Blog

  • Ntibwakeye kabiri zahise zizima zisimbuzwa iz… – #rwanda #RwOT

    Kuri uru rutonde ntiwakwibagirwa  Narrow Road Records, Touch Records, Round Music, Empire Records n'izindi tutari burondore. Kuri ubu inzu zitunganya imiziki nka Country Records niyo usanga yiganza mu bihangano by'abahanzi. Ni mu gihe hari Studio zikorerwamo n'aba-Producers b'abahanga ariko ugasanga bariyamamaza kurusha aho baba bakoreye za ndirimbo bitewe n'uko uwavuga ko ari mu nsi y'igitanda ataba ari kure y'ukuri.


    Hano turareba icyatumye izi studio zizimira n'ibyo kwitaho ku mushoramari mushya muri uyu mwuga.


    Kuva mbere ya za 2007 i Huye hari Studio ishobora gukora indirimbo ikaba yacurangwa mu Rwanda hose bitewe nuko zabaga zifite ubushobozi bwo guhatana n'izatunganyirijwe i Kigali. Urugero mu 2007 indirimbo'Icyicaro' ya Urban Boyz yakorewe i Huye ikozwe na Producer Dr Jack (Uwayezu Jacques, yaguye i Burundi ku itariki 08.11.2014) yakoreraga muri Maurix Music Studio yari i Huye. Uyu  mujyi waje gucika intege mu bikorwa by'imyidagaduro abahanzi baho bambuka Nyabarongo baza guhahira i Kigali.

     

    Kigali yari igicumbi cy'inzu zitunganya imiziki zimwe zikamamara kubera amazina y'abazikoreramo'Producers' indirimbo zihakorerwa ndetse n'umubano wa Studio n'itangazamakuru rikora nk'itoroshi imurika ibiri mu icuraburindi bikagaragara.

     

    Abantu bagiye baba hafi y'izi nzu zitunganya imiziki kuri ubu zitagihari ababashije kuganira na InyaRwanda bagiye bibukiranya  izo Studios ariko ni nyinshi cyane ntabwo zose zajya mu nyandiko y'inkuru imwe ahubwo bisaba ubushakashatsi bwabikwa ahantu habugenewe abazakenera gucukumbura amateka ya muzika nyarwanda bakazabwifashisha .


    Ariko biragoye kuko nta rwego ruhari rushinzwe kubika izo nyandika yewe nta nubwo hari uwo wabaza ahazava aya mateka mu myaka 100 iri imbere igihe ku mashakiro ya murandasi izi nkuru zizaba zitakigarara cyangwa se abahari basigasire  aya mateka bazaba barasoje urugendo rwabo hano ku Isi barakomereje ahandi.

     

     

    Urebye umuziki uko wagiye utera imbere ugatunga abawukora, niko byagiye birushaho kuba bibi ku nzu zatunganyirizwagamo ibihangano by'abahanzi Nyarwanda. Nk’uko dufite abahanzi bamaze imyaka 16 bakora umuziki ni nako  aho batangiriye bafata amajwi y'indirimbo zabagize ibyamamare hakabaye hagihari ariko nyine amateka yagiye yibagirana ku buryo ubu bisaba ko abantu bicara bakibukiranya rimwe na rimwe ba nyiri izi Studios  bigiriye i Mahanga gushakirayo ubuzima kuko babonye ishyamba atari ryeru mu bucuruzi bw'inzu zitunganya imiziki.


    Ufashe urugero nka Riderman indirimbo yitwa Nakoze iki? Yakozwe na Dr Jack muri Maurix Music Studio, iyi ndirimbo yari ku muzingo witwa Impunduramatwara yashyize hanze mu 2010. Iyi nzu yakaba igihari ibitse amateka muri uriya mujyi wa Huye ariko rwose kubara ibyayo ni ugushaka abantu bari bahari bakibukiranya nka kumwe abasaza babara inkuru zo  mu buto bwabo.

     

    Izi nzu zari ubukombe mu gutunganyirizwamo indirimbo ariko izisigaye muri zo imikorere yazo ntabwo ifite umuriri nk'uwo zahoranye.


     Maurix Music Studio yari i Huye ikoreramo nyakwigendera Dr Jack waguye i Bujumbura. Uyu ashimirwa uruhare yagize mu gushyira itafari ku iterambere ry'umuziki nyarwanda. Iyi studio yabaye amateka ntabwo igihari ndetse muri uriya mujyi wa Huye ushaka aho ukorera indirimbo mu buryo bugezweho byagusaba kumanukana umu-producer w'i Kigali akazana ibikoresho. Icyokora hari igitekerezo cyo kuba Unlimited yahajyana ishami mu gihe byagenda neza.


              1.    Ubuntu Studio


    Iyi studio ni imwe mu zakoze amateka ubwo umuziki w'u Rwanda wari ugifite igicumbi mu bihe Kigali yari itarayikubita inshuro. Iyi nzu yakoreyemo na nyakwigendera Dr Jack n'uwitwa Amir Pro. Yakorewemo indirimbo zitandukanye zubakiye amateka abahanzi nyarwanda nka'Ese Nzapfa' ya Oda Paccy na Kayishunge, Amahirwe ya Nyuma ya The Ben yanitiriye album ye ya mbere, nyinshi mu ndirimbo za Urban Boyz ikirwana no kwamamara n'izindi. Nubwo yakoze akazi kayo mu gihe cyayo kuri ubu amateka yayo ari mu mitwe y'abari bahari kiriya gihe usibye ko bamwe batangiye  batakiriho bivuze ko amaherezo hazabura uwo kubara inkuru y'ibyahakorewe.

     

     

                 2.    TFP (The Future Production)

    Iyi ni inkomarume mu nzu zabayeho zagize uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda. Indirimbo 'Kubaka izina' ya Mc Mahoniboni benshi mu baraperi bafata nk'uwibihe byose bitewe nuko yabaciriye inzira babona ko Hip Hop burya nayo yakorwa igatunga uyikora kandi abanyarwanda bakagutiza amatwi yakorewe muri TFP.


    TFP yashinzwe na BZB The Brain uri mu ba mbere batangiye gutunganya indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda. Yakoze indirimbo zitandukanye z'abahanzi b'abanyabigwi mu muziki nyarwanda bakoze amateka akomeye mu bihe byo kwirya ukimara. Cya gihe umuziki kuwukora bitari akazi. Rutenderi ya Riderman niho yakorewe. Umutima Ukunda ya Papy John Safari yabiciye bigacika kubera imitoma irimo niho yatunganyirijwe n'izindi nyinshi.


    Hari n'amagambo ari muri iyi ndirimbo akoreshwa mu mvugo z'urukundo. Ati 'Umutima ukunda ntiwihishira…niyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza..' Uyu muhanzi wari umuhanga mu gucuranga Guitar, Piano no gutanganya indirimbo mu buryo bw'amajwi yatabarutse ku itariki 13 Ukuboza mu 2015.


              3.    Bridge Records


    Yari  i Nyamirambo nayo yakorewemo nyinshi mu ndirimbo zaryoheye abanyarwanda ariko kuri ubu aho yakoreraga hamaze igihe hakorera Top 5 Sai nayo isigaye itacyumvikana mu ihatana ry'inzu zitunganya imiziki ibica bigacika.


    Nyiri Bridge Records yitwa Uwayezu Jaques bakundaga kwita Jackross asigaye atuye muri Canada. Iyi Bridge Records yatangiye ayifatanyije na Producer Nicolas iri i Kanombe. Mu 2011 yaje kuyigura arayegukana ahita azanamo Producer Junior Multisystem (Imana imuhe iruhuko ridashira) aribwo Studio yimuwe iva i Kanombe izanwa mu Biryogo, Nyarugenge ku gitekerezo cya nyakwigendera Junior Multisystem kubera ko yari yagaragaje ko abahanzi badashobora kuza i Kanombere bitewe n'amafaranga y'urugendo byari bigoye kuyabona.


    Iyi Bridge Records yakorewemo nyinshi mu ndirimbo zatumye abahanzi ba kiriya gihe baba ikimenyabose imbere mu Rwanda no mu karere.


    Zimwe mu ndirimbo zakorewe muri iyi nzu itagihari ukeneye kuzimenya ziri muri iyi nkuru. Mu 2015 nibwo Bridge Records yashyizwe ku isoko kubera ko nyirayo, Uwizeye Jacques yabonaga intumbero yari afite mu 2009 zari zitandukanye n'aho umuziki  wari ugeze mu 2015. Uhereye igihe iyi nzu yashingiye imizi kugeza icikiye intege wasanga ari imyaka 7 iri ku isoko itunganya indirimbo. 


    Abahanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi banyuze muri iyi nzu barimo Nicolas, Piano The Grooveman, nyakwigendera Junior Multisystem n'abandi bagiye bahanyura mu bihe bitandukanye.


                  4.Narrow Road Records


    Iyi nzu nayo yanditse amateka ikorerwamo indirimbo zabiciye biracika. Yaje mu 2007 ariko kuri ubu yatangiye kugenda yibagirana nubwo indirimbo zahakorewe zitazibagirana. Yari iya Ezra Kwizera ikaba yarakoreyemo abahanga mu gutanganya indirimbo nka Pastor P, Nicolas, Pacento n'abandi batandukanye. Abahanzi nka Meddy, The Ben, King James  n'abandi bahari ubu nababivuyemo bari mu bazi uruhare rw'iyi Studio mu rugendo rwabo rwa muzika.


    Narrow Road yakoreraga i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ariko na n’ubu niho ikiri ku buryo Inyarwanda izasura aho ikorera ikabasha kumenya icyayiciye intege ikaba itagifite umuriri nk'uwo mu myaka yo hambere.


    Bimwe bitazibagirana mu mateka abitswe n'iyi nzu ni inkuru ya Meddy ubwo yajyaga gukorerayo indirimbo ye 'Ungirira Ubuntu'. Meddy yishyujwe 15,000 Frw arayabura. Baratakamba bagera kuri 5000 Frw y'umuriro nayo arabura. Producer Nicolas yabwiye Ezra Kwizera ko bagirira Ubuntu Meddy dore ko Nicolas na Meddy bari inshuti. Meddy yabonye 3000 Frw ariko Nicolas na Meddy bahabwa ko bagomba gukora kuva Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo kugeza saa mbiri za mu gitondo kandi bazaga n'amaguru kuko nta tike babaga bafite.


    Kuri ubu Meddy waburaga amafaranga yo kugura umuriro ari mu bahanzi batunze bahiriwe n'umuziki. Birumvikana ko iyi Narrow Road ibumbatiye amateka y'abahanzi nyarwanda ku buryo hatagize igikorwa yazibagirana burundu abazavuka bakazajya bajagajaga ku mashakiro ya murandasi bimwe bagasanga bitagihari ibindi birimo amafuti kuko bizaba byaranditswe n'abatazi amateka yabyo.


    5.    Top 5 Sai

     

    Iyi Studio iherereye mu Karere ka Musanze ikagira ishami mu Biryogo, Nyarugenge mu nzu yahoze ikoreramo Bridge Records ikaba ari inzu yahoze ituyemo Butera Knowles nayo iri mu zakonje ku buryo bigoye kumva igihangano cyahakorewe. Icyokora nyiri iyi studio witwa Patrick nyiri Energy Radio nayo ivugira i  Musanze yashyize imbaraga mu bucuruzi bwa Sound kurusha ibyo gutunganya imiziki. Yakorewemo na Mastola wari umwe mu bahanga u Rwanda rwagize mu gutunganya imiziki mu buryo bwa Audio. 


    Iyi studio yasohotsemo indirimbo nka Bya bihe ya The Brothers, Ikirori yabo, indirimbo ya Tuff Gangz yitwa'Inkongoro y'Umushimusi' niho yacuriwe. Indirimbo za Just Family nyinshi niho zakorewe. Yari imwe muri studio wasangaga umuhanzi ahaguruka i Kigali akajya gukorera indirimbo i Musanze. Rafiki Coga nyinshi mu ndirimbo ze hari izo yahakoreye kandi zakoze akazi gakomeye mu gihe cyazo.

     

                    6.    F2K

    Iyi studio yabaga i  Nyamirambo. Aho yahoze ubu biragoye kumenya ko ariho kuko hagiye ibindi bikorwa by'ubucuruzi. Yanyuzemo aba-Producers nka DevyDenko wanayitangiriyemo umwuga ubwo yari afite imyaka 18 kugeza mu 2017 ayisohotsemo. Ni imyaka isaga 7 ayirimo ndetse akora nyinshi mu ndirimbo zakunzwe. 


    Yari iya Fred ikaba ari imwe muri Studio zubatse amateka mu muziki Nyarwanda. Abandi banyuze muri iyi studio barimo Lick Lick na Junior Multisystem. Zimwe mu ndirimbo wakwibuka zahakorewe zirimo Igicaniro cy'Impanuro ya Ally G, Nyemerera y'Abakimaze n'izindi nyinshi. Iyi nayo iri muri Studio zari zifite umuriri none yabaye amateka.

                 

    7.    Super Level

    Iyi yari inzu itunganya ibihangano byumwihariko by'abahanzi babarizwaga muri Label ya Super level. Barimo Urban Boyz, Bruce Melodie, Amag The Black, Mico The Best na Fireman. Super Level yabagamo Piano The Grooveman ariwe wakoraga nyinshi mu ndirimbo z'aba bahanzi. Ariko na Junior Multisystem yigeze kuhinyabya agaruka muri Bridge Records.

    Super Level ya Richard yasenyutse ku maherere nyuma y'uko Bruce Melodie asohotsemo hakabaho imanza akabatsinda afashijwe na Me Irene yanashimiye muri Bado.

    Ubwo Urban Boyz begukanaga Primus Guma Guma Super Star bagahabwa Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda  ntabwo uwitwa Rwema Dennis, wafashaga iri tsinda yavuze ko bamwambuye kandi banamukujeho kuri ziriya Miliyoni bahawe na Bralirwa. 

    Mu 2017 nibwo wavuga ko byashyize ku iherezo iyi nzu kuri ubu isigaye mu turango tw'indirimbo zahakorewe.

     

     

     

     

     

     

     

     

    Ese Studio ishinga imizi bitewe n'iki?

     

     

    Mu gushakira igisubizo iki kibazo InyaRwanda yegereye Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja'izina azwiho mu myidagaduro' afite Country Records yashinze imizi akagira n'ibitangazamakuru birimo Radiyo akaba afite umushinga wo gutangiza televiziyo vuba n'urubuga rwandika amakuru y'imyidagaduro n'umuyoboro wa YouTube uzaba uri mu murongo w'imyidagaduro.


    Yagize ati:'Studio ishinga imizi bitewe na vision (Icyerekezo ) y'uwayishinze, Team ye, imikoranire myiza , nuko abafana bakira ibikorwa byayo. Gusa ahanini nyine inzozi zikabywa na nyiri kuyishinga. Studio ni nk'uruhinja, ni umushinga, ukeneye kwitabwaho, kwitangirwa, gupfirwa  kugeza intego zigezweho'.

     

    Nonese Gusenyuka ko bidatinda biterwa n'iki?


    Aha naho yatanze igisubizo cyaba itabaza ryo kwitwaza ku bantu bose bifuza gushora imari mu bucuruzi bwa studio zitunganya imiziki. Noopja yagize ati 'Gusenyuka kwa studio kwaterwa n’ibi bikurikira: Kuba uwayishinze atakiyitayeho, kutagira team nzima iyitekerereza, kubura abakiriya , Partners, Finance (abakiriya, abafatanyabikorwa n'ishoramari), kunanizwa (every beautiful project has haters, enemies, iyo rero external negative power ziganje nyiri project hari ubwo isenyuka gusa  the smart and beautiful idea can't be killed, igitekerezo kiza ntabwo gisenyuka'.

     

    Mu nkuru yacu , igice cya Kabiri tuzareba izindi studio zari ubukombe none zaburiwe irengero zisimburwa na home Studio nazo utamenya aho zikorera. Twagereranyije nko mu nsi y'igitanda. Ntabwo studio zose zaza mu nkuru imwe niyo mpamvu hazabaho indi yerekana izindi zari zihari. Ubundi izisigaye zizasurwa ndetse tumenye amateka yazo.


    2007-2017, imyaka 10 ya Narrow Road yarizihijwe. King James na Ezra Kwizera nyiri Narrow road



    Bridge Records kuva mu 2009 kugeza mu 2015 nibwo yari ifite umuriri none yaribagiranye


    Iki Gipangu niho hari ishami rya Top 5 Sai y’i Musanze nayo itagihatana. Niho Butera Knowless yabaga bitaracamo. Ni ku muhanda wo mu Biryogo ujya ahazwi nko ku Bisima

    Uwayezu Jacques “Jackross” atuye muri Canada, niwe nyiri Bridge Records

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134085/ntibwakeye-kabiri-zahise-zizima-zisimbuzwa-izo-mu-nsi-yibitanda-irengero-rya-studio-zikome-134085.html

  • Bari ku marembo yibyago! Ibitavugwa ku bakob… – #rwanda #RwOT

    Uko imyambarire yagiye ihinduka ni nako abakobwa bagiye bayishyira ku rundi rwego dore ko iyo urebye imyambarire y'abasore/abagabo ihabanye cyane n'iyi gitsina gore. Ibi ariko biba ibindi iyo bigeze ku bakobwa b’i Kigali badasiba kugendana n'ibihe yaba mu myitwarire n'imyambarire.

    Ubu kwambara umwenda w'imbere bimaze kuba iby'abakobwa batasirimutse cyangwa bo mu cyaro (nk'uko benshi babivuga) mu gihe abakobwa bitwa ko basirimutse bamaze kubyibagirwa aho usanga badatinya kujya mu muhanda ntayo bambaye kuko aribyo bigezweho!

    Ni kenshi uzajyenda mu muhanda, mu modoka rusange, mu isoko ubone abakobwa batambaye akenda k'imbere kandi ubona ko ntacyo bibatwaye nubwo ababareba babibazaho. Ibi ariko bikabije kugaragara cyane mu birori, mu bitaramo, mu tubari no mu tubyiniro ho n'ibindi bindi dore ko kuhabona umukobwa wambaye ikariso biba ari igitangaza.

    Umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga usanga amafoto y'abakobwa bafotowe batambaye akenda kimbere yaciye ibintu. Hari abashyirwa hanze n'abagenzi babo cyangwa nabo ubwabo ugasanga bashyizeho amafoto abagaragaza nta kariso bambaye kandi ntibibatere isoni.

    Si aha honyine gusa kuko hari n'abadatinya kujya mu kazi kabo ka buri munsi batazambaye. Kuri ubu abakobwa benshi b'i Kigali basigaye bambara amakariso ari uko bari mu mihango ku buryo byabaye nk'umuco ko ikariso yibukwa mu gihe cy'ukwezi kwabo naho indi minsi yose bakagendera aho.

    Mu gihe hari abantu bibaza igitera bamwe mu bakobwa kutambara utwenda tw'imbere (Ikariso), hari bamwe bavuga ko kuba batambara ikariso biterwa n'impamvu zitandukanye, arizo zikurikira:

    Kwigana imico y'Abanyamahanga

    Benshi mu bakobwa batacyikoza amakariso, babibonana abanyamahanga badafite umuco nk'uw'abanyarwanda aho kutambara ikariso babigize umuco.

     Ibi bigatuma abakobwa b’inaha babona nkaho ntakibazo kirimo dore ko nabitwa ko bateye imbere ariko biyambarira. Mu rwego rwo kujyana nabo ugasanga barabiganye.

    Kutica 'Style' bambaye

    Hari abakobwa bahitamo kureka kwambara ikariso bitewe na Style y'imyenda bambaye.  Usanga hari nk'amakanzu aba abafashe cyane ku mubiri ku buryo ikariso ihita yishushanya. Mu rwego rwo kwanga ko umuguno w'ikariso ubabangamira cyangwa ukagaragara nabi mu mwenda bambaye, bahitamo kuyireka bakagendera aho.

    Gukurura abagabo

    Nubwo atari bose babikora, ariko ntitwakwirengagiza ko hari ababikora kugirango bakurure abagabo. Abenshi bakora ibi ni b'abakobwa usanga baba bishakira amafaranga ku bagabo, bakabona uburyo bwiza bwo kuyabaka ari ukubakurura bakoresheje iyi myambarire maze bagwa mu mutego wabo bakabona kubaka amafaranga.

    Kugaragaza imiterere

    Abakobwa benshi bakunda kwambara imyenda irimo amajipo magufi (Impenure) cyangwa amakanzu abafashe abonerana nta kariso bashyizemo babikora bagamije kugaragariza ababareba ko bateye neza.

    Igihuha kivuga ko 'Ikariso' ibuza imyanya myibarukiro gukura 

    Hari igihuha gikunze kuzenguruka mu matwi y'abakobwa cyane kivuga ko umukobwa wambara ikariso cyane bituma imyanya myibarukiro ye idakura nk'uko bikwiriye. Ibi byabanje kujya bikorwa n'ijoro aho benshi bakunze kuryama ntayo bambaye gusa kuri ubu no kumanywa basigaye bagenda ntayo bambaye.

    Mu by’ukuri ntakuri guhari kwemeza niba ikariso ibuza imyanya myibarukiro gukura gusa iki gihuha kiri mu bitiza umurindi abakobwa benshi i Kigali bakagenda ntakariso bambaye.

    Kwigana ibyamamarekazi

    Kubera gushaka kugendana n'ibigezweho, usanga abakobwa benshi bigana ibyamamarekazi birimo abahanzikazi, abakinnyi ba filime kimwe n'abatitiza imbuga nkoranyambaga. Iyo babonye aba ntakariso bacyikoza bahita babigenderaho bakumva ko ikariso yavuye ku gihe nta musirimukazi ukwiye kuyambara bityo bakabireka.

    Nubwo ariko ibi bimaze kuba umuco ku bakobwa benshi b'i Kigali, hari ibyago bikomeye bishobora kubageraho bitewe n'uko batagikunze kwambara amakariso nk'uko byahoze.

    Kutambara ikariso bishobora gukururira ibi byago umukobwa:

    *Ibibazo bishingiye ku mibonano mpuzabitsina

    Ibi bizwi nka 'Sexual Harrassmet'mu ndimi z'amahanga, ni imyitwarire ibagamye ishingiye ku mibonano mpuzabitsina. Umusore cyangwa umugabo ashobora kubona umukobwa utambaye ikariso agatangira kumubangamira mu buryo butandukanye.

    Ashobora kumusaba ko baryamana, kumukorakora cyangwa kumuhamagara amazina y'urukozasoni byose biturutse ku kuba yabonye nta mwenda w'imbere yambaye akabigenderaho.

    *Indwara zifata imyanya y'ibanga

    Biroroshye cyane ko umukobwa utambaye ikariso yandura indwara zibasira imyanya y'ibanga. Kwicara aho ubonye hose ntakariso wambaye, kwicara kuri moto n'ahandi hose hari isuku nke, byatuma mikorobe zinjira mu myanga y'ibanga ari naho havamo indwara zirimo nk'ubwandu bw'umuyoboro w'inkari n'izi zishamikiye ku mwanda.

    *Gufatwa ku ngufu

    Ni kenshi twumva ubuhamya bw'abafashwe ku ngufu aho usanga umugabo cyangwa umusore wabikoze yiregura avuga ko umubiri wamunaniye nyuma yo kubona imyambarire y'umukobwa igaragaza imyanya y'ibanga. Nubwo ibi ariko bitamuha uburenganzira bwo gufata ku ngufu, ntibibuza ko bikunze kubaho.

    Ku mukobwa ugenda ntakariso yambaye biroroshye ko umugabo yamuhemukira dore ko abakobwa ari abanyantege nkeya hari ibyago by'uko atabasha kwiyaka uwaba agiye kumufata ku ngufu.

    Nubwo abakobwa benshi bibwira ko kutambara amakariso ari byiza bigezweho, ni ngombwa ko bibuka ko uko babyishimiye babikora bishobora kubaviramo ibibazo batacyekaga birimo nko kuba basuzugurwa, gufatwa uko batari (hari umukobwa ushobora gufatwa nk'indaya yigurisha agaragaye ntakariso yambaye kandi wenda atariko biri).

    Gutakarizwa icyizere n'umuryango ndetse no koreka abana b'abakobwa bari munsi yabo babafatiraho urugero. Tutibagiwe ko ibi biri no kwangiza umuco nyarwanda.

    Ubu ikibazo gikomeye buri wese yakwibaza  'Niba mu 2023 abakobwa baracitse ku kwambara umwenda w'imbere, mu myaka iri imbere bizaba bimeze gute?'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134100/bari-ku-marembo-yibyago-ibitavugwa-ku-bakobwa-bi-kigali-batacyikoza-ikariso-134100.html

  • APR irakoza imitwe y’intoki ku gikombe imaze imyaka 14 itazi uko gisa #rwanda #RwOT

    APR BBC yaraye itsinze REG BBC amanota 80-75 mu mukino wa gatatu wa nyuma wa kamarampaka muri muri Basketball “BetPawa Playoffs”, isigara isabwa gutsinda umukino umwe gusa ikegukana igikombe.

    Abasore ba APR BBC bagaragaje kutajenjeka muri iyi mikino ya kamarampaka, batangiye uyu mukino babizi ko kuwutsinda bari bube bari hafi kwegukana igikombe kuko baraba bagize imikino 3-0 basabwa umwe gusa kuko ikipe izegukana igikombe igomba kuba yatsinze imikino 4 muri 7.

    Agace ka mbere APR BBC ibifashijwemo na Ntore Habimana yagatsinze ku manota 24 -14.

    Mu gace ka kabiri, REG BBC yagarukanye imbaraga aho yashyize igitutu kuri APR BBC bituma yuzuza amakosa maze buri kosa bakoze, REG igahabwa ‘Lancer Franc’, byatumye igabanya amanota yari yatsinzwe mu gace ka mbere.

    REG BBC yagatsinze ku manota 27-20 maze bajya kuruhuka ari 44 ya APR BBC kuri 41.

    Amakipe yombi yakomeje gukubana binyuze muri Axel Mpoyo ku ruhande rwa APR na Ikishatse Herve ku ruhande rwa REG wari umeze neza mu gace ka 3 ndetse na Adonis Filer wagize umukino mwiza muri rusange. APR yaje kugatsinda ku manota 20-19 ndetse n’agace ka nyuma igatsinda 16-15 , umukino urangira ari 80-75.

    APR isabwa gutsinda umukino umwe ubundi ikegukana igikombe yari imaze imyaka 14 idaterura kuko igiheruka 2009.

    Mu bagore n’aho hari hatangiye imikino ya Kamarampaka aho REG WBBC yatangiye itsinda APR WBBC amanota 87-86. Iyi mikino izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 muri Kigali Arena.

    Adonis Filer (ufite umupira), benshi bavuga ko ari we REG BBC bitewe n’uburyo yitangamo

    Kaceka agerageza gutera mu nkangara

    Ntore Habimana yari ahageze neza muri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-irakoza-imitwe-y-intoki-ku-gikombe-imaze-imyaka-14-itazi-uko-gisa

  • Akangononwa kuri bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bahamagarwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Biragoye ko wamutunga ‘micro’ ngo akubwire icyo atekereza, gusa iyo muganiriye ku ruhande bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda usanga bababazwa n’uko badafatwa kimwe.

    Nta cyumweru kirashira Manzi Thierry na Mugisha Bonheur Casemiro bakuwe mu bakinnyi bagomba kuzakina umukino wa Senegal usoza itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024.

    Mu by’ukuri wumvise impamvu bakuwemo, ku ruhande rumwe nubwo umuntu atabashyigikira ariko na none bafite ishingiro kuko ibyo basabaga hari abandi babikorerwa.

    Aba bakinnyi bakinira Al Ahli Tripoli muri Libya babwiwe ko bagomba kunyura Ethiopia bakahamara amasaha 12 bakabona kuza i Kigali, basabye ko niba nta ndege ihita iza babakatishiriza amatike ya “Business Class” kuko byo hari ukuntu urugendo rwaborohera, FERWAFA ivuga ko bidashoboka ko nta mukinnyi bajya bayiha.

    Ibi ntabwo babyakiriye neza kandi babizi neza ko hari bamwe mu bakinnyi iyo bahamagawe bakatishirizwa iyi tike ya “Business Class” ariko bo bakaba banze kubibakorera rimwe cyane ko atari ibintu bizahoraho.

    Uretse icyo kandi bivugwa hari n’abakinnyi bahabwa amafaranga menshi abandi baturukanye i Burayi cyangwa hanze y’u Rwanda bagatahira amadorali 500 ya misiyo.

    Bivugwa ko nk’umukinnyi Rafael York ukinira Gefle IF muri Sweden iyo ahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda aba agomba kuza muri “Business Class” kandi uyu mukinnyi ngo hari amafaranga yemerewe ndetse ngo ntabwo ashobora guhaguruka atarayabona.

    Ngo abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda ntibafatwa kimwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akangononwa-kuri-bamwe-mu-bakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-bahamagarwa-mu-mavubi

  • James & Daniella, True Promises, Danny Mutaba… – #rwanda #RwOT

    “Tujyane Mwami Live Concert” ni igitaramo kidasanzwe cyateguwe na K2 Conference & Event Management (Ksquare) isanzwe itegura inama n'ibindi. Kizabera mu Mujyi wa Kigali – Gisozi kuri Dove Hotel, tariki 24 Nzeri 2023, kiririmbemo abaramyi b’amazina akomeye mu gihugu. 

    Ni ku nshuro ya mbere kibaye ariko abagiteguye bavuga ko kizajya kiba rimwe mu gihembwe, ni ukuvuga nyuma y'amezi atatu. Bavuga ko iki ari cyo gihe cyagenwe n'Imana ngo iri vugabutumwa ritangire. Ni igitaramo kidasanzwe bitewe n’ibihe bizakiranga, bidakunze kuba mu bindi bitaramo.

    Umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yabwiye inyaRwanda ko intego nyamukuru yacyo ari “ukongera kwibutsa abantu gusaba ngo bagendane nayo muri iki gihe cy'ubuhenebere aho abantu bakora gahunda zabo nyamara batabajije Imana kandi ariyo ifite imigambi yabo mu biganza”.

    Yavuze ko bagiteguye bisunze umurongo wo mu gitabo cyo Kuva: 33:15-17 aho Mose yasabaga Imana ngo ijyane nabo mu rugendo barimo. Aragira ati “Kandi koko Imana yarabikoze, ariyo mpamvu twakise 'Tujyane Mwami Live concert”. 

    Akomeza agira ati “Tukaba tubwira abantu n'abazitabira kongera gusaba Imana ikajyana nabo haba mu rugendo bagiyemo, mu bucuruzi, mu kazi, ku Ishuri aho ariho hose mbere y’uko bajya muri byo umuntu akabanza agasaba Imana kujyana nabo muri icyo gikorwa cyangwa urugendo ndetse n'ibindi”. 

    Abazitabira iki gitaramo bazataramana na James na Daniella, True Promises, Danny Mutabazi na Musinga Joe. Ku bibaza impamvu ari bo batumiwe, abagiteguye basubije ko “nta kidasanzwe, ni uko ubwo aribo Imana yatoranyije. Gusa n'abandi tuzabatumira kuko kizajya kiba buri gihembwe”.

    Akarusho k’iki gitaramo ni uko abazitabira bose, bazumva ijambo ry’Imana, ariko bakanasangira ibyubaka umubiri. Bati “Kutaza muri iki gitaramo ni igihombo kuko harimo ibidasanzwe nko kuba abantu bose bazitabira iki gitaramo bazasangira nk’uko byagendana mu itorero rya mbere”. 

    “Bibiliya iravuga ngo basangiraga ibyabo, Imana ikarushaho kubongerera abakizwa. Ikindi bazahomba ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana ariko kdi n'Ijambo ry'Imana. Hazaba ubusabane budasanzwe”. Andi makuru arambuye kuri iki gitaramo azatangazwa mu minsi iri imbere.

    Josh Ishimwe azaririmba muri iki gitaramo cyiswe “Tujyane Mwami Live Concert”

    James na Daniella bamamaye mu ndirimbo “Mpa Amavuta” bategerejwe muri iki gitaramo kidasanzwe

    Danny Mutabazi akomeje kwiyambazwa mu bitaramo binyuranye kandi bikomeye

    True Promises yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere

    Igitaramo “Tujyane Mwami Live Concert” kizabera muri Dove Hotel kuwa 24.09.2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134095/james-daniella-true-promises-danny-mutabazi-na-musinga-joe-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-tuj-134095.html

  • PAC yaneguye RHA yaguze inzu itagira icyangombwa cyo kuyituramo #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n'umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko PAC bagaye ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire kuko cyitabashije gukurikiza amategeko agenga amasoko mu Rwanda.
    Amwe mu makosa iki kigo cyakoze harimo gutanga amasoko 5 yo kubaka afite agaciro ka Miliyari zisaga 11.6 y'u Rwanda adafite uyakurikirana.
    Kuva kuri uyu wa gatatu Komisiyo Pac yatangiye kubariza mu ruhame inzego n'ibigo byagaragayemo amakosa mu micungire y'imari n'umutungo muri raporo y'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta y'umwaka w'ingengo y'Imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022.
    Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire n'icyo cyabanjirije ibindi bigo bya leta kubarizwa mu ruhamwe na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n'umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko ku makosa yagarajwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta muri Raporo ye y'umwaka w'ingengo y'imari warangiye tariki 30 Kamena 2022.
    Mu ngingo zihinnye zigera kuri 16 Ikigo RHA cyisobanuyeho irebana n'amakosa mu gutanga amasoko ya leta niyo yarinihatse izindi.
    Dore nk'ubu Ubugenzuzi bwasanze RHA yaratanze amasoko atanu yo kubaka afite agaciro ka miliyaridi sizaga 11.6 z'amafaranga y'u Rwanda nta bakurikirana imirimo umunsi ku munsi bahari. Ni ukuvuga ko habayeho kwishyura ntawakurikiranye ko ibyubatswe bidafifitse.
    Abadepite bagize Komisiyo PAC babanje kunenga uburyo umuyobozi w'agateganyo wa RHA Noel Nsanzineza wari uherekejwe n'abandi bakozi batari bake b'icyo kigo uburyo yakoresheje bwo gusubiza aho yahatwaga ibibazo umusubirizo ariko agasubiza abica hejuru kubera kutagira aho abyandika.
    Depite Murara yagize ati'Ubanza DG azi ko yagiye mu kibuga cy'umupira kwikinira,mu bibazo byose yabajijwe nabonye nta na kimwe yanditse sinzi ukuntu aza kubisubiza'
    Icyakora bwana Noel Nsanzineza yaje kwisubiraho akajya abazwa yandika ariko n'ubundi ibisubizo yatanze ku makosa yakozwe yo gutanga amasoko atagira gikurikirana ntabwo byanyuzwe abadepite bagize PAC.
    Depite Mukabalisa Germaine yagize ati'Dufite Miliyoni ,400 Miliyari 5,Miliyoni 5 gukomeza…bigenda bite ngo usinye ayo mafaranga,umuntu agende akore akazi n'iyo yaba ari inzu yawe isanzwe wubaka,urayigenzura itageze no kuri Miliyari,noneho miliyari uyisohora ute nta Progress wabonye,nta muntu uri kugenzura kandi uzi icyo amategeko ateganya.'
    Mugenzi we Jeanne D'Arc Uwimanimpaye we ati'Njye ndumva atari ibintu mukwiye no gutinyuka ngo muze mwicare hano mutubwire iyaba nibura Kompanyi yo kugenzura itarabonetse ariko kujya kwishyura mukagira ubwoba mukajya kureba ibyo mugiye kwishyurira.'
    Ubuyobozi bwa RHA bwaje guca bugufi busaba imbabazi ku bw'ayo makosa yo gutanga amasoko abarirwa muri za Miliyari nta gikurikirana.
    Noel Nsanzineza uyobora RHA by'agateganyo yagize ati'Turabyemera rwose ko ari integer nke,ntabwo tugomba guca ku ruhande ni integer nke tugomba kugira icyo dukoraho.'
    Indi ngingo yatumye abadepite bagize PAC banegura ikigo abayobozi b'ikigo RHA ni inyubako cyaguze ku gaciro ka Frw y'u Rwanda asaga Miliyaridi 42 idafite icyangombwa cya burundu cyiyemerera gukorerwamo,PAC yanenze urugero ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire cyatanze kigura inzu itujuje ibisabwa kandi aricyo gishinzwe ubugenzuzi nk'ubwo.
    Depite Germaine ati'Umwihariko unatangaje ni uko RHA ari yo yagatanze urugero mu byerekeye n'amategeko y'imyubakire,ubu ko mwaguze inzu itagira icyangombwa cyo kuyituramo …aho hantu rwose ni urugro rubi cyane mwatanze.'
    RHA kandi yanenzwe Gutanga isoko ryo kubungabunga KCC rifite agaciro ka Frw Miliyari zisaga 2 nta nyigo ikozwe nta n'ubugenzi bw'iyo mirimo bikaba binyuranyije n'amabwiriza y;urwego rushinzwe amasoko ya leta avugako isoko ryose ry'imirimo rirengeje Milioni 50 rigomba kugira ubugenzuzi buhoraho.
    Tito DUSABIREMA

    The post PAC yaneguye RHA yaguze inzu itagira icyangombwa cyo kuyituramo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/06/pac-yaneguye-rha-yaguze-inzu-itagira-icyangombwa-cyo-kuyituramo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=pac-yaneguye-rha-yaguze-inzu-itagira-icyangombwa-cyo-kuyituramo

  • Jimmy Mulisa yaba yarakwepye Amavubi ku bushake #rwanda #RwOT

    Umutoza wari wungirije Carlos Alós Ferrer mu ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Mulisa yanze gukomeza izi nshingano ahubwo ajya gukarishya ubumenyi, ni nyuma y’uko atongererewe amasezerano.

    Bisabwe n’uwari umutoza mukuru Carlos Alós Ferrer, muri Gicurasi 2023 nibwo Jimmy Mulisa yahawe amasezerano y’amezi 3 nk’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Muri Kanama 2023 Carlos Alós yaje gusezera kuri iyi mirimo maze mu ntangiriro z’uku kwezi Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeza ko Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, we na Seninga Innocent bahabwa inshingano zo kungiriza umutoza mukuru w’agateganyo, Gerard Buschier ku mukino wa Senegal uzaba tariki ya 9 Nzeri 2023.

    Ni umukino usoza itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika uzabera i Huye ndetse ukaba ntacyo uvuze ku Rwanda kuko ntacyo ruharanira aho rwamaze kuvamo.

    Amakuru avuga ko amasezerano ya Jimmy Mulisa yarangiye tariki 4 Nzeri 2023, uyu mutoza bikaba bivugwa ko nyuma yo kubona ko atazahabwa amasezerano mashya, yahise amenyesha FERWAFA ko adahari kuri uyu mukino azaba ari mu mahugurwa yo gushaka License A ya CAF muri Tanzania.

    Jimmy Mulisa kandi ibi bibaye bisa n’ibyabaye ku mukino wa Benin ubwo nabwo Carlos Alós Ferrer yari yamwitabaje ariko FERWAFA igatinda kumuha amasezerano maze ahitamo nabwo kutajyana n’iyi kipe nabwo yavuze ko afite amahugurwa ya License A muri Tanzania.

    Uyu mutoza ubu akaba abarizwa muri Tanzania aho yahisemo kujya guhugurwa kurenza ibihumbi 600 yari kwishyurwa kuri uyu mukino wa Senegal.

    Jimmy Mulisa yigiriye gukarishya ubumenyi muri Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yaba-yarakwepye-amavubi-ku-bushake

  • Bushali na Shemi bazahurira na The Ben mu git… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi ukomeye mu Rwanda, Bushali wamaze kwigarurira imitima y'abatari bake abikesha umuziki mwiza uhujwe n'injyana yiremeye ya KinyaTrap, azaba ari mu gihugu cy'i Burundi aho azataramana n'icyamamare mu muziki w'u Rwanda, The Ben.

    Usibye Bushali, umuhanzi Shemi umwe mu mpano zitangaje mu Rwanda, ufite indirimbo “Peace of Mind” yakunzwe n'abatari bake, nawe azaba ataramira mu mujyi wa Bujumbura ku nshuro ye ya Gatatu.

    Amakuru inyaRwanda.com yamenye ni uko Bushali na Shemi bongereweho undi muhanzi umwe mu gihugu cy'u Burundi, Lino G, unaherutse gukora indirimbo “Legend” yasubiranye na bamwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihugu.

    Bushali ni umwe mu barapri bakunzwe mu Rwanda ndetse bamenyereweho gushimisha abakunzi b’umuziki ku rubyiniro dore ko we ahamya ko atajya ajenjeka na rimwe iyo yagiye gutaramira abakunzi be mu bihe bitandukanye.

    Mu masaha make The Ben yemeje bidasubirwaho ko azataramira mu gihugu cy'u Burundi, aho yerekanye ko azanyura buri umwe uzaba uri mu gitaramo azakorera muri iki gihugu gituranyi.

    Kugeza ubu imiterere y'iki gitaramo, The Ben azabanza gusabana n'abakunzi be ku itariki 30 Nzeri 2023, aho itike ya make azaba ari ibihumbi 100 by’amarundi, Miliyoni 2 z’amarundi ugahitamo shampanye ebyiri ushaka.

    Hazaba hari kandi n'itike yiswe iya Presidential izishyurwa miliyoni 10 z’amarundi. Hasobanuwe ko iyi tike izaba irimo buri kimwe; kurya no kunywa no gusurwa na The Ben.

    Ku munsi w'igitaramo nyirizina kizabera kuri Jardin Public, kwinjira ni ibihumbi 10 by’amarundi ahasanzwe, 50,000Bfw muri VIP, itike y'abaterankunga izaba igura ibihumbi 500 ndetse na Table ya Miliyoni n'ibihumbi 500 ugafatamo shampanye ebyiri wihitiyemo.


    The Ben ategerejwe i Burundi  


    Bushali azataramira  Bujumbura ku nshuro ya Kabiri


    Shemi azataramira i Bujumbura ku nshuro ya gatatu


    Bushali na Shemi ku nshuro yambere bahurira i Burundi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134083/bushali-na-shemi-bazahurira-na-the-ben-mu-gitaramo-i-burundi-134083.html

  • Hatangijwe “Smart City Hub”, gahunda izafasha… – #rwanda #RwOT

    Yamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023 mu Nama 'Africa Smart Cities Investment Summit' iri kubera muri Kigali Convention Center.

    Iriga ku ishoramari rigamije iterambere ry'imijyi ishyize imbere ikoranabuhanga (Smart Cities), aho ifite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere mu kubaka Imijyi igezweho: Gushora imari mu kubaka imijyi y’ahazaza iramba kandi idaheza” ['Leadership for Smart Cities: Investing in Inclusive and Sustainable Cities of the Future'.

    Ni inama y'iminsi itatu (3) yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2023 ikazasohozwa ku wa Gatanu tariki 8 Nzeri, 2023 ibera muri Kigali Convention Centre, ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda, UN-Habitat na Smart Africa.

    Ihurije hamwe abo mu bihugu birenga 40 byo hirya no hino ku Isi. Kandi yitabiriwe n'abayobozi bafata ibyemezo muri za Guverinoma, abashakashatsi mu nganda, abashyiraho imirongo migari, abayobozi b'imijyi n’abashakashatsi muri za Kaminuza.

    Ni inama igamije kurebera hamwe uko imishinga y'udushya mu ikoranabuhanga yashorwamo imari mu rwego rwo kubaka Imijyi ya Afurika ikoresha ikoranabuhanga rishingiye ku guhindura ubuzima bw'umuturage.

    Bagamije kurebera hamwe uburyo imijyi yo kuri uyu mugabane wa Afurika yakwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abayituye.

    Iyi nama kandi yanahujwe no kumurika (exhibition) imishinga itanga ibisubizo ku bibazo imijyi ihura nabyo kandi iyo mishinga igacyemura ibibazo by'abaturage.

    Muri rusange, abateraniye muri iyi nama barasuzumira hamwe icyakorwa kugira ngo abatura mu mijyi bayibemo iboneye mu nzego zose z'ubuzima.

    Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 1000 bo mu bihugu birimo Nigeria, Kenya, Benin, Israel, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tunise, Angola n'abandi.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko 'Smart City Hub' izahuriza hamwe ibitekerezo, ubufatanye no guhanga udushya mu guteza imbere abatuye umugabane wa Afurika binyuze mu koroherwa na serivisi hisunzwe ikoranabuhanga.

    Ati 'Smart City Hub', twatangije uyu munsi ihuje n’icyerekezo cy’igihugu cyacu (U Rwanda) cyo kugerageza, kureba no guteza imbere ibisubizo bigezweho.'

    'Turizera ko binyuze muri iyi gahunda (yatangijwe) hazabaho ubufatanye kugirango dushyigikire ibisubizo mu guhindura u Rwanda umujyi w'ikoranabuhanga. Byongeye kandi, amasomo twize ashobora gusangirwa n’indi mijyi yo muri Afurika.'

    Paula yashimye abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya 'Smart City Hub', ahamagararira abafatanyabikorwa kugira uruhare muri iyi gahunda izatuma imijyi ya Afurika yisunga ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zinyuranye.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko gutangiza ‘Smart City Hub’ bijyanye n’icyekerezo cyo kureba uko barushaho kunoza imikorere iganisha ku iterambere ryihuse kandi rishingiye ku bisubizo abatuye Imijyi bishakamo byubakiye ku ikoranabuhanga.

    Imibare igaragaza ko mu 2050, 70% by’abaturage ku Isi baza batuye mu Mijyi. Kuri Meya Rubingisa, iyi mibare ni umukoro kuri buri wese ndetse n’ubuyobozi mu kunoza serivisi kandi hakisungwa ikoranabuhanga; yaba ari mu gutwara abantu, serivisi zihabwa abantu n’ibindi.

    Kugeza ubu mu Rwanda serivisi 101 zashyizwe ku ikoranabuhanga aho ziboneka ku rubuga Irembo.

    Rubingisa avuga ko abayobozi b’imijyi bari gutekereza uko bashyira hamwe mu gutegura Imijyi abantu batura ariko kandi inaborohereza mu buzima bw'abo bwa buri munsi, babona serivisi zihuse kandi zishingiye ku ikoranabuhanga.

    Uyu muyobozi avuga ko ariyo mpamvu muri iyi nama hatumiwe abashoramari kugirango 'n'abo ibyo bisubizo turi kubona biganisha ku iterambere ryihuse, riganisha ku iterambere ridaheza kubaza batuye muri iyo Mijyi n’abayituyemo uyu munsi babe babona uburyo ki bashoramo imari.”

    Rubingisa asobanura ko hari gukorwa ibishoboka byose kugirango buri serivisi umuturage akenera ayibone binyuze mu ikoranabuhanga kandi mu buryo bwihuse.

    Yumvikanisha ko hari ibimaze gukorwa, ariko kandi n’ibindi bigikenewe gukorwa. Ati “Ni ugukoresha ikoranabuhanga mu buryo Umujyi udaheza umuntu uwo ari we wese. Ariko noneho tunabireba mu gihe cy’imyaka iri imbere aho imijyi izaba ituwe cyane.”

    Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi b’uturere twunganira Umujyi wa Kigali. Ni muri gahunda yo gushakira hamwe ibisubizo no kureba uko ikoranabuhanga ryakimakazwa muri serivisi zose umuturage akenera.

    Rubingisa avuga ko hakenewe abashomari cyane cyane mu mishinga iba yaratangijwe itanga ibisubizo no guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

    Yasobanuye ko ‘Smart City Hub’ ari ukubumbira hamwe serivisi zose ‘kugirango tudakomeza gukora dutatanyije imbaraga’.

    Iyi gahunda izahurizwamo serivisi z’ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga zitangwa n’ibigo binyuranye, bigizwemo uruhare na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

    Rubingisa ati'’Ni ukugirango duhuze izo mbaraga, duhuze ibyo bisubizo byorohe kumenya umurongo ndengerwaho tugiye gufata.”


    Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) ifatanyije n'izindi nzego yamuritse gahunda yiswe 'Smart City Hub'


    Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula, avuga ko 'Smart City Hub' izaba urubuga rwiza mu gusangira amakuru ku ikoranabuhanga mu Mijyi itandukanye yo muri Afurika 

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze hari gukorwa ibishoboka byose kugirango serivisi zose abaturage bakenera zishyirwe mu ikoranabuhanga

    Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye muri Smart Africa,  yashimye abarenga 1000 bo mu bihugu birenga 40 bitabiriye iyi Nama
    Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye Guverinoma n'uburyo ishyira imbaraga mu gutuma Imijyi yimakaza Ikoranabuhanga 

    Umuyobozi ushinzwe Smart Cities muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Alice Higiro, yagaragaje ko 'Smart City Hub' yugururiye amarembo abantu bahanga udushya, ba rwiyemerezamirimo, imishinga mito n'iciriritse, imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi

     

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Merard, yerekanye ubufatanye bw'inzego kugirango bamenye kandi bakemure ibibazo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali


    (Rtd) Maj. Gen Albert Murasira, Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) 


    Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi [Iburyo] ndetse na Mbonyumuvunyi Rajab wa Rwamagana 


    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange









    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangiza ‘Smart City Hub’

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134091/hatangijwe-smart-city-hub-gahunda-izafasha-imijyi-kwimakaza-ikoranabuhanga-amafoto-134091.html

  • Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y'Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko rufunze uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza.

    RIB ivuga ko Kazungu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane umubare n'umwirondoro w'abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry agira ati 'Igihano yahabwa aramutse ahamijwe icyaha cy'ubwicanyi, yahanishwa igifungo cya burundu nk'uko biteganywa n'ingingo ya 107 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.'

    Ntabwo birasobanuka umubare w'abo Kazungu amaze kwica no gushyingura mu nzu iwe, niba yaricaga umwe umwe, impamvu yabicaga n'igihe yakoreye ibi byaha, ariko ku mbuga zitandukanye harakekwa abantu 12.

    RIB ishimira Abaturarwanda kubera ubufatanye mu gutanga amakuru bakomeje kugaragaza, kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera ndetse n'abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

    Nyuma yo kumva inkuru zacicikanye hirya no hino Ikigarasha gikuru Jean Paul Turayishimye yahise yirukira kwa Eric Bagiruwubusa nawe wahawe amakuru y'izo mpfu zakozwe na Kazungu Dennis yahise we n'ubundi nkuko asanzwe atangira kubyitirira Leta

    None uwabaza Turayishimye mpamvu ki atakumva ko ubugizi bwa nabi butakorwa n'umuntu ku giti cye, yahise yiyamirira ati 'nta foto ye twabonye' nyamara yabivuze ifoto ya Dennis itaratangira gucaracara hirya no hino kugeza no kuri ba Kasuku media TV

    Jean Paul Turayishimye we akimara kumva iyi nkuru umutwaro yahise awikoreza Leta, gusa nta gitangaje mu Rwanda n'uwishwe na Maralia bamugereka kuri Leta.

    Turayishimye we yegeka Kazungu ku butegetsi bwa Kigali nkuko abyivugira, ariko ntiyakoresha ubwenge ngo ashake kumva ko nta nyungu Igihugu cyakura mu kwiyicira abanyagihugu uretse gusiga icyasha igihugu nk'u Rwanda ndetse ngo arebe ko yakwibonera views za Youtube ahoraho nk'imburamukoro zisebanya gusa

    Turayishimye birasanzwe ko anenga gahunda zose za Leta kuko ibyo byose abivugira ku mizindaro ye irimo East Africa Daily aho anyuza ibinyoma byose abeshya ko ari umusesenguzi, nyamara bigaragara ko icyo ashinzwe ari uguharabika yita Kazungu Denis umukozi w'agatsiko k'amabandi (imvugo akoresha asebya ubuyobozi bw'igihugu) akagaragaza impuhwe nk'iza Bihehe avuga ko bizarangira Denis apfuye ngo agerageza kurwanya inzego z'umutekano

    Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?

    Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971,  ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA  akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.

    Ibikorwa bya Jean Paul Muri RNC

    Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by'imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by'umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.

    Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba  nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga ” Dossier Diane Rwigara ” aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z'abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba.

    Mu Kinyarwanda baca umugani ngo  inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n'abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana.

    Ubu  Jean Paul Turayishimye isari yasumbye iseseme, asubira ku birutsi nka ya mbwa,  aherutse kurya udufaranga twa Kayumba Nyamwasa we na Deo Nyirigira mu rwego rwo kubareshya ngo bagaruke muri RNC ndetse no gusaba ko haba ubworoherane mu guterana amagambo ku ma Radiyo yo kuri murandasi.

     

     

     

    The post Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y'Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rusahurira-mu-nduru-jean-paul-turayishimye-yihishe-inyuma-yumwicanyi-kazungu-denis-ngo-yibonere-views/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusahurira-mu-nduru-jean-paul-turayishimye-yihishe-inyuma-yumwicanyi-kazungu-denis-ngo-yibonere-views