Blog

  • Urugamba rwa Sheebah Karungi na Cindy rwabuze… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibyumweru byinshi Cindy Sanyu na Sheebah Karungi biteguye guhanganira ikamba ry’umwamikazi mu muziki wa Uganda, umunsi washyize uragera ibirori biryoheye amaso bibera ku kibuga cya Kololo abantu ibihumbi biyogereza amaso.

    Dore amategeko yari yarashyizweho agenga iri hangana;

    1. Ibi birori bizatangira saa mbili ariko amarembo yo kwinjira azafungurwa kare cyane kugira ngo amasaha yo gutangira abantu bazabe bamaze kugera ahabera ibirori kare nta kavuyo ko kwinjira gahari.

    2. Buri muhanzi azajya aririmba iminota 20 hanyuma abanze aruhuke anywe ku mazi ndetse anahindure imyenda ku bazakenera guhindura hanyuma undi nawe aririmbe iminota 20 nawe aruhuke.

    3. Uzabimburira undi gutaramira abafana be azagaragazwa hashingiwe ku giceri hagatoranywamo utangira gutyo.

    4. Abafana ba Sheebah Karungi bazajya ku ruhande rumwe hanyuma abandi bafana bajye ku rundi ruhande hagati yabo bashyiremo ibibatandukanya.

    5. Gutunga amanota; Nk’uko umunyamakuru Isaac Katende uzwi nka Kasuku akaba ari we uzaba uhagarariye iyi ntambara, yavuze ko hazatangwa amanota hashingiye ku kubahiriza igihe, uko baserutse baza ku rubyiniro, kuririmba neza, kwambara neza imicurangire myiza ni bimwe mu bizagenderwaho mu gutanga amanota.

    6. Umuhanzi uzatuka mugenzi we ku rubyiniro azakurwaho amanota bishobora gutuma atsindwa.

    7. Ibindi bikorwa byose byo gushaka kubangamira undi bizajya bituma ubikozr akurwaho amanota. Niba atarimo kuririmba yemerewe kuguma ahabugenewe gisa.

    8. Abandi bahanzi bazafatanya na Sheebah Karungi cyangwa Cindy bemerewe kujya ku rubyiniro gusa ari uko uwo bagiye gufasha ari ku rubyiniro. 

    9. Amanota n’ibyabaye muri iryo hangana bizatangazwa nyuma y’ibyo birori biteganyijwe ku munsi w’ejo. 

    10. Uwatsinze azahabwa ishimwe ry’amafaranga nyuma yo guhatana.

    Ni igitaramo cyatangiye saa moya mu gihugu cya Uganda. ubwo ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri mu Rwanda hanyuma kirangira saa munani n’igice mu gihugu cya Uganda mu gihe mu Rwanda byari mu gicuku cya saa Saba n’igice.

    Nk’uko hariho amabwiriza n’amategeko, abahanzi bose bagerageje kubahiriza amategeko nk’uko n’abantu bari bashinzwe gutegura iki gitaramo bari bagerageje gukora uko bashoboye kose kugira ngo bigende neza.

    Nk’uko mu mategeko n’amabwiriza yabisobanuraga, uwari kubanza ku rubyiniro hagati ya Sheebah na Cindy yari gutorwa hagendewe ku buryo bw’igiceri hanyuma akaririmba iminota 20 akajya kuruhuka akongera kugaruka undi avuyeho.

    Sheebah yinjiye ku rubyiniro yamabaye imyenda yera atwawe mu maboko n’abasore b’inkorokoro hanyuma atangira kuririmbira abafana be indirimbo yasohoye mu 2016 yise “kisasi kimu”. Abafana be bigaragazaga kubera ko bari bashyizwe ku ruhande rumwe abandi ba Cindy bari ku rundi ruhande.

    Sheebah Karungi niwe wabanje ku rubyiniro.

    Nyuma yo kuririmba, Cindy nawe yagezweho hanyuma aseruka atwawe mu kazu gato k’umweru hanyuma nawe ashyira akamwenyu ku maso y’abafana be bari baje kumushyigikira muri iki gitaramo yifashishije indirimbo yise “Party”.

    Buri muhanzi yaririmbye iminota 20 agasubira mu rwambariro hanyuma undi akajyaho gutyo gutyo biba inshuro enye hanyuma bahatana mu kiciro cya nyuma cyo gusoza iki gitaramo.

    Nyuma yo guseruka neza no kuririmba neza, abafana ku mpande zombi ntawe uremera ko uwo afana hagati ya Sheebah na Cindy yatsinzwe ahubwo buri wese akemeza ko uwo afana ariwe watsinze.

    Bamwe mu banyacyubahiro bari bitabiriye iki gitaramo, bagize icyo bavuga ku wo babona waba watsinze hagati y’aba bahanzikazi bombi kubera ko bose bagaragaje ubuhanga n’ubudahangarwa.

    Umuvugizi w’inteko nshingamategeko mu gihugu cya Uganda, Thomas Tayebwa  yatangaje ko aba bahanzi bose bagaragaje ubuhanga budasanzwe bityo ku ruhande rwe akaba abona bombi banganyije nta watsinze undi.

    Ku mbuga nkoranyambaga abafana batoye uwatsinze, ni Cindy Sanyu wabonye amajwi 65% hanyuma Sheebah asigarana 35% ariko abateguye iki gitaramo  ntabwo bigeze bavuga uwatsinze.

    Amakuru yamaze kumenyekana, ni uko iyi ntamabara y’umuziki izasubirwamo mu gihe kitaratangazwa ikabera hanze y’igihugu mu Bwongereza ndetse na Dubai dore ko abafana ba Sheebah bavuga ko umuhanzi wabo akundwa cyane n’abantu bo hanze y’igihugu cya Uganda.

    Aba bahanzikazi basabye ko bahabwa $350,000 kuvuga arenga 350,000,000 hanyuma bakajya guhatana mu bihugu by’amahanga aribyo ubwongereza ndetse no muri leta zunze ubumwe z’abarabu hanyuma bagaca impaka.

    Abafana ba Cindy bavuze ko icyo Sheebah arusha Cindy ari ukubyina ariko nta mpano amurusha hanyuma nawe avuga ko aho kugira impano idafite icyo imaze yakora cyane akagera kuri byinshi.

    Iki gitaramo mu masaha arenga 5 cyabaye, cyarebwe n’abantu barenga miliyoni haba abari ku kibuga ndetse n’abagikurikiranye imbonankubone ku mbuga zindi zitandukianye abantu banyuzagaho amashusho nka Youtube ndetse na TikToK.

    Sheebah Karungi yakoze ibishoboka byose aseruka neza cyane.


    Ubwo Sheebah yajyaga ku rubyiniro ku nshuro ya gatatu yari yambaye amababa.


    Ykee Benda yafatanyije na Sheebah mu guhangana na Cindy Sanyu.


    Sheebah Karungi yashatse imyenda yo mu bwoko bwose.


    Buri gace kose Sheebah yajyaga ku rubyiniro yahinduraga imyenda.


    Sheebah Karungi yari yateguye mu buryo bwose bigera no mu babyinnyi.


    Ababyinnyi ba Sheebah bajyanishije mu myambaro bari bambaye.


    Uko Sheebah n’ababyinnyi be binjiye ku rubyiniro.


    Cindy Sanyu yagaragaje impano afite mu kuririmba.


    Sheebah yaje ku rubyiniro atwawe mu maboko n’inkorokoro.


    Cindy Sanyu wari ufite abafana benshi, yagereranywaga na telephone ya Nokia mu gihe Sheebah we yagereranywaga na iPhone.


    Ku kibuga cya Kololo abafana bari bakubise buzuye.


    Ku rubyiniro, mu gihande cy’ubururu niho Sheebah yari ari naho Cindy ari mu gihande cy’umutuku.

    Amafoto: Glaxy Tv uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134469/urugamba-rwa-sheebah-karungi-na-cindy-rwabuze-gica-rwimurirwa-i-burayi-134469.html

  • Ikote ntirihinduka! Ibintu 6 byaranze urubanz… – #rwanda #RwOT

    Byavuzwe ko Obama yakunze kuba ahuze cyane akabura umwanya wo kujya mu batayeri. Ni byo bishobora gukekwa kuri Prince Kid ku ikote yakunze kwambara mu rubanza, yaryambaye yagiye mu murenge asezerana na Elsa ndetse usubije amaso inyuma uribona mu mafoto y'igihe hari hagiye gutangizwa Miss Rwanda ya 2021.

    Bimwe mu bidasanzwe bitazibagirana byaranze urubanza rwa Prince Kid

    1. Urubanza rwabaye ruhindura isura humvikana ihangana ririmo intonganya

    Umushinjacyaha yageze hagati umutwe urashyuha kubera ko harimo havugwa ingingo zo ku majwi byavugwaga ko yahinduwe 'edited'. Mu rubanza rwo ku itariki 15 Nyakanga 2023 ariya majwi yateje impaka basubika urubanza noneho rusubukurwa tariki 15 Nzeri 2023 saa tatu za mu gitondo. 

    Me Emelyne Nyembo yaciye mu ijambo umushinjacyaha warimo ababwira 'uruhande rwa Prince Kid' ko bari guta umwanya bakagaruka ku ngingo zavuzweho cyane. Me Emelyne Nyembo ati: 'Hano ndi mu kazi ntabwo naje guta umwanya'. 

    Aha rero abari bakurikiye urubanza bahise babona ko ibintu bifashe intera. Perezida w'inteko iburanisha yasabye impande zombi kubahana dore ko byari bigiye gufata intera hatangiye intonganya kugeza ubwo bacanaga mu ijambo.

    2. Urubanza rwakurikiwe n'abantu benshi salle iruzura

    Urubanza rwa Prince Kid rwari rutegerejwe na benshi. Ni byo koko yaba abakurikira imyidagaduro, inshuti, umuryango ku ruhande rwa Prince Kid na Elsa babaye umuryango umwe, bari bashyigikiwe. Itangazamakuru ryari ryuzuye muri salle ku buryo intebe zagennwe zashize bamwe bahagarara hanze, mu madirishya, abandi bakurikira urubanza bari hanze.

    3. Telefoni ya iPhone 14 yafashe amajwi itarajya ku isoko

    Urubanza rwa Prince Kid rwenda gupfundikirwa yazamuye ukuboko. Uyoboye inteko iburanisha yamuhaye umwanya, arangije yerekana inyandiko y'uruganda rwa Apple rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo iPhone, MacBook n'ibindi. 

    Yagize ati: 'Ese ko amajwi yafashwe ku itariki 16 Mata 2022 kandi iriya telefoni uruganda rwarashyize hanze itangazo riyicuruza ku itariki 07 Nzeri 2022 ubwo amajwi yafashwe na telefoni itaragera ku isoko?'. 

    Iyi telefoni urebye yageze ku isoko ku itariki 16 Nzeri 2022 ni bwo abari hafi y'amaduka 'Stores' ya biriya bikoresho batangiye kuzigura. iPhone 14 Plus yagiye ku isoko ku itariki 07 Ukwakira 2022. Bivuze ko yageze mu Rwanda haciyemo iminsi. Iki kimenyetso rero cy'amajwi cyaba kirimo imitego mitindi ishaka kubambisha Prince Kid.

    4. Amajwi yarakataguwe

    Ubushinjacyaha bwavuze ko amajwi yasuzumwe n'inzobere mu bijyanye n'amajwi ariko asuzumirwa mu kigo cy'igihugu gishinzwe ibimenyetso bya gihanga no gukora ubushakashatsi kitwa Rwanda Forensic Institute bitangiwe uburenganzira n'Umushinjacyaha Mukuru nk’uko amategeko abiteganya. 

    Byavuzwe ko ariya majwi afite iminota irenga 30 ariko bagiye bakuramo iminota bifuza. Ikindi banagarutse ku kuba yarafashwe bitemewe kuko batari mu ruhame ahubwo ari Prince Kid warimo uganira n'umutangabuhamya. Yavuze ko amajwi bakuyemo ibyo bashaka bongeramo ibindi bagamije kugera ku ntego ubushinjacyaha bwifuza. Ariko Ubushinjyacyaha bwagaragaje ko butahinduye ariya majwi.

    5. Prince Kid yagize ikiniga ashyira ubuzima bwe mu biganza by'abacamanza

    Prince Kid yabajije Ubushinjacyaha uwo buri gusabira ubutabera kandi n'umutangabuhamya bavuga we ubwe yaranditse ibaruwa ishinjura Prince Kid. Ati: 'Ese mu by’ukuri uwo musabira ubutabera ni nde? Uwo muvuga yiyandikiye abahinyuza ko atakorewe ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. None rero njyewe narihebye ubuzima bwenjye mbushyize mu biganza by'abacamanza. Ba nyakubahwa muzandenganure kuko ndabona nta butabera ntegereje!'. 

    Hano Prince Kid ntabwo yari azi ko Ubushinjacyaha buhora bushaka ibimenyetso bishinja noneho ushinjwa agashaka ibimenyetso bimugira umwere. Abacamanza bagaca urubanza batabogamye kuko bagendera ku bimenyetso.

    6. Ikote yambaye batangaza amabwiriza agenga Miss Rwanda mu 2021 ni ryo amaze igihe aserukana bitewe no kubura umwanya kubera urubanza rwamubanye akasongoyihwa. Urebye ubwo yitabaga aje kuburana mu bujurire ni ryo yari yambaye. 

    Ubwo yajyaga mu murenge ni ryo yari yambaye. N'ejo kuwa Gatanu mu rukiko ni ryo yaserutse yambaye. Muribuka ko Perezida Barack Obama yamaze imyaka 8 yambara ikote rimwe kubera kubura umwanya wo kujya mu batayeri.

    Mu murenge yari yambaye iri kote

    Ku itariki 02 Werurwe 2023 yari mu murenge yasezeranye

    Iri kote ni iryo mu bihe bya Miss Rwanda

    Ku itariki 30 Kamena 2023 ni ryo kote yari yambaye yitaba urukiko rukuru ku bujurire

    Kuri uyu wa Gatanu nabwo yari yambaye iri kote

    Prince Kid amaze igihe yambara yambara iri kote “kositimu’

    Prince Kid mu mudoka atwaye umugore we Miss Iradukunda Elsa

    REBA AMAFOTO: NGABO SERGE

    REBA IKIGANIRO: DOX VISUAL

    Barack Obama yamaze imyaka 8 yambara ikote rimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134435/ikote-ntirihinduka-ibintu-6-byaranze-urubanza-rwa-prince-kid-134435.html

  • Young Africans yari yafashe Kigali, yatsindiye Al Merrikh kuri Kigali Pelé Stadium (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Young Africans yateye intambwe ya mbere igana mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindira Al Merrikh 2-0 mu Rwanda.

    Kubera ibibazo by’intambara biri muri Sudani, Al Merrikh yasabye kwakirira imikino yayo Nyafurika mu Rwanda.

    Uyu munsi yari yakiriye Young Africans mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho ikipe izarenga iki cyiciro izahita igera mu matsinda.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 wabonaga yuzuye abafana ba Young Africans aho amakuru avuga ko ku munsi w’ejo abambutse banyuze ku mpaka wa Rusumo, bari mu modoka z’abafana bagera ku bihumbi 2, aho hakaba hatarimo abaje mu modoka zabo ndetse n’abaje uyu munsi, muri rusange urebye abari muri Stade barengaga ibihumbi 6.

    Mu gice cya mbere cy’umukino Young Africans yasatiriye harimo n’ishoti rya Maxi Mpia Nzengeli ku munota wa 22 ariko umunyezamu Mustafa awukuramo ukubita igiti cy’izamu ujya hanze yaryo.

    Abasore kandi nka Aziz Ki na rutahizamu Mzize bagerageje amahirwe ariko kubona inshundura bibanza kwanga.

    Al Merrikh ntabwo yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Ku munota wa 48, Maxi Mpia yahaye umupira mwiza Clement Francis Mzize ariko awuteye awushyira mu ntoki z’umunyezamu.

    Nyuma y’iminota 3, Aziz Ki yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu.

    Kenedy Musonda umunya-Zambia winjiye mu kibuga asimbura Yahya Abbas Mdathiri yaje guhagarutsa abafana ba Young Africans bari muri Kigali Pelé Stadium ku munota wa 62 ubwo yatsindiraga Yanga igitego cya mbere ku mupira yari ahawe Aziz Ki

    Ku munota wa 80, Clement Mzize yatsindiye Young Africans igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Aziz Ki. Umukino warangiye ari 2-0, Young Africans ikaba isabwa gusa kunganyiriza muri Tanzania igahita igera mu matsinda.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/young-africans-yari-yafashe-kigali-yatsindiye-al-merrikh-kuri-kigali-pele-stadium-amafoto

  • Amasaha arabarirwa ku ntoki! Ibyo kwitega mu… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo bazakora kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 guhera saa munani z’amanywa mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

    Cyubakiye ku bindi bitaramo iyi korali yagiye ikorera ahantu hanyuranye nko muri Kigali Serena Hotel, Kigali Convention Center, muri Car Free Zone, mu Ntara zitandukanye n’ahandi.

    Banataramiye muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ni igitaramo cyitezweho gufasha benshi batabashaga kubona uburyo bwo kwinjira muri BK Arena.

    Kandi kitezweho gufasha ibihumbi by’abantu kuramya Imana mu buryo bwagutse, no kugirana ibihe byiza n’Ijuru.

    Ibi biri mu mpamvu zatumye kwinjira bigirwa ubuntu kugira ngo bizorohere buri wese kuzifatanya na Shalom Choir ndetse na Israel Mbonyi.

    Visi Perezida wa mbere wa Shalom Chori, Rukundo Jean Luc avuga ko ivugabutumwa bakora ridashingiye ku mafaranga, ahubwo barangajwe imbere no gukora ibikorwa bifasha abantu gukurikira Yesu Kristo.

    Rukundo yavuze ko urugendo rwa Shalom Choir muri ‘Gospel’ ari igisobanuro cy’ivugabutumwa bashyize imbere. Ati “Twebwe rero iyo dutegura igitaramo nk’iki ntitwishyuze hari abantu dutekereza dushaka, urubyiruko. Twe turashaka kuza hano dufite’ ubutumwa dushaka gutanga bwo kwakira Kristo.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bateguye iki gitaramo mu gihe muri iki gihe abantu bugarijwe n’ibibazo birimo za gatanya ‘Divorce’ ndetse na ‘Depression’ ku buryo biteze ko iki gitaramo kizatanga umusanzu mu mibanire y’abantu no gufasha abantu bahura n’indwara y’agahinda gakabije.

    Akomeza ati “Twebwe umusanzu twumva twatanga muri iki gihugu cyacu ni uburyo twagabanya izo ‘stress’, ‘Depression’ dukoresheje ijambo ry’Imana.”

    Avuga ko intego y’iki gitaramo bashyize imbere ariyo yatumye batishyuza abantu kugirango bazitabire. Ati “Rero twarebye tugiye kuvura umuntu cyangwa se gutanga ubutumwa tukishyuza hari abo tutabona…”

    Yavuze ko “Inyungu yacu ya mbere hano muri BK Arena dushaka ni uko abantu bakira bakabona Kristo uruhura imitima.”

    Inyubako ya BK Arena isanzwe yakira abantu ibihumbi 10. Biteganyijwe ko guhera saa sita z’amanywa abantu bazaba batangirye kwinjira kugeza saa munani z’amanywa.

    Abana bagomba kuzaba bari kumwe n’abantu bakuru. Kandi n’abantu bakuru bagomba kuzitwaza indangamuntu. Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira saa munani z’amanywa.

    Iyi korali yatangiye umurimo w'Iamna mu 1983 itangira ari korali y’abana bo ku ishuri ryo ku ishuri. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabatereshe bafashe izina bitwa Korali Umunezero.

    Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Choir Shalom [Amahoro mu rurimi rw’Igiheburayo].

    Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n’urubyiruko 22%.

    Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo izo bitabiriye Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka ‘Jambo Nyamukuru’, ‘Ndashima Umwami’, ‘Mungu wangu’ n’izindi.

    Perezida wa Shalom Choir, Bwana Ndahimana Gaspard avuga ko inzira y’urugendo rw’abo mu gukorera Imana itari iharuye kuko ‘no mu murimo w’Imana habamo birantega’.

    Ati “Habamo ingorane nyinshi. Twagiye duhura na byinshi bishaka kutubuza umurimo ariko hamwe no gusenga Imana hamwe n’abayobozi bacu Imana yashyizemo umwuka wera ngo batubungabunge tukajya dutambuka bya bibazo. Ibibazo byo ntibibura mu murimo w’Imana.”

    Muri iki gitaramo, Shalom Choir izaririmba indirimbo zayo zakunzwe, kandi bitaye cyane no kuzaririmba mu ndirimbo zabo nshya baherutse gushyira hanze.

    Ubwo bazaba bari gukora iki gitaramo bazaba bari no gufata amashusho y’indirimbo z’abo ku buryo bazagenda bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

      

    Hasigaye umunsi umwe Shalom Choir igakorera igitaramo muri BK Arena izahuriramo na Israel Mbonyi


    Shalom Choir ikoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro- Kuri iyi nshuro bazafata amashusho y’indirimbo z’abo
    Umuramyi Israel Mbonyi yemeye kwifatanya na Shalom Choir muri iki gitaramo cy’ivugabutumwa ryagutse

    Shalom Choir igizwe n’abaririmbyi barenga 140, 78% ni abubatse n’aho 22% ni urubyiruko
    Umuyobozi wa mbere wungirije wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc [Uri ibumoso] yavuze ko abantu bafite ibibazo birimo ‘Stres’ na ‘Depression’ bazakirira muri iki gitaramo

    KANDA HANO UREBEIBYARANZE IKIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134467/amasaha-arabarirwa-ku-ntoki-ibyo-kwitega-mu-gitaramo-shalom-choir-izahuriramo-na-israel-mb-134467.html

  • Arenga miliyoni 4 ni yo Pyramids FC yishyuye kugira ngo imodoka igendamo i Kigali itakwe #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Nzeri 2023 nibwo Pyramids FC yageze mu Rwanda ije gukina na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya CAF Champions League.

    Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023ri Kigali Pele Stadium, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Nzeri 2023.

    Iyi kipe ubwo yari igigeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’imodoka 2 imwe yari yamaze gushyirwamo ikirango cya Pyramids FC (imbere gusa) ni mu gihe indi nta cyari kiriho ari iya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano.

    Benshi mu gitondo cyakurikiyeho cya tariki ya 15 Nzeri 2023 batunguwe banatangazwa no kubona noneho imodoka yatatswe ibarango by’iyi kipe ndetse harimo n’amwe mu mafoto y’abakinnyi bayo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yanze kugendera mu modoka itariko ibirango byayo maze ihitamo gutanga ikiraka bakayitaka maze mu gihe bazaba basubiyeyo, bamaze gutanga imodoka ba nyir’imodoka bakabikuraho.

    Amakuru avuga ko umuntu wayitatse yishyuwe ibihumbi 3.5 by’Amadorali, ni ukuvuga miliyoni 4 n’amafaranga ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo imodoka ibe isa uko isa uyu munsi.

    Ni uku imodoka Pyramids FC igendamo i Kigali imeze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Arenga-miliyoni-4-ni-yo-Pyramids-FC-yishyuye-kugira-ngo-imodoka-igendamo-i-Kigali-itakwe

  • Ndorimana ‘General’ yavuze uko yibwe anasoban… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma y’umukino bari bakiriwemo na Gasogi United. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Yves Mugunga naho Malipangou wa Gasogi United aza yishyura kuri penariti.

    Nyuma y’umukino, Ndorimana Jean François Regis, Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru, abazwa ku kuba abakinnyi be bagiye bagaragara batishimiye imisifurire, niba nawe yaba itamushimishije .

    Yasubije agira ati: “Ibyo aribyo byose namwe mwari muri ku kibuga mwabyibonye, nta bwo imisifurire yagenze nk’uko umuntu yabishakaga ariko turibwe mwese murabibonye ko twibwe, Kiyovu iribwe rwose”.

    “Twatsinze igitego kiza ariko batanze penariti itavugwaho rumwe na benshi nk’uko natwe twabirebega, iriya ntabwo ari penariti umusifuzi yari gutanga gutyo gusa. Turibwe ariko imitegurire yari ihari, sinzi icyo bita gutegura ariko Kiyovu rwose turibwe ntabwo nyuzwe n’imisifurire”.

    Abajijwe ku hantu yagaragaye ashyamirana n’umuyobozi wa Gasogi United, yagize ati “Nta nubwo tuzigera twumvikana afite ibyo ayoboye mfite jbyo nyoboye bidafite n’aho bihuriye. Ariko nawe arabizi nubwo nibwe abonye ko nta bushobozi afite bwo gutsinda Kiyovu Sports. Ajye akoresha ibingibi byose akoresha ariko ntabwo bizakomeza gutya”.

    “Nzi neza ko umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bintu bizacika kandi bizacika. Njyewe nzi neza ko bizacika kandi igihe kizagera bicike ntabwo imisifurire nk’iyingiyi izakomezaho gutya ngo tubirebere kugira ngo ikipe ize mu kibuga bisaba ibintu byinshi”.

    “Abantu baba bashoye tuba twatanze ubufasha bushoboka tuba twitanze kugira ngo ikipe ize mu kibuga, bisaba ibintu byinshi ariko kugera mu kibuga ukwibwa gutya ntabwo ari ibintu byo kwihanganirwa. Ariko icyo nzi neza ni uko Umukuru w’Igihugu yabivuzeho, bizatinda ariko bizacyemuka”.

    Ku bijyanye no gutanga umucyo ku iyoborwa rya Kiyovu Sports, yagize ati “Kiyovu Sports ifite imikorere nkeka itandukanye, ndi Perezida wa Kiyovu Sports Association nk’uko natowe, Juvenal ayoboye ngo kampani, hari igihe bizasobanuka bijye ku murongo ariko muri Kiyovu Sports nta kibazo gihari”.

    Abajijwe niba ubwo ariwe Perezida wa Kiyovu Sports kuko ariwe babonye uyihagarariye kuri uyu mukino, yagize ati: “Ndi Perezida wa Kiyovu Sports”.

    General yasoje avuga ko ayoboye Umuryango wa Kiyovu Sports kandi ukaba ariwo uyoboye ibintu byose ndetse na Kiyovu Sports kampani akaba ari kimwe mu bikorwa byawo.

    ‘General’ ari kumwe na KNC hagati mu mukino asa n’umubwira ko bari kumwiba mu kibuga 

    Ndorimana Jean François Regis ‘General’ wemeje ko ariwe Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, “ni we Boss”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134460/ndorimana-general-yavuze-uko-yibwe-anasobanura-hagati-ye-na-juvenal-uyobora-ikipe-ya-kiyov-134460.html

  • Ni inde uzaserukira u Rwanda muri Mister Afri… – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye u Rwanda rutazahagararirwa muri Miss World, rimwe mu marushanwa ane akomeye ku Isi. Hari n'andi marushanwa abasore n'abakobwa batazisangamo.

    Umukobwa witwa Ashimwe Michelle aherutse gukora uko ashoboye abasha gutsindira kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa Miss Global Heritage.

    Yagombaga kugenda tariki 14 Nzeri 2023, ariko aherutse kubwira InyaRwanda ko hari impinduka zabayemo zatumye atabasha guhita yitabira iri rushanwa.

    Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe kimwe n'irushanwa rya Mister Africa International 2023 byamaze gutangazwa ko rizaba mu Ukwakira 2023. Kandi abasore 11 bamaze kwiyandikisha, ni mu gihe biteganyijwe ko rizitabirwa n'ibihugu 30.

    Ubuyobozi bw'iri rushanwa, bwavuze ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitandukanye n'ibindi bihe byabanje by'iri rushanwa.

    Bwavuze ko bwafashe icyemezo cyo gukora iri rushanwa bifashishije internet kubera ibibazo 'by'amakimbirane biri kugaragara mu bihugu bitandukanye muri Afurika'.

    Kandi bizera neza ko ubu buryo buzaba umwanya mwiza kuri benshi wo kugaragaza impano z'abo muri iri rushanwa bashize amanga. Cyane ko hari abatsindaga ariko bakabura itike yo kwitabira iri rushanwa.

    Umusore ushaka guhatana muri iri rushanwa asabwa kwifata amashusho (Video) yivugaho mu buryo burambuye ndetse akohereza n'ifoto imugaragaza neza kuri Email: [email protected]

    Umusore uzatsinda azahembwa $10,000, azishyurirwa urugendo rw'indege mu Mujyi wa Londo, kandi bazamufasha kwitabira ibirori by'imideli bya European Fashion Week bizaba umwaka utaha mu 2024.

    Abategura iri rushanwa bavuga ko ibi bihembo bitangwa bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu bikorwa umushinga we no kuzamura impano ye.

    Bavuze ko iri rushanwa mu 2023 rizaba mu buryo bw'imbona nkubone, kandi hari icyizere cy'uko rizabera mu Rwanda.

    Ni inde uzaserukira u Rwanda?

    Mu 2021, iri rushanwa ryabereye mu gihugu cya Côte d'Ivoire. Icyo gihe u Rwanda rwahagarariwe na Rukundo Dismas waje gutahana rimwe mu kamba yatanzwe.

    Rukundo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry'uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational.

    Hari ku nshuro ya cyenda iri rushanwa ryari ribaye. Ariko mu 2022 ntiryabaye bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Sunday Justin uri gufatanya n'abari gutegura iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko bashyizeho uburyo bwa Email [[email protected]] buzorohereza 'abasore bo mu Rwanda bashaka guhatana muri iri rushanwa'.

    Uyu mugabo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ku buryo iri rushanwa ryazabera mu Rwanda mu 2024. 

    Ati 'Kuba amarushanwa atarasubukurwa ntivuze ko umunyarwanda atahagararira u Rwanda mu irushanwa nk'iri cyane ko rizabera kuri Internet. Icyo umusore asabwa ni ukwiyandikisha, agakurikiza amabwiriza. Abashije kwitwara neza, byaduhesha amahirwe yo kuzakira iri rushanwa mu 2024, ni amahirwe rero kuri twe.'

    Mu 2017 u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ruhagarariwe na Jean de Dieu Ntabanganyimana waje kwegukana ikamba, n'aho mu 2015 u Rwanda rwaserukiwe na Turahirwa Moses, wabaye igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

     Abasore 11 bamaze kwiyandikisha kwitabira Mister Africa International 2023


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134463/ni-inde-uzaserukira-u-rwanda-muri-mister-africa-international-igiye-kubera-kuri-internet-134463.html

  • Uburanga bw’umwari uri mu rukundo n’umukinnyi Nshobozwa wa APR (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR BBC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wanabaye umukinnyi wahize abandi mu mikino ya Kamarampa (Playoffs), ari mu rukundo na Nkubito Josiane.

    Nshobozwa amaze kwandika izina mu mukino wa Basketball aho yaba mu ikipe y’igihugu ndetse no muri APR FC akinira ari inkinga ya mwamba.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amaze iminsi aryohewe n’urukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Nkubito Josiane ndetse bakaba bamaze igihe kitari gito bakundana

    Aba bombi bakaba bamaze iminsi banasohokana aho Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson nk’iyo atakinnye ajya amutwara muri Kigali Arena bakarebana imikino ya Basketball iba yahaebereye

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson w’imyaka 25, yakiniye Espoir BBC 2016-18 ari bwo yahitanga yerekeza mu ikipe ya REG BBC yakiniye kugeza 2022, yahise yerekeza muri APR BBC akinira kugeza uyu munsi.

    Bajya bajyana kureba imikino ya Basketball muri Kigali Arena bari kumwe

    Ni umukobwa mwiza ntacyo wamugaya

    Nkubito Josiane wigaruriye umutima wa Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uburanga-bw-umwari-uri-mu-rukundo-n-umukinnyi-nshobozwa-wa-apr-amafoto

  • KNC yateranye amagambo bikomeye na General wa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis [General] avuze ko atazigera na rimwe yumvikana n’umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] aho yanavuze ko yamwibye, uyu muyobozi yavuze ko ari agasuzuguro gakomeye k’umuntu nka General utaranatanga miliyoni 10 mu ikipe.

    Hari nyuma y’umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona ya 2023-24 wo Kiyovu Sports yaraye inganyijemo na Gasogi United 1-1 maze Kiyovu Sports itaha ikubita agatoki ku kandi ivuga ko yibwe.

    Umuyoboozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, General, yagize ati 'Turibwe, batanze penaliti itavuzweho rumwe natwe twabirebaga, iriya ntabwo ari penaliti umusifuzi yari gupfa gutanga, iriya ntabwo ari penaliti rwose, turibwe, sinzi ibyo bita gutegura ariko Kiyovu Sports turibwe ntabwo nyuzwe n’imisifurire y’uyu munsi.'

    Hari igihe yigeze gusa n’ugaragara ashyamiranye na KNC, abajijwe kuri iki kibazo yavuze ko batazigera bumvikana kuko buri umwe afite ibyo ayoboye kandi bitandukanye n’iby’undi, aho yashimangiye ko na we (KNC) abizi ko Kiyovu Sports yibwe.

    Ati 'Nta nubwo tuzigera twumvikana, afite ibyo ayoboye mfite ibyo nyoboye bidafite n’aho bihuriye ariko na we arabizi neza nubwo nibwe, yabonye ko nta bushobozi afite bwo gutsinda Kiyovu Sports, ajye akoresha ibi ngibi byose akoresha ariko ntabwo bizakomeza gutya, nzi neza ko Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bintu bizacika kandi bizacika, igihe kizagera bicike.'

    General yakomeje avuga ko ikipe ivuna bityo ko batazakomeza kurebera uburyo bakomeza kwibwa n’abasifuzi.

    Ati 'Imisifurire nk’iyi izagumaho ngo tubirebere, kugira ngo ikipe ize mu kibuga bisaba ibintu byinshi, tuba twashoye tuba twatanze ubufasha bushobotse, tuba twitanze kugira ngo ikipe igere mu kibuga ikine bisaba ibintu byinshi ariko kugera mu kibuga ukibwa gutya, ntabwo ari ibintu byo kwihanganirwa.'

    KNC wababajwe n’aya magambo yavuze ko atakumva uburyo uyu mugabo aza kuvugira ku mafaranga y’Umujyi wa Kigali mu gihe we buri mwaka ashora arenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda muri Gasogi United.

    Ati 'Ariko nka General, njyewe ndi nyir’ikipe, nshoramo, ubwo nka General yavuga iki imbere ya Gasogi? Yavuga iki imbere ya KNC, umugabo ushora arenga miliyoni 400, uzi ko Umujyi wa Kigali ukupiye Kiyovu itakongera no kubaho. Muzajye mwubaha abantu, General ubaha nshuti yanjye, dushora amafaranga ntabwo ari ukuza kuvuga gusa amagambo.'

    Yasabye uyu mugabo guceceka kuko uwabara amafaranga yatanze muri Kiyovu Sports nubwo yitwa umuyobozi wayo atarenga miliyoni 10, ngo rero umupira si amagambo ahubwo ni ibikorwa.

    Yagize ati 'Mugiye gukora igenzura mukabara amafaranga General yahaye Kiyovu, ashobora kuba atarenga miliyoni 10, uyu munsi byaba biteye agahinda niba koko yabivuze mutamubeshyera, icyo cyubahiro kigomba kubahwa, Hadji Yusufu Mudaheranwa, perezida KNC bagomba kubahwa, maze gushyira arenga miliyari muri uyu mupira w’u Rwanda, ni iki nungutse se? General muzamubwire nashaka abare ayo yaguriye bombo umukinnyi, aba bantu baza kuvugira mu mupira gusa nka ba General, muceceke.'

    KNC kandi yavuze ko Kiyovu Sports ari yo yatumye General amenyekana n’aho ubundi ayivuyemo nta kintu na kimwe azwiho, ngo nta n’ubushobozi afite bwatunga ikipe y’Akagari.

    Ati 'Ni gute umuntu avuga ngo ntabwo anyemera? Nta n’ikipe y’Akagari uyu General yatunga, muzambwire General ni igiki atikinze muri Kiyovu? Munyereke niba hari na miliyoni 10 General yashyize muri Kiyovu, ahubwo Juvenal yubahwe, njye ndakora 'campaign’ yo kubahisha Juvenal, Juvenal ntabwo akwiye gusuzugurwa, ndashaka kuvugana na Juvenal gusa kuko nibo bantu dutanga amafaranga muri iyi shampiyona.'

    Yakomeje avuga ko bibabaje kumva umuntu nka General yifata agatesha agaciro Juvenal Mvukiyehe bitewe n’ibikorwa yakoze muri Kiyovu Sports no mu mupira w’u Rwanda muri rusange kuko yongeye gushyira iyi kipe ku gasongero none umuntu nka General utayitunga ukwezi arimo kumusuzugura.

    KNC na General ntabwo bumva ibintu kimwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-yateranye-amagambo-bikomeye-na-general-wa-kiyovu-sports

  • Ikipe y'u Rwanda y'umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu bagabo ya Volleyball  yaraye igeze i Kigali aho yari ivuye mu gihugu cya Misiri mu mikino y'igikombe cya Afurika aho yasoreje ku mwanya wa gatandatu mu makipe 15 yari yitabiriye iri rushanwa.

    Ahagana ku isaha ya saa Munani z'amanywa zo ku wa Gatanu, tariki 15 Nzeri 2023, ni bwo ikipe y'igihuhu yari isesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

    Ni itsinda ryahageze rigizwe n'abantu 24 barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n'abanyamakuru bari bagiye mu Misiri ahakiniwe imikino y'igikombe cya Afurika mu bagabo.

    Iri tsinda rigari ryakiriwe n'inshuti n'abavandimwe bitwaje indabo mu kubashimira uburyo bitwaye muri iki gikombe cyatangiye guhera tariki ya 1 kugeza kuya 13 Nzeri 2023.

    Ikipe y'igihugu yakinnye imikino irindwi yose hamwe, itsinda imikino ine narwo rutsindwa imikino itatu.

    Umukino wa nyuma u Rwanda rwakinnye wari uwaruhuje na Tunisia hahatanirwa umwanya wa gatanu, ruwutsindwa ku mamaseti 3-0.

    Amakipe u Rwanda rwatsinze ni Senegal, Tanzania, Chad ndetse na Gambia, rwatsinzwe na Algeria, Morocco na Tunisia.

    Muri iki gikombe cya Afurika cyari cyitabiriwe n'amakipe 15, dore uko amakipe yakurikiranye:

    1. Misiri
    2. Algeria
    3. Libya
    4. Cameroun
    5. Tunisia
    6. Rwanda
    7. Chad
    8. Maroc
    9. Kenya
    10. Ghana
    11. Sénégal
    12. Gambia
    13. Tanzania
    14. Burundi
    15. Mali

    The post Ikipe y'u Rwanda y'umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yu-rwanda-yumukino-wa-volleyball-mu-bagabo-yageze-i-kigali-itahanye-umwanya-wa-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yu-rwanda-yumukino-wa-volleyball-mu-bagabo-yageze-i-kigali-itahanye-umwanya-wa-6