Blog

  • Urutonde rw’ibyamamarekazi 10 muri Sinema bif… – #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi bakomeye muri Hollywood harimo abakomoka muri Afurika, byumwihariko abigitsina gore. Ibinyamakuru birimo Variety na Daily Africa  byashyize hanze urutonde rw’abakobwa/abagore bamaze kwandika izina muri Sinema bavuka muri Afurika bitewe n’ubuhanga hamwe n’uburanga bwabo budasiba kugarukwaho:

    1. Lupita Nyong’o

    Uyu azwi mu mafilime nka The Constant Gardener,The Namesake akaba yaratwaye igihembo cya Mnet TV Series Shuga,aza guhabwa igihembo cya Oscar Award muri 2013 nyuma yo gukina muri filime yitwa 12 Years a Slave. Lupita Nyong’o uvuka muri Kenya yakomeje kubaka izina mu yandi ma filime arimo nka ‘Black Panther’ yatumye ashyirwa ku gasongero k’abiraburakazi bahembwa akayabo muri Hollywood.

    2. Charlize Theron

    Yamenyekanye mu mafilime nka ‘The Old Guard, Fast & Furious, Atomic Blonde, The Devil’s Advocate,Sider House Rules,North Country,Monster,Prometheus n’izindi nyinshi. Inkomoko ye ni mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu gace ka Benoni hafi y’umujyi wa Johannesburg. Ku myaka 16 yabanje kuba mu Butaliyani nk’umubyinnyi nyuma yimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika  mu mujyi wa New York ahava ajya kuba i Los Angeles.

    Charlize Theron kandi anafite ikigo gifasha impubyi yashinze mu 2012 muri aka gace avukamo.

    3. Danai Gurira

    Uyu mukobwa uherutse kwitabira umuhango wo Kwita Izina ingagi mu Rwanda, azwi muri filime nka ‘Black Panther’, ‘The Visitor’,’The Walking Dead’,Restless City,Ghost Town n’izindi zatumye yubaka izina. Avuka mu gihugu cya Zimbabwe ubu akaba mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yanarangirije amasomo ye mu bugeni muri kaminuza ya New York.

    4. Benu Mabhena

    Yakinnye filime nka ‘Blood Diamond’ aho yakinnye ari umugore wa Djimon Hounsou n'izindi nka Global Crisis,Jazz Man,Night Walkers n’izindi nyinshi.Avuka mu gihugu cya Zimbabwe aho yahavuye ahunze kubera politiki akaba mu bihugu nk’Afrika y’epfo,u Bwongereza kugeza ubu akaba ari kuba mu gihugu cya Amerika.

    5. Chipo Chung

    Uyu mukobwa  azwi muri filime nka The loop,Proof,360,Sunshine n’izindi. Yavukiye mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar-Es-Salaam ariko  Se umubyara akaba akomoka muri Zimbabwe mu gihe nyina ari Umushinwa.

    6. Liya Kebede

    Uyu azwi muri filime nka ‘Lord of War,The Best Offer,Desert Flower,Good Sheperd’ n’izindi  nyinshi. Inkomoko ye ni mu  gihugu cya Ethiopia akaba yaraje kujya kuba mu Bufaransa nyuma aza kwimukira mu mujyi wa New York muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    7.Rachel Mwanza

    Uyu yatwaye ibihembo by’umukinnyi mwiza wa filime mu mu marushanwa atanbdukanye nka Berlin Festival,Tribeca film festival,Vancouver film critics circles,Canadian Screen Awards muri filime yakinnye yitwa Rebelle. Rachel Mwanza avuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    8. Carmen Elizabeth Ejogo

    Yamenyekanye muri filime nka ‘Perfume,Metro,Away we go,The Avengers’ n’izindi nyinshi. Inkomoko ye ni mu gihugu cya Nigeria kuko Se umubyara ari ho avuka,nyina akaba Umwongerezakazi. Ubu Carmen Elizabeth Ejogo atuye muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    9.Sophie Okenedo

    Uyu mwari ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza yagiye agaragara mu mafilimi nka ‘Martian Child,After Earth,Hotel Rwanda,Ace Ventura 2’ n’izindi. Sophie Okenedo avuka mu gihugu cya Nigeria kuko Se umubyara ariho avuka naho nyina akaba umuyahudikazi.

    10. Pearl Thusi

    Amazina ye ni Sithembile Xola Pearl Thusi wubatse izina cyane muri filime  y’uruhererekane yitwa ‘Queen Sono’ yaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri Netflix mu 2020. Yamamaye kandi mu zirimo nka ‘Quantico’ yakinanye na Priyanka Chopra.

    Pearl Thusi akaba avuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari naho abarizwa nubwo filime nyinshi azikinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134549/urutonde-rwibyamamarekazi-10-muri-sinema-bifite-inkomoko-muri-afurika-134549.html

  • Abenshi ni abanyamakuru! Aba-MC 8 bakunzwe cy… – #rwanda #RwOT

    Mu bashyushyarugamba benshi b'abahanga bo mu Rwanda, harimo abakunzwe kurusha abandi bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo ubuhanga n'ubunararibonye bwabo mu gushyushya ibirori, tekiniki zabo mu gususurutsa abantu no kubafasha kuryoherwa n'ibindi.

    Muri bo twagutoranirijemo 8 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda ari bo:

    1.     Lion Imanzi


    Niba usanzwe witabira ibirori bitandukanye bibera mu mujyi wa Kigali ni ukuvuga ko uzi neza MC Lion Imanzi, ubimazemo imyaka isaga 20. Ubuhanga bwe mu gushyira ku murongo ibitaramo n'ibindi birori bitandukanye ndetse n'ijwi rye rinogera amatwi ya benshi byamugize ubukombe muri uyu mwuga ndetse binamuhesha amahirwe yo gukorera amatangazo yamamaza Kompanyi zikomeye zo mu Rwanda.

    Lion Imanzi yabaye MC bwa mbere mu itangizwa ry'irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda mu 2013, aba MC mu itangizwa rya Primus Guma Guma Super Star ryashyizweho akadomo mu 2018 ndetse n'ibindi birori bikomeye.

    2.     Anita Pendo


    Anita Pendo, uzwiho kugaragaza imbaraga zidasanzwe haba mu birori yabereye umushyushyarugamba no mu kazi gasanzwe akora k'itangazamakuru, ni MC ukunze gususurutsa ibitaramo byinshi mu Rwanda.

    Ibi byanatumye atangira kugirirwa icyizere n'abategura ibirori bikomeye haba abo mu Rwanda no hanze yarwo. Anita Pendo yiyemereye ko umwuga wo kuba MC ariwe akunda kuruta iyindi isanzwe harimo n'uwo kuba umunyamakuru wa Radio na televiziyo.

    3.     MC Tino


    MC Tino, ni umuntu uzwiho gufatanya imirimo itandukanye kandi yose akayikora neza haba ubunyamakuru, gukora umuziki no kuba umushushyarugamba mu birori bitandukanye.

    Nubwo yakuze akunda umuziki cyane ariko urwenya rwe, uburyo azi gusetsa, kuririmba no kubyina byatumye aba umwe mu bashyushyarugamba beza u Rwanda rufite uyu munsi. 

    Benshi bavuga ko muri uyu mwuga, MC Tino na Anita Pendo bafite akarushyo  kubera uburyo bahuza uwitabiriye ikirori barimo ntabe yatekereza gutaha.

    4.     Lucky Nzeyimana


    Uyu, asanzwe ari umunyamakuru umenyerewe mu biganiro by'imyidagaduro kuri Televiziyo Rwanda. Ariko kandi Lucky nawe ni umushushyarugamba ugaragara ku rutonde rw'abakunzwe kurusha abandi muri uwo mwuga. Yakunze kugaragara mu birori bitandukanye birimo ibya Miss Rwanda, Kwita Izina ingagi n'ibindi byinshi.

    5.     Sandrine Isheja Butera


    Yanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye, ni umuhanga cyane mu kuyobora ibirori bikomeye, uwo nta wundi ni Sandrine Isheja umwe mu banyamakuru n'abashyushyarugamba bakunzwe cyane mu Rwanda. 

    Ku bw'ijwi rye ritangaje, Sandrine yahindutse ikimenyabose aho yagiye yamamariza ibigo bikomeye mu Rwanda ari nako abategura ibirori bagenda bamutera imboni bagaheraho banamuha akazi ko gususurutsa abitabiriye ibirori byabo ibyo yatangiye acyiga i Butare muri Kaminuza y'u Rwanda.

    6.     David Bayingana


    David Bayingana, ubusanzwe amenyerewe mu gisata cy'imikino mu Rwanda cyane ko ari n'umwe mu banyamakuru ba siporo babisobanukiwe cyane. Kubera ubunararibonye bwe muri siporo, yagiye ayobora ibirori bitandukanye bifite aho bihuriye na siporo birimo Tour du Rwanda, African Volleyball Championships, n'ibindi.

    7.     Martina Abera Kabagambe


    Uyu mukobwa ufite ubwiza ndetse n'ijwi bikurura abatari bake nawe ari mu ba MC bato kandi b'abahanga cyane u Rwanda rwibitseho. Martina Abera usanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda mu makuru y'Icyongereza no mu biganiro bitandukanye kuri Televiziyo Rwanda ishami ryayo rya kabiri [KC2] ni umwe mu bashyushyarugamba bagaragaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda.

    8.     Arthur Nkusi


    Arthur Nkusi wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Kiss Fm, nawe ni umwe mu bantu bafite impano zitandukanye ariko muri zo akaba yishimira cyane umwuga wo kuba MC. 

    Athur unamenyerewe mu gutegura ibiganiro by'urwenya mu Rwanda, ndetse ufatwa nk'icyitegererezo kuri benshi yishimira urwego agezeho uyu munsi, aho yavuye mu kwamamaza ibintu bito akagera ku kuba MC w'ibitaramo bikomeye n'ibindi birori.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134537/abenshi-ni-abanyamakuru-aba-mc-8-bakunzwe-cyane-mu-rwanda-134537.html

  • Amashimwe kuri Djabel nyuma yo kwerekanwa mu ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwerekanwa mu ikipe nshya yo muri Algeria ya Union Sportive de la Médina Khenchela [USMK], Manishimwe Djabel yashimiye Imana.

    Tariki ya 9 Nzeri 2023, nibwo Manishimwe Djabel wakiniraga Mukura VS ariko nk’intizanyo ya APR FC, byamenyekanye ko yamaze kumvikana n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Algeria.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yafashe rutemikirere yerekeza muri iki gihugu kurangizanya n’iyi kipe ndetse no gutangira akazi.

    Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023 nibwo iyi kipe yamwerekanye na we binyuze ku mbuga nkoranyambaga ashimira Imana kuba byose byagenze neza.

    Ati “Imana ishimwe. USM Khenchela ni ho mu rugo rushya.”

    Manishimwe Djabel agiye muri Algeria nyuma y’uko yabuze amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Al Shabaab FC yo muri Saudi Arabia kubera ko mu mwaka w’imikino wa 2022-23 atakinnye imikino myinshi.

    Manishimwe Djabel yatangiye gukinira Rayon Sports muri 2014 kugeza 2019 ubwo yerekezaga muri APR FC kugeza uyu munsi nubwo yari yaramutije muri Mukura VS.

    Manishimwe Djabel yerekanywe mu ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amashimwe-kuri-djbel-nyuma-yo-kwerekanwa-mu-ikipe-nshya

  • ISHURI partners with Dukore Shop #rwanda #RwOT

    ISHURI has joined forces with Dukore Shop to share Rwandan art and cultural products with global audiences. This partnership represents an exciting opportunity to showcase Rwanda's rich and diverse artistic traditions while supporting local artisans and contributing to the country's economic growth.

    ISHURI and Dukore Shop aim to bridge the gap between Rwandan artisans and international markets through this collaboration. Dukore Shop, known for its commitment to fair trade and sustainable business practices, shares a similar mission with ISHURI in promoting cultural exchange and empowering local communities. 

    Rwanda has a long history of vibrant artistic traditions, including traditional crafts such as basket weaving, pottery, woodcarving, and more. These crafts not only serve as expressions of creativity but also carry deep cultural significance, often representing the Rwandan people's stories, rituals, and beliefs. Through this partnership, ISHURI and Dukore Shop seek to share these beautiful cultural products with a global audience, fostering appreciation and understanding of Rwandan art and culture.

    One of the main objectives of this partnership is to promote fair trade and ethical sourcing practices. Dukore Shop supports artisans by ensuring fair wages and working conditions. By partnering with Dukore Shop, ISHURI can further enhance the economic opportunities for Rwandan artisans by providing them with a platform to sell their products worldwide. This helps preserve traditional craftsmanship and contributes to poverty alleviation and sustainable development in local communities.

    This partnership acknowledges the transformative power of art and cultural exchange. Rwandan art and cultural products often embody resilience, healing, and hope, particularly in Rwanda's history of overcoming adversity. By sharing these products globally, ISHURI and Dukore Shop help to promote a deeper understanding and appreciation of Rwanda's culture and history, challenging stereotypes and fostering cultural dialogue.
    The partnership between ISHURI and Dukore Shop will also facilitate collaborations and exchanges between Rwandan and international artists. This will enable artists to learn from each other, exchange ideas, and create new, innovative works that blend traditional Rwandan techniques with contemporary global influences. These collaborations will further enrich the cultural landscape of Rwanda and contribute to the growth and recognition of Rwandan artists on the global stage.

    Visit Dukore Shop


    For more information, please write to [email protected]

    Source : https://ishuri.org/ishuri-partners-with-dukore-shop/

  • ISHURI partners with The Wisdomous Publishing #rwanda #RwOT

    ISHURI has collaborated with The Wisdomous Publishing to increase their publishing activities and create additional Kinyarwanda-language books. The collaboration between ISHURI and The Wisdomous Publishing is an important step forward in boosting literacy and language development in Rwanda and beyond.

    The collaboration between ISHURI and The Wisdomous Publishing recognizes the significance of promoting Kinyarwanda literature and expanding chances for individuals to study and participate in this language. They hope to foster literacy and language development while conserving and sharing Rwanda's culture and history by producing more books in Kinyarwanda.

    The partnership between ISHURI and The Wisdomous Publishing intends to produce high-quality books that cater to diverse audiences, including children and young adults and those interested in literature, history, and philosophy. The books aim to educate, inspire, and entertain readers while promoting the Kinyarwanda language and increasing access to educational resources.

    The partnership also recognizes the vital role of language in preserving and promoting culture. ISHURI and The Wisdomous Publishing seek to celebrate and share Rwanda's rich culture by publishing books in Kinyarwanda. The books will highlight Rwanda's history, traditions, and values, illuminating the country's past and present.

    ISHURI and The Wisdomous Publishing share a dedication to education and social development. They encourage reading and learning in Rwanda and abroad through book donations and community involvement programmes. Rwandans interested in publishing can find jobs, which boosts social and economic growth.


    Visit The Wisdomous Publishing


    For more information, please write to [email protected]

    Source : https://ishuri.org/ishuri-partners-with-the-wisdomous-publishing/

  • Inzu nziza Kimironko igurishwa kuri macye #rwanda #RwOT

    Iyi nzu iri hirya yo kuri Azam urenze umuhanda wa Kimironko kwa Mushimire. Iherereye munsi y’akagali ka Musave. Ifite ibyumba 4 na douches na toilets 2 munzu hamwe n’inzu 3 z’abakozi na toilet na douche byo hanze ikagira n’ikigega cy’amazi. Ni inzu nziza kuko ifite n’amakaro mu nzu ikagira n’ikindi kibanza kiri kuruhande biri kumwe, byose ni 35.000.000 Frw. Ushaka kwihahira cyangwa ibindi bisobanuro wabariza kuri 0788548090

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Inzu-nziza-Kimironko-igurishwa-kuri-macye

  • ISHURI partners with Dukore Tours #rwanda #RwOT

    ISHURI, a community interest company, and Dukore Tours, a responsible adventure tour operator, have recently teamed up to offer cultural tours to anyone interested in learning about Rwanda's rich history and culture. ISHURI provides free holistic education to Kinyarwanda speakers through sharing culture, language, and history. 

    Dukore Tours has a thorough grasp of the Rwandan and African tourism industries, offering a variety of holiday packages for Rwanda cultural tours.

    The collaboration between ISHURI and Dukore Tours offers travellers a one-of-a-kind opportunity to discover Rwanda from a cultural standpoint. The cultural tours are designed to comprehensively grasp the country's culture and history while encouraging responsible tourist practices. Tourists can visit cultural places and engage in meaningful cultural exchanges while seeing the country's gorgeous surroundings.

    During the trips, tourists will also learn about Rwanda's socioeconomic progress, notably the country's fantastic comeback from the 1994 genocide against the Tutsi. The trips will showcase the country's cultural legacy, visiting key cultural sites such as the Kigali Genocide Memorial Centre, the Nyamata Genocide Memorial Centre, and Lake Kivu. Visitors will also be able to participate in traditional festivals and activities, soaking in the country's unique culture.

    The collaboration between ISHURI and Dukore Tours highlights the significance of community-based tourism development. The two organisations' collaboration helps boost Rwanda's tourism sector, quickly becoming one of the country's most significant economic contributors.

    Visit Dukore Tours.
    For more information, please write to [email protected]

    Source : https://ishuri.org/ishuri-partners-with-dukore-tours/

  • ISHURI Kwibohora Cup #rwanda #RwOT

    ISHURI is devoted to promoting and preserving Rwanda's diverse cultural traditions and history in communities worldwide. The Kwibohora Cup was a community event recently hosted in the UK to honour Rwanda's Resilience and continuing efforts. We were overjoyed to be able to support the event.

    As a leading educational organization that promotes Rwandan culture and language, it was a natural fit for us to sponsor this event. We were proud to sponsor the Rwandan Community in London, the trophy, and ensure that the event went smoothly from start to finish.

    Our sponsorship helped elevate the event's profile and attract more participants, making it even more special. The Kwibohora Cup brought the Rwandan community together to celebrate their history, culture, and traditions.

    Our goal at ISHURI is to ensure that the Rwandan experience is celebrated and promoted worldwide, and sponsoring events like this is critical to achieving that goal. We are proud to have been a part of such an incredible event and are thrilled to have supported the Rwandan Community in London.

    Thank you to the organizers, participants, and everyone involved in making the Kwibohora Cup such a success. We look forward to continuing to support and promote Rwandan events and the community worldwide!

    Official mentions:

    Rwanda In The UK: https://www.rwandainuk.gov.rw/info/rwandans-in-uk-celebrate-kwibohora29-and-launch-the-annual-liberation-football-cup

    IGIHE : https://en.igihe.com/news/article/kwibohora29-rwandans-in-uk-launch-annual-liberation-football-cup

    NARC: https://twitter.com/narc_in/status/1686058802846539776?s=20

    Source : https://ishuri.org/ishuri-kwibohora-cup/

  • Kamonyi-Buguri: Yishe umugorewe akoresheje isuka, ashatse kwikeba ingoto ngo apfe akunda ubuzima #rwanda #RwOT

    Hari mu masaha ya mugitondo ahashyira ku i saa yine zo kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi ubwo Nshimiyimana Daniel w'imyaka 26 yicaga umugore we witwa Uwamanishimwe Jacqueline nkuko uwabibonye ari nawe wavugije akaruru atabaza abihamya. Uvugwaho kwica, nawe ngo yashatse kwikeba ingoto ubuzima buramuryohera abivamo birangira ajyanywe kwa muganga ngo avurwe. Umuvandimwe we n'umujinya mwinshi ati' Mwakiretse kigapfa'.

    Amakuru abaturage, Ubuyobozi ndetse n'umwe wo mu muryango wa Nshimiyimana Daniel bahaye umunyamakuru wa intyoza.com wageze aho ibi byabereye, bavuga ko uyu mugabo wishe umugore we no mu buzima busanzwe yari umuntu udashobotse. Yabanje kubana n'umugore we ( Nyakwigendera) ku gasozi kari mu murenge wa Gacurabwenge ahateganye n'aha yiciye umugore we, aho bari bamaze igihe kitarenga ukwezi bimukiye.

    Umwe mu bavandimwe be, ubwo yahamagarwaga abwirwa ibijyanye no kuvura mukuru we wari wajyanywe kwa muganga kubwo kwikata ingoto ariko ntabibashe, yasubije uwari umuhamagaye ko adashaka kumva ibyo kumuvuza ati' Ubundi murashakira iki ko avurwa mwakiretse kigapfa'. Yakomeje abwira umunyamakuru baganiraga ko uyu muvandimwe we yari yaramukuyeho amaboko, ko yari udashobotse anywa ibiyobyabwenge nk'urumogi, ari umujura n'ibindi bihabanye n'indangagaciro zikwiye umuntu ufite ubumuntu.

    Uwamanishimwe Seraphine, niwe mugore wishwe n'umugabo we amukubise isuka mu mugongo no mu mutwe. Bivugwa kandi ko uyu mugore yari atwite inda ishobora kuba yari mu mezi hagati y'atatu n'ane. Ni mu gihe kandi imyaka ye y'ubukure(Umugore) itavugwaho rumwe kuko bavuga hagati ya 16 na 19 y'amavuko.

    Nikuze Chantal ubana mu rugo rumwe n'uyu muryango akaba ari nawe wabonye uko uyu mugabo yishe umugore we akanakoma akaruru atabaza, avuga ko uyu mugabo yubikiriye umugore we warimo akaraba hanze imbere y'umuryango w'inzu babamo, amukubita isuka mu mugongo yunamye akaraba, mu gihe abandagara ashaka kugwa amukubita indi mu mutwe arapfa.

    Akomeza avuga ko akimukubita isuka mu mugongo yirutse avuza induru atabaza, ari nabwo yabonye amwongera iyo mu mutwe agahita yikubita hasi agapfa. Avuga ko abantu batabaye ariko basanga umugore byarangiye. Umugabo ni nawe wagiye mu nzu azana igitenge yorosa umugore we yari amaze kwica.

    Nyuma yo kwica umugore we akabona abantu bamugose, ubwo yamaraga korosa umugore we igitenge, yikojeje mu nzu nkurimo ashakisha ibintu naho ahubwo arimo gushaka kwiyahura, yiteye icyuma mu ijosi ngo akegete ingoto biranga akunda ubuzima yanga gukata ngo ahuze, ari nabwo abari hanze bamuhamagaraga bamubaza ibyo arimo agasohoka kuko ibyo yashakaga byanze.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko aya makuru nk'ubuyobozi bayamenye, ko ari umugabo wishe umugore we nawe agashaka kwiyica aho yiteye icyuma ntapfe akajyanwa kwa muganga.

    Akomeza avuga ko nk'ubuyobozi icyo basaba ababana ari ukubaka imiryango izira amakimbirane n'intonganya, umwe yabona byanze akegera ubuyobozi hakiri kare, agatanga amakuru nubwo ngo haba igihe umwe afashwe ariko bikarangira mugenzi we agarutse gutakamba ngo bamubabarire.

    Avuga kandi ko muri gahunda y'ubuyobozi bw'Akare hari uburyo butandukanye bafite bwo kwegera imiryango, bakayiganiriza, bakayigisha bafatanije n'inzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa hagamijwe kubaka umuryango utekanye, ubanye neza mu mahoro nubwo ngo hatabura bamwe cyangwa bake babusanya na gahunda zigamije kubaka Umuryango mwiza, ukwiye kandi utekanye.

    Nubwo RIB yahageze mbere ikabanza gukora akazi kayo, imodoka y'akarere ka Kamonyi niyo yaje gutwara umurambo wa Nyakwigendera ku Bitaro bya Kacyiru gupimwa.

    Imvano mpamo y'icyatumye uyu mugabo yica umugore we ntabwo iramenyekana. Gusa ubwo umugore wabaye hafi yabo akanabona umugabo akubita isuka umugore, agakoma akaruru atabaza, avuga ko uyu mugabo kenshi yabuzaga umugore we kujya hanze y'urugo batari kumwe( yamufuhiraga). Ahamya kandi ko ubwo yahingukaga mu rugo avuye guhinga, Nyakwigendera yamumamye, asa n'umucira amarenga yo kutavuga cyane nk'uko bari basanganywe bisanzura. Cyakora na none ngo ubwo baganiraga yasaga n'usezera nubwo yabitekerejeho nyuma y'uko yicwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/18/kamonyi-buguri-yishe-umugorewe-akoresheje-isuka-ashatse-kwikeba-ingoto-ngo-apfe-akunda-ubuzima/

  • Team Nshobozwa vs Team Turatsinze: Intoranywa zigiye guhangana muri ‘All Star Game’ #rwanda #RwOT

    Ba kapiteni ku mukino w’Intoranywa uba usoza umwaka w’imikino muri Basketball mu Rwanda “FERWABA All Star Game 2023” bamaze gutoranya abakinnyi bazifashisha.

    Ni ikipe ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson usanzwe ukinira APR BBC ndetse n’iya Turatsinze Olivier wa Espoir BBC zizaba zihanganye.

    Uyu mukino uzaba tariki ya 23 Nzeri 2023 muri Kigali Arena aho “Team Turatsinze” izaba itozwa na Muray Dean na Maxime Mwiseneza basanzwe ari abatoza ba REG BBC n’aho “Team Nshobozwa” izaba itozwa na Henry Mwinuka wa Patriots BBC na Karim Nkusi wungirije muri APR BBC.

    Abazitabira ibi birori bakaba bazasusurutswa n’umuhanzi Kivumbi King.

    Abakinnyi bagize buri kipe

    Team Turatsinze: Turatsinze Olivier (Espoir BBC, C), Ndizeye Dieudonne (Patriots BBC), Wamukota Bush (APR BBC), Hagumintwari Steven (Patriots BBC), Muhizi Prince (REG BBC), Kimasa Dan (APR BBC), Belleck Bell (REG BBC), Niyungeho Jean de Dieu (Espoir BBC), Irutingabo Fiston (Tigers BBC), Bugingo K. Hubert (IPRC Huye), Podo Caleb (Shoot 4 Stars) na Muhoza Fabrice (Espoir BBC)

    Team Nshobozwa: Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (APR BBC, C), Adonis Filer (REG BBC), Fulla Rolly (APR BBC), Kaje Elie (APR BBC), Kamndoh Frank (UGB BBC), Niyonkuru Pascal Kaceka (REG BBC), Nshizirungu Patrick (Orion BBC), Muhayumukiza Eric (Espoir BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Munyeshuri Thierry (Kigali Titans BBC), Kalisa Brian (IPRC Huye) na Dondon Elisse (Espoir BBC)

    Intoranywa muri Basketball zigiye guhangana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/team-nshobozwa-vs-team-turatsinze-intoranywa-zigiye-guhangana-muri-all-star-game