Blog

  • APR FC yaguye miswi na Pyramids, irasabwa kurira umusozi mu Misiri #rwanda #RwOT

    APR FC yanganyirije na Pyramids FC mu Rwanda ubusa ku busa, biyisaba kuzakora ibikomeye iyitsindira mu Misiri kugira ngo igere mu matsinda.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 nibwo APR FC yari yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Ni umukino wagiye kuba ikipe ya APR FC idahabwa amahirwe bitewe n’urwego rw’amakipe yombi.

    APR FC yatangiye umukino neza aho ku munota wa 2 Omborenga yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko kapiteni wa Pyramids FC, Ali Gabr awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 17, Bosco yahinduye umupira mwiza maze Bacca atera mu izamu ndetse n’umunyezamu umunyuraho n’abakinnyi ba APR FC bari bazi bazi ko ari igitego ariko abakinnyi ba Pyramids bawukuyeho n’umusifuzi yemeza ko umupira utarenze umurongo.

    APR FC yakomeje gushaka igitego ku munota wa 26 yongeye kubona amahirwe akomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko Mboama nabwo awuteye abakinnyi bawugarurira ku murongo.

    Pyramids FC yakoze impinduka ku munota wa 35 ubwo Ibrahim Blati Toure yasimburaga Mohamed Hassan

    Igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi maze bajya kuruhuka ari 0-0.

    Iminota 10 y’igice cya kabiri nta mahirwe afatika amakipe yombi yaremye, umukino wakinirwaga hagati cyane.

    Umutoza wa APR FC wabonaga ko yatangiye kurushwa, yakoze impinduka ku munota wa 67 Mugisha Gilbert yasimbuye Niyibizi Ramadhan.

    Izi mpinduka zahise zihindura umukino APR FC irasatira aho ku munota wa 72 Gilbert yazamukanye umupira agacomekera Mbaoma akawufunga yajya gutera bagahita bawumutanga.

    Ku munota wa 73 yongeye kubazamukana ariko ahinduye imbere y’izamu bawushyira muri koruneri. Ku munota wa 75 yateye ishoti ariko umunyezamu ararifata.

    Ku munota wa 84, Nshuti Innocent yasimbuye Victor Mbaoma ni nako ku munota wa 87 Nshimiyimana Yunusu yahaye umwanya Buregeya Prince.

    Umukino warangiye ari 0-0 APR FC ikaba isabwa kurira umusozi mu Misiri tariki ya 29 Nzeri 2023 aho isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    11 buri ruhande rwabanjemo

    APR FC: Pavelh Ndzila, Omborenga Fitina (C), Ishimwe Christian, Salomon Charles Bindjeme Banga, Nshimiyimana Yunusu, Taddeo Lwanga, Ruboneka Bosco, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman, Kwitonda Alain Bacca, Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma

    Pyramids: Ahmed, Naser Naser, Ahmed Saad, Aly Gabr Gabr Mossad (C), Fiston Kalala Mayele, Mostafa Mahamed Fathi Abdelhamid Mohamed, Ahmed Tawfik Mohamed Hassan, Mahanad Mostafa Ahmed Abdelmonem, Mohamed Chibi, Walid Elkarti, Karim Hafez Ramadan Seifeldin na Ibrahim Adel Ali Mohemed Hassan

    Amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-pyramids-irasabwa-kurira-umusozi-mu-misiri

  • Amatora y’irushanwa rya Music Up Competition… – #rwanda #RwOT

     Ku wa 26 Kanama 2023 nibwo hatangiye gahunda yo kwiyandikisha muri Music Up Competition ibintu byabaye byihuse umubare wari wateganijwe ukagerwaho bidatinze nk’uko Genius yabitangaje.

     

    Uyu musore uri mu bagezweho mu gutunganya umuziki yagize ati:”Twari twateganyije ko ku wa 20 Nzeri 2023 aribwo kwiyandikisha bizasozwa gusa twabonye abiyandikishije ari benshi dukora amajonjora ya mbere yasize 100 aribo dukomezanya.”

     

    Genius yasobanuye icyiciro gikurikira. Ati:”Ubu 100 nibo binjiye mu matora yatangiye kuri uyu wa 16 Nzeri 2023 azarangira kuwa 10 Ukwakira 2023.”

     

    Amanota azava mu matora ari kuba binyuze kuri noneho.com uburyo amashusho y'abahatanye yarebwe binyuze kuri YouTube y’irushanwa hamwe n’uko abateguye irushanwa bumvise imiririmbire y’umuhanzi nibyo bizamuhesha gukomeza muri 40 bazahatana imbona nkubone.

     

    Genius kandi yemeje ko hazamenyekana abegukanye ibihembo bitarenze mu Gushyingo 2023. Ati”Turifuza ko irushanwa ritazarambirana ikindi ibyo twemeye tuzabikora kuko nitwe tubyikorera yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.”

     

    Ubu wakurikirana irushanwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga zose za Genius Records niza InyaRwanda ,ukanarigiramo uruhare utora binyuze ku rubuga rwa noneho.com.

     

    Abahatanye muri Music Up Competition bakaba ari urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa abazahembwa bakaba ari batatu bazakorerwa indirimbo zirimo iz’amajwi n’amashusho.

     

    Mu rwego rwo gushyigikira umwari n’umutegarigori mu muziki, Genius Records izanahemba umukobwa wahize abandi nyuma ya bariya batatu.

     

    Music Up Competition ikaba ikigamije gutanga ibihembo harimo no kumenyekanisha impano nshya ku buryo nabatazabona ibihembo by'ako kanya irushanwa rizasiga bamenyekanishije ibyo bakora.

    KANDA HANO UTORE

    Gutora ni 100 Frws ku ijwi rimwe (1 Vote=100Frws). Watora ukoresheje Mtn Mobile Money, Airtel Money, MasterCard na Visa Card. Gutora kenshi ku munsi biremewe mu guhesha amahirwe abahatanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134490/amatora-yirushanwa-rya-music-up-competition-yatangiye-134490.html

  • Ni umukino wari utegerejwe na benshi mu Rwanda, nyuma y’uko APR FC yongeye kugaruka ku bakinnyi b’abanyamahanga.

    APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino ndetse ku mpamba ihagije kugira ngo yizere kuzitwara neza igeze mu Misiri.

    Pyramid FC ni imwe mu makipe akiri mato muri Misiri, kuko yavutse mu 2008 aho yitwaga Al Assiouty Sport. Iyi kipe ituye mu mujyi wa Cairo, ikaba ari naho izakirira APR FC mu mukino utaha . 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134495/live-apr-fc-yakiriye-pyramid-fc-mu-mukino-wikiragano-gishya-134495.html

  • UKO IKI GITARAMO KIRI KUGENDA UMUNOTA KU WUNDI

    Saa 14: 40': Abashyushyarugamba Shaba na Neema bageze ku ruhimbi bakira Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe, ari kumwe n'umugore we, Mushimiyimana Rachel.

    Neema yavuze ko 'aba ni abantu bahagarariye uwiteka muri iki gihe kugirango uwiteka akomeze kudushuboza'.

    Yahaye ikaze buri wese muri iki gitaramo, avuga ko hari n'abandi bashyitsi bitabiriye iki gitaramo. Yavuze amazina ya bamwe mu bayobozi b'iri torero bitabiriye iki gitaramo, harimo kandi abaririmbyi, abanyamasengesho, abo mu matorero atandukanye, abo mu Ntara zitandukanye n'abandi.

    Yavuze ko n'ubwo atabasha kubavuga mu mazina bose ariko 'Yesu kristu mwaje gushaka hano arahari'.

    Yabahaye ikaze mu magambo arimo kubabwira ati 'mwese mugire amahoro'. Yavuze ko uyu ari umunsi wo gutangiriza buri wese ko 'uyu munsi umwami ari kumwe natwe'.

    Yanifashishije ijambo 'Ubutumwa bwiza' aha ikaze buri wese. Ati 'Ndatabangariza y'uko Yesu Kristo ari hano. Mbahaye ikaze mwese mu izina rya Yesu Kristo.'

    Saa 13: 40′: Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ntora Worship Team ryageze ku ruhimbi ryinjirira mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza.

    Ni itsinda ry’abahanga cyane mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana. Rigizwe n’abasore n’inkumi b’amajwi meza ku buryo binogera abantu benshi.

    Iri tsinda ryakunze kuririmba risubiramo indirimbo zirimo nka ‘The Signs my soul’, ‘It’s me Oh Lord’, ‘You raise me up’ n’izindi.

    Umwe mu baririmbyi b’iyi korali yavuze ko ‘dushimira Imana ko ituremeye undi munsi ikaduha ikindi gihe cyo kuyiramya’. Yavuze ko Ntora ari itsinda riramya rikanahimbaza Imana ‘ari nabyo tugiye gukora’.

    Umwe mu baririmbyi b'iyi korali kandi yavuze ko Imana yihariye mu buzima bwa muntu, ari Imana y'ibisubizo, Imana ikiza ibikomere n'ibindi bishimangira ubuhangage bw'ayo.

    Iki gitaramo kiri kubera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023. Ni ubwa mbere kigiye kuba, ariko kizakomeza kuba muri mwaka mu ntego yo gufasha benshi gusabana n'Imana.

    Cyubakiye ku bindi bitaramo iyi korali yagiye ikorera ahantu hanyuranye nko muri Kigali Serena Hotel, Kigali Convention Center, muri Car Free Zone, mu Ntara zitandukanye n’ahandi.

    Banataramiye muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ni igitaramo cyitezweho gufasha benshi batabashaga kubona uburyo bwo kwinjira muri BK Arena.

    Kandi kitezweho gufasha ibihumbi by’abantu kuramya Imana mu buryo bwagutse, no kugirana ibihe byiza n’Ijuru.

    Ibi biri mu mpamvu zatumye kwinjira bigirwa ubuntu kugira ngo bizorohere buri wese kuzifatanya na Shalom Choir ndetse na Israel Mbonyi.

    Kuva saa sita z'amanywa abantu binjiraga muri BK Arena- Hari abahawe 'Invitation' n'abandi banyotewe no gutaramirwa n'iyi korali yizihiza imyaka 40.

    Ni kimwe mu bitaramo byavuzwe cyane kuva mu mezi abiri ashize; ahanini biturutse ku buhangange bwa Shalom Choir no kuba barahuje imbaraga n’umuhanzi ufite indirimbo zacengeye mu mitima ya benshi, Israel Mbonyi.

    Ni igitaramo cyagarutsweho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Kandi abaririmbyi b’iyi korali bagiye berekana ko biteguye gutanga ibyishimo ku bihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo.

    Shalom choir ifite amateka yihariye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, Ururembo rwa Kigali.

    Iki gitaramo bagiteguye bagihuje n’ibindi bikorwa by’urukundo byatumye biba iserukiramuco ryo guhimbaza Imana no gufasha abatishoboye kandi bizajya biba buri mwaka.

    Iri serukiramuco rigizwe n’ibikorwa bitatu: Ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, Shalom choir n’Itorero ADEPR bahuje urubyiruko rurenga 380 basobanurirwa uruhare rwabo mu itorero, kandi batanze ibitekerezo by'ibyo bifuza iri torero ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Urubyiruko ADEPR yifuza”.

    Ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, Shalom Choir yakoze igikorwa cyo gufasha abakobwa babyariye iwabo kibera kuri ADEPR Kinyinya.

    Ibi bikorwa bisobanura ko Shalom Choir ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo ariko ikabihuza n’ibikorwa by’urukundo bifasha sosiyete.

    Ibyo wamenya kuri Shalom Choir yateguye iki gitaramo:

    Iyi korali yatangiye umurimo w'Imana mu 1983 itangira ari korali y’abana. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabateresheje bafashe izina rishya bitwa Korali 'Umunezero'.

    Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Choir Shalom [Amahoro mu rurimi rw’Igiheburayo].

    Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n’urubyiruko 22%.

    Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo izo bitabiriye Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka ‘Jambo Nyamukuru’, ‘Ndashima Umwami’, ‘Mungu wangu’ n’izindi.

    Perezida wa Shalom Choir, Bwana Ndahimana Gaspard, aherutse kubwira itangazamakuru ko inzira y’urugendo rw’abo mu gukorera Imana itari iharuye kuko ‘no mu murimo w’Imana habamo birantega’.

    Ati “Habamo ingorane nyinshi. Twagiye duhura na byinshi bishaka kutubuza umurimo ariko hamwe no gusenga Imana hamwe n’abayobozi bacu Imana yashyizemo umwuka wera ngo batubungabunge tukajya dutambuka bya bibazo. Ibibazo byo ntibibura mu murimo w’Imana.”

    Muri iki gitaramo, Shalom Choir yahisemo kuririmba indirimbo zayo zakunzwe, kandi bitaye cyane no kuririmba mu ndirimbo zabo nshya baherutse gushyira hanze.

    Muri iki gitaramo barafatiramo amashusho y’indirimbo z’abo ku buryo bazagenda bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

    Shalom Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR ururembo rwa Kigali rukorera mu turere: Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Ururembo kandi rufite Paroisse 12 n’imidugudu 101.

    Ururembo rwa Kigali runafite korali zisaga 600 zirimo na Shalom Choir ikorera umurimo muri Paroisse ya Nyarugenge.

    Mu cyerekezo cya ADEPR harimo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye bifashishije ijambo ry’Imana.

    Itorero ADEPR ryubakiye ku ndangagaciro eshanu: Ubukristo, Urukundo, Ubusonga, Kubazwa inshingano, Gukorera mu mucyo, Ubunyangamugayo ndetse no kwitanga.










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134496/live-shalom-choir-na-israel-mbonyi-bahurije-ibihumbi-byabantu-mu-gitaramo-cyihariye-mu-ivu-134496.html

  • Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 nibwo haninwe imikino ibanza y'ijonjora rya kabiri ry'imikino Nyafurika, CAF Champions League na Confederation Cup, ikipe ya Al-Merrikh SC yatsinzwe na Yanga SC 2-0.

    Ni umukino wakinwe ku isaha ya saa cyenda ku isaha ya Kigali, ubera kuri Kigali Péle Stadium.

    Mbere y'uko uyu mukino ukinwa ariko ubuyobozi bwa Yanga SC yo muri Tanzania buyobowe na Eng Hersi Said yagene impano Perezida wa Repubulika y' u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

    Ni impano y'umupira wo kwambara w'iyi kipe y'ubukombe muri Tanzania, iyi mpano ikaba yakiriwe na Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa siporo.

    Ni umuhango wabereye kuri Kigali Marriot Hotel wari witabiriwe n'abandi b'anyacyubahiro bandukanye bo ku mpande zombi.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo hahise hanakimwe umukino urangira Yanga SC itsinze 2-0 byatsinzwe na Kenneddy Musonda ku munota wa 60, ikindi gitsindwa na   Clement Francis ku wa 78 w'umukino.

    Uyu mukino ubanza wabere i Kigali wari wakiriwe na Al- Merrikh yo muri Sudani kuko iyi kipe CAF yayimenyesheje ko itemerewe kwakira imikino nk'iyi mu gihugu cy'iwabo.

    Uyu mukino uzakurikirwa n'uwo kwishuura uzabera muri Tanzania mu mpera z'icyumweru gitaha, ikipe izakomeza ikazahita igana mu matsinda ya CAF Champions League 2023/2024.

    The post Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mbere-yo-gutsinda-al-merrikh-sc-i-kigali-2-0-yanga-sc-yageneye-impano-perezida-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mbere-yo-gutsinda-al-merrikh-sc-i-kigali-2-0-yanga-sc-yageneye-impano-perezida-paul-kagame

  • Benshi bakiriye Yesu! Ishimwe rya Papi Clever… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo imaze guhembura imitima ya benshi, ikaba ikunzwe bikomeye ndetse magigo aya yamaze kuzuza miliyoni 10 z’abayirebye kuri Youtube mu mezi atatu gusa imazeho. Kimwe mu bishimisha cyane Papi Clever kuri iyi ndirimbo ni uko benshi bamaze kwakira agakiza kubera yo.

    Ubwo iyi ndirimbo yuzuzaga uyu mubare ikaba indirimbo ya mbere ya Papi Clever na Dorcas irebwe kuri uru rwego, Papi Clever yandikanye amashimwe menshi kuri Instagram, ashimira cyane abakunzi babo baryohewe cyane n’iyi ndirimbo iri mu Giswahili. Ati “Murakoze cyane”. 

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Papi Clever yavuze ko iyi ndirimbo “Ameniweka Huru Kweli” bayiririmbye bayikuye mu gitabo cyitwa Nyimbo za wokovu ikaba ari numero ya 40. Ati “Kuva ntangiye kuyumva hari hashize imyaka irenga 13 nari nkiri umwana muto birumvikana”. 

    Yakomeje asobanura uko inganzo y’iyi ndirimbo yabajemo, avuga ko “Nk’uko twaririmbaga indirimbo zo mu gitabo cy’ikinyarwanda ni na ko twashatse kuririmba iza Swahili ari bwo nayo twaje kuyigeraho turayikora nkuko dusanzwe dukora n’izindi”.

    Yavuze ko batunguwe cyane no gukundwa kw’iyi ndirimbo kugeza ku rwego biriho ubu, ati “Byaradutunguye cyane kuko ntitwabikekaga noneho igakundwa cyane hanze y’u Rwanda. Ni ibintu tutigeze dutekereza mbere turi kuyikora”. 

    Yunzemo at “Ikiri ku mutima wacu ni ibyishimo byinshi kandi dushimira Imana cyane ko dukomeje kubona ibohora imitima. Benshi bakiriye Yesu benshi basubijwemo imbaraga ku bwayo turabishimira Imana kandi tunashimira abantu badushyigikiye bakayireba kugeza ubu aho igeze”.

    Tuyizere Pierre Claver wamamaye nka Papi Clever, yahishiye ko kwakirwa neza kw’iyi ndirimbo n’izindi zo mu rurimi rw’igiswahili “byaradufunguye cyane bituma dutekereza byagutse mu buryo bw’umuziki tugereranije n’ibihe byabanje aho twakoraga indirimbo twumva izaba iy’abanyarwanda gusa, ubu iyo tugiye gukora dutekereza byagutse kandi nyuma y’igiswahili turi gutegura n’izindi ndirimbo zo muzindi ndimi zitandukanye”.

    Aba baramyi baramya Imana nk’itsinda ry’umugabo n’umugore, bari mu baramyi bafite igikundiro cyinshi mu Karere ndetse na Afrika dore ko indirimbo zabo zidasiba gukirwa kuri Televiziyo mpuzamahanga kuri shene ya Trace Music. Bakunzwe mu ndirimbo zirimo “Ameniweka Huru Kweli”, “Mwokozi Wetu”, “Roho Yangu Inaimba”, “Nilikwenda Mbali Sana” n’izindi.

    Papi Clever na Dorcas barashima Imana ko benshi bari gukizwa kubera ibihangano byabo

    Papi Clever na Dorcas batangiye kuririmbana nyuma yo gukora ubukwe

    Indirimbo “Ameniweka Huru Kweli” yujuje Miliyoni 10 z’abayirebye

    REBA INDIRIMBO “AMENIWEKA HURU KWERI” IKOMEJE GUCA AGAHIGO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134483/benshi-bakiriye-yesu-ishimwe-rya-papi-clever-na-dorcas-ku-bwindirimb-yabo-yujuje-miliyoni–134483.html

  • Nkusi Linda witabiriye Miss Rwanda yasobanuye… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu mukobwa agiye gushyira hanze filime ye bwite. Ni nyuma yo gukina muri filime zitandukanye z'abandi zirimo nka filime 'Bamenya' yamwubakiye izina rikomeye muri iki gihe.

    Uyu mukobwa wabaye umunyamakuru wa Isibo Tv, yabwiye InyaRwanda ko yatekereje gukora filime ye bwite nyuma y'ubusabe bw'abakunzi be.

    Ati 'Natekereje gutangira gukora filime yanjye bwite kuko abakunzi banjye benshi bahoraga babinsaba, niyo mpamvu nahise ntekereza guhera kuri iyi filime y'uruhererekane nise 'Choose Love'.'

    Ni filime avuga ko yatekereje akubiramo ubu butumwa ahanini biturutse ku kuba muri iki gihe urukundo rwa benshi rwakonje.

    Ati 'Muri iyi minsi dukeneye urukundo kurusha ikindi kintu cyose. Abantu benshi bita ku bintu nyamara urukundo nirwo rwa mbere kuko aho ruri n'ibindi biraza.'

    Uyu mukobwa avuga ko iyi filime ibanjirije izindi azashyira hanze mu minsi iri imbere.

    Agiye gusohora iyi filime yubakiye ku rukundo mu gihe aherutse gutandukana n'umukunzi we w'umukinnyi wa filime w'umunyarwenya uzwi nka 'Zaba'.

    Linda yabwiye InyaRwanda ko ntaho ihuriye n'ubuzima yanyuranyemo na Zaba, kuko iyi filime yayanditse bagikundana.

    Ati 'Oya! Iyi filime nayanditse tugikundana. Rero ntago ariyo mpamvu (yo gukora iyi filime).'

    Iyi filime yayiteguye mu gihe cy'umwaka umwe n'igice, kandi izagaragaramo abakinnyi basanzwe bazwi ndetse n'abashya muri cinema. Linda avuga ko iyi filime izagaragaza impano nshya 'nshaka kuzamura'.

    Yavuze ko azakina muri iyi filime, kandi ntibizamubuza no gukina muri filime 'Bamenya' kuko 'hariya ni mu rugo ntago tuhafata nko mu kazi, hari ni mu muryango'.

    Linda avuga ko iyi filime ayitezeho gufasha abantu 'kumenya gutandukanya urukundo n'ubushuti' ndetse no 'kumenya ko ugomba gukurikira umutima wawe mbere y'ikindi cyose'. 

    Nkusi Linda yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye ya mbere yise 'Choose Love'

    Nkusi yavuze ko iyi filime yayanditse mbere y'itandukana rye na Zaba bahoze bakundana
    Nkusi yakinnye muri filime zirimo 'Depression' yahuriragamo na Zaba 

    Nkusi muri iki gihe akina muri filime zirimo 'Bamenya' izwi cyane


    Nkusi avuga ko iyi filime ye 'Choose Love' izajya itambuka kuri shene ya Youtube ye


    Nkusi ntakiri umunyamakuru wa Isibo Tv yahozeho igihe kinini 

    KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘BAMENYA’ LINDA AKINAMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134479/nkusi-linda-witabiriye-miss-rwanda-yasobanuye-filime-ye-ya-mbere-agiye-gusohora-134479.html

  • Tugiye kugira shampiyona nziza – Abayobozi ba… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, ni bwo abayobozi ba Rwanda Premier League itegura shampiyona, ndetse na bamwe bo muri FERWAFA, bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aho bari bavuye mu rugendoshuri mu gihugu cya Tanzania.

    Ni urugendoshuri rwari rugamije kwiga imikorere n’imitegurire ya shampiyona ya Tanzania ku buryo mu Rwanda naho babigenderaho hategurwa iyahano,  

    Muri uru rugendo kandi, abayobozi ba Rwanda Premier League basuye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ndetse basura n’amakipe arimo Young Africans, Simba SC ndetse na Azam FC.

    Mudaheranwa Hadji uyobora Rwanda Premier League aganira na n’itangazamakuru, yavuze ko urugendo rwabo rwagenze neza kandi bize byinshi. 

    Yagize ati” Urugendo rwagenze neza, twashakaga kumenya uko abandi bakora, ndetse tukamenya ibyo bibanzeho kugira ngo ibintu byabo bigenze neza, birimo ibikorwa remezo n’ibindi byatumye shampiyona yabo iri ku mwanya wa 5 mu zikomeye muri Afurika. Hari ibyo twabigiyeho dushaka kubakiraho, ku buryo natwe twagira shampiyona nziza.”

    Mudaherwa Hadji usanzwe uyobora ikipe ya Gorilla FC ni umwe mu bayobozi ba Rwanda Premier League bamaze igihe mu mupira w’amaguru mu Rwanda

    Tariki 12 Nzeri uyu mwaka ni bwo aba bayobozi ba Rwanda Premier League bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Tanzania, aho bahisemo iki gihugu nka kimwe mu bituranye n’u Rwanda byabashije gushyira shampiyona ku murongo.

    Jule Karangwa wagiye ari ku ruhande rwa Rwanda Premier League na FERWAFA, yemeza ko ibyo babonye muri Tanzania no mu Rwanda byashoboka, mu gihe haba guhozaho mu bayobozi.

    Yagize ati” Tugendeye ku masomo tuhakuye, turizera ko shampiyona zacu zizajya ku rwego rushimishije. Ntabwo ari ibintu bizahita biba, gusa bigomba gukorwa. Icyo twavuga gikomeye, ni uko umupira wacu wagira guhoza ho. 

    Twagiye tugira ikibazo cy’abayobozi bahindahurika cyane, ndetse bigira ingaruka ku mishinga yabaga yarateguwe. Urugero naguha, ubu iyi League tuvuga iba yaratangiye na mbere ariko kubera impinduka zo muri FERWAFA ntabwo byakunze. Birasaba ko tugira ubuyobozi buhamye muri Rwanda Premier League ndetse no muri FERWAFA kugira ngo buri kimwe kigerweho.”

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa kane, gusa ikaba igifitwe mu biganza na FERWAFA, n’ubwo hakiri gushakwa uburyo Rwanda Premier League yayifata byimbitse.

    Abayobozi ba Rwanda Premier League bageze ku kibuga cy’indege, babanje gukora akanamo gato 

    Mvukiyehe Juvenal ikipe ya Kiyovu Sports abereye umuyobozi yanganyije na Gasogi United kuri uyu wa 5 adahari 

    Gahigi Jean Claude uyobora Bugesera FC nawe ni umwe mu bayobozi ba Rwanda Premier League 

    Itsinda ry’abayobozi bari bagiye mu rugendoshuri muri Tanzania 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134480/tugiye-kugira-shampiyona-nziza-abayobozi-ba-rwanda-premier-league-nyuma-yo-kuva-mu-rugendo-134480.html

  • Auddy Kelly yahuje umufaransa numunya- Sude… – #rwanda #RwOT

    Ni album yateguye ayihuza n'amasomo ye yo gushakisha Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD'. Kuri ubu, uyu musore yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'No matter what'.

    Yabwiye InyaRwanda ko yahimbye iyi ndirimbo nk'isezerano ry'urukundo hagati y'abantu babiri, buri umwe yizeza undi kumukunda uko 'byagenda bose'.

    Ati 'Ni ukuvuga y'uko nkukunda, yaba mu mvura no mu zuba, aho ugakomeza ku nkunda nanjye nzagukunda ubuziraherezo.'

    Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yayanditse yitaye cyane ku bihe abakundana bagirana mu bihe bitandukanye, kandi avuga ko yakwifashishwa na buri wese uri mu rukundo.

    Akomeza ati 'Mu magambo macye ni isezerano abakundana bahana, umwe abwira undi ko azamukunda mu bihe byiza n'ibibi.'

    Yavuze ko mu rwego rwo gukora neza iyi ndirimbo yahuje imbaraga za Bombastic, umunyarwanda ubarizwa mu Bufaransa ufite ubuhanga mu gutegura no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi.

    Ati 'Ni indirimbo nitondeye cyane byatumye mwiyambaza kugirango izasohoke nk'uko nyishake. Umuziki bisaba gushora kugirango ugere kucyo ushaka.' Bombastic niwe wakoze iyi ndirimbo 'No matter what' mu buryo bw'amashusho.

    Iyi ndirimbo kandi yakozweho mu buryo bw'amajwi na Producer Simon Johns, umunya- Suède ufite ubuhanga mu gutunganya indirimbo z'abahanzi.

    Mu gukora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio), Auddy Kelly yanifashishije Producer Fazzo wo mu Rwanda. Ati 'Byari mu rwego rwo guhuza imbaraga z'aba bantu bombi. Wumvise neza iyi ndirimbo buri wese arumva ko hari itandukaniro ushingiye ku ndirimbo nsanzwe nkora.'

    Kelly avuga ko Prince Puda ariwe wamugiriye inama yo kwita iyi ndirimbo 'No matter what'.  Ibaye indirimbo ya gatatu uyu musore ashyize hanze mu zigize iyi album igomba kujya ku mbuga zicururizwaho umuziki guhera tariki 2 Ukwakira 2023.

    Asobanura ko buri ndirimbo igize iyi album yayanditse imuvuye ku mutima, kuko yashakaga kumvikanisha ibiri muri we atabasha kubonesha amaso.

    Yabwiye InyaRwanda ko iyi album yayihaye igihe mu ikorwa ryaryo bitandukanye n'ibindi bikorwa by’umuziki byabanje mu rugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga.

    Ayisobanura nk'amarangamutima ye atabasha gushyikira ari nayo mpamvu yayise 'Aho Ntabona'. Yavuze ati 'Hari igihe ubura amagambo yo kuvuga ugahitamo kuririmba. Impamvu nayise 'Aho ntabona' ni uko ari imwe mu ndirimbo nanditse mu gihe gito kandi navugaga ubuzima bwanjye, nayise gutyo kugira ngo nzahore nibuka impamvu y'iryo zina.'

    Akomeza ati 'Ni album navuga ko nahaye umwanya kurusha ikindi gihe kandi ifite indirimbo zitangaje zifite amagambo n'ubutumwa bukomeye bw'ubuzima hamwe n'urukundo ndetse nkagaruka no ku Mana cyane.'


    Auddy Kelly yatangaje ko yifashishije Umufaransa n'umunya-Suede kuri iyi ndirimbo mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki we


    Kelly yavuze ko mu Ukwakira 2023 azashyira hanze indirimbo zose zigize iyi album 


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NO MATTER WHAT' YA  AUDDY KELLY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134471/auddy-kelly-yahuje-umufaransa-numunya-suede-kuri-album-ye-video-134471.html

  • Manishimwe Djabel yerekeje hanze aherekejwe n… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo Manishimwe Djabel yafashe indege yerekeje muri Algeria, aho agiye gukomereza urugendo rw’umupira w’amaguru mu ikipe ya USM Khenchela. 

    Manishimwe Djabel yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku isaha ya saa 13:30 PM aho yari aherekejwe n’umugore we, abakinnyi bakinanye ndetse n’umuryango w’umugore we.

    Manishimwe Djabel ukinira ikipe y’igihugu “Amavubi”, tariki 9 Nzeri 2023, ni bwo yasinyiye ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria, amasezerano y’imyaka ibiri. Ikipe ya USM Khenchela Manishimwe Djabel yerekejemo, yaraye itangiye shampiyona itsinda ikipe ya ES Sétif igitego kimwe ku busa.

    “>

    Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Manishimwe Djabel yavuze ko afite icyizere cyo kuzitwara neza muri iyi kipe. Yagize ati” Ikipe yanjye naraye nyirebye ubwo yatangiraga shampiyona, kuko bampaye uburyo nayirebamo. Ni ikipe nziza ikina umupira wo hasi, kandi nanjye niwo nkunda, bimpa icyizere cy’uko nshobora kuzahagirira ibihe byiza.”

    Manishimwe Djabel ubwo yerekezaga muri Mukura Victory Sports, yasinye amasezerano y’umwaka umwe, gusa yari agishakisha ikipe hanze y’u Rwanda, byaje kurangira yerekeje muri Algeria.


    Umuryango wa Manishimwe Djabel wari wamuherekeje ibyishimo ari byose

    Manishimwe Djabel arimo asaba umusore we ko azihangana bidatinze akamusangayo 
    Mugunga Yves wakinanye na Djabel muri APR FC yari yaje kumuherekeza


    Manishimwe Djabel afata agafoto k’urwibutso na Sebukwe 
    Umuryango wa Manishimwe Djabel


    Djabel abwira umugore we ati ‘humura tuzahorana’




    Manishimwe Djabel ari kumwe na bamwe mu bakinnyi bakinanye mu buto, ubwo babaga i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo 

    Ifoto ya Djabel ubwo yiteguraga kurira indege 

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    VIDEO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134474/manishimwe-djabel-yerekeje-hanze-aherekejwe-numugore-we-amafoto-video-134474.html