Blog

  • Ahantu heza wakogera muri Piscines (Swimming Pool) ziteye ubwuzu muri Kigali – Amafoto #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde n’amafoto dukesha Living in Kigali bigaragaza hamwe mu hantu hari ubwogero (Piscines cyangwa Swimming Pools) bwiza kurusha ubundi, biherekejwe n’ibiciro byaho kuburyo nujyayo uzaba uzi n’ayo uzitwaza. Ibiciro tugaragaza ni ibyo umuntu yishyura inshuro imwe ariko birumvikana ko uwashaka kuzajya ahogera kenshi ashobora kwishyura amafaranga asabwa ku kwezi bikarushaho kumuhendukira.

    1. Cercle Sportif

    Kuri Cercle Sportif mu Rugunga, hari Piscine ikora kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro, buri wese ushaka kogamo akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3000 ariko abana batanga 1500.

    2. Gorillas Golf Hotel

    Ubwogero bwo muri Gorillas Golf Hotel i Nyarutarama, bukora amasaha 24 ku yandi, kujyamo ku munsi ukaba usabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 6000 niba uri umuntu mukuru, na 5000 ku bana.

    3. Grand Legacy Hotel

    Ubwogero bwa Grand Legacy Hotel i Remera, bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo umunsi umwe bikaba bisaba amafaranga y’u Rwanda 4000 ku muntu mukuru n’amafaranga 3000 ku bana.

    4. Great Seasons Hotel

    Ubwogero bwa Great Seasons Hotel i Gacuriro, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba. Kogamo umunsi umwe bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3000 ku bantu bakuru n’amafaranga 2000 ku bana.

    5. Highlands Suites Hotel

    Ubwogero bwa Highlands Suites Hotel bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, kogamo ku munsi buri wese akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3000.

    6. Hotel Des Mille Collines

    Ubwogero bwa Hotel Des Mille Collines mu mujyi wa Kigali rwagati, bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, kogamo ku munsi umuntu mukuru akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 7000 naho abana bakishyura 3500.

    7. Hotel Villa Portofino Kigali

    Ubwogero bwa Hotel Villa Portofino i Nyarutarama, bukora kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo ku munsi bikaba bisaba umuntu mukuru kwishyura amafaranga y’u Rwanda 4000 naho abana bakishyura 2000.

    8. La Palisse Hotel

    Ubwogero bwa La Palisse Hotel i Nyandungu, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa mbiri z’ijoro, kogamo bikaba bisaba amafaranga y’u Rwanda 2000 ku bantu bakuru n’amafaranga 1000 ku bana.

    9. Lemigo Hotel

    Ubwogero bwa Lemigo Hotel ku Kimihurura, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kogamo bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 7000 kuri buri wese.

    10. Le Sanitas

    Ubwogero bwa Le Sanitas ku Kicukiro/Niboye, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo bikaba bisaba amafaranga y’u Rwanda 2000 kuri buri wese.

    11. Mamba Club

    Ubwogero bwa Mamba Club ku Kimihurura, bukora kuva saa yine za mugitondo kugeza saa kumi z’umugoroba kandi kuwa Mbere ntibukora. Abantu bakuru bishyura 3000 ku munsi naho abana bakishyura 2000.

    12. The Manor Hotel

    Ubwogero bwa The Manor Hotel i Nyarutarama, bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kogamo bikaba bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3500 ku bantu bakuru na 2500 ku bana.

    13. Marriott Hotel

    Ubwogero bwa Marriott Hotel burakora ariko nk’uko ari hoteli nshya, ibiciro n’amasaha buzajya bukoreshwa bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

    14. Nyarutarama Sports Club

    Ubwogero bwa Nyarutarama Sports Club bukora kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa tatu z’ijoro. Kogamo ku munsi ni 4000 ku bantu bakuru na 2000 ku bana.

    15. Pili Pili

    Ubwogero bwa Pili Pili i Kibagabaga, bukora ku Cyumweru kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, hanyuma indi minsi bugakora kuva saa tanu za mugitondo kugeza saa tanu z’ijoro. Kogamo ni ubuntu kugeza ubu ku bakiliya babo.

    16. Radisson Blu

    Ubwogero bwa Radisson Blu mu nyubako ya Kigali Convention Center, kugeza ubu ibijyanye n’ibiciro byabwo n’amasaha bukora ntibiratangazwa mu buryo ntakuka cyane ko iyi hoteli yuzuye vuba bukaba buzatangira gukoreshwa mu kwezi kwa Nzeri.

    17. Rubangura Apartments / Waka Fitness / Euphoria Restaurant

    Ubwogero bwa Rubangura Apartments / Waka Fitness / Euphoria Restaurant ku Kimihurura, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza amasaha umuntu ashaka yose no mu gicuku. Kujyamo ni amafaranga y’u Rwanda 3000 ku munsi kuri buri wese.

    18. Serena Hotel

    Ubwogero bwa Kigali Serena Hotel, bukora kuva saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Kogamo, uwo waba uri we wese wishyura amadolari 40 ku munsi, ni ukuvuga asaga 30.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

    19. Sportsview Hotel

    Ubwogero bwa Sportsview Hotel i Remera, bukora kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo buri wese akaba yishyura amafaranga y’u Rwanda 2000.

    20. Stipp Hotel

    Ubwogero bwa Stipp Hotel bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kugamo abantu bakuru bakaba bishyura amafaranga y’u Rwanda 5000 naho abana bakishyura 2500.

    21. Ubumwe Grande Hotel

    Ubumwe Grande Hotel mu mujyi wa Kigali rwagati, ifite ubwogero bugenewe abakiliya ku buntu, kandi bukora amasaha 24 ku yandi.

    22. Umubano Hotel (Novotel)

    Ubwogero bwa Umubano Hotel (Novotel) ku Kacyiru, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba. Kogamo abantu bakuru bishyura amafaranga y’u Rwanda 6000 naho abana bakishyura amafaranga 4000.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Ahantu-heza-wakogera-muri-Piscines-Swimming-Pool-ziteye-ubwuzu-muri-Kigali-Amafoto

  • Abaturage barashishikarizwa kurya amagi aho kuyamarira ku isoko bo bakiyibagirwa #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana hamwe n’abafatanyabikorwa bacyo biganjemo imiryango Itegamiye kuri Leta nka Orora Wihaze uterwa inkunga na USAID hamwe n’Umuryango Slight and Life, barashishikariza abaturage indyo yuzuye cyane cyane babakangurira kurya amagi kuko ahendutse kandi akungahaye ku ntungamubiri nyinshi.

    Tariki 14 Nzeri 2023 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana cyafatanyije n’aba bafatabikorwa mu bukangurambaga bakoreye mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba. Muri ubwo bukangurambaga, hasobanuwe ko bamwe mu babyeyi bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, bakabasha kubona umusaruro wakabafashije kugira imirire iboneye ariko ngo bakajyana uwo musaruro ku isoko bo bakiyibagirwa.

    Abaturage barashishikarizwa kujya barya amagi kenshi kuko ari ingirakamaro

    Aha ninaho ubu bukangurambaga bwasabiye abaturage kuzirikana ko igihe cyose boroye inkoko bakwiye kubanza gutekereza ku kamaro ko kugaburira abana babo amagi kubera intungamubiri nyinshi ziyarimo, bakibagirwa umuco udakwiye wo guhita bajyana ayo magi yose ku isoko bo bakiyibagirwa.

    Abaturage basobanuriwe akamaro ko kurya amagi no kuyagaburira abana by’umwihariko

    Muri ubu bukangurambaga kandi hanatanzwe ubutumwa hifashishijwe uburyo butandukanye, nk’aho itsinda ry’abakinnyi b’ikinamico Urunana bakinnye umukino ushishikariza abaturage kurya amagi no kuyagaburira abana babo ndetse no kuzirikana kurya indyo yuzuye muri rusange.

    Abakinnyi b’Urunana bakinnye ikinamico ishishikariza abaturage kuticura amagi bayamarira ku isoko

    Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

    Mu biribwa bitandukanye abana bahabwa, ubushakashatsi bugaragaza ko abana bacyonka bagaburirwa amagi bagera kuri 8% naho abatacyonka bagaburirwa amagi bakaba ari 9%, iyi mibare ikaba ikiri hasi cyane kuko amagi akungahaye ku ntungamubiri zafasha umwana gukura neza no kugira ubuzima bwiza muri rusange.

    Ni muri urwo rwego abafatanyabikorwa batandukanye barimo Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta, batangije ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza no gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa akamaro ko kurya amagi kenshi ku ifunguro ryabo.

    Buri rwego rurashishikarizwa kugira uruhare mu kumvisha abaturage akamaro ko kurya amagi

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, nawe ibi yigeze kubishimangira ubwo yari yasuye akarere ka Rubavu tariki 4 Nyakanga, ubwo habagaho umuhango wo gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero. Yavuze ko abatujwe muri uwo mudugudu bakanagezweho ubworozi bw’inkoko, bakwiye kujya babanza kubona amagi yo kurya hanyuma ibyo kugurisha bikaza nyuma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Abaturage-barashishikarizwa-kurya-amagi-aho-kuyamarira-ku-isoko-bo-bakiyibagirwa

  • Bosco Nshuti yakoze mu nganzo yitsa ku muntu… – #rwanda #RwOT

    Bosco Nshuti yavuze ko iyi ndirimbo yayikomoye mu Abaroma 10:9-10. “Niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa kuko umutima ariwo umuntu ariwo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka Kandi akanwa akaba ariko yatuza agakizwa”.

    Uyu muramyi ufatwa nk’impirimbanyi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, akaba icyitegererezo kuri benshi by’umwihariko abaramyi, yakomeje agira ati “Hanyuma mba mvuga ukuntu numvise ijwi ry’Umwami Yesu Kristo sininangire umutima, nkabyatuza akanwa kanjye, nkabyizeza umutima, nkahinduka umwana w’Imana.”

    Bosco Nshuti ati “Nkavuga ukuntu amahoro atemba nk’uruzi yaje mu buzima bwanjye indirimbo y’agakiza ikanyuzura ku bwa Kristo”. Yatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya afite umushinga wo “gukora izindi ndirimbo no kwitabira ibitaramo ahantu hatandukanye”.

    Uyu muhanzi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi micye yibarutse imfura ye n’umugore we Tumushimwe Vanessa, yabonye izuba kuwa 08 Nzeri 2023, bakaba baramwise Ihirwe Nshuti Palti. Aba bombi bakoze ubukwe kuwa 19/11/2023.

    Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “”Ibyo Ntunze”, Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n'ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y'Imana” na “Ni muri Yesu”, “Yanyuzeho”, “Rukundo”, n'izindi.

    Bosco Nshuti yateguje izindi ndirimbo nshya nyinshi

    Umuramyi Bosco Nshuti arasaba abantu kutinangira umutima igihe bumvise ijwi ry’Imana

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA BOSCO NSHUTI YITWA “NUMVISE”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134560/bosco-nshuti-yakoze-mu-nganzo-yitsa-ku-muntu-wumvise-ijwi-ryimana-ntiyinangira-umutima-vid-134560.html

  • Bruce Melodie, Bwiza, Christopher mu bahatani… – #rwanda #RwOT

    Mu 2022 ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi bo mu Rwanda barenga batandatu. Kuri iyi nshuro bizatangwa ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Mlimani City wa Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

    Abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ndetse na Papi Clever n'umugore we Dorcas bahataniye igihembo mu cyiciro cy'Abahanzi b'indirimbo za 'Gospel' bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best East African Gospel), aho bahatanye na Martha Mwaipaja, Christina Shusho, Mercy Masika, Walter Chilambo, Mary Lincon, Guardian Angel ndetse na Joel Lwaga.

    Umuhanzikazi Bwiza muri Kikac Music Label ndetse na Producer Element wo muri 1: 55 Am bahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best Newcomer Artist of the year) aho bahatanye na Fathermoh (Kenya), Yamni (Tanzania), Brandy Maina (Kenya), Drama (Burundi), Vinka (Uganda) ndetse na Winnie Nwagi (Uganda).

    Icyiciro cy'uwatunganyije filime nziza (Best Film Director of year) harimo: Lamata Leah (Tanzania); Philip Karanja (Kenya), Njue Kevin (Kenya), Rehema Nanfuka (Uganda), Usama Mukwaya (Uganda), Aziz Mohamed (Tanzania), Kevin Johns Nabukenya ndetse na Salum Majag (Tanzania).

    Indirimbo 'Fou de Toi' ya Element, Ross Kana ndetse na Bruce Melodie ihataniye igikombe mu cyiciro cy'indirimbo y'amashusho y'umwaka (Best Video of the year), aho ihatanye na One Call ya Otile Brown, Forever ya Rayvanny, Kwame ya Khaligraph jones, Yatapita ya Diamond Platnumz ndetse na Single Again ya Harmonize.

    Umuraperi Darasa, Young Lunya, Nay Wa Mitego na Rapcha bo muri Tanzania; Khaligraph jones na King Kaka bo muri Kenya ndetse na Lil Mic wo muri Ethiopia bahataniye igihembo mu cyiciro cy'umuraperi mwiza (Hip Hop Artist).

    Icyiciro cya filime nziza yo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best East African Moves) harimo Still Okay To Date — Tanzania; The Fallen Advocate — Uganda, Just In Time — Kenya, Click Click Bang – Kenya ndetse na Disconnect — Kenya.

    Ni mu gihe Navy Kenzo — Tanzania, The Exit Band — Kenya, Jano Band — Ethiopia na Sauti Sol – Kenya bahataniye igikombe mu cy'icyiciro cy'itsinda ryiza (Best East African Group).

    Abahanzi Bruce Melodie, Kenny Sol na Christopher Muneza bahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo ukora injyana ya R&B na Pop (Best Male) aho bahatanye na Ali kiba — Tanzania, Jux — Tanzania, Single Dee King – South Sudan, Bien Aime — Kenya, Otile brown — Kenya, Harmonize – Tanzania ndetse na Diamond Platnumz — Tanzania.

    Ni mu gihe mu cyiciro cy'ukora amashusho y'indirimbo w'umwaka (Video Director of the year) harimo Hanscana, Ivan, Marvin Musoke, Visior Musafa, Salum Majag ndetse na Kenny.

    Umuhanzikazi Ariel Wazy witegura gutaramira i Burayi ahatanye mu cyiciro cya 'Best Female Hip Hop artist of the year' aho ahatanye na Rosa Ree, Femi One ndetse na Ssaru.

    Indirimbo 'Fou De Toi' ya Element, Ross Kana na Bruce Melodie ihataniye ibi bihembo bibiri mu bizatangwa kuko inahatanye mu cyiciro cy'indirimbo yahuriwemo (Best East African Collaboration), aho ihatanye na Chekecha Remix ya Karole Kasital yakoranye na Vinka ndetse Winniei Nwagi.

    Hari kandi Sumu ya Alikiba na Marioo, 'Single Again Remix' ya Harmonize na Ruger, 'Kuna Kuna' ya Vic West na Harmonize na Savara, 'Enjoy' ya Diamond ndetse na 'My Baby' ya Diamond na Chike.

    Album 'The kid you Know' ya Marioo, 'Savage Level' ya Savara, 'Bald Men Love Better' ya Bien ndetse na 'Love sounds different' ya Barnaba zihataniye igikombe mu cyiciro cya Album y'umwaka (Best Album of the year).

    Ni mu gihe icyiciro cy'umuhanzikazi ukora injyana ya Pop ndetse na R&P (Best Female) harimo Zuchu — Tanzania, Ruby — Tanzania, Nadi Mukami — Kenya, Spice Diana — Uganda, Nandy — Tanzania, Hewan Gebrewold- Ethiopia, Azawi — Uganda, Nikita Kering – Kenya ndetse na Hellen Majeshi— Tanzania    

    Israel Mbonyi ahatanye igikombe mu cyiciro cya ‘Best East African Gospel’

    Papi Clever n’umugore we Dorcas bahataniye igikombe mu cyiciro cy’abaramyi b’indirimbo zihimbaza Imana
    Bwiza ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi mushya ‘Best NewComer Artist of the year) 

    Indirimbo ‘Fou de Toi’ ya Element ihataniye igikombe cya ‘Best Video of the year’- Element anahataniye igihembo cy’umuhanzi mushya

    Bruce Melodie ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo ‘Best Male’
    Kenny Sol witegura gutaramira muri Canada ahatanye mu cyiciro ‘Best Male’
    Christopher uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Male’
    Ariel Wayz witegura kujya i Burayi ahataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Female Hip Hop Artist’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134551/bruce-melodie-bwiza-christopher-mu-bahataniye-ibihembo-muri-magic-vibe-awards-134551.html

  • Babiheruka kera! Bimwe mu bintu bikumbuwe mu… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ya 2008 kuzamura ubwo umuziki nyarwanda waruri kwiyubaka hari byinshi byawurangaga byatumaga ushyuha ku buryo abakunzi bawo bahoranaga amashyushyu y’udusha n’udukoryo abahanzi nyarwanda bagaragazaga icyo gihe. Uko waje gutera imbere ariko ibi byaje guhinduka aho bimwe muribyo bimaze kuba amateka. 

    Ibi ni bimwe mu bintu bikumbuwe kugaragara mu muziki nyarwanda harimo n’ibiheruka  gukorwa kera abafana bakumbuye:

    1.Indirimbo zihurijwemo abahanzi benshi.

    Mu bihe bitandukanye, abahanzi nyarwanda bagiye bahurira mu ndirimbo zitandukanye ugasanga byishimirwa n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, aho wasangaga mu ndirimbo buri wese yisangangamo bitewe n'uburyo zabaga zaririmbwemo n' abahanzi bakora injyana zitandukanye.

    Mu njyana ya Rap/Hip Hop byatangijwe cyane n’umuraperi Pacson aho yakunze kujya ahuriza abararaperi batandukanye mu ndirimbo imwe. Izi ndirimbo zirimo nka ‘Imvune z’abahanzi’, ‘Anti-Virus’, ‘Imariziritse’, Revolution’, izi zose zahuriwemo n’abarenga 10 kandi zakirwa neza n’abafana.

    Ibi kandi muri 2012 byakomejwe na Zizou Alpacino yagendaga ahuza abahanzi babaga bakunzwe cyane muri icyo gihe bagakora inzirimbo bahuriyemo twavuga nk'iyo bita ''Arambona agaseka'', Bagupfusha ubusa, Ibitenge, Simubure ndetse n'izindi zagiye zikundwa n'abatari bake. Kugeza ubu aho umuziki nyarwanda umaze guhindura amateka, biragoye kubona abahanzi batandukanye bahuriza imbaraga mu ndirimbo imwe.

    2. Indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi (Zirimo ubutumwa bwigisha)

    Abanyarwanda benshi iyo muganiriye bakubwira ko umuziki wakorwaga kuva 2009 kugeza 2015  bawukumbuye bitewe n'uburyo abahanzi bakoraga umuziki muri icyo gihe babaga bafashe umwanya uhagije bagakora mu nganzo ku buryo iyo basohoraga indirimbo yakoraga ku mitima ya benshi ndetse ikamara igihe kinini igikunzwe icyo abubu bita kuba kuri hiti.

    Indirimbo nka Beletilida ya Miss Jojo, Yantumye ya King james, Ikaramu ya Diplomate,Wampoye iki ya Urban boys, Nsubiza ya Emmy, Biteye Ubwoba ya Oda Paccy, Ibaruwa kuri Mama ya Pacson na Meddy, Akanyarirajisho ya Jay Polly n'izindi nyinshi ntizizava mu matwi y'Abanyarwanda.

    Bamwe bavuga ko ubu izi ndirimbo ziganjemo ubutumwa buri wese yibonamo ntizigipfa gukorwa dore ko izikorwa ubu ari izuzuyemo iraha, kwishimisha n’ibindi bituma bamwe bavuga ko abahanzi b’ubu batakizi kwandika  indirimbo zubaka sosiyete nyarwanda.

    3.Guhangana hagati y'Abahanzi (beef)

    Mu bihe byashize abahanzi babaga bakunzwe cyane bahoraga bahanganye cyane ku buryo byarengaga bakanabicisha mu ndirimbo ndetse zigakundwa n'abatari bake. Byumwihariko mu bahanzi bakoraga injyana ya Hip Hop ho barahanganaga cyane. Urugero twavuga nka Bulldog na K8 Kavuyo na Riderman, P Fla n’abandi batasibaga gukora indirimbo bibasirana. Ibi byatumaga abakunzi ba Rap bahora bafite amatsiko ku ndirimbo nshya isohoka n’icyo umuraperi yasubije mugenzi we.

    Ku rundi ruhande ni nako abahanzi bari bakomeye muri icyo gihe nka The Ben na Meddy babaga bahanganye cyane ibyo bigahora biteza impaka hagati y'abafana babo aho bahoraga babagereranya rwarabuze gica  ku buryo umwe iyo yasohoraga indirimbo undi nawe yararaga muri studio akora iye kugira ngo aze azimye mugenzi we.

    Aba bahanzi kubabona bahurira mu ndirimbo imwe ntago byabaga kenshi cyane mbese ibyabo byari bimeze nka Messi na Ronaldo cyangwa Diamond na Ali Kiba muri Tanzania aho n'ubu umwe akora Hit undi agakora indi kugeza ubwo bageze naho babiteramo urwenya ngo Meddy yashatse umugore bituma na The Ben ashaka.

    Si abo gusa kuko no muri Afrobeat abahanzi nka Kitoko, Kamishi, Mico The Best na Uncle Austin babaga bakamejeje buri umwe wese yiyita umwami w'iyi njyana.

    4. Urukundo hagati y'abahanzi batandukanye

    Uretse ibyagiye biba mu bihugu bitandukanye bikomeye aho abahanzi muri muzika bagiye bakundana bigacika ndetse inkuru ikaba kimomo ku Isi yose urugero twavuga nka Jay Z na Beyonce, Chris Brown  na Rihanna, Selena Gomez na Justin Bieber ndetse n'abandi.

    Mu Rwanda naho hagiye haba  urukundo rukomeye hagati y'abahanzi rwasigaye mu mitwe ya benshi ndetse rutazibagirana. Aha twavuga nka couple ya Safi Madiba na Knowless, aba bavuzwe cyane mu munyenga w'urukundo aho rwagiye rukomokaho indirimbo nyishi nka Warurihe, Wampoye iki, Ukuri n'izindi.

    Indi couple twavuga ni nk'iyumuraperi ukomeye cyane witwa  Riderman ndetse na Asinah aba nabo bakanyujijeho biratinda. Undi twavuga ni Nizzo Kabosi wo muri Urban Boys wagiranye ibihe bidasanzwe n'umukobwa w'umuhanzi witwa Sacha.

    Uretse abo kandi hari nka King James byahwihwiswaga ko yakundanaga na Priscilla ndetse n'abandi benshi. Ibi nubwo bitakigaragara mu bahanzi bagezweho ubu, ariko byaryoshyaga umuziki nyarwanda.

    5.Umuziki  uyoboye Siporo  

    Iyo urebye uyu munsi mu itangazamakuru ry'u Rwanda usanga abanyamakuru bakora ibiganiro by'imikino bakundwa cyane kurusha abakora imyidagaduro {showbiz}cyane cyane kuri radio na Televiziyo. Aho kera wasanganga abanyamakuru babaga bakora ibiganiro bya showbiz babaga bazwi cyane ndetse bakunzwe ugereranije n’abakoraga ibiganiro bishingiye ku mikino.

    Ibi bigaragazwa n'uburyo ibiganiro bya siporo byabaga ari bike ndetse bifite igihe gito ugereranije n’ibyavugaga ku imyidagaduro. Ndetse na none ibi bigaragazwa n'uburyo ibiganiro bya siporo bisigaye byumvwa cyane ku buryo byinjiriza ba nyiri bitangazamakuru binyuze mu kugira abaterankunga benshi ugereranije n'ibiganiro by'imyidagaduro.

    Si ibyo gusa kuko ubu n'umunyamakuru mushya uje muri siporo usanga amenyekana vuba ugereranije n’uwo baziye rimwe mu itangazamakuru we akinjira mu imyidagaduro. 

    Ikindi kigaragaza ko imikino yigaranzuye imyidagaduro ni uburyo abanyamakuru bakoraga showbiz bagize ibihe byiza mu bihe byashize aribo bakiri ku gasongero gusa bagenda bahinduranya ku bitangazamakuru bitandukanye bigaragaza ko bikigoranye kubona abanyamakuru bashya b'imyidagaduro batumbagira ngo bagere ku gasongero ugereranije no muri siporo aho hari abana bakiri bato bagiye bigaragaza cyane bakaba bamaze kuba ibyamamare.

    6. Amatsinda y’abahanzi

    Kuva kera umuziki nyarwanda wagiye ugira amatsinda y’abahanzi yaba mu gihe cya mbere y’uko utera imbere ubwo hari nk’amatsina nk’Impala n’andi. Aho umuziki uhinduriye isura nabwo hagiye havuka amatsinda arimo nka KGB, The Brothers, UTP Soldiers bagize uruhare mukuwuzamura tutibagiwe itsinda rya Tuff Gangs ryazamuy injyana ya Rap rikanatinyura benshi bayikora ubu.

    Nyuma yaba kandi hagiye havuka amatsinda yabiciye bigacika arimo Dream Boys, Urbon Boys, Active na Just Family. Aya matsinda yafashije mu kuryoshya umuziki nyarwanda aho yarangwaga no guhangana no kuzana udushya bityo abafana b’umuziki nyarwanda bagahora mu bihe byiza aho bahabwaga imiziki mishya ubutitsa bitewe n’uko aya matsinda yahoraga arushanwa mu gusohora ibihangano bishya.

    Ubu  ntabwo aya matsinda agihari ndetse n’ayaje nyuma ntabwo yateye kabiri. N’abahanzi bagerageje gukora amatsinda ntabwo byabahiriye cyane bityo abafana b’umuziki nyarwanda bacyifuza kongera kuba mu bihe birangwamo amatsinda y’abahanzi asa nk’ahanganye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134552/babiheruka-kera-bimwe-mu-bintu-bikumbuwe-mu-muziki-nyarwanda-134552.html

  • Ambasaderi Gashumba yambitse imidali ikipe y… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura byabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, mu Mujyi wa Espoo muri Finland bihuza Abanyarwanda bo mu bihugu bine by'i Burayi birimo Suède, Finland, Danmark ndetse na Switzerland.

    Abanyarwanda batuye muri ibi bihugu bishimiye kwizihiza umuganura mu birori byaherewemo imidari n'ibikombe ku ikipe ikomeje gususurutsa abatuye iki guhugu.

    Mu kwizihiza Umuganura, Ikipe y'Abanyarwanda baba muri Finland (RCFF) yakinnye umukino wayihuje n'ikipe ya Baltic Squad igizwe n'abenegihugu, umukino urangira RCFF itsinze ibitego 5-2.

    Dr. Diane Gashumba avuga ku ntsinzi yagize ati 'Ikipe yacu iradadiye, intsinzi itashye mu Rwanda.'

    Muri Kamena 2023, iyi kipe y'abanyarwanda baba mu gihugu cya Finland yizihizaga umwaka imaze ishinzwe, ndetse mu birori by'umuganura Nyakubahwa ambasaderi Dr. Diane Gashumba yafashe umwanya yambika imidari abakinnyi bose ndetse n'umutoza Dushime Abdul uri kuyifasha magingo aya.

    Iki gitamo cy'umuganura cyarimo kandi Abanyarwanda batuye mu mahanga ndetse n'abaturutse mu Rwanda bose hamwe barengaga 400. Cyaririmbyemo kandi umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore.

    Buri mwaka umuganura urizihizwa mu bihugu byo mu Majyaruguru y'u Burayi ndetse bakawizihiza muri Nzeri aho abavuye mu biruhuko by'impeshyi baba bagarutse i Burayi.

    Dr Diane Gashumba ati 'Twashimishijwe ko haje Abanyarwanda benshi barenga 400, bakaba barimo barasabana ariko banaganira ku gihugu cyacu ndetse banareba amahirwe ahari.'

    Akomeza ati 'Urubyiruko rwo muri ibi bihugu bitwaye neza cyane bafite 'Discipline', bakunze igihugu barakitabira bavuga ikinyarwanda mwabibonye.'

    Umwaka ushize wa Shampiyona, ikipe ya RCFF FC yitabiriye yagiye igarukira muri ¼. Basobanura ko mu myaka iri imbere bafite intego yo kwegukana ibikombe bagakomeza guhesha ishema u Rwanda ari nako bakora siporo.



    Ambasaderi Dr Diane Gashumba yashimye ikipe y'Abanyarwanda babarizwa muri Finlad



    Dr Diane Gashumba yambitse imidari aba bakinnyi abashimira uko bitwaye mu mukino



    Abanyarwanda babarizwa mu bihugu bine i Burayi bizihije Umunsi w'Umuganura


     

    Buri mukinnyi yahawe umudari imbere y'abitabiriye kwizihiza Umunsi w'Umuganura bashimirwa ubwitange n'umuhate bagaragaje 

    Eric Niyonkuru usanzwe ari umukinnyi, akagira n'uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa bya RCFF yashimwe na Amb. Dr Diane Gashumba 

    Kapiteni w'Ikipe ya RCFF, Nshimiyimana Jean Baptiste yashimye abakinnyi ku mbaraga bagaragaje mu mukino




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134555/ambasaderi-gashumba-yambitse-imidali-ikipe-yabanyarwanda-baba-muri-finland-amafoto-134555.html

  • Niyo Bosco wari ukeneye aho akinga umusaya ya… – #rwanda #RwOT

    Niyo Bosco wari umaze igihe agorwa no kureba ibintu byose ku giti cye bitewe n'uko umuziki usaba ikipe yumva neza inshingano mu guteza imbere umuhanzi yashyize asinya muri Metro Afro y'umuhanzi nawe usanzwe ateza imbere abahanzi nyarwanda barimo Okkama na Confy. 

    Harimo kandi Loader utunganya imiziki, Old Wasp ukorera umuziki muri Amerika akaba ari we washinze Metro Afro n'umuhanzikazi Boukuru. Ni inkuru yanyujijwe kuri Instagram ya Metro Afro aho bahaye ikaze Niyo Bosco wari umaze igihe nta kipe imufasha mu bikorwa bya muzika. 

    Bagize bati:” Urugendo kuri ubu rutangiranye n’umusore Niyo Bosco na Metro Afro. Twishimiye bidasanzwe kukugira mu muryango wacu wa Metro Afro. Turashimimira abo dukorana bose badufashije kwishimira gutangirana uru rugendo na Niyo Bosco”.

    Ni amafoto arimo abahanzi n'abandi bakobwa barimo Ingabire Johanna asanzwe ashinzwe ibikorwa by'abahanzi baba muri Metro Afro. Barimo kandi Kivumbi King, Shemi, Derek YMG na Selekta Faba. Niyo Bosco kandi ari mu bahanzi bazataramira abaturage mu ntara zigize igihugu mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika, ndetse akaba ari no muri 5 bazataramira I Burera kuwa 20 Nzeri 2023.

    REBA AMAFOTO UBWO NIYO BOSCO YAHABWAGA IKAZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134563/niyo-bosco-wari-ukeneye-aho-akinga-umusaya-yabonye-label-134563.html

  • Ubutumwa bwa rutahizamu wa APR FC mbere yo kwerekeza mu Misiri #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagasezerera Pyramids FC.

    Tariki ya 29 Nzeri, APR FC izasura Pyramids mu mukino wa wo kwishyura wa CAF Champions League w’ijonjora rya kabiri.

    Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma akaba yizeje abakunzi b’iyi kipe ko bazakora ibishoboka byose bagasezerera iyi kipe.

    Ati “Tuzakora ibishoboka byose k’ubuntu bw’Imana turebe ko twakwitwara neza mu mukino wo kwishyura tugakomeza mu kindi cyiciro.

    Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, APR FC ikaba isabwa gutsindira iyi kipe mu Misiri cyangwa kunganya nayo birimo ibitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions League.

    Mbaoma yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagasezerera Pyramids

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-rutahizamu-wa-apr-fc-mbere-yo-kwerekeza-mu-misiri

  • Ikintu gikomeye Young Grâce wagize isabukuru ashimira Imana, ibyo kuba yaba hari icyo yicuza mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi w’Umunyarwanda, Abayizera Grâce [Young Grâce] yavuze ko mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko kimwe mu byo ashimira Imana ari uko yaramuhaye umwana.

    Buri mwaka tariki ya 19 Nzeri 2023, umuhanzikazi Nyarwanda, Young Grâce yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba arimo yizihiza iy’imyaka 29 amaze ku Isi.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Young Grâce yavuze ko yishimira ibintu byinshi, kuba Imana ikomeje kumurinda ibirenze kuri ibyo ni uko ari umubyeyi.

    Ati 'Nishimira ko ndiho ndi muzima, nishimira ko Imana igikomeje kundinda, ndashima Imana kubyo nagezeho, ndashima Imana kuba ndi umubyeyi.'

    Ibintu bibabaza umuntu ni byinshi, ku myaka yanjye nk’uko wabivuze si mike si na myinshi, umuntu aba yarahuye n’ibintu byinshi bimubabaza kimwe n’uko hari ibyamushimishije ariko biragoye ko byahita biza aka kanya ariko birahari.'

    Agaruka ku bintu yicuza cyangwa abantu bamubabaje, yagize ati 'Ntabwo njya nicuza, nemera ko ikintu cyabaye kiba gifite impamvu. Yego hari igihe umuntu akubabaza ukaba utamwibagirwa, njye sinakubwira ngo n’ibi n’ibi kuko singira inzika, umuntu arambabaza nkamurakarira ako kanya bigahita bishira, ubwo rero ngiye kubikubwira naba nsubiye mu byahise.'

    Agaruka ku muziki we, yavuze ko abakunzi be yari yarabaryamishije cyane ariko na none byatewe n’uko hari ibindi yari ahugiyemo, abasezeranya ko bigiye kurangira akagaruka

    Ati 'Abakunzi banjye ndabaryamishije cyane, nari nihugiyeho hanze y’umuziki hari ibindi bintu nari ndimo gukora, gusa birasa n’ibigiye kurangira nubwo atari neza. Vuba barongera bambone.'

    Young Grâce wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Dokta', 'Hello Boss', 'Umukire', 'Ataha he', 'Hongover' n’izindi, ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa wujuje imyaka 4, Diamante.

    Young Grace ashimira Imana uko ahagaze kuri uyu munsi yizihiza isabukuru

    Yishimira ko ari umubyeyi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikintu-gikomeye-young-grace-wagize-isabukuru-ashimira-imana-ibyo-kuba-yaba-hari-icyo-yicuza-mu-buzima-bwe

  • Yvan Muziki yatangije Label – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi nyuma yo gusohora indirimbo yasubiyemo yitwa “Ngwino Mana” yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro n'aho amashusho yakozwe na AyoMerci.

    Yabwiye InyaRwanda ko yashinze iyi Label kandi irimo n'abandi bahanzi azatangaza mu gihe kiri imbere. 

    Ati “Muziki Entertainment ni ‘Label’ yanjye n’ubwo ntarayimurika ku mugaragaro kubijyanye n’abo dukorana, uwemerewe kuyigaragaramo ni njyewe gusa uretse ko hari abandi tuzabagaragariza vuba ariko muri aka kanya byaba byivuze muvuze njyewe njyenyine kuko ninjye uri kugaragara.”

    Iyi ndirimbo ‘Ngwino Mama’ yasohoye yanditswe na Nyiringango Gilbert, irazwi cyane mu myaka yo hambere kuko yakunze kwifashishwa cyane n’Abanyarwanda bari mu buhunzi bitegura gutaha mu Rwanda.

    Ni indirimbo umubyeyi yaririmbiraga umwana we amwifuriza kuzabona u Rwanda, ibyiza by’u Rwanda, kuzataha iwabo.

    Muri iki gihe iyi ndirimbo inifashishwa n’abanyarwanda bari imahanga, bakumbuye u Rwanda, bakeneye kubona ibyiza by’Igihugu cy’abo, ibakora ku mutima n’izindi.

    Yvan Muziki akomeza ati 'N’ubu ndabizi ko hari Abanyarwanda benshi batuye imahanga bifuzaga kongera kuyumva, bifuzaga kongera kuyitaramiraho nk’uko bayitaramiragaho cyane. Mu butumwa burambuye ni uko iyi ndirimbo ifite amateka meza cyane.”

    Hari abavuga ko iyi ndirimbo yaririmbwe bwa mbere n'umuhanzi Minani Rwema witabye Imana wari Umuyobozi w'Itorero Indahemuka, yaririmbagamo. Minani yabonye izuba mu 1975, avukira mu Gatumba mu gihugu cy'u Burundi,

    Yvan Muziki avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo byari mu rwego rwo kongera kuyiha ubuzima no kuyikumbuza abantu.

    Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Urugo ruhire’ yakoranye na Marina, ‘Feeling’, ‘Itireti’, ‘Yuda’, ‘I’m in love’, ‘Ihora ihagaze’ n’izindi.

    Uyu muhanzi aherutse gutangaza ari gukora kuri album iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga.

    Ati “Ndi gukora album iriho abahanzi batandukanye bo mu gihugu n’aho hanze y’igihugu, kandi iyi album nshobora kuzayimurika umwaka utaha.”

    Kuri iyi album amaze gusohora indirimbo eshatu zirimo ‘Nyash’ yakoranye na Dj Pius, ‘Urugo ruhire’ yakoranye na Marina na ‘Mtima’. Ati “Ubwo izindi zisigaye ni izo tukiri gukora muri studio ndetse n’abandi turi gufatanya.”

    Izi ndirimbo 'Mtima' ndetse na 'Urugo ruhire' zari kuri EP (Extended Play), akaba avuga ko yahisemo kuzishyira nazo kuri iyi album ye ya kabiri. 

    Yvan Muziki yatangaje ko yashinze Label yise 'Muziki Entertainment'


    Muziki avuga ko iyi ndirimbo izaba irimo n'abandi bahanzi azafasha mu muziki


    Yvan Muziki yavuze ko yatangije iyi Label mu rwego rwo guha umurongo ibihangano bye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGWINO MAMA' YA YVAN MUZIKI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134550/yvan-muziki-yatangije-label-134550.html