Blog

  • Mindfulness-Based Cognitive Therapy Ni Iki? #rwanda #RwOT

    MBCT ni iki?

    MBCT — mindfulness-based cognitive therapy ni ubumenyi bwo kwita ku bibazo byo mu mutwe bwifashishwa hakomatanyijwe uburyo butandukanye: gukangura ibyumviro, meditation ndetse na mindfulness.

    Ubu buryo bwo kuvura bwakomotse mu bufatanye bw'inzobere mu byo kwita ku buzima bwo mu mutwe. Zindel Segal, Mark Williams, and John Teasdale bari basanzwe bafasha abantu bakoresheje ubumenyi bwo gukangura ibyumviro, nuko baza gutekereza ko byarushaho gufasha umurwayi baramutse bunganiye iyi gahunda n'uburyo bw'ubuvuzi bwavumbuwe mu mwaka w'1979 na Jon Kabat-Zinn bwitwaga MBSR — mindfulness-based stress reduction, uburyo bwo kurwanya stress hifashishijwe gahunda ya mindfulness.

    Source : https://ishuri.org/mindfulness-based-cognitive-therapy-ni-iki/

  • Gufungura gushingiye ku kwiyumva no kwigenzura niki? #rwanda #RwOT

    Gahunda yo kurya bishingiye ku kwiyumva ni gahunda ibayeho hashize ibinyejana byinshi, kuko ifite umuzi mu mwaduko w'imyemerere mu mibereho ya muntu. Mindfulness ni imigirire ishingiye ku kuba umuntu ashobora gushyira umutima ku ntekerezo ze, amarangamutima ndetse n'ibyumviro; ibi akabijyanisha n'uyu mwanya wa nonaha arimo.

    Source : https://ishuri.org/gufungura-gushingiye-ku-kwiyumva-no-kwigenzura-niki/

  • Igiti cyange #rwanda #RwOT

    Iki gitabo cy'abana kirashishikariza abana kurengera ibidukikije gisobanurira abana umumaro w'ibiti.

    Language: Kinyarwanda / Author: Marius Nyagatare / Free Copy, year: 2018. 

    Source : https://ishuri.org/igiti-cyange/

  • Ni ubuhe buryo butandukanye bwo gukora mindfullness? #rwanda #RwOT

    Uburyo butandukanye bwo gukora mindfulness.

    Uno munsi, turaganira ku buryo butandukanye bwo gukora umwitozo wa mindfulness. Uko tugenda dutera intambwe, umusomyi ushishikajwe n'iyi gahunda azabasha kugereranya ubu buryo, maze abashe guhitamo ubumunogeye bwamugeza ku mutuzo mu buzima bwe. Ukagenda wibaza uti mbese iyi myitozo nayibyaza umusaruro nte kugira ngo ingirire akamaro kandi ntavunitse?

    Source : https://ishuri.org/ni-ubuhe-buryo-butandukanye-bwo-gukora-mindfullness/

  • Polisi yemeje ko amakamyo ya Howo yujuje ubuziranenge, menya byinshi ku mpanuka zatewe n'ayo makamyo #rwanda #RwOT

    Urujya n'uruza  w'Amakamyo ya Howo mu mujyi wa Kigali ni rwinshi, ariko kandi nabakuka umuti iyo bayabonye nabo ni benshi.

    Umunyamaguru umwe ati 'Njyewe iyo nyibonye igenda(Howo) mba nzi ko ngiye gupfa.'

    Umunyegare ati 'Iyo uyibonye uhita usatira n'umunyamaguru ukaba wanamugonga kubera uba wumva cyarangije (igikamyo cya Howo) kugukoraho byarangiye.'

    Byagenze bite kugira ngo aya makamyo ya Howo, mu Rwanda abaturage bayagirire ubwoba? 

    Intandaro ni inkuru mbi yabaye ni  tariki 23 zukwacu umwaka ushize wa 2022 aho mu masaha y'umugoroba ikamyo ya Howo yarenze ikiraro cy'ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo,  ihitana abantu batandatu barimo Abana batatu bavukana. 

    Uwumvaga iyi nkuru wese yashengurwaga nibyabaye.

    Abarokotse impanuka zitandukanye zamakamyo ya Howo, basigiwe ubumuga.

    AyinkamiyeEmmanuel ni uwo mumurenge wa Jabana .yacitse akaboko naho  Harerimana Jean ni uwo mu Karere ka Rubavu   wacitse akaguru.

    Ayinamiye ati 'Iyo mpanuka ya Howo kumbaho narindi mu kazi tugiye kuyipakira.'

    Harelimana Jean 'Natwaraga biriya bimodoka bya Howo naripakiye umucanga hariya kuri centre curturelle Rubega mfashe feri irabura ni uko imodoka yamugaje ,byatewe n'uburemere kuko ziriya modoka harigihe upopa ikabura imyuka ikabaho ko ibura feri.'

    Impanuka ya Howo yo ku kinamba yatumye abantu mu ngeri zinyuranye bakemanga ubuziranenge bw'aya makamyo  amenyerewe mu gutunda umucanga, itaka ndetse n'amabuye kubera  yagiye  yumvikana mu gukora impanuka hirya no hino muri Kigali n'ahandi.

     Mubacyemanga ubuziranenge bw'ayo makamyo barimo nabo mubigo byubwishingizi, Solange Muteteri ashinzwe gukurikirana impanuka mu kigo cy'ubwishingizi Radiant. 

    Ati 'Impamvu ziba zaguye impamvu ziba zagonze tubona ko zishobora kuba zifite amadefo tekinike bitewe n'uko zakozwe.'

    Nyuma  yo kubonako 'amakamyo ya Howo akomeje gukora impanuka zikomeye, polisi y'u Rwanda yatangaje ko igiye gukora iperereza kugituma  zikora impanuka.

    Icyakora kugeza ubwo twakora icukumbura kuri iki kibazo kugeza uyu munsi ntiyigeze itangaza kumugaragaro ibyavuye mu iperereza, gusa muraza kumva ibyo yatubwiye. 

    Hagati aho Twagiriyaremye umuhanga mubukanishi bwamamodoka akaba n'umwarimu ubyugisha mu ishuri ry'imyuga rya EMVTC, avuga ko impamvu  amakamyo ya Howo yakunze gukora impanuka ari uko yageze mu Rwanda atamenyerewe ndetse akoze  muburyo bwihariye butandukanye n'andi makamyo, yari asanzwe amenyerewe mu Rwanda bityo abashoferi zirabagora. 

    Uyu muhanga mubukanishi akagaragaza ko abashoferi b'amakamyo bagombaga kubanza  guhabwa amahugurwa y'uburyo kamyo za Hoho zitwarwa.  

    Twagiyaremye ati 'Ikibazo nyamukuru gihari gituma ziriya modoka zikora impanuka ni ukuba bazihereza umuzigo, uwo yakagombye kwikorera hanyuma iyo umuzigo urenze ibiro yakagombye kwikorera sisiteme ya feri ikoresha ntabwo iba yizewe kuburyo iraza guhagarika cya kinyabiziga, bikaza gutuma rero igihe afashe feri ibyuma bya sisiteme ya feri bigahita binanirwa, byamara kunanirwa imodoka ikarenga umuhanda cyangwa se ikirukanka biruseho icyo ni icya mbere.

    'Ikindi cya kabiri, ziriya modoka uburyo bwo kuzitwara akenshi ntabwo ari zo tuba twarigiyeho, iyo tuzitwaye tuba twarigiye kuyandi makamyo asanzwe ariko kubera ziriya kamyo zije, tukumva ko ari ikamyo nk'iyindi. Abashoferi rero bakazitwara nta experience bazifiteho.'

    Abashoferi batwara amakamyo ya Howo bo bavuga ko uburyo akozwe yujuje ubuziranenge, ko ahubwo nabo bakemeza ko  impanuka zagiye zibaye  hari iz'ituruka kubumenyi bucye bw'umushoferi.

    Icyakora ngo inyinshi basanga zaratewe n'umunaniro kuko benshi mu bashoferi ba Howo bakora amasaha menshi ku munsi, kandi ntibahabwe n'ikiruhuko.

    Ubu banashinze Koperative Trucks Drivers Family, igamije gukorera ubuvugizi bw'abashoferi b'Amakamyo no gukumira uwaza mu mu mwuga adafite ubumenyi buhagije mu gutwara amakamyo. 

    Umushoferi umwe ati ' Ku munsi ushobora gukora ibirometero hagati y'150 na 200  birumvikana uba wananiwe, ariko nta kundi wabigenza niba umukoresha agusabye ati njyewe nkeneye amaturo abiri y'umucanga kuva Ruhango uza Kigali,  urumva ko biba bigusaba ngo utangire akazi saa Cyenda za mugitondo nibura kugira ngo wuzuze ayo maturu abiri, bigusaba kugeza saa tanu za n'ijoro.'

    Undi mushoferi ati 'Harimo n'abakoresha wenda nakwita bagira amakosa, wagura imodoka nk'aho washatse umushoferi ufite ubunararibonye, muri cya kintu ukavuga uti mfite bene wacu, mfite umuntu runaka reka muhe ikamyo.'

    Undi nawe ati 'Nta kibazo tekiniki iyi Howo ntwara ifite, ahubwo abantu babigiyemo kubera kwigana bavuga bati ibi bintu birimo akazi, noneho bashyiramo abantu batarabanyamwuga.'

    Undi nawe yunzemo ati 'Nta kibazo Howo ifite cya tekanike, ikibazo Howo yagize byabaye nk'impanuka. Ni impanuka yabaye isa nk'aho iteye ibibazo, iriya yabaye ku kinamba ariko mu by'ukuri Howo ni imodoka nziza.'

    Ibigo by'ubwishingizi byo bikurikije ubwinshi bw'indishyi batanga ku mpanuka zatewe n'amakamyo ya Howo ubwishingizi bwayo babukubye kabiri. 

    Ubu ikamyo imwe ya Howo yishingirwa amafaranga ibihumbi 700 ku mwaka bivuye kubihumbi 300. 

    Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Ubwishingizi Radiant, Solange Muteteri, agaragaza ko amakamyo Howo akora impanuka cyane.

    Icyakora ntiyashimye kutubwira byinshi kubijyanye n'umubare w'impanuka zatewe n'amakamyo ya Hoho bakiriye, kuko ngo bigoranye kubivangura n'andi madosiye y'izindi mpanuka ariko ahamya ko ari nyinshi.

    Kuri we agacyeka ko zaba zarinjiye mu gihugu zitujuje ubuziranenge, na ya kamyo yakoze ibara ku Kinamba yari ifite ubwishingizimuri iki kigo.

    Ati 'Amasosiyete y'ubwishingizi kuzamura ibiciro, ni ukubera ibihombo biterwa n'impanuka Howo zo ubanza ari na nshya zimaze igihe gito, ariko n'amafuso byigeze kubaho nazo byagaragaraga ko bitera impanuka, ariko izi za Howo ngira ngo zo zitangiye vuba  ntabwo zimaze imyaka myinshi.'

     Yongeyeho ko impanuka ya Howo yabareye ku kinamba, raporo ya polisi yagaragaje ko yari ifite umuvuduko uri hejuru ndetse ko ntaho byagaragaye ko yari ifite ibibazo bya tekinike.

    Kompanyi Asie Machinery itumiza ikanacuruza  amakamyo ya Howo mu Rwanda, ikaba akaba ari nayo ihagarariye uruganda Sinotruck rwo mu Bushinwa rukora amakamyo ya Howo, ihamya ko aya makamyo bacuruza kuva muri 2015   yujuje ubuziranenge ko ahubwo amakosa y'Abashoferi ariyo atuma haba impanuka. 

     Ubuyobozi bw'iyi Kompanyi buvuga ko iyo amakamyo ya Howo  aba atujuje ubuziranenge, nk'uko bivugwa ngo  aba yaraciwe mu gihugu ariko ubu ngo kuba  agikoreshwa mubikorwa bitandukanye birimo n'iby'inzego za Leta, ni uko Leta yasanze yujuje ubuziranenge. 

    KaKunda  Faith ni Umukozi wa  Kompanyi Asia Machinery 

    Ati 'Howo kukijyanye n'ubwiza bwayo nta kibazo ifite tuvugishije ukuri, wenda n'abantu bashobora kuvuga ngo inshinwa ntabwo zikomera ariko muby'ukuri njye ntangira gucuruza zino modoka kuko na mbere yaho zari zihari, mbere y'uko dutangira guhagararira  uruganda guhera muri 2015 sibyo? Izo modoka za 2015 ziracyakora n'ubu wajya ku muhanda ukayibona se imodoka yaba ifite ikibazo cya 'quality' igakora iyo myaka yose?'

    Iyi Kompanyi kandi ntiyemera ibyo gukuba kabiri ubwishingizi bw'amakamyo ya za Howo hitwajwe ko zikora impanuka cyane. 

    Faith nanone ati ' Bisi  zakoraga impanuka cyane bazikubiye ubwishingizi? Ushobora kuba unagenda n'imodoka isanzwe ugakora impanuka mbi cyane, turimo kwibaza impamvu bahisemo ko Howo cyangwa se imodoka z'inshinwa bazikubira ubwishingizi. Ntabwo twumva uburyo impamvu imodoka 'Brand' runaka kuko baratubwiye ko 'Scania' zitarimo benz nta zirimo ko ari inshinwa.'

    'Ariko ntabwo tubizi neza izirimo nyir'izina icyo gihe ni ugupfobya 'brand' runaka ukayipfobya ariko muby'ukuri utabanje no gukurikirana ngo urebe ikibazo nyir'izina, ikibazo ni 'product' wenda nk'amakamyo ni abashoferi bazitwara,  ikibazo ni mekanike ni ikihe kibazo muby'ukuri ntabwo babikurikiranye.'

    Hagati aho Negereye Umukanishi Hategekimana Alexandre, ukunze guhabwa ibiraka byo gukanika amakamyo ya Howo, mubaza ikibazo aya makamyo yaba afite cyaba intandaro y'impanuka. 

     Uyu  agaragaza ko amakamyo menshi ya Howo bamuzanira usanga ba nyirayo baba baratinze kuyakorera isuzuma, ngo hasimbuzwe ibikoresho bishaje bityo agasanga biri mu byatera impanuka. 

    Ati ' Wenda nka 80% ikibazo ni shoferi na nyir'imodoka naho imodoka nta kibazo ifite ni ukuvuga ngo igisobanuro cyabyo, reka njye kuri nyir'imodoka ashobora kugura imodoka ayikuye muri Banki, banki ikeneye amafaranga. Iyi modoka ikeneye ipine umushoferi akaneye guhembwa yewe n'abana bakeneye amafaranga y'ishuri, akavuga ati kugira ngo ibi bintu mbigereho iyi modoka igomba gukora amanywa n'ijoro, kandi igatwara n'umuntu umwe kandi umuntu ni umuntu arananirwa.'

    Nubwo impanuka ya Howo yabereye ku Kinamba yatumye abantu benshi batari bazi ubu bwoko bw'amakamyo bayabamenya, ndetse bagatangira gukemanga ubuziranenge bwayo, na mbere yaho aya makamyo yakoraga impanuka nubwo ntawabitindagaho.

    Kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2022, amakamyo ya Howo 15 yakoze impanuka zikomeye nk'uko polisi yabitangaje muri uwo mwaka.

    Icyakora nta raporo irambuye yabaguyemo n'abazikomerekeyemo yigeze ijya ahagaraga. 

     Ubwo twakoraga icukumbura kuri iki kibazo mu kiganiro cyihariye twagiranye na  SSP Irere Rene, yirinze kugira byinshi adutangariza ku mubare w'impanuka z'amakamyo ya Howo  zimaze kuba n'umubare w'abaziguyemo, kuko ngo yasanze nta mwihariko wayo mu gukora impanuka.

     Gusa Polisi ihamya ko amakamyo ya Howo yinjiye mu gihugu yujuje ubuziranenge, ko ahubwo impanuka z'amakamyo   zimaze kuba zose zaturutse ku makosa y'Abashoferi, arimo gupakira ibiro birenze ubushobozi bw'ikamyo, umuvuduko uri hejuru no kuba hari amakamyo adakoresherezwa igenzura 'Control technique' kugihe.  

    SSP Irere ati ' Niyo mpamvu ndi kuvuga ngo sinayiclassa ngo ibe iya mbere cyangwa ngo ibe iya kabiri, kuko bigenda bihinduka uyu munsi nizo (Howo ) ejo ni fuso, ejo n'indi brand nta n'imwe rero wavuga ngo ikibazo kiri mu buryo ikozwe cyangwa se uwayikoz,e  ahubwo ikibazo kiri kubazitwara ndetse kenshi ugasanga zimwe nta na 'controle technique' zakorewe.'

    Twashatse kumenya icyo Guverinoma y'u Rwanda, ivuga kuri iki kibazo cy'impanuka zo mu muhanda zatewe n'amakamyo ya Howo n'ingamba ifite, 

    twanandikiye Minisitiri w'ibikorwaremezo inshuro zose twamwandikiye ntiyaduhaye amakuru. 

    Hagati aho muri Gashyantare 2023, uwari Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest, yasabye abatumiza amakamyo mu mahanga kujya babanza kugenzura niba azabasha gukoreshwa bijyanye n'imiterere y'imihanda y'u Rwanda.

    Icyo gihe kandi Guverinoma, yahise itangaza ko igiye gushyiraho ishuri ryihariye ryigisha gutwara amakamyo kinyamwuga. 

     Muri Nyakanga2023, uwari Minisitiri w'ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yabwiye inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, ko hari iminzani itagaragara igiye gushyirwa mu mihanda itandukanye hagamijwe  gukumira ko amakamyo arenza toni agomba kwikorera. 

    Ubu nabwo ngo ni uburyo buzakumira impanuka zo mu muhanda ziterwa n'amakamyo. 

    Hagati aho  Polisi yu Rwanda ivuga ko impanuka zatewe na Howo, zatumye ifata ingamba zikomeye zo gukumira ko ayo makamyo yakongera guteza impanuka zo mumuhanda. 

    SSP Irere ati 'Ingamba zirahari nk'ubu twari turimo tureba impanuka enye zabereye mu gice cya Nyamasheke, dusanga hari impamvu zishobora kuba zibitera harimo n'umunaniro. Abashoferi barakora ntibaruhuke ugasanga arasabwa gukora ingendo nyinsh,i amasezerano baba bafitanye na ba shebuja ntabwo tuyazi ariko bashobora kuba banishyurwa bitewe n'ingendo yakoze wenda cyangwa se inshuro yamennye yaba imicanga cyangwa se amabuye, bigatuma rero akora ubutaruhuka iyo ni indi mpamvu mu byukuri itera abashoferi gukora impanuka.'

    'Tunatekereza ko twajya tureba nk'aho ngaho i Nyamasheke muri Nyungwe ko hateganywa ahantu imodoka zajya zigera zigahagarara, abashoferi bakibutswa imiterere y'aho ngaho nko muri Nyungwe, ariko banaruhukiramo. Icya kabiri ibijyanye no gupakira byinshi  twashyizeho iminzani kugira ngo abantu bavuye mu kirombe bamenye ngo imodoka igomba gutwara toni zingahe, cyane ko ziba zinanditseho akenshi.'

    Nubwo impanuka ziterwa n'amakamyo ya Howo zituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo amakosa y'abashoferi, ubumenyi bucye bwa bamwe mubazitwara, umunaniro w'abashoferi kubwo gukoreshwa amasaha y'ikirenga, ubumenyi bucye bwa bamwe mu gutwara amakamyo ya Howo,  kutayakoreshereza 'controle  techinique'  kugihe, no  gupakira ibiro birenze ubushoboz bwayo.

     Hanakenewe kandi imbaraga mu bufatanye hagati y'inzego za Leta, abatumiza amakamyo mu mahanga ndetse n'inganda ziyakora mu gukemura ibibazo byose byatuma amakamyo  ateza impanuka.

    Hakwiye kandi  gushyirwaho ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'Ibinyabiziga mbere y'uko byinjira mu gihugu, kuko ubu nta kigo na kimwe gifite iyo nshingano yaba  RSB, yaba RURA, cyangwa RRA byatubwiye ko mu nshingano bifite hatarimo kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga bitumizwa mu mahanga.

    Ibi bivuze ko uyu munsi umuntu ahaguruka agatumiza imodoka mu mahanga akinjira mu gihugu ntawe ugenzuye ko yujuje ubuziranenge, ibintu nabyo bishobora kuba intandaro y'impanuka zo muhanda. 

    Daniel Hakizimana

    The post Polisi yemeje ko amakamyo ya Howo yujuje ubuziranenge, menya byinshi ku mpanuka zatewe n'ayo makamyo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/18/polisi-yemeje-ko-amakamyo-ya-howo-yujuje-ubuziranenge-menya-byinshi-ku-mpanuka-zatewe-nayo-makamyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=polisi-yemeje-ko-amakamyo-ya-howo-yujuje-ubuziranenge-menya-byinshi-ku-mpanuka-zatewe-nayo-makamyo

  • Yafungishijwe nabagabo babiri bakomeye !… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Thierry Umubyinnyi rukumbi wabashije guhindura imibyinire mu ndirimbo z'abahanzi nyarwanda yahanahanwe kuva ku itariki 10 Ugushyingo 2021 yafashwe habura iminsi 3 ngo abyinire muri BK Arena mu gitaramo cyari cyazanye Omah Lay wataramiye abanyamujyi ku itariki 13 Ugushyingo 2023.

    Hashingiwe ku byavuzwe n’umutangabuhamya wagiranye ikiganiro na  InyaRwanda ,yahishuye ibintu bine by’ingenzi byo kwitondera mbere y’uko itariki ya 22 Nzeri 2023 hagera Tity Brown agasomerwa umwanzuro w’urukiko akaba umwere agataha cyangwa se  gafungwa.

    1. Ukuboko kw’aba bagabo 2 n’isano bafitanye n’umukobwa

    Umutangabuhamya yabwiye yagize ati “Tity Brown yafashwe huti huti yoherezwa gufungwa binyuranyije n'amategeko u Rwanda rugenderaho.Yafashwe ku itariki 10 Ugushyingo 2021 hari ku wa Gatatu. Bukeye tariki 11 Ugushyingo 2021 ajyanwa ku Murindi, Kabuga. Weekend ivuyemo yari afitemo akazi ko kubyina mu gitaramo cya Omah Lay cyabaye tariki 13-11-2021 , ku itariki 17 Ugushyingo 2021 yahise ajyanwa mu rukiko rw'ibanze kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.”

    Icyo amategeko ateganya ku ifatwa n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

    InyaRwanda yasohoye inkuru itariki 21Kamena 2023 ,igaruka ku buryo umuntu afatwa agafungwa n'iminsi amara mu maboko y'ubugenzacyaha n'iminsi amara ategereje ko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha kugirango atangire kubura ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ubundi iyo ukurikiranyweho icyaha babonye kidashinga arekurwa atarinze gufungirwa kuri station ya RIB.

    Ingingo ya 66 y'itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, igena ko umuntu ukurikiranyweho icyaha kuba yakurikiranwa adafunze ari ihame. Iri tegeko riteganya ko umuntu ashobora gufungwa mu gihe hari impamvu zikomeye zirimo kuba yatoroka ubutabera, kuba yasibanganya ibimenyetso, gutera ubwoba abatangabuhamya n'izindi mpamvu zitandukanye ziteganywa n’iyi ngingo. Mu bugenzacyaha itegeko riteganya ko umuntu ukurikiranyweho gukora icyaha afungwa iminsi 5. Ubushinjacyaha iyo bubonye iperereza ritararangira butegeka ko wa muntu amara iminsi 5 muri kasho'cachot'.

    Noneho iyi minsi ishobora kongerwaho indi 5 itarenga. Uyu mutagabuhamya mu gushimangira ko Tity Brown ibye birimo akagambane n’itekenika. Ati:”Yafashwe ku itariki 10 Ugushyingo  2021. Hadakozwe iperereza ry’ibanze kuko we yahakanaga icyaha kandi nta nubwo bamujyanye kumupisha ngo barebe niba koko yararyamanye n’uriya mukobwa. Yajyanwe Parike ku itariki 17 Ugushyingo 2021.” 

    Ubusanzwe Ubushinjacyaha bwandikira urwandiko rwitwa Map rusaba ko hongerwaho iminsi 5 mu gihe iperereza ritarasozwa. Iyo ibimenyetso byamaze kuboneka hategurwa dosiye ikubiyemo ikirego'Indictement cyangwa se Acte d'accusation'. Ubushinjaycaha nibwo bugena niba ikirego kijya mu nkiko cyangwa se ukurikiranywe akitahira.

    Urukiko ruburanisha ikirego ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu gihe kitarenze iminsi 2 y'akazi. Itegeko No 02/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha riteganya ko urukiko rufata icyemezo ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu gihe kitarenze iminsi 3 y'akazi iburana ripfundikiwe.

    Uyu mutangabuhamya avuga koTity Brown yamaze iminsi 44 , (Ukwezi n'iminsi 14) kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro nyamara yakabaye yarahamaze iminsi itarenga 15 iteganywa n'amategeko harimo 5 y'Ubugenzacyaha, 5 y'Ubushinjacyaha ishobora kongerwaho indi 5 ariko ntirenge. Akaburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.”

    Uyu waganiriye na InyaRwanda avuga ko Umugabo umwe ari Umushinjacyaha ukomeye, akaba avukana na Se w’umukobwa . Naho umupolisi ufite amapeti uvugwaho kugumisha Tity Brown muri gereza we ni  Nyirarume (Musaza wa nyina w’uriya mukobwa). Bivugwa  ko  uyu nyirarume ari nawe wari ucumbikiye uyu  umwana w’umukobwa  igihe afatwa n’inda.

    2. Igihe inda yakuriwemo n’igihe Tity Brown yafatiwe

    Umwana w'umukobwa uvugwaho guterwa inda yakuwemo Tity atarafatwa ngo akurikiranywe nk’uko bikubiye mu buhamya bwahawe InyaRwanda. 

    Uyu mutangabuhamya  ati”Uyu mukobwa yarwariye kwa nyirarume. Noneho ajyanwa kwa muganga basanga yarasamye. Ni muri Nzeri ya 2021. Bahise bategeka ko inda ikurwano bityo wa mwana bamusaba ko yababwira uwo baryamanye. Umwana ntabwo yari azi uwamuteye inda. Yakomeje kubazwa uwo baryamanye noneho bamwizeza ko nta kibazo ari ukugirango bamumenye.

     Umukobwa avuga ko atamuzi. Bigeze aho avuga ko yaryamanye na Tity Brown w'umubyinnyi ku itariki 14 Kanama 2021. Umukobwa yavuze ko yamenye ko atwite tariki 04 Ukwakira 2021. Ni amezi hafi abiri afite inda atabizi kandi ibi ntibyumvikana ukuntu wabura imihango ukituriza n’ababyeyi bakituriza.

    Uyu mutangabuhamya avuga ko Tity Brown bamwibikiye bategereza ko iminsi y'akazi muri BK Arena igera noneho afatwa atategujwe.Ngo  nyuma yo kubyina muri kiriya gitaramo yari gusinya amasezerano yo kujya abyina muri buri gitaramo cyose kibera muri BK Arena. Ni ibintu byari kuba bibaye bwa mbere mu mateka y’ababyinnyi b’abanyarwanda.

    3. Kuki uyu mukobwa yavuze Tity Brown?

    Uyu mutangabuhamya ahamya ko iyi dosiye irimo ubugambanyi karundura ku buryo urebye mu biganiro byo kuri Instagram “DM” ya Tity n'uyu mukobwa yari yaramwandikiye ashaka ko bahura Tity yaramwihoreye. Bivugwa ko harimo akagambane k'abanyeshyari batifurizaga Tity Brown iterambere, ati 'Uzise n'ibindi , Tity Brown ndabyibuka neza yari bujye kubyina muri Amashu ya Chriss Eazy. Icyo gihe Junior Giti yaje gufata Tity Brown ngo bagende mu gufata amashusho noneho uriya mukobwa nawe aba arahageze. Nta mwanya Tity yamuhaye ahubwo bafashe amashusho magufi Tity ari kumwe n'uwo mukobwa na Giti wabafashe video bahita bagenda Giti ajyana na Tity. Rwose ntabwo bigeze baganira kuko Tity yasaga n'uwamaze gukeka ko uriya mukobwa ari gatumwa!'.

    Uyu mutangamubamya ,yakomeje abwira InyaRwanda  ko iby’aba bagabo babiri  bakomeye bari kubambisha Tity Brown bihura n’inshuro 5 urubanza rwasubitswe.

    Ati'Uriya mukobwa afite nyirarume ni umupolisi kuri Station ya polisi yo ku Muhima. Afite inyenyeri kandi arakomeye, ni musaza wa mama w’umwana. We ubwe yivugiye ko Tity adateze gufungurwa kandi azakora ibishoboka byose Tity agahera mu gihome'.

    Yahishuye ko uriya mupolisi mu manza za Tity Brown aba ahari yambaye gisivile kugirango amenye uko ari bujye gucura andi mayeri yo kugumisha Tity Brown i Mageragere'.

    Ngp  uyu mupolisi ni nawe uyu mukobwa yarwaye ari iwe amujyana kwa muganga bategeka ko inda ivamo huti huti. Inda yakuwemo ku itariki 04 Ukwakira 2021. Tity Brown atabwa muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021. Ni nyuma y’ukwezi inda ikuwemo. 

    Undi wa kabiri ukomeye ni Umushinjacyaha uvukana Se w'umukobwa. Uyu we uruhare rwe ni ugutinza urubanza, kurusubika inshuro zisaga 5 nta mpamvu kuko igihe cyose urubanza rusubitswe hagaragazwa impamvu zumvikana. Nyamara kuri Tity Brown hagiye hahimbwa impamvu buri wese yatahura ko ari itekenika.

    Ati” Nawe ibaze hari igihe basubitse urubanza rwe bavuga ko dosiye yabuze. Ibi ni urwenya gusa uburyo dosiye ibura. Uruhare rw'uyu mushinjacyaha ni uburyo yifuza ko hazashingirwa ku buhamya aho gushingira ku bimenyetso bya gihanga byafashwe mu kigo cy'igihugu cy'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera 'RFI' ari byo DNA. “ 

    Akomeza agaragaza icyo yifuza ubutabera bwazagenderaho ati “Ubundi uru rubanza umwanzuro warwo wakazashingiye ku bizamini byafashwe hagati ya Tity Brown n'umukobwa. Nyamara bishobora kuzirengagizwa agakatirwa imyaka 25 azira aba abantu 2 bakomeye noneho Tity Brown akazabona kujurira”.

    Akomeza avuga ko ubu bujurire uyu wahaye  amakuru InyaRwanda yemeza  ko bitewe n'imyaka 2 Tity Brown amaze muri gereza arengana noneho bashobora kumuha kuzajurira umwaka utaha mu mpeshyi kugirango akomeze yibere muri gereza  ngo nk’uko aba bagabo babiri babihigiye kuzamuheza Gereza.

    Ati”Impamvu zagiye zivugwa ko urubanza rwasubitswe harimo igihe Tity yarwaye abura uko ahura n’umunyamategeko we, hari n’igihe umunyamategeko wa Tity Brown yasabye ko urubanza rwasubikwa kugirango abone igihe cyo kwiga ku rubanza, hari igihe dosiye yabuze mu rubanza ku munsi nyirizina wo kuburana, hari igihe umucamanza ukurikirana dosiye ya Tity Brown yabuze yagiye ku masomo, hari igihe bavuze ko bategereje raporo ya DNA”.

     Iyi mpamvu ya nyuma uwahaye ubuhamya InyaRwanda avuga ko ari akagambane ni uko DNA yari gupimwa agitabwa muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021 ariko bategereje gufata ibizamini ku itariki 03 Gicurasi 2023 ibizamini biboneka ku itariki 19 Gicurasi 2023 urubanza rushyirwa muri Nyakanga 2023.

    Hari igihe Tity yategetswe kujya gupimwa DNA ku ngufu

    Yagize ati:'Umutima wa Tity Brown urananiwe. Uzi ko yigeze kujya gupimwa ku ngufu akanga bakamufata, akanga agashaka ko haza umunyamategeko we. Icyo gihe bashakaga kumujyana nta muntu ubizi yewe n'umunyamategeko we adahari rero kuko yari afite ubwoba yarabyanze. Ni ubushinjacyaha na gereza babikoraga gutyo kugirango bazamubeshyere ko yanze kujya gupimisha DNA noneho bazabone uko basunika urubanza kugirango amare imyaka myinshi muri gereza'.

    Ngo umunyamategeko igihe cyose yashatse kumenya igihe cya nyacyo uriya mukobwa yavukiye yararindagijwe kubera kwa kuboka kw’abagabo babiri bakomeye

    Ubundi mu manza nk'izi usanga haburanwa ku myaka y'uvugwa ko yasambanyijwe kuko bagendera ku nyandiko zo ku Murenge mu gitabo bandikamo abana bavutse . Yagize ati:”Kuri iyi dosiye siko byagenze ku buryo nta kabuza uyu mukobwa ukoze iperereza neza wasanga arengeje imyaka y'ubukure. Igihe cyose umunyamategeko yagiye gushaka mu bitabo by'igihe yavukiye, mama w'umwana yamubwiye ko bakunze kwimuka ku buryo ibitabo yanditsemo igihe yavukiye batamenya aho babariza'.

    Ibi ubwabyo ntibibaho  kuko na Filidawusi wa Ndimbati twaje gusanga yaravutse ku itariki itandukanye n'iyanditse ku indangamuntu. Bivuze ko imyaka y'uyu mukobwa nayo irakemangwa kandi yasoje amashuri umwaka wa 2021 mu gihe Tity Brown yarimo ahanahanwa nk'agatambaro k'akabana. Uyu mukobwa ku indangamuntu handitseho itariki 01 Mutarama 2004. Bivuze ko urebye mu gitabo bandikamo abavutse wasanga hari indi tariki yavutseho nk’uko byagenze kuri Filidawusi wa Ndimbati ”.

    4.Urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe inshuro 5 muri izo zose nta mpamvu zifatika zatanzwe

    Uwaganiriye na Inyarwanda yagize ati:”Ubundi umunsi atabwa muri yombi kubera ko yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana ,Ubugenzacyaha bwari guhita bushaka ibimenyetso. Hano nta bindi biba bikenewe usibye gupimisha DNA ndetse no kureba  koko ko uwo  mwana  yakoze imibonano mpuzabitsina . Siko byagenze bategereje umwaka n'amezi 5 ari i Mageregere nta kintu afungiwe.

    Ngo  ku itariki 18 Gicurasi 2023 nibwo urubanza rwasubitswe ku nshuro ya gatanu havugwa ko bafashe ibipimo bya DNA bizagenderwaho mu rukiko. Ati”Birumvikana ko izi DNA zari gufatwa agitabwa muri yombi kuko nibyo bimenyetso byari kuba bikenewe mu iperereza. Ku itariki 14 Mata 2023 Tity Brown yari kuburana birangira urubanza rwe rusubitswe. Hano havuzwe ko haburanishijwe imanza 10 bityo urwe rurasubikwa bitewe nuko dosiye ye yari yabuze. Ibi biragoye kuko ntabwo umunsi w'urubanza ugera ngo dosiye ibure . Ku itariki 08 Gashyantare 2023 urubanza rwe rwarasubitswe kubera Umucamanza yari yagiye ku masomo”.

    Tity Brown niwe mubyinnyi waciye agahigo ko kubyina mu ndirimbo nyinshi za buri muhanzi ugezweho muri iyi minsi. Keretse abamamaye nyuma y'uko afunzwe ku bw'amaherere. Ni we mubyinnyi w'umunyarwanda wagiye ku cyapa cyamamaza igitaramo ko azabyina nta muhanzi ari kubyinira ubwo Omah Lay yazaga I Kigali.

    Bahengereye igitaramo kibura iminsi 3 atabwa muri yombi ku mugambi wari wacuzwe uranozwa. Ubundi tumenyereye ababyinnyi bafasha abahanzi ariko ntibyari bisanzwe ko umubyinnyi ahabwa akazi ko kubyina hamwe n'abahanzi.

    Raporo ya RFI yerekana ko Tity Brown atateye inda uriya mukobwa

    Yakomeje avuga ko mu mategeko y'u Rwanda biteganyijwe ko nta muntu ugomba kumara amezi 6 urubanza rwe rutaraburanishwa mu mizi ngo akatirwe cyangwa se abe umwere. Tity yaburanye mu mizi amaze umwaka n'amezi atanu muri gereza. Kuri ubu raporo y’ibizami bya gihanga yerekana ko atateye inda uriya mukobwa. Bivuze ko icyaha akurikiranyweho habuze ibimenyetso bimuhamya.

     Yagize ati:”Ibi bihura n'abasore 6 barekuwe n'urukiko ku itariki 15 Nzeri 2023. Bari barafunzwe mu bihe Tity Brown yafungiwemo muri 2021 Ugushyingo . Ni imyaka 2 bari bamaze muri gereza bafunganywe na Tity Brown ndetse harimo uwo bari inshuti witwa Niyonkuru Amin. 

    Aba basore muri Ukwakira kwa 2021 bagiye mu birori by'isabukuru y'amavuko y'umwe mu nshuti zabo. Bagezeyo baranyweye barasinda. Hari umukobwa ukiri muto ari n'isugi. Nawe yaranyweye ziramuyoboka. Mama we abonye uko yabaye akekako bamurongoye nta kabuza. Yahise ahuruza Polisi na RIB. Bamwe muri ba basore barafashwe abandi baracika ariko hafatwa 6. Bahise bajyanwa gufungwa bataburanye hatanafashwe ibipimo ngo bareba ko basambanyije wa mwana.

    Reka bigire i Mageragere dore ko n'imiryango yabo ikennye itabona ubushobozi bwo kubirukankaho. Bariye ikigori barakimenyera bariyakira babura n'uwababuranira. Ku bw’amahirwe wa mwana bagiye kumupima basanga ni isugi. Umubyeyi wafungishije ba basore yakubiswe n'inkuba amabere yikora atonsa. Nguko uko Urukiko rwategetse ko bafungurwa.

    Umwanzuro w'urukiko wasomwe nta mwunganizi bafite nta n'umubyeyi uri mu rukiko ariko ndahamya ko batashye uyu munsi tariki 16 Nzeri 2023 kuko i Mageragere hafunguwe abantu benshi nabo ubanza barimo. Aba basore bamaze imyaka 2 i Mageragere bazira amaherere kandi umukobwa ari isugi.”

     Uyu waganirije Inyarwanda asoza avuga ko “Tity Brown aho ari i Magerere ntiyizeye ubutabera kuko yamaze kwitakariza icyizere. Umugambi ushoboka uri gucurwa. Uti byagenda gute? Ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023 saa saba z'amanywa nibwo azasomerwa umwanzuro. Rero kubera ba bagabo bashaka kumubambisha birashoboka kumuhamya icyaha hirengagijwe DNA bakagendera ku buhamya bw'umwana na mama we kandi ibi ntibibaho mu rubanza rusaba ibimenyetso bya gihanga. Noneho Tity Brown akajurira agahabwa itariki ya kure y'umwaka utaha nko mu mpeshyi.”

    Raporo y'ibimenyetso bya gihanga InyaRwanda ifitiye kopi , igaragaza ko Tity Brown atateye inda uriya mukobwa. Ibi bizamini bigendeweho Tity Brown yaba umwere agataha ariko nihagenderwa k’ubuhamya bw’umukobwa na mama we ntakabuza azafungwa.

    Mu ibazwa umukobwa yavuze ko yahuye na Tity Brown ku itariki 14 Kanama 2021. Uyu mukobwa yanavuze ko yamenye ko yatwise ku itariki 04 Ukwakira 2021.


    Tity Brown imyaka ibiri   muri Gereza ibizami bya gihanga byerekana ko atateye inda uriya mukobwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134502/yafungishijwe-nabagabo-babiri-bakomeye-iby-urubanza-wa-tity-brown-rukomeje-kuba-agatereran-134502.html

  • Ishusho ya APR FC mu bintu 3 umukino wa Pyramids wasize (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yaraye inganyije na Pyramids FC ubusa ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, akaba ari umukino wasize ibintu bimwe na bimwe byiza n’ibibi ku ruhande rwa APR FC.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium aho benshi bumvaga ko APR FC iri buze gutsindwa mu buryo bworoshye.

    Muri rusange ni ikipe yakinnye umupira mwiza ndetse yagerageje kurema amahirwe atandukanye kurusha Pyramids FC nubwo kubona izamu byanze.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bimwe na bimwe byaranze uyu mukino n’ibyo umutoza Thierry Froger ashobora guhindura mu mukino wo kwishyura tariki ya 29 Nzeri 2023 mu Misiri.

    Nshimiyimana Yunusu yagaragaje guhuzagurika

    Umutoza Thierry Froger yari yahisemo kwicaza Buregeya Prince abanzamo Nshimiyimana Yunusu wagaragaje guhuzagurika cyane byanatumye Salomon Bindjeme akina adatuje cyane ahubwo ahora amwereka uko ahagarara.

    Mu gice cya mbere yagiye atakaza imipira yari no kuvamo ibibazo kuri APR FC ariko ku bw’amahirwe ntihagira ikiba. Biragoye ko mu mukino wo kwishyura yazabanzamo.

    APR FC irabura nimero 10

    Nubwo APR FC yakinaga neza ndetse ikarema uburyo butandukanye ariko byagaragaye ko iyi kipe nta mukinnyi ugaburira ba rutahizamu uzwi nka “Playmaker” mu rurimi rw’amahanga ifite.

    Byagaragaye ko rutahizamu Mbaoma nta mipira yigeze abona myinshi aho wabonaga nta muntu ufite ubushobozi bwo guhuza abakinnyi bo hagati na rutahizamu. Usanga ibitego byinshi iyi kipe itsinda muri iyi minsi ari imipira iturutse ku ruhande cyangwa imipira y’imiterekano.

    Itandukaniro ry’abakinnyi b’abanyamahanga

    Ni umukino wagaragaje ko bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga iyi kipe yaguze bari ku rwego ibifuzaho.

    Umunyezamu Pavelh Ndzila ntabwo yahuye n’akazi kenshi ariko na gake yahuye nako yabyitwayemo neza harimo nk’amahirwe yo mu minota ya nyuma, uburyo yasohotsemo bwatumye rutahizamu Fagrie Lakaye ananirwa gutsinda.

    Nka myugariro Salomon Banga Bindjeme Charles yakoze akazi gakomeye cyane aho yagiye akuramo imipira ikomeye harimo no guhagarika ubwugarizi bwe neza, byagaragaje ko ari ku rwego rwo hejuru.

    Hari kandi umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka muri Uganda, Taddeo Lwanga yagaragaje ko na we ari ku rundi rwego aho wabonaga ahagaze neza mu kibuga hagati imbere y’ubwugarizi byanatumye batabona akazi kenshi, ni umwe mu bakinnyi bagoye Pyramids FC cyane.

    Sharaf Eldin Shaiboub muri rusange ntabwo yagize umukino mwiza bitewe n’urwego bari basanzwe bamuziho ariko na we yitwaye neza yafashije mu kibuga hagati.

    Undi mukinnyi w’umunyamahanga wari wabanjemo ni rutahizamu Victor Mbaoma, ni umukinnyi utaremeza abakunzi b’iyi kipe ariko na none bigoye kumucira urubanza kuko nta muntu afite umuha imipira.

    Lwanga yagize umukino mwiza

    Umunyezamu Pavelh Ndzila yitwaye neza

    Bindjeme yagaragaje urwego rwo hejuru

    Shaiboub ntabwo byamworoheye

    Victor Mbaoma ntabwo yiyeretse abakunzi ba APR FC

    Yunusu yagaragaje guhuzagurika cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishusho-ya-apr-fc-mu-bintu-3-umukino-wa-pyramids-wasize-amafoto

  • Urubyiruko rurenga 400 rwahawe umukoro wo kuba umusemburo w'isuku mu Karere ka Bugesera #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yasabye abakozi b'Utugari 71 hamwe n'urubyiruko rusaga 435 rwo muri aka  Karere  kuba umusemburo wo kwibutsa abaturage kugira isuku bumva neza icyo kugira Bugesera y'ubudasa kandi itekanye bivuze.

    Muri gahunda yo kumvisha abanya-Bugesera akamaro ko kugira Bugesera y'ubudasa  no kurushaho gusobanukirwa isuku akarere ka Bugesera kahurije hamwe abakozi butugali 71, bashinzwe imibereho myiza yabaturage, inzego z'umutekano Dasso hamwe n'urubyiruko rwabakorerabushake basaga 435  bo mu karere ka Bugesera .

    Richard Mutabazi umuyobozi w'akarere ka Bugesera, aravuga impamvu nyamakuru yo kwibanda ku rubyiruko.

    Ati 'Muri iyi gahunda y'ubukangurambaga hari ibyiciro twabonye byadufasha cyane kugira ngo tugere ku ntego. Kimwe muri ibyo byiciro ni urubyiruko, twgaiye dutoranya batanu(05) muri buri Kagari, batanu(05) muri buri Murenge na batanu(05) ku rwego rw'Akarere, kugira ngo bakore kuri ubu bukangurambaga bw'isuku n'isukura umunsi ku wundi ndetse bashakirwe n'imyambaro n'ubufasha cyangwa se insimbura mu byizi cyangwa se icyatuma babasha kwitabira ako kazi mu buryo bwa buri munsi.'

    Nubwo hashize ukwezi gahunda ya Bugesera y'ubudasa  kandi itekanye itangiye, abaturage batarumva igisobanuro cy'isuku kuko abenshi bayumva mu buryo bushaje, nk'uko Meya Mutabazi abisobanura.

    Ati 'Twasanze mu by'ukuri tugifite ikibazo cy'isuku mu Karere, aho bigaragara ko abantu isuku uko bayumva ni mu buryo bushaje. Abantu baracyumva umwanda nko kujugunya igishishwa cy'umuneke aho ngaho gusa,ariko ntibarasobanukirwa ko no kuba ikintu kiri aho kitagomba kuba kiri ari umwanda, ntibarasobanukirwa ko inyubako yatawe ituzuye ikameramo ibyatsi , ikaba ari indiri y'abantu bashobora kuba n'abajura, ubwayo ko ari umwanda. Abantu ntibarasobanukirwa ko umucanga n'amabuye n'itaka byasagutse wubaka inzu ukayitaha bikaba bikirunze aho ngaho ubwabyo ari umwanda, ibyo rero nibyo dushaka kwibandaho kugira ngo abaturage bacu twese, natwe twihereyeho twongere twumve igisobanuro cy'isuku kugira ngo tugire Bugesera y'ubudasa.'

    Bamwe mu mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa,  baravuga ko bungukiyemo byinshi biteguye gushyira mubikorwa.

    Iyo urebesheje amaso ubona ko hamaze gukorwa byinshi ku bijyanye n'isuku ariko hirya no hino haracyagaragara imyanda irunze, ikaba yiganje mu nyubako ya zimwe muri hoteli ziri muri Bugesera.

    Iyi gahunda ya Bugesera y'ubudasa biteganyijwe  ko ishyirwaho akadomo mu mu kwezi k'Ukuboza 2023, nta gihindutse.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Urubyiruko rurenga 400 rwahawe umukoro wo kuba umusemburo w'isuku mu Karere ka Bugesera appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/18/urubyiruko-rurenga-400-rwahawe-umukoro-wo-kuba-umusemburo-wisuku-mu-karere-ka-bugesera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rurenga-400-rwahawe-umukoro-wo-kuba-umusemburo-wisuku-mu-karere-ka-bugesera

  • Yize ayisumbuye afite imyaka 33, akora ubukwe… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu buhamya yatanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 ubwo yabwirizaga mu gitaramo cy'iserukiramuco 'Shalom Choir Festival' Shalom Choir yahuriyemo na Israel Mbonyi muri BK Arena.

    Uyu mugabo yavuze ko yabaye inzererezi kubera ko Nyina yabataye ari abana bane, biturutse ku makimbirane yagiranye na Se kuko yamukubitaga umunsi ku munsi.

    Uyu mugabo avuga ko akimara gusoza amashuri abanza yagiye kuba inzererezi mu Mujyi wa Kigali. Ariko kandi ashima Imana ihindura amateka n’ubuzima kuko yabashije kwiga kugeza asoje Kaminuza.

    Yavuze ko yakijijwe ahagana Saa Kumi n’Imwe z’igitondo, yumvise ijwi ry’Imana rimubwira kurikurikira. Ati “Numvise ijwi rimbwira ngo uyu munsi nturenga hano urapfa uraba kandi urimbutse. Nabibwirwaga n’uwaje gutanga ubugingo.”

    Dr Raymond yabwiye abakristu ko Yesu akora, asaba buri wese kutinangira umutima igihe yumva ijwi ry’Imana rimuvugiramo. Yavuze ko akimara kwakira Yesu, ijwi ryamubwiye kujya iwabo agatanga imbabazi kuri Se, Nyina ndetse na Mukase batamuhaye uburere yari akeneye nk’umwana.

    Yavuze ko kuba mu mihanda ya Kigali byatumaga nta cyizere cy’ubuzima yiyumvamo  kandi yabagaho nk’uzapfa ejo. Raymond yavuze ko akimara kwakira agakiza kandi, igihe cyageze yiyemeza kurushinga, ariko Pasiteri wamusezeranyije yamushidikanyijeho avuga ko ashobora kutazamarana kabiri n’umugeni.

    Ati “Yesu niwe wandambagirije kuko sinari kubishobora. Ndanamushimira ko yampinduye umugabo.”

    Raymond yavuze ko ‘nari inzahare iteye ubwoba’. Yashimye Imana ko yatanze ibyishimo muri we, ‘kandi ubukwe bwarabaye arasezerana, aranashyingirwa’.

    Uyu mugabo avuga ko yagiye gukora ubukwe afite ibiceri 300Frw, ariko umunsi w’ubukwe wagiye kugera ‘ibyo nari nkeneye byose nabibonye’. Ati “Hanyuma Imana ikora imirimo n’ibitangaza.”

    Uyu mugabo yavuze ko amaze kugira umuryango yiyemeje gusubira mu ishuri, atangira kwiga 'Tronc Commun' afite imyaka 33 y’amavuko. Yajyanaga n’abana be ku ishuri, kandi iyo igihembwe cyarangiraga buri wese yerekanaga indangamanota.

    Dr Raymond avuga ko muri 2015 ari bwo yasoje amasomo ye Kaminuza, ubu ni umuganga. Ati “Uwari mayibobo, uwo bahirikirishaga imigeri, uyu munsi nanjye ndi muganga, iyo nicaye mpereza Imana icyubahiro. Ni Imana ihanagura imyotsi y’urumogi, ni Imana ihanagura ibitutsi byose bagututse, igahindura amateka y’ubuzima bwawe.”

    Yavuze ko uyu munsi afitiye agaciro igihugu cye, itorero, abana b’ayo, kandi Imana yamuhaye imbaraga zo gukiza no gusengera abantu. Raymond yavuze ko Yesu ariwe ufite urufunguzo rw’ibizaba ku buzima bwabo, asaba buri wese kwizera Imana ashize amanga.

    Raymond muri iki gihe ni umuganga. Yavuze ko iyo ari mu kazi ‘mpita ntekereza izo nzira zose nanyuzemo nkahita mvuga ngo Yesu uri umugabo, kuko abasha guhindura ubuzima n’amateka by’umuntu, akabihindura uburyo abantu batabitekerezaga’.

    Ubuhamya bw'uyu mugabo w'imyaka 55 bwakoze benshi ku mutima, bituma abasaga 100 bakira agakiza muri iki gitaramo cy'ivugabutumwa ryagutse.

    Yakiriye agakiza afite imyaka 25. Ayisobanura nk'imyaka y'umwijima kuri we, kuko yabayeho ubuzima bw'uburetwa ariko ko akimara kwakira agakiza yatangiye kwakira imigisha y'Imana n'imbabazi zayo. Ati 'Uyu munsi ndaryama nkasinzira nkumva nguwe neza.'

    Inkuru bifitanye isano: Abasaga100 bakiriye agakiza! Shalom Choir yanditse amateka avuguruye mu gitaramo yahuriyemo na Israel Mbonyi

    Pasiteri Dr Twahirwa Raymond yatanze ubuhamya bw'ukuntu yabaye inzererezi mu mihanda ya Kigali, igihe kigeze Imana ihindura amateka ye

    Dr Twahirwa yavuze ko yiyemeje gusubira mu ishuri afite imyaka 33, kandi ko yakoze ubukwe afite ibiceri 300Frw


    Ubuhamya bwa Dr Twahirwa bwakoze benshi ku mutima bituma abarenga 100 bakira agakiza



    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Shalom Choir muri BK Arena


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134516/yize-ayisumbuye-afite-imyaka-33-akora-ubukwe-afite-300frw-imana-yavanye-dr-twahirwa-mu-nze-134516.html

  • Abana bazajya mu irerero rya FC Bayern Munich… – #rwanda #RwOT

    Guhera taliki 11 zukwezi gushize Ministeri ya siporo ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA bari bari gushaka abanyempano bakiri bato b’umupira w’amaguru bazatoranywamo abajya mu irerero rya FC Bayern Munich rihoraho.

    Amarerero 308 niyo yari yariyandikishe akaba yaragizwe n’abakinnyi ibihumbi 10 bose hamwe.Muri abo bana ibihumbi 10 hatoranyijwemo 1700 nyuma batoranywamo abandi 100.

    Ku wa Gatandatu  w’Icyumweru gishize  muri aba bana 100 habanje gutoranywamo abana 10 bazitabira imikino y’igikombe cy’Isi ihuza amarero itegurwa na FC Bayern Munich iteganyijwe mu kwakira 2023. 

    Ejo ku Cyumweru n’ubundi kuri sitade y’Akarere ka Bugesera nibwo noneho mu bana bari basigaye hatoranyijwemo abandi 43 bajya mu irero rihoraho rya FC Bayern Munich ryiswe Residential Football Academy.

    Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa nyuma y'uko u Rwanda rusinyanye amasezerano na FC Bayern Munich yo guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu bakiri bato mu gihe cy'imyaka itanu.

    //inyarwanda.com/app/webroot/img/202307/images/2021-manchester-uniteds-marcus-rashford-645502152-9469681690783901.jpg

    Urutonde rw’abana 43 batoranyijwe ndetse n’amarerero baturutsemo

    Abatoza barimo Yves Rwasamanzi usanzwe utoza Marine FC ni umwe mu batoranyaga izi mpano

    Abana 43 batoranyijwe mu ifoto 

    Abana batoranyijwe bitewe n’ubushobozi bagaragaje mu kibuga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134520/abana-bazajya-mu-irerero-rya-fc-bayern-munich-bamenyekanye-134520.html