Blog

  • Meddy ku igare ameze nk’umuhinzi, yatanze iki… – #rwanda #RwOT

    Meddy wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerka, yikojeje ku rukuta rwe rwa instagram, asanzwe akurikirwaho n’abasaga ibihumbi 940 abasangiza ifoto ikomeje kurikoroza ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga yibazwaho cyane.

    Ni ifoto imugaragaza yambaye isengeri, afite igare rishaje rihetse umufuka urimo ibintu wagira ngo ni umuhinzi mworozi ari ku mazi.

    Iyi foto yayiherekesheje amagambo akubiyemo kwigisha abantu agakiza  agira ati “Ntukemere igitutu cy’iyi si. Ntukamanike amaboko kandi ugerageze guhindura, Irinde Satani azaguhunga! Reka Kristo akumurikire. Fata umusaraba wawe ukomeze ujye mbere, Ntugire umuntu utinya kandi ntugire n’ibihe utinya”.

    Meddy muri iyi minsi asigaye yaribereye umuvugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asigaye yiririmbira, ndetse no mu butumwa asigaye agenera abantu muri iyi minsi bwerekeye agakiza.

    Uyu muhanzi mu minsi yashize ubwo yatangazaga ko ibyo kuririmba indirimbo z’isi abihagaritse, abantu babaye nk’abarya amavubi batangira kumwiha cyane bavuga ko iby’umuziki bimunaniye, abandi bakavuga ko abahemukiye ku bwo kuva mu ndirimbo bamukunzemo nka: Igipimo, Akaramata, Adi Top n’izindi zibyinitse kandi zirimo amagambo y’urukundo.

    Ibi byaje kuba akarusho ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana yise “Grateful” hanyuma abantu ntibayikunde neza cyane nk’uko bari basanzwe bakunda izindi ndirimbo ze zisanzwe ndetse icyo gihe n’ibyo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga (Posts) ze ntabwo abantu babifataga neza nk’uko byari bisanzwe.

    Ifoto ya Meddy ameze nk’umuhinzi ikomeje kuvugisha benshi

    Gusa ariko Meddy akimara gushyira iyi foto n’aya magambo ku rubuga rwa Instagram, ubona ko abantu bamwakiriye uko ari nk’umubwiriza butumwa ubajyana mu gakiza, no mu bitekerezo batanga biba bigaragara ko bari kumwe nawe mu rugendo ndetse banamushimira.

    Meddy asigaye yaribereye umuvugabutumwa

    Reba indirmbo “Grateful” ya Meddy

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134708/meddy-ku-igare-ameze-nkumuhinzi-yatanze-ikibwirizwa-gikomeye-134708.html

  • Abahanzi icyenda barimo Massamba bagiye guhur… – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizaba mu gihe cy'iminsi itatu, kuva ku wa 29 Nzeri 2023 kugeza ku wa 1 Ukwakira 2023.

    Abategura iri serukiramuco bavuze ko kuri iyi nshuro batumiye abahanzi bashingiye ku banyafurika bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika n'abakomoka kuri uyu Mugabane bakorera umuziki mu bihugu bitandukanye by'Isi.

    Iri serukuramuco rizaherekezwa n'ibikorwa by'ubugeni n'ubuhanzi, ibitaramo by'abahanzi aho bazaririmbira imbona nkubone abafana babo.

    Urutonde rwatangajwe rugaragaraho Massamba Intore wo mu Rwanda, Ndaka wo muri Angola, Ngari Ngari&Ingoma Live yo mu Burundi, Itsinda Abahebera ryo mu Burundi, Octave 7th ryo muri Phillippines, Karella/ Dj Diamond, Sangea, Sappleton na Daddy H ndetse na Snarlin Lions.

    Abategura iri serukiramuco basaba buri wese uzaryitabira kuzitwaza inkweto zo kubyina, kuko bizaba ari ibihe by'ubusabane, kubyina byagutse mu rwego rwo kugira ibihe byiza muri iri serukiramuco rizarangwa n'ibikorwa byo kugaragaza imico y'ibihugu bitandukanye.

    Rizaba bwa mbere ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2023 aho kwinjira ari amadorali 20. Kuri uriya munsi hazaba ibirori byo guhura no gusangira n'abanyamuziki batumiwe ibizwi nka 'Meet and Greet'.

    Ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 hazaba ibitaramo by'abahanzi n'ibindi bikorwa bizaranga iserukiramuco, aho kwinjira ari amadorali 30. Ni uguhera saa tanu z'amanywa kugeza saa moya z'ijoro. 

    Ni mu gihe kuri iriya munsi guhera saa yine z'ijoro kugeza mu masaha akuza, hazaba 'Afterparty' izacurangamo aba Dj, kwinjira ni amadorali 20.

    Ku Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, aba Dj, ababyinnyi, abakaraza n'abahanzi bazahurira mu gitaramo cyihariye, aho kwinjira ari amadorali 10.

    Ni mu gihe uhisemo kwishyura iminsi itatu y'ibi bitaramo asabwa kwishyura amadorali 10.

    Massamba aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko gakondo irimo amafaranga, kandi abahanzi bayikora neza barunguka kurusha n’abandi. Yavuze ko “muri gakondo ntabwo tuzi gutwika” nk’abandi bakora izindi njyana.

    Massamba yasobanuye ko yatumiwe muri iri serukiramuco hagamijwe ko yerekana umwihariko w’u Rwanda mu muziki.

    Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushyigikira abahanzi, kandi bakumva ko inyungu buri umwe agira igera no kuri mugenzi we.

    Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, yanavuze ko abantu bakwiye gutandukanye ikiriyo n’ikirori. 

    Avuga ko iyo ugiye mu kirori ukwiye kumenya ko ugiye guhimbarwa utagiye gukora isesengura no kureba.

    Massamba agiye gutaramira muri Edmonton na Ottawa muri iri serukiramuco rikomeye muri Canada
    Ndaka Yo Wini, umunyamuziki wo muri Angola ukorera umuziki muri Canada azaririmba muri iri serukiramuco



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134703/abahanzi-icyenda-barimo-massamba-bagiye-guhurira-mu-iserukiramuco-muri-canada-134703.html

  • Cristiano Ronaldo yasubije abavuga ko yarangi… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuwa Gatanu w’iki cyumweu ubwo bari bamaze gutsinda ikipe ya Al Ahli ibitego 4-3. Muri ibi bitego bya Al Nassr,  Cristiano Ronaldo afitemo 2 yatsinze ari wenyine. 

    Nyuma y’uyu mukino, uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 5 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, asubiza abajya bavuga ko yashizemo, avuga ko akishimiye gukina umupira n’ubwo imyaka iri kuba myinshi.

    Yagize ati “Bavuga ko Cristiano yarangiye,… Njye ndacyafite byinshi byo gutanga; gutsinda ibitego, gutsinda imikino ngafasha ikipe yanjye.” Yakomeje agira ati “Nzakina umupira kugera igihe amaguru yange azambwira ati ‘Cristiano wararangiye’ rekera aho.”

    “Nishimiye ko nkifite ubushobozi bwo gutuma ikipe yanjye yitwara neza…Kandi nejejwe no kuba ndi muri Arabie Saoudite”.

    Cristiano Ronaldo yatangaje aya magambo nyuma y’igihe benshi bavuga ko nta kintu gikomeye agifite cyo gutanga ubwo yafataga umwanzuro wo kujya gukina muri Arabie Saoudite.

    Kugeza ubu mu mikino 6 ya Shampiyona ya Saudi Arabia uyu rutahizamu amaze gukina, yatsinzemo ibitego 9, atanga imipira 4 yavuyemo ibitego.

    Cristiano Ronaldo mu mikino amaze gukina nk’uwabigize umwuga muri rusange amaze gutsinda ibitego 853.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134701/cristiano-ronaldo-yasubije-abavuga-ko-yarangiye-134701.html

  • Barimyoje barataha! Abaje gukurikira isomwa r… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 22 Nzeri 2023 ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyambirambo hari bubere isomwa ry'umwanzuro w'urubanza mu mizi rwa Ishimwe Thierry uzwi nka Tity Brown. Ku isaha ya Sita z'igicamunsi mu mbago z'urukiko n'imbere hari huzuye abaje kumva umwanzuro.

    Urubanza rwari busomwe saa saba z'amanywa. Inyarwanda yari ifite kopi y'ibaruwa yahawe n'ubwanditsi bw'urukiko yemerera Inyarwanda gukurikira uru rubanza mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Byumvikana neza ko nta mpinduka zari zitezwe kuri uwo munsi. Reka isaha ya saa saba igere. 

    Umunyamakuru wa Inyarwanda yegereye sale yari buberemo isomwa ry'ubanza bityo atungurwa no kubona nta mpapuro zimanitse ku rugi zimenyesha imanza zihari nkuko bisanzwe bigenda mu manza zindi dukurikira. Umunyamakuru yegereye umwanditsi w'urukiko amubaza niba urubanza ruri busomwe undi ati: 'Urubanza ruzaburanwa ku itariki 13 Ukwakira 2023 saa saba z'amanywa.

    Mu gushaka kumenya impamvu itumye rusubikwa Inyarwanda yegereye Me Mbonyimpaye Elias agira ati: 'Ku itariki 18 Kamena 2023 nyuma y'uko urubanza rupfundikiwe hari ibimenyetso bya video ya Tity Brown na Mpinganzima Joyeuse bari kubyina, Ubushinjacyaha bwongeye muri dosiye. Iyo video rero ni ibimenyetso bishya bigomba kuburanwaho bundi bushya'.

    Abari bahari bagiye babazanya niba urubanza ruba adore ko wasangaga nta makuru. Icyokora Inyarwanda yari yamaze kwandika ko rwasubitswe ku nshuro ya 6. Bamwe mu babashije kugaragaza amarangamutima yabo barimo ababyinnyi bagize bati:'Jyewe ncitse intege sinzongera kugaruka hano Imana izakore ibyayo. 

    Ubuse amaherezo azaba ayahe?' Hari n'abaganiriye na Inyarwanda Babura icyo bavuga barimyoza gusa bigaragaza kumirwa no kuba nta cyo bakora ku byari bibaye. Tity Brown akurikiranyweho gusambanya umwana bivugwa ko ataruzuza imyaka y'ubukure. Ni icyaha yahakanye kuva yatabwa muri yombi kugeza ageze muri gereza aho agiye kumara imyaka isaga ibiri.

    Ibaruwa yemerera Inyarwanda gukurikira urubanza

    Me Mbonyimpaye Elias wunganira Ishimwe Thierry

    Abaturage bari hanze ku ruzituro bifuza kumenya umwanzuro

    Ku rukiko rwisumbuye buri wese yari yumiwe

    Ku rukiko inkuru yari Tity Brown hibazwa niba asomerwa

    Umubyinnyi Jojo Breezy yarumiwe

    Ababyinnyi bari baje umwanzuro

    Ibiganiro byimukiye mu matsinda

    Bacitse intege babura imbaraga zibakura ku rukiko

    Ibitangazamakuru byarimo bishaka ikihishe inyuma y’iri subikwa rimaze kurambirana

    URUBANZA RUSUBITSWE INSHURO YA 6

    AMAFOTO&VIDEO: DOX VISUAL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134698/barimyoje-barataha-abaje-gukurikira-isomwa-ryurubanza-rwa-tity-brown-batashye-bacitse-inte-134698.html

  • Abarenga 1000 bahawe akazi mu bitaramo 2-Ikig… – #rwanda #RwOT

    Sosiyete ya Now Now yatumiye The Ben yahishuriye Inyarwanda ko kuri Eden Garden abasaga 400 baronse akazi ariko bashobora kurenga ku munsi nyirizina w'igitaramo. Kuri Jardi Public abasaga 1000 bazabona uko bikora ku munwa babikesha igitaramo The Ben azakorera I Bujumbura.

    Nishishikare Jean De Dieu nyiri Now Now yabwiye Inyarwanda binyuze mu kiganiro kigufi cya mbaza ngusubize ku murongo wa telefoni yagize ati:'Iki gitaramo gifite akamaro ku banyagihugu bitewe nuko abarenga 1400 babonye akazi kandi baziyongera ku munsi nyirizina w'ibitaramo'.

    Ababonye akazi bari ku rutonde ruri kuri mudasobwa ya Nishishikare Jean De Dieu avuga ko abacunga umutekano bari mu ikipe y'abantu basaga 60 kuri Eden Garden mu gitaramo cy'abafite umufuka ubyimbye. 

    Harimo kandi abazaba bari gutanga ibyo kunywa, kurya, kwicaza abitabiriye. Sosiyete ya Now Now ivuga ko bari gukoresha abakozi bashya barimo abashoferi, abakora mu kabari n'izindi serivisi nkenerwa.

    Uyu mushoramari avuga ko akazi ari kenshi kandi kazagirira akamaro abarundi batari bake. Dore ko igitaramo kizaba ari icy'amateka.

    Ikibazo cy'aho gucumbika I Bujumbura n'ibura ry'ibitoro yamaze abantu amakenga

    Inyarwanda yari amakuru ko aho gukinga umusaya hatangiye gushira bitewe n'abantu babimenye bagafata ibyumba rugikubita. Ikindi kibazo cy'ibitoro byari byarabaye akasamutwe I Bujumbura yagize icyo avuga. 

    Yagize ati: 'Bujumbura ni ngari ifite aho kurara henshi rwose buri wese uzaza azabona aho arara. Amahoteli arahari. Ku kibazo cya essence na Mazout twakivugutiye umuti. Uyu munsi iki kibazo cyatorewe inyishyu mu kwezi kwa 7. Ariko turi kwibikaho ibitoro ku buryo uzagira ikibazo tuzamugoboka.'

    Nishishikare Jean De Dieu yabwiye Inyarwanda ko nyuma y'igitaramo cya The Ben hari ibindi bitaramo bizakurikiraho mu Rwanda, mu Burayi no muri Amerika. Ibitaramo byagiye binahindurirwa amatariki kuko harimo mu Rwanda, Europe n'Amerika bizakurikiraho nyuma y'igitaramo cya The Ben'.

    Abanyacyubahiro bazitabira

    Nyiri Now Now avuga ko abazitabira bazaryoherwa bikwiye. Avuga ko hateguwe ibitaramo 2 kugirango buri wese azaryoherwe. Iki gitaramo biteze ko kizaba kitabiriwe cyane. Big Fizzo na Sat-B bongewe kuri The Ben bitewe nuko bashakaga kwagura ibikorwa bya Now Now I Burundi. Avuga ko Sat-B na Big Fizzo bari baratangiye kubakoresha mbere. 

    The Ben akibura umubyeyi we hari abaketse ko igitaramo kitazaba. Ati:'Hari abaririmbye basaga 3 bari gufatanya na The Ben. Twari dufite na gahunda yo gufungura ibikorwa byacu bya Now Now I Burundi. Big Fizzo na Sat-B batinze kwemeza gahunda yabo ariko nibo twari dufite muri gahunda.'. 

    Yasoje avuga ko batigeze batekereza gutumira The Ben wenyine kuko bari no kuzana umuhanzi wo muri Tanzania. Ati:'Abayobozi hafi ya bose bakomeye I Burundi bazaza kandi The Ben azagera I Burundi mbere y'iminsi 5 amenyere ikirere anitoze hamwe n'ikipe ye, anakore ibiganiro n’itangazamakuru'.

    Nishishikare Jean De Dieu nyiri Now Now yatumiye The Ben


    Bashaka gufungura ibikorwa bya Now Now mu bitaramo byatanze akazi ku barenga 1000


    Nyiri Now Now yatumiye abarimo The Ben, Sat-B na Big Fizzo


    Abayobozi bakuru yahishuye ko bazitabira igitaramo

    Ikibazo cy’ibitoro cyavugitiwe umuti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134700/abarenga-1000-bahawe-akazi-mu-bitaramo-2-ikiganiro-na-nishishikare-jean-de-dieu-watumiye-t-134700.html

  • Miss Muheto Divine yarokotse impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine yarokotse impanuka iba yanatwaye ubuzima bwe ariko Imana igakinga akaboko.

    Amakuru avuga ko iyi mpanuka yayikoze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023 ikaba yabereye Kimironko.

    Imodoka yari arimo yagiye igonga inzu ariko bw’amahirwe we ntiyagira icyo aba aho yahavuye ariko na we ajya kwa muganga.

    Uyu mukobwa wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 akaba atarabona umusimbura, yahise ajya kwivuriza ku ivuriro rya ‘La Croix du Sud’ hazwi nko kwa Nyirinkwaya.

    Imodoka yari arimo yinjiye mu nzu

    Miss Nshuti Muheto Divine yakoze impanuka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-muheto-divine-yarokotse-impanuka-ikomeye

  • Cristiano Ronaldo yihenuye kubasajisha icyo yita ‘imburagihe’ #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo yavuze ko nubwo abantu benshi bamwibasira ngo arashaje ahagarike gukina, nta gahunda yabyo afite.

    Hari nyuma y’umukino wa shampiyona ya Saudi Arabia ikipe ye ya Al Nassr yaraye itsinzemo Al-Ahli Saudi ibitego 4-3 aho yatsinzemo ibitego 2.

    Nyuma y’uyu mukino yavuze ko abantu bamusebya ko yarangiye ndetse akwiye guhagarika gukina, ibintu avuga ko bihabanye n’ukuri.

    Ati “baravuze ngo Ronaldo yararangiye… ariko siko kuri. Nzakomeza gukina kugeza amaguru yanjye ambwiye; Cristiano, ndasoje.”

    Yakomeje agira ati “Ndacyifite byinshi. Nkunda umupira w’amaguru, nkunda gutsinda ibitego. Ndacyakunda gutsinda imikino no kwegukana ibikombe. Bavuze ko narangiye ari cyo gihe cyanjye cyo gusoza ariko ndacyagaragaza ko atari ukuri.”

    Muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-24, Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal, ibitego 2 yaraye atsinze byahise byuzuza ibitego 9 atsinze muri iyi shampiyona mu gihe igeze ku munsi wa 7.

    Cristiano yavuze ko abamunenga ko ashaje akwiye guhagarika gukina atari ukuri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yihenuye-kubasajisha-icyo-yita-imburagihe

  • FERWAFA yitandukanyije n’Umutoza w’Amavubi y’… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 3 w’iki cyumweru ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yakinaga na Ghana mu mikino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afuruka. 

    Umukino warangiye Amavubi anyabitswe ibitego 7-0, nyuma y’umukino Nyinawumuntu Marie Grace yavuze ko impamvu batsinzwe ibi bitego byose ari ukubera ko ikipe y’igihugu ya Ghana y’abagore ifite abakinnyi bameze nk’abagabo.

    Nyuma yo gutangaza aya magambo benshi ntabwo bayavuzeho rumwe ari nabyo byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ryatangaje ko ibyatangajwe na Nyinawumuntu Marie Grace bihabanye n’amahame n’indangagaciro zaryo banakangurira abandi banyamuryango kwirinda ibintu nk’ibi.

    Mu magambo yabo, banditse bati “Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buramenyesha ko ibyatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Ghana, bihabanye n’amahame n’indangagaciro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda”.

    “Turakangurira abanyamuryango ba FERWAFA kwirinda imyitwarire cyangwa imvugo zitavuga ukuri, zidafite ishingiro Kandi zitarimo ubunyamwuga”

    Nubwo FERWAFA yatangaje ibi gusa hari amakuru avuga ko uyu mutoza yaba yamaze no kwirukanwa.

    Itangazo rya FERWAFA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134695/ferwafa-yitandukanyije-numutoza-wamavubi-yabagore-134695.html

  • Nasty C na Cassper Nyovest basesekaye i Kigal… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, ku isaha ya 22:45 PM, ni bwo umuraperi Nasty C na mugenzi we Cassper Nyovest basesekaye i Kanombe mu mujyi wa Kigali aho bitabiriye igitaramo kiri buherekeze umukino 'Ferwaba All Star Game'.

    Ni kimwe mu bitaramo bise 'African Throne Tour' aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo zitandukanye, bari gukorera mu bihugu binyuranye kuva mu kwezi kwa Kanama 2023, bikazasorezwa iwabo muri Afurika y'Epfo tariki 28 Ukwakira 2023.

    Amakuru avuga ko Nasty C na Cassper Nyovest, u Rwanda ruri mu bihugu batekerejeho bifuza gukoreramo igitaramo gihuriweho n'impande zombi, niko kugirana ibiganiro n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA.

    Nyuma y'ibiganiro byamaze iminsi, Nasty C, Cassper Nyovest na FERWABA bemeranyije ko aba bahanzi bazataramira muri Bk Arena yakira abarenga ibihumbi 10, mu gitaramo gisoza umukino wa 'Ferwaba All-Star Game 2023.

    Abahanzi nyarwanda barimo Zuba Mutesi, Kivumbi King, Davis D n'abandi nibo bitezweho guherekeza Cassper Nyovest na Nasty C ku rubyiniro muri iki gitaramo kiri bube kuva saa 08:00 PM. Iki gitaramo kirabanziriza n'irushanwa ryo gutsinda amaonta atatu menshi  ibizwi nka '3 Points Shooting Contest'

    Iki gitaramo kandi kirabanzirizwa n'umukino uri buhuze ikipe ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques ndeste n'ikipe ya Turatsinze. Hari kandi irushanwa ry'Ikinyobwa Cheetah ryo gutera 'Dunk' nziza kurusha izindi ugahembwa ibihembo birimo ikarito y'iki kinyobwa n'ibindi.

    Nyovest utegerejwe i Kigali yatangiye kuririmba afite imyaka 12 y’amavuko. Kugeza ubwo mu 2006 yatsinzwe ikizamini cya Leta cy’amashuri yisumbuye, ava mu ishuri.

    Icyo gihe, uyu musore yabwiye ababyeyi be ko ashaka gukurikira inzozi ze zo gukora umuziki, bituma ku myaka 16 y’amavuko ava mu ishuri.

    Kuri iriya myaka yahise asinya mu inzu ifasha abahanzi ya Motwaswako, batandukanye mu 2008 Cassper atangira gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

    Mu 2013, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Gusheshe”, mu 2014 asohora album ye ya mbere yise “Tsholofelo”. Iyi album yarakunzwe cyane ku rubuga rwa iTunes muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2014 Casper yashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa MTV Base. Mu 2020, uyu muraperi yagiranye amasezerano y’imikoranire na Def JamAfrica.

    Ni Label ahuriyemo na Nasty C bazazana i Kigali, Larry Gaaga, Boity, Nadia Nakai, Tellaman, Tshego, Ricky Tyler ndetse na Vector.

    Ni ubwa mbere Cassper agiye gutaramira i Kigali. Ni mu gihe Nasty C ari ku nshuro ya gatatu agiye gutaramira i Kigali, kuko umwaka ushize wa 2022 nabwo yataramiye i Kigali.

    Nasty C yabonye izuba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini. Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo yakubiye kuri album 'Sophomore'. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo 'South African Music Awards' ndetse na 'All Africa Music Awards'.

    Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y'urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y'imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

    Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.

    Ku mwaka wa 14 y'amavuko, Nasty C yasohoye 'Mixtape' ye ya mbere yise 'One Kid, A Thousand Coffins' yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play  ya mbere yise 'L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)', nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye 'Mixtape' ya kabiri iriho indirimbo yamamaye yise 'Juice Back'.

    Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020). Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n'izindi.

    Nasty C yasesekaye i Kigali, aho yitabiriye igitaramo 'Ferwaba All-Star Game Concert' kiraba kuri uyu wa Gatandatu Tariki 23 Nzeri 2023 muri BK Arena

    Ku kibuga cy'Indege Nasty C yifotorejweho n'abafana babashije kumumenya

    Cassper Nyovest yakandagiye ku butaka bw'u Rwanda bwa mbere, aho yitabiriye igitaramo gisoza umukino wa 'Ferwaba All-Star Game'

    Iki gitaramo ni kimwe mu byo aba baraperi bari gukorera mu bihugu bitandukanye bise 'African Throne Tour'

    Kivumbi King na Zuba bari mu bahanzi bari buherekeze Cassper Nyovest na Nasty C ku rubyiniro

    Ikipe ya Nshobozwabyosenumukiza iracakirana n'Ikipe ya Turatsinze mu mukino wa 'Ferwaba All-Star Game'

    Binyuze mu kinyobwa Cheetah, Bralirwa yateguye irushanwa ryo guhiganwa gutsinda amanita atatu, uhize abandi agahembwa ibihembo bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134693/nasty-c-na-cassper-nyovest-basesekaye-i-kigali-bakina-saye-nitangazamakuru-amafoto-134693.html

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro nabafite… – #rwanda #RwOT

    Ni biganiro byabaye kuwa Gatanu taliki 22 Nzeri 2023 bibera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Perezida Kagame yitabiriye Inama y'Inteko Rusange ya Loni.

    Nk’uko ibiro by'umukuru w'igihugu byabitangaje, Komiseri wa NBA Adam Silver, Komiseri wa NBA wungirije, Mark Tatum na Perezida wa Toronto Raptors ndetse akaba na nyiri Giants of Africa Masai Ujiri, nibo bari bitabiriye ibi biganiro.

    Ibyo Perezida Kagame yaganiriye n'aba bayobozi harimo ibyazweho kuva u Rwanda rwagirana ubufatanye na NBA birimo kuzuza inzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena ndetse no kwakira imikino ya Basketball Africa League(NBA). 

    Ikindi baganiriyeho ni amahirwe ahari yo guteza imbere umukino wa Basketball ku mugabane w'Afurika n'inyungu za siporo mu kuzamura ubukungu.

    Ibi biganiro bibayeho kandi nyuma y’uko Perezida Kagame n'ubundi agiranye ibiganiro na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, Gianni Infatino, bigaruka ku bufutanye bwa FIFA bugamije guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda.
     

    Perezida Kagame aganira n’abayobozi ba NBA ndetse na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors ndetse akaba na nyiri Giants of Africa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134694/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-nabafite-uruhare-mu-gutegura-nba-134694.html