Blog

  • Big Fizzo yasabye The Ben kujya i Burundi yikandagira #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umurundi, Big Fizzo yabwiye mugenzi we w’umunyarwanda ufite igitaramo i Burundi, The Ben kugenda yikandagira kuko amatware agiyemo afite ba nyirayo.

    Mugisha Benjamin [The Ben] afite ibitaramo bibiri mu Burundi bizaba tariki ya 30 Nzeri na tariki ya 1 Ukwakira 2023 bizabera muri ‘Jardin Public’ iherereye mu murwa mukuru i Bujumbura.

    Mu butumwa yanyujije ku Status ye ya WhatsApp, Big Fizzo yabwiye The Ben ko amatware agiyemo agomba kumenya ko afite ba nyirayo.

    Ati “Ngo The Ben agiye kuza i Burundi, ni byo? Amenye ko yinjiye mu matware afite ba nyirayo.”

    Tariki ya 30 Nzeri 2023 nibwo The Ben hazaba igitaramo cyiswe “Meet & Greet” aho abazaza muri icyo gitaramo bazagira amahirwe yo kuba bahura n’uyu muhanzi bagasuhuzanya, kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya Champagne.

    Tariki ya 1 Ukwakira nibwo hazaba igitaramo rusange, kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu izaba igura ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ameza y’abantu batandatu ariho amacupa abiri ya Champagne azaba agura miliyoni 1.5 Fbu.

    Ubutumwa bwa Big Fizzo

    Big Fizzo yabwiye The Ben ko agomba kumenya amatware agiyemo ko afite nyirayo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/big-fizzo-yasabye-the-ben-kujya-i-burundi-yikandagira

  • Haruna Niyonzima yaremye agatima Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yabwiye Rayon Sports ko Al Hilal Benghazi bazakina ari ikipe isanzwe nta mpamvu yo kuyitinya.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe yageze muri Libya gukina umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wagombaga kuba ejo ku wa Gatanu ariko ukaba wakuweho, imikino yose ikazabera i Kigali bitewe n’uko iki gihugu cyibasiwe n’ibiza bikomeye, abarenga ibihumbi 6 bamaze kuhasiga ubuzima.

    Ejo Rayon Sports ikaba yarakoze imyitozo muri Libya aho yasuwe na Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon.

    Uyu mukinnyi wakiniye Rayon Sports 2007-08, yavuze ko Al Hilal izahura na Rayon Sports ari ikipe nziza ariko na none akurikije amateka ya Rayon Sports, nayo yari ifite amahirwe kuri uyu mukino.

    Ati “Ni ikipe nziza, buriya ikipe iyo yaje mu ikipe 3 za mbere ntabwo ari ibintu byo gusuzugura, ariko icyo navuga ni ikipe nayo irakinika, ntabwo ari ikipe navuga ko ari nziza cyane kurusha Rayon Sports. Ntabwo ndi Imana ngo mvuge umukino wari kuzagenda gute hano ariko nkurikije uko nzi Rayon Sports ari ikipe nkuru byari kuzaba ari 50/50.'

    Haruna Niyonzima yavuze ko kuba imikino yose izakinirwa mu Rwanda ari amahirwe akomeye cyane kuri Rayon Sports.

    Ati 'Ni amahirwe kuri Rayon Sports, ni nabyo twaganiraga na perezida, ntabwo abantu bakwishimira ko ikipe yatakaje amatike y’ubusa no kuba barageze hano ibintu byinshi cyane amahoteli ariko ku bwanjye nk’umukinnyi w’umupira ndumva ari amahirwe akomeye kuri Rayon Sports.”

    Yibukije iyi kipe kandi ko itagomba kwirara kuko mu mupira w’amaguru akazi kaba gahari buri munsi.

    Ati “Muri ruhago igihe cyose akazi kaba gahari ariko iyo ufashe Rayon Sports ugafata amateka yayo, ugafata n’uburyo ikipe nayibonye mu minsi ishize, ntabwo ndi buyicire urubanza cyane ariko nk’imikino mike nagiye mbona, umukino ku mpande zombi wari ukomeye ariko bitavuga ko Rayon Sports yaba iciriritse.”

    Ntabwo haramenyekana igihe uyu mukino uzabera ariko amakipe yombi yifuza ko waba tariki ya 30 Nzeri uwo kwishyura ukaba tariki ya 7 Ukwakira 2023.

    Haruna Niyonzima yaremye agatima Rayon Sports

    Rayon Sports yakoreye imyitozo muri Libya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yaremye-agatima-rayon-sports

  • Biden na Trump basabwe guha umwanya ikiragano gishya cy'abanyapolitiki #rwanda #RwOT

    Senateri muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Mitt Romney, wigeze kwiyamamariza kuba Perezida, yasabye Donald Trump na Joe Biden kwigirayo bagaha umwanya ikiragano gishya cy'abanyapolitiki.

    Yavuze ayo magambo ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kuri gahunda ye yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Yavuze ko yahisemo kutongera kwiyamamaza kuko igihe kigeze cy'igisekuru gishya cy'abategetsi.

    Romney, w'imyaka 76, amaze imyaka 20 muri politiki y'Amerika, harimo n'imyaka itanu yamaze ari Guverineri wa leta ya Massachusetts.

    Mu myaka ya vuba aha ishize, uyu ukomeye wo mu ishyaka ry'abarepubulikani yahindutse unenga cyane Biden na Trump.

    Azaguma ari umutegetsi kugeza manda ye nka Senateri irangiye mu kwezi kwa Mutarama mu 2025.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2023, Romney yatangaje ko yahisemo ko atazongera kwiyamamaza kandi ko imyaka agezemo yagize uruhare mu cyemezo yafashe.

    Yagize ati 'Mu mpera y'iyindi manda naba mfite mu myaka 80 hagati. Mu by'ukuri, igihe kirageze cy'igisekuru gishya cy'abategetsi. Nubwo ntarimo kongera kwiyamamaza, ntabwo ndekeye aho urugamba.'

    Yakomeje avuga ko ateganya gushaka urubyiruko rwo kujya mu ishyaka ry'abarepubulikani, rukiyamamaza ndetse rugatora, kandi ko amashyaka yombi (abarepubulikani n'abademokarate) byayagwa neza, ashoboye guhitamo abakandida bo mu bisekuru by'urubyiruko.

     Romney yanavuze ko byaba ari ikintu cyiza cyane kuri Perezida Biden na Trump bagiye ku ruhande, kugira ngo amashyaka yombi ashobore guhitamo umuntu wo mu gisekuru cy'ejo hazaza.

    Perezida Biden, w'imyaka 80, na Trump, w'imyaka 77, bombi ni bo bari imbere mu bashobora guhagararira abademokarate (kuri Biden) n'abarepubulikani (kuri Trump) mu matora ya perezida yo mu 2024.

    Senateri Romney asanga Biden na Trump bakwiye kubererekera urubyiruko

    The post Biden na Trump basabwe guha umwanya ikiragano gishya cy'abanyapolitiki appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/14/biden-na-trump-basabwe-guha-umwanya-ikiragano-gishya-cyabanyapolitiki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=biden-na-trump-basabwe-guha-umwanya-ikiragano-gishya-cyabanyapolitiki

  • The Ben yasabwe kwikandagira mu Burundi – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku mazina ya The Ben ategerejwe mu gitaramo gikomeye azakorera mu Burundi ku wa 30 Nzeri 2023 ndetse na 01 ukwakira 2023.

    Iki gitaramo The Ben yahawe Miliyoni zirenga 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yemere gutaramira mu Burundi ku nshuro ye ya mbere.

    Bamwe mu bahanzi n’abandi bafite aho bahuriye nabo  mu Burundi, ntabwo bigeze bishimira uburyo The Ben agiye guhabwa ayo mafaranga yose kandi n’ubundi hari abandi bahanzi mu Burundi bakomeye kandi batanga ibyo byishimo. 

    Mu butumwa umuhanzi Mugani Désiré w’imyaka 45 uzwi ku mazina ya Big Fizzo yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp, yibukije The Ben ko uko byagenda kose akwiye kwibuka ko agace ajemo gafite ukayobora.

    Big Fizzo yagize ati “Ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko?? Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako.”

    Ibi Big Fizzo abitangaje nyuma y’igihe gito abandi barundi benshi bavuga ko umuziki wabo bawutesha agaciro ku bwo guha amafaranga y’umurengera The Ben kandi nabo ubwabo bashobora gutanga ibyo byishimo. 

    Nubwo ibyo byose bivugwa, The Ben n’umugore we  Pamella, bamaze kwemeza ko bazaba bari kumwe muri iki gitaramo, aho  mu buryo bwo kumureba hazinjira umugabo hagasiba undi.

    The Ben yibukijwe ko atariwe mwami mu Burundi ni nyuma y’uko ahawe akayabo ngo ahataramire.


    The Ben azataramira mu Burundi ku wa 30 Nzeri na 01 Ukwakira 2023.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134365/the-ben-yasabwe-kwikandagira-mu-burundi-134365.html

  • Jules Sentore yagiye gutaramira Abanyarwanda… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Dawe”, yabwiye InyaRwanda ko ari kubarizwa i Burayi kuva ku wa 12 Nzeri 2023.

    Kandi si ubwa mbere aririmbiye muri ibi bihugu by’ibwotamasimbi, kuko yagiye akorera ibitaramo Danmark, U Bubiligi, U Budage, U Bufaransa, Switzerland n'ahandi.

    Agiye kuririmbira Abanyarwanda batuye mu bihugu bine: Suède, Finland, Danmark, Switzerland byibumbiye muri Scandinavia, aho bose bazahurira muri Finland.

    Aba banyarwanda bazahurira hamwe mu Nama yiga ku bucuruzi muri Finland (Rwanda Business Forum in Finland), hizihizwa Umunsi w’Umuganura, izabera mu Mujyi wa Helsinki.

    Kwizihiza Umuganura, bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kudaheranwa hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by'ibibazo bahura na byo.

    Inteko y'Umuco iherutse kuvuga ko Umuganura w'Abanyarwanda 'ni ugusangira kw'Abanyarwanda'. Ariko si ugusangira umutsima gusa, ahubwo ni no gusangira umutima ukunda u Rwanda, urangwa no guharanira ubumwe, kudaheranwa, kugira ubupfura bugaragazwa n'imico myiza yo gusangira no kuganuzanya.

    Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane yaranze amateka y'Abanyarwanda. Umuganura ni wo munsi mukuru wonyine watangiye kwizihizwa kuva kera n'abakurambere bacu.

    Jules Sentore azataramira Abanyarwanda ku wa Gatandtau tariki 16 Nzeri 2023, ni mu gihe iyi nama ishamikiye ku bucuruzi itangira kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023.

    Kandi yahujwe no gukangurira Abanyarwanda batuye muri Finland gushora imari mu Rwanda, kandi hazaba n’umukino w’umupira w’amaguru nk’uko bitangazwa na Ambasade y’u Rwanda muri Suede.

    Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw'umwimerere mu kuririmba adategwa. Yakunzwe mu ndirimbo 'Umpe akanya', 'Kora akazi', 'Diarabi' , 'Gakondo', 'Agafoto', 'Icyeza' n'izindi. 

    Mu 2013 yasohoye Album yise 'Muraho neza', mu 2017 amurika iyo yise 'Indashyikirwa' yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore. 

    Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n'andi. Kandi yajyaga akora ibitaramo bye bwite yise 'Inganzo Yaratabaye'.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba unareberera inyungu zarwo mu bihugu birimo Norvège, Finland, Danemark na Iceland aherutse gushyira Jules Sentore ku rutonde rw’abahanzi akunda cyane.

    Ku wa 2 Nyakanga 2023, yabwiye InyaRwanda ko akunda indirimbo z’abahanzi barimo Cécile Kayirebwa na Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] kuko ‘ziramfasha cyane kuruhuka mu mutwe’

    Yanavuze kandi ko akunda indirimbo za Massamba Intore. Kandi avuga ko abona abanyamuziki bo mu Rwanda bari gutera imbere. 

    Avuga ko hari igikorwa cyakozwe cyo gushyira indirimbo Nyarwanda ku rwego rwiza kugirango zidasaza, ni igikorwa cyabereye muri Norway bari gukora bafatanyije n’Inteko y’Umuco. 

    Exciting News! Rwandan music sensation, @julesentore is set to light up this year’s Umuganura celebrations in Helsinki with fellow Rwandans from the Nordics and our friends of Rwanda! 🇷🇼🇫🇮 Get ready for an unforgettable night of culture! #Umuganura2023 pic.twitter.com/CKaLGVdb8b

    — Rwanda in Sweden 🇸🇪🇳🇴🇮🇸🇫🇮🇩🇰 (@RwandainSweden) September 14, 2023


    Jules Sentore ari kubarizwa ku Mugaane w'u Burayi aho yagiye gutaramira Abanyarwanda muri Finland kwizihiza Umunsi w'Umuganura


    Jules Sentore avuga ko yiteguye gususurutsa Abanyarwanda batuye muri ibi bihembo


    Mu bihe bitandukanye Sentore yakoreye ibitaramo bikomeye i Burayi n'ahandi 

    Jules Sentore mu rugendo yerekeza muri Finland

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DAWE' YA JULES SEENTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134369/jules-sentore-yagiye-gutaramira-abanyarwanda-batuye-mu-bihugu-bine-i-burayi-134369.html

  • APR irimo gukoza imitwe y’intoki ku gikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR WBBC yaraye itsinze REG WBBC maze isigara isabwa gutsinda umukino umwe kugira ngo yegukane “BetPawa Playoffs”.

    Imikino ya nyuma ya Kamarampaka mu bagore yari yakomeje muri Basketball “BetPawa Playoffs” aho APR WBBC na REG WBBC bakinaga umukino wa 4.

    Aya makipe akaba agomba gutanguranwa imikino 4 muri 7, yagiye gukina APR ifite 2-1, n’uyu yaje kuwutsinda 77-67 maze ihita yuzuza 3-1.

    Abakobwa ba REG cyane cyane binyuze muri Betty Kalanga watsinze amanota 25 mu mukino, batsinze APR agace ka mbere mu buryo bworoshye amanota 22-13.

    Abakobwa b’umutoza Nkurikiyinka Deo, baje mu gace ka kabiri bashaka kugabanya ikinyuranyo cy’amanota 9 batsinzwe mu gace ka mbere ariko babasha gukuramo 3 gusa. Bagatsinze ku manota 13-10 maze bajya kuruhuka ari 32 ya REG kuri 26 ya APR.

    Agace ka gatatu APR WBBC yagarutse imeze nk’aho ari nshya maze REG WBBC birayicanga.

    Muri aka gace nibwo abakinnyi nka Odile Tetero watsinze amanota menshi muri uyu mukino (28) na Akon Rose watsinze 21 bigaragaje cyane maze bagatsinda 20-8, baje no gutsinda agace ka nyuma ku manota 31-27 maze begukana umukino ku manota 77-67.

    APR yahise igira imikino 3 aho isabwa gutsinda umukino umwe igahita yegukana igikombe.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-irimo-gukoza-imitwe-y-intoki-ku-gikombe-amafoto

  • Imvano yo kuyoresha igitiyo kwa bamwe mu baki… – #rwanda #RwOT

              1.    Will Smith


    Umwe mu bakinnyi bamamaye ku Isi, Will Smith, yatangiye guhembwa amafaranga menshi nyuma yo kwamamara muri filime 'Bright' yakinwe muri 2017 iyobowe na  David Ayer, yandikwa na Max Landis nk’uko Holliwood Repoter ibitangaza.

    Kugira ngo yinjire muri filime zicishwa kuri Netflix, yishyuwe agera kuri miliyoni 27 z'amadorari. Nyuma yuko yemeye gukina yahawe umushahara ungana na miliyoni 35 z'amadorari, amafaranga ahabwa bacye mu bakinnyi.

             2.    Mark Wahlberg


    Ikinyamakuru Variety gitangaza ko kuba yarabaye uwa mbere mu bakinnyi bishyurwa menshi mu mwaka wa 2017, na byo byazamuye izina rye kuko yabarirwaga miliyoni 68 z’amadorari.

    Binyuze muri filime 'Spenser Confidential', yamamaye biruseho ndetse atuma hinjizwa menshi, aba umwe mu byamamare. Ku mpera y'iyi filime yishyuwe miliyoni 30 z'amadorari ndetse yinjiriza menshi Netflix.

                3.    Ryan Gosling


    Nyuma y’uko yamamaye muri filime ya 'Barbie' yabaye nk'ufashe akaruhuko, yongeye kugaruka muri 2022 muri filime yacaga kuri Netflix ya 'The Gray Man' yayobowe na Russo Brothers.

    Ryan Gosling yishyuwe miliyoni 20 z'amadorari ku bwo kuyikina neza, kimwe na Chris Evans wahawe miliyoni 20 z'amadorari kubera yagaragayemo.

         4.Chris Hemsworth


    Umukinnyi ukomoka muri Australia, Chris Hemsworth, yamamaye muri filime z'abanyamerika nyuma yo kugaragara muri filime zitunganywa na Marvel Studio. Kwigaragaza neza byamubashishije kuba umwe mu bakinnyi bahembwa menshi banagafashe.

          5.Ryan Reynolds


    Ryan Reynolds yakinnye neza muri filime ya 'Red Notice', filime yari yiganjemo imirwano, akinana n'abarimo Dwayne Johnson uzwi nka 'The Rock' ndetse n'umuhanzi 'Ed Sheeran'. Nyuma yo kuba umwe mu bakinnyi bakina neza, yatangiye kwakira miliyoni zigera kuri 27 z'amadorari.

             6.Dwayne Johnson


    Dwayne Johnson ni umwe mu byamamare muri sinema bahembwa menshi ku Isi. The Rock yinjiza arenga miliyoni 800 z'amadorari ku mwaka, ndetse uburyo akinamo butanga icyizere ko atazahagarara gukurura benshi no kongera inyungu iva mu mwuga we.

    Yakira agera kuri miliyoni 20 z'amadorari nk'umwe mu bakinnyi bahembwa menshi, kandi bitangazwa ko bimwe byagendeweho yamamara birimo n’uburyo agaragara ku mubiri we.

         7.Sandra Bullock


    Sandra Bullock yatsindiye ibihembo birimo Academy Award. Ikinyamakuru The things cyatangaje ko filime yakinwe n’uyu mugore yitwa 'Bird Box' yongereye abafana bakurikira Netflix (subcribers), barenga miliyoni 45 mu minsi 7 nyuma yo kuyishyira kuri Netflix, bimuhindura icyamamare.

    Akinjizwa muri izi filime zinyuzwaho, yahembwaga miliyoni 17.5 z'amadorari, nyuma zirikuba kubera kwaguka.

          8.Milie Bobby Brown


    Yatangiye gukina muri filime zinyuzwa kuri Netflix ari umwana muto cyane. Yaje guhinduka umwe mu bahembwa akayabo nyuma yo kwigaragaza muri filime 'Stranger Things'. Imiryango ye yafungutse ubwo yakinaga iyitwa 'Enola Holmes', atangira guhembwa miliyoni 10 z'amadorari.

            9.Gal Gadot


    Uretse kuba Gal ari umukinnyi, inyungu ye ayikomora mu bikorwa byinshi birimo no gutunganya filime. Flick On Click itangaza ko gukina muri 'Red Notice' byatumye ahembwa nk’ayo bahemba abarimo The Rock.

    Gusa bivugwa ko yakira menshi akura mu gukina no gutunganya filime. Kuba umunyamurava no gukora byinshi, biri mu byatumye aboneka mu bahembwa menshi.

       10.Leonard DiCaprio


    Ni umwe mu bakinnyi bakize ku Isi kandi bahembwa menshi binyuze muri filime zinyuzwa kuri Netflix aba yakinnyemo. Indie Wire itangaza ko yishyuwe miliyoni 30 z'amadorari ku bwo kugaragara muri filime zinyuzwa kuri uru rubuga, agaragara akina kinyamwuga.

    Bivugwa ko izina amaze kugira ridahwanye n'amafaranga ahembwa, mu gihe ari mu bahembwa menshi ukurikije abo bakorana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134358/imvano-yo-kuyoresha-igitiyo-kwa-bamwe-mu-bakinnyi-ba-filime-barimo-will-smith-na-leonard-d-134358.html

  • Aba Dj 10 mu irushanwa rya Mtzig Amabeat bag… – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro, ubwo iri rushanwa ryatangirahga Dj Seleckta niwe wahise yegukana iri rushanwa ahembwa ibyuma byo gukoresha n’amafaranga menshi.

    Ku nshuro ya kabiri, abavanga imiziki hirya no hino bitabiriye cyane iri rushanwa bagenda bavamo gake gake uko ibyiciro byakurikiranaga hasigara abavanga imiziki 10 barimo bahatana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, abategura Mutzig Amabeat Competition batangaje ko kuri uyu wa Gatandatu mu nyubako ya Kigali City Tower aribwo aba bavanga imiziki bahatana hakavamo 5 bazahatana ku munsi wa nyuma wo gutanga ibihembo nyamukuru. 

    Abavanga imiziki bazahatana muri iki kiciro kibanziriza icya nyuma ni;

    • Dj Montag ubusanzwe witwa DUSHIMIMANA Janvier w’imyaka 23 ukomoka mu karere ka Gasabo akaba amaze imyaka 4 akora umwuga wo kuvanga imiziki.

    • Dj Illest; Amazina ye ni BIZIMANA Elie ukomoka Nyarutarama akaba afite imyaka 24 amaze imyaka 6 mu mwuga wo kuvanga imiziki.

    • BYIRINGIRO JULES Destin uzwi ku mazina ya Dj Noodlot afite imyaka 25 yavukiye nyambirambo, mu myaka 6 amaze avanga imizki niyo yatumye abasha kugera muri iki kiciro.

    • KUBWAYO Lenzo uzwi ku mazina ya Dj Lenzo amaze imyaka 9 avanga umuziki akaba atuye kicukiro afite imyaka 32.

    • MUGISHA Gerard w’imyaka 20 uzwi ku mazina ya Dj Bhura avuka i Remera akaba amaze imyaka 5 avanga umuziki.

    • Dj KayG w’imyaka 26 amaze igihe kingana n’imyaka 7 avanga imiziki akaba atuye i Gikondo.

    • Dj Dallas amaze imyaka 4 avanga imiziki akaba atuye Kacyiru ni umwe mu bageze muri iki kiciro.

    • Dj Yolo ubusanzwe yitwa NKURUNZIZA Abdallah afite imyaka 23 akaba amaze imyaka 3 mu mwuga wo kuvanga imiziki.

    • Oz The Dj w’imyaka 22 akomoka mu karere ka Musanze yatangiye kuvanga imiziki mu mwaka wa 2015 abitangira yishimisha hanyuma mu mwaka wa 2017 atangira ku bikorav nk’akazi.

    • Dj Kavori amazina ye ya nyayo yitwa KOMEZUSENGE Antipa w’imyaka 24 ukomoka Kacyiru amaze imyaka ine avanga imiziki.

    Mu iki cyiciro uko bazahatana, babiri babiri bazajya bahatana hanyuma batanu bazatsinda muri aba 10 nibo bazakurwamo umwe uzegukana irushanwa rya Mutzing Amabeat Competition y’uyu mwaka.

    Dore uko bazahatana.

    • Dj Illest azahatana na Dj Montag

    • Dj Noodlot azahatana na Dj Lenzo

    • Dj Buhra azahatana na Dj KayG

    • Dj Kavori azahatana na Dj Dallas

    • Dj Yolo azahatana ana Oz the Dj.

    Muri iki kiciro, akanama nkemurampaka hamwe n’abantu bazaba baje kwihera ijisho nibo bazatanga amanota hanyuma utsinze ahite agera ku kiciro cya nyuma kizavamo umwe uhanwa umugisha na Mutzing yateguye aya marushanwa. 

    Uzatsinda iri rushanwa, azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka Millioni 18 ndetse n’ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 5,000,000.

    Uzaba uwa kabiri azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka 12,000,000 hamwe n’ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 2,500,000. Uzaba uwa Gatatu azahabwa igihembo cy’amafaranga 2,500,000.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134355/aba-dj-10-mu-irushanwa-rya-mutzing-amabeat-competition-bagiye-kuvamo-5-bazavamo-utwara-igi-134355.html

  • Mitima Isaac umwana uvuka iwabo wUrukuta rw… – #rwanda #RwOT

    Mitima Isaac myugariro wa Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n’umwaka wa 2023 aho tugereye aha, ariko bikaba umwihariko muri Nzeri uyu mwaka. 

    Urukuta rw'Ibitangaza, rwagaragaye muri 2004, ubwo urukuta rw'inyubako ya Diyosezi Angilikani ya Gahini mu Karere ka Kayonza, rwiyasaga nta kirusagariye, byahuriranye n'uko mu Itorero rya Gahini harimo ibibazo by'amacakubiri.

    Ni igitangaza gikomeye cyatangaje abatari bacye, na n'ubu. Ibyo bitangaza ni byo byashibutseho igiterane ngarukamwaka gikomeye kiba buri mwaka muri uyu murenge. 

    I Gahini hafatwa nko ku gicumbi cy’ububyutse mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba dore ko mu myaka 100 ishize abakristo baho bamanukiwe n’Umwuka Wera ubwo bari barimo gusenga.

    Mitima Isaac avuka mu Metero 800 uvuye aho uru rukuta twasadukiye mu Karere ka Kayonza, umurenge wa Gahini, wanacyeka ko ari ho ari gukura uyu mugisha.

    Urukuta rw’ibitangaza, rwasadutsemo kabiri, nyuma y’imonota 15 rurongera ruriteranya 

    Mitima Isaac ku bw’ibitangaza yahamagawe mu ikipe y’igihugu yagombaga gukina na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha. Mitima yahamagawe nk’umukinnyi w’umugereka, nyuma yaho Manzi Thierry wari wahamagawe mbere, byari byanze ko yitabira ubutumire.

    Ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza mu mukino ikipe y’igihugu yahuyemo na Senegal 

    Mitima Isaac yitabiriye ubutumire nk’ibisanzwe ndetse ku munsi w’umukino, yisanga ari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga n’ubwo yaje mu ikipe atizewe. Uyu mukinnyi yakinnye iminota ye myiza ihwanye n’ibyo abantu bagenderaho bavuga ko atari gusigara.

    Wari umukino we wa mbere mu myenda y’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse utanga icyizere ko ariwe mukinnyi uvuka muri Kayonza uzakinira Amavubi igihe kinini.

    Ntabwo byarangiriye kuri ako gahigo, kuko kuri uyu wa Kabiri, Mitima Isaac yari mu bakinnyi 22 buriye indege basohokeye ikipe ya Rayon Sports. 

    Kari akandi gahigo ka kabiri ashyizeho mu cyumweru kimwe, kuko bwari ubwa mbere asohokeye ikipe iyo ariyo yose yaba mu ikipe isanzwe cyangwa ikipe y’igihugu.

    Mitima uri iburyo uru ni urugendo rwe rwa mbere yagize ubwo yari asohokeye ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF, aha akaba ari kuri uyu wa 2 Rayon Sports yerekeje muri Libya 

    Mitima Isaac yakuze ate?

    Mitima Isaac ufite inkomoko muri Kenya, yavukiye mu Karere ka Kayonza, akurira mu murenge wa Gahini, ari na ho yize amashuri abanza. Uyu musore yizeho amashuri yisumbuye mu Karere ka Gatsibo muri Kiziguro S.S, ariko asoreza muri Ecole secondaire de Rukara ari naho yagaragarije impano y’umupira w’amaguru ubwo yakinaga nka nimero 6.

    Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, mu 2017 yerekeje mu ikipe ya Pépinière FC yakinaga icyiciro cya kabiri, ayivamo ajya mu Intare FC. Mitima mu Ntare FC yaje kugira ibibazo cy’imvune, bituma atakaza itambara cy’ubukapiteni guhabwa Ishimwe Fiston, icyo gihe Intare FC zikaba rarangije imikino ya shampiyona zidatsinzwe.

    Mitima wa 3 uvuye ibumoso, ubwo yari mu ikipe ya Pepinieri FC atangiye gukina kinyamwuga mu cyiciro cya kabiri

    Mitima yaje kuva muri iyi kipe ajya muri Police FC, ari bwo yari akinnye icyiciro cya mbere. Ntabwo imikinire ye nk’uko yayishakaga yagenze neza, kuko yaje kongera kuvunika. 

    Nyuma yo kwivuza, muri COVID-19 ni bwo yerekeje muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC. Yayikiniye umwaka umwe umwe neza ariko kubera amikoro, bituma agaruka muri Rayon Sports, ari naho ari gukorera amateka, ku rwego rwo hejuru.

    Mitima Isaac w’imyaka 26, yifuza gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga mu makipe y’Iburayi, dore ko ari nakimwe mu kimuraje inshinga mu guhe yaba ashoje amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Mitima ubwo yari kapiteni w’Intare FC mu 2018, basoza shampiyona badatsinzwe 

    Mitima Isaac ubwo yari umukinnyi wa Police FC ahanganye na Rayon Sports ari gukoramo amateka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134351/mitima-isaac-umwana-uvuka-iwabo-wurukuta-rwibitangaza-ari-mu-kwezi-kwa-buki-134351.html

  • Abanyeshuri badabagijwe! Hatangajwe ibiciro b… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe “Tujyane Mwami Live Concert” kizaba kuri 24 Nzeri 2023, kibere ku Gisozi muri Dove Hotel. Kizaririmbamo abahanzi b’amazina aremereye muri Gospel ari bo James na Daniella, True Promises, Danny Mutabazi na Musinga Joe usingiza Imana muri Gakondo. Ni ubwa mbere kigiye kuba, ariko kizajya kiba buri mezi atatu.

    Kuri ubu hatangajwe ibiciro byo kwinjra muri iki gitaramo kidasanzwe cyateguwe na K2 Conference & Event Management (KSquare) isanzwe itegura inama n'ibindi. Umuntu umwe arasabwa 30,000 Frw, naho ‘Couple’ ni 40,000 Frw, mu gihe abanyeshuri bashyizwe igorora kuko umwe ari 15,000Frw. Abashaka amatike, bayagura mu buryo bwa Oline ku rubuga rwa Events.noneho.com. 

    Abagiteguye iki gitaramo bavuga ko kidasanzwe bitewe n’ibihe bizakiranga, bidakunze kuba mu bindi bitaramo. Intego nyamukuru yacyo ni ukongera “kwibutsa abantu gusaba ngo bagendane nayo muri iki gihe cy'ubuhenebere aho abantu bakora gahunda zabo nyamara batabajije Imana kandi ariyo ifite imigambi yabo mu biganza”.

    Umwe mu bari mu itsinda riri gutegura iki gitaramo, yavuze ko bagiteguye bisunze umurongo wo mu gitabo cyo Kuva: 33:15-17 aho Mose yasabaga Imana ngo ijyane nabo mu rugendo barimo. Aragira ati “Kandi koko Imana yarabikoze, ariyo mpamvu twakise 'Tujyane Mwami Live concert”.

    Ati “Tukaba tubwira abantu n'abazitabira kongera gusaba Imana ikajyana nabo haba mu rugendo bagiyemo, mu bucuruzi, mu kazi, ku Ishuri aho ariho hose mbere y’uko bajya muri byo umuntu akabanza agasaba Imana kujyana nabo muri icyo gikorwa cyangwa urugendo ndetse n'ibindi”.

    Akarusho k’iki gitaramo ni uko abazitabira bose, bazumva ijambo ry’Imana, ariko bakanasangira ibyubaka umubiri. Bati “Kutaza muri iki gitaramo ni igihombo kuko harimo ibidasanzwe nko kuba abantu bose bazitabira iki gitaramo bazasangira nk’uko byagendana mu itorero rya mbere”.

    “Bibiliya iravuga ngo basangiraga ibyabo, Imana ikarushaho kubongerera abakizwa. Ikindi bazahomba ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana ariko kdi n'Ijambo ry'Imana. Hazaba ubusabane budasanzwe”.

    Muri Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye cyiswe “Tujyane Mwami Live Concert”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134356/abanyeshuri-badabagijwe-hatangajwe-ibiciro-byo-kwijira-mu-gitaramo-tujyane-mwami-gitegerez-134356.html