Blog

  • Abakinnyi 4 bavuga rikumvikana muri Rayon Sports n’umutoza agisha inama #rwanda #RwOT

    Nubwo agaragaza kuba agira igitsure kinshi no kutavugirwamo, umutoza wa Rayon Sports, Zelfani Alfani Yamen ngo hari abakinnyi ageraho akagenda gake.

    Nk’ibisanzwe ahantu hateraniye abantu barenze umwe, haba hagomba kuba harimo umuyobozi, uretse ibyo uba usanga hari n’abandi bafite ijambo nubwo yaba atari abayobozi kandi ibyo uvuga bikumvikana.

    No mu makipe ni uko biba bimeze, usanga hari abakinnyi bifitemo ubuyobozi ku buryo ibyo bavuze byumvikana, rimwe na rimwe iyo ari abakinnyi bakina, iyo batumvikanye n’umutoza birangira ari we ugiye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri iyi kipe, umutoza wa Rayon Sports nubwo agaragara nk’umuntu utinyitse ariko hari abakinnyi na we atapfa gufataho ibyemezo bibonetse byose.

    Ku isonga hari kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, nka kapiteni w’ikipe ni umuntu abyubahira ndetse aho bibaye ngombwa bakajya inama.

    Undi ni umukinnyi ukomoka muri DR Congo, Héritier Nzinga Luvumbu. Uyu mukinnyi muri kamere ikitagenda neza arakikubwira atitaye ku wo uri we, ariko bikagendana n’umusaruro we mu kibuga bigatuma hari n’uko umutoza amufata, bivugwa ko n’iyo agiye kumusimbuza abanza kubimubwira.

    Abandi bakinnyi ni Abarundi babiri, Aruna Moussa Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel binjiye muri iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, bivugwa ko nabo hari uko umutoza abafata cyane cyane mu buryo bwo kuba yabagisha inama.

    Kapiteni Rwatubyaye Abdul umwe mu bakinnyi bubashywe muri Rayon Sports

    Luvumbu ari mu bakinnyi umutoza agisha inama

    Mvuyekure Emmanuel nubwo ari mushya ariko aravuga bagenzi be bakamwumva

    Madjaliwa Rayon yubakiyeho hagati, ari mu bakinnyi umutoza agisha inama

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-4-bavuga-rikumvikana-muri-rayon-sports-n-umutoza-agisha-inama

  • Kamonyi: Agatsiko kiswe 'KABASHENGURE' kazamuye amacakubiri mu kigo cy'ishuri #rwanda #RwOT

    Hashize amezi asaga ane mu kigo cy'ishuri ribanza rya Gitare riherereye mu Murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi havugwa'Agatsiko' kiswe 'KABASHENGURE '. Ni agatsiko kavuzweho kubiba amacakubiri, kunaniza no gusuzugura ubuyobozi. Abarimu bacitsemo ibice biremamo udutsiko, uburezi burahazaharira, indangamanota zahawe abanyeshuri mu isozwa ry'umwaka w'amashuri hakemangwa ubuziranenge bwazo ndetse ababyeyi basabwa kuzigarura.

    Mu mboni za Madamu Mbonigaba Mpozenzi Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka, yemereye intyoza.com ko iby'aka gatsiko kiswe 'KABASHENGURE' babimenye nk'ubuyobozi ndetse bakajya kuganira n'ubuyobozi bw'ikigo n'abarezi bakabiha umurongo mu nama n'impanuro byatanzwe n'inzego z'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'izindi zirimo iz'umutekano.

    Uko Gitifu Mpozenzi asobanura imvano ya 'KABASHENGURE', ni uko nyirabayazana ari; Umwarimu wacuruzaga udukoresho tw'ishuri( uko abivuga) abana bakenera bakajya bamugurira, hanyuma abandi bagenzi be bakajya bamuserereza ngo arabakiranye, nawe ati ' KABASHENGURE'( avuga ako ka business ke).

    Gitifu Mpozenzi, akomeza avuga ko nyuma y'ibyo, uwo mwarimu yaje kugaragaraho kutubaha ubuyobozi no kudahuza n'abandi, mu kigo hazamo abajya ku ruhande rwe, bahuje gusuzugura no kwica akazi, bose bahita babitirira ako kazina ka' KABASHENGURE'.

    Ku bwa Gitifu Mbonigaba Mpozenzi Providence, asanga kuvuga ko' KABASHENGURE' yakwitwa agatsiko atari byo kuko ngo nta kindi kibahuza uretse kuba ari abahuje kudatunganya inshingano zabo no kutumvikana na bagenzi babo. Agira ati' Mbese ni udutiku'.

    Mukamana Devotha, Umuyobozi w'Uburezi mu murenge wa Nyarubaka afite ishusho abonamo' KABASHENGURE'. Agira ati' Ni uko twabibonye natwe, karahabonetse iby'ako gatsiko tugerageza no kubegera turabaganiriza mbere tukibimenya, tubagira inama. Byabayeho karagaragaye'.

    Akomeza avuga ko we ubwe yamenye iby'aka gatsiko hagati muri uyu mwaka nko mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka w'amashuri, arabasanga nk'ushinzwe uburezi aganiriza abarimu ku bijyanye n'ako gatsiko kari kavutse.

    Avuga ku mpamvu yo kuvuka kw'aka gatsiko ka' KABASHENGURE', yagize ati' Urebye ni ukunanizanya, nabyita kunaniza Ubuyobozi. Nicyo cyari ikintu nyamukuru, kunaniza guca intege umuyobozi. Urebye ni ukunanizanya n'ubuyobozi no guhangana n'irindi tsinda ry'abafite uburambe aho mu ishuri biyita 'Abasiniya', Abavuga rikijyana, abandi ngo ni abavuga rikumvikana! Ni uko bagiye bitana amazina'. Akomeza avuga ko aka gatsiko' KABASHENGURE' yamenye ko kari karimo abarimu bane, abandi nabo bafite uko biremyemo utwabo.

    Yakomoje ku ngaruka ibi byagize ku burezi muri iki kigo, ati' Nyuma y'aho ingaruka twabonye mu isozwa ry'umwaka ntabwo zabaye nziza. Ni ingaruka mbi! Kuko byagize ingaruka ku bana'. Akomeza avuga ko nyuma y'aho abarimu ubwabo bavananyemo bakajya batunga urutoki mugenzi wabo (twirinze gutangaza amazina) bavuga ko ariwe Nyirabayazana wa' KABASHENGURE'.

    Muri izo ngaruka zabaye, avuga ko mu isozwa ry'umwaka batabashije gutanga amanota ku banyeshuri nk'abandi. Ati' Bulletin( indangamanota) zatanzwe mu by'ukuri n'undi wese uri mu mwuga w'Uburezi n'undi utari mu mwuga w'Uburezi ntabwo zari zishimishije. Ntabwo icyo gikorwa cyashimishije inzego zose, baba n'ababyeyi, Nyiri ikigo, Ubuyobozi bw'Umurenge…, twanasabye ko izo Birote zijya kugarurwa mu babyeyi hanyuma bagakora izindi zuzuye'.

    Akomeza avuga ko izi ndangamanota ubundi nta mubyeyi, nta mwana wayakira kuko nta manota mu by'ukuri yariho, ngo bapfaga kwishyiriraho ibyo babonye, zitujuje ubunyamwuga hagamijwe kwerekana ko umuyobozi w'ikigo ntacyo amaze.

    Uvugwa ko ariwe Nyirabayazana wo gushinga ako gatsiko kiswe' KABASHENGURE' yahamirije intyoza.com ko ibimuvugwaho ari ibinyoma byamuhimbiwe kubwo kugaragaza ukuri kw'ibitagenda mu kigo birimo; Abanyeshuri ba baringa bagera mu 180 bitiriwe ko biga muri iki kigo hagamijwe kubaboneraho amafaranga atangwa ku bana( Capitation Grant). Amafaranga Leta itanga ku mashuri hagamijwe gufasha ikigo kubaho neza ariko akabarwa hagendewe ku bana, buri mwana afite ayo abarirwa.

    Avuga ku mpamvu abona agerekwaho ibintu bishobora kumwangiriza izina cyangwa bikamucisha umutwe, yagize ati' Impamvu ni kwa kundi abayobozi bashyigikirana bakanga kugaragaza ikibazo gihari cy'amafaranga ya Captation na School feeding byariwe, mfitiye ibyo nashakaga kubereka ariko nti bashake kubibona. Harimo ikibazo cy'amafaranga ariko nti bashaka no kubireba'.

    Akomeza avuga ati' Hari abana 180 banditswe muri ES Gitare batahaba kandi abana banditswe 180, urabizi ibigo bya Pirimeri nibo byakiraho Captation Grant na School feeding, noneho kuko njyewe nari mfite kugera muri izo Dokima( documents), mbigaragaje mba ikibazo mu kibazo. Iyo wagaragaje ikintu kandi bazi ko buri muntu wese cyamugiraho ikibazo, buri muntu wese arakwitakana'.

    Mu byo intyoza.com yabashije kumenya ku myanzuro n'ibyaganiriweho mu nama yabaye ku wa Gatanu Tariki 08 Nzeri 2023 i Nyarubaka, ikitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere utarabashije kuyisoza ariko agasiga Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Madamu Uwiringira Marie Josee, inama yanitabiriwe n'inzego zirimo iz'umutekano n'izishinzwe uburezi, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi mbere yo kugenda yabwiye abari muri iyi nama ko Ubuyobozi bw'Igihugu bukomeye ku Bumwe bw'Abanyarwanda, ko uzashaka wese kubusenya atazihanganirwa, ko ndetse n'abarema amacakubiri mu bandi batazihanganirwa.

    Mu bindi byavugiwe muri iyi nama, abarezi bayitabiriye bahawe umwanya n' ijambo ngo bagire icyo bavuga ku mikorere bafite irangwamo amacakubiri, bo ubwabo biyemerera ko hagati yabo harimo 'Amacakubiri' ndetse yagejeje ku gushinga umutwe witwa' KABASHENGURE', ugamije gusenya ubumwe bw'Abarezi bakorera mu Gitare, mu ishuri ribanza.

    Byagaragaye kandi ko muri iri shuri ribanza rya Gitare hari amatsinda cyangwa imitwe itatu ariyo; 1. KABASHENGURE, 2. ABARIMU BAMAZE IGIHE, 3. ABAJE VUBA BATAGIRA IGICE BEGAMIYE

    Muri iyi nama, imwe mu myanzuro yafashwe ni; Abarezi basabwe kwisubiraho no gusaba Imbabazi. Hifujwe ko bamwe bakwimurwa mu rwego rwo gusenya ubwo bumwe butari bwiza bwagaragaye( Solidarité Négative), Hasabwe ko itsinda 'KABASHENGURE' rikurikiranwa by'umwihariko kuko bidakozwe hashobora kuvukiramo ibindi bitubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda. Havuzwe ko gukorera Ubucuruzi ku ishuri bitemewe, Abarezi basabwe kubaha umuyobozi kandi nabo ubwabo hagati yabo bakubahana.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/11/kamonyi-agatsiko-kiswe-kabashengure-kazamuye-amacakubiri-mu-kigo-cyishuri/

  • Imvugo ikakaye ya Aptre Masasu ku bahanzi… – #rwanda #RwOT

    Ku ya 10 Nzeri 2023,umuhanzi Christian Irimbere yakoze igitaramo kitazibagirana mu mateka ye n'abitabiriye.

    Ubwo Apotle Masasu yabwirizaga, yagarutse ku cyuho kiri mu gushyigikira umurimo w'Imana,anenga abizera batakaza ibyabo bafasha abahanzi  avuga ko bakwirakwiza ibyaha, aho gufasha abahanzi bafite ibihangano byazamura umurimo.

    Ni igiterane cyabereye kuri Christian Life Assembly  'CLA' i Nyarutarama,cyitabirwa n'ingeri z'abantu batandukanye,Umushumba wa Evangerical Restauration Church ,Apotle Masasu Joshua yihaniza abantu kurangazwa n'ibidafite umumaro.

    Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Imbaraga zo kuramya mu mwuka no mu kuri' yasabye abizera kuyoborwa na mwuka wera n’igihe bagira amahitamo.

    Apotle   Masasu yifashishije ijambo ry'Imana riri muri 1 Samweli 16: 14-18. Yavuze ko abantu babayeho badafite mwuka w'Imana kuko babaho bamupfobya,bikabatera kubaho badashobora gukiranuka'.

    Yanenze abahanzi baririmba indirimbo z'Isi, avuga ko  bagaragazwa n'imyambarire iteye isoni irimo kugaragaza amatako n'indi mico ibakururira kwisanga mu busambanyi,nyamara bagakurikirwa na benshi bakanashyigikirwa mu gihe abiyubaha bifuza kuririmbira Imana bicwa n'inzara cyangwa bakabura ubushobozi bwo kugeza kure ibihangano byabo.

    Yakomeje anenga abarokore kuko yatangaje ko abashyigikira abahanzi babo bakiri bake ahubwo bagashyigikira ibizira k’Uwiteka.

    Ati 'Ubu iyaba Christian Irimbere yarapfumuye amatwi, umusatsi yarawugize nk'amahurungure y'ihene , avuga ko ari umutinganyi ubu hano haba huzuye”. 

    Yakomeje agira ati “Abenshi murava hano muririmba haleluya mwagera hanze mukajya muri ndombolo. Murafasha inzererezi zirirwa mu mihanda, zisambana n'abakobwa,mugatererana abazima.Murafasha amabandi. Ariko igihe kirageze ngo muhinduke mwite ku bifite umumaro.''

    Ibi kandi yabihuje n'ubuhamya bwe,ubwo yavugaga uko yatangiye ashinga iri torero,bamuca intege bamubwira ko atazabona abayoboke kuko benshi bakunda ibidafite umumaro ariko agakomeza kwihangana Imana ikaryagura.

    Yagize ati 'Baransekaga ngo sinzabona abayoboke,ndihangana nshobozwa n'imana,none ubu turi umubare utubutse ukorera Imana'.

    Yakomeje avuga ko abakristo  byumwihariko bakwiriye kureka indirimbo z'Isi burundu bakumva iz’agakiza zibegereza ijuru.

    Yitanzeho urugero agaragaza ukuntu yabaye mu by'Isi nyuma akaza kubivamo, yerekana ukuntu yabaye umubyinnyi kabuhariwe w'injyana zirimo Rock & Roll, Rumba n'izindi, akanatwara ibihembo ariko yajya gutera iby'Isi umugongo akabivamo abivuyemo.

    Apôtre Masasu yagaragaje ko ababazwa n'ukuntu abahanzi batunzwe no kwerekana ikimero babayeho neza mu gihe abaririmbira Imana bicira isazi mu jisho.

    Ati 'Kubona Lopez umunyamerikakazi washese amatako abona amafaranga , naho abahanzi baririmbira Imana bakayabura?'.Yasabye abarokore kwisubiraho bakita ku bifite umumaro bizaramba.

    Apotle Masasu yasabye buri wese kwitanga uko ashoboye Christian agashyigikirwa . Ku ikubitiro hari uwahise yitanga Amadorali 500 n'abandi bakomeza kwitanga.


     Yasabiye umugisha Christian Irimbere,amwifuriza kwaguka mu buhanzi bwe


    Yakomeje gusaba abizera gushyigikira abahanzi bafite umumaro


    Apotle Masasu yavuze ko yakundaga iraha cyane,nyamara akaza guhinduka agakorera Imana kandi bikagira umumaro


    Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’indirimbo ziryoheye amatwi ndetse n’ijambo ry’Imana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134249/imvugo-ikakaye-ya-apotre-masasu-ku-bahanzi-baririmba-indirimo-zisi-ishobora-gukurura-impak-134249.html

  • Abayovu ntimuyitererane muzaze tubage, tunogonore Kiyovu Sports mureba – KNC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yahize gutsinda Kiyovu Sports ayinyagiye ibitego byinshi.

    Tariki ya 15 Nzeri 2023 nibwo Gasogi United izakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 saa 19h00′ kuri Kigali Pelé Stadium.

    KNC yavuze ko bagomba gufatanya na Kiyovu Sports mu bihe bibi irimo ndetse inarebye nabi yatsindwa ibitego byikubye ibyo imaze gutsindwa.

    Ati “Mbere na mbere Kiyovu iri mu bihe bibi, umusiporutifu wese arabibona, yatsinzwe ibitego 8 mu mikino 2, niyo kipe imaze guca agahigo ariko twe ibyo ntibitureba, kuvuga ngo dushobora kugirira impuhwe Kiyovu, Imana n’iduha neza tuzayitsinda ibitego bikubye 2 ibyo yatsinzwe muri iyi minsi 2 ya shampiyona itambutse.”

    Yakomeje avuga ko ikizasabwa cyose azagitanga kugira ngo batsinde umwanzi wabo ari we Kiyovu Sports.

    Ati “Twebwe dushobora gutanga icyo dusabwa gutanga kugira ngo dutsinde ikipe tudakunda. Reka mbivuge neza, Kiyovu Sports ntituyikunda kandi nayo ntabwo idukunda, nta kibazo mfitanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu ariko Kiyovu nk’ikipe sinyikunda.”

    Yasabye abakunzi ba Kiyovu Sports kuza kuri Kigali Pelé Stadium bakanogonora umurwayi wabo birebera.

    Ati “Ndabizi neza ko Abayovu bari mu gihe cyo kwiheba, ndabinginze muze murwaze umurwayi wanyu, kuba ufite umurwayi ari mu bitaro ubizi ko arembye ntiwamuta mu bitaro ngo n’ubundi azanogonoka, muze mumurwaze wenda azazanzahuka ntawamenya. Abayovu ndababwira muze murwaze umurwayi wanyu tumunogonore mureba.”

    Kiyovu Sports ngo ikeneye kubagwa kugira ngo ikire, rero abayovu ntibazayitererane.

    Ati “Ndabwira Urubambye Ingwe muze tubage (operation) Kiyovu, hari indwara zidakira utabazwe, reka tuyivure burundu ibibyimba ifite tubiyikuremo isubize ubwenge ku gihe.”

    Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 3, Gasogi United ni iya 2 n’amanota 6 mu gihe Kiyovu Sports ari iya 8 n’amanota 4.

    KNC yavuze ko ashaka kunogonora Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abayovu-ntimuyitererane-muzaze-tubage-tunogonore-kiyovu-sports-mureba-knc

  • Hasojwe ingando zabakobwa ziswe Igikari Hol… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, mu Karere ka Bugesera mu ishuri ryisumbuye rya 'Nyamata High School' hasojwe ku mugaragaro ingando z'abakobwa zari zimaze ibyumweru bibiri zitangwa. Izi ngando zibaye ku nshuro ya kabiri zizwi ku izina ry'Igikari Holiday Camp' zitegurwa n'umuryango Igikari Events uyoborwa n'umuhanzikazi Miss Jojo umaze igihe kinini atagaragara mu muziki.

    Ku itariki 28 Nyakanga 2023 nibwo izi ngando zatangiye aho abana b'abakobwa 99 baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu bahuriye mu kigo cya Nyamata High School aho baje mu ngando zigamije kubahugura kuri byinshi bitandukanye.

    Kuva bahagera bahawe imiryango 'Famille' 11 igizwe n'abakobwa 9 aho yabafashije kwigishanya, gukorera hamwe no guhana ibitekerezo. Abana b'abakobwa bazitabiriye bari mu kigero cy'imyaka 12 kugeza kuri 23.

    Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo uhagarariye akarere ka Bugesera, Sh. Djamir Umuragwa waje uhagarariye Mufti wungirije w'u Rwanda, umuyobozi muri Minisiteri y'Urubyiruko, umuyobozi w'ikigo cya Nyamata High School hamwe n'ababyeyi b'abana bahawe izi ngando.

    Uwineza Josiane Iman benshi bazi cyane ku izina rya Miss Jojo dore ko ari umuhanzikazi ufite ibigwi mu muziki nyarwanda, akaba ari umuyobozi w'umuryango wateguye izi ngando, ubwo yafataga ijambo yatangiye ashimira ubufasha babonye bwaba ubwaturutse mu muryango w'abayisilamu n'ahandi.

    Yakomeje anasobanura birambuye ibikorerwa mu Igikari Holiday Camp agira ati: “Igikari ni ingando zihuriza hamwe urubyiruko, byatangiriye ku bakobwa ngo bagire ibyo bigishwa mu bwisanzure bya bindi bibagora kuganiraho no guhuguranaho niho babonera umwanya wo kubivuga nta pfunwe.'' Muri izi ngando kandi abakobwa bigishwa ubumenyi bwo guhitamo ikibi n'icyiza.

    Izi ngando zo mu mpeshyi ya 2023 zikaba zari zifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuganira, Gusobanukirwa, Gukina no Kubaka ejo heza”. Miss Jojo yakomeje asobanura ko nubwo abakobwa bazitabiriye abenshi ari abo mu idini ya Islam, mu by’ukuri ko n'abandi batazihejwemo ahubwo ari uko inyigisho zirimo nko gukunda no kugandukira Imana bahabwa usanga zishamikiye kuri Quran gusa n'abandi bo muyandi madini ntibahejwe.

    Bamwe mu bana b'abakobwa bagiye batangaza ibyo bigiye muri izi ngando bavuze ko bigishwijwe agaciro kabo, kwihangira imirimo, kugira ubumuntu, by’umwihariko banasobanura ko bigishwijwe ko 'Mama' ari ishuri rikomeye banahugurwa uko bazaba ababyeyi beza b'ejo hazaza.

    Abdul Singirankabo uhagarariye ababyeyi b'aba bana, mu ijambo yatanze yashimiye abakobwa bitabiriye ndetse abagereranya na zahabu. Yagize ati: “Iyo uganiriye nabo utitaye ku myaka yabo ni bwo ubona ko dufite ubukire bwa zahabu tudaha agaciro. Ibitekerezo byabo bizubaka ejo hazaza''. Yasoje asaba ababyeyi gutega amatwi aba bana no kubaba hafi.

    Sh. Djamir Umuragwa wari uhagarariye Mufti  Wungirije w'u Rwanda, yashimye iki gikorwa agira ati: “Ni gikorwa gikomeye ku muryango w'Abayisilamu, ababyeyi n'abanyarwanda bose. Ni igikorwa cyiza gushyira hamwe abana b'abakobwa bakigishwa imico ibakwiriye, uburere mbonera gihugu no kwirinda ingeso mbi kuko kubigisha ibi biruta kugira ubutunzi nk'uko Quran ibyigisha''. Yasoje asaba aba bakobwa ko bazigisha abandi amasomo bahakuye.

    Salwa Iradukunda w'imyaka 21 wasoje amashuri yisumbuye, wari uhagarariye abakobwa 99 bahuguwe muri izi ngando yatangarije InyaRwanda ikintu gikomeye ahakuye. Yagize ati: “Ikintu cy'umumaro gikomeye nishimiye ni uko namenye neza indangagaciro z'umukobwa yaba ku mibereho y'igihugu no mu rugo. Nize uko umukobwa akwiye kwitwara mu buzima bwa buri munsi. Ibyo agomba gukora n'ibyo aziririjwe nk'umukobwa. Nize kwihangana no kunyurwa. Uko naje mu ngando ntashye narahindutse mu myumvire''.

    Miss Jojo umuhanzikazi ukumbuwe n'abenshi uri no mubatangaga inyigisho muri izi ngando yatangarije InyaRwanda impamvu bazise 'Igikari'. Yagize ati: “Twabyise Igikari kuko ni mu bwisanzure bw'abakobwa atari aho abantu bose bareba kugira ngo bya bindi bibavuna bagira n'isoni zo kubivuga babone aho babibariza bazi neza ko nta mbereka ziri buzemo cyangwa se gucirirwa urubanza. Tumarana iminsi twirirwana, turarana, tubayeho ubuzima bumwe umunsi ku wundi bikaduha umwanya wo kugira ibyo dusangira nk'abantu bafite ibyo bahuriyeho''.

    Yakomeje avuga ko ibi babikoze mu rwego rwo kubigisha cyane cyane muri iki gihe ubukungu butameze neza mu miryango aho ababyeyi benshi barwana no kubona amafaranga y'imibereho no kwiga. Ibi bigatuma abana biheba bibaza niba babuze uko bajya ku ishuri baba bafite ejo hazaza. Ahanini babikoze kugirango babashe gusubiza aba bana icyizere. Bamenye ko umuntu atabona itsinzi kuko haribyo yahawe ahubwo ko nabo bashobora kwirwanirira.

    Miss Jojo akaba yasoje asaba ababyeyi gutega amatwi abana babo, kujya inama nabo ndetse no kubaha umwanya bagashyira mu bikorwa ibyo bigiye muri izi ngando. Yatangarije InyaRwanda ko nubwo iyi gahunda yatangiriye ku bakobwa bafite icyifuzo cyo kuzayigeza no muri basaza babo aho mu minsi iri mbere bazajya bakora ingando nk’izo bashiki babo basoje.

    Mu ishuri ryisumbuye rya ‘Nyamata High School’ hasojwe ingando z’abakobwa z’Igikari Holiday Camp’ zitegurwa n’abarimo Miss Jojo

    Nyuma yo gusoza izi ngando bahawe ‘Certificate’ 

    Aba bana b’abakobwa 99 basoje ingando bafashe ifoto y’urwibutso

    Abashyitsi bakuru bitabiriye isozwa ry’ingando z’Igikari Holiday Camp’

    Bamwe mu babyeyi baje kwifatanya n’abakobwa babo muri uyu muhango

    Salwa Iradukunda waruhagarariye abakobwa bitabiriye izi ngando

    Miss Jojo uhagarariye umuryango wateguye izi ngando ‘Igikari Holiday Camp’

    Uretse kutegura izi ngando, Miss Jojo yanafashaga guhugura no guha inama abana b’abakobwa bazitabiriye

    Abana basubiye iwabo nyuma yo gusoza izi ngando

    Ibyishimo byari byinshi ku babyeyi n’abakobwa babo bari bongeye guhura nyuma yo gusaza izi ngando bari bamazemo ibyumweru bibiri

    REBA AMASHUSHO Y’UKO BYARI BIMEZE MU GUSOZA IZI NGANDO Z’ABAKOBWA

    PHOTO + VIDEO: Jean Nshimiyimana – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134234/hasojwe-ingando-zabakobwa-zigikari-holiday-camp-zateguwe-nabarimo-miss-jojo-134234.html

  • Ambassadors of Christ yateguye igitaramo giko… – #rwanda #RwOT

    “Impamvu igitaramo twacyise ‘Umubyeyi Remera’ ni uko itorero rya Remera riri mu matorero amaze igihe muri Kigali rikaba ryaragiye ribyara andi matorero arimo Nyabisindu, Kabeza, Bibare n’ayandi muri uyu mujyi wa Kigali.” Songa Rene wa Ambassadors of Christ Choir aganira na inyaRwanda.

    Avuga ko intego y’iki gitaramo kizaba tarik 17 Nzeri 2023 muri Camp Kigali ari “ugukusanya inkunga y’urusengero rwacu aho dusengera i Remera”. Yasobanuye ko ari ukubaka bundi bushya urwari rusanzweho rwari rushaje “tugiye kubaka urundi rukomeye kandi rujyanye n’igihe”.

    Songa Rene, umwe mu batoza ba Ambassadors of Christ Choir arakomeza agira ati “Ni urusengero runini ruzaba rufite ibice byinshi birimo isomero, offices z’abakozi b’itorero, ibyumba by’inama, urusengero rw’abana, icumbi ry’ababwiriza butumwa n’ibindi”. 

    InyaRwanda yifuje kumenya agaciro k’uru rusengero rugiye kubakwa, dutangarizwa ko “ruzuzura rutwaye Miliyari imwe na miliyoni Magana abiri (1.2B)” Yunzemo ati “Gusa muri iki gitaramo cyacu turi gutegura, intego yacu ni ugukusanya byibura miliyoni 100 byaba byiza zikarenga”.

    Ambassadors of Christ choir bamenyesheje abizera n’abandi bose impamvu yo kubaka bundi insengero zitandukanye nka bimwe mu bikorwa bakunze kugaragaramo batangamo ubufasha mu biterane. Bavuze ko Abadivantisiti ni itorero rimaze igihe kinini mu Rwanda, imyaka irenga 100.

    Ku bw’iyo mpamvu insengero nyinshi zubatswe kera, zimwe ni mu buryo budakomeye, izindi ni ntoya abizera bamaze kuba benshi, bityo usanga amatorero menshi atumira Ambassadors ngo ibafashe mu gukusanya inkunga zo kubaka insengero zikomeye kandi nini bihagije bitewe nuko amatorero yagutse.

    Ambassadors of Christ iteguye iki giterane nyuma y’ivugabutumwa yakoreye mu bihugu bitandukanye muri Afrika. Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo bagiye i Kampala mu gikorwa nabwo cy’inyubako y’urusengero aho bari batumiwe n’itorero rya Kampala Central Church.

    Bahakoreye ibitaramo 2, icya mbere cyabereye muri Imperial Royale Hotel, ikindi kibera kuri Lugogo Hockey Ground nanone ho muri Kampala. Mu ntangiro z’uyu mwaka nabwo baagize urugendo rw’ivugabutumwa muri Angola muri Luanda, bakaba barahamaze iminsi 3.

    Mu kwezi gushize nibwo bakoze urundi rugendo rw’ivugabutumwa bakoreye muri Zambia aho bakoreye ibitaramo 4, icya mbere cyabereye mu Majyaruguru ya Zambia mu mu mujyi witwa Kitwe, muri kaminuza ya Copper Belt University. 

    Icya kabiri bagikoreye mu mujyi witwa Ndola nawo uri mu Majyaruguru bagikorera muri Ndola stadium. Icya gatatu bagikoreye muri mu mujyi wa Lusaka muri Heroes Stadium. Icya nyuma baagikoreye mu Majyepfo mu gace kitwa Choma. Ibi bitaramo bya Zambia byari ibyo gufasha abatishoboye.

    Ambassadors of Christ bati “Aho hose twagiye twahagiriye ibihe byiza kandi baduhaye intashyo kuri benedata b’abanyarwanda”. Bakomeje bavuga ko ubutumire ari bwinshi mu bindi bihugu nka Kenya na Tanzania, ntabwo byari byajya mu buryo neza ariko ubutumire bwaraje “naho nibikunda ko tujya gukorerayo umurimo tuzabamenyesha”.

    Iki gitaramo “Umubyeyi Remera” cya Ambassadors of Christ cyo gukusanya inkunga y’urusengero rw’i Remera, kizaba tariki 17 Nzeri 2023 kuva saa munani. Kwinjra ni ubuntu. Ni igitaramo gitegerezanyijwe amatsiko na benshi na cyane ko bafite inyota nyinshi yo gutaramana n’aba baririmbyi.

    Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki Ambassadors of Christ igataramira abakunzi bayo

    Ambassadors of Christ imaze iminsi mu ngendo z’ivugabutumwa hirya no hino muri Afrika

    Bafite ubutumire bwinshi mu bihugu bitadukanye byo muri Afrika

    Ambassadors of Christ bagutumiye mu gitaramo bafite muri Camp Kigali kuwa 17 Nzeri 2023

    REBA INDIRIMBO “NIREHEMU BABA YANGU” IMWE MU ZIKUNZWE CYANE ZA AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134220/ambassadors-of-christ-yateguye-igitaramo-gikomeye-umubyeyi-remera-cyo-gukusanya-inkunga-yu-134220.html

  • Niwe mukinnyi wa mbere ubigezeho! Ibyo wameny… – #rwanda #RwOT

    Ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda “Amavubi” yakinaga na Senegal mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kuwa 6 w'icyumweru gishize, ku munota wa 71 hari umukinnyi witwa Amaru Diouf winjiye mu kibuga asimbuye Tidiane Sabaly ku ruhande rwa Senegal.

    Uyu mukinnyi ukina anyuze ku ruharande rw'ibumoso w'imyaka 15 n'iminsi 96 yahise yandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ukiniye ikipe ye y'igihu akiri muto. Amaru Diouf yavutse tariki 7 Kamena 2008 avukira mu gace ka Pikine gaherereye i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal.

    Yatangiye kwerekana impano ye y'umupira w'amaguru ahereye mu marushanwa ngarukamwaka  aba muri Senegal yitwa Danone Nations Cup ahuza abakinnyi bari hagati y'imyaka 10 na 12. Muri 2017 yahise yerekeza mu ikipe izwiho kuzamura abana bafite impano y'umupira w'amaguru  ya Generation Foot ikaba inakina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Senegal.

    Akigera muri Generation Foot yakomeje kwerekana ubushobozi budasanzwe nk'umukinnyi utanga icyizere. Muri uyu mwaka ari kumwe n'iyi kipe ye ya Generation Foot bitabiriye  irushanwa rya Mohammed VI ry'abatarengeje imyaka 19 ryabereye muri Maroc maze basezerera amakipe akomeye arimo nk'iyabato ya Real Madrid ndetse biza kurangira ari nabo begukanye iri rushanwa.

    Amara Diouf yarigaragaje cyane muri aya marushanwa ndetse bivugwa ko n'ikipe ikina Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa ya FC Metz yazamukiyemo Sadio Mane yatangiye kumwifuza.


    Amara Diouf yinjira mu kibuga asimbuye ku mukino Senegal yakinagamo n’Amavubi kuwa 6

    Muri 2022 nibwo uyu mukinnyi yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Senegal y'abatarengeje imyaka 17 mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cyabatarengeje imyaka 17. Yatsinze igitego bakina na Cape Verde ndetse na Mali biza no gutuma babona itike.

    Muri uyu mwaka Amara Diouf yahamagawe na Senegal mu bakinnyi bakina igikombe cy'Afurika cyabatarengeje imyaka 17,agezeyo yatsinze ibitego bifasha Senegal kugeza muri 1/8 bituma atorwa nk'umukinnyi mwiza w'amatsinda.

    Amara Diouf yakomeje gufasha Senegal birangira aribo banegukanye iki gikombe,niwe wahawe igihembo cy'umukinnyi watsinze  ibitego byinshi bigera kuri 5 muri iri rushanwa ndetse ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Vitcor Osimhen ko gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy'Afurika cy’abatarengeje imyaka 17.


    Amara Diouf wafashije Senegal kwegukana igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17

    Amara Diouf ari mu kibuga cya sitade mpuzamahanga ya Huye yandikiyeho amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukiniye ikipe y’igihugu nkuru


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134246/niwe-mukinnyi-wa-mbere-ubigezehoibyo-wamenya-ku-mwana-muto-wa-senegal-wandikiye-amateka-ku-134246.html

  • Rayon Sports yakandiye kuri rutahizamu w’Umugande bayiciye amafaranga irataruka #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umugande wari utegerejwe muri Rayon Sports y’Abagore, Margret Kunihira ntakije kubera ikibazo cy’umushahara bananiwe kumvikana.

    Uyu rutahizamu wakiniraga Kampala Queens FC yiteguye gutandukana n’iyi kipe yari asojemo amasezerano nubwo yifuza kumwongerera andi ariko we ntabikozwa, ahanini byatewe n’uko irushanwa riheruka kubera muri Uganda ryahuje amakipe yo muri CECAFA mu gushaka itike ya CAF Women Champions League, ntabwo yahawe umwanya uhagije wo gukina aho nko ku mukino wa Buja Queens yasimbujwe mu gice cya mbere, ibintu byamubabaje.

    Ni umukinnyi wifuzwa n’amakipe atandukanye arimo na Kawempe Muslim Ladies FC yavuyemo 2022 ajya muri Kampala Queens.

    Mu makipe kandi yamwifuzaga harimo na Rayon Sports yo mu Rwanda, ibiganiro byabayeho ariko ntibyayenda neza.

    Rayon Sports mbere y’ibindi yabajijwe niba yiteguye kwishyura miliyoni 3 z’amashilingi ya Uganda (miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi nk’umushahara wa Margret Kunihira.

    Iyi kipe yahise ivuga ko ayo mafaranga ari ubusazi ko no mu ikipe y’abagabo abayahembwa ari mbarwa, iyi kipe yahise ibivamo.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 19 muri 2019 yafashije Uganda U17 kwegukana igikombe cya COSAFA ubu akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu ya Uganda ‘Crested Cranes’ izakina na Algeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’Abagore cya 2024.

    Margret Kunihira yateye umugongo Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakandiye-kuri-rutahizamu-w-umugande-bayiciye-amafaranga-irataruka

  • Byageze no muri RIB: Rurageretse hagati ya… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na InyaRwanda.com ubwo byose yabigarukagaho, ndetse agakomoza ku mbogamizi ikomeye yahuye nayo iri no muzatumye asa nk’usubira inyuma gato mu muziki we, akomoza no ku migabo n’imigambi afite mu minsi iri imbere.

    Yagize ati”Ndabizi abantu benshi bakomeje kugenda bibaza uko umuziki wanjye uhagaze muri iyi minsi, bamwe bakavuga ko naretse kuwukora ariko sibyo,

    Impamvu nyamukuru yatumye mba mpagaritse umuziki, ni imikoranire itari myiza nagiranye na Kompanyi twakoranaga”.

    ” Mbere na mbere mu mwaka wa 2021 nafunguye Label nyita” Evolve Music Group” igamije gufasha abahanzi bakizamuka ndetse no gufasha abahanzi bo hanze kumenyekanisha ibikorwa byabo mu Rwanda, nyuma haza kuza uwitwa Rukundo Gilbert aba umwunganizi ( Partner) wanjye, muhamo imigabane buri wese agiramo 50/50%, ariko njyewe ngakora nk’umuhanzi wigenga.

    Gusa ariko nyuma uyu Gilbert yatangiye gushaka gutwara hafi ibintu byose nabaga ndi kwinjiza muri Kompanyi twari dufatanije, agasa nk’ushaka kwikubira umusaruro wose ndetse no kuba yari afite  ijambo ry’ibanga ryanjye( Password), byatumye ashaka gutwara indirimbo zanjye ashaka kuzijyana ahandi, izindi agashaka kuzitwara ngo bazigire ize, nyamara ari njyewe ubifiteho uburenganzira bwose kandi mfite n’amasezerano( Contracts) nagiye ngirana n’aba Producers agaragaza ko ibihangano ari ibyanjye. Ibyo rero ntabwo nari kubyihanganira kuko twahise dutangira kujya mu manza tuburana”.

    Abantu benshi batandukanye bibazaga impamvu Gabiro Guitar yashyize hanze Album” Girishyaka ” ariko kuyikorera amashusho bikaba byaranze, yabigarutseho nabyo agira ati,

    ” Kugira ngo Album yanjye mbashe kuba nagira ikindi kintu nongera kuba nayikoraho, ni uko icyo kibazo kigomba kubanza  cyakemutse kuko uwo Gilbert afite indirimbo zanjye  nyinshi yiyitiriye ashaka kuntwara ndetse harimo n’iyo Album, rero niyo mpamvu ntari kubasha kuba nakora amashusho y’izo ndirimbo ziriho”. 

    Gusa ariko Gabiro Guitar avuga ko biza gukemuka mu gihe cya vuba kuko ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kiri kubimufashamo ndetse hari n’indirimbo zimwe na zimwe yagiye asubirana.

    Gabiro Guitar yatangaje ko nta ruhare yagize mu kuba umuziki we wasubira inyuma ahubwo ko ari umufatanya bikorwa wamutengushye

    Gabiro kandi akomeza avuga ko Gilbert yajyaga amuca inyuma akajya kwishyuza amafaranga y’ibitaramo babaga bateguye gusa akavuga ko RIB yabimufashijemo akaba yarabashije kuyamwiahyura ayo mafaranga.

    Uyu muhanzi avuga ko kujya mu manza zo kugira ngo yongere kubona  uburenganzira ku bihangano bye aricyo kintu cya mbere cyamusubije hasi cyane bitewe n’uko byamutwaye umwanya we wose aburana ndetse bikaba byari bigoye kuba yagira icyo akora mu gihe hari umuntu wari uri kwiyitirira bimwe mu bihangano bye.

    Ku ruhande rwa Gilbert, aganira na InyaRwanda.com yavuze ko ibyabaye byose byatewe na Gabiro ndetse ko yari akwiye kwiyishyura ibyo yamutanzeho.

    Ati” Gabiro Guitar twari muri Kompanyi imwe yari isanzwe itegura ibitaramo, hari bimwe bitagenze neza ndetse biba ngombwa ko hari amadeni atandukanye tugenda tubamo abantu batandukanye, Gabiro Guitar we ibyo byose yarabyirengagije asezera muri Kompanyi nyamara twari dufite amadeni tugomba kwishyurana kuko buri wese agomba gutanga 50/50%. 

     Ikindi kandi Gabiro Guitar namutanzeho ibintu byinshi cyane igihe twari kumwe kuko amafarnga hafi ya yose ninjye wayishyuraga yaba amashusho y’indirimbo, mu bikorwa bya buri munsi twahoranagamo, gukora Promotion y’indirimbo ni njyewe wabyishyuraga byose yewe no  mu gushaka Collabo n’abanya Nigeria bakoranye kuri Album “Girishyaka “, ibi byose byabaga bindi ku mutwe, ikindi kandi amafaranga angana hafi na 80% yasabwaga muri kompanyi ni njyewe wayatangaga”.

    Ku kijyanye n’amafaranga Gabiro avuga ko yamucaga inyuma akajya kwishyuza, Gilbert avuga ko ibyo byose babaga babyumvikanyeho, ndetse ko yanamaze kuyamwishyura n’umutima mwiza.

    Gilbert asoza avuga ko impamvu nyamukuru yaba yarafatiriye  ibihangano bya Gabiro Guitar, ari uko ashaka ko babanza gufatanya bakishyura amadeni yose bagiyemo abantu igihe bari bagikorana muri Kompanyi “Evolve Music Group”.

    Yatanze urugero rw’ukuntu Management y’umuhanzi Singah wo mu gihugu cya Nigeria bigeze gutumira mu gitaramo, iri kubishyuza arenga Million 11 z’amafaranga y’u  Rwanda, ndetse hakaba hari n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye barimo ideni. Akavuga ko atagomba kubyishyura wenyine. 

    Uruhande rwa Rukundo Gilbert wari usanzwe akorana na Gabiro Guitar 

    Iyi kompanyi ya Evolve Music Group yagiye itegura ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda twavuga nka”Love Drunk Party” cyatumiwemo umuhanzi Ycee, ndetse na “Trapish Concert II” cyatumiwemo umuhanzi Singah.

    Kugeza kuri ubu Gabiro Guitar aracyari mu rubanza na Gilbert rwo kuba yabona uburenganzira kuri Album ” Girishyaka”, bityo akaba yanabasha gukora amashusho y’indirimbo ziyigize.

    Avuga ko afite Indirimbo ebyiri yakoreye mu gihugu cy’u Burundi ndetse ko mu minsi mike cyane nta gihindutse nko mu Cyumweru kimwe azashyira hanze imwe muri izo ndirimbo.

    Bari basanzwe bategurana ibitaramo bitandukanye Muri kompanyi bari bafatanije

    Gabiro Guitar yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo Igikwe yakoranye na Confy, Criminal Love n’izindi nyinshi zitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134199/byageze-muri-rib-rurageretse-hagati-ya-gabiro-guitar-nuwo-bafatanyije-evolve-music-group-134199.html

  • Hatangiye gushakwa abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Zone3 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, ryatangiye amajonjora yo gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka 3 “CANA Zone3” izabera mu Rwanda.

    Ni amajonjora yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 9 Nzeri 2023 abera muri “Piscine” ya Green Hills Academy akaba yaritabiriwe n’amakipe agera ku 10.

    Biteganyijwe ko no mu mpera z’uku kwezi hazaba andi majonjora ndetse no ku kwezi k’Ukwakira kugeza habonetse 60 bazavamo 30 bahize abandi bakazajya mu mwiherero wo kwitegura aya marushanwa azabera mu Rwanda mu Gushyingo 2023.

    Inyogo zogwa muri iyi mikino y’Akarere ka 3 nizo zirimo gukorwamo ijonjora, harimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly, metero 50, 100, 200 na 400.

    Girimbabazi Pamela, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, yavuze ko umunsi wa mbere w’ijonjora wabasigiye ishusho y’urwego abakinnyi bariho.

    Ati “Uyu munsi wa mbere wasize utweretse abakinnyi barusha abandi muri buri cyiciro ndetse n’aho dukwiriye gushyira imbaraga'.

    'Abakinnyi bacu berekanye ko mu Nyogo ya Freestyle na Butterfly ariho bakomeye, aha natwe niho tugiye kwitsa mu yandi majonjora asigaye, gusa n’izindi Nyogo ntago tuzazirenza Ingohe'.

    Iri jonjora kandi ryitabiriwe n’abakinnyi nka Dusabe Claude, Iradukunda Eric na Nahimana Isihaka basanzwe baserukira Igihugu

    Muri rusange iri jonjora ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 120 guhera ku myaka 10 kuzamura aho bahatanira kujya mu Ikipe y’Igihugu izakina iyi mikino izaba mu Gushyingo 2023 ikabera muri Pisine ya La Palisse Hotel i Nyamata na Nyandungu.

    Iyi mikino ya Zone3 yagombaga kubera muri Sudani y’Epfo ariko kubera ikibazo cy’umutekano muke bahitamo kuyizana mu Rwanda ruzongera kwakira iya 2025, ni mu gihe rwaherukaga kwakira iya 2016.

    Barushanyijwe mu Nyogo zitandukanye no mu byiciro bitandukanye

    Hari abakinnyi baturutse mu makipe atandukanye

    Ababyeyi baba baje gushyigikira abana babo

    Pamela yavuze ko umunsi wa mbere w’ijonjora waberetse aho bafite imbaraga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/hatangiye-gushakwa-abakinnyi-bazahagararira-u-rwanda-muri-zone3-amafoto