Blog

  • Rwanda Gospel Stars Live: Aline, Mbonyi na Gi… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye muri Villa Portofino Nyarutarama habereye umugoroba wo gusangira, kwisegura no gutanga make kuri miliyoni 7, miliyoni 2 na miliyoni imwe yatsindiwe muri Rwanda Gospel Stars Live. Amakuru InyaRwanda yamenye ahamya ko amafaranga yasigaye atangwa none, gusa natangwa turabibamenyesha. 

    Rwanda Gospel Stars Live, igikorwa cyatekerejwe na Aimable Nzizera agitangirira ku bahanzi bakora Gospel aho bahatanaga bakoresheje imishinga no gutorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uwahize abandi ni Israel Mbonyi wegukanye miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ni umuhango wabereye mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge ku itariki 24/10/2021. Witabiriwe n'abaramyi b'amazina azwi nka Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Tonzi, Gisele Precious, Gaby Kamanzi, umuraperi MD, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, True Promises Ministries, Aime Frank Nitezeho, Annette Murava, Theo Bosebabireba.

    Iki gitekerezo kiza byavugwaga ko kije gushyigikira abakora Gospel, ariko byaje kuba ibibazo bibyara amahari. Ku itariki 06 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia habereye igitaramo gishyira ku iherezo iri rushanwa mu cyiciro cya mbere.

    Umuhanzikazi Rose Muhando yari yaje nk'umuhanzi mukuru ariko byateje rwaserera kuko yishyuwe akayabo ab'imbere mu gihugu basuzuguwe bamwe banahabwa sheki zitazigamiye. Abacuranzi bageze hagati bazimya ibyuma mu gihe cy'iminota 50 ibintu abakurikiranira hafi Gospel bavuga ko byari ubwa mbere bibaye kuko hari amafaranga bari batarahabwa ariko 70% y'umushahara bari bayakenyereyeho.

    Israel Mbonyi yahize abandi 14 dore ko Tonzi yari yarivanye muri iki gikorwa rugikubita nyuma yo kumenya amacenga arimo ariko ntavugwe ahubwo bakaruma bahuhaho. Aline Gahongayire yegukanye umwanya wa kabiri ahabwa miliyoni 2;

    Gisibizo Ministries iba iya gatatu ihabwa miliyoni imwe, naho Rata Jay Naychah ahembwa nk'umuhanzi utanga ikizere atsindira 500,000 Frws. Kuva ubwo hakwirakwiriye amakuru atandukanye bamwe babigira urwenya abandi barumirwa.

    Kera kabaye rero mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri muri Villa Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama ugana Gacuriro ni bwo habaye igisa no gukinga ibikarito mu maso abatsindiye amafaranga bakaba bahawe make kuri yo andi bizezwa ko bari buyahabwe uyu munsi kuri uyu wa Gatandatu.

    Ariko nabyo icyizere cyari gike kuko abayatsindiye baje bizeye gutahana amafaranga yabo birangira yaba Israel Mbonyi ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro ngo ashyikirizwe ibaruwa irimo amafaranga yabigizeho ikibazo ukuntu miliyoni 7 zajya muri envelope imwe y'impapuro.

    Mbonyi yashatse gufungura iyo baruwa ariko uwari uyoboye igikorwa amutangirira bugufi ati: 'Mbonyi wigira amatsiko ayaba arimo yose ni ishimwe kandi n'andi ari mu nzira'. Hano Mbonyi yari agaragaje gushidikanya ko rwose miliyoni 7 ntazo atahanye.

    Nyuma InyaRwanda yaje kumenya amakuru ko bahawe amafaranga make yo kubakinga ibikarito mu maso noneho andi bagomba kuyahabwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023. Uyu wahaye amakuru InyaRwanda yanagize ati: 'Nintayahabwa nzamena umuceri. Wowe ba uretse gato nzakubwira kuko bari kudukinisha'.

    Uko ni ko Rwanda Gospel Stars Live yaraye ipfunyikiye ibikarito mu maso abayitabiriye nk’uko bivugwa na bamwe muri bo. Byari mu murongo wo gusubukura ikindi cyiciro nyamara inkovu za mbere ntiziruma. Aline Gahongayire wabaye wa kabiri muri iri rushanwa, yabwiye itangazamakuru ko nta byinshi yavuga kuri aya mafaranga yahawe, gusa ngo natuza aragira icyo avuga.

    REBA IBIGANIRO TWAGIRANYE NA MBONYI NA ALINE GAHONGAYIRE

    Aline Gahongayire yahawe ishimwe arishyikirizwa na Bishop Dr Fidele Masengo

    Israel Mbonyi yashyikirijwe ishimwe nyuma yo guhiga abandi muri Rwanda Gospel Stars Live

    Israel Mbonyi yatsindiye Miliyoni 7 ariko yacyuye make andi yizezwa kuyahabwa none

    Rev. Prophet Ernest Nyirindikwe uyobora Itorero Elayoni Pentecost Church

    Bishop Gafaranga n’umufasha we bitabiriye ijoro ryo gutanga amashimwe ku batsinze muri Rwanda Gospel Stars Live

    Annette Murava yashimiwe kuba yaritabiriye Rwanda Gospel Stars Live icyiciro cya mbere

    Gisubizo Ministries yahawe ishimwe

    Umuraperi Mugema Dieudonne yashimiwe

    Bishop Dr Masengo yasengeye ba nyiri Rwanda Gospel Stars Live ngo Imana ibagende imbere

    Nzizera Aimable yatewe amabuye kuva yazana igitekerezo kugeza abuze ayo ahemba abatsinze bikaba akaduruvayo

    James yaje atari kumwe na Daniella

    Hari abashumba batandukanye

    Abakobwa ba Kigali Protocal bashimiwe kuba batanze serivisi nziza

    Inkumi z’ikimero zari ziri gufasha mu gushyikiriza ibihembo ababigenewe

    Ibaruwa irimo amafaranga n’igihembo cyagenewe Israel Mbonyi bifitwe n’abakobwa ba Kigali Protocal

    Kigali Protocal niyo yakiraga abitabiriye kuva ku muryango wa Hotel kugeza mu byicaro

    Fleury Legend utunganya amashusho y’indirimbo yari yitabiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134205/rwanda-gospel-stars-live-aline-mbonyi-na-gisubizo-bahawe-make-ku-yo-batsindiye-andi-ahera–134205.html

  • Cristiano yatunguranye ubwo yavugaga ku ihangana rye na Messi #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo yasabye abakunzi be na ba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ukinira Inter Miami muri USA, Lionel Messi kurekera guhangana kuko ihangana ryaragiye hagati yabo buri umwe yafashe inzira ye.

    Aba bakinnyi bombi bamaze imyaka 15 bari ku gasongero ka ruhago y’Isi aho buri umwe yashyizeho uduhigo agakuraho utundi.

    Buri umwe yari afite abakunzi be, impaka zabaga ari nyinshi cyane hibazwa urusha undi kugeza n’uyu munsi nubwo bavuye muri shampiyona z’i Burayi impaka ziracyagibwa.

    Cristiano Ronaldo yashyize iherezo kuri iri hangana avuga ko ryaragiye.

    Ati “nta kintu nk’icyo nkibona. Ihangana ryararangiye.”

    Yakomeje asaba abafana be kutanga Messi ndetse n’aba Messi ntibamwange kuko ihangana ryarangiye.

    Ati “byari byiza abafana barabikunze. Abakunda Cristiano ntibakwiye kwanga Messi, n’aba Messi bikaba gutyo. Twabikoze neza, twahinduye amateka ya ruhago. Ikintu cy’ingenzi ni uko ku Isi hose twubashywe. Yakurikiye inzira ye nanjye nkurikira iyanjye, hanze y’u Burayi.”

    Cristiano avuga ko ibigwi bubatse imyaka 15 bizagumaho ariko ubu ihangana ryo ryarangiye.

    Ati “nkurikije ibyo nabonye, arimo gukora neza kandi nanjye ni uko. Ibigwi bizagumaho, ariko nta hangana nkibona. Twasangiye ‘stage’ imyaka 15. Ntabwo mvuga ko twari inshuti, ntabwo nigeze nsangira na we ariko turi abanyamwuga turubahana.”

    Ihangana ryabo ryatangiye kugabanuka umwaka ushize ubwo Cristiano Ronaldo yavaga i Burayi akajya muri Saudi Arabia, byahumiye ku mirari uyu mwaka ubwo na Lionel Messi yavagayo.

    Cristiano yavuze ko ihangana rye na Messi ryarangiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-yatunguranye-ubwo-yavugaga-ku-ihangana-rye-na-messi

  • Rwanda Gospel Stars Live yashimiye Gisele na… – #rwanda #RwOT

    Umuramyi Gisele Precious umaze umwaka atabarutse na Pastor Theogene umaze ukwezi avuye mu buzima, bashimiwe na Rwanda Gospel Stars Live. Ni ishimwe ryashyikirijwe imiryango yabo bashimirwa uruhare rwa ba nyakwigendera mu murimo w'ivugabutumwa.

    Rwanda Gospel Stars Live, igikorwa cyatekerejwe na Aimable Nzizera agitangirira ku bahanzi bakora Gospel aho bahatanaga bakoresheje imishinga no gutorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uwahize abandi ni Israel Mbonyi wegukanye miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda. 

    Ni umuhango wabereye mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge ku itariki 24 Ukwakira 2021. Witabiriwe n'abaramyi b'amazina azwi nka Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Tonzi, Gisele Precious, Gaby Kamanzi, umuraperi MD, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, True Promises Ministries, Aime Frank Nitezeho, Annette Murava, Theo Bosebabireba. 

    Iki gitekerezo kiza byavugwaga ko kije gushyigikira abakora Gospel, ariko byaje kuba ibibazo bibyara amahari. Ku itariki 06 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia habereye igitaramo gishyira ku iherezo iri rushanwa mu cyiciro cya mbere. 

    Umuhanzikazi Rose Muhando yari yaje nk'umuhanzi mukuru ariko byateje rwaserera kuko yishyuwe akayabo ab'imbere mu gihugu basuzuguwe bamwe banahabwa sheki zitazigamiye. Abacuranzi bageze hagati bazimya ibyuma mu gihe cy'iminota 50 ibintu abakurikiranira hafi Gospel bavuga ko byari ubwa mbere bibaye kuko hari amafaranga bari batarahabwa ariko 70% y'umushahara bari bayakenyereyeho. 

    Israel Mbonyi yahize abandi 14 dore ko Tonzi yari yarivanye muri iki gikorwa rugikubita nyuma yo kumenya amacenga arimo ariko ntavugwe ahubwo bakaruma bahuhaho. Aline Gahongayire yegukanye umwanya wa kabiri ahabwa miliyoni 2;

    Gisibizo Ministries iba iya gatatu ihabwa miliyoni imwe, naho Rata Jay Naychah ahembwa nk'umuhanzi utanga ikizere atsindira 500,000 Frws. Kuva ubwo hakwirakwiriye amakuru atandukanye bamwe babigira urwenya abandi barumirwa.

    Kera kabaye rero mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri muri Villa Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama ugana Gacuriro ni bwo habaye igisa no gukinga ibikarito mu maso abatsindiye amafaranga bakaba bahawe make kuri yo andi bizezwa ko bari buyahabwe uyu munsi kuri uyu wa Gatandatu.

    Ariko nabyo icyizere cyari gike kuko abayatsindiye baje bizeye gutahana amafaranga yabo birangira yaba Israel Mbonyi ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro ngo ashyikirizwe ibaruwa irimo amafaranga yabigizeho ikibazo ukuntu miliyoni 7 zajya muri envelope imwe y'impapuro.

    Mbonyi yashatse gufungura iyo baruwa ariko uwari uyoboye igikorwa amutangirira bugufi ati: 'Mbonyi wigira amatsiko ayaba arimo yose ni ishimwe kandi n'andi ari mu nzira'. Hano Mbonyi yari agaragaje gushidikanya ko rwose miliyoni 7 ntazo atahanye. 

    Nyuma InyaRwanda yaje kumenya amakuru ko bahawe amafaranga make yo kubakinga ibikarito mu maso noneho andi bagomba kuyahabwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023. Uyu wahaye amakuru InyaRwanda yanagize ati: 'Nintayahabwa nzamena umuceri. Wowe ba uretse gato nzakubwira kuko bari kudukinisha'. 

    Ngayo nguko uburyo Rwanda Gospel Stars Live yaraye ipfunyikiye ibikarito mu maso abitabiriye mu murongo wo gusubukura ikindi cyiciro nyamara inkovu za mbere ntiziruma.

    Abatabarutse bashimiwe

    Umuramyi Gisele Precious yatabarutse ku itariki 15 Nzeri 2022. Yari yaritangiye gucuranga no kuririmba Gospel. Yasize ashinze itsinda ry'abagore bacuranga mu buryo bwa Live bitwa 'Annointed Band'. Umugabo wa Gisele ni we washyikirijwe ifoto iriho umugore we ashimirwa uruhare yagize mu murimo w'ivugabutumwa. 

    Hakinnwe amateka magufi ya Gisele mu kumwibuka hafatwa umunota umwe wo kumwibuka. Niko byagenze kuri nyakwigendera Pastor Theogene 'Inzahare' watabarutse ku itariki 22 Kamena 2023 aguye mu mpanuka yabereye mu gihugu cya Uganda. 

    Umugore we yahawe ifoto iriho Pastor Theogene anashimirwa uruhare yagize mu ivugabutumwa ryo mu Rwanda. Uyu muhango waranzwe no kwisegura ku makossa yabayeho mu cyiciro cya mbere, hizezwa ko bitazasubira ukundi mu kindi cyiciro kigiye gusubukurwa mu minsi iri imbere.

    REBA IBIGANIRO TWAGIRANYE NA MBONYI NA ALINE GAHONGAYIRE

    Umuramyi Gisele nyuma y’umwaka yongeye gutekerezwaho ku kamaro yagize akiri mu buzima

    Nyuma y’amezi 3 Pastor Theogene atabarutse, umugore we yashimiwe ku ruhare umugabo we yagize mu ivugabutumwa

    Herekanwe amashusho y’inyigisho Pastor Theogene yakunze kwibandaho

    Aline Gahongayire yahawe ishimwe arishyikirizwa na Bishop Dr Fidele Masengo

    Israel Mbonyi yashyikirijwe ishimwe nyuma yo guhiga abandi muri Rwanda Gospel Stars Live

    Israel Mbonyi yatsindiye Miliyoni 7 ariko yacyuye make andi yizezwa kuyahabwa none

    Rev. Prophet Ernest Nyirindikwe uyobora Itorero Elayoni Pentecost Church

    Bishop Gafaranga n’umufasha we bitabiriye ijoro ryo gutanga amashimwe ku batsinze muri Rwanda Gospel Stars Live

    Annette Murava yashimiwe kuba yaritabiriye Rwanda Gospel Stars Live icyiciro cya mbere

    Gisubizo Ministries yahawe ishimwe

    Umuraperi Mugema Dieudonne yashimiwe

    Bishop Dr Masengo yasengeye ba nyiri Rwanda Gospel Stars Live ngo Imana ibagende imbere

    Nzizera Aimable yatewe amabuye kuva yazana igitekerezo kugeza abuze ayo ahemba abatsinze bikaba akaduruvayo

    James yaje atari kumwe na Daniella

    Hari abashumba batandukanye

    Abakobwa ba Kigali Protocal bashimiwe kuba batanze serivisi nziza

    Inkumi z’ikimero zari ziri gufasha mu gushyikiriza ibihembo ababigenewe

    Ibaruwa irimo amafaranga n’igihembo cyagenewe Israel Mbonyi bifitwe n’abakobwa ba Kigali Protocal

    Kigali Protocal niyo yakiraga abitabiriye kuva ku muryango wa Hotel kugeza mu byicaro

    Fleury Legend utunganya amashusho y’indirimbo yari yitabiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134201/rwanda-gospel-stars-live-yashimiye-gisele-na-pastor-theogene-batabarutse-videoamafoto-134201.html

  • Bajye baza bafate ‘amaselfie’: Perezida wa Ra… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaga umukino wa nyuma w’igikombe cya RNIT Savings Cup wari wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports. 

    Iki gikombe byaje kurangira cyegukanwe na Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0. Ibi bitego bibiri bya Murera byatsinzwe na Heltier Luvumbu Nzinga naho ikindi kimwe gitsindwa na rutahizamu, Charles Bbale.

    Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iitangazamakuru (RBA), Rugaju Reagan kuri YouTube ye maze amubaza ibibazo bitandukanye.

    Amubajije uko yiyumva bitewe nuko imikino ya nyuma yose bagezeho bahita begukana ibikombe, yasubije avuga ko bishimye ndetse anavuga ko bashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, irambye kandi itameze nk’umuriro w’amashara.

    Yagize ati “Turishimye kubera ko ibi bikombe, ibyo tugeraho ni ukubera ko twakoze. Nakunze kubabwira ko ntabwo twubaka ibintu bigurumana nk’umuriro w’amashara, niyo mpamvu umwaka wa mbere byari ibibazo nta cyo twagezeho. Ariko hari ibyo twubatse, uwa 2 turongera dutera intambwe, uwa 3 ngibi ibyo turimo tugeraho”.

    “Ibi rero turabyishimira ariko na none inzira iracyari ndende kuko komite nyoboye ndetse n’umuryango wa Rayon Sports muri rusange, turashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, irambye, itubakika ngo ejo yongere isubire inyuma”.

    “Ntabwo twubakira umwaka w’umukino, nta bwo twubakira umukino umwe, turubaka Rayon Sports ikomeye n’ejo n’ejobundi n’abana bazaza bagasanga ikomeye. Ikomeye mu Rwanda, ikomeye mu karere ndetse no ku rwego rwa Afurika”.

    “Ibi rero turabyishimira kuko ni imbuto z’imbaraga aba Rayon bashyize hamwe, haba abakinnyi, haba abatoza, haba ubuyobozi haba abakunzi bayo turubaka kandi tuzakomeza, turakomeza kubaka ibyiza birushujeho biri imbere”. 

    Perezida wa Rayon Sports abajijwe niba hari ubutumwa bajya bagenera abakinnyi kuri iyi mikino ya nyuma bitewe nuko bayitsinda buri gihe bari hejuru cyane, yasubije avuga ko Rayon Sports ari ikipe y’amateka ndetse ko batubaka Rayon Sports bagendeye ku makipe yo mu Rwanda.

    Yagize ati “Rayon Sports, amateka yayo ndakeka muyazi nubwo muri abana. Ntabwo twe duhiga n’ikipe yo mu Rwanda, mujya mubona n’izindi ziza kudafatiraho ‘Selfie’ zavutse ejo bundi. Tumaze hafi imyaka 60, dufite ibikombe bya shampiyona, twaserukiye igihugu inshuro nyinshi, Rayon Sports yatwaye ibikombe by’Amahoro”.

    “Ntabwo twe duhiga ubutwari n’umuntu cyangwa n’ikipe, twe turakora. Gusa mu kinyarwanda baravuga ngo uguhiga ubutwari muratabarana, icyo ni cyo tuvuga ubundi tugakorera mu kibuga”.

    “Nta bwo twe twubaka Rayon Sports tuyubakiye ku makipe yo mu Rwanda, turubaka Rayon Sports tuyubakiye ku makipe yo mu karere, urwego rw’Afurika tukajya duhura n’izindi zo mu Rwanda kubera ko duhuriye muri shampiyona cyangwa mu gikombe cy’Amahoro”.

    “Naho ubundi ntabwo twubaka Rayon Sports tuyubakiye ku ikipe iyo ariyo yose ya hano mu Rwanda. Twe twubaka ibintu birambye kandi biteye imbere naho izindi zo nazo ndazubaha, turubahana bajye baza bafate ‘amaselfie’ naho ubundi twebwe dukore”.

    Uwayezu Jean Fidele ku bijyanye n’urugendo rwerekeza muri Libya aho bazaba bagiye gukina na Al Hilal Benghazi SC mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Confederation Cup, yavuze ko biteguye nta kibazo ndetse bazakora n’ibishoboka byose bakerekeza mu matsinda.

    Perezida wa Rayon Sports avuga ko bari kubaka ikipe izajya ihangana ku rwego rw’Afurika 

    Rayon Sports yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-0


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134197/bajye-baza-bafate-amaselfie-perezida-wa-rayon-sports-nyuma-yo-kwihimura-kuri-kiyovu-sports-134197.html

  • Ahari ubwana haje ubwanwa! Asake utegerejwe i… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nzeri 2023, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuhanzi Asake yanditse amateka akomeye muri iki gihugu, agomba gusiga abanditsi bakojeje ibaba muri wino bagahamya ubuhangange akomeje kugaragaza.

    Ahmed Ololade wamamaye nka Asake yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ukomoka ku mugabane w'abirabura wujuje sitade ya Barclays Center Yakira abarenga ibihumbi 19, mu gitaramo yahakoreye cyitiriwe alubumu nshya yise 'Work of Art'.

    Uyu musore w'imyaka 28 uvuka mu murwa mukuru w'ubucuruzi muri Nigeria uzwi nka Lagos, yanditse aya mateka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mbere y'ibihangange mu muziki w'Afurika n'isi muri rusange birimo Davido, Wizkid, Burna Boy na Sebuja Olamide.

    Asake umaze imyaka itagera kuri ibiri, kandi yakoze aya mateka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nyuma yo kwanikira abahanzi b'ikiragano cye barimo Rema, Fireboy, Omah Lay n'abandi akuzuza 02 Arena Yakira ibihumbi 20 by'abafana mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Aka gahigo ko kuzuza 02 Arena ku bahanzi bo muri Afurika, Asake ubarizwa muri YBNL yakagezeho nyuma y'abahanzi baserukira uyu mugabane ku ruhando Mpuzamahanga barimo Davido, Wizkid, Burna Boy, Tiwa Savage n'abandi.

    Uyu muhanzi uherutse kwegukana ibihembo bibiri birimo 'The Next Rated' n'icya 'Album of the Year' mu bihembo ngarukamwaka bya 'The Headies' akomeje kuca uduhigo mu isi abikesha ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye yise 'Work of Art World Tour'

    Asake uzwi ku kabyiniriro ka 'Mr Money with the Vibe' amaze kubaka izina mu ndirimbo zirimo 'Amapiano' yakoranye na Sebuja Olamide, 'Sungba Remix' yakoranye na Burna Boy, 'Lonely at the Top' iyoboye intoned z'imiziki muri Afurika yose n'izindi zitandukanye.

    Uyu muhanzi kandi ari mu bahanzi mpuzamahanga bitezweho gutanga ibyishimo ku banya-Kigali mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 2023 bizatangirwa mu Rwanda tariki 21 Ukwakira 2023 muri Bk Arena. 

    Asake azafatanya n'abarimo Davido, Kizz Daniel, Tay C, Black Sheriff, Bruce Melodie, Bwiza, n'abandi bahanzi baturutse imihanda yose.

    Asake yabaye umuhanzi wo muri Afurika wa mbere, wujuje Barclays Center Arena iherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

    Asake yaciye aka gahigo mbere y'ibihangange bikomeye mu muziki w'Afurika birimo Davido, Wizkid, Burna Boy na Sebuja Olamide


    Uyu muhanzi yaciye aka gahigo muri USA, nyuma yo kwandika amateka yo kuba umuhanzi umaze igihe gito mu muziki w'Afurika wabashije kuzuza 02 Arena mu Bwongereza

    Asake akomeje guca uduhigo mu isi mu gihe nta myaka ibiri amaze mu muziki

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO ASAKE YUZUZA BARCLAYS CENTER ARENA

    HAFI MILIYONI 10 BAMAZ KUREBA “LONELY AT THE TOP” MU BYUMWERU BITATU GUSA

    “>

    REBA INDIRIMBO YA ASAKE IRI MU ZIKOMEJE GUCA IBINTU MURI AFRIKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134196/ahari-ubwana-haje-ubwanwa-asake-utegerejwe-i-kigali-ari-kwereka-igihandure-ibihangange-vid-134196.html

  • Kwizera Olivier arabarizwa mu Misiri #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier yamaze kugera mu gihugu cya Misiri aho ikipe ye ya Al Kawkab irimo yitegurira shampiyona.

    Al Kawkab ikinamo umunyarwanda Kwizera Olivier, kuva mu mpera z’ukwezi gushize iri mu gihugu cya Misiri iriho irimo kwitegurira Shampiyona y’icyiciro cya gatatu cya Saudi Arabia.

    Kwizera Olivier wari umaze iminsi mu Rwanda na we akaba yaramaze gusanga bagenzi be muri iki gihugu ndetse n’imikino 4 ya gicuti bamaze gukina ni we munyezamu wa mbere w’iyi kipe.

    Batangiye nabi aho batsinzwe na Al-Masry 4-0, bakurikijeho Al – Sahel Club batsinze 3-1, umukino wa 3 banganyije 1-1 ni mu gihe uwa 4 bakinnye tariki ya 7 Nzeri 2023 nabwo banhanyije na Tersana Sporting Club 1-1.

    Kwizera Olivier ari muri iyi kipe kuva mu mwaka w’imikino ushize aho yagiyemo afite intego zo kuyizamura mu cyiciro cya kabiri ariko bikanga, yahisemo gukomezanya nayo muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Kwizera Olivier n’ikipe ye bari kwitegurira shampiyona mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-arabarizwa-mu-misiri

  • Morocco: Umutingito ukomeye wahitanye ababari… – #rwanda #RwOT

    Ni umutingito bivugwa ko waturutse mu misozi miremire izwi nka “Haut Atlas/High Atlas”, ku birometero 71 mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’umujyi wa Marrakech.

    Uyu mutingito wumvikanye ahagana ku isaha ya saa tanu n'iminota 11 z'ijoro [23:11] ku masaha yo muri Maroc, ni ukuvuga saa saba n'iminota 11 z'ijoro ku masaha ya Kigali. 

    Ntiwarekeye aho kuko na nyuma y’iminota iminota 19 naho hongeye kumvikana indi mitingito mito mito iri ku gipimo cya Magnitude 4.9.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu 300 bishwe n'umutingito mu ntara ndetse n'imijyi ya al-Haouz, Marrakesh, Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant. Rivuga kandi ko abantu 153 bakomeretse bajyanwa mu bitaro.

    Amashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa X [rwahoze ari Twitter] yerekana zimwe mu nzu zaguye, izindi zititira ku buryo inkuta z'izaguye hari aho zari zafunze imihanda.

    Muri aya mashusho abaturage bagaragara birukanka n'igihunga cyinshi barwana no gusohoka mu mazu yabo, ndetse n’abandi bari bicaye ahitaruye amazu bareba ibiri kuba mu kwiheba kwinshi.

    Abaturage batandukanye barimo n’uwitwa Abdelhak El Amrani babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko umutingito wabaye wari uremereye cyane. Ati: “Abaturage bose bababaye kandi bafite igihunga. Abana bariraga na ho ababyeyi bataye umutwe.”

    Amakuru ya BBC yo avuga ko uriya mutingito wanumvikanye mu murwa mukuru, Rabat [ku ntera y'ibilometero birenga 350] ndetse no mu mujyi ya Casablanca na Essaouira.

    Abaturage bo mu gace ka Marrakech bahunze amazu yabo kubera umutingito

    Uko umutingito wagize imwe mu mitungo y’abaturage

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134195/morocco-umutingito-ukomeye-wahitanye-ababarirwa-muri-300-134195.html

  • APR BBC yegukanye igikombe igayishije REG BBC… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko APR BBC itsinze REG BBC imikino utatu ibanza, kuri uyu wa gatanu i saa tatu z’ijoro hakinwaga umukino wa kane mu mikino irindwi iba itaganyijwe kugira ngo hamenyekane utwara igikombe.

    Ikipe ya REG BBC yari yaratsinzwe imikino 3 ibanza,mu gace ka mbere yaje ikina ubona noneho ifite ubushake bwo gutsinda nubwo abakinnyi bayo basanzwe bangenderwaho nka Adonis Filer wabonaga gukora amanota bitari kubahira. Kaje kurangira amakipe yombi anganya amanota 17-17.

    Agace kakabiri abakinnyi bakomeje guhangana cyane ariko aba APR BBC batangira gukora ikinyuranyo cyane cyane abasakaza imipira kuri bagenzi babo nka Holland ndetse na Ntore Habimana bari kumwe na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques wilson, byaje no kubahira aka gace karangira APR BBC iyoboye n’amanota 33 kuri 26 ya REG BBC.

    Nkuko basoje agace ka kabiri bari hejuru abakinnyi ba APR BBC baje rwose ubonako bakomerejeho mu gace ka gatatu bakomeza gutsinda cyane binyuze kuri Axel Mpoyo wakoraga amanota 3 cyane,kaje kurangira n’ubundi APR BBC iyoboye n’amanota 55 kuri 46 ya REG BBC.

    Agace ka kane kaje gasa nkakambere amakipe yombi ahanganye cyane ku rwego rwo hejuru ubona ari abakinnyi ku gito cyabo bakora ikinyuranyo.

    Ku ruhande rwa APR BBC wabonaga Ntore Habimana, Axel Mpoyo ndetse na William Robeyns bakora ikinyuranyo mu gihe Niyonkuru Pascal ndetse na Belleck Bell aribo bakoze ikinyuranyo ku Ruhande rwa REG BBC.

    Umukino waje kurangira ikipe ya APR BBC itsinze amanota 80 kuri 68 ya REG BBC yuzuza imikino 4 ihita itwara igikombe yaherukaga muri 2011.

    Ntabwo ari uyu mukino wonyine wabaye kuko mu bakobwa ikipe ya APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 57 kuri 56 maze bahita banganya umukino umwe kuri umwe. Ubwo bivuze ko aya makipe azakomeza gukina yishakamo izatanga indi gutsinda imikino 4.

    Uko APR BBC yatsinze imikino 4

    Kuva iyi mikino yatangira Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo 'Cheetah Energy'', ifasha abakunzi ba Basketball kuryoherwa. 

    Iyo agace ku mukino karangiye cyangwa n’umukino urangiye muri rusange abafana baba bari kugaragaza ubuhanga bafite muri uyu mukino wa Basketball ku ihema rya Cheetah riri mu marembo ya BK Arena.

    Abafana babishaka bajya kugerageza amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo imipira yo kwambara, guhabwa 'Cheetah Energy'' ndetse n'amatike yo kuzakurikira umukino utaha. Icyo abo bafana baba basabwa ni ukugerageza gutsinda 'lancer franc' n'amanota atatu.

    APR BBC yegukanye igikombe yaherukaga muri 2011

    Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya ‘Cheetah” yafashije abafana kwishima itanga ibihembo bitandukanye muri iyi mikino ya shampiyona 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134192/apr-bbc-yegukanye-igikombe-igayishije-reg-bbc-bralirwa-ikomeza-kugusha-neza-abafana-134192.html

  • Abafana bagiye kujya bishyura kureba ibitaram… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, kuri BK Arena, Umuyobozi wa East Africa Promoters (EAP), Mushyoma Joseph [Boubou] yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba ibi bitaramo bigiye kongera kuba imbona nkubone, kandi byashobotse ku nkunga ya sosiyete ya MTN, Rwanda Forensic Institute n’abandi.

    Ati “Ndashima MTN ku bwo kubana natwe muri uru rugendo rw’iserukiramuco ry’ibitaramo. Ndashaka no gushimira Rwanda Forensic Institute kuba umufatanyabikorwa, ndashaka no gushimira Inyange kuba umufatanyabikorwa, mboneraho no gushimira cyane abahanzi twegereye batwemerera kuba twakorana ibi bitaramo.”

    Bamwe mu bahanzi n'abafana bakunze kumvikana bavuga ko kuba ibitaramo nk'ibi binini byitabirwa bidasabye ko abantu bishyura ari ugusubiza inyuma umuziki.

    Mushyoma avuga ko mu gutangira guhindura iyi migirire, kuri iyi nshuro kwinjira mu myanya y'icyubahiro (VIP) ni ukwishyura 3000 Frw, ni mu gihe ahasanzwe kwinjira ari ubuntu. Ati “Kwinjira muri VIP bizaba ari 3000 Frw ahandi ari ubuntu.”

    Uyu muyobozi bavuze ko bafite intego y’uko umwaka utaha kwinjira muri ibi bitaramo bizajya bisaba ko abantu bishyura.

    Aha niho ahera ashima MTN igiye kugendana na Iwacu Muzika Festival mu gihe cy’imyaka itanu, kuko bazakorana urugendo rwo ‘kumenyereza abantu ko umuziki atari ubuntu’. Ati “Bizaduha n’umwanya wo gutegura hakiri kare.”

    Mushyoma yavuze ko kuva batangira ibi bitaramo bahoranye icyifuzo cy'uko abantu babyitabira bagomba kwishyura. Ati 'Abari baziko umuziki ari ubuntu ntibumve ko atari ubuntu noneho. Byari ibyifuzo byacu, Turashimira cyane MTN ko tubigezeho.'

    Uyu mugabo avuga ko aho ibi bitaramo bizabera kuri iyi nshuro bahahisemo bashingiye 'aho twakoreye mu 2019'. Kandi avuga ko uko ibi bitaramo byaguka bizagera no mu bindi bice bitandukanye by'Igihugu.

    Kuri iyi nshuro abahanzi umunani nibo bazaririmba muri ibi bitaramo barimo: Bruce Melodie, Bushali, Alyn Sano, Chriss Eazy, Riderman, Niyo Bosco, Bwiza ndetse na Bwiza.

    Kuva ibi bitaramo byatangiye kuba ni ubwa mbere Bwiza, Afrique, Alyn Sano, Chriss Eazy na Bushali bagiye kubiririmbamo. Ni mu gihe Bruce Melodie na Riderman babiririmbyemo mu bihe bitandukanye.

    Ibi bitaramo bizatangira mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa 30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n'aho ku wa 14 Ukwakira 2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw'u Rwanda.

    Ibi bitaramo kandi bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya nyuma kizabishyiraho akadomo.

    Ni igitaramo kinini cyagutse kizaririmbamo abahanzi kugeza ubu bitaratangazwa. Mu 2019, igitaramo nk'iki cyaririmbyemo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania.

    Kuri Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP), avuga ko mu gihe kiri imbere bazatangaza imigendekere y'iki gitaramo cya nyuma.

    Mushyoma Joseph yatangaje ko kwinjira muri VIP bizasaba kwishyura 3000Frw, kandi barashaka ko guhera umwaka utaha kwinjira muri ibi bitaramo abantu bazajya bishyura

    Umukozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri Sosiyete ya MTN Rwanda, Saint Hillary, yavuze ko hari ibihembo MTN izatanga bizaherekeza serivisi bazasobanurira abakiriya bayo

     

    Abahanzi umunani bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival igiye kuba imbona nkubone




    Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro n’itangazamakuru kuri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’

    AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134148/abafana-bagiye-kujya-bishyura-kureba-ibitaramo-mtn-iwacu-muzika-festival-amafoto-134148.html

  • APR BBC yakoze amateka nyuma y’imyaka 14 yegukana igikombe cya shampiyona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ni nyuma y’imyaka 14 itazi uko gisa kuko yagiherukaga 2009, yagitwaye REG BBC iyitsinze imikino 4-0.

    Mu ijoro ryakeye tariki ya 8 Nzeri 2023 nibwo umurishyo w’imikino ya nyuma ya kamarampaka muri Basketball “BetPawa Playoffs” mu bagabo wakubiswe imbere y’abafana 7000 aho APR BBC yatanze REG BBC imikino 4 muri 7 bagombaga gukina.

    Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, benshi bibazaga niba APR iri butsinde cyangwa REG BBC niba ibona umukino umwe ku buryo hazakinwa n’uwa 5.

    APR yaje kubigeraho itsinze REG BBC amanota 80-68.

    Amakipe yombi yasoje agace ka mbere anganya amanota 17-17.

    Ibifashijwemo na Axel Mpoyo wabonaga umukino wa ni joro ari uwe, cyane ko ari na we watsinze amanota menshi (25), APR BBC mu gace ka babiri nibwo yashyizemo amanota menshi y’ikinyuranyo kuko yagatsinze 16-9. Bagiye kuruhuka ari 33-26.

    Mu gace ka gatatu abasore ba REG BBC barimo Adonis na Belleck Bell wari wahiriwe n’umukino, bagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko biranga aka gace nako kegukanwa na APR BBC ku manota 22-20.

    Agace ka nyuma abasore nka De Marcus Holland, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Ntore Habimana bagumishije APR BBC mu mukino inegukana aka gace ku manota 25-22 maze umukino urangira ari 80-68.

    Umutoza wa APR BBC wanatowe nk’umutoza w’irushanwa, Maz Trakh yashimiye abakinnyi be uko bitwaye.

    Ati “ntewe ishema n’aba bakinnyi, ibi nzahora mbyibuka ubuzima bwanjye bwose.”

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson akaba ari we watowe nk’umukinnyi w’imikino ya kamarampaka.

    Kigali Arena yari itatse amaringi meza

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, yabaye umukinnyi w’imikino ya Kamarampaka

    Umutoza wa APR BBC, Maz Trakh yatowe nk’umutoza w’irushanwa

    REG BBC yabaye iya kabiri

    APR BBC yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 14

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-bbc-yakoze-amateka-nyuma-y-imyaka-14-yegukana-igikombe-cya-shampiyona-amafoto