Blog

  • Ndereya wamyekanye mu biganiro kuri Youtube yitabye #rwanda #RwOT

    André Buhigiro wari uzwi nka Ndereye wamamaye mu bagabo batatu bafite ubumuga bw'ubugufu bukabije, yitabye Imana azize uburwayi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tarikii 14 Nzeri 2023.

    André Buhigiro yitabye imana afite imyaka 86 y'amavuko, nyuma y'umwaka umwe umuvandimwe we Rudakubana Paul nawe yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mu Ugushyingo kwa 2022.

    Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko Buhigiro yari arwaye uburwayi butatangajwe, aho yari amaze igihe aryamye mu nzu atunzwe nta kintu ashyira mu nda usibye serumu yari yarahawe n'abaganga.

    Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bikuru bya Ruhengeri.

    Buhigiro nta mwana asize kuko we na bagenzi be uko ari batatu batigeze bashaka abagore.

    Rudakubana witabye Imana umwaka ushize, ni we wari mukuru wa Pierre Sindikubwabo, ariko na we akaba yari murumuna wa André Buhigiro witabye Imana.

    Aba basaza bamenyekanye cyane mu itangazamakuru bavuga ibijyanye n'imibereho yabo, hamwe n'imbogamizi bahuye na zo zishingiye ku bugufi bukabije, zirimo kuba bose nta wabashije gushaka umugore.

    The post Ndereya wamyekanye mu biganiro kuri Youtube yitabye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/15/ndereya-wamyekanye-mu-biganiro-kuri-youtube-yitabye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndereya-wamyekanye-mu-biganiro-kuri-youtube-yitabye

  • Perezida Kagame ari muri Cuba mu nama ya G77 #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yageze muri Cuba mu nama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, bahuriye mu itsinda rya G77 rigizwe n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere n'u Bushinwa.

    Iyi nama iratangira tariki 15 Nzeri kugeza ku wa 16 Nzeri 2023.

    Ubwo yageraga muri Cuba mu Mujyi wa Havana, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye gusura iki gihugu yaherukagame mu myaka 36 ishize.

    Ati 'Kuri njye, kuza Havana muri Cuba, ni ikintu kigarura intekerezo z'ahahise kuko nari muri iki gihugu mu myaka ya 1986 kugera mu 1987. Ni imyaka 36 ishize. Nari umusirikare muto, nabarizwaga muri Uganda. Nari hano icyo gihe ndi mu masomo yari yahawe abandi banyafurika.'

    G77 ni ihuriro ry'Umuryango w'Abibumbye ribarizwamo ibihugu 134 biri mu nzira y'amajyambere, aho rigamije guteza imbere inyungu z'ubukungu bw'abanyamuryango.

    Iri huriro ryashinzwe mu 1964. Ni ryo rinini rihuriramo ibihugu rikora bigendanye n'amahame y'Umuryango w'Abibumbye.

    Ubusanzwe rijya gushingwa, ryari ririmo ibihugu 77 ari naho izina G77 ryavuye ariko ryagiye ribona abandi banyamuryango buhoro buhoro.

    U Bushinwa ntabwo ari umunyamuryango wa G77 nubwo bugaragara mu bihugu binyamuryango, ariko bwakunze kuvuga ko bushyigikiye impamvu zituma iri huriro ribaho.

    Iyi nama igiye kubera muri Cuba byitezwe ko izasozwa hemejwe uburyo bwo gufasha ibihugu mu bijyanye n'ubukungu.

    Abakuru b'ibihugu barenga 30 nibo bitezwe kwitabira iyi nama muri Cuba.

    The post Perezida Kagame ari muri Cuba mu nama ya G77 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/15/perezida-kagame-ari-muri-cuba-mu-nama-ya-g77/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-ari-muri-cuba-mu-nama-ya-g77

  • Haruna Niyonzima yakoranye imyitozo na Rayon… – #rwanda #RwOT

    Mu myitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane  tariki 14 Nzeri 2023 ,Rayon Sports yakoreye  imyitozo mu gihugu cya Libya, ku buryo butunguranye yagaragayemo umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wanayibereye Kapiteni kuva mu 2013 ,Haruna Niyonzima usanzwe ari umukinnyi wa Al Ta’awon ikina icyiciro cya mbere muri Libya.

    Ikipe ya Rayon Sports iri mu gihugu cya Libya aho yageze igiye gukina umukino w’ijonjora rya kabiri mu mikino ya CAF Confederation Cup ariko umukino ukaza gusubikwa.

    Kuri uyu wa Gatanu  nibwo Rayon Sports yagombaga gukina n’ikipe ya Al-Hilal Benghazi, ariko kubera ibiza byibasiye igihugu cya Libya bigatana abantu, byabaye ngombwa ko uyu mukino usubikwa.

    Haruna Niyonzima ahanganye na Mitima Isaac uhagaze neza muri Rayon Sports 

    Nk’uko tubikesha itangazo Rayon Sports yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, inama yahuje CAF abasifuzi b’uyu mukino ndetse n’amakipe yombi, uyu mukino wimuriwe tariki 23 cyangwa 24 Nzeri, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki 30 uko Kwezi, imikino yose ikazabera mu Rwanda.

    Rayon Sports ntabwo yabashije guhita igaruka mu Rwanda kuko amatike yari yarakatishije adahinduka, ariyo mpamvu bagomba kugarukira igihe bari barateguye nubwo umukino utabaye. 

    Haruna Niyonzima ubwo yavaga muri Etincelles FC aje i Kigali yahingukiye mu ikipe ya Rayon Sports, ayikinira umwaka w’imikino 2007-2008 ahava ajya muri APR FC. 

    Haruna Niyonzima yifurije amahirwe Rayon Sports mu mikino irimo ndetse yifuza ko yagera kure 

    Itangazo Rayon Sports yashyize hanze, ryemeza ko imikino yose izabera mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134416/haruna-niyonzima-yakoranye-imyitozo-na-rayon-sports-amafoto-134416.html

  • Nta rwitwazo dufite – APR FC yagaragaje impungenge imwe bafite kuri Pyramids FC #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko Pyramids FC ari ikipe ikomeye ariko nabo biteguye gusa bakaba bafite impungenge ku mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri.

    APR FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri ry’Imikino Nyafurika ya CAF Champions League aho umukino ubanza uzabera i Kigali ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 n’aho uwo kwishyura ubere mu Misiri ku wa 29 Nzeri 2023.

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko babizi ko bagiye guhura n’ikipe ikomeye ariko nabo bakaba biteguye neza, gusa ngo ikibazo bafite ni ku mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri.

    Ati 'Nta mpungenge dufite pe, turabizi ko tugiye guhura n’ikipe ikomeye, ikipe yashoye, ikipe yabaye iya kabiri mu Misiri iba ari ikipe ikomeye (…) Turabizi ko ari ikipe ikomeye ariko tukagira impungenge cyane iwabo kuruta aha, ku mpamvu zitandukanye urabizi iyo umuntu ari iwabo ni nk’uko natwe dufite icyizere aha iwacu.'

    'Murabizi abakurikiye Abarabu iyo bari hanze baba bugarira kuruta uko basatira, turabizi ko tugiye gukina n’ikipe ikomeye ariko abakinnyi bacu ndabona biteguye cyane, nk’ubuyobozi bw’ikipe ntacyo tutazakora ngo tubafashe kuba twatsinda.'

    Yakomeje kandi avuga ko kuba ikipe ari nshya ibyo bitazaba urwitwazo rwo gutsindwa kuko abakinnyi baguzwe bamenyereye imikino mpuzamahanga, bityo ngo nta gitutu bafite.

    Ati 'Uko tubazi uhereye ku munyezamu (Pavelh Ndzila), Bindjeme, Lwanga, Shaiboub n’ab’imbere, ubona bamenyere amarushanwa, batsindwa byabaho ariko nta bwoba bagira. Bindjeme akubwira ko Mayele bamaze guhura gatatu mu kibuga. Yego yamutsinda ariko ntabwo yamukanga, rero ni abakinnyi bamenyereye bityo numva dushobora kuzitwara neza ku cyumweru, ndabyumva kandi ndabyizeye cyane.'

    'Turiteguye, umutoza ariteguye kandi igitutu ntacyo dufite, ku giti cyanjye ntacyo mfite nta nubwo ari urwitwazo ngo ntabwo twari twamenyerana, nta nubwo nemera ko twazahora dutanga impamvu ngo turimo kwiyubaka, oya ntabwo aribyo. Nta rwitwazo dufite, nta gitutu dufite ariko icyadushimisha ni uko twatsinda, gusa uko mbireba Pyramids FC na yo izavunika nishaka kubigeraho (gutsinda).'

    Pyramids FC izakina na APR FC yamaze kugera mu Rwanda aho yahageze ku munsi w’ejo hashize, umukino uteganyijwe kuri Kigali Pele Stadium saa 15h00′ ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023.

    APR FC ngo nta rwitwazo ku mukino wa Pyramids

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-rwitwazo-dufite-apr-fc-yagaragaje-impungenge-imwe-bafite-kuri-pyramids-fc

  • Kabund utavuga rumwe n'ubutegetsi yafunzwe kubera gutuka Perezida #rwanda #RwOT

    Urukiko rusesa imanza (Cour de cassation) rwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwakatiye Jean-Marc Kabund, umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi igifungo cy'imyaka irindwi, nyuma yo guhamwa n'ibirego 12, birimo no gukwirakwiza ibihuha bitari ukuri no gutuka perezida.

    Jean-Marc Kabund, w'imyaka 42, yari asanzwe afunze kuva mu kwezi kwa Kanama 2022, ubwo yatabwaga muri yombi ashinjwa kunenga Perezida Félix Tshisekedi na guverinoma ye.

    Radio Okapi y'Umuryango w'Abibumbye ikorera muri DR Congo yatangaje ko ibyo birego bishingiye ku byo Kabund yatangarije mu kiganiro n'abanyamakuru muri Nyakanga 2022.

    Kabund yahoze ari visi perezida w'inteko ishingamategeko ya DR Congo. Yahoze ari n'inshuti ya hafi ya Perezida Tshisekedi, kugeza ubwo bashwanaga mu ntangiriro y'umwaka ushize.

    Yaje gushinga ishyaka Alliance pour le Changement, yateganyaga kwifashisha mu kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu kwezi kw'Ukuboza 2023.

    Ntabwo ashobora kujuririra icyo cyemezo cy'urukiko rusesa imanza, kuko umwanzuro warwo ari wo wa nyuma kandi utajuririrwa.

    Nyuma yo gukatirwa ku wa gatatu, umunyamategeko we Kadi Diko yagize ati 'Iki ni icyemezo gikakaye cyane, by'umwihariko kubera ko nta bujurire buhari.'

    Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Kabund yakatiwe amezi ane kuri buri kirego mu birego icyenda bya mbere, n'amezi 16 kuri buri kirego mu birego bitatu bya nyuma.

    The post Kabund utavuga rumwe n'ubutegetsi yafunzwe kubera gutuka Perezida appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/15/kabund-utavuga-rumwe-nubutegetsi-yafunzwe-kubera-gutuka-perezida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabund-utavuga-rumwe-nubutegetsi-yafunzwe-kubera-gutuka-perezida

  • Neza Gardern Bar irafungura ifite umwihariko… – #rwanda #RwOT

    Kuri Neza Garden hari amahema yakira ubukwe, hakaba parikingi y’imodoka zirenga 100, ibyuma byo kuraramo,biyari, ibyicundo by’abana, n’ibindi bikenerwa mu kabari keza.

    Neza Garden Bar yakira abakora ubukwe dore ko ifite amahema meza agezweho. Ni akabari gafite umwihariko w’ibyumba bihendutse, parikingi yajyamo ibinyabiziga100. 

    Ikindi kandi gafite serivisi nziza. Igikoni cyabo kihariye amafi meza, inkoko, inkwavu, igiti utasanga ahandi n’ibindi. Kuri uyu wa Gatanu hazaba hari uvanga imiziki, ababyinnyi mu kabyiniro, ababyeyi bazazana abana bazabarekera mu byicundo.

    REABA UKO HAMEZE

    NEZA GARDERN BAR ije ari igisubizo ku bafite ibirori

    Kuri uyu wa Gatanu harafungurwa ku mugaragaro

    Abazi gukina biyari bashyizwe igorora

    Neza Garden Bar ije ica impaka

    Hari parikingi yajyamo imodoka zirenga 100

    Hari amahema aberamo ubukwe

    Imbere mu ihema

    Hari ibyumba byo kurarama

    Bafite ubwiherero bugezweho

    Igikoni cyabo gifite umwihariko ku buryo azagaruka.

    Igikoni gifite inkoko, ifi, inkwavu n’ibindi

    Abana bashyizwe igorora

    Haragutse kandi ni heza habereye ijisho

    Abakiriya barasabwa kuhagera bakareba ibidasanzwe bizahabera birimo akabyiniro, ikimansuro

    Ukeneye gutumiza ibyo kurya wahamagara 0788229483

    AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134410/neza-gardern-bar-irafungura-ifite-umwihariko-wo-kwidagadura-akabyiniro-ibyicundo-nibyumba–134410.html

  • Nyuma yimyaka icumi batandukanye, Ashanti na… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi batangiye gukundana muri 2003 bahuriye mu kiganiro n'itangazamakuru cyiga ku majonjora y'ibihembo bya Grammy 2003. Barakundanye biratinda, baza gutandukana nyuma y'imyaka icumi. None kuri ubu aba bahanzi b'ibyamamare bamaze kwemeza ko bongeye gusubira mu rukundo.

    Iki cyibatsi cy'urukundo cyongeye kugurumana nyuma y'ijoro ry'ibirori byatangiwemo ibihembo bya VMAs, aho Ashanti yitabiriye ibi birori mu rwego rwo gushyigikira umukunzi akaba n'umugabo we w'ejo hazaza. 

    Mu byatangaje benshi, harimo no kuba yari yitwaje agasakoshi ko mu ntoki abakobwa n'abadamu bakunze kwitwaza (Sacs à main) karimbishijwe ifoto y'aba bombi muri VMA 2003bagitangira gukundana.


    Nyuma yo kugaragara muri VMAs 2023, Nelly na Achanti basubiye mu rukundo bitunguranye

    Ashanti aganira na E! News yemeje ko bombi bongeye gusubirana. Abajijwe niba bakundana, yasetse ahita asubiza ati “Ndashaka kuvuga… yego.”


    Achanti yaserukanye agasakoshi kariho ifoto ye na Nelly bitangaza benshi

    Nelly nawe yaje yunga mu ry'umukunzi we ati: 'Twongeye kumerana neza. Ntekereza ko byadutangaje twembi. Ntabwo ari ikintu twateganyaga.'

    Nelly w'imyaka 48 yongeyeho ko rimwe na rimwe kuba kure y'uwo ukunda mutavugana hari icyo bifasha, avuga ko we igihe yamaze atari kumwe na Ashanti cyamufashije ndetse ahamya ko ubu bameranye neza.

    Aba bombi bahuje umwuga w'ubuhanzi batandukana muri 2013 bababaje imitima y'abafana benshi yari ibashyigikiye muri kiriya gihe.


    Nelly na Achanti bongeye gusubirana nyuma y’imyaka isaga 10 batandukanye

    Nelly na Ashanti w'imyaka 42, bagiye bagaragara basohokanye inshuro nyinshi mu mwaka ushize batitaye ku mibanire yabo.

    Kurubu Nelly afite abana bane, babiri be yabyaranye n’uwo bahoze bakundana Channette Valentine n'abandi babiri yiyemeje kurera. 

    Si Channetta gusa, kuko nyuma ya Achanti yaje gukundana n’undi witwa Shantel Jackson, mu gihe Achanti we nta n'umwe afite ariko akaba aherutse gutangaza ko akeneye kwicara hamwe agashyingirwa akabyara abana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134401/nyuma-yimyaka-icumi-batandukanye-ashanti-na-nelly-basubiye-mu-rukundo-134401.html

  • Mbere yo gutaramira muri BK Arena, Shalom Cho… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo abakunda guhimbaza Imana bose bahuriye muri BK Arena kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 mu gitaramo cyiswe 'Shalom Gospel Festival,' kuri uyu wa Kane, habaye Ikiganiro n’Abanyamakuru ndetse haba umunsi wa kabiri w’ivugabutumwa rya Korali Shalom ku bufatanye na ADEPR, ururembo rwa Kigali.

    Uyu munsi waranzwe n'igikorwa cyo gushyigikira ababyeyi b’abagore barera abana ku giti cyabo (Shalom Gospel Festival Supporting Single Mothers). Iki gikorwa cyabaye none tariki 14 Nzeri 2023, ni cyo gikorwa kibanziriza icya nyuma mu bikorwa byose biteganijwe gukorwa muri 'Shalom Gospel Festival.'

    Ni igikorwa kibanziriza igitaramo 'Shalom Gospel Festival' cyateguwe na Shalom Choir ku bufatanye na Israel Mbonyi, kizaba ku cyumweru, itariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena aho kwinjira ari ubuntu. Imiryango izaba ikinguye kuva saa sita z’amanywa, naho igitaramo gitangire saa munani z’amanywa.

    Aba babyeyi bahawe imashini zidoda ni abatoranijwe kandi banakomoka mu madini atandukanye. Aba babyeyi bamaze iminsi biga ndetse banononsora umwuga wo kudoda, ariko ntibari bafite ubushobozi bwo kuzigurira.

    Umuyobozi w'Ururembo rwa Kigali, Rev. Valentin Rurangwa, yasobanuye ko iki gikorwa cyakozwe hashingiwe ku ko bijyanye n'intego y'itorero rya ADEPR ari yo 'Guhindura ubuzima bw'abantu mu buryo bwuzuye, mu buzima no mu mwuka, hifashishijwe ubutumwa bwa Kristu', ndetse asaba itsinda Urumuri kuzabyaza ibi bikoresho bahawe umusaruro, kugira ngo binababere intangiriro y'ubukire.

    Iyi korali yatangiye umurimo w'Imana mu 1983, itangira ari korali y’abana bo ku ishuri ryo ku ishuri. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabateresheje bafashe izina bitwa Korali Umunezero. Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Korali Shalom [Amahoro mu rurimi rw’Igiheburayo].

    Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n’urubyiruko 22%. Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe ziri kuri Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka ‘Jambo Nyamukuru’, ‘Ndashima Umwami’, ‘Mungu wangu’ n’izindi. Indirimbo bamamayemo cyane harimo “Uravuga Bikaba”, “Abami n’Abategetsi” na “Nyabihanga”.

    REBA SHALOM CHOIR MU KIGANIRO N’ABANYAMAKURU CYABAYE KURI UYU WA KANE

     

    Shalom Choir irakataje mu ivugabutumwa rigaragaza ibikorwa bifatika

    Shalom choir yaremeye ababyeyi b’abagore barera abana ku giti cyabo

    Amakorali anyuranye akomeje kwifatanya na Shalom choir

    Kuwa Gatatu w’iki cyumweru Shalom choir na ADEPR bahurije hamwe urubyiruko baganira ku musanzu wabo mu kubaka iri torero

    Umushumba Mukuru wa ADEPR ari mu bashyigikiye cyane Shalom choir

    Shalom Choir yaganiriye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane muri BK Arena

    Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rev. Valentin Rurangwa, yaherekeje Shalom choir muri Press Conference

    Visi Perezida wa Mbere wa Shalom Choir akaba n’umuhuzabikorwa wa Shalom Gospel Festival, Jean Luc Rukundo

    Shalom Gospel Festival 2023 irasozwa kuri iki cyumweru mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena

    VIDEO: Jean Nshimiyimana – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134408/mbere-yo-gutaramira-muri-bk-arena-shalom-choir-yashyikirije-ababyeyi-47-babyariye-iwabo-ub-134408.html

  • Madamu Jeannette Kagame yasoje ingando zari z… – #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame watangije umuryango wa Imbuto Foundation yasoje ku mugaragaro ingando zari zihuriyemo urubyiruko rusaga 788 ruterwa inkunga n'uyu muryango. Ni ingando zabaga ku nshuro yazo ya 13 kuva iyi gahunda yatangira mu 2002.

    Ni ingando zimaze iminsi ine kuko zatangiye kuwa Mbere tariki 11 Nzeri 2023. Zaberaga ku kigo cy'amashuri cya Groupe Scolaire Sainte Bernadette-Save giherereye mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Gisagara, aho baherwaga inyigisho n'inama n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w'agateganyo, Vugayabagabo Jackson.

    Vugayabagaho Jackson, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation

    Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Imbuto Foundation mu ntara y'Amajyepfo, mu gihe bamaze mu ngando aba banyeshuri bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwifatanya n'abaturage bo muri Gisagara mu muganda, mu nteko z'abaturage, mu bikorwa by'isuku n'ibindi.

    Urubyiruko rwari ruhuriye muri izi ngando rwifatanije n’abaturage n’inzego z’umutekano mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro

    Gahunda ya 'Edified Generation', yatangijwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2002, hagamijwe kurihira amashuri abana batsinda neza mu ishuri ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubabonera ibikenewe ngo babashe kwiga neza.

    Kuva mu mwaka wa 2002 abanyeshuri bagera kuri 10,641 b'abahungu n'abakobwa nibo bamaze guhabwa buruse zo kwiga mu mashuri yisumbuye.

    Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n'ubwandu bwa Virusi itera SIDA. 

    Nyuma uyu muryango waje guhindurirwa izina witwa Imbuto Foundation utangira kwita no ku burezi mu rwego rwo kongerera ubumenyi urubyiruko rukomoka mu miryango itishoboye no kwita kuri ejo haza habo.

    Amafoto yaranze umuhango wo gusoza ingando za ”Edified Generation Holiday Camp”





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134395/madamu-jeannette-kagame-yasoje-ingando-zari-zihuriyemo-urubyiruko-788-rufashwa-na-imbuto-f-134395.html

  • Yarigomwe! Ibyabanje mbere yuko Israel Mbony… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu bitaramo bivuzwe cyane kuva mu mezi abiri ashize; ahanini biturutse ku buhangange bwa Shalom choir yo muri ADEPR no kuba barahuje imbaraga n’umuhanzi ufite indirimbo zacengeye mu mitima ya benshi mu bihe bitandukanye kugeza n’ubu.

    Ni igitaramo kigarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Kandi abaririmbyi b’iyi korali bagaragaza ko biteguye gutanga ibyishimo ku bihumbi by’abantu bazitabira iki gitaramo.

    Shalom choir ifite amateka yihariye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana.  Ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, Ururembo rwa Kigali.

    Iki gitaramo bateguye bagihuje n’ibindi bikorwa by’urukundo byatumye biba iserukiramuco ryo guhimbaza Imana no gufasha abatishoboye kandi bizajya biba buri mwaka.

    Iri serukiramuco rigizwe n’ibikorwa bitatu: Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, Shalom choir n’Itorero ADEPR bahuje urubyiruko rurenga 380 basobanurirwa uruhare rwabo mu itorero, kandi batanze ibitekerezo by'ibyo bifuza mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Urubyiruko ADEPR Yifuza”.

    Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, Shalom Choir yakoze igikorwa cyo gufasha abakobwa babyariye iwabo kibera kuri ADEPR Kinyinya.

    Ibi bikorwa bisobanura ko Shalom Choir ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo ariko ikabihuza n’ibikorwa by’urukundo bifasha sosiyete.

    Iki gitaramo bagiye gukora bazahuriramo na Israel Mbonyi, cyabanjirijwe n’ibindi bikorwa by’urukundo bakoreye mu Majyaruguru, Amajyepfo mu Karere ka Huye n’Uburengerazuba mu Karere ka Karongi.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, cyabereye muri BK Arena, Umuhuzabikorwa w’iki gitaramo akaba Umuyobozi Wungirije wa Mbere wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc, yavuze ko Israel Mbonyi akimara kumva intego y’iki gitaramo, yiyemeje kwifatanya nabo, kandi nta mafaranga bamuhaye.

    Ati “Ntabwo Israel Mbonyi twamwishyuye. Icyo twakoze, twaramwegereye tumwereka ivugabutumwa dufite tuganira nawe, tumubwira ko dufite igitaramo muri Arena.”

    Iki gitaramo cyagombaga kuba mu Ugushyingo 2023, ariko bitewe n’umwanya wa Israel Mbonyi ndetse no kwemererwa gukorera muri BK Arena, byatumye bafate umwanzuro wo kuzana iki gitaramo tariki 17 Nzeri 2023.


    Hasigaye iminsi itatu! Shalom Choir yanatumiye umuvugabutumwa Dan Daniels wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzabwiriza muri iki gitaramo

    Rukundo yavuze ko kimwe mu bintu byatumye Israel Mbonyi yemera kwifatanya nabo ari uko bamubwiye ko iki gitaramo kigamije ivugabutumwa ryagutse no gufasha abantu batajyaga babona ubushobozi bwo kujya muri BK Arena.

    Igitaramo cya Shalom Choir kinjiye mu bitaramo bicye bibereye muri BK Arena kwinjira bikaba ubuntu. Ni ibintu byashimwe na Israel Mbonyi wemeye gufatanya nabo.

    Jea Luc ati “Tuganira y’uko igitaramo tutazishyuza, (Mbonyi) aratwibwirira ubwe ‘kuba mutazishyuza ndumva ari byiza tugiye kuririmbira abantu batabashaga kuza (mo) hano’ “.

    Umushumba w’Itorero ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rev. Rurangwa Valentin yavuze ko gutumira Israel Mbonyi muri iki gitaramo biri mu murongo w’itorero ADEPR kuko ntawe baheza cyane cyane iyo bahuje imyemerere.

    Imyaka 80 irashize ADEPR Ivutse. Pasiteri Rurangwa avuga ko igitaramo cya Shalom Choir bagiteguye mu bwitonzi, kandi bizera ko ubufatanye bagiranye n’abantu banyuranye ari ko ‘nabwo buba bukwiriye no mu bindi byiciro by’ubuzima’.

    Ati “Turatekereza y’uko iki gitaramo ari bumwe mu buryo bwiza buzadufasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi. Ndetse biganjemo abatajya bashobora kubona umwanya uhagije wo kuza mu nsengero ariko n’abaza mu nsengero kwiyumva ko bakinguriwe imiryango ya BK Arena kugira ngo baze kumva ubutumwa bwiza nabyo turizera neza ko ari andi mahirwe ku bantu benshi…”

    Iyi korali yatangiye umurimo w'Imana mu 1983, itangira ari korali y’abana bo ku ishuri ryo ku ishuri. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabateresheje bafashe izina bitwa Korali Umunezero.

    Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Korali Shalom [Amahoro mu rurimi rw’Igiheburayo].

    Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n’urubyiruko 22%.

    Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe ziri kuri Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka ‘Jambo Nyamukuru’, ‘Ndashima Umwami’, ‘Mungu wangu’ n’izindi. Indirimbo bamamayemo cyane harimo “Uravuga Bikaba”, “Abami n’Abategetsi”, “Nyabihanga”, n’izindi.

    REBA INDIRIMBO “URAVUGA BIKABA” YA SHALOM CHOIR


    Perezida wa Shalom Choir, Bwana Ndahimana Gaspard avuga ko inzira y’urugendo rwabo mu gukorera Imana itari iharuye kuko ‘no mu murimo w’Imana habamo birantega’.

    Ati “Habamo ingorane nyinshi. Twagiye duhura na byinshi bishaka kutubuza umurimo ariko hamwe no gusenga Imana hamwe n’abayobozi bacu Imana yashyizemo Umwuka Wera ngo batubungabunge tukajya dutambuka bya bibazo. Ibibazo byo ntibibura mu murimo w’Imana.”

    Muri iki gitaramo, Shalom Choir izaririmba indirimbo zayo zakunzwe, kandi bitaye cyane no kuzaririmba mu ndirimbo zabo nshya baherutse gushyira hanze.

    Ubwo bazaba bari gukora iki gitaramo, bazaba bari no gufata amashusho y’indirimbo zabo ku buryo bazagenda bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

    Kwinjira ni uguhera saa sita z’amanywa kugeza saa munani z’amanywa ari na bwo igitaramo kizatangira.

    Abana bazitabira iki gitaramo basabwa kuzaba bari kumwe n’ababyeyi babo, kandi n’abantu bakuru basabwa kuzitwaza indangamuntu.

    Abazinjira kandi bazahabwa utuntu bambara ku maboko, bikazafasha buri wese kujya mu myanya yabugenewe.

    Ni mu gihe abazagura imipira yo kwambara yakozwe yanditsweho Shalom Choir Festival, bazicara mu myanya yagereye urubyiniro iyi korali izaririmbiraho.

    Umuyobozi Wungirije wa Mbere muri Shalom Choir, Rukundo Jean Luc yavuze ko intego y’iki gitaramo ariyo yakuruye Israel Mbonyi yemera gufatanya nabo mu rugendo rw’ivugabutumwa ryagutse no guhindura ubuzima bwa benshi

    Umushumba w’Itorero ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rev. Rurangwa Valentin yavuze ko igitaramo bakoreye muri Car Free Zone mu 2022 kitabiriwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi umunani, kandi 100 muri bo bakiriye agakiza, ubu ni abakristu mu Itorero ADEPR


    Perezida wa Shalom Choir, Ndahimana Gaspard, yagaragaje ko imyaka irenga 40 ishize bari mu ivugabutumwa bahuye n’ibicantege ariko hamwe n’Imana bemeye gushikama mu kwitegura ingoma y’Imana


    Charlotte uri mu baririmbyi ba Shalom Choir yavuze ko buri muririmbyi atanga uko yifite mu rugendo rwo kwiyubaka rw’iyi korali- Kandi avuga ko hagati muri bo bafashanya mu kwiteza imbere


    Habimana Jean Marie Viannye, umuririmbyi muri Shalom Choir [Uri iburyo] yavuze ko yakiriye agakiza ubwo yari umunyonzi, kuva icyo gihe yemera kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza


    Clement Roge [Uri ibumoso] uhagarariye abaterankunga muri iki gitaramo yagarutse kuri Samsung 250, Rwanda Forensic Institute n’abandi baherekeje iri serukiramuco rizajya riba buri mwaka


    Igitaramo cya Shalom Choir kizaba ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena , kandi kwinjira ni ubuntu


    Israel Mbonyi agiye kuririmba muri iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze album ya gatanu iriho indirimbo nka ‘Tugumane’, ‘Nina Siri’ n’izindi

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Shalom Choir yagiranye n’itangazamakuru

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134405/yarigomwe-ibyabanje-mbere-yuko-israel-mbonyi-yemera-gufatanya-na-shalom-choir-mu-gitaramo-134405.html