Blog

  • Bwa mbere APR FC yavuze ibyaha abakozi bayo 3 bafungiwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko abakozi bayo batatu bafunzwe kimwe mu byo bakurikiranyweho ari amarozi.

    Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

    Inkuru zavugaga byinshi bitandukanye harimo ko bashobora kuba barashimuswe umuganga gakondo w’umurundi wari mu Rwanda aho ngo yarimo afasha Kiyovu Sports kuba yatsinda.

    Ibyo byose nubwo byavugwaga ariko ubuyobozi bwa APR FC bwari butaravuga ikintu aba bantu bafungiwe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by’ikoreshwa ry’amarozi.

    Ati 'Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi.”

    Mu kiganiro cya “Ask The President” cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yaburiye abantu bakoresha amarozi aho kwitoza bihagije ngo batsinde.

    Icyo gihe yagize ati “Ubundi byakabaye byiza kumara igihe ku kazi kandi ukunda ariko iyo ugakora ugakorana umuco utari mwiza ntabwo ubona umusaruro mwiza. Abantu rero kuva kera aho kwitoza bihagije, ngo bakorere ibyangombwa bikenewe, bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa baratanga bituga (ruswa) ukuntu bazatugira, umusifuzi icyo kigatwara nka 50% by’ibyakabaye bikorwa.”

    Yakomeje asaba abayobozi ba Siporo kubikosora mu maguru mashya atarabizamo ariko na none asezeranya Abanyarwanda ko na Siporo agiye kuyishakira umwanya.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Bwa-mbere-APR-FC-yavuze-ibyaha-abakozi-bayo-3-bafungiwe

  • Imikino ihuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yimuriwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Al Hilal Benghazi yemeye ko umukino wari kuyihuza na Rayon Sports usubikwa, imikino yombi; ubanza n'uwo kwishyura bikazabera i Kigali.

    Ibi bitangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, mu ama imaze guhuza abayobozi b'amakipe yombi.

    Umukino ubanza uhuza ikipe zombie wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 muri Libya, ariko wasubitswe bitewe n'uko iki gihugu cyibasiwe n'ibiza bgimaze guhitana abarenga 6.000 kandi imibare irakiyongera.

    Federation ya Libya n'abayobozi ba Al Hilal na ba Rayon Sports bagiye kwiga ku mataliki, bamenyeshe CAF.

    The post Imikino ihuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yimuriwe i Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/13/imikino-ihuza-rayon-sports-na-al-hilal-benghazi-yimuriwe-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikino-ihuza-rayon-sports-na-al-hilal-benghazi-yimuriwe-i-kigali

  • APR FC yavuze ku biciro byo ku mukino wa Pyramids byakanze benshi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Karasira Richard yavuze ko ibiciro byo ku mukino wa Pyramids batabihanitse ngo bakumire abafana babo ahubwo ari uko ari umukino ukomeye.

    Ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri APR FC izakira Pyramids FC yo mu Misiri kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Iyi kipe yari yashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino aho itike ya make yari ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, ahatwikiriye ni ibihumbi 7, muri VIP hakaba ibihumbi 20 ni mu gihe VVIP ari ibihumbi 30.

    Ibi biciro bikijya hanze, ntabwo byakiriwe neza na bamwe mu bakunzi ba APR FC bavuze ko babihanitse cyane, bakabaye babigabanya abafana bakaza ari benshi.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko batabishyizeho kugira ngo bagore abakunzi babo kandi ko nta n’ikibazo cy’amafaranga ikipe ifite ngo babe barimo kuyabashakamo.

    Yavuze ko impamvu ari uko Pyramids FC ari ikipe ikomeye bityo ko n’umukino uzaba utoroshye ari yo mpamvu ibiciro biri hejuru.

    Uko ibiciro bimeze

    Yavuze ko byashyizweho kubera ko umukino ukomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuze-ku-biciro-byo-ku-mukino-wa-pyramids-byakanze-benshi

  • Paul Pogba ashobora guhagarikwa imyaka 4 adakina umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati, umufaransa ukinira Juventus yo mu Butaliyani, Paul Pogba wasanzwemo umusemburo wa 'Testosterone' yahagaritswe by'agateganyo kubera gukoresha imiti itemewe.

    Pogba w'imyaka 30 yasanzwemo uyu musemburo wongera imbaraga nyuma y'umukino wa mbere wa Serie A, Juventus yakinnye na Udinese ku ya 22 Kanama 2023, Pogba atakinnye kuko yari ku ntebe y'abasimbura.

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Butaliyani (FIGC) ryahise ritangaza ko Pogba yahagaritswe by'agateganyo gukina, mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by'iperereza birambuye.

    Komite ishinzwe imyitwarire ya FIGC igomba kumva uru rubanza Mu gihe kitarambiranye mbere yo gufata umwanzuro niba Pogba ahagarikwa by'igihe kirekire adakina umupira w'amaguru.

    Uy'umukinnyi wo hagati aramutse ahamwe n'icyaha cyo kunywa imisemburo yongera imbaraga, ari mu kaga ko guhagarikwa gukina kuva ku myaka ibiri kugeza kuri Ine.

    Rafaela Pimenta, uhagarariye Pogba yagize ati 'Dutegereje ibisubizo bizava mu busesenguzi bw'ikigo gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry'imiti yongera imbaraga abakinnyi kandi ko ntacyo bavuga kugeza icyo gihe.'

    Yabitangaje mu itangazo ryatangajwe n'ibitangazamakuru byo mu Butaliyani.

    Rafael Pimenta yongeyeho ko 'Ikintu kimwe gusa ni uko Paul Pogba atigeze agambirira kurenga ku mategeko.'

    Ibi bije kuri Pogba umaze igihe yaribasiwe n'imvune cyane ko yatangiye mu kibuga umukino umwe wo nyine, kuva yagaruka muri Juventus avuye muri Manchester United mu mpeshyi y'Umwaka ushize, zatumye adakina  n'igikombe cy'Isi hamwe n'Ubufaransa mu mpera z'umwaka ushize kubera imvune yo mu ivi.

    Uwiringiyimana Peter

    The post Paul Pogba ashobora guhagarikwa imyaka 4 adakina umupira w'amaguru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/13/paul-pogba-ashobora-guhagarikwa-imyaka-4-adakina-umupira-wamaguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=paul-pogba-ashobora-guhagarikwa-imyaka-4-adakina-umupira-wamaguru

  • Ukuri kutavugwa ku businzi bw’abanyarwanda:… – #rwanda #RwOT

    Ubusinzi ubu niyo mvugo iri kwiganza mu biganiro by'abanyarwanda. Ntabwo bireba ababa mu manegeka kuko n'abarara mu midugudu y'icyetegererezo bararisoma rikabataha.


    Professor Nazarius Mbona Tumwesigye yigisha ubuzima rusange muri Kaminuza ya Makerere mu nkuru yanditswe na New Vision yagaragaje ko ibihugu byo muri aka karere k'Afurika y'Iburasirazuba abaturage banywa ibisindisha cyane kubera ko babona Isi iri kubasiga bityo bakisanga bari guhungira ubwayi mu kigunda. Ati 'Iyo ubukungu bwihuta ku muvuduko buri wese adashyikira, hari abahitamo kuyoboka ibisindisha bizeye ko bahabonera ubuhungiro. Rero birangira babaye imbata y'ibisindisha kuko bamwe gusinzira ntibiba bigishoboka'. 


    Inyandiko nyinshi zigaruka ku buzima bw'abaturage baba mu bihugu bikoresha ibisindisha cyane zerekana zimwe mu mpamvu simusiga zerekana gitera ariko ntabwo zihishura ibisubizo byafatwa mu gukemura aya makuba. Impamvu benshi mu bahanga kuri iyi ngingo bavuga ubukene. Hano wakwibaza ngo umuntu ukennye inzoga azigura iki? Iki kibazo kiroroshye kugisubiza kuko abasinda benshi ntabwo ari abigurira ni abavumbyi ariko n'abafite amafaranga bisanga barabaye imbata y'ibisindisha kuko gusinda ntibireba abakene gusa ahubwo n'abo mu miryango ikize bigiramo abasinzi kuko inda ibyara mweru na muhima.


    Indi mpamvu itungwa agatoki ni ukubura uburere ku bakiri bato. Iyi ngingo iragonga abanyarwanda bishoye mu businzi bavuka mu miryango ikize. Ya miryango usanga barajwe ishinga no kugwiza amafaranga bakirengagiza ko ayo mafaranga badafite abana bazima bazayaraga ahubwo bakisanga basazanye agahinda ko kubura abazungura n'abaragwa b'ubutunzi baruhiye. Impamvu yindi ni ijyanye no kuba nta mategeko ahamye yo kugenzura ibisindisha. Icyakora hano mu Rwanda iyi ngingo ntawavuga ko iteje inkeke kuko inganda zikora ibisembuye zihabwa ibyangombwa zabanje gukorerwa inyingo no kugenzurwa.

     

    Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima'WHO/OMS' ku itariki 27 Gicurasi 2023 ryasohoye  raporo ishyira Uganda ku mwanya wa mbere mu bihugu byo muri Afurika bifite abaturage bazahajwe na manyinya. Iyi nyigo yerekana ko umuturage wo muri Uganda abarirwa litiro 12.21 ku mwaka. Abagabo nibo basoma manyinya nyinshi ku kigero cya litiro 19.93 ku mwaka naho umugandekazi akaba anyway litiro 4.88 ku mwaka. Ibirwa bya Seychelles biza ku mwanya wa Kabiri aho umugabo anywa litiro 11.99 ku mwaka umugore akaba anywa litiro 4.72 ku mwaka.


     Tanzania iri ku mwanya wa Gatatu muri Afurika aho umuturage anywa litiro 10.36 ku mwaka. Iyi ni impuzandengo kuko hari abaturage banywa ibisindisha birengeje iriya ngano ivugwa mu bushakashatsi.

     

    U Rwanda ruri mu bihugu byo mu karere bifite abaturage banywa umusemburo muke aho umuturage abarirwa litiro 1.88 ku mwaka. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umuturage abarirwa litiro 2.12 ku mwaka. Ni mu gihe Kenya umuturage abarirwa litiro 2.87 ku mwaka.


    Afurika iza ku mwanya ku wa Kane ku ruhando mpuzamahanga inyuma y'u Burayi, Amerika na Western Pacific. U Burayi bufite impuzandengo ya litiro 5.5 ku mwaka, Amerika iri ku kigero cya litiro 7.5 ku mwaka. West Pacific iri ku kigero cya litiro 6.1 ku mwaka, Afurika ni litiro 4.5 ku mwaka. Aziya umuturage abarirwa litiro 3.8 ku mwaka. Uburasirazuba bwa Mediterranian umuturage waho ari ku kigero cya litiro 0.3 ku mwaka.

     

    Ishusho y'ubusinzi mu Rwanda

     

     

     

    Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n'imyifatire y'abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by'Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.

    Intara y'Amajyaruguru ni yo iyoboye mu kugira abaturage benshi bagotomera ka manyinya kuko bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%, Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa Kigali ni 42%.

    Mu bakoreweho ubushakashatsi b'ibitsina byombi, 3,4% banyoye inzoga mu minsi 30 ishize, aho abagabo bihariye umubare munini, ungana na 4,5% mu gihe abagore bo bangana na 2,2% ku bijyanye n'ubwitabire ku kunywa inzoga.

    Ku rundi ruhande ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 22,8% by'Abanyarwanda binangiye kunywa inzoga mu buzima bwabo bwose, aho umubare w'abagore banze kuzinywa ukubye hafi uw'abagabo inshuro ebyiri, ndetse ngo umuntu umwe muri batanu ntiyigeze anywa inzoga mu mezi 12 ashize.

    Ku rundi ruhande ariko abanywa inzoga zikabije, ni ukuvuga izifite alcool iri hejuru cyane baragabanutse aho bavuye kuri 23,5% bagera kuri 15,2% mu 2022, aho abagabo bavuye kuri 30,6% bakagera kuri 20,7%, abagore bava kuri 17,2% bagera ku 9,8%.

    Intara y'Uburengerazuba niyo iyoboye mu kunywa inzoga zifite alcool iri hejuru aho ifite 19,1% igakurikirwa n'iy'Amajyaruguru ifite 15,8%, hagakurikiraho iy'Amajyepfo ifite 15,1%, Uburasirazuba bugakurikiraho na 13,8% hagaheruka Umujyi wa Kigali ufite 10,5%.

    Muri rusange kunywa inzoga zifite alcool nyinshi byagabanyutseho 8% mu myaka umunani ishize.

    Ubu bushakashatsi bukorwa hagamijwe kureba no gusesengura amakuru ajyanye n'indwara zitandura n'ibizitera (Rwanda National STEPs Survey 2022).

     

    Urebye 48,1% by'abanywa inzoga ni umubare uteye inkeke kuko uretse gutera ibibazo by'umuvuduko ukabije w'amaraso, umutima n'izindi ndwara zitandura, OMS igaragaza ko nibura buri mwaka ku Isi abantu Miliyoni eshatu bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n'inzoga, bingana na 5,3% by'impfu zose zibaho ku mwaka.

    OMS igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y'imyaka 20 na 29 rwihariye 13,5 % by'impfu z'abari muri iyo myaka ziterwa no kunywa inzoga.


    Impamvu zishobora gutuma urubyiruko rwishora mu businzi


    Ingamba zo kugabanya ubukene zavuzwe muri porogaramu z'igihugu zirimo Icyerekezo 2020, EDPRS 1 na 2 n'izo ku rwego mpuzamhanga nk'Intego z'Ikinyagihumbi naho kuri ubu ni Icyerekezo 2050, NST1 na Agenda2063.

    Uko imyaka yagiye ishira ni ko habayeho impinduka mu mibereho y'Abanyarwanda byumwihariko bigaragarira ku kuba icyizere cyo kubaho cyaravuye ku myaka 51,2 mu 2002 ikaba 64,5 mu 2021 na 69,6 mu 2022.Ubukene bwaragabanutse buva ku ijanisha rya 60,4 mu 2000 bugera kuri 38,2 mu 2017 mu gihe ubukene bukabije bwagabanutse bukava kuri 40% bukagera kuri 16% mu gihe nk'iki.


    Kugabanya ubukene biracyari imwe mu nkingi z'icyerekezo cy'u Rwanda 2050 ndetse igihugu gifite intumbero yo guhindura imibereho y'abagituye harandurwa ubukene bukabije bitarenze umwaka wa 2024 (NST1). Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ryakozwe mu 2022 ryerekanye ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13.

    Isesengura ry'ibyavuye muri iri barura ku bijyanye n'ubukene mu Banyarwanda, ryerekana ko abaturage 887.508 bafite ubukene bukabije naho 3.139.395 bari mu bukene bworoheje. Muri rusange abakennye bose ni 4.026.903 bangana na 30,4% by'ababaruwe.Ibice by'icyaro ni byo bifite umubare munini w'abaturage bakennye (3.502.686) bangana na 37,3% ugereranyije na 13,4% mu mijyi.

    Ku rwego rw'Intara, iy'Iburengerazuba n'Amajyepfo zinganya ijanisha ry'abakennye (35), mu gihe Iburasirazuba habarurwa 34,6% na ho mu Mujyi wa Kigali bakaba 9,5%.

    Ibyavuye muri iri barura bitandukanye n'ibyo mu yaribanjirije kuko mu 2012 Intara z'Iburengerazuba n'Iburasirazuba ni zo zari zikennye cyane n'ijanisha rya 42% kuri buri ntara.

    Ku rwego rw'Uturere, Gisagara, Nyanza, Rutsiro, Nyamagabe, Ngororero, Nyaruguru, Gatsibo, Nyagatare na Ngoma [dufite ibice binini by'icyaro] dufite abaturage bari mu bukene ku ijanisha riri hagati ya 37 na 45.

    Uturere turimo Nyamasheke, Rubavu, Rusizi, Burera, Karongi, Kirehe, Nyabihu, Kayonza na Ruhango dufite ijanisha ry'abakene riri hagati ya 32 na 36. Utundi turimo Rulindo, Muhanga, Rwamagana, Musanze na Gakenke turi munsi ya 30% by'igipimo cy'ubukene.

    Mu Mujyi wa Kigali, Kicukiro ifite igipimo cy'ubukene kiri hasi (6,7%) igakurikirwa na Nyarugenge (9%) na Gasabo (11,1%).Ibisubizo by'ibarura ku bijyanye n'ubukene bigera no ku rwego rw'umurenge. Abaturage bakennye cyane ni abo mu Mirenge ya Muhanda (Ngororero), Gishubi (Gisagara), Nkombo (Rusizi), Cyanzarwe (Rubavu), Busasamana (Rubavu), Nkomane (Nyamagabe), Rusebeya (Rutsiro), Jarama (Ngoma) na Butare (Rusizi).


    Abakennye byo mu rugero ni abo mu Mirenge ya Niboye (Kicukiro), Rwezamenyo (Nyarugenge), Nyarugunga (Kicukiro), Kicukiro (Kicukiro), Kacyiru (Gasabo), Kimironko (Gasabo), Gikondo (Kicukiro), Kimihurura (Gasabo), Muhima (Nyarugenge) na Nyarugenge (Nyarugenge).

    Imirenge ikennye cyane ni iyo mu turere tugaragaramo ubukene bwo ku rwego rwo hejuru mu Ntara y'Iburengerazuba, Iburasirazuba n'Amajyepfo mu gihe ikennye byoroheje ari iyo mu Mujyi wa Kigali.

     

    Mu biranga abakene nk'uko ibarura ryabigaragaje harimo kuba batuye mu nzu zubakishije cyangwa zisakaje ibikoresho bidakomeye, bize amashuri abanza yonyine cyangwa batarigeze bagera mu ishuri.

    Ni abantu bagwiriyemo abapfakaye, abatandukanye n'abo bashakanye cyangwa abo mu ngo zirangwamo amakimbirane. Muri izi ngo z'abakene Internet ntiharangwa kandi usanga benezo byabyara abana benshi.Abazigize bakora imirimo y'ubuhinzi budatanga umusaruro ufatika, bafite ubumenyi buciriritse kandi bahora bimuka bashakisha ubuzima.


    Abari mu cyiciro cy'imyaka 30-44 ni bo benshi mu bakene aho Ikigo cy'Ibarurishamibare kivuga ko bishobora kuba biterwa n'uko ari bwo benshi baba batangiye gushing ingo.

    Iri barura kandi ryerekana ko Miliyoni 7,9 ari bo Banyarwanda bari mu kigero cyo gukora, ni ukuvuga ko ari abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru. Muri abo abafite akazi ni 45,9%.

    Ku rwego rw'Igihugu urubyiruko rungana na 40% [bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30] ntibari mu kazi cyangwa mu ishuri.

    Kuba urubyiruko rudafite akazi biri mu mpamvu nyamukuru zibakururira mu businzi

     Abemera Imana bavuga ko iyo umuntu adafite ibimuhuza, Sekibi amuha icyo gukora. No mu buzima busanzwe iyo umuntu adafite ibyo ahugiyeho nta kabuza yishora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi. Biragoye ko umuntu umenyereye inzoga yabura umugurira icupa. Ikindi kandi abantu banywa inzoga badafite akazi baba bazi gutera urwenya cyane ku buryo kugira amahirwe y'umushotora akamugurira icupa birangira yisanze yasinze kuko n'abandi baragura.

     

    Gutakaza icyizere cy'ejo hazaza biganisha ku kubaho ubuzima bwo kwiheba

     

    Mu 2000  abanyarwanda bari  miliyoni 7.9, aho wakomeje  kuzamuka kugera kuri Miliyoni 12.955.736 muri uyu mwaka, nk'uko imibare y'Ikigo cy'Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza.


    Ku mpuzandengo ya 2020, umugore wo mu Rwanda abyara abana 3.9, umubare uri hejuru cyane y'impuzandengo yo ku rwego rw'Isi, aho umugore abyara abana 2.4, uretse ko nanone u Rwanda rwateye intambwe ifatika kuko bahoze ari abana 4.1 mu 2017 na 4.5 mu 2010.


    Kuri ibi hiyongeraho ko impuzandengo y'imyaka y'Abanyarwanda ari 20 gusa, bivuze ko abakiri bato bakeneye kuzabyara mu bihe biri imbere ari benshi, ku buryo kwitega ko umubare w'abana bavuka mu Rwanda uzagabanuka mu gihe cya vuba, byaba ari ukwigiza nkana.


    Kubera iyo mpamvu, Abanyarwanda tuzakomeza kwiyongera, aho dushobora kugera  kuri Miliyoni 14 mu 2025, tugere kuri miliyoni 16 mu 2030 ndetse na Miliyoni 22 mu 2050.


    Twakwiyongera twagira gute , igihari kandi kitazahinduka ni uko ubuso bw'ubutaka dutuyeho buzakomeza kuba 26.338 km2, byumvikanisha ko ikibazo cy'ubucucike bw'abaturage dufite uyu munsi ntaho cyenda kujya ndetse uwavuga ko turi mu mwanya mwiza wo kwiga kubana na cyo ntiyaba akabije.


    Ubu bucucike si inkuru mbarirano kuko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubucucike bukabije ku Isi, aho kuri kilometero kare imwe, tuhatuye turi 525 (525/1km2), agahigo twihariye muri Afurika kuko nta kindi gihugu gituwe cyane gutyo, ukuyemo ibirwa.


    Kugira ngo ubyumve neza, wibaze ko u Rwanda rutuwe kurusha u Bushinwa bufite abaturage miliyari 1.4, ariko bukagira kilometero kare 9.388.211, bituma ubucucike bw'abaturage buba 153/1km2.

    Uretse u Bushinwa, u Rwanda rutuwe kurusha u Buhinde bwa mbere  mu kugira abaturage benshi ku Isi, bangana na miliyari 1.3. Iki gihugu gituwe n'abaturage 463/km2 kuko gifite kilometero kare 2.973.190.


    Impuzandengo y'abaturage b'Isi kuri km2 ni abantu 58.7/km2, mu gihe muri Afurika ari abantu 43/km2, ibipimo u Rwanda ruheruka kera cyane mbere ya 1960, nabwo icyo gihe kilometero kare imwe yari ituyeho abantu 119 (119/km2).


    Tuzabona ibidukwiriye?


    Mu Isi y'inyamaswa, buri kimwe cyose kigerwaho binyuze mu ikoreshwa ry'imbaraga. Iyo intare y'ingabo imaze kugimbuka igeze ku myaka itatu, iva mu muryango yavukiyemo ikajya kwibeshaho. Kugira ngo ireme umuryango wayo bwite, bisaba ko irwana n'indi ntare isanzwe iwufite, yayitsimbura ikawugumana, yakubitwa inshuro igakomeza ikajya kurwariza ahandi.


    Ku bantu siko bigenda kuko bagira amategeko agena uko babona umutungo, ariko kimwe no mu Isi y'inyamaswa, buri gihe cyose ikintu runaka kibaye iyanga kandi gikenewe na benshi, ihangana riratangira ku buryo kibona umugabo kigasiba undi nk'uko biri kugenda muri iyi minsi ku ntambara yo gushaka ubutunzi n’imibereho.

     

    Nubwo ikibazo cy'ubwinshi bw'abaturage kitaza mu by'ibanze bihangayikishije u Rwanda, hari ababona ko gifite umwihariko kuko Abanyarwanda barenga 80% batuye mu cyaro, bityo bagashingira ubuzima bwabo ku buhinzi butunze abarenga 70%, na cyane ko ubutaka bw'u Rwanda budafite umutungo kamere uhagije, ndetse n'abaturage benshi bakaba badafite ubumenyi bwabatunga badashingiye ku butaka.


    Ikibazo ni uko no muri ubwo buhinzi, bake cyane babukora kinyamwuga kuko badafite ubutaka buhagije bwo guhingaho, bigatuma n'ubundi budatanga umusaruro ufatika nubwo bwitwa ko bukorwa n'Abanyarwanda benshi.

     

    Ku rundi ruhande, ubuto bw'ubutaka bw'u Rwanda bukenewe na benshi butuma igiciro cyabwo gitumbagira, aho Raporo yo mu 2019 yakozwe n'Urugaga rw'Abakora Umwuga w'Igenagaciro k'Imitungo Itimukanwa mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda, IRPV), yagaragaje ko igiciro cy'ubutaka mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kimironko kuri metero kare imwe, ari ibihumbi 169 Frw.


    Bivuze ko nk'umuntu wahaguze ikibanza cya metero kare 300 cyo kubakamo inzu yo guturamo nk'uko amategeko agena ibipimo by'ibibanza abiteganya, yishyuye miliyoni 50.7 Frw, amafaranga atari make mu gihugu gifite umuturage winjiza impuzandengo 819$ (ibihumbi 821 Frw) ku mwaka (2020).

     

    Hari imvugo ziba mu rubyiruko zumvikanisha ko basa nk'abihebye aho usanga umusore ubonye udufaranga aho kutubika adushora mu nzoga. Ati:'Amafaranga atagura ikibanza I Kigali, atazakubakira uyashora mu kabari bigahwaniramo, cyangwa se ngo amafaranga atazakubakire inzu , uyubakisha umubiri”.


    Izindi mpamvu zishobora gutera abanyarwanda kwishora mu businzi harimo kubura uburere bw'ababyeyi aho usanga abana basa n'abirera kubera imihihibikano y'Isi. Hari abanywa inzoga babigira bigezo bikarangira bibaviriyemo kubatwa ubuzima bwose.

    Ukurikije  iyi mibare ndetse  ukagendera ku bigenda bivugwa  hirya no hino mu gihugu, ni umukoro kuri Leta, Minisiteri  zitandukanye  ndetse na buri munyarwanda muri rusange  kureba icyihutirwa kurusha  ibindi , hakarebwa  uburyo bwunganira  cyangwa busimbura  ubusanzwe  bukoreshwa mu gukemukira  ibibazo byugarije umuryango nyarwanda mu buryo burambye.

    Ku rundi ruhande  abayobozi b’amadini barasabwa  kwegera  abakristo babo  bakimakaza ibikorwa by’isanamitima  ndetse bagashyiraho gahunda zihamye zigamije kwegera urubyiruko cyane.


    Inzoga hari abazinywa bahunga ibibazo, ubukene, ubwoba bw’uzima, ikigare, kubura uburere’Uburere buruta ubuvuke”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134323/ukuri-kutavugwa-ku-businzi-bwabanyarwanda-bamwe-barasabwa-gushinyiriza-134323.html

  • Meddy, Okkama na Element mu bahataniye ibihem… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya cyenda ibi bi bihembo bigiye gutangwa mu muhangpo uzaba ku wa 11 Ugushyingo 2023 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, nibwo abategura ibi bihembo bagaragaje ibyiciro bitandukanye abanyamuziki bahatanyemo, kandi batanga n’icyiciro cy’amatora azafasha mu guhitamo abatsinze.

    Harimo icyiciro cy’umunyamideli w’umwaka, umunyamakuru w’umwaka, icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka, icy’umuhanzikazi w’umwaka, icy’umukinnyi wa filime, kompanyi igira uruhare mu guteza imbere umuziki, umushoramari mu muziki w’umwaka n’ibindi.

    Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo w'umwaka ubarizwa mu Burasirazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru y'Umugabane wa Afurika (Best Male Artist).

    Ahatanye na Eddy Kenzo wo muri Uganda, Rayvanny uheruka i Kigali wo muri Tanzania, Sami Bey, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, ElGrande Toto, Jay Prayzah wo muri Zambi, Otile Brown, Diamond Platnumz ndetse na Focalistic.

    Sonia Mugabo washinze inzu y'imideli ya '' ahatanye mu cyiciro cy'umuhangamideli mwiza (Best Designer) aho ahatanye na Sima Brew, Anifa Mvuemb, Jin Forde, Mayada Adil, Theodore Elyett, Thebe Magugu, Sarah Diouf, Anita Beryl, Ilyes Ouali, Mainga Sanderson, Dhahbri khenchy, Peter Elia, Laduma MaXhosa ndetse na Tshepo Mohlala.

    Nkotanyi Fleury wakoze indirimbo z'abahanzi barimo Ariel Wayz, Bushali, Juno Kizigenza n'abandi ahatanye mu cyiciro cy'utunganya amashusho w'umwaka (Video Director of the Year).

    Uyu musore ahataniye igikombe n'abarimo Jack Bohloko, TG Omori, Sasha Vybz wo muri Uganda, Director NiCKLASS, Enos Olik, Cruel Santino, Meji Alabi, Kyle Lewis, Hope Music Ethiopia, Director K, Jackie Russ, Clarence Peters, Director Ivan ndetse na Babs Direction.

    Umuhanzikazi Tiwa Savage uherutse kuririmbira i Kigali binyuze mu iserukiramuco rya Giants of Africa, ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka wo mu Burengereza muri Afurika.

    Ahatanye na Tems, Yemi Alade, Labianca, Manamba Kanté, Ayra Star, Fatoumata Diawara, Wiiyaala, Sona Jobarteh, Queen Biz, Simi, Mariam Ba LAGARÉ, Teniola, Niniola ndetse na Gyakie.

    Ni mu gihe Davido, Diamond Platnumz, Soolking, Suldan Seeraar, Burna Boy, Black Sherif, Asake utegerejwe i Kigali, Wizkid, Olamide, Wegz, Nordo, Tyler ICU, Adekunle Gold na Buju bahatanye igihembo mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo (Best Male Artist).

    Producer Element wo muri 1: 55Am ahataniye igikombe mu cyiciro cya Producer w'umwaka w'indirimbo z'amajwi w'umwaka (Music Producer of the year), aho ahatanye na Master KG, Lizer Classic wo muri Tanzania, Dj Maphorisa wo muri Afurika y'Epfo, Andre Vibes, Nessim Pan Production wo muri Uganda, Guilty Beatz, Soufian Az, Magic Sticks, Yogo beats wo muri Nigeria, S2kizzy ndetse na Masterkraft.

    Mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) harimo Okkama wo mu Rwanda, Pabi Cooper, Young Stunna, Portable, Camidoh, Blaq Bones, Odumodublvck, Platform, Eli Njuchi, Jzyno, Prince Swanny, Jahshii, Shalipopi, Seyi Vibez ndetse na Jahllano.

    Mu 2022, ibi bihembo byari bihatanyemo Producer Element, umuhangamideli Sonia Mugabo, umuhanzikazi Yous and Yakuza ukorera umuziki mu Bubiligi na Nkotanyi Fleury. Meddy na Okkama ntibari ku rutonde rw'abari bahatanye.

    Ibi bihembo byatangiwe gutangwa mu 2015. Hagamijwe gushyigikira iterambere ry'abahanzi bo muri Afurika harebwa ibyiciro bitandukanye no hanze ya Afurika.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134340/meddy-okkama-na-element-mu-bahataniye-ibihembo-african-entertainment-awards-usa-134340.html

  • RFI igiye kujya ikiranura imiryango ishinjanya amarozi gakondo #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFI, gitangaza ko cyatangiye gukora ubushakashatsi buzatuma haboneka uburyo bwo gutahura amarozi gakondo.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana amakimbirane ahishingiye kugushinjanya amarozi.

    Akenshi uburozi baba bashinjanya ntibushobora kugaragazwa n'ibyuma muri Laboratwari bitewe n'uko bwitwa gakondo y'abanyarwanda.

    Urugero rwa vuba urwa tariki ya 27 Kanama2023, i Rusizi aho umugabo ushinjwa amarozi yiciwe mu ruhame.

     Muri uko kwezi kandimu Karere kaMuhanga, Polisi yafunze abakecuru bemeye ko ari abarozi bagatanga n'uburozi bugatwikwa.

     Bamwe mu baturage bahamya ko uburozi bwa gakondo bubaho.

    Umwe ati 'Amarozi ntekereza ko abaho kubera ako abaye atabaho ntabwo twaba tuvuga ko ariho, gusa nyine mu giturage wumva bavuga ngo uyu yarandoze yarandogeye, ariko byagera mu nzego za Leta ntibemere ko abaho.'

    Undi ati 'Amarozi abaho kuko kuva na cyera urabona imyaka mfite ni myinshi, njye mfite imyaka 42 kandi twamye twumva amarozi kandi natwe twararozwe.'

    Mugenzi we nawe ati 'Wenda bisaba kwifashisha aba bantu barogora, dore barakuroze gutya na gutya akaba yakurogora.'

    Aba baturage basaba Leta gushyiraho uburyo bwo gupima  amarozi gakondo, bityo n'uwarogewe ahabwe ubutabera hashingiwe kubimenyetso bya gihanga.

    Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFI, cyatangaje ko ubu cyatangiye ubushakashatsi bugamije gushaka uburyo bwo kujya bapima amarozi gakondo.

    Ibi ngo bigamije kugabanya amakimbirane ashingiye ku gushinjanya amarozi.

    Hari mu kiganiro iki kigo giherutse kugirana n'abanyamakuru.

    Lt Col Dr. Charles Karangwa ni umuyobozi wa RFI arabisobanura.

    Ati ' Amarozi ya gihanga akoreshwa hirya no hino nagira ngo mbabwire ko muri ya 'Presentation' nabakoreye navuze ko tuzashyira imbere ubushakashatsi n'ubu dufite umushinga turimo gukorana n'ibigo by'ubushakashatsi byo mu Rwanda ndavuga RDB, NIRDA ,REMA , UR kugira ngo turebe uko twakora 'Data base'  ya 'traditional medecines'  na 'Toxics plants' ni umushinga uzamara igihe ariko udafite referances cyangwa Data base yabyo ntacyo byakora nibi ng'ibi tubigeraho amarozi ya kizungu, kubera ko dufite referances ubwo rero ni intambwe tuzashyiramo imbaraga naho uyu munsi ntacyo washobora udafite 'references'.'

    Mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda ingingo ya 115, ivuga ko guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka ariko kitarenze imyaka 3 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 300 ariko atarenze 500.000frw.

    Daniel Hakizimana

    The post RFI igiye kujya ikiranura imiryango ishinjanya amarozi gakondo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/13/rfi-igiye-kujya-ikiranura-imiryango-ishinjanya-amarozi-gakondo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rfi-igiye-kujya-ikiranura-imiryango-ishinjanya-amarozi-gakondo

  • Libya: Abishwe n'umwuzure barenze 6000 #rwanda #RwOT

    Abantu barenga 5,000 ni bo bamaze kumenyakana ko bapfuye ubwo ku cyumweru amazi y'imyuzure ameze nka tsunami yashegeshe umujyi wa Derna mu burasirazuba bwa Libya, nyuma yuko urugomero rusandaye mu nkubi y'umuyaga uvanze n'imvura nyinshi, inkubi yiswe Storm Daniel.

    Imashini yacukuye mu irimbi, aho abapfuye bashyizwe mu mifuka n'ibiringiti bashyingurwa bari hamwe.

    Mu gihe byatangajwe ko abantu 10,000 baburiwe irengero, umubare w'abapfuye byitezwe ko wiyongera.

    Mohammed Qamaty, umukorerabushake i Derna, yavuze ko abakora ubutabazi bakirimo gushakisha abapfuye.

    Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati 'Dusabye urubyiruko rw'Abanya-Libya, uwo ari we wese ufite impamyabushobozi cyangwa ubundi bumenyi mu buvuzi, ko rwose baza bakadufasha. Ntidufite abaforomo bahagije, ducyeneye ubufasha.'

    Hari imfashanyo yatangiye kuhagera, irimo iyatanzwe na Misiri, ariko ibikorwa by'ubutabazi byakomwe mu nkokora n'uko ibintu bimeze muri Libya mu rwego rwa politiki, aho igihugu cyacitsemo ibice bibiri biyobowe na guverinoma ebyiri z'abacyeba.

    Amerika, Ubudage, Iran, Ubutaliyani, Qatar na Turukiye, ni bimwe mu bihugu byavuze ko byohereje cyangwa byiteguye kohereza imfashanyo.

    The post Libya: Abishwe n'umwuzure barenze 6000 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/13/libya-abishwe-numwuzure-barenze-6000/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=libya-abishwe-numwuzure-barenze-6000

  • Umukinnyi w’Umunyarwanda wakiniye APR FC yimukiye muri Amerika #rwanda #RwOT

    Nkomezi Alex wakiniye amakipe arimo APR FC, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umugore we Murinda Nome Claudine.

    Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze za Amerika aho umugore we amaze imyaka 15 atuye.

    Agiye nyuma y’uko mu Kuboza 2020 basezeranye mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana.

    Muri Nyakanga 2022 nibwo indi mihango y’ubukwe yari isigaye yabaye.

    Nkomezi Alex yamenyakanye cyane mu ikipe ya Mukura VS yahesheje Igikombe cy’Amahoro cya 2018, 2019 yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, yaje kuyivamo nyuma y’umwaka umwe asubira muri Mukura VS.

    Nkomezi yaraye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Nkomezi asanze umugore we muri USA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-w-umunyarwanda-wakiniye-apr-fc-yimukiye-muri-amerika

  • Numva ntakirenze nakagombye guhisha, ndi umunyacyaro – Isimbi Model #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi, Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model mu myidagaduro, yavuze ko adaterwa ipfunwe no kuvuga ko ari umukobwa wo mu cyaro mu gihe usanga hari abandi bateye imbere ariko bakihakana iwabo.

    Ibi Isimbi Model yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho nubwo amaze kugira aho agera, yashimangiye ko “Ndi umukobwa wo mu cyaro (I am a village girl)”.

    Muri iki kiganiro Isimbi Model yavuze ko yemera ko ari umukobwa wo mu cyaro kuko yizera ko hari umukobwa wo mu cyaro wihebye wumva yarabuze byose, ariko yabona ko nawe ari ho yavuye akaba yarateye imbere bikagira icyo bihindura ku buzima bwe.

    Yagize ati “Iyo utazi iyo uva ntumenya aho ujya, nkunda kubyongeraho kuko ni we njye (personality yanjye) ni ho nkomoka (background yanjye), ni ho naturutse nishimira aho Imana yankuye, nishimira aho navuye n’aho ndi uyu munsi.”

    “Numva ntakirenze nakagombye guhisha kuko hari umwana wo mu cyaro uri burebe ubuzima bwanjye, wenda ntiyihebe yumve ko byose bishoboka. Rero ntanakimwe wahisha waba uri mu cyaro, waba uri mu mujyi Imana irahagusanga.”

    Akomeza avuga ko aho yagera hose cyangwa ibyo yageraho atakwibagirwa ko yavukiye mu cyaro, akakirererwamo ndetse akanagikuriramo, ibyo byonyine bikaba bimuha imbaraga zo gukora cyane.

    Uyu munsi Isimbi Model arubatse akaba afite umugabo n’umwana w’umuhungu w’imyaka 10.

    Isimbi Model ntabwo atewe ipfunwe no kwitwa umukobwa wo mu cyaro

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/numva-ntakirenze-nakagombye-guhisha-ndi-umunyacyaro-isimbi-model