byasabwe-guteza-imbere-imijyi-itagira-uwo-iheza

  • Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru ikomeje imyitozo yitegura guhura na Senegal mu mpera z'iki cyumweru mu guhatanira itike y'igikombe cya Afurika 2023.

    Ni imyiteguro yatangiye kuwa mbere w'iki cyumweru aho abakinnyi barimo kuba kuri Hotel ya Ste Famille bagakorera imyitozo kuri Kigali Péle Stadium.

    Mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bahamagawe bamaze kuhagera harimo Byiringiro Lague ukina muri Suwede mu ikipe ya Sandvikens IF.

    Myugariro Ange Mutsinzi ukinira Jerv yo mu gihugu cya Norvege, hari kandi na Bizimana Djihad ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kryvbas Kryvi Rih yo muri Ukraine.

    Aba bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda baje gufatanya na bagenzi be mu mikino ya yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2023 kibaza umwaka utaha kikazabera muri Cote d'Ivoire.

    Biteganyijwe ko Amavubi azakina na Senegal kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2023, ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

    The post Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abarimo-byiringiro-lague-mutsinzi-ange-na-bizimana-djihad-bari-mu-mwiherero-witegura-senegal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarimo-byiringiro-lague-mutsinzi-ange-na-bizimana-djihad-bari-mu-mwiherero-witegura-senegal

  • Bugesera-Nemba: Bamaze imyaka 16 bafite imiyobora itagira amazi #rwanda #RwOT

    Bamwe mubaturage batuye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Ntemba gahana imbibi n'umupaka w'u Burundi, baravuga ko bamaranye imiyoboro y'amazi imyaka 16 itarazamo amazi na rimwe.

    Aba ni bamwe mu baturage batuye muri aka gace, baraganirira itangazamakuru rya Flash ingorane bahura nazo kubera ibura ry'amazi, baragaragaza ko hashize imyaka isaga16 bubakiwe imiyoboro ariko ikaba ishaje nta mazi anyuramo, barasaba ubuyobozi  kubaha amazi.

    Umwe ati 'Nta mazi tugira, tugira za Robine batwubakiye ariko ntacyo zitumariye.'

    Mygenzi we ati 'Imbogamizi dufite cyane cyane ni ibura ry'amazi ry'aha. Ntitugira amazi icyo ni ikibazo gisanzwe kinazwi n'inama zikozwe kiravugwa ngira ngo hari icyananiranye kugira ngo kigerweho.'

    Mu mvugo z'aba baturage biganjemo abatujwe nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania ngo n'ubwo bahura ni ikibazo cyo kubura amazi barashima leta y'u Rwanda yabubakiye,ikanaboroza.

    Umwe yagize ati 'Tukiva Tanzania baduhaye amsambu, baduha inzu,turimo neza ntacyo tubaye.imbogamizi dufite ni amazi gusa.'

    Kuruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, kuri iki kibazo cyo kubura amazi avuga ko bari mu rugamba rwo kugeza amazi kubaturage bakaba barashyize imbaraga mu mirenge ya Juru na Mwogo, ariko bakaba bizeza abo muri Rweru ko nabo bidatinze amazi azabageraho.

    Ati 'Turi mu rugamba rwo kugira ngo tugeze ibikorwaremezo ku baturage ariko ntibiraba 100%. Turacyafite nk'imirenge itatu ifite ikibazo cy'amazi twavuga Mwogo, Juru na Rweru. Nk'ubu turimo turakora umuyoboro uzaha amazi umurenge wa Mwogo n'uwa Juru, hagasigara agace gato ka Juru (ku musozi wo hejuru) ndetse n'umurenge wa Rweru. Ubwo rero iyo mirenge ibiri nituyiha muri aya mezi atatu ari imbere  izindi mbaraga zose zizajya ku murenge wa Rweu utarabasha kubona amazi.'

    Rweru ni Umurenge ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje ku bishyimbo n'ibigori, ukaba ugizwe n'utugari dutanu Sharita, Batima, Kintambwe,Nemba, Nkanga.

     Icyakora ni umwe mu mirenge ikunze kugaragaramo izuba rikabije, riba imbogamizi kubaturage kuko batabasha kubona amazi yo kunywa ndetse no gukoresha mu ngo zabo umunsi ku umunsi.

    Kuruhande rw'abatuye Nemba bo ugasanga nta kiyaga bashobora kwifashisha bavo kimwe n'utundi tugari.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Bugesera-Nemba: Bamaze imyaka 16 bafite imiyobora itagira amazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/06/bugesera-nemba-bamaze-imyaka-16-bafite-imiyobora-itagira-amazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-nemba-bamaze-imyaka-16-bafite-imiyobora-itagira-amazi

  • Kamonyi: Ubuyobozi bwafashe ibyemezo byatumye hari abibaza niba basubiye mu bihe bya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Itangazo ryo ku wa 05 Nzeri 2023 ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, Obed Niyobuhungiro ryakangaranije abatari bake mu baturage. Rigaragaza bimwe mu bibujijwe gukorwa bitasabiwe uburenganzira birimo; Guterana kw'Imiryango remezo( Kiliziya Gatolika), Ibyumba by'Amasengesho, Ibirori bisanzwe bibera mu ngo, Umuhuro n'ibindi.

    Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com nyuma yo kubona itangazo ry'ubuyobozi bw'Umurenge wa Karama rigaragaza byinshi mu byo basanzwe bakora bazi ko nta kibazo biteye ariko bakaba babibujijwe ndetse bagasabwa kubikora ari uko babisabiye uburenganzira, bibajije niba ibihe bya Covid-19 byagarutse kuko ngo ingamba bafatiwe zikakaye nk'izibyo bihe.

    Mu gushaka kumenya ukuri kw'ibivugwa n'abaturage ndetse n'ibyanditse muri iri tangazo intyoza.com ifitiye Kopi yahawe n'umwe mu baturage, twabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, avuga ko iryo tangazo koko ryasohowe n'Ubuyobozi bw'Umurenge, ko kandi biri mu rwego rwo kugira ibyo bakumira mu bihuza abantu bakaba bashobora kubikora nabi.

    Gitifu Obed Niyobuhungiro, yabwiye umunyamakuru ibisa n'ibihabanye n'ibyanditse mu rwandiko yishyiriyeho umukono kuko nko kukijyanye n'umuryango Remezo, avuga ko uko babyanditse bisa nk'aho habayemo ikosa, akavuga ko bo mu bisanzwe aho basengera haba hazwi kandi badaterana Nijoro, bitandukanye ngo n'ibyumba by'amasengesho abantu bagenda bakarara ijoro kugera mu gitondo.

    Urwandiko ruriho ibyo Ubuyobozi bw'Umurenge wa Karama busaba abaturage kudakora mu gihe batabifitiye uburenganzira kandi bwanditse.

    Impungenge z'Abaturage, azibamara avuga ko nta kibazo gikomeye kirimo, ko guhuriza abantu hamwe bimenyekanishwa mu buyobozi, ariko na none akavuga ko atari ngombwa ko bagera ku Murenge, ko banabimenyesha Mutwarasibo cyangwa se Mudugudu. Ibi bikaba bihabanye n'ibyanditse bivuga neza ko bisaba uruhushya rwanditse rwatanzwe n'Ubuyobozi bw'Umurenge.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/06/kamonyi-ubuyobozi-bwafashe-ibyemezo-byatumye-hari-abibaza-niba-basubiye-mu-bihe-bya-covid-19/

  • Ibigwi n’amateka ya Shalom choir ya ADEPR Nya… – #rwanda #RwOT

    Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y'abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

    Mu 1986, abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y’amavuko. Yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

    Mu mwaka 1990, ni bwo Shalom choir yaje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze igihe kirekire ari iy’abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bahita bitwa Shalom choir. 

    Iyi korali yahise izamukana imbaduko mu murimo w’Imana aho yakoze album mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibayisohora ku bwo kumva iri ku rwego rwo hasi, ariko biyifasha mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwiyongerera umuhate dore ko abagiye inama, Imana ibasanga.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga Miliyoni, Shalom Choir nayo yagizweho ingaruka nyinshi nk’uko mu gihugu hose nta kanyamuneza kaharangwaga n’ibyishimo. 

    Nyamara n’ubwo baciye muri byinshi, Shalom Choir yakomeje kwiyubaka kugira ngo agahinda katabatwara bakibagirwa gukorera Imana kandi ariyo igena byose imenya ikiri imbere umuntu atazi.

    Nyuma yo guca muri ibyo bihe bitoroshye, bongeye gukora Album ariko nanone ntibayigurisha kuko bumvaga iri ku rwego rwo hasi bitewe n’umwimerere bashakaga muri album yabo.

    Nyamara n’ubwo batakoze album, bakoze indirimbo nyinshi zo kuvuga no kwamamaza imirimo y’Imana harimo indirimbo nka; ‘Nzirata Umusaraba’, ‘Nyabihanga’, ‘Abami n’Abategetsi’, 'Uravuga bikaba, 'Umuntu w'imbere', 'Mfite Ibyiringiro', 'Ijambo Rirarema', 'Icyizere', 'Nduhiwe' n'izindi.

    Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

    Bitari ukuririmbira abantu gusa, Shalom Choir ijya ikora ibikorwa by’urukundo bagafasha abatishoboye bitari ukubahumuriza no kubabwira ijambo ry’Imana gusa.

    Shalom Choir yahuye n’ibigusha, ibisitaza n’ibigeragezo byinshi mu murimo wo gukorera Imana ariko kubera umuhamagaro n’umuhate wo gukorera Imana babashije kubicamo amahoro.

    Muri uwo mujyo wo gukorera Imana no kuvuga ubutumwa bwiza, Shalom Choir irimo gutegura igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena akaba ariyo korali ya kabiri igiye gukorera muri iyi nyubako nyuma ya Chorale de Kigali. Ariko niyo ya mbere muri ADEPR igiye kwandika aya amateka.

    Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.” (Ibyakozwe n’Intumwa 1:8). Ni yo mpamvu mu mbaraga z’Imana Shalom Choir igiye gukoresha imbaraga zose yahawe mu kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.

    Iki gitaramo cy’aba baririmbyi b’i Nyarugenge giteganyijwe kuba ku wa 17 Nzeri 2023 muri BK Arena, bakaba baragitumiyemo Israel Mbonyi kandi kwinjira azaba ari ubuntu mu rwego rwo kwamamaza ijambo ry’Imana nta kiguzi. Imiryango izaba ikinguye kuva saa sita z’amanywa.

    Ku wa 17 Nzeri 2023, Shalom choir igiye gukorera igitaramo muri BK Arena batumiyemo Israel Mbonyi aho kwinjira ari ubuntu

    Imbaraga z’Imana n’impano yo kuririmba ni byo byiganje mu baririmbyi ba korali Shalom

    Korali Shalom iva ku ruhimbi ikajya gukora ibikorwa by’urukundo hirya no hino

    Korali Shalom igiye kuba iya kabiri mu Rwanda ibashije gukorera igitaramo muri BK Arena

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA SHALOM CHOIR YA ADEPR NYARUGENGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134064/ibigwi-namateka-ya-shalom-choir-ya-adepr-nyarugenge-igiye-gutaramira-muri-bk-arena-134064.html

  • Zahabu ishobora kubura umuguzi? – Djabel ufatwa nk’umugambanyi muri Rayon yamwonkeje, amena icyansi cyamukamiye muri APR FC #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel, umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda badashidikanywaho ku mpano yabo cyane ko yagiye anabigaragaza, gusa na none ni umukinnyi udacirwa akarurutega mu makipe yanyuzemo kubera imyitwarire ye bishobora no gukoma mu nkokora urugendo rwe rwa ruhago.

    Uvuze izina Manishimwe Djabel, umuntu wese ukurikirana ruhago nyarwanda ahita amumenya kuko ibikorwa bye byatumye akinira amakipe abiri ubu ari ku gasongero ka ruhago nyarwanda, APR FC na Rayon Sports ubu akaba ari muri Mukura VS nk’intizanyo ya APR FC.

    Nk’uko ibyangombwa bye bibigaragaza uyu musore wavukiye Kiramuruzi mu Burasirazuba bw’u Rwanda muri Gatsibo mu 1998, ku myaka 15 yavuye Gatsibo aza i Kigali akoze intera y’ibilometero 89 aje mu murwa nta muvandimwe ahafite ahubwo akurikiye inzozi ze zo kuzaba ikirangirire muri ruhago y’u Rwanda.

    Umupira w’amaguru niwo watumye uyu mukinnyi wakuriye mu irerero ry’umutoza Ntirenganya i Kiramuruzi ahagarika amashuri yisumbuye ubwo yari ageze mu mwaka wa 4 w’Amashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire de Rukara (ESR) mu Karere ka Kayonza aho yigaga Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (History, Economics and Geography [HEG]).

    Ntabwo yarangije umwaka kuko muri 2013 yahise yinjira Umujyi wa Kigali aje mu irerero rya SEC ahantu atatinze ahita ajya mu Irerero ry’Isonga, mu Isonga byaranze ahita yerekeza mu Magepfo y’u Rwanda muri Rayon Sports icyo gihe yari ikiba i Nyanza.

    Nyuma yahise ahindura ibyo yigaga ahita ajya kwiga Indimi n’Ubuvangazo muri St Patrick Kicukiro, nabwo yaje gusa n’ucikiriza amashuri ariko nyuma yaje kwiga ararangiza

    Uwihanganye akama ishashi…

    Nahigira ukubwira ko uyu mukinnyi yanyuze mu nzira z’ubusamo azaba akubeshye, kuko yabaye muri Rayon Sports i Nyanza, adahembwa akora imyitozo yizeye ko umunsi umwe yazamufata. Aha i Nyanza tuvuga nubwo yaje kuhakura umugeni ariko nta muryango yari ahafite yaripapaga akananimama.

    Amata yaje kubyara amavuta maze Manishimwe Djabel, Rayon Sports yari imaze kubona impano ye imwemeza mu ikipe nkuru atangira gusarura ku matunda yari yarabibye.

    Ni nabwo yahise ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 muri 2014 yasezerewe na Uganda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cyabereye muri Niger, ni na we wari wagiriwe icyizere cyo kuba kapiteni w’iyi kipe.

    Ni uko Djabel yagiye azamuka aba umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports batwaranye igikombe cya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, Super Cup n’ibindi kugeza muri 2019 ubwo yerekezaga muri APR FC n’aho batwaranye ibikombe bya Shampiyona na Super Cup ubu ikaba yaramutije muri Mukura VS. Ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu.

    Gusa ariko nubwo ari umukinnyi w’umuhanga ni umukinnyi bivugwa bigoye gutunga mu ikipe yawe bitewe n’imiterere ye aho bivugwa ko ashobora kuba afunze mu mutwe ndetse n’imibanire ye na bagenzi be ikaba icyemangwa.

    Yabaye kapiteni w’abatarengeje imyaka 17 yakuwemo na Uganda

    Rayon Sports yamwonkeje ubu imufata nk’umugambanyi…

    Nubwo yakiniye Rayon Sports akanayigiriramo ibihe byiza ariko biragoye ko wazongera kubona Manishimwe Djabel yambaye ubururu n’umweru akinira Rayon Sports kuko bamufata nk’umugambanyi.

    Abarayon kugeza uyu munsi ntibirabava mu mutwe uburyo uyu mukinnyi yavuye muri iyi kipe yerekeza muri mukeba.

    Yasabye gutandukana na Rayon Sports muri 2019 avuga ko yabonye ikipe hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia yo muri Kenya, bisaba ko n’Umunyamabanga w’iyi kipe aza mu Rwanda bafata n’amafoto asinya.

    Gusa benshi batunguwe n’uko indege yamutwaye muri Kenya yaparitse Kimihurura maze yegukanwa na APR FC, mukeba w’ibihe byose wa Rayon Sports. Ubu buryo yagiyemo byababaje Rayon Sports cyane aho ivuga ko umwana birereye atakagiye muri ubwo buryo, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi biragoye ko habaho ubwiyunge hagati ye n’iyi kipe.

    Muri Rayon Sports bandikanye amateka akomeye ariko ubu ni abanzi

    Muri APR FC yimennye inda…

    Imyitwarire ye muri APR FC, imyaka 2 yabaye ntamakemwa ari nayo mpamvu iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yamwongereye amasezerano y’imyaka 3 ndetse anagirwa Kapiteni wayo.

    Gusa umwaka umwe wari uhagije kugira ngo habe habaho gatanya hagati ye na APR FC yari agifitiye amasezerano y’imyaka 2.

    Umwaka w’imikino wa 2022-23 ntabwo wabaye mwiza kuri Djabel yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, uretse guterana amagambo mu itangazamakuru n’uwari umutoza w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed akanahagarikwa ukwezi, umusaruro we wagerwaga ku mashyi kuko nta mwanya uhagije wo gukina yigeze abona ariko bikanavugwa ko yagize ibindi bibazo byamugizeho ingaruka.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo yari umukinnyi ugoranye ariko na none ubuyobozi bw’iyi kipe bwamufataga nk’umukinnyi mukuru kandi wayobora bagenzi be, ari nayo mpamvu nubwo byavuzwe cyane ariko ntabwo yari mu bakinnyi iyi kipe yiteguye kurekura ahubwo we yakoresheje inzira zose, izishoboka n’izidashoboka kugira ngo ayisohokemo byaje no kumuteranya n’ubuyobozi ndetse n’abakunzi ba APR FC.

    Yabanje gusaba ko bamurekura akajya muri Saudi Arabia mu ikipe yitwa Al Shabab yari yamushimye ariko bumvikana ko bidakunze yagaruka muri iyi kipe. Basanze urwego rwe ruri hasi bamusaba kugaruka kuruzamura, icyo gihe icyo byari bivuze ni uko yagombaga kugaruka muri APR FC nk’uko babyumvikanye.

    Uyu mukinnyi yasabwe kujya gutangira imyitozo arabyanga ahubwo atangira gukoroga iyi kipe kugira ngo imwirukane ayivemo kuko we yumvaga atakiyibarizwamo, we n’umutima we bamaze kuyivamo.

    Djabel wari ugifite amasezerano y’imyaka 2 ari na kapiteni w’ikipe, yakoze ikintu benshi banenze cyafashwe nko kwimena inda, ajya kuri radio anenga kumugaragaro abakinnyi iyi kipe yaguze, aho yavuze ko nubwo ari Abanyamahanga ariko nta kintu barusha abanyarwanda.

    Ati 'Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n’iy’ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.'

    'Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by’ukuri ntibyoroshye.'

    Nyuma yaje kwemerera umunyamakuru ko yabikoze mu rwego rwo kwihimura kuri iyi kipe kugira ngo arebe ko yamurekura kuko yabonye ikipe hanze banga kumutizayo.

    APR FC itari inafite undi mukinnyi ku mwanya we byaje kuyihatiriza kumurekura maze imutiza muri Mukura VS umwaka umwe, nyuma yawo bazagena aho azajya kuko kumugarura byo bizagorana.

    APR FC byatangiye neza

    Gusa ni umukinnyi wayisohotsemo nabi

    Umubano we n’abandi bakinnyi harimo ikibazo…

    Manishimwe Djabel iyo umurebye ubona ari umukinnyi utuje cyane udapfa kuvuga, gusa ni umukinnyi muri we wumva ko ari umuyobozi ku buryo ikipe arimo yose aba ari mu bakinnyi bavugana bya hafi n’ubuyobozi.

    Amakuru adafitiwe gihamya, bivugwa ko akenshi usanga abwira abayobozi ibyo bagenzi be bakora n’ibitari ngombwa.

    Bivugwa ko muri APR FC ari kimwe mu byatumye ashanwa n’abakinnyi benshi batemeraga ibyo akora ko hari na bamwe bagiye birukanwa abigizemo uruhare cyangwa bitewe n’amakuru yatanze, aha bivugwa Seif yirukanywe kubera Djabel wamureze.

    Ubwo yarimo ashaka ikipe yakwerekezamo bamwe mu bo bavuganye harimo Kiyovu Sports, ariko Niyonzima Olivier Seif yareruriye ubuyobozi ko Djabel naza we agenda kuko atakinana n’umuntu wamwirukanishije muri APR FC.

    Mu gihe atasohoka ngo ajye gukina hanze y’u Rwanda, bishobora kuzarangira impano ye ipfuye ubusa kuko niba ari umukinnyi ukomeye ariko nta kipe ikomeye imwifuza mu Rwanda, ni uko ushobora gusanga ari we kibazo.

    Ubu yatijwe muri Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zahabu-ishobora-kubura-umuguzi-djabel-ufatwa-nk-umugambanyi-muri-rayon-yamwonkeje-amena-icyansi-cyamukamiye-muri-apr-fc

  • Menya indwara y'ifumbi ifata amenyo n'uko wayirinda #rwanda #RwOT

    Indwara y'ifumbi y'amenyo ni indwara yo kubyimbirwa kw'ishinya, kenshi iterwa na 'infection' ituruka kuri bagiteri.

    Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw'ishinya n'amenyo, izi ndwara zombi ni zimwe mu ndwara zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku Isi hose.

    Indwara y'ifumbi iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, ahanini zigenda zihoma ku menyo; zibasira aho ishinya ihurira n'amenyo, ibi akenshi biterwa n'utuntu tugenda dusigara mu kanwa nyuma yo kurya ntiwoze amenyo. Iyo zitavanyweho, zishobora gutuma ishinya ibyimba.

    Uko iminsi igenda ihita, ishinya itangira gutandukana n'iryinyo, ibyo bigatuma za mikorobe zitangira kororokera hagati y'amenyo n'ishinya, nuko igatangira kwangirika. Iyo mikorobe zikomeje kwirundanya ku ryinyo cyangwa munsi yaryo, zikora urubobi ku  ryinyo, nuko bagiteri zikarutwikira.

    indwara y'ifumbi iterwa n'ibintu bitandukanye;

    Iyo igifata uyirwaye, akenshi ntabwo ibimenyetso bihita bigaragara, biza nyuma imaze kumurenga. Abantu benshi bashobora kuyigira ariko ntibagaragaze ibimenyetso, gusa bimwe mu bigaragara birimo;

    Kugira ishinya yorohereye, itukura cg ibyimbye,  Ishinya izana amaraso mu gihe uri koza amenyo ukoresheje uburoso,  Ishinya itangira komoka ku menyo, Gutakaza amenyo cg kumva ajegajega, ibi bijyana no gutangira kuvunguka, Amenyo atangira gutandukana mu gihe uhekenya ibintu bikomeye, bishobora no gutuma avamo gutyo.

    Hari ibindi bishobora gutera ibyago byo kurwara indwara y'ifumbi birimo;

    Kunywa itabi, Kurwara diyabete, Isuku nke y'amenyo, Ibyuma bishyirwa mu menyo nabi, Gutwita, Amenyo ahengamye cg atari mu kanwa neza, Akoko aha bivuze kuba hari abandi mu muryango bayirwaye, Kubura ubudahangarwa (ibi bishobora guterwa n'indwara zibugabanya nka HIV/AIDS)

    Hari uburyo wakwirinda indwara y'ifumbi;

    Indwara y'ifumbi iravurwa igakira igihe wihutiye kugana kwa muganga w'amenyo hakiri kare. Uburyo bwo kuyirinda bwizewe ni ukoza amenyo buri munsi, kandi buri gihe uko umaze kurya. Kurya indyo ikomeza amenyo inagufasha gukomeza kurinda amenyo yawe, Ni byiza kugerageza uko ubishoboye kwisuzumisha amenyo ku baganga b'amenyo (byibuze 2 mu mwaka) Gukoresha imiti y'amenyo myiza.

    Ifumbi iyo itavuwe neza bishobora gutera ibibazo bikomeye ku menyo, aho atangira gutandukana n'ishinya. Si ibi gusa kuko binatera ikibazo indi mikaya ifashe amenyo n'urwasaya, nuko amenyo agatangira korohera cyane no kuba yahunguka cyangwa akangirika bikomeye, kuburyo hitabazwa abaganga b'amenyo mu kuyakuramo.

    Valens Nzabonimana

    The post Menya indwara y'ifumbi ifata amenyo n'uko wayirinda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/06/menya-indwara-yifumbi-ifata-amenyo-nuko-wayirinda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=menya-indwara-yifumbi-ifata-amenyo-nuko-wayirinda

  • RIB yasobanuye icyateraga Kazungu kwica abakobwa yatahanaga iwe #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko Kazungu Denis watawe muri yombi akekwaho ubwicanyi, ngo yajyaga mu tubari agafata abakobwa akabacyura iwe, akabica abanje kubashinyagurira, gusa ngo iperereza riracyakomeje.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2023, nibwo RIB ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko yafunze Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu hanyuma akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya Leta, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abakobwa Kazungu yicaga yabavanaga mu kabari agambiriye kubiba ubundi akabica.

    Ati 'We uko avuga (Kazungu) bigikorwaho iperereza, yajyaha mu kabari akareba abakobwa bagatahana nk'abagiye kugira ibyo bakora hanyuma akabiba, yamara kubiba akabica.'

     Kazungu iyo yamaraga kwica aba bakobwa yabashyunguraga mu nzu yari atuyemo kuko yari yarahacukuye umwobo ku buryo nta muturage wabikeka bitewe n'imiterere y'ahantu yari atuye.

    Murangira arabisobanura ati 'Imiterere y'ahantu atuye ni inzu yari ituye yonyine, kuko aho hantu hari hari umuhanda wakorwaga , ibitaka yacukuraga yabimenaga akabivanga no mu muhanda, ku buryo nta bantu bapfaga kuba bakeka.'

    RIB irahumuriza abaturage ibasaba no gukomeza gutanga amakuru kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

    Murangira ati 'Abaturage ni ukubahumuriza ariko tubasaba ko uwaba afite andi makuru yaba azi, ari abatuye aho ngaho ari n'abandi bari bazi kazungu kuko ngo yari umucuruzi hano mu mujyi yari aziw hano mu mujyi yaracuruzaga, bakwegera sitasiyo ya RIB ya Kicukiro  bakaba badduha amakuru, ndetse naho yagendaga bari bamuzi bashobora kuba bakwegera sitasiyo ya RIB bakaduha amakuru, iperereza rigakomeza.'

    Kugeza ubu Kazungu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane umubare n'umwirondoro wabo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    The post RIB yasobanuye icyateraga Kazungu kwica abakobwa yatahanaga iwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/06/rib-yasobanuye-icyateraga-kazungu-kwica-abakobwa-yatahanaga-iwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rib-yasobanuye-icyateraga-kazungu-kwica-abakobwa-yatahanaga-iwe

  • Abakuru b'Ibihugu byo muri EAC bongereye igihe ingabo z'Akarere ziri muri RDC #rwanda #RwOT

    Abakuru b'Ibihugu byo muri EAC bemeje ko igihe Ingabo z'uyu muryango w'Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba zagombaga kumara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kubungabunga umutekano cyongerwa.

    Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama yahuje bamwe mu Bakuru b'Ibihugu bigize EAC yateraniye i Nairobi kuri uyu wa Kabiri.

    Ni inama yitabiriwe n'abarimo Perezida Paul Kagame, mugenzi we w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Salva Kiir wa Sudani y'Epfo.

    Uganda yahagarariwe na Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC, Rebecca Kadaga, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagarariwe na Minisitiri w'Intebe, Sama Lukonde.

    Muri iyi nama, Abakuru b'Ibihugu bashimye umusaruro umaze gutangwa n'Ingabo zihuriweho n'Ibihugu byo muri EAC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baheraho bafata umwanzuro w'uko ubutumwa bwazo bwagombaga kurangira k uwa 8 Nzeri mu 2023, bwongerwaho amezi atatu bukazageza ku wa 8 Ukuboza mu 2023.

    Nyuma y'icyo gihe hazasuzumwa raporo y'akanama kashyizweho k'abaminisitiri ku bikorwa by'izi ngabo ari naho hazaherwa hafatwa ikindi cyemezo.

    Ni icyemezo gifashwe mu gihe abayobozi ba RDC bagiye bakomeza kunenga ibikorwa by'izi ngabo bitewe ahanini n'uko zitafashe icyemezo cyo kurwanya umutwe wa M23 kandi aricyo bazishakagaho.

    Guhera mu Ugushyingo umwaka ushize, EAC yohereje Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo zo gufasha impande zirwana gushyira hasi intwaro no kuyoboka inzira z'ibiganiro, nk'uko byagiye bifatwaho umwanzuro n'inama z'abakuru b'ibihugu byo mu karere.

    Icyakora, Congo yagiye itangaza ibitandukanye, ikavuga ko by'umwihariko ingabo za EAC zaje kurwanya M23.

    Iki gitutu cya Congo ni nacyo cyatumye ku wa Kane tariki 27 Mata, Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga izi Ngabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bw'iki gihugu yegura kuri izi nshingano.

    Muri Gicurasi Perezida Félix Tshisekedi yashinje izi ngabo z'akarere zoherejwe ku butaka bw'igihugu cye kudashyira mu bikorwa inshingano zazo, avuga ko nibigeza muri Kamena nta kirakorwa azazirukana. Yashinje izi ngabo kandi gukorana n'inyeshyamba za M23.

    Uku kutavuga rumwe kwatumye mu cyumweru gishize mu Mujyi wa Goma havuka imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo za EAC byaje kurangira iguyemo abarenga 40.

    Muri Nyakanga, Umuyobozi w'izi ngabo, Maj-Gen Alphaxard Kiugu yatangaje ko ikibazo cy'umuteko mu Burasirazuba bwa RDC kigikomeye, bityo batangiye gukora ibikorwa byinshi byo kuzenguruka mu mihanda barinda umutekano w'abasivili.

    Ingabo za EAC ziri muri RDC ni izaturutse muri Kenya, Uganda, Sudani y'Epfo n'u Burundi. U Rwanda rwo ntabwo rwigeze rwohereza abasirikare kuko byanzwe na Congo irushyigikira gufasha umutwe wa M23.

    The post Abakuru b'Ibihugu byo muri EAC bongereye igihe ingabo z'Akarere ziri muri RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/06/abakuru-bibihugu-byo-muri-eac-bongereye-igihe-ingabo-zakarere-ziri-muri-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakuru-bibihugu-byo-muri-eac-bongereye-igihe-ingabo-zakarere-ziri-muri-rdc

  • Umwana wanzwe niwe ukura! Ibyamamare byatawe… – #rwanda #RwOT

    Ibi babivuga kuko baba baramaze kubona imyitwarire y’abagabo itari myiza irimo nko kwihakana umwana, gutererana umugore babyaranye, kwanga gufata inshingano mu muryango, kwirengagiza umugore n’abana akarenzaho gushaka undi mugore n’ibindi.

    Ibituma abantu batandukana cyangwa ntibabashe kumvikana ngo babane byo ni byinshi ariko ntibyumvikana neza ukuntu umuntu w’umugabo yakwihakana umwana we ntamugirire impuhwe za kibyeyi ngo amwiteho ndetse hari n’ababata burundu ku buryo abaho nkaho nta Se agira nyamara ahari.

    Ibi iyo bibaye umugabo akanga umwana yabyaye, akenshi bituma uyu mwana na nyina babaho nabi, bigoranye kubona ikibatunga ndetse bamwe mu bo byabayeho hari n’ababura uburyo bagana ishuri cyangwa babona ibintu shingiro bibafasha kubaho neza. 

    Ibi nubwo bitaba buri munsi ariko bibaho cyane ndetse bamwe babibona mu miryango baturukamo, byababayeho cyangwa byabaye ku bo baturanye. Nyamara ibi ntabwo byasize no mu byamamare kuko byinshi muri byo byahuye n’iki kibazo bituma babaho nabi gusa ntibyababuza kugera ku nzozi zabo ngo bamamare kandi banabe abaherwe bimwe umunyarwanda yavuze ati: ”Umwana wanzwe niwe ukura”!

    Ibi ni bimwe mu byamamare bitandukanye byagiye byihakanwa/bitabwa naba Se bikiri bito nyamara ntibyababuza kuvamo ibikomerezwa kugeza ubu binatunze agatubutse: 

    1. Angelina Jolie

    Abareba filme cyane bazi umugabo Jon Voight, ni umubyeyi wa Angelina Jolie, yamenyekanye muri filime  nka Mission Impossible, Most Wanted, Ray Donovan n'izindi. Uyu nawe yataye umuryango ubwo Angelina Jolie yari umwana muto, ku bw'amahirwe aza no gutera ikirenge mu cye aba umukinnyi wa filime ukomeye, gusa umubano wabo uhora uzamo agatotsi biturutse kuri uko kuba yaramutaye akiri umwana.

    Angelina Jolie wahoze ari umugore wa Brad Pitt, ari mu bagore bakina filime bikimero kirangaza benshi ndetse ari no mu batunze agatubutse dore ko kugeza ubu afite umutungo wa Miliyoni 160 z’Amadolari.

    2.Samuel L. Jackson

    Nawe ni umukinnyi wa filime, Se yataye nyina akiri muto gusa ngo  mu buzima bwe bwose yahuye na Papa we inshuro 2 gusa mbere y'uko yicwa n'inzoga. Ibi by'uko yabayeho akiri umwana ngo nibyo byamuteye imbaraga no kwizirika ku nshingano ku mwana we w'umukobwa w'ikinege Zoe Jackson.  Uyu mugabo uri  muri bakizigenza mu birabura bakina filime, azwi cyane muri filime yakinnye zirimo nka ‘Coach Carter’, ‘Django Unchained’, Captain Marvel’, ‘Avengers’ ibice byayo byose.

    Uyu mugabo w’imyaka 74 y’amavuko utunze Miliyoni 280 z’Amadolari yakuye mu mwuga wo gukina filime. Magingo aya ari gukina muri filime y’uruhererekane ikunzwe yitwa ‘Secret Invasion’ igaragaza uburyo ibivejuru (Aliens) byageze ku Isi mu myaka ya kera ndetse bikaba bigihari aho byishushanya nk’abantu ngo hatagira ubibona.

    3. Alicia Keys

    Umucuranzi wa Piano ukomeye akaba n’umuhanzikazi w’icyamamare, Alicia Keys nawe yakuriye mu buzima bugoye kubera Se yamutaye. Yarezwe na nyina gusa mu mujyi wa New York ,ubuzima butaboroheye kugeza ubwo aje kuba umunyamuziki ukomeye. Icyo gihe cyose yari arakariye Se, gusa amaze kubyara nibwo yavuze ko umutima we wafungutse cyane akabona akamaro k'umubyeyi nuko afata icyemezo cyo kwiyunga na Se abigiriye abana be.

    Alicia Keys kuba yarinjiye mu muziki akawukorana ingufu bitewe n’uko yifuzaga kubona amafaranga afasha nyina n’abavandimwe be, byaramuhiriye aho ubu ari umugwiza faranga utunze Miliyoni 150 z’Amadolari.

    4.Lil Wayne

    Amazina ye ubundi ni Dwayne Michael Carter Jr, nyina yamubyaye afite imyaka 19, Lil Wayne amaze kugira imyaka 2 yatandukanye na Se ndetse ahita abata mu buryo bwa burundu ntiyongera kwita kuri Lil Wayne nk'umwana yabyaye. Nyina yaje gushakana n'umugabo witwa Rabbit waje kwicwa uyu niwe afata nka Se.

    Kugeza ubu Papa wa Lil Wayne ariho ariko ntibavugana ndetse Lil Wayne yavuze ko nta kintu na kimwe ahuriyeho nawe. Ibi nibyo byamuteye gukuraho D  ku isina rye akareka kwitwa Dwayne, izina ahuriyeho na Se.

    Kugeza ubu Lil Wayne watawe na Se ku myaka ibiri gusa yaje kuvamo umuraperi ukomeye ku Isi unatunze Miliyoni 140.9 z’Amadolari.

    Yabwiye ikinyamakuru GQ Magazine ati 'Nta kintu anyitayeho nanjye ntacyo mwitayeho. Ndabizi ko inshuti ze zishobora kuba zibwira ko abeshya igihe avuga ko ndi umwana we zibaza uburyo ataba mu nzu ihenze cyangwa ubuzima butandukanye n'ubwo abayemo.

    Murabizi uko So abayeho kose iyo ufite amafaranga uramufasha, nanjye ubu nakabaye mufasha ariko si data.  Ejo bundi nahuriye nawe muri New Orleans mpafite igitaramo, sintinya kubivuga kugira ngo numvikanishe uburyo ntamwitayeho na gato,  abantu bose iyo Lil Wayne ari buze baba babizi nawe yaje yitembereza kuri Hotel nari ncumbitsemo, ndeba mu idirishya mbwira umuntu twari kumwe nti 'dore data!' aratangara cyane ati 'murasa cyane!'. Sinishimiye kuba nsa nawe ariko niko byagenze'. 

    Ibi kandi Lil Wayne yabigarutseho mu ndirimbo 'Mirror' afatanyije na Bruno Mars aho agita ati 'Damn, I look just like my fuckin' dad' tugenekereje mu Kinyarwanda ni 'Asyi, ndasa neza neza na Data'

    Kugeza ubu Lil Wayne watawe na Se ku myaka ibiri gusa yaje kuvamo umuraperi ukomeye ku Isi unatunze Miliyoni 140.9 z’Amadolari.

    5. Selena Gomez

    Selena Gomez nawe ni umwe mu byamamare byahuye n'ikibazo cyo kurerwa n'umubyeyi umwe. Nyina yatwaye inda ye ubwo yari afite imyaka 16 ndetse ku myaka 5 gusa, ababyeyi be baratandukanye, Selena Gomez avuga ko nyina yamureze wenyine kuko Se yari yaritangiriye ubundi buzima atabitayeho gusa aho amariye kuba mukuru nta bibazo bikomeye yagiranye na Se gusa yemeza ko nyina ari we wamuruhiye.

    Ibi ariko ntibyabujije nyina wa Selena Gomez kumuhatira kujya kwiga ibijyanye n’umuziki no gukina filime ndetse akaza no kubikora bya kinyamwuga. Ubu uyu muhanzikazi w’imyaka 31 atunze Miliyoni 800 z’Amadolari.

    6. 50 Cent

    Curtis Jackson wamamaye cyane ku izina rya 50 Cent, ni undi muhanzi w’icyamamare watawe na Se. Nyina yitabye Imana ubwo 50 Cent yari afite imyaka 8, yari umucuruzi w'ibiyobyabwenge ndetse yapfuye arashwe, nyuma y'urwo rupfu se ntiyigeze amwitaho cyangwa ngo agire  ikindi amumarira nk'umubyeyi, arerwa n'ababyeyi ba nyina. 

    Kugeza n'ubu Se ariho ariko nta hantu na hamwe bahurira, ubwo yabazwaga n'itangazamakuru niba hari gahunda afite yo kwiyunga na se, 50 Cent yagize ati 'Hari amakosa nakoze mu buzima, ntiyigeze ahaba ngo ambuze kuyakora, ubu sinkimukeneye.'

    Nubwo bimeze bitya ariko, 50 Cent nawe afite umwana w'umuhungu batabanye neza uvuga ko Se atamwitaho. People Magazine yigeze gutangaza ko ibiri kuba kuri 50 Cent bisa nk’amateka yisubiyemo aho yatereranywe na Se none nawe akaba ari kubikorera umuhungu we. Kugeza ubu 50 Cent atunze Miliyoni 40 z’Amadolari.

    7.Adele

    Adele Blue Adkins ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri iki gihe yaba iwabo mu Bwongereza no ku Isi hose, Se yamutanye na nyina ubwo yari afite imyaka 3 gusa. Kuva ubwo nabo babayeho ubuzima bwose birwanaho kugeza ubwo Adele abaye icyamamare n'umunyamafaranga.

    Se agaragaza ko yicuza cyane kuba yarataye umwana we igihe yari amukeneye, bigeze no kwiyungaho gato ariko se aza kwitwaza iyo turufu y'uko ari umubyeyi wa Adele agurisha amakuru y'umuryango mu kinyamakuru, Adele biramurakaza cyane anavuga ko aramutse amubonye 'yamucira mu maso', yongera no kubivuga muri uyu mwaka mu birori bya Grammy Awards, ashimira umujyanama we bamaranye imyaka 10 amubwira ko amukunda mu cyimbo cya Se, mu magambo aravuga ati 'Sinkunda Data'.

    Adele uzwiho guhanga indirimbo z’urukundo zuzuyemo agahinda, kuva yatangira umuziki kugeza ubu amaze kwigizwaho umutungo wa Miliyoni 220 z’Aamadolari.

    8.Eminem

    Marshall Mathers uzwi cyane nka Eminem ni umwe mu baraperi b'abazungu babashije kugira amahirwe yo guhirwa n'umuziki, dore ko Rap ifatwa nk'injyana y'abirabura. Yakuze mu buzima bugoye kuko Se yamutanye na nyina akiri umwana muto cyane w'umwaka n'amezi 6, nyuma ntibongera kubonana ukundi.

    Yakuze yanga Se gusa uyu mubyeyi we yaje kumwandikira ibaruwa ayinyuza mu binyamakuru kuko nta kundi yari kumugeraho, amusobanurira ko nyina ari we wahisemo kubatandukanya gusa Eminem ibyo ntabikozwa ndetse yatangarije itangazamakuru ko nta gahunda na ntoya afite yo gushakisha Se, kuvugana nawe cyangwa se kugira ikindi bahuriraho.

    Eminem avuga ko kera akiri umwana yajyaga yandikira Se amabaruwa ariko akayamusubiza atanayasomye, bikamutera agahinda kenshi kugeza ubwo amwikuyemo burundu.

    Kugeza ubu Eminem uherutse gushyirwa ku rutonde rw’abaraperi 50 b’ibihe byose, asigaye ahugiye mu gushora imari mu bintu bitandukanye birimo n’amaresitora yafunguye mu mijyi igera kuri 4 muri Amerika. Uyu mugabo akaba atunze Miliyoni 250 z’Amadolari.

    9.Kelly Clarkson

    Yatangiye kumenyekana nyuma yo gutsindira Amrican Idol, ni umwe mu batsindiye iri rushanwa bagikomeje gukora umuziki ukundwa n'abatari bake. Ubwo yari afite imyaka 6 gusa, Se yarabataye ajya gutangira ubundi buzima, bikomeretsa Kelly cyane ku buryo yakoze indirimbo zitandukanye zigaruka ku gikomere se yamuteye. Iyitwa Piece by Piece ho avugamo inkuru ibabaje yibukiranya uburyo Se yari umuntu wikunda none akaba atangiye kumukenera kuko abona hari icyo yigejejeho.

    Uyu muhanzikazi umaze no gukundwa mu kiganiro ‘The Kelly Clarkson Show’ kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC, kuri ubu atunze  Miliyoni 45 z’Amadolari.

    10. Demi Lovato

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera kompanyi ya Disney, nawe yakuze Se na nyina batumvikana bituma ashaka undi mugabo kuko Se yari yarigendeye.

    Se yaje guhitanwa na kanseri muri 2013, Demi Lovato avuga ko yaje gusanga amakosa ya Se bwari uburwayi bwo mu mutwe nubwo byamutwaye igihe kinini ngo yumve ko agomba kumubabarira.

    Nyuma y'urupfu rwa Se yahise ashinga umuryango ufasha abantu bafite indwara zo mu mutwe kwishyura ubuvuzi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134044/umwana-wanzwe-niwe-ukura-ibyamamare-byatawe-na-ba-se-bikavamo-ibikomerezwa-bitunze-agatubu-134044.html