Blog

  • Dore ibanga ku bagore n’abakobwa ku bijyanye n’imyanya yabo y’ibanga n’imyororokere yabo #rwanda #RwOT

    HERBA WARISAN MAHARANI ni umuti ukoze mu bimera uri bwoko bw’ibinini ukaba uzwiho gufasha cyane igitsina gore gisama bigoranye n’ababuze urubyaro, ugacyemura ibibazo bifata imyanya myibarukiro y’abakobwa n’abadamu, abaribwa bari mu kwezi kwabo (mu mihango,) ikaringaniza imisemburo kubajya mu mihango ihindagurika, yongera ubushake hamwe n’ububobere ku gitsina gore.

    IBYIZA BYO GUKORESHA HERBA WARISAN MAHARANI :

    1.Izibura imiyoborantanga ( trompe) y’abadamu yazibye :

    Bimaze kugaragara ko hari igihe umugore atinda gusama bitewe ni uko imiyoborantanga ye yazibye,Maharani rero ituma imiyoborantanga izibuka.

    2. Ikuraho burundu kubabara mu mihango :

    Hari abakobwa cg abagore bababara cyane mu gihe cy’imihango,aho kugira ngo ukoreshe indi miti igabanya ububabare,wakoresha Maharani kuko yo ari umwimerere ikaba ikozwe mu bimera.

    3. Ituma imihango isubira kuri gahunda :

    Ku bagore n’abakobwa bagira imihango indagurika,ku buryo batabasha kumenya igihe bagira mu mihango,Maharani irabafasha.

    4. Ituma wisubiranya vuba umaze kubyara :

    Abagore iyo bamaze kubyara igitsina kiraguka,Maharani iracyegeranya

    5. Ituma ubona imihango niyo waba umaze iminsi utayibona

    6. Abantu bazana imihango yavuze irayicagagura ikaza neza

    7. Ivura umugongo

    8. Iringaniza imisemburo yose y’abadamu n’abakobwa ijyanye n’imyororokere

    9. Ikuraho ingaruka zose zijyanye no gucura (menaupause)

    10. Ikura imyanda yose ndetse na infection mu myanya myibarukiro.

    Uyikeneye waduhamagara kuri 0788572653,iyi numero iri no kuri Whatsapp

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Dore-ibanga-ku-bagore-n-abakobwa-ku-bijyanye-n-imyanya-yabo-y-ibanga-n-imyororokere-yabo

  • COMESA yatangiye kwiga uko hashyirwaho ibyangobwa by'ubwikorezi bihuriweho #rwanda #RwOT

    Umuryango w'ubucuruzi w'ibihugu by'iburasirazuba n'amajyepfo y'Afurika (COMESA), watangiye kwiga uko washyiraho ibyangombwa by'ubwikorezi bihuriweho kuburyo nk'ufite ikinyabiziga gikora akazi ko gutwara abantu n'ibintu, yemererwa gukorera mu gihugu ashaka nta nkomyi.

     Imwe mu mbogamizi ikoma mu nkokora ubuhahirane hagati y'ibihugu bya  Afurika, ni uko usanga buri gihugu gifite amategeko yihariye agenga ubwikorezi yaba ubwo mu mazi, ku butaka ndetse no mu kirere. 

    Kubwiyo mpamvu  Umuryango w'Ubucuruzi w'Ibihugu by'Iburasirazuba n'Amajyepfo y'Afurika (COMESA), watangiye kwiga uko washyiraho ibyangombwa by'ubwikorezi bihuriweho kuburyo nk'ufite ikinyabiziga gikora akazi ko gutwara abantu n'ibintu, yemererwa gukorera mu gihugu ashaka nta nkomyi.

    Mutabazi JB ashinzwe ibikorwaremezo muri  muri COMESA. 

    Ati 'Nka lisansi yo gutwara imodoka hano, aho kugira ngo uhore ushaka lisansi buri uko ugeze mu gihugu, iyo uvanye mu rwanda ikakuzengurutsa ibihugu byose bya COMESA, hakiyongeraho ya 'control technique' igakorerwa mu Rwanda ikakwambutsa mu bihugu byose. Ni umushinga turimo, ya mategeko yose tuyashyire hamwe kugira ngo dukore rya soko rusange rya Afurika.'

    Umuyobozi mukuru ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Barisanga Fabrice, avuga ko bazemeranya  nka COMESA, hari ikizere ko bizashyirwa mubikorwa kuko hari ubushake bwa politiki.

    Ati 'Akenshi nk'uko twabiganiriye tuzabigeza no kuba minisitiri, kugira ngo bagire umurongo babiha, usanga imirongo migari idahuzwa hagati mu bihugu. Ntihabeho ibintu byo kwirebaho nk'ibihugu, ahubwo tugatekereza nka Afurika nka COMESA ,ubushake bwa politiki burahari ariko ni ibintu bifata umwanya.'

    Kuri ubu abagize akanama gashinzwe ibikorwaremezo muri COMESA, bari i Kigali bigira hamwe uko hakurwaho imbogamizi zose zibangamiye ubuhahirane mu bihugu binyamuryango. 

    Daniel Hakizimana 

    The post COMESA yatangiye kwiga uko hashyirwaho ibyangobwa by'ubwikorezi bihuriweho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/13/comesa-yatangiye-kwiga-uko-hashyirwaho-ibyangobwa-byubwikorezi-bihuriweho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=comesa-yatangiye-kwiga-uko-hashyirwaho-ibyangobwa-byubwikorezi-bihuriweho

  • Abifashijwemo n'umuryango we Alain Muku agiye gushyirahanze indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umuvugizi wungirije wa guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukurarinda wamamaye mu muziki nka Alain Muku,ageze kure imyiteguro y'amashusho y'indirimbo 'United Afrika' imaze hafi imyaka itatu iri hanze ariko muburyo bw'amajwi (Audio lyrics).

    Ni indirimbo ibyinitse mu mudiho nyafurika ikaba inaririmbwe mu ndimi zigera kuri 4 nk'ikinyarwanda,igifaransa,icyongereza n'igiswahili.

    Ni indirimbo Kandi ifite umwiharimo yaba mu butumwa bwayo ndetse n'uburyo amashusho yayo afashwemo uretse kuba abumvise amajwi yiyi ndirimbo igaruka ku bumwe bukwiye kuranga abanyafurika ndetse n'inyungu nkabanyafurika twakura mugushyira hamwe, n'amashusho yayo yerekana buri muco w'abanyafurika ndetse n'imibereho ya nyayo y'abanyafurika ndetse ikaba yarakorewe mu duce dutandukanye ariko twiganjemo utwo mu cyaro aho usanga abanyafurika benshi babarizwa.

    Ubwo twaganiraga yatubwiye ko yanditse iyi ndirimbo mugihe cya COVID 19 ubwo Afrika yari yugarijwe n'iki cyorezo, akavuga ko muri icyo gihe Afrika yagombaga gushyira ku ruhande intambara zindi igafatanyiriza hamwe mu kurinda abaturage bayo kwicwa cyane na COVID-19.

    Kuri ubu rero ngo icyamuteye kuba agiye gushyira hanze amashusho yayo yavuze ko byatewe n'ibibazo politike byugarije Afrika, muri ikigihe birimo ama coup d'etat ndetse n'ibindi bibazo by'umutekano muke biri mubihugu bimwe na bimwe bya Afrika. Yagize ati'urabona narayikoze Audio nshaka gutanga ubutumwa busaba abanyafurika gushyira hamwe ngo turwanye COVID 19 gusa ntibyari bunkundire gufata amashusho kuko bitari byoroshye bijyanye n'ingamba za Guma murugo zari zarashyizweho zo kurinda ikwirakwira ryacyo. Gusa ikiza k'indirimbo zanjye ntizijya zisaza rero nabonye bitewe n'ibibazo politike byugarije ibihugu bimwe na bimwe bya Afrika nkwiye kongera kwibutsa ko ubumwe bwacu aribwo buzadukiza Kandi bukaduteza imbere Kandi ko intambara zidusenya.'

    Iyi ndirimbo mu ifatwa ryamashusho yayo Alain Mukurarinda akaba yarabifashijwemo cyane n'umudamu we Madamu Martine Gatabazi, akaba n'umuyobozi mukuru ushinzwe amasoko muri Bralirwa ndetse n'abana be babiri bose bazayigaragaramo dore ko bafite ubuhanga bukomeye cyane umwe mukuvanga umuziki undi mukubyina no kuririmba.

    Abandi bamufashije harimo Dj Bissosso ,Njuga ndetse na Fayzo pro wafashe ayo mashusho akaba ari nawe ukunze gufata amashusho y'indirimbo za Nsengiyumva Emmanuel (Gisupusupu) ufashwa na label ya Alain Mukurarinda yise Boss Papa.

    Byitezweko hatagize igihinduka iyi ndirimbo yajya hanze mbere y'uko uku kwezi kwa Nzeri kurangira.

    Alain Mukurarinda yamenyekanye cyane mundirimbo z'amakipe y'umupira w'amaguru mu Rwanda nka Kiyovu sports, RAYON SPORTS ,Tsinda Batsinde ya Amavubi n'izindi nka Murekatete y'urukundo.

    The post Abifashijwemo n'umuryango we Alain Muku agiye gushyirahanze indirimbo nshya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/13/abifashijwemo-numuryango-we-alain-muku-agiye-gushyirahanze-indirimbo-nshya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abifashijwemo-numuryango-we-alain-muku-agiye-gushyirahanze-indirimbo-nshya

  • Tylor Swift yihariye ibihembo, Rema yongera g… – #rwanda #RwOT

    Ni Ibihembo biba bihatanyemo ibyiciro byinshi bitandukanye, bikaba biterwa inkunga na Televiziyo ya MTV ari naho binyura abantu bihera ijisho mu ngeri z’isi zitandukanye.

    Muri ibi bihembo byaraye bitanzwe, Tylor Swift yaraye akoze amateka ubwo yatwaraga ibihembo 9 byose muri 11 yari ahanganyemo, bituma bamwe mu bandi bahanzi bataha amara masa.

    Mu butumwa Tylor Swift yatanze amaze gufata ibi bihembo yagize ati ” Ibi ntabwo bisanzwe, ndashimira buri muntu wese wagize uruhare mu gutuma negukana ibi bihembo.

    Ubu nanjye noneho navuga ko hari urwego maze kugeraho, siniyumvisha ukuntu Album nsohoye umwaka ushize ya “Midnights” yahita itwara igihembo, ni urukundo rudasanzwe sinabona uko mbisonanura”.

    Tylor Swift yihariye ibihembo 9 muri 11 yari ahatanyemo

    Tylor Swift yashimiye byimazeyo abamutoye

    Rema nawe nyuma yo kwegukana igihembo cy’indirimbo ya Afrobeat abikesha Indirimbo “Calm Down” yasubiranyemo na Selena Gomez, yagize ati “Nishimye byimazeyo uburyo injyana ya Afrobeats ikomeje gukura Cyane. 

    Ndashimira by’umwihariko Fela (Kuti) wambanjirije muri iyi njyana ndetse na buri muntu wese wese wagize uruhare mu gutuma injyana ya Afrobeat itera imbere ikagera kuri uru rwego rwo kwegukana ibihembo, ni ibyishimo dusangiye nk’abanya Nigeria ndetse n’abanya Afurika muri rusange”.

    Ny’uma ya Rema kandi, Selena Gomez bafatanyije gusubiramo iyi ndirimbo nawe yavuze ko ashimira cyane Rema wamwemereye akaba umwe mu bagize iyi ndirimbo.


    Selena Gomez yashimiye Rema watumye bafatanya gusubiramo indirimbo Calm Down 

    Rema na Selena Gomez bari bajyanye gufata igihembo muri ibi bihembo bitangwa na MTV

    Urutonde rw’abatwaye Ibihembo:

    Video y’umwaka: Taylor Swift — 'Anti-Hero'

    Umuhanzi w’umwaka: Taylor Swift

    Indirimbo y’umwaka: Taylor Swift — 'Anti-Hero'

    Umuhanzi mwiza mushya: Ice Spice

    Push performance of the year: April 2023: Tomorrow X Together — 'Sugar Rush Ride'

    Collabo nziza: Karol G, Shakira — 'TQG'

    Indirimbo nziza yo mu njyana ya Pop: Taylor Swift — 'Anti-Hero'

    Indirimbo nziza yo mu njyana ya hip-hop: Nicki Minaj — 'Super Freaky Girl'

    Indirimbo nziza ya  R&B: SZA — 'Shirt'

    Best alternative: Lana Del Rey featuring Jon Batiste — 'Candy Necklace'

    Indirimbo nziza ya rock: Måneskin — 'The Loneliset'

    Indirimbo nziza yo mu njyana ya latin: Anitta — 'Funk Rave'

    Indirimbo nziza yo mu njyana ya K-Pop: Stray Kids — 'S-Class'

    Indirimbo nziza yo mu njyana ya Afrobeats: Rema & Selena Gomez — 'Calm Down'

    Indirimbo ifite amashusho meza: Dove Cameron — 'Breakfast'

    Best direction: Taylor Swift — 'Anti-Hero.” Directed by Taylor Swift.

    Best cinematography: Taylor Swift — 'Anti-Hero.” Cinematography by Rina Yang.

    Best visual effects: Taylor Swift — 'Anti-Hero.” Visual effects by Parliament.

    Best choreography: Blackpink — 'Pink Venom,” Kiel Tutin, Sienna Lalau. 

    Best art direction: Doja Cat — 'Attention.” Art direction by Spencer Graves. 

    Best editing: Olivia Rodrigo — 'vampire.” Edited by Sofia Kerpan and David Checel.

    Show of the summer: Taylor Swift

    Group of the year: BLACKPINK

    Song of the summer: Jung Kook featuring Latto — 'Seven'

    Album of the year: Taylor Swift— “Midnights”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134337/tylor-swift-yihariye-ibihembo-rema-yongera-guca-agahigo-mu-bihembo-bya-vmas-134337.html

  • Shalom choir na ADEPR bahurije hamwe urubyiru… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, cyahawe insanganyamatsiko 'Urubyiruko ADEPR yifuza' kikaba ari icya mbere mu bikorwa bitatu by'iyi korali bizaba muri iki cyumweru, kizasozwa n'igitaramo cyiswe 'Shalom Gospel Festival', kizabera muri BK Arena aho bazafatanya na Israel Mbonyi.

    Abashyitsi bakuru bitabiriye iki gikorwa harimo Umushumba mukuru wa ADEPR; Isaie NDAYIZEYE na Madamu, Umuyobozi wa ADEPR Ururembo rwa Kigali; Rurangwa Valentin, Umuyobozi w'Inama Nkuru ya ADEPR; Phanuel SINDAYIGAYA, ndetse na Perezida wa Shalom Choir; NDAHIMANA Gaspard.

    Kimwe mu biganiro bari kwibandaho muri iki gikorwa cyabereye kuri Dove Hotel kuri uyu wa Gatatu ni ugusuzumira hamwe icyo urubyiruko rw'ubu rutekereza kuri ADEPR y'ahazaza. Bikaba bijyana n’insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko ADEPR yifuza”.

    Mu byo Umushumba mukuru, Sr. Pst. Isaie Ndayizeye yaganirije uru rubyiruko, harimo y’uko intego ya ADEPR ari iyo gusakaza ubutumwa bwiza mu gihugu hose ndetse no hanze, ndetse bikajyana no gufasha abantu guhindura imibereho yabo ya buri munsi.

    Yagarutse kandi ku bikorwa by'ingenzi ADEPR imaze kugeraho, harimo gufasha abatishoboye mu kubona ubuvuzi, gufasha abataragize amahirwe yo kwiga, ndetse no gufasha abantu kwiteza imbere mu buhinzi.

    Bimwe mu byifuzo n'ibibazo byagarutsweho n'uru rubyiruko, harimo ko hazajya habaho imyiherero (boot camps), ndetse n'ibindi bikorwa bibahuza n'abayobozi byibura kabiri mu mwaka, gahunda cyangwa uburyo buhoraho bwo kwigishwa Bibiliya, ndetse n’uburyo izi serivisi zigenwa n'itorero harimo nk'ibitaro ndetse n'amashuri byajya bihera ku rwego rw'umudugudu, aho guhera ku rwego rw'igihugu.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye yasubije ko izi gahunda zose ziri kwigwaho, kunozwa ndetse no gushyirwa mu bikorwa. Yanasobanuye ko ari ibintu itorero rya ADEPR rimaranye igihe kirekire ryifuza gukora.

    Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023 mu masaha ya mu gitondo biteganyijwe ko ari bwo Shalom choir izaganira n’abanyamakuru, hanyuma ku mugoroba ikore igikorwa cy’urukundo aho izasura ndetse inafashe abakobwa batewe inda zitateganyijwe batuye i Kinyinya muri Kigali.

    Shalom Gospel Festival izasozwa n’igitaramo karundura kizaba ku cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena aho Shalom choir izaba iri kumwe na Israel Mbonyi. Imiryango izaba ikinguye kuva saa sita z’amanywa, kandi kwinjira ni ubuntu. Ni igitaramo giteye amashyushyu abatari bacye.

    Urubyiruko 362 rwahuriye mu biganiro bishakimiye ku ivugabutumwa no kubategura kuvamo abayobozi b’ejo hazaza

    Abayobozi banyuranye muri ADEPR no muri Shalom Choir bafashe umwanya wo kuganira n’urubyiruko

    Iki gikorwa cyabereye kuri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali

    Shalom Choir irakora igitaramo kuri iki Cyumweru muri BK Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134349/shalom-choir-na-adepr-bahurije-hamwe-urubyiruko-362-mbere-yigitaramo-gikomeye-kizabera-mur-134349.html

  • Baryohewe nurushako! Dore imiryango 7 yibya… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hari imwe mu miryango y'ibyamamare muri muzika yaba iy'abakora umuziki usanzwe (Secular Music) n'abaririmba indirimbo zihimbaza Imana,  yishimirwa n'abatari bake kubera uko ibanye mu mahoro ndetse igahorana akanyamuneza. Bamwe bahora mu mitoma ku mbuga nkoranyambaga, abandi bagashyiraho amafoto akivugira bameze nkaho babanye ejo kandi mu by’ukuri bamaranye igihe ndetse baranibarutse

    Aha, hari imwe muri iyo miryango y'ibyamamare muri muzika iryohewe n'urushako:

    1.     Umuryango wa Dr Muyumba Thomas (Tom Close) n'umufasha we Niyonshuti Ange Tricia


    Umuhanzi Tom Close ubusanzwe ni Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutanga amaraso. We n'umufasha we Tricia barushinze kandi bemeranya kubana akaramata tariki ya 30 Ugushyingo 2013. Aho kuri ubu bafitanye abana batanu; abakobwa batatu n'abahungu babiri harimo umwe biyemeje kubera ababyeyi.


    Nubwo aba bombi badakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo n'abana babo ariko iyo bayashyizeho akundwa n'abatari bake, bakabifuriza guhorana umunezero bafite ari nako bibaza n'ibanga bakoresha ngo bajyire umuryango mwiza benshi bafata nk'intangarugero.

    2.     Umuryango wa Producer Clement na Butera Knowless


    Umuryango wa Ishimwe K Clement n'umufasha we akaba n'umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda Butera Knowless ni umwe mu miryango y'ibyamamare ikundwa n'abatari bake mu Rwanda cyane ko aba bombi ari ibyamamare mu ruganda rwa muzika nyarwanda.

    Knowless na Clement barahiriye kubana mu bibi no mu byiza imbere y'amategeko ku wa 31 Nyakanga 2016 mu gihe gusezerana imbere y'Imana byabaye ku wa 7 Kanama 2016, mu bukwe bwabereye i Nyamata. 


    Kurubu aba bombi bafitanye abana batatu badakunda kwerekana amasura yabo aribo; Ishimwe Or Butera bibarutse mu 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n'ubuheture baherutse kwibaruka muri uyu mwaka.

    3.Umuryango wa Gatsinzi Emery (Riderman) n'umufasha we Agasaro Nadia


    Umuryango w'umuraperi uri mu bayoboye abandi mu Rwanda ndetse n'umufasha we Agasaro Nadia nawo uri mu miryango y'ibyamamare yifuzwa na benshi mu Rwanda.  Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y'amategeko ku itariki 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, baza gusezerana imbere y'Imana muri Paruwasi ya Kicukiro, tariki 16 Kanama 2015.


    Ku wa 11 Ukuboza 2015, nibwo uyu muryango wibarutse umwana w'umuhungu, umwita Rusangiza Eltad hanyuma ku wa 13 Kamena 2021, batangaza ko bibarutse abakobwa babiri b'impanga bivuze ko kuri ubu bafitanye abana batatu.

    Akanyamuneza ndetse n'amagambo y'urukundo aba bombi bahorana agaragaza ko bari mu miryango mike y'ibyamamare yahiriwe kandi iryohewe n'urushako.

    4.     Umuryango wa Ngabo Medard Jobert (Meddy) na Mimi Mehfira


    Meddy na Mimi barushinze ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 mu birori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikitabirwa na benshi mu byamamare nyarwanda birimo The Ben wabaririmbiye n'abandi.

    Nubwo haje gukwirakwizwa ibihuha bivuga ko Meddy yaba akubitwa n’umugore we Mimi ukomoka muri Ethiopia nyuma uyu muryango ukaza kubihakana, ntibibabuza gukomeza kwereka rubanda ko bameranye neza kandi bafite umuryango mwiza unezerwe.


    Kurubu, aba bombi bafitanye umwana umwe w'umukobwa bise Myla Ngabo, bibarutse  tariki 22 Werurwe 2022.

    5.     Umuryango wa Papi Clever na Ingabire Dorcas


       Papi Clever na Dorcas kuri ubu bafitanye abana babiri b'abakobwa, basezeranye imbere y'Imana na ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi.

    Uyu muryango bakaba n'abahanzi b'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana byumwihariko izo mu gitabo cy'indirimbo basubiramo, wamamaye ubwo  biyemezaga gutangira kuririmbana nk'umugabo n'umugore.


    Papi na Dorcas ni abantu bakunze kubwirana amagambo meza ndetse n'inkuru yabo y'urukundo n'uko bibaniye mu mahoro nk'abari mu ijuru rito bakunda gusangiza abantu mu itangazamakuru, ntawe ujya ahaga kuyireba.

    6.     Umuryango wa James na Daniella


    Aba bombi bamenyekanye mu ndirimbo nka 'Mpa amavuta,' 'Narakijijwe' n'izindi bafashe icyemezo cyo kubana nk'umugabo n'umugore mu 2015. Urukundo rwabo rwatangiye gututumba mu 2008 na 2009, mu 2012 bajya kwiga muri Uganda, umugabo yiga iby'ububanyi n'amahanga mu gihe umugore icyo gihe yigaga ibaruramari.


    Kuba ari couple ifatanya umurimo w'Imana w'uburirimbyi inakunze kugaragaza kenshi ko bibera mu munyenga w'urukundo, ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma benshi babafata nk'icyitegerezo byumwihariko abashatse n'abitegura kurushinga. Mu myaka isaga umunani bamaze babana bafitanye abana batatu,abakobwa babiri n'umuhungu umwe.

    7.     Umuryango wa Ben na Chance


    Uyu muryango wahuye n'ikigeragezo cyo kubura urubyaro  imyaka myinshi nyuma yo kubana, uri mu miryango y'ibyamamare iryohewe n'urushako aho kuri bu buzuye umunezero n'amashimwe ku bw'igitangaza Imana yabakoreye ikabaha abana batatu.

    Ben na Chance bakunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Munda y'Ingumba,' 'Yesu arakora,' 'Amarira ya Yohana,' n'izindi bigeze kubwira Kiss Fm ko biyemeje gutangira kuririmbana nyuma yo kubona andi ma-couple akorana umurimo w'Imana bikagenda neza, aho Chance yavuze ko we icyamusunikiye kuririmbana n'umugabo we cyane ari uko yajyaga amuburira umwanya.


    Kubera ubuhamya bwabo butangaje n'imbaraga bakorana umurimo w'Imana byatumye bakundwa cyane kandi babera benshi isomo. Bwa mbere, bamenyekanye baririmba mu itsinda rya Alarm Ministries, mu 2016 batangira kuririmbana nk'umugabo n'umugore.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134354/baryohewe-nurushako-dore-imiryango-7-yibyamamare-muri-muzika-ihora-mu-kwa-buki-134354.html

  • Irinde abakubwira ubugambo ukore uko ubyumva-Perezida Kagame abwira minisitiri Gasore #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yasabye Minisitiri mushya w'Ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore, kwirinda abamutinza bamubwira ubugambo ahubwo ko akwiye gukora ibintu uko abyumva.

    Ibi umukuru w'Ihgihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, muri Village Urugwiro ubwo yakiraga indahiro ya ya Dr. Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo, asimbuye Dr Nsabimana Ernest.

    Mu ijambo rye umukuru w'igihugu amaze kwakira indahiro ya Minisitiri Gasore, yamwifurije imirimo myiza, amwibutsa gukora inshingano ze neza nk'uko bikubiye mu ndahiro yari amaze kurahira.

    Perezida Kagame yahumurije uyu muyobozi mushya muri Guverinoma, amubwira ko imirimo agiyemo ari imirimo ikorwa kandi igakorwa neza n'ubwo yaba igoye.

    Umukuru w'Igihugu kandi yasabye abayobozi gushyira imbere inyungu z'igihugu.

    Ati 'Icya mbere sinzi impamvu yagomba gusubirwamo kenshi, buri munsi, buri gihe, muri izo nzego zo gukorera abanyarwanda no gukorera igihugu. Inyungu z'umuntu ku giti cye arabanza akazishyira iruhande nubwo atazibagirwa kuko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gushaka kuzamura intera y'imibereho ye.'

     'Ariko icyo mvuga nuko iyo byageze kuri izo nshingano ubanza ukorera no kuzamura ubuzima bw'abandi ari bo banyarwanda ari cyo gihugu, nicyo gikwiriye kuba kibanza muri byose, ubwo noneho niby'umuntu bikagendera muri ibyo cyangwa se bigakurikira.'

    Perezida Kagame yasabye Minisitiri Gasore, kwirinda abamutiza umurindi bamubwira ubugambo ahubwo ko agomba gukora ibintu uko abyumva.

    Ati 'Ntuzajye gutinzwa n'abakubwira ubugambo, wowe ukore ibintu uko ubyumva kandi ukwiriye kuba ubyumva.Ikindi ngira ngo niba ari ikibazo dufite muri rusange abanyarwanda ubanza dukunda kuvuga kurusha gukora, Abantu bazareke kukurangaza ngo bagushyire mu mvugo iraho  nayo niba ihari izana umusaruro iyo uyitega amatwi, ikindi nacyo bagira ngira ngo uwabaye Minisitiri hari ubwo yumva ko ari ku rwego rwicara rukarambya.'

    'Bamwe barabigaragaza abandi barabihisha ariko ikintu cy'ikuzo mu kazi abantu bakaburira aho ngaho  bakaba abatuma , ntibakurikirane ngo barebe […] abayobozi bagira inshingano yo gukurikirana kureba niba icyagomba gukorwa n;uwatumwe cyangwa uwagombaga gukikora yagikoze. Naho aho bipfira muri bya bindi navugagabijya mu magambo gusa ntibijye mu bikorwa, umuntu aratuma, uwo yatumye nawe agatuma, iyo hatabayeho gusubira inyuma ngo urebe ko uwo watumye yatumitse, aho rero hari ikibazo.'

    Umukuru w'Igihugu yamugiriye inama, yo gushyira kuzakurikiza neza inshingano ze akirinda abamuvangira ndetse amubwira kutazaha intebe abakora akazi nabi.

    Ati 'Nagira ngo nkugire inama ku giti cyawe, uri mushya ugiye muri aka kazi, ntuzajyemo ngo hagire abantu bavangavanga cyangwa ya mvugo mbi ica abantu integer, wowe urebe akazi ibindi ubyihorere ndetse bigere aho abakora nabi badahabwa intebe yo kwicaraho. Abakora nabi nta ntege baba banafite ntibakagire nuwo batera uwo batera ubwoba ngo bitumen yigengesera bimubuze gukora, wowe kora akazi kawe, kurikirana akazi, jya mu bikorwa.'

    'Benshi bamwe bamenyereye kwicara mu biro bakaba abantu baremereye bakuru gusa, ibyo ntuzabigemo. Knadi abo uyobora ni wowe ubayobora, ntabwo wayobora abantu ngo bagutere ubwoba, ahubwo ufite n'uburenganzira igihe babaye batyo rwose kuba ari wowe biturukaho abo bantu bagashakirwa indi mirimo cyangwa bakajya ahandi bakikorera ibyo bashaka kurusha kutwangiriza.'

    Minisitiri Dr. Jimmy Gasore, yabaye umushakashatsi mu mushinga ugamije kwita ku mihindagurikire y'ikirere 'Rwanda Observatory Project' n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu 2013 yatangije urwego rukurikirana iby'imihindagurikire y'ibihe.

    Hagati ya 2017 na 2018, yayoboye umushinga w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), wari ugamije kugenzura imiterere y'ibyanduza umwuka mu Rwanda.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'Ubugenge yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 2008 n'Impamyabushobozi y'Ikirenga muri Siyansi mu by'uruvange rw'imyuka ku isi (Atmospheric Sciences) yakuye muri 'Massachusetts Institute of Technology' mu 2018.

    The post Irinde abakubwira ubugambo ukore uko ubyumva-Perezida Kagame abwira minisitiri Gasore appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/13/irinde-abakubwira-ubugambo-ukore-uko-ubyumva-perezida-kagame-abwira-minisitiri-gasore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=irinde-abakubwira-ubugambo-ukore-uko-ubyumva-perezida-kagame-abwira-minisitiri-gasore

  • Rayon Sports yumvikanye na Al Hilal, hasigaye CAF kubiha umugisha #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kumvikana na Al Hilal Benghazi yo muri Libya ko imikino yose y’ijonjora rya 2 yabera i Kigali kubera ibihe iki gihugu kirimo.

    Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kabiri yerekeza muri Libya mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup bagombaga gukina ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri na Al Hilal.

    Ubwo yari mu nzira nibwo yamenye ko Al Hilal yasabye ku uyu mukino wakwimurirwa mu cyumweru gitaha kubera ko ubu iki gihugu kiri mu bihe bikomeye byo kunamira abazize ibiza.

    Kuko Rayon Sports yari yamaze guhaguruka, bivugwa ko CAF yanze guhindura itariki y’umukino.

    Amakuru avuga ko Rayon Sports ubwo yari igeze muri Libya, byabaye ngombwa ko ijya mu biganiro na Al Hilal Benghazi ngo harebwe icyakorwa.

    Nyuma yo kureba uburyo n’abaturage bameze, amakuru y’ibiza niyo acicikana gusa ku mateleviziyo, Rayon yemeye kumvikana n’iyi kipe.

    Amakipe yombi yemeje ko imikino izabera mu Rwanda, bakaba bagiye kwandikira CAF bayimenyesha ikaba ari yo ifata umwanzuro.

    Libya ubu yibasiwe n’ibiza byatewe n’umuyaga ukomeye cyane waturutse mu Nyanja ya Mediterrane biteza umwuzure, abantu ibihumbi 6 nibo bamaze kubarurwa ko bahasize ubuzima nk’uko ikinyamakuru Al Jazeera kibitangaza.

    Rayon Sports izakinira imikino yose mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yumvikanye-na-al-hilal-hasigaye-caf-kubiha-umugisha

  • Bwa mbere APR FC yavuze ibyaha abakozi bayo 3 bafungiwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko abakozi bayo batatu bafunzwe kimwe mu byo bakurikiranyweho ari amarozi.

    Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

    Inkuru zavugaga byinshi bitandukanye harimo ko bashobora kuba barashimuswe umuganga gakondo w’umurundi wari mu Rwanda aho ngo yarimo afasha Kiyovu Sports kuba yatsinda.

    Ibyo byose nubwo byavugwaga ariko ubuyobozi bwa APR FC bwari butaravuga ikintu aba bantu bafungiwe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by’ikoreshwa ry’amarozi.

    Ati 'Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi.”

    Mu kiganiro cya “Ask The President” cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yaburiye abantu bakoresha amarozi aho kwitoza bihagije ngo batsinde.

    Icyo gihe yagize ati “Ubundi byakabaye byiza kumara igihe ku kazi kandi ukunda ariko iyo ugakora ugakorana umuco utari mwiza ntabwo ubona umusaruro mwiza. Abantu rero kuva kera aho kwitoza bihagije, ngo bakorere ibyangombwa bikenewe, bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa baratanga bituga (ruswa) ukuntu bazatugira, umusifuzi icyo kigatwara nka 50% by’ibyakabaye bikorwa.”

    Yakomeje asaba abayobozi ba Siporo kubikosora mu maguru mashya atarabizamo ariko na none asezeranya Abanyarwanda ko na Siporo agiye kuyishakira umwanya.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Bwa-mbere-APR-FC-yavuze-ibyaha-abakozi-bayo-3-bafungiwe

  • Imikino ihuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yimuriwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Al Hilal Benghazi yemeye ko umukino wari kuyihuza na Rayon Sports usubikwa, imikino yombi; ubanza n'uwo kwishyura bikazabera i Kigali.

    Ibi bitangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, mu ama imaze guhuza abayobozi b'amakipe yombi.

    Umukino ubanza uhuza ikipe zombie wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 muri Libya, ariko wasubitswe bitewe n'uko iki gihugu cyibasiwe n'ibiza bgimaze guhitana abarenga 6.000 kandi imibare irakiyongera.

    Federation ya Libya n'abayobozi ba Al Hilal na ba Rayon Sports bagiye kwiga ku mataliki, bamenyeshe CAF.

    The post Imikino ihuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yimuriwe i Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/13/imikino-ihuza-rayon-sports-na-al-hilal-benghazi-yimuriwe-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikino-ihuza-rayon-sports-na-al-hilal-benghazi-yimuriwe-i-kigali