Blog

  • Indwara y’abakire gusa: Ibintu 5 benshi bibes… – #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye bibeshya kuri iyi ndwara, bitewe n'amakuru cyangwa ubumenyi buke, ubushashatsi bwakozwe bwerekana ko 25% y'abarwaye diyabete batamenya neza ko bayifite.

    Ibintu 5 benshi bibeshya ku ndwara ya diyabete

    1.Kurya isukari bitera diyabete

    Isukari urebye ntitera diyabete, nubwo aha bitoroshye kubivuga, kuko isukari nyinshi ishobora gutera umubyibuho ukabije nawo ukaba wakongera ibyago byo kuyirwara. Ubwoko bwa 1 bwa diyabete buterwa n'akoko ndetse n'ibindi bitazwi, mu gihe ubwoko bwa 2 buterwa n'akoko ndetse ahanini bikaba imibereho yawe ya buri munsi.

    Umubyibuho ukabije kimwe no kudakora imyitozo ngorora mubiri nibyo bya mbere bishobora gutera uburwayi bwa diyabete. Si ibi gusa kuko hari n'ibindi ugomba kuzirikana nko kuba mu muryango hari undi warwaye diyabete kimwe n'imyaka ufite.

    2.Diyabete ni indwara itagize icyo itwaye

    Kutivuza diyabete, nubwo benshi bayifata nk'indwara yoroheje cyangwa se itazahaza abantu, ariko ikunda gutera izindi ndwara zikomeye nk'; indwara z'umutima, iza maso, n'izindi zizahaza umubiri. Diyabete ihitana benshi ku isi kurusha SIDA na kanseri y'ibere byose biteranyije.

    3. Mu gihe urwaye diyabete ugomba kurya indyo yihariye

    Indyo yuzuye kandi iboneye ni ikintu cy'ingenzi ku muntu wese atari ngombwa gusa urwaye diyabete. Ugomba kurya ibirimo amavuta macye, umunyu n'isukari nke, ukarya poroteyine zitariho ibinure ndetse n'imboga n'imbuto nyinshi. Ibiryo by'abarwayi ba diyabete ntaho bitandukaniye n'iby'undi wese muzima wifuza kurya neza.

    4.Diyabete ni indwara y'abakire cyangwa ababyibushye

    Muri iki gihe diyabete ni indwara iri kwiyongera cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere cyane cyane afurika n'aziya ahabarizwa abakene kurusha ibihugu byateye imbere. Abarwayi ba diyabete abagera kuri 20% baba bananutse. Ntuzatinye cyangwa wumve bitakureba kwisuzumisha niba unanutse cyangwa wumva utari umukire cyane.

    5. Guterwa inshinge za insulin bivuze ko ubuzima burangiye

    Guterwa inshinge za insulin bifasha abarwayi ba diyabete gukomeza ubuzima n'imikorere myiza y'umubiri. Nubwo izi nshinge uzitera igihe cyose ntibivuze ko utongera kurya ibiryo nk'ibya bandi cyangwa se gukora ibyo abandi bakora.

    Nubwo diyabete ari indwara ikomeye ariko ushobora kuyirinda, bimwe mubyo wakora mu kwirinda:

    Cunga buri munsi niba ibiro byawe bijyanye n'uburebure, aha wirinda umubyibuho ukabije (cyangwa obesite)

    Kora siporo byibuze iminota 30 ku munsi, iminsi 4 mu cyumweru

    Menya ibipimo by'isukari yawe mu maraso kenshi gashoboka

    Kwisuzumisha diyabete ni ingenzi cyane mu kumenya uko isukari mu maraso ihagaze, nyarukira ku kigo nderabuzima cyangwa irindi vuriro rikwegereye nawe umenye ingano y'isukari ufite mu maraso, ushobora no kwigurira imashini zipima iyi sukari muri farumasi ikwegereye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134124/indwara-yabakire-gusa-ibintu-5-benshi-bibeshya-kuri-diyabete-ihitana-benshi-134124.html

  • Intore 84 z’Intagamburuzwa za RICA ziyemeje g… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango waranzwe n’udushya dutandukanye aho intore zerekanye ibyo zatojwe, zigahabwa impanuro n’abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa, ariko imvura ikaza kwivangamo nubwo ntacyo yahagaritse intore zerekanye ko zatojwe kutagamburuzwa n’ikintu na kimwe.

    Intore zimaze iminsi 10 zitozwa zasezeranije abanyarwanda ko zigiye gushyira mu bikorwa ibyo zikuye mu itorero. Abatojwe bose uko ari 84 ni abanyeshuri bashya bajyiye gutangira kwiga mu ishuri rikuru rya RICA ryigisha ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ibidukikije. 

    Abitabiriye iri torero bahamije ko bigiyemo byinshi bishya birimo imyitozo ya gisirikare

    Izi ntore zasezeranije abanyarwanda ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo batojwe birimo gukunda igihugu, gukorera hamwe ku gihe kandi vuba, bityo bakazavamo abanyarwanda bishimiwe kandi baberanye n’icyerekezo cy’igihugu.

    Niyompano Benitus, intore yo ku mukondo 

    Niyompano Benitus, intore yo ku mukondo yagize ati: “Twasobanuriwe neza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Ikindi nuko twatojwe imyitozo ngororamubiri itandukanye kuko hari abantu batari basanzwe bakora siporo bazikoreye muri iri torero. 

    Twatojwe imikino njyarugamba, aho twigishijwe uko intore yakwirwanaho iramutse isagariwe. Twigishijwe n’intambwe idasobanya (imyiyereko ya gisirikare) ikubiyemo indangagaciro yo kujyendera hamwe nta gusobanya, dutozwa n’imbyino nyarwanda.”

    Rukundo Mugeni Ornella, intore yo ku ruhembe rw’iburyo ashyikirizwa ‘certificate’ 

    Rukundo Mugeni Ornella nawe ni intore yo ku ruhembe rw’iburyo. Yatangaje ko kuba Leta y’u Rwanda yaragaruye itorero muri 2007 nyuma y’amateka mabi yabaye mu gihugu ari igitekerezo cyiza kuko byatumye nabo bagira amahirwe yo kwigiramo byinshi birimo kuba intwari, kubera abandi banyarwanda urugero.

    Ornella kandi yashimangiye ko inyigisho bahakuye zigiye kubagirira umumaro munini cyane ko indangagaciro bahigiye bazazifashisha mu masomo yabo no hanze y’ishuri.

    Intore zihangarariye izindi mu itorero Intagamburuzwa 

    Yagize ati: “Kuba twaraje kwiga ubuhinzi tukabanza itorero ni ingirakamaro cyane ko nkeneye kuzajya mbyuka kare nkajya kureba ko inka zabonye ibyo kurya cyangwa gushaka ibyo kwifashisha mu buhinzi”. 

    “Kuba ubuhinzi buhujwe n’itorero bivuze ko nzarangiza kwiga ariko ndacyari n’umunyarwanda sosiyete icyeneye kuko nzasoza nge gusangiza abandi banyarwanda ibyo nize mbyinyujije muri bwa bumwe no gukunda igihugu nigiye mu itorero.”

    Abatojwe bose bahurije ku gitekerezo cy’uko muri kaminuza zose bajya batangirira ku itorero kuko ryigirwamo iby’ingirakamaro

    Abantu bose banejejwe no kubona ibyo uru rubyiruko rwigiye mu itorero 

    Abanyeshuri bose bahurije ku gitekerezo cy’uko byaba byiza n’andi mashuri makuru yose agiye atangiza itorero kuko ari ingenzi cyane bifasha abanyeshuri kumenyerana vuba, bakitoza gukorera hamwe kare ndetse bakabona n’amahirwe yo kuganirizwa n’abayobozi batandukanye ku mateka y’igihugu.

    Intore kandi zasangiye ku ntango nyuma yo kwiyemeza kwesa imihigo zahize

    Gasana Pascal, Umuhuzabikorwa w’itorero muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yavuze ko iri torero ryatekerejweho nyuma y’uko mu 2020, byagaragaye ko abana bari bavuye mu itorero Indangamirwa batorejwe i Gabiro bagize imyitwarire itandukanye cyane n’abana bari bazanye kubera ko bari bagize amanota menshi. 

    Nyuma yaho ni bwo ishuri rya RICA ryahise rifata umwanzuro wo kuzajya ritoza abanyeshuri baryo bose bagiye gutangira mu mwaka wa mbere nk’uko Umutoza w’ikirenga yabivuze ko nta shuri riruta itorero mu 2011 ubwo yasozaga itorero Isonga, basobanukirwa neza ko abana bagiye mu itorero n’abatarigiyemo batandukana muri byose. 

    Gasana Pascal, umuhuzabikorwa w’itorero muri MINUBUMWE yasabye abarimu bakubiye mu itorero Indemyabigwi gutoza abanyeshuri bigisha ibyo batojwe

    Batangiye batozwa mu minsi irindwi ariko ubu batojwe iminsi 10 nyuma yo kubona umusaruro w’iri torero ku byiciro bibiri byabanje. Muri iyo minsi bahawe ibiganiro icyenda bikubiyemo mateka n’ubumwe by’abanyarwanda, ku cyerekezo cy’igihugu n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ndetse banatozwa imyitozo itandukanye no gutarama no guhiga. 

    REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MURI UYU MUHANGO

    VIDEO: Jean Nshimiyimana – inyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134087/intore-84-zintagamburuzwa-za-rica-ziyemeje-gushyira-mu-bikorwa-amasomo-zikuye-mu-itorero-a-134087.html

  • Yahiriyemo imodoka! AMAFOTO 30 agaragaza uko… – #rwanda #RwOT

    Ni hamwe mu hantu hari hafatiye runini uruganda rw'umuziki w'u Rwanda-Abahanzi bahakoreye ibitaramo byubakiye ku muziki, Cinema, umuco, kumurika ibitabo n'ibindi bahafite urwibutso ahanini bitewe n'imiterere y'aho yoroherezaga buri wese.

    Saa Moya n'iminota 15 z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Police y'u Rwanda yatangaje ko yamaze kuzimya inkongi yari yibasiye L'Espace.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter yagize ati 'Umuriro wazimijwe, Isomero rikuru rya Kigali na Sitasiyo ya esanse ya Engen nta kibazo byagize.'

    Umwe mu baturage wabonye iyi nkongi itangira kwibasira iyi nyubako, yabwiye Radio Rwanda ko umwe mu bayobozi ba Supermarket yegereye L’Espace ariwe wabegereye abasaba kumufasha kuzimya L’Espace ‘ariko n’ubundi birangiye hahiye’.

    Uyu muturage yavuze ko muri iriya nyubako habagamo ibintu byinshi atabasha gusobanura, ariko ‘habagamo abantu bakundaga gukodesha igipande (igice) cyo haruguru bakunda gukoresha ibintu bya ‘events’ (ibitaramo) bitandukanye.”

    Yavuze ko mu bakoreragamo ibikorwa muri iyi nyubako harimo n’abanyeshuri bo ku ishuri rya muzika rya Nyundo bahakoreraga ibitaramo buri wa kane w’icyumweru mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ishuri.

    Uyu mugabo yavuze ko hari harimo ibikoresho by’umuziki, ndetse harimo igice cy’iyi nzu cyarimo bimwe mu bikoresho bya nyirinzu.

    Yanavuze ko zimwe mu mudoka zari ziparitse hafi y’iyi nzu byasabye ko bamena ibirahure ‘kugirango tuzikize’. Ati “Ibirahure twabimenaguye.”

    Donatien we yavuze ko byatangiye insinga z’amashanyarazi zituragurika, bihutira kujya gukupa umuriro, biba iby’ubusa kuko amarido y’ahantu bakiniraga filime yahise afatwa n’umuriro mwinshi hatangiye gushya.

    Yavuze ko kimwe mu bintu byatumye iyi nyubako yibasirwa cyane n’umuriro harimo n’ibyuma byari byashyizwemo bigabanya urusaku (Sound Proof). Yavuze ko we na bagenzi be muri iyi nyubako bakoreragamo icyayi, kandi bari bafite ‘kontineri’ eshatu bagombaga kohereza hanze y’u Rwanda ‘zose zahiye’.

    Yanavuze ko hari harimo imashini zikora Sositomate (Sauce Tomate) bari barashyizemo, kuko bashakaga gukora uruganda rukora sositomate. Ati “Zose zirahiye.”

    Yanavuze ko hari umugore wari ufitemo ibyuma yakodeshaga nabyo byahiye. Uyu musore yavuze ko acyeka ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi. Ati “Umuriro wabaye mwinshi cyane.”

    Habereye ibitaramo byatanze ibyishimo kuri benshi:

    Ni hamwe mu hantu hari hagezweho muri iki gihe haberaga ibitaramo by'abahanzi, hanamurikirwa ibihangano birimo nka filime, imitako igezweho, ibitabo by'abanditsi n'ibindi.

    Ku wa 7 Nyakanga 2022, umuhanzikazi Nirere Shanel yahakoreye igitaramo cyahuje abarenga 150. Yitaye ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.

    Ni igitaramo yakoze nyuma yo gutaramira abanya-Kigali mu 2019 mu gitaramo cy'iserukiramuco ryiswe 'Hamwe Festival' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ku wa 21 Nyakanga 2022, Umukiragitananga Deo Munyakazi yahakoreye igitaramo gikomeye yise 'Inkuru y'Inanga', aho umuhanzi wo mu Burafansa Daniel Ngarukiye yamusanganiye ku rubyiniro batanga ibyishimo kuri benshi.

    Ku wa 22 Kanama 2022, umucuranzi wa Gitari Deo Salvator yahakoreye igitaramo, yahuje no kumvisha abantu album ye yise 'Life within Vol.1 '

    Ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, Itorero ribyina imbyino gakondo, Intayoberana ryahakoreye igitaramo gikomeye cyasusurukije benshi. Ni igitaramo bari bise 'Igitaramo Iwacu.'

    Ku wa 18 Kamena 2023, Alyn Sano yahamurikiye album ye ya mbere yise 'Rumuri' iriho indirimbo 13. Izi ndirimbo zigaruka ku muco, urukundo, ubuzima n'ibindi.

    Ku wa 14,15, 16 Nyakanga 2023 habereye ibitaramo by'iserukiramuco 'Ubumuntu' ryabanereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.


    Umuryango w’imbere wanyuragamo winjira muri ‘L’Espace’ wangiritse mu buryo bukomeye 


    Ingoma ya kizungu, iri mu bicurangisho by’umuziki byarokotse 


    Ku marembo y’inyuma ubona uko iyi nkongi yibasiye ibice byinshi by’iyi nyubako 


    Bamwe mu baturiye iyi nyubako bavuze ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi 

    Kuva mu myaka itatu ishize, iyi nyubako yari imaze kuba igicumbi cy’ubuhanzi

     

    Polisi yabashije kuzimya inkongi y’umuriro itaragera mu baturanyi 


    Iyo winjiraga imbere muri iyi nyubako wasanganirwaga n’ibikorwa binyuranye 


    L’Espace yari yubatse mu buryo bworohereza abahanzi kuhakorera ibitaramo 

    Iyi nyubako yari ifite ibice byinshi bikodeshwa, harimo ibikoresho byari kuzakoreshwamo uruganda rwa Sositomate (Sauce Tomate) 


    Kimwe mu bikoresho bifashishe mu kuzimya umuriro ariko biranga mbere y’uko Polisi ihagera 


    Ku ruhande rw’iyi nyubako hari Super Market 


    Ahagana saa moya z’ijoro ry’uyu wa Gatatu, Polisi yatangaje ko yabashije kuzimya inkongi 


    Iyi modoka yahiye igice kinini cy’imbere 


    InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko umwe mu ba Polisi ariwe wavanye iyi modoka mu muriro ubwo yari itangiye gufatwa 


    Nyiri imodoka yazindukiye mu mbuga ya l’Espace ashaka uko yakoresha iyi modoka 


    Iyi modoka yari yatangiye gufatwa ibice by’imbere kugeza ku mapine 





    Vista Supermarket ndetse na Sitasiyo ya Engen ntacyo byabaye 



    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, benshi mu bajyaga ku kazi bitegerezaga uburyo inkongi yibasiye iyi nyubako 


    Ku marembo y’inyuma winjira muri L’Espace ni uku hameze











    Bimwe mu bitaramo byabereye kuri L’Espace ku Kacyiru muri Nyakanga 2023  

    Umuhanzi Sax Water yahakoreye igitaramo yamurikiyemo injyana yahimbye yise “Nkombo Fusion“ 

    Ku wa 24 Ugushyingo 2022, hamurikiwe igitaramo “Petit Pays” cya Gael Faye 

    Ku wa 9 Ukwakira 2022, Jules Sentore yahakore igitaramo gikomeye 

    Abanyarwenya babyaje umusaruro inyubako ya L’Espace 

    Ku wa 7 Nyakanga 2022, Shanel yahakoreye igitaramo 

    Ku wa 31 Werurwe 2022, Mani Martin yahuje imbaraga na Kaya Byinshi bahakorera igitaramo


    Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza uko inkongi yibasiye iyi nyubako

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134118/yahiriyemo-imodoka-amafoto-30-agaragaza-uko-inkongi-yibasiye-lespace-yabereyemo-ibitaramo–134118.html

  • Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Karasira kuri Raporo igaragaza ko kuba arwaye bitamubuza gutekereza neza #rwanda #RwOT

    Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, rwatesheje agaciro ubusabe bwa Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga wasabaga ko hateshwa agaciro raporo y'abahanga yagaragaje ko arwaye indwara zitandukanye ariko bitamubuza gutekereza neza.

    Karasira yavugaga ko mu bakoze iyo Raporo harimo uwamushinjije muri RIB ko Karasira arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza.

    Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ibyo Karasira asaba nta shingiro bifite kuko anasuzumwa kuri gereza Karasira atihannye uwo muhanga ariwe Dr Mudenge Charles.

    Urukiko rwisunze ingingo z'amategeko rwavuze ko ubusabe bwa Karasira nta shingiro bufite rutegeka ndetse runemeza ko raporo yakozwe taliki ya 13 Kamena 2023 igaragaza ko Karasira arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza ifite agaciro.

    Iki cyemezo cyasomwe uruhande ruregwa n'ururega bombi badahari, Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside, no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha n'ibindi.

    Yunganirwa na Me Gatera Gashabana ndetse na Me Evode Kayitana.

    Me Kayitana aherutse kubwira urukiko ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga akora atari we ubyikoresha, kandi amuzi neza biga muri Kaminuza y'u Rwanda, ko yagiraga ikinyabupfura bitandukanye n'ubu.

    Urubanza ruzaburanishwa taliki ya 03 Ukwakira 2023.

    Theogene Nshimiyimana

    The post Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Karasira kuri Raporo igaragaza ko kuba arwaye bitamubuza gutekereza neza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/07/urukiko-rwatesheje-agaciro-ubusabe-bwa-karasira-kuri-raporo-igaragaza-ko-kuba-arwaye-bitamubuza-gutekereza-neza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwatesheje-agaciro-ubusabe-bwa-karasira-kuri-raporo-igaragaza-ko-kuba-arwaye-bitamubuza-gutekereza-neza

  • Abiga muri TVET baracyagorwa no kubona aho bimenyereza umwuga #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyeshuri biga imyuga n'ubumenyingiro mu mujyi wa Kigali, bavuga ko ibigo bitabaha amahirwe yo kwimenyereza umwuga.

    Benshi mu banyeshuri biga imyuga n'ubumenyingiro, bavuga ko kubona ibigo bibakira ngo bimenyereze umwuga bitoroha kuko hari aho bagera bakabasaba amafaranga ntayo bafite.

    Abaganiriye n'itangazamakuru rya Flash, baragaragaza ingaruka bibagiraho

    Umwe yagize ati 'Ntabwo wajya gukora ikintu utarigeze wihugura muri byo usanga byica akazi k'abandi, usanga rero bituma akazi kabura kuko bakubwira ko uje kubigiraho.'

    Undi ati 'Ushobora nko kujya gukora ahantu kuko utihuguye bakakubwira nko gukora ikintu runaka, ugasanaga birakunaniye akazi ukaba urakabuze. Hari naho tujya gusaba stage (kwimenyereza umwuga) bakagusaba amafaranga kandi n'ababyeyi ntayo bafite ugasanga ubuze aho wimenyereza umwuga.'

    Aba abanyeshuri basaba leta kubafasha kujya babona aho bakorera imenyerezamwuga, kuko kwiga ntiwimenyereze umwuga hari byinshi uba utazi.

    Umwe ati 'Njye nasaba ko ibi bigo byajya biduha stage.' 

    Undi ati 'Icyo nasaba ni uko bajya bafasha ibigo bya TVET bagaha abana stage kuburyo buboroheye, wenda bagashyiraho umubare runaka bazajya bakira kugira ngo abanyeshuri bose babone aho bakorera stage.'

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Gasabo , Bwana Theoneste MURENZI, avuga ko mu bituma batakira aba banyeshuri ari uko ubumenyi bwabo buba buri hasi, niho ahera  asaba Minisiteri y'Uburezi  guhindura imyigishirize abana bakajya baza hari icyo bafite mu mutwe

    Ati 'Twebwe abana duhura nabo bashaka stage, ariko akenshi usanga ubumenyi bafite nibyo tugiye kubakoresha bidahura, ibyo rero biratugora kuko bidusaba umwanya munini kugira ngo tubigishe. Akaba ariho duhera dusaba abashinzwe uburezi guhindura imyigishirize abana bakajya baza hari icyo bafite mu mutwe.'

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba leta n'Umurimo, Bwana Gaspard Musonera, asaba inzego za leta n'abikorera kumva ko bagomba gufasha abanyeshuri bakabaha umwanya wo kwimenyereza umwuga, kuko aribo bakozi bejo hazaza.

    Ati 'Niyo mpamvu dusaba inzego zose yaba abikorera ndetse na leta, ko bafata abo basoza amashuri bakabaha umwanya wo kwimenyereza umwuga, kandi ntibe umwanya wo kubakoresha ibitabafasha,ntibibe umwanya wo kubatuma icyayi, ngo babateruze ibintu oya, habeho no kubabaza ibyo bamaze guheraho. Niyo mpamvu leta yafashe icyemezo cyo gukuraho uburambe mu kazi ku bantu batangira akazi, kuko tugomba kubaha umwanya wo kuza muri ako kazi kuko tubazitiye ubwo burambe dushaka ntabwo bazabubona, ahubwo dufatanye tubongerere ubushobozi duhereye kubyo bavana mu ishuri.'

    Leta y'u Rwanda yihaye intego y'uko buri mwaka yajya yubaka amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro 56, ku buryo muri gahunda yo kwihutisha iterambere(NST1) igeza mu mwaka wa 2024 hazaba hari agera kuri 454.

    Eminente Umugwaneza

    The post Abiga muri TVET baracyagorwa no kubona aho bimenyereza umwuga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/07/abiga-muri-tvet-baracyagorwa-no-kubona-aho-bimenyereza-umwuga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abiga-muri-tvet-baracyagorwa-no-kubona-aho-bimenyereza-umwuga

  • Nyinawumuntu Grâce yahamagaye 25 bagomba guhangana na Ghana #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mupira w’amaguru, Nyinawumuntu Grâce, yahamagaye abakinnyi 25 bazahangana na Ghana mu gushaka itike y’Igikombe cya 2024.

    Aba bakinnyi bahamagawe bagomba gutangira umwiherero ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ni mu gihe imikino yombi izaba hagati ya tariki ya 18 n’iya 26 Nzeri 2023.

    Ghana n’u Rwanda izakomeza izahita ijya mu ijonjora rya kabiri ririmo amakipe nka Afurika y’Epfo, Maroc, Zambia n’ibindi bihugu.

    Gusa izakomeza hagati y’u Rwanda na Ghana, mu ijonjora rya kabiri izahura n’izakomeza hagati ya Gambia na Namibia

    Bivugwa ko mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, bivugwa ko u Rwanda rushobora gukina umukino wa gicuti n’u Burundi.

    Abakinnyi 25 bahamagawe:

    Mutuyimana Elisabeth (APAER WFC)
    Ndakimana Angéline (AS Kigali WFC)
    Uwamahoro Diane (AS Kigali WFC)
    Abimana Djamila (Kamonyi WFC)
    Mukantaganira Joselyne (Rayon Sports WFC)
    Uzayisenga Lydia (APAER WFC)
    Uwanyirigira Safi (Rayon Sports)
    Maniraguha Louise (AS Kigali WFC)
    Uwase Andersene (Rayon Sports WFC)
    Mukahirwa Providence (Fatima WFC)
    Niyonkuru Gorethe (APAER WFC)
    Mukeshimana Dorothée (Rayon Sports)
    Nyirandagijimana Diane (AS Kigali WFC)
    Umwari Uwase Dudja (Fatima WFC)
    Tugeriwacu Léoncie (Inyemera WFC)
    Niyonshuti Emerance (Kamonyi WFC)
    Kayitesi Alodie (AS Kigali WFC)
    Nyiramwiza Martha (AS Kigali WFC)
    Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali WFC)
    Umuhoza Angélique (Rayon Sports WFC)
    Usanase Zawadi (AS Kigali WFC)
    Imanizabayo Florence (Rayon Sports WFC)
    Irumva Delphine (Fatima WFC)
    Nibagwire Liberathe (AS Kigali WFC)
    Ishimwe Amizero Evelyne (Kamonyi WFC)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyinawumuntu-grace-yahamagaye-25-bagomba-guhangana-na-ghana

  • Mitima wa Rayon byamurenze akibona telefoni imuhamagara bwa mbere mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yarishimye, avuga ko ari amata yabyaye amavuta.

    Ntabwo yari mu bakinnyi 25 bahamagawe kwitegura umukino usoza itsinda L mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika u Rwanda ruzakiramo Senegal.

    Nyuma yo guhamagara benshi bagiye bibaza impamvu uyu mukinnyi uhagaze neza mu bwugarizi bwa Rayon Sports atahamagawe, hari n’abatangiye gutebye ku mbuga nkoranyambaga nkoranyambaga bavuga ko ashobora kuba ari umunyamahanga.

    Nyuma nibwo Mugisha Bonheur na Manzi Thierry ba Al Ahli Tripoli yo muri Libya bavuyemo basimbuzwa Niyonzima Olivier Seif wa Kiyovu Sports na Mitima Isaac wa Rayon Sports.

    Abajijwe uko yakiriye guhamagarwa bwa mbere, yavuze ko ari inzozi zibaye impamo kuko buri mukinnyi wese aba yifuza gukinira ikipe y’igihugu.

    Ati “Ni iby’agaciro cyane, ni inzozi ziba zibaye impamo, buri mukinnyi wese w’Umunyarwanda aba yifuza guhagararira igihugu cye, bimbayeho kandi ndabishima cyane, ni ugukomeza gukora kugira ngo aha hantu simpave ahubwo mpahore.”

    Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama ni we wamuhamagaye amubwira ko igihugu cyamwitabaje.

    Ati “Nahamagawe na Team Manager w’ikipe yanjye (Mujyanama) ambwira ko Emery (team manager w’Ikipe y’Igihugu) yamuhamagaye amubwira ko ngomba gusanga abandi, ni iby’agaciro rero.”

    Yavuze kandi ko kuba yarahamagawe nyuma ntacyo bivuze ko igihe cyose yiteguye gutanga imbaraga ze ku bw’u Rwanda rwamubyaye.

    Ati “Yego byari byatinze ariko narabyishimiye igihe cyose njye mba niteguye guhagararira igihugu cyanjye, nahamagarwa bwa nyuma cyangwa mbere ibyo ntacyo bivuze, ni ibyishimo kuza hano, igisigaye ni ugushyiramo imbaraga zanjye.”

    Amavubi azakina na Senegal tariki ya 9 Nzeri 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ni umukino udafite icyo uvuze cyane kuko u Rwanda rwamaze kubura itike.

    Mitima Isaac yishimiye guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mitima-wa-rayon-byamurenze-akibona-telefoni-imuhamagara-bwa-mbere-mu-mavubi

  • Rwanda Global Top Model: Amatora yatangiye az… – #rwanda #RwOT

    Aya ni yo matora ya nyuma muri iri rushanwa ryubakiye ku guteza imbere abanyamideli bo mu byiciro binyuranye; ni nyuma y'amatora yabanje yasize hamenyekanye abakobwa 20 (Top 20) ari nabo bazavamo aba batatu bazahatana.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa yabwiye InyaRwanda ko umukobwa uzahiga abandi akagira amajwi menshi kuri Internet 'azahita atambuka muri Top 3 nta kindi kigendeweho.'

    Yavuze ko abakobwa bazaba basigaye bazatoranywa n'Akanama Nkemurampaka kagendeye ku majwi (Votes) angana na 40% ndetse na 60% ijyanye n'uburyo umukobwa agaragara n'uko yigaragaza mu kumurika imideli (Physical Look).

    Ndekwe Paulette avuga ko ku wa 23 Nzeri 2023, ari bwo hazaba umuhango wo guhitamo abakobwa batatu bazafashwa guserukira u Rwanda.

    Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa ribaye. Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Mu minsi ishize iri rushanwa ryaciye agahigo nyuma y’uko rigeze ku musozo, risohoka muri 'Magazine' yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Magazine, ubundi ni ikinyamakuru ariko kiba gisohoka bitari buri munsi, ahubwo mu bihe runaka kandi kibanda ku bintu bimwe muri ibyo harimo n'imideli.

    Muri Gashyantare 2023 ni bwo hashyizwe akadomo kuri iri rushanwa ryari rimaze amezi agera kuri atatu ritangiye mu birori byabereye kuri Olympic Hotel Kimironko.

    Ababashije kuryegukana barimo Kenson Munyana, Laura Sarah, Diane Ngabonziza, Amelia Mwiza, Rwemerakurinda Mac Alan na Nshogoza Jean.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA

    Alice Muziranenge

    Angel Rosine Kabatesi

    Sarah Mutesi

    Olivia Mutesi

    Fridaus Cyurinyana

    Rosine Bamurange

    Gretta Iwacu

    Grace Tuyizere

    Sumaya Uwimana

    Anita Mushimiyimana

    Anet Mbabazi

    Divine Maniraguha

    Blessing Gihozo Gaga

    Sandrine Mukamisha

    Benitha Atete

    Rachel Nzayihimbaza

    Camila Uwineza

    Bianca Yonsen

    Bella Bernice Izere

    Rosine Munezero

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134097/rwanda-global-top-model-amatora-yatangiye-azasiga-hamenyekanye-abanyamideli-3-amafoto-134097.html

  • Nsanzimfura Keddy wa APR FC yabonye ikipe hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC, Nsanzimfura Keddy yamaze gusinyira El Qanah FC yo mucyiciro cya kabiri mu Misiri.

    Nsanzimfura Keddy unyura ku ruhande asatira cyangwa agakina inyuma ya ba rutahizamu yari amaze iminsi muri iki gihugu arimo akora igeragezwa muri iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Ismailia.

    Nyuma yo gutsinda iri geragezwa akaba yahise asinyira iyi kipe izakina mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Keddy w’imyaka 21, yageze muri APR FC 2020 avuye muri Kiyovu Sports, kubera imyitwarire mibi muri Kanama 2022 yaje kohererwa kwitoreza mu Intare FC, nyuma yaje gutizwa Marines FC akinayo imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23, ubu yamaze kumutanga mu Misiri.

    Nsanzimfura Keddy yasinyiye El Qanah FC yo mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nsanzimfura-keddy-wa-apr-fc-yabonye-ikipe-hanze-y-u-rwanda

  • Gabon: Ali Bongo wari ufungiye iwe yarekuwe #rwanda #RwOT

    Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Gabon, batangaje ko gufungira Ali Bongo iwe mu rugo byarangiye, ko ubu ashobora gusohoka akidegembya.

    Mu itangazo bacishije kuri televiziyo mu ijoro ryo kuwa gatatu, umuvugizi w'igisirikare Colonel Ulrich Manfoumbi yavuze ko icyo cyemezo cyo kumurekura cyatewe 'n'uburyo amagara ye yifashe'.

    Yongeyeho ati: 'Abishatse, ashobora no kujya hanze kwisuzumisha'.

    Kuva bahirika ubutegetsi tariki 30 z'ukwezi gushize kwa Kanama, bafungiye mu rugo rwe Ali Bongo n'umuryango we, batangaza ko ari bo bagenzura iki gihugu gikungahaye ku bitoro.

    Icyemezo cyo kumurekura kije nyuma y'igitutu cy'umuryango w'ibihugu bya Africa yo hagati ECCAS n'ibihugu bituranyi bya Gabon, byasabye ko Bongo atavogerwa.

    The post Gabon: Ali Bongo wari ufungiye iwe yarekuwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/07/gabon-ali-bongo-wari-ufungiye-iwe-yarekuwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gabon-ali-bongo-wari-ufungiye-iwe-yarekuwe