Blog

  • Spice Diana yishongoye ku bamushinja kutagira… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Namukwaya Diana Hajara umaze kwamamara mu muziki ku mazina ya Spice Diana yashyize agira icyo avuga ku bantu bahora bibaza ku miterere ye aho bamushinja kutagira ikibuno kinini cyane.

    Muri iyi minsi, abakobwa beza benshi basigaye barangwa no kugira ikibuno kinini (Nyash) ku buryo biri no mu birangaza abagabo cyane ariko Spice Diana we agashinjwa kugira mu maso heza nta kibuno kinini afite.

    Mu mpera z’icyumweru ubwo yarimo ataramira Kati Kati mu birori bya The Imara Girls, Spice Diana yahaye igisubizo abahora bamwibasira kuba ari nta kibuno kinini afite gikurura abagabo avuga ko ibyo afite bihagije.

    Spice Diana yagize ati “Mu mwaka yatambutse, abantu bagiye banshinja ndetse bankorera ihohotera kubera ko ntafite ikibuno kinini ariko ntabwo mbyitayeho cyane. Mfite imodoka ya Ranger Rover mfite inzu itari 1 cyangwa 2 yewe ntabwo ari 3.”

    Mu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Oxford n;ibitaro bya Churchill mu bwongereza, bwagaragaje ko umugore ufite ikibuno kinini bimwongerera kugira ikizere imbere y’abantu ndetse bikongera kugira ubucakura.

    Nk’uko Dr Robert Kunsher wari mu bakoraga ubushakashatsi yatangaje ko abantu bafite ikibuno kinini bataba abfite amahirwe menshi yo kurwara indwara ya obesity nk’abandi bagore bose baba bafite ikibuno gito.

    Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje, ni uko umugore ufite ikibuno kinini akurura abagabo benshi cyane cyane abashaka kuryamana nawe kubera ko abenshi bafite ikibuno kinini ari beza mu gihe cyo gukora iby’amabanga.

    Spice Diana ni umwe mu bahanzikazi bibizungerezi mu gihugu cya Uganda akaba ari n’umwe mu bahanzikazi bafite impano ikomeye yo kuririmba dore ko ari no mu myiteguro yo gukorana indirimbo na Diamond Platnumz.

    Spice Diana ashinjwa kutagira ikibuno kinini.


    Spice Diana yishenguye ku bantu bamushinja kutagira ikibuno kinini.


    Abantu benshi bamushinja kutagira ikibuno kinini, bamushimira kuba afite mu maso heza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134519/spice-diana-yishongoye-ku-bamushinja-kutagira-ikibuno-kinini-134519.html

  • Kuva COVID-19 yabaho, umukino wa Al-Merrikh n… – #rwanda #RwOT

    Tariki 16 Nzeri 2023, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, habereye umukino Al-Merrikh yakiriyemo ikipe ya Young Africans. Uyu mukino warangiye ikipe ya Young Africans, itsinze Al-Merrikh ibitego 2-0.

    Uyu mukino, ikipe ya Al-Merrikh yahisemo ku wakirira mu Rwanda, kubera ko mu gihugu cyabo hari umutekano mucye, biri mu bituma itahakirira imikino. Uyu mukino wari uhuje amakipe akomeye muri aka karere ndetse no muri Afurika, kuko ikipe ya Al-Merrikh iri mu makipe akuze muri Afurika, ukongeraho Young Africans ikunzwe muri aka karere, ndetse ikaba iheruka ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup.

    Ikipe ya Young Africans yari itegerejwe n’abanyarwanda benshi 

    Ikipe ya Young Africans, yari yamanukanye abafana barenga ibihumbi bitatu (3000). Bari bavuye muri Tanzania. Aba bafana basanze abandi banyarwanda bari bafite amatsiko yo kureba aya makipe aribyo byatumye sitade yenda kuzura nk’igihe haba hakinnye Rayon Sports na APR FC.

    Ikipe ya Al-Merrikh nk’umukino wari ukomeye, ahadatwikiriye yishyuje ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 25 Frw mu mpande zaho, n’ibihumbi 50 Frw ahasigaye hose.

    Ikipe ya Al-Merrikh imaze igihe kinini iba mu Rwanda 

    Ibi biciro byatumye uyu mukino uba umukino winjije amafaranga menshi ku butaka bw’u Rwanda kuva COVID-19 yagera ku Isi, aho Al-Merrikh yasaruye Miliyoni zirenga 36 z’amanyarwanda.

    Uyu mukino, ukurikirwa n’umukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC mu gihe ziri mu bihe byiza aho ikipe yakiriye ishobora kubona miliyoni 20 kuzamura.

    Kuba umukino wa Young Africans na Al-Merrikh ariwo winjije amafaranga menshi, ntabwo ariwo mukino wajeho abafana benshi kuko hari ibice bitarimo abafana, ahubwo niwo mukino wari ufite itike ihenze mu mateka y’imikino yabereye ku butaka bw’u Rwanda.

    Abafana basaga ibihumbi 3 bari bavuye muri Tanzania baherekeje ikipe ya Young Africans 

    Al-Merrikh hari abafana b’abanyarwanda yari yakoresheje ngo bayifashe

    Ahadatwikiriye itike yaho yari ibihumbi icumi (10,000 Frw)

    Umukino warangiye Young Africans itahanye amanota 3, Al-Merrikh itahana amafaranga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134542/kuva-covid-19-yabaho-umukino-wa-al-merrikh-na-young-africans-niwo-winjije-amafaranga-mensh-134542.html

  • Umuyobozi wa Rayon Sports wagaragaye yambaye umwenda wa APR FC yeguye #rwanda #RwOT

    Rukundo Patrick wari umuyobozi wa Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports, yeguye nyuma yo kugaragara yambaye umwenda wa APR FC.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 nibwo uyu mugabo yagiye ku mukino Nyafurika w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League APR FC yanganyijemo na Pyramids FC yambaye umwambaro wa APR FC.

    Ni ibintu byakuruye impaka ndende, ndetse bamwe bemeza ko yanamaze guhindura ikipe kuko batumva ukuntu umuyobozi wa Rayon Sports yakwambara umwambaro wa mukeba.

    Rukundo Patrick we yavuze ko kwari ugushyigikira APR FC nk’ikipe ihagaririye u Rwanda mu mikino Nyafurika kandi kuri we yumva bitamubangamiye gusa akaba akiri umufana wa Rayon Sports ntacyabimukuramo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri akaba yanditse asezera ku nshingano ze.

    Ati “Nyakubahwa perezida, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsezere ku mwanya w’ubuyobozi bwa Komite Nkemurampaka muri Rayon Sports. Mfashe na none uyu mwanya ngo nshimire igihe kitari gito twakoranye kandi mbifuriza gukomeza guteza imbere umuryango wacu.”

    Yakomeje avuga ko azakomeza kuba umunyamuryango n’umukunzi wa Rayon Sports kandi azakomeza gutanga umusanzu we mu kubaka Rayon Sports igihe cyose akenewe.

    Rukundo Patrick yaguye ku nshingano ze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-rayon-sports-wagaragaye-yambaye-umwenda-wa-apr-fc-yeguye

  • Diamond yahigitse Meddy muri Afrimma – #rwanda #RwOT

    Ni mu bihembo Afrimma byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya Meyerson Symphony Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Byatanzwe hizihizwa imyaka 10 yabyo, hashimwa umusanzu byagize mu guteza imbere no gushyigikira abahanzi bo muri Afurika, yaba ababarizwa kuri uyu mugabane ndetse n'abandi bakorera umuziki ku migabane y'indi ariko bakomoka muri Afurika.

    Komite itegura ibi bihembo ivuga ko 'iyi sabukuru y'imyaka 10 bizihije ari 'ikimenyetso cy'uruhare rw'ibihembo rwa Afrimma mu muziki'.

    Basobanura ko iyi myaka yabaye urugendo rwiza rwo guteza imbere umuziki n'abahanzi muri rusange, yaba abakizamuka, abamaze igihe, guhuriza hamwe abakunzi b'umuziki bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi n'abandi.

    Mu kwizihiza iyi sabukuru, harebwe ku bihe by'ingenzi byaranze itangwa ry'ibi bihembo, kandi harebwa icyakomeza gukorwa mu guteza imbere abahanzi bo muri Afurika.

    Biteganyijwe ko kwizihiza iyi sabukuru bizamara iminsi itatu, kandi bigahuzwa n'ibirori byo kumurika imideli.

    Diamond yegukanye igikombe cya 'Best Male Artist' ahigitse Meddy [Umuhanzi rukumbi wari uhagarariye u Rwanda], Lij Michael wo muri Ethiopia, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Mbosso, Harmonize na Diamond bo muri Tanzania, Single Dee wo muri Sudan y’Epfo, Nyashinski wo muri Kenya ndetse na Bien-Aime wo muri Kenya.

    Umukobwa witwa Nadia Mukami wo muri Afurika y'Epfo niwe wegukanye igikombe cy'Umuhanzikazi Mwiza muri Afurika y'Iburasirazuba (Best Female Artiste East Africa).

    Nadia uzwi mu ndirimbo nka 'Maombi' yahitse abarimo Zuchu ufashwa mu muziki na Diamond binyuze mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Wasafi. Yanditse kuri konti ye ya Instagram abwira abafana be n'abakunzi b'umuziki ko yabashije kwegukana igikombe.

    Davido uheruka i Kigali yegukanye igikombe cya Album y’umwaka ‘Afrimma Album of the year’ yahigitse album 'Fountain Baby' ya Ammarae, '5TH Dimension' ya Stonebwoy, 'Ugcobo' ya Nomfundo Moh, 'Boy Alone Deluxe' ya Omah Lay, 'Work of Art' ya Asake, 'London Ko' ya Fatoumata Diawara na 'Mass Country' ya Aka.

    Fabregas wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) niwe wegukanye igikombe cya ‘Best Male Central Africa’, aho yahigitse Adekunle Gold, Bnxn, Asake na Omah Lay bo muri Nigeria, King Promise na Black Sheriff bo muri Ghana, Santrinos Raphel wo muri Togo, Didi B wo muri Cote d’Ivoire na Tonton Pal wo muri Mali.

    Umuhanzikazi Ayra Star byari biteganyijwe ko ataramira mu Rwanda muri uyu mwaka niwe wegukanye igikombe cy’Umuhanzikazi Mwiza wo muri Afurika y’Iburengerazuba (Best Female West Africa). Yahigitse Ammarae na Gyakie bo muri Ghana, Tiwa Savage na Tems bo muri Nigeria, Josey wo muri Cote d’ivoire, Manamba Kante wo muri Guinea na Fatoumata Diawara wo muri Mali.

    Flavour wo muri Nigeria yegukanye ‘Best Live Act’, indirimbo ‘Who’s Your Guy’ ya Spyro na Tiwa Savage yegukanye igikombe cya ‘Best Collaboration’, ni mu gihe Tima yegukanye igikombe cya ‘Afrimma Life Time Achievement Award’

    Fally Ipupa yegukanye igihembo cya Lifetime Achievement Award; mu ijambo yavuze yakoresheje cyane ururimi rw’Igifaransa, avuga ko ‘kenshi simbasha kuvuga neza Icyongereza iyo naniwe’.

    Uyu munyamuziki yashimye buri wese ‘wanshyingikiye mu rugendo rw’umuziki kugeza n’uyu munsi’, ashima kandi abategura ibihembo bya Afrimma, kandi asaba buri wese gushyira imbaraga mu byo akora. Ati “Nk’uko mpora mbivuga ni ugukora.”

    Yakanguriye kandi abahanzi bagenzi gushyira imbaraga mu byo bakora. Uyu muhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanegukanye igihembo cya ‘Best Francophone’. Nyuma yo guhabwa ibi bihembo byombi yataramiye abakunzi be n’abandi bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo.

    Umunya-Nigeria, Eziokwu uzwi mu ndirimbo nka ‘Charass’ niwe wegukanye igikombe cy’umuhanzi ukizamuka (Best Newcomer)

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mike Kalambay yahigitse bagenzi be yegukanye igikombe cya ‘Best Gospel’, yanataramiye abitabiriye itangwa ry’ibi bihembo. Uyu muhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Adoration’.

    Umuraperi Blaqbonez [Emeka The Stallion] niwe wegukanye igikombe cy’umuraperi mwiza (Best Rapper) ahigitse bagenzi be. Uyu munya-Nigeria w’imyaka 27 agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Like Ice Spice’.

    Itangwa ry’ibi bihembo kandi ryaririmbyemo umuhanzi Spyro ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Who is your Guy’ yasubiyemo afatanyije na Tiwa Savage uherutse gutaramira i Kigali. Byaririmbyemo kandi Lisa Yaro uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Savage’.


    Diamond yegukanye igikombe cy'Umuhanzi w'Umugabo Mwiza muri Afurika y'Iburasirazuba ahigitse abarimo Meddy


    Meddy yongeye gutaha amara masa muri ibi bihembo ahatanyemo mu bihe bitandukanye


    Umunyamuziki Fally Ipupa yegukanye ibikombe bibiri mu byatanzwe muri Afrimma 


    Nadia Mukami yegukanye igikombe cya ‘Best Female Artist East Africa’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134536/diamond-yahigitse-meddy-muri-afrimma-134536.html

  • Humviswe ubuhamya bw'umwe mu bakobwa Dr Kayumba yasambanyije #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubujurire ku ifungurwa rya Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Itangazamakuru bushingiye ku ngingo zirimo kuba Urukiko rwarirengagijwe ibimenyetso bwatanze.

    Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza rwaciwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishuri ry'Itangazamakuru.

    Icyemezo kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

    Ibyaha Dr Kayumba yari akurikiranweho birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi wo mu rugo ndetse n'ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku munyeshuri yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda

    Ikinyamakuru igihe cyanditse ko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023, Me Bideri Diogène uhagarariye Ubushinjacyaha, yagaragaje ko bwajuriye kubera ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha birimo n'ubuhamya bw'abakorewe ibyaha butasesenguwe.

    Yagaragaje ko Urukiko rubanza rutahaye agaciro ubuhamya bw'uwari umukozi we nk'ikimenyetso cyagombaga gusesengurwa, akanenga kuba urukiko rutarabuhaye agaciro kandi ari kimwe mu bigaragaza imikorere y'icyaha.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo yakozwe igaragaza ko abakorewe ibyaha na Dr Kayumba Christopher bagizweho ingaruka n'ibyababayeho zirimo kugira ihungabana.

    Bwagaragaje ko kandi Urukiko rwirengagije ibimenyetso bidashidikanyweho ku cyaha cy'ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gusambanya uwo mukozi kuko yamusanze mu cyumba cye amaze kuryama agashaka kumusambanya.

    Ku cyaha cyo bwinjiracya mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, uwari umunyeshuri we, Ubushinjacyaha bugaragaza ko urukiko rwirengagije ibimenyetso rukamugira umwere.

    Bwagaragaje ko yakoresheje igitinyiro cye ku munyeshuri we, akamushyiraho iterabwoba ko afite ubushobozi bwo kumubuza amahirwe yo gukora itangazamakuru ndetse ko azakora ibishoboka byose agatsindwa mu ishuri.

    Bwasabye ko ubujurire bwabwo bwakakirwa, Urukiko Rukuru rugategeka ko urubanza rwaciwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhinduka mu ngingo zarwo zose, Dr Kayumba agahanishwa igihano cy'Igifungo cy'imyaka 10 n'amezi atandatu.

    Dr Kayumba Christopher ahawe umwanya yagize ati 'Uyu Christopher Kayumba abashinjacyaha bavuze, ntabwo ari we njyewe ahubwo ni uwahimbwe nyuma y'itariki 16 Werurwe 2021. Nibwo iyo sura bavuze yatangiye, uwo ufata abagore ku ngufu cyangwa ugerageza gufata abanyeshuri ntabwo ari we njyewe wa mbere y'iriya tariki.'

    Yongeye kugaragaza ko ibyo byakozwe nyuma y'uko ashinze ishyaka rya Politiki. Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe butandukanye n'ibyo ubushinjacyaha bwavugiye imbere y'urukiko .

    Umwunganizi we Me Ntirenganya Seif Jean Bosco, yagaragaje ko Urukiko rudakwiye kugendera ku mvugo z'abatangabuhamya kuko zishingiye ku magambo gusa.

    Yavuze ko ku byaha nk'ibi byo gusambanya undi ku gahato, haba hakenewe ibimenyetso bifatika birimo na raporo ya muganga.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru ko hakumvwa umutangabuhamya wahoze ari umukozi wo mu rugo wa Dr Kayumba Christopher, ari na we bivugwa ko yasambanyije ku ngufu.

    Ubushinjacyaha bwahisemo kumuzana kubera ko hari ibyo bwifuzaga ko asobanurira urukiko, bigendanye n'ubuhamya yari yatanze mbere burebana n'ibyaha bivugwa ko yakorewe.

    Ubuhamya yari yatanze mbere bunengwa n'uruhande rwa Dr Kayumba Christopher ruvuga ko burimo kwivuguruza gukomeye, kudatanga amakuru arambuye ndetse n'amakuru y'ibinyoma.

    Umucamanza yahise asaba abari mu cyumba cy'iburanisha gusohoka urubanza rukomereza mu muhezo kubera inyungu z'umutekano w'umutangabuhamya.

    The post Humviswe ubuhamya bw'umwe mu bakobwa Dr Kayumba yasambanyije appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/18/humviswe-ubuhamya-bwumwe-mu-bakobwa-dr-kayumba-yasambanyije/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=humviswe-ubuhamya-bwumwe-mu-bakobwa-dr-kayumba-yasambanyije

  • Urukundo rutagira iherezo #rwanda #RwOT

    Iki gitabo cy'abana kivuga k'ubuzima bw' abana baciye mu bihe bikomeye ariko bagakomeza kwihangana no gukundana kugeza bakuze, urukundo rwabo rugatuma babana nabo bakabyara abana buzuye urukundo.

    Language: Kinyarwanda / Author: Marius Nyagatare / Free Copy, year: 2018.

    Source : https://ishuri.org/urukundo-rutagira-iherezo/

  • Ubuzima bwa Mama Tereza #rwanda #RwOT

    Iki gitabo cy'abana kiravuga k'ubuzima bw' umubikira wari wuzuye urukundo rwinshi wabayeho ku isi, aho yaharaniye gukiza ubuzima bw'abana bari mu kababaro gakomeye kugeza aho ashinga umuryango w'abavugabutumwa b'urukundo (Missionaries of Charity).

    Iki gitabo kirashishikariza abantu kugira urukundo, kugira ubumuntu no gukunda ikiremwamuntu cyose, baharanira ko urukundo rutsinda ikibi.

    Language: Kinyarwanda / Author: Marius Nyagatare / Free Copy, year: 2018. 

    Source : https://ishuri.org/ubuzima-bwa-mama-tereza/

  • Ubuzima bwa Lionel Messi #rwanda #RwOT

    A child's book about the life of one of the best footballers of the 20th Century.

    The book holds lessons about Messi's resilience demonstrated at a young age.

    Language: Kinyarwanda

    Author: Marius Nyagatare

    Free Copy, year: 2018. 

    Source : https://ishuri.org/ubuzima-bwa-lionel-messi/

  • Ni gute ushobora kugumana umutuzo no mubihe bigoranye #rwanda #RwOT

    Uburyo bwa MBCT bufasha iki?

    Ubushakashatsi bugaragaza ko gahunda ya MBCT yagiye igaragaza ubushobozi bwo gufasha abantu bahuye n'ibibazo byo mu mutwe birangwa n'ihungabana [depression]. Bigitangira, iyi gahunda yari igamije gufasha mu guhangana n'ikibazo cya depression. Gusa gahoro gahoro yagiye igeragezwa mu kwita ku bindi bibazo byo mu mutwe, ndetse igaragara ko itanga umusaruro mu guhangana n'ibibazo birimo:

    Source : https://ishuri.org/ni-gute-ushobora-kugumana-umutuzo-no-mubihe-bigoranye/

  • Ubumenyi bwa MBCT mu kuvura Ibibazo Byo mumitekerereza #rwanda #RwOT

    Uburyo bwa MBCT bufasha iki?

    Ubushakashatsi bugaragaza ko gahunda ya MBCT yagiye igaragaza ubushobozi bwo gufasha abantu bahuye n'ibibazo byo mu mutwe birangwa n'ihungabana [depression]. Bigitangira, iyi gahunda yari igamije gufasha mu guhangana n'ikibazo cya depression. Gusa gahoro gahoro yagiye igeragezwa mu kwita ku bindi bibazo byo mu mutwe, ndetse igaragara ko itanga umusaruro mu guhangana n'ibibazo birimo:

    Source : https://ishuri.org/ubumenyi-bwa-mbct-mu-kuvura-ibibazo-byo-mumitekerereza/