Blog

  • Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa umush… – #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Mizero Rosine ufite imyaka 28, utuye mu Murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero, arashinja umusore kumubenga kandi yaramwishyuriye amafaranga y’ishuri mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza nyuma yo kumusezeranya kuzamugira umugore.

    Uwo mukobwa avuga ko umusore bakundanye kuva biga mu mashuri abanza, arangije kwiga kaminuza yahise areka kumushaka kandi yari yaramusezeranyine kumugira umugore bigatuma amwishyurira akiga kugeza ku cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

    Mizero Rosine aganira na Tv1, yavuze ko uwo musore witwa Uwizeyimana Jean Claude, amaze kurangiza kwiga icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza iherereye mu karere ka Karongi yahise amwihinduka yanga kumurongora nk’uko yari yarabimusezeranyije.

    Yagize ati “Namuhaye ibirenze umutima, twakundanye tukiri abana. Namuhiriye kaminuza nkoresha amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itandatu.”

    Mizero akomeza, avuga ko amusubiza amafaranga yamutanzeho yiga kaminuza kuko yanze kumugira umugore nkuko yari yabimusezeranyije.

    Yagize ati: “Yarambwiye ngo njyewe icyo nagushakagaho ni ukwiga kaminuza nkarangiza, ubuzima bwiza ndabufite ndi Kuri sareri (Salaire) nifuza uzagumireho aho cyangwa ushaka ahandi ujya. Ndashaka ko ansubiza amafaranga yanjye .”

    Mizero Rosine uvuga ko yanafashije Uwizeyimana Jean Claude wigisha amashuri abanza kugura inzu bagombaga kubanamo anavuga ko babyaranye abana babiri ndetse akaba asaba ko uwo musore yubahiriza inshingano zo kurera abo bana babyaranye.

    Umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude, uvugwaho kubenga Mizero Rosine kandi avuga ko yamuririye kaminuza kugira ngo azamugire umugore yahakanye ibyo ashinjwa.

    Yagize ati: “Arabeshya, ikirego kiri mu butabera kuko ni umutekamutwe. Reka twere kubivuga bitarasohoka kuko biri mu butabera Munyamakuru.”

    Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nyange, Niyireba Thomas yemeza ko Mizero Rosine yagejeje ikibazo ku Murenge ariko umusore akamwihakana avuga ko amafaranga yo kwishyura kaminuza yayahawe ku nguzanyo muri banki. 

    Niyireba avuga ko uwo mukobwa ubuyobozi bwamugiriye inama yo gutanga ikirego mu butabera. Uyu muyobozi avuga Uwizeyimana icyo yemera ko bumvikanyeho ari ukubyarana umwana.

    Mizero Rosine avuga ko yanafashije Uwizeyimana Jean Claude kugura inzu bagombaga kubanamo 

    Uwo mukobwa avuga ko amafaranga yarihiriraga uwo musore muri Kaminuza yavaga mu bushabitsi yakoraga acuruza resitora ndetse n’akabari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134673/rurageretse-hagati-yumusore-numukobwa-umushinja-kwanga-kumurongora-yaramutanzeho-arenga-30-134673.html

  • BIRAVUGWA: Iby’inzigo iri hagati ya The Ben n… – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bivugwa ko ari ubwo kuri snapchat hagati y'abantu 2 amazina yabo batashatse  amazina yabo atangazwa ,bugaragaza ikiganiro hagati yabo uri I Burundi aho agira ati:'Yoo muntu wanjye sindi indyarya ariko aba bavandimwe bafite umugambi wo kuburizamo igitaramo cyawe. Witonde kuko Gael yararakaye pe!'.

    Undi wa kabiri wabwirwaga nawe agira ati:'Nonese kuki bashaka kubikora? Sinigeza mbifuriza ikintu kibi kuva nabaho. None kubera iki bo banyifuriza inabi?'

    The New Times dukesha iyi nkuru yageze kuri uyu wa kabiri igaragaza  ko abantu benshi baketse ko  ari The Ben.

    Nyirubutumwa wa mbere yabwiye The Ben ko 'ibivugwa muri kiriya kiganiro' impamvu Coach Gael ashaka kuburizamo kiriya gitaramo biterwa n'amafaranga The Ben amufitiye.


    The New Times yanditse ko aya makimbirane ari ayo hambere ubwo bahuriraga muri Amerika aho bombi batuye. Bakimara kugirana umubano wihariye Gael yifuje gushora mu muziki nyarwanda no kuwugeza aho benshi baririra. Icyo gihe Coach Gael yatangije sosiyete yitwa 1:55 AM. Yararanganyije amaso mu kirere cy’umuziki w'u Rwanda ashaka umuhanzi w'inzozi ze yashoramo ariya madolali,uwaje ku rupapuro rw'imbere ni The Ben dore ko nubundi bari baramaze kuba inshuti.

    Coach Gael yagiranye amasezerano na Madebeats kugirango azajye akorana na The Ben mu mishinga y'indirimbo'. Uwahaye amakuru The New Times ariko  utatangajwe amazina yagize ati:'Coach Gael na The Ben na Madebeats bakoranye ku ndirimbo'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz yanabiciye bigacika. Nibura iriya ndirimbo yagiyeho asaga $75,000 mu manyarwanda asaga Miliyoni 89,917,258.42

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka Madebeats yatanze umucyo kuri aya makimbirane ahishura ko Coach Gael yarakajwe no kuba The Ben atarishyuye amafaranga yashyizwe muri 'Why'. Ati:'Coach Gael ari kwishyuza hagati ya $75,000 -$100,000. Ngiyi impamvu ya rwaserera ihora izamuka hagati y'aba bagabo 2 bahoze ari inshuti z'akadasohoka.

    Igitaramo The Ben azakorera i Burundi cyahawe umugisha na Leta ndetse abayobozi bazacyitabira

    Inyarwanda yashatse kumenya umwuka uri i Bujumbura kuri iki gitaramo. Umunyamakuru w'imyidagaduro witwa Amipro The Mc ufite izina mu Burundi,akora kuri Buja Fm ,akora mu kiganiro kitwa Hit Connection. Yagize ati:'Ayo makuru yo guhagarika igitaramo cya The Ben ntayahari. Iki gitaramo nicyo kivugwa i Burundi kurusha ibindi bintu byose” 


    Igitaramo cy'abanyacyubahiro'Vip concert' kuri 30 Nzeri 2023 kizabera hitwa Eden Garden. Igitaramo cya rusange kizaba ku itariki 01 Ukwakira 2023 ahitwa Jardin Public. Amipro The Mc yanahishuye ko nyirigutegura iki gitaramo ari kubarizwa i Kigali mu Rwanda. Ni igitaramo kizahagutsa abanyacyubahiro bazaza gutaramana na The Ben.

     

    Ese amafaranga yashowe muri 'Why' akwiriye kwishyurizwa i Bujumbura?

    Aya mafaranga yashowe mu ndirimbo'Why' ikaba yaranakunzwe aho yabashije kugera hose kuyishyuriza i Bujumbura ni ukwigiza nkana. Kuba barahuye bakaganira bakaba inshuti nyuma hakaza umwuka mubi hagati yabo ntabwo byakabaye bijya hanze ngo habeho gahunda yo kuburizamo igitaramo kandi bose bashaka iterambere ry'umuziki nyarwanda. Abakuze bazi neza uko amakimbirane yakemurwaga habagaho kwicara mu gacaca bagacoca amagambo. Byakwanga hakitabazwa abakuru. Iyo byose byangaga hakurikiragaho ubwunzi. 


    Igishoboka hano rero niba Coach Gael afite inyandiko zerekana uko aya mafaranga yashowe n'uburyo yari kugaruka yakabaye agana inkiko z'ubucuruzi zikaba zakemura iki kibazo kuko ntabwo kirenze ubushobozi bw'inkiko zo mu Rwanda. Kugeza ubu aya makuru abari i Bujumbura baganiriye na Inyarwanda bahamya ko babyumva hano hariya nta kibazo gihari bategereje itariki bakirira ikirori. 


    Mu biganiro by'imyidagaduro i Bujumbura,inkuru iza ku mpapuro z'imbere ni igitaramo cya The Ben. Claude Saga ukorera Pj Classic Fm yabwiye InyaRwanda ko rwose ayo makuru ntayahari kandi igitaramo bakiteguye neza.


    Hari ubutumwa bwasakaye bw'umuntu wiyitiriye The Ben kuri Tiktok nabwo bwateje impagarara nyamara The Ben yanyomoje ariya makuru ko adakoresha TitkTok nta mpamvu yo kubimugerekaho.


     Ni umuntu wiyitiriye izina rye ku buryo abantu badakwiriye kubiha agaciro. Uruhande rwa Coach Gael ntabwo rwashatse kugira icyo rubivugaho ariko igihe cyose bagira icyo batangariza InyaRwanda muzakimenyeshwa. 

     REBA WHY YA THE BEN NA DIAMOND PLATNUMZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134670/biravugwa-ibyinzigo-iri-hagati-ya-the-ben-na-coach-gael-yototeye-ibitaramo-byi-bujumbura-134670.html

  • Al Hilal izakina na Rayon Sports yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye #rwanda #RwOT

    Al Hilal Benghazi igomba gukina Rayon Sports yageze mu Rwanda aho yabujije abantu kubafata amajwi n’amashusho ubwo bari bageze i Kigali.

    Ije mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izakiramo Rayon Sports tariki ya 24 Nzeri kuri Kigali Pele Stadium kubera ko muri Libya iki gihugu kibasiwe n’ibiza, ni mu gihe iyi Stade izanakira umukino wo kwishyura tariki ya 30 Nzeri.

    Mu rukerera rwo kuri wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023 saa 3h30′ nibwo iyi kipe yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho banze kuba bafotorwa cyangwa se ngo bafatwe amashusho bagera mu Rwanda.

    Al Hilal ikaba yazanye igice kimwe cy’abakinnyi aho ikindi gice cy’abakinnyi kiribugere mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

    Iyi kipe ikaba yahise ijya gucumbika kuri Four Points by Sheraton Kigali, aho amakuru avuga ko nta muntu wegera aho bari ndetse barimo gufashwa n’abakozi bo muri Ambasade yabo ndetse na bamwe mu bategura amafunguro ari ababo.

    Ni ikipe yaje isa n’ifite umujinya kuko CAF yanze guhindura itariki y’umukino bikarangira ije kwakirira mu Rwanda.

    Bagombaga gukina tariki ya 15 Nzeri 2023 ariko bamenyesha CAF ko batakina kuri ayo matariki bitewe n’uko igihugu cyabo cyari mu cyunamo cyo kunamira abantu bahitanywe n’ibiza, CAF yababwiye ko itahindura itariki y’umukino ahubwo bagomba kumvikana na Rayon Sports, bahisemo ko imikino yose yazabera i Kigali.

    Ibintu byayo isa n’iyabigize ubwiru kuko no ku mbuga nkoranyambaga zayo ntiwabona abakinnyi yahagurukanye.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/al-hilal-izakina-na-rayon-sports-yageze-mu-rwanda-mu-ibanga-rikomeye

  • Abanyakigali bahishiwe byinshi muri All Star Game n’abahanzi b’Abanyafurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make hakaba umukino w’Intoranywa muri Shampiyona ya Basketball “FERWABA All Star Game 2023” ari na wo usoza umwaka w’imikino muri Basketball, abahanzi bo muri Afurika y’Epfo bakaba bazasusurutsa abazitabira uyu mukino.

    Hazaba hahanganye amakipe abiri, “Team Nshobozwa” ndetse na “Team Turatsinze” guhera ku isaha ya saa 17h10′.

    Biteganyijwe ko amarembo ya Kigali Arena azafungurwa saa 12h. Saa 14h30′ hazabaho irushanwa ryo gutsinda amanota 3 mu bagore ni mu gihe saa 15h20′ abagabo ari bazarushanwa mu gutsinda amanota 3 n’aho saa 16h15′ hazajyaho icyiciro cyo kurushanwa muri “Slum Dunk”.

    Saa 17h10′ nibwo hazaba uyu mukino biteganyijwe ko ugomba kumara amasaha abiri, ukaba uzakurikirwa n’Igitaramo cya All Star Game.

    Iki gitaramo kikaba kizaba kiyobowe n’Umushyushyarugamba Zuba Mutesi, hakazanaririmba umunyarwanda Kivumbi King.

    Abitabiriye uyu mukino kandi bazasusurutswa n’Abanyafurika y’Epfo; Nasty C na Casper Nyovest. Kuwureba ni 5000 Frw ku banyeshuri, ibihumbi 10 Frw ku myanya yo hejuru, ibihumbi 15 Frw muri VIP, ibihumbi 25 Frw muri CIP n’ibihumbi 45 Frw iruhande rw’ikibuga.

    We are glad to be among All Star Game partners!! Don’t plan to miss this Saturday at BK Arena!! 🏀 pic.twitter.com/A3xMJ7pY5n

    — Inyange (@AlwaysInyange) September 20, 2023

    Nasty C ukomoka muri Afurika ategerejwe i Kigali ari benshi

    Cassper Nyovest na we azaba ari i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abanyakigali-bashiwe-byinshi-muri-all-star-game-n-abahanzi-b-abanyafurika-y-epfo

  • U Rwanda rufite amavuye y'agaciro afite agaciro ka miliyari zirenga 150$ #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe Mine, Gaze na Peteroli (RMB), kiratangaza mu butaka bw'u Rwanda harimo amabuye y'agaciro afite agaciro ka miliyari 155 z'amadorali ya Amerika.

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, mu Kiganiro RMB yagiranye n'Abasenateri bagize Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari.

    Umuyobozi Mukuru w'iki kigo Amb Yamina Karitanyi avuga  ibi ari ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe muri 2017 bwifashishije indege.

    Amb Karitanyi yongeyeho ko uko ubushakashatsi bugenda butera imbere, hanakoreshwa Tekinoloji hazagenda haboneka ayandi mabuye y'agaciro.

    The post U Rwanda rufite amavuye y'agaciro afite agaciro ka miliyari zirenga 150$ appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/22/u-rwanda-rufite-amavuye-yagaciro-afite-agaciro-ka-miliyari-zirenga-150/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rufite-amavuye-yagaciro-afite-agaciro-ka-miliyari-zirenga-150

  • Bazasangira amafunguro banasengere abanyeshur… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizataramamo abahanzi bakunzwe bidasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagera kuri batanu ari bo Josh Ishimwe, Danny Mutabazi, True Promises, James & Daniella ndetse na Musinga Joe. Iki gitaramo kizabera ku Gisozi muri Dove Hotel, ni ubwa mbere kizaba kihabereye, gusa abagitegura bavuga ko kizajya kiba buri mezi atatu.

    Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe Tujyane Mwami Live Concert, ni 30,000 Frw ku muntu umwe, 40,000 Frw kuri Couple na 15,000 ku banyeshuri. Amatike ari kuboneka kuri Events.Noneho.com. Akarusho ni uko abazitabira iki gitaramo bose bazasangira amafunguro meza cyane yateguwe na Dove Hotel.

    KANDA HANO UGURE ITIKE YO KWINJIRA MURI IKI GITARAMO

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mandela Ndahiriwe uhagarariye abari gutegura iki gitaramo yavuze ku mwihariko wacyo, ati: “Muri iki gitaramo harimo umwihariko mwinshi cyane utandukanye n’uwo mu bindi bitaramo bisanzwe biba”.

    Yavuze ko impamvu ari uko “hazaba harimo gusengera abanyeshuri ndetse natwe ubwacu ariko twisengera kugira ngo dukomeze tugendane n’Umwami kuko buriya hari igihe umuntu aba yumva ko ariwe wigize ariko buriya sibyo”.

    Yakomeje avuga ko muri iki gitaramo kandi, abantu bose bazacyitabira bazasangira nk’uko no mu itorero rya mbere byagendaga. Iki gitaramo cyateguwe na kompanyi yitwa KSquare, ni cyo cya kabiri gihenze nyuma y’igitaramo cya Aline Gahongayire aho kwinjira byari ibihumbi 100 Frw. 

    Hasobanuwe byinshi ku gitaramo kigiye kubera muri Dove Hotel

    James Rugarama yavuze ko banejejwe no gutumirwa mu gitaramo “Tujyane Mwami Live Concert”

    Umuyobozi Wungirije wa True Promises ku Isi, Furaha Alex, ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro

    Umuyobozi wa KSquare, Kabiru Amit, yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushyigira abaramyi

    Reba ikiganiro n’itangazamakuru ubwo hasobanurwaga byinshi kuri “Tujyane Mwami Live Concert”

    VIDEO: Jean Nshimiyimana – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134658/abantu-bashonje-bahishiwe-byinshi-ku-gitaramo-tujyane-mwami-kitezweho-gukora-amateka-i-kig-134658.html

  • Bwa mbere Patient Bizimana yerekanye imfura y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, nibwo uyu mwana w'umuhungu yujuje isabukuru y'amavuko y'umwaka umwe. Byahuriranye n'uko umuryango we n'inshuti z'umuryango bamukoreye ibirori byihariye byo kwizihiza iyi sabukuru ye.

    Amashusho uyu muryango ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washyize hanze, ugaragaza ibihe bitandukanye banyuramo, inshuti zabasuye barimo abanyamasengesho, ibyaranze ibirori birimo gutaka umutsima n'ibindi bigaragaza umunezero muri uyu muryango.

    Patient Bizimana yavuze ko banezezwa cyane n'ibihe uyu mwana w'umuhungu atuma bacamo nk'ababyeyi be. Avuga ko yazanye umunezero mu muryango.

    Uyu munyamuziki yavuze ko ahora asenga asaba Imana guha umwana we Ezra Bizimana ubwenge bwo kuyikorera no kubana n'abandi.

    Ati 'Ndabona ibice byiza byanjye ubwanjye bigaragarira muri wowe. Urwenya rwawe n'ijwi ryiza cyane mu muryango wacu. Nkunda uko uri muhungu muto ndetse n'umugabo uzavamo. Ndagusengera ngo ukurane ubwenge n'uburebure no gutonesha Imana n'abantu bose.'

    Muri aya mashusho wagereranya na filime mbarankuru, Bizimana avuga ko umwana we atangaje kuko hari byinshi bahuje, kandi ko yumva cyane indirimbo zihimbaza Imana.

    Ati 'Abantu benshi bavuga ko Ezra asa na Mama we ariko ikintu cyiza gitangaje yafashe imico yanjye. Ni ukuvuga ngo imico yanjye usa ariyo afite. Nkunda imbuto, akunda imbuto indirimbo z'Imana afite 'Playlist' (indirimbo yumva) hano, icyo ni ikintu cyihariye kuri twe.'

    Umwe mu nshuti z'uyu muryango wavuze isengesho, yashimye Imana ku bwo kuzana mu buzima Ezra mu muryango wa Patient Bizimana na Gentille.

    Yasabiye Ezra gukura akunda Imana kandi ayikorera. No guha imbaraga Patient Bizimana n'umugore we zo kurera umwana w'abo Gikirisitu no kuyubahisha. Ati 'Ibyo banyuramo byose ubibutse ko ubakunda…

    Patient Bizimana ari ku rutonde rw'abahanzi barushinze bagahimbira indirimbo abakunzi babo, kuko ku wa 27 Ukuboza 2021 yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Yampano' yahimbiye umugore we, Uwera Gentille.

    Yasohoye iyi ndirimbo nyuma y'uko ku wa 19 Ukuboza 2021 asabye anakwa umukunzi we.

    Icyo gihe Patient Bizimana yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yayihimbiye umugore we yifashisha amashusho y'ubukwe bwabo mu kwerekana uko ibirori byabo byagenze, asangiza abatarabashije kubutaha n'abandi.

    Hari aho aririmba agira ati 'Imisozi nuriye, amataba namanutse, uwiteka yarabibonaga kuko we adakiranirwa ngo yibagirwe iyo mirimo, niyo mpamvu ampaye iyi mpano. Mwami nategereje igihe kirekire nahoranaga inzozi none zibaye impamo.'

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho hagaragaramo ibice by'ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n'ibindi bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.

    Uretse amashusho y'ubu bukwe, hari n'amashusho agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga cya Cricket.

    Patient n'umugore we basezeraniye imbere y'Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranyijwe n'umugore wa Apotre Masasu Joshua.

    Ubwo Patient Bizimana yambikaga impeta y'urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano rikomeye, avuga ko kumenyana nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.

    Ati 'Kuva nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo mu mutima wanjye.'

    Akomeza ati 'Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi nta n'imiraba izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n'iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo.'

    Uwera nawe yasezeranyije Patient Bizimana kuzamugandukira. Ati 'Ndahiriye imbere y'ababyeyi, ab'umwuka, ab'umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n'iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima.'

     

    Patient Bizimana yatuye umugisha ku mwana we wizihiza isabukuru y'amavuko y'umwaka umwe


    Patient yavuze ko uko umwana we akura agenda yisanisha nawe birimo gukunda indirimbo zihimbaza n'imbuto zo kurya 


    Ibyishimo ni byose mu muryango wa Bizimana na Gintille bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe y’umwana w’abo 


    Bizimana yavuze uyu mwana yazanye umunezero mu muryango w’abo


    Ezra Bizimana, imfura ya Patient Bizimana na Gentille Uwera

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKIME' YA PATIENT BIZIMANA

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134664/bwa-mbere-patient-bizimana-yerekanye-imfura-ye-agaruka-ku-mico-bahuje-amafoto-134664.html

  • Eden Care yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga… – #rwanda #RwOT

    Eden Care ni ikigo gitanga ubwishingizi bw’ubuvuzi mu buryo bw’ikoranabuhanga, kikaba aricyo cyonyine mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga bigari (East Africa) gikora gutya. Iki kigo giherutse kwinjira ku isoko  cyahawe uburenganzira na Banki Nkuru y'u Rwanda muri Kanama 2022. 

    Iki kigo cyazanye impinduka zikomeye, zirimo n'uburyo gikorana n'ibigo bya mbere muri Afurika mu kwishingira abishingizi, bikagiha ubushobozi bwo gutanga ubwishingizi bunoze. Kuri ubu Eden Care yamaze kumurika uburyo bw’ikoranabuhanga cyangwa se ‘Application’ mu ndimi z’amahanga, aho yazanye ‘ProActiv Service’ izajya ifasha abishingizi kubona ubuvuzi mu buryo bwihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    ProActiv Service ikaba ibasha kuboneka ku muntu wese ukoresha telefoni za Smart Phone cyangwa se mudasobwa. Icyo bisaba ni ukuyishyira muri telefoni yawe nawe ukaba umunyamuryango wa Eden Care ukabona no kubona serivisi zayo byumwihariko izijyanye n’ubuvuzi no gukurikirana ubuzima bwawe umunsi ku munsi bitabaye ngombwa ko uremba.

    Ubu buryo bwa ‘ProActiv Service’ bworohereza gukurikirana amakuru y'abakozi ajyanye n'ubwishingizi bw'ubuvuzi. Ni uburyo buzasimbura ubwajyaga bwifashishwa bufata umwanya munini, bityo babashe kongera umusaruro.

    Ku bakozi, bo bahabwa application bifashisha mu kumenya ibijyanye n'ubwishingizi bwabo no kumenya farumasi ibegereye ikorana n'ikigo cy'ubwishingizi cyabo. ProActiv Service ikaba yitezwe ko bizabafasha kugabanya umwanya bamara ku bitaro bategereje serivisi z'ubwishingizi, babashe kwiyitaho.

    Eden Care yongeraho na serivisi mbonezamibereho nka siporo, imirire no gusuzumisha imikorere y'umubiri, ibintu bishobora gutuma abakiliya bagera ku ntego bashyizeho mu buzima bwabo.

    Mu mikorere y'ibitaro, Eden Care yubatse ikoranabuhanga ryihutisha serivisi, rigabanya igihe umuntu ashobora gutegereza serivisi zitangwa n'ubwishingizi haba mu kwandika uwagiye kwivuza cyangwa gutanga inyemezabwishyu no kwishyuza.

    Ubwo buryo bufasha mu kugabanya ikiguzi cyakoreshwaga mu gutanga izi serivisi kuri 50%, bigatuma Eden Care yongera 50% mu misanzu kurusha ibindi bigo bitanga serivisi z'ubwishingizi bw'ubuvuzi.

    Byumwihariko ku bakiriya ba Eden Care bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije gaterwa n’impamvu zitandukanye, babaha ubufasha bwihuse bwo kubona umuganga (Therapist) ubaba hafi akabafasha. Babafa kandi amasaha anabafasha kuba bamenya uko ibyiyumviro byabo bigenda bihinduka ku buryo igihe bababaye cyangwa bishimye babimenya bityo bikabafasha gukumira ikibazo cy’agahinda gakabije.

    Ku bakiriya ba Eden Care bakoresha ‘ProActiv Service’ barwaye indwara zidakirira, bahabwa ubufasha bw’ubuvuzi bwihuse hifashishijwe ikoranabuhanga. Bahabwa gukorana na resitora zibafasha kubona ibyo kurya no kunywa bigendanye n’indwara barwaye ndetse bakanahabwa ‘Gym’ bakoreramo imyitozo ngororamubiri ku bashaka kugabanya ibiro no guhangana n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso.

    Moses Mukundi washinze Eden Care yatangarije InyaRwanda ko ubu buryo buzafasha benshi. Yagize ati: ”ProActiv Service izakuraho umwanya munini abantu bamaraga bategereje kwivuza. Icyatumye tuyishyiraho ni ukugirango dufashe abatugana kubona serivisi z’ubuvuzi zinoze kuko hari benshi batanyurwa na serivisi zitangirwa kwa muganga bitewe nuko akenshi zitinda kandi baba bifuza kuvurwa hakiri kare”.

    Rudahinduka Kevin umuyobozi wa Eden Care uhamya ko irajwe ishinga no gutanga ubwishingizi ku bigo bishishikajwe no kugira abakozi bafite umuhate, ubuzima buzira umuze kandi bishimye. Yatangarije InyaRwanda ko ProActiv Service ari gahunda ya kabiri bazanye mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati: ” Eden Care muri rusange ni ubwishingizi dushobora kubonamo inyungu, bugatanga serivisi zo kuboneza imibereho, butanga amahirwe adufasha kugira ubuzima bwiza. Kugira ngo tuzane izi mpinduka, kandi igiciro kikaguma hasi”.

    Mu mafoto, dore uko byari byifashe ubwo Eden Care yamurikaga ku mugaragaro uburyo bwa ‘ProActiv Service’ bufasha abantu kwivuza mu buryo bwihuse kandi bunoze hakoreshejwe ikoranabuhanga:

    Moses Mukundi washinze ikigo cy’ubwishingizi cya Eden Care

    Rudahinduka Kevin, umuyobozi wa Eden Care yasobanuye byinshi kuri ‘ProActiv Service’

    Itangazamakuru ryasobanuriwe uko ‘ProActiv Service’ ikora

    Bamwe mu bitabiriye uyu muhango wa Eden Care wo kumurika ‘ProActiv Service’

    Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bahawe impano na Eden Care

    Ababashije gusubiza ibibazo babazijwe bahabwaga impano

    Abayobozi mu kigo cya Eden Care gitanga ubwishingizi bw’ubuvuzi hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134668/eden-care-yashyizeho-uburyo-bwikoranabuhanga-bufasha-abantu-kwivuza-mu-buryo-bwihuse-134668.html

  • Umujyi wa Kigali wahagurukiye ubucuruzi bw'abamasayi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwahagurukiye ikibazo cy'ubucuruzi bw'abamasayi bazenguruka mu mihanda bacuruza ibintu bitandukanye bikoze mu ruhu kuko bitemewe.

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, mu kiganiro ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwagiranye n'itangazamakuru.

    Ubusanzwe ibikoresho bicuruzwa n'amasayi, birimo inkweto, imikandara, amakofi n'ibindi ariko bakagerekaho n'indi miti gakondo bavuga ko ivura indwara zitandukanye zirimo no kubura urubyaro.

    Umujyi wa Kigali usanganwe gahunda yo gukura abazunguzayi mu mihanda bagashyirwa mu masoko yabugenewe hirya no hino mu mujyi.

    Nubwo bimeze bityo, abamasayi bo ntibigeze bava mu muhanda cyane ko bakomeje imikorere yabo mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko aba bazunguzayi bafatwa kimwe n'abandi bityo nabo bakwiye kujya mu masoko cyangwa amaguriro aho baba babarizwa cyangwa ubucurzi bwabo bugahagarikwa.

    Yavuze ko muri gahunda yo kunoza ubucuruzi bwo mu mujyi hafashwe gahunda yo guca ubuzunguzayi bityo n'Abamasayi nabo bagomba kubahiriza iyi gahunda kuko nabo ibareba nk'abari mu Rwanda.

    Yagize ati 'Twasanze harimo icyuho mu buryo twita ku kibazo cyabo no kubashakira aho bacururiza. Ni ukubaha igishoro no kubakurikirana kugira ngo n'ugize ikibazo hagati afashwe. Ariko ubu turi gushyira n'imbaraga nyinshi ku babagurira kuko iyo umuguriye aho muba muhuriye ejo azahagaruka.'

    Pudence yavuze ko abashinzwe umutekano cyane Dasso n'Irondo ry'Umwuga bahuguwe bakanaganirizwa ku bijyanye no kumenya uko bahangana n'ikibazo cyabo.

    Ati 'Ntabwo twifuza kubona ushinzwe umutekano arwana n'umuzunguzay,i ahubwo ni ukureba buryo ki afashwa kujya ha handi yateganyirijwe agakurikiranwa anariyo by'umwihariko Abamasayi kuko nabo bagomba gukorera ahabugenewe ntabwo byemewe ko azungurukana n'ibyo acuruza.'

    Umujyi wa Kigali ugarutse ku kibazo cy'abamasayi nyuma y'iminsi mike, Umuyobozi w'Agateganyo w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru, Lt Col Higiro Vianney, nawe avuze ko ubucuruzi bw'Abamasayi mu mihanda bagiye kubuhagurukira kuko  bukomeje kwiyongera mu mihanda yo muri iyo ntara.

    Ati 'Tumaze iminsi duhura n'inzererezi z'abanyamahanga ntimubazi?zirirwa zitanga ngo urubyaro, bakirirwa bagendana ibikweto ku rutugu wabibaraga ugasanga bihora ari ibikweto 10 yirirwa atwaye, kandi nta nubwo izo nkweto bazicuruza. Namwe muzazibare zihora ari 10 cyangwa 15, ariko icyo birirwa bacuruza ni iki? Birirwa bacuruza turiya tuntu birirwa babeshya abantu ngo batanga urubyaro. Mwabamenye? Ba bantu birirwa bakenyeye rumbiya? Ntabwo bariya tubemera.'

    Yunzemo agira ati 'Uzajya aza mu gihugu cyacu azajya aza afite pasiporo azi nibyo agiye gukora, tunamenye naho atuye nuko akora.[…] ntabwo twaca ubuzererezi ngo twemere ubw'abanyamahanga.'

     

    The post Umujyi wa Kigali wahagurukiye ubucuruzi bw'abamasayi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/22/umujyi-wa-kigali-wahagurukiye-ubucuruzi-bwabamasayi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujyi-wa-kigali-wahagurukiye-ubucuruzi-bwabamasayi

  • Ruhango: Miliyoni zisaga 269 zarokoye ubuzima bw'abatwarwaga n'umugezi w'Akabebya #rwanda #RwOT

    Abaturage n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango by'umwihariko Umurenge wa Mbuye na Kinazi, barishimira ikiraro cyuzuye ku mugezi w'Akabebya. Ni umugezi abawuturiye bahamya ko mu myaka yashize watwaye abatari bake mu gihe wabaga wuzuye kubera imvura. Ubuhahirane n'imigenderanire hagati y'abaturage byari byarazambye byagarutse, icyizere cy'iterambere kiriyongera.

    Habarurema Valens, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango avuga ko iki kiraro cyuzuye gitwaye amafaranga y'u Rwanda 269,764,175. Avuga kandi ko cyubatswe mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y'Umurenge wa Mbuye na Kinazi, ko kandi Akarere kizeza abaturage ko ahagaragara hose ikibazo ubuyobozi bwiteguye kugikemura.

    Ikiraro cyakuye abaturage mu bwigunge, kirokora ubuzima bwa benshi bari kuzahagwa.

    Gasinzigwa Alexis, ku myaka 64 ni umuturage mu Mudugudu wa Kibanda, Akagari ka Gisari, Umurenge wa Kinazi ari naho yavukiye. Avuga ko mbere yuko iki kiraro cyubakwa bari mu bwigunge ndetse uyu mugezi w'Akabebya ukuzura nti wambukwe n'abagerageje bakagwamo, bakahaburira ubuzima.

    Ati' Mbere rero twari tumerewe nabi cyane! Twari mu bwigunge. Kano Kabebya karuzuraga cyane! Kakuzura nti hagire umuntu wambuka, kakica n'abantu. Waba unyuze nk'aha ng'aha akanya gatoya wambutse wagaruka ugasanga huzuye. Abantu benshi kajyaga kabica rwose! Imvura yaguye twaracumbikaga'. Akomeza avuga ko mu myaka ahamaze, abo azi kahitanye barenga 50. Avuga kandi ko cyera mu 1976 hari akararo gato k'umuzungu abantu bambukiragaho.

    Gasinzigwa, avuga ko kubakirwa iki kiraro, uretse kuva mu bwigunge ngo kigiye no kubafasha kwiteza imbere kuko iyo bezaga imyaka baburaga uko bayijyana ku isoko cyangwa se bakabura uko bajya guhahira mu baturanyi, bakagurisha ibyo bejeje bahenzwe bitewe nuko kubona uza kugura imyaka bejeje ahantu hatagendeka byari ikibazo. Ashimira Leta agira ati' Iyi Leta y'Ubumwe yararebye iratugoboka'.

    Amazi yacyangiza yashakiwe inzira.

    Habinshuti Edouard, umuturage mu Murenge wa Mbuye avuga ko mbere y'iyubakwa ry'iki kiraro bari mu bwigunge, bari mu bukene bukabije, ko uwezaga byagoraga kubona umuguzi, uwabaga arwaye cyangwa arwaje bakamwohereza ku ivuriro rya Kinazi byagoranaga kuko byasabaga kuzenguruka ahantu Moto nibura yacaga ibihumbi icumi. Ni mu gihe ubu ikiraro kimaze kubakwa igiciro cya Moto ari ibihumbi bibiri cyangwa munsi yayo. Avuga kandi ko hari abana benshi babaga abaswa abandi bakava mu ishuri kuko iyo imvura yagwaga byabangamiraga benshi batabashaga kwambuka.

    Avuga ko nko ku babyeyi, urugendo bakoraga bajya kwa muganga rwabavunaga cyane, bamwe bakabyarira nzira ndetse hakaba abo abana bapfiraho. Hari n'abaturage ngo bajyaga banga kujya kwatisha imirima ngo bahinge kuko batabaga bizeye umutekano no kuzabona uko bageza umusaruro mu rugo no ku isoko cyangwa batizeye kubona abaza kubahahira ibyo bejeje.

    Ahataragendwaga ubu hasigaye ari Nyabagendwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens asaba abaturage kuba abambere mu kubungabunga iki kiraro bakora ibikorwa bitangiza inkengero z'Umugezi w'Akabebya kugira ngo hakomeze kuba Nyabagendwa. Ni mu gihe kandi bamwe mu baturage, bavuga ko batahirahira bisubiza ahabi bahoze, ko bazarinda aha hantu ndetse ko banabitangiye kuko ubu bateye imbingo bagamije gufata ubutaka.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/22/ruhango-miliyoni-zisaga-269-zarokoye-ubuzima-bwabatwarwaga-numugezi-wakabebya/