Blog

  • Nacecetse igihe kirekire ariko bigomba kurangira – Muyoboke Alex #rwanda #RwOT

    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda yasabye abafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki nyarwanda kureka udukundi n’amakimbirane bivugwa muri uru ruganda ahubwo bagashyira imbere gukorera hamwe mu rwego rwo kuruteza imbere.

    Ni mu butumwa uyu mugabo wubatse izina mu muziki Nyarwanda yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agaruka ku dukundi n’inzangano zimaze iminsi zivugwa mu muziki nyarwanda.

    Yagize ati 'Bagenzi banjye, nacecetse igihe kinini, gusa iki nicyo gihe ngo mvuge, dukwiye gushyira iherezo kuri utu dukundi tudafite epfo naruguru turi mu ruganda rwacu rw’umuziki.”

    Yakomeje agira ati “Birakwiye ko twiga kubahana, gushima no gushyigikirana ku bw’iterambere ryacu. Abanyarwanda barashishoza bidasanzwe; bareba ibintu byose bakicecekera.'

    Muyoboke kandi yavuze ko buri umwe aba akwiye kwigirira icyizere n’iyo haba nta wundi ukimufitiye cyangwa amubonamo ubwo bushobozi.

    Muyoboke Alex yavuze ibi mu gihe hamaze iminsi havugwa amakimbirane adasanzwe kubafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki mu Rwanda, yaba hagati y’abahanzi, abajyanama b’abahanzi, abashoramari, abanyamakuru n’abandi.

    Muyoboke Alex yavuze udukundi turi mu muziki dukwiye gucika bagasenyera umugozi umwe

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nacecetse-igihe-kirekire-ariko-bigomba-kurangira-muyoboke-alex

  • Ibikubiye mu ibaruwa isezerera umutoza Nyinawumuntu Grâce ku nshingano zo gutoza Amavubi y’abagore #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryamaze kwandikira Nyinawumuntu Grâce wari umutoza mukuru w’ikipe y’abagore ko ahagaritswe ku nshingano ze kubera amagambo yatangaje nyuma y’umukino Ghana yatsinzemo u Rwanda 7-0.

    Tariki ya 20 Nzeri 2023 She-Amavubi yari yakiriye Ghana (Black Queens) kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abagore cya 2024 kizabera muri Maroc.

    U Rwanda rwaje gutsindwa ibitego 7-0 na Ghana, nyuma y’uyu mukino Nyinawumuntu Grâce yatangaje amagambo ataravuzweho rumwe, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho yavuze ko abakinnyi ba Ghana basa n’abafite imisemburo ya kigabo ndetse abakinnyi b’u Rwanda bari bagize ubwoba.

    Icyo gihe yagize ati “Mwabonye ko bafite abakobwa, ba bakobwa tujya tuvuga ko bashobora kuba bafite imisemburo y’abagabo, ni abakobwa benda kumera nk’abagabo, iyo urebye ibitego 2 bya mbere badutsinze, babidutsinze kubera ko abana bagize ubwoba, bagize ubwoba no mu kwishyushya abatoza bavuye kubashyushya bambwiye ko abana bagize ubwoba, ngerageza kubatera akanyabugabo ariko bakigera mu kibuga, nk’ibitego 2 babatsinze byari iby’ubwoba.”

    Nyuma yo gukwirakwira mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yabisabiwe ibisobanuro na FERWAFA maze arabitanga.

    Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yamumenyesheje ko yahagaritswe ku nshingano z’umutoza w’ikipe y’igihugu kubera amahame yishe ndetse n’ibisobanuro yatanze bitabanyuze nk’uko bigaragara mu ibaruwa ISIMBI ifitiye kopi.

    Iragira iti “kubera amahame n’indangaciro agenga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse n’amategeko shingiro yacu mutubahirije ku mukino mpuzamahanga n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore ya Ghana wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 20 Nzeri 2023,”

    “Nyuma y’ibyo mwatangaje mu itangazamakuru uwo mukino urangiye, turabamenyesha ko tumaze kubona ibisobanuro byanyu ntibitunyure duhagaritse amasezerano mwari mufitanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore.”

    Nyinawumuntu Grâce ahagaritswe nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu yari yakoresheje imyitozo yitegura ko ku ejo ku Cyumweru azahagurukana iyi kipe ayijyana muri Ghana mu mukino wo kwishyura uzabera muri Ghana tariki ya 26 Nzeri 2023.

    Nyinawumuntu Grâce yahagaritswe ku nshingano zo gutoza Amavubi y’abagore

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibikubiye-mu-ibaruwa-isezerera-umutoza-nyinawumuntu-grace-ku-nshingano-zo-gutoza-amavubi-y-abagore

  • Ku mukino wa Al Hilal Benghazi na Rayon Sport… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium nibwo hategerejwe umukino ubanza w’ijonjora rya Kabiri ry’imikino ya CAF Confederation Cup ikipe ya ubanza Al Hilal Benghazi yo muri Libya izaba yakiriyemo Rayon Sports.

    Uyu mukino uzabera mu Rwanda nyuma yuko Rayon Sports yari yageze muri Libya ariho igiye kwakirirwa na Al Hilal Benghazi taliki 15 Nzeri 2023 ariko birangira bidakunze.

    Byatewe n’ibibazo by’ibiza birimo imyuzure ndetse n’imiyaga myinshi byibasiwe iki gihugu bigahitana ubuzima bw’abaturage benshi cyane, bamwe baburirwa irengero ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika.

    Nyuma yuko Al Hilal Benghazi igeze mu Rwanda ku munsi w’ejo hari hakomeje kwibazwa niba uyu mukino izakira abafana bazaba bemewe nyuma yaho yandikiye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, iyisaba ko bazaba badahari.

    Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko CAF yabandikiye ibabwira ko yemeye ubusabe bwa Al Hilal ko kuri uyu mukino ubanza nta bafana bazaba bahari.

    Andi makuru ahari avuga ko Al Hilal Benghazi yemereye Rayon Sports abantu 25 batari mu bakinnyi n’abatoza ndetse ngo kugeza ubu nta nubwo iyi kipe yari yemerera abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda kuzakandagira muri sitade.

    Abafana ba Rayon Sports ntibemerewe kujya kureba umukino ubanza uzabahuza na Al Hilal Benghazi 

    Al Hilal Benghazi izaba icakirana na Rayon Sports ku cyumweru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134690/ku-mukino-wa-al-hilal-benghazi-na-rayon-sports-nta-mufana-wemerewe-guhinguka-muri-sitade-134690.html

  • Kugera mu matsinda, guhagararira u Rwanda nu… – #rwanda #RwOT

    Iki ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 22 Nzeri 2023 kibera ku biro bya Rayon Sports biherereye Kimihurura. Muri iki kiganiro n'itanagazamakuru, Yamen Zelfani, yabajijwe uko ari gutegura abakinnyi kugira ngo atazetenguha abafana bafite icyizere cy’uko ikipe yabo yamaze kugera mu matsinda maze asubiza agira  ati' icyo ni cyo kintu ndi gukoraho, nta myitozo yindi, ntabwo ari umubiri ahubwo ni mu mutwe'.

    'Urabizi ko ari ibintu bitoroshye, bisaba umutima, gutegura uyu mukino ni nka derby. Dufite amashusho y'imikino 2 baheruka gukina haba muri Kenya ndetse no muri sitade y’iwabo. Ndi kuvugana cyane n'abakinnyi banjye ndetse bimwe nabivuganyeho nabo tukiri i Benghazi kuko twabaga dufite ingendo ndende.  

    'Nababwiye byinshi haba ku mukino, kuhazaza, kuri aya mahirwe kubera ko ni iminota 180 ukaba ugeze mu matsinda'.

    'Muri 2018 Rayon Sports yarabikoze, ubu dufite abakinnyi beza, Perezida wacu yaduhaye amahirwe yose ndetse n'abandi bayobozi. Nkeneye ubufasha bw'abafana, ubufasha bw'itangazamakuru'.

    'Nk’uko nabivuze mbere, tuzaba duhagarariye u Rwanda ntabwo azaba ari Rayon Sports. Aya ni amahirwe akomeye no kubona iyi foto Rayon Sports yagiye mu matsinda. Ni nko kumenyekanisha abantu bose bahano.'

    Rwatubyaye yavuze nawe ko biteguye neza nk'abakinnyi anavuga ko kuba baragize amahirwe yo gukinira mu Rwanda ari ikintu kizabafasha. 

    Kapiteni wa Rayon Sports abajijwe ku bijyanye n'agahimbazamusyi bahabwa yavuze ko atari ibintu bari bavuganaho ariko ko bo bagomba gukora ibyabo nk'abakinnyi.


    Umutoza wa rayon Sports uvuga ko kuri ubu bahagarariye u Rwanda 

    Roben Ngabo ushinzwe itumunaho n'imbugankoranambaga za Rayon Sports nawe yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukujya mu matsinda ubundi bagaca guca umurongo ubatandukanya na APR FC ihora ifite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona bagahora muri urwo ikaba itazi amatsinda.

    Yagize ati: 'Intero yacu ni  Inzira igana ku nzozi zacu, inzozi za Rayon Sports ubwayo si ukujya mu matsinda kuko ntabwo ari ubwa mbere bibaye. Kugira ngo ube umuhanga w'ikintu nta bwo ugikora rimwe, ugisubiramo ku buryo bageraho bakabikwitirira bikaba ibyawe.'.

    'Rayon Sports iramutse igeze mu matsinda byaba bivugwa ngo ikipe ya Rayon Sports ya yindi imenyereye amarushanwa ya CAF, shampiyona y'u Rwanda twajya tuyifata nkinzira yo kwitegura kuzigira mu matsinda umwaka utaha. Mu gihe cyo hari abandi hano intego aba ari shampiyona induru zikaba muri shampiyona.…'

    'Twebwe twaba tumaze gushyira izina rya Rayon sports nti bibe gusa ngo ni ikipe y'imbere mu gihugu ikaba no kuruhando rw'Afurika. Turashaka gutera umusumari kuri iyi nginngo ku buryo uzajya utekereza ikipe y'umupira w'amaguru ugatekereza Rayon Sports bitewe n'amarushanwa ya CAF…'

    'Bakunzi b'umupira w'amaguru ni muze tujyane muri uru rugendo rugana ku nzozi zacu zigana ku matsinda maze duce akarongo aho bavuga ngo indege ntizima bijye biba ku ruhande rumwe ariko ahandi ijye ihora mu kirere'.

    Umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Al Hilal Benghazi izakiramo Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium uteganyijwe ku cyumweru saa kumi n’ebyiri ariko kugeza ubu ntabwo byari byamenyekana niba abafana bazaba bemewe.


    Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, avuga ko bo nk’abakinnyi biteguye 

    Roben Ngabo ubanza ibomoso avuga ko bagomba kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ubundi bagaca umurongo ubatandukanya na APR FC itayazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134689/kugera-mu-matsinda-guhagarira-u-rwanda-nubwishongozi-kuri-mukeba-rayon-sports-yagiranye-ik-134689.html

  • Shakira aricuza kuba yaritangiye Gerard Piqu… – #rwanda #RwOT

    Shakira Isabel Mebarak, umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo n’umubyinnyi kabuhariwe w’icyamamare ku Isi uvuka muri Colombia, wakunzwe mu bihangano bye bitandukanye birimo nka ‘Hips Don’t Lie’, ‘Waka Waka’, ‘She Wolf’ n’izindi nyinshi, yongeye kugaruka kwitandukana rye na Gerard Pique ndetse anahishura ikintu cyamubabaje kurusha ibindi.

    Mu kiganiro Shakira yagiranye na Billboard cyagarukaga ku buzima bwe bwite bwo hanze y’umuziki, yabajijwe ku bintu bimubabaza kwirangira ry’umubano we na Pique. Uyu muhanzikazi yavuze ko afite byinshi bimubabaza gusa ikimubabaza cyane ni uko afite ‘Ukwicuza’ kubyo yakoreye Pique ubwo bari bagikundana.

    Shakira yagize ati: ”Ibimbabaza ku mubano wacu birahari ariko ntibikimbabaza nka mbere. Navuga ko ubu ikintu nsigaranye ari ukwicuza. Nkirikumwe nawe ni byinshi nakoze mwitangira. Nahashyize umuziki wanjye ku ruhande mubyarira abana yifuzaga, nsubika gukorera mu bindi bihugu nguma hafi ye muri Spain nk’uko yari yarabinsabye. Ese ubwo muzi icyo yakoze nyuma yibyo namukoreye? Yarampemukiye yirengagije ibyo namukoreye”.

    Shakira yahishuye ko yicuza kuba yaritangiye Pique akamwitura kumuhemukira

    Uyu muhanzikazi w’imyaka 46 yakomeje agira ati: ”Iyo ntekereje ubuzima nagombaga kubaho nkabureka nkaba mu buzima yashakaga birambabaza. Nicuza kuba ntarabonye uko ameze hakiri kare tugatandukana. Nemera ko nanjye hari ibyo nakoze byamubabaje gusa sinigeza muhemukira cyangwa ngo nirengagize ibyiza yankoreye”.

    Shakira wemera ko mu gihe yamaranye na Pique basangiye byinshi byiza birimo nko kubyarana abana babiri. Ubwo yasozaga yavuze ko ubwo yatangiraga gukundana na Pique yaraziko bazasazana nk’uko yabonye ababyeyi be bakundana bakaba basazanye.

    Urugendo rw’urukundo rwa Shakira na  Gerard Pique rwashyizweho akadomo muri Kamena ya 2022 ubwo byamenyekanaga ko uyu wahoze ari umukinnyi wa Barcelona yamuciye inyuma ku nkumi yitwa Chia Marti ari nawe bari gukundana ubu. Batandukanye bamaranye imyaka 12 bamaze no kubyarana abahungu babiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134687/shakira-aricuza-kuba-yaritangiye-gerard-pique-bikarangira-amuhemukiye-134687.html

  • Al Hilal Benghazi yitegura Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere kuri Kigali Pelé Stadium #rwanda #RwOT

    Al Hilal Benghazi yo muri Libya yakoreye imyitozo ya mbere mu Rwanda yitegura Rayon Sports.

    Aya makipe yombi akaba agomba guhura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup aho imikino yombi igomba kubera mu Rwanda.

    Iyi kipe ikaba yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu aho yahise ijya gucumbika muri Four Points by Sheraton Kigali.

    Saa 17h z’uyu munsi Al Hilal ikaba yakoreye imyitozo ya mbere kuri Kigali Pelé Stadium izakira uyu mukino.

    Amakuru ISIMBI yabashije kuhakura ni uko abakinnyi bose bahari kandi bameze neza. Ku kijyanye n’uko abafana bazinjira ni uko kugeza ubu iyi kipe ivuga ko umukino uzaba mu muhezo nta bafana bari muri Stade.

    Umukino ubanza uzaba ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 30 Nzeri 2023 ari na wo Rayon Sports izakira.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/al-hilal-benghazi-yitegura-rayon-sports-yakoreye-imyitozo-ya-mbere-kuri-kigali-pele-stadium

  • Rusubitswe inshuro 6! Ibimenyetso bishya mur… – #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubitse urubanza rw'Umubyinnyi Titi Brown ku nshuro ya 6, rwimurirwa Tariki 13 Ukwakira 2023.

    Umucamanza yavuze  ko yasanze atasoma uru rubanza ngo rupfundikirwe mu gihe uregwa atariregura ku bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko uru rubanza rumaze gupfundurwa.

    Ishimwe Thierry Umubyinnyi rukumbi wabashije guhindura imibyinire mu ndirimbo z'abahanzi nyarwanda yatawe muri yombi tariki 10 Ugushyingo 2021, habura iminsi 3 ngo abyinire muri BK Arena mu gitaramo cyari cyazanye Omah Lay wataramiye abanyamujyi ku itariki 13 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse kwibutsa abari gusabira ubutabera Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ku mbuga nkoranyambaga, ko badakwiye guhangayika kuko ibyabaye mu rubanza rwe bikurikije amategeko kandi ko ubutabera buzatangwa Tariki 22 Nzeri 2023.

    Abinyukije ku rukuta rwe rwa X( rwahoze ari Twitter) yagize ati,”Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry'agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23″.Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubitse urubanza rw'Umubyinnyi Titi Brown ku nshuro ya 6, rwimurirwa Tariki 13 Ukwakira 2023. Inkuru irakomeje..

    Tity Brown akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka anamutera inda , gusa inda yaje gukurwamo , ibizamini byafashwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibimenyesho bishingiye ku buhanga byifashishwa mu butabera (RFI) byagaragaje ko Tity Brown atari we wateye inda uyu mukobwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134679/rusubitswe-inshuro-6-ibimenyetso-bishya-muri-dosiye-ya-tity-brown-134679.html

  • Kenya: Ntabwo nteze kugupfukamira-Guverineri wa Kisii abwira Gachagua #rwanda #RwOT

    Guverineri w'intara ya Kisii, bwana Simba Arati, yakuriye inzira ku murima visi perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, avuga ko adateze kumupfukamira.

    Bwana Simba avuga ko Gachagua yifitemo agasuzuguro k'akaminura muhini ku baguverineri bo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi baba mu ihuriro Azimio la Umoja One Kenya rya Raila Odinga.

    Aka gasuzuguro ngo gashingiye kukuba ubu abatari mu ihuriro Kenya Kwanza bategeka intara bose zabereyemo imyigaragambyo yamagana ubutegetsi barabambuye abapolisi babarindaga.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyandika ko guverineri Simba Arati abwira Gachagua ko kuba mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi atari icyaha umuntu yasabira imbabazi cyane ko itegeko nshinga rya Kenya ribyemera

    Visi perezida wa Kenya ngo yavuze ko aba guverineri bose bashyigikiye Raila Odinga bagomba gusaba imbabazi ku myigaragambyo yamagana ubutegetsi bakoresheje, bakabona gusubizwa abarinzi

    Simba Arati imbere ya Gachagua yamubwiye ko adakeneye abapolisi ngo akorere abaturage kuko bo ubwabo baruta izo ngabo.

    Kenya isanganwe aba guverineri 47 bahwanye n'intara zigize igihugu. Ubu 5 gusa bemeye imyigaragambyo y'abamaganaga ubutegetsi burio kubera ubuzima bwazamutse cyane bose bambuwe abarinzi. Uretse abaguverineri n'abandi bategetsi bakuru mu ihuriro Azimio la Umoja bambuwe ababarindaga. Uyu mutegetsui mu ntara ya Kisii we asanga iri ari iterabwoba ry'abari ku butegetsi bashaka gukandagira abatavuga rumwe nabo.

    The post Kenya: Ntabwo nteze kugupfukamira-Guverineri wa Kisii abwira Gachagua appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/22/kenya-ntabwo-nteze-kugupfukamira-guverineri-wa-kisii-abwira-gachagua/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-ntabwo-nteze-kugupfukamira-guverineri-wa-kisii-abwira-gachagua

  • Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku bakinnyi babiri bivugwa ko bashobora kudakina umukino wa Al Hilal #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani yavuze ko ikipe ye imeze neza ndetse n’abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye umukino wa Al Hilal.

    Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko abakinnyi babiri, umunya-Maroc, Youssef Rharb utarajyanye n’abandi muri Libya kubera imvune ndetse n’umunya-Sudani, Eid Abakar Mugadam batazakina uyu mukino kubera imvune.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga kuri uyu mukino, umunya-Tunisia utoza Rayon Sports, Yamen Zelfani yavuze ko abakinnyi bose bahari kandi bameze neza, uretse Youssef ushobora kudakina uyu mukino.

    Ati “Abakinnyi bose barahari, ikipe yose irahari. Bameze neza, bifitiye icyizere kandi abakinnyi bose bariteguye uretse Youssef utarajyanye n’abandi (muri Libya), abandi bose bameze neza. Mugadam arakorana natwe imyitozo, ndakeka yiteguye.”

    Rayon Sports izakina na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2023-24 aho imikino yose izabera mu Rwanda.

    Al Hilal niyo izabanza kwakira Rayon Sports tariki ya 24 Nzeri 2023 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 30 Nzeri 2023. Ni imikino yose izabera kuri Kigali Pele Stadium.

    Mugadam umutoza avuga ko yiteguye neza

    Youssef ntabwo azakina umukino wa Al Hilal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yavuze-ku-bakinnyi-babiri-bivugwa-ko-bashobora-kudakina-umukino-wa-al-hilal

  • Amakipe 11 arimo 7 y'abagabo 4 y'abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball 'Kirehe Open' #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023 nibwo mu ntara y'i Burasirazuba mu karere ka Kirehe habera irushanwa ngarukamwaka ryiswe 'Kirehe Open'.

    Ni irushanwa rigomba kwitabirwa n'amakipe 11 yo mu bagabo ndetse n'abagore, aya makipe agomba guhatanira igikombe uhereye kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru.

    Amakipe y'abagabo yemeje ko yitabira iri rushanwa ni REG VC, APR VC, POLICE VC, Gisagara VC, Kirehe VC, KVC  na Kepler VC.

    Mu kiciro cy'abagore ho hiyandikishije amakipe ane ariyo RRA VC, POLICE VC, APR VC na RP IPRC Kigali.

    Aya makipe agiye guhatanira iri rushanwa nyuma yaho umwaka ushize mu bagabo ikipe ya Gisagara VC yegukanye igikombe, naho mu bagore ikipe ya Rwanda Revenue Authority WVC niyo yegukanye iki gikombe.

    The post Amakipe 11 arimo 7 y'abagabo 4 y'abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball 'Kirehe Open' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-11-arimo-7-yabagabo-4-yabagore-niyo-yitabira-irushwanwa-rya-volleyball-kirehe-open/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-11-arimo-7-yabagabo-4-yabagore-niyo-yitabira-irushwanwa-rya-volleyball-kirehe-open