Blog

  • Nta n’ikipe y’akagari yatunga! KNC yakubise h… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, nibwo kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa moya habereye umukino ikipe ya Gasogi United yari yakiriyemo Kiyovu Sports. Umukino waje kurangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.

    Umukino urangiye nk’ibisanzwe habayeho ikiganiro n’itangazamakuru ku bayobozi b’amakipe yombi. Abanyamakuru bahereye kuri Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis ‘General’ maze atangaza byinshi birimo kuba yibwe mu mukino, kuba atazigera yumvikana na KNC ndetse anasobanura ko ariwe uyoboye Kiyovu Sports nk’ikipe.

    Ubwo Perezida wa Gasogi United nawe yagerwagaho agasabwa kugira ubutumwa agenera ‘General’ wavuze ko atazigera yumvikana nawe, mu magambo menshi yasubije agira ati “Ariko nka General, njyewe nyiri kipe, ndi umushoramari”.

    Ubu General yavuga iki imbere ya Gasogi United, yavuga iki imbere ya KNC. Umugabo ushobora gushora miliyoni zirenze 400 uziko umujyi wa Kigali uretse gutanga amafaranga muri Kiyovu Sports itakongera no kubaho muzajye mwubaha abantu. 

    General nyubaha, dushora amafaranga ntabwo ari ukuza kuvuga gusa amagambo, mugiye kubara mukareba amafaranga General yahaye Kiyovu Sports ashobora kuba atarenga miliyoni 10, uyu munsi General byaba biteye agahinda wavuze ayo magambo.

    Mureke nkoreshe icyo bita ikimwaro, icyo cyubahiro kigomba kubahwa, Hadji Yousuf Mudaheranwa, Perezida KNC umugabo w’Inyangamugayo, abo bagabo bagomba kubahwa.

    Maze gushyira arenga miliyari muri uyu mupira wo mu Rwanda, ni igiki nakuyemo se. General muzabaze bakore igenzura, nashake azabare ayo yahaye bombo umukinnyi murebe icyo yashyizemo, aba bantu baza kuvugira mu mupira gusa nka ba General ni baceceke.

    Mujye mwubaha abantu, ni gute umuntu avuga ngo nakoze iki se, nta n’ikipe ya Kagali General uyunguyu yatunga, ntayo muzambwire iyo yatunga. General ubundi ni igiki nta Kiyovu Sports, General ni igiki.

    Munyereke niba hari na miliyoni 10 General yaba yarashyize muri Kiyovu Sports ahubwo Juvenul yubahwe. Njyewe ndakora ubukangurambaga bwo kubahisha Juvenal. Juvenal ntabwo akwiriye gusuzugurwa.

    Juvenal ni umugabo ahubwo ndashaka kuvugana na Juvenal gusa kuko nibo bantu nibura dutanga amafaranga muri iyi shampiyona gusa. League mvugiramo ni iya Hadji Yousuf, ni iya Juvenal ukazanamo KNC abandi bose ntabwo nshaka kubamenya.

    Uyu mugabo wazanye ‘Coup d’etat’, General afite ubushobozi bwatunga Kiyovu Sports ukwezi, ntabwo afite!. Ndashaka mureke gutesha agaciro Juvenal nk’abanyamakuru, ashobora kuba atarabonye umusaruro nk’uko yabigombaga ariko mwibuke uko Juvenal yaje, n’iyi derby niwe wayikoze.

    Coup d’etat ipfuye nk’iyo ngiyo, coup d’etat idafite ubwenge, coup d’etat iyobowe n’umuntu udafite ubushobozi, Juvenal yubahawe. Nk’abanyamakuru ndashaka ntituzateshe agaciro uruhare umuntu wese yagize mu guteza imbere mupira w’u Rwanda.

    Byantera agahinda kumva Juvenal ateshejwe agaciro, ndashaka tubyumve uri nde kugira ngo uteshe agaciro Juvenal wagejeje Kiyovu Sports ku mikino ya nyuma irenze 2.

    Birashoboka ko Juvenal adashobora kubigeraho ariko ntabwo tugomba kubitesha agaciro, gufata umuntu tukamusenya. Twaba turi mu makosa namwe banyamakuru icyo kintu mugitekerezeho.

    Ni nde ufite ubushobozi uyu munsi wa none bwatesha agaciro umuntu witwa Juvenal. Juvenal ashobora kuba yarakoze ibye, nshobora kuba hari ibintu bimwe tutumvikana ariko ntabwo mpinga umwuka Juvenal yashyize mu mupira w’u Rwanda”. 

    KNC yasoje avuga ko Juvenal yarinze Kiyovu Sports gusabiriza.

    KNC yavuze ko ‘General ‘ nta na miliyoni 10 Frw amaze gushyira muri Kiyovu Sports

    Ubwo Juvenal na KNC bagaragaraga bameze nk’abari guserera

    KNC avuga ko Juvenal kuva yaza yamaze inzara Kiyovu Sports 

    “>KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KNC YAHAYE ITANGAZAMAKURU NYUMA Y’UMUKINO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134459/nta-nikipe-yakagari-yatunga-knc-yakubise-hasi-general-ashimagiza-juvenal-134459.html

  • APR WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona ih… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko APR WBBC itsinze REG WBBC imikino 3 kuri 1 mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu i saa tatu z’ijoro hakinwaga umukino wa 5 mu mikino irindwi iba iteganyijwe kugira ngo hamenyekane utwara igikombe cya shampiyona, APR WBBC iwutsinda amanota 62 kuri 61 ya REG WBBC. 

    APR WBBC yaje muri uyu mukino ibizi neza ko kuwutsinda biyihesha igikombe cya shampiyona.

    REG yatangiye umukino igora APR WBBC

    REG WBBC yatangiranye imbaraga  nyinshi cyane yinjira mu mukino mbere ya APR WBBC ubona ko buri mukinnyi wa REG WBBC ari hejuru cyane, babifashijwemo n’abakinnyi babiri  bakomoka muri DR Congazi ariho Betty Kalanga ndetse na Nyota Mireille byakomeje kubahira agace ka mbere karangira iyi kipe iyoboye n’amanota 22 kuri 16 ya APR WBBC. 

    Nk’uko agace ka mbere karangiye REG BBC iri kurusha APR WBBC ni nako agace ka kabiri k’umukino katangiye, kubera amakosa mu bwugarizi bw’ikipe ya APR WBBC byoroheraga cyane abakinnyi ba REG WBBC kubona uburyo bwo gutsinda ngo bazamure amanota. 

    Ibifashijwemo n’abagabuzi b’imipira (point guards) Mwizerwa Faustine na Micomyiza Rosine Cisse byabakundiye amakipe yombi ajya kuruhuka REG WBBC ikiyoboye n’amanota 33 kuri 26 ya APR WBBC. 

    Ku bunararibonye bw’abakinnyi ba APR WBBC mu gace ka gatatu izi nkumi z’u mutoza Kharim zaje zishaka kwerekana ko zishoboye ubona ko buri wese ashaka kwiyerekana kandi ko bashaka igikombe.

    Abakinnyi nka Tetero Odile na Akon Rose bakoze ikinyuranyo biragaragara rwose ubona ko kandi batari bonyine kuko abandi bakinnyi nka Assouma Uwizeye ndetse na Cooper babafashije cyane muri aka gace APR WBBC yatsinzemo amanota 23 mu gihe uwo bari bahanganye REG WBBC yatsinze 15 gusa byaje kurangira APR WBBC isoje aka gace ka 3 iyoboye n’amanota 49 kuri 48 ya REG WBBC.

    Agace ka nyuma ku uyu mukino buri kipe yaje nta rwenya, cyane APR WBBC ishaka gutwara igikombe ari nako REG WBBC ishaka gutsinda umukino ngo irebe ko yagabanye ikinyuranyo cy’imikino yari yaratsinzwe mbere. 

    Aya makipe yakomeje gukubana cyane ubona buri wese ashaka amanota kandi birinda gukora amakosa ayo ariyo yose, muri aka gace buri kipe yatsinzemo amanota 13. 

    Umukino waje kurangira ikipe ya APR WBBC itsinze amanota 62 kuri 61 ya REG WBBC ihita igira imikino 4 kuri 1 ihita itwara igikombe cya shampiyona. 

    Ikipe y’APR W BBC ikaba izaserukira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka 5, iteganyijwe kuzabera i Kigali, mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka (nta gihindutse).

    Iyi mikino y’Akarere ka 5 “Africa Zone Five Club 2023 Championship” , ikaba izatanga itike yo kuzahagararira aka karere mu mikino y’Afurika “2023 FIBA Africa Champions Cup for Women”, iteganyijwe kuzabera mu Misiri, mu Ukuboza 2023.

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba APR WBBC, begukanye igikombe bananije cyane REG WBBC 

    Amakipe ya APR yombi muri basketball haba mu bagabo n’abagore, niyo yegukanye shampiyona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134461/apr-wbbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-ihigitse-reg-wbbc-134461.html

  • Umwaka wa Gisirikare! Ikindi gikombe cyatashye muri APR (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR WBBC yatsinze REG WBBC maze yegukana igikombe cya Kamarampaka muri shampiyona ya Basketball “BetPawa Playoffs”.

    Ni nyuma yo kuyitsinda mu mukino wa 5 w’imikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023 amanota 62-61.

    APR WBBC yahise igira imikino 4-1, ni mu gihe amakipe yagombaga gutanguranwa imikino 4 muri 7.

    Wari umukino wo gupfa no gukira kuri APR WBBC kuko kuwutsinda yari kuzuza imikino 4-1 igahita itwara igikombe cya BetPawa Playoffs kuko yari kuba itanze REG WBBC imikino 4 muri 7 bagombaga gukina.

    REG WBBC yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 22-16.

    APR WBBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko REG WBBC yari yiteguye biranga ahubwo binyuze muri Muganza Nyota Mireille yatsinze aka gace ku manota 11 kuri 10. Bagiye kuruhuka ari 33-26.

    APR WBBC yagarutse mu gace ka gatatu ubona yahindutse maze abakinnyi barimo Odile Tetero bashyira igitutu kuri REG WBBC byanatumye amanota 7 bari babashyizemo bayakuramo banarenzaho 1. Aka gace APR yagatsinze ku manota 23-15. Agace ka nyuma banganyije amanota 13-13.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yegukanye iki gikombe gisanga icyo basaza babo nabo baheruka kwegukana bahigitse REG BBC bari bahuriye ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka.

    Odile Tetero wa APR ni we watowe nk’umukinnyi w’Imikino ya Kamarampaka ni mu gihe uwa shampiyona isanzwe (Regular Season) yabaye Uwitonze Nandy Linda wa IPRC South.

    Uwatsinze amanota menshi ni Uwimpuhwe Henriette wa GS Marie Reine Rwaza, Nibishaka Brigitte na we wa Marie Reine Rwaza ni we wugariye neza.

    Micomyiza Rosine wa REG WBBC ni we wahize abandi mu gutsinda amanota 3, umukinnyi ukiri muto wazamuye urwego yabaye Dusabe Jane n’aho umutoza w’umwaka aba Sahabu Rene wa GS Marie Reine Rwaza.

    Wari umukino utoroshye

    Odile Tetero, MVP wa BetPawa Playoffs

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwaka-wa-gisirikare-ikindi-gikombe-cyatashye-muri-apr-amafoto

  • Eric Ten Hag: Nasanze ijagaraye, naje muri Ma… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yageraga muri Manchester United, Eric Ten Hag byabaye ngombwa ko ahitamo gutandukana na rutahizamu Cristiano Ronaldo kubera ko yiyumvaga nk’uri hejuru y’ikipe.

    Kuri uyu wa Gatanu, ubwo Eric Ten Hag yaganiraga na The Guardian, yavuze ko yaje aje guca akavuyo yasanze muri Manchester United.

    Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe ku mwuka mubi uri hagati ye na Jadon Sancho.

    Eric Ten Hag yagize ati “Ubwo nageraga muri Manchester United nasanze ijagaraye. Hari bamwe mu bakinnyi biyumvaga nk’ibigirwamana. 

    Kuba narafatiye ibihano Jadon Sancho nta kibazo gikomeye kirimo. Manchester United turi ikipe kandi tugomba gukora nk’ikipe. Nta mukinnyi ugomba kumva ko yaba hejuru y’ikipe”.

    Ubwo Manchester United yatsindwaga na Arsenal ibitego bitatu kuri kimwe, Jadon Sancho yagaragaye atongana na Eric Ten Hag. 

    Kuva ubwo umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Jadon Sancho na Eric Ten Hag, ibinyamakuru bitandukanye byandika ko ashobora kuzava muri iyi kipe.

    Jadon Sancho waje muri Manchester United avuye muri Brussia Dortmund, ntabwo azakina umukino w’umunsi wa gatanu wa English Premier League, ikipe ya Manchester United izahuramo na Brighton and Hove Alibions.

    Kutazakina uyu mukino, si ikibazo cy’imvune cyangwa ubundi burwayi. Nyuma yo kubahuka umutoza akamutera amagambo, byatumye ahanishwa kutazakina umukino wa Brighton and Hove Alibions.

    Eric Ten Hag ntabwo ari umutoza uvugirwamo. Ibi yabigaragaje ubwo yahitagamo gutandukana na Cristiano Ronaldo mu kwezi kwa Mbere. Ni nyuma y’uko Cristiano Ronaldo atari akishimira bimwe mu byemezo umutoza yafataga.

    Ubwo Eric Ten Hag yajyaga gufata Manchester United, byabaye ngombwa ko ibanza gutandukana na Paul Pogba ukina mu kibuga hagati. Ni nyuma y’uko abatoza bamutoje bashinja Pogba ko akunda kugandisha bagenzi be.

    Eric Ten Hag yageze muri Manchester United asimbuye Ole Gunnar Solskjaer. Mu mwaka we wa mbere, yafashije Manchester United gusoreza ku mwanya wa Gatatu muri English Premier League.

    Muri uyu mwaka w’imikino, Manchester United mu mikino ine imaze gukina muri English Premier League, imaze gutsinda ibiri, itsindwa Indi ibiri.

    Jadon Sancho wagaragaye atuka umutoza we Eric Ten Hag, ntabwo azakina umukino wa Brighton and Hove Alibions

    Eric Ten Hag ni umugabo uhagarara ku ijambo rye. Bimwe mu byemezo yafashe harimo no gutandukana na Cristiano Ronaldo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134454/eric-ten-hag-nasanze-ijagaraye-naje-muri-manchester-united-ngo-nyishire-ku-murongo-134454.html

  • Bafatwa nk’abarakare! Menya impamvu Abarusiya… – #rwanda #RwOT

    Gutinywa, gufatwa nk’abantu bari seriye cyane (Serious) no kugira igitinyiro Abarusiya bagira byose babikomora ku kuba badakunze guseka kabone n’iyo baba bari kwifotoza. 

    Ibyo kudaseka ni umuco wamaze kwinjira mu Barusiya ku buryo bigoye kubona umurusiya uri kumwenyura, si ibyapfuye kuza gutyo gusa bifite inkomoko ku makimbirane yagiye aba hagati y'Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ushobora guhita wibaza uti ibyo bihuriye he.  Twagerageje gushaka impamvu y'iyi myitwarire, twifashishije imbuga zitandukanye zirimo The Moscow Times, The Atlantic n'ibindi bitandukanye. Muri rusange, guseka k'umunyamerika bifite icyo bivuze gikomeye ku murusiya.

    Ibi byatangiye mu gihe u Burusiya bwari bucyitwa Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete, ndetse no mu gihe cy'intambara y'ubutita. Mu myaka yakurikiye hacagaho ibiganiro kuri televiziyo no mu binyamakuru byitwa 'Their Customs' cyangwa se 'imico yabo' aho wasangaga havugwa imico y'abanyamerika ndetse n'abandi bantu bo mu bihugu bimwe na bimwe by'uburayi ku buryo umurusiya wese yumva ko ari abantu babi.

    Mu bintu byakundaga kugarukwaho cyane ni ukumwenyura k'umunyamerika (American smile). Abasoviyete babwirwaga ko inseko y'umunyamerika ikwiye gufatwa 'nk'ikirura gifite inyota yo gutegeka no kwigarurira amahanga kiri kwerekana amenyo yacyo atyaye'. Ibi bikaba byarashakaga kuvuga ko guseka k'umunyamerika kuba kwuzuye ubugome n'uburyarya kugira ngo abashe kugera kucyo ashaka.

    Ibi byakomejwe gucengezwa mu barusiya kugera ubwo biva mu murongo wa politike bikajya no mu buzima busanzwe aho umunyamerika afatwa nk'umuntu w'indyarya mu buryo amwenyura ngo akenshi ugasanga uko kumwenyura bitwikiriye ubuhemu n'ubugambanyi mu bijyanye n'uubucuzi yewe ngo kabone n'iyo yaba ari hagati yabo bitagombeye gukorerwa umunyamahanga.

    Iyo ni impamvu nyamukuru yazanye umuco wo kutamwenyura mu Burusiya, akenshi ugasanga ayo makuru yabageragaho yaberekaga ko igihugu cyabo gifite ibintu byose ku buryo nta murusiya ukwiye kwifuza ikintu icyaricyo cyose giturutse muri Amerika.

    Indi mpamvu abarusiya bashingiraho mu kudakunda guseka, ngo ni uko  bisobanuye amarangamutima. Bivuze ko igihe useka nta marangamutima ufite uba ufite ikibazo. Aha bihita bigera ku mafoto. Usanga abantu benshi iyo bagiye kwifotoza bagerageza guseka kugira ngo bagaragare neza mu ifoto. Ku murusiya, guseka nta kintu kigusekeje cyangwa kigushimishije bifatwa nk'ubugoryi.

    Ibi byo bituruka ku mugani bafite uvuga ko iyo urebye umuntu utari guseka umubonamo ibitekerezo n'ubwenge, wabona uri guseka cyane cyane aseka ubusa ukamubonamo ubupfapfa n'ubusazi. ibi babishingira kandi ku buryo iyo abantu bagiye kwifotoza bafite utugambo bakoresha (urugero rwatanzwe ni cheese) kugira ngo bagaragare nkabari guseka, ngo ibi bishatse kuvuga ko umuntu aba ari kwigira nk’iby’abasazi.

    Ku Barusiya rero, guseka bigomba kuba ari uko hari impamvu igaragara itumye umwenyura ngo kuko nta munyabwenge useka ntakimusekeje, cyangwa se uko guseka kukaba uburyarya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134441/bafatwa-nkabarakare-menya-impamvu-abarusiya-badakunda-guseka-134441.html

  • Abapolisi 288 basoje imyitozo y'ibikorwa by'ibanze byihariye #rwanda #RwOT

    Abapolisi 288 basoje amasomo y'ibikorwa by'ibanze byihariye

    Abapolisi 228 basoje amahugurwa y'ibanze y'ibikorwa bya polisi byihariye (Basic Special Forces course) yaberaga mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

    Minisitiri w'umutekano, Alfred Gasana ni we wasoje aya mahugurwa kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 abayitabiriye bagaragaza ubumenyi bahawe mu byiciro birimo kugendera ku migozi, kurira inkuta ndende, gusimbuka umuriro, kumanuka mu ndege igenda n'ibindi.

    Abayitabiriye bari bayamazemo amezi icyenda.

    Muri Nyakanga uyu mwaka Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya 501 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) nyuma yo gusoza amahugurwa y'abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Mu 2000 nibwo Polisi y'u Rwanda yabayeho biturutse ku guhuza inshingano za 'Gendarmerie Nationale', urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y'Ingabo, 'Police Communal' yari muri Minisiteri y'Umutekano w'imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y'Ubutabera.

    Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye ndetse n'umubare w'abayigize uriyongera.

    Kugeza ubu Polisi y'u Rwanda igizwe n'amashami atandukanye arimo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, irishinzwe ikoranabuhanga, irishinzwe ubuvuzi, irishinzwe umutekano wo mu mazi, irishinzwe kuzimya no gukumira inkongi.

    Polisi y'u Rwanda kandi ifite ishami rishinzwe gucunga umutekano no gusaka hakoreshejwe imbwa, Irishinzwe ubwubatsi, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga, irishinzwe abakozi n'imiyoborere, irishinzwe imikoresherezwe y'imari n'umutungo ndetse n'andi ashinzwe ingeri z'imirimo itandukanye ibarizwa muri Polisi y'u Rwanda.

    Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi bakurikiranye iyi myitozo

    Minisitiri Gasana ageza ubutumwa ku bapolisi basoje amasomo yari aamze amezi icyenda

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), Felix Namuhoranye atanga impanuro ku basoje amasomo

    Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana yashyikirije ibyemezo by'ishimwe abitwaye neza kurusha abandi

    Abasoje amasomo bari bari mu byishimo bikomeye

    Abarenga 200 ni bo bitabiriye aya mahugurwa yaberaga i Mayange mu Karere ka Bugesera

    The post Abapolisi 288 basoje imyitozo y'ibikorwa by'ibanze byihariye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abapolisi-288-basoje-imyitozo-yibikorwa-byibanze-byihariye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abapolisi-288-basoje-imyitozo-yibikorwa-byibanze-byihariye

  • Yigeze gukuka amenyo 16: Bien-Aim Baraza wa… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bien-Aime Baraza ukunzwe mu itsinda rya Sauti Sol yahishuye imirimo Imana yamukoreye nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yasize yangiritse cyane ariko we aba amahoro. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram, Baraza yagize ati “Imana ishimwe yo yandinze.”

    Iyi ntabwo ari impanuka ya mbere uyu muhanzi arokotse dore ko aherutse gutangaza ko mu myaka ya cyera ubwo yashakaga ibyangombwa byo kujya muri Amerika ku nshuro ye ya mbere, yakoze impanuka ikomeye cyane.

    Yatangaje ko ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye agiye gushaka ibyangombwa bimwerekeza muri Amerika, yagiye kuri mabasade ya Amerika ariko ubwo yambukaga umuhanda akora impanuka ikomeye cyane aho yaje no gukuka amenyo 16.

    Bien-Aime Baraza yavutse ku wa 28 ukuboza 1987 mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi atangira gukora umuziki mu mwaka wa 2005. Amashuri yisumbuye  yize muri Hill High School aho yaje no guhurira na bamwe mu bahanzi bagenzi be barimo Chimano na Mudigi.

    Nyuma yo kurangiza amshuri yisumbuye, yakomereje amasomo muri United State International University yiga itangazamakuru yarangije kwiga mu mwaka wa 2011.

    Nyamara n’ubwo yarangije kwiga kaminuza mu mwaka wa 2011, yinjiye mu itsinda rya Sauti Sol mu mwaka wa 2006 nyuma y’umwaka umwe iri tsinda ritangiye gukora. 

    Yahise akorana na Wills Chimano, Savana Mudigi bamenyaniye mu mashuri yisumbuye hamwe na Polycarp Otieno wabiyunzeho.

    Mu myaka uyu muhanzi amaze akora umuziki, yabashije kuwukuramo agatubutse aho magingo aya amaze kwibikaho arenga 2,000,000 $bimugira umwe mu bahanzi bo muri Kenya bafite agatubutse.

    Ku wa 06 Werurwe 2023, Baraza na Chiki Kuruku bizihizaga imyaka itatu bamze babana nk’umugabo n’umugore. Icyo gihe Braza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yateye imitoma umugore we kubwo kuba yaramubereye umuntu w’intangarugero ku buzima bwe.

    Icyo gihe Bien-Aime Baraza yagize ati “Warakoze kumbera umuntu nyamuntu, ndishimye cyane kuba nkufite mu buzima bwange. uri byose nahoze nsengera.”

    Bien Aime Baraza warokotse impanuka yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2006 ubwo yinjiraga mu itsinda Sauti Sol


    Bien-Aime Baraza ni umwe mu bahanzi batunze agatubutse aho afite arenga 2,000,000 $


    Ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa bimujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze impanuka akuka amenyo 16

    Bien-Aime yakoze ubukwe na Chiki nyuma y’igihe kirekire bakundana dore ko bamenyaniye mu mashuri yisumbuye


    Mu kwezi kwa Werurwe, Baraza yateye imitoma umukunzi we avuga ko yabaye byose yahoze asengera

    Sauti Sol iri kwitegura gutandukana nyuma y’igihe kirekire bakorana umuziki bikabaha kwamamara no gukundwa amahanga yose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134447/yigeze-gukuka-amenyo-16-bien-aime-baraza-wa-sauti-sol-warokotse-urupfu-ni-muntu-ki-134447.html

  • Canal+ Rwanda yahaye ibikoresho by’ishuri aba… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri, kibera ku cyigo cy’amashuri giherereye ku rusengero rwa Eglise Methodiste ruri i Gikondo. Muri iki kigo, niho hakorera umuryango wa Organisation A-Bato, uyu muryango ukaba ariwo ufite bano bana barimo abana 20 bafashwa na Canal+.

    Nk’uko bitangazwa na Mukamakuza Teresa, n’umuyobozi wungirije wa Organisation A-Bato, avuga ko nyuma yo kugirana umubano na Canal+ hari byinshi byahinduye kubana bareberera. 

    Yagize ati: “Canal + tumaze imyaka itatu dukorana, kubera Organisation A-Bato inshingano zayo ari ugufasha abana muburyo bwuzuye, harimo kwiga, ubuzima, no kwidagadura. Canal ije rero yaje kudufasha mu cyiciro cy’abana, aho ibishyurira amashuri, ndetse ikabaha n’ibikoresho by’ishuri.”

    Mukamuganga yemeza ko ubufasha Canal+ iha abana, butuma biga bafite icyizere, ndetse bikanorohereza ababyeyi babo 

    Mukamakuza yakomeje avugako “Twishimira ubufatanye twagiranye na Canal kuko bwatanze ibisubizo bikomeye ku bana 20 bafasha, harimo korohereza imiryango ryabo, ndetse no gufasha abana kwiga neza bakanatsinda.”

    Uyu mu ryango A-Bato, ufite abana bagera kuri 600 baba mu miryango 7. Muri abo bana, abana 20 nibo Canal+ isanzwe ifasha, aho hashize imyaka 3 ibamenyera buri kimwe kicyajyanye n’ishuri. Muri aba bana harimo abatangiye kugera no mu mashuri yisumbuye, aho Canal yemeye kizagumya kubafasha no muri icyo cyiciro.

    Hashize imyaka 3 Canal ikorana n’umuryango A-Bato, aho bafasha abana kujya ku ishuri babaha ibikoresho by’ishuri.

    Sophie Tchatchoua uyobora Canal+ Rwanda yemeza ko banyuzwe n’uburyo abana bari gufasha bakomeje gutsinda ndetse bikorohereza ababyei babo. 

    Yagize ati: “Intego ya Canal Impact ni ugufasha abana kubaho neza, ndetse bakaniga neza. Umwana wabonye ibikoresho by’ishuri bitamugoye ndetse akiga atirukanwa, bimufasha kwiga neza ndetse agatsinda, bigatuma n’umuryango woroherwa mu mikoro.”

    Sophie yakomeje avuga ko “umuryango A-Bato tuzakomeza gukorana nawo no mu bindi bikorwa, birimo guteza imbere abagore, kubungabunga ibidukikije harimo no gukorana umuganda.”

    Sophie yasoje asaba abana kwiga bashyizeho umwete kuko ari bo Rwanda rwejo ruzavamo abarimu, abaganga, abasirikare ndetse hakazanabonekamo umukuru w’igihugu w’ahazaza.

    Muri iki gikorwa Canal+ biciye muri Canal Impact, yahaye abanyeshuri ibikapu by’ishuri, amakaramu n’amakaye bazakoresha bari ku ishuri

    Gisubizo Samuel ni umwe mu banyeshuri bafashwa na Canal+ avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gutangira gufashwa na Canal. Ati: “Ubu nshoje amashuri abanza umwaka ushize, kuri ubu nkaba ngiye mu ma shuri yisumbuye. 

    Maze imyaka 3 mfashwa na Canal+ gusa kuva yatangira ubuzima bwange bwarahindutse. Mbere wasangaga kubona ibikoresho bingora, ndetse n’amafaranga y’ishuri, ariko batangiye kumfasha ibikoresho mbibonera ku gihe.”

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo hasohotse amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta, bikaba biteganyijwe ko umwaka w’amashuri 2023-24 uzatangira muri Nzeri tariki 25 2023.


    Abana bahawe ibikoresho bazakoresha ku mushuri ndetse bishimira urukundo umuryango wa Canal ibereka 

    Canal+ yahaye ubufasha abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134433/canal-rwanda-yahaye-ibikoresho-byishuri-abana-20-bahiga-kwitwara-neza-amafoto-134433.html

  • Gasogi United na Kiyovu Sports, nizo kipe zigiye kubimburira izindi gukina umunsi wa 4 wa shampiyona urimo ibirarane 2. Ni umukino ugiye kubera kuri Kigali Pele Stadium ukaba utangira ku isaha ya saa 19:00 PM.

    Gasogi United igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 ikaba irushanwa amanota 3 Musanze FC. Kiyovu Sports igiye ku manuka mu kibuga iri ku mwanya 8 n’amanota 4.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134451/live-ikaze-kuri-pele-stadium-aho-gasogi-united-ishaka-kwandagariza-kiyovu-sports-134451.html

  • Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36 #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitabiriye inama y'Abakuru b' ibihugu na za guverinoma z' ibihugu bigize Umuryango wa G77 hamwe n'u Bushinwa.

    Ni inama yiga ku bibazo bitandukanye byugarije isi, by' umwihariko ibihugu biri mu nzira y'iterambere byiganjemo ubukene, ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere n'ibindi.

    Agikandagira ku butaka bw'umurwa mukuru wa Cuba, Havana, Perezida Kagame yagaragaje ko ari ibyishimo kuri we gusubirayo nyuma y'imyaka igera muri 36 ahavuye.

    Yagize ati 'Mbere ya byose, nishimiye cyane kuba natumiwe mu nama ibera hano i Havana muri Cuba, kuri jye, kuza i Havana muri Cuba ni ikintu cy'urwibutso rukomeye,kuko nari muri iki gihugu mu 1986 hagana mu 1987. Bivuze imyaka 36 ishize, nari umu ofisiye muto nkorera igihugu cyari cyarancumbikiye ari cyo Uganda nari hano mu mahugurwa yari yarahawe abanyafrika benshi. Ku bw'iyo mpamvu, ndanezerewe n'ubwo hari haciyeho igihe kirekire, kandi nje kwitabira iyi nama y'abakuru b'ibihugu.'

    Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ihuza abayobozi b' ibihugu bisaga 130 byo hirya no hino ku isi bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Iyi nama irabera mu gihugu cya Cuba ikaba igamije gushakira umuti ibibazo binyuranye byugarije isi n'ibi bihugu by'umwihariko. Ni inama ifite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw'ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya mu iterambere.

    Ni inama iteranye mu gihe isi yugarijwe n'ibibazo byiganjemo imihindagurikire y'ikirere, intambara n'amakimbirane hagati y'ibihugu no mu bihugu imbere.

    Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres ashishikariza ibihugu kwita ku ntego z'Umuryango w'Abibumbye za 2030 zigamije kurwanya ubukene, inzara no guhangana n' ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere.

    G77 ni ihuriro ryatangijwe n'ibihugu 77 biri mu nzira y' iterambere byo ku migabane ya Afurika, Asia na Amerika y'Epfo hagamijwe kugira ijwi rimwe ku bibazo bitandukanye ahanini bishingiye ku bukungu. Uyu munsi iri huriro rifite abanyamuryango 134 batuwe n'abarenga 80 by'abatuye isi bose, ndetse akaba ari na wo muryango uhuza ibihugu byinshi mu Muryango w'Abibumbye.

    The post Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/62036-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=62036-2