Blog

  • Umujyi wa Kigali wasobanuye ibyo guhagarika i… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko  hagamijwe  kureba isuku  no kurwanya urusaku  bityo  ko  hatagamijwe kurandura amahema  cyangwa se  gukuraho  ahakorerwa  ubukwe.

    Avuga ko   ikigambiriwe  ari  ukubahiriza  igishushyanyo mbonera  cy'Umujyi wa Kigali  kuko  atari  amahema  gusa   n'izindi nyubako  zirimo Insengero,Ibiro ndetse n'inzu zo guturamo n’zindi  zitandukanye  zirebwa n'iyi gahunda.

    Ati'' Ntabwo umujyi wa Kigali  ugamije gusa amatente  ahubwo ni ukureba ko ibisabwa   byubahirizwa   harimo no kubahiriza  iby'urusaku, isuku, aho imodoka ziparika, umubare w’abantu ''

    Akomeza avuga ko  ikigmijwe ari ukwegera abafite ibi bikorwa  by'amahema yaba ayakira ubukwe , ibirori ndetse n'inama  bagasabwa kugira icyo  bubahiriza hagamije  kutabangamira ababituriye ndetse   n'ibikorwa byabo ubwabo.

    Ati'' Ni uko ubukwe ushobora gukorera  ahantu hose ariko ntubangamire  abaturanyi.

    Icyari kigamijwe ni ukugirango  abantu bibutswe kubahiriza igishushyanyo mbonera , iyo ugiye gushyira ihema ahantu runaka  ugomba kubisabira uburenganzira bivuze ko ibyakozwe ku ihema rimwe bigomba no  kubahirizwa  ku yandi yose.

    Ni ukureba , ese ufite ibirwanya inkongi , ufite ibishobora kuba byagufasha mu kugabanya urusaku”.

    Yemeza ko nta muntu uragaragariza umujyi wa Kigali   ko yaba yarahuye n'igihombo kandi ko niba anahari  bizaganirwaho  harebwe  igikorwa.

     

    Ku hari ababa  barishyuye  gukorera muri aya mahema , Meya Rubingisa avuga ko  hazarebwa abasohoye ubutumire hakagira  igikorwa.

    Meya  Rubingisa yakomeje avuga ko  ntahantu  Umujyi wa Kigali  ufite wavuga ngo iki ni icyanya cy'ubukwe  nk'uko  hari icyanya  cy'inganda ahubwo ni  ukureba ibipimo byubahirizwa  muri ibi bikorwa  ati ''Uwubaka arubahiriza iki, ushyizemo urusengero  arubahiriza iki , ibyo ni ibikorwa tuba dufite mu buzima busanzwe ndetse no muri gahunda  dufite y'igishushanyo mbonera ni uko wajya  ugera ku kintu cyose utiriwe utega imodoka yewe no gutaha ubwo bukwe''

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru yavuze ko  umuntu wese ugiye  gukora ibikorwa byakira abantu bose  ni uko agomba kureba niba koko  ibikoresho  akoresha  bitanga ubuzima ku bari hanze y'inyubako  cyangwa hema  ndetse no ku bari imbere  ari nayo mpamvu  hababo bwa bugenzuzi  buhoraho  harebwa ko byubahirizwa.

    Abayobozi batangaje ibi nyuma y’uko bamwe mu  bafite ibikorwa amahema yakira  amakwe mu Mujyi wa Kigali bagaragaje impungenge ko  iki cyemezo gishobora kubashyira mu gihombo  dore ko bamwe banavuga ko hari amafaranga y’abakiriya barangije kwakira  bateganya gukoreramo ibirori mu bihe bitandukanye.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134650/umujyi-wa-kigali-wasobanuye-ibyo-guhagarika-ibikorwa-byabakodesha-amahema-aberamo-ibirori-134650.html

  • Ntiyagoranye! Ibintu 5 byaranze urubanza rwa… – #rwanda #RwOT

    Kazungu yitabye urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023. Yaburanye ku minsi 30 y'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ibidasanzwe byaranze uru rubanza ni byo iyi nkuru yitsaho.

    1. Umutekano wari wakajijwe


    Abaturage bashakaga gukurikira urubanza rwa Kazungu bari buzuye ku ruzitiro rw’urukiko

    Imbere muri salle yabereyemo urubanza umutekano wari wakajijwe, inyuma hari hari umutekano ndetse no hanze y’urukiko

    Abapolisi 2 batwaye Kazungu mu modoka n’inyuma hari abandi

    Kazungu yari acungiwe umutekano ngo adacika ubutabera

    Ubusanzwe imanza usanga ziba nta mutekano uri ku rwego rwo hejuru ku rukiko. Si ko byagenze none kuko Kazungu yari mu modoka irinzwe cyane. Ava mu mudoka yari afashwe n'abapolisi 2 abandi bari imbere yambaye amapingu nk'ibisanzwe. 

    Mu nkengero z'urukiko hari umutekano ucunzwe na polisi. Ku marembo yinjira muri salle y'urukiko hari abashinzwe gusaka abafite ibikapu bitandukanye n'izindi manza zisanzwe.

    2. Ubwitabire ku bantu benshi

    Urubanza rwa Kazungu rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru ku buryo buri wese yari yiteze kumva uko biri bugende. Hari abantu buzuye ku rukiko, abari mu nkengero z'urukiko, imbere muri salle yabereyemo urubanza kwicara byari ukwihengeka. Abaje urubanza rwatangiye, kwicara ntibyari byoroshye. Ariko hari n'abarukurikiye bari hanze.

    3. Kazungu Denis yasabye umuhezo


    Ubwo iburana ryari ritangiye yahawe umwanya ngo avuge niba yiteguye kuburana, avuga ko yifuza umuhezo. Yagize ati: 'Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.'

    Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyo butekereza kuri iki cyifuzo cya Kazungu, buvuga ko nta shingiro gifite. Umucamanza yanzuye ko iburanisha ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ribera mu ruhame.

    4. SIDA yabaye imbarutso y'abantu 14 akurikiranyweho kwica

    Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw'agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko impamvu yishe abo yishe yabazizaga ko bamwanduje SIDA ku bushake.

    Abajijwe icyo avuga ku busabe bw'Ubushinjacyaha bw'uko yafungwa iminsi 30, yabwiye urukiko ati: 'Izamu ni iryanyu ryo gufata umupira cyangwa ukabaca mu ntoki'. 

    Kazungu yiburaniye kuko nta mwunganizi mu mategeko yari afite. Ikindi kandi ntiyigeze agora abacamanza n'ubushinjacyaha bitewe nuko ibyaha byose akurikiranyweho uko yabisomewe ntiyigeze agira na kimwe ahakana. 

    Ni urubanza rwamaze iminota 40 ku buryo umwanya munini wafashwe n'ubushinjacyaha busobanura buri cyaha uko cyakozwe n'impamvu Kazungu akwiriye guhabwa iminsi 30 y'agateganyo. 

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bukeneye igihe gihagije cyo gukomeza gukusanya ibimenyetso dore ko imyirondoro ya Kazungu ishidikanywaho. Ibyaha yakoze aramutse abihamijwe yabahwa igifungo kiri hejuru y'imyaka 2 bityo akwiriye kuba afunze by'agateganyo. 

    Indi mpamvu Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Kazungu Denis aramutse arekuwe yakwica imiryango y'abatangabuhamya kandi ko bakwiriye kurindwa.

    5. Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 8

    Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w'undi muntu, gukoresha ibikangisho n'itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu.

    Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

    Mu Iperereza ry'Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y'abo amaze kwica hakuwemo imibiri y'abantu 12.

    Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy'ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n'umuhungu umwe. Muri iri buranisha, umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kugira icyo buvuga kuri ibi byaha Kazungu ashinjwa.

    Ubucamanza bwavuze ko nubwo aba bantu 12 Kazungu yabiciye aho yari atuye mu Busanza, yabaga yabakuye mu bice bitandukanye birimo Remera, Kimironko, Kabuga, Masaka na Rusororo.

    Bwavuze ko iyo yamaraga kubageza aho atuye nyuma yo kubashukashuka, yahitaga abakingirana, akabazirika amaguru n'amaboko, ubundi akazana ibikoresho birimo inyundo, imikasi n'ikaramu, akababwira amagambo ateye ubwoba ndetse bikajyana no kubakorera iyicarubuzo.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo kwica aba bantu yabanzaga akabaka amafaranga n'ibyangombwa ndetse akabategeka kumubwira imibare y'ibanga bakoresha kugira ngo yiyoherereze amafaranga ari kuri telefone zabo na konti za banki.

    Yabishe akoresheje inyundo, imikasi, akabaniga hari n’abo yatetse mu isafuriya

    Mu iperereza ry'ibanze byagaragaye ko hari na bamwe mu bantu Kazungu yagiye yica ariko yabanje kubakoresha inyandiko zivuga ko bamuhaye ibikoresho batunze n'imitungo irimo amasambu. Iyo ibi byarangiraga yarabicaga ubundi akabajugunya mu mwobo yari yaracukuye mu gikoni.

    Yemera ko umwe ariwe yafashe ku ngufu

    Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko mu ibazwa Kazungu yagaragaje ko atibuka amazina yabo yishe bose, uretse bane muri bo barimo uwitwa, Eliane Mbabazi, Clementine, Françoise na Eric Turatsinze, yibuka kuko nyuma yo kumwica yatangiye gukoresha umwirondoro we.

    Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yemera ko umuntu umwe ariwe yasambanyije, ariko we aza gucika atamwishe.

    Uyu mukobwa bivugwa ko yafashwe ku ngufu na Kazungu, mu buhamya yahaye Ubushinjacyaha yavuze koko ko uyu mugabo yamukoreye iki cyaha.

    Uyu mukobwa yavuze ko yahamagawe kuri telefone n'umuntu wari wigize mugenzi bari basanzwe baziranye. Nyuma yo kugezwa kwa Kazungu, yatangiye kumutera ubwo ndetse aramukingirana, amubwira ko natemera ibyo asaba ari bumwice.

    Yamutegetse kumuha amafaranga ari kuri Mobile Money, amutwara telefone, aramusambanya ariko undi aza kubasha kwiruka aramucika, Kazungu amwirutseho abaturage baramufata.

    Mu buhamya bwatanzwe n'abandi bantu bahohotewe na Kazungu barimo undi mukobwa wahawe izina rya 'Code20' n'uwahawe 'Code 33' bagaragaje ko bose Kazungu yagiye abambura amafaranga ndetse akabakorera iyica rubozo ririmo kubajomba ikaramu mu zuru.

    Ibi byose nibyo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba urukiko gutegeka ko Kazungu afungwa iminsi 30 y'agateganyo, kuko aribwo buryo bwonyine bwo kurinda abakorewe ibyaha n'abatangabuhamya, guhagarika ibyaha yakoze no kwirinda ko byakongera kuba, ndetse hejuru y'ibyo ibyaha byose ashinjwa bikaba bihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri.Kazungu Denis yavuze ko nta cyo arenzaho. 

    Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku itariki 26 Nzeri 2023 Saa cyenda z'amanywa. Umubyeyi wari waje kumva urubanza afite umwana witwa Turatsinze Eric w’imyaka 23 y’amavuko ari mu bo Kazungu akurikiranyweho kwica.

    REBA AMASHUSHO UBWO KAZUNGU YARI IMBERE Y’URUKIKO 

    Video: Dox Visual

    AMAFOTO: AG Promoter

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134643/ntiyagoranye-ibintu-5-byaranze-urubanza-rwa-kazungu-wifuje-kuburanira-mu-muhezo-video-134643.html

  • RBA ubasabe bwayo bwatewe utwatsi, ihagarikwa no kwerekana shampiyona #rwanda #RwOT

    Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’u Rwanda, kamenyesheje Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko amafaranga batanze bagura uburenganzira bwo kwerekana shampiyona atemewe ndetse ko baba banahagaze gukomeza kuyerekana.

    Uyu munsi nibwo RBA na Rwanda Premier League bagombaga gusinyana amasezerano yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 ariko bikaba byimuwe.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa yabwiye ISIMBI ko impamvu byimuwe ari uko hari ibitaranozwa mu masezerano.

    Ati 'twarumvikanye igisigaye ni ugusinya, harimo gutegurwa amazezerano, ikiriho ntabwo bizaba muri iki cyumweru ariko ntabwo bizarenza ku wa Kabiri.”

    ISIMBI yaje kumenya amakuru ko impamvu batasinye ari uko bamwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League batemeye amafaranga RBA yatanze angana na miliyoni 380 aho bayibwiye ko amafaranga make ari miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo Mudaheranwa Yusufu yandikiye RBA ayimenyesha ko ubusabe bwabo batanze bwo kuba bagura kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bwanzwe kandi ko batabutanga munsi ya miliyoni 400.

    Ati “hagendewe ku nama zahuje ababahagarariye n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, twagira ngo tubamenyeshe ko tutiteguye kwakira ubusabe ubwo ari bwo bwose buri munsi ya miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, guhabwa uburenganzira bwo kuyerekana yaba mu mashusho n’amajwi.”

    Yakomeje abamenyesha ko babaye bambuwe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona uhereye ku munsi wa 5 wa shampiyona.

    Ati “twagira ngo tubamenyeshe ko gusakaza (kwerekana) shampiyona mubaye muhagaritswe uhereye k’umunsi wa 5 wa shampiyona uteganyijwe guhera tariki ya 30 Nzeri 2023.”

    Umwaka ushize w’imikino RBA yerekanaga shampiyona nta giceri na kimwe yishyuye aho bumvikanye ko bazajya bagabana amafaranga yinjiye mu kwamaza.

    Muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-23, Shampiyona y’u Rwanda yatangiye kwigenga aho bazajya banayitegurira FERWAFA itabigizemo uruhare, bahisemo no guhita bayigurisha, ntibemera ibyo FERWAFA yumvikanye na RBA.

    RBA yambuwe kwerekana shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rba-ubasabe-bwayo-bwatewe-utwatsi-ihagarikwa-no-kwerekana-shampiyona

  • Emile Nzeyimana waririmbye “Mbayeho” ari mu g… – #rwanda #RwOT

    Ineza Parfine wari uzwi nka Tomoto, yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, azize uburwayi. Amakuru avuga ko yarwaye igifu aza koroherwa ndetse asezererwa no mu bitaro, ariko nyuma mu buryo butunguranye yongera kuremba, ahita yitaba Imana. 

    Yaguye mu gihugu cya Kenya aho yabaga n’umuryango we w’abana n’umugabo we Papa Emile. Urupfu rwe rwashavuje benshi na cyane ko agiye akiri muto kandi akaba asize abana bato. Gahunda iriho ubu ni ugushaka uko umubiri we wagezwa mu Rwanda uvanywe muri Kenya.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu bo mu muryango wa Ineza Parfine, yadutangarije ko kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri ari bwo hatangira ikiriyo mu kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera no gufata mu mugongo imiryango ye n’inshuti ze. Ikiriyo kirabera i Kigali mu Rwanda.

    Emile Nzeyimana uri mu gahinda ko kubura umugore we, azwi mu ndirimbo “Mbayeho” yamwubakiye izina. Emile Nzeyimana na Ineza Parfine basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2013. Parfine asize abana 5 yabyaranye na Papa Emile.

    Papa Emile yakundaga mu buryo bukomeye umugore we Parfine kugeza aho amwita Tomoto (Urunyanya). Mu 2015, Papa Emile yabwiye inyaRwanda ko impamvu yise umugore we “Tomoto” yabitewe n’urukundo amukunda aho yamubereye umuti uvura indwara y’umutima. 

    Ineza Parfine yitabye Imana azize uburwayi

    Papa Emile yapfushije umugore we Parfine Ineza

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134636/emile-nzeyimana-waririmbye-mbayeho-ari-mu-gahinda-ko-kubura-umugore-we-134636.html

  • Yakoreshaga inyundo, imikasi.., Kazungu yahis… – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rugiye kuburanisha Kazungu Denis ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Kazungu yageze mu rukiko ku isaha ya  Saa Tatu. Yari yambaye kambambili  zifite ibara ritukura. Ipantalo y'ikoto n'umupira w'umukara ku musatsi yamazeho.

    Inteko iburanisha yabajije Kazungu niba yiburanira. Yahagurutse yegera ameza aburanirwaho. Kazungu Denis yasabye ko urubanza rwabera mu muhezo.

     Perezida w'inteko iburanisha yabajije Ubushinjacyaha niba bemera ko yaburanira mu muhezo. Ubushinjacyaha burahakana buvuga ko agomba kuburanira mu ruhame. Kazungu Denis yasabaga ko urubanza rwabera mu muhezo kubera ibyaha yakoze hatazagira abamenya uko yabikoze.

    Akekwaho: Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake

    Iyicarubozo

    Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

    Guhisha umurambo w'umuntu kuwucaho cyangwa se kuwushinyagurira

    Gukoresha ibikangisho

    Ubujura bukoresheje ikiboko

    Gusenya cyangwa se konona inyubako ku bushake utari nyirayo

    Gukoresha inyandiko mpimbano

    Kugera ku makuru ari muri mudasobwa

    Ubushinjacyaha bumaze gusoma ibyaha byose Kazungu akurikiranyweho, Perezida uyoboye inteko iburanisha impamvu bazanye Kazungu mu rubanza.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ku itariki 5-9-2023 Ubugenzacyaha bwasanze icyobo iwe kirimo imirambo y'abantu 12. Kazungu yabwiye Ubugenzacyaha ko abantu yabakuraga ahantu hatandukanye. Yabageza iwe akabazirika. Yakoreshaga inyundo, imikasi, akababwira amagambo ateye ubwoba, akabambura amafaranga.

    Yabasabaga imibare y'ibanga ya telefoni na banki. Bamwe yabakoreshaga inyandiko zihamya ko bamuhaye ibyo batunze mu ngo zabo abandi bakandika ko baguze ibyo batunze byose.

    Ubushinjacyaha buvuga ko yahitaga abica akabajugunya mu cyobo. Hari abamucitse ari nabo batanze amakuru. Kazungu yemera ko yishe abantu 14 ariko imibiri ya 2 yarabuze kubera gusibanganya ibimenyetso. Ubushinjacyaha buvuga ko yatuye ahantu hameze nk'aho ari wenyine kandi agenda ahindura imyirondoro.

    Ibyo yamburaga yabigurishaga yiyise Turatsinze Eric. Abatangabuhamya bemera ko yabakoreye icyaha cy'imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse uwo mukobwa w'umutangabuhamya yarabimushinje.

    Ubushinjacyaha bukomeza busobanura ko Kazungu Denis yacukuye umwobo iwe akajya ashyiramo imibiri y'abantu 14 yishe.

    Ubushinjacyaha bwanasobanuye ko Kazungu yemera ko yishe abantu akaba anemera ko yacukuye icyobo. Yabanje gushyiraho itaka abona icyobo kizuzura vuba.

    Icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yemera ko umwe ari we yasambanyije

    Mu nyandiko mvugo ya Kazungu yemera ko yasambanyije uwo mukobwa

    Icyaha cy’iyica rubozo

    Ifatwa ritemewe n’amategeko

    Icyaha cyo kugirira umuntu nabi

    Kazungu yemera ko yakingiranaga abantu akabakanga akabatera ubwoba harimo no kubababaza umubiri. Hari abo yabanzaga kuniga bakemera ibyo ashaka byose birimo imibare y’ibanga ya telefoni, banki n’ibindi.

    Inyandiko mvugo y’uwahohotewe asobanura uburyo yahamagawe nkaho asanze umuntu baziranye. Ageze kwa Kazungu  yamuteye ubwoba, aramukingirana amubwira ko natemera ibyo amubwira ari bumwice. Yamutwaye telefoni, amafaranga ari kuri mobile money undi aramucika Kazungu amwirakaho biranga biba iby’ubusa.

    Gukoresha inyandiko mpimbano ni uko Kazungu yakodesheje inzu ku mazina y’umwirondoro wa Dushimimama Joseph. Kazungu yemeye ko yakoresheje umwirondoro wa Dushimimana Joseph ufungiye i Mageragere. Kazungu yari anafite umwirondoro kuri telefoni na simcard ya Dushimimana Joseph. Inyandiko mvugo ya nyirinzu yavuze ko Kazungu yakoresheje ayo mazina ku masezerano

    Icyaha cyo kwinjira muri mudasobwa, Kazungu yamburaga abakobwa telefoni akabambura imibare y’ibanga akaninjira muri telefoni akabikuza amafaranga kandi akabasha kugera ku bandi bantu abakuye muri za telefoni. Ubuhamya bwatanzwe bushimangira ko Kazungu yabamburaga imibare y’ibanga. 

    Ubushinjacyaha burasaba urukiko gufata icyemezo gifunga Kazungu iminsi 30 y’agateganyo. Impamvu ubushinjacyaha bumusabira iyi minsi ari uburyo bwo kurinda abatangabuhamya n’abakorewe icyaha. Kandi ibyaha akurikiranyweho birengeje ibihano by’imyaka 2. Indi mpamvu ubushinjacyaha buvuga ko imyirondoro ya Kazungu ishidikanywaho ariyo mpamvu bakwiriye gukomeza iperereza. 

    Kazungu Denis avuga ko abo yabikoreye babanje kumwanduza Sida ku bushake. 

    Iminsi 30 y’agateganyo, Kazungu Denis yavuze ko nta cyo arenzaho. Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku itariki 26 Nzeri 2023 Saa cyenda. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134633/yakoreshaga-inyundoimikasi-kazungu-yahishuye-uko-yishe-abantu-14-134633.html

  • Yemi Alade, Fireboy, Mr Eazi na Chriss Eazy b… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Trace Africa yasohoye urutonde rwa nyuma rw'abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bigamije guteza imbere abakorera umuziki muri Afurika mu kurushaho gusakaza ibihangano byabo hifashishijwe inyakiramashusho zitandukanye z'iri Televiziyo.

    Ni urutonde rugaragaraho amazina y'abahanzi bakomeye bagiye gutaramira i Kigali ku nshuro  ya mbere , nka Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon);

    Fireboy DML (Nigeria), GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M (Cameroon), KO (South Africa);

    Hari kandi KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

    Kuri uru rutonde kandi harimo Mr Eazi, umunyamuziki w'inshuti y'u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi azahurira ku rubyiniro n'umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.

    Chriss wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Inana' ari no ku rutonde rw'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny Sol.

    Kwinjira mu muhango wo gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw, kandi ibi bihembo bizabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 20 Ukwakira 2023.

    Urutonde rwa mbere rw'abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);

    Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal.

    Ibi bihembo bigiye gutangwa Trace Africa yizihiza imyaka 20 ishize igira uruhare mu guteza imbere abanyamuziki bo muri Afurika binyuze mu kubafasha gusakaza ibihangano by'abo.

    Umuyobozi wa Trace Africa, Olivier Laouchez aherutse kuvuga ko  byatekerejweho mu rwego rwo kurenga inzitizi zibangamira iterambere ry'umuziki, biri mu ntego iyi Televiziyo ayoboye ishyize imbere kuva yatangira gukora ku mugaragaro.

    Yavuze ati “Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk’ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe.”

    Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n’itabirikwiye.

    Ibi bihembo ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by’umwihariko abubakiye inganzo y’abo ku muziki wa Afrobeat.

    U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda cyiswe ‘Best Rwandan Artist’ gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

    Diamond wo muri Tanzania uheruka gutaramira i Kigali, ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo [Best Male], n’icyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].

    Ni mu gihe Azawi, Levixone na Ghetto Kids aribo bahagarariye Uganda. Ibi bihembo bizatangwa bihujwe n’iserukiramuco rya ‘Trace Awards&Festival’ ku bufatanye na Visit Rwanda, Sosiyete ya RwandAir, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n'abandi.

    Kuva mu Majyepho, u Burasirazuba n’u Burengerazuba, Umugabane wa Afurika urahagarariwe binyuze mu bahanzi bakora injyana nka Afrobeat, Genge, Kizomba, R&B, Rumba, Dancehall n’izindi.

    Bahatanye mu byiciro 22. Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y'Amajyepfo, Caribbean, Uburayi, Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros, DRC, France, French Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti;

    Ivory Coast, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Senegal, South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

    Buri umwe uzatsinda azahabwa igikombe cyahanzwe n’umunye-Congo, Dora Prevost watanze ishusho y’uburyo kigomba kuba kigaragara.

    Nigeria n’iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na Rema.

    Icyiciro cy’umuhanzikazi w’umugore (Best Female Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo muri Cape Verde, Josey wo muri Côte d’Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo muri Kenya, Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.

    Umuraperi K.O ahatanye mu byiciro bitatu birimo Best Male, Song of The year ndetse na Best Collaboration. Musa Keys uherutse gukorana indirimbo ‘Who is Your Guy?’ na Tiwa Savage ahatanye muri Best Live, Best Collaboration ndetse na Best Music Video.

    Ni mu gihe umuhanzi Pabi Cooper ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj Uncles Waffles wo muri Swaziland ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Dj’.

    Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva ku wa Mbere tariki 21 Kanama 2023.


    Yemi Eberechi Alade [Yemi Alade], umuhanzikazi w’imyaka 34 agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere. Umwibuke mu ndirimbo nka ‘Bum Bum’, ‘Africa’ yakoranye na Sauti Sol, ‘Shekere’ yakoranye na Angelique Kidjo n’izindi


    Mr Eazi, inshuti y’u Rwanda agiye kongera gutaramira i Kigali. Amaze igihe ashyize imbere kuzamura abahanzi bagenzi be- Azwi mu ndirimbo nka Pour Me Water’, ‘Nobody’ n’izindi


    Chriss Eazy uhatanye muri ibi bihembo agiye guhurira ku rubyiniro n’abanyamuziki bakomeye muri Afurika

    Fireboy DML, umunyamuziki wakoranye indirimbo n’abarimo Ed Sheeran, Asake ategerejwe i Kigali-Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘What if i say’, ‘Vibration’, ‘Bandana’ n’izindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134640/yemi-alade-fireboy-mr-eazi-na-chriss-eazy-bongewe-mu-bazaririmba-muri-trace-awards-134640.html

  • Massamba Intore agiye gufungura ahantu azigis… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki aravuga ibi mu gihe u Rwanda rudafite 'Centre Culturel' yakwifashisha n'abayobotse injyana gakondo bitoza cyangwa batoza abandi.

    Ariko hari ibigo nka 'Centre Culturel' y'Abafaransa n'iy'Abadage bikunze kwifashishwa na benshi.

    Ubwo yari mu kiganiro 'Waramutse mu Rwanda' kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Massamba yumvikanishije ko abakora injyana gakondo bageze ahashimishije, ariko baracyazitirwa no kubona uburyo n'ahantu ho kwitoreza.

    Massamba ahamya ko u Rwanda rufite injyana gakondo ari nayo akora mu buryo bw’umuziki no mu buryo bw’umurage.

    Agaragaza ko buri gace k’u Rwanda gafite umwimerere muri gakondo, biri mu mpamvu zumvikanisha uko iyi njyana ari ngari kandi irimo ubukire n’ubwo Abanyarwanda bamaze kuyibyaza umusaruro ku kigero cya 10%.

    Uyu munyamuziki yavuze ko ibi ari ihurizo rikomeye, kuko abo mu Burengerazuba bwa Afurika, bo bamaze kubyaza umusaruro gakondo yabo batangira kuyikora ariko bavangamo n’ibindi bishya uyu munsi bituma umuziki wabo urangamiwe.

    Massamba avuga ko umwana watojwe neza, weretswe ibyiza by’u Rwanda haba mu mbyino no mu kumutoza indangagaciro akiri muto bimufasha mu gukura kwe, ugasanga yamenye kubyina Kinyarwanda n’ibindi bishingiye ku muco.

    Yashimye ababyeyi bagira uruhare mu gutoza abakiri bato, ariko kandi avuga ko atari ababyeyi bose bashobora kwigisha abana babo kubyina. Aha niho ahera asaba buri wese kugira uruhare mu gutuma umuco wacu ‘waturuka hasi mu muryango’.

    Massamba avuga ko kenshi agira amarangamutima iyo abona abana babyina, bazi guteza neza Kinyarwanda, bimuha icyizere cy’uko umuco usigasiwe. 

    Uyu munyamuziki ashima umubyeyi we wamutoje inzira ya gakondo. Akavuga ko yigeze gushaka gukora umuziki w’indirimbo zisanzwe ariko umubyeyi we aramugarura. Ati “Nkiri muto ntabwo nabyumvaga. Numvaga ari kunjyana mu bintu by’abasaza n’abakecuru.”

    Yavuze ko Se yamutoje, amwigisha guhimba bituma uko yakuraga yariyumvagamo icyizere. Ati “N’ababyeyi bagomba gukurikirana abana.”

    Massamba yavuze ko Se yamutoje guhamiriza, kuririmba, kandi amuremamo icyizere cyatumye uyu munsi ari uwo ari we. Yavuze ko ibyo yatojwe agerageza kubiha abato, ari naho yahereye agira inama Victor Rukotana yo gukora gakondo.

    Uyu mugabo avuga ko rimwe na rimwe ajya atekereza ko kuba Ingabo z’u Rwanda zitsinda urugamba bishoboka ko barasa muri gakondo y’Abanyarwanda.

    Ati “Iyo ubona abasirikare bacu batsinda za Mozambique n’ahandi hose n’intambara, hari igihe ntekereza y’uko bashobora kuba barasa muri gakondo. Barasa Kinyarwanda […] Iyo ubareba n’ubwo ari imbunda ari iki ariko… 

    Iyo umureba ibimenyetso byose akora aba azi n’umuheto, aba azi gutera icumu, ibyo byose yarabitojwe noneho yagera ku mbunda z’abazungu bikaba byoroha. Ibintu byacu birimo gakondo no kuyobora Igihugu harimo iyo ndangagaciro…Ni byiza ko tumera twe…”

    Massamba yavuze gakondo irimo amafaranga, kandi abahanzi bayikora neza barunguka kurusha n’abandi. Yavuze ko “muri gakondo ntabwo tuzi gutwika” nk’abandi bakora izindi njyana.

    Yanagarutse ku gitaramo cya Josh Ishimwe aherutse kwitabira, igitaramo cy’Itorero Inganzo Ngari, avuga ko ashingiye ku bwitabire bw’abantu bigaragaza ko gakondo ikunzwe.

    Massamba avuga ko Se yamuhaye ubumenyi bimuhesha amahirwe yo gutoza n’abandi gakondo. Kandi yatoje mu bihugu birimo u Burundi na Uganda. Akumvikanisha ko muri iki gihe hakenewe ahantu hihariye ho gutoreza abantu uko gakondo ikorwa.

    Yavuze ko ajya atekereza gushaka ahantu nk’aha yajya atangira ubumenyi. Ati “Nibishoboka nzakora ‘centre culturelle’ y’agakondo aho noneho abantu bose baza bakiga nkabakosora, nkabereka inzira nziza, ahasigaye bakajya kuyakorera kubera ko harahari, kandi Igihugu cyarafunguye imiryango…”

    Massamba yavuze ko mu minsi iri imbere azitabira iserukiramuco rizabera muri Canada. Asobanura ko kuba yatumiwe, hagamijwe ko yerekana umwihariko w’u Rwanda mu muziki.

    Yavuze ko kugirango Ruti Joel na Buravan bashyire hanze album yabigizemo uruhare rukomeye kuko yabatoje igihe kinini kugeza ubwo bashyize hanze ibihangano by’abo.

    Massamba yavuze ko yasanze abantu batarenga Miliyoni 1 aribo babasha kumva no gushyigikira abahanzi bo mu Rwanda, ashingiye ku bitarmao yagiye yitabira, kuko yakunze kubona ko amasura ari amwe.

    Yavuze ko ibi bituma hakanerwa ubukangurambaga, kandi abahanzi bagasanga abafana b’abo aho babarizwa. Uyu munyamuziki ashimangira ko gakondo icuruza, kuko abahanzi bakora uyu muziki ibihangano byabo byumvikana cyane ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ati “Gakondo igeze ahantu heza ariko ikwiye gushyigikirwa na beneyo.”

    Anavuga ko umuziki w’u Rwanda muri iki gihe winjiriwe n’umuziki wa Nigeria ku kigereranyo cya 80% ku buryo buri muhanzi akora atekereza kwisanisha n’abanya-Nigeria.

    Yavuze ko abantu bakwiye ‘kuva mu mitekerereze yo kumva ko ibyacu atari byiza’.

    Massamba yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushyigikira abahanzi, kandi bakumva ko inyungu buri umwe agira igera no kuri mugenzi we.

    Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, yanavuze ko abantu bakwiye gutandukanye ikiriyo n’ikirori. Yavuze ko iyo ugiye mu kirori ukwiye kumenya ko ugiye guhimbarwa utagiye gukora isesengura no kureba.

    Yagarutse ku bukwe ajya aririmbamo rimwe na rimwe ugasanga abantu batishimiye. Ati “Njya mbivuga no mu bukwe ntaha ugasanga abantu barasa nk’abarakaye, urandakarira kandi nkuririmbira ‘Kanjongera’, urandakarira kandi nkuzaniye umugeni, ntabwo bishoboka. Icyo kintu ubona ko kibuze mu banyarwanda cyane. Turatuje cyane mu birori.'

    Uyu mugabo asaba babyeyi kujya bajyana n’abana babo mu bitaramo bitabira, kandi bagaharanira gutoza abakiri bato umuco w’u Rwanda.

    Umuhanzi Victor Rukotana wari mu kiganiro kimwe na Massamba Intore, yavuze ko kuba ari umuhanzi ukora gakondo, byaturutse ku kuba yarakuze abitozwa kandi akaba abikunze cyane.

    Yavuze ko buri gihe umuntu agana aho abantu byiza, kandi bimubereye. Ati “Nibyo nabonye nkunze, nibyo nabonye nshinshikariye cyane, nibyo nabonye ko nshoboye. Ahubwo bibaye byiza kurushaho biba ko noneho ari ikirango cy’Igihugu muri rusange.”

    Uyu munyamuziki avuga ko yorohewe no kwisanga muri iyi njyana, binaturutse ku bantu bari iruhande rwe, urukundo afite Igihugu, uko abona ibintu n’ibindi. Ati “Nabihisemo kubera ko ndabikunze, ndabibashije… Niyo mpamvu njyewe nabihisemo.”

    Rukotana yavuze ko hagikenewe imbaraga za buri umwe mu gutuma umuziki gakondo abantu bawiyumvamo, ariko nanone Leta igashyira imbaraga mu gushyigikira abari muri uyu muziki.

    Massamba Intore yatangaje ko agiye gutangiza ahantu azajya yigishiriza ibikubiye mu muco (Centre Culturel Rwandais)

    Massamba yavuze ko abantu bakwiye kumenya gutandukanya ibihe byishimo n'umubabaro kuko hari abajya mu bitaramo bakarangwa no gusesengura gusa


    Massamba yavuze ko injyana gakondo itunze benshi, kandi ko ibyo bakora bidasaba ko 'batwika' nk'uko abandi bahanzi babikora


    Victor Rukotana yavuze ko yakuriye mu maboko meza yatumye yiyumvamo injyana gakondo


    Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, Victor Rukotana azakora igitaramo yise 'Dutarame u Rwanda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘AKAYAMA’ YA VICTOR RUKOTANA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134645/massamba-intore-agiye-gufungura-ahantu-azigishiriza-umuco-134645.html

  • U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y'isi y'amagare izabera i Kigali #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo hatangijwe ibikorwa byo kwakira Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare izabera i Kigali mu mwaka wa 2025.

    Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Center hagati y'u Rwanda ndetse n'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI).

    Ku ruhande rw'u Rwanda rwari ruhagarariwr na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madame Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Kayirebwa Liliane uzanswe ari umuyobozi w'agateganyo wa FERWACY hamwe n'umuyobozi mukuru wa UCI, Amina Lanaya.

    Iri rushanwa ry Shampiyona yo gusiganwa ku magare ku isi izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025, akaba ari ku nshuro ya mbere iyi Shampiyona y'Isi izaba ibereye ku mugabane wa Afurika.

    Iri rushanwa risanzwe riba ngarukamwaka, biteganyijwe ko irya 2025 rizabera mu Rwanda, rizakinwa hagari ya tariki ya 21 na 28 Nzeri 2025.

    Iyi Shampiona igiye gukinwa nyuma yaho ubwo hari tariki ya 11 Nzeri 2019 aribwo abari bahagarariye u Rwanda bagejeje ubusabe mu ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku Isi (UCI) basabye uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa.

    The post U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y'isi y'amagare izabera i Kigali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-na-uci-batangije-ibikorwa-byo-kwakira-shampiona-yisi-yamagare-izabera-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-na-uci-batangije-ibikorwa-byo-kwakira-shampiona-yisi-yamagare-izabera-i-kigali

  • Twagirayezu Wenceslas uregwa ibyaha bya Jenoside yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha burasabira Twagirayezu Wenceslas woherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Denmark, uregwa ibyaha bitandukanye isano na jenoside igihano cyo gufungwa burundu ni mu gihe we asaba kugirwa umwere

    Ubushinjacyaha buvuga kumvugo z'abatangabuhamya bashinjura Wenceslas Twagirayezu bwavuze ko abo batangabuhamya ubuhamya bwabo budakwiye guhabwa agaciro kuko bwivuguruza kandi imyiregurire ya Twagirayezu ntizahabwe agaciro.

    Ubushinjacyaha buti 'Imyiregurire ya Twagirayezu haba mu Rwanda no muri Denmark urukiko ntiruzayihe agaciro kuko idashingiye kukuri.'

    Ubushinjacyaha buravuga ko abatangabuhamya batanzwe n'uruhande ruregwa bari bararitswe burabishingira ko hari ubusabe bwasinyweho n'abantu batandukanye ubwo Twagirayezu yari mu rubanza muri Denmark aburana kuzanwa mu Rwanda aho abasinye bagaragzaga ko ari umwere ko Denmark yamurekura, ubushinjacyaha buravuga ko iyo nyandiko idakwiye guhabwa agaciro kuko byagizwemo uruhare n'uwitwa Pasitori Senzoga Bihuri.

    Patrick aho yasinyishaga abantu batazi ukuri kandi iyo nyandiko ariwe wayiteguye ikaba irimo ibinyoma

    Ubushinjacyaha buti 'Iriya nyandiko ni uguhimba ubuhamya bwatanzwe n'umuntu utazi ibyabaye kandi ni ibihimbano byakozwe mu rwego rwo gushinjura Twagirayezu.'

    Ikindi ubushinjacyaha buravuga ko kuba Twagirayezu atarakurikiranwe mu n'inkiko gacaca ndetse akaba ataranakomojweho muri izo nkiko bitakuraho gukekwaho icyaha.

    Ati 'Turashimangira ko abatangabuhamya bacu bari bamuzi n'ibikorwa yakoze.'

    Ubushinjacyaha burega Wenceslas Twagirayezu ibyaha bibiri, aribyo icyaha cya jenoside n'icyaha kibasiye inyokomuntu bugasanga ari impurirane y'ibyaha bugasaba ko uyu yafungwa burundu kuko nta mpamvu nyoroshyacyaha yabayeho

     

    Wenceslas Twagirayezu arasaba kugirwa umwere

     

    Wenceslas Twagirayezu aburana ahakana ibyaha aregwa avuga ko ubushinjacyaha bwamuhohoteye bufata utari we mu gihugu cya Denmark aravuga ko abatangabuhamya batanze ubuhamya batamuzi

    Yagize ati 'Nyakubahwa Perezida w'iburanisha bavugaga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 nari mfite imyaka iri hagati ya 48 na 50 y'amavuko, bavugaga ko ndi umugabo w'ibigango, nkagira umutwe usongoye yewe nzanabereka ifoto yanjye y'icyo gihe muzasanga ibyo bamvuzeho naho mpuriye nabyo.'

    Uyu arasaba ko hateshwa agaciro ibirego by'ubushinjacyaha ahubwo hagashingirwa kubuhamya bw'abatangabuhamya bamushinjura

    Yagize ati 'Hahabwe agaciro imyiregurire yanjye.'

    Me Bruce Bikotwa wunganira Wenceslas Twagirayezu aravuga ko imvugo z'abatangabuhamya bashinja zivuguruza, yavuze ko ibyavugiwe mu bugenzacyaha bwo muri Denmark no mubushinjacyaha bwo mu Rwanda ndetse no mu rukiko bugiye bufite aho butandukaniye.

    Me Bikotwa aravuga ko iby'uko abatangabuhamya bavuga ko umukiliya we yagize uruhare muri jenoside nta shingiro bifite

    Ati 'Habayeho kwivuguruza nkuko ubushinjacyaha nabwo bwabivuze  kandi urukiko ntirukwiye guha agaciro imvugo za bamwe rugomba kumva impande zombie.'

    Me Bikotwa, aravuga ko abatangabuhamya bashinjuye Twagirayezu bavuye mu Rwanda n'abandi batanze ubuhamya bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahurije ku kintu kimwe ko jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabaye atari mu Rwanda ahubwo yari muri Congo kandi yari yarahavuye cyera.

    Me Bikotwa aravuga ko ubusabe bwasinyweho n'abantu batandukanye ubwo Twagirayezu yari mu rubanza muri Denmark aburana kuzanwa mu Rwanda ababisinye bagaragaza ko ari umwere ko Denmark yamurekura bari babizi, barabisoma maze barabyemera niko kubisinyira kandi atari ibihimbano

    Bikotwa ati 'Twese tuzi amategeko ubushinjacyaha bumaze kubona ko iyo nyandiko ari impimbano kuki butayiregeye?'

    Me Bikotwa aravuga ko ubushinjacyaha butazi icyo burega Twagirayezu kandi nta bimenyetso butanga uretse imvugo z'abatangabuhamya gusa nta nyandiko n'imwe bugaragaza.

    Me Bikotwa arasaba ko umukiliya we agirwa umwere.

    Wenceslas Twagirayezu n'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 56 y'amavuko yoherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Denmark, ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umwarimu mu mushuri abanza aho bunavuga ko yakoreye ibyaha ahantu hatandukanye mu cyahoze ari pufegitura ya Gisenyi hakaba Rubavu y'ubu, muri uru banza hagarukwa muri Kiliziya gatolika ya Busasamana, muri Kaminuza ya Mudende n'ahandi havugwa ko Wenceslas yakoreye ibyaha, aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Urubanza ruzasomwa taliki ya 22 Ukuboza 2023.

     

    Theogene NSHIMIYIMANA

    The post Twagirayezu Wenceslas uregwa ibyaha bya Jenoside yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/21/twagirayezu-wenceslas-uregwa-ibyaha-bya-jenoside-yasabiwe-igihano-cyo-gufungwa-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=twagirayezu-wenceslas-uregwa-ibyaha-bya-jenoside-yasabiwe-igihano-cyo-gufungwa-burundu

  • Gisozi: Abantu batatu bahitanywe n'ibiza undi arakomereka #rwanda #RwOT

    Abana babiri na nyina ubabyara bari batuye ahantu hahanamye, bahitanywe n'ibiza ise ubabyara arakomereka cyane ubu abaturage bavuga ko ari muri koma.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Ruhango ahazwi nko mu Budurira, mu Murenge wa Gisozi, Akarere Gasabo.

    Ni ibiza byakomotse ku mvura yaraye iguye bituma urukuta rurerure rugwira inzu yari hepfo yarwo, abana babiri na nyina bari bayirimo bahita bapfa, mu gihe umugabo ubu ari mu bitaro.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko  abaturage muri aka gace bahita bimurwa bitarenze amasaha 24.

    Kugeza ubu, aha ku Gisozi harabarurwa imiryango 800 ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga igomba kwimuka mu maguru mashya.

     

    The post Gisozi: Abantu batatu bahitanywe n'ibiza undi arakomereka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/21/gisozi-abantu-batatu-bahitanywe-nibiza-undi-arakomereka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gisozi-abantu-batatu-bahitanywe-nibiza-undi-arakomereka