Blog

  • Abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru mu biz… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, ni bwo habaye umuhango wo gutangaza amanota y'abanyeshuri wabereye ku cyiciro gikuru cya Minisiteri y'Uburezi.

    Abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini Muri rusange mu mashuri abanza bari ibihumbi 203, 083 barimo abahungu 91, 119 n'abakobwa 111, 964. Aba bakoreye ibizamini (cyangwa se bigaga) mu mashuri 3364.

    N'aho abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye bari 131,602 barimo abahungu 58,041 n'aho abakobwa bari 73, 561. Bakaba barigaga mu mashuri 1799.

    Umuyobozi mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati, yavuze ko abakoze ibizamini mu mashuri abanza bari 201, 679, batsinda ku kigero cya 91.1% bangana n’abakobwa 55.9% n’aho 44.71% ni abahungu

    Abanyeshuri basoza amashuri abanza mu kizamini cya Leta bakora amasomo atanu arimo Iyobokama n’Ubumenyamuntu, Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi.

    Dr Bernard yavuze ko ikinyarwanda aricyo batsinze cyane ku kigeranyo cya 99.32%; Iyobokamana n’Ubumenyamuntu biri ku mwanya wa kabiri, Siyansi ku mwanya wa Gatatu n’aho Icyongereza kiri ku mwanya wa kane.

    Mu bizamini bya Leta ku banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange, hiyandikishije abanyeshuri 131, 602 n’aho abakoze ikizamini ni 131, 051. Muri aba, abakobwa bari 55.99% n’aho abahungu bari 44.1%.

    Uko bakoze bose, abanyeshuri 86.97% nibo batsinze ikizamini cya Leta, barimo abakobwa 54.28% n’aho 45.72% ni abahungu.

         

    Dr. Bernard Bahati avuga ko uretse Ikinyarwanda abanyeshuri batsinze neza n’andi masomo bayatsinda neza ‘n’ubwo batayatsinda ku buryo bumwe’. Imibare abanyeshuri bo mu mashuri abanza bayitsinze ku kigero cya 82.52%, Siyansi bayitsinze kuri 87.67%.

    Mu cyiciro rusange abanyeshuri batsinze Ubugenge ku kigero cya 89.66%, Imibare bayitsinda ku kigero cya 89.28%, Ibinyabuzima kuri 87.2% n’aho Ubutabire kuri 90.98%.

    Abarangiza icyiciro rusange bakora amasomo icyenda. Imibare igaragaza ko Ikinyarwanda ari cyo batsinze neza, n’aho icyongereza bagitsinze kuri 98%, Ubugenge n’andi masomo ari hejuru ya 86%.

    Minisitiri w’Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard, yavuze ko gutangaza amanota bijyana no guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu mashuri.

    Avuga ko muri uyu mwaka ari akarusho, kuko uretse mudasobwa batanga ‘bongeraho n’ibikoresho by’ishuri’ kubera ko nabyo barabikenera’.

    Yakomeje agira ati “Abanyeshuri bari buze hano mu indashyikirwa rwa ruhare rw’ababyeyi umwarimu Sacco uzarubatangira.”

    Minisitiri w’Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard, yavuze ko abanyeshuri bahize abandi bahabwa ibikoresho by'ishuri  

    Umuyobozi mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati, yavuze ko Ikinyarwanda ari ryo somo abanyeshuri batsinze cyane n'ubwo n'andi masomo n'ayo bayatsinze 

    Kanda hano urebe amafoto menshi mu gutangaza amanota y'abanyeshuri

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134308/abakobwa-batsinze-ku-kigero-cyo-hejuru-mu-bizamini-bya-leta-ikinyarwanda-gihiga-andi-masom-134308.html

  • Britney Spears yajyanywe mu nkiko n’umugabo w… – #rwanda #RwOT

    Britney Spears na Kevin Ferderline barushinze mu 2004 baza guhana gatanya mu 2007 aribwo urikiko rwahaye uburenganzira uyu mugabo bwo kurera abana babiri babo kuko icyo gihe uyu muhanzikazi yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge. Yahise akandi anategekwa kujya aha amafaranga y’indezo Kevin Ferderline buri kwezi.

    Kuri ubu Kevin Ferderline wari umaze igihe avuga ko amafaranga ahabwa na Britney Spears adahagije, yamaze kumugeza mu nkiko aho yasabye ko uyu muhanzikazi yakongera indezo ikava kuri $20,000 ikagera kuri $40,000 kuko ngo kurera abana babiri b’abahungu bihenze mu gihe ngo ntabushobozi abifitiye nyamara Britney Spears ari umuherwekazi.

    Kevin Ferderline arasaba ko Britney Spears amwongerera amafaranga y’indezo

    TMZ yatangaje ko mu nyandiko Kevin Ferderline yagejeje mu rukiko yagaragaje ko kuva kera Britney Spears yamuhaga indezo ya $40,000 buri kwezi gusa akaza kuyigabanya bitewe n’uko imfura yabo Sean Preston yari maze kurenza imyaka 17 aho amategeko avuga ko umubyeyi atagomba kwishyura indezo ku mwana wagejeje iyi myaka akaba ari nacyo cyatumye Britney Spears agabanya iyi ndezo ahubwo akishyura iy’umwana umwe gusa Jayden Preston.

    Ibi Kevin Ferdeline ntabwo yabyishimiye ariyo mpavu yitabaje urukiko arusaba ko rwategeka Britney Spears kongera indezo aho kugirango ajye yishyura iy’umwana umwe yishyure iya bana babiri kuko bose ariwe ubarera.

    Ibi bije mu gihe Britney Spears aherutse gutangaza ko ari gushaka umunyamategeko w’umuhanga wamufasha kongera kubona uburenganzira kubana be akaba ariwe ubarera aho kujya atanga amafaranga y’indezo buri kwezi.

    Ibi bije nyuma yaho Britney Spears aherutse gutandukana n’umugabo we wa gatatu

    Britney Spears wajyanywe mu rukiko n’umugabo wa Kabiri, amaze iminsi mike atandukanye n’umugabo wa Gatatu Sam Asghari bari muri gatanya nyuma y’uko uyu mugabo yashinje uyu muhanzikazi kumuca inyuma no kumusuzugura mu gihe cy’imyaka ibiri bari bamaranye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134301/britney-spears-yajyanywe-mu-nkiko-numugabo-we-wa-kabiri-134301.html

  • Inkuru yabuze kibara ! Urujijo ku Irushanwa… – #rwanda #RwOT

    Inteko y'Umuco yahawe inshingano zo gukurikirana no gutegura irushanwa rya Miss Rwanda. Yahise isohora itangazo rivuga ko hari gutekerezwa uko ryasubukurwa rigashingira ku gukosora amakosa yarigaragayemo. Mu ntangiriro za Kamena 2023 nibwo Inteko y'Umuco yashyize hanze itangazo  risa n’irishwishwuriza abari bategereje irushanwa rya Miss Rwanda.


    Ku itariki 10 Gicurasi 2022 nibwo  iyari Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco  yasohoye ibaruwa ihagarika Rwanda Inspiration Back Up ku nshingano zo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda yari ifite kuva mu 2014. Guhagarika Rwanda Inspiration Back Up kuri iyi mirimo byatumwe iri rushanwa risubira mu biganza bya Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco binyuze mu Nteko y'Umuco. Kuva ubwo iyi Nteko yatangiye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'abafite amakamba ndetse n'ibikorwa  bya Miss Rwanda mu gihe cy'umwaka.


    Iyi Nteko kandi yahise itangira gutegura igitabo gikubiyemo amabwiriza agomba kugenderwaho mu gutegura amarushanwa y'ubwiza hano imbere mu gihugu bitewe n'uko byakorwaga hagendewe kuri sosiyete ifite isoko ryo gutegura aho kugendera ku mabwiriza, amahame yashyizweho n'urwego rubifitiye ububasha arirwo Inteko y'Umuco.

     

    Iyo inkoko ivuye mu magi arabora!

     

    Ni umugani mugufi w'umugenurano. Usobanura uruhare rw'inkoko mu kurarira amagi avamo imishwi. Iyo ukuye inkoko mu magi yaratangiye kuyabundikira, kuyararira nta kabuza aho kuvamo imishwi arabora. Ibi rero wabigereranya na sosiyete yamaze imyaka 9 itegura irushanwa ry'ubwiza noneho  yahagarikwa bigahita biteza icyuho ntiribe ndetse buri wese akabura ubusobanuro bufatika bitewe nuko ryabaga Igihugu kireba, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ireba ku buryo hakabaye hahita hajyaho uburyo bwihuse bwo gutegura irushanwa uyu mwaka wa 2023 bityo amabwiriza ari gutegurwa akazaba ashyirwa ku murongo.

    Ntabwo hatangajwe ko habuze uwarikomeza cyangwa se ngo hatangazwe ko rirenze kure intekerezo z'Inteko y'Umuco yewe n’iyari  Minisiteri y'urubyiruko n'Umuco. Rwanda Inspiration Back Up yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2014. Mbere y'aho, mu 2012 ryari ryateguwe  n'Itorero Mashirika ribiherewe uburenganzira na Minisiteri yari ifite umuco mu nshingano. Ni mu gihe mu 2009 ubwo ryatangiraga ryari ryateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko, Umuco na Siporo.

     

    Irushanwa rya Miss Rwanda ryakabaye ryarateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco binyuze mu Inteko y'Umuco nyuma hakazafwa undi murongo uhamye ariko ntirihagarare.


    Umwaka umwe n'amezi ane birirenze iri rushanwa rihagaritswe rikanamburwa Rwanda Inspiration Back Up. Hari muri Gicurasi ya 2022. Ingengo y'Imari irangira muri Kamena ya buri mwaka. Bivuze ko mu ngengo y'imari ya 2023/2024 hari kongerwamo amafaranga yo gutegura irushanwa ntirihagarare iyo riza kuba ari igitekerezo babona nk'inyamibwa. Ariko n'iyo iri rushanwa ridategurwa n'inzego za Leta ryari gushyirwa ku isoko abikorera bakaripiganira utsinze akaritegura umwaka umwe, yaba Inteko y'Umuco na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ubu yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko , babona bifite umurongo bakaba bamwongeza indi myaka yo kumusuzuma ariko bakagira ukuboko mu bikorwa bimwe na bimwe ntibigire ba terera iyo.

     

    Kuva mu 2014 Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yigize terera iyo


    Nk'urwego rwa Leta rwari rufite mu nshingano gutanga isoko ryo gutegura Miss Rwanda ntabwo byakabaye bigera aho irushanwa rirenga kure cyane rwa rwego ku buryo basigara bameze nk'abafana basanzwe barebera irushanwa ku ruhande.

    Ubugenzuzi, gukurikirana buri gikorwa no gusaba raporo ya buri mwaka byari kwimakazwa ku buryo abakobwa bitabiraga iri rushanwa wenda niba hari ibyo babonaga nk'inzitizi bari kujya babivuga hakiri kare ibigomba gukosoka bigashyirwa ku murongo amazi atararenga inkombe. Izi nzego zose zakoze amakosa yo kuragiza  irushanwa mu mihana noneho ntibamenye ko amaherezo bazabura uko bakomeza iri rishanwa mu bihe bidasanzwe nk'ibi.

     

    Ese Inteko y'Umuco irajwe ishinga n'iki?


    Iyi Nteko mu gihe cy'umwaka n'amezi 4 ishyikirijwe inshingano zo gutegura amabwiriza agenga amarushanwa y'ubwiza, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'abakobwa batsindiye amakamba no guhuza abaterankunda ba Miss Rwanda ngo bashyikirize ibihembo abakobwa 10 batsindiye nibyo wavuga ko biyiraje ishinga.

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert yasobanuye ko kuri ubu nta gihe ntarengwa cyagenwe cyo gusubukura iri rushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda. Yakomeje agaragaza ko ubu babanje kuri imwe mu mishinga ya ba Nyampinga ndetse no gukurikirana ibihembo bemerewe n'abaterankunga. Ati: 'Twashyize imbere ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ine, irimo uwa Miss Rwanda 2022, Miss Talent, Miss Innovation, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n'abaterankunga batandukanye.'

    Imishinga y'abakobwa irimo gukurikiranwa kugeza ubu harimo uwa Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto, uwegukanye ikamba rya Miss Talent ariwe Amanda Saro ndetse n'uwegukanye ikamba rya Miss Innovation, Uwimana Jeannette.

    Ku bijyanye n'ugomba guhabwa inshingano zo gutegura miss Rwanda mu gihe izaba isubukuwe, yavuze ko bataragera kuri icyo cyiciro cyo gutekereza ugomba gusimbura sosiyete yahoze iritegura ya Rwanda Inspiration Backup. Yagize Ati: 'Ibibazo byabaye mu 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n'abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose tuzabizirikana, ndetse n'amasomo byasize.'

    Masozera yongeyeho ko nibamara gufata umwanzuro ku hazaza ha miss Rwanda, bizamenyeshwa abanyarwanda.

    Ese irushanwa ryari kwamburwa sosiyete iritegura bitewe n'uko nyiri iyo sosiyete akukiranywe mu nkiko?


    Mu gitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya kabiri basobanura inyito y'icyaha. Ingingo ya 2: Icyaha ni igikorwa kibujijwe cyangwa icyo kwanga gukora igitegetswe ku buryo buhungabanya umutekano mu bantu kandi hari itegeko ribiteganyiriza ibihano.

    Urebye uko urubanza rwa Prince Kid rwagenze kuva yatabwa muri yombi kugeza abaye umwere by'agateganyo kuko Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyemezo cy'urukiko kuko amategeko arabiteganya ntabwo twabonye abandi bantu bari muri dosiye imwe na Prince Kid bivuze ko Sosiyete yashoboraga gukomeza igakora ahubwo igashyirwaho igitutu n'ubugezunzi buri ku rwego rwo hejuru ariko ibikorwa ntibihagarare.

    Ntabwo ari sosiyete yakurikiranywe mu nkiko. Kandi ntabwo sosiyete yari ishingiye ku mutwe w'umuntu umwe kuko harimo abakozi bashinzwe imirimo itandukanye.

    Iyo harebwa inyungu z'irushanwa iyi sosiyete yari gutegura umwaka ntibihagarare. Ariko rero hanavuzwe ko irushanwa ryasizwe icyasha bityo nta mpamvu yo gukomeza kurirekera mu biganza bya Rwanda Inspiration Back Up. Ariko twifashishije amategeko igihe ukurikirwanywe ari umwere atarahamwa n'inkiko ibyaha, ubwo iki cyasha gishingiye ku bihe byaha?

     

     

    Irushanwa rya Miss Rwanda ryaheze mu kabati ko mu Inteko y’umuco

    Nshuti Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134300/inkuru-yabuze-kibara-urujijo-ku-irushanwa-rya-miss-rwanda-ryaheze-mu-kabati-134300.html

  • Bwa mbere Isimbi Model yavuze icyamukuye muri Kigali Boss Babes, ibyo kuba umugabo yaramubujije (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamideli, Isimbi Model yavuze ko ikintu cyamukuye mu itsinda rya Kigali Boss Babes ari uko yabuze umwanya, ntaho bihuriye n’ibyavuzwe ko ari umugabo we wamukuyemo.

    Muri Kanama 2023 nibwo haje inkuru y’uko Isimbi Model yavuye muri iri tsinda aho hagiye havugwa ibintu byinshi bitandukanye harimo no kuba umugabo we ari we wamusabye kurivamo.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Isimbi Model yavuze ikintu cyatumye aba avuyemo ari umwanya muke nta kindi.

    Ati 'Nta hantu na hamwe handi nigeze ntanga ikiganiro mvuga ko navuye muri Kigali Boss Babes, ubu nibwo bwa mbere ngiye kubivugaho, nk’uko nabikubwiye mfite ibintu byinshi buri munsi nk’undi muntu wese irimo kwishakisha muri iyi si y’umurimo, mu gihugu kirimo kwihuta nk’u Rwanda hari ibikorwa bindi mba mfite pe, nta nubwo ari ukuvuga ngo navuyemo ariko ubu nonaha ntabwo umwanya unyemerera, ntabwo unyemerera kuba ndi muri biriya bikorwa.'

    Yakomeje avuga ko yasanze kugumamo kandi nta mwanya afite yaba arimo asubiza inyuma abandi ahitamo kuba abihagaritse, ngo umwanya nuboneka azongera abiyungeho.

    Ati 'Aho kugira ngo nsubize abandi inyuma, nafashe umwanzuro wo kuba mbivuyemo, mu minsi iri imbere umwanya n’unyemerera wenda nzasubiramo ariko ubu impamvu ntaboneka mu bikorwa byabo, ntabwo umwanya waruri kubinyemerera kubera inshingano, n’izindi nshingano za ISIMBI Group, inshingano z’umuryango ntabwo umwanya warurimo kunkundira.'

    Yashimangiye ko nta muntu n’umwe wigeze amubuza ahubwo yicaye agatekereza agasanga nagumamo hari ibindi bizapfa ahitamo kubivamo.

    Ati 'Ibyo ngibyo bavuga nta muntu n’umwe wambujije njyewe nka Isimbi naratekereje mbona umwanya biri kugorana kandi bariya bakobwa ni inshuti zanjye, ni bakobwa bakomeye bari gukora ibintu byiza ariko kubera umwanya wanjye ku giti cyanjye nsanga ntabwo biri gukunda, hari igihe ubona ikintu cyari cyiza ariko wakivanga n’ibindi ugasanga hari ibyo uri bwice, nsanze umwanya wanjye nywugabanyije byose byapfa kandi ugasanga mbangamiye n’abandi ku ntego zabo kuko niba ubonetse njye simboneke, ndimo ndagusubiza inyuma.'

    'Ndavuga nti bakobwa beza, nshuti zanjye kubera impamvu zanjye bwite cyane cyane z’ubucuruzi reka mbe mbihagaritse, umwanya nunyemerera tuzasubira.'

    Iri tsinda ryashinzwe muri Mata 2023 rigizwe na Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model (wavuyemo), Alliah Cool bivugwa ko ari we urihagarariye, Alice La Boss uheruka kwinjizwamo.

    Isimbi Model yavuze icyamukuye muri Kigali Boss Babes

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-isimbi-model-yavuze-icyamukuye-muri-kigali-boss-babes-ibyo-kuba-umugabo-yaramubujije-video

  • Youssef yakuwe mu bakinnyi bajyana na Rayon Sports muri Libya ahita anasimbuzwa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunya Maroc usatira anyuze ku mpande, Youssef Rharb ntakijyanye na Rayon Sports muri Libya kubera ikibazo cy’imvune akaba yahise asimbuzwa Mugisha François Master.

    Ni imvune yagize ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 8 Nzeri 2023 ubwo Rayon Sports yakinaga na Kiyovu Sports mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya RNIT Savings Cup yanaje gutsinda 3-0.

    Uyu mukinnyi wari witezwe ku mukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup uzaba tariki ya 15 Nzeri 2023 aho Rayon Sports izahuramo na Al Hilal Benghazi, abaganga batangiye kumwitaho ngo barebe ko azajyana n’ikipe.

    Ejo yari yanasohotse ku rutonde rw’abakinnyi 22 iyi kipe izajyana muri Libya aho ihaguruka uyu munsi saa 16h25′ ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko yakuwe kuri uru rutonde nyuma y’uko akomeje kubabara umugongo ari nayo mvune yamukuye mu kibuga.

    Rayon Sports ikaba yahise imusimbuza Mugisha François Master ukina mu kibuga hagati wari wasigaye.

    Abakinnyi 22 Rayon Sports ihagurukana

    Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale

    Ba Myugariro: Abdul Rwatubyaye, Ganijuru Elie, Isaac Mitima, Didier Mucyo Junior, Aimable Nsabimana na Ali Serumogo

    Abakina Hagati:Aruna Moussa Madjaliwa, Bavakure Ndekwe Felix, Mvuyekure Emmanuel, Eric Ngendahimana, Mugisha François Master, Arsene Tuyisenge na Kalisa Rashid

    Ba Rutahizamu: Héritier Nzinga Luvumbu, Charles Baale, Eid Mugadam Abakar Mugadam, Musa Esenu, Hadji Iraguha na Joackiam Ojera

    Youssef ntakigiye muri Libya

    Yasimbujwe Master

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/youssef-yakuwe-mu-bakinnyi-bajyana-na-rayon-sports-muri-libya-ahita-anasimbuzwa

  • Bwa mbere Miss Jojo yatangaje icyatumye ava m… – #rwanda #RwOT

    Uwineza Josiane wamamaye cyane ku izina rya Miss Jojo, kuri ubu wanongeyeho izina rya ‘Iman’ risobanuye ‘Kwizera’, ni umuhanzikazi washyize itafari rirenze rimwe mu kubaka umuziki nyarwanda no kuwuteza imbere. Mu gihe cye yari umwe mu bayoboye abandi abikesha ibihangano bye byari bikunzwe cyane dore ko n’ubu abahanga mu muziki bavuga ko zimwe mu ndirimbo ze zidasaza arizibihe byose.

    Miss Jojo akaba yaragiye yubakira izina mu guhanga indirimbo ziganjemo urukundo zirimo nka ‘Mbwira Yego’, ‘Nganirira’, ‘Sweet Sweet’, byumwihariko azwiho kuba yarakunze gukora indirimbo zirimo impanuro nka ‘Belitilida’, ‘Respect’, ‘Inshuti’ n’izindi zitazibagirana mu mitima ya benshi. Uyu kandi niwe muhanzikazi wa mbere mu Rwanda wakoranye n’abahanzi bo mu karere barimo DNG wo muri Kenya bakoranye ‘Siwezi Enda’, Micheal Ross wo muri Uganda bakoranye iyo bise ‘Hooked On You’.

    Nyuma yaho Miss Jojo yakoze amateka yagezeho aza guhagarika umuziki ndetse ubu imyaka imaze kurenga icumi atawugaragaramo aho yateye irungu abafana be bamukumbuye. Kureka umuziki kwe ariko byagiye bivugwaho byinshi bitandukanye gusa kuri ubu yagize icyo abivugaho bwa mbere.

    Ni mu kiganiro Miss Jojo yagiranye na InyaRwanda yagarutse ku cyatumye ahagarika umuziki yagize uruhare mu kubaka. Mu magambo ye yagize ati: ”Ntabwo byanyoroheye gufata umwanzuro wo kureka umuziki ariko uko iminsi yagiye yicuma byageze aho ndawuhagarika. Numvaga ntakiwisanzuyemo (Comfortable) ndawuhagarika. Umuziki nawukoze mu gihe cyawo ngeza aho mbona ko atariho ubuzima bwanjye naburambika. Ni nk’uko undi wese yajya gukora ibindi yifuza kandi asize ibyo yarasanzwe akora”.

    Miss Jojo yakomeje agira ati: ”Umuziki nawukoraga nkagira icyo marira abandi niyo mpamvu nabonye ko hari n’ahandi najya nkagira ibindi njyamo nafashamo kuko byampaye imbaraga zo gukora ibindi bintu kuko nabonaga mu muziki banyumva, nagiye gukora no mu bindi birimo guhugura abana b’abakobwa mu Igikari Holiday Camp’ kuko nziko banyumva”.

    Abajijwe niba ajya akumbura ibihe byiza yagiriye mu muziki, Miss Jojo yasubija ati: ”Ntago mbikumbura cyane kuko n’ubu njya ntaramira umuryango  wanjye n’inshuti zanjye. Sinavuga ko hari byinshi bituma nkumbura kuko mu by’ukuri ntacyo nahombye cyatuma nifuza gusubira mu bihe byashize.Kuririmba ndabikora iyo mbikumbuye cyane cyane iyo nagize ibihe byo guhura n’abantu”.

    Miss Jojo yasoje avuga ko mu gihe yamaze mu muziki atawugiriyemo ibihe bibi byatuma atawukumbura gusa mu mutima we ntabwo agishishikajwe nawo kuko ubu ahugiye mu bikorwa byo gufasha. Yagize ati: ”Nubundi kuva kera numvaga ko nkwiye gukora ibikorwa byo gufasha, gukoraresha imbaraga zanjye nkasiga impinduka ubu nibyo mpugiyemo kuko nabonye ko hari indi miryango nanyuramo nkafasha ntabikoreye mu muziki”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134267/bwa-mbere-miss-jojo-yatangaje-icyatumye-ava-mu-muziki-134267.html

  • Isimbi Model yatangaje icyatumye atandukana n… – #rwanda #RwOT

    Isimbi Model yatandukanye n’itsinda ry’ibizungerezi  rya Kigali Boss Babes nyuma y’amezi ane gusa bari bamaze bihuje bagatangira gusaza no gutwika  imihanda ya Kigali.

    Nyuma yo gutandukana n’iri tsinda, hagiye havugwa ibintu byinshi bigiye bitandukanye bivugwa ko ariyo mpamvu yaba yaratumye ava muri iri tsinda.

    Buri wese yabivugaga mu buryo bwe akurikije uko abyumva ndetse n’uko abibona cyane ko nyir’ubwite we yari ataragira icyo abitangazaho.

    Bamwe bavugaga ko yavuye muri iri tsinda, kuko basesagura amafaranga menshi ku  Kwezi bityo akaba atabasha kubyihanganira gukomezanya nabo.

    Abandi bakaza bavuga ko bitewe n’aho asengera, umukuru w’itorero yaba yaramubujije gukomezanya na Kigali Boss Babes, abandi ntibatinye kuvuga ko impamvu ari uko Umugabo we( Isimbi Model) yaba yaramubujije gukomezanya n’iri tsinda. Hano buri wese yavugaga ibyo yishakiye ku ruhande rwe.

    Mu kiganiro na Isimbi Tv ikorera ku muyoboro wa YouTube, Isimbi Model yabigarutseho avuga byose aca n’amazimwe ubwo yari abajijwe ku mpamvu yaba yaravuye muri iri tsinda.

    Yagize ati” Mbere na mbere nagira ngo mbanze iki kintu ngisobanure neza, hagiye havugwa byinshi bitandukanye nyamara hafi ya byose byari ibinyoma, gusa ariko mu by’ukuri hano iki gihugu cyacu cy’u Rwanda turi ku muvuduko uteye ubwoba mu iterambere ndetse igihugu cyacu kikaba kinaduha amahirwe menshi mu kuba umuntu yakora ibintu byinshi bitandukanye.

    Rero nanjye ndi muri uwo mujyo kuko mfite ibintu byinshi nkora bitanyemerera rimwe na rimwe kujya muri biriya bikorwa kenshi baba bagiyemo, rero aho kugira ngo mbasubize inyuma muri gahunda zabo, nk’igihe twapanze gukora ibikorwa runaka hanyuma njyewe simbashe kuboneka, byaruta rwose nkabaha umwanya nkareka kubicira gahunda.

    Ni ubwo buryo natekereje hanyuma nafashe umwanzuro wo kuba mvuyemo kubera gahunda nyinshi ndetse n’ibindi bikorwa byinshi ngenda nkurikirana umunsi ku munsi urugero nka Isimbi Group( Isanzwe  icuruza ibicuruzwa mu Rwanda ndetse no kubyohereza hanze”.

    Isimbi Model Kandi yongeyeho ko nta muntu wigeze amuhatira kuva muri Kigali Boss Babes, ahubwo ko ariwe wicaye akitekerezaho agasanga yaba ari gusubiza abandi inyuma, avuga ko wenda nibishoboka azongera agasubiramo ariko yabanje kwita ku bushabitsi bwe, umuryango we ndetse nawe ubwe.

    Nyuma yo kuva muri iri tsinda, yahise asimbuzwa Uwitwa Alice La Boss nawe n’ubundi usanzwe atigisa imbuga nkoranyambaga.

    Isimbi agaragara mu mashusho y'indirimbo nka 'Closer' y'abahanzi Meddy, Uncle Austin na  Nyakwigendera Yvan Buravan.

    Kugeza kuri ubu iri tsinda rihurije hamwe abagore n'abakobwa batandatu aribo [Alliah Cool, Christella, Queen La Douce, Camille Yvette, Gashema Sylivie ndetse na Alica La Boss].

    Asanzwe ari umunyamideli

    Yavuze ko afite byinshi byo kwitaho ariyo mpamvu yavuye muri Kigali Boss Babes

    Asanzwe n’ubundi azwiho kwirira ubuzima

    Hano yari akiri mu itsindia rya Kigali Boss Babes 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134279/isimbi-model-yatangaje-icyatumye-atandukana-na-kigali-boss-babes-134279.html