Blog

  • Imyaka 27 irashize Tupac Shakur arashwe: Meny… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi Tupac Amaru Shakur yamenyekanye ku mazina ya Tupac, Makaveli, MC New York ndetse n’andi mazina menshi yagiye yamamaraho mu muziki yakoze imyaka 8 ikamuhindura icyamamare isi yose iririmba.

    Tupac Shakur yavutse ku wa 16 kamena 1971 muri New York City aza kwitaba Imana ku wa 13 nzeri 1996 nyuma y’iminsi itandatu arashwe ubwo yari afite imyaka 25 n’igikundiro cy’abirabura muri Amerika ku bwo kuririmba no guharanira uburenganzira bw’abirabura.

    Tupac Shakur avuka kuri Billy Gerland na Afen Shakur bose bakaba bari abanyapolitiki muri iki gihe Tupac yavukaga. Mu mwaka wa 1988 Tupac yagiye gutura San Francisco Bay Area.

    Ntabwo Tupac Shakur byamutwaye iminsi myinshi kugira ngo atangire gukora umuziki kuko nyuma y’umwaka umwe yimukiye San Francisco, yahise atangira gukora umuziki aratunga aratunganirwa aramamara amenyekana amahanga yose.

    Mu mwaka wa 1995, Tupac Shakur yatawe muri yombi amezi umunani azira gufata ku ngufu no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina ariko ntiyatinda muri gereza cyane  aza gufungurwa kugira ngo akurikiranwe ari hanze.

    Hagati aho nubwo hajemo agatotsi gato agafungwa, Tupac Shakur yari amaze kuba kibamba mu muziki cyane cyane mu njyana ha Hip Hop akabifatanya no kubyina yatangiye gukora afite imyaka 17.

    Tupac Shakur yashyize hanze Album nyinshi harimo:

    1. 2PACALYPSE NOW yashyize hanze ku wa 21 ugushyingo 1991

    2. STRICTLY FOR MY N.I.G.G.A.Z yashyize hanze ku wa 15 gashyantare 1993

    3. THUG LIFE: VOLUME 1 yashyize hanze ku wa 11 ukwakira 1994

    4. ME AGAINST THE WORLD yashyize hanze ku wa 14 werurwe 1995 

    5. ALL EYEZ ON ME yagiye hanze ku wa 13 gashyantare 1996 avuga ukuntu isi yose ariwe isigaye ihanze amaso mu muziki. Iyi niyo album ye ya nyuma yagiye hanze akiri ku isi.

    6. THE DON KILLUMINATI iyi album yagiye hanze ku wa 5 ugushyingo 1996 iba album ya mbere yagiye hanze nyuma y’uko Tupac Shakur yitabye Imana. 

    7. RU STILL DOWN? Ni Album ya kabiri yagiye hanze Tupac yitabye Imana. Yasohotse ku wa 24 ugushyingo 1997.

    Nyuma hakomeje kujya hanze izindi album Tupac Shakur yakoze aho iheruka gusohoka yitwa Best of 2Pac yagiye hanze mu mwaka wa 2007. kuva icyo gihe akaba ari nta yindi ndirimbo y’uyu munyabigwi irongera kujya hanze.

    Tupac Shakur mu buzima bwe bwose yahatanye mu bihembo 13 abasha kwegukana ibihembo 7 mu myaka 8 yamaze mu muziki. 

    Nyamara nubwo ariwe wari umwami w’injyana ya Hip Hop, yatangiye kugira ibizazane mu muziki bituma mu mwaka wa 1995 aza gufungwa. Nyuma y’umwaka umwe afunguwe agiye gukoresha imbaraga zose kugira ngo azibe icyuho cy’amezi 8 yamaze muri gereza, nibwo yarasiwe mu mujyi wa Las Vegas ku wa 07 nzeri 1996 bimusigira ibikomere byinshi byatumye yitaba Imana nyuma y’iminsi itandatu arashwe.

    Mu baketswe kumurasa, harimo inshuti ye bari baherutse gushyamirana ariko nyuma y’umwaka agikorwaho iperereza, nawe araraswa ahita yitaba Imana iperereza ribura icyo rifata. 

    Nyuma yo kuraswa bikamuviramo kwitaba Imana, Tupac Shakur yakomeje kujya yibukwa agahabwa icyubahiro akwiye nk’umunyabigwi mu njyana ya Hip Hop aho imwe mu myambaro ye igurishwa akayabo uhereye ku mpeta ubu Drake abitse yaguzwe agera kuri Miliyoni y’amadorali. 

    Imyaka 27 iruzuye ubaze umunsi ku wundi Tupac arashwe ibikomere byamasasu bikamuviramo urupfu nyuma y’iminsi itandatu arashwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134152/imyaka-27-irashize-tupac-shakur-arashwe-menya-amwe-mu-mateka-nibgwi-byamuranze-134152.html

  • Hahindutse akagoroba kibyamamare! Urwenya rw… – #rwanda #RwOT

    Ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abanyamategeko, abahanzi, abakina sinema n'abandi batandukanye bamaze kubigira umuco ko umugoroba wo guseka iyo ugeze bigira mu gitaramo cy’urwenga bataha imbavu zibarya kubera guseka.

     

    Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci asa nk'uwatsinze igitego kuko biragora kumvisha abo muhuriye mu ruganda rw'imyidagaduro ko bakabaye bashyigikira igitekerezo mu ntangiriro. Buri wa Kane iyo hari igitaramo ntabwo wahabura abafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ariko rero hari abahora baza kenshi gashoboka nka Clapton Kibonke, Rocky Kimomo, Bamenya, Nyambo Jessica, Killerman, Patyno, Rumaga, abazwi ku mbuga nkoranyamba nka No Brainer, Ntama w'Imana, Karangwa Sewase, Kemnique Urinde wiyemera, abashoramari batandukanye, umunyamategeko Muramira Innocent yunganira Royal FM, ambasade ya Uganda mu Rwanda, abanyamakuru b'imyidagaduro n'abandi baba buri munsi mu ruganda rw'imyidagaduro.

     

    REBA AMAFOTO Y'IBYAMAMARE BYARI MURI GEN-Z COMEDY SHOW YARAYE IBAYE

    Fally Merci ashimirwa kuzana urubuga rwo kwishima

    Gen-Z Comedy Show yabaye ahantu ho kuruhukira

    Abanyarwenya bari gutanga umusanzu ukomeye mu kwirukana agahinda

    Gafotozi Kamanda Promesse yasetse aratembagara

    Biragoye ko waza ugataha udatandukanyije amenyo

    Umunyarwenya Freddy Rufendeke uba muri Giti Business Group aba ahari yasetse yatembagaye

    Abanyempano bahawe aho berekanira impano

    Umugoroba wo kwivura Stress abantu baba biriwemo 

    Umunyamakuru wa ISIBO TV, Babu Rugemana Amen

    Kivumbi King yari yitabiriye

    Clapton Kibonke, Agapeti Gakonje

    Kivumbi King yari yizihiwe, Kapo Billy wahoze ari manager wa Kenny Sol yari yasetse

    Ariel Wayz, Clapton Kibonke, Agapeti Gakonje kuri Twittter(X)

    Ibyamamare baba bicaye imbere ngo badacikwa n’urwenya

    Gabiro The Guitar yari yishimye

    Uyu munyarwenya ari kwitwara neza. Mu myaka iri imbere azaba aca ibintu 

    Abanyarwenya batuma abitabiriye batarangara

    Intebe z’imbere ziba ziriho ibyamamare dore ko banabatera urwenya bakoresheje amazina yabo

    Buri wese araseka

    Umunyamakuru Khamis Sango wa Radio&Tv10

    Kapo Billy wahoze ari Manager wa Kenny Sol

    Kamarade umenyerewe mu biganiro bya YouTube aho agaruka ku nkuru zicaracara

    Gad utunganya indirimbo na Junior Rumaga bari bitabiriye

    Ngabo Roben ukorera Rayon Sports mu gashami gashinzwe itumanaho n’imyeshamakuru, Khamis Sango wa Radio&TV10 na Kapo Billy 

    Guseka byabaye umuco

    Kivumbi King, Fally Merci bari basetse batembagaye

    Darest ari mu bitabira ibi bitaramo

    Umunyamakuru ubifatanya no gufasha abahanzi Leandre aba yasetse yatembagaye

    Umunyamakuru Yvan Kubwimana wa Isango Star ari kumwe na Sibo Orgene bakorana

    Nyambo Jessica ukina filimi aba yaje kuruhuka mu mutwe

    Zaba Missed Call yari yasetse byamurenze

    Dj Sonia wa KC2 guhisha amenyo byamunaniye

    Pattyno aba yaje kwisekera

    Pattyno abanyarwenya bakizamuka bamwifotorezaho

    Muhinde yahiriwe n’urwenya. Icyo avuze cyose baraseka

    Urwenya arushingira ku bantu abona imbere ye kandi biramukorera

    Urwenya rw’amazirantoki rwamwubakiye izina

    Amaraso mashya mu rwenya kandi atanga icyizere

    Umuhanzi ukizamuka Malani Manzi, afite indirimbo nshya yitwa Nuyu yashoyeho asaga miliyoni 7 Frw 

    AMAFOTO: Freddy Rwigema

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134159/hahindutse-akagoroba-kibyamamare-urwenya-rwabaye-wa-mwana-wanzwe-agakura-amafoto-134159.html

  • Amavubi yabaye nk’urutoryi ruteye ku nzira #rwanda #RwOT

    Sakwe, Sakwe! … Soma! 'Inka yanjye irisha ku muhanda ntawunyuraho atayishituye.' … 'Urutoryi'. Ushatse wavuga n’Ikipe y’Igihugu Amavubi kuko nayo niyo kipe byoroshye gutsinda uko wiboneye.

    Amarira, agahinda, ikiniga ni byo byasaritse imitima y’abakunzi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda 'Amavubi’ kubera kubima ibyishimo, ni mu gihe mu baturanyi bo ibyishimo byabaye umuco babikesha umupira w’amaguru.

    Agasongero k’ibyishimo bya ruhago abanyarwanda bagize ni 2003 ubwo Amavubi yabonaga itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia, kuva icyo kugeza uyu munsi ntirurabasha gusubirayo.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku musaruro mbumbe w’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kuva nyuma y’icya 2004 yitabiriye.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi hamaze gukinwa ibikombe by’Afurika 8, u Rwanda rwarakutirije ariko gusubirayo byaranze neza.

    Kuva icyo gihe kandi kugeza uyu munsi Siporo y’u Rwanda yagiye iyoborwa n’abayobozi batandukanye yaba MINISPORTS cyangwa se FERWAFA, bose intero iba ari imwe ni ugusubiza Amavubi muri CAN ariko byaranze.

    Kuva 2009 Afurika y’Iburasirazuba yagirwa n’ibihugu 5, U Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi na Tanzania, u Rwanda ni cyo gihugu rukumbi kitarabasha kubona itike y’Igikombe cy’Afurika.

    Kenya yaherukaga mu gikombe cy’Afurika 2004 ubwo u Rwanda rwajyagayo bwa mbere ari nabwo ruherukayo, 2019 yongeye gusubira mu gikombe cy’Afurika, Uganda uretse imyaka yabanje iherukayo 2017 na 2019, u Burundi bwagiyeyo 2019 ubu bukaba busabwa gutsinda Cameroun bagahita babona itike hari kandi na Tanzania yagiyeyo 2019 n’ubu ikaba yamaze kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 (kizakinwa 2024).

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2006, u Rwanda rwari mu itsinda D ryari rigizwe n’amakipe 6, rwasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota 5 nyuma yo gutsinda umukino umwe, ikanganya 2 rugatsindwa imikino 7.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2008 u Rwanda rwisanze mu itsinda E aho rwari kumwe na Cameroon yaje kubona itike, Guinea Equatorial, Amavubi na Liberia. Kuri iyi nshuro rwasoje ku mwanya 3 n’amanota 6 aho rwatsinze imikino 2 rugatsindwa 4 (rwatsindiye Liberia na Equatorial Guinea mu Rwanda).

    Mu gushaka Itike y’Igikombe cy’Afurika 2010, u Rwanda rwasoje ku mwanya 2 mu itsinda ry’amakipe 3, Maroc (ari nayo yabonye itike), u Rwanda na Mauritania ni mu gihe Ethiopia yo itakinnye kubera ko yahanwe na FIFA. Muri iri tsinda rya 8, Amavubi yasoje ku mwanya 2 n’amanota 9 yanganyaga na Maroc yagiye mu cy’Afurika ariko irusha u Rwanda ibitego bazigamye.

    Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2013, u Rwanda ntirwarenze umutaru kuko rwasezererewe mu ijonjora ry’ibanze na Nigeria ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

    Mu gushaka icya 2015 nibwo u Rwanda rwarenze ijonjora rya mbere n’irya kabiri aho rwasezereye Libya na Congo Brazaville rugomba kujya mu matsinda yo guhatanira iyi tike ariko ruhita rusezererwa kuko byagaragaye ko rwakinishije umukinnyi ufite imyirondoro ibiri itandukanye kandi yose akiniraho ari we Daddy Birori.

    Igikombe cy’Afurika cya 2017 u Rwanda rwisanze mu itsinda H na Ghana, Mozambique na Mauritius. Rwasoje ku mwanya wa 3 n’amanota 7 rwatsinze imikino 2 runganya umwe rutsindwa 3.

    Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2019, u Rwanda nabwo rwisanze mu itsinda H na Guinea, Ivory Coast (ni zo zaje kubona itike) Central African Republic. Rwasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 aho nta mukino n’umwe rwatsinze ahubwo rwanganyije 2.

    Icya 2021 rwisanze mu itsinda G kumwe na Cameroon na Cape Verde (nizo zaje kubona itike) na Mozambique. Rwasoje ku mwanya wa 3 rutsinze umukino 1, runganya 3 rutsindwa 2.

    Kuri iyi nshuro hashakwa itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 kizaba muri 2024, Amavubi yisanze mu itsinda L na Senegal yamaze kubona itike, Mozambique na Benin zigomba kwishakamo ijyana nayo ni mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n’amanota 2 rukaba ejo rufite umukino na Senegal usoza itsinda udafite icyo umaze.

    Amavubi niyo kipe ikurwaho amanota mu buryo bworoshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yabaye-nk-urutoryi-ruteye-ku-nzira

  • MTN yasobanuye impamvu yo gutera inkunga Iwac… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2023 mu kiganiro kirambuye n'itangazamakuru cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Ni nyuma y'iminsi mike yari ishize East African Promoters itegura ibi bitaramo itangaje ko bigiye kongera kuba imbona nkubone nyuma ya 2019, aho byasojwe n'igitaramo cya Diamond wo muri Tanzania cyabereye muri Parkingi ya Sitade Amahoro.

    Kuri iyi nshuro abahanzi umunani nibo bazaririmba muri ibi bitaramo barimo: Bruce Melodie, Bushali, Alyn Sano, Chriss Eazy, Riderman, Niyo Bosco, Bwiza ndetse na Afrique .

    Kuva ibi bitaramo byatangiye kuba ni ubwa mbere Bwiza, Afrique, Alyn Sano, Chriss Eazy na Bushali bagiye kubiririmbamo. Ni mu gihe Bruce Melodie na Riderman babiririmbyemo mu bihe bitandukanye.

    Ibi bitaramo bizatangira mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa 30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n'aho ku wa 14 Ukwakira 2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw'u Rwanda.

    Ibi bitaramo kandi bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya nyuma kizabishyiraho akadomo.

    Ni igitaramo kinini cyagutse kizaririmbamo abahanzi kugeza ubu bitaratangazwa. Mu 2019, igitaramo nk'iki cyaririmbyemo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania.

    Kuri Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP), avuga ko mu gihe kiri imbere bazatangaza imigendekere y'iki gitaramo cya nyuma.

    Umukozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri Sosiyete ya MTN Rwanda, Saint Hillary, yabwiye itangazamakuru ko binjiye muri Iwacu Muzika Festival kubera ko iki gikorwa bakibona nk’idarapo no kwiyemeza ‘kuzamura uruganda rw’umuziki mu Rwanda’.

    Yavuze ko umuziki ari kimwe mu bintu bishimisha abantu benshi, kandi nka MTN biteguye gukomeza guteza imbere abahanzi. Ati “Tugomba kugira uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda, yaba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.”

    Saint Hillary yavuze ko bafite Application zirimo Ayoba, MTN Yello Tv n’izindi ‘dutekereza ko zafasha ubuhanzi mu Rwanda gutera imbere’.

    Yumvikanisha ko ubufatanye bagiranye na East African Promoters bushingiye ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda no gufunguka kw’andi marembo.

    Ati “Ibi biri mu mpamvu zatumye twiyemeza gukorana na East African Promoters. Kubera intego bafite no kuba bamaze imyaka myinshi mu muziki. Rero tubona nk’urubuga rwiza mu guteza imbere umuziki no guteza imbere ubuhanzihano mu Rwanda.”

    Yavuze ko nka MTN bazi neza ko hari impano nyinshi mu Rwanda, kandi iyo urebye ku Isi hose hari bahanzi bari gukora umuziki bubakiye ku njyana ya Afrobeat, Afro fusion n’izindi.

    Saint Hillary avuga ko binyuze mu Iwacu Muzika Festival hagomba gushakishwa impano zo gushyigikira nk’uko bigenda mu bindi bihugu

    Yavuze ko nka MTN bizerera mu mpano nshya, avuga ko atari umwaka umwe bagiye gukorana na Iwacu Muzika Festival ahubwo ‘n’igihe cy’imyaka itanu iri imbere’. Saint anavuga ko nyuma y’iyi myaka hazatekerezwa uko ubufatanye bwakomeza.

    Umuhanzi Bruce Melodie uzaririmba muri ibi bitaramo yashimye MTN ku bwo gutera inkunga ibi bitaramo, avuga ko ‘dusanzwe dukorana’.

    Yavuze ko imyaka ine ishize aririmbira mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki kwitegura kuzatarama n’aba bahanzi umunani.

    Yunganirwa n’umuraperi Riderman avuga ko kuba MTN yateye inkunga iki gikorwa ari ibintu byo kwishimira.

    Riderman wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko we na bagenzi be ‘tuzakora ibishoboka byose kugirango abanyarwanda bishime ndetse tuzakora n’ibishoboka kugirango abaterankunga bose bicaye hano wa Iwacu Muzika Festival n’abo bazishime kandi bumve bafite ishema ry’uko bifatanyije n’abahanzi Nyarwanda ndetse na EAP mu kwamamaza ibikorwa by’abo.”


    Umukozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri MTN, Saint Hillary, yatangaje ko MTN irajwe ishinga no guteza imbere abahanzi Nyarwanda biri mu mpamvu zatumye yiyemeza kwinjira muri Iwacu Muzika Festival


    Umuyobozi w'imirimo rusange muri Rwanda Forensic Institute, Habyarimana Ildephonse, yavuze ko binyuze muri MTN Iwacu Muzika Festival bazasobanurira abaturage serivisi batanga zirimo gupima ADN n'ibindi

    Mushyoma Joseph [Boubou] yatangaje ko abahanzi bo mu Ntara bazahabwa umwanya wo kuririmba muri ibi bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' 

    Umuraperi Riderman yishimiye ko MTN yateye inkunga ‘Iwacu Muzika Festival’, avuga ko bigiye gufasha cyane abahanzi

    Umuhanzi Chriss Eazy yavuze ko “Twiteguye gutanga ibyiza byose dufite ku bantu bose tuzabana”
    Alyn Sano yavuze ko yahoze yifuza guhurira ku rubyiniro n’abahanzi bakuru mu muziki. Avuga ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bafana be

    Umuraperi Bushali yashimiye kuba ibi bitaramo bigiye kongera kuba-Avuga ko ari ubwa mbere agiye kwigaragaza muri ibi bitaramo bizagera mu Ntara 

    Bruce Melodie yashimye MTN ku bwo guherekeza ibi bitaramo, avuga ko yiteguye gususurutsa abafana be 

    Niyo Bosco yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri ibi bitaramo bizaba mu buryo bwa Live. Avuga ko yishimiye kuba agiye guhurira ku rubyiniro na bagenzi be


    Umuhanzikazi Bwiza avuga ko kuba agiye kuririmba muri ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere ari ibyo kwishimira. Ati “Nishimiye ko nanjye kuri iyi nshuro nagiriwe icyizere.”

    Afrique yavuze ko yiteguye kwitwara neza ku buryo azajya ahora agaruka ku  rutonde rw’abaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festval
     

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro n'abanyamakuru

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134147/mtn-yasobanuye-impamvu-yo-gutera-inkunga-iwacu-muzika-festival-mu-myaka-itanu-amafoto-134147.html

  • Dixon agiye kurega Patriots BBC yanze kumwishyura ikananga kumuvuza #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Umunyamerika, Michael Andre Dixon agiye kurega ikipe ya Patriots BBC kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye.

    Muri Nyakanga 2023 nibwo Patriots BBC yari mu mpera za shampiyona isanzwe “Regular Season”, yasinyishije uyu mukinnyi w’Umunyamerika ariko ukinira Ikipe y’Igihugu ya Gergia w’imyaka 32 ngo aze kuyifasha mu mikino ya Kamarampaka.

    Ku bw’amahirwe make uyu mukinnyi ntabwo yigeze akina imikino ya Kamarampaka kubera imvune.

    Kubura kwa Dixon byatumye APR BBC isezerera Patriots BBC itageze ku mukino wa nyuma.

    Dixon akaba yaravunikiye ku mukino usoza shampiyona isanzwe wo REG BBC yatsinzemo Patriots BBC.

    Uku kuvunika kwa Dixon ntabwo muri Patriots BBC byavuzweho rumwe aho bivugwa ko bavuze ko yivunikishije kugira ngo adakina imikino ya kamarampaka, kimwe n’abandi bakinnyi ngo bayikinnye bakayikina nabi aho ngo hari n’iperereza iyi kipe yaba irimo gukora kugira ngo irebe icyabiteye.

    Uko gushindikanya nibyo byatumye iyi kipe yanga kuvuza Michael Andre Dixon kandi biri mu masezerano bagiranye.

    Uretse ibi kandi amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi agiye gutanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) arega iyi kipe kwanga kumuvuza no kumwima amafaranga bumvikanye.

    Bivugwa bumvikanye ibihumbi 18 by’amadorali ariko iyi kipe ikaba yaramwishyuye ibihumbi 6 gusa andi akaba yarayimwe.

    Dixon yabaye umukinnyi mwiza w’imikino ya nyuma ya BAL 2022 yegukanywe na US Monastir yo muri Tunisia.

    Nyuma yo gutandukana na US Monastir yerekeje muri Kolossos Rodou yo mu Bugereki na yo atatinzemo kuko yahise ajya muri Montreal Alliance yo muri Canada baheruka gutandukana tariki 6 Nyakanga 2023.

    Michael Andre Dixon agiye kurega Patriots BBC kubera kwanga kumwishyura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/dixon-agiye-kurega-patriots-bbc-yanze-kumwishyura-ikananga-kumuvuza

  • Ni ugupfa no gukira – Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umukino Al Hilal Benghazi ari ugupfa no gukira kuko bagomba kuyisezerera bagasubira mu matsinda.

    Ni mu kiganiro n’itangazamakuru agaruka ku myiteguro y’iyi kipe igomba gukina umukino w’Ijonjora 2 rya CAF Confederation Cup na Al Hilal Benghazi yo muri Libya yasezereye Kakamega Homeboyz yo muri Kenya, ni mu gihe Rayon Sports yo itakinnye ijonjora rya mbere.

    Umukino ubanza uzaba tariki ya 15 Nzeri muri Libya ni mu gihe uwo kwishyura ari hagati ya 28 na 29 Nzeri i Kigali mu Rwanda.

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibijyanye n’urugendo bimeze neza aho iyi kipe izakoresha arenga miliyoni 70.

    Yavuze ko muri ayo mafaranga asa n’ayabonetse kuko umuterankunga wabo, Skol yishyuye 70%.

    Ati “Nkuko nababwiye Rayon Sports ari ikipe ifite abayikunda benshi, abafatanyabikorwa. Turashimira Skol kuko kuri uru rugendo 70% niyo yabikoze kuko yaguze amatike y’indege y’abakinnyi bose n’abatoza bazagenda.”

    Yanashimiye kandi abakunzi ba Rayon Sports barimo kwitanga ngo urugendo ruzagende neza, ntabwo amafaranga yose araboneka ariko bizeye ko igihe kizagera yabonetse kuko bazahaguruka mu Rwanda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

    Yakomeje avuga ko intego y’iyi kipe ari ukugera mu matsinda bityo ko uyu mukino ari umukino wo gupfa no gukira.

    Ati “Intego yacu ni ugutsinda, tuzakora ibishoboka byose dutsinde umukino ubanza. Umukino wo kwishyura uzaba mu byumweru bibiri inaha kuri Kigali Pelé Stadium, turifuza gukora ibishoboka byose tukaguramo iyi kipe tukajya mu matsinda, birashoboka kuko dufite ikipe nziza, abakinnyi n’abatoza beza, birashoboka kuko si n’ubwa mbere kuko twagezeyo, birashoboka rero bizaba ari ugupfa no gukira.”

    Rayon Sports ubwo iheruka mu mikino Nyafurika yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri 2018 ikaba ishaka gusibirayo.

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bagomba gutsinda uyu mukino ku keza n’akabi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-ugupfa-no-gukira-perezida-wa-rayon-sports-uwayezu-jean-fidele

  • Riderman yakebuye bagenzi be badakozwa ibyo k… – #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bahanzi bakizamuka, abafatwa nk'amaraso mashya mu muziki bavuga ko bacibwa intege na bakuru babo bamaze kumenyekana, aho babasaba ubufasha bakabima amatwi abandi bakabatuka kandi mu by'ukuri bo bumva bakabafashije nabo bakagira aho bajyeza impano zabo.

    Iradukunda Eugene, umwe mu bahanzi bakizamuka uzwi nka Ngabo Smith n'agahinda kenshi aganira na Inyarwanda yavuze ko benshi mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenyekana babaye ba nyamwigendaho batagishaka gufasha ahanyempano bato mu muziki nyarwanda, aho bamwe muri bo bahitamo guhita babivamo kubera kubura ubafasha.


    Ngabo Smith, umwe mu banyempano bacyizamuka 

    Smith yanavuze ko kandi hari n'abakwa amafaranga banayatanga ugasanga ntibayemeye bavuga ko ari make kandi mu by'ukuri bakabafashije nta kiguzi babasabye cyane ko bose bahuje intego yo kuzamura umuziki nyarwanda.

    Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman nawe yaganiriye na Inyarwanda, avuga ko kuko buri muhanzi wese ufite aho ajyeze aba azi neza uburyo gutangira umuziki bivuna, iyo yakabaye impamvu yo gufasha abacyiri bato kugira ngo nabo bagire aho bajyera.

    Riderman yagize ati: ''Buri muhanzi ugitangira ahura n’ibibazo byinshi birimo kubura ubushobozi na experience. Umuhanzi wese ugize amahirwe yo kurenga icyo cyiciro akabona byamushobokera kugira uwo afasha aba akwiye kubikora, kugira ngo nibura ibyo yanyuzemo hagire umuntu umwe ubisimbuka. Cyane cyane ko aba azi uburyo bivuna kandi biryana. Muri ubwo buryo tuba twishatsemo bimwe mu bisubizo ku bibazo byugarije uruganda rwacu.''     

    Uyu muraperi yakomeje avuga ko gufasha abahabnzi bacyizamuka ari ngombwa cyane kuko gushyigikirana no gufashanya ari bimwe mu bituma uruganda rwa muzika nyarwanda ruzamuka ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Gusa na none, Riderman yasobanuye ko nubwo abona bikwiye ariko gufasha atari itegeko, ahubwo ari ubushake kandi bikorwa n'ubishoboye.

    Riderman yasabye bagenzi be gufasha barumuna babo mu muziki

    Riderman yavuze ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ubufasha ku bahanzi bacyizamuka budatangwa harimo kuba hari bamwe muri abo bahanzi bato basaba nabi ubufasha, ndetse no kuba abahanzi bakuru bashobora kuba bafite gahunda nyinshi bahugiyemo zibazitiye ku buryo bigoye kugira uwo bafasha kabone n'iyo baba babishaka.

    Ubutumwa yajyeneye abahanzi bagenzi be kuri iki kibazo buragira buti: ''Icyo nabwira bagenzi banjye ni uko abafatanyije bagera kure, bityo ubishoboye aba akwiye gushyikira cyangwa gufasha mugenzi we mu buryo bumushobokeye. Cyane cyane ko ineza ugize none uyisanga imbere.''


    Riderman yibukije bagenzi be mu muziki gufasha abahanzi bato, ababwira ko ugira neza ukayisanga imbere

    Riderman ari mu bahanzi bacye bagerageje gutanga umusanzu wabo mu kuzamura impano nshya mu muziki nyarwanda, aha twavuga nka AmaG The Black, Time B n'abandi batandukanye yagiye aha collabo.

    Riderman yakunzwe cyane mu ndirimbo nk'Ikinyarwanda yakoranye na Bruce Melodie, Nisamehe yafatanije na Safi Madiba, Padre, Holo, Inyuguti ya R n'izindi nyinshi. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134131/riderman-yakebuye-bagenzi-be-badakozwa-ibyo-kuzamura-barumuna-babo-mu-muziki-134131.html

  • RFI yavuze ibya gatanya zirenga 3000 zatanzwe… – #rwanda #RwOT

    Nyuma  y'uko imibare  ya gatanya igihe hanze , benshi  bakunze guhamya ko   zishingiye ku bisubizo by'uturemangingo ndangasano (DNA ) byatanzwe n' Ikigo  cy'u Rwanda  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), gusa cyo kivuga ko ntaho  bihuriye n’ukuri kw’imibare  ihari.

    Mu  kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa  Kane tariki 07 Nzeri 2023, umuyobozi w'Ikigo  cy'u Rwanda  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, Dr. Charles Karangwa , yavuze ko   kuva mu 2019-2022 bakiriye abantu 210  baje gukoresha  ibizamini  by'uturemangingo ndangasano (DNA)   bisabwe n’inkiko.

    Kurundi ruhande   yavuze ko bakiriye abantu  629  bigenga  baje  gupimisha DNA bityo ko bigoranye kuba  wamenya  icyo bakoresheje ibisubizo  bahawe. 

    Muri iki kiganiro kandi Dr.Charles Karangwa   yavuze ko  hagendewe ku  Iteka rya Perezida  Numero 049/2023 ryo ku wa 02 Kanama 2023, ryemeje ko  icyari Laboratwari y'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) cyahindutse  Ikigo  cy'u Rwanda  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI/ Rwanda Forensic Institute) mu rwego rwo kurushaho kunoza  Serivisi  ku rwego mpuzamahanga.

    Akomoza kuri izi mpinduka , Dr.Charles Karangwa  yavuze ko  Serivisi zatangwirwaga  muri  RFL zimuriwe muri RFI  ndetse icyari Laboratwari  kigahinduka  Ikigo ,  u Rwanda rugiye kuba igicumbi  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera cyane ko hagiye gukorwa ubushakashatsi  ku rwego mpuzamahanga ndetse no gushishikariza ibihugu bya Afukira kugana iki kigo.

    Umuyobozi mukuru wa RFI, yavuze ko  igiye kurushaho kunoza Serivisi  ibijyanisha n’ibigezweho

    Agaruka ku bikorwa byagezweho na RFI, Dr Charles Karangwa  yavuze ko  mu myaka 5 , guhera mu 2018  kugeza mu mpera za Nyakanga 2023 , iki kigo cyahaye Serivisi abakigana  bagera  ku 37,363 ndetse ko  gifite imishinga   itandukanye  igamije kurushaho kunoza Serivisi,harimo kongerera ubumenyi abakozi bacyo hagendewe ku ikoranabuhanga rigezweho,  guhugura abafatanyabikorwa ,guhanga udushya ndetse no gusimbuza ibitakigezweho no kugendana n'uburyo bugezweho.

    Mu  ntego ya RFI harimo kubaka ubushobozi bwo kubasha gupima  umwana uri mu nda  hakamenyekana niba hari ndwara azavukana  bitamuteye  ihungabana  nk'uko mbere byakorwaga ariko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye  ryita ku Buzima(OMS)  rikaza kubihagarika kubera iki kibazo.

    Si ibyo gusa kandi ngo RFI igiye kubaka ubushobozi bwo gutangira  gupima amarozi akoreshe  ibimera karemano  ndetse  no gutangira  gupima uturemangingo ndangasano tutari utw'abantu ndetse n’ibindi  bitandukanye.

    Agaruka ku  kamaro ka  Servisi  zitangwa na RFI  Umuhuzabikorwa w’Umunyamabanga  bw’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera ,Anastase  Nabahire, avuga ko mu butabera iyo ikimenyetso kibuze  mu rubanza ruhindura isura bityo ko  ubu  bisigaye byaroroshye bitakiri ugutegereza nka mbere kubera  akazi ka RFI.

    Anastase Nabahire  yashimangiye  akamaro ka RFI mu  kwihutisha ubutabera mu Rwanda 

    Umuvugizi  akaba n’umugenzuzi  w'Inkiko ,Harrison Mutabazi , avuga ko  mu rukiko hadashingirwa ku byavuzwe cyangwa se ku byabaye ahubwo hashingirwa ku bimenyetso gusa aribyo  bihamya umuntu icyaha cyangwa  se akagirwa umwere hatakizamo kugenekereza . Ashimangira  ko ubu akazi k'inkiko koroshye cyane ndetse bikaba bikorwa mu buryo bwihuse kubera Serivisi za RFI.

    Marrison Mutabazi yavuze ibigwi bya RFI  mu kwihutisha  ubutabera  

    Umuyobozi w'urwego rw'ubugenzuzi  muri RIB,Muligo Maurice yavuze ko  ikimenyetso cyakunze kugarukwaho  ari uburyo bukorershwa kugira ngo  hamenyekane ukuri  nubwo hashingirwa ku batangabuhamya.Bityo RFI ikaba ifasha mu  gushimangira ukuri kw'ibimenyetso biba byakusanyijwe n'ubugenzacyaha ,bivuze ko  ba batangabuhamya badahagije.

    Ati'' Byaragaragaye  ko hari igihe twibeshya , iyi Laboratwari  idufatiye runini  , RIB ni Alfa y'ubutabera  ninayo mukiriya ukomeye  wa RFI'' 

    Muligo yashimangiye ko RFI  yorohereje   inzego z’ubutabera

    Kugeza ubu RFI   ibasha kumenya uwishe umuntu, uwibye n'uwangije umuntu cyangwa ibintu irebye aho igikumwe cyangwa ikiganza cy'umunyabyaha cyakoze.

    Ibimenya kandi ifashe utudodo tw'imyenda yari yambaye, irebye mu mboni z'uwapfuye cyangwa ifashe umusatsi n'ibindi bimenyetso byasizwe n'uwakoze icyaha.

    RFI imenya uwapfuye (n'ubwo haba hashize imyaka myinshi) hapimwe ibyari bigize amagufka ye, ikamenya uwarozwe n'icyo yazize, inyandiko zishidikanywaho irebye imikono y'abazanditse, ndetse ikamenya n'inkomoko y'icyaha cyakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Isuzuma amajwi, amafoto cyangwa amashusho by'uwakoze icyaha ikamumenya, ndetse ikagenzura ku mipaka aho ibintu byinjizwa mu Gihugu binyuzwa ikamenya ibibigize niba atari ibiribwa cyangwa imiti yica.

    Kugeza ubu abantu bagera ku 10  buri munsi bagana ikigo RFI baje  gukoresha ibizamini  by'uturemangingo ndangasano (DNA).

    Gupimira umuntu DNA ashoboye gutegereza iminsi 7 bitangwaho Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 89Frw, yaba yihuta atari burenze amasaha 24 agatanga ibihumbi 150Frw  mu gihe mbere byari bihenze kandi igihe cyo gutegereza  kikaba cyari iminsi  49  kuko  ibipimo byabanza kujyanwa  mu bihugu byo hanze birimo u Budage.

    RFL yahindutse  RFI  ku mugaragaro 

    Mu 2005 nibwo hatangijwe  Kigali Forensic  Laboratory (KFL) bigizwemo uruhare  na Polisi y'u Rwanda.Mu 2016  yahindutse  Laboratwari y'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) , iza gutahwa ku mugaragaro mu 2018.

    Intore Tuyisenge wahanze indirimbo  irata ibigwi  RFI

    Hasobanuwe byimbitse imikorere  ya RFI n’Intego ifite 

    Dr. Charles Karangwa  yeretse Abanyamakuru  ibice bitandukanye bitangirwamo Serivisi muri RFI

    RFI yashimiwe umusanzu yatanze mu butabera bw’u Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi 

    RFI  ntimenya ibanga ku makuru ajyane n’umukiriya yahaye Serivisi 

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134140/rfi-yavuze-ibya-gatanya-zirenga-3000-zatanzwe-ninkiko-zu-rwanda-zigahuzwa-na-dna-amafoto-134140.html

  • Abahanzi 8 bahawe akazi muri MTN Iwacu Muzika… – #rwanda #RwOT

    Iserukiramuco ryiswe MTN Iwacu Muzika ryasubukuwe, rizana umwihariko wo gutanga akazi ku bahanzi bakora injyana zose ariko izigezweho kuko Gakondo ntiyahawe rugari. 

    Iri Serukiramuco ryatangaje abahanzi basaga 8 bazazenguruka Igihugu mu bitaramo bizatangira ku Itariki 25 Nzeri 2023. Umuyobozi wa East Africa Promoters itegura iri Serukiramuco kuva mu 2019,  Mushyoma Joseph yagize ati:”Ibitaramo bizatangirira i Musanze dukomereze i Huye. Nituva i Huye tuzajya i Ngoma mu Burasirazuba. Hanyuma tujye i Rubavu. Tuzasoreza i Kigali”. 

    Abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Niyo Bosco, Afrique, Riderman, Chriss Eazy, Alyn Sano na Bushali bagiye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru binyuze mu gitaramo ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bazaririmbamo. 

    Iri Serukiramuco ryatangiye muri 2019, icyo gihe ryabereye mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Kuri iyi nshuro bizabera Huye, Ngoma, Rubavu na Musanze, aho bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali. 

    Umuyobozi wa East African Promoters (EAP), Mushomya Joseph (Boubou) yashimiye ‘MTN ku bwo gutera inkunga iki gikorwa mu gihe cy’ imyaka itanu anashima Rwanda Forensic Institute (RFI) bateye inkunga iki gitaramo. 

    Ibi bitaramo bizatangira ku Itariki  23 Nzeri 2023 bizatangirira i Musanze bikomereze i Huye ku itariki 30 Nzeri. Ni mu gihe ku itariki 7 Ukwakira bizabera i Ngoma. Mu ntara bizasozwa ku tariki 14 Ukwakira i Rubavu naho ku wa 25 Ugushyingo 2023 mu Mujyi wa Kigali bipfundikirwe ku rwego rw’igihugu. 

    Abahanzi 8 bazasusutsa abanyarwanda mu bitaramo MTN Iwacu Muzika Festival

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134141/abahanzi-8-bahawe-akazi-muri-iwacu-muzika-festival-134141.html

  • RFI igira inama abashakanye kutihutira gupimisha DNA #rwanda #RwOT

    Mu myaka itatu ishize Abantu 210 bagannye inkiko basaba ko bapimwa DNA, bashaka kumenya isano bafitanye n'Abana babo. Icyakora bagirwa inama yo kutihutira gupimisha DNA kuko byasenya imiryango kandi bikagira ingaruka ku mwana.

    Byatangajwe kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, n'ubuyobozi bw' Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) mu Kiganiro bwagiranye n'Abanyamakuru.

    Bamwe mu baturage ntibavuga rumwe ku ngingo yo gukoresha ibizamini sanomuzi bizwi nka DNA, kubashakanye bashaka kumenya koko ko abana bafite ari ababo.

    Umwe ati 'Oya njye njyanye umwana umwe nkasanga si uwanjye najyana n'abandi basigaye,bose nasanga atari abanjye nyina bajyana'.
    Mugenzi we ati 'Se w'umwana amenywa na nyina nahitamo gudapimisha kuko byatera amakimbirane.'

    Undi nawe ati 'Numva abicyeka nta kibazo kuko ubwo urumva muba mubanye atakwizera, ariko abaye akwizera akumva ko abana bose ari abe ntabwo yajya kubikora.'
    Kuva muri 2019 kugeza 2022 , Abantu 210 bagannye inkiko basaba ko bapimwa DNA bashaka kumenya isano bafitanye n'Abana babo.
    Lt. Col. Charles Karangwa, umuyobozi mukuru w'I Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI), mu Kiganiro bwagiranye n'Abanyamakuru avuga ko nubwo batanga servise yo gupima DNA ,ngo iyo bigeze kubashakanye baba bashaka kumenye isano bafitanye n'abana babo ,ngo babanza kubaganiriza bagasobanurirwa uburemere bw'ikicyemzo bagiye gufata n'ingaruka kizagira ku mwana n'umuryango muri rusange.

    Ati ' Umuryango nyarwanda ni ikuntu gikomeye, dufite ababanza kubaganiriza koko mugeza ku rwego mwumva mutashobora gukomeza kubana? Ibibazo mwahuye nabyo mwumva mutabyihanganira kuko kuva na cyera n'itegeko rigenga umuryango nyarwanda (sindi umunyamategeko) ariko ndasoma ko umwana wavukiye mu muryango akahakurira uwo niwe mwana twavuga siko bimeze? Ni ukuvuga rero kandi uwo mwana ashobora kugira akamaro kurusha n'uwo wita amaraso yawe ariko uzi umwana ukwita papa ,uzi umwana akagusimbukiraho ati papa, ejo wamara kwipimisha ukavuga uti ntabwo uri uwanjye, sha iyo 'frustration' uteye umwana ariko nawe utisize.'

    Inzego z'Ubutabare zigaragwza ko kuba u Rwanda rufite Laboratwari ipima uteramangingo ndagasano tuzwi nka DNA, byafashije mu kwihutisha imanza zitandukanye zikenera ko hafatwa ibizamini bya DNA.

    Mutabazi Harrison arabisobanura

    Ati ' Wenda ntange nk'urugero navuze kuri DNA iki kigo kitarabaho n'ubundi buryo, nagira ngo mbahe nk'urugero rwigeze kubaho cyera nabisomye mu rubanza rwa cyera ari abantu bashaka kugira ngo hemezwe umwana mu rubanza umucamanza abura uko abigenza, aravuga ngo nanjye nabirebye mbona ari se musa musa kubera iki? kubera ko nta kindi yari gushingiraho ariko DNA zirakorwa kandi zikaboneka mu buryo bwihuse.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by'Ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera, Nabahire Anastase, avuga ko Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye kubumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, gifasha mu guca intege Abanyabyaha mu buryo asobanura.
    Ati ' Abantu bakoze ibyaha akenshi baba biteguye no kuza kubihakana no kuburana urwa ndanze, ariko igihe cyose ushinjwa icyaha tucyita ko acyekwaho icyaha abibona ko imashini za gihanga zizanye ibimenyetso ko urutoki rwakoze kucyafashweho ibimenysto ari urwe, uducanjwe twahabotse ari utwe, umusatsi wahabonetse ari uwe ntabwo yongera gutarataza.'

    Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFL, ubu yahinduye izina yitwa Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFI.

    Guhindura izina ngo bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cya servise z'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

    RFI ngo ubu iri mu bushakashatsi ku mushinga wo Kumenya se w'umwana akiri mu nda.

    Daniel Hakizimana

    The post RFI igira inama abashakanye kutihutira gupimisha DNA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/07/rfi-igira-inama-abashakanye-kutihutira-gupimisha-dna/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rfi-igira-inama-abashakanye-kutihutira-gupimisha-dna