Blog

  • Ruhango: Twiyemeje guteza imbere abaturage bagakora, bagahagarara bwuma-Meya Habarurema #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko bashyize imbere icyazana impinduka nziza ku buzima bw'abaturage b'Akarere abereye umuyobozi. Abaturege bakennye, abafite ubuzima butameze neza bagafashwa kwiteza imbere, bagahagarara bwuma, bagakora banezerewe. Ni igikorwa Ubuyobozi bwinjiranyemo n'abafatanyabikorwa 40 ku bw'inyungu z'umuturage.

    Mu kurushaho kunoza iki gikorwa kigamije guzamura imibereho myiza y'Abaturage, Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango n'Abafatanyabikorwa bako batandukanye bafashe iminsi ibiri y'umwiherero hagamijwe kwiha ingamba zibaganisha mu cyerekezo kimwe, aho buri wese agaragaza uruhare rwe mu gutuma imiryango 3500 ihindurirwa ubuzima.

    Abagize JADF n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango mu mwiherero ugamije kunoza ingamba zo kuzamura abatishoboye bagahindurirwa ubuzima.

    Meya Habarurema Valens, avuga ko abaturage bafite gufasha guhindura imibereho ikaba myiza kurusha ari imiryango 3500 isigaye kuko umwaka ushize yari ibihumbi 15. Bisobanuye ko abandi barenze umurongo wo gusindagizwa ubu bakaba bahagaze bwuma, barazamutse(Graduation), bava mu cyiciro cy'ubukene.

    Avuga ku mpamvu y'umwiherero uhuje Akarere n'Abafatanyabikorwa, Meya Habarurema yagize ati ' Uyu mwiherero ugomba kurangira tumaze kumvikana ngo; Ko dufite abantu bagera ku bihumbi 3 tugomba guherekeza, umufatanyabikorwa kanaka arafata bangahe, undi runaka arafata bangahe, Akarere karafata bangahe kugira ngo umwaka urangire…, ubundi dufite gahunda y'imyaka ibiri kugira ngo abo ngabo babe bahagaze neza ariko nibura buri mwaka tugomba kuba dufite ibisubizo aho bageze. Icyo rero nicyo gikuru tugiye kubanza kureba ngo abo bantu turabahiga gute, turabagabana gute kugira ngo tubaherekeze abaturage bacu beguke, bahagarare base n'abandi'.

    Ibyo bagomba gufatanya gukorera aba baturage ni; Ukubigisha neza uko bakoresha ibyo bafite, uko bakoresha ubwenge Imana yabahaye bagatera imbere. Ikindi cya kabiri ni; ukugira icyo baha umuturage gifatika aheraho yaba Amatungo, Inguzanyo, Kubigisha gukora imirimo no kubaha akazi mu mishinga itandukanye.

    Avuga ko mu bihumbi 12 bahinduriwe ubuzima bakava mu murongo wo gufashwa byagezweho bitewe n'inkunga zitandukanye bahawe byaba; Amatungo, Amafaranga mu buryo butandukanye. Abakoresheje neza ubushobozi bahawe biteje imbere bava ku gusindagizwa ahubwo nabo baba abafasha abandi.

    Muri aba 3500 bagomba gusindagizwa kugera ku rwego babasha guhagarara bemye, bakigira barimo; Abagiye bakura mu myaka bakagera aho bashaje yemwe n'itungo afite akaba atakibashije kuryitaho, harimo abagize ibyago baba impfubyi mu buryo butunguranye, hari ababyeyi bakoze impanuka, harimo Abarwara bakitaba Imana ugasanga umwana nta basha kwifasha, hakaba n'abandi bagize ubumuga akaba atakwikura no mu rugo ngo agere ku isoko n'abandi. Aba bose bagomba guterurwa bakagira aho bagezwa mu kwigira ubwabo. Gusa na none muri aba harimo  abazaherekezwa kugeza bashaje kuko ntacyo wahindura ku buzima bwabo.

    Umubyeyi Albertine, umukozi wa ZOE Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango nk'umufatanyabikorwa wibanda ku mibereho myiza n'ubukungu, avuga ko mu bafatanyabikorwa 40 bari muri aka karere buri umwe abashije guhagarara neza mu nshingano z'ibyo akora bahindura ubuzima bw'abaturage bukarushaho kuba bwiza.

    Umubyeyi Albertine/ZOE akaba na Perezida wa Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage muri JADF Ruhango. 

    Ashimangira ko mu miryango 3500 igiye kwitabwaho nabo nka ZOE bafitemo iyo bazibandaho ariko by'umwihariko bakaba bita ku rubyiruko rukomoka mu miryango itishoboye, aho barugenera ubufasha butandukanye butuma ubwarwo rwikura mu bukene, rukifasha ariko kandi rukanafasha imiryango rukomokamo.

    Mu bufasha baha uru rubyiruko harimo; Ukubigisha kwigira mu kwihangira imirimo, hanyuma bakaruha ubufasha bw'amafaranga buza bwunganira ubwo bumenyi. Hari abo bahuza n'ibigo by'imari bitewe n'imishinga yakozwe bagafashwa kubona inguzanyo bitabagoye bagakora bakiteza imbere.

    Meya Habarurema Valens.

    Hamwe n'Abafatanyabikorwa, Meya Habarurema Valens ahakamya ko guhindura imibereho y'abaturage batishoboye ikaba myiza kurushaho ari umuhigo biyemeje kandi biteguye kwesa hamwe n'aba bafatanyabikorwa, bityo abasindagizwa bagakora, bagahagarara bwuma bagatera imbere. Asaba kandi buri muturage kumva ko kwigira uri umuntu w'Umugabo, Umugore, Umusore aribyo bihesha 'AGACIRO' nyira byo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/24/ruhango-twiyemeje-guteza-imbere-abaturage-bagakora-bagahagarara-bwuma-meya-habarurema/

  • Cassper yasogongeje Album, Kirikou aratungura… – #rwanda #RwOT

    Ni umusore w'imyaka 26 y'amavuko wigara rito udakoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro, ahubwo uzi uburyo aganira kandi akaririmbana n'abakunzi be.

    Azi kuvuga amagambo akora ku mutima ku buryo buri muntu uri imbere ye ashiduka yatwawe. Mu gitaramo yakoreye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandtau tariki 23 Nzeri 2023, yakoreshaga amagambo yatumaga buri wese avuza akaruru k'ibyishimo.

    Kandi yakunze kuririmba yisanisha cyane n'u Rwanda n'Abanyarwanda. Yakoze iki gitaramo ashyigikiwe na mugenzi we Cassper Nyovest binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo bise 'African Throne World Tour' bari gukorera mu bihugu bitandukanye.

    Ni ku nshuro ya Gatatu Nasty C ataramiye i Kigali. Mu 2018 yaririmbiye mu kabari, 2022 aririmbira muri BK Arena binyuze mu gitaramo Chop Life.

    None yongeye gutaramira muri BK Arena imbere y'ibihumbi by'abantu babanje kureba umukino wahuje abakinnyi b'intoranywa bari bagize amakipe abiri: Team ya Nshobozwa ndetse na Team ya Turatinze.

    Uyu mukino wasozaga umwaka w'imikino wa 2022-23 muri Basketball, warangiye Team Nshobozwa yegukanye intsinzi ku manota 99 kuri 89 ya Team Turatsinze.

    Uyu mukino waherekejwe kandi n'igitaramo cy'abahanzi cyaririmbyemo Cassper Nyovest, Nasty C, Kivumbi, Kenny K Short, Logan Joe ndetse na Kirikou Akili.

    Ni ubwa mbere Kirikou Akili wo mu Burundi yari ataramiye muri BK Arena. Uyu musore aherutse gusoza amashuri yisumbuye kandi yakoze Ikizamini cya Leta. Akunzwe muri iki gihe muri Kigali binyuze mu ndirimbo 'Lala' yakoranye na Chriss Eazy ndetse na 'Yalampaye' yakoranye na Kivumbi King.

    Iki gitaramo cyafunguwe n'itsinda ry’ababyinnyi The Urban Song ryasusurukije ibihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo cyaherekeza imikino ya All Star Games cya Nasty C.

    Bakorewe mu ngata n'umuraperi King Kivumbi winjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Pull Up’ yakoranye na Dj Toxxyk. Kivumbi w’imyaka 24 y’amavuko arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Maso y'inyana', 'Madam', 'Badman', 'Salute', 'Sabrina' yakoranye na Mike Kayihura, 'Demo' yahuriyemo na Ariel Wayz na Bruce The First n'izindi.

    Mu gitaramo hagati yahamagaye bagenzi be Kenny K Shot na Logan Joe basanganira urubyiruko, bafatanyije baririmbye indirimbo nka 'Whatever' 'Ibitambo' n'izindi.

    Nyuma, Kivumbi yahamagaye Kirikou baririmbana indirimbo bakoranye bise 'Yalampaye'. Kirikou Akili yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda kandi ko 'Abarundi n'abanyarwanda ni bamwe'. Ati 'Ndavuga mukabasha kubyumva. Nishimiye kubataramira. Uyu musore yanaririmbye indirimbo 'Lala' yakoranye na Chriss Eazy.

    Umuraperi Cassper Nyovest yabanjirije mugenzi we Nasty C ku rubyiniro mu gitaramo bakoreye muri BK Arena. Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo bise “African Throne World Tour” bari gukorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

    Ni ubwa Mbere Cassper ataramiye i Kigali, amashusho yagiye ashyira hanze yavugagamo ko yiteguye kugirana ibihe byiza n’Abanyarwanda. Arazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Bana ba Stout’,  ‘Soul’  ‘Candlelight’, ‘4 Steps Back’ n’izindi.

    Cassper Nyovest, ni umwe mu baraperi beza Afurika y’Epfo ifite. Ubwo yari muri iki gitaramo yatangaje ko mbere yo gutaramira i Kigali yabajije Nasty C uburyo Abanyarwanda bakira abahanzi mu bitaramo.

    Yavuze ko yishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere kandi ‘nazanye n’umuvandimwe wanjye Nasty C. Yavuze ko ashingiye kubyo yabwiwe yiteguye gutaramana n’abafana be.

    Muri iki gitaramo yagiye yita ku kuririmba zimwe mu ndirimbo nshya ziri kuri album ye 'Salomon' aherutse gushyira hanze. Ndetse yaririmbye indirimbo nka 'Baby Girl' iri kuri album ye yise 'Thuto', 'Balmain' n'izindi.

    Yanyujije amaso mu nkumi zari muri iki gitaramo, avuga ko iriya ndirimbo yayikoreye abakobwa.  Mbere yo kuva ku rubyiniro yakiriye mugenzi we Nasty C 'umuvandimwe' ku rubyiniro.

    Nasty C ageze ku rubyiniro, yavuze ko yishimiye kongera gutaramira i Kigali. Uyu musore w'imyaka 26 y'amavuko yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi Davido [bakoranye iyitwa 'Coolest Kid in Africa], yaririmbye muri 'Particula' ya Major Lazer na Dj Maphorisa n’izindi.

    Nasty C ni umunya-Afurika y’Epfo w’umwanditsi w’indirimbo akaba Umuraperi udashidikanwaho. Muri iki gihe abarizwa muri Label ya Deff Jam Records.

    Bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko atunze arenga Miliyoni 2$. Muri iki gitaramo yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe agezer kuri ‘Particula’ yakoranye na Major Lazer na Dj Maphorisa, ibintu birahinduka muri BK Arena.

    Yaririmbye indirimbo nka 'SMA' yakoranye na Rowlene, 'No More', 'Eazy', 'King' yakoranye na ASAP, 'Gravy',  'Strings and Bling', 'Doc Shebeleza' n'izindi.

    Uyu muraperi yashyize akadomo kuri iki gitaramo saa tanu z'ijoro. Yasoje ashima uko yakiriwe agira ati 'Ndashaka kubashimira cyane ku bwo kunyakira gutya. Muratangaje cyane! Mufite amajwi meza ndetse mushobora kuririmba kundusha. Nizere ko mwagize ibihe byiza nk'ibyo nagiriye i Kigali.'



    Nasty C yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi Davido [bakoranye iyitwa 'Coolest Kid in Africa], yaririmbye muri 'Particula' ya Major Lazer na Dj Maphorisa n’izindi

    Nasty C ni umunya-Afurika y’Epfo w’umwanditsi w’indirimbo akaba umuraperi udashidikanwaho



    Muri iki gihe Nasty C abarizwa muri Label ya Deff Jam Records. Bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko atunze arenga Miliyoni 2$ 

    Nasty C yaririmbye indirimbo ‘Particula’ yakoranye na Major Lazer na Dj Maphorisa yamwaguriye igikundiro cye






    Cassper Nyovest ku rubyiniro yakoresheje imbaraga nyinshi bituma abanya-Kigali bamwiyumvamo cyane


    Cassper yabwiye abanya-Kigali ko afite album yise 'Solomon' iriho indirimbo nziza abashishikariza kuyumva

     Umuraperi Kirikou Akili wo mu Burundi yatunguranye mu gitaramo cya Nasty C na Cassper i Kigali



    Kirikou yasanze Kivumbi ku rubyiniro baririmbana indirimbo ‘Yalampaye’ bakoranye

    Akili yavuze ko ‘Abarundi n’Abanyarwanda ari bamwe. Ati 'Mwakoze kunyakira.'

    Abaraperi bagezweho muri iki gihe Logan Joe na Kenny k Shot basanganiye Kivumbi ku rubyiniro baririmbana zimwe mu ndirimbo bakoranye


    Logan Joe afitanye indirimbo na Kivumbi bise ‘Whatever’, Logan afitanye indirimbo na Ish Kevin na Kenny bise ‘Ibitambo’  


    Kivumbi yahuriye ku rubyiniro na Nasty C na Cassper Nyovest 










    Kami Kabange yasezeye mu ikipe y’Igihugu ya Basketball, ahabwa ishimwe
     

    Nasty C na Cassper bishimiye gutaramira i Kigali 


    Team Nshobozwa yegukanye itsinzi ihigitse iya Team Turatsinze









    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Nasty C na Cassper bakoreye i Kigali

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134722/cassper-yasogongeje-album-kirikou-aratungurana-ibyaranze-igitaramo-cya-nasty-c-i-kigali-am-134722.html

  • Josh Ishimwe mu bahatanye mu irushanwa rishy… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda mu rugendo rwo gushyigikira abasanzwe bakora uyu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.

    Hanagamijwe kandi gukomeza gushimangira umubano hagati y'abo n'abakunzi b'ibihangano byabo. Ariko kandi riri mu murongo wo gufasha Abanyarwanda kwisanga mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni umushinga wari umaze umwaka umwe utekerezwaho ugiye gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023.

    Kuri iyi nshuro ya mbere iri rushanwa ryatangiranye n'abahanzi bane aribo: Josh Ishimwe, Chryso Ndasingwa, Danny Mutabazi na Bosco Nshuti.

    Abahanzi bazahatana mu irushanwa binyuze mu matora yo ku butumwa bugufi (SMS) no kuri internet. Abafana n'abakunzi b'umuziki nibo bazagira uruhare mu guhesha amahirwe umuhanzi, ndetse buri wese uzatora azagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye byashyizweho.

    Ibihembo bizatangwa birimo 'Mireval' y'umwaka [Nibura ku gihembwe hazishyurwa atarenga 150Frw bivuze ko ku mwaka hazishyurirwa 450Frw], kandi bikaba bireba buri cyiciro buri wese yigamo.

    Aya mafaranga y'ishuri azahabwa buri cyiciro cyose cy'ishuri, waba wiga mu mashuri asanzwe, amashuri y'imyuga nko kudoda, gutwara imodoka, kubaka n'ibindi.

    Hazatangwa kandi ibihembo birimo 'SmartPhone', Televiziyo, Matela, ibikoresho by'ishuri n'ibindi.

    Ibi bihembo byashyizweho mu rwego rwo gufasha abafana n'abakunzi b'umuziki kugirango amafaranga buri wese yakoresheje amugarukire mu buryo bw'ibihembo.

    Mu cyumweru cya mbere 'Mineval' izatangwa buri munsi iherekejwe n'ibikoresho by'ishuri, bivuze ko hazaba hari umunyamugisha uzegukana ibi bihembo. Mu cyumweru gikurikiyeho, ibi bihembo bizajya bitangwa buri wa Kabiri na buri wa Gatanu w'icyumweru.

    Uwatsindiye 'Mireval' azajya atanga konti y'ikigo hanyuma yishyurirwe amafaranga, uwatsindiye Televiziyo azajya ayishyikirizwa aho ari, cyo kimwe n'ibindi bihembo.

    Eric Mucyo uri mu bari gutegura iri rushanwa yabwiye InyaRwanda, ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha abahanzi b'indirimbo za 'Gospel' cyo kimwe n'abakunzi b'umuziki.

    Yagize ati 'Twateguye iri rushanwa hagamijwe kurushaho gukundisha abakunzi b'umuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Twariteguye kugirango abahanzi ba 'Gospel' barusheho kugira ubusabane n'abakunzi babo.'

    Akomeza ati 'Impamvu y'ibi bihembi biherekeje iri rushanwa ni ukugirango amajwi abafana batanze azagarukire bamwe muri bo ababere umugisha. Ni ugutanga ariko nawe ukagira icyo ubona, ubuzima bw'abantu bakazamuka. Ni ukuvuga ngo uratanze umuhanzi arazamutse, ariko n'abo muri bo hari abazazamuka.'

    Kuva kuri uyu wa mbere, aba bahanzi baratangira kujya mu bitangazamakuru bavuga birambuye kuri iri rushanwa ndetse n’icyo basaba abakunzi babo kubashyigikira.

    Ku wa Kabiri no ku wa Gatanu hazajya hatangwa ibihembo, kandi buri muhanzi azajya aba afite ubushobozi bwo gutanga ibihumbi 450Frw ku mufana wahize abandi.

    Chryso Ndasingwa niwe uzabimburira abandi mu biganiro n’itangazamakuru aho azatangira ku wa Kabiri, Josh Ishimwe akurikireho ku wa Gatatu, ku wa kane ni Danny Mutabazi n’aho ku wa Gatanu ni Bosco Nshuti.

           

    Hatangijwe irushanwa ‘Gospel People Rise Up’ rigamije guhuza abahanzi ba Gospel n’abakunzi babo riherekejwe n’ibihembo ku bafana

    Josh Ishimwe uhatanye muri iri rushanwa azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Sinogenda Ntashimye’, ‘Inkingi Negamiye’, ‘Ntacyo ngushinja’, ‘Reka Ndate Imana’ n’izindi
    Bosco Nshuti aherutse gusohora indirimbo yise ‘Numvise’ ariko azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Nzamuzura’, ‘Ni muri Yesu’, ‘Uranyumva’ n’izindi
    Chryso Ndasingwa yamamaye cyane mu ndirimbo yise ‘Wahozeho’, ‘Mu bwihisho’, ‘Nzakomeza nkwiringire’ n’izindi
    Danny Mutabazi azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Amarira y’ibyishimo’,  ‘Saa Cyenda’, ‘Igitondo’ n’izindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134724/josh-ishimwe-mu-bahatanye-mu-irushanwa-rishya-muri-gospel-riherekejwe-nibihembo-ku-bafana-134724.html

  • Bushali yatanze isomo! Abarimo Bruce Melodie… – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri Musanze berekanye ko bakunda umuziki nyayarwanda ubwo bari buzuye sitade Ubworoherane baje kwihera ijisho ibirori bya MTN Iwacu Muzika Festival byari bimaze imyaka 2 bitaba.

    Twinjirane mu gitaramo cyabereye i Musanze!

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Nzeri 2023, ni bwo abahanzi umunani batangiye urugendo ruzenguruka mu Ntara Enye z'Igihugu mu bitaramo byo kongera guhura no gusabana n'abakunzi b'umuziki Nyarwanda.

    Ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatangiriye muri Stade Ubworoherane, kuri uyu munsi, aho byahereye muri Kamena 2019.

    Nyuma y'icyo gihe byakomwe mu nkokora n'impamvu zitandukanye zirimo n'icyorezo cya COVID-19 cyatumye binyuzwa kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Muri uyu mwaka, ibitaramo byitabiriwe n'abahanzi umunani barimo abakizamuka ariko batanga icyizere ndetse n'abafite amazina amaze guhama mu muziki w'u Rwanda.

    Umuraperi Maylo uvuka muri aka karere, unahafite izina niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro maze anyura imbaga y'abantu bari baje kumushyigikira.

    Nyuma ya Maylo, Mc Buryo na Mc Bianca abashyushyarugamba  b'abahanga banamenyeranye ku rubyiniro bakiriye itsinda rya Yousta Band ryari rije gucurangira icyiciro cya mbere cy'abahanzi nyarwanda.

    Afrique umwe mu bahanzi bakunzwe banatanga icyizere niwe wabimburiye abandi maze mu ndirimbo zirimo Agatunda, Lompe ahagurutsa ibihumbi by'abantu i Musanze.

    Bwiza wakurikiye Afrique yinjiye ku rubyiniro aherekejwe n'ababyini bane ubona ko biteguye cyane ndetse biteze gutanga ibyishimo ku rubyiniro.

    Bwiza waririmbaga akananyuzamo akanabyina yaririmbanye n'abakunzi be indirimbo Ready yongera kwerekana ko ari umuhanga bidasanzwe.

    Niyo Bosco wabonaga ko yize urubyiniro neza yaririmbanye n'abakunzi be indirimbo nka Piyapuresha, abanyamusanze bakunze.

    Nyuma ya Niyo Bosco yakiriwe umuhanzi Chris Eazy ugezweho muri iyi minsi maze induru zivugirizwa rimwe mu kumwakira berekana ko bamwishimiye ndetse bari bamutegereje.

    Chris Eazy mu ndirimbo Inana, Stop, Edeni n'Amashu yongeye kwandikisha izina rye i Musanze yerekana ko amaze gukora byinshi ku muziki we.

    Abashyushyarugamba Mc Buryohe na Mc Bianca nibo bafunguye urubyiniro

    Nyuma ya Chris Eazy icyiciro cya mbere cyari kirangiye hatahiwe icya Kabiri cyagombaga gucurangirwa n'itsinda rya Symphony Band.

    Aline Sano wabimburiye abandi acurangiwe na Symphony yagiye ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi be ndetse yiteguye hasi no hejuru.

    Alyn Sano mu ndirimbo Radiyo, Fake Gee n'izindi yerekanye ko ijwi rye ari ntagereranywa mu mwanya wose yamaze ku rubyiniro.

    Bushali wari utahiwe mu bahanzi b'ikiragano gishya , yongeye gutahana umwanya wa mbere ku rubyiniro nk'umwami warwo nk'uko yabigaragaje.

    Maylo niwe wabimburiye abahanzi

    Uyu muhanzi w'umuhanga yongeye gutanga isomo ubwo yari ku rubyiniro yerekana ko urubyiniro aruzi neza cyane.

    Bushali wavuye ku rubyiniro abantu batabishaka yakurikiwe na Riderman, maze yinjiriya mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Cugusa

    Riderman ufite izina muri aka karere ni umwe mu bahagurukije abantu benshi abikesha indirimbo ze.

    Bugorobye hakiriwe Bruce Melodie  maze aririmba indirimbo zirimo Fungamacho, Ndakwanda n'izindi.

    Afrique ku rubyiniro 

    Bruce Melodie wamaze akanya ku rubyiniro, yakuyemo inkweto aziha abafana ababwira ko agiye gukorana ibirenge.

    Usibye aka gashya kandi Bruce Melodie yakiriye Kenny Sol watunguranye ku rubyiniro maze baririmbana Igitangaza ikunzwe.

    Igitaramo cyapfungikiwe saa Moya na mirongo 56 ubona ko abaturage badashaka gutaha.

    Kugeza ubu ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bikomereje i Butare aho tariki 30 bazataramira  abo mu Majyepfo.

    Afrique yatanze ibyishimo

    Bwiza mu ndirimbo Ready yaririmbanye n'abanya-Musanze

    Bwiza yari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi be

    Niyo Bosco yaririmbye anicurangira

    Niyo Bosco yazamukanye na Rutambi umusore w'ibigango

    Chris Eazy yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yasangaga indirimbo ze zose zizwi muri Musanze

    Chris Eazy yerekanye u ubuhanga budasanzwe

    Alyn Sano ku rubyiniro yaririmbanye n'abanya-Musanze

    Alyn Sano aherutse gushyira hanze Album yise Rumuri

    Bushali wari utahiwe yerekanye imbaraga zidasanzwe

    Bushali ku rubyiniro Ntawe ujya amuhiga

    Riderman yongeye kwerekana ko ari umuhanzi mukuru

    Umuraperi Riderman yashimishije imbaga y'abantu

    Bruce Melodie yacanye umucyo I Musanze

    Bruce Melodie yanyuzagamo akanabyina

    Ibihumbi by'abantu i Musanze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134721/bushali-yatanze-isomo-abarimo-bruce-melodie-chris-eazy-na-alyn-sano-bahagurutsa-ibihumbi-b-134721.html

  • Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    Hano mu Rwanda, Leta n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo ibigo birengera abana nka NCDA, Ministeri y'Ubuzima, Iy'ubuhinzi n'ubworozi, Imiryango itari iya Leta y'u Rwanda nka USAID binyuze mu mishinga yayo nka Orora wihaze n'abandi bahagurukiye gushishikariza abanyarwanda kurya amagi byibura rimwe ku munsi kubera intungamubiri ziyagize (amagi) bityo bituma harandurwa indwara zituruka ku mirire mibi ndetse no kurwanya igwingira.

    Reka turebere hamwe ibyiza byo kurya igi rimwe ku munsi

    Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko igi rifite akamaro kenshi mu mubiri w'umuntu aho ubushakashatsi buheruka bwasanze noneho igi rishobora kuvura zimwe mu ndwara z'umutima aho buvuga ko kurirya bifitiye akamaro imijyana ku bantu bakuze, aha rero abahanga bavuga ko kurya igi rimwe ku munsi bigabanya ibyago byo kurwara umutima ku cyigero cya 12%.

    Bitewe n'ibyubaka umubiri igi ryifitemo, uwaririye bimufasha kongerera ubudahangarwa ya mijyana twavuze haruguru ndetse no kwinjiza umwuka mwiza. Muri ubu bushakashatsi kandi abahanga bavuga ko igi rimwe gusa rifasha mu kugabanya indwara zifata imigarura y'amaraso ku kigero kingana na 3 kugeza ku 10%.

    Mu bundi bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuri Le journal medical mu mwaka wa 2018, buvuga ko abahanga basuzumye imirire y'abantu bageze mu za bukuru bangana n'ibihumbi 416000 basanga aba bantu bose kuko bari bafite uko barya amagi buri munsi, mu myaka 9 yonyine baje gusanga batagaragaraho indwara nka diabete ndetse n'umutima.

    Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko abantu basanzwe bafata igi rimwe ku munsi baba bafite ibyago bicye byo gupfa vuba ku cyigero cya 28% ndetse bakaba banafite ibyago bicye byo kurwara indwara zifata umutima ku cyigero cya 18%.

    Burya ngo umuhondo w'igi wifitemo cholesterol ihagije umubiri w'umuntu ukenera buri munsi, si ibyo gusa kandi, igi ryifitemo vitamin zitandukanye nka vitamin,A, D, E, B5, B9 ndetse na B12 kandi rifasha umuntu kugira amaso abona neza ubundi rigafasha ubwonko gukora neza.

    Icyitonderwa: Si byiza kurya igi rirenze rimwe kuko bitewe n'intungamubiri nyinshi zirigize bishobora gutera ibibazo mu mpyiko ugasanga umuntu aguwe nabi. Ikindi ni uko abagore batwite bakwiye kujya birira umuhondo w'igi kuko umweru waryo ushobora kubagiraho ingaruka zitandukanye.

    Gira ubuzima bwiza ufata igi rimwe ku munsi

    The post Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kurya-igi-rimwe-ku-munsi-ni-umuti-ukomeye-ku-buzima-bwawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kurya-igi-rimwe-ku-munsi-ni-umuti-ukomeye-ku-buzima-bwawe

  • Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y'iperereza ryamaze imyaka ibiri #rwanda #RwOT

    Ruharwa w'umwicanyi Pierre Kayondo wabaye Depute na Perefe wa Kibuye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi ku munsi w'ejo akaba akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

    Ifatwa rya Kayondo rije nyuma y'Iperereza ryimbitse ku byaha regwa, nyuma y'ikirego cyatanzwe n'Impuzamashyirahamwe iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(CPCR), ibimenyetso bikagaragaza ko Pierre Kayondo yaremye imitwe y'Interahamwe mu zahoze ari komini Tambwe na Kigoma mu yari Perefegitura ya Gitarama. Izo nterahamwe zishe abatutsi beshi cyane , Pierre Kayondo ngo akaba ariwe wazihaye amabwiriza n' intwaro zakoreshejwe muri ubwo bwicanyi.

    Pierre Kayondo wahoze ari umudepite, yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND , akaba n'umwe mu bashinze Radio rutwitsi ya RTLM, dore ko ku rutonde rw'abanyamuryango 1136 ba RTLM aza ku mwanya wa 365. Izina Pierre Kayondo ryagarutse kenshi mu madoyiye y'abajenosideri bahamwe n'ibyaha, baba ababuraniye mu Rwanda, baba n'ababuranishijwe n'Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, ariko gufata uyu ruharwa no kumuburanisha bikomeza kuzarira.

    Ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, Alain Gauthier n'umugore we, Dafroza babwiye AFP ko 'banenejwe no kuba ikirego cyabo cyaratumye hatangira iperereza ndetse abakora mu rwego rw'ubutabera bakagaragaza ubushake.'

    Kayondo yabaye Perefe wa Kibuye n'Umudepite. Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu Ruhango n'i Tambwe muri Gitarama. We yafashije mu ishingwa ry'amatsinda y'Interahamwe ndetse anayaha intwaro byiyongera ku kuba yaritabiraga inama zayo.

    Gauthier yatangaje ko Kayondo yari umuntu wa hafi wa Colonel Aloys Simba na Ephrem Nkezabera, bombi bahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihe kigeze ngo igihugu cye kireke gukomeza kuba indiri y'abajenosideri. Agahuru k'imbwa karahiye rero, abibwiraga ko mwacitse ubutabera murabona ko mwibeshya.

    Twibutse ko aho mu Bufaransa hakiri abajenosideri batararyozwa ubugome bwabo, barimo Agatha Kanziga, Col Laurent Serubuga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Laurent Bucyibaruta, n'abandi bari ku rutonde rw'abo Ubushinjacyaha bw'u Rwanda rusabira gushyikiriza ubutabera.

    The post Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y'iperereza ryamaze imyaka ibiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umujenosideri-pierre-kayondo-wari-wihishe-mu-bufaransa-yatawe-muri-yombi-nyuma-yiperereza-ryamaze-imyaka-ibiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujenosideri-pierre-kayondo-wari-wihishe-mu-bufaransa-yatawe-muri-yombi-nyuma-yiperereza-ryamaze-imyaka-ibiri

  • Yazanye gitari! Anne Kansiime yageze i Kigali… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 ahagana saa yine z’ijoro, yitabiriye igitaramo cya Seka Live kizaba kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Yatangaje ko yishimiye kugaruka i Kigali nyuma y’uko muri Nzeri ya 2022 atanze ibyishimo bisendereye ku bakunzi be. Ati “Nishimiye kuba ndi hano. Nta kintu nta kimwe nzasiga, ndashaka kubaha buri kimwe cyose mfite, nyabuneka ejo muzaze…'

    Anne Kansiime avuga ko ‘kuba umubyeyi’ byatumye agaragaza buri mpano ye. Yavuze ko igihe cyose ashobora kuririmba no gusetsa ‘igihe mbona ko abantu banjye babishaka. Ati “Ndabyiteguye kuririmba.”

    Kansiime wazanye gitari azifashisha acurangira abazitabira iki gitaramo, yavuze ko yaje mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abamufasha mu muziki barimo Producer n’abandi bazahurira ku rubyiniro. Ati “Ntabwo ari isezerano, ntuza uzaseka.”

    Muri iki gitaramo, Anne Kansiime azahurira ku rubyiniro na Patrick Rusine, Herve Kimenyi, Dr Andre ndetse na Ambasaderi w'Abakonsomateri.

    Uyu mugore utegerejwe i Kigali, yavutse yitwa Kansiime Kubiryaba Anne. Ni umunya-Uganda w'umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umushyushyarugamba akaba n'umushabitsi ubimazemo igihe.

    Ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika bimwita 'Africa's Queen of Comedy'. Ni umwe mu banyarwenya batunze agatubutse muri Afurika.

    Afite akabyiniro kitwa Kubby's Club gaherereye mu gace ka Naalya akagira na Hoteli iherereye mu gace ka Kabale. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo n'amashimwe yegukanye yahawe n'abarimo Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II.

    Yabonye izuba ku wa 13 Mata 1986, avukira mu Mujyi wa Mparo mu Karere ka Rukiga mu Burengerazuba bwa Uganda.

     Se yari umukozi wa Banki n'aho Nyina yitabye Imana muri Kamena 2021. Amashuri abanza yize i Kabale n'aho ayisumbuye yize Bweranyangi.

    Afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere mu bijyanye na 'Social Science'. 

    Mu 2007, nibwo yatangiye urugendo rwo gutera urwenya ubwo yari muri Kaminuza ya Makerere. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry'abanyarwenya 'Theater Factory', ryasusurukije ibirori bikomeye muri Uganda n'ahandi. 

    Yaje kuva muri iri tsinda ajya mu itsinda 'Fun Factory' ryakoraga ibitaramo buri wa Kane. Bimwe mu byo bakinaga byatambukaga kuri Televiziyo NTV ya Uganda. 

    Kansiime yanakoraga ikiganiro 'MiniBuzz' afatanyije na Brian Mulondo cyatambukaga kuri NTV, aho baganiraga n'abaturage mu muhanda ku ngingo zinyuranye. 

    Mu 2014, nibwo Kansiime yatangiye kunyuza kuri Youtube ibiganiro by'urwenya yakoraga, kuva icyo gihe atangira guhangwa amaso na benshi, ibitekerezo birisukiranya ku mpano ye.

    Impano n'igikundiro byabaye mahwi nyuma y'uko Televiziyo yo muri Kenya Citizen imuhaye akazi atangira gutambutsa ikiganiro cy'urwenya yise 'Don't' mess with Kansiime' ubundi miliyoni y'abantu barenga batangiye kumuhanga ijisho, impano ye irakura. 

    Kansiime yatanze ibyishimo mu bitaramo yakoreye i Blantyre, Gaborone, Kigali, Kuala Lumpur, Lagos, Lilongwe, London, Lusaka, Harare n'ahandi. 

    Ni Ambasaderi wa Wild Aid yo muri Afurika, DSTV bakoranye mu 2016, Sasuza Visa, Lato Yoghurt, Mukwano Indusrties, Chipper Cash n'abandi.

    Mu 2013, Kansiime yarushinze na Gerald Ojok mu birori byari binogeye ijisho, Ariko mu 2017 baratandukanye buri umwe aca inzira ze.

    Yabaye mu bihe bikomereye umutima, akira ibikomere mu 2017 arushinga n'umunyamuziki Tukahiirwa Abraham [Skylanta] bafitanye umwana bise Selassie Ataho.

    Ikinyamakuru Flash Ug News cyo muri Uganda, kivuga ko Anne Kansiime atunze miliyoni 1.5 z'amadorali.

    Ku kibuga cy’indege Anne Kansiime yakiriwe n’umunyarwenya mugenzi we Arthur Nkusi
     

    Anne Kansiime yatangaje ko mu gutera urwenya azita cyane ku byo amaze iminsi anyuranamo n’umwana we


     

    Kansiime yitwaje gitari, avuga ko yiteguye gucurangira abazitabira iki gitaramo cya Seka Live agiye gukorera i Kigali

    Kansiime yaramukanyije na Nkusi Arthur bashirana urukumbuzi. Baherukanaga mu 2022 muri Camp Kigali 

    Kansiime aganira na Bundandi Nice uri mu batangije kompanyi ya Arthur Nation

    Dr Andre, ni umwe mu banyarwenya bagezweho muri iki mu gihugu cya Uganda yaje aherekeje Anne Kansiime
    Umuvandimwe wa Anne Kansiime [Uri iburyo] yamuherekeje i Kigali. Niwe utegura akanatunganya ibiganiro anyuza kuri Televiziyo 


    Kansiime yateguje abantu guseka bagatembagara kuko azagaruka kuri byinshi amaze iminsi anyuramo




    Kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 muri Camp Kigali hazabera igitaramo cyatumiwemo Anne Kansiime

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Anne Kansiime yageraga ku kibuga cy'indege

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134717/yazanye-gitari-anne-kansiime-yageze-i-kigali-yitabiriye-seka-live-amafoto-134717.html

  • REG BBC yasezerewe mu irushanwa rya Kirehe Op… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri, ni bwo irushanwa ngarukamwaka rya Kirehe Open Tournament ryatangiraga, rikaba ryabereye muri aka karere kagize uturere 7 tw’intara y’Iburasirazuba.

    Iri rushanwa ryatangiye rifite amakipe 10, harimo 7 y’abagabo n’atatu y’abagore. Uyu munsi wa mbere, imikino yatangiye ku isaha ya Saa 09:00 am,

    Mu bagabo, amatsinda yari abiri, aho itsinda rya mbere ryarimo ikipe ya Kirehe VC, Police VC na KVC. Itsinda rya kabiri, ryarimo ikipe ya APR VC, Gisagara VC, Kepler VC na REG VC.

    Uko imikino ya saa Tatu yagenze; ikipe ya Kirehe VC yatsinzwe na Police VC amaseti 3-1, Kepler itsindwa na APR VC amaseti 3-2. Gisagara yatsinzwe na REG VC amaseti 3-2, umukino wabereye muri E.S Rusumo.

    “>

    Imikino yatangiye saa yine n’igice, ikipe ya KVC yatsinzwe amaseti 0-3 na Police VC, APR itsinda REG amaseti 3-1, naho Kepler itsindwa na Gisagara amaseti 3-0.

    Imikino yasoje amatsinda, yatangiye ahagana saa 12:30 PM, aho ikipe ya Kirehe yahise ikubita KVC amaseti 3-0, Gisaraga ikubita APR VC amaseti 3-0, naho REG itsindwa na Kepler amaseti 3-0.

    Mu bagore, kuko amakipe yari atatu, bakinnye hagati yabo. Ikipe ya IPRC Kigali yatsinzwe na Police amaseti atatu kubusa, RRA itsinda IPRC Kigali amaseti atatu, naho Police itsinda RRA amaseti 3-0.

    • Ubwo iyi mikino yari igezemo hagati, batangiye imikino ya kabiri, imvura yaje kugwa ari nyinshi, ndetse bituma imikino ihagarara isubukurwa nyuma

    Kwizera Pierre Marshall utoza REG VC avuga ko bimwe mu byabateye gusezererwa harimo  n’uburyo imikino yari iteguye. Ati “Ntabwo byari bibi cyane, kuko Kepler idutsinze tumaze kunanirwa. Twakoresheje imbaraga nyinshi dutsinda Gisagara VC dukina iseti zigera kuri 5. Twagiye guhura na APR VC imbaraga zamaze kugabanuka, kuko dufite abakinnyi bacye.”

    REG VC yasezerewe nguma yaho mu 2022 ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa, yari yabaye iya kabiri, itsinzwe na Gisagara VC. 

    Kuri iki cyumweru, ni bwo hari bukomeze imikino ya 1/2 ndetse n’imikino ya nyuma, aho ku isaha ya saa 09:00 am, Police VC iribukine na APR VC, Gisagara VC ikine na Kirehe VC.  Mu bagore, Police irakina na RRA.

    Gisagara iri gushaka uko yakisubiza iki gikombe 

    • REG VC yageze aho iti ashize ivuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134713/reg-bbc-yasezerewe-mu-irushanwa-rya-kirehe-open-tournament-ryashomejwe-imvura-amafoto-vide-134713.html

  • Amaso yose yerekejwe ku Gisozi! Tracy na Issa… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo “Tujyane Mwami Live Concert” kiraba kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023. Kirabera mu Mujyi wa Kigali ku Gisozi muri Dove Hotel, kikaba cyaratumiwemo abahanzi bubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari bo James na Daniella, True Promises Ministry, Danny Mutabazi na Musinga Joe usingiza Imana mu njyana Gakondo. 

    Kwinjira muri iki igitaramo cyateguwe na K2 Conference & Event Management (KSquare) isanzwe itegura inama zikomeye, ni 30,000 Frw ku muntu umwe, 40,000 Frw kuri ‘Couple’, naho umunyeshuri ni 15,000Frw. Abashaka amatike, bayagura mu buryo bwa Online ku rubuga rwa Events.noneho.com. Amatike kandi ari kuboneka kuri za Camellia, no ku nsengero zitandukanye.

    KANDA HANO UGURE ITIKE Y’IGITARAMO TUJYANE MWAMI LIVE CONCERT

    'Tujyane Mwami Live Concert” igiye kuba ku nshuro ya mbere ariko izajya iba buri gihembwe. Kuri iyi nshuro irayoborwa n’abashyushyarugamba b’amazina akomeye ari bo Tracy Agasaro ukorera Kc2 Tv na Issa Noel Karinijabo ukorera Isango Tv wanakoreye Radio O yahoze ari Authentic Radio. 

    Akarusho k’iki gitaramo ni uko abakitabira bose, bumva ijambo ry’Imana, ariko bakanasangira amafunguro. “Kutaza muri iki gitaramo ni igihombo kuko harimo ibidasanzwe nko kuba abantu bose bazasangira nk’uko byagendana mu itorero rya mbere” – KSquare.

    K Square bateguye iki gitaramo bakomeza bavuga ko “Bibiliya iravuga ngo basangiraga ibyabo, Imana ikarushaho kubongerera abakizwa. Ikindi bazahomba ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana ariko kdi n'Ijambo ry'Imana. Hazaba ubusabane budasanzwe”.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Mandela Ndahiriwe uhagarariye abari gutegura iki gitaramo yavuze ku mwihariko wacyo, ati: “Muri iki gitaramo harimo umwihariko mwinshi cyane utandukanye n’uwo mu bindi bitaramo bisanzwe biba”.

    Yavuze ko impamvu ari uko “hazaba harimo gusengera abanyeshuri ndetse natwe ubwacu ariko twisengera kugira ngo dukomeze tugendane n’Umwami kuko buriya hari igihe umuntu aba yumva ko ariwe wigize ariko buriya sibyo”.

    Yakomeje avuga ko muri iki gitaramo kandi, abantu bose bacyitabira bari busangire amafunguro nk’uko no mu itorero rya mbere byagendaga. Iki gitaramo gihanzwe amaso ni cyo cya kabiri gihenze (VIP) muri Gospel nyuma y’igitaramo cya Aline Gahongayire aho kwinjira byari ibihumbi 100 Frw.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru KSquare batangaje byinshi ku gitaramo ‘Tujyane Mwami Live Concert’

    Tracy Agasaro ategerejwe muri Tujyane Mwami Live Concert 

    Issa Noel ni umwe mu bari buyobore “Tujyane Mwami” kuri iki cyumweru 

    Dj Spin yiteguye kuvangavanga imiziki muri iki gitaramo 

    Igitaramo “Tujyane Mwami Live Concert” kiraba kuri iki cyumweru kuri Dove Hotel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134711/amaso-yose-yerekejwe-ku-gisozi-tracy-na-issa-nibo-bayobora-igitaramo-tujyane-mwami-cyabara-134711.html

  • Team Nshobozwa yegukanye All Star Game (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 nibwo habaye umukino w’Intoranywa muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda “FERWABA All Star Game 2023” ukaba wegukanywe na Team Nshobozwa yatsinze Team Turatsinze amanota 99-89.

    Ni umukino wasozaga umwaka w’imikino wa 2022-23 muri Basketball.

    Uyu mukino wabanjirijwe no guhatana mu gutsinda amanota 3 ndetse na “Slum Dunk”. Aba uko ari 3 buri umwe yahembwe ibihumbi 500.

    Mu manota 3 mu bagore umwanya wa mbere wegukanywe na Micomyiza Rosine 'Cisse’ usanzwe ukinira REG W BBC ni mu gihe mu bagabo Munyeshuri Thierry Kigali Titans ari we wahize abandi. Muri “Slum Dunk”, Dondon Elisée wa Espoir BBC ni we wegukanye umwanya wa mbere.

    Team Turatsinze yatangiye neza ibifashijwemo na kapiteni wayo, Turatsinze Olivier itsinda agace ka mbere ku manota 30-26 ya Team Nshobozwa.

    Team Nshobozwa yagarutse mu gace ka kabiri ubona irimo ihatana cyane maze ibifashijwemo n’abarimo Munyeshuri Thierry batsinze agace kabiri ku manota 36 kuri 29. Bagiye kuruhuka banganya 59-59.

    Yakomerejeho inatsinda agace ka 3 ku manota 23 kuri 18. Team Nshobozwa yanatsinze agace ka kane ku manota 17-12 maze yegukana umukino ku manota 99-89 aho Kamndoh Frank wa Team Nshobozwa ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 33 ni mu gihe Fulla Rolly yabaye MVP wa All Star Game.

    Muri uyu mukino kandi hashimiwe Kami Kabange wasezeye mu ikipe y’igihugu ya Basketball. Uyu mugabo ufite n’Ubwenegihugu bwa DR Congo yakiniye amakipe atandukanye nka ASB Mazembe yo muri DR Congo, APR BBC, City Oilers, Espoir BBC na REG BBC akinira uyu munsi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/team-nshobozwa-yegukanye-all-star-game-amafoto