Blog

  • APR BBC yatsinze REG WBBC urugamba rukomeza kuba isobe #rwanda #RwOT

    APR WBBC yaraye itsinze REG WBBC umukino wa 3 mu mikino ya nyuma ya kamarampaka muri Basketball “BetPawa Playoffs”, iyi kipe yuzuza imikino 2-1 muri 4 bagomba gutanguranwa.

    Mu gihe mu bagabo igikombe cyamaze kubona nyiracyo, no mu bagore ‘Playoffs’ zari zakomeje.

    Nyuma y’uko amakipe yari afite umukino umwe kuri umwe, hibazwaga itsinda uwa kabiri aho yaje kuba APR WBBC yatsinze amanota 84-81.

    Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, REG WBBC niyo yatsinze agace ka mbere ku manota 22-11 ibifashijwemo cyane na Betty Kalanga watsinze amanota 27 mu mukino wose.

    Agace ka kabiri inkumi za APR WBBC zagarutse zariye Amavubi maze uwitwa Odille Tetero acurika ikibuga REG BBC birayirenga, Tetero watsinze amanota 30 muri uyu mukino yafashije APR kwegukana aka gace ku manota 21-15. Amakipe yagiye kuruhuka ari 37 ya REG kuri 32 ya APR.

    Ibifashijwemo n’abarimo umunya-Sudani, Akon Rose, APR WBBC imbaraga yasozanyije agace ka kabiri yazikomezanyije no mu ka gatatu maze igatsinda ku manota 23-16.

    Agace ka nyuma REG BBC yaje kugakina ireba ko yakuramo amanota abiri APR yayirushaga, abarino Ineza Sifa wakinaga umukino we wa mbere ntako batagize ariko biranga aka gace nako APR WBBC igatsinda ku manota 29-28, umukino urangira ari 84-81.

    Ku mukino w’umwanya wa 3, The Hoops Rwa yaraye itsinze IPRC Huye 67-64 maze zombi zigira imikino 1-1, hasigaye umukino umwe uzazihuza.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-bbc-yatsinze-reg-wbbc-urugamba-rukomeza-kuba-isobe

  • Croix Rouge y’u Rwanda yahize kwigira no gusigasira ibyagezweho #rwanda #RwOT

    Umuryango utabara imbabare Croix Rouge Rwanda watangaje ko uri kwishakamo ubushobozi buzawufasha gukomeza guhigura imihigo yawo no gusigasira ibyagezweho nyuma yo kubona ko abaterankunga bawo bagenda bagabanyuka kubera ihungabana ry’ubukungu bw’Isi.

    Uyu Muryango uvuga ko uzakomeza gukora ibikorwa byawo by’ubugiraneza n’ubwo hari bamwe mu baterankunga bawo batagikorana kubera ihungabana ry’ubukungu bw’Isi mubyo uzibandaho harimo gukora ibikorwa by’ubucuruzi burimo no kubyaza umusaruro hoteli bubatse.

    Abanyamuryango basinye imihigo

    Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bukuru n’ubwo komite z’uturere kuri uyu wa 9 Nzeri 2023, banarebera hamwe uko izo komite zesheje imihigo zikanahiga imihigo yumwaka 2023-2024, Croix Rouge y’u Rwanda yerekanye ibyagezweho yemera ko igiye kubyaza umusaruro ibyo bikorwa no kubibungabunga.

    Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda Mukandekezi Françoise, avuga ko igikorwa cyo guhiga ko ari ingenzi kubera ko gituma abantu bamenya guha agaciro ibyo bahize kandi ko nta kabuza ibyo bahize bazabigeraho.

    Yagize ati” Muby’ukuri twishimiye cyane ibyo twagezeho mu mihigo irangiye dufatanyije n’abanyamuryango mu turere dutandukanye, tukaba twafashe n’ingamba zo gukomeza gusigasira ibyagezweho.”

    “Dufite icyizere dushingiye ku bushake bw’abanyamuryango bagiye kubishyira mu bikorwa tukumva tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo tuyese. Tuzakomeza gukora ibikorwa byo gufasha abababaye n’ibibateza imbere ndetse no gushaka ibyunganira ubushobozi bwacu.”

    Perezida wa Komite ya Croix Rouge mu Karere ka Gicumbi Uwimanzi Aimable, avuga ko bo icyo bashyize imbere ari ukongera umubare w’abanyamuryango no kongerera ubushobozi inzego bakorana bagamije guteza imbere umuturage.

    Yagize ati”Iyi mihigo tuzafatanya n’inzego duhagarariye tuyishyire mu bikorwa. Tuzibanda ku gushaka abanyamuryango no guha imbaraga inzego haba mu mirenge no mu tugari no kurwanya ibiza twubakira abaturage ubushobozi.”

    Croix Rouge y’u Rwanda iteganya kongera ibikorwa bizunganira ubushobozi bwabo birimo Hoteli Ris Kivu Breeze iri i Karongi, hoteli i Nyanza, amacumbi arimo kubakwa Ngoma ninzu zubucuruzi muri Kirehe.

    Mu ngamba z’imyaka itanu Croix Rouge y’u Rwanda yihaye kugeza muri 2026, ivuga ko mu turere hazibandwa ku kubaka udusozi indatwa model village muri buri murenge no kwita ku bikorwa bijyanye no kurwanya ibiza no kugabanya ubukana bwabyo haterwa ibiti bigera kuri miliyoni buri mwaka ndetse binakurikiranwa kugeza bikuze.

    Hari kandi na gahunda yo kunoza imirire no guteza imbere imiryango ikennye aho hashyirwaho amatsinda yo kuzamurana bizigamira banagurizanya na gahunda yo kwigisha abaturage kwita ku isuku n’isukura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Croix-Rouge-y-u-Rwanda-yahize-kwigira-no-gusigasira-ibyagezweho

  • MU MAFOTO 100: Injira mu mukino wa Senegal n’… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu Saa Tatu z’ijoro kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye haberaga umukino Senegal yari yakiriyemo Amavubi.

    Impamvu Senegal yari yakiririye mu Rwanda ni ukubera ko umukino ubanza u Rwanda narwo rwawakiririye muri Senegal nyuma y’ubwumvikane bw’ibihugu byombi.

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, igitego cya Senegal n’icyo cyabonetse mbere ku munota wa 66  gitsindwe  na Lamane Camara naho icyo kwishyura ku ruhande rw’u Rwanda kiboneka ku munota wa 90+4 gitsinzwe na Niyonzima Olivier Seif akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.

    Muri iri tsinda L, ikipe y’igihugu ya Senegal niyo yazamutse ari iya 1 naho Mozambique aro iya 2 .

    Abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda , Amavubi bagateganyo barimo Gérard Buscher na Seninga Innocent 

    Rwarutabura usanzwe ufana Rayon Sports yari yitabiriye umukino 

    Umuzamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe na myugariro wa APR FC Nshimiyimana Yunnusu bicaye mu bafana

    Abafana ba Senegal bari baje kuri uyu mukino 

    Umutoza wa Mukura VS areba umukino 

    Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji areba umukino 

    Umutoza wa Bugesera FC, Eric Nshimiyimana nawe yari yaje kuri uyu mukino 

    Uyu mukino ntabwo wari witabiriwe n’abafana benshi muri sitade 

    Gerard Buscher aganira na kapiteni w’Amavubi, Djihad 

    Abakinnyi b’Amavubi bari ku ntebe y’abasimbura mu minota ya nyuma y’umukino bari bahagurutse bareba ahava igitego 

    Abafana b’Amavubi baramwenyuye nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura 

    Byiringiro Lague yagerageje uburyo bwinshi muri uyu mukino gusa ntiyahirwa ngo abone igitego 

    Ntwari Fiacre nyuma yo gutsindwa igitego 

    Mutsinzi Ange aganira na Niyonzima Olivier Sefu nyuma y’umukino 

    Abakinnyi b’Amavubi bakomera amashyi abafana nyuma y’umukino 

    Abakinnyi ba Senegal baririmba indirimbo yubahiriza igihugu 

    Abakinnyi b’Amavubi baririmba indirimbo yubahiriza igihugu 

    Abakinnyi 11 b’Amavubi bari babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Senegal bari babanje mu kibuga 

    Umwe mu bakobwa baje kureba uyu mukino yambaye mu buryo butangaje

    Mugenzi Faustin usanzwe ari umunyamakuru niwe wari umushyushya rugamba kuri uyu mukino 

    Niyonzima Olivier Sefu yishimira igitego 

    Nicolas Sebwato usanzwe afatira Mukura VS areba umukino 

    AMAFOTO: Ngabo Serge-Inyarwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134226/mu-mafoto-100-injira-mu-mukino-wa-senegal-namavubi-wagaragayemo-abakobwa-bikimero-134226.html

  • Shalom Choir igeze kure imyiteguro y’igitaram… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyigamije kongera ubusabane hagati y’abantu n’Imana cyateguwe na Shalom Choir ikorera umurimo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ariko imirimo yabo ikaba yaragutse ikwira igihugu cyose ndetse n’amahanga yose. 

    Kubwo kuba umurimo wabo waragutse kandi intama zagarutse ari nyinshi, iki gitaramo bahisemo kugikorera muri BK Arena inyubako nini izwiho kakwira bimwe mu bitaramo bikomeye cyane harimo n’ibyabahanzi bakomeye cyane ku Isi hose.

    Shalom Choir imaze imyaka irenga 30, ikaba ikunzwe n’abatari bake, ntabwo aribo bazaba bari muri icyo gitaramo gusa kuko bazataramana n’umuhanzi Israel uheruka gukorera igitaramo muri BK Arena kuri noheri y’umwaka ushize abantu bagakubita bakuzura.

    Nk’uko ijambo yy’Imana risaba gukwirakwiza urukundo n’ubwiza bwayo, Shalom Choir yahisemo kudaheza umuntu n’umwe haba hashingiwe ku idini asengeramo, ubushobozi kuko kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ubuntu. 

    Uretse kuba barateguye iki gitaramo ndetse gahunda zabo zikaba zipanze neza, mu buryo bw’amajwi n’ibindi byose bizasabwa kugira ngo gukomera kw’Imana kuzagaragare muri BK Arena, Shalom Choir igeze kure imyiteguro yo kuzaseruka neza muri iki gitaramo. 

    Uretse kuba iyi korali igeze kure imyiteguro, ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR bakomeje kuyiba hafi  dore ko Rev.Pastor Rurangwa Valentin aherutse kuyisura   agafatanya nabo mu myiteguro. 

    Mu ijambo Rev.Pastor Rurangwa Valentin yagejeje ku baririmbyi ba Korali Shalom, yababwiye ko itorero ryifatanije nabo mu mitegurire y'iki gitaramo kuko batifuza ko hari ikintu na kimwe kitazagenda neza .

    Ati:'Nje hano kubareba mvuye mu mwiherero w'abashumba. nari kumwe n'umushumba mukuru w'itorero, Bwana Rev.Ndayizeye Isaie mubwira ko nje hano kubareba ambwira ko nawe rwose abazirikana ko nibimukundira mu minsi ya vuba nawe ari buze kubaramutsa no kureba aho imyiteguro igeze rwose ni muhumure ibintu bizagenda neza turabyizeye kandi dukomeje kubasengera.'

    Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 17 Nzeri 2023 muri BK Arena, amarembo akazafungurwa Saa 11:30 abantu bagatangira kwinjira. Iki gitaramo kizaba kirimo abavugabutumwa benshi ndetse n’ibyamamare byinshi bizaba byaje kwifatanya na Shalom Choir. 

    Shalom Choir igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo.


    Shalom Choir yaraganirijwe mbere y’igitaramo. 

    Abaririmbyi ba Shalom Choir bariteguye.


    Inzego zose mu itorero zegereye Shalom Choir. 



    Ku wa 17 Nzeri 2023 nibwo Shalom Choir ifatanyije na Israel Mbonyi bazataramira muri BK Arena ,kwinjira ni ubuntu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134227/shalom-choir-igeze-kure-imyiteguro-yigitaramo-izahuriramo-na-israel-mbonyi-muri-bk-arena-a-134227.html

  • Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uwavuga ko bene aba ari bo ngenzi bakenewe mu banyarwanda ntabwo waba ubeshye kubera impamvu uruhumbirajana rugamije gukuraho ubushomeri burundu mu Rwanda ntabwo waba ukabije inkuru cyangwa ngo bibe ari ugutebya

    Ibi kandi byahamijwe n'abitabiriye ihuriro ryahuruje imbaga y'ibigo byigenga bifite inkomoko mu Bushinwa byose byarakubise bimurika ibikorwa bigamije gushakira amahirwe Abanyarwanda bize mu Bushinwa n'abandi bakeneye akazi hagamijwe gukingurira amarembo Abanyarwanda ngo bakure amaboko mu mifuka, Dore ko hari Inganda,amahoteli, ibigo by'itumanaho n'ibindi

    Abanyarwanda bize mu Bushinwa bafite amahirwe kurusha abandi ku Isi'; Patrick Kananga, Ni umuyobozi Mukuru w'Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), akomeza avuga ko abanyarwanda bize mu Bushinwa bafite amahirwe menshi kurusha abandi ku Isi, kuko bashyiriweho uburyo bahuzwa n'abashoramari b'Abashinwa bakorera mu Rwanda, kugira ngo babone akazi.

    Ibi Patrick Kananga yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023, ubwo Ihuriro ry'abanyarwanda bize mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO) ku bufatanye na Ambasade y'Ubushinwa mu Rwanda, bari mu gikorwa cyo guhuza Kompanyi z'Abashinwa zikorera mu Rwanda n'abanyarwanda bize mu Bushinwa, bagaragarizwa ahari imyanya y'akazi; igikorwa bise 'Job fair' cyabaga ku nshuro ya kabiri.

    Bwana Higaniro Théoneste (Taylor)

    Umuyobozi w'umuryango w'abize n'ababaye mu Bushinwa (RCAO), Bwana Higaniro Taylor Theoneste, avuga ko binyuze muri 'Job fair' ya mbere yagize umumaro kandi bizeye ko n'ubu bizagenda neza abenshi bakahakura inyungu zinyuranye

    Ni ku nshuro ya kabiri, RCAO Job fair iteguwe kuko yatanze umusaruro mu ya mbere, kuko mu igenzura twakoze twasanze abanyarwanda benshi bavuye kwiga mu Bushinwa babonye akazi abandi babona aho bimenyereza akazi muri Kompanyi z'Abashinwa, aho hari abagera kuri 30 babonye akazi ku buryo buhoraho, hari n'abo basigaranye contact zabo, uko akazi kagenda kaboneka muri izo Kompanyi babahamagara bakajya gukora ako kazi.'

    Bwana Higaniro yakomeje avuga ko babanje gukorana na Kompanyi z'Abashinwa, ariko ubutaha batekereza kongeramo n'izindi Kompanyi zaba iz'abanyarwanda n'abanyamahanga zikorera mu Rwanda kugira ngo batange amahirwe ku banyarwanda bose muri rusange, anavuga ko iki gikorwa kirimo kugenda gikura dore ko ku nshuro ya mbere cyitabiriwe na Kompanyi 12 none ubu ku nshuro ya kabiri haje izigera kuri 30; bityo n'umubare w'ababona akazi uzarushaho kwiyongera.

    Hano Bwana Higaniro yaganiraga na H.E Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda mbere ya Covid 19

    Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko nyuma y'imyaka 4 Job fair ya mbere ibaye yatanze umusaruro, kandi ko Ubushinwa buzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu iterambere nk'ibihugu bifitanye umubano, hashakwa imirimo ku banyarwanda bize mu Bushinwa n'abandi, kandi ko yizeye ko imikoranire ihari hagati ya RCAO na Ambasade izatuma bagera kuri byinshi.


    Ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru w'Umurimo muri MIFOTRA wari umushyitsi mukuru, Bwana Patrick Kananga, yavuze ko abanyarwanda bize mu Bushinwa bafite amahirwe menshi kuko ari igihugu kitareba ku kwigisha gusa.

    Yagize ati:

    'Abanyamuryango ba RCAO muri abantu ba mbere ku Isi mufite amahirwe. Ni ikintu dushima kuba Leta y'Ubushinwa ishobora guha abanyarwanda amahirwe yo kwigayo, ariko ntibinarangirire aho ngaho y'uko bize, igakurikirana ngo ibahuze n'abakoresha batandukanye cyane cyane Abashinwa kugira ngo ba bana bizeyo banabone akazi.'

    Yakomeje asaba n'andi mashyirahamwe n'amahuriro (alumni) y'abize mu bindi bihugu na cyane ko agiye ahari, ko bagera ikirenge mu cya RCAO, bagashyiramo ingufu ku buryo nabyo byatanga umusaruro, anavuga ko ibikorwa bya Leta y'Ubushinwa mu Rwanda byigaragaza kandi bizamura ubukungu bw'igihugu.

    Kugeza ubu RCAO ivuga ko hari abanyarwanda barenga 800 bize mu Bushinwa biyandikishije nk'abanyamuryango bayo, gusa ngo abenshi muri bo bafite akazi n'ubwo hakiri abari hagati ya 200 na 300 badafite akazi, ikaba iteganya kunoza neza urubuga rwayo rw'ikoranabuhanga (website) ryayo kugira ngo abafite akazi n'abatagafite bajye bagaragara neza, kandi bari mu byiciro byabo bitandukanye; ni ukuvuga abize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya gatatu ndetse n'abafite impamyabumenyi y'ikirenga.

    Uwahuza ibiganza agashimira Abashinwa n'abahize ntiyaba akabije, indi miryango nayo igende irebereho.

    The post Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bahize-kurandura-burundu-ubushomeri-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bahize-kurandura-burundu-ubushomeri-mu-rwanda

  • Gen-Z Comedy Show: Amatike yarashize, Ariel W… – #rwanda #RwOT

    Fally Merci wazanye umushinga w'igitekerezo cyaje kuvamo ikintu kinini kandi gifitiye akamaro abanyarwenya akomeje gushimirwa uruhare agira mu kugaragaza impano nshya mu rwenya. Ni nako byagenze  ubwo umunyarwenya umaze kuba ikimenyabose ku bitabira biriya bitaramo bibera kuri Mundi Center, ni Muhinde.


     Ubwo Muhinde yarasoje gusetsa abarenga 800 bitabiriye yagize ati:'Fally Merci enda hano. Uyu mubona niwe watumye ngira abantu bangana gutya'yavugaga abafana'. Mumfashe mushimire yakabije inzozi zanjye. Iyo ataba we ntabwo mba ndi Muhinde mubona aka kanya'.


    Ibi Muhinde abihuriyeho n'abandi banyarwenya bamaze kugira izina dore ko abarenga 100 babarizwa muri Gen-Z. Muhinde wari umunyarwenya w'umunsi kuko niwe wapfundikiye igitaramo ariko abantu babanza kwanga ko ava ku rubyiniro. Nyamara umwanzi w'igihe ni amasaha. Bamugaruye akomeza urwenya ariko biranga arabasezera bitewe nuko bwarimo burushaho kwira kandi amasaha batari buyarenze.


    Ucishije amaso ku bitabiriye wabona bafite inyota  yo  kuba batashye kandi bari bagikeneye  gukomeza kwisekera dore ko muri iyi minsi guseka ari amahirwe bitewe n'imihihibikano yugarije ubuzima bwa muntu. Muhinde yanahishuye ko Merci ajya anabafasha mu buzima bwo hirya y'urwenya. Ati:'Merci ajya ampamagara akambaza niba mfite ikibazo akandwanaho. Imana iguhe umugisha'. 

     

    Ariel Wayz waganirije abitabiriye bamwereka urukundo

    Muri Gen-z Comedy Show bagira umwanya bise'Meet Me Tonight' aho Fally Merci atumira icyamamare mu ngeri zitandukanye. Muri iryo  Ariel Wayz wizihije  isabukuru iwabo I Rubavu dore ko yabonye izuba ku itariki 09 Nzeri 2001 akaba yujuje imyaka 22 y'amavuko yaganirije abitabiriye  uru rwenya . 

     

    Ariel Wayz yabajijwe ku makuru y'ibihuha avuga ko najya i Burayi azahita agumayo. Nawe ati:' hhhaaaa…Ntabwo nzagumayo nzataha'. Abajijwe ibintu bitatu amaze kungukira mu muziki yagaragaje ko umuziki umutunze, yawukuyemo inshuti kandi awukuramo ibyishimo ari nacyo kiruta ibindi mu buzima. 


    InyaRwanda yashatse kumenya niba amatike yashize. Umukozi umwe mu bakora muri Gen-Z Comedy show yafashe akaboko umunyamakuru amwereka mu kabati bacururizagamo itike asanga harera. Ntibyagarukiye aho kuko habayeho kutanyurwa.


     Ubuyobozi bwa Mundi Center butanga ikibuga cyangwa se Salle bwabwiye InyaRwanda ko ubundi haba hateguwe intebe 200  muri  “VIP’ n’intebe 450  ahandi . Ubwo ni ahasanzwe. Izi ntebe zose zari zashize. Si ibyo gusa, habayeho kuzenguruka bityo dusanga abahagaze barenda kuruta abicaye.

    Ariel Wayz  mu minsi iri imbere azahurira na Juno Kizigenza  mu bitaramo bizazenguruka ibihugu by’u Burayi.
                                                                                           

     

    Ariel Wayz yasangije urugendo rwe mu muziki amazemo imyaka 3 abarenga 800 bitabiriye Gen-Z Comedy Show yatanze umunezero ku bayitabitabiriye

    Ariel Wayz yavuze ko atunzwe n’umuziki, yawukuyemo abantu kandi wamubereye isoko y’ibyishimo

    Kamanda(ufotora) Ariel Wayz, Clapton, Agapeti Gakonje (Kuri Twitter yahindutse X) bari basetse batembagaye

    Ariel Wayz Umuziki yize umaze kumuhesha ijambo mu rungano

    Gafotozi Kamanda na Ariel Wayz 

    Ariel Wayz yahawe impano n’umwana ufite inzozi zo kwiga ubugeni ku Nyundo

    Ariel Wayz ari kugenda acengera mu mitima y’abakiri bato buhoro buhoro

    Merci, Wayz n’umunyempano wifuza gukabya inzozi ze zo gushushanya

    Ariel Wayz ku myaka itatu akora umuziki ari gukundwa

    Fally Merci, Ariel Wayz n’umunyempano ushaka gukabya inzozi zo gushushanya

    Gen-Z Comedy Show itaha izaba ku itariki 21 Nzeri 2023

    Umunyarwenya Joshua yabajije Ariel Wayz niba akoresha agakingirizo nawe asubiza yego

    Umuziki wamuhaye igikundiro


    ‘Nzagaruka mubyizere’ asubiza abibaza niba najya i Burayi azataha

    Yahishuye ko abaye perezida yahita aha akazi Riderman akaba minisitiri w’Intebe

    Ariel Wayz yahishuye ko atariheba ku buryo yumva yareka umuziki

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA

    REBA AMAFOTO YOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134157/gen-z-comedy-show-amatike-yarashize-ariel-wayz-anyomoza-ibyo-gutorokera-i-burayi-amafoto-134157.html

  • RFI yagaragaje inyungu zitezwe mu bufatanye… – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri BK Arena ku itariki 07 Nzeri 2023. Umunyamakuru wa InyaRwanda yashatse kumenya icyo RFI ihishiye abazibatira iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika,Umuyobozi w'imirimo rusange muri Rwanda Forensic Institute'RFI' Habyarimana Ildephonse yasobanuye ko serivisi batanga zisaga umunani bifuza ko buri munyarwanda anywana nazo kuko nibo zigenewe mbere y'abandi bava i mahanga dore ko iki kigo mu bakiriya gifite harimo n'abo mu bihugu byo hanze y'u Rwanda nka RDC iza ku isonga. 


    Ati:'MTN Iwacu Muzika Festival ni Platform nziza twifuza ko twabyaza umusaruro kandi abanyarwanda bakamenya serivisi dutanga'.

     

    Zimwe muri serivisi abantu bakwitega zizaba zigarukwaho muri ibi bitaramo bizazenguruka igihugu bigasorezwa  Kigali harimo: Serivisi y’uturemangingo ndangasano ADN

    Serivisi yo gupima uburozi n’ingano ya Alukoro mu maraso

    Serivisi yo gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire

    Serivisi yo gupima Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe

    Serivisi yo gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga

    Serivisi yo gusuzuma inkomere n’imibiri y’abitabye Imana

    Serivisi yo gusuzuma ibyahumanyijwe na mikorobe

    Serivisi yo gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu


     

    Habyarimana Ildephonse, umuyobozi w’imirimo rusange muri RFI yasobanuye inyungu ziri mu gutera inkunga MTN Iwacu Muzika Festival

    Riderman yashimiye ibigo bikomeje gutera ingabo mu bitugu umuziki nyarwanda

    Chriss Eazy azafasha abazitabira ibitaramo kumva neza Serivisi za RFI

    Alyn Sano ashimira abantu bose bashyira itafari ku muziki nyarwanda ari naho RFI ihita iziramo kuko yateye inkunga iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika

    Alyn Sano umuhanzikazi uhagaze neza mu muziki nyarwanda

    Mushyoma Joseph afatwa nka sekuru w’abategura ibitaramo neza mu Rwanda

    Bushali ufatwa nk’impirimbanyi ya Drill yashimiye RFI kuba yaraje mu muziki nyarwanda

    Niyo Bosco ashimira RFI kuba izajyana nabo mu ntara zose

    Bwiza ni umuhanzikazi ukunzwe mu gihugu hose. Ashimira RFI kuza mu muziki nyarwanda

    Bruce Melodie ashimira abafatanyabikorwa ba MTN Iwacu Muzika Festival

    Afrique, Bwiza na Niyo Bosco

    RFI na MTN Rwanda ni abafatanyabikobwa b’iri  Serukiramuco

    REBA AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134166/rfi-yagaragaje-inyungu-zitezwe-mu-bufatanye-na-mtn-iwacu-muzika-festival-134166.html

  • Baririmbiraga mu ishuri! The Messengers Singe… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ryaherukaga gukora igitaramo nk'iki mbere y'umwanduko wa Covid-19, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023 bahurije imbaraga y'abantu mu gitaramo cy'ivugabutumwa bakoreye ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo mu Mujyi wa Kigali (Expo Ground).

    Ni ubwa mbere korali yo mu Itorero ry'Abadiventisiti ikoze igitaramo nk'iki cyo gufata amashusho y'indirimbo zigize Album y'abo, kandi ni gake  korali zo muri ririya torezo zikora ibitaramo by'aho abantu binjira bisabye ko bishyura amafaranga.

    Ijanisha rinini ry'abitabiriye iki gitaramo biganjemo urubyiruko ruzi cyane indirimbo za Israel Mbonyi, ni mu gihe abandi ari bo mu Itorero aho The Messengers Singers basengera kuva mu myaka irenga 19 bihurije hamwe.

    Ni igitaramo kitagaragayemo amasura y'abantu bazwi muri 'Gospel'. Hari ababihuza n'uko The Messengers yahuje imbaraga n'umuhanzi utabarizwa mu Itorero ry'Abadiventisiti bifatwa nk'ibitemewe'- Ndetse hari abavuga ko Itorero ry'Abadiventisiti rishobora gufatira ibihano iri tsinda ry'abasore b'abaririmbyi.

    Mu gufata amashusho y'indirimbo zigize album yabo, iri tsinda ryifashishije bwa mbere abakobwa mu bijyanye no kuyungurura neza amajwi yabo. Indirimbo zabo za mbere zabanje bazaririmbye ari bonyine hatumvikanamo amajwi y'abakobwa.

    Filime mbarankuru yagarutse ku buzima bwabo yagaragaje ko bavuye kure. Nsabimana Emmanuel yavuze ko mu 2008 ari bwo batangiye urugendo rwo kwihuza nk'itsinda, ni nyuma y'imyaka yari ishize biga mu ishuri rya College Adventiste de Gitwe mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Yavuze ko ubwo yihuzaga na bagenzi be banzuye ko bagomba gukora iri tsinda ari abasore gusa kandi 'bazi kuririmba'. Ati 'Nyuma tukagenda dushyiramo abantu ariko dufite aho tutarenga tuvuga ngo rizaba ari itsinda ariko ry'abantu bake.'

    Uyu musore yavuze ko ubwo batangiraga gukorera Imana 'nta hantu twari dufite ho kwitoreza uretse mu ishuri kuko atari korali'.

    Avuga ko uko bagendaga barushaho kugaragaza impano yabo, abantu batangiye kubakunda no kubashyigikira nabo biyemeza kubishyiramo imbaraga. Ati 'Abantu babonaga ko bifite umurongo. Tukajya duhabwa amahirwe yo kuririmba […] Itsinda ryagiye rikundwa, kugeza mu 2009 itsinda ryaje gufata izina ritangira kuba noneho 'The Messengers'.]

    Tugirimana Jean De Dieu, umwarimu wigishije igihe kinini muri College Adventiste de Gitwe avuga ko yinjiye muri The Messengers Singers nyuma yo kubumva igihe kinini bakorera imyitozo mu ishuri yumva akunze uburyo baririmbamo. Ati 'Ni uko ninjiye mu itsinda. Guhera icyo gihe nta myitozo n'imwe nigeze nsiba.'

    Tugirimana avuga ko ariwe wagiriye inama bagenzi be gutangira gushaka ibindi bitaramo baririmbamo mu Mujyi wa Kigali bakagura amarembo y'ivugabutumwa ry'abo. Ati 'Ni uko Messengers twagiye duhura. Abasore bose bagiye barangiza kwiga, twumvise tutagomba kureka umurimo.'

    Yavuze ko abaririmbyi bose bakimara gusoza amasomo banzuye gukorera Imana muri Kigali kandi bakabarizwa muri Eglise Francophone De Kigali.

    Perezida wa Messengers, Ishimwe Emile yavuze ko Intara zose z'u Rwanda bamaze kuziririmbiramo 'ku bw'impamvu z'ivugabutumwa'. Avuga ko hari ibitaramo bakoze, bakora n'ibikorwa by'urukundo birimo gufasha imiryango itishoboye, kandi bashima Imana yabaherekeje.

    Iki gitaramo bagikoze nyuma yo gushyira hanze album ebyiri z'amajwi zirimo iyitwa 'Izi mpamvu' ndetse na 'Iyo avuze'. Emile yavuze ko bafite intego yo gukomeza gukora ibikorwa byagura ivugabutumwa ry'Imana.

    Album bafatiye amashusho izasohoka mu minsi iri imbere: Iriho indirimbo 10 baririmbye mu byiciro bibiri nka: Reka tugushime, Dushime, Mwuka wera, Amasezerano, Rubanda, Siryo herezo, Senga, Ndakwihaye, Ibyo yavuze ndetse na Sinziheba.

    Ishimwe Emile avuga ko iyi album bayitiriye indirimbo 'Siryo Herezo' kubera ko ari indirimbo irimo ubuhamya bwabo.

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Iyi ndirimbo ni nshya. Tuyihimba twasanze ihuye n'ubuzima bwacu nk’abaririmbyi. Hari byinshi twagiye ducamo ariko Imana yaratwigaragarije, rero ibyo umuntu yacamo byose siryo herezo,igihe kiragera Imana igatanga igisubizo. Twayitiriye album rero kubera irimo ubuhamya bwacu.'

    Israel Mbonyi yasoje abantu bakinyotewe!

    Byabaye bishya mu matwi ya benshi kumva ko umuhanzi utari uwo mu Itorero Adventiste agiye kwifatanya n'itsinda ryo muri iri torero rimaze imyaka irenga 18 mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana.

    Abadiventisiti bazwiho kuririmba batuje cyane, ni gake bagaragara 'basirimba' nk'uko biboneka mu barokore. Ariko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu 'batambiye' Imana biratinda.

    Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro ahagana saa tatu z'ijoro, ahabwa indirimbo eshanu zo kuririmba.

    Uyu muhanzi yatunguwe ku buryo mu gitaramo hagati yafashe umwanya wo gushimira abakunzi b'ibihangano bye, avuga ko yatunguwe. Ati 'Natunguwe mu buryo butavugwa. Ndishimye cyane. Imana ibahe umugisha, ndabashimiye.'

    Yitaye ku kuririmba indirimbo ze zo hambere zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza ubwo benshi babyinaga bamusanganira ku rubyiniro.

    Ku rubyiniro yari kumwe n'abaririmbyi basanzwe bamufasha mu bitaramo akorera ahantu hanyuranye. Uyu muririmbyi ategerejwe mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 17 Nzeri 2023 azahuriramo na Shalom Choir.

    Muri iki gitaramo cya The Messengers yaririmbye indirimbo nka 'Mbwira', 'Nzaririmba' imaze imyaka ine, 'Nzibyo nibwira' imaze imyaka itatu n'izindi.

    Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro saa yine z'ijoro, ni nyuma y'uko inzego z'umutekano zibasabye kubahiriza amasaha yari yatanzwe y'iki gitaramo, byatumye bamwe batungurwa n'uko iki gitaramo gihagaritswe kandi bakinyotewe.

    Emile Ishimwe Perezida w'iri tsinda, avuga ko amasaha bahawe yari make, bakizeza ko umwaka utaha bazakora ibitaramo nk'ibi byagutse kandi bizamara igihe kinini. 

     

    The Messengers bumvikanisha ko banyuze muri byinshi ariko Imana irabarinda


    The Messengers yari imaze imyaka itatu idakora ibitaramo nk’ibi byubakiye ku ivugabutumwa




    The Messengers bavuze ko bari bamaze igihe bakora ku ndirimbo 10 zigize album yabo


    The Messengers basabaga abantu gufatanya n’abo mu ikorwa ry’iyi album



    Ni ubwa mbere The Messengers Singers yaririmbanye na ‘bashiki babo’ mu ikorwa ry’indirimbo zabo


    Aba baririmbyi bishimiwe mu buryo bukomeye


    The Messengers Singers yafashe amashusho ya Album y’abo ya kabiri bise “Siryo Herezo”


    Abaririmbyi b’iri tsinda bihuje kuva mu 2008 biga mu mashuri yisumbuye


    The Messengers Singers ifite abakunzi benshi mu Itorero ry’Abadiventisiti


    Israel Mbonyi yavuye ku rubyiniro abantu bagishaka kuramya Imana


    Mbere yo kujya ku rubyiniro, Israel Mbonyi yabanje kwitegereza uburyo The Messengers baririmba 

    Jonathan Jay, umuhanzi uzwi cyane i Gisenyi yaririmbye muri iki gitaramo 

    Nyuma y’iki gitaramo, Mbonyi yafashe  ifoto arikumwe na The Messengers Singers


    Israel ategerejwe mu gitaramo cya Shalom Choir kizaba ku wa 17 Nzeri 2023


     

    Mbonyi yavuze ko yatunguwe n’uburyo abakunzi be bo mu itorero Advantisite bamwakiriye


     


    Iyo wibutse imirimo Imana yakoze ku buzima bwawe 


    Jean Claude wayoboye iki gitaramo, yasabaga abantu guhuza imbaraga n’aba basore 


    Perezida wa The Messengers, Emile Ishimwe yavuze ko bafite impamvu nyinshi zatumye iyi album bayita “Siryo Herezo”  


    Umunyamakuru Kate Gustave n’umufasha we bitabiriye iki gitaramo


    Abaririmbyi barimo Peace Hozy na Betty basanzwe bafasha Israel Mbonyi














    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo “Siryo Herezo Live Concert”

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134225/baririmbiraga-mu-ishuri-the-messengers-singers-bakoreye-album-mu-gitaramo-bahuriyemo-na-is-134225.html

  • Nyagatare: Abantu bataramenyekana baranduye intoryi z'umuturage #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Harirwabayo Cleophas, utuye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, arasaba ubuyobozi kumurenganura nyuma yaho abantu bataramenyekana bigabije igice cya hegitare cy'umurima we w'intoryi bakazitema izindi bakazirandura.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, nibwo Hahirwabayo Cleophas utuye mu Kagari ka Cyenjojo yazindutse ajya mu murima we nk'ibisanzwe.

    Mu kuhagera yabaye nk'ukubiswe n'inkuba, aho yasanze intoryi ze zose zarimbuwe izindi zigatemagurwa.

    Mugusobanura ibyamubayeho akeka ko hari ababyihishe inyuma, kuko hari abo baherutse kugirana amakimbirane ubwo bamwonesherezaga we n'abagenzi be, basanzwe bakorera muri iki gishanga.

    Yagize ati 'Nkaba ejo bundi naragiranye ikibazo n'abantu banyoneshereje, baraza tubafatira inka, ariko abaturage tubijyamo babasha kutumvikanisha,bamaze kutwumvikanisha batwara inka zabo barataha, nge nkimara kubibona nagize ikiniga kinshi kuko ntakundi nari kubigenza ahakangombye kuntunga nari maze gusanga namaze guhomba, icyakurikiyeho rero nk'uko batubwira ngo y'uko umujinya mwishi uteza ibibazo, twahisemo gushaka ubuyobozi, ubuyobozi bwaje burahagera, ni ugukurikirana ababikoze kizima ko wumva hari nabo dufitanye insiriri zabo kandi ari nabo bagarutse bagakora ibingibi, hagati aho ndasaba ko byibura ubuyobozi bwaturenganura.'

    Abaturanye n'uyu mugabo bakimara kubona ibyabaye, bavuga ko iki ari igikorwa ndengakamere ko bitakabaye bikigaragara, baramusabira ubufasha.

    Umwe yagize ati 'Ibi bintu birakabije, ibi ni ubwicanyi bukabije, ntago yishe imbuto ahubwo yatekerezaga kwica nyirazo aramubura, kwakumubura rero niko kugirango yangize izi mbuto, impamvu nkubwira ko ibi ari ibintu by'indengakamere mu buzima, ibi byishe umuturage, byishe nyir'uguhinga, byishe n'umuhashyi ugomba kubihaha akabijyana kure, urabona ibi bintu ntabwo yari kubirya wenyine mu rugo, yagombaga gusagurira n'abandi mwakora ibishoboka mukadukorera ubuvugizi nkamwe mubonana n'abatuyobora, bakarwana kuri uyu muntu bakamurenganura , bagakurikirana abo bantu babikoze kubera ko barazwi baranahari '
    Undi ati 'Ariko ibi bintu biteye ubwoba, ngewe nahageze ikiniga cyo kiramfata, numvise nge nanafite ubwoba kuko nahise ntekereza uyu muntu yagize amahirwe kuba ataharaye, iyaba yaharaye si uko byakagenze, kandi iyi Leta y'ubumwe ndumva ubwicanyi itabushyigikiye, nge ikintu twamusabira kuri Leta yarenganurwa bashaka bakazana agoronome w'umurenge bakareba ikintu cyakagombye kuzavamo agahabwa ibye'.'
    Umuyobozi w'uyu murenge Kamu Frank yemeza ko aya makuru yabagezeho, kandi ko kubufatanye n'inzego z'ibanze hari gushakishwa uwaba yakoze aya mahano.

    Yagize ati 'Birumvikana abantu bakoze biriya n'abagizi ba nabi, ariko bagishakishwa dufatanyije n'izindi nzego, ntawuramenyekana ariko turimo turakoresha abantu baturanye nabo buhoro kugirango tubaze neza buriya biba bituruka mu makimbirane ukuntu, iki ngenzi yashashwa turimo ni ukugira ngo dukurikirane tureba niba uriya muntu ashobora kumenyekana, kubihanirwa n'amategeko mu buryo bwo kubyishyura no kubifungirwa, kandi ndibwirako tumubonye ko uwahohotewe yahabwa ubutabera mu buryo bufatika rwose'
    Uyu mugabo Hahirwabayo ubusanzwe afite umugore n'umwana umwe, avuga ko nta kindi kimutunze, usibye ubu buhinzi yari yiteze ko yazabonamo igitunga umuryango.

    Mu gihe inzego bireba zitakurikirana iki kibazo ngo gikemuke, uyu muturage yakomeza kurengana, kuko aha yari amaze kuhatakaza amafaranga asaga ibihumbi 400 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Valens NZABONIMANA

    The post Nyagatare: Abantu bataramenyekana baranduye intoryi z'umuturage appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/10/nyagatare-abantu-bataramenyekana-baranduye-intoryi-zumuturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abantu-bataramenyekana-baranduye-intoryi-zumuturage

  • Manishimwe Djabel yabonye ikipe nshya muri Algeria #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel wari intizanyo ya APR FC muri Mukura VS yamaze gusinyira USM Khenchela yo muri Algeria amasezerano y’imyaka ibiri

    Mu kwezi gushize kwa Kanama 2023 nibwo APR FC yatije Djabel muri Mukura VS mu gihe cy’umwaka umwe.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Algeria ya USM Khenchela ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahaye ikaze uyu mukinnyi w’umunyarwanda.

    Manishimwe Djabel agiye muri Algeria nyuma y’uko yabuze amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Al Shabaab FC yo muri Saudi Arabia kubera ko mu mwaka w’imikino wa 2022-23 atakinnye imikino myinshi.

    Manishimwe Djabel yatangiye gukinira Rayon Sports muri 2014 kugeza 2019 ubwo yerekezaga muri APR FC kugeza uyu munsi nubwo yari yaramutije muri Mukura VS.

    Djabel yerekeje muri USM Khenchela

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-yabonye-ikipe-nshya-muri-algeria