Blog

  • Umutoza wa APR FC mu ihurizo rikomeye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger ari mu ihurizo rikomeye nyuma y’uko atazi igihe abakinnyi be bagiye mu ikipe y’igihugu bazagarukira.

    Yatangaje ibi mu gihe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 bazakira Pyramids mu mukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya CAF Champions League.

    Nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzwemo na Gasogi United 1-0 ku Cyumweru gishize, Thierry Froger yagaragaje impungenge z’uko adafite ikipe ye yose yuzuye.

    Abajijwe igihe Nshimirimana Ismail Pitchou uri mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri bukine na Cameroun uyu munsi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika azagarukira, yavuze ko atabizi ndetse uretse na we, nta n’undi azi igihe azazira.

    Ati “Mwabaza ubuyobozi, njye ntabwo mbizi. Abagiye bose ntabwo nzi igihe bazazira, simbizi. Icyo nzi ni uko Ismail (Pitchou) azakina tariki ya 12 (uyu munsi) ariko sinzi igihe azagarukira.”

    APR FC yari yatanze abakinnyi 3 mu ikipe y’igihugu aho umunyezamu Pavelh Ndzila yari yagiye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, Taddeo Lwanga mu ikipe y’igihugu ya Uganda (bose amakipe yabo yamaze gukina), na Nshimirimana Ismail mu Burundi aho ikipe yabo iri bukine uyu munsi.

    Umukino ubanza uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′ ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 29 Nzeri 2023.

    Thierry Froger ntabwo azi igihe abakinnyi be bazazira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-mu-ihurizo-rikomeye

  • Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira #rwanda #RwOT

    Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo, Abdul Karim Nizigiyimana Makenzi yamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sport Club avuye mu ikipe ya Gasogi United yaherukagamo.

    Ibi byemejwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe y'urucaca  ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahozwe ruzwi nka Twitter.

    Kiyovu SC ikaba yatangaje ko yasinyishije Makenzi, aho yagize iti 'Umugoroba mwiza, twishimiye kubamenyesha ko Nizigiyimana Abdoul Kalim Mackenzie ari umwe muri twe.'

    Mackenzie aje muri Kiyovu SC nyuma yaho yari amaze iminsi akoreramo imyitozo ndetse kandi n'ibiganiro bikaba byari bimaze igihe hagati y'impande zombi.

    Nizigiyimana aje mu ikipe ya Kiyovu mu gihe cy'amaseserano y'umwaka umwe akinirira iyi kipe ibarizwa i Nyamirambo.

    Mackenzie yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda ariko APR FC, Kiyovu SC agarutsemo, Rayon Sports ndetse na Gasogi United aheruka gukinira.

    Yanakinnye mumakipe atandukanye yo mu karere ka Afurika y'i Burasirazuba arimo Gormahia na Wazito zo  muri Kenya na Vipers y'i Bugande.

    Mu ikipe y'igihugu, Mackenzie ukomoka mu gihugu cy'i Burundi, yayikiye kuva mu mwaka wa 2007 akina imikino irenga 44.

    The post Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nizigiyimana-abdul-karim-bita-makenzi-yerekeje-mu-ikipe-ya-kiyovu-sc-yigeze-gukinira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nizigiyimana-abdul-karim-bita-makenzi-yerekeje-mu-ikipe-ya-kiyovu-sc-yigeze-gukinira

  • Impaka zikomeje kwiyongera ku mwanzuro wamas… – #rwanda #RwOT

    Uwari umushyushyarugamba yavuze ko 'bongerewe igihe' kirenze ku cyo bari bateganyirijwe. Saa yine z'ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, buri wese yavuye mu byicaro bye, ajya ahategerwa imodoka na moto arataha, abandi bazanye imodoka z'abo binjira umuhanda basubira mu ngo!

    Mu masaha yakurikiyeho, umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Bayingana David yanditse kuri konti ye ya Twitter ubutumwa bwahekereranyijwe muri iyi weekend'.

    Yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatunguwe no kuba inzego zishinzwe umutekano zarabasanze aho bari bakabasaba gutaha kuko isaha zo gutaha zageze. 

    Bayingana yanditse agira ati 'Uzi ko duhagurutswa Saa Saba batubwira ngo dutahe nk'aho batwubakiye. Sinari nzi ko ku myaka yanjye bantegeka gutaha. Kuva nava aho navuye.'

    Bayingana yasabye Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) guca inkoni izamba. Ati 'RDB nta mugabo udakosa, gusa uwanyawe yisubiraho. U Rwanda rwacu ruri 'Open' murufungure dufunguke.'

    Richard Kwizera yabiteyemo urwenya asubiza Bayingana agira ati 'Taha mwana. Twe twaramenyereye.' Nkuranga Alphonse uherutse kwegura mu buyobozi bw'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare, we yasubije Bayingana agira ati 'Ugomba gucungana n'inkoko zitaha ntizigutange mu rugo, ubundi ukongera ukazindukana na zo bazirekuye.'

    Hari bamwe bavuga ko umwanzuro wafashwe na Guverinoma y'u Rwanda wafashwe n'ibindi bihugu byinshi bo mu Burayi, aho mu minsi isanzwe ibikorwa bifunga Saa Saba z'ijoro, hanyuma mu gihe cya Weekend ibikorwa bigafungwa Saa Munani z'ijoro.

    Ariko ngo mu bihugu by'ibituranyi nko mu Mujyi wa Nairobi no mu Mujyi wa Kampala barakesha.

    Dj Phil Peter wa Isibo Tv uherutse gukorera ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko ibivugwa atari ukuri ‘kuko nahakoreye ibitaramo (I Burayi) kandi twatahaga izuba riva.”

    Gasana Valens we avuga ko ashima icyemezo cyafashwe, agasaba iyubahirizwa mu ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko.

    Ati 'Ahubwo bashyiremo imbaraga nyishi mu gukurikiza itegeko. Namwe mutabyumva musobanurirwe neza kandi mugerageze mubyumve ko ejo heza h'Igihugu n'imbaraga zacu. Rubyiruko twirinde ubusinzi no kwaya.'

    Kuki Guverinoma yafashe uyu mwanzuro?

    Umwanzuro wa kabiri mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 1 Kanama 2023, uvuga ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi bizajya bifunga saa saba z'ijoro (01:00AM) mu minsi y'imibyizi, ivuga kandi ko mu mpera z'icyumweru, ibikorwa by'imyidagaduro bizajya bifunga saa munani z'ijoro (02:00AM).

    Bivuze ko ibitaramo bizajya bifunga Saa Saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi naho mu minsi ya 'Weekend' bifunge Saa Munani z'ijoro.

    Uyu mwanzuro wa kabiri ugira uti 'Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro, no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda, guhera ku itariki ya 01 Nzeri, 2023 ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi bizajya bifunga saa saba z'ijoro (01:00 A.M) mu minsi y'imibyizi, naho mu mpera z'icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z'ijoro (02:00 A.M).'

    Bavuze ko ibikorwa byose, byaba iby'ubucuruzi cyangwa iby'imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y'ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

    RDB ivuga ko kutubahiriza aya mabwiriza, bivamo ibihano hakurikijwe itegeko ryo ku wa 19/05/2014, rigena imitunganyirize y'ubukerarugendo mu Rwanda.  

    Bruce Intore usanzwe utegura ibitaramo binyuze muri Intore Entertainment, aherutse kubwira InyaRwanda ko icyemezo cyafashwe na Guverinoma, ari icyo kwishimira bitandukanye n'uko mu minsi ishize byaga bifungwa saa tatu z'ijoro (21:00').

    Yavuze ati 'Ni ibyo kwishimira biraruta amabwiriza yari yasohotse mu minsi ishize ko ibitaramo byajya bifunga saa 9 z'ijoro aho byari kujya bigorana kuko ibitaramo byinshi nibwo biba bitangiye.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana aherutse kubwira RBA ko umwanzuro wo gufungura ibi bikorwa wafashwe hashingiwe mu rwego rwo kurwanya ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko, byari bimaze kwigaragaza muri iki gihe.

    Ati 'Ni inshingano za Leta kurinda umudendezo w'abaturage ndetse n'ubuzima bwabo […] icyo twita ibikorwa bitari iby'ingenzi ni ibikorwa iyo biramutse bihagaze bitabangamira ubuzima bw'abaturage.'

    Yavuze ko amasaha yashyizweho atabaganye kuko 'n'ubundi muri ayo masaha ibyinshi muri ibyo bikorwa biba byafunze uretse ibikorwa bimwe na bimwe biteza umutekano muke, aho usanga utubari dufungura kugeza mu masaha ya mugitondo ugasanga uhura n'abantu basinze mu masaha ya mu gitondo, bagenda bagwirirana ku buryo ubona atari ngombwa ko ibyo bintu byakomeza.'

    Minisitiri Musabyimana yakomeje avuga ko 'N'ubundi muri ariya masaha kugira ngo usange ahantu hafunguye, abantu bateranye bari gukora ibintu bifitiye akamaro abaturage, ni hakeya usanga birimo gukorwa muri ayo masaha.'

    Yanavuze ko iki cyemezo cyafashwe muri gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima mu bukangurambagaje bugamije gushishikariza abantu kunywa inzoga nke (TunyweLess), avuga hagamijwe 'kurinda umutekano n'ubuzima by'Abanyarwanda mu buryo burushijeho.'

    Mu nyandiko yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yakanguriye abantu kutijandika mu kunywa inzoga/ibisindisha.

    Muri iyi nyandiko, Umufasha w'Umukuru w'Igihugu, yavuze ko nta muntu ukwiye gutwarwa n'uburyo inzoga zamamazwamo ngo aziyoboke

    Yavuze ati 'Amatangazo yamamaza afite amashusho meza yerekana abantu beza, bafite ubuzima bwiza bagaragara neza cyane bari mu bihe byabo bihebuje buri wese yakwifuza bitewe nuko bafite ikirahure cy'ibisembuye mu ntoki zabo.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kunywa inzoga ari ikibazo rusange hirya no hino ku Isi, asaba Abanyarwanda guhitamo igikwiye.

    Ati “Yego! Kunywa birenze urugero bishobora kuba byeze hose ku isi, ni ikibazo kirimo kugenda gikura, ari ko se kuki tutahitamo ibinyuranye n'ibyo? Wikora ikosa: kubatwa ni icyorezo, kandi abarwayi bakwiriye kurwazwa bagakira. Ariko na none ntibikuraho kubazwa uruhare rwabo: kumenya ikibazo cyabo no gukurikiza ibyo umuti ukenewe ubasaba.”

    Aba-Dj batangiye gutaka ibihombo

    Bamwe mu bantu bakunze gusohokera mu tubyiniro bakubwira ko amasaha meza abanya-Kigali basohokeraho ari Saa Munani z'ijoro! Mbese bagiye gucyesha.

    Ibi ni nako bimeze ku ba Dj benshi kuko bazwiho gukora ijoro bagasinzira ku manywa.

    Si rimwe si kabiri wagiye mu kabari, ugasanga DJ atangiye gucuranga mu masaha akuze- Ibi ni nako bigenda ku bahanzi benshi baririmbira mu kabari, kuko usanga baririmba mu masaha y'urukerera kuko ari bwo abantu benshi baba bamaze kugera mu kabyiniro.

    Mc Nario yifashishije konti ye ya Instagram yavuze ko umwanzuro wafashwe na Guverinoma wagize ingaruka zirimo kugabanywa kw'abakozi no gukwata umushahara ku bakozi.

    Yibajije uko abakoraga ijoro babayeho muri iki gihe, uko abashinze utubari bazishyura inguzanyo bafashe n'ibindi.

    Nario yagaragaje ko amakuru afite yemeza ko bamwe batangiye gusohokera 'mu bihugu duturanye, u Burundi, Uganda, Kenya bakagaruka ku wa Mbere'. Ati 'Iki ni igihombo kumyinjirije y'Igihugu cyacu.'

    Nka Dj, yasabye ko bakongerwaho igihe ati 'Mutwongeze amasaha. Tubisabye mu mutima mwiza muterebere kure aka niko kazi kadutunze konyine n'imiryango yacu.'

    Ishimwe Khalifa usanzwe ukora akazi ko kwakira abantu mu kabari, yavuze ko kuva uyu mwanzuro wafatwa 'natahanaga 15000Frw ariko ubu barampagaritse'.

    Fabrice we yavuze ko yemeranya n'ibyo Leta yakoze. Ati “Ubundi se ziriya saha ko ari izo kuryama abantu baba bagikora iki? Leta yarakoze rwose urubyiruko rwari rukabije.'

    Uwamahoro we agaragaza ko umwanzuro wafashwe wari ukenewe, kuko bimaze kugaragara ko urubyiruko rura amajoro mu tubari 'mbese mu Rwanda ntukimenya iminsi y'imibyizi na 'weekend'.

    Akomeza ati 'Ibyo bihugu bindi bavuga byo hanze bajya kwishimisha bavuye mu kazi si nkatwe mu Rwanda tubyukira mu mayoga bukarinda bwira. Uruhande rumwe bagize neza.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Boniface Rutikanga ku wa 4 Nzeri 2023 yabwiye The New Times ko abantu 161 bafite ibikorwa by'ubucuruzi bafashwe barenze ku mabwiriza asaba ko bagomba kuba bafunze saa munani z'ijoro mu mpera za 'weekend'.

    Yavuze ko 74 ari ibikorwa byo mu Karere ka Kicukiro birimo nk'utubari, Supermarket, 'Guest House', utubyiniro, Liquor Store n'ibindi. Avuga ko 83 ari ibikorwa byo muri Gasabo n'utubari tubiri two mu Karere ka Gicumbi.

    Inkuru bifitanye isano: IcyoAbahanzi n’abategura ibitaramo bavuga ku masaha ntarengwa yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri




    Ku wa 9 Nzeri 2023, The Messengers Singers bahagaritse igitaramo cy’abo Saa  Yine z’ijoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134278/impaka-zikomeje-kwiyongera-ku-mwanzuro-wamasaha-yo-gufunga-ibikorwa-byimyidagaduro-134278.html

  • Elon Musk, se w’abana 11, yasabye ‘abantu baj… – #rwanda #RwOT

    Shivon Zilis, ufitanye impanga na Elon Musk yatangarije ikinyamakuru The New Times '[Musk] yifuza rwose ko abanyabwenge babyara abana benshi.'

    Uyu muherwe akaba n'umuyobozi mukuru wa Tesla kurubu ufite imyaka 52, ntabwo agitinya gutanga ibitekerezo bye ku bijyanye no kororoka, cyane cyane abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X, rwahoze rwitwa Twitter.

    Muri Nyakanga 2022, Musk yanditse kuri Twitter agira ati: “Nkora uko nshoboye kugira ngo ntange umusanzu wanjye mu guhangana n'ikibazo cy’abaturage bake.”

    Ibyo yabitangaje nyuma y'uko hatangajwe amakuru avuga ko we na Zilis bibarutse impanga mu ibanga muri 2021.


    Elon Musk kandi yavuze ko nubwo ari ukuri kubabaje ariko abantu bakwiye kuzirikana ijambo rye aho yagize ati: 'Umubare w’abana bavuka ugabanuka ni akaga gakomeye isi iri guhura nako kugeza ubu.'

    Mu kwezi gukurikiyeho, Musk wakiriye bucece umwana wa gatatu hamwe n'uwahoze ari umukunzi we Grimes yongeye kwandika amagambo nk'aya kuri twitter.

    Kuri iyi nshuro, yavuze ko umubare muto w’abana bavuka ari 'ikibazo gikomeye ku baturage kuruta ubushyuhe bukabije ku isi.'


    Elon Musk yashishikarije abantu bose bajijutse kubyara bakuzuza isi

    Kurubu Musk afite abana 11 yabyaranye n'abagore batatu, barimo Zilis w’imyaka 37, na Grimes w’imyaka 35.


    Uyu muherwe yabyaranye impanga na Zilis mu Gushyingo 2021, nk’uko bigaragara mu nyandiko. Musk kandi yabyaranye abana batatu n’uwahoze ari umugore we Justine Wilson aribo Kai, Saxon na Damian w’imyaka 17, n’impanga Griffin na Vivian w’imyaka 19.

    We na Wilson kandi babyaranye umwana w'umuhungu Nevada mu 2000, ariko umwana aza gupfa azize urupfu rutunguranye (SIDS) afite ibyumweru 10 gusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134273/elon-musk-se-wabana-11-yasabye-abantu-bajijutse-kubyara-bakuzuza-isi-134273.html

  • Iherezo ni irihe? Abakobwa barahatirwa gushak… – #rwanda #RwOT

    Uko imyaka ihita indi igataha, niko hahinduka byinshi mu muco nyarwanda. Hambere iyo umusore yamaraga gukura yashakaga umuranga akamurambagiriza umukobwa warezwe neza, nyuma umuryango we ugafata irembo, ugasaba ukanakwa maze bakamuhekera umugeni kandi bakarwubaka rugakomera.

    Nyuma uko iterambere ryagiye riza, ibyo gushaka umuranga no kurambagirizwa byavuyeho maze umusore n'inkumi bakaba ari bo ubwabo bihurira bakagira igihe cyo kurambagizanya no gushimana, ubundi bakabimenyesha imiryango ubukwe bugataha.

    Ubwo, ni bwo gatanya zatangiye kwiyongera, amakimbirane n'ubwicanyi hagati y'abashakanye biba byinshi. Kuri ubu rero iyo uganiriye na benshi mu rubyiruko bagejeje igihe cyo gushaka wumva nta gitekerezo cyabyo bafite, abasore bakitwaza ko nta rukundo ruzima rukibaho, abakobwa nabo bakavuga ko abasore bafite gahunda ifatika yo kubaka babuze.

    Bamwe mu bakobwa bavuga ko abasore b'ubu baba babakurikiranyeho kuryamana gusa byarangira ntibongere kubikoza. Umukobwa waduhaye amakuru yavuze we na bagenzi be bahangayikishijwe n'igitutu bashyirwaho n'imiryango yabo ibasaba gushaka kandi mu by'ukuri barabuze ababarambagiza bakashyira mu ngo.

    Ni mu gihe abasore benshi bo usanga hari abahisemo kudashaka abagore kuko ngo bumva ari ukwishyiraho umutwaro w'ubusa cyane ko ngo abakobwa b'iyi minsi nabo usanga badakunda abasore ahubwo bakunda amafaranga yabo.

    Abasore bavuga ko ibyo byose bibatera impungenge z'uko n'ubundi bazagera mu rugo bagahita batandukana bagahitamo kuzenguruka mu bakobwa gusa bikarangira ntawe bahisemo ngo bagire umugore.

    Umwe mu basore b’i Kigali baganiriye na InyaRwanda ariko utashatse ko dukoresha amazina ye, yavuze ko abasore benshi batakwemera kubana n'abakobwa bisobanukiwe [bize amashuri menshi kandi batunze agatubutse] kuko ngo iyo bageze mu rugo barabategeka bakabakandamiza.

    Ariko ugasanga na none hari n'abandi banga abakobwa bakennye bavuga ko ari abanebwe batamenya gukorera urugo. Ibyo byose bishyira abakobwa mu rujijo bakibaza icyo bazakora ngo abasore babagireho gahunda bereke imiryango ibirori bifuza bakakibura.

    Hari bamwe bakeka ko mu minsi iri imbere abakobwa bo mu Rwanda ari bo bagiye gutangira gukwa abasore bakabapfukamira babasaba ko babana kuko bigaragara ko ari bo bakeneye kubaka cyane kubarusha.

    Abakuze bagira inama urubyiruko guhindura imitekerereze idahwitse bafite, bakagira umuco barangwa n'imyitwarire myiza nk'uko byahoze mbere, ubundi bagahitamo neza abo bifuza kubakana urugo kandi bakoresheje ubushishozi.

    Mu nkuru ducyesha Daily Mail, Dr Max Blumberg impuguke mu bijyanye n’imibereho n’umuryango, yavuze ko gushaka umugabo/umugore bitagitanga icyo byatangaga kera. Asobanura ko akenshi byabaga ari ishingiro ry’ubuzima ari nayo mpamvu sosiyete yakundaga kugusaba cyane gukora ubukwe.

    Ati “Ku bagore cyane cyane, nta mibereho yabagaho hatabanje gushyingirwa, bityo n’umuntu mubi yagiraga inyungu. Ariko ubu byahindutse kandi amafaranga yo gushyingirwa akenshi aba ari menshi cyane kurusha amafaranga yo gukomeza kuba ingaragu”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134269/iherezo-ni-irihe-abakobwa-barahatirwa-gushaka-mu-gihe-abasore-batakibikozwa-134269.html

  • Habaye iki? Abahanzi 10 batagaragaye muri MTN… – #rwanda #RwOT

    Kiriya gihe abahanzi barimo Intore Masamba, Safi Madiba, Senderi Hit, Ama G The Black, Uncle Austin, Nsengiyumva François [Igisupusupu] na Marina bacanye umucyo muri ibi bitaramo byaje gukomereza kuri Televiziyo Rwanda nyuma y'umwaduko w'icyorezo cya Covid-19.

    Ni ibitaramo byagutse bifasha abakunzi b'umuziki kongera kubona umuhanzi imbona nkubone! Ariko kuri iyi nshuro bazishyura 3000Frw abashaka kuzaba bari muri VIP, ni mu gihe ahasanzwe (Regular) kwinjira ari ubuntu.

    Ibi bitaramo bizabera:

    -Ku wa 23-9-2023: Musanze.

    -Ku wa 30-9-2023: Huye.

    -Ku wa 7 Ukwakira 2023: Ngoma.

    -Ku wa 14 Ukwakira 2023: Rubavu.

    -Ku wa 25 Ukwakira 2023: Kigali.

    Kuri iyi nshuro bizaririmbamo abahanzi umunani: Bruce Melodie, Riderman, Afrique, Bushali, Bwiza, Chriss Eazy, Alyn Sano na Niyo Bosco.

    Ni ubwa mbere Bushali, Bwiza, Chriss Eazy, Alyn Sano, Afrique na Niyo Bosco bagiye kuririmba muri ibi bitaramo by'imbona nkubone.

    Ibi bitaramo byatewe inkunga na sosiyete ya MTN mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere bituma ibyitirirwa, kandi ivuga ko irajwe ishinga no guteza imbere umuziki.

    Birashoboka ko abahanzi bakomeye bataragara ku rutonde rw'abagomba kuririmba muri ibi bitaramo, byaturutse ku mafaranga basabaga na gahunda z'umuziki bafite.

    Mu myaka ishize abahanzi b'i Kigali bataraba benshi bataramira hanze y'u Rwanda, byari byoroshye kumubona mu bitaramo byinshi kandi ibiciro by'amafaranga basabaga bari batarabizamura.

    Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph [Boubou], avuga ko mu guhitamo abahanzi umunani bazaririmba muri ibi bitaramo hashingiwe ku kureba niba azaboneka mu gihe cyose azaba akenewe, ariko kandi hanashingirwa ku bikorwa bya buri umwe.

    Ati 'Icyo twagendeyeho ntakindi, ni amazina bafite. Dufite abahanzi benshi hano hashobora kwicara n'abandi, indi nshuro hakicara n'abandi ariko buri gitaramo ntabwo abahanzi bose babasha gukwirwamo ari igitaramo kimwe…'

    Mushyoma yavuze ko uretse kureba umwanya wa buri umwe, hanarebwe 'ibikorwa bafite'. Yashimangiye ko abahanzi umunani bahisemo batagiyemo kubera impuhwe. Ati 'Bari hano ku bw'ibikorwa by'abo.'

    InyaRwanda yabonye amakuru agaragaza ko hari bamwe mu bahanzi bakomeye bagiye bagirana ibiganiro na East African Promoters ariko bagasanga azaba afite ibindi bitaramo kandi akenewe muri ibi bitaramo uko ari bitanu byateguwe.

    Urutonde rw'abahanzi 10 batagaragaye muri MTN Iwacu Muzika Festival:


    1. Ish Kevin, Bull Dog na B-Threy

    N'ubwo batamaze igihe kingana mu muziki, ariko aba baraperi bafite ibihangano byacengeye mu mutima y'Abanyarwanda ku buryo iyo bisanga ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival byari kuba uburyohe!

    Ish Kevin aherutse gutangaza ko ari kwitegura gushyira hanze album  'BST' izasohoka ku wa 21 Nzeri 2023. Iriho indirimbo nka ‘Get Paid’, ‘Addictions’, ‘Ba Boy’ yakoranye na AV, ‘Kill’em wit it’ yakoranye na Singah;

    Big ShaQ’ yakoranye na Shemi, ‘B.S.T’ na Young Lunya, ‘Amor’ yakoranye na Igor Mabano, ‘Trust is Gone’ na Bobby Bangs ndetse na ‘Uwanjye’ yakoranye na Kagurano Rwimo.

    Uyu muraperi yarakunzwe kuva ku ndirimbo zirimo 'Amakosi'. Cyo kimwe na B-Threy uherutse kurushinga, arazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Amabanga', 'Ni he?' n'izindi.

    B-Threy yagiye yigaragaza cyane mu bitaramo yagiye aririmbamo. Aheruka kuririmba mu gitaramo Ally Soudy yahurijemo inshuti ze cyabereye muri Camp Kigali. Ku wa 3 Nzeri 2023, yanaririmbye mu bitaramo bya Basketball byabereye muri BK Arena.

    Bull Dogg yagiye yunga ubumwe n'abakunzi b'umuziki mu bitaramo yagiye agaragaramo. Yaririmbye muri 'Rap City' no mu bindi bitaramo byabereye i Kigali. Aherutse gushyira ku isoko album yise 'Kemotheraphy I' yakunzwe cyane.

    Mu bahanzi umunani bazaririmba muri 'MTN Iwacu Muzika Festival' harimo abaraperi babiri gusa, Bushali ndetse na Riderman.


    2. Juno Kizigenza

    Ni umwe mu bahanzi bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize ari mu muziki, uhereye ku ndirimbo zirimo 'Mpa Fomula' yaciye inzira y'umuziki we.

    Yatangiye afashwa mu muziki na Bruce Melodie, ariko nyuma baza gutandukana buri umwe akomeza urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Afite indirimbo ziryoshye ku buryo kuririmba muri 'MTN Iwacu Muzika Festival' byari kuba ari amata yabyaye amavuta.

    Ni gacye kandi yakunze kugaragara aririmba mu bitaramo byabereye mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

    Gahunda yatangajwe y'ibitaramo bya 'MNTN Iwacu Muzika Festival' ihuriranye na gahunda uyu muhanzi afite y'ibitaramo azaba ari gukorera i Burayi.

    Biri mu mpamvu zatumye adashyirwa ku rutonde rw'abahanzi umunani bazaririmba muri ibi bitaramo.

    Aherutse gushyira ahagaragara album yise 'Yaraje' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi barimo King James, Knowless n'abandi. Kuririmba muri ibi bitaramo, byari kuba umunya mwiza kuri we mu kuyimenyekanisha ku bakunzi be bo mu Ntara.

    Ushinzwe kureberera inyungu za Juno Kizigenza yabwiye InyaRwanda 'Twaravuganye [Na East African Promoters yateguye MTN Iwacu Muzika Festival] ariko babona ko dushobora gukora igitaramo kimwe kandi bashakaga umuntu uzaboneka mu bitaramo byose uko ari bine. Rero urumva ko bitari gushoboka.'


    5.Knowless Butera &Nel Ngabo

    Ni abahanzi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music yashinzwe na Ishimwe Karake Clement.

    Nel Ngabo aherutse gusohora album yise 'Live Love Light' yabaye iya Gatatu ashyize hanze nyuma y'imyaka igera kuri itatu ishize ari mu muziki.

    Ni mu gihe Butera Knowless aherutse gusohora indirimbo 'Mahwi' yakoranye na Nel Ngabo. Kandi aherutse gutangaza ko ari gukora ku ndirimbo zizaba zigize album ye nshya.

    Ni abahanzi bigoye gutumira mu bitaramo, kuko bihagazeho mu bijyanye n'amafaranga kugirango baririmbe mu bitaramo.

    East African Promoters (EA) mu bihe bitandukanye yagiye igerageza gukoresha aba bahanzi mu bitaramo bitandukanye rimwe bigakunda ubundi 'bikanga kubera amikoro' cyangwa se amafaranga aba abahanzi basabaga.

    Clement yabwiye InyaRwanda ati 'Mu bihe byashize ababitegura iyo batuganaga akenshi byangaga kubera amikoro.'


    7.Ariel Wayz

    Kuba uyu muhanzikazi ataragaragaye mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' hashingirwa ku kuba tariki 7 Ukwakira 2023 na 14 Ukwakira 2023 azaba atari mu Rwanda.

    Ni mu gihe kuri ziriya tariki ibi bitaramo bizabera mu Karere ka Ngoma ku wa 7 Nzeri 2023, n'aho ku wa 14 Ukwakira 2023 bikabera mu karere ka Rubavu.

    Uyu mukobwa afite uruhererekane rw'ibitaramo azaririmbamo azahuriramo na Juno Kizigenza, kuva ku wa 8 Ukwakira 2023 kugeza ku wa 25 Ugushyingo 2023.

    Ibi bitaramo byiswe 'Home Away From Home Tour' byateguwe na Fusion Tour. Ni ubwa mbere agiye gutaramira ku Mugabane w'u Burayi, kandi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yiteguye gususurutsa Abanyarwanda batuye muri biriya bihugu.


    8.Kenny Sol

    Kenny Sol muri iki gihe ari kumva cyane binyuze mu ndirimbo yakubiye kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Stronger than Before' iriho indirimbo yakoranye n'abarimo Harmonize wo muri Tanzania n'abandi.

    Nawe ntari ku rutonde rw'abahanzi umunani bazaririmba mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' bizabera mu Burasirazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo, Uburengerazuba n'Umujyi wa Kigali.

    Ibi bituruka ku kuba, ku wa 14 Nyakanga 2023 yaratangaje ko afite ibitaramo bizazengura Igihugu cya Canada.

    Ku wa 17 Ukwakira no ku wa 14 Ukwakira 2023, azaba afite ibitaramo bizabera mu Mujyi wa Montrael ndetse no muri Quebec- Aya matariki arahura n'ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' kuko bizaba biri kubera muri Ngoma na Rubavu.

    Kenny Sol kandi ku wa 30 Ukwakira 2023 azataramira mu Mujyi wa Edmonton n'aho ku wa 21 Ukwakira 2023 ataramire mu Mujyi wa Ottawa.


    9.Christopher Muneza

    Ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 15 bari mu muziki; biherekejwe n'indirimbo zanogeye amatwi ya benshi. Muri iki gihe agezweho binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Pasadena'.

    Ku wa 2 Kanama 2023, yatangaje ko muri Nzeri n'Ukwakira 2023 azaba ari mu ruhererekane rw'ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni ibitaramo byateguwe na sosiyete ya Innox Entertainment isanzwe itumira abahanzi Nyarwanda muri ibi bitaramo.

    Uyu muhanzi amaze imyaka myinshi ataramira muri biriya bihugu kandi agatanga ibyishimo. Ku wa 9 Nzeri 2023 yataramiye i Louisville, ku wa 6 Ukwakira azataramira Michigan ni mu gihe ku wa 3 Ukwakira 2023 azataramira i Austin.

    Ibi biri mu mpamvu zatumye adatekerezwaho mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival'.

     

    10.Platini

    Uyu muhanzi ari kubarizwa muri Canada aho yagiye gukorera ibitaramo bitandukanye. Yavuye mu Rwanda ku wa 1 Nzeri 2023, ku wa 2 Nzeri 2023 ataramira mu Mujyi wa Montreal.

    Ku wa 3 Nzeri 2023 yataramiye mu Mujyi wa Quebec, ku wa 9 Nzeri ataramira Edmonton, ni mu gihe ku wa 16 Nzeri 2023 azataramira mu Mujyi wa Ottawa.

    Ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' bizatangira ku wa 23 Nzeri 2023 bibera mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Platini avuga ko ibi bitaramo abyitezeho kumufasha guhura n'abakunzi b'umuziki we babarizwa muri Amerika ya Ruguru. 


    Abahanzi umunani bazaririmba mu bitaramo bya “MTN Iwacu Muzika Festival”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134264/habaye-iki-abahanzi-10-batagaragaye-muri-mtn-iwacu-muzika-festival-134264.html

  • Imana yakinze akaboko ! Ibyamamare byo mu Rw… – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi uzumva bivugwa ko mu ruganda rw'imyidagaduro haba mu Rwanda no mu mahanga habamo amarozi ashingiye cyane cyane ku ishyari, ariko kandi ntibyoroha kubona abantu b'ibyamamare bo ubwabo babyiyemereza cyangwa ngo bahamye ko hari abo byabayeho.

    Gusa na none hari bamwe bagiye biyemerera ko byababayeho bakarogwa ndetse bagahishura n'ibyo bari batezwe birimo amahembe n'ibindi. Muri abo harimo aba bakurikira:

    1.     Amag The Black


    Aganira na Jalas Tv ku gitaramo cye yari aherutse gukora amurika album ye ya gatanu yise 'Ibishingwe,' nibwo umuraperi Hakizimana Amani wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Amag The Black yavuze ko yari amaze iminsi arwaye uburwayi budasobanutse nyuma y'icyo gitaramo.

    Ubusanzwe Amag utari usanzwe yizera amarozi, yahishuye ko uwamuroze ari umuntu we wa hafi, avuga ko uvuga aba atarabona, anagira inama abantu ko bakwiye kujya bagira amakenga bakagenda bikandagira.

    2.     Mani Martin


    Umuhanzi nyarwanda Mani Martin nawe yavuze ukuntu yigeze kurogwaho, aho ngo yahawe indabo n'umukobwa avuye kuri stage. Yasobanuye ko uwo mukobwa yamuhaye indabo hanyuma akamusaba kuza kuzifungurira mu rugo kuko hari impano yari yamushyiriyemo. Ariko ku bw'amatsiko, Mani Martin yahise azifungurira mu modoka, maze asangamo uburozi.

    Aganira na Yago Tv Show yaragize ati ”Nasanzemo inzara nshya zimeze nk'iz'ikiyoni ubona zimeze nk'aho bazikuyemo uwo munsi, mbonamo n'ijisho rimeze nk'iry'ihene ritose naryo rimeze k'irivuye mu kinyabuzima ryacyo ako kanya”.

    Nyuma yo kurokoka ayo marozi, Mani Martin yakomeje avuga ko yahise yicara hasi arasenga ashima Imana, ariko ahita atangira no gutinya ikintu cyose yahabwa ari kuri stage.

    3.     Riderman


    Umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda, Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman we ubwe yiyemereye ko yageragejwe kurogwa inshuro zirenga ebyiri. Rimwe ubwo yaganiraga na MIE, yahishuye ko mu myaka ya za 2014 yarozwe maze agataha akamererwa nabi kugeza naho yarutse amaraso.

    Nyuma y'uko akize ubwa mbere, nyuma  nabwo bagerageje kumuroga bibishyize mucyo kunywa, ku bw'amahirwe abibona atarasomaho kwa kundi abantu baba bahana 'Cheers' yazamuye ikirahuye abonamo ibintu bidasanzwe n'uwabishyizemo arabimenya niko kumuhamagarira abashinzwe umutekano.

    Uwo washakaga kumuroga yisobanuye avuga ko 'ari akabuye yatoye mu kivu ko kuntera amashaba, ndamubwira ngo niba ari amashaba binywe.'

    Nyuma yo kubona ibyo byose byamubayeho, Riderman yagiriye inama abakiza mu muziki abasaba kwitonda, aho yagize ati: ''Ntabwo biba byoroshye. Hari igihe inzira ziba atari nyabagendwa.''

    4.     Sunny


    Umunyarwandakazi Ingabire Sunlight Dorcasie wamamaye nka Sunny ku mbuga nkoranyambaga ndetse akanakora umuziki, nawe ni umwe mu byamamare nyarwanda biyemerera ko barozwe aho rimwe ubwo yaganiraga na Gentil Gideon kuri One on One , yavuze ko nyuma y'uko abantu bamenye ko afite 'Apartments' batangiye kumugendaho bashaka kumwica.

    Ati: ''Nyuma y'aho apartment yagaragaye nahuye n'ibibazo bikomeye hari abantu banjyenzeho bamwe bashaka kunyica, birangira bandoze ndarwara ndapfa burundu ndongera ndazuka.''

    5.     Fatakumavuta


    Umuhanzi, umunyamakuru akaba n'umukinnyi wa filime, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta nawe yiyemereye ko bigeze kumuroga. Mu minsi ishize Fata usigaye ukora  ubusesenguzi  kuri 3DTV, yaje kumara igihe kinini adakora bamwe batangira gukeka ko yahagaritse akazi, ariko aho agarukiye yahishuye ko yari yararozwe ariko akaza kurogeshwa ku mupfumu wakundaga ibiganiro bye, nyuma akaza kumwihamagarira nuko akamurogora.

    Ati: ‘'Abantu barandoze ariko ngira amahirwe ahantu bandogesheje abari naho bampamagara.''

    6.     Bishop Brigitte


    Uwamenyekanye nka Bishop Brigitte nawe yabwiye Urugendo TV ko abantu bamuroze bamuziza ko yimereye neza.

    Aho yagize ati: ”Ntabwo narinzi ko abantu bababazwa n'uko usa, bakababazwa n'uko wambara.''

    Yaboneyeho abwira abantu kujya babana n'abantu bose amahoro, ariko bakirinda gushyira hanze ubuzima bwabo bwose kuko atariko bose babyishimira.

    7.     Bosco Nshuti


    Bosco Nshuti, umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yahimbye indirimbo yise 'Ibyo Ntunze' mu gushimira Imana nyuma y’uko  yari akize  uburwayi budasobanutse, ubwo baje kumusobanurira bakamubwira ko yari yararozwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134262/imana-yakinze-akaboko-ibyamamare-byo-mu-rwanda-byigeze-guhabwa-uburozi-134262.html

  • Abakinnyi 22 Rayon Sports ihagurukana guhangana na Al Hilal Benghazi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports yamaze guhitamo abakinnyi 22 ahagurukana mu Rwanda yerekeza muri Libya guhangana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

    Ni umukino ubanza uzaba tariki ya 15 Nzeri muri Libya ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 29 Nzeri 2023, izakomeza izahita ijya mu matsinda.

    Umutoza Zelfani Alfani Yamen akaba yamaze guhitamo abakinnyi 22 azahagurukana ejo mu Rwanda tariki ya 12 Nzeri saa 16h25′, bazanyura Ethiopia, Misiri bagere muri Libya tariki ya 13 Nzeri 2023.

    Azahagurukana abakinnyi 20 kuko Aruna Moussa Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi muri Cameroun, bazahurira muri Libya.

    Abakinnyi 22 umutoza Zelfani azahagurukana

    Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale

    Ba Myugariro: Abdul Rwatubyaye, Ganijuru Elie, Isaac Mitima, Didier Mucyo Junior, Aimable Nsabimana na Ali Serumogo

    Abakina HagatiAruna Moussa Madjaliwa, Bavakure Ndekwe Felix, Mvuyekure Emmanuel, Eric Ngendahimana, Youssef Rharb, Arsene Tuyisenge na Kalisa Rashid

    Ba Rutahizamu: Héritier Nzinga Luvumbu, Charles Baale, Eid Mugadam Abakar Mugadam, Musa Esenu, Hadji Iraguha na Joackiam Ojera

    Rayon Sports izahagurukana abakinnyi 22

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-22-rayon-sports-ihagurukana-guhangana-na-al-hilal-benghazi