Blog

  • Abafana bagiye kujya bishyura kureba ibitaram… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, kuri BK Arena, Umuyobozi wa East Africa Promoters (EAP), Mushyoma Joseph [Boubou] yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba ibi bitaramo bigiye kongera kuba imbona nkubone, kandi byashobotse ku nkunga ya sosiyete ya MTN, Rwanda Forensic Institute n’abandi.

    Ati “Ndashima MTN ku bwo kubana natwe muri uru rugendo rw’iserukiramuco ry’ibitaramo. Ndashaka no gushimira Rwanda Forensic Institute kuba umufatanyabikorwa, ndashaka no gushimira Inyange kuba umufatanyabikorwa, mboneraho no gushimira cyane abahanzi twegereye batwemerera kuba twakorana ibi bitaramo.”

    Bamwe mu bahanzi n'abafana bakunze kumvikana bavuga ko kuba ibitaramo nk'ibi binini byitabirwa bidasabye ko abantu bishyura ari ugusubiza inyuma umuziki.

    Mushyoma avuga ko mu gutangira guhindura iyi migirire, kuri iyi nshuro kwinjira mu myanya y'icyubahiro (VIP) ni ukwishyura 3000 Frw, ni mu gihe ahasanzwe kwinjira ari ubuntu. Ati “Kwinjira muri VIP bizaba ari 3000 Frw ahandi ari ubuntu.”

    Uyu muyobozi bavuze ko bafite intego y’uko umwaka utaha kwinjira muri ibi bitaramo bizajya bisaba ko abantu bishyura.

    Aha niho ahera ashima MTN igiye kugendana na Iwacu Muzika Festival mu gihe cy’imyaka itanu, kuko bazakorana urugendo rwo ‘kumenyereza abantu ko umuziki atari ubuntu’. Ati “Bizaduha n’umwanya wo gutegura hakiri kare.”

    Mushyoma yavuze ko kuva batangira ibi bitaramo bahoranye icyifuzo cy'uko abantu babyitabira bagomba kwishyura. Ati 'Abari baziko umuziki ari ubuntu ntibumve ko atari ubuntu noneho. Byari ibyifuzo byacu, Turashimira cyane MTN ko tubigezeho.'

    Uyu mugabo avuga ko aho ibi bitaramo bizabera kuri iyi nshuro bahahisemo bashingiye 'aho twakoreye mu 2019'. Kandi avuga ko uko ibi bitaramo byaguka bizagera no mu bindi bice bitandukanye by'Igihugu.

    Kuri iyi nshuro abahanzi umunani nibo bazaririmba muri ibi bitaramo barimo: Bruce Melodie, Bushali, Alyn Sano, Chriss Eazy, Riderman, Niyo Bosco, Bwiza ndetse na Bwiza.

    Kuva ibi bitaramo byatangiye kuba ni ubwa mbere Bwiza, Afrique, Alyn Sano, Chriss Eazy na Bushali bagiye kubiririmbamo. Ni mu gihe Bruce Melodie na Riderman babiririmbyemo mu bihe bitandukanye.

    Ibi bitaramo bizatangira mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa 30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n'aho ku wa 14 Ukwakira 2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw'u Rwanda.

    Ibi bitaramo kandi bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya nyuma kizabishyiraho akadomo.

    Ni igitaramo kinini cyagutse kizaririmbamo abahanzi kugeza ubu bitaratangazwa. Mu 2019, igitaramo nk'iki cyaririmbyemo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania.

    Kuri Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP), avuga ko mu gihe kiri imbere bazatangaza imigendekere y'iki gitaramo cya nyuma.

    Mushyoma Joseph yatangaje ko kwinjira muri VIP bizasaba kwishyura 3000Frw, kandi barashaka ko guhera umwaka utaha kwinjira muri ibi bitaramo abantu bazajya bishyura

    Umukozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri Sosiyete ya MTN Rwanda, Saint Hillary, yavuze ko hari ibihembo MTN izatanga bizaherekeza serivisi bazasobanurira abakiriya bayo

     

    Abahanzi umunani bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival igiye kuba imbona nkubone




    Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro n’itangazamakuru kuri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’

    AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134148/abafana-bagiye-kujya-bishyura-kureba-ibitaramo-mtn-iwacu-muzika-festival-amafoto-134148.html

  • APR BBC yakoze amateka nyuma y’imyaka 14 yegukana igikombe cya shampiyona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ni nyuma y’imyaka 14 itazi uko gisa kuko yagiherukaga 2009, yagitwaye REG BBC iyitsinze imikino 4-0.

    Mu ijoro ryakeye tariki ya 8 Nzeri 2023 nibwo umurishyo w’imikino ya nyuma ya kamarampaka muri Basketball “BetPawa Playoffs” mu bagabo wakubiswe imbere y’abafana 7000 aho APR BBC yatanze REG BBC imikino 4 muri 7 bagombaga gukina.

    Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, benshi bibazaga niba APR iri butsinde cyangwa REG BBC niba ibona umukino umwe ku buryo hazakinwa n’uwa 5.

    APR yaje kubigeraho itsinze REG BBC amanota 80-68.

    Amakipe yombi yasoje agace ka mbere anganya amanota 17-17.

    Ibifashijwemo na Axel Mpoyo wabonaga umukino wa ni joro ari uwe, cyane ko ari na we watsinze amanota menshi (25), APR BBC mu gace ka babiri nibwo yashyizemo amanota menshi y’ikinyuranyo kuko yagatsinze 16-9. Bagiye kuruhuka ari 33-26.

    Mu gace ka gatatu abasore ba REG BBC barimo Adonis na Belleck Bell wari wahiriwe n’umukino, bagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko biranga aka gace nako kegukanwa na APR BBC ku manota 22-20.

    Agace ka nyuma abasore nka De Marcus Holland, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Ntore Habimana bagumishije APR BBC mu mukino inegukana aka gace ku manota 25-22 maze umukino urangira ari 80-68.

    Umutoza wa APR BBC wanatowe nk’umutoza w’irushanwa, Maz Trakh yashimiye abakinnyi be uko bitwaye.

    Ati “ntewe ishema n’aba bakinnyi, ibi nzahora mbyibuka ubuzima bwanjye bwose.”

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson akaba ari we watowe nk’umukinnyi w’imikino ya kamarampaka.

    Kigali Arena yari itatse amaringi meza

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, yabaye umukinnyi w’imikino ya Kamarampaka

    Umutoza wa APR BBC, Maz Trakh yatowe nk’umutoza w’irushanwa

    REG BBC yabaye iya kabiri

    APR BBC yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 14

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-bbc-yakoze-amateka-nyuma-y-imyaka-14-yegukana-igikombe-cya-shampiyona-amafoto

  • U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abagabo mu mukino w'intoki wa Volleyball yatsinze ikipe y'igihugu ya Tanzania amaseti 3-0, hari mu mukino wa kimwe cya munani wo guhatanira igikombe cya Afurika kirimo kubera i Cairo mu Misiri.

    U Rwanda rumaze gukina imikino ine muri iri rushanwa rumaze gutsinda imikino itatu y'igikombe cya Afurika ndetse rukaba rwaratakaje umukino umwe rwatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Morocco mu mukino ufungura irushanwa.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 nibwo u Rwanda rwabonye itike yo gukina kimwe cya kane rutsinze Tanzanie amaseti atatu ku imwe (22:25, 29-27, 21-25 na 12-25).

    Iyi tsinzi y'u Rwanda yahise iyihesha itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane aho igomba guhura n'ikipe y'igihugu ya Algerie yo yasezereye ikipe ya Ghana iyitsinze amaseti atatu kubusa (25:22, 25:21: 25:20).

    Iyi mikino y'igikombe cya Afurika ikomeje kubera kuri Cairo Complex indoor Stadium mu murwa mukuru wa Misiri irakinwa muri kimwe cya kane aho ikipe y'igihugu y'u Rwand ay'Abagabo yinjira mu kibuga kuri uyu wa gatandatu guhera ku isaha ya Saa munani zo mu Rwanda.

    Mu yindi mikino ya kimwe cya Kane igomba gukinwa, ikipe y'igihugu ya Libya irakina na Chad, Morocco ikine na Misiri yakiriye iri rushanwa naho Cameroon yo izakine na Tunisia.

    Iyi mikino y'igikombe cya Afurika mu bagabo yatangiye tariki ya 3 Nzeri ikaba izasozwa ku itariki ya 13 Nzeri 2023.

    The post U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatsinze-tanzanie-mu-gikombe-cya-afurika-cya-volleyball-rugera-muri-1-4-aho-bzahura-na-algerie/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatsinze-tanzanie-mu-gikombe-cya-afurika-cya-volleyball-rugera-muri-1-4-aho-bzahura-na-algerie

  • Nyuma y’imyaka 4 Rayon Sports yanyagiye Kiyovu Sports y’abakinnyi 10 inayitwara igikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yegukanye igikombe cya RNIT Savings Cup itsinze Kiyovu Sports yasoje ari abakinnyi 10, 3-0, yaherukaga gutsinda iyi kipe 2019.

    Uyu munsi nibwo habaye umukino wa nyuma w’irushanwa “RNIT Savings Cup” wahuje Rayon Sports yasezereye AS Kigali na Kiyovu Sports yasezereye Etoile del’Est ubwo iri rushanwa ryatangiraga ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

    Ni irushanwa ryateguwe n’ikigega cyo kwizigamira “RNIT Iterambere Fund” ku bufatanye na B&B Sports Agency binyuze muri “B&B Burudani Mix Festival III”.

    Amafaranga abafana baguze muri iyi mikino ya RNIT Savings Cup ikaba yarahise iba umugabane wabo w’ubwizigamire muri iki kigega cya RNIT Iterambere Fund.

    Umukino wa nyuma wabanjirijwe n’umwanya wa 3 wegukanywe na Etoile del’Est itsinze AS Kigali 1-0 aho yahawe imidali na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Ku munota wa 2 w’umukino, Nizeyimana Djuma yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko habura ushyira mu rushundura.

    Kalisa Rashid yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 7 ariko umunyezamu Emmanuel Kalyowa awohereza muri koruneri.

    Rayon Sports yari yacuritse ikibuga yaje kubona amahirwe ku munota wa 13 ariko Esenu awuteye umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 16, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’uko Niyonkuru Ramadhan akoreye umupira mu rubuga rw’amahina, yaje kwinjizwa neza na Héritier Nzinga Luvumbu.

    Kuri uyu munota kandi Kiyovu Sports yakoze impinduka aho Tuyisenge Hakim yasimbuye Mugenzi Cedric.

    Rayon Sports nayo yaje guhura n’ikibazo cy’imvune ku munota wa 42 aho Youssef Rharb wavunitse yasimbuwe na Ndekwe Felix. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Ku munota wa 53, Kiyovu Sports yabonye ikarita itukura yahawe Eric Iracyadukunda ku ikosa yakoreye Youssef Rharb maze ahabwa umuhondo wa kabiri. Byari bivuze ko (
    Kiyovu Sports iminota isigaye bagiye kuyikina ari 10.

    Ku munota wa 60 Matata yasimbuwe na Mugunga Yves ni mu gihe Musengo yasimbuye Kalumba Brian.

    Kiyovu Sports yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gitego biranga ahubwo Rayon Sports iza gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 74 cyatsinzwe na Luvumbu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Charles Baale winjiye mu kibuga asimbura Mugadam yatsindiye Rayon Sports agashinguracumu ku munota wa 85, ni ku mupira Ojera Joackiam yahinduye imbere y’izamu ariko umunyezamu Kalyowa kuwufata ngo awukomeze bikanga
    Baale ahita ashyira mu nshundura. Umukino warangiye ari 3-0.

    Imyaka 4 yari ishize Rayon Sports itabasha gutsinda Kiyovu Sports, yabiherukaga tariki ya 1 Ukuboza 2019 ubwo yayitsindaga 1-0.

    Rayon Sports ikaba yahise yegukana igikombe cya RNIT Savings Cup ihabwa miliyoni 3 n’imidali ni mu gihe Kiyovu Sports yahawe imidali na miliyoni n’igice by’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports yagukanye RNIT Savings Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-4-rayon-sports-yatsinze-kiyovu-sports-y-abakinnyi-10-inayitwara-igikombe-amafoto

  • Kamonyi: Umuyobozi w'Akarere yemeje gusezera ku mirimo kwa Gitifu w'Umurenge wa Karama #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy'uyu wa 08 Nzeri 2023 nibwo Obed Niyobuhungiro wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama yatanze ibaruwa asezera ku mirimo yari ashinzwe muri uyu murenge yari amaze igihe kitagera ku kwezi yoherejwemo. Gusezera ku mirimo kwe kwahamijwe na Meya w'aka karere ka Kamonyi, avuga ko yabikoze nta gahato.

    Gusezera ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, bije nyuma y'urwandiko uyu Gitifu Obed Niyobuhungiro yari amaze iminsi itatu yanditse aho rwari rukubiyemo amabwiriza cyangwa se ibibujijwe abaturage b'umurenge ayobora bijyanye n'abateranira hamwe mu buryo butandukanye. Ibyo, bivugwa ko bitishimiwe n'Ubuyobozi bw'Akarere nubwo mu bigaragara nta nyandiko cyangwa se imvugo y'Ubuyobozi yagiye hanze ibihamya.

    Urwandiko bikekwa ko arirwo nyirabayazana wo gusezera cg gusabwa gusezera.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yahamirije intyoza.com ko amakuru yo gusezera kwa Gitifu Obed Niyobuhungiro ari impamo. Abajijwe niba uko gusezera ku mirimo ntaho guhuriye n'ibaruwa aherutse kwandika bivuga ko itashimishije ubuyobozi, yasubije ko ibi ariwe ubwe wabimenya kuko nk'akarere babonye abashyikiriza urwandiko rusezera imirimo ku mpamvu bwite.

    intyoza.com twagerageje guhamagara terefone ngendanwa ya Obed Niyobuhungiro ariko nti twabasha kumubona ngo tumubaze byinshi kuri uku gusezera ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama.

    Obed Niyobuhungiro, kuba Gitifu w'Umurenge yabanje kuyobora Umurenge wa Karama, aza kuwukurwamo nyuma y'igihe gito ajyanwa mu Murenge wa Ngamba aho yavuye nyuma yo gushinjwa ruswa mu mabuye y'agaciro yari yafashwe, arafatwa arafungwa by'igihe gito aza kurekurwa abaye umwere.

    Gitifu Niyobuhungiro Obed, aha yari ageze mu Murenge wa Gacurabwenge avuye Kayumbu.

    Nyuma yo kurekurwa yahawe kuyobora Umurenge wa Kayumbu, aho yamaze igihe gito kuko yahakuwe nyuma gato yo kugirana ikibazo n'Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Umurenge, aho uyu DASSO bagiranye ikibazo yaje kwimurirwa mu Murenge wa Karama, nyuma Gitifu Obed nawe akaza kuhakurwa akajyanwa kuyobora Umurenge wa Gacurabwenge.

    Ageze mu Murenge wa Gacurabwenge, aha naho nta gihe kinini ahamaze kuko binavugwa ko yashyirishijemo Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo( ibivigwa), waje gufungwa akekwaho Ruswa ariko akaza kurekurwa basanze nta kimuhama.

    Nyuma yo kurekurwa cyangwa gufungurwa kwa Gitifu Epimaque Rwandenzi asanzwe ari umwere, nibwo nyuma gato Gitifu Obed Niyobuhungiro yimuwe ajyanwa Karama nubwo nta wakwemeza ko hari ihuriro ryabyo.

    Aha Dr Nahayo Sylvere/Mayor wa Kamonyi yakiraga ihererekanya bubasha rya Gitifu Obed Niyobuhungiro aje Gacurabwenge.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/08/kamonyi-umuyobozi-wakarere-yemeje-gusezera-ku-mirimo-kwa-gitifu-wumurenge-wa-karama/

  • Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium aho amakipe yombi yakaniye kwegukana iki gikombe. Imyaka ibaye ine ikipe ya Kiyovu Sports idatsindwa na Rayon Sports, kuko tariki 1 Ukuboza 2019, aribwo Rayon Sports iheruka gutsinda Kiyovu Sports, umukino ukaba wararangiye ari igitego kimwe ku busa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134180/live-rayon-sports-yakiriye-kiyovu-sports-ku-mukino-wa-nyuma-wo-kwizigama-134180.html

  • Babonye ifaranga nubwamamare gusa: Ibyamamar… – #rwanda #RwOT

    Hari abantu benshi bibwira ko ubwiza, ifaranga n'ukwamamara bigirira akamaro umukobwa/umugore ubifite kuko aba afite amahirwe yo kugera ku cyo ashaka cyose ndetse akanabona umugabo yifuza uko yaba ameze kose. Nyamara ibi siko bimeze kuko hari benshi babibonye ariko bakabura urushako cyangwa se n’abarubonye ntirurambe cyangwa yagira n'umukunzi ntibamarane kabiri.

    Ibi bikunze kugaragara mu ngeri zitandukanye z'igitsina gore ndetse aho tuba, tuvuka, naho dukora hari igihe usanga hari umukobwa/umugore usanga yiyubashye afite amafaranga menshi n'uburanga nyamara ugasanga iby'ubukwe n'umubano w'abakundana ntibyamuhiriye.

    No mu byamamare ni uko usanga harimo abo bitahiriye kandi bafite ibyangombwa bisabwa. Aha hari urutonde rw'ibyamamarekazi by'imahanga bitahiwe n'urukundo ndetse n’abo ruhiriye barushinga ugasanga ntirurambye.

    1.Shakira

    Umuhanzikazi w'icyamamare Shakira, ukomoka muri Colombia, ni umwe mu byamamarekazi by'uburanga n'imiterere myiza ndetse unafite ifaranga. Ibi ariko ntibyamubujije kudahirwa n'urukundo. Uyu muhanzikazi yagiye mu rukundo na Gerard Pique wahoze ari umukinnyi wa Barcelona FC, mu 2010 ubwo aba bombi bahuriraga muri Africa y'Epfo ahari habereye igikombe cy'Isi.

    Urukundo rwa Shakira na Pique ruri muzavuzwe cyane ku Isi kuva mu 2010

    Kuva ubwo aba bombi ntibongeye gutandukana ndetse kuko bombi ari ibyamamare wasangaga kenshi bakunze kugarukwaho cyane. Byumwihariko hari abari baziko Shakira na Pique bakoze ubukwe gusa ntabwo bigeze bakora ahubwo ni uko bibaniraga nk'abashakanye ndetse banibaruka abana babiri b'abahungu.

    Shakira na Pique batandukanye bamaranye imyaka 12 bafitanye abana babiri

    Nyamara nubwo urukundo rwabo rwagaragaraga nk'uruhamye batandukanye muri Kamena ya 2022 bitangaza benshi ukuntu aba basitari batandukana bamaranye imyaka 12. Nyuma y'ibintu byinshi Shakira yavuze kuri Pique ndetse anakora indirimbo yise 'Monotomia' ariyo avugamo ko uyu mugabo yamucaga inyuma ndetse ko yumva muri we atazongera kwizera umugabo ukundi.

    2. Kim Kardashian

    Kimberly Noel Kardashian umunyamideli kabuhariwe uri mu batunze amafaranga menshi ku Isi, ni umwe kandi mu bagore batitiza imbuga nkoranyambaga ndetse izina rye rigarukwaho cyane mu myidagaduro mpuzamahanga bitewe n'udushya ahorana. 

    Uyu mugore ariko ari no mu byamamarekazi bitahiriwe n'urushako dore ko kugeza ubu amaze gukora ubukwe inshuro eshatu gusa bikarangira umugabo barushinze batarambanye. Mu 2000 Kim yarushinze na Damon Thomas utunganya umuziki baza guhana gatanya mu 2004. Mu 2011 Kim yongeye kurushinga n'umukinnyi wa Basketball witwa Kris Humpries gusa bahanye gatanya muri 2013 bamaranye imyaka ibiri n'igice.

    Kim Kardashian amaze kurushinga n’abagabo 3 bose batandukana

    Ibya Kim Kardashian ntibyatinze yahise ajya mu rukundo n'umuraperi w'icyamamare, Kanye West, aho urukundo rwabo rwaciye ibintu kugeza ubwo Couple yabo yahawe izina rya 'KimYe'. Ntibyatinze bahise bibaruka imfura yabo y'umukobwa ndetse mu 2014 bahita barushinga. Amakuru y'urugo rwabo ntiyasibaga kuvugwa mu itangazamakuru dore ko bombi ari abanyadushya.

    Kanye West na Kim Kardashian batandukanye bamaranye imyaka 6

    Mu 2020 nibwo byamenyekanye ko aba bombi batakiri mu rukundo ndetse ko batakibana no mu nzu imwe. Kim Kardashian yahise atangaza ko agatotsi kari mu mubano wabo katewe n'imyitwarire ya Kanye West wanigeze gutukira nyinabukwe Kris Jenner mu ruhame. Bahise bafata inzira zitandukanye buri wese ahita atangira kujya mu rukundo n'abandi dore ko Kanye yakundanye n'abakobwa 6 kuva yatandukana na Kim. 

    Kim Kardashian yatandukanye na Pete Davidson bakundanye amezi 9

    Ubwo bamaraga guhana gatanya ntibyatinze Kim ahita akundana n'umunyarwenya Pete Davidson gusa nabo bamaranye amezi icyenda gusa bahita batandukana. Kugeza ubu Kim Kardashian w'imyaka 42 ni umwe mu byamamarekazi bizwiho kuba bitajya bimara kabiri mu rukundo.

    3.Angelina Jolie

    Icyamamarekazi muri Sinema akaba n'umwanditsi w'ibitabo, washyizwe ku rutonde rw'abagore b'uburanga b'ibihe byose i Hollywood, ni urundi rugero rugaragaza ko kuba ufite ubwiza, ifaranga n'ubwamamare bidatuma uhirwa n'urushako cyangwa ngo ujye mu rukundo ruhamye. Uyu mugore yarushinze bwa mbere mu 1996 na Jonny Lee Miller bahana gatanya mu 1999 bamaranye imyaka 4. Yongeye kurushinga mu 2000 n'umukinnyi wa filime Bob Thornton bahana gatanya bamaranye imyaka 3 gusa.

    Angelina Jolie na Brad Pitt barushinze mu 2014

    Angelina Jolie wakunze gukundana n'abakinnyi ba filime yahise yongera kujya mu rukundo n'icyamamare Brad Pitt. Aba bombi bakundanye kuva mu 2005 aho urukundo rwabo rwaciye ibintu dore ko bashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Couples z'ibyamamare zikomeye ku Isi mu 2008. Baje kurushinga mu 2014 urukundo rwabo rukomeza gukomera banabyarana abana 3 ndetse banarera abandi 3 (Adopted Children).

    Kugeza ubu ntibarahana gatanya mu mategeko ariko bamaze gutandukana

    Mu 2019 nibwo inkuru y'urukundo rwa Jolie na Pitt yashyizweho akadomo ubwo batangazaga ko batandukanye gusa bakemeza ko bazakomeza kuba umuryango no gufatanya kurera abana 6 babo. Kugeza ubu ntibarahana gatanya mu rukiko dore ko bakiri mu manza zijyanye no kugabana imitungo.

    4 . Taraji P. Henson

    Taraji Penda Henson, icyamamarekazi muri Sinema akaba n'umwe mu biraburakazi bakunzwe cyane mu ruhando rwa filime unamaze kwibikaho ibihembo byinshi, nawe ntiyigeze ahirwa n'urukundo nubwo ibisabwa abyujuje. 

    Umukinnyi wa filime Tariji P. Henson yagiye akundana  n’ibyamamare

    Kuva yamenyekana, Taraji yagiye arangwa no gukundana n'abagabo batandukanye barimo n'ibyamamare nka Drake, Lamar Odom n'abandi. Izi nkundo ariko ntizamaraga kabiri kugeza mu 2017 ubwo yatangiraga gukundana n'umukinnyi wa Baseball witwa Kelvin Hayden. Urukundo rwabo narwo rwaciye ibintu hirya no hino. Mu 2019 Kelvin yambitse impeta y'urukundo Taraji bemeranya kuzarushinga. Nyamara ibi ntibabigezeho kuko batandukanye mu 2020.

    Taraji arikumwe na Kelvin Hayden batandukanye bendaga kurushinga

    Kugeza ubu Taraji P. Henson w'imyaka 52 ntamugabo afite ndetse mu 2021 yabwiye The New Times ko ibijyanye n'abagabo yabivuyemo kuko yabonye yarageze ku myaka afite ntamugabo barabana agahitamo kubyihorera.

    5. Taylor Swift

    Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Taylor Swift, ntabwo ahirwa n'urukundo nubwo ahora aruririmba.  Uyu mukobwa w'imyaka 33 y'amavuko yaciye agahigo ko kuba umuhanzikazi umaze gukundana n'abasore benshi muri Amerika. Taylor uherutse gutandukana n'umukinnyi wa filime Joe Alwyn bari bamaranye imyaka 6, yanakundanye n'abasore 13 barimo Harry Styles, Calvin Harris, Joe Jonas hamwe n'icyamamare Tom Hiddleston.

    Taylor Swift yakundanye n’abarimo Harry Styles, Calvin Harris na Joe Jonas

    Muri aba basore 13 bakundanye na Taylor Swift nta numwe wabashije kurushinga nawe kabone nubwo bari bamaranye igihe kinini.

    7. Selena Gomez

    Icyamamrekazi mu muziki no muri sinema, Selena Gomez, iby'inkundo ntibyigeze bimuhira nubwo ari mu bahanzikazi b'ikimero banatunze ifaranga. Azwiho cyane kuba yarakundanye na Justin Bieber mu gihe cy'imyaka 9 nyamara ntibarushinge. 

    Selena yakanyujijeho n’ibyamamare nka Justin Bieber, The Weeknd na Charlie Puth

    Selena Gomez kandi anazwiho kuba yaragiye akundana n'abasore benshi barimo abafite amazina azwi nka The Weeknd, Nick Jonas, Orlando Bloom batandukanye agahita akundana na Katy Perry hamwe n'abandi bakanyujijeho n'uyu muhanzikazi.

    Ku myaka 31 Selena Gomez amaze kukanyuzaho n'abasore 10 gusa kugeza ubu ntamukunzi afite.

    8.Miley Cyrus

    Umukinnyi wa filime wabiteye ishoti akagana mu muziki bikamuhira, Miley Cyrus umukobwa w'icyamamare Bill Ray Cyrus, nawe ntiyigeze ahirwa n'urukundo dore ko kuva yamenyekana kugeza ubu ntamubano arajyamo ngo urambe.

    Uyu muhanzikazi nawe ntiyatanzwe no gukundana n’abasitari batandukanye muri Amerika

    Miley Cyrus azwiho cyane kuba yarakundanye n'umuhungu wa Arnold Schwarzenneger witwa Patrick Schwarzenneger akanamwambika impeta y'urukundo gusa bikarangira batabanye. Indi nkuru y'urukundo ya Miley yavuzwe cyane ni iye n'umukinnyi wa filime w'icyamamare Liam Hemsworth.

    Miley Cyrus arikumwe na Liam Hemsworth batandukanye bakongera bagasubirana

    Aba bombi batangiye gukundana mu 2009 baza gutandukana mu 2012 ndetse ahita asohora indirimbo ishingiye ku gutandukana kwabo yise 'Wrecking Ball'. Bongeye gusubirana mu 2016 bituma benshi bavuga ko aba bombi bakwiye kubana akaramata kuko bagaragaje ko urukundo rwabo rukomeye kuva batandukana bakongera bagasubirana.

    Aba bombi batandukanye burundu bamaze imyaka 3 barushinze

    Miley Cyrus na Liam Hemsworth baje kurushinga mu 2018 gusa ibyabo byashyizweho akadomo mu 2020 bahita banahana gatanya. Uyu muhanzikazi kandi uretse uru rugo rutamuhiriye, anazwiho kuba yarakundanye n'abasore bagera ku munani bose bagatandukana.

    9. Naomi Campbell

    Umunyamidelikazi kabuhariwe Naomi Campbell waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere werekanye imyenda ya Victoria Secrets, anazwiho kuba yaragiye mu mashusho y'indirimbo ya Bob Marley ndetse anakomoka mu muryango wa Nelson Mandela.

    Naomi yakundanye n’ibyamamare nka DiCaprio, Adam, hamwe n’umuraperi Skepta

    Naomi Campbell nawe iby'urukundo bisa nkaho atari ibye dore ko nawe yakanyujijeho n'abasore benshi gusa bikarangira nta numwe babashije kurushinga. Azwiho kuba yaragiye akundana n'ibyamamare bitandukanye birimo Leonardo DiCaprio, Robert De Niro, Adam Clayton hamwe n'umuraperi Skepta wo mu Bwongereza.

    Naomi Campbell yanakanyujijeho na Wizkid biratinda

    Uyu munyamideli w'imyaka 53 kandi yigeze no kukanyuzaho n'umuhanzi Wizkid gusa urukundo rwabo ntirwateye kabiri dore ko n'imbuga nkoranyambaga zitasibaga kugaya Wizkid wakundanye n'umugore umubyaye umurusha imyaka 20 yose. Nyuma  Naomi atandukaniye na Wizkid kuva ubwo ntiyasubiye mu rukundo.

    10. Amber Rose

    Amber Rose yakundanyeho na Kanye West

    Umunyamidelikazi utitiza imbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye, Amber Rose, unazwiho kuba yarakundanye n'abaraperi bakomeye, nawe ntiyahiriwe nabyo. Mu 2008 kugeza mu 2010 yakanyujijeho na Kanye West batandukanye ahita akundana na Wiz Khalifa kugeza barushinze mu 2013. Aba bombi urukundo rwabo rwaciye ibintu gusa ntirwarambye kuko batandukanye mu 2016 bahita banahana gatanya.

    Amber Rose yarushinze na Wizkhalifa batandukana mu 2016

    Amber Rose yakomeje kujya mu rukundo n'abandi baraperi barimo Machine Gun Kelly, AE Vice n'abandi. Uyu mugore w'imyaka 33 y'amavuko wahoze ari umumansuzi (Stripper), azwiho kuba yarakanyujijeho n'abagabo 11 barimo abo baraperi bavuzwe hejuru.

    Yanakanyujijeho na 21 Savage mu gihe cy’imyaka 3

    Amber Rose kandi yanakundanyeho n’umuraperi Machine Gun Kelly bamarana imyaka 2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134162/babonye-ifaranga-nubwamamare-gusa-ibyamamarekazi-bitahiriwe-nurushako-ntibinahirwe-nurukun-134162.html

  • Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze muri 1/4 mu gikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagabo yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Afurika ( CAVB Nations Men Championship) itsinze Tanzania.

    Ni igikombe kirimo kubera muri Misiri aho u Rwanda rwazamutse ari urwa 2 mu itsinda rubona itike ya 1/8.

    Byayerekeje kuguhura na Tanzania yabaye iya 3 mu itsinda B, umukino wabaye uyu munsi maze bakatisha itike ya 1/4.

    U Rwanda rwatsinze Tanzania amaseti 3-1 (25-22, 27-29, 25-21 na 25-12).

    U Rwanda rwageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-y-u-rwanda-yageze-muri-1-4-mu-gikombe-cy-afurika-amafoto

  • Bakuze babareba kuri Televiziyo! Imbamutima z… – #rwanda #RwOT

    Ibyabaye kuri The Ben byanageze kuri Meddy ubwo yageraga i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu 2018. Aba bahanzi bombi baririmbye mu bitaramo byaherekeje ibitaramo by'umuziki bya 'East African Party' byatanze ibyishimo ku mubare munini.

    Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baherutse kwibaza ibyabaye kuri bamwe mu bakobwa, kuko batakigaragara basuka amarira imbere y'abahanzi.

    Hari umwe mu bakobwa 'Joyeuse' uherutse gukoresha urubuga rwe rwa Instagram aca ibintu yumvikanisha ko yimariyemo umuhanzi Juno Kizigenza, kandi yifuza guhura nawe- Hamwe n'imbaraga z'itangazamakuru byarakunze aba bombi barahura.

    Juno Kizigenza yamusohokanye muri Kigali Convention Center, amugurira imyambaro mu inzu y'imideli Zoi yashinzwe n’abakobwa bibumbiye muri Mackenzie kandi bagirana ibiganiro birambuye.

    Kimwe mu bishimisha umutima ni uguhura n'umuntu wahoze ari inzozi zawe, mbese ubona ko utazigera ugira amahirwe yo kuramukanya nawe, cyangwase kwicarana ku meza amwe.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, muri BK Arena ubwo hatangazwaga abahanzi umunani bazaririmba muri 'MTN Iwacu Muzika Festival', byagaragaye ko abahanzi batandatu ari ubwa mbere bagiye kuririmba muri ibi bitaramo.

    Bruce Melodie na Riderman si bashya muri ibi bitaramo bigera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, ariko Afrique, Bushali, Bwiza, Chriss Eazy, Alyn Sano na Niyo Bosco   ni ubwa mbere bagiye gutaramira muri izi Ntara bigizwemo uruhare na East African Promoters (EAP).

    Ibi bitaramo bizatangira mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa 30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n'aho ku wa 14 Ukwakira 2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw'u Rwanda.

    Ibi bitaramo kandi bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya nyuma kizabishyiraho akadomo.

    Ni igitaramo kinini cyagutse kizaririmbamo abahanzi kugeza ubu bitaratangazwa. Mu 2019, igitaramo nk'iki cyaririmbyemo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania.

    Alyn Sano uri mu bazaririmba muri ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere, avuga ko ari ibyo kwishimira kuri we, kuba agiye guhurira ku meza amwe na Bruce Melodie na Riderman yakuze yifuza kuzahurira n'abo ku meza amwe.

    Uyu mukobwa yavuze ko abashije kugera kuri iyi ntambwe kubera uruhare rw'itangazamakuru rwashyigikiye inganzo ye kugeza aho 'aho nshobora kwicara hano n’ibihangange [Yakebutse areba Riderman na Bruce Melodie] bya ‘danger’ nahoze nifuza kwicarana nabyo.'

    Yavuze ko ibi bimuteye imbaraga, kandi afite ibintu byinshi ari gutegurira abafana be n’abakunzi b’umuziki.

    Chriss Eazy wo muri Giti Business Group yashimye East African Promoters yabahurije muri ibi bitaramo, kuko bigiye gutuma bahura n’abahanzi bakuru mu muziki bigiraho byinshi.

    Ati “Ndashimira ababyeyi bakuru ku bw’iyi ntambwe badufashije gutera […] Twiteguye gutanga ibyiza byose dufite ku bantu bose tuzabana (n’abo). Iryo ni isezerano tubahaye.”

    Umuraperi Bushali yumvikanisha ko amavugurura yakozwe muri ibi bitaramo kugeza ubwo byiswe “MTN Iwacu Muzika Festival” atanga icyizere mu guteza imbere abahanzi bashya n’abamaze igihe kinini mu muziki.

    Uyu mugabo avuga ko kuba agiye kuririmba ‘bwa mbere’ muri ibi bitaramo bizagera mu Ntara afite umukoro wo kuhakorera amateka.

    Bruce Melodie umaze imyaka irenga 10 mu muziki, avuga ko bitewe n'ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19 n'izindi gahunda, yari amaze imyaka ine ataririmbira mu Ntara. 

    Akavuga ko ari ibyo kwishimira kuko agiye kongera kwegera abafana be no kubataramira binyuze mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival'.

    Niyo Bosco ugiye kuririmba bwa mbere muri ibi bitaramo, yavuze ko byamukoze ku mutima kuba yicaye ku meza amwe n’abahanzi bakuru mu muziki.

    Yashimye East African Promoters ‘kuba nanjye ndi mu bona yatekereje(ho) kugirango mbe muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.

    Yizeje ko yiteguye gutanga ibyishimo binyuze mu kuririmba mu buryo bwa ‘Live’ nk’uko bizagenda ku bandi bahanzi.

    Bwiza yavuze ko ari bwo bwa mbere agiye kuririmba muri ibi bitaramo. Avuga ko ibi bitaramo yabirega kuri Televiziyo atarinjira mu muziki.

    Ati “Njyewe ni ubwa mbere ngiye kuririmba muri Iwacu Muzika nahoze mbibona kuri Televiziyo ubundi nkabyumva mu makuru. Nishimiye ko kuri iyi nshuro nanjye nagiriwe icyizere cyo kuzaba umwe mu bahanzi bazaririmbamo.”

    Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Ready’ yavuze ko yiteguye guha ibyishimo abanyarwanda nk’uko bagenzi be babisezeranyije.

    Afrique yavuze ko amahirwe yabonye yo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival adateze kuyapfusha ubusa, kuko agiye gukora uko ashoboye ku buryo azajya agaruka ku rutonde rw’abagomba kuririmba muri ibi bitaramo.

    Ati “Ni ku nshuro yanjye ya mbere muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ ariko siyo nshuro ya nyuma. Kubera ko bitewe n’ibintu tugiye kuhakorera ‘Iwacu Muzika’ yose izajya iza nizeye neza ko tuzajya tuba turimo.”


    Bwiza yavuze ko ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yabirebaga kuri Televiziyo none agiye kubiririmbamo 

    Chriss Eazy yavuze ko we na bagenzi be biteguye kunezeza abakunzi b’umuziki mu Ntara 

    Bruce Melodie yatangaje ko imyaka ine yari ishize adataramira mu Ntara bitewe n’impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19 

    Riderman yavuze ko bishimishije kuba MTN igiye guhekereza ibi bitaramo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere

    Niyo Bosco yavuze ko yiteguye gususurutsa abafana be binyuze mu buryo bwa Live 

    Hilary Saint Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN [Uri iburyo], yavuze ko biyemeje gutera inkunga ibi bitaramo kubera ko bashaka kugira uruhare mu iterambere ry’umuhanzi Nyarwanda

    Alyn Sano avuga ko kwisanga ku meza amwe n’abantu yakuze akunda bimuteye ishema
    Bushali yashimye MTN Iwacu Muzika Festival yamufashije gutaramira abafana be mu Ntara  

    Afrique yavuze ko yiteguye kujya agaruka ku rutonde rw’abaririmba muri ibi bitaramo


    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ikiganiro cyagarutse ku itangizwa ry’ibi bitaramo

    KANDA HANO UREBE IBYATANGAJWE N’ABAHANZI BAZARIRIMBA MURI IWACU MUZIKA FESTIVAL
    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi ya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134164/bakuze-babareba-kuri-televiziyo-imbamutima-zabahanzi-bisanze-ku-meza-amwe-na-bruce-melodie-134164.html

  • Icyo The Ben yasubije umugore we wamusabye ko bajyana i Burundi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben yakiranye yombi icyifuzo cy’umugore we Uwicyeza Pamella wamusabye ko bazajyana i Burundi aho afite ibitaramo.

    The Ben afite ibitaramo 2 i Bujumbura tariki ya 30 Nzeri na tariki ya 1 Ukwakira 2023 bizabera muri ‘Jardin Public’ iherereye mu murwa mukuru i Bujumbura.

    Pamella, umugore wa The Ben abinyujije kuri Instagram yabajije umugabo we The Ben niba yakwemera ko bajyana i Burundi kuko ahakumbuye cyane.

    Ati 'The Ben ese nshobora kuza tukajyana mukunzi? Nkunda u Burundi nahoze nifuza kubusura kuva kera.'

    The Ben na we yahise abyakirana yombi maze ati “ndakwinginze ngwino tujyane. Ndashaka kukubonayo.”

    Tariki ya 30 Nzeri 2023 nibwo The Ben hazaba igitaramo cyiswe “Meet & Greet” aho abazaza muri icyo gitaramo bazagira amahirwe yo kuba bahura n’uyu muhanzi bagasuhuzanya, kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya Champagne.

    Tariki ya 1 Ukwakira nibwo hazaba igitaramo rusange, kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu izaba igura ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ameza y’abantu batandatu ariho amacupa abiri ya Champagne azaba agura miliyoni 1.5 Fbu.

    The Ben yemereye Pamella ko bazajya i Burundi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-the-ben-yasubije-umugore-we-amusabye-ko-bajyana-i-burundi