Blog

  • Kamonyi: Meya Dr Nahayo yaburiye abayobora ibigo by'amashuri bifite amatsinda yavamo amacakubiri #rwanda #RwOT

    Mu nama y'uburezi yateranye kuri uyu wa 14 Nzeri 2023, Meya w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yongeye kuburira abayobozi b'ibigo by'amashuri byo mu karere abereye umuyobozi ko bakwiye kuzibukira ibikorwa byose biganisha ku gucamo abantu ibice bikurura amacakubiri. Yabibukije ko ibyo bivamo ibyaha bihanwa n'amategeko.

    Dr Nahayo, yagize ati' Ntabwo dukwiye gukomeza kwicamo ibice. Dukwiye kwirinda ibikorwa byose bikurura abantu kuba mu macakubiri kuko twebwe nk'abanyarwanda ntabwo dukwiye gusubira mu bihe twanyuzemo byaranzwe n'amacakubiri yatumye habaho Jenoside kubera kwibona mu ndorerwamo z'amoko. Mukwiye kwibuka ko amategeko abihana, ntabwo dukeneye abantu bakwiye kuba urugero rwiza ahubwo ntibabikozwe bakaba abashinga udutsiko'.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Akomeza avuga ko agatsiko kiswe' Kabashengure' kabarizwa mu ishuri ribanza rya Gitare, Umurenge wa Nyarubaka ko ibibazo bihagaragara byatuma ubumwe bw'abanyarwanda busenyuka bigomba gucungirwa hafi ahari imbaraga nkeya hakitabwaho.

    Soma hano iby'agatsiko kiswe' KABASHENGURE'.Kamonyi: Agatsiko kiswe 'KABASHENGURE' kazamuye amacakubiri mu kigo cy'ishuri

    Yagize ati' Iri tsinda n'andi matsinda yose yashingwa n'abantu agamije kwangiza imikorere n'imibanire y'abantu mu ishuri ribanza rya Gitare twarabaganirije tubibutsa ko bafite inshingano zo kwigisha n'aho ibindi ntabyo batumwe na Minisiteri y'Uburezi ndetse n'ubundi buyobozi bubareberera. Bakwiye gusenyera umugozi umwe'.

    Meya Dr Nahayo, avuga ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari inkingi ikomeye Igihugu cyubakiyeho kandi nabo bagomba gushyira hamwe, bityo ko abayobozi nabo bakwiye kwitondera ikintu cyose cyatuma ibigo bayoboye byabaganisha mu matiku, ireme ry'uburezi bakeneweho rikazahara.

    Ibigo byagaragayemo amacakubiri no kutumvikana byahawe umukoro

    Meya Dr Nahayo, yibukije abayobozi b'Ibigo by'amashuri kurangwa n'imicungire myiza y'umutungo ndetse n'abakozi kuko iyo bidakozwe neza usanga ariho Abakozi n'Abarezi bahera bakora ibisa nk'amatsinda. Yongeraho ko ibibazo abantu bagirana byo bigira uko bicungwa nuko bikemurwa.

    Aha, Gitifu w'Akarere yaganiraga n'abitabiriye inama.

    Yagize ati' Ntabwo imigirire yose icamo abantu ibice yakwihanganirwa, ahubwo rimwe na rimwe mupfa inyungu runaka. Muyobozi, cunga neza umutungo n'abakozi bawe kuko izi nyungu nizo zituma habaho gukora ibisa n'amatsinda buri wese akagira aho abarizwa bitewe n'inyungu akeneye, kandi niba havutse impaka zikemure uraramye bizaguha icyizere cy'uko ugana aheza'.

    Yavuze ku bibazo byagaragaye mu barimu n'umuyobozi ku Ishuri ribanza rya Kivumu, Umurenge wa Mugina, avuga ko byasuzumwe ndetse bigikurikiranwa hagamijwe kureba ibyavuzwe k'umuyobozi w'ikigo wavuzwe n'abo ayobora ko atanga serivisi mbi ku barimu, ababyeyi n'abanyeshuri. Ahamya ko ibyo byose bigisuzumwa kandi ko yizeye ko hazaboneka umusaruro mwiza wo gukomeza gukorera hamwe no kuzamura ireme ry'Uburezi.

    Soma hano inkuru irambuye ku ruhuri rw'ibibazo biri mu rwandiko Abarimu bandikiye umuyobozi rya 'KIVUMU' bakanamenyesha izindi nzego.Kamonyi-Mugina: Ishyamba si ryeru hagati y'Abarimu n'umuyobozi w'Ikigo cya GS Kivumu

    Ku kibazo cy'Itsinda rya ' Kabashengure'

    Meya Dr Nahayo, avuga ko iby'itsinda ryiyise 'Kabashengure' ryagaragaye mu ishuri ribanza rya Gitare ryaganirijwe kandi abarivugwamo bibukijwe ko imitekerereze n'imikorere bafite ntaho yaganisha ikigo.

    Mu bitabiriye inama harimo na bamwe mu bayobozi b'Imirenge babashije kuboneka.

    Akomeza ashimangira ko kuri iki kibazo hafashwe imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa, abantu bakabana bumvikanye basenyera umugozi umwe basigasira ubumwe bw'abatuye Igihugu bahereye kubo barikumwe.

    Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu batashatse ko hagaragazwa amazina yabo ku mpamvu z'umutekano wabo bavuga ko iyo bahuye n'ibibazo bakabimenyesha ababakuriye usanga bababwira ko bazaza kubikurikira ariko bikarinda biturika bikajya hanze kandi ngo akarenze umunwa karushya ihamagara.

    Umwe muri bo ku byo ahurizaho na bagenzi be, avuga ko haba igihe ikibazo kigaragara ukivuze, ukigaragaje akabonwa nk'ushaka kuzamura amacakubiri, akitwa injajwa hakaremwa abamurwanya, agahabwa akato….Ati' Iyo ku ishuri hari ikibazo kikagaragazwa bakwita injajwa kuko bakugira nk'aho ushaka kwambura bamwe imbehe barimo kuriraho ukarebwa nabi ukaba wanahabwa akato'.

    Umwe mu bayobozi b'ikigo cy'Ishuri yemera ko amakosa ku mpande zose ashoboka ariko kandi agatunga urutoki inzego zibakuriye kutagira icyo bitaho. Ati' Nibyo natwe twakora amakosa cyangwa abo tuyobora bakaba barema udutsiko wabavuga bakakugira igitaramo ko urimo gushaka kubikiza, ariko inzego zidukuriye ziradutererana bityo rero birasaba ko dukorana bya hafi ikibazo kibonetse kigahita gishakirwa igisubizo hakiri kare abantu bataraba abarakare'.

    Mu makuru twabashije kumenyera aha hari hateraniye Abarimu n'abafite aho bahurira n'uburezi muri aka karere ka Kamonyi ni uko mu gihe cy'ikorwa ry'ibizamini bya Leta bishize, abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Kivumu, Umurenge wa Mugina hari ubwo abanyeshuri babiri bafatanyaga urupapuro rw'Ikizamini kandi barimo gukora ikizamini kimwe. Ibi kandi ntabwo ngo byasiganye nuko mu gihe abana bakoraga ikizamini bishwe n'inzara kubera kwimwa amafanguro. Aha hari uruhuri rw'ibibazo abarimu bashyize hanze bizamura umwuka utari mwiza mu kigo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/15/kamonyi-meya-dr-nahayo-yaburiye-abayobora-ibigo-byamashuri-bifite-amatsinda-yavamo-amacakubiri/

  • Prof Harelimana wahoze ayobora RCA yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative(RCA) kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023.

    Prof Harelimana akurikiranweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta binyuranyije n'amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    The post Prof Harelimana wahoze ayobora RCA yatawe muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/15/prof-harelimana-wahoze-ayobora-rca-yatawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=prof-harelimana-wahoze-ayobora-rca-yatawe-muri-yombi

  • Eto’o n’abandi bakozi ba APR FC bafunganywe basabiwe gufungwa imyaka 3 #rwanda #RwOT

    Abakozi batatu ba APR FC bafungiwe ibyaha birimo amarozi, basabiwe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gufungwa imyaka 3.

    Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by’ikoreshwa ry’amarozi.

    Ati 'Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi.”

    Uyu munsi nibwo uko ari batatu bitabye Urukiko rwa Gisirikare maze bemera ibyaha baregwa ariko bahakana inyito y’icyaha baregwa.

    Basabiwe gufungwa imyaka 3 n’Ubushinjacyaha maze Urukiko rwanzura ko ruzasomwa tariki ya 13 Ukwakira 2023.

    Jean Paul wari Team Manager arafunzwe

    Eto’o wari ushinzwe kugura abakinnyi na we arafunzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eto-o-n-abandi-bakozi-ba-apr-fc-bafunganywe-basabiwe-gufungwa-imyaka-3

  • Sobanukirwa n'indwara y'ibinyoro itera kwangirika k'uruhu #rwanda #RwOT

    Ibinyoro n'indwara y'ibasira ikiremwa muntu, igafata cyane uruhu, amagufa n'utundi duce, ibinyoro akaba ari indwara yandura hagati y'umuntu n'undi, ikaba yarabayeho kuva kera.

    Ubusanzwe indwara y'ibinyoro itera kwangirika k'uruhu iyo itavuwe kare kandi ngo ivurwe neza.

     Indwara y'ibinyoro ikaba iterwa n'agakoko ka peretonema—peretenuwa.

    Indwara y' ibinyoro ikunda kuboneka mu gihugu cyangwa mu bice aho isuku ari nke, nanone bikunda kuboneka mu bice by'amashyamba, ikaba iterwa n'isuku nkeya.

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye rivuga ko indwara y'ibinyoro ari indwara ihangayikishije kandi isuzugurwa n'abantu batandukanye ku buryo bayivuza yaramaze kwangiza isura n'uruhu rw'uyirwaye.

    Indwara y'ibinyoro yabayeho kuva kera, ibihugu bigera kuri 15 bizwiho kuba indiri y'uburwayi bw'ibinyoro.

    Indwara y'ibinyoro ikunda kuboneka mu bice cyangwa mu bihugu bikennye aho isuku iba ari nkeya, nanone uburwayi bw'ibinyoro bushobora kuboneka kenshi mu bice bishyuha no mu bice bigizwe n'amashyamba, no mu bice bya Equateur.

    Isuku nkeya ,ubuvuzi budateye imbere ,ubukene byose ni intandaro yikwirakwira ry'uburwayi bw'ibinyoro ,abantu barenga hagati 75-80% barwara uburwayi bw'ibinyoro ni abana bari munsi y'imyaka 15 ,aho muri iki kigero abana bari mu kigero cy'imyaka 5-10 ari bo bibasirwa cyane.

    Umuntu wafashwe n'udukoko dutera ibinyoro ashobora kugaragaza ibimenyetso hagati y'iminsi 9 kugeza ku minsi 90, iyo iyi minsi irenze, ubu burwayi bushobora gutera kwangirika ku ruhu,aho ubu burwayi bwafashe.

    Hari ibimenyesto biranga iyi ndwara y'ibinyoro.

    Uburwayi bw'ibinyoro butangira bumeze nk'ibifaranga cyangwa ibihushi, uko iminsi ikura kikagenda gihindura isura ijya gusa n'umuhondo, ibi bimenyetso bikaba bigaragara ku ruhu, cyane cyane ku maboko cyangwa ku maguru ,ariko bishobora gufata no mu bice byo mu maso.

    Iyo basuzuma uburwayi bw'ibinyoro, basuzuma amaraso y'umuntu ubukekwaho, hanyuma bakareba niba ikizamini bita RPR kigaragaza ko udukoko dutera ibinyoro turi mu maraso.

    Uburwayi bw'ibinyoro ni uburwayi bushobora kuvugwa kandi bugakira neza, ubu burwayi bukaba bushobora kuvugwa n'imiti yo mu bwoko bwa Antibiotic

    Aha twavuga umuti wa Azithromyicin aho umurwayi w'ibinyoro ahabwa miligarama 30, ariko bikaba bitarenza garama ebyiri.

    Nanone umurwayi w'ibinyoro ashobora guterwa umuti wa Benzathine penicillin, akawuterwa rimwe gusa, nyuma y'ibyumweru bine umurwayi arongera agapimwa hakarebwa niba bwa burwayi bwarakize.

    Kwirinda uburwayi bw'ibinyoro, ni ukwibanda ku isuku muri rusange no kwivuza kare ku muntu wagaragaweho ubu burwayi.

    Valens NZABONIMANA

    The post Sobanukirwa n'indwara y'ibinyoro itera kwangirika k'uruhu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/15/sobanukirwa-nindwara-yibinyoro-itera-kwangirika-kuruhu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sobanukirwa-nindwara-yibinyoro-itera-kwangirika-kuruhu

  • Yanga yifurije instinzi APR FC na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Yanga yo muri Tanzania, Eng. Hersi Saidi yifurije intsinzi APR FC na Rayon Sports mu mikino Nyafurika zifite.

    Ibi yabitangaje ubwo iyi kipe yari mu gikorwa cyo gutanga ubufasha bwo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’Ibiza mu Rwanda.

    Yanga iri mu Rwanda aho ije gukina na Al Merrikh yo muri Sudani mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Al Merrikh ikaba yakirira mu Rwanda.

    Eng Hersi Saidi yifurije intsinzi APR FC na Rayon Sports zifite iyi mikino.

    Yagize ati “Reka mfate uyu mwanya nshimire perezida wa APR FC kuba yafashe umwanya we akaza kwifatanya natwe, ndabifuriza amahirwe masa ku mukino wo ku Cyumweru, turabizi mufite umukino ukomeye na Pyramids FC, turabifuriza amahirwe masa, Young Africans turifuriza APR FC na Rayon Sports kwizitwara neza mu mikino Nyafurika.”

    Ku Cyumweru APR FC izakira Pyramids FC yo mu Misiri muri Champions League ni mu gihe Rayon Sports izakina na Al Hilal Benghazi tariki ya 24 Nzeri muri Confederation Cup.

    Yanga yifurije instinzi APR FC na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yanga-yifurije-instinzi-apr-fc-na-rayon-sports

  • Young Africans iherekejwe n’ubuyobozi bwa APR FC yafashije abagizweho ingaruka n’Ibiza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Yanga yo muri Tanzania iri mu Rwanda gukina na Al Merrikh mu mikino Nyafurika, yafashije abagizweho ingaruka n’ibiza.

    Ku bufatanye bwa Ambasade ya Tanzania mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, nibwo ubuyobozi bwa Yanga bwashyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) sima 200 ndetse n’amabati 70 byo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira u Rwanda, bari baherekejwe n’umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira.

    Umuyobozi wa Yanga, Eng. Hersi Saidi yavuze ko ubwo bari baje gukina mu Rwanda bahisemo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza mu Rwanda kuko biri mu muco wabo.

    Ati “ubwo twari tugiye kuza mu Rwanda twahisemo no gufasha abagizweho ingaruka n’Ibiza twizera ko bizafasha bamwe mu bagizweho ingaruka bagakurwa mu byabo.”

    “Abanyarwanda bahuye n’ibibazo natwe nka Yanga twaravuze ngo reka tugire icyo dukora kugira ngo dufashe Abanyarwanda.”

    Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri MINEMA, Munyazikwiye Gerome yashimiye Yanga kuri iki gikorwa yakoze.

    Ati “Inkunga twakiriye turayishimiye kuko izadufasha gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n’Ibiza kandi iyi kipe turayishimira yakoze igikorwa cy’indashyikirwa.”

    Ibi bikoresho Yanga yatanze bizafasha abagizweho ingaruka n’Ibiza bifite agaciro k’ibihumbi 4 by’Amadorali y’Amerika.

    Yanga izakina na Al Merrikh yo muri Sudani ejo ku wa Gatandatu kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

    Muri Gicurasi 2023 byibuze abantu 130 barapfuye, ingo zirenga ibihumbi 5, imihanda 17 n’ibiraro 26 byarangiritse.

    Ibikoresho byashyikirijwe MINEMA

    Umuyobozi wa Yanga Eng. Hersi Saidi yabishyikirije Gerome wo muri MINEMA

    Bamwe mu bakinnyi ba Yanga bari bahari

    Umuyobozi wa Yanga ari kumwe n’umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira wari waje kubashyigikira

    Eng Hersi Saidi yavuze ko batari kuza imbokoboko kandi abaturanyi baragize ibyago

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/young-africans-iherekejwe-n-ubuyobozi-bwa-apr-fc-yafashije-abagizweho-ingaruka-n-ibiza-amafoto

  • Gatanya ziravuza ubuhuha! Ibyamamare 10 bimaz… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe gutandukana kw'ingo z'ibyamamare ni ibintu bikunze kubaho kandi ntibitungurane dore ko bavuga ko ntabasitari babiri babana ngo barambane. Muri uyu mwaka wa 2023 wagize umwihariko wo kurangwa n'itandukana ry'ibyamamare bikomeye ku isi aho ingo zafatwaga nk'izikomeye zamaze gutandukana, abandi bakundanaga bitegura kurushinga bahise babisubika.

    Mu gihe amakuru ya gatanya y'ingo z'ibyamamare akomeje guca ibintu mu myidagaduro, dore ibyamamare 10 bimaze gutandukana mu 2023:

    1.Ariana Grande na Dalton Gomez

    Umuhanzikazi Ariana Grande umaze iminsi atagaragara mu muziki, aherutse gutandukana n'umugabo we Dalton Gomez bari bamaranye imyaka 2 barushinze. Batangiye gukundana mu 2020 ubwo Covid-19 yari yarazambije imibereho y'abantu ku isi. Ariana Grande akaba yaratangaje ko uyu Dalton ariwe wamubaye hafi mu bihe by'iki cyorezo ari naho bahise batangira gukundana.

    Ibyabo ntibyatinze kuko muri Mata ya 2021 barushinze basezerana kubana akaramata. Urugo rwabo ntirwakunze kugarukwaho cyane kuko akenshi bari babayeho mu buzima bw'ibanga aho bagaragaraga gacye gusa mu kwezi gushize bongeye kugarukwaho cyane ubwo batangazaga ko batandukanye ndetse ko impapuro za gatanya zamaze kugezwa mu nkiko.

    2. Britney Spears na Sam Asghari

    Icyamamarekazi mu njyana ya Pop, Britney Spears yongeye gutandukana n'umugabo we wa gatatu Sam Asghari nyuma y'igihe cyari gishize bivugwa ko bombi batabanye neza ndetse uyu muhanzikazi yaramaze iminsi agaragara atambaye impeta yambitswe na Sam Asghari ubwo barushingaga mu 2022.

    Britney Spears w'imyaka 41 y'amavuko yatandukanye na Sam Asghari w'imyaka 29 nyuma y'umwaka umwe gusa barushinze. Uyu Sam akaba ariwe wafashe iya mbere asaba gatanya aho yavuze ko uyu muhanzikazi yamuciye inyuma akaryamana n'umukozi wabo wo mu rugo. 

    Nubwo urugo rwabo rutarambye ariko bari bamaze igihe bakundana dore ko bagiye mu munyenga w'urukundo kuva mu 2018 gusa 2023 ikaba ibasize barebana nabi.

    3. Natalie Portman na Benjamin Millepied

    Icyamamare muri sinema, Natalie Portman ukomoka muri Israel, wagiye akundwa muri filime zitandukanye yakinnye zirimo nka 'Black Swan', 'Thor', 'Closer' n'izindi, yamaze gutandukana n'umugabo we Benjamin Millepied bari bamaranye imyaka 11 barushinze.

    Natalie Portman w'imyaka 42 yatse gatanya Benjamin Millepied  mu mpera za Kamena nyuma yahoo bimenyekaniye ko Benjamin yamuciye inyuma agatera inda undi mugore. Aba bombi batandukanye bamaze kubyarana abana babiri.

    4. Sophia Vergara na Joe Manganiello

    Ibyamamare bibiri muri sinema, Sophia Vergara na Joe Manganiello basohoye itangazo ku mbuga nkoranyambaga zabo ko bafashe umwanzuro wo gutandukana kandi ko ntakindi bapfuye ahubwo ko bombi batari bagishoboye kubana ku mpamvu z'akazi kabo.

    Sophia Vergara w'imyaka 51 wamamaye cyane muri filime y'uruhererekane ya 'Modern Family', yatangiye gukundana na Joe Manganiello kuva mu 2012, baje kurushinga mu 2015 bakaba batandukanye bamaranye imyaka 8 barushinze.

    5. Sophie Turner na Joe Jonas

    Umwongerezakazi kabuhariwe mu gukina filime wamamaye ku izina rya 'Sansa Stark' kubera filime y'uruhererekane yitwa 'Game of Thrones' yakinnye imyaka icyenda. Kuri ubu Sophia yatandukanye n'umuhanzi Joe Jonas wo mu itsinda rya Jonas Brothers nyuma y'imyaka 5 barushinze.

    Sophie Turner na Joe Jonas batangiye gukundana mu 2016 baza kurunshinga mu 2019. Mu byumweru 2 bishize nibwo byamenyekanye ko Joe Jonas ariwe waste gatanya Sophia aho yanamushinjije kutita ku bana babo babiri ahubwo agahora mu iraha.

    6.Sophia Bush na Grant Hughes

    Umukinnyi wa filime akaba anaziyobora, Sophia Bush uzwi cyane muri filime y'uruhererekane ya 'One Tree Hill', aherutse kwaka gatanya umugabo we Grant Hughes bari bamaze amezi 13 barushinze. 

    Mu nyandiko Sophia yagejeje mu nkiko yavuze ko amakosa Grant Hughes yamukoreye adashobora kuyamubabarira. Aba bombi bakaba baritanye bamwana mu itangazamakuru aho umwe yatungaga urutoki undi ko ariwe nyirabayazana wisenyuka ry'urugo rwabo.

    7. Ricky Martin na Jwan Yosef

    Umuhanzi w'icyamamare Ricky Martin ukomoka muri Puerto Rican wanahishuye kera ko akunda abo bahuje igitsina (Gay) ubwo yatangiraga kwamamara, aherutse gutandukana n'umugabo mugenzi we Jwan Yosef bari bamaranye imyaka 6 barushinze. Aba bombi batangiye gukundana mu 2015, barushinga mu 2018 aho banaje kurera abana babiri biyanditseho mu buryo bw'amategeko (Adoption). 

    8. Billy Porter na Adam Smith

    Urundi rugo rw'abagabo babana rwasenyutse ni urwa Billy Porter, umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi uherutse gutandukana n'umugabo mugenzi we Adam Smith bari bamaranye imyaka 7 barushinze. Bombi batangiye gukundana mu 2016 barushinga mu 2017. 

    Billy Porter mu 2021 yasohoye igitabo cy'amateka ye yise 'Unprotected: A Memoir' aho yahishuyemo ko Adam Smith yemeye kumukunda no kubana nawe kandi abizi neza ko arwaye Sida. Amakuru ya gatanya yabo yatunguye benshi kuko bafatwaga nk'abamwe mubabana bahuje igitsina bafite ingo zikomeye muri Hollywood.

    9. Taylor Swift na Joe Alwyn

    Umuhanzikazi w'icyamamareTaylor Swift aherutse gutandukana n'umukinnyi wa filime Joe Alwyn bendaga kurushinga. Aba bombi batandukanye ubwo Taylor Swift yarari gukora ibitaramo bizenguruka isi bya 'Eras Tour' aho yanabivugiye ku rubyiniro ko yatandukanye na Joe amuziza ko yamucaga inyuma.

    Taylor Swift na Joe Alwyn batandukanye bamaranya imyaka 6 bakundana bari no muri couples z'ibyamamare bimaranye igihe gusa ntibabashije kurushinga.

    10. Kylie Jenner na Travis Scott

    Umwaka wa 2023 watangiye umunyamidelikazi Kylie Jenner avuga ko uyu mwaka utazamusiga atarushinze n'umuraperi Travis Scott bamaze kubyarana abana babiri. Nyamara ibi siko byagenze dore ko muri Werurwe aribwo batangaje ko batandukanye bamaranye imyaka 5 mu rukundo.

    Ibya Kylie Jenner ntibyatinze kuko ubu ari mu rukundo n'umukinnyi wa filime Timothee Chalamet bamaze iminsi baca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134418/gatanya-ziravuza-ubuhuha-ibyamamare-10-bimaze-gutandukana-mu-2023-amafoto-134418.html

  • Umwe muri bo yakirijwe mu giterane cyabandi!… – #rwanda #RwOT

    Ni umugabo uvuga ko yari mu buzima bwo kunywa inzoga n'ibindi biyobyabwenge ariko Imana yamuhinduriye amateka mu gitaramo cya Hoziana cyabereye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali muri uriya mwaka.

    Abara inkuru mu buryo butomoye, kandi akumvikanisha ko ibitaramo biha ikaze buri wese, bituma hari abo Kristu akoraho bakemera kumukurikira.

    Ati 'Igiterane cyakozwe na korali Hoziana mu 1995 ni bwo nakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye nkava mu bintu byari bingose, ibitabi n’urwagwa byari byaranyishe, nari mpfuye. Aho rero niho nakuye aka gasura (isura) mureba.”

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki1 14 Nzeri 2023, cyabereye muri BK Arena, Bwana Ndahimana yumvikanishije ko mu ivugabutumwa Shalom Choir ikora inyungu zitava ku mafaranga. Avuga ko inyungu yabo ya mbere ‘niyo twamamaje ubutumwa bwiza’.

    Uyu muyobozi yavuze ko kuba igitaramo cyabo kwinjira ari ubuntu atari bishya mu bitaramo, kuko hari abababanjirije bakoze uyu murimo batishyuje, kandi n’ubu ntibacitse intege mu rugendo rwo kwamamaza Kristu.

    Visi Perezida wa mbere wa Shalom choir, Rukundo Jean Luc, yagize ati “Twebwe rero iyo dutegura igitaramo nk’iki ntidushyireho kwishyuza hari abantu nk’uko twabivuze dutekereza dushaka [..]'

    Yavuze ko inyubako ya BK Arena ikunze kuberamo ibikorwa binyuranye bihuza urubyiruko, bityo ko kuri iyi nshuro bifuje guhura n’urubyiruko mu gikorwa kizafasha kwegerana n’Imana.

    Ni igitaramo avuga ko bateguye bisunze icyanditse kiboneka muri Yohana 14:1 hagira hati “ Yesu ni inzira n'ukuri n'ubugingo 'Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.'

    Rukundo avuga ko abantu bari kunyura mu bihe bikomeye birushya umutima ari nayo mpamvu biyemeje gukoresha ijambo ry’Imana mu komora ibikomere.

    Kandi avuga ko iyo baza guhitamo kwishyuza ‘hari abo tutari kubona’. Yanavuze ko ibitaramo bakoreye mu bice bitandukanye birimo Karongi mu 2022, babonye gukizwa kw’abantu, bituma biyemeza kugeza iki gitaramo mu Mujyi wa Kigali.

    Ati “Inyungu yacu dushaka hano muri BK Arena ni uko abantu bakira bakabona Kristo uruhura umutima.”

    Shalom Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR ururembo rwa Kigali rukorera mu turere: Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Ururembo kandi rufite Paroisse 12 n’imidugudu 101.

    Ururembo rwa Kigali runafite korali zisaga 600 zirimo na Shalom Choir ikorera umurimo muri Paroisse ya Nyarugenge.

    Mu cyerekezo cya ADEPR harimo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye bifashishije ijambo ry’Imana.

    Itorero ADEPR ryubakiye ku ndangagaciro eshanu: Ubukristo, Urukundo, Ubusonga, Kubazwa inshingano, Gukorera mu mucyo, Ubunyangamugayo ndetse no kwitanga.

    Umushumba w’Itorero ADEPR ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, avuga ko bamaze iminsi mu rugendo rw’impinduka rugamije gutuma ADEPR iba itorero ‘Imana’ ireba ikaribona nk’itorero rikwiye ariko n’abanyetorero bayireba bakavuga bati iyi n’iyo ADEPR ikwiriye’.

    Yavuze ko ADEPR ikwiye kugera ku rwego rw’aho ryisanga mu mirongo y’Igihugu.

    Iyi korali yatangiye umurimo w'Imana mu 1983 itangira ari korali y’abana bo ku ishuri. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabatereshe bafashe izina bitwa Korali Umunezero.

    Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Choir Shalom [Amahoro mu rurimi rw’Igiheburayo].

    Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n’urubyiruko 22%.

    Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo izo bitabiriye Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka ‘Jambo Nyamukuru’, ‘Ndashima Umwami’, ‘Mungu wangu’ n’izindi.  


    Imyaka 40 ishize Shalom Choir iri muri ‘Gospel’ iyisobanura nk’idasanzwe kuko bahuriyemo n’ibicantege  

    Perezida wa Korali Shalom Choir, Ndahimana Gaspard yatangaje ko yumva impamvu yatumye kwinjira muri iki gitaramo bigirwa ubuntu, ni nyuma y’uko yakiriye agakiza mu gitaramo cya Hoziana cyabaye mu 1999


    Shalom Choir igiye gukorera igitaramo muri BK Arena nyuma yo gutaramira muri Convention Center na Kigali Serena Hotel 


    Shalom Choir ivuga ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwegera benshi batakunze kubona amahirwe yo kujya muri BK Arena

    REBA HANO SHALOM CHOIR IGANIRA N’ABANYAMAKURU KURI UYU WA KANE


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MFITE IBYIRINGIRO’ YA SHALOM CHOIR


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INEZA YAWE’ YA SHALOM CHOIR

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134409/umwe-muri-bo-yakirijwe-mu-giterane-cyabandi-imvano-yo-kuba-igitaramo-cya-shalom-choir-cyar-134409.html

  • Amajwi yafashwe na iPhone14 itarajya ku isoko… – #rwanda #RwOT

    Imbere mu rukiko, urubanza rwa Ishimwe Dieudonne n'abamwunganira 2

    Me Kayijuka Ngabo na Me Emelyne Nyembo rwasubukuwe haburanwa ku majwi. Ni urubanza rwarimo abashinjyacyaha baburanye urubanza kuva mu ntangiriro. Ni urubanza rw'ubujurire bwatanzwe n'ubushinjacyaha. Ruri kubera ku Rukiko Rukuru rwa  Nyarugenge. 


    Rwaherukaga gusubikwa ku itariki 15 Nyakanga 2023. None tariki 15 Nzeri 2023 rwasubukuwe haburanwa ku kimenyetso cy'amajwi yafashwe hatanzwe uburenganzira n'umushinjacyaha mukuru.


    Ubwo twari mu rukiko ku itariki 14 Nyakanga ubushinjacyaha bwagombaga gusobanura ikimenyetso bwashyize muri dosiye muri Kamena 2023 kandi bwatanze ikimenyetso cyasuzumwe n'umuhanga wo muri Rwanda Foresnic Institute.

     

    9:13 Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha

    uhagarariye ubushinjacyaha yahawe umwanya noneho abanza kuvuga ko amajwi yashyizwe muri syyetm 23 Kemena 2023 atari ikimenyetso gishya bitewe nuko nubundi cyari cyashyizwe muri dosiye na mbere hose. Ati:'Amajwi mwavugaga ko yakorogoshowe ni umwimerere. Itegekeo ryerekeye ibimenyetso mu manza riteganya ko iyo ikimenyetso kirenze ubumenyi bw'umucamanza ubushinjacyaha bwitabaza impuguke kugirango zibashe gutanga ibisobanuro kuri icyo kimenyetso. Ni ya majwi yafashwe ashyirwa muri sysystem, twagaragaraje raporo yakozwe na Rwanda Forensic Institute. Umuhanga yagaragaje uko amajwi yafashwe. Ikiganiro cyabaye hagati ya Prince Kid n'uwo bari kumwe wahawe Code ya VBF'.

     

     

    Umuhanga yagaragaje ko ayo majwi yafashwe n'igikoresho cy'ikoranabuhanga kandi ni umwimerere. Umushinjacyaha yasoje ahamya ko ariya majwi atigeze akorogoshorwa nkuko byagizweho impungenge n'uruhande rwa Prince Kid.

     

    9:19: Ishimwe Dieudonne yahawe umwanya arisobanura

     

    Yatangiye avuga ko ashaka gusaba urukiko kugaragaza ubwoko bw'amajwi. Niba ari ikiganiro cy'amajwi ya telefoni. Umushinjacyaha yavuze ko ari amajwi ye yafashwe na vbf bari kumwe baganira. Ni ikiganiro bagiranaga kirafatwa.

     

    9:20 Me Emelyne Nyembo yavuze ko mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye hazatangwe ubutabera. Ubushinjacyaha bwavuze ko butanyuzwe n'imikirize y'urubanza. Me yabajije impamvu ayo majwi yafashwe. Ni ingingo iteganywa mu mategeko ko ubushinjacyaha bukuru bwakabaye bwaratanze uburenganzira mu ifatwa ry'ayo majwi. Hateganywa Whatsap, sms, telefoni ihamagara ntabwo habaho kugenekereza. Ati:'Ubushinjacyaha bwavuze ko ari amajwi bafashe kandi bihabanye n'amategeko'.

     

    Me Emelyne Nyembo yibukije ko gufata amajwi bihabanye n'amategeko kuko ubuzima bwite bwa muntu burindwa n'amategeko. Yakomeje avuga ko kuri ayo amajwi nta hantu hagaragara yitwaje ububasha. Amajwi afite 16:47:10 Ubushinjyacyaha bwemeye ko bayakozeho. Me Emelyne yavuze ko ubushinjacyaha bwananiwe kwerekana umuhanga wayakoreye ubugororangingo.

    Uruhande rwa Prince Kid rwagaragaje ko ariya majwi nta shingiro afite. Uru ruhande rwasabye ubucamanza gutanga ubutabera.

     

    9:31 Me Kayijuka Ngabo yunze mu ryo Nyembo yavuze

     

    Yagaragaje ko ariya majwi bigoye kwemera ko ari umwimerere. Ati:'Hari amajwi yaburagamo. Urukiko rutegeka ko azanwa hakarebwa niba ari umwimerere. Aya majwi rero si umwimerere. Ubushinjacyaha bwitabaje impuguke, ese iyi mpuguke yahawe ayahe majwi? Ibyahawe RFI ntaho bihuriye n'ibivugwa n'ingingo zerekana amajwi agomba gusuzumwa. VBF yavuze ko atigeze ahohoterwa. Ese ibimenyetso birakoreshwa ngo bikemure iki?'

     

    Me Ngabo yasoje avuga ko urukiko rukwiriye kumva ko ibimenyetso bitandukiriye ku buryo bitagomba guhabwa agaciro.

     

    9:35 Ubushinjacyaha bwasubijwe ijambo


    Iyi raporo yashyizwe muri system yagaragaje ko isubiza igikorwa umuhanga yari yasabye gukora bisabwe n'ubushinjacyaha. Hari ibyaha bituma urwego runaka ruhabwa uburenganzira bwo kugenzura itumanaho;Ruswa, guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina. Ibyaha bya ruswa Prince Kid yarakurikiranyweho niyo mpamvu umushinjacyaha mukuru yataze itegeko ngo hasuzumwe ibiganiro kubera ari ibyaha bigoye. Ngaha rero ahitabajwe ibi bimenyetso. Itegeko rivuga ko urwego rubifitiye ububasha rushobora gufata amajwi y'abaganira akaba yasuzumwa. Ya majwi rero ntabwo ari ikimenyetso cyamushinja iki cyaha ariko ni ikimenyetso cyamushinja guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina no gusambanya undi ku gahato. Umushinjacyaha yavuze ko ariya majwi atashingiye ku cyaha cya ruswa kandi yafatiwe mu ruhume kandi ashobora gufatwa nk'ikimenyetso cyemewe. Mu manza z'inshinjabyaha ibimenyetso byose biremewe mu gihe nta tegeko ryishwe.

     

    Ubushinjacyaha bwakomeje kwitsa cyane ku majwi yashyizwe muri dosiye ko ari umwimerere kandi yashyizwemo mbere ndetse anaburanwaho bihagije. Ati:'Nta kintu twahinduyeho ni ikiganiro hagati ya Ishimwe Dieudonne na VBF'.

     

    Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko ariya majwi yashoboraga gukoreshwa ku bindi byaha birimo ruswa nubwo ubushinjacyaha bwasanze nta ruswa ariyo mpamvu yakoreshejwe ku bindi byaha.

     

    Ubushinjacyaha bwavuze ko amajwi yafashwe mu buryo bwemewe n'amategeko kuko uburenganzira bwatanzwe n'umushinjacyaha mukuru.

     

    Inteko iburanisha yasabye buri ruhande kudasubira mu byo baburanyeho ahubwo bakagaruka ku ngingo nshya. Amajwi yafashwe na VBF (umutangabuhamya) ivuga ko iyo raporo itakabaye ikorwa kuko uwafashe amajwi ntabwo yigeze akoreshwa kuko bakasemo ibyo bashaka. Umucamanza yibukije Me Nyembo ko ibimenyetso byose bikoreshwa. Nyembo ati:'Ese ayo majwi kuki atakorewe raporo mbere hose? ayo majwi yari iminota 16, iminota 30, ese ubwo ayo majwi kuki bayakase?'

     

    Yanagarutse ku ijambo uruhame. Avuga ko uruhame ari ahantu hateraniye abantu barengeje babiri.


    10:01

    Prince Kid yavuze ko telefoni yafashe amajwi ari Iphone 14 kandi amajwi yafashwe 16 Mata 2022  mugihe  iyi Iphone 14 yagiye ku isoko   tariki 7 Nzeri 2022. Ayo majwi yafashwe telefoni itarasohoka kandi yari itaragera ku isoko. Ese yatunze telefoni itarasohoka? Prince Kid yakomeje yisobanura ko amajwi yafashwe n'uwarimo aganira na we . Yakomeje avuga ko ubutabera mu nyandiko mvaho yahakanye ko atahohotewe. Ese ubushinjacya uwo busabira ubutabera ni nde?


    Ikindi kintu yikijeho ni ibijyanye n'amajwi. Ariya majwi yafashwe ari babiri si uruhame kandi Ubushinjacyaha barayakase kugirango bakuremo ibyo bashaka.


     Ati:'Umuntu yeditinga bitewe n'ibyo ashaka gusohora. Rero icyo nemera ninjye wavuze ariko sinemera ibyo amajwi avuga. Reka mbahe urugero. Umugore wanjye yitwa Nyembo niwe twajyanye gusura Nyembo. Rero nubikata ugafata ibyo ushaka, uri bubyumvise Elsa azumva ko namwihakanye'. Prince Kid yasabye ko amajwi adahabwa agaciro. Yasoje avuga  ati  'Nyakubahwa mumbarire ntimuzemere ko ndengana narageze mu maboko yanyu!'.

     

    10:09: Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buriregura ko butigeze buhindura amajwi


    10:15: Ubushinjacyaha bwatonganye n'uruhande rwa Prince Kid hatangwa agahenge ku bufatanye n'umucamanza. Prince yavuze ko ibyiringiro bye biri mu biganza by'ubucamanza kuko Ubushinjyaha butamwifuriza ineza.


    10:18 Perezida w'inteko iburanisha yapfundikiye urubanza. Umwanzuro uzasomwa ku itariki 13 Ukwakira Saa Tanu z'amanywa.


    Prince Kid yahishuye ko yamaze kwiheba kubera uburyo ubushinjacyaha buhora buhimba ibimenyetso bimubambisha 


    Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yaherekeje umugabo we mu rukiko 


    Prince Kid yishyize mu biganza by’abacamanza




    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Prince Kid yitabaga urukiko aherekejwe n’umugore we

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134423/amajwi-yafashwe-na-iphone-14-itarajya-ku-isoko-prince-kid-yishyize-mu-biganza-byabacamanza-134423.html

  • Umutare Gaby yavuze urwibutso afite kuri Bura… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, yabwiye InyaRwanda ko amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rwihariye rujyanye n'akazi no kureba umuryango we.

    Mu kiganiro yahaye Kiss Fm, Umutare Gaby yavuze ko yuzuye amashimwe kuba yongeye kuvugira ku ndangururamajwi y'imwe muri Radio ikorera mu Rwanda. Ati 'Ntuzuye amashimwe muri njyewe…”

    Yavuze ko guhurira kuri 'Micro' na Murumuna we Andy Bumuntu ari ibintu bitangaje, ariko kandi si bishya kuri we kuko kuva akiri muto yamubonagamo ubushobozi bwo kuzakora ibintu byinshi.

    Gaby ati 'Birashimishije kubona umuntu wasize acyishakisha, ukabona arimo arakuganiriza ukunguku ni ibintu birenze…”

    Uyu mugabo yaherukaga muri Kiss Fm mu 2017 ubwo yamurikaga indirimbo ye yise ‘True Love’, kandi icyo gihe yahuye na Uncle Austin ndetse na Arthur.

    Gaby yavuze ko ubwo yajyaga muri Australia atigeze atangaza ko yaretse umuziki, ahubwo hari abantu babimuvigiye mu buryo butari bwo. 

    Ati “Nta hantu ntigeze mvuga ku mugaragaro ko naretse umuziki.” Yavuze ko umuziki ari impano kuko ‘ni ibintu ukora nawe bikurimo’. Ati “Ni igihe gusa kibigena.”

    Umutare yavuze ko akigera muri Australia yatunguwe n’inshingano yari afashe kandi akaba yari azifashe mu buzima atamenyereye.

    Yavuze ko yagowe no kwisanga muri kiriya gihugu, ahanini bitewe n'ubukonje bw'aho, kwita ku muryango we mu nshingano nshya yari afashe n'ibindi.

    Umutare avuga ko hari igihe umufasha we yigeze kumusigira ‘Facture’ yo kujya kwishyura ariko ananirwa no kuyishyura kubera ko yari ataramenya ururimi neza.

    Yavuze ko ubuzima bwe bwari bwubakiye ku muziki gusa. Byatumye akimara kubana n'umugore we, yarirengagije buri kimwe cyose, hanyuma atangira gukora akazi umugore we atashoboraga kwiyumvisha ko yakora. Ati 'Izo mpinduka rero nakoze byatumye umugore avuga ngo wa muntu arahari.'

    Umutare yavuze ko afite indirimbo nyinshi yagerageje gukora, binyuze muri studio yubatse iwe mu rugo. Avuga ko kugeza ubu amaze gukora album ebyiri.

    Uyu mugabo yavuze ko 'nta gitutu cy'ubwamamare n'ubwiza ariho', kuko buri munsi wose awubaho ubuzima bwa nyabwo.

    Umutare Gaby afitanye indirimbo ‘Injyana’ yakoranye na Yvna Buravan. Yabaye indirimbo ya mbere yaciriye inzira urugendo rw’uyu munyamuziki witabye Imana.

    Umutare avuga ko akigera mu Rwanda yahise ajya gusura igituro cya Yvan Buravan mu irimbi rya Rusororo. Yavuze ko yamenye Buravan ‘nta wundi muntu uramumenya’.

    Avuga ko bahuye ubwo bari kuri studio ya Bob Pro mu Mujyi rwa Kigali ahazwi nko kwa Ndamage, Bob amubwira ko ‘hari umwana afite uzi kuririmba cyane’.

    Yavuze ko icyo gihe we na Buravan bicaye hasi baraganira. Buravan ngo yatunguwe n’uburyo Umutare Gaby yamuciriye bugufi bakaganira. Ati “Naramubwiye nti igishoboka cyose nagikora, mubwira ko ubuzima ari ugufashanya.”

    Umutare yavuze ko Buravan yakundaga kuririmba cyane injyana ya RnB, kandi yari wa muntu witabazaga abandi  w’umuhanga cyane, akamenya guca bugufi akabaza buri wese. 

    Ati 'Yvan yari umuntu w’imfura. Iyo abantu batangiraga kuvuga abandi ntiwamenyaga aho anyuze. Umutare Gaby yavuze ko ‘twabuze umuntu w’imfura ukiri muto.'

    Uyu munyamuziki yavuze ko akimara kumenya inkuru y'urupfu rwa Buravan yamaze amezi abiri atabasha gukora akazi.

    Avuga ko Buravan yari inshuti ye yihariye kuko yagiye aganira n'umuryango we mu bihe bitandukanye.

    Umutare yavuze ko atizerera mu rupfu kuko arubona nk’indi nzira. Ati “Umubiri wa Yvan niwo tutabona, ariko Yvan arahari kuko n’ubu turi kumwizihiza.”

    Umutare yavuze ko yakuze akunda kwandika indirimbo zihimbaza Imana biturutse ku buhanga bwa Richard Nick Ngendahayo ndetse na Alex Dusabe, nyuma aza kwisanga mu ndirimbo zizwi nka 'Secullar'. 

    Uyu mugabo afite igihembo cya UN yegukanye bituma aba 'Brand Ambassador' w'ayo mu gihe cy'imyaka umunani.  Umutare yatangaje ko imyaka itandatu yari amaze muri Australia yabanje kumutonda ariko agenda amenyera ubuzima bitewe n'inshingano yari afashe


    Umutare Gaby yavuze ko Buravan bahuye benshi bataramenya impano ye- Avuga ko Bob Pro ariwe wagize uruhare mu kubahuza, kandi amwibuka nk’umuhanzi w’impano itangaje


    Umutare yavuze ko atatunguwe no kumva ko Murumuna we Andy Bumuntu yinjiye mu itangazamakuru kuko kuva bakiri bato yamubonagaho ubuhanga bwo kugerageza ibintu byinshi


    Mu 2021, Umutare Gaby yabaye umwarimu wa Rusine Patrick amwigisha isomo rya 'Computer Science' aho yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere

    Umutare yavuze ko indirimbo ye 'True Love' yayihimbiye umugore we Joyce 

    Umutare Gaby yashimye Sandrine Isheja Butera ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi, avuga ko atari yaragize amahirwe yo guhura nawe 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INJYANA’ YA BURAVAN NA UMUTARE

    “>

    “>UMUTARE GABY KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JURU’ YA UMUTARE GABY
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134422/umutare-gaby-yavuze-urwibutso-afite-kuri-buravan-nimyaka-6-yari-amaze-muri-australia-134422.html