Blog

  • Umuhanzi Nyarwanda yapfiriye muri Canada #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda wari utuye muri Canada, Kagahe Ngabo Calvin uzwi nka Young CK w’imyaka 22 yitabye Imana bitunguranye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023 nibwo inkuru y’urupfu rwa Young CK yamenyekanye aho icyamuhitanye kitaramenyekana gusa iperereza ku rupfu rwe rikaba ryatangiye.

    Yitabye Imana nyuma y’uko ku wa 2 Nzeri 2023 yari umwe mu bafashije Platini mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Montreal.

    Muri Nzeri umwaka ushize nabwo yagaragaye mu gitaramo cya The Ben na Nel Ngabo bakoreye mu Mujyi wa Ottawa, Umujyi yari atuyemo.

    Young CK yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Umurava”, “Umugabo” yaje gusubiramo yifashishije abahanzi nka Shizzo, Ish Kevin, Bull Dogg, Young Grace, Diplomate.

    Young CK yitabye Imana

    Yaherukaga gufatanya na Platini mu gitaramo yakoreye Montreal

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-nyarwanda-yapfiriye-muri-canada

  • Amateka yaba agiye kwisubiramo: Israel Mbony… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko buri kimwe gisabwa kugirango iki gitaramo kizashoboke cyamaze gushyirwa ku murongo, avuga ko abakunzi be bakwiye kwitegura kuzagirana nawe ibihe byiza.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Shalom Choir cyabereye muri BK Arena, Israel Mbonyi yabwiye abakristo  bacyitabiriye kuzabana nawe mu gitaramo azakora kuri Noheli. 

    Ati 'Nanjye ndabatumiye mu gitaramo dufite kuri Noheli muri uyu mwaka hano muri BK Arena, ntimuzabure. Imana ibahe umugisha, niteguye kuzababona mwese.'

    Mbonyi avuga ko yafashijwe n'indirimbo za Shalom Choir nyuma y'uko bamutumiye kuzaririmba mu gitaramo cy'iserukiramuco 'Shalom Choir Festival'.

    Ati 'Ndanezerewe cyane kuba hano, ndashimira Shalom ni abakozi b'Imana batangaje. Mwarakoze kudutekerezaho. Njye natangiye kubakurikirana cyane kuva mudutumiye ariko indirimbo zanyu zaramfashije cyane. Mwakoze cyane.'

    Agiye gukora iki gitaramo nyuma y'uko tariki 25 Ukuboza 2022 aciye agahigo, aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena.

    Icyo gihe ari mu gitaramo, uyu muhanzi yagaragaje ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumva nyuma y'uko abakunzi be bamushyigikiye by'ikirenga.

    Yabaze inkuru y'uburyo yakuriye mu murango ukikijwe umutoza kumenya Imana. Ati 'Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n'umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.'

    Israel yavuze ko kwakira agakiza kuri we ari inzira itari yoroshye, kuko yari asanzwe ari umucuranzi mu rusengero, agira isoni zo kujya mu bandi bakiriye agakiza ubwo umukozi w'Imana yasabaga abiyumvamo gusanga Kristu kwegera imbere.

    Yavuze ko yakiriye agakiza ari ahantu habaga ubwiherero. Ati 'Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z'ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w'Imana. Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka gukizwa.'

    Uyu munyamuziki ufite igikundiro cyihariye yabwiye urubyiruko ko kuba umukristo bitakubuza gukomeza gukora imirimo yawe.

    Ati 'Gukizwa ntabwo bituma utaba umu 'Jeune' mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora gukizwa ukagumana 'vibes' zawe.'

    Israel Mbonyi yatangaje ko kuri Noheli azataramira abakunzi be 

    Israel agiye gukora iki gitaramo nyuma y'igitaramo yakoze mu 2022 cyatumye aba umuhanzi wa mbere wa Gospel wabashije kuzuza BK Arena


    Israel Mbonyi yahuriye bwa mbere mu gitaramo na Shalom Chori batanga ibyishimo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUGUMANE' YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134512/amateka-yaba-agiye-kwisubiramo-israel-mbonyi-yateguje-igitaramo-gikomeye-134512.html

  • Umuyobozi muri Rayon Sports yavuze impamvu ya… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo ku cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium saa kenda haberaga umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Champions League ikipe ya APR FC yari yakiriyemo, Pyramids yo mu Misiri. Warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Nyuma y’uyu mukino inkuru ntabwo yabaye ibyawuvuyemo ahubwo yabaye ifoto ya Rukundo Patrick yambaye umwambaro w’ikipe ya APR FC ari gukurikirana umukino kandi asanzwe ayobora muri mu keba Rayon Sports.

    Abantu benshi biganjemo abafana ba Rayon Sports bahise batangira kumunenga binyuze ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bidakwiriye kubona umufana wa Rayon Sports unayiyoboramo yambaye umwambaro wa mukeba w’ibihe byose ariwe APR FC. 

    Umwe mu bamunenze ni Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports aho yamushiniije kugira inda nini.

    Abinyujije ku rubuga rwa Twiter yanditse ati”Tuyime amayira!Tuyime amayira!Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo. Nshuhuje Perezida wa Nkemurampaka w’Umuryango wa Rayon Sports,Bwana Rukundo Patrick”.

    InyaRwanda.com yifuje kumenya icyo Rukundo Patrick abitekerezaho nyuma y’uko abantu bamunenze maze iramuganiriza avuga ko nta kindi yabikoreye usibye kuba APR FC ari ikipe ihagaririye kandi ikaba nta n’ahantu izahurira na Rayon Sports.

    Yagize ati “APR FC ni ikipe ihagaririye u Rwanda,nta bukeba burimo kuko ntabwo duhirira mu mikino ny’Afurika ,niyo mpamvu naje kuyishigikira nambaye umwambaro wayo . Njye ndi umurayon naba ndi muboyobozi bwayo ntaba ntaburimo”.

    Rukundo Patrick wagaragaye ari gufana APR FC yambaye umwambaro wayo kandi ayobora muri Rayon Sports

    Rukundo Patrick wavuze ko impamvu yagiye gufana APR FC ari ukubera ko ihagaririye u Rwanda kandi ikaba nta naho izahurira na Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134511/umuyobozi-muri-rayon-sports-yavuze-impamvu-yambaye-imyenda-ya-apr-fc-134511.html

  • Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waje yambaye umwambaro wa APR FC ku kibuga yahawe inkwenene #rwanda #RwOT

    Rukundo Patrick usanzwe ari umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka ka Rayon Sports, yahawe inkwenene n’abakunzi b’iyi kipe nyuma yo kujya ku mukino wa APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri yambaye umwambaro w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, APR FC yari yakiriye ndetse iza no kunganya 0-0 na Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Uretse iyi nkuru indi nkuru yaraye ivuzwe cyane ni umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka ka Rayon Sports, Rukundo Patrick waje wambaye umwambaro wa APR FC aje kuyishyigikira mu mikino Nyafurika.

    Ni ibintu bitavuzweho rumwe aho benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bavuze ko yakoze ishyano kwambara umwenda wa mukeba akajya no kuyishyigikira ku ka rubanda, ndetse ko yari kuyishyigikira bitamusabye kwambara umwenda wabo.

    Mu butumwa bwa WhatsApp yasangije abarayon, Patrick yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gushyigikira APR FC iri mu mikino Nyafurika, kwambara umwambaro wayo kandi akaba ari igitekerezo cye.

    Ati 'Mwiriwe neza, iyo foto mwabonye ni iyanjye, uyu munsi nagiye gushyigikira ikipe ya APR FC yakinnye na Pyramids mpitamo kuyishyigikira nambaye umwenda wayo… Icyo ni igitekerezo cyanjye bwite kandi numva kitambangamiye. Niba hari uwo ifoto yababaje musabye imbabazi. Ndi umufana wa Rayon Sports kandi nta n’uwabimbuza.'

    Munyakazi Sadate we wahoze ayobora Rayon Sports, yabifashe nk’inda nini aho abinyujije kuri Twitter, yavuze ko inda nini ikwiye kwimwa amayira.

    Ati 'Tuyime amayira! Tuyime amayira! Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo. Nsuhuje perezida wa Nkemurampaka w’Umuryango wa wa Rayon Sports bwana Rukundo Patrick.'

    Muri ubu butumwa nibwo bake mu bamukurikira bamubwiye ko nta nka yaciye amabere ariko abandi bo baha inkwenene Patrick ndetse banamusaba kwegura cyangwa akirukanwa.

    Tuyime amayira!
    Tuyime amayira!
    Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo.
    Nshuhuje Perezida wa Nkemurampaka w’Umuryango wa @rayon_sports Bwana #RUKUNDOPATRICK pic.twitter.com/03Kbw77uMj

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) September 17, 2023

    Ntamwanya woguha uwomuhora muhanganye sha ubundi ashyigukira ikipe ikoresha imisoro yacu gute ajye ashyigukira amavubi naho igikona wapi

    — Davidhakiza Hakiza (@DavidhakizaHak1) September 17, 2023

    Rero nabe umugabo yegure cg tumweguze nashatse ahantu yambaye umwenda wa rayon nahabuze uhabona ahampe ese harahandi mwabwira kumakipe yamacyeba ese impanuro yatangaga munzove zari izi yewe akabi gasekwa nkakeza ikizira cyakandagiye ahera abatinganyi none ndeber

    — Murego Philemon (@PhilemonMurego) September 17, 2023

    Yagaragaje aho ari yigumireyo kujya gushigikira ntawe ibyanze kuko natwe twagiyeyo ark twambaye imyenda ya murera nizereko turabona ubwegurebwe

    — Habinshuti Damascene (@HabinshutiDama2) September 17, 2023

    Icyobita kuba ikirumira habiri namesekamwe turamubonye ntatubonye.

    — Gaza Honore250 (@GazaHonore250) September 17, 2023

    Kuri njye singombwa ko #rukundoPatrick atemerwaho itaka ko yambaye jersey ya Mukeba wa @rayon_sports arko no kuri #RukundoPatrick ntibyari bikwiye ko ajya gushyigikira @aprfcofficial yambaye Jersey yayo nkuri muri Staff eg:support ya #RDF ntibiyisaba kwambara uniform ya Mozambike

    — Vivance:#Team PK (@VKajyibwami) September 18, 2023

    toka shitani toka.. kwa jina la Yesu… nzasubira ku kibuga ari uko uyu mugambanyi yavuye mu nshingano muri Murera!! ni ukubabona bagenda mu mapantalo tukagira ngo ni abagabo. #SayNoToIbikona n’abambari babyo

    — 🇷🇼🇪🇹 (@Fluocaril2) September 17, 2023

    Niba yambaye umupira wa APR Ari umurayon rwose ndamugaye ahubwo yegure. Ntarukundo rwa mukeba nka equipe burya niyo Yaba amavubi adatsinda nafana equipe itsinda. Mutandukanye politique na Ruhago rero

    — ruskevo (@ruskevo3) September 17, 2023

    Rwose ibi ni ugukabya, ku isi hose nta mu rival wambara ibirango bya mugenzi we! Rero kereka niba ari football nyarwanda!??

    — Shyirambere Ernesto che (@CheShyirambere) September 17, 2023

    Gushyigikirana ni sawa ariko tuvugishije ukuri umuyobozi muri rayon yambaye APR ntibyarigera bibaho kabisa ! Nzaba numva ariko ibi yakoze n’amahano ari umufana usanzwe we nabyumva ariko umuntu wo mubuyobozi!!!

    — Ninkabandi Juvenal (@ninkabandi) September 17, 2023

    very sad ,,,,,, nagende nagende

    — Gahima wi bwami (@gashokero) September 17, 2023

    Uwububa abonwa Nuh agaze

    — Ndagijimana Eddy (@Ndagiji87251487) September 17, 2023

    Twebwenkaba fans ba rayon 💙 baba mumahanga turasaba uwo mugabo kwegura kuko yadusebeje cyanee 😠🤔

    — Jallas Øfficial (@jallasOfficial1) September 17, 2023

    Yewee yewee inda izarikora cyakoze uyu yaba umugambanyi pe nizereko perezida wa rayon abonye abo akorana nabo ko nakiza nakimwe bageza ku kipe ahubwo ko bayigambanira ibi nibikwerekako bamwe mubayobozi bayobora umupira nabyo bazi arukugendera mukigare

    — [email protected] (@mukanwakihene) September 17, 2023

    Harigihe umuntu avuga ukabona level ye y’imyumvire ko iciriritse.

    — Ganza (@ganzawibuganza) September 17, 2023

    Nyamara Rayon yarinjiriwe pe😭😭ibaze umuyobozi mu ikipe agakora nkibi😭ubu kandi ntago baarara bamukuyeho

    — Tora Kagame 2024✊🇱🇺 (@HarrisKigali) September 17, 2023

    Kabaye #RukundoPatrick mu gikona se?? 😢😢 No way

    — M Rene (@MunyakayanzaRen) September 17, 2023

    Mubyukuri tutabeshye abafana n’abandi turashyigikirana ariko kwambara umwambaro wa mukeba Kandi uri muri team staff byo ni agahebuzo kuko nubwo dushakira ineza igihugu cyacu ariko burya ikipe dufana ni amavubi.

    — a.nkurunziza (@ankurunziza1) September 17, 2023

    Bibaye byiza yahita yegura
    Cg akirukanywa kandi abafana twese tukabimenya ibi ni agasuzuru agumeyo . Umuyobozi nkuyu ntago tumucyeneye

    — D’amour barista Rw (@BaristaDamour) September 17, 2023

    Ese Uwayezu Jean Fidel president wa gasenyi ni iki? Rtd se babyita abakozi ba skol cg ni ingabo za APR? Mugabanye urwango rubarimo nta nka yaciye amabere. 🤍🖤

    — Bajeneza Elie (@BajenezaElie) September 17, 2023

    Yigumireyo

    — Ndagijimana Eddy (@Ndagiji87251487) September 17, 2023

    Abababaye biyahure🤣

    — Dado Gasana (@gasana_dad70203) September 17, 2023

    Nakwemeraga aliko hano ugaragaje poor thinking. Ndi umu APR cyane aliko ejobundi muri kwakira nzabajya inyuma kuko Rayon izaba ihagarariye u Rwanda. Rero icyo ukoze ni extremisme mururimi rw’amahanga. Uwo muvandimwe yakoze gushyigikira ikipe ihagarariye igihugu mw’irushanwa.

    — Bernardin Magnus (@bbmagnus2011) September 17, 2023

    @SadateMunyakazi tuza ntagikuba cyacitse rwose muzanye ibyo kumuvyaha ngo nuko yambaye umwambaro wa @aprfcofficial mwaba mutangiye kuzana amacakubiri muri football nyarwanda kuko ntampamvu yo kwamagana hagati ya Apr fc na rayon, nimb ekipe iserukiye igihugu igomb gushyigikirwa

    — UMUKORERABUSHAKE (@PatriotismT) September 17, 2023

    Ariko Sadate rwose!!! Nonese ubu abanyamupira natwe tuzareke kuza gufatanya naba Rayons le24 na le 30? Umupira si intambara keretse niba hari ibindi ntazi muvuga? Si ubwambere abafana ba Rayons cg Aba Apr bahurije hamwe imbaraga z’imifanire. Amafoto yo haboneka menshi.

    — Jules Rutaremara (@JulesRutaremara) September 17, 2023

    Niko biza ngo ni mararia! Ubwo nimb yashyigikiye ekipe ihagarariye igihugu mukaba mutangiye kumwamagana haricyo bishatse kuvuga!
    Ubwose Koko waba ukunda Urwanda ekipe yaserukira igihugu ugashyigikira abo bahanganye?? Njye ndumv umuvandimw ataciye Ink amabere kbx

    — UMUKORERABUSHAKE (@PatriotismT) September 17, 2023

    Uyu babyuke bamwirukana ntamu Rayon wambaye umwanda wa mukeba kirazira kikazirirwa ntibibaho mugitondo abyuke yegura nategura bamweguze ntasoni umweru numukara mubururu koko

    — Theos (@brunotheo6) September 17, 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-mu-bayobozi-wa-rayon-sports-waje-yambaye-umwambaro-wa-apr-fc-ku-kibuga-yahawe-inkwenene

  • Perezida Kagame yaganiriye n'Abajyanama be #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yagiranye inama n'abagize Inteko y'Abajyanama be ndetse n'aba Guverinoma y'u Rwanda muri rusange (PAC:Presidential Advisory Council) biga ku bisubizo bigamije gukomeza guteza imbere imibereho n'ubukungu ndetse n'izindi ngingo zireba akarere n'Isi muri rusange.

    Ni inama yabereye i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Umukuru w'Igihugu yitabiriye Inama y'Inteko Rusange ya Loni.

    Perezida Kagame n'Inama Ngishwanama ye, baganiriye ku buryo bunoze bwo gushaka ibisubizo bigamije iterambere ry'imibereho n'ubukungu mu Rwanda no kurebera hamwe icyakorwa mu gukemura ibibazo byaba iby'akarere na mpuzamahanga bifite icyo bivuze ku gihugu.

    The post Perezida Kagame yaganiriye n'Abajyanama be appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/18/perezida-kagame-yaganiriye-nabajyanama-be/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yaganiriye-nabajyanama-be

  • Aba Djs 5 barakoza imitwe yintoki kuri Miliy… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryabereye mu nyubako ndende ya Kigali City Tower ahasanzwe habera ibitaramo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023. 

    Umuhango wo guhatana wari uryoheye amatwi ku bakunda imiziki yo mu mpande z'Isi mu njyana zitandukanye zaraye zicuranzwe. 

    Abari bahatanye babanje guhabwa iminota 20 yo kwiyerekana mu buryo bwo gucuranga imiziki no kwerekana ubuhanga n'udukoryo buri wese yibitseho'Scratch'. Ariko rero igihe cyaje kuba gito ya minota ikubitwa ishoka ishyirwa kuri 10'.

    Buri mu Dj  yabaga afite uwo bahatanye. Ni irushanwa ryahaye rugari abasoma kuri Mutzig, Fanta n'ibindi binyobwa byengwa na Bralirwa. 

    Ndetse uwinjiraga wese yishyuye itike cyangwa se afite ubutumire yahabwaga udupapuro yerekana bakamuha ibyo ashoboye kunywa. Ucishije amaso ku bitabiriye  umubare munini ni urubyiruko .

    Abari bahatanye ni Dj Illest wahatanye na Dj Montag. Aba bose nta numwe wabashije gukomeza muri batanu.

    Dj Noodlot yahatanye na Dj Lenzo. Aba nibo bapfundikiye irushanwa ndetse Dj Lenzo yabaye uwa mbere naho Dj Noodlot aba uwa gatanu. 

    Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda nyuma yo gukomeza muri batanu yavuze ko yahuye n'uruva gusenya aho bamuhuje na Dj Lenzo umaze imyaka 9 akina n'ibyuma byo kuvanga imiziki kandi akaba ari umwe mu bavanga imiziki b'abahanga u Rwanda rufite. 

    Yashimiye Imana kuba yabashije gukomeza muri batanu bazatorwamo 3 bazahembwa, babiri batahe amara amasa.

    Dj Bhura yahatanye na Dj Kayg, aba bose batashye bimyiza imoso

    Dj Kavori wari ufite abavanga imiziki benshi baje kumushyigikira yahatanye na Dj Dallas waje yambaye ikanzu iriho amazina ye yabikabirije mbese ubona ko yari yateguye muri za mvugo z'iyi minsi. Aba bose bakome dore ko Dj Kavori yabaye uwa kane naho Dj Dallas aba uwa Gatatu. 

    Icyiciro cyabo cyaranzwe n'urusaku rwuzuyemo gufana cyane ndetse wagirango ni ya mikino ihuza abantu baterana amakofi kuko Dj Kavori yagezaga hagati agafata indangururamajwi agashyushya abafana ubona ko ibyo akora abizi neza adashakisha.

    Dj Yolo yahatanye na Oz The Dj. Hano hakomeje Dj Yolo wabaye uwa kabiri.

    Muri make abakomeje bazahatana ku itariki 7 Ukwakira 2023. Ni Dj Lenzo umaze imyaka 9 akaba yarakoranye na ba Dj Phil Peter banahuriye mu ndirimbo yitwa Akuka bari kumwe na Sintex. 

    Dj Phil Peter na Dj Lenzo na Dj Anita Pendo bari bafite ukuntu bakorana bikaryoha mu bitaramo bitandukanye. 

    Dj Lenzo mumwibuke mu Isango na Muzika yo ku Isango Star. Isibo Tv itangira yakoze igihe gito mbere ya guma mu rugo mu kiganiro cya The Choice Live, hakomeza Dj Ashirumatic nawe yaje kujya hanze y'u Rwanda baha inda ya bukuru Dj Waxxy.

    Dj Lenzo abahanga mu kuvanga imiziki bakubwira ko ari umwe mu bavanga imiziki beza u Rwanda rufite dore ko n'amateka abyerekana kandi abahari beza ubu abenshi baramwubaha. 

    Ubu rero twavuga ko wenda igihe cye kigiye kugera itara rye rikaka nawe akaza mu bandi bahora ibiraka n'akazi ahantu hakomeye nko muri za BK Arena n'ahandi hashyira aba Djs ku isoko rigari.

    Dj Yolo nawe yakomeje akaba amaze imyaka 3 avanga imiziki. Ni umuhanga ariko nta bigwi yari yibikaho . Dj Dallas amaze imyaka 4 avanga umuziki akaba ari we wabaye uwa gatatu.

    Ku mwanya wa kane hakomeje Dj Kavori ufite ubuhanga budasanzwe bwo gukina na Turn Table'ibyuma bikoreshwa mu kuvanga imiziki'. 

    Dore ko yaraye yerekanye ko akwiriye guhangwa amaso. Nawe amaze imyaka 4 avanga imiziki. Dj Noodlot amaze imyaka 6 avanga imiziki akaba nawe azahatanira ziriya miliyoni 18 Frws ziri ku meza.

    Akanama nkemurampaka bari batatu: Mc Dj Anita Pendo ukorera Ikigo cy'igihugu cy'Itangazamakuru akaba umushyushyarugamba ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu bijyanye n'ibitaramo, Dj Sharif nyiri Scratch Music academy, ishuri ryanyuzemo Dj Diallo, Dj Pyfo, Sonia n'abandi dore ko abari ku isoko benshi bahanyuze na Dj Infinity.

    Uzatwara iri rushanwa azahembwa miliyoni 18 Frws mu gihe cy'umwaka n'ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5 Frws. Uwa kabiri azahembwa miliyoni 12 Frws n'ibikoresho bya miliyoni 2.5 Frws. Dore 5 bazavamo abahembwa: Dj Lenzo, Dj Yolo, Dj Dallas, Dj Kavori, Dj Noodlot. 

    Abashyushya rugamba bari Mc Tessy wa Isango Star na Mc Nario. Ni mu gihe abatsinze umwaka ushize barimo Selector Danny na Dj Khizbeats bari bahari bafasha kureba niba imashini zimeze neza zakoreshwaga n’abahatanye. 

    Ariko rero Dj Rugamba wabaye uwa 3 umwaka ushize ntabwo yahabonetse bitewe n’uko ari mu kazi i Goma.

    Dj Lenzo yahize abandi 10 hasigaye kureba niba azitwara neza akegukana miliyoni 18 Frw mu gihe cy’umwaka wose n’ibyuma byo kudija bya miliyoni 5 Frw

    Dj Lenzo amaze imyaka 9 avanga imiziki

    Akanama nkemurampaka kagizwe na Anita Pendo, Sharif nyiri Scratch Music Academy na Dj Infinity

    Mc Dj Anita Pendo niwe wavuze abatsinze barimo 5 bakomeje mu kiciro cya nyuma

    Dj Infinity yari umukemurampaka

    Dj Sharif bivugwa ko ari umwe mu bavanga imiziki b’abahanga u Rwanda rufite. Yiyemeje gushora imari ashinga Scratch Music Academy, ishuri rirera aba Djs

    Abitabiriye nta nyota bahuye nayo

    Dj Roxxy wavuyemo ku ikubitiro yabwiye Inyarwanda iri rushanwa riha amahirwe abavanga imiziki

    Dj Roxxy yifuza ko abakobwa batazajya bahatana n’abahungu

    Dj Roxxy ashimira Bralirwa yatejereje ku bavanga imiziki

    Abaje kureba bari buzuye akanyamuneza bakura ku binyobwa birimo Mutzig

    Dj Dallas yari yateguye kuva ku bafana kugeza ku myambaro. Yakomeje muri 5

    Icupa ryasomwe zita izazo

    Dj Thiona ubanza wambaye ikote ry’umukara yabwiye Inyarwanda ko yaviriyemo mu nzira ntabashe kugera kuri semi final

    Dj Pyfo ubanza i buryo wambaye amadarubindi y’umukara ari mu baje kwirebera Mutzig Amabeats

    Mutzig ni yo yonyine ibaha akanyamuneza. Ni yo bizera ibaha kunezerwa mu kirori

    Abafana bari bishimye

    Dj Montag yari afite abafana bazanye ibyapa

    Inkumi ziba zabukereye

    Ntako atari yagize ngo arebe ko yakomeza muri 5 biranga biba iby’ubusa

    Abafana bamweretse urukundo

    Urubyiruko ruba rwashyizwe igorora

    Hari hakubise huzuye abakunda ibijyanye no kuvanga imiziki. Umutekano uba wakajijwe na Tiger Gates ifite abasore b’ibizigira n’inkumi zakoze umubiri

    Ni irushanwa riteguye neza ikintu kiba kiri ku murongo. Uyu mwari yajyaga kwibutsa uko byifashe n’iminota isigaye n’aho bigeze bahatana

    Igihe cyo kuwukata cyageze buri wese afata uwo basohakanye

    Alafat Kaboy yari yaje kurya ikirori

    Alafat Kaboy aba mu itsinda ry’abafana ba Kigali Boss Babes

    Sean P amaze imyaka irenga 16 mu myidagaduro aho yagiye afotora ubu akaba akora kuri Ahupa Radio mu kiganiro cy’imyidagaduro. Abahanzi bahari ubu yababonye bari kuzamuka dore ko bagendanye amanywa n’ijoro

    MC Tessy wa Isango Star yari yambaye neza yanayoboye neza ikirori

    Joshua , Boss wa ‘Kigali Protocal yari yaje gufana Dj Noodlot

    Dj Noodlot yakomeje muri 5

    Hafashwe amafoto y’urwibutso

    Tessy ni mwiza akaba anashoboye kuyobora ibirori byose bijyana no kwambara agaca impaka

    Mc Tessy afite uburanga burangaza

    Mc Tessy amaze kumenyera kuyobora ibirori

    Mc Tessy aseka neza

    Mc Nario (umwami wa Micro) na Mc Tessy baraye bayoboye neza Mutzig Amabeats Semi finals


    Barafana bigafata intera

    MC Nario yambara neza akaberwa akaba azi no kuyobora ibirori

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze irushanwa rya ba Dj bavuyemo batanu

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134493/aba-djs-5-barakoza-imitwe-yintoki-kuri-miliyoni-18-frw-zo-muri-mutzig-amabeats-amafoto-134493.html

  • Kamonyi: Yateruye umukobwa w'imyaka 17 amugira umugore, RIB ibagwa gitumo bagiye kwirega mu muryango #rwanda #RwOT

    Sibomana Albert w'imyaka 20 y'amavuko, yaherekejwe n'umuryango we kujya kwirega iwabo w'umwana w'umukobwa yateruye( bya kinyarwanda), amugira umugore atagejeje imyaka y'ubukure, bakiri mu birori cyangwa imisango yo kwirega RIB ibata muri yombi. Uyu musore, akurikiranyweho Gusambanya umwana no kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome cyangwa Gikomeye.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye intyoza.com ko ibyo uyu musore Sibomana Albert akurikiranyweho hamwe n'abo bafatiwe hamwe byabaye ku wa 10 Nzeri 2023 mu Murenge wa Rugalika Akagari ka Sheli, Umudugudu wa Ntebe.

    Umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko wasambanijwe (Twirinze gutangaza amazina ye), RIB ivuga ko bitagarukiye ku kumusambanya gusa ko ahubwo yajyanywe kubana na Sibomana Albert nk'umugabo n'umugore.

    Ababyeyi babo nabo, bahishiriye ibyo byabaye kandi biri mu bigize icyaha ndetse banabakorera imihango yo kubashyingiranya. Aba babyeyi nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cy'ubugome.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, Sibomana Albert afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Runda mu gihe Dosiye yohererejwe ubugenzacyaha tariki ya 13 Nzeri 2023.

    Ibyaha bakurikiranyweho ni; GUSAMBANYA UMWANA, gihanwa n'Ingingo y'i 133 y'Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho igihano ari; Igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Icyaha cyo KUTAMENYEKANISHA ICYAHA CY'UBUGOME cyangwa GIKOMEYE, gihanwa n'ingingo ya 243 y'Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho igihano ari Igifungo kitari munsi y'amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi 100.000 FRW ariko atarenze 300.000 FRW.

    Mu butumwa bwa RIB, Umuvugizi w'uru rwego Dr Murangira B Thierry avuga ko RIB yibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nk'ibi byo gukorera ihohoterwa umwana uwariwe wese, amusambanya ndetse akanamugira umugore, hakabaho n'icyaha cyo guhishira icyaha cy'ubugome. RIB kandi yibutsa abantu bose ko ibyo ari ibyaha bihanwa n'amategeko.

    Andi makuru intyoza.com yamenye ni uko ubwo bari mu birori cyangwa imisango yo kwirega bagateshwa batabisoje, RIB yatwaye I Se na Nyina b'umuhungu, itwara Umuhungu ukurikiranyweho gusambanya uyu mwana wumukobwa akanamugira umugore, hatwawe kandi Umukobwa na Nyina ariko aba baje kubazwa bararekurwa Umuhungu aba ariwe basigarana.

    Bukeye byaraye bibaye, RIB ndetse na Polisi bazindukiye muri aka Kagari ahakuwe aba bakekwa, baganira ndetse bigisha abaturage ku bijyanye no gukumira ibyaha no gutanga amakuru hakiri kare, cyane ko ubwo aba bafatwaga bagatwarwa bamwe mu baturage basigaye bajujura ndetse bakavuga bimwe mu byaha byagiye bikorwa mbere bisa n'ibyo batwariye abakekwa. Babwiwe ko kudatanga amakuru, guhishira ibyaha bituma ababikora batabiryozwa, ariko kandi ko no kubihishira ubizi ari icyaha.

    Munyaneza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/17/kamonyi-yateruye-umukobwa-wimyaka-17-amugira-umugore-rib-ibagwa-gitumo-bagiye-kwirega-mu-muryango/

  • U Rwanda rwahawe kwakira Imikino Olempike ya 2024 muri Table Tennis #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu kizakira amajonjora yo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2024 ku Mugabane wa Afurika muri Table Tennis, azaba muri Gicurasi umwaka utaha ubwo ruzaba rwakiriye Africa Cup mu bakina ari umwe.

    Uyu mwanzuro wafatiwe mu nteko rusange ya buri mwaka, yahuriranye na Shampiyona Nyafurika ya ITTF iri kubera muri Tunisia ku nshuro yayo ya 26.

    Tunisia yari yatanze ubusabe bwo kwakira Africa Cup ya 2024 izaberamo amajonjora yo gushaka itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu mwaka utaha, ariko yahisemo guharira u Rwanda.

    Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira irushanwa rikomeye rya Table Tennis aho rizahuza abakinnyi bakomeye muri Afurika.

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Table Tennis muri Afurika (ATTF), Khaled El-Salhy, yavuze ko uburyo abitabiriye inteko rusange bashyigikiye u Rwanda bigaragaza icyizere bafitiye Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (RTTF).

    Ati 'Nta gushidikanya ko u Rwanda ari rimwe mu mashyirahamwe akora cyane mu karere no muri Afurika, muri gahunda nyinshi z’iterambere bijyanye no kwakira abakinnyi bakomeye muri Afurika kandi byagaragajwe n’abitabiriye inama.'

    Yakomeje agira ati 'Twese tuzi igisobanuro cy’amajonjora yo gushaka itike y’Imikino Olempike, kandi Africa Cup ni rimwe mu marushanwa yacu ya buri mwaka akomeye aho abakinnyi beza muri Afurika bahanganira.'

    John Birungi uyobora Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda (RTTF), yavuze ko icyizere bagiriwe cyaturutse ku buryo iri Shyirahamwe ryazamuye urwego mu myaka itanu ishize.

    Ati 'Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzakira irushanwa ryo ku mugabane muri Table Tennis. Ikirenzeho ni uburyo iri rushanwa rizatanga itike yo kwitabira Imikino Olempike.'

    Yakomeje agira ati 'Bisobanuye byinshi kuri Federasiyo n’igihugu. Tugiye kubona abakinnyi beza ku mugabane kandi ikipe yacu izitabira na yo ihanganiye itike.'

    Ku bijyanye n’imyiteguro y’irushanwa, Birungi yavuze ko bagiye gufatanya na Minisiteri ya Siporo na Rwanda Convention Bureau (RCB) ku buryo rizagenda neza.

    Yongeyeho ati 'Hagati ya none na Gicurasi 2024 ubwo iri rushanwa rizaba, turateganya gukora ingando nyinshi zo gufasha ikipe y’igihugu yacu kwitegura neza.'

    Bamwe mu Banyarwanda byitezwe ko bazakina iri rushanwa barimo abari muri Tunisia ndetse n’abaheruka kwitabira 'Chinese Ambassador’s Cup 2023' yabereye i Kigali.

    John Birungi, perezida wa RTTF yitabiriye inteko rusange ya ATTF, u Rwanda rwaherewemo kuzakira Africa Cup izatanga itike y’Imikino Olempike ya Paris 2024

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwahawe-kwakira-imikino-olempike-ya-2024-muri-table-tennis

  • APR FC yaguye miswi na Pyramids, irasabwa kurira umusozi mu Misiri #rwanda #RwOT

    APR FC yanganyirije na Pyramids FC mu Rwanda ubusa ku busa, biyisaba kuzakora ibikomeye iyitsindira mu Misiri kugira ngo igere mu matsinda.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 nibwo APR FC yari yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Ni umukino wagiye kuba ikipe ya APR FC idahabwa amahirwe bitewe n’urwego rw’amakipe yombi.

    APR FC yatangiye umukino neza aho ku munota wa 2 Omborenga yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko kapiteni wa Pyramids FC, Ali Gabr awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 17, Bosco yahinduye umupira mwiza maze Bacca atera mu izamu ndetse n’umunyezamu umunyuraho n’abakinnyi ba APR FC bari bazi bazi ko ari igitego ariko abakinnyi ba Pyramids bawukuyeho n’umusifuzi yemeza ko umupira utarenze umurongo.

    APR FC yakomeje gushaka igitego ku munota wa 26 yongeye kubona amahirwe akomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko Mboama nabwo awuteye abakinnyi bawugarurira ku murongo.

    Pyramids FC yakoze impinduka ku munota wa 35 ubwo Ibrahim Blati Toure yasimburaga Mohamed Hassan

    Igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi maze bajya kuruhuka ari 0-0.

    Iminota 10 y’igice cya kabiri nta mahirwe afatika amakipe yombi yaremye, umukino wakinirwaga hagati cyane.

    Umutoza wa APR FC wabonaga ko yatangiye kurushwa, yakoze impinduka ku munota wa 67 Mugisha Gilbert yasimbuye Niyibizi Ramadhan.

    Izi mpinduka zahise zihindura umukino APR FC irasatira aho ku munota wa 72 Gilbert yazamukanye umupira agacomekera Mbaoma akawufunga yajya gutera bagahita bawumutanga.

    Ku munota wa 73 yongeye kubazamukana ariko ahinduye imbere y’izamu bawushyira muri koruneri. Ku munota wa 75 yateye ishoti ariko umunyezamu ararifata.

    Ku munota wa 84, Nshuti Innocent yasimbuye Victor Mbaoma ni nako ku munota wa 87 Nshimiyimana Yunusu yahaye umwanya Buregeya Prince.

    Umukino warangiye ari 0-0 APR FC ikaba isabwa kurira umusozi mu Misiri tariki ya 29 Nzeri 2023 aho isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    11 buri ruhande rwabanjemo

    APR FC: Pavelh Ndzila, Omborenga Fitina (C), Ishimwe Christian, Salomon Charles Bindjeme Banga, Nshimiyimana Yunusu, Taddeo Lwanga, Ruboneka Bosco, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman, Kwitonda Alain Bacca, Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma

    Pyramids: Ahmed, Naser Naser, Ahmed Saad, Aly Gabr Gabr Mossad (C), Fiston Kalala Mayele, Mostafa Mahamed Fathi Abdelhamid Mohamed, Ahmed Tawfik Mohamed Hassan, Mahanad Mostafa Ahmed Abdelmonem, Mohamed Chibi, Walid Elkarti, Karim Hafez Ramadan Seifeldin na Ibrahim Adel Ali Mohemed Hassan

    Amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-pyramids-irasabwa-kurira-umusozi-mu-misiri

  • Amatora y’irushanwa rya Music Up Competition… – #rwanda #RwOT

     Ku wa 26 Kanama 2023 nibwo hatangiye gahunda yo kwiyandikisha muri Music Up Competition ibintu byabaye byihuse umubare wari wateganijwe ukagerwaho bidatinze nk’uko Genius yabitangaje.

     

    Uyu musore uri mu bagezweho mu gutunganya umuziki yagize ati:”Twari twateganyije ko ku wa 20 Nzeri 2023 aribwo kwiyandikisha bizasozwa gusa twabonye abiyandikishije ari benshi dukora amajonjora ya mbere yasize 100 aribo dukomezanya.”

     

    Genius yasobanuye icyiciro gikurikira. Ati:”Ubu 100 nibo binjiye mu matora yatangiye kuri uyu wa 16 Nzeri 2023 azarangira kuwa 10 Ukwakira 2023.”

     

    Amanota azava mu matora ari kuba binyuze kuri noneho.com uburyo amashusho y'abahatanye yarebwe binyuze kuri YouTube y’irushanwa hamwe n’uko abateguye irushanwa bumvise imiririmbire y’umuhanzi nibyo bizamuhesha gukomeza muri 40 bazahatana imbona nkubone.

     

    Genius kandi yemeje ko hazamenyekana abegukanye ibihembo bitarenze mu Gushyingo 2023. Ati”Turifuza ko irushanwa ritazarambirana ikindi ibyo twemeye tuzabikora kuko nitwe tubyikorera yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.”

     

    Ubu wakurikirana irushanwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga zose za Genius Records niza InyaRwanda ,ukanarigiramo uruhare utora binyuze ku rubuga rwa noneho.com.

     

    Abahatanye muri Music Up Competition bakaba ari urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa abazahembwa bakaba ari batatu bazakorerwa indirimbo zirimo iz’amajwi n’amashusho.

     

    Mu rwego rwo gushyigikira umwari n’umutegarigori mu muziki, Genius Records izanahemba umukobwa wahize abandi nyuma ya bariya batatu.

     

    Music Up Competition ikaba ikigamije gutanga ibihembo harimo no kumenyekanisha impano nshya ku buryo nabatazabona ibihembo by'ako kanya irushanwa rizasiga bamenyekanishije ibyo bakora.

    KANDA HANO UTORE

    Gutora ni 100 Frws ku ijwi rimwe (1 Vote=100Frws). Watora ukoresheje Mtn Mobile Money, Airtel Money, MasterCard na Visa Card. Gutora kenshi ku munsi biremewe mu guhesha amahirwe abahatanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134490/amatora-yirushanwa-rya-music-up-competition-yatangiye-134490.html