Blog

  • Libya: Abarenga 5000 ni bo bamaze kumenyekana… – #rwanda #RwOT

    Leta ya Libya yatangaje ko abantu 10.000 baburiwe irengero kubera imyuzure yibasiye umujyi wa Derna. Imibare igaragaza ko abantu 10.000 baburiwe irengero ku buryo abenshi muri bo bashobora kuba barapfuye.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri hatangajwe ko umubare w’abapfuye umaze kumenyekana barenga 5000.

    Umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Gihugu cya Libya mu gitondo watangaje ko umujyi wa Derna wonyine hapfuye abantu 1000 ariko nyuma ya Saa sita hatangazwa abarenga 2000. Uyu muryango w’Ubutabazi wari wemeje ko abantu 10.000 ntawuzi niba bakiri bazima cyangwa barapfuye.

    Amakuru avuga ko imyuzure yashegeshe umujyi wa Derna utuwe n’abaturage 125.000, ugaragaramo imodoka zagwiriwe n’ibiti, amazu menshi ntabamo abantu kuko iyo myuzure yabakuye mu byabo.

    Minisitiri ushinzwe ibijyanye n'indege akaba n'umwe mu bagize komite ishinzwe ibiza, Hichem Abu Chkiouat, ubwo yavaga i Derna, yavuze ko ibintu byifashe nabi cyane. Imibiri y'abantu iri ahantu hose, ku nyanja, ku mayira no munsi y'amazu.

    Yagize ati: 'Imibiri imaze kuboneka i Derna irarenga 1.000. Sindimo gukabya, iyo mvuga ko 25% by'umujyi wasibanganye. Amazu menshi, menshi cyane yahanutse'.

    Abu Chkiouat, nyuma yabwiye televisiyo Al Jazeera ko biteze ko umubare mbumbe w'abapfuye mu gihugu hose uza kurenga 2.500, mu gihe imibare y'ababuriwe irengerero igenda izamuka.

    Inkomoko :Aljazeera 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134334/libya-abarenga-5000-ni-bo-bamaze-kumenyekana-ko-bapfuye-bazira-imyuzure-134334.html

  • CAF yateye utwatsi ubusabe bwa Al Hilal kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, bisa n’aho yanze icyifuzo cya Ah Hilal Benghazi yari yasabye ko umukino izakiramo Rayon Sports wazaba mu cyumweru gitaha.

    Iyi kipe yo muri Libya yari yasabye CAF ko umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izakiramo Rayon Sports waba mu cyumweru gitaha kubera bakiri mu kiriyo cy’abahitanywe n’ibiza muri iki gihugu bitewe n’imvura nyinshi yaguye, batakina ku wa Gatanu.

    Bisa n’aho CAF yanze iki cyifuzo kuko mu ibaruwa yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2023, CAF yamenyesheje amakipe yombi ko umukino uzakinwa tariki ya 15 Nzeri 2023.

    Iyo CAF ibiha umugisha byari bivuze ko Rayon Sports izamara icyumweru kirenga muri iki gihugu kubera ko amakuru yamenyekanye bamaze guhaguruka.

    Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 29 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo yerekeza muri Libya, biteganyijwe ko igerayo uyu munsi ku wa Gatatu, bakazakora umwitozo umwe ejo n’aho umukino ukazaba ku wa Gatanu.

    CAF yanze ko umukino wa Rayon Sports na Al Hilal uzaba mu cyumweru gitaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yateye-utwatsi-ubusabe-bwa-al-hilal-kuri-rayon-sports

  • Impinduka mu bitaramo Mico The Best yagombaga… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Igare' yabwiye InyaRwanda ko habaye impinduka zatumye atabasha kujya gutaramira abafana be n'abakunzi b'umuziki babarizwa muri kiriya gihugu kiri mu bigize Umugabane w'u Burayi.

    Yavuze ko mu Bufaransa yagombaga kuhakorera igitaramo kimwe akagaruka mu Rwanda, ariko ko kuri iyi nshuro abamutumiye bari gukora ibishoboka byose kugirango azahakorere ibitaramo byinshi birenze kimwe yari kuhakorera.

    Mico avuga ko kugeza ubu hamaze kwemezwa ibitaramo bine. Ati 'Habayeho impamvu zatumye ntabasha kugenda uyu munsi. Abantumiye bari gukorana kugirango nzahakorera ibitaramo byinshi mu Bufaransa, bivuze ko amatariki y'ibitaramo yarahindutse, ariko ibitaramo byariyongereye.'

    Ni ku nshuro ya mbere Mico The Best agiye gukorera ibitaramo i Burayi. Ku wa 7 Nyakanga 2023, nibwo yanditse kuri konti ye ya Instagram amenyesha abakunzi be bo mu Bufaransa ko yiteguye kubataramira.

    Aya makuru yemejwe nyuma y’iminsi micye InyaRwada iyitangarije abanyarwanda. Ni amakuru yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z'impeshyi ariko yabanje kugirwa ubwiru kuko impande zombi zari zitaramara gushyira umukono ku masezerano.

    Yabaye impamo ubwo umunyamideli Angel Divas Amber Rose yageraga i Kigali akabwira InyaRwanda ko Mico The Best yatumiwe i Burayi na TUPAC ufite akabari kitwa Kigali Life Bar gaherereye mu Mujyi wa Lyon.

    Uyu munyarwanda w'i Rusizi washoye imari i Lyon niwe watumiye abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Davis D, Riderman, Bwiza, Christopher, Dj Phil Peter na Muyoboke. Kuri iyi nshuro hatahiwe Mico The Best umaze ikinyacumi kirenga akunzwe mu muziki nyarwanda.

    Mico The Best yamamaye ahagana muri za 2008, aho amaze imyaka 16 ahagaze neza mu muziki nyarwanda. Yagize uruhare mu kwandikwa kw’indirimbo zagiye zamamara.

    Mico The Best yavukiye i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ariko ababyeyi be bavuka mu Ntara y'amajyepfo ahahoze hitwa Nyakizu kuri ubu ni mu karere ka Nyarugu.

    Yatangiye kuririmba mu 2007. Indirimbo yamuhaye izina yitwa ‘Umuzungu’ yakozwe na nyakwigendera Dr Jacques. Yakorewe muri F2K studio.  Mu myaka 16 amaze mu muziki amaze kumurikira abafana be album eshatu.

    Mico The Best yatangaje ko igitaramo yari afite kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023 kitakibaye nk'uko byari biteganyijwe
    Mico yavuze ko gushaka gukorera ibitaramo byinshi mu Bufaransa biri mu mpamvu zatumye asubika iki gitaramo
    Mico avuga ko kugeza mu Bufaransa hamaze kwemeza ibitaramo bine azahakorera

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAYANJYE' YA MICO THE BEST

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134327/impinduka-mu-bitaramo-mico-the-best-yagombaga-gukorera-i-burayi-134327.html

  • Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri , tariki ya 12 Nzeri 2023 ahagana ku isaha ya saa Munani z'amanywa, nibwo abagize ikipe ya Rayon Sports barimo abakinnyi, abatoza ndetse n'abayobozi ba Rayon Sports bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

    Iyi kipe yagombaga guhaguruka ku isaha ya Saa Kumi z'umugoroba yaje gukerererwaho igihe kingana n'iminota 35 kuko ikirere cy'i Kigali kitari kimeze neza imvura irimo igwa, bityo indege itinda guhaguruka yerekeza muri Libye ibanje guca Addis Ababa muri Ethiopia ndetse n'i Cairo mu Misiri.

    Gikundiro nk'uko bakunze kwita iyi kipe ya Rayon Sports FC igiye gukina na Al Hilal Benghazi mu mukino w'ijonjora rya kabiri ry'imikino ya CAF Confederation Cup, iyi kipe ariko igiye gukina iki kiciro nyuma yaho ikiciro cya mbere itagikinnye kuko yari yaritwaye neza mu myaka ishize bityo CAF iyishyira mu kiciro cy'amakipe atazakina ijonjora rya mbere.

    Iyi kipe igiye muri Libya ifite intego yo gutsindirayo nk'uko myugariro wayo, Mitima Isaac yabitangarije itangazamakuru mbere yo guhaguruka i Kigali.

    Mitima Ati 'Abakinnyi twese tumeze neza kandi turiteguye. Tuzi ikidukuye hano kikatujyana muri Libya. Ni ugushaka intsinzi ya mbere ibindi tukazisobanura ku mukino ukurikira.'

    Yakomeje agira ati 'Mbere byari biteye ubwoba twumva ngo ni ikipe yo muri Libya ariko na mu gitondo twarebye amashusho yayo twasanze ari ikipe twakina. Bafitemo nka batatu [abakinnyi] beza ariko nitubafata ndumva tuzayitsinda. Kuyikuramo biroroshye.'

    Umuyobozi wa delegasiyo ndetse akaba na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko byose biri ku murongo ndetse igisabwa cyose kigomba gukorwa kugira ngo umukino wa mbere uzagende neza.

    Ati 'Ikitujyanye gikomeye ni ukurwana urugamba. Ntabwo tugiye kurwanirira Rayon Sports gusa, ahubwo ni aba-sportifs bose ndetse n'igihugu. Kuwutsinda rero biraduha amahirwe yo kuzayikuriramo i Kigali.'

    Yongeyeho ati 'Iyo ugiye ku rugamba rero ntabwo uba ugiye mu isoko. Iyo ni yo mpamvu abakinnyi biteguye, abatoza bikaba uko ndetse n'abayobozi.'

    Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 22, izagera muri Libya mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Nzeri, ikore imyitozo ku wa Kane mbere yo gukina umukino wo ku wa Gatanu saa Mbili z'ijoro.

    The post Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yahagurutse-mu-rwanda-yerekeza-muri-libya-guhatana-na-al-hilal-benghazi-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederation-cup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yahagurutse-mu-rwanda-yerekeza-muri-libya-guhatana-na-al-hilal-benghazi-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederation-cup

  • Musanze : Imiryango 110 yagizweho ingaruka n’ibiza yahawe inkunga na Croix Rouge basabwa kutayipfusha ubusa #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Mirenge ya Kimonyi Muko na Nkotsi mu Karere ka Musanze bagera ku 180 bagizweho ingaruka n’ibiza, bahawe inkunga y’amafaranga na Croix Rouge y’u Rwanda basabwa kuyakoresha icyo bayaherewe aho kuyapfusha ubusa.

    Ni amafaranga yatanzwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2023, hifashishijwe ikoranabuhanga rya Mobile Money, aho imiryango 30 yagenewe ibihumbi 200 kuri buri umwe yo gusana amazu yabo ahangiritse cyane, mu gihe indi 80 yagenewe ibihumbi 60 kuri buri mu ryango yo kugura ibiribwa biciriritse mu gihe ibyo bari bafite byangijwe n’ibiza.

    Bamwe muri aba baturage bagenewe ubu bufasha bavuga ko biteguye gukoresha neza amafaranga bahawe, ndetse banemeza ko bitumye bigirira icyizere cyo gukomeza kugira ubuzima bwiza.

    Bijyanyinkuru Natalie ni umukecuru w’imyaka 80 yagize ati ” Inzu yanjye yasenywe n’ibiza ibirimo byose birangirika, none mbonye ubushobozi bunyunganira kuyisana , ndashaje simpinga ariko ngiye kubona icyo kurya, ndumva nongeye kugira icyizere cyo gukomeza ubuzima neza”

    Nsabimana Jean Claude nawe ati” Aya mafaranga mpawe ibihumbi 200 ni ubutabazi bukomeye cyane, ibiza byaransenyeye ngurisha umurima ndubaka gusakara no gukinga birananira, ubu ngiye kugura inzugi nyikinge nkore ibyihutirwa mve mu bukode, Croix Rouge iradutabaye itugaruriye icyizere gikomeye”

    Musabimana Venantie we avuga ko yasenyewe n’ibiza akajya mu bukode bw’ibihumbi bitatu ngo nayo kuyishyura byari byaramunaniye, ariko ubu ngo agiye kubona aho yikinga abone n’ibyo kurya.

    Yagize ati ” Narindi mu bukode bw’ibihumbi bitatu ariko no kubwishyura byarananiye, ngiye kubaka akazu ko kubamo, mbone n’icyo kurya mve mu kwangara, ubuzima buhinduke”

    Umukozi muri Croix Rouge y’u Rwanda ukora muri serivisi zo kurwanya no gukumira ibiza no gufasha abo byagizeho ingaruka Niyonizeye Jean Noel, avuga ko inkunga yagenewe iyi miryango, ari iyo kubunganira ku ngaruka bagizweho n’ibiza, anasaba ubuyobozi ubufatanye mu kwigisha abaturage kwirinda no gukumira ibiza bitaraba.

    Yagize ati ” Inkunga y’amafaranga yahawe imiryango 110 yagizweho ingaruka n’ibiza yatanzwe mu byiciro bibiri, igera kuri 30 yahawe ibihumbi 200 buri wese yo kubunganira kubona bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi, indi 80 isigaye buri muryango ugenerwa ibihumbi 60 byo kubafasha kubona ifunguro riciriritse nibura ryabamaza ukwezi”

    Akomeza ati “Turabibutsa gukoresha neza inkunga babonye bivana mu ngaruka batewe n’ibiza, tunasaba ubuyobozi ubufatanye mu kwigisha abaturage kwirinda no gukumira ibiza, ariko n’abamaze guhura n’ibyo biza badufashe gutanga inkunga ku bazikwiye”

    Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Musanze Ntawumenyumunsi Alphonse, asaba abaturage kwirinda gupfusha ubusa inkunga bahawe, anabizeza ubufatanye mu bisigaye harimo no kubona isakaro ku bamaze kuzamura amazu.

    Yagize ati ” Tuzakomeza gukurikirana niba inkunga muhawe mwarayikoresheje icyo muyiherewe, ntabwo ari ayo kumarira mu tubari cyangwa ngo muyapfushe ubusa, n’uwo mubona akora ibyo muduhamagare tubikurikirane, tuzakomeza kubagenera n’ubundi bufasha cyane abamaze kuzamura amazu namwe vuba aha murabona isakaro”

    Muri Gicurasi 2023 nibwo imvura nyinshi yaguye ibiza byibasira uturere tugera kuri turindwi, bizahaza cyane uturere twa Rubavu, Karongi na Nyabihu, aho Croix Rouge y’u Rwanda yakoze ibishoboka ibagenera ubufasha n’ubutabazi bw’ibanze, mu gihe mu Karere ka Musanze mu Mirenge ya Kimonyi Muko na Nkotsi hatanzwe inkunga ingana hafi miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Musanze-Imiryango-110-yagizweho-ingaruka-n-ibiza-yahawe-inkunga-na-Croix-Rouge-basabwa-kutayipfusha-ubusa

  • Waba ari umutego Al Hilal yateze Rayon Sports? #rwanda #RwOT

    Mu gihe Rayon Sports iri mu ndege yerekeza muri Libya, amakuru avuga ko amakipe yo muri iki gihugu azakina Imikino Nyafurika yamaze gusaba CAF ko imikino yazakinwa mu cyumweru gitaha kubera kunamira abahitanywe n’ibiza.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya aho ku wa Gatanu w’iki cyumweru ifite ifite umukino w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup na Al Hilal Benghazi.

    Bivugwa ko Al Hilal yamaze gusaba CAF ko bazakina ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha tariki ya 22 Nzeri 2023 kubera icyunamo cyo kunamira abahitanywe n’ibiza muri iki gihigu, mu gihe CAF yabyemera bivuze ko Rayon Sports yamara muri iki gihugu hafi ibyumweru bibiri.

    Muri Libya hamaze iminsi imvura nyinshi yasenyeye abaturage benshi ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

    Rayon Sports yerekeje muri Libya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Waba-ari-umutego-Al-Hilal-yateze-Rayon-Sports

  • Kiyovu Sports yishoye mu rundi rubanza rusho… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’urubanza rw’abanya-Sudani babiri barimo Shaiboub, Kiyovu Sports yari imazemo iminsi, haje  urundi rubanza rwa Ndikumana Cojifa ukomoka mu Burundi, wasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu ariko akaba atarayikinira na rimwe.

    Ndikumana Cojifa yageze mu ikipe ya Kiyovu Sports mu isoko ry’igura n’igurisha ry’uyu mwaka. Iki gihe Juvenal uyobora Kiyovu Sports yari afite gahunda yo kugikinisha abana bakiri bato bafite impano y’umupira w’amaguru.

    Uyu musore wavutse tariki 15 Mutarama 2004 yageze muri Kiyovu Sports avuye mu irerero ry’umupira w’amaguru mu Burundi.

    Byagenze gute ngo Ndikumana Cojifa asinyire Kiyovu Sports ariko ntayikinire?

    Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka itatu agurwa Miliyoni 2, ndetse n’umushahara w’ibihumbi 400 by’u Rwanda. Nyuma yo gusinya yahawe ibihumbi 500 ngo abe asubiye iwabo mu Burundi, hanyuma ibyitozo nitangira bazamutumeho aze bamwerekane. Uyu musore, imyitozo itangiye ntabwo bamutumyeho ndetse yagumye kubaza ubuyobizi bw’ikipe uko bimeze ntiyasubuzwa. Haciye nk’ibyumweru 2 uyu musore yaje gusabwa kuza agatangira gukora imyitozo ndetse akerekwa n’aho kuba.

    Ndikumana bivugwa ko Kiyovu Sports yashatse no kumushyira mu ikipe y’abana  ariko imibare ikanga 

    Bivugwa  ko uyu musore yajyanwe mu macumbi y’ikipe, ariko ajya ataka ko ahantu aba hari ubuzima bugoye. Bitewe n’ubuyobozi bw’iyi kipe akenshi bwagiye butumvikana ku bakinnyi binjiraga muri iyi kipe, byarangiye umukinnyi adakinnye ndetse ntiyahabwa n’ibyangombwa bimwemerera gukina umwaka w’imikino 2023-24. Abahagarariye uyu mukinnyi bafite icyicaro mu Misiri, bandikiye ububozi bwa Kiyovu Sports muri ibyo bihe, babaza uko ikibazo n’umukinnyi kimeze ariko ntibasubuzwe.

    Urwandiko dufitiye “Copy” rwandikiwe Kiyovu Sports, rugaragaza ko Kiyovu Sports yagiye yandikirwa inshuro nyinshi, kugera aho tariki 26 Kanama iki kigo kireberera inyuma za Ndikumana cyandikiye Kiyovu Sports kiyisaba gusesa amasezerano, ariko nabwo Kiyovu Sports iryumaho.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo iki kigo cyafashe umwanzuro wo kurega Kiyovu Sports muri FIFA, basaba ko umukiriya wabo yarenganurwa.

    Mu gihe Kiyovu Sports yakwemera kujya mu rubanza igatsindwa, yakwishyura Ndikumana amafaranga angana na Miliyoni 16, harimo Miliyoni 12 z’imyaka 3 y’umushahara, Miliyoni 1.5 yasigaye ku yo yaguzwe ndetse n’indishyi y’akababaro.

    Urwandiko rwa nyuma Kiyovu Sports yandikiwe  mbere yo kuregwa 

    Twagerageje kumva uruhande rw’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports icyo buvuga kuri iki kibazo, gusa mu masaha 3 twahamagaye ubuyobozi bw’ikipe ntitwabashije kubabona.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134314/kiyovu-sports-yishoye-mu-rundi-rubanza-rushobora-kuyiruma-urutirigongo-134314.html

  • Bahishuye ibanga bakoresheje! Amafoto y’abany… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, nibwo Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2022/2023.

    Abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini muri rusange mu mashuri abanza bari ibihumbi 203, 083 barimo abahungu 91, 119 n'abakobwa 111, 964. Aba bakoreye ibizamini (cyangwa se bigaga) mu mashuri 3,364.

    Naho abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye bari 131,602 barimo abahungu 58,041 n'aho abakobwa bari 73, 561. Bakaba barigaga mu mashuri 1799.

    Mu cyiciro rusange abanyeshuri batsinze Ubugenge ku kigero cya 89.66%, Imibare bayitsinda ku kigero cya 89.28%, Ibinyabuzima kuri 87.2% n’aho Ubutabire kuri 90.98%.

    Abarangiza icyiciro rusange bakora amasomo icyenda. Imibare igaragaza ko Ikinyarwanda ari cyo batsinze neza, naho icyongereza bagitsinze kuri 98%, Ubugenge n’andi masomo ari hejuru ya 86%.

    Minisitiri w’Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard, yavuze ko uretse Mudasobwa zahabwaga abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta, muri uyu mwaka hongewemo n’ibikoresho by’ishuri ‘ndetse n’umwarimu Sacco ukazatanga uruhare rw’umubyeyi aho umwana azajya kwiga mu mwaka umwe.

    Yasobanuye ko ibi bihembo bihabwa abanyeshuri kugirango ‘aba bana babere urugero abandi’.

    Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr Bahati Bernard, avuga ko uretse Ikinyarwanda abanyeshuri batsinze neza n’andi masomo bayatsinda neza ‘n’ubwo batayatsinda ku buryo bumwe’. Imibare abanyeshuri bo mu mashuri abanza bayitsinze ku kigero cya 82.52%, Siyansi bayitsinze kuri 87.67%.

    Mu cyiciro rusange abanyeshuri batsinze Ubugenge ku kigero cya 89.66%, Imibare bayitsinda ku kigero cya 89.28%, Ibinyabuzima kuri 87.2% n’aho Ubutabire kuri 90.98%.

    1.Kwizera Regis wigaga ku Ishuri EP Espoir de Lavenir niwe wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza akurikirwa na Cyubahiro Herve wigaga kuri Crystal Fountain Academy, Dushimiyimana Joss Bruce wigaga kuri EP High Land aza ku mwanya wa Gatatu, Igiraneza Cyubahiro Benjamin wigaga kuri Ecole Primaire Maire Auxiliatrice aba wa kane n'aho Iratuzi Sibo Sandra wigaga ku ishuri Keystone School Limited aba uwa Gatanu.

    Mu mashuri yisumbuye mu cyiciro; Umutoniwase Kelie wigaga muri Fawe Girls School yahize abandi aba uwa mbere mu gihugu, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wigaga kuri Lycee Notre-Dame de Citeaux waje ku mwanya wa kabiri, agakurikirwa na Niyubahwe Uwacu Annick wigaga ku Ishuri Maranyundo Girls School wabaye uwa Gatatu.

    Ganza Rwabuhama Danny Mike wigaga kuri Ecole des Sciences Byimana yabaye uwa kane n'aho Munyentwali Kevin wigaga kuri Petit Seminaire St Jean Paul II Gikongoro yabaye uwa gatanu.

    Ganza Rwabuhama yabwiye InyaRwanda ko yatunguwe no kwisanga yabaye uwa kane bizamini by’amashuri bya Leta mu cyiciro rusange. Yavuze ko ibi yagezeho ari umusaruro w’uburyo ababyeyi bamushyigikiye mu rugendo rwe rwo kwiga ndetse ‘n’ikigo cyanjye cyabimfashijemo’.

    Hejuru y’ibi, uyu mwana avuga ko yiragije Imana kandi yiha intego yo kuzaza mu ba mbere mu mashuri yisumbuye. Ati “Kuko ni ibintu biba bigoye kwitegura ibizamini nk’ibi ariko hamwe n’Imana byose birashoboka.”

    Iratuzi Sibo Sandra wigaga kuri Keystone School Limited yabwiye InyaRwanda ko yabashije gutsinda neza biturutse ku nama yagiriwe n’ababyeyi, ariko kandi yirinze ‘agakungu’ yita cyane ku masomo ye.

    Umubyeyi we, yavuze ko anezerewe cyane kuba ‘igihugu cyamugiriye icyizere (umwana we) mu bafashe amanota meza’.

    Cyubahiro Herve wabaye uwa kabiri mu mashuri abanza yabwiye InyaRwanda, ko ashima ababyeyi be bamwishyuriye amafaranga y’ishuri, bamujyana ku kigo cyiza baramwigisha, kandi bakajya babaha n’umwanya wo kuruhuka. Ati “Ni uko ng’uko byagenze kugirango ngere kuri uyu mwanya.”

    Amafoto y’abanyeshuri batanu ba mbere mu mashuri abanza


    1.Kwizera Regis wo mu Karere ka Bugesera wiga ku Ishuri EP Espoir de Lavenir

    2.Cyubahiro Herve wo mu Karere ka Kamonyi wiga kuri Crystal Fountain Academy

    3.Dushimiyimana Joss Bruce wo mu karere ka Bugesera wiga kuri EP High Land

    4.Igiraneza Cyubahiro Benjamin wo mu Karere ka Nyarugenge wiga kuri Ecole Primaire Maire Auxiliatrice

    5.Iratuzi Sibo Sandra wo mu Karere Musanze ku ishuri Keystone School Limited.

    Abanyeshuri batanu ba mbere mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

    1.Umutoniwase Kelie wo mu Karere ka Gasabo wigaga muri Fawe Girls School (Ntiyabashije kuboneka)

    2.Ihimbazwe Niyikora Kevine wo mu Karere ka Nyarugege wiga kuri

    Lycee Notre-Dame de Citeaux.

    3.Niyubahwe Uwacu Annick wo mu Karere ka Bugesera wiga ku Ishuri Maranyundo Girls School

    4.Ganza Rwabuhama Danny Mike wo mu Karere ka Ruhango wiga kuri Ecole des Sciences Byimana

    5.Munyentwali Kevin wo mu Karere ka Nyamagabe wiga kuri Petit SeminaireSt Jean Paul II Gikongoro

    Minisitiri w’Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard yavuze ko “amasomoya tekinike ntabwo yirwa n’abagize amanota macye… Nkeka kowagize n’amanota macye ntabwo washobora kuyiga

    Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette yashimye abanyeshuri bahize abandi mu mashuri, kuko ‘bigaragarira mu musaruro batweretse’, yashimye kandi ababyeyi, abarezi n’abarezi b’amashuri bigagaho

    Umuyobozi wa Nesa, Dr Bernard Bahati yavuze ko muri buri kare hari umukozi wa NESA witeguye gufasha ababyeyi bakeneye guhinduza ibigo abana bawe ariko ‘bafite impamvu zumvikana’

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. Slyvie Mucyo, yavuze kuri Porogramu zinyuranye zigishwa muri Polytechnic, anavuga ko hari abarimu bazakura hanze y’Igihugu

    Umuyobozi wa Rwanda TVE Board, Eng Paul Mukunzi yavuze ko amashuri yamaze gutegurwa ku buryo igisigaye ari uko abanyeshuri basubira ku mashuri


























    KANDA HANO UREBE IBYO ABA BANYESHURI BATANGAJE NYUMA YO GUHIGA ABANDI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangaza amanota y’abanyeshuri

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134313/bahishuye-ibanga-bakoresheje-amafoto-yabanyeshuri-9-ba-mbere-mu-gihugu-mu-bizamini-bya-let-134313.html

  • Rayon Sports ishobora kugwa mu mutego wa Al Hilal? #rwanda #RwOT

    Mu gihe Rayon Sports iri mu ndege yerekeza muri Libya, amakuru avuga ko amakipe yo muri iki gihugu azakina Imikino Nyafurika yamaze gusaba CAF ko imikino yazakinwa mu cyumweru gitaha kubera kunamira abahitanywe n’ibiza.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya aho ku wa Gatanu w’iki cyumweru ifite ifite umukino w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup na Al Hilal Benghazi.

    Bivugwa ko Al Hilal yamaze gusaba CAF ko bazakina ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha tariki ya 22 Nzeri 2023 kubera icyunamo cyo kunamira abahitanywe n’ibiza muri iki gihigu, mu gihe CAF yabyemera bivuze ko Rayon Sports yamara muri iki gihugu hafi ibyumweru bibiri.

    Muri Libya hamaze iminsi imvura nyinshi yasenyeye abaturage benshi ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

    Rayon Sports yerekeje muri Libya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ishobora-kugwa-mu-mutego-wa-al-hilal

  • Kamonyi: Nta butaka dushaka kubona budahinze kabone n'ahagenewe kubakwa hatubatse-Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye abaturage guhaguruka bagahinga ahari ubutaka hose muri aka karere, ahagenwe imiturire, yemwe n'ahari ibibanza byo kubakwamo ariko bikaba bitubakwa. Asaba uzi ahari ubutaka budahinze gutanga amakuru, abadashaka guhinga hagahabwa abashoboye kuhabyaza umusaruro. Ubutaka bwaguzwe, bene bwo bakaba bibera ahandi niba bataje ngo babuhinge cyangwa babukoreremo icyo bwagenewe burahabwa abahinzi.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ibi yabivugiye mu nteko y'abaturage yabereye mu Kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika, aho yavuze ko nta muturage ukwiye kubura ibyo kurya ngo usange bamwe baravunwa no kwambuka Igihugu bajya kubihaha nyamara bagakwiye guhinga ubutaka buhari bakihaza bakanasagurira amasoko.

    Meya, asaba buri wese gutanga amakuru, agatungira ubuyobozi agatoki aho azi ubutaka bwaraye, butabyazwa umusaruro kandi abantu bataka ko ibyo kurya ntabyo, ahandi bihenze.

    Yagize ati' Mwebwe mu rumva bidushimishije kugira ngo Ibishyimbo, Imyumbati, ibintu byose twambuke Igihugu tujya kubizana hakurya!, usange biravuna abantu, birabageraho bihenze!? Mwaretse tugahinga!? Hari Uguhinga, Uguhingisha, hari Ukwatisha cyangwa Kwatira, hari uguha abantu bagahinga muri tugabane…, byose mureke tubikore ubutaka bwose buhingwe'.

    Akomeza ati' Hari ibibanza n'Amasambu afite abantu batuye, baturuka ahandi, ayo masambu yose agomba guhingwa. Ikibanza ni gishaka kibe ari 20 kuri 30 kigomba guhingwa mu gihe utaracyubaka. Abafite ibibanza hano batuye mu tundi turere, batuye i Kigali n'ahandi mubabwire ko twemeje ko ubutaka bwose bugomba guhingwa. Turashaka kugira ngo tubone amasuka yatangiye kugera mu mirima, akavura karaguye nta kibazo, abarima barime hanyuma twitegure gutabira dutere imbuto tweze, tunezerwe'.

    Abaturage bakiriye neza inkuru nziza ko n'ukeneye aho guhinga azahahabwa ku buntu mu gihe bene ubutaka bananiwe kubuhinga.

    Meya Nahayo, yasabye buri wese ufite ubutaka ko niba atabashije kubuhinga yabuha undi ubashije akabuhinga, akamuha amafaranga cyangwa se bakavugana uko bazabigenza. Yabwiye abaturage ko niba ubwabo bibananiye, nk'ubuyobozi bw'Akarere buzaha abashoboye ubwo butaka. Ati ' Mudushakire ahubwo abantu baba bakeneye imirima yo guhinga kuko iri busigare idahinze turayitanga ku buntu abantu bayihinge'. Akomeza avuga ko ibyo byose bizakorwa ku bw'inyungu rusange kuko abantu badakwiye kubura ibyo kurya kandi hari ubutaka bakwiye guhinga.

    Yagize kandi ati' Mudutangire Amakuru ko twavuze ko ubutaka bwose bugomba guhingwa. Umukoro mufite, twese dufite ni ukudutungira agatoki! Ukatubwira uti ariko ahantu ntuye hari ibibanza bitatu bidahinze kandi ndabona imvura yaguye! Murabiteganyiriza iki? Rwose uzanterefone umbwire gutyo nzagushimira cyane!'.

    Abaturage mu nteko, i Sheli.

    Ibyabwiwe aba baturage ba Sheli ho mu Murenge wa Rugalika, ni nabwo butumwa buhabwa Abanyakamonyi bose mu Mirenge 12 igize aka Karere, hanasabwa ko ababa inyuma y'imbibi za Kamonyi ariko bahafite ubutaka buraho budakoreshwa ubuyobozi butazemera ko bikomeza gutyo mu gihe budakoreshwa icyo bwagenewe.

    Ubu butumwa bw'Umuyobozi w'Akarere, buje muri iki gihe imvura yatangiye kugwa. Ni mu gihe kandi usanga hari benshi bataka ko ibyo kurya ntabyo, ibindi bihenze nyamara hari ubutaka budahingwa. Hamwe usanga ababuguze batabukoresha icyo bwagenewe kuko bamwe babukoreraho ubucuruzi cyane ko aka ari Akarere kegereye Umurwa mukuru w'Igihugu karimo guturwa cyane. Ibibanza cyangwa ubutaka, ahenshi mu hatabyazwa umusaruro usanga haraguzwe n'abashaka kuhasubiza, kugurisha babyungukamo kuko bo nta gahunda yo kububyaza umusaruro, haba kubwubaka cyangwa se kubuhinga.

    Munyaneza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/12/kamonyi-nta-butaka-dushaka-kubona-budahinze-kabone-nahagenewe-kubakwa-hatubatse-dr-nahayo/