Blog

  • Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Kazungu cyo kuburana mu muhezo #rwanda #RwOT

    Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro,aburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023.

    Kazungu aregwa ibyaha 10 birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w'undi muntu, gukoresha ibikangisho n'itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu.

    Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

    Yatangiye asaba ko urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo.

    Ati 'Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.'

    Abacamanza bamwibutsa ko ataje kuburana urubanza mu mizi, ahubwo ari kuburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Icyakora Ubushinjacyaha bwavuze nta mpamvu zifatika zatuma urubanza rwa Kazungu rwazashyirwa mu muhezo.

    Kazungu avuga ko urubanza rwe rubereye muruhame hari ibyo atabasha kuvuga.

    Mu Iperereza ry'Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y'abo amaze kwica hakuwemo imibiri y'abantu 12.

    Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy'ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n'umuhungu umwe.

    Kazungu yavuze ko impamvu yicaga abakobwa, ngo bamwe muri bo bamwanduje SIDA ku bushake.

    Icyemezo cy'urukiko ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo rya Kazungu, kizasomwa ku wa 26 Nzeri 2023.

    The post Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Kazungu cyo kuburana mu muhezo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/21/urukiko-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cya-kazungu-cyo-kuburana-mu-muhezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cya-kazungu-cyo-kuburana-mu-muhezo

  • Uruntu runtu muri ‘Rwanda Premier League’ batumva kimwe amasezerano azahabwa RBA #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda 'Rwanda Premier League', ntabwo bumvikana ku masezerano agomba guhabwa Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) izaba ifite uburenganzira bwo kwerekana shampiyona.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023 nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko hasubitswe umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Rwanda Premier League na RBA aho byimuriwe mu cyumweru gitaha.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa yabwiye ISIMBI ko impamvu byimuwe ari uko hari ibitaranozwa mu masezerano.

    Ati 'twarumvikanye igisigaye ni ugusinya, harimo gutegurwa amazezerano, ikiriho ntabwo bizaba muri iki cyumweru ariko ntabwo bizarenza ku wa Kabiri.”

    Amakuru avuga ko uku gusubika gusinya aya masezerano ahanini byatewe n’uko haje kubaho kutumvikana mu bagize Inama y’Ubutegetsi bw’Iyi Shampiyona aho batumvikana ku mafaranga RBA irimo gutanga.

    Nk’uko umuyobozi wa 'League’ Hadji yabwiye ISIMBI ni uko RBA bemeranyijwe umwaka umwe ikazishyura miliyoni 380 y’amafaranga y’u Rwanda muri uwo mwaka, gusa ibyatindije aya masezerano ni uko hari abo muri iyi nama y’ubutegetsi batabyumva kimwe bose, hari igice kivuga ko aya mafaranga ari make k’umuntu ushaka kwerekana shampiyona mu buryo bw’amashusho n’amajwi.

    Iki gice muri iyi Nama y’Ubutegetsi kivuga ko byibuze aya mafaranga abaye make yakagombye kuba miliyoni 500, kuko bazaba bagiye gucuruza amajwi n’amashusho bonyine ntabandi babyemerewe.

    Amafaranga RBA itanga ntavugwaho rumwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uruntu-runtu-muri-rwanda-premier-league-batumva-kimwe-amasezerano-azahabwa-rba

  • FERWAFA yavuze ku mutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko bataratangira gushaka umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ariko bizatangira mu kwezi gutaha.

    Ni mu gihe muri uyu mwaka u Rwanda rufite gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) ndetse ari nabwo hazatangira urugendo rwo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Amavubi y’u Rwanda akaba nta mutoza afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

    Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

    Mu gihe igihe cy’Amavubi cyo gukina andi majonjora kirimo kugenda cyegereza ariko na none hakibazwa umutoza uzayitoza cyangwa niba abagateganyo ari bo bazayigumana.

    Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko hataratangira gushakwa umutoza mushya ariko mu kwezi k’Ukwakira 2023 ari bwo hazatangira gushakwa umutoza mushya.

    Ati “Ntabwo gushaka umutoza w’Amavubi biratangira. Ariko mu kwezi k’Ukwakira hagati nibwo azatangira gushakwa. Ntabwo nakubwira ngo azatangira igihe iki n’iki ariko byose muzabimenya vuba.”

    Byari biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2023 ari bwo hazaba amajonjora ya CHAN, ni mu gihe tariki ya 20 Ugushyingo 2023 azahura na Afurika y’Epfo n’aho tariki ya 13 Ugushyingo akazahura na Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Amavubi azatangira gushaka umutoza mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yavuze-ku-mutoza-mushya-w-ikipe-y-igihugu-amavubi

  • Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana Papa Emile mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umugore w’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Nizeyimana Emile [Papa Emile], Ineza Parfine yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023 nibwo inkuru y’uko Parfine wari uzwi nka Tomato yitabye Imana yamenyekanye.

    Uyu mubyeyi akaba yaguye mu gihugu cya Kenya aho yabanaga n’umugabo we ndetse n’abana akaba yazize uburwayi.

    Papa Emile winjiye no mu byo gutunganya imiziki (Producer), umugore we amusigiye abana batanu.

    Umugore wa Papa Emile yamusigiye abana batanu

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/umuhanzi-w-indirimbo-z-imana-papa-emile-mu-gahinda-gakomeye

  • Kamonyi-Buguri: Abashakanye basabwe kwirinda icyaganisha ku kuvutsanya ubuzima #rwanda #RwOT

    Abaturage b'Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2023 mu nteko y'abaturage, baganirijwe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma hamwe n'izindi nzego z'umutekano zirimo RIB na Polisi. Basabwe kwirinda ibyaha ahubwo bakabana mu mahoro, bagakumira amakimbirane n'intonganya mu muryango. Bibukijwe ko gutanga amakuru ku gihe bifasha gukumira no kwirinda ibyaha. Ni inama n'impanuro bahawe nyuma y'amasaha make umugabo wari umucumbitsi muri aka Kagari yishe umugore we.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yasabye abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y'amakimbirane mu muryango, abibutsa ko igihe hari ikitagenda buri umwe akwiye kwegera mugenzi we bakaganira bagamije kubaka, byakwanga bakegera ubuyobozi cyangwa se inshuti z'umuryango aho kujya mu ntonganya cyangwa se mu makimbirane yabakururira ibyago burimo no kuvutsanya ubuzima.

    Yaba Polisi na RIB, bibukije abaturage ko bakwiye kuba kure y'icyaha. Babasabye guhunga icyaha baharanira kutagongana n'itegeko.

    Yakomeje abibutsa ko uko buri wese yifuza kubaho mu buzima bwiza, ashakisha imibereho n'icyatuma aramuka ndetse akabaho neza, ari nako akwiye kubona ko na mugenzi we ubwo buzima bwiza bwamuryohera, ariko kandi bukaryoha kurusha bafatanije bombi nk'abashakanye.

    Gitifu Mandera, yasabye akomeje ababana nk'umugabo n'umugore ko mu gihe babona hari ukutumvikana hagati yabo bakwiye kutabyihererana cyangwa se ngo bashake kubikemuza intonganya n'uko buri umwe abyumva, ko ahubwo mu gihe batabashije guhuza ngo bumvikane bakwiye kugana ubuyobozi bukabafasha cyangwa se bakegera imiryango kugira ngo bafatikanye kugorora ibyabaniniye bombi.

    Inzego z'umutekano zirimo RIB na Polisi, bibukije aba baturage ko bakwiye kwirinda ibibakururira mu byaha kuko amategeko atazabura guhana uwo ari we wese ukora icyaha. Babibukije ko gukumira no kwirinda ibyaha bifasha kutagira aho umuntu agonganira n'amategeko. Basabwe kandi gutanga amakuru y'ahari ibitagenda hakiri kare kugira ngo bikumirwe bitabaye kujya guhangana n'ingaruka z'ibyamaze kuba.

    Iyi nteko y'Abaturage, yibanze cyane ku kwigisha no gusobanurira abaturage uko bakwiye kwitwara, kubana mu mahoro, gukumira no kwirinda ibyaha mu muryango. Ni nyuma y'uko kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 Umugabo wari umucumbitsi mu Kagari ka Buguri yishe akubise isuka umugore we mu mutwe akamwica.

    Soma inkuru y'uko uyu mugabo uvugwa yishe umugore we; Kamonyi-Buguri: Yishe umugorewe akoresheje isuka, ashatse kwikeba ingoto ngo apfe akunda ubuzima

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/21/kamonyi-buguri-abashakanye-basabwe-kwirinda-icyaganisha-ku-kuvutsanya-ubuzima/

  • Messi ahangayikishije Inter Miami #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira Inter Miami muri USA ahangayikishije iyi kipe kubera imvune.

    Uyu mukinnyi wari umaze ibyumweru bibiri adakina kubera imvune, ntabwo byaraye bimworoheye ubwo yasohokaga mu kibuga n’igice cya mbere kitarangiye kubera imvune.

    Ni mu mukino ikipe ye yaraye inyagiyemo na Toronto FC kuri DRV PNK Stadium ibitego 4-0.

    Messi yaje kuva mu kibuga ku munota wa 37 kubera imvune yagiriye muri uyu mukino.

    Umutoza w’iyi kipe, Tata Martino yavuze ko afite imvune ku kuguru kw’iburyo ya kera imuzengeraza kandi ubwo yari mu ikipe y’igihugu bakoze isuzuma baburamo ikintu.

    Ati “ni imvune ya kera imuzengera. Yanyuze mu cyuma ubwo yari mu ikipe y’igihugu ariko babura imvune, twamukuyemo kugira ngo bitaba bibi cyane.”

    Biteganyijwe ko Messi atazakina umukino wo ku Cyumweru bazakinamo na Orlando City.

    Messi akomeje kwibasirwa n’imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/messi-ahangayikishije-inter-miami

  • Bamusanzemo arabamenyereza! Ibyamamare 6 byar… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 25 Mata 2022 Prince Kid yatawe muri yombi kuri  Station  ya RIB  ya  Remera. Ku wa Gatatu ku itariki 11 Gicurasi 2022 yitabye urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kugirango aburane ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    1.     Prince Kid yasanze Tity Brown muri gereza amusigamo

     

     Ishimwe Dieudonné yasomewe umwirondoro we, na we yemeza ko ari uwe, amenyeshwa n'ibyaha bitatu ashinjwa. Yageze mu rukiko atari kumwe n'umwunganira n'ubwo yemeje ko amufite. Nyuma y'igihe yari amaze ategerejwe, umwunganizi we witwa Nyembo Emelyne yaje kuhagera, avuga ko hatabayeho kumenya neza isaha yo kugera mu rukiko.

    Umwunganizi wa Prince Kid yasabye ko we n'uwo yunganira bahabwa umwanya uhagije wo gutegura dosiye. Urubanza rwahise rusubikwa, rwasubukuwe ku wa Gatanu tariki 13 Saa Tatu za mu gitondo. 

    Hari ku itariki 16 Gicurasi 2022 ubwo yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Prince Kid rwemeza ko akomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Ku itariki 05 Ukwakira 2022 Prince Kid yatangiye kuburana mu mizi. Nyuma y'amezi amaze muri Gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere ku itariki 02 Ukuboza 2022 Prince Kid yafunguwe agizwe umwere. Birumvukana ko yari asizemo Tity Brown yahasanze akamwakira.

     

    Prince Kid asohoka i Mageragere hari huzuye itangazamakuru

     

    2.     Ndimbati yahawe ikaze na Tity Brown amusiga I Mageragere


    Ndimbati asohoka i Mageragere (The choice live, photo)


    Ku itariki 10 Werurwe 2022 Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure. Ku itariki 28 Werurwe hari ku wa mbere ubwo Ndimbati yakatirwaga gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Ku itariki 13 Nzeri 2022 Ndimbati yaburanye mu mizi. Ku itariki 29 Nzeri 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Ndimbati agirwa umwere by'agateganyo, aho yahise asohoka Gereza.Yasabirwaga gufungwa imyaka 25 kubera kunywesha umwana inzoga no kumusambanya.

     

    3.     Miss Iradukunda Elsa yarungurutse muri kasho avamo


    Ku itariki 08 Gicurasi 2022 Miss Elsa Iradukunda yatawe muri yombi akurikiranyweho kubangamira iperereza. Yaraburanye asaba ko agirwa umwere. Uwo mwanzuro w'Urukiko watangarijwe mu isomwa ry'urubanza rwe ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, ryabaye ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.Miss Iradukunda akimara kumva ko arekuwe by'agateganyo, yishimiye icyemezo cy'Urukiko, cyane ko ari na byo yari yaburanye asaba, mu kugaragaza ibyishimo bye yahobeye inshuti ze zari zaje kumushyigikira. 

    Miss Iradukunda Elsa yari yatawe muri yombi ku itariki 8 Gicurasi 2022, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwaravuze ko akekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n'ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné nawe utegereje umwanzuro w'ubujurire bwatanzwe n'ubushinjacyaha. Urebye neza wasanga yaramaze iminsi 17 muri kasho ahita afungurwa.

    4. Turahirwa Moses yafungiwe i Mageragere ntiyahatinda

    Ku itariki 27 Mata 2023 Moses Turahirwa washinze inzu y'imideri ya Moshions yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge. Ku itariki 15 Gicurasi 2023 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. 

    Ku itariki ya 12 Kanama 2023 yahise ajuririra iki cyemezo nk’uko itegeko ribiteganya. Ku itariki 15 Kanama 2023 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze nta mpamvu zifatika zatuma akurikirwanwa afunze rutegeka ko arekurwa akajya akurikiranwa ari hanze.  Urubanza ntirwavuzweho rumwe uburyo uwafatanywe urumogi mu ishati iwe mu rugo arekurwa akazajya aburana ari hanze mu gihe hari abamaze imyaka irenga 2 bategereje kuburana mu mizi ndetse hari n'abarengeje iyo myaka bari muri 30 y'agateganyo. Imibare yasohowe na Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yerekana ko hari abasaga 1130 bafunze bategereje kuburana. Ni imibare yo mu 2020 na 2021. Urubanza rwa Moses Turahirwa rwatwaye iminsi 30 kugirango arekurwe by'agateganyo.

     

    5.     Ab Godwin


    Mutimura Abed uzwi nka Ab Godwin mu gutunganya amashusho yatawe muri Gicurasi.

    Mutimura Abed wamenyekanye nka AB Godwin mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi, yasabiwe igifungo cy'imyaka itatu kubera kugurutsa 'drone' atabifitiye uburenganzira.

    Ni igihano AB Godwin yasabiwe n'Ubushinjacyaha mu rubanza rwabereye ku Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 18 Gicurasi 2023 aho uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo kugurutsa akadege katagira abapilote 'drone' atabifitiye uburenganzira.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese ukoresheje indege itarimo Umupilote atabifitiye uruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu itari munsi ya Miliyoni 5 Frw ariko zitarenze Miliyoni 10 Frw. Yasabye Urukiko ko rwaca inkoni izamba rukamugirira imbabazi cyane ko iki cyaha yakiguyemo atabizi.

    Abanyamategeko ba AB Godwin basabye Urukiko ko rwakumva gutakamba k'uyu musore byaba ngombwa agahabwa igihano gisubitse cyane ko afite uburwayi bukunze kumusaba kujya kwivuza muri Kenya.

    Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yabwiye ababuranyi ko icyemezo cy'Urukiko kizasomwa ku wa 26 Gicurasi 2023. Ni iminsi umunani urubanza rwatwaye kugirango ahamwe n'icyaha atangire ibihano.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege rwagabanyirije ibihano Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin, rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe usubitse mu gihe cy'umwaka umwe.


    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege kandi rwamugabanyirije ihazabu yari yategetswe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarungege igirwa Miliyoni 2 Frw aho kuba Miliyoni 5 Frw.

    Yategetswe kandi kwishyura amagarama y'urubanza angana n'ibihumbi 20 Frw. Kuri ubu ari hanze mu kazi ke gasanzwe.

     

    6.   Ntama Wimana wo kuri Twitter, X

     

    Uyu musore usanganywe amazina ya Tuyisenge Evariste akaba akoresha izina rya NTAMA W'IMANA 2 kuri Twitter RIB ku itariki 21 Werurwe yanditse kuri Twitter, X ko yataye muri yombi uyu musore akaba yari fungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru. Ku itariki 06 Mata 2023 yitabye urukiko araburana. Ku itariki 14 Mata 2023 umwanzuro warasomwe ahabwa umwaka umwe usubitse bityo arataha. Uhereye ku itariki 21 Werurwe 2023 kugeza ku itariki 14 Mata 2023 ni iminsi 24 urubanza rwatwaye.

     

    Abinyukije ku rukuta rwe rwa X( rwahoze Ari Twitter) umuvugizi wungirije wa guverinoma bwana Alain Mukurarinda mu gutanga umucyo kuri iki kibazo cy'ubutabera bwatinze ku ruhande rwa Tity Brown yagize ati,”Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry'agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23″.

    Ni urubanza rwasubitswe inshuro 5 zikaba ari zo nyinshi mu manza zose zakurikiwe n'itangazamakuru ry'imyidagaduro kuva imyidagaduro yatangira gutera imbere ngo ibe akazi gatunze abagakora.

    8.     Liliane Mugabekazi warikoroje kubera amafoto yo muri BK Arena


    Yatawe muri yombi ku itariki 07 Kanama 2023 hashingiwe ku byo yari yambaye mu gitaramo. Cyari igitaramo cya Tayc cyabereye muri Bk Arena ku itariki 30 Nyakanga 2023.

    Ku itariki 18 Kanama 2023 yitabye urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ubushinjacyaha bwamushinjaga gukorera ibiteye isoni mu ruhame. Umwanzuro w'urukiko wari gusomwa ku itariki 23 Kanama 2023 wigizwa imbere usomwa ku itariki 19 Kanama 2023 kubera ko Urukiko rwasanze nta mpamvu zatuma akomeza gufungwa. Yahise arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

     

    Ese ukurikiranywe ahabwa itariki yo kuburana hagendewe ku ki?


    Inyarwanda yashatse kumenya ibigenderwaho iganiriza umunyamategeko wigisha amategeko mu ishami ry'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Me Bagabo Faustin. Mu butumwa bugufi yanyujije kuri Whatsap yohereje ingingo zishingirwaho.


    Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 mu

    Ingingo ya 16: Igihe ntarengwa cyo kuburanisha urubanza

     

    Urubanza rwose ruregewe urukiko rugomba kuba rwaburanishijwe mu gihe kitarenze amezi atandatu(6) kuva urukiko rushyikirijwe ikirego. Uretse ibirego byihutirwa n'igihe cyose bibaye ngombwa mu nyungu z'ubutabera, imanza zose zihabwa itariki yo kuburanishwa hakurikijwe uko zagiye zandikwa.


    Ingingo ya 17: Isubikwa ry'urubanza


    Gusubika urubanza ku mpamvu z'ababuranyi bisuzumwa kandi bikemezwa n'urukiko. Izo mpamvu zigomba kuba ari impamvu zitunguranye kandi zidasanzwe. Gusubika urubanza urubanza ku mpamvu z'ababuranyi ntibirenza inshuro ebyiri (2). Nyuma y'icyo gihe, urubanza ruraburanishwa cyangwa rugasibwa mu gihe nta muburanyi witabye.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134602/bamusanzemo-arabamenyereza-ibyamamare-6-byarungurutse-muri-gereza-bigataha-tity-brown-agit-134602.html

  • U Rwanda utayoboye twararubonye! Umusizi mush… – #rwanda #RwOT

    Ni igisigo gifite iminota 3 n'amasegonda 38'. Kigaruka kuri bimwe bikubiye mu buzima bwa Perezida Kagame n'icyizere Abanyarwanda bamufitiye mu rugendo rwo gukomeza kubabera umuyobozi.

    Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 18 asobanura Perezida Kagame nk'umuntu urangwa n'ubumwe, imbabazi n'urukundo, akarenzaho ko gahunda 'ni ugukomeza kumutora'. Avuga ati 'Nta kintu utatugejejeho Nyakubahwa […] u Rwanda utayoboye twarabubonye.'

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Queen Niyo yavuze ko yahimbye iki gisigo nyuma y'uko agize inzozi zamuhuje na Perezida Kagame ahita abona amagambo yo kumuhimbira umuvugo.

    Akomeza avuga ko atagowe no kwandika iki gisigo kuko ari ibintu byamujemo. Ati 'Rero sinavuga ko byangoye kuko uriya muvugo nawanditse mu gihe kitarenze isaha imwe.'

    'Icyongeyeho, navuga ko bitangoye kwandika uriya muvugo kubera ko ibyo Perezida Kagame yadukoreye cyangwa yatugejejeho n'ubu akidukorera bigaragarira buri wese ushaka kubibona, ntabwo byihishe.'

    Yavuze ko nta muntu ugira urukundo utakunda Kagame. Yungamo ati 'Rero nanjye ndamukunda birenze urugero, niyo mpamvu namuhimbiye biriya mbikuye ku mutima.'

    Uyu mwana w'umukobwa yiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye mu gihugu cya Uganda.

    Avuga ko nubwo abarizwa mu muhanga adashobora kwibagirwa kuvuga Ikinyarwanda kuko n'imiryango y'abo ihora ibibatoza ubutitsa.

    Ati 'Ababyeyi bacu nabo badutoje kuvuga Ikinyarwanda, nubwo twaba turi mu mahanga dukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.'

    Niyo Queen agaragaza ko gukora ibisigo n'imivugo atari ibintu bishya kuri we, kuko kuva akiri muto yajyaga ahimbira imivugo ababyeyi be. Akagira inzozi zimuganisha ku kubyuka akandika inyandiko zikubiyemo amagambo y'ubuhanga ariko ntabashe gusobanukirwa neza.

    Yavuze ko ubwo yari agejeje imyaka 14 y'amvuko yatangiye kwandika indirimbo zihimbaza Imana, yumva ko azaba umuhanzi ariko inzozi zamwerekeje mu busizi.

    Niyo Queen avuga ko mu mwaka wa 2020 ari bwo yisobanukiwe neza, ni nyuma y'uko yandikiranye ku rubuga rwa Whatsapp na nyakwigendera Buravan akamubwira ko ashingiye kubyo abona n'ibyo atari umwanditsi w'indirimbo gusa ahubwo ko 'nakwandika n'imivugo'.

    Avuga ko ibi yaganiriye n'uyu muhanzi aribyo byamuteye imbaraga yumva ko ashoboye atangira kwandika imivugo. Ati 'Yampaye imbaraga (Buravan), kandi anyumvisha ko nshoboye nanjye ndatinyuka ntangira kwandika imivugo. Ibi Niwe mbikesha Yvan Buravan, Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    Uyu mukobwa avuga ko ubusizi abufata nk'impano isaba ubuhanga buhanitse n'ibitekerezo bituje, bigahaba umurongo mbere y'uko ubigaragaza. Kandi avuga ko urugendo rw'ubusizi rwe rufatiye ku musizi uzwi cyane muri iki gihe, Rumaga.

    'Malaika Muntu' ni cyo gisigo cya mbere yashyize hanze. Kandi agaragaza ko hamwe n'urugendo rw'amasomo mu gihugu cya Uganda, azakomeza gukora ibindi bihangano.

    Ati 'Nongere nshimire nyakwigendera Yvan Buravan wantinyuye akanabinkundisha, ananyumvisha ko mbishoboye kandi cyane.'

    Ashimangira ko intego ye muri uru rugendo ari ugusangiza abantu ibimurimo abinyujije mu bihangano bye.

    Yungamo ati 'Mu myaka 5 iri imbere ndifuza ko ubusizi buzaba buri ku rwego rushimishije mu Rwanda, dufatanyirije hamwe twese nk’abasizi muri rusange.'

    Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima ari mu banyuzwe n'inganzo y'uyu mukobwa. Mu butumwa bwo kuri Twitter yanditse agira ati 'Mumbwirire uyu mwali ko: gahunda yo kugira yahindutse porogaramu.  'None se nyine, iyo usanzwe ufite ijabo, ninde wakwima ijambo?'

    Muri iki gisigo, uyu mukobwa yumvikanisha ko ari ihame gutora Perezida Kagame. Hari aho agira ati '…Ku gutora byo ni ihame! Kuko erega u Rwanda utayoboye twararubonye, rero ntidushaka kubona urundi Rwanda utayoboye tukigufite…”

    Niyo Queen aravuga ibi mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023, Perezida Kagame yabwiye Ikinyamakuru Jeune Afrique cyo mu Bufaransa ko muri 2024 aziyamamariza kuyobora u Rwanda. Yaganiraga n'umunyamakuru akaba n'umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique, Umufaransa François Soudan,

    Jeune Afrique isubiramo amagambo ya Perezida Kagame agira ati '…Mumaze kuvuga ko byagaragaye mu maso ya rubanda. Ni ko rero bimeze. Nshimishijwe n’icyizere Abanyarwanda bangaragariza. Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye. Yego, rwose ndi umukandida.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134618/u-rwanda-utayoboye-twararubonye-umusizi-mushya-niyo-queen-yatuye-inganzo-perezida-kagame-v-134618.html

  • Bakibakubita amaso bahise bagira ubwoba barabatinya – Umutoza Nyinawumuntu Grâce #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagore, yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba bakibona imiterere y’aba Ghana bari bagiye guhangana.

    Hari mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Morocco waraye ubereye mu Rwanda aho Amavubi yatsinzwe 7-0.

    Nyuma y’uyu mukino, Nyinawumuntu Grâce yavuze ko ibitego batsinzwe ari byinshi ariko na none ku ikipe nka Ghana nta kindi bari kwitega.

    Ati “Ibitego 7 ni byinshi cyane, ntabwo twateganyaga ko badutsinda ibingana gutya ariko mu kuri k’umupira, ikipe nka Ghana ikina Igikombe cy’Isi, itajya isiba mu gikombe cy’Isi wenda keretse uyu mwaka itagiyeyo, ikipe idashobora kubura mu Gikombe cya Afurika, njyewe nk’umutoza naje nzi ko ikomeye.'

    Yakomeje avuga ko yinjiye mu mukino afite gahunda yo kubuza Ghana gukina ariko bitewe n’umuvuduko umukino wari uriho, abakinnyi be bananiwe gukora ibyo yabasabye.

    Nyinawumuntu kandi yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba kubera imiterere y’abakinnyi na Ghana kuko bari bameze nk’abahungu, ngo hari nk’ibitego batsinzwe kubera ubwoba.

    Ati “Mwabonye ko bafite abakobwa, ba bakobwa tujya tuvuga ko bashobora kuba bafite imisemburo y’abagabo, ni abakobwa benda kumera nk’abagabo, iyo urebye ibitego 2 bya mbere badutsinze, babidutsinze kubera ko abana bagize ubwoba, bagize ubwoba no mu kwishyushya abatoza bavuye kubashyushya bambwiye ko abana bagize ubwoba, ngerageza kubatera akanyabugabo ariko bakigera mu kibuga, nk’ibitego 2 babatsinze byari iby’ubwoba.”

    Yavuze ko ikipe y’igihugu ikwiye kwitabwaho, hagashakwa umutoza uhoraho uzajya uyikurikirana umunsi ku munsi atari ibyo gushaka umutoza kuko hari amarushanwa.

    U Rwanda ruzakina umukino wo kwishyura na Ghana muri Ghana tariki ya 26 Nzeri 2023, ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Namibia na Gambia.

    Nyinawumuntu Grâce yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba bakibona abakinnyi ba Ghana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bakibakubita-amaso-bahise-bagira-ubwoba-barabatinya-umutoza-nyinawumuntu-grace

  • Padiri Jean Franois Uwimana yakomoje ku mbog… – #rwanda #RwOT

    Padiri Uwimana aganira n’itangazamakuru, ubwo yari ageze i Kanombe avuye mu gihugu cy’u Budage ari naho n’ubundi asanzwe akurikiranira amasomo ye ajyanye n’igipadiri, yatangaje byinshi ku muziki we.

    Abajijwe na inyaRwanda ku kijyanye n’ishusho y’umuziki we, iyo ari mu Budage yagize ati: “Hariya ntabwo biba byoroshye kuko mba ndi muri rwinshi gusa ariko nyine nk’iyo ntari mu ishuri ndiyiba nkawukora.

    Gusa ariko nyine ntabwo uwo muziki mba nkoze uba ari muto cyane kuko n’umwanya uba ubaye muto ariko nyine iyo ibiruhuko bigeze ndawukora mwinshi.

    Gusa ariko noneho ikindi kintu kingora hariya ni ukumvisha (Convince) abazungu ngo baze bajye mu ndirimbo zanjye igihe ndi gukora amashusho yazo. Ikindi kandi kugira ngo banyeganyege cyangwa se babyine biba bigoye cyane, ni ukuvuga ko Style yabo ari ukwigumira hamwe bakaririmba gusa”.

    Uyu mupadiri akomeza avuga ko n’ubwo biba bigoye kumvisha umuzungu kuza mu ndirimbo ye ngo abyine, iyo abonye akanya gato abakoresha amahugurwa yo kubyina.

    Yavuze ko bitewe n’umwanya muto afite, n’ibimukundira azava mu Rwanda ahakoreye indirimbo 3 afite zitararangira neza.

    Padiri Jean François Uwimana, atangaza abantu batari bake bitewe n’imyitwarire ye, aho abantu benshi bibaza ku mupadiri uririmba injyana ya Rap, Reggae n’izindi nyinshi zitandukanye.

    Urugero ni nk’indirimbo yakoranye n’umuraperi AmaG The Black yise “Umuriro” yavuzweho byinshi bitandukanye.

    Padiri Uwimana avuga ko ataba yitaye ku bantu bamuvuga ndetse n’abihaye Imana bagerageza kumucira urubanza, ntabwo abaha umwanya.

    Yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Kanombe 

    Yari avuye mu Budage aje mu karuhuko gato

    Reba indirimbo “Umuriro” ya Padiri Francois na AmaG The Black

    “>

    Reba ikiganiro Padiri Uwimana yagiranye n’itangazamakuru

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134623/padiri-jean-francois-uwimana-yakomoje-ku-mbogamizi-ahura-nazo-mu-muziki-akorera-mu-budage-134623.html