Blog

  • Manishimwe Djabel wakiniraga Mukura yerekeje… – #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel ukinira ikipe y’igihugu “Amavubi”, kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri, ni bwo yasinyiye ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria, amasezerano y’imyaka ibiri. 

    Manishimwe Djabel ubwo yerekezaga muri Mukura Victory Sports, yasinye amasezerano y’umwaka umwe, gusa yari agishakisha ikipe hanze y’u Rwanda.

    Ikipe ya USM Khenchela nyuma yo kubona imyitwarire n’imikinire y’uyu mukinnyi, yafashe umwanzuro wo kumusinyisha. USM Khenchela yasubije Mukura amafaranga yari yatanze kuri Djabel iyakubye kabiri, ndetse yumvikana na APR FC yari yamutije Mukura Victory Sports.

    Manishimwe Djabel yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana Igikombe cy'Amahoro cya 2016 na Shampiyona ya 2016/17 na 2018/19 na Rwanda Super Cup 2017. Djabel yari mu ikipe yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup. 

    Mu ntangiriro z'umwaka w'imikino Djabel 2018/2019, yerekeje muri APR FC nyuma y'uko byavuzwe ko Rayon Sports yamugurishije muri Gor Mahia yo muri Kenya gusa nyuma byaje kugaragara ko byari ibinyoma.

    Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi ba mbere mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse no kurema amahirwe y'ibitego kuri ba rutahizamu. 

    USMK yahaye ikaze Manishimwe Djabel 

    Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa mbere wo mu Karere ka Gatsibo ugiye gukina hanze y’u Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134219/manishimwe-djabel-wakiniraga-mukura-yerekeje-muri-algeria-134219.html

  • EAR Gahini yasoje igiterane kitabiriwe n’ibih… – #rwanda #RwOT

    Abarenga ibihumbi 10 bateraniye i Gahini ku musozi w’ububyutse mu giterane ngarukamwaka cy’ububyutse, hakaba harakijijwe abarenga 500 barimo n’abatinganyi, kandi aho ni ku munsi wa kabiri gusa. Mu bakiye agakiza, harimo abasabye imbaraga zo kureka burundu Ubutinganyi.

    Ku munsi wa mbere w’iki giterane, Musenyeri wa Diyoseze ya Gahini, Dr. Gahima Manasseh, yavuze ko iki giterane cyabanjirijwe n'ibiterane hirya no hino muri za paruwasi zose kandi byatanze umusaruro mwiza, aho benshi bihannye ibyaha byabo, abakoreshaga ibiyobyabwenge bakabivamo n’abagiraga amakimbirane mu miryango bakayareka.

    Ubwo yatangizaga igiterane cy'Ububyutse umunsi wa Kabiri Bishop Dr. Gahima Manasseh yahaye ikaze abitabiriye bose harimo abepisikopi n'abadamu babo bamaze kuhagera, abashyitsi baturutse muri America, Uganda, Kenya n'abasangwa baturutse muri Paruwasi zose.

    Yabasabye kunezererwa ibyiza by'umusozi wa Gahini. Bishop Gahima yabuze ko iki giterane kije gikurikira Ibindi bagiye bakorera muri za Paruwase

    Archbishop Emmanuel Kolini uri mu kiruhuko cyizabukuru yashimye Imana ku bwa Gahini kuko ariyo yashyizeho East African ahagana mu myaka ijana ishize mbere y’uko East African Community itangira. Ati 'Imana yari ifite impamvu. Kandi Imana ifite impamvu ku bwa Anglican Communion, Dusengere Itorero ku isi yose'.

    Akomeza ashimira Imana ibyo yakoreye ku musozi wa Gahini ko byari ukugira ngo abahoze mu mwijima babone umucyo atari mu Rwanda gusa no mu Burasirazuba bwa Kongo, Uganda, Sudani,Tanzaniya, Kenya ahubwo ko no ku isi yose bamenye iyo nkuru nziza ko Yesu akiza. Ubu twamenye Kristo.

    Intego y'Igiterane yaravugaga ngo: “Mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye (Abaroma 12:1)”. Abigishije ijambo ry'Imana bose bagarutse ku ntego y'iki giterane, bakaba baravuze ko guhindurwa nyakuri guturuka kuri Kristo Yesu biturutse kuva mu byaha, basaba abitabiriye:

    Kugira umutima wo gushaka Yesu, Kugira ubukristo bugira impinduka nziza aho turi, abantu ku giti cyabo, mu miryango n’igihigu, Gusoma ijambo ry'Imana no kurigenderano Zaburi 119:105, Kwirinda ibitera gutandukana kw'abashakanye, Guhangana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gushaka ibyaruteza imbere, Kwirinda amakimbirane mu miryango.

    Bishop Nathan Rusengo Amooti wa EAR Diyosezi ya Kigali na Bishop Habimfura Vicent wa Diyosezi ya Nyaruguru, nibo bayoboye umunsi wa kabiri w’iki giterane. Ni igiterane cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu Ijambo ry’Imana ryagabuwe n’Abakozi b’Imana batandukanye, gutambira Imana n’ibindi.

    Ni ibintu n’ibyo Umushumba mukuru wa Diyoseze ya Gahini, Musenyeri Gahima Manasseh yari yabiteguje mu kiganiro yatanze mbere y'uko igiterane gitangira aho yavuze ngo “Njye amatsiko mfite kandi abantu bose bakwiye kugira ni ukugendererwa n’Umwuka Wera.”

    Muri aka gace ka Gahini ahabereye iki giterane, hafite nko ku gicumbi cy’Ububyutse, akaba ari amateka amaze imyaka arenga 100. Ni ho ububyutse bwatangiriye mu 1936 ubwo abasegeraga kuri uyu musozi bamanukiwe n’Umwuka Wera, izo mbaraga zikwira Afrika y’Iburasirazuba.

    Gahini kandi ibitse andi mateka mu iyobokamana arimo 'Urukuta rw'Ibitangaza', 'Inzu y'Ubumwe', 'Aho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu'. Ibi biri mu byatumye ubuyobozi bwa EAR Gahini bwarafashe umwanzuro wo gutunyanga aha hantu kugira ngo habe agce k’ubukerarugendo.

    Urukuta rw'Ibitangaza rwagaragaye mu mwaka wa 2004, ubwo urukuta rw'inyubako ya Diyosezi rwiyasaga nta kirusagariye, byahuriranye n'uko mu Itorero rya Gahini harimo ibibazo by'amacakubiri. Ni igitangaza gikomeye cyatangaje abatari bacye, na n'ubu.

    Bishop Dr Gahima Maasseh, Umushumba Mukuru wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani mu Rwanda

    I Gahini hafatwa nk’iwabo w’ububyutse mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba

    Hakozwe akarasisi mu gutangiza iki giterane

    Hari abashumba batandukanye bo mu itorero Angilikani

    Benshi bakiriye agakiza muri ki igiterane cyitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga

    Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye igiterane bashima Imana ku bw’ibitangaza yabakoreye

    Hari amakorali atandukanye yafashije abantu guhimbaza Imana

    Iki giterane cyitabiriwe n’abaturutse imihanda yose by’umwihariko abasengera muri za Paruwasi sose zigize Diyoseze ya Gahini

    I Gahini hari ibibumbano bya bamwe mu bamisiyoneri ba mbere

    Imwe mu nyubako zakorewemo ivugabutumwa rya mbere i Gahini iracyahari

    Iki giterane cyaritabiriwe cyane ndetse gihembura abatari bacye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134221/ear-gahini-yasoje-igiterane-kitabiriwe-nibihumbi-10-benshi-barimo-abatinganyi-bakira-agaki-134221.html

  • Yamaze isaha mu mazi! Kate Bashabe yizihirije… – #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yasangije abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram basaga ibihumbi 678, agaragaza uyu munyamideli ari kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko munsi y’amazi i Dubai, aho yamazemo igihe kirenga isaha yose ndetse ubona ko yaryohewe bidasanzwe.

    Mu magambo yaherekesheje aya mashusho, yagize ati: “Nta yindi mpano ku bwange ikomeye nkwiye kwiha ku munsi wanjye w’amavuko, iruta kujya mu mazi nkibira, aho namanutsemo nkigiramo byinshi;

    Ku isi aha niho honyine ushobora kwibira mu mazi ugasanga hafite uburebure bungana na metero zigera 15, hakaba hakubye ahandi hose ku isi inshuro 4, cyane ko namazemo igihe kingana n’isaha ntembera mu mazi nta kibazo mfite kuko buri segonda ryanshimishaga”.

    Muri aya mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwa Instagram, agaragara yambaye imyenda yabugenewe yo kujyana mu mazi, ndetse ari nako akoreramo ibikorwa bitandukanye birimo kugendera kuri moto, gukina imikino itandukanye harimo nka biyari (billiard), gusoma ibitabo, ndetse no kugenda mu modoka, bigaragara ko ari ahantu yamaze igihe kitari gito na gato.

    Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bagaragaye cyane ko bakunze kwirira ubuzima ntacyo bitayeho na gito rwose, kandi bakaburira ahantu abandi batapfa kwisukira. Mu minsi yashize yigeze kugaragara ari kumanuka mu kirere kure mu ndege, bikaba biri mu bintu byavugishije abantu batari bake basanzwe bakurikira uyu mukobwa.

    Kate Bashabe kugeza kuri ubu, ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n'ikimero ndetse bikaba byarashimangiwe mu mwaka wa 2010 ubwo yagirwaga Nyampinga wa MTN, hanyuma  muri 2012 akaza kubishyiraho akadomo ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge igicumbi cy'abakobwa b’ubwiza muri Kigali.

    Kate Bashabe yamaze isaha yose mu mazi ari kwirira ubuzima nta kibazo afite

    Bashabe n’ubundi asanzwe azwiho kurya ubuzima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134218/yamaze-isaha-mu-mazi-kate-bashabe-yizihirije-isabukuru-ye-yamavuko-munsi-yamazi-i-dubai-am-134218.html

  • Basabwe ‘Collabo’! Sarah Sanyu wongeye gukora… – #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi akomeje kubera umugisha abatari bacye mu Rwanda no mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba. Indirimbo ye “Nina Siri” yamwongereye igikundiro mu buryo butangaje, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 6 mu mezi abiri gusa imaze kuri Youtube. 

    Iherutse gushyirwa ku mwanya wa 3 mu ndirimbo 100 zikunzwe cyane muri Kenya. Ni ibintu byatumye yiyemeza gukora izindi ndirimbo nyinshi ziri mu Giswahili nk’uko aherutse kubibwira InyaRwanda mu nkuru ivuga ngo Mbonyi yahinduye umuvuno nyuma yo guca agahigo muri Kenya.

    Ubu, ategerejwe mu gitaramo “Shalom Gospel Festival” yatumiwemo na korali yo muri ADEPR Nyarugenge yitwa Shalom choir ikunzwe mu ndirimbo “Nyabihanga”, “Abami n’Abategetsi” na “Uravuga Bikaba”. Kizabera muri BK Arena tariki 17 Nzeri 2023, kandi kwinjira ni ubuntu.

    Mbonyi yaraye yiyambajwe kandi na korali yo mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ku mugoroba w’uyu wa 9 Nzeri 2023, ari na ho yahuriye na Sarah Sanyu wamurase amashimwe mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram. Sarah arakunzwe cyane muri Afrika nzima.

    Uyu muhanzikazi yafashe ifoto ye ari kumwe na Israel Mbonyi yise musaza we, munsi yayo yandika ko yishimiye guhura nawe, amurata amashimwe aho yahamije ko ari “umwe mu bahanzi beza ba Gospel mu Rwanda no mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba”. Ni byo koko ibikorwa birabigaragaza.

    Aba bombi bahuriye mu gitaramo cya Messengers Singers cyabaye kuri iyi Sabato i Gikondo kuri Expo Ground aho iyi korali yafataga amashusho y’indirimbo zayo. Cyaririmbyemo Israel Mbonyi weretswe urukundo rwinshi n’abacyitabiriye biganjemo abo mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

    Ibyo yatangajweho na Sarah, byakinguriye amarembo abakunzi babo n’aba Gospel muri rusange, babasaba gukorana indirimbo. Uwitwa Mwungura Felix ati “Ko musa, muzaduhe collabo”. Indirimbo yahuza Mbonyi na Sarah, yaba virusi mu bakunzi ba Gospel muri Afrika yose ugendeye ku mibare!. 

    Sarah Sanyu ni umuririmbyi ukunzwe bikomeye muri Afrika nk’uko abigaragarizwa kenshi n’abishimira uburyo ayobora indirimbo muri Ambassadors of Christ. Mbonyi nawe yamaze kubona VISA yo kumenywa na Afrika yose bigizwemo uruhare na “Nina Siri”. Guhuza imbaraga kwabo, byatigisa Isi ya Gospel.

    Sarah Sanyu uri mu bitabiriye iki gitaramo yahuriyemo na Mbonyi, yakigiyemo amaze gushyira hanze indirimbo yise “Omora” yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Yaje isanga “Mwana wanjye', 'Nitashinda', 'Mwana w'umuntu' na 'Umunsi Mushya' yaheruka gusohora ikaba imaze amezi 6 iri hanze.

    “Wowe ukiza imitima imenetse, omora n’uyu wanjye. Wowe utarambirwa amaganya yanjye, n’uyu munsi unkoreho. Na none ni njye Mwami, untege ugutwi, nshaka kukuganirira ibindi ku mutima. Nutansubiza none ariko nzi ko unyumva, umutima wanjye waruhuka kuko nzi yuko unteze ugutwi”.

    Uwo ni Sarah Sanyu mu ndirimbo ye nshya “Omora” yageze hanze kuri iyi Sabato. Yakozwe na Ishimwe Karake Clement muri Kina Music mu buryo bw’amajwi, naho amashusho akorwa na Amani Blaise. Abaririmbyi b’intyoza Yayeli Niyitegeka, Lydia na Peace Hozy nabo batanzemo umusanzu.

    “Omora” itangira Sarah Sanyu abwira Imana ko akeneye komorwa nayo. Ayishimira ko itajya irambirwa amaganya ye, akayisaba kongera kumutega ugutwi kabone nubwo itamusubiza uwo munsi. Aririmbamo amagambo y’umuntu ufite kwizera gukomeye ati “Nutansubiza none ariko nzi ko unyumva, umutima wanjye waruhuka kuko nzi yuko unteze ugutwi”.

    Uyu muhanzikazi ubarizwa mu Itorero y’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, yumvikasha ko gusenga Imana wizeye ko ikumva kandi ko yiteguye kugusubiza, ari ryo banga ryo komorwa ibikomere. Ahamya ko Imana ifite imbaraga n’ubushobozi bwo komora umutima wihebye, ati “Wowe ukiza imitima imenetse, omora n’uyu wanjye”.

    Sarah Sanyu yamamaye muri Ambassadors of Christ Choir aririmbamo na n’uyu munsi. Kuririmba muri iyi korali yatumbagije izina ye, abifatanya no gukora umuziki ku giti cye, aho amaze gukora indirimbo zikomeje guhembura abatari bacye nk’uko bigaragara kuri shene ye ya Youtube.

    Mu kiganiro aheruka kugirana na inyaRwanda Tv, Sarah Sanyu uri mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane, yabajijwe igihe ateganya gushyira hanze Album ye ya mbere, asubiza ko “Igihe nikigera nzabamenyesha”.

    Yanasubije abashobora gukeka ko yinjiye muri Kina Music ikomeje kumufasha, avuga ko yitabaje Producer Clement “aramfasha nta kindi”. Yanavuze uko abona umuziki w’ab’igitsinagore, ati “Mbona muri iyi myaka hari impinduka zidasanzwe mu muziki uhimbaza Imana ndetse n'usanzwe”. 

    Uyu muhanzikazi uvuga ko buri ndirimbo ye iba ifite umwihariko, akomeza avuga ko gukataza kw’abahanzikazi “bituruka ku cyizere twahawe n'ubuyobozi na sosiyete nyarwanda, iyo wagiriwe icyizere werekana ko hari icyo washobora[…] natwe twibonye mu muziki kandi duhagaze neza”.

    “Omora” niyo ndirimbo nshya ya Sara Sanyu

    Mbonyi na Sarah bahuriye mu gitaramo cya Messengers Singers

    “Nina Siri” ya Israel Mbonyi irakunzwe cyane mu Karere muri iyi minsi

    Sarah Sanyu ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane

    REBA INDIRIMBO NSHYA “OMORA” YA SARAH SANYU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134217/basabwe-collabo-sarah-sanyu-wongeye-gukora-mu-nganzo-yahuye-na-israel-mbonyi-amurata-amash-134217.html

  • Amavubi yanganyirije na Senegal i Huye asoza nta mukino atsinze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Senegal yanganyije n’Amavubi mu Rwanda 1-1 maze isoza imikino y’itsinda ari iya nyuma n’amanota 3.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Senegal yakiririye u Rwanda kuri Stade Huye mu mukino usoza itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizaba muri 2024.

    Ni umukino utari ufite icyo uvuze kuko Senegal yari yaramaze kubona itike y’iki gikombe ni mu gihe u Rwanda rwo rwari rwaramaze gusezererwa.

    Uyu mukino kandi wagiye kuba hamenyekanye ikipe izajyana na Senegal aho ari Mozambique yari yamaze gutsinda Benin 3-2.

    Umukino ugitangira ku munota wa 3, u Rwanda rwabonye amahirwe ubwo Djihad Bizimana yateraga mu izamu ariko umunyezamu akawukuramo.

    Mu gice cya mbere wabonaga u Rwanda rurimo gukina neza ndetse rugerageza kurema amahirwe atagize icyo atanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Ku munota wa 52, Lague yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Nshuti Innocent ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Amavubi yari yakomeje kotsa igitutu Senegal yongeye kubona amahirwe ku munota wa 63 ubwo Omborenga Fitina yahinduraga umupira mwiza ariko Ruboneka Bosco yajya gushyira mu rushundura ariko ukanyura hanze y’izamu.

    Uku guhusha husha k’u Rwanda byaje gukosorwa na Mamadou Lamine Camara ku munota wa 65 ubwo yatsindiraga Senegal igitego cya mbere ku mupira wari uvuye kuri kufura.

    Umutoza Gerard Buschier yahise akora impinduka Niyibizi Ramadhan asimbura Mugisha Gilbert ni nako ku munota wa 73, Mugisha Didier yaisimbuye Nshuti Innocent ni mu gihe ku munota wa 77 Amavubi yakoze impinduka za nyuma, Djihad Bizimana wagize imvune asimburwa na Hakizimana Muhadjiri.

    Amavubi yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego maze ku munota wa nyuma Niyonzima Olivier Seif yishyura ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Ishimwe Christian. Umukino waje kurangira ari 1-1 maze umukino urangira

    Byari bivuze ko iri tsinda Senegal irisoje n’amanota 14, Mozambique 10 zikaba ari nazo zabonye itike y’Igikombe cy’Afurika, Benin ifite amanota 5 n’u Rwanda rwa nyuma rufite 3 zikaba zasigaye.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yanganyirije-na-senegal-i-huye-asoza-nta-mukino-atsinze-amafoto

  • Igiciro cyibirayi kirazamuka icyo kureba umu… – #rwanda #RwOT

    Ubuzima bugenda burushaho guhenda ku mpande zose bikaba akarusho iyo bigeze ku baba mu mujyi kuko utakwikora ku munwa utakoze keretse ubaye ukiri mu nshingano z'abakubyaye, abakurera cyangwa se abagucumbikiye. 

    Ariko nubwo ibiribwa ku isoko birushaho guhenda ntabwo imiziki y'abahanzi nyarwanda ihenda, ahubwo ikiguzi cyo gutaramana n'umuhanzi kirushaho kumanuka usibye ko ushatse wanavuga ko birushaho gutera ubwoba abakora umuziki bitewe nuko birangira biriye bakimara bagatanga imiziki myiza ariko abo bayigurishaho bikarangira bayikatuje igasigara igura Ubuntu.

    Mu 2009 ubwo The Ben yamurikaga umuzingo yise 'Amahirwe ya nyuma' yari album ya mbere ashyize hanze. Icyo gihe kwinjira byari 5000 Frws ya kiriya gihe mu myanya y'icyubahiro. Igitaramo cyo kumurika album ya Urban Boyz ya 6 bise 'Adam&Eve’ ari nayo basorejeho urugendo rwabo nk'itsinda, kwinjira ahasanzwe byari 2000 Frws, ahisumbuye ari 3000 Frws. 

    Mu 2008 Mani Martin yamuritse album ya mbere ayita 'Isaha ya 9'. Mu 2010 amurika album ya kabiri ayita 'Icyo Dupfana', mu 2011 ashyira hanze 'Intero y'Amahoro', mu 2012 ashyira hanze 'My Destiny', mu 2017 yashyize hanze iyo yise 'Afro'. 

    Ibiciro byo kujya kuryoherwa n'uyu muziki ahasanzwe byabaga ari 3000 Frws, ahandi ari 5000 Frws. Mu ntangiriro z'impeshyi ya 2023 hari ku itariki 26 Gicurasi 2023 ubwo Mani Martin yahaga abakunzi be umuzingo wa 6 yise 'Nomade'. Amafaranga yo kujya kumureba ari kuririmba byari 10,000 Frws. 

    Ufashe imyaka 15 uhereye mu 2008 ubwo yamurikaga umuzingo we wa mbere ukageza mu 2023 ubwo yashyiraga hanze umuzingo we wa Gatandatu, wasanga ari imyaka 15 ariko ntibivuze ko ariyo amaze mu muziki kuko irarenga. Kiriya gihe ikiro cy'ibirayi bya Kinigi cyaguraga 50, ibijumba witwazaga igitebo bakaguha iby'ubuntu kuko byabaga bigiye kuborera mu murima. 

    Ariko da hari n'igihe byigeze guhimbwa amazina kubera byeze habura ababirya bityo bihabwa amazina atandukanye arimo “Rugabire” kuko zari inkweto ziciriritse zikoze mu mapine y'imodoka. Ubu negereye umucuruzi w'ibirayi bya Kinigi ambwira ko ikiro ari 1500 Frws. Ubanza yari azi ko ngiye kubigura kandi rwose ashwi! Narimo mbaza ngo numve. Bimwe bita iby'umweru yambwiye ko bigura 700 Frw ariko muri za 2008 byari bigoye ko wabona ubigura byari munsi ya Kinigi.

    Igiciro cyo kureba umuhanzi ntabwo kicuma

    Muri za 2017 ubwo kureba Urban Boyz bamurika Adam na Eve byari 2000 Frws ahasanzwe na 5000 Frws ku bantu bumva ko bakoze ikofi, icyo gihe ibirayi bya Kinigi byagura muri 150 Frws aho bihenze ari 180 Frw, bitihise 200 Frws. Ubwo ufashe uko ibirayi byaguraga mu 2008 ukareba uko bihagaze magingo aya wasanga byarikubye inshuro 15. 

    Nyamara indirimbo uko zakorwaga muri 2008 yaba amajwi n'amashusho byarahenze ku buryo umuhanzi we nta bisobanuro agomba isoko ridashaka kumuhahira ahubwo rihora rimutesha agaciro!

    Ku itariki 04 Gashyantare 2011 Dream Boyz bamurika umuzingo bise 'Sinzika' hari hatumiwe Eddy Kenzo. Kwinjira byari 1000 Frws ahasanzwe na 2000 Frws ku bakire 'VIP'. Igitaramo cyabereye mu nzu mbera byombi ya Kaminuza nkuru y'u Rwanda ikitwa UNR/NUR.

    Benshi mu bahanzi bari bagezweho bari bahari baje kubashyigikira. Muri uyu mwaka bamuritse Album 2 icya rimwe bari kumwe na Muyoboke Alex. Iyitwa “Dufitanye Isano” bayimurikiye kuri Petit Stade i Remera mu mujyi wa Kigali. Kwinjira ahasanzwe byari 2000 Frws, ahiyubashye ariko ari 5000 Frws.

    Riderman amurika umuzingo yise “Igicaniro' ku itariki 24 Ukuboza mu 2011 kuri Petit Stade i Remera, kwinjira ahasanzwe byari 2000 Frws, abafite amafaranga bishyuraga 5000 Frws 'VIP' hamwe bicara nta muntu ubatera icyugazi.

    Tugarukiye aha ukareba uburyo mu 2011 kureba Riderman byari 5000 Frws ahiyubashye none ubu ku itariki 25 Nzeri 2023 i Musanze kumureba bazishyura 3000 Frws ku banyacyubahiro ariko abasanzwe bazinjirira Ubuntu muri MTN Iwacu Muzika Festival. 

    Ni imyaka 16 Riderman amaze akora umuziki. Yawukuyemo umuryango, awukuramo urubyaro agira umugisha abyara impanga, awukuramo amazu n'indi ari kubaka i Nyamata mu karere ka Bugesera, awukuramo inzu itunganya umuziki yitwa Ibisumizi Records kandi awukuramo icyubahiro n'igikundiro. 

    Ariko ntabwo agaciro ko kumureba aririmba kazamutse ahubwo habayeho kwirwanaho duke akuyemo adushora mu bucuruzi bwo kugura ibinyabiziga 'Moto', n'ibindi bitandukanye kugira ngo azagire amasaziro meza. Ariko rero benshi mu bo batangiranye impamba yabo bayiririye ku Ruyenzi kuko ntabwo yari kubageza i Kigali. Nta gushidikanya ko biterwa n'abo baha imiziki badashaka kugura imiziki no kugira uruhare mu iterambere ry'umuhanzi nyarwanda.

    Ku itariki 30 Werurwe 2012 Urban Boyz bamuritse umuzingo wa kabiri bise 'Ishyamba', kwinjira byari 1000 Frws ahasanzwe na 2000 Frws ku bari abakire kiriya gihe 'VIP'. Urebye ikiro cy'ibirayi cyaguraga hagati ya 70 Frws na 80 Frws hari n'ibiribwa bitagurwaga ku biro ahubwo bagurishaga ku bitebo n’umufungo kuko byari make cyane. 

    None ibiribwa byarahenze, ubuzima burahenda ariko ubu ntabwo umuziki uhenze kuwureba, gutaramana n'umuhanzi ndetse no kujya mu birori baba barimo. Wakwibaza uti ese biterwa n'iki?

    Mu kiganiro Mushyoma Joseph 'Boubou' aherutse kugirana n'itangazamakuru ryo mu Rwanda mu myiteguro ya MTN Iwacu Muzika Festival, namubajije igituma igiciro cyo kuba umunyarwanda yareba umuhanzi akunda kitazamuka ahubwo kirushaho gusubira i Rudubi.

    Boubou yarasubije ati: 'Urebye tuvuye mu bihe bya Guma mu rugo, Covid-19 yazambije ibintu byose, rero abaturage nta mikoro bafite ariko umwaka utaha ibiciro biziyongera, umufana ajye yishyura kureba umuhanzi kuko MTN izaba yarashyizemo agatubutse'.

    Ese kuki umuziki nyarwanda ufatwa nk'umwanda ariko igihe ukenewe ugafatwa nka Zahabu?

    Hashize imyaka 2 Jay Polly atabarutse. Mu ndirimbo ze yakunze kumvikanisha ko umuziki wa Hip Hop bawufataga nk'uw'ibirara nyamara yarwanye urugamba afatanyije na bagenzi be bazana impinduramatwara kugeza ubwo ibigo nka MTN, Bralirwa byatangiye gukoresha abaraperi bikabaha akazi. 

    Ni indirimbo yise 'Go with Me' yasohotse ku ya 07 Nzeri 2020. Aririmbamo ko bamufataga nk'umuginga nyamara ku mutima ari muganga. “Njya numva abivugisha ngo Rap ngo ni iy'ibirara ni iy'aba bahungu b'i Nyamirambo banze gukora…'.

    Fireman mu ndirimbo yahuriyemo na Nel Ngabo bise 'Muzadukumbura', hari aho aririmba ati: 'Hari igihe kizagera umugisha ukaza amahirwe akadusekera, kizabarenga babona uwo bise ingegera ari gukora amateka ahantu hose arenze ukwemera'.

    Mu ndirimbo ya Butera Knowless, Bull Dogg na Fireman bise “Bafana Bafana”, atangira aririmba ati: 'Byatangiye imiziki badashona ngo abafana b'ino ntibayoka”, Fireman we abishyira ku rundi rwego agahishura impamvu hari abahanzi bo hanze bahabwa akazi mu bitaramo birimo amafaranga menshi inaha mu Rwanda nko Kwita Izina, mu birori by’Isabukuru runaka, abashinzwe kuzana abahanzi bagatumira abo bafana kubera 'Bakeneye ifoto ye'. 

    Fireman mu gahinda kenshi anagaragaza ko umuntu wese ugerageje kugira icyo abaza ku bahanzi bo mu Rwanda uwagatanze ibisobanuro avuga ko 'Badashoboye' ni ubupfapfa iby'abapfu biribwa n'abazima'.

    AmaG The Black aherutse kumurika umuzingo yise 'Ibishingwe'. Aririmba ko abanyarwanda bameze nk'abasare basebya amazi kandi bayarobamo bagacuma iminsi. Ati: 'Turangwa no gutema ishami twicayeho, niyo mpamvu dufite ubwenge budahanitse…'.

    Muri rusange umuziki nyarwanda ntabwo Leta y'u Rwanda yawutekerejeho cyane, yarawuretse ngo wirwarize ariko igihe kizagera abafite umuziki mu nshingano bakabaye bawushyira ku murongo bamenye ko batereranye uruganda rumeze nk'ikirombe cya zahabu ihishe mu nsi y'ubutaka. 

    Nta gikorwa Leta ishyiramo ukuboko ngo kidindire keretse iyo kitihutirwa. Urugero rworoshye mbere ya 2005 Ingagi ntabwo zari imari ishyushye. Nyamara ubu zihagurutsa Bill Gates akaza kuzisura hakabaho umunsi wahariwe kwita izina abana b'ingagi ugasanga byashyushye kandi amafaranga menshi akinjira ubuzima bw'igihugu bugatera imbere. 

    Urebye imbaraga zashyizwe ku mukino w'amagare kugeza ubwo isiganwa ryabaye mpuzamahanga, wareba ukuntu umukino wa Basketball washyizwemo imbaraga ku buryo dufite irushanwa rihagurutsa ibihangage muri NBA bakaza i Kigali kubera imbaraga zashyizwemo. 

    Urebye ukuntu umutekano uteye imbere ku buryo ibihugu byo mu karere bitangarira u Rwanda ukagenda ukareba ukuntu urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere rwatejwe imbere, iyo usubije amaso inyuma ku ruganda rw'imyidagaduro uhita ubona ko ari nka wa mwana urerwa na mukase nawe urangwa na munyangire.

    Mu 2004 Ibirayi bya Kinigi byaguraga 30 Frws none ni 1500 Frws. Nyamara kureba umuhanzi ntabwo bitera umutaro

    Umuziki Nyarwanda iyo ukenewe ufatwa nka Zahabu mu bikorwa bya Leta birimo kwamamaza abakandida mu gihe cy'amatora, gukwirakwiza ibikorwa bya Leta mu baturage, ubukangurambaga runaka, n'izindi gahunda za Leta. Ariko no mu bikorera niko bigenda usanga bifashisha umuziki nyarwanda muri gahunda zabo ariko batazi ko abahanzi bakoze ibyo bihangano bari kwiyicira isazi mu maso. 

    Mu birori, mu bukwe, mu nama, mu nsengero (abakora Gospel) mu birori by'isabukuru usanga umuziki nyarwanda ari wo ufasha abateraniye ahantu basoma neza icupa umunsi ukihuta. Ntabwo bibuka wa muhanzi wakoze igihangano ngo ‘ese ubu ko turi kwishimisha dukoresheje imiziki ye ubu we aho ari yariye?’

    Ashwi kubera ko tugifata umuziki nk'amazi yo mu mugezi niyo uvoma nta kiguzi niyo mpamvu usanga abahanzi bamara imyaka 15 akaba ntagira aho atuye, ntashobora gutega indege ngo ajye gutaramira i Mahanga kubera ko ibyo asabwa ntabyujuje birimo ingano y'ubutunzi afite. 

    Ikirenze kuri ibi ni agahinda gakabije abahanzi basarura mu kuba batanga ibyishimo nyamara sosiyete ikabasubiza ubukene aho kubashimira ngo batunge batunganirwe. Dufite abahanzi nka King James wahisemo kwigira gucuruza ifu y'ibigori kuko yabonaga amaherezo ye yazaba nk'aya ba Neg The General, n'abandi umuziki utagize icyo umarira. 

    Ubundi abahanzi bari mu myaka imwe na King James nibwo baba bageze igihe cyo kuryoherwa n'ubwamamare kuko baba bari kuzenguruka isi bakora ibitaramo bahora mu ndege mbese umunsi wose uriho akazi kawo. 

    Umuhanzi nka Tom Close wari ugeze igihe cyo gutungwa n'umuziki ahita ajya muri Leta kujya ahembwa ku kwezi nyamara ayo ahembwa ni make cyane ku mafaranga yagahawe mu gitaramo kimwe mu gihe yari kuba yarakoze umuziki mu kibuga giharuye. 

    Umuhanzi ukorera Miliyoni 40 Frws mu gitaramo kimwe, ashobora guhemba umukozi wa Leta uyobora ikigo runaka uhembwa Miliyoni n'igice ku kwezi, wakongeraho ayo ahabwa yagiye hanze y'ibiro 'Misiyo' wenda zikaba ebyiri. Nibura uriya muhanzi uhabwa Miliyoni 40 mu gitaramo kimwe yahemba amezi 20 uriya muyobozi wa Miliyoni 2 ku kwezi. Birumvikanisha ko umuziki ugabura kandi agatubutse.

    Ubukene bw'abanyarwanda butera ubutindi abahanzi!

    Igihugu gituwe na Miliyoni 13 muri zo izirenga 4 zikaba zibayeho mu bukene bukabije biri mu bitera ibizazane abahanzi nyarwanda. Ni byo koko umuntu usanzwe wumva indirimbo akaba atariye kabiri ku munsi ntabwo yagirira umusaruro umuhanzi wakoresheje miliyoni 7 ku mushinga w'indirimbo. 

    Niyo mpamvu uzasanga ibihugu bifite abakire benshi, abaturage badashonje bigira uruhare mu iterambere ry'abahanzi baho. Kuko umuhanzi ategura igitaramo ugasanga abakire bakigize icyabo bagatera inkunga umuhanzi bityo akabasha kugura inzu nziza, imodoka nziza. 

    Nyamara inaha Bruce Melodie arakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki agatanga amatike 1000 ku bamotari bakaza kwicara bakamureba. Nta kabuza aba nta ruhare bafite mu butunzi bw'umuhanzi. Ni bamwe bitwa abashungerezi.

    Mani Martin ni umuhanzi w’umuhanga u Rwanda rufite ariko ntabwo aba mu bafite ubutunzi buhambaye nyamara yakabaye afite nk’inzu igeretse ifite pisine n’imodoka, agenda mu zihenze ariko aracyarwana no kujya kwiga muri Amerika kugira ngo azamure igiciro cy’ubuzima. Imyaka 15 kumurika album bikiri kuri 10,000 Frws. Kandi indirimbo igeze ku 300,000 Frws amashusho ari muri Miliyoni 2 Frws ayoroheje.

    Ingamba zo kugabanya ubukene zavuzwe muri porogaramu z'igihugu zirimo Icyerekezo 2020, EDPRS 1 na 2 n'izo ku rwego mpuzamahanga nk'Intego z'Ikinyagihumbi naho kuri ubu ni Icyerekezo 2050, NST1 na Agenda2063.

    Uko imyaka yagiye ishira ni ko habayeho impinduka mu mibereho y'Abanyarwanda by'umwihariko bigaragarira ku kuba icyizere cyo kubaho cyaravuye ku myaka 51,2 mu 2002 ikaba 64,5 mu 2021 na 69,6 mu 2022.

    Ubukene bwaragabanutse buva ku ijanisha rya 60,4 mu 2000 bugera kuri 38,2 mu 2017 mu gihe ubukene bukabije bwagabanutse bukava kuri 40% bukagera kuri 16% mu gihe nk'iki.

    Kugabanya ubukene biracyari imwe mu nkingi z'icyerekezo cy'u Rwanda 2050 ndetse igihugu gifite intumbero yo guhindura imibereho y'abagituye harandurwa ubukene bukabije bitarenze umwaka wa 2024 (NST1). Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ryakozwe mu 2022 ryerekanye ko Abanyarwanda barenga Miliyoni 13.

    Isesengura ry'ibyavuye muri iri barura ku bijyanye n'ubukene mu Banyarwanda, ryerekana ko abaturage 887.508 bafite ubukene bukabije naho 3.139.395 bari mu bukene bworoheje. Muri rusange abakennye bose ni 4.026.903 bangana na 30,4% by'ababaruwe.

    Ibice by'icyaro ni byo bifite umubare munini w'abaturage bakennye (3.502.686) bangana na 37,3% ugereranyije na 13,4% mu mijyi.

    Ku rwego rw'Intara, iy'Iburengerazuba n'Amajyepfo zinganya ijanisha ry'abakennye (35), mu gihe Iburasirazuba habarurwa 34,6% na ho mu Mujyi wa Kigali bakaba 9,5%.

    Ibyavuye muri iri barura bitandukanye n'ibyo mu yaribanjirije kuko mu 2012 Intara z'Iburengerazuba n'Iburasirazuba ni zo zari zikennye cyane n'ijanisha rya 42% kuri buri ntara.

    Ku rwego rw'Uturere, Gisagara, Nyanza, Rutsiro, Nyamagabe, Ngororero, Nyaruguru, Gatsibo, Nyagatare na Ngoma [dufite ibice binini by'icyaro] dufite abaturage bari mu bukene ku ijanisha riri hagati ya 37 na 45.

    Uturere turimo Nyamasheke, Rubavu, Rusizi, Burera, Karongi, Kirehe, Nyabihu, Kayonza na Ruhango dufite ijanisha ry'abakene riri hagati ya 32 na 36. Utundi turimo Rulindo, Muhanga, Rwamagana, Musanze na Gakenke turi munsi ya 30% by'igipimo cy'ubukene.

    Mu Mujyi wa Kigali, Kicukiro ifite igipimo cy'ubukene kiri hasi (6,7%) igakurikirwa na Nyarugenge (9%) na Gasabo (11,1%).

    Ibisubizo by'ibarura ku bijyanye n'ubukene bigera no ku rwego rw'umurenge. Abaturage bakennye cyane ni abo mu Mirenge ya Muhanda (Ngororero), Gishubi (Gisagara), Nkombo (Rusizi), Cyanzarwe (Rubavu), Busasamana (Rubavu), Nkomane (Nyamagabe), Rusebeya (Rutsiro), Jarama (Ngoma) na Butare (Rusizi).

    Abakennye byo mu rugero ni abo mu Mirenge ya Niboye (Kicukiro), Rwezamenyo (Nyarugenge), Nyarugunga (Kicukiro), Kicukiro (Kicukiro), Kacyiru (Gasabo), Kimironko (Gasabo), Gikondo (Kicukiro), Kimihurura (Gasabo), Muhima (Nyarugenge) na Nyarugenge (Nyarugenge).

    Imirenge ikennye cyane ni iyo mu turere tugaragaramo ubukene bwo ku rwego rwo hejuru mu Ntara y'Iburengerazuba, Iburasirazuba n'Amajyepfo mu gihe ikennye byoroheje ari iyo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu biranga abakene nk'uko ibarura ryabigaragaje harimo kuba batuye mu nzu zubakishije cyangwa zisakaje ibikoresho bidakomeye, bize amashuri abanza yonyine cyangwa batarigeze bagera mu ishuri.

    Ni abantu bagwiriyemo abapfakaye, abatandukanye n'abo bashakanye cyangwa abo mu ngo zirangwamo amakimbirane. Muri izi ngo z'abakene internet ntiharangwa kandi usanga bene zo byabyara abana benshi.

    Abazigize bakora imirimo y'ubuhinzi budatanga umusaruro ufatika, bafite ubumenyi buciriritse kandi bahora bimuka bashakisha ubuzima.

    Abari mu cyiciro cy'imyaka 30-44 ni bo benshi mu bakene aho Ikigo cy'Ibarurishamibare kivuga ko bishobora kuba biterwa n'uko ari bwo benshi baba batangiye gushinga ingo.

    Iri barura kandi ryerekana ko miliyoni 7,9 ari bo Banyarwanda bari mu kigero cyo gukora, ni ukuvuga ko ari abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru. Muri abo abafite akazi ni 45,9%.

    Ku rwego rw'Igihugu urubyiruko rungana na 40% [bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30] ntibari mu kazi cyangwa mu ishuri.

    Umuziki w'abahanzi nyarwanda ku kigero cya 90% isoko ryawo ni urubyiruko

    Twabonye ko imibare n'ibimenyetso bihamya neza isoko y'ubukene bwugarije abari mu ruganda rw'imyidagaduro kuko si abahanzi gusa. Burya ni uko nta wivuga amabi ameza ahari, yaba itangazamakuru ry'imyidagaduro, abavanga imiziki, abatunganya imiziki, abacuruza imyenda yambarwa n'ibyamamare, ababyina;

    Abacunga umutekano w'abahanzi, abategura ibitaramo, abacuruza ibyuma bikoreshwa mu bitaramo bose bagirwaho ingaruka n'ubukene bw'abahanzi kuko buriya umuziki iyo utunze nyirawo uba utunze uruziga rw'abarenga 100 bamukikije. Fata urugero igitaramo cyabaye cyarimo John Drille cyo gusangira n'abanywa Amstel, abarenga 300 bahawemo akazi. 

    Birumvikana neza uruziga rurya iyo umuhanzi yariye. Rero niba u Rwanda ari igihugu gituwe n'urubyiruko kandi rukennye ku kigero cya 40% ntabwo rwose ubu bukene buzasiga uruganda rw'imyidagaduro kuko abakiriya ba muzika nyarwanda ni abakiri bato bitewe n’uko abakuze bafite byinshi mu mitwe yabo baba barwana nabyo nta mwanya w'umuziki bafite n'iyo bawubonye na wa muziki ugenda gake kuko ntibashoboye kwikaraga. 

    Nujya mu bitaramo uzamenya impamvu byitabirwa n'urubyiruko kurusha abakuze. Burya muzehe na mukecuru baba bari kubariria iminsi ku ntoki ngo bitahire bayobewe ibyo twe tukiri bato turimo. Mbese isi y'ikiragano cy'abakuze n'icy'ababyiruka ni nk'aha n'i Rusizi. Kuyavuga si ukuyamara reka mbe nsubikiye aha. 

    Mu nkuru itaha nzagaruka ku buryo Leta yakubaka uruganda rw'imyidagaduro ku buryo nibavuga u Rwanda bumve umuhanzi runaka aho kujya mu mashakiro ya murandasi gushakisha ababa bakora umuziki inaha nk'aho badahari. Mu 1990 umunyarwanda yinjizaga $734 ni mu gihe mu 2018 umunyarwanda yabarirwaga ko yinjiza $788.

    Mushyoma Joseph avuga ko ibiciro byo kureba abahanzi byakubiswe hasi kubera ibihe bya Covid-19 tuvuyemo

    Ku itariki 25 Nzeri i Musanze uzaba afite 3000 Frws azareba umuhanzi yicaye muri VIP. Ni igiciro kingana n’ayishyurwaga mu 2012.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134212/igiciro-cyibirayi-kirazamuka-icyo-kureba-umuhanzi-kikayenga-nkumunyu-134212.html

  • Kuri uyu wa Gatandatu guhera saa tatu z’ijoro kuri sitade mpuzamahanga ya Huye harikubera umukino Senegal yakiriyemo Amavubi. Impamvu Senegal igiye kwakirira mu Rwanda ni ukubera ko umukino ubanza u Rwanda narwo rwawakiririye muri Senegal nyuma y’ubwumvikane bw’ibihugu byombi.

    Uyu mukino uri kuba nyuma yuko amakipe azahagararira iri tsinda mu mikino y’igikombe cy’Afuruka amenyekanye, ni Senegal na Mozambique yatsinze Benin ibitego 3-2 mu mukino wabaye uyu munsi. Ubwo bivuze ko Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ntacyo iharanira.

    Abakinnyi 11 Senegal yabanje mu kibuga:Pepe Mamadou SY,Mamadou Sane,Ousmane Diouf ,Papa Amadou Diallo,Samba Lele Djiba,Mamadou Lamine Camara,Cheikh Tidiane Sabaly , Cheikh Tidiane Sidibe,Pape Demba Diop,Bouly Junior Sambou na Cheikhou Omar Ndiaye

    Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga:Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange, Ishimwe christian, Mugisha Gilbert, Omborenga Fitina, Byiringiro Lague, Mitima Isaac, Nshuti Innocent, Ruboneka jean Bosco na Niyonzima Olivier Sefu.

    uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    82′ Nyuma yo kuvurwa, Amara Diouf yararekuye ishoti imbere y’izamu ariko Ntwali Fiacre ararifata

    80′ Amara Diouf w’imyaka 15 winjiye mu kibuga asimbuye aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga

    77′ Bizimana Djihad asimbuwe na Muhadjiri

    76’Umuzamu wa Senegal yatangiye gukora amayeri yo gutinza umukino

    74′ Ikipe y’igihugu y;u Rwanda ,Amavubi ikomeje gukora impinduka mu kibuga ishaka igitego cyo kwishyura, Nshuti Innocent avuyemo hinjiramo Mugisha Didier

    70′ Niyibizi Ramadhan yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbet

    67’  Senegal ifunguye amazamu kuri kufura yaritewe na Tidiane Sidibe iragenda isanga Junior Sambou aterekaho umutwe umupira uragenda ujya mu izamu

    62′ Amavubi akomeje gusatira muri iyi minota, Ombolenga Fitina ahinduye umupira neza imbere y’izamu usanga Ruboneka arekuye ashoti rinyura kure y’izamu

    60′ Mitima Isaac yaratsinze igitego cy’umutwe habura gato ku mupira waravuye muri koroneri 

    57′ Junior Sambou aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga

    55′ Nshuti Innocent yongeye kubona umupira azamuka neza gusa ageze imbere y’izamu arekura ishoti ba myugaruro ba Senegal bashyira umupira muri koroneri

    54’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda nayo igeze imbere y’izamu,Fitina Ombolenga arekura ishoti ariko rinyura hejuru y;izamu gato cyane

    50′ Sewnegal itangiye igice cya kabiri isatira cyane,Pape Demba Diop arikwinjira mu rubuga rw’amahina buri mwanya gusa ba myugariro b’Amavubi bakirwanaho bakura imipira imbere y’izamu

    46’Igice cya kabiri gitangijwe na Senegal ndetse bashaka no guhita batungura Ntwali Fiacre barekura ishoti rirerire ariko arifata byoroshye


    Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

    Igice cya mbere cyongereweho umunota umwe

    44′ Fitina Ombolenga azamukanye umupira ahindura imbere y’izamu ashaka umutwe wa Innocent ariko myugariro wa Senegal ahita awushyira muri koroneri

    41’Ikipe y’igihugu ya Senegal yaciye umurongo nta renngwa iri gusatira ishaka igitego ku bubi no ku bwiza

    39’Senegal ibonye kufura iterwa na Tidiane Sidibe ariko ba myugariro b’Amavubi bahita bashyira umupira muri koroneri

    35’Abakinnyi ba Senegal bakina inyuma bari kugerageza gukina imipira miremire bashaka ba rutahizamu babo ariko ntibibakundire imipira igahita irenga

    33′ Byiringiro Lague arekuye ishoti ku mupira yarahawe na Mugisha Gilbert ariko umunyezamu wa Senegal aba maso ahita arifata

    30′ Abakinnyi b’Amavubi nibo bihariye umupira muri iyi minota ndetse ari kubona n’uburyo imbere y’izamu,Christian azamuye umupira ashaka Innocent ku mutwe ariko ntibyamukundira neza

    26′ Junior Sambou wa Senegal azamukanye umupira ashaka kwinjira mu rubuga rw;amahina ariko Mitima Isaac aratabara ndetse biza no gutuma aryama hasi biba ngombwa ko hitabazwa abaganga


    22′ Senegal iri gusatira cyane muri iyi minota ,Titdiane Sabaly yinjiye mu rubuga rw’amahina ariko agiye kurekura ishoti Ntwali Fiacre ahita amutanga ku mupira 

    18′ Umukino watangiye gufata uburyohe abakinnyi bari guhangana ku buryo bukomeye, Djihad arwaniye umupira na Sambou karahava birangira bose baguye hasi

    13’Abasore ba Senegal bari gushaka inzira y’ubusamo bagerageza gukina imipira miremire, Tidiane Sidibe arekuye umupira ashaka Tidiane Sabally imbere y’izamu ariko umusifuzi asifura kurarira

    11’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje gukinana imbaraga ishaka igitego hakirikare, Byiringiro Lague yarazamukanye umupira ku ruhande rw;ibumoso ariko Ousmane Diouf ashyira umupira muri koroneri

    8′ Ombolenga Fitina azamukanye umupira ageze imbere y’izamu awuhindura kwa Ruboneka gusa arekuye ishoti rinyura hejuru y’izamu kure

    4’Abasore b’u Rwanda bari kugerageza gukina basatira binyuze ku ruhande rw’ibumoso,Djihad yarashatse gucenga ariko Tidiane Sabaly amukorera ikosa hatangwa kufura gusa Christian ayiteye umuzamu arayifata

    2’Ikipe y’igihugu ya Senegal niyo ifite umupira iri guhanahana gake gake

    1’u Rwanda rutangiye umukino rusatira ,Djihad arekuye ishoti ripima amatoni riragenda rica mu maguru y;umunyezamu ariko ku bw’amahirwe macye rinyura hejuru y’izamu gato

    Uko ibintu byari byifashe ku kibuga mbere y’umukino:

    20:42 PM’ Abakinnyi ku mpande zombi basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya

    20:23PM’ Abakinnyi bo ku mpande zombi bari mu kibuga bishyushya mbere yuko umukino utangire ndetse yewe n’imvura yari yabanje kugwa yahise

    Abakinnyi b’u Rwanda baririmba indirimbo y’ubahiriza igihugy

    Abakinnyi ba Senegal baririmba indirimbo y’ubahiriza igihugu

    Ba kapiteni b’ibihugu byombi bari kumwe n’abasifuzi mbere yuko umukino utangira

    Abakinnyi b’Amavubi bishyushya

    Abakinnyi ba Senegal bishyushya

    Umushyushya rugamba kuri uyu mukino ,Mugenzi Faustin

    Bamwe mu bafaba bake ba Senegal baje kureba uyu mukino

    Mukecuru ari kumwe n’abandi bafana bagenzi be bisize amarangi

    Abafana bamaze kugera muri sitade

    Mukecuru yageze muri sitade hakiri kare aje kwihera ijisho umukino wa Senegal n’Amavubi

    Abafana bake nibo bamaze kwinjira muri sitade

    Uko abafana binjiraga hanze ya sitade babanje kwerekana aho bishyuriye itike


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134214/live-senegal-igiye-kwakira-amavubi-i-huye-mukecuru-yahageze-amafoto-134214.html

  • Uruganda rwa SteelRwa rwahaye ibitaro bya Rwa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023, uruganda rukora Ferabeto rwitwa SteelRwa ruherereye mu Kagari ka Cyarukamba, Umurenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, rwashyikirije ibitaro bya Rwamagana, inkunga y’ibitanda bitandatu by’abarwayi n’amagare atandatu y’abarwayi.

    Nyuma yo guhabwa iyo nkunga, ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwamagana, bwagaragaje ko iyo nkunga izabifasha gukemura ibibazo by’abarwayi barimo n’ abakomerekera mu mpanuka zibera mu muhanda.

    Mu muhango wo gushyikiriza ibyo bitaro inkunga y’ibitanda n’amagare by’abarwayi wabereye ku bitaro bya Rwamagana. Muri uwo muhango itsinda ry’abakozi b’uruganda rwa SteelRwa ryari riyobowe na Bwana Sandeep Phadnis, umuyobozi Mukuru warwo mu gihe ibitaro bya Rwamagana byari  bihagarariwe na Dr Placide Nshizirungu.

    Uwo muhango kandi wanitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi Mukuru.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana, Dr Nshizirungu Placide, yashimiye uruganda rwa SteelRwa kubera inkunga y’ibitanda by’abarwayi ndetse amagare afasha abarwayi batabasha kugenda  bahawe n’urwo ruganda.

    Yagize ati: “Inkunga duhawe n’uruganda rwa SteelRwa, ni inkunga ikomeye kuri twe ndetse no ku baturage bavurirwa mu bitaro byacu. Nk’uko mubizi, ibitaro bya Rwamagana, byakira abarwayi benshi ndetse harimo abazanwa bakoze impanuka zo mu muhanda, ibi bitanda by’abarwayi  baduhaye bizunganira ibyo twari dufite 239.”

    Yakomeje agaragaza ko amagare bahawe azabafasha kunoza serivisi zihabwa abarwayi bafite intege nke. Ati: “Ubusanzwe abarwayi barembye cyangwa abafite intege nke bakenera kubashyira kudusunikwa bitewe nuko kugenda mu buryo basanzwe biba byabagoye, aya magare baduhaye rero  azadufasha guha abo barwayi serivisi zibanogeye kandi ubuzima bwabo busigasiwe.”

    Umuyobozi Mukuru wa SteelRwa Industries Limited, Sandeep Phadnis, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gushyikiriza ibitaro bya Rwamagana inkunga y’ibitanda by’abarwayi ndetse n’amagare afasha abarwayi batabasha kugenda, yavuze ko mu bikorwa urwo ruganda rukora, buri mwaka rugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Yagize ati: “Uyu munsi twahaye ibitaro bya Rwamagana ibitanda by’abarwayi bitandatu ndetse twanabashyikirije amagare atandatu yo gutwaramo abarwayi. Ibikorwa nk’ibi byo gufasha abaturage, dusanzwe tubikorera mu karere ka Rwamagana kubera ko ariho dukorera ibikorwa. Buri mwaka tugira uruhare mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kandi tukibanda ku bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse bigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.”

    Ibitanda n’amagare by’abarwayi byashyikirijwe ibitaro bya Rwamagana

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko uruganda rwa SteelRwa buri mwaka rukora ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’abaturage batuye muri aka Karere. Yagize ati: “Uruganda rwa SteelRwa, mu bikorwa rusanzwe rukora harimo no gufasha abaturage  kugira ubuzima bwiza”.

    “Ibitanda abarwayi baryamaho ndetse n’amagare agendamo abarwayi bahaye ibitaro bya Rwamagana, twabyakiriye neza ndetse byadushimishije cyane. Ibi ni ibitaro urwego byashyizweho bituma bikenera abaganga benshi ariko bikanakenera n’ibikoresho bigezweho bifasha abaganga kuzuza inshingano zabo zo kuvura abarwayi bagana ibitaro.”

    Meya Mbonyumuvunyi yakomeje ashimira SteelRwa Industries Limited, uruhare igira mu bikorwa bigamije gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza  mu karere ka Rwamagana. Agira ati: “Baduteye inkunga idufasha mu cyerekezo cyo kugira ibitaro biteye imbere mu buvuzi kandi ni abafatanyabikorwa dusanzwe dufatanya mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza”.

    Iki ntabwo ari cyo gikorwa cyonyine bakoze kuko SteelRwa, buri mwaka hari ibindi bikorwa ifashamo abaturage bacu mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza yabo. Hari ibikorwa byinshi bamaze gukora mu karere kacu nko gutanga inka muri gahunda ya Girinka.

    Mu buzima, bishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza,baradufasha mu gihe cyo kubakira abatishoboye baduha  amabati yo gusakara inzu zabo ndetse hari n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bakaba banabikora buri mwaka.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye SteelRwa uruhare rwayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    SteelRwa Industries Limited ni uruganda rukora ferabeto ( Fer a beton), rukaba rumaze imyaka 13 rukorera mu karere ka Rwamagana kuko rwatangiye kuhakorera mu mwaka wa 2010.

    Ibitanda by’abarwayi bitandatu ndetse n’amagare atandatu agendamo abarwayi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda,  miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana arindwi mirongo icyenda n’umunani (6.798.000Frw).

    Mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, muri uyu mwaka SteelRwa yatanze amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi agana atanu 4.500.000frw  yatanzwe tariki ya 7 Kanama 2023.

    Ni mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bo mu miryango 1500 mu Murenge wa Munyiginya kubona ubwisungane mu kwivuza. Muri Werurwe uyu mwaka, uruganda SteelRwa rwahaye Akarere ka Rwamagana amabati 800 yo kubakira amacumbi imiryango 32.

    Mu bindi bikorwa urwo ruganda rwkoze mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, harimo gushyigikira uburezi, rukaba rwaratanze inkunga ya miliyoni icumi (10.000.000) mu rwego rwo gufasha abana biga mu kigo mbonezamikurire (ECDs). Mu guteza imbere uburezi kandi  SteelRwa ishyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu Murenge wa Munyiginya.

    Mu rwego kurengera ibidukikije urwo ruganda rwagize uruhare mu gufasha abaturage batishoboye  mu Murenge wa Munyiginya bahabwa amashyiga aronderereza ibicanwa.

    Ibitaro bya Rwamagana byahawe inkunga y’ibitanda n’amagare by’abarwayi

    SteelRwa izwiho ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abatishoboye

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwashimiye uruganda SteelRwa rugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134183/uruganda-rwa-steelrwa-rwahaye-ibitaro-bya-rwamagana-ibitanda-namagare-byabarwayi-amafoto-134183.html

  • Algeria yatsinze u Rwanda nk’akana gato #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwananiwe kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika muri Volleyball nyuma yo gutsindwa na Algeria amaseti 3-0.

    Nyuma yo gusezerera Tanzania muri 1/8, uyu munsi ku wa Gatandatu u Rwanda rwahuye na Algeria muri 1/4 mu mikino irimo kubera mu Misiri.

    Algeria yatangiye ubona iri hejuru cyane y’u Rwanda aho yaje kuyitsinda iseti ya mbere ku manota 25-18.

    Iseti ya kabiri u Rwanda rwaje ruri hejuru cyane ubona rurusha Algeria ndetse hari n’amahirwe yo kuyegukana cyane ko rwagize amanota 24, Algeria ifite 19. Algeria yaje kuyizamukana ndetse inatsinda iyi seti ku manota 27-25.

    Gutakaza iyi seti ku Rwanda bisa n’ibyabaciye intege cyane byanatumye Algeria ibatsinda iya 3 mu buryo bworoshye amanota 25-16.

    Algeria yageze muri 1/2 mu gihe u Rwanda rugomba guhatanira umwanya hagati y’uwa 5 n’uwa 8. Ku Cyumweru, ruzahura n’itsindwa hagati ya Libya na Tchad.

    U Rwanda rwatsinzwe na Algeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/algeria-yatsinze-u-rwanda-nk-akana-gato

  • Kamonyi-COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA: USADF isize uwasindagizwaga yasindagiza abandi #rwanda #RwOT

    Imyaka ine irashize ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gifasha Amakoperative na ba Rwiyemezamirimo muri gahunda zo kwiteza imbere-USADF gifasha Abahinzi b'Umuceri muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA yo mu karere ka Kamonyi. Basindagijwe n'umunyembaraga, abacukije bafite intege zabafasha gusindagiza abandi.

    Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ba Mukunguri, mu myaka ine y'imikoranire basoje kuri uyu wa 08 Nzeri 2023, iki kigo cy'Abanyamerika-USADF( United States African Development Foundation) cyabafashije mu bikorwa bitandukanye by'iterambere, bubaka ubushobozi mu by'ubwenge mu bakozi, Ibikorwa remezo bifasha Abanyamuryango gutera imbere no guhindura ubuzima kuba bwiza.

    Kayigi Geoffrey, Umuyobozi wa USADF, mu gusoza iki gihe cy'imyaka ine bafasha iyi Koperative y'Abahinzi b'Umuceri ba Mukunguri, yabwiye intyoza.com ko urwego babasanzeho rutari rwiza, ariko ko aho babasize hashimishije ku buryo bizeye ko bazarushaho gutera imbere bakanafasha abandi.

    Kayigi Geoffrey/USADF Rwanda.

    Ati' COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA twabasanze ahantu hatameze neza, twabasanze ahantu wabonaga y'uko batabonye ubagoboka batari kumara n'umwaka bagihagaze, ariko aho bari uyu munsi ugereranije n'aho bari bari icyo gihe, umuntu adakabije yavuga ko bijya kuba nk'ikinyuranyo cy'umunsi n'ijoro kuko uyu munsi bahagaze neza mu buryo bwose'.

    Akomeza ati' Igituma bahagaze neza ni uko igihe twazaga twicaranye nabo twumva ikibazo cyabo, dufatanya nabo kureba uburyo bwiza bwo kugira ngo icyo kibazo bashobore kuba bakivamo n'icyerekezo bafite bashobore kuba bakigeraho. Inkunga yabonetse y'uwo mushinga yaje ije gusubiza ibyo twari twaganiriye na Koperative bo ubwabo twashakiye hamwe ibisubizo, twabyumvikanyeho kandi mu gihe cyo kubishyira mu bikorwa twababaye hafi ku bujyanama no ku mahugurwa ndetse no kubakosora rimwe na rimwe aho byabaga bitameze neza. Uyu munsi mu bice byose, ari ku musaruro, ari imirimo yo mu biro, icungamutungo, ibaruramari, ikurikiranabikorwa mu nzego zose bahagaze neza'. Ashimangira ko aho babasize agereranije n'aho babasanze ashyize ku ijanisha byakuba inshuro inye, 400%  ndetse henshi bikarenga.

    Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA bicaye bumva ibyakozwe muri ubu bufatanye bumaze imyaka ine.

    Mu nama n'impanuro yasigiye iyi Koperative mu gutuma ibyo bakora byareshya abafatanyabikorwa n'abandi bakaba baza kubigiraho, agira ati ' Icyambere cy'ishingiro ni ugukomeza imiyoborere myiza, kubungabunga ibikorwa bagezeho no gutekereza kubyagura biturutse mu bushobozi bwabo bashobora kubaka bagendeye ku nama no kunyigisho twabahaye. Uko bagaragaje gufatanya neza natwe mu gihe amasezerano y'inkunga yari akiriho ndabifuriza ko bazakomeza ibyo ng'ibyo'.

    Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu wari umushyitsi mukuru, ahamya ko imyaka ine y'ubu bufatanye isigiye Abanyamuryango ba Koperative ibikorwa byinshi bagezeho bijyanye n'akazi Koperative ikora k'ubuhinzi bw'Umuceri, harimo kubafasha kubaka ubwanikiro ndetse n'ubuhunikiro, kubaha Imodoka ibafasha gutwara umusaruro, koroshya ingendo z'abamamazabuhinzi babaha amagare, guha abakozi Moto n'ibindi.

    Uzziel Niyongira, mbere yo kuba umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije yabanye igihe kinini n'aba bahinzi kuko yayoboraga Uruganda rw'Umuceri rwa Mukunguri n'izindi nganda zirushamikiyeho, abahinzi bafitemo imigabane nka Koperative.

    Avuga ko ibikorwa basigiwe bitabagejeje aho bajya ko ahubwo hari umukoro bafite. Ati ' Koperative n'Abanyamuryango bayo bagomba guhera kuri ibyo bikorwa bahawe uyu munsi kugira ngo bakomeze batere imbere babyongere. Babahaye imbaraga ahubwo nabo barasabwa gukora cyane kugira ngo ari ibyo bamaze guhabwa bikomeze bifatwe neza ariko nabo bibatere imbaraga zo kongeraho ibindi byinshi mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyamuryango babo bibumbiye muri iyi Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA '.

    Akomeza ashimangira ko akurikije urwego aba bahizi ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA bagezeho, hari amasomo menshi andi makoperative yaza kubigira ho kuko ari Koperative izi icyo ikora, iyobowe neza, bazi icyo bashaka n'uburyo bakemura ibibazo by'Abaturage, ikaba Koperative ifite icungamutungo rinoze, ikorera ku ntego, ifite gahunda y'ibikorwa, ikaba Koperative igaragaza icyerekezo cyiza.

    Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA bakurikiye ibivugwa.

    Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ashimangira ko kubona uyu mufatanyabikorwa, USADF byatumye bihuta mu iterambere, haba mu bikorwa remezo byo kubaka imbuga na Hangari zazo, bagira imashini zihura zikanagosora umuceri( imashini 7), bagira umusaruro ushimishije mu bwiza no mu bwinshi.

    Ahamya ko uko bari mbere, byari ku rwego ruciriritse ariko nyuma y'imyaka ine bafashwa na USADF guhera muri 2019, bari ku rwego rushimishije rwihuta ariko kandi batavuga ko bageze aho bajya kuko inzira igikomeje mu kwagura ibikorwa no kwiteza imbere bahindura imibereho y'umunyamuryango kurushaho kuba myiza, akishima ndetse na Koperative ikiyubaka bikwiye, ikaba iyo abandi baza kwigira ho.

    Mugenzi Ignace/Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA.

    Mu bikorwa byakoze ku bufatanye bwa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA n'Umuryango nterankunga w'Abanyamerika-USADF hari; Imodoka yaguzwe igeza umusaruro ku isoko, Hubatswe iguriro ry'Inyongeramusaruro horoshywa ingendo zakorwaga ku bahinzi, Hasanwe ubuhunikiro bw'Imbuto, Haguzwe Moto, Hubatswe imbuga hagamijwe kongerera agaciro mu bwiza igihingwa cy'umuceri, Inkunga y'amagare 80 yatanzwe mu koroshya iyamamazabuhinzi, Hubatswe urukarabiro mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw'abantu, Imashini zihura zikanagosora umuceri hagamijwe kugabanya iyangirika ry'umusaruro, Amahugurwa ku miti n'ifumbire mvaruganda n'ibindi.

    Mu rwego rwo guhamya no kwerekana ko uwasindagijwe muri iki gihe cy'imyaka ine na USADF nawe yatoye imbaraga zamubashisha kugira uwo asindagiza, iyi Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA yaremeye Koperative ebyiri z'abahinzi izigenera inkunga ya Miliyoni zisaga cumi n'esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda.

    COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA yaremeye Koperative 2 asaga Miliyoni 16, imwe imwe asaga Miliyoni 8.

    Imbuga na Hangari yayo byubatswe na USADF
    Iguriro ry'inyongeramusaruro ryubatswe.
    Imodoka yaguzwe.
    Moto zaguzwe.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/09/kamonyi-cooproriz-abahuzabikorwa-usadf-isize-uwasindagizwaga-yasindagiza-abandi/