Blog

  • Umukino wa mbere wa Manishimwe Djabel ageze m… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ni bwo ikipe ya USM Khenchela iherutse gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Manishimwe Djabel, yakinaga umukino wa gicuti, n’ikipe ya Crbaf, mu buryo bwo kurushaho kwitegura imikino ya shampiyona.

    Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Hamam Ammar ikibuga ikie ya USM Khenchela isanzwe yakiriraho imikino yayo. Umukino waje kurangira ikipe ya USM Khenchela itsinze Crbaf ibitego 3-0.

    Uyu mukino, Manishimwe Djabel yabanje mu kibuga, ndetse aza gufungura amazamu ku munota wa 20 w’igice cya mbere. Ibindi bitego byatsinzwe na My Soap watsinze igitego cya kabiri, ndetse na Lives watsinze igitego cya gatatu.

    Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya USM Khenchela tariki 16 Nzeri uyu mwaka, aho yari amaze icyumweru asinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe.

    USM Khenchela iri ku mwanya wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri muri Algeria n’amanota 3, aho iyi shampiyona igeze ku munsi wa mbere w’imikino.


    Ni uku umukino warangiye 

    Manishimwe Djabel wa kabiri mu bahagaze uturutse iburyo, wari umukino we wa mbere yari akiniye ikipe nshya 

    Manishimwe Djabel mu myitozo, itegura umukino batsinze kuri uyu wa Kane 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134659/umukino-wa-mbere-wa-manishimwe-djabel-ageze-muri-tunisia-yatsinze-igitego-amafoto-134659.html

  • Platini na Kirenga Gad bakoze indirimbo ikan… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 40′ yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023 yakorewe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali cyane cyane ku kibuga cya Basketball i Nyamirambo ahazwi nko kuri Club Rafiki.

    Muri rusange iyi ndirimbo ishishikariza urubyiruko kwifuza gusa na Perezida Kagame mu buzima bwabo bwa buri munsi, kandi ikabakangurira gushyigikira Perezida Kagame mu rugendo ayoboyemo u Rwanda.

    Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati “Ndashaka Kuba kagame imuhira iwacu mu Rwanda. Ndashaka kuba Kagame aho mba ndetse n’aho nkorera.”

    Bakongera bati “Ndashaka kuba Kagame muguharanira iterambere ry’afurika. Ndashaka kwitonda, ndashaka guca bugufi ndashaka kuba focused aho mukazi kanjye.”

    Kirenga Gad wagize uruhare mu kwandika iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo kuyandika nyuma y’ubuhamya bw’umusore yumvise ubwo bari kumwe mu nama.

    Yavuze ko uyu musore yagarutse ku buryo urubyiruko rw’iki gihe rwijanditse cyane mu gukoresha ibiyobyabwenge, ku buryo hatagize igikorwa mu myaka iri imbere urubyiruko rw’u Rwanda rwaba ruri mu kaga.

    Kirenga anavuga ko yasubije inyuma yibuka uburyo yashyinguye ababyeyi be bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atekereza ku rugendo rw’ubuzima rwo kwiyubaka arimo n’ibindi.

    Uyu mugabo avuga ko yandika iyi ndirimbo yashakaga kubwira buri wese gusigasira ubumwe, urukundo, amahoro n'ubutwari, Perezida Kagame ahora atoza Abanyarwanda kugirango imyaka n’ibinyejana biri imbere bizabe ariyo ntero yabo.

    Kirenga ati “Urubyiruko rukwiriye kwigira kuri Perezida Kagame kugirango n’ibinyejana bizakurikiraho bazabe bavuga ngo ibyo dukora twigira kuri Perezida Kagame.”

    Avuga ko iyi ndirimbo yayanditse muri Mata 2023, asubije inyuma amaso yibuka urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka n’uburyo hari benshi batarumva neza urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda ruhanzwe amaso.

    Kirenga avuga ko iyi ndirimbo igamije gusaba urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame. Ati “Ikintu cyose waba ukora ukarebera kuri Perezida Kagame. Iyi ndirimbo igamije’ kumugira ikitegererezo kuri buri wese ku buryo amufatiraho urugero, yaba uri urubyiruko, icyo waba ukora cyose.”

    Iyi ndirimbo 'Ijana ku ijana' iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda ndetse n'Icyongereza. Hari ahandi baririmba bagira bati 'Ayo mateka ndashaka kuyamenya, nsobanurira ubwo buribwe, nsobanurira ako karengane before kagame rise.'


    Platini yasohoye indirimbo yakoranye na Kirenga ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame


    Kirenga Gad wagize uruhare mu kwandika iyi ndirimbo ishishikariza Abanyarwanda kwisanisha n'imigirire ya Perezida Kagame

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IJANA KU IJANA' YA PLATINI NA DR GAD

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134660/platini-na-kirenga-gad-bakoze-indirimbo-ikangurira-kwigira-kuri-perezida-kagame-video-134660.html

  • Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda #rwanda #RwOT

    Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana Alias Bora wari ushinzwe iperereza muri FDLR yaganiriye na Radio One Nation Radio, ijwi rya Diaspora ikorera kuri Internet maze agaruka kuri byinshi kuri FDLR. Yinjiye igisirikari FDLR icyitwa ALiR mu mashyamba ya Congo akaba amaze imyaka ibiri ageze mu Rwanda. Yari umuyobozi mukuru mu biro bishinzwe iperereza.

    Akigera mu Rwanda inkuru zarahwihwishwe ko yahageze agahita yicwa kandi yari mu kigo cyo gusubizwa mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi. Acyinjira igisirikari, Perezida. Mobutu yaratsinzwe bahungira muri Congo Brazaville, nyuma Laurent Desire Kabila yitabaje Ex FAR n'interahamwe abatumaho. Yanakoreye amahugurwa atandukanye muri Ns'ele, akomereza Yakoma muri Equateur, nyuma Pweto ndetse na Kamena.

    Col Bora yageze naho aba umusirikari wa hafi urinda Maj Gen Joseph Kabila, umuhungi wa Paerezida Lauremt Desire Kabila wari Chef d'Etat Major icyo gihe. Bafasha Laurent Desire Kabila, nuko yari yabemereye ko nawe azabafasha bagataha mu Rwanda.

    Col Bora yavuzeko bagifatanya na Muzehe Kabila, nta kibazo bari bafite kuko icyo gihe Kongo-Kinshasa yagiraga uruganda rw'amasasu n'imbunda ahitwa Likasi, ibyo byose byatumaga ALiR yahindutse FDLR yumvako izafata igihugu ikirukana abanyaamahanga bo muri FPR nkuko mu ngengabitekerezo yabo babyitaga.

    Ingabo za Ex FAR n'Interahamwe nizo zari ingabo za Congo zitwaga icyo gihe FAC. Babonaga umushahara ndetse n'ibigenerwa abasirikari muri rusange ba Kongo. Ibintu byahindutse Mzee Laurent Desire Kabila yishwe muri Mutarama.

    Col Bora yahishuye ko Laurent Desire Kabila yafashaga CNDD FDD na ALiR icyarimwe ariko abo muri ALiR bayobowe na Maj Gen Aloys Ntiwiragaba banyereza amafaranga.

    Ubwo Joseph Kabila yajyaga ku butegetsi, asimbuye se umubyara, igitutu cy'amahanga cyari cyinshi kubera ingabo za Leta zari ziyobpwe m'abicanyi bahoze muri Ex FAR nka Gen Bizimungu, Col Bivugabago, Col Renzaho Tharcisse, Maj Mpiranya n'abandi.

    Col Bora yagarutse ko hari abo muri FDLR babwirwa amakuru mabi n'abavandimwe babo bari mu mitungo ariko ko hari n'abadataha kubera basize bakoze ibyaha mu Rwandaa. Hari kandi n'abacuruza amakara bakinjiza amafaranga.

    Bora yagarutse ku kuba FDLR gufata ingihugu ari inzozi kuko gufata igihugu bisaba strategies na diplomacy, tutibagiwe ubukungu ndetse n'igisirikari gikomeye. Yongeyeho ko uburyo azi FDLR ntabwo ibi ibifite. Ntabanga bakigira kuko ibyo bategura birara bigeze mu Rwanda

    FDLR yavuze ko yageze mu Rwanda agasanga rwarateye imbere cyane ku muvuduko wo hejuru kandi ko abenshi bari muri FDLR nta makuru bafite.

    Avuga uburyo yafashwe, yavuzewko yazanywe mu kigo cya Bigogwe bamuhaye amata aramunanira, bamuha ibiryo biramunanira ariko agezaho abona ko ibyo yabwiwe yibeshyaga.

    Yagarutse ku buryo abayobozi bo muri Kongo basubirishamo abakongomani bavuga ikinyarwanda babacamo amoko ariko ko imitwe nka Mai Mai ibafata kimwe bose. Ko bazabirukana muri icyo gihugu. Yabasabye kunga ubumwe.

    The post Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/col-rtd-augustin-nshimiyimana-yagarutse-ku-bufatanye-bwa-leta-ya-kongo-na-fdlr-ayikurira-inzira-ku-murima-gufata-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=col-rtd-augustin-nshimiyimana-yagarutse-ku-bufatanye-bwa-leta-ya-kongo-na-fdlr-ayikurira-inzira-ku-murima-gufata-u-rwanda

  • Manishimwe Djabel yatangiye neza mu ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Manishimwe Djabel yatangiye neza atsinda igitego cye cya mbere mu ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria batsinda Crbaf.

    Hari mu mukino wa gicuti wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, ubera kuri Stade Hamam Ammar.

    Djabel uheruka gusinyira iyi kipe akaba yari yabanje mu kibuga kuri uyu mukino aho ikipe ye yaje gutsinda ibitego 3-0.

    Mu mukino we wa mbere Manishimwe Djabel akaba yanatsindiye iyi kipe igitego cya mbere, ni we wafunguye amazamu.

    Tariki ya 9 Nzeri 2023 nibwo Manishimwe Djabel wari intizanyo ya APR FC muri Mukura yatangajwe n’iyi kipe ko yamaze kuyerekezamo, ni mu gihe yayerekejemo mu mpera z’icyumweru gishize.

    Djabel (wa kabiri mu bahagaze uturutse iburyo) yatangiye atsinda mu ikipe ye nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-yatangiye-neza-mu-ikipe-nshya

  • Kuba nta ntambara ihari ntibivuze ko hari ama… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki 21 Nzeri 2023, ni umunsi mpuzamahanga w'amahoro watangiye kwizihizwa ku rwego rw'Isi mu 1991. Mu Rwanda, uyu munsi wizirijwe Kimihurura ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko. 

    Uyu mwaka, hibanzwe cyane ku rubyiruko nk'imbaraga z'igihugu hagamijwe kurebera hamwe ingamba urubyiruko rukwiye gufata mu kubungabunga amahoro no kurwanya icyayahungabanya icyo aricyo cyose.

    Umushyitsi mukuru muri ibi birori Hon Mukabalisa Donatille yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera mu kubaka amahoro arambye ariko ko badakwiye kwirara ahubwo bakwiriye gushaka icyakorwa kugira ngo u Rwanda rukomeze kwiyubaka kurushaho.

    Hon Mukabalisa yanakomoje ku muhango wakozwe wo kuhira igiti cy'amahoro cyatewe umwaka ushize ndetse n'ikindi cyatewe kuva uyu munsi w'amahoro watangira kwizihizwa, avuga ko aribyo kwishimira kuba icyo giti cyatangiye kwera imbuto. 

    Yibukije urubyiruko ko uyu muhango ari ikimenyetso n'urwibutso ko amahoro agomba kubungabungwa no gusigasirwa ku buryo buhoraho kandi buri wese akabigiramo uruhare.

    Kuri uyu munsi, yibukije urubyiruko ko ubumwe n'ubudaheranwa ari inkingi y'iterambere rirambye, ndetse ko ari umwanya wo kongera kuzirikana agaciro k'amahoro ku batuye isi muri rusange n'abanyarwanda by'umwihariko, yongeraho ko ari umwanya buri wese yagakwiye kongera gutekereza ku ruhare rwe mu kubungabunga amahoro.


    Urubyiruko rusaga 500 rwaganirijwe ku ruhare rwabo mu kubungabunga amahoro u Rwanda rumaze kugeraho

    Yagize ati: ''Ubuyobozi bw'u Rwanda hamwe n'abanyarwanda bose twakoze amahitamo yubakiye ku masomo twakuye mu mateka igihugu cyacu cyanyuzemo. 

    Isomo nyamukuru ni uko intandaro yo kubura amahoro ari imiyoborere mibi yimakaje amacakubiri, itotezwa n'ihezwa aribyo byaje kutugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Irindi somo, ni uruhare runini urubyiruko rwagize mu gusenya igihugu kuko rwarakoreshejwe. Ariko na none tukazirikana ko uruhare urubyiruko rufite mu gusana no kubaka igihugu cyacu ari ntagereranwa.''

    Hon Mukabalisa yaganirije uru rubyiruko ku rugamba rwo kubohora igihugu, abibutsa ko iterambere igihugu gifite kiricyesha inkingi y'ubumwe bw'abanyarwanda. Yabibukije kandi ko nubwo bahura n'ibibagoye cyane bagomba gushikama bagahagarara kigabo bakarwanya icyahungabanya igihugu kandi bagakorera hamwe cyane ko bari mu gihugu kibakunda.


    Munezero Clarisse, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere Mbonezagihugu (MINUBUMWE) Munezero Clarisse impamvu umunsi nk'uyu bibanda ku rubyiruko aruko abanyarwanda basobanukiwe agaciro k'amahoro.

     Yavuze ko urubyiruko rukeneye kumenya amateka n'icyo byasabye ngo u Rwanda rugere ku mahoro rufite uyu munsi, hanyuma nabob bone uko bafata ingamba zo kuyasigasira.


    Urubyiruko rwibukijwe ko Ubumwe n’Ubudaheranwa ariyo nkingi y’iterambere rirambye

    Clarisse yakomeje avuga ko kuva uyu munsi watangira kwizihizwa mu Rwanda, MINUBUMWE yishimira intambwe urubyiruko rumaze gutera kuko rwafashe iya mbere mu gusakaza no kubungabunga amahoro, binyuze muri gahunda bashyizeho zibahuza bagafashanya komorana ibikomere mu rwego rwo kudasigana mu rugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa.

    Yibukije urubyiruko ko amahoro bakwiye kubanza kuyishakamo kuko no muri bo hari abagifite ibikomere bagomba kubanza gukira. Nyuma, bakabona kuyasakaza mu miryango yabo, mu gihugu no ku isi yose.


    Hishimiwe intambwe urubyiruko rukomeje gutera

    Uyu munsi ngarukamwaka w'amahoro wizihijwe nyuma y'umunsi umwe gusa inzibutso enye zo mu Rwanda zishyizwe mu murage w'isi, intambwe yishimiwe n'abanyarwanda bose by'umwihariko urubyiruko rwizihije uyu munsi kuko amahanga agiye kurushaho kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda maze agafatanya n'abanyarwanda kwirinda ko hari ahandi yaba ku isi.


    Urubyiruko rwacyuye umukoro wo gukomeza kubungabunga amahoro birinda icyahungabanya igihugu


    Ibi birori byaranzwe no kuhira igiti cy’amahoro cyatewe kuri iyi tariki umwaka ushize



    Abitabiriye baganirijwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Hon Mukabalisa Donatille

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134647/kuba-nta-ntambara-ihari-ntibivuze-ko-hari-amahoro-hon-mukabalisa-donatille-abwira-urubyiru-134647.html

  • Watumye nongera kwigirira icyizere! Ibaruwa y… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere ni bwo hasohotse inkuru yari yanditswe n’umunyamakuru wa InyaRwanda witwa Peacemaker Pundit agaruka ku kagambane kakorewe umubyinnyi Titi Brown umaze igihe kirekire muri gereza urubanza rwe ruhora rwirengagizwa ku mpamvu zitumvikana.

    Muri iyi nkuru, yagaragaje akagambane kihishe inyuma y’urubanza rwa Titi Brown ndetse na bimwe mu byavuzwe n’abamufungishije batifuza ko yagaruka mu buzima busanzwe ngo yongere akore nk’ibyo yakoraga.

    Nyuma y’uko iyi nkuru igiye hanze, abantu benshi batangiye gusabira ubutabera Titi Brown ku bw’akagambane yakorewe kandi bizwi ko mu Rwanda hasanzwe hari ubutabera bwizewe kandi bukora neza bityo abantu bagasanga umuntu umwe cyangwa babiri adakwiye kwambika isura mbi ubutabera bwo mu Rwanda.

    Nyuma y’uko abantu benshi batanze ubutumwa busabira ubutabera umubyinnyi Titi Brown, amakuru yasanze Titi mu buroko hanyuma ashaka uko yandikira ubutumwa umunyamakuru Peacemaker Pundit wamukoreye ubuvugizi nk’uko biri mu ndangagaciro z’umunyamakuru w’umunyamwuga.

    Mu ibaruwa Titi Brown yagejeje ku bacungagereza kugira ngo bayimugereze ku wo igenewe, yashimiraga cyane umunyamakuru Pundit wamukozeho inkuru igatuma benshi bamusabira ubutabera ndetse ubwo yasomaga iyo nkuru akanerekwa ibyo abantu bamuvugaho, yagaruye icyizere mu gihe cyari cyarayoyotse burundu.

    Mu ibaruwa Titi yanditse yagize ati “Uraho neza muvandi, ni umuhungu wawe Titi Brown. Nanjye ndaho meze neza usibye uburoko. Impamvu nkwandikiye, ndashaka gufata aka kanya kugira ngo nkushimire ku bwa buri kimwe cyose wankoreye. Nabonye inkuru yawe hanyuma na mushiki wanjye ambwira ko muvugana mpita numva ko ngomba kugushimira. 

    Ni ukuri watumye nongera kwigirira icyizere ko n’ubwo ndi hano hari abantu bakindi inyuma. Muvandimwe, icyizere ni cyo gituma umuntu abasha kuba hano. Nkubwije ukuri, nkurimo ideni ry’ubuzima gusa Imana ikumpere umugisha kandi ikomeze ikwagure mu kazi kawe ka buri munsi kandi ikomeze ikumpere ubuzima. Imana iguhe umugisha. Wiyiteho.”

    Nyamara n’ubwo abantu basabye ubutabera kuri uyu mubyinnyi Titi Brown, Umuvugizi wa Goverinoma Alain Mukuralinda yatangaje ko urubanza rwa Titi ruzashyirwaho umusozo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo azasomerwa imyanzuro y’urukiko.

    Mukuralinda Alain yagize ati “Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry'agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23.”

    Nk’uko umuvugizi wa Guverinoma yabitangaje, kuri uyu wa Gatanu haramenyekana umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Titi Brown. 

    Umubyinnyi Titi Brown yandikiye ibaruwa umunyamakuru Peacemaker Pundit amushimira ku bw’ubuvugizi yamukoreye


    Titi Brown asubizwamo icyizere n’ukuntu abantu hanze aha bakimusabira ubutabera


    Peacemaker Pundit yashimiwe byimazeyo na Titi Brown uri muri gereza


    Peacemaker Pundit niwe wakoze inkuru yatumye abantu bahagurukira rimwe basabira ubutabera Titi Brown

    Dore ibaruwa Titi yandikiye umunyamakuru Peacemaker Pundit igashyikirizwa abacunga gereza ku munsi w’ejo ku wa Gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134649/watumye-nongera-kwigirira-icyizere-ibaruwa-yuzuye-agahinda-titi-brown-yandikiye-uwamukorey-134649.html

  • RIB yanyomoje ibyo kazungu yavugiye mu rukiko ko arwaye SIDA #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwanyomoje amakuru yatanzwe na Kazungu Denis ukurikiranywe kwica abantu akabashyingura mu nzu, ko yabitewe nuko bamwanduje Sida.

    Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, nibwo Kazungu yagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Abajijwe icyamuteye kwica abantu 14 barimo ab'igitsinagore 13 n'umuhungu umwe.

    Kazungu Denis yabwiye Urukiko ko impamvu yicaga abakobwa yabazizaga ko bamwanduje SIDA ku bushake.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ibizamini byakozwe mu gihe cy'iperereza byagaragaje ko Kazungu Denis nta Virusi itera Sida afite, ndetse ashimangira ko urukiko ari rwo ruzacukumbura ukuri ku byo yarubwiye.

    Kazungu Denis akurikiranweho 10,  birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w'undi muntu, gukoresha ibikangisho n'itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu,  ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

    The post RIB yanyomoje ibyo kazungu yavugiye mu rukiko ko arwaye SIDA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/21/rib-yanyomoje-ibyo-kazungu-yavugiye-mu-rukiko-ko-arwaye-sida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rib-yanyomoje-ibyo-kazungu-yavugiye-mu-rukiko-ko-arwaye-sida

  • Kenya: Perezida Ruto yasabwe gusaba imbabazi abaturage yabeshye kugabanya ibiciro ku isoko ntibikorwe #rwanda #RwOT

    Senateri w'umujyi wa Nairobi, Edwin Sifuna, yasabye Perezida William Ruto gusaba imbabazi abanya-Kenya, kuko yababeshye ko azagabanya ikiguzi cy'ubuzima, kuri ubu bukaba buhenze kurusha uko bwari ataraba perezida.

    Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko uyu musenateri asanga Ruto akwiye gusaba abaturage imbabazi ko yababeshye ibishunga ubwo yiyamamazaga.

    Perezida Ruto abatavuga rumwe nawe bamunenga ko yasinye itegeko rikamuraabaturage ubwo yongeraga umusoro mu gihugu, ndetse ngo umwaka amaze kubutegetsi amaze gufata amadeni aruta ayafashwe n'ubutegetsi bwa perezida Uhuru Kenyatta yasimbuye, yiyamamazaga anenga ko igihugu abo bukera azakigurisha.

    Uyu munyapolitiki avuga ko Ruto akwiye kwitwara kigabo aakatura agasaba imbabazi abaturage kuko yababeshye wenda akababwira ko byari amareshyamugeni.

    Umwaka ushize ubwo William Ruto yiyamamazaga yabwiraga abaturage bazaga ku mwumva ko Uhuru Kenyatta yababeshye ko ubukungu bwazambye kubera intambara ya Ukraine n'u Burusiya, ubu Sifuna aramushinja ko yakinaga n'amarangamutima ya rubanda agamije kubaka amajwi. Ngo mu itegeko rigenga abategetsi, Ruto yakabaye afunzwe kubera kubeshya abaturage, ariko ngo natanguranwe asabe imbabazi ko yabeshye icya semuhanuka.

    The post Kenya: Perezida Ruto yasabwe gusaba imbabazi abaturage yabeshye kugabanya ibiciro ku isoko ntibikorwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/21/kenya-perezida-ruto-yasabwe-gusaba-imbabazi-abaturage-yabeshye-kugabanya-ibiciro-ku-isoko-ntibikorwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-perezida-ruto-yasabwe-gusaba-imbabazi-abaturage-yabeshye-kugabanya-ibiciro-ku-isoko-ntibikorwe

  • Uganda: Leta yohereje abantu 71 mu nteko rusange ya Loni inengwa gusesagura umutungo w'igihugu #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwanenzwe kugira akajagari no gusesagura umutungo w'igihugu kandi abaturage bakennye, nyuma yo kumenyekana ko mu nteko rusange ya Loni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda yohereje abantu 71.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko perezida Museveni yohereje visi perezida we Jesca Alupo akaba yaragombaga kujyana n'abantu batarenze 10, bagahura n'itsinda risanzwe rihagarariye Uganda muri Loni.

    Abatanze amakuru bavuga ko visi perezida yagiye ,agakurikirwa na ministre w'intebe Robinnah Nabanja nawe wajyanye ikipe nini kandi ntacyo agiye gukora

    Abasesengura politiki ya Uganda bavuga ko Nabanja atagombaga kujya muri Amerika cyane ko mu byubahiro by'ubutegetsi aza kumwanya wa munani, bakumva nta mpamvu yari guherekeza visi perezida.

    Daily Monitor yandika ko igitangaje ari uko hari bamwe mu bategetsi bageze muri Amerika batanazi gahunda bapfuye kugenda gusa.

    Icukumbura ryiki kinyamakuru ryabonye ko hari abaministres babili bageze muri Amerika Babura icyo bakora kuko nta butumwa bari bafite, bahita bajya mu biruhuko abandi ngo birirwa bahaha mu masoko ahitwa Manhattan

    Abanenga akajagari k'iki gihugu bavuga ko bitumvikana uko igihugu gikennye nka Uganda cyakupiwe amazi n'umuriro na Banki y'isi na FMI gisesagura na make cyari gifite mu ngendo z'abategetsi zidafite umumaro.

    Aba bategetsi ngo baciye mu rihumye perezida Museveni wari waciye ingendo z'agakungu mu mahanga avuga ko ari ugusesagura umutungo wa rubanda kandi rukennye. Aba bantu bose uko ari 71 umukozi wo hasi arara muri hoteli ya miliyoni 2.4 z'amashilingi ku ijoro rimwe, uri hejuru ariwe visi perezida arara mu cyumba cya miliyoni 3.5 z'amashilingi ku ijoro kandi bazamara iminsi 10 muri Amerika.

    The post Uganda: Leta yohereje abantu 71 mu nteko rusange ya Loni inengwa gusesagura umutungo w'igihugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/21/uganda-leta-yohereje-abantu-71-mu-nteko-rusange-ya-loni-inengwa-gusesagura-umutungo-wigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-leta-yohereje-abantu-71-mu-nteko-rusange-ya-loni-inengwa-gusesagura-umutungo-wigihugu

  • U Rwanda rwatangije urugendo rwa shampiyona y… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeri muri Kigali Convention Centre habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa n’urugendo rwa shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku magare, shampiyona izabera i Kigali mu 2025.

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobizi batandukanye, barimo Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Kayirebwa Liliane vise Perezida wa kabiri wa FERWACY ariko uri gukora nka Perezida, ndetse na DG wa UCI Amina Lanaya. Iri rushanwa rizatangira tariki 21 Nzeri rigere tariki 28 Nzeri 2025.

    Ubwo yafata ijambo, Niyonkuru Zephanie uhagarariye komite  iri gutegura iri rushanwa ndetse akaba asanzwe ari  umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo, yatangaje ko iri rushanwa biteguye kuzakira ibihumbi 20 by’abashyitsi. Yagize Ati” Nk’uko mubizi, u Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry’amateka mu gusiganwa ku magare aho dukomeje imyiteguro kugera mu 2025. Iyi shampiyona twiteze ko u Rwanda ruzakira abantu bagera ku bihumbi 20 baje muri gahunda zayo. Muri aba bantu hazaba harimo ibihumbi 5 birimo abakinnyi abatoza ndetse n’abaganga.”

    Niyonkuru Zephanie ukuriye itsinda riri gutegura iyi shampiyona, yabwiye abari ibitabiriye uyu muhango ko u Rwanda ruzungukira byinshi, harimo no kurushaho kumenyekanisha igihugu. 

    Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yemeje ko u Rwanda rwiteguye kandi intego ari ugukora amateka muri iyi shampiyona. Yagize Ati” Intego yacu ni ugutegura neza iyi shampiyona ndetse no kugira irushanwa ry’amateka, ritazasibangana mu mitwe y’abazaryitabira ndetse n’Isi muri rusange.

    Minisitiri wa Siporo Aurore, yemezako, u Rwanda rwiteguye kwakira shampiyona itazibagirana mu mitwe y’abantu n’Isi muri rusange 

    Shampiyona y’Isi yatangiye mu 1900 ariko ikinwa bwa mbere mu 1921. Iyi shampiyona ngarukamwaka, ubwo u Rwanda ruzaba ruyakira, ni ubwa mbere izaba ibereye muri Afurika, kuko u Rwanda rwatsinze Maroc mu bihugu byashakaga kuyakira.

    U Rwanda rwiteze iki mu kwakira iyi shampiyona?

    Shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku magare, ni irushanwa riba ngarukamwaka, ariko aho ribereye riba ryitezwe n’imbaga. Ku ruhande rw’u Rwanda, uretse kuba abanyarwanda bazaryitabira, u Rwanda rwiteguye kuzazamura ubukungu binyuze muri iri rushanwa, aho amahoteli azakira abantu bazaba bitabiriye iri siganwa. Iyi shampiyona kandi izaba ibereye muri Afurika bwa mbere, u Rwanda rwiteze kuzarushaho kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerugendo binyuze mu mukino w’igare nk’uko bisanzwe bikorwa muri Tour du Rwanda.

    Ni bande bazitabira iyi shampiyona?

    Nk’uko iyi shampiyona isanzwe ikinwa, hazitabira abakinnyi mu byiciro by’abagabo n’abagore, aho buri cyiciro kizaba gifite abakinnyi bakuru, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’icyiciro cy’abato. Ikizaba ari gishya muri iyi shampiyona ni uko kuruhande rw’abagore icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 kizakina ukwabo, bitandukanye n’uko mbere byabaga bimeze kuko bari basanzwe bakina muri rusange.

    Umuhanda shampiyona ishobora kuzanyiramo

    Abakinnyi bashobora kizajya bahagurukira kuri Kigali Convention Centre, banyure Gisimenti, Kimironko, Kibagabaga, Ku bitaro, Nyarutarama, UTEXRWA, Kinamba, Poids Lourds, Cadillac, IFAK, basoreze kuri Kigali Convention Centre ubundi bahazenguruke bigendanye n’ibirometero abakinnyi bakora. 

    Kayirebwa Liliane ubanza ibumoso, ari gukora  nka perezida wa FERWACY, Minisitiri wa siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju na DG w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi,(UCI) Amina Lanaya 


    Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju, DG wa UCI Amina n’umunyamabanga uhoraho wa minisiteri ya siporo, Niyonkuru Zephanie, ubwo binjiraga ahabereye umuhango wo gutangiza urugendo rutegura shampiyona y’Isi izabere i Kigali mu 2025 



    Umushyushyarugamba MC Brian n’umunyamakuru David Bayingana, nibo bari bayoboye uyu muhango 

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134638/u-rwanda-rwatangije-urugendo-rwa-shampiyona-yisi-yamagare-izabera-i-kigali-mu-2025-amafoto-134638.html