Blog

  • Rachid yansabye ko yaburana adafunze nka Bamporiki #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdoul Rachid uregwa ibyaha bitandukanye arasaba kuburana adafunze nk'uko byagendekeye Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco waburanye adafunze kugeza no mu bujurire ndetse na Isaac Munyakazi waburanye adafunze.

    Hakuzimana Abdoul Rachid yazanwe ku rukiko yambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, yararinzwe n'abacungagereza batatu babiri muri bo bafite imbunda nta mapingu yariyambitswe ku maboko cyakora yarahetse ku rutugu agakapu karimo impapuro.

    Hakuzimana akigera mu rukiko abacamanza baje maze bamubaza niba yiburanira binagendanye ko nta mwunganizi we wagaragaraga ibumuso bwe nawe mugusubiza ati'Ndiburanira'.

    Rachid yazamuye akaboko agirango abwire urukiko inzitizi afite mu rubanza rwe.

    Rachid yabwiye urukiko ko abanyarwanda bareshya imbere y'amategeko kandi we akaba afunzwe binyuranyije n'amategeko kuko n'iminsi mirongo itatu yakatiwe gufungwa by'agateganyo akwiye kurekurwa kuko yarenze igihe yakomeze gukurikiranwa byabaho ariko adafunze

    Yagize ati'Hakurikijwe ko abanyarwanda tureshya imbere y'amategeko nanjye mfatwe nka Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco waburanye adafunze arinda iyo aburana ubujurire adafunze, siwe gusa kandi mfatwe nka Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'uburezi nawe waburanye adafunze kugeza no mu bujurire ntiyarafunze kubw'izo mpamvu nanjye mfungurwe nkabo'

    Rachid yakomeje abwira urukiko ko ibyaha akekwaho yabikoreye ku muyoboro wa YouTube ye, akabikora nk'umukozi wa google nk'urubuga rwakira ibitekerezo ku isi hose kandi google yari yabigenzuye ibona nta kibazo kibirimo

    Rachid mu magambo ye ati'Haregwe google yemeye gusohora ibitekerezo byanjye nyuma yo kubisuzuma igasanga bikwiye mu gihe hari ababonye ko bitari bikwiye hakwiye gukurikiranwa ababisohoye(google)'

    Rachid yakomeje avuga ko ibitangazamakuru yatambutsagaho ibitekerezo bye byari byemewe imbere mu gihugu kuburyo iyo babona bidakwiye habaho kuvuguruza ibyo bitekerezo cyangwa se kubivanaho binyuze mu nzego zishinzwe itangazamakuru

    Yagize ati'Njye ntibyanyuze muri izo nzego z'itangazamakuru ngo banyirabyo basabwe gukora ibisabwa'

    Rachid arasaba urukiko gutesha agaciro ikirego cy'ubushinjacyaha kandi akaba yafungurwa kuko binyuranyije n'amategeko.

    Ubushinjacyaha buravuga ko kuburana kwa Hakuzimana Abdoul Rachid afunze nta mategeko yirengagijwe kuko yanafunzwe yanabiburanye mu rukiko kw'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kandi atari we wenyine byaba bibayeho kuko binakurikije amategeko

    Ubushinjacyaha buti'Isaac Munyakazi na Edouard Bamporiki baburanye kuriya bikurikije amategeko na Rachid afite uburenganzira bwo kuburana adafunze ariko sibyo ari kuburana hano ahubwo ari kubigaragaza nk'inzitizi'

    Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Rachid nta masezerano afitanye na google kuburyo ataryozwa ibyo yakoze

    Ati'Iyo google niyo ku isi hose ariko ibyo yabikoreye mu Rwanda bikaba binagize ibyaha bihanwa n'amategeko yo mu Rwanda'

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo yakoraga yabinyuzaga ku bitangazamakuru byo mu gihugu ari gusanisha ibidahuye kuko ibyo yakoze agomba kubiryozwa kandi ari nabyo yaje kuburana mu rukiko.

    Ubushinjacyaha buravuga ko ikirego bwatanze gifite agaciro kandi niba afunzwe binyuranyije n'amategeko akwiye gutanga ikirego kandi siko yabikoze ndetse kandi atanabitangira ikirego muri uru rubanza.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko Hakuzimana Abdoul Rachid imanza zizakurikiraho ze zazabera mu muhezo

    Ubushinjacyaha burasaba urukiko ko urubanza rwa Hakuzimana Abdoul Rachid rwabera mu muhezo hisunzwe ingingo z'amategeko, ubushinjacyaha buravuga ko uru rubanza harimo ibibazo byabangamira umutekano w'igihugu.

    Ubushinjacyaha buti'Harimo abo avuga mu mazina batari muri uru rukiko kandi hakanagenderwa no ku miterere y'uru rubanza n'amagambo Rachid akoresha yateza umwiryane mu banyarwanda'

    Hakuzimana Abdoul Rachid iby'uko urubanza rwe rwagakwiye kubera mu muhezo kubwe ntabikozwa.

    Rachid aravuga ko imanza zose amaze kuburana nta mutekano mucye igihugu kiragira kubera kuburana kwe mu ruhame kandi zarabereye mu ruhame,Rachid yongeyeho ko ibyo aregwa ko yakoze byabereye ku karubanda kandi isi yose ibizi

    Rachid ati'Abantu navuze bose barakunzwe mu gihugu kandi ntawe navuze ko yakoze icyaha kandi nanjye nk'umunyarwanda mfite uburenganzira bwo kubavuga kandi kuva natangira kuburana nta mutekano mucye ntigeze neza mu rukiko cyangwa hanze yarwo'

    Umucamanza nawe yahise amushimira ko ubu yitwaye neza bitandukanye na mbere yasaga nkuhanganye n'urukiko.

    Rachid aravuga ko n'ibiganiro yatanze igihugu kitagize umutekano mucye kubera byo

    Ati'Niba ibyaha ndegwa aribyo birakwiye ko mbiburana kukarubanda ntibinamampa bimenyekane kugirango abandi bizanababere isomo'

    Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

    Uyu mugabo aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru y'ibihuha no gukurura amacakubiri, ibyaha aburana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda akabiburana abikana, mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki w'igenga, si ubwa mbere atawe muri yombi kuko yafunzwe imyaka umunani we avuga ko yaje kurekurwa atazi iherezo ry'uko byagenze.

    Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 05/10/2023.

    Theogene NSHIMIYIMANA

    The post Rachid yansabye ko yaburana adafunze nka Bamporiki appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/14/rachid-yansabye-ko-yaburana-adafunze-nka-bamporiki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rachid-yansabye-ko-yaburana-adafunze-nka-bamporiki

  • Urwandiko NYANDWI Xxx rusaba guhindura amazin… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NYANDWI Xxx mwene Ritizi Silas na Mukantwari Leoncie, utuye mu Mudugudu wa Amarembo I, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NYANDWI Xxx, akitwa NYANDWI DESIRE mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduraza izina ni Izina nabatijwe.

    Byemejwe na Gatabazi Jean Marie Viannney Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Agaciro cy’Icyangombwa cyatanzwe kuwa 2022-08-30

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134396/urwandiko-nyandwi-xxx-rusaba-guhindura-amazina-134396.html

  • Madamu Jeannette Kagame yasoje ihuriro ryahurizaga hamwe abana bafashwa n'imbuto Foundation #rwanda #RwOT

    Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yitabiriye igikorwa cyo gusoza ihuriro ry'urubyiruko rya 13 ry'imbuto Zitoshye izwi nka 'Edified Generation' ryaberaga mu Karere ka Gisigara.

    Iri huriro ryari rimaze iminsi ine, ryitabiriwe n'abanyehsuri 750 bafite imyaka 12 na 18 y'amavuko basanzwe bafashwa n'umuryango Imbuto Foundation.

    Gahunda ya 'Edified Generation' yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame muri 2002, hagamijwe kurihira amashuri abana batsinda neza mu ishuri ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubabonera ibikenewe, ngo babashe kwiga neza.

    Umuryango Imbuto Foundation uvuga ko kuva icyo gihe abanyeshuri bagera kuri 10,641 b'abahungu n'abakobwa ari bo bamaze guhabwa buruse zo kwiga mu mashuri yisumbuye.

    The post Madamu Jeannette Kagame yasoje ihuriro ryahurizaga hamwe abana bafashwa n'imbuto Foundation appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/14/madamu-jeannette-kagame-yasoje-ihuriro-ryahurizaga-hamwe-abana-bafashwa-nimbuto-foundation/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=madamu-jeannette-kagame-yasoje-ihuriro-ryahurizaga-hamwe-abana-bafashwa-nimbuto-foundation

  • Bugesera: Abayobozi b'inzego z'ibanze barashinjwa kwaka ruswa abaturage #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu bice by'icyaro mu Karere ka Bugesera, baravuga ko bakomeje gusubizwa inyuma na bamwe mubayobozi b'inzego zibanze babima serivisi bakwiye kuko batabahaye ruswa.

    Aba baturage nabo mu Murenge wa Musenyi ndetse nabo mu Murenge wa Mayange.

    Mu kurebesha amaso babayeho bashabika  kugira ngo babone ibibatunga, abandi kugira ngo babeho bisaba Leta kubaba hafi kuko nta bushobozi bafite.

    Aba baravuga uko bibagendekera mu kwimwa serivisi no kwamburwa inka kuko batagize icyo baha inzego z'ibanze.

    Umwe ati 'Uko ikibazo cyacu giteye, uba uri umuturage udafiote ubushobozi bwo kuba wahabwa inka bakaza bakakwaka ruswa, mu gihe baba babona ko uyikwiriye ya ruswa iyo utayibonye bayiha (inka) wa wundi wayitanze(ruswa).Ubwo ukaba ubuze inka gutyo.'

    Undi ati 'Uritura baraguhaye gira inka, wamara kwitura bakayiha umuntu, noneho na njye ya yindi isigaye  kubera bwa bukene wenda yaramuka ibyaye, nashora iyayo ntagize icyo mbaha na ya yindi nyina bakaza bakayitwara. Ubwo aho umuntu ntaba arenganye?'

    Kubera iki kibazo cyo muri iyi Mirenge 2 Musenyi na Mayange cyo kwaka abaturage ruswa, mu mvugo y'aba baturage baravuga ko bagirwaho ingaruka zikomeye kuko bibadindiza mu itera mbere ryabo.

    Umwe ati 'Niba aje nkamuha 10.000 Frw cyangwa 15.000Frw ubwo nta mabati yari arimo?'

    Mugenzi we ati 'Nonese niba wari kubonaifumbire, hari iyo uba ukibonye ushaka gukora ngo witeze imbere?'

    Mu gushaka kumenya uko iki kibazo kizashakirwa igisubizo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musenyi, bwana Gasirabo Gaspard, avuga ko iki kibazo agiye kugihagurikira.

    Ati 'Ibyo turahangana nabyo.Turareba amakuru uko ateyekandi dufite inzira nyinshi zo kubikurikirana tukabimenya, ariko tubibonere n'igisubizo kihuse pee. Ahantu haba hari ruswa kiba ari ikibazo kibi cyane, kimunga ibintu byose, ubuzima bw'abantu. Ubwo uwo twabisangaho wese birumvikana ko yahanwa binakomeye.'

    Ku ruhande rwa Mayange ho ntitwabashije kubona umuyobozi.

    Igikorwa cyo kwaka Ruswa iyo urebye usanga atari umwihariko wa Mayange na Musenyi gusa, kuko nabo muri mwogo na Ruhuha bakunze gutunga urutoki inzego z'ibanze mu kubazengereza bakwa ruswa.

    Akarere ka Bugesera kakaba kari muri gahunda yo gushyashyanira umuturage, icyakora ruswa  ishobora kuzaba inzitizi yo kugera ku ntego inzego zo hejuru ziyemeje mu gihe batafatiranwa.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Bugesera: Abayobozi b'inzego z'ibanze barashinjwa kwaka ruswa abaturage appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/14/bugesera-abayobozi-binzego-zibanze-barashinjwa-kwaka-ruswa-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-abayobozi-binzego-zibanze-barashinjwa-kwaka-ruswa-abaturage

  • Itangira ry'amashuri risanze ababyeyi bagowe no kubona ibikoresho by'ishuri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko itangira ry'amashuri rije risanga ibiciro ku isoko byarazamutse, bakaba bagowe no kuzabona ibikoresho by'abanyeshuri.

    Iyo uganiriye n'ababyeyi muri iki gihe bakubwira ko bagowe no kuzabona ibikoresho by'abanyeshuri, kuko ibiciro ku isoko byazamutse bidasize n'ibikoresho by'ishuri.

    Nk'ubu  matela nto ijyanwa ku ishuri iragura 22.000Frw, Male 13.000Frw, ikayi y'impapuro 200 iragura 1.100Frw, ikayi y'impapuro 120 iragura 800Frw,  Boîte Mathematical 800Frw ndetse n'ibindi bikoresho nkenerwa by'umunyeshuri byose byarahenze.

    Ibi biciro nibyo ababyeyi bagenderaho, bavuga ko bagowe cyane no kuzabona ibikoresho baha abana babo ngo bajye ku ishuri.

    Umwe ati 'Mfite abana babiri biga mu mashuri yisumbuye n'abandi babiri biga amashuri abanza, mu by'ukuri muri iki gihe biragoye cyane kugira ngo uzabone uko abana bajya ku ishur , ibiryo birahenze ku isoko, mbese biratugoye.'

    Undi ati 'Ibikoresho amasabune ndetse na cotex (kotegisi) z'abakobwa nazo zirahenze, batugabanyiriza kugira ngo ubuzima bukomeze.'

    Aba babyeyi bavuga ko hari ibigo by'amashuri bitigeze bikurikiza amabwiriza ya leta yo kugabanya amafaranga y'ishuri, bakaba basaba leta kubafasha bagakurikirana ibi bigo ku buryo uyu mwaka nibura bitazasubira.

    Umwe ati 'Hari aho dushimira leta kuko yagabanyije amafaranga y'ishuri, ariko hari ibigo bimwe na bimwe bitigeze bigabanya amafaranga y'ishuri, mwatubariza impamvu ibyo bigo bitagabanya?'

    Undi ati 'Usanga hari abayobozi bamwe bakomeza kuzamura amafaranga y'ishuri, abo nabo bagomba gukorerwa ubugenzuzi bakareba ko amafaranga y'ishuri batayongeje.'

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko umwaka w'amashuri wa 2023-2024 uzatangira tariki 25 Nzeri 2023, ku mashuri abanza n'ayisumbuye nk'uko ingengabihe ibyerekana, basoze igihembwe cya  mbere tariki 22 Ukuboza 2023, bivuze ko igihembwe cya mbere kizaba gifite ibyumweru 13.

    Eminente Umugwaneza

    The post Itangira ry'amashuri risanze ababyeyi bagowe no kubona ibikoresho by'ishuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/14/itangira-ryamashuri-risanze-ababyeyi-bagowe-no-kubona-ibikoresho-byishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=itangira-ryamashuri-risanze-ababyeyi-bagowe-no-kubona-ibikoresho-byishuri

  • Yahawe indabo, atembera i Paris ! Queen Cha a… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi myaka ibiri ishize Queen Cha yagiye ayikoresha neza hanze y'umuziki ndetse mu bihe bitandukanye wamubonaga  i Burayi.

    Tariki 09 Kamena 2023, nibwo ku rubuga rwa instagram rw'umuhanzikazi Queen Cha, haherukaho ifoto ari mu Bufaransa gusa mbere yaho akaba yarageze ahandi nko mu Bubiligi no mu Budage.

    Aha hose nta muntu n'umwe bigaragara barikumwe, gusa amakuru yagiye avugwa ni uko Queen Cha yabaga agiye kureba umukunzi wibereye i  Burayi

    Imyaka ibiri irashize umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha adakunda kugaragara hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye nk’uko byari bimeze mu myaka yashize.

    Uyu muhanzikazi kuva mu mpera za 2021 nibwo yatangiye kujya yumvikana gake cyane byaba mu  kwitabira ibitaramo bitandukanye,kugeza ubwo muri 2022 na 2023 aburiwe irengero mu muziki bituma abantu batangira kwibaza niba inganzo yarazimye  cyangwa niba hari ibindi ahugiyemo.

    Kuva yava muri The MANE Music Label muri Mata 2021 yagaragaye nabwo bitari cyane ndetse nyuma aza gusohora indirimbo yise “Feel Me”.Kuva icyo gihe uyu muhanzikazi yaje kubura ariko havugwa ibintu byinshi bitandukanye birimo no kuba agiye gukora ubukwe.

    Queen Cha ubundi amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne, se umubyara yitwa Mugemana Charles, nina akaba Nyiraneza Adeline. Yavutse tariki 5 kamena 1991, avukira mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Gitarama, ubu atuye i Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali.

    Queen Cha I Paris

    Amashuri ye abanza yayigiye mu ishuri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), icyiciro rusange cy’ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbure acyigira mu ishuri ry’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rw’ i Butare.

    Queen Cha yarangirije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’lbinyabuzima (Biologie).

    Yatangiye muzika mu mpera za 2011 biturutse ku nama yagiriwe n’inshuti ze ahita aninjizwa mu‘Ibisumizi’ gutyo. Ibisumizi ni yo nzu itunganya muzika yabayemo kugeza ubwo yasenyukaga.

    Muri 2021 nibwo Queen Cha yahishuye ko afite umukunzi

    Kuririmba yabitangiriye ku ndirimbo “Uranyura” akomereza kuri “Windekura” na “Umwe Rukumbi” yakoranye na Riderman. Uretse izi ndirimbo eshatu asa nk’aho arizo yehereyeho hari n’izindi yagiye akora zigakundwa ndetse zikamamara mu Rwanda harimo; ‘Kizimyamwoto’ yakoranye na Safi Madiba, ‘Icyaha ndacyemeye’, ‘Isiri’, ‘Alone’ n’izindi.

    Aherutse gukorana ‘Do Me’ na Marina iri mu ndirimbo zakunzwe cyane .

    Queen Cha yigeze guhabwa indabo hakekwa ubukwe

    Queen Cha iby'umuziki yarabyiranze

    Queen Cha i Bwotamasimbi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134377/yahawe-indabo-atembera-i-paris-queen-cha-ahugiye-mu-biki-134377.html

  • Abanyamideli 111 batangiye guhatana mu matora… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, nibwo amatora yo kuri internet yatangijwe mu rwego rwo kuzayifashisha hatorwanya abakobwa bazahiga abandi.

    Muri iri rushanwa hiyandikisheje abasanga 200 haza gutoranywa 111 bujuje ibisabwa.

    Ni mubare wikubye 3 ugereranije n’umwaka ushize wa 2022 ubwo irushanwa ryatangira bigaragaza icyizere abitabira iri rushanwa bakomeza kurigirira.

    Amatora yatangiye kuri uyu wa Gatatu akazasozwa tariki ya 06 Ukwakira 2023, Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibihembo uzaba tariki ya 07 Ukwakira 2023 muri Century Park Hotel and Residences Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Mu cyiciro cyo gutora 5 ba mbere bazabona ticket ibageza kuri 'final' n'aho uwa mbere mu matora azatahana igihembo cya 'People’s Choice Award'.

    Igihembo nyamukuru gitangwa muri iri rushanwa ni Miliyoni 1 Frw, ndetse no guhagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye mpuzamahanga.

    Uyu mwaka abanyamideli 2 ba mbere bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika n’Isi. Ikindi ni uko hazahembwa umunyamideli uberwa no kwamamaza.

    Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse yabwiye InyaRwanda ko abanyamideli bahatanye muri iri rushanwa bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora kugirango bazabashe guhatana ku rwego Mpuzamahanga mu marushanwa anyuranye.

    Ati 'Abanyamideli bahatanye turabasaba gukomeza gushyiraho umwete no gukunda ibyo bakora ku buryo mu minsi iza u Rwanda rwaba isoko rya mbere ry’abamurika imideli ku Isi yose.'

    Nyuma y’amasaha make amatora atangiye, Umumarangu Kelly Divine ufite Nimero 90 niwe   uyoboye abandi mu matora aho afite amajwi 754, Kaze Mignone Shania [Nimero 41] afite amajwi 523, Mukeshimana Jolie [Nimero 59] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 504, Uwikunda Cynthia ari ku mwanya wa kane n’amajwi 336, n’aho Ingabire M. Joella ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 201.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA ABANYAMIDELI 111 BAHATANYE MU MATORA
    Umurarungu Kelly Divine [Nimero 90] ayoboye abandi mu matora yo kuri internet 

    Kaze Mignonne Shania [Nimero 41] ari ku mwanya wa kabiri mu majwi


    Mukeshimana Jolie [Nimero 59] ari ku mwanya wa Gatatu mu matora

    Uwikunda Cynthia [Nimero 103] ari ku mwanya wa kane mu matora

     

    Ingabire M.Joella [Nimero 20] ari ku mwanya wa Gatanu mu matora 

    Umutoni Shamim [Nimero 93] ari ku mwanya wa Gatandatu 

    Mahoro Marie Ange [Nimero 46] ari ku mwanya wa Karindwi 

    Umuhire Leslie [Nimero 88] ari ku mwanya wa Munani 




    Umwaka ishize abanyamideli banyuranye bamuritse imyambaro yahanzwe n’inzu z’imideli




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134375/abanyamideli-111-batangiye-guhatana-mu-matora-muri-supramodel-rwanda-134375.html

  • Nyuma y’uko CAF yanze ubusabe bwa Rayon, hafashwe amatariki mashya y’umukino wa Al Hilal #rwanda #RwOT

    Rayon Sports, Al Hilal ndetse n’abakomiseri ba CAF bemeje ko umukino ubanza uzahuza amakipe yombi uzaba tariki ya 24 Nzeri n’aho uwo kwishyura ukaba tariki ya 30 Nzeri.

    Rayon Sports yagombaga gukina umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup na Al Hilal Benghazi yo muri Libya ejo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023 ndetse umukino ukabera muri Libya.

    Nubwo Rayon Sports yageze muri Libya, umukino waje gukurwaho kubera ikibazo cy’ibiza byatewe n’umuyaga wiswe “Daniella” waturutse mu Nyanja ya Mediterrane, ubu abarenga ibihumbi 6 bamaze kuhasiga ubuzima.

    CAF yasabye amakipe yombi kwicara agatekereza aho uyu umukino uzabera maze yumvikana ko imikino yose izabera i Kigali.

    Yari yifuje ko umukino ubanza waba tariki ya 30 Nzeri n’aho uwo kwishyura ukaba tariki ya 7 Ukwakira ariko CAF irabyanga ivuga ko tariki ya 5 Ukwakira 2023 igomba kuba yamenye amakipe yose azakina amatsinda.

    Uyu munsi ubuyobozi bwa Rayon Sports, ubuyobozi bwa Al Hilal Benghazi ndetse komisieri w’uyu mukino ubanza n’abasifuzi bari kuzawusifura bakoze inama maze bemeza ko umukino ubanza uzaba tariki ya 24 Nzeri n’aho uwo kwishyura ukazaba tariki ya 30 Nzeri 2023, imikino yose ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Rayon yamenye igihe izakinira imikino Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-uko-caf-yanze-ubusabe-bwa-rayon-hafashwe-amatariki-mashya-y-umukino-wa-al-hilal

  • Ibiciro by'ibiribwa ku isoko bikomeje gutumbagira #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko ubuzima bukomeje guhenda bitewe n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ku isoko, kuko kubona ibihagije umuryango ari ikibazo.

    Abanya-Kigali baravuga ko ubuzima bukomeje kugorana, kuko ku masoko ibiciro birushaho kuzamuka buri munsi.

    Umunyamakuru wa Radio Flash na TV yasuye amasoko n'amahahiro muri Kigali asanga niko biri.

    Ubu ikilo kimwe cy'ibirayi bya Kinigi birobanuye mu isoko rya Gakinjiro ku Gisozi, kiragura amafranga 1.200.

    Ikilo cy'ibujimba ni amafaranga 600 muri iri soko naho igitoki ni amafaranga 400.

    Ku isoko kandi ubu ikilo cy'umuceri leta yavuze ko ugura 900Frw, ubu kiragurwa 1.300 naho isukari ikilo ni ibihumbi 2000, akawunga ni 1200

    Aha mu isoko rya Gakinjiro imboga nazo zirahenze, ubu ishu rigura 600Frw, ikilo cya karoti 1.400Frw, ibitunguru 1.500Frw, inyanya 1.600Frw.

    Ibi biciro abaturage barabigenderaho, bakavuga ko ubuzima bugoye muri uyu mujyi.

    Umwe ati 'Ibirayi birahenze cyane birarya umugabo bigasiba undi, twajyaga twirira ibitoki none nabyo byahenze bigeze kuri 400Frw/Kg, ibijumba ni 600Frw/Kg,  imyumbati 600Frw/Kg, mbese urebye ntabwo guhaha byoroshye muri iki gihe.'

    Undi ati 'Ibiryo birahenze, karoti zirahenze, ibitunguru birahenze, wa muntu ufite amafaranga make ntabwo azabasha guhaha. Urumva niba ibirayi bigura 1.200Frw/Kg ,karoti zigura 1500Frw/Kg, ubwo se umuntu azahaha gute? Abantu bari mu buzima bwo hasi inzara izabica, kuko badashoboye guhaha.'

    Aba baturage barasaba leta kubafasha ikagira icyo ikora, kuko iri zamuka ry'ibiciro ku isoko riteza umwiryane mu miryango ndetse n'abana bakajya kwirirwa mu mihanda, kuko iwabo batabonye ibyo barya ngo bahage.

    Umwe ati 'Abagabo benshi barimo barata ingo kubera kubura ubushobozi bwo guhahira abana, niyo mpamvu abana benshi bari kujya mu mihanda kuko iwabo babuze ibyo barya ngo bahage. Icyo twasaba leta ni uko yadufadsha ibiciro bikamanuk,  abantu bakabasha guhaha badahenzwe.'

    Undi ati 'Icyo nsaba ni uko batugabanyiriza ibiciro by'ibiribwa, kuko kuba tutarya ibirayi si uko tutabikunda.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi y'u Rwanda ku masoko yaho byiyongereyeho 12,3% muri Kanama 2023.

    Umunyamakuru wa Flash ukorera mu ntara y'Amajyaruguru cyane cyane mu Karere ka Musanze ahabatizwaga ku kigega cy'ibiryo, aherutse kujyayo asanga ikilo cy'ibirayi bya kinigi kigura 1000Frw.

    Aho umunyamakuru wa Flash yageze mu masoko atandukanye, yasanze ikilo kimwe cy'ibirayi bigura make bigura 700 bavuga ko ari ibigande n'ibinya-Kenya.

    Mu butumwa ku rubuga rwa X (Twitter) rwa ministeri y'ubucuruzi n'inganda, ivuga ko iri zamuka ry'ibiciro cyane cyane ibirayi, ryatewe n'izuba ryacanye muri Nyakanga na Kanama 2023.

    Ikindi muri iki gihembwe gisojwe, abahinzi bakunze guhinga ibindi bihingwa bitandukanye nk'ibitunguru. hategerejwe isarura rikurikiyeho mu Ugushyingo 2023.

    Ministeri y'Ubucuruzi n'Inganda, yagaragaje ko kuva tariki 4 kugera 9 Nzeri 2023, kinigi nimero ya mbere yaguraga hagati ya 800Frw na 1500Frw, nimero ya kabiri ikagura hagati ya 600Frw na 1200Frw, peko hagati ya 500Frw na 750Frw,  kuruseke hagati ya 550Frw na 700Frw.

     Icyakora ngo ubundi bwoko bw'ibirayi butari Kinigi buri kuboneka ku masoko atandukanye.

    The post Ibiciro by'ibiribwa ku isoko bikomeje gutumbagira appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/14/ibiciro-byibiribwa-ku-isoko-bikomeje-gutumbagira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiciro-byibiribwa-ku-isoko-bikomeje-gutumbagira

  • Mushiki wa Mwemere Ngirinshuti bose bakiniye Amavubi, yitabye Imana arimo abyara #rwanda #RwOT

    Vumilia Aline wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi yitabye Imana arimo kubyara, n’umwana we ahasiga ubuzima.

    Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023 ko mushiki wa Mwemere Ngirinshuti wamenyekanye mu makipe nka APR FC n’Amavubi, yitabye Imana.

    Uyu mubyeyi yitabye Imana aguye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo abyara ndetse akaba yapfanye n’umwana we.

    Vumilia wakiniye amakipe nka AS Kigali, APAER WFC ndetse n’Amavubi, yitabye Imana akurikira umuvandimwe we Kitumaine Diane na we wari umukinnyi witabye Imana 2019.

    Vumilia Aline yitabye Imana arimo abyara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mushiki-wa-mwemere-ngirinshuti-bose-bakiniye-amavubi-yitabye-imana-arimo-abyara