Blog

  • Hari ukuntu Abarabu tubatinya – Mitima Isaac #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yavuze ko bafite icyizere mu mukino wo kwishyura ko basezerera Al Hilal Bengahzi kuko ubu bamaze kuyimenya, ni mu gihe ngo iyo utarakina n’Abarabu hari ukuntu uba ubatinya.

    Ni nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Al Hilal yaraye yakiriyemo Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium.

    Mitima yavuze ko kunganya 1-1 atari bibi kuko bakinaga nk’ikipe iri hanze nubwo bari mu rugo.

    Ati “navuga ko atari bibi kuri twebwe, nubwo twari iwacu mu rugo ariko tubarwa nk’abasuye, navuga ko ari umusaruro mwiza kuri twe, ubwo umukino wo kwishyura ni ukwirinda kwinjizwa ubundi tukabyitwaramo neza.”

    Yakomeje avuga ko amakipe y’Abarabu iyo utarakina nayo uba uyatinya ariko ubu bamaze gukina, babonye imikinire yabo ku buryo bizeye ko mu mukino wo kwishyura bazawitwaramo neza.

    Ati “twavuga ko tuyimenye kuko iyo utarakina n’umuntu ntabwo umutinyuka, hari ukuntu Abarabu tubatinya kuko bazi kugumana umupira, bareba ikosa ryawe mu buryo bwihuse ariko ubu ngubu twabize turabazi, abakomeye, aboroshye turizera ko tuzabatsinda.”

    Yashimangiye ko kuri uyu mukino babuze abafana kuko aba ari umukinnyi wabo wa 12, bizeye ko mu mukino wo kwishyura bizaba bimeze neza kurushaho.

    Rayon Sports niyo izakira umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 30 Nzeri 2023 aho isabwa gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego kugira ngo igere mu matsinda.

    Mitima Isaac yavuze ko biteguye gutsinda umukino wo kwishyura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-ukuntu-abarabu-tubatinya-mitima-isaac

  • Uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bit… – #rwanda #RwOT

    Nubwo mu Rwanda mu mpera z’icyumweru dusoje nta mikino ya shampiyona yigeze ikinwa ariko mu bindi bihugu yarakinwe niyo mpamvu InyaRwanda yabateguriye uko abakinnyi bakina hanze bitwaraga n’amakipe yabo.

    Sandkven IF ikina shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Sweden  yatsindwaga na Boden ku munsi w’ejo ku cyumweru ibitego 3-1.Abanyarwanda babiri bakina muri iyi kipe, Mukunzi Yannick yinjiye mu kibuga ku munota wa 74 asimbuye Byiringiro Lague.

    Iyi kipe ya Sandkven IF iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona izagaruka mu kibuga mu cyumweru gitaha tariki 30 ikina na Sollentuna.

    Mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Kenya mu ikipe ikinamo Abanyarwanda 2 ya Gormahia FC ejo ku cyumweru yanganyaga na Kakamega Homeboyz F.C igitego 1-1. Sibomana Patrick yabanje mu kibuga naho Emery Bayisenge aza kwinjiramo asimbuye.

    Kuri ubu Gormahia iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga tariki 1 yukwezi gutaha kwa 10.

    Ikipe ya FK Jerv ikina icyiciro cya kabiri muri Norway ikaba ikinamo na myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ,Mutsinzi Ange ku wa Gatandatu yanganyaga n’ikipe yitwa Hødd igitego 1-1.

    Muri uyu mukino uyu munyarwanda yabanje mu kibuga ndetse ntiyasimbuzwa,kuri ubu FK Jerv iri kumwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa 6 tariki 30 Nzeri ikina na Sogndal.

    Ku wa Gatandatu  w’icyumweru gishize ikipe ya SL16 Football Campus y’abakinnyi batarengeje imyaka 23 ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi yatsindwaga ibitego 4-1 na Club NXT. 

    Hakim Sahabo ukina muri iyi kipe yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 77. Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma wa 16 ikaba izagaruka mu kibuga tariki 29 zuku kwezi ikina na Patro.

    Ikipe ya FC Groningen ikina icyiciro cya kabiri mu Buholandi ikaba ikinamo n’umukinnyi w’umunyarwanda, Noam Emeran kuwa 6 w’icyumweru gishize yatsindaga ikipe yitwa Helmond Sports ibitego 2-1.

    Noam Emeran muri uyu mukino yinjiye mu kibuga asimbuye,kuri ubu FC Groningen iri kumwanya wa 3 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu w’iki cyumweru ikina na Den Bosch.

    Kryvbas KR ikina icyiciro cya mbere muri Ukraine ikinamo kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad ku wa Gatandatu  w’icyumweru gishize yatsindaga ikipe yitwa Vorskla ibitego 4-1.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yabanjemo ndetse arangiza umukino, Kryvbas KR iri ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona ,izagaruka mu kibuga ku wa Kane.

    Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ya Toulouse ikinamo umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda,Warren Kamanzi uri no kuganirizwa ngo azakinire Amavubi,ejo yatsindwaga na Lens ibitego 2-1.

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande rw’iburyo yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa, Toulouse FC kuri ubu iri kumwanya wa 15 ikaba izagaruka mu kibuga ku cyumweru ikina na Metz.

    Ku wa Kane  nibwo Manishimwe Djabel yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe USM Khenchela ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri  Algeria. Uyu wari umukino wa gicuti wabahuje na Crbaf ndetse uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yahitse atsinda igitego cye cya mbere muri iyi kipe.

    Abakinnyi nka Rafael York ikipe ye ya Gefle IF ikina icyiciro cya kabiri muri Sweden yakinnye ejo ku cyumweru inganya 2-2 ariko ntabwo yigeze akina, Rubanguka Steve ukina muri FC Zimbru ikina icyiciro cya mbere muri Moldova iyi kipe ejo yatsindwaga igitego 1-0 ariko nabwo uyu mukinnyi yagaragaye.

    Ku bakinnyi bakina muri Libya barimo Manzi Thierry, Haruna Niyonzima na Mugisha Bonheur bo amakipe yabo ntabwo ari gukina.

    Kuri uyu wa mbere Saa tatu z’ijoro ikipe ya AS Far Rabat ikinamo myugariro, Imanishimwe Emmanuel Manguende iraba imanuka mu kibuga ikina na MC Oujda muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Morocco.

     

    Djihad ikipe ye ya Kryvbas KR  yatsindaga ibitego 4-1

    Manishimwe Djabel watsinze igitego cye cya mbere mu ikipe nshya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134736/uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-134736.html

  • Ibyamamare 10 bifite ubwenegihugu bwo ku Muga… – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bisanzwe ko ibyamamare by'imahanga (by'abirabura) bishishikazwa no kumenya inkomoko yabyo dore ko benshi bahageze mu buryo butadukanye yaba abahavukiye, abahagiye nk'impunzi na bakomoka kubahagiye mu gihe cy'ubucakara kimwe n'abahagiye mu gushakisha ubuzima.

    Gusa ntabwo ari buri cyamamare cyose gishishikazwa no kumenya igihugu gikomokamo ngo giterwe ishema no kugira ubwenegihugu bwacyo. People Magazine yatangaje ko muri Hollywood haje icyitwa 'Black Power Era' kuva mu 2016 hasohoka filime ya 'Black Panther' na 'Roots' zose zifite aho zihuriye n'amateka y'abirabura bituma ibyamamare bishishikazwa no kumenya ibihugu bya Africa bivukamo ari nabwo benshi bahise bashaka ubwenegihugu bwaho bakomoka.

    Uri ni urutonde rw'ibyamamare 10 bimaze kwibikaho ubwenegihugu bw'ibihugu bakomokamo muri Afurika:

    1.Oprah Winfrey

    Umuherwekazi akaba n'icyamamare kuri televiziyo, Oprah Winfrey, uri mu bagore bavuga rikijyana ku isi, afite ubwenegihugu bwa Zambia nubwo nyina umubyara akomoka muri Liberia. Mu 2018 Oprah yahishuye ko yahisemo gufata ubwenegihugu bwa Zambia kuko ariho Se akomoka.

    2. Idris Elba

    Icyamamare muri Sinema, Idris Elba uherutse mu Rwanda mu birori bya Kwita Izina ingagi, nawe afite ubwenegihugu bwa Sierra Leone. Nubwo uyu mugabo abarizwa mu Bwongereza ari naho yavukiye, yahisemo kugira ubwenegihugu bwa Sierra Leone kuko ariho ababyeyi be bavuka.

    3. Ludacris

    Umuraperi w'icyamamare akaba n'umukinnyi wa filime, Christopher Brian Brigdes wamamaye nka Ludacris, ari mu basitari bibitseho ubwenegihugu bwo muri Afurika.

    Mu 2019 nibwo Ludacris yahawe ubwenegihugu bwa Gabon nyuma yo gusanga nyina ariho avuka. Byumwihariko umugore we witwa Euxodie Mbouguingue nawe avuka muri Gabon.

    4. Samuel L. Jackson

    Icyamamare muri Sinema, Samuel L. Jackson, benshi bita 'Nick Fury' kubera filime yakinnye zirimo nka 'Avengers' za Marvel's yitwa gutya. Uyu mugabo uri mubatunze agatubutse I Hollywood, afite ubwenegihugu bwa Gabon. Yabuhawe mu 2018 na Ali Bongo Ondimba wari Perezida w'iki gihugu.

    5. Tiffany Haddish

    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime byahiriye, Tiffany Haddish, wamamaye cyane muri filime nka 'Girl's Trip' yakinanye n'abarimo Jada Pinkett Smith, nawe afite ubwenegihugu bwa Eritrea. Mu 2018 ubwo yajyaga muri iki gihugu agiye gushyingura Se witwa Tsihaye Reda Haddish, nibwo yahise asaba n'ubwenegihugu.

    6. Chris Rock

    Umunyarwenya kabuhariwe Chris Rock, uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, afite ubwenegihugu bwa Cameroon. Mu 2020 yatangaje ko yarasanzwe aziko akomoka mu bantu bitwa 'Udeme' bo mu mujyaruguru ya Cameroon gusa akaba yaragize ishyaka ryo kugira ubwenegihugu bwaho nyuma yahoo Se abimusabye.

    7. Don Cheadle

    Uyu ni icyamamare muri Sinema,nawe afite ubwenegihugu bwa Cameroon yabuhawe mu 2017. Don Cheadle ariko nubwo afite ubwenegihugu bwa Cameroon aho Se akomoka, nyina umubyara we akomoka mu gihugu cya Centrafika 

    8. Erykah Badu

    Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Erykah Badu wahawe akabyiniriro ka 'Queen of Neo Soul' , kuva mu 1994 ni umwe mubakora injyana ya R&B bahagaze neza muri Amerika. Erykah Badu akaba afite ubwenegihugu bwa Cameroon yahawe mu 2016.

    9.Whoopi Goldberg

    Umunyarwenya w'icyamamarekazi kuri televiziyo mu kiganiro 'The View' kinyura kuri Fox, akaba n'umukinnyi wa filime, Whoopi Goldberg, nawe akomoka ku mugabane wa Africa ndetse afite ubwenegihugu bwa Guinea-Bissau yahawe mu 2019.

    10. Chris Tucker

    Umukinnyi wa filime n'umunyarwenya, Chris Tucker, wamamaye muri filime nka 'Rush Hour' yakinannye na Jackie Chan, 'Friday' yakinanye na Ice Cube hamwe n'izindi. Uyu mugabo afite ubwenegihugu bwa Angola yahawe mu 2016.

    Aba ni bamwe mu byamamare bifite ubwenegihugu bwo muri Africa, gusa hari n'abandi benshi barimo nka Anthony Anderson,Meghan Markle, Lil Wayne, Kerry Washington n'abandi bavuka muri Africa gusa badafite ubwenegihugu bw'ibihugu baturukamo. 

    Aha kandi hakongerwaho Winston Duke wamamaye muri filime ya ‘Black Panther’ aho aherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kwitabira umuhango wo Kwita Izina ingagi. Mushiki we kandi witwa Dr. Cindy Duke wari wamuherekeje nawe yatashye yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Winston Duke ukomoka mu birwa bya Tobago, aherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Mushiki wa Winston Duke, Dr. Cindy Duke nawe yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134737/ibyamamare-10-bifite-ubwenegihugu-bwo-ku-mugabane-wa-afurika-amafoto-134737.html

  • Anne Kansiime yakoze mu nganzo, acyeza Perezi… – #rwanda #RwOT

    Niwe wari umunyarwenya mukuru muri iki gitaramo cya Seka Live cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ihema ryakira abantu barenga ibihumbi bitatu (3000).

    Yaherukaga gutarmaira Abanyarwanda muri Nzeri 2022, icyo gihe hari hashize imyaka itanu batamuca iryera. Yagarutse i Kigali afite inkuru nyinshi zo kuvugaho zijyanye n'ubuzima yanyuzemo nyuma yo gupfusha ababyeyi, ibiganiro bigaruka ku buzima bwe bitambuka kuri DSTV, ubuzima n'imibereho by'u Rwanda, ukuntu Uganda yahagarariwe n'abantu 70 mu nama iheruka ya UN n'ibindi.

    Ku rubyiniro yabanjirijwe n'abanyarwenya barimo No Stress uzwi cyane mu bitaramo by'urwenya bya Gen-Z Comedy, umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Patrick Rusine, Dr Andre wo muri Uganda, Ambasaderi w'Abakonsomateri ndetse na Herve Kimenyi.

    Ni igitaramo cyayobowe na Nkusi Arthur wagiye agaruka ku ngingo zinyuranye birimo ibimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga nk'urubanza rwa Kazungu Denis wemeye ko yishe abantu barenga 14, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA kisobanuye imbere ya PAC ku kuntu imodoka yabo yakoresheje Litre za essence zirenga 300, izamuka ry'ibiciro by'ibirayi, Zimbabwe yatowe Miss w'umuzungu n'ibindi.

    Ni ubwa mbere ahabereye iki gitaramo huzuye ku buryo byari bigoye kubona aho umuntu yicara. Ahanini byatewe n'uko abaguze amatike ya VIP bari benshi, ku buryo bamwe batorohewe no kubona aho kwicara kugeza ubwo hongewemo izindi ntebe.

    Ni Seka Live yari yihariye kandi, kuko yitabiriwe n'abakiri bato kugeza mu bakuze mu myaka, kandi harimo abantu bazwi muri 'Showbiz' nka Rocky usobanura filime, umusizi Junior Rumaga, Dj Dizzo, umunyamakuru akaba n'umuhanzi Uncle Austin, Jordan Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2018 n'abandi.

    Ni igitaramo cyamamajwe cyane kuva mu mezi abiri ashize, kandi cyagize imbaraga bitewe n'umubare w'abakunzi Anne Kansiime afite muri Kigali.

    Nawe ageze ku rubyiniro, yavuze ko atajya abasha kwakira urukundo Abanyarwanda bamukunda, kandi ntiyabona amagambo abisobanuramo.

    Yavuze ko buri gihe iyo atumiwe gutaramira i Kigali atajya ashidikanya kuko azirikana neza ko ari mu rugo. Uyu mubyeyi yataramiye abantu muri Seka Live ahuza umuziki n'urwenya, kuko yanyuzagamo akabaririmbira ubundi akabasetsa. Hari aho yaririmbye imwe mu ndirimbo ye izwi cyane yise 'Mwanjari'.

    Kansiime yagiye araranganya amaso mu bantu akabaganiriza, ubundi akagaruka ku kuntu iwabo bari baturanye n'isoko ubundi akaza gucudika n'umusore bari baturanye.

    Inkuru ye y'ukuntu yakundanye na Bob irasekeje. Kuko irangira avuga ukuntu uyu musore basohokanye akamugurira ibyo kurya birimo ifiriti bataha mu rugo umusore agakubitwa bitewe n'uko bari batinze. Kandi ngo bagiye barema imirimo yatumaga bahura n'ubwo ababyeyi babo babaga batabishaka.

    Muri iki gitaramo, Kansiime yaserutse yambaye imyenda y'ibara ry'umutuku. Uyu mugore yavuze ko mu myaka ishize yanyuze mu bihe bikomeye, kuko yabuze ababyeyi be 'mu gihe nanjye niteguraga kuba umubyeyi'- Ni agahinda avuga ko adafite uko yabara.

    Ashimangira ko byinshi mu byo ateraho urwenya ari ibibazo by'ubuzima bwe ariko 'bigafasha abandi guseka no kubaho nanjye bikambeshaho'.

    Yavuze ko ari umunyeshuri mwiza ku buryo buri kimwe kibaye mu buzima bwe kimusigira amasomo. Kansiime yanagarutse ku bw'ubwenge buremano (AI) n'imikorere ya Google.

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakiriye inama y'Abakuru b'Ibihugu yUmuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of State and Government Meeting) benshi batabyumva ariko rwatsinze igitego cy'umutwe inama iraba ikandi igenda neza.

    Avuga ko iyi nama yasize hubatswe ibikorwaremezo birimo n'imihanda kandi n'ubu irakoreshwa. Ati 'U Rwanda ndugereranya n'umugore ukizamuka, mwiza kandi wujuje buri kimwe.'

    Yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira igikombe cy'Isi ashingiye kubyo yiboneye. Ati 'Simbashidikanyaho. Sinzi impamvu tutabigeraho? Ariko se mwakiriye igikombe cy'Isi cyabera he?'

    Uyu mugore yavuze ko u Rwanda rudasanzwe mu maso y'amahanga, anashingiye ku kuntu rwateje imbere ubukerarugendo, aho usanga ingagi zisurwa cyane. Avuga ko no muri Uganda zihari ariko zidafashwe kimwe n'izo mu Rwanda.

    Yanavuze ko atiyumvisha ukuntu ibyamamare bisura u Rwanda bakifashisha imbuga nkoranyambaga zabo bakagaragaza ibihe byiza bahagiriye, ariko basura Uganda bakaryumaho. Ati 'Uganda nayigereranya na Google iri kuberera ubwenge karamano (AI) [u Rwanda].'

    Kansiime yavuze ko yakozwe ku mutima n'imbwirwaruhame za Perezida Kagame, kandi ko yakuze yifuza kuba umuntu uvuga rikumvikana kandi uhindura ubuzima bw'abandi.  Anavuga ko yanyuzwe n'imiyoborere ya Perezida Kagame n'imibereho y'umuryango we.

    Ambasaderi w'Abakonsomateri, umunyarwenya udasanzwe

    Uyu mugabo yageze ku rubyiniro avuga ko yabaye umunyarwenya mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo 'nk'uko Leta ihora ibidushishikariza'. Avuga ko mu ibarura yakoze yasanze abantu bafite ibibazo 104, kandi mu gihe cy'umwaka umwe hakemuka ibibazo bitatu hakiyongeramo bine.

    Ambasaderi yikije cyane kuri serivisi zihabwa abantu-Avuga ko ntawe ukwiye kwihanganira guhabwa serivisi mbi kuko bigira ingaruka kuri we no ku gihugu.

    Kuri we asanga bidakwiye ko wishyura ibitaro igihe umurwayi wawe yapfuye, kuko abaganga baba batakoze ibyo bari bashinzwe gukora.


    Seka Live yo kuri iyi nshuro yari rurangiza…. Abantu basetse barihirika

    Anavuga ko Camera zo ku muhanda zizwi nka Sophia zakabaye zitegurwa zikandikira umuntu ikosa inshuro imwe aho kuba buri cyuma cyose cyagufotora.

    Uyu mugabo anavuga ko Polisi ikwiye gukora ibishoboka byose akuma kifashishwa mu kureba ko umuntu yasinze kagashyirwa mu tubari 'kugirango umuntu ajye anywa anipima'.

    Yanavuze ko Ikinyarwanda gicyekennye mu magambo, kuko usanga uwitwa ko ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yirukanwa mu kazi kandi byumvikana ko ahoraho.

    Uyu mugabo yanagurutse ku mibereho y'ingo muri iki gihe, asaba abagore kubaha abagabo babo, ariko kandi abagabo n'abo bagakunda abagore babo.

    Akiva ku rubyiniro, Nkusi Arthur yavuze ko buri gihe iyo agiye gutumira 'Ambasaderi w'Abakonsomateri anza mu ntekerezo buri gihe'.

    Rusine Patrick, yongeye gushimangira ubuhanga bwe muri Seka Live

    Uyu musore yageze ku rubyiniro ashima byimazeyo Nkusi Arthur wamubereye ikiraro mu rugendo rwo gutera urwenya. Kuri we avuga ko iyo Arthur atamufasha 'nakabaye ndi ahandi hantu hatari hano'. Ati 'Ni uwo gushimirwa.'

    Yabaze inkuru y'ukuntu yakodesheje imodoka ikamugora kubera ibibazo yari afite. Agaruka ku kanyamuneza yagize nyuma yo kubona akazi kuri Kiss Fm, ukuntu Austin yamufashije gutunga Miliyoni 1 Frw ku nshuro ye ya mbere n'ibindi.

    Rusine yanavuze ko ari inzozi zabaye impano gukorana na Sandrine. Ati 'Byaranshimishije ku rwego mputakumva gukorana na Isheja. Ni umuntu mwiza cyane. Noneho icyanshimishije ni ugukorana nawe nsimbuye Nkusi Arthur. Ni ibi bya Seka Live nabivamo.'

    Yanagarutse ku kuntu mu minsi ishize yabonye akazi mu bukangurambaga bwa gahunda ya Tunywe Less ariko basanga yasinze.

    Umunyarwenya No Stress wafunguye iki gitaramo yateye urwenya ku ndirimbo 'Ideni' ya Chriss Eazy, agaruka ku ndirimbo z'abahanzi bahimbaza Imana n'ibindi.

    Ni mu gihe umunyarwenya Dr Andre wo muri Uganda yagarutse ku ndirimbo 'Fou de Toi', avuga ko ikunzwe muri Uganda muri iki gihe kandi nawe ayiharaye.

    Uyu musore yavuze ko ari ku nshuro ye ya kabiri ataramiye i Kigali, kuko yahaherukaga ibitaramo bya Seka Live bibera kuri M Hotel.

    Yateye urwenya ku kuntu atinya ba gafotozi, ashingiye ku kuba hari ifoto yifotoje n'inshuti ze ari batanu, none batatu muri bo bamaze gupfa, kandi urupfu rwahereye iruhande ku buryo we na mugenzi be basigaye bafite ubwoba.

    Herve Kimenyi, umunyarwenya ukoresha cyane ururimi rw'Igifaransa, yagarutse ku bihe byashize aho Televiziyo Rwanda yafungaga saa tanu z'ijoro, uburyo amatangazo yatambukaga kuri televiziyo azamuka, umunyamakuru Umutoni Rhadia wamamaye kuri TVR n'ibindi.

    Uyu mugabo yanagarutse ku ihirikwa ry'ubutegetsi mu bihugu bitandukanye nka Gabo, anagaruka kuri Captain Traore wafashe ubutegetsi muri Burkinafaso n'ibindi.

    Anne Kansiime yavuze ko yanyuzwe n'imiyoborere n'ubuhanga biranga Perezida Kagame
     

    Kansiime yumvikanishije ko u Rwanda rudasanzwe mu maso y'amahanga, kuko rwakoze ibyo benshi batatekerezaga

    Kansiime yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko u Rwanda rwakakira Igikombe cy'Isi

    Kansiime yataramiye abitabiriye Seka Live ahuza umuziki n'urwenya. Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Mwanjari'


     

    Umucuranzi wa Gitari usanzwe ari Producer w'ibiganiro bya Anne Kansiime


    Kansiime yavuze ko buri gihe iyo agiye gutaramira mu Rwanda ari ibihe atabasha gusobanura neza 


    Seka Live yabaye urubuga rufasha benshi kwiyibagiza ibibazo by’ubuzima  

    Ambasaderi w'Abakonsomateri yongeye kugaruka kuri serivisi mbi abantu batakabaye bishimira-Yishimiwe mu buryo bukomeye 


    Abarimo Jordan Mushambokazi, Nyambo uzwi cyane muri filime bitabiriye iki gitaramo


    Malik Shaffy Lizinde washinze Kina Rwanda ari kumwe n’umugore we Nadia Umutoni ukorera RBA

    Rusine yashimye Nkusi Arthur wabaye ikiraro cy'ibyo agezeho mu gutera urwenya- Anagaruka ku kazi yigeze gukorera Uncle Austin

    Herve Kimenyi ni umwe mu banyarwenya bamaze igihe kinini kandi wagiye ataramira mu bihugu bitandukanye-Yavuze uburyo ababazwa n’abantu bavuga izina rye nabi


    Promesse Kamanda ntiyacitswe n’iki gitaramo cya Seka Live



    Ibihumbi by’abantu ntibacitswe na Seka Live yaherekeje Nzeri ya 2023
    Umunyarwenya Dr Andre yataramiye ku nshuro ya kabiri muri Seka Live 

    Byamusabye gufata akanya atekereza neza ibyo Anne Kansiime yavugaga muri iki gitaramo


    Bisaba gukoma amashyi mu kumwerekana ko wanyuzwe n’ingingo yagarutsweho

    Mu gitaramo nk’iki ukora uko ushoboye ugatahana urwibutso binyuze mu gufata amashusho

    Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime ari kumwe n’umusizi Rumaga muri iki gitaramo


    Buri wese yasekaga mu buryo nyuma yo gucengerwa n’ingingo yabaga igarutsweho


    Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo- abantu basetse baratembagara

    Umunyarwenya No Stress yagarutse ku ndirimbo zihimbaza Imana  

    Nkusi Arthur yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga


    Nkusi Arthur yagiye agaruka kuri buri munyarwenya wateye urwenya muri Seka Live

    Kanda hano urebe amafoto meshi yaranze igitaramo cya Seka Live cyabereye muri Camp Kigali

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134733/anne-kansiime-yakoze-mu-nganzo-acyeza-perezida-kagame-ibyaranze-seka-live-amafoto-134733.html

  • Mu mukino watangiye nta nkuru Rayon Sports ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino wabaye kuri iki cyumweru saa kumi nebyiri n’iminota 25 kuri Kigali Pelé Stadium. 

    Ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya niyo yari yakiriye uyu mukino nyuma yaho iwabo bagize ikibazo cy’imvura nyinshi n’umuyaga bigahitana ubuzima bw’abaturage benshi cyane,abandi bakaburirwa irengero ndetse n’ibikorwa remezo bugasenyuka.

    Ubundi uyu mukino waruteganyijwe saa kumi nebyiri zuzuye ariko uza gutangira utinze bitewe nuko muri sitade hari hari abantu benshi kandi hari hemewe abantu 30 ku ruhande rwa Al Hilal na 30 ku ruhande rwa Rayon Sports naho abanyamakuru bemerewe aro 50 gusa.

    Nyuma yuko abantu basohowe umukino ugarangira ikipe ya Al Hilal Benghazi yatangiye isatira kuko ku munota wa 2 gusa babonye kufura iterwa neza Kevin Eze ariko ba myugariro ba Rayon Sports baratabara bashyira umupira muri koroneri.

    Umukino wakomeje gukinwa wihuta cyane kuko ikipe buri kipe yageraga imbere y’izamu ry’indi mu minota micye cyane. Ku munota wa 8 Kalisa Rashid yagerageje kurekura ishoti ariko rinyura kure y’izamu.

    Umuzamu wa Rayon Sports wari wabanje mu kibuga, Hakizimana Adolphe yaje kugira ikibazo cy’imvune ku munota wa 13 amburwa na Hategekimana Bonheur.

    Amakipe yombi yakomeje gukina asatirana gusa Al Hilal ikabona kufura nyinshi z’iri ahantu heza nkaho Ganijuru Elie yayikoreye Osamah ariko Adrees ayitera nabi cyane .

    Ku munota wa 37 Rayon Sports yashoboraga gutsinda igitego aho Mitima Isaac yazamukanye umupira yiruka avuye inyuma ariko ageze imbere y’izamu yirangaraho arawutakaza.

    Igice cya mbere kigiye kurangira abakinnyi Rayon Sports bisirisimbije imbere y’izamu bashaka igitego ariko kirabura bituma amakipe yombi ajya kuruhuha bikiri 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Al Hilal ikomeza gusatira ariko ntibigire icyo bitanga. Kuwa 48 umukinnyi ukina mu kibuga hagati ha Rayon Sports, Kalisa Rashid yarekuye ishoti riremeye ariko rikubita igiti cy’izamu.

    Nyuma y’iminota 3 gusa Rayon Sports yahise ibona penariti aho myugariro wa wa Al Hilal yakojeje intoki ku mupira warufitwe na Esenu mu rubuga rw’mahina,yahise iterwa neza Heltier Luvumbu Nzinga aba yiteretse mu nshundura igitego cya 1 kiba kirabonetse.

    Rayon Sports ikimara gutsinda igitego yatangiye gukinira inyuma y’ugarira cyane bituma Al Hilal ariyo itangira gusatira ndetse inabona uburyo imbere y’izamu nkaho ku munota wa 70 Alkarami yarekuye ishoti riremeye ariko rinyura impande y’izamu gato cyane.

    Kuwa 84 Al Hilal Benghazi yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ezzeddin Elmarmi. 

    Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, taliki 30 kuwa 5 w’icyumweru gitaha nibwo hategerejwe umukino wo kwishyura uzaba wakiriwe na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium n’ubundi.

    Heltier Luvumbu Nzinga watsinze igitego cya Rayon Sports 

    Al Hilal Benghazi yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134732/mu-mukino-watangiye-nta-nkuru-rayon-sports-yamburiwe-nzira-134732.html

  • Amafoto – Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo hasojwe irushanwa ry'umukino w'intoki wa Volleyaball ryaberaga mu karere ka Kirehe, ni irushanwa ryegukanywe na Police VC mu bagabo na RRA mu bagore.

    Iri rushanwa ryari ryahawe izina rya Kirehe Open Tournament ryari ryitabiriwe n'amakipe 10, amakipe arindwi mu bagabo ndetse n'andi atatu mu Bagore.

    Mu bagabo amakipe 7 yari agabanyimwe mu matsinda abiri, aho mu itsinda rya mbere ikipe ya Police VC yasohitsemo ari iyambere ikurikirwa na Kirehe VC hasezererwa KVC yo yasoje ku mwanya wa gatatu.

    Nyuma y'imikino yakinwe kuri uyu wa gatandatu, mu itsinda rya kabiri hakomeje ikipe ya Gisagara VC yasoje ari iyambere na APR VC yasoje ku mwanya wa kabiri, amakipe yasezerewe ni REG VC na Kepler VC.

    Kuri iki cyumweru hakinwe imikino ya kimwe ya kabiri, Police VC yasezereye APR VC iyitsinde amaseti atata ku busa na Gisagara ibigenza utyo kuri Kirehe VC.

    Ibi byari bisobanuye ko GIsagara Volleyball Club yagombaga guhura na Police Volleyball Club ku mu kinowa nyuma.

    Uyu mukino wa nyuma ukaba warangiye Police VC itsinze Gisagara VC amaseti atatu kuri imwe (16-26; 25-23; 25-19 na 25-20), bityo ikipe ya Police VC yegukana igikombe.

    Mu bakobwa ho hitabiriye amakipe atatu yose akaba yarahuye, asoza Police WVC ari iyambere , RRA WVC isoza ku mwanya wa kabiri akaba yahise ahura ku mukiko wa nyuma naho IPRC Kigali ikaba yarahise yegukana umwanya wa Gatatu.

    Ku mukimo wa nyuma ikipe ya  RRA WVC ikaba yegukanye igikombe itsinze Police WVC amaseti atatu ku busa, iyi ikaba yisubije igikombe yari  yari isanzwe ifite doreko yayegukanye umwaka ushize.

    Ikipe ya mbere muri Kirehe Open Tournament yahembwe Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda, iya kabiri ihabwa ibihumbi 700, aha mu bagabo ikipe ya APR VC akaba ariyo yegukanye uyu mwanya.

    Umwaka ushize w'iri rushanwa ryakinwaga ku ncuro ya Gatatu, ryegukanywe na Gisagara VC mu bagabo na Rwanda Revenue mu bagore.

    The post Amafoto — Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-police-vc-mu-bagabo-na-rra-wvc-mu-bagore-begukanye-kirehe-open-tournament/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-police-vc-mu-bagabo-na-rra-wvc-mu-bagore-begukanye-kirehe-open-tournament

  • Iki gitaramo “Tujyane Mwami Live Concert” cyaratumiwemo abahanzi bubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari bo James na Daniella, True Promises Ministry, Danny Mutabazi na Musinga Joe usingiza Imana mu njyana Gakondo. Cyayobowe n’aba MC b’abahanga muri Gospel aribo Tracy Agasaro wa Kc2 Tv na Isaa Noel wa Isango Tv.

    Ukigera muri Dove Hotel utungurwa n’uburyo iyi Hotel yarimbishijwe mu buryo bukomeye kandi buteye amabengeza. Buri Table, iriho ururabo, amazi yo kunywa, n’ibindi. Hateguwe kandi amafunguo y’ubwoko butandukaye n’ibyo kunywa by’amoko yose yaba umutobe, ikawa, amata n’ibindi. Ni ubwa mbere bibayeho mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

    Ni igitaramo kiryoheye ijisho ariko kandi kiranahenze kukibonekamo kuko kwinjira ari 30,000Frw ku muntu umwe, 40,000 Frw kuri ‘Couple’, na 15,000Frw ku munyeshuri. Ibi bikigira igitaramo cya kabiri gihenze mu mateka ya Gospel mu Rwanda nyama y’icyo Aline Gahongayire yakoze kuwa 30/10/2022 aho kwinjira byari 100,000 Frw, 150,000 Frw kuri Couple na 50,000 Frw muri VIP.

    “Tujyane Mwami Live Concert” ifite umwihariko!!!

    Umwihariko w’iki gitaramo cyiswe “Tujyane Mwami” ni uko kizajya kiba buri gihembwe ndetse abacyitabiriye bose bakaramya Imana ndetse bakayihimbaza barimo gusangira amafunguro y’ubwoko butandukanye. Ni ibintu bitamenyerewe mu Rwanda, ariko ababashije kwitabira ku nshuro ya mbere y’iki gitaramo banyuzwe n’imitegurire yacyo yo ku rwego rwo hejuru.

    Iki gitaramo kitabiriwe n’abarimo ibyamamare mu muziki nyarwanda nka Munyanshoza Dieudonne uzwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Aline Gahongayire umaze imyaka 23 mu muziki wa Gospel, Nice Ndatabaye ufite igitaramo kuri uyu Gatanu 

    True Promises nibo babanje kuri stage, bajyana abitabiriye mu Mwuka wo kuramya Imana no kuyitambira byimbitse. Bakurikirwa na Danny Muabazi [Umutangabuhamya] wageze kuri stage ahagana saa moya n’iminota 20. Mutabazi yishimiwe mu ndirmbo ze zitandukanye, biba akarushako muri “Binkoze ku mutima” na “Calvary” yamwijije mu muziki.

    “Imana ibabohore, Imana ibambike imbaraga, Imana ibakize indwara” Niyo magambo Danny Mutabazi yavuze ubwo yavaga kuri stage. Yahise akurikirwa na Tracy na Issa nabo bakira umuyobozi wa Kompanyi yateguye iki gitaramo. 

    Umuyobozi wa K Square yateguye iki gitaramo, Bwana Kabiru Amit, yavuze ko bagamije guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ati “Turabakiriye muri edition ya mbere ya Tujyane Mwami Live Concert, reka twishimire urukundo rw’Imana”.

    Saa mbiri zuzuye hakurikiyeho umwanya w’ijambo ry’Imana wayobowe na Pastor Emmanuel Gberekpee ukorera umurimo w’Imana muri Zion Temple Gatenga. 

    Tracy na Issa nibo bayoboye iki gitaramo, nta rungu ku bitabiriye “Tujyane Mwami”

    Saa mbiri na 35 hakurikiyeho umwanya wo gusangira amafunguro, aho buri umwe yafatanya ibyo amahitamo ye amwerekejeho. Hagati aho abari muri Dove Hotel babifashijwemo na Dj Spin, bari barimo kumva indirimbo z’abaramyi batandukanye nka Gaby Kamanzi.

    True Promises Ministry bafunguye iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere

    ANDI MAFOTO Y’UKO TUJYANE MWAMI LIVE CONCERT IRI KUGENDA

    Bayobowe na True Promises, abitabiriye iki gitaramo batambiye Imana mu buryo bukomeye

    Tracy Agasaro yari araberewe cyane mu ikanzu y’umutuku, yashimye Imana yamuhaye umugabo yise Gogari

    Tracy na Issa Noel bizihiye benshi bitewe n’uburyo bari guhuza cyane

    Abasore n’inkumi bakiriye abitabiriye “Tujyane Mwami Live Concert”

    Ubwo abantu binjiraga mu gitaramo “Tujyane Mwami Live Concert”

    Abakozi ba Noneho.com basuzumaga itike y’umuntu mbere y’uko yinjira ndetse bakanazigurisha abatari bakaziguze

    Umunyamakuru wa InyaRwanda akaba n’umuhanzikazi, Racheal Muramira, ni umwe mu bari bagize itsinda rigari rya Noneho.com ryagurishaga amatike mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Ahagana saa kumi n’amanywa ni bwo abantu bari batangjye kwinjira muri Dove Hotel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134731/live-birashyushye-mu-gitaramo-tujyane-mwami-live-concert-kiri-kubera-kuri-dove-hotel-amafo-134731.html

  • Rayon Sports yanganyirije na Al Hilal Benghazi i Kigali mu mukino wakereweho iminota 20 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yaguye miswi na Al Hilal Benghazi yo muri Libya y’igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.
    Kubera ibibazo by’ibiza byabaye muri Libya byatewe n’umuyaga waturutse mu Nyanja ya Mediterrane bigateza umwuzure, bigahitana ubuzima bw’abantu, byatumye Al Hilal Benghazi yakirira Rayon Sports mu Rwanda uyu munsi mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ni umukino watangiye ukereweho iminota 20 yose aho Al Hilal Benghazi yari yanze gukina ivuga ko umubare w’abantu bari muri Stade ari benshi ndetse bisaba ko abantu bongera gusohoka, binjira bundi bushya.

    Umukino watangiye ubona ukinirwa hagati ndetse bakina imipira miremire kugeza ku munota wa 10 ubwo Al Hilal Benghazi yabonaga amahirwe akomeye ku mupira mwiza wahawe Osamah Alshareef akinjira mu rubuga rw’amahina maze akaroba umunyezamu Hakizimana Adolphe akawukoramo ndetse akanawukirikira ngo awutange uyu mukinnyi wa Al Hilal, byarangiye awukuyemo ariko na we bimuviramo kuvunika.

    Byaviriyemo Rayon Sports gukora impinduka zitateguwe aho aho ku munota wa 17, Adolphe Hakizimana yasimbuwe na Hategekimana Bonheur.

    Ku munota wa 23 Osamah Alshareef yongeye gutera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Hategekimana Bonheur awohereza muri koruneri.

    Ku munota wa 25, Luvumbu Nzinga yagerageje ishoti ariko umunyezamu Khleid Almsmari awufata mu buryo bworoshye.

    Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 36 kuri “Contre-Attaque”, aho Mitima Isaac yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina aho yarebanaga n’umunyezamu ariko ashaka kujya gucenga bahita bawumwaka.

    Kalisa Rashid ku munota wa 44 yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Al Hilal SC yatangiye igice cya kabiri neza aho Abdulsalam Muftah yateraga mu izamu ariko Bonheur akawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 48, Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y’izamu.

    Rayon Sports wabonaga yinjiye mu mukino neza, Kalisa Rashid yongeye kugerageza ishoti rikomeye ku munota wa 50 ariko ukubita umutambiko w’izamu.

    Iri shoti ryakurikiwe n’irindi ryo ku munota wa 51 rya Mvuyekure Emmanuel ryanyuze hejuru y’izamu.

    Rayon Sports yaje kubona penaliti ku munota wa 53 nyuma y’uko myugariro ayikoreye mu rubuga rw’amahina, yaje kwinjizwa neza na Heritier Nzinga Luvumbu.

    Kuva kuri uyu munota Al Hilal yasatiriye cyane ishaka kwishyura ariko bagorwa cyane no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Al Hilal abakinnyi bayo bagiye babona amahirwe atandukanye nka Abdelkader Ghorab ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 75, Luvumbu yahaye umwanya Ngendahimana Eric. Ku munota wa 87, Mugisha François Master na Ndekwe Felix binjiye mu kibuga basimbura Mvuyekure Emmanuel na Musa Esenu.

    Ku munota wa 82, Abdelkader Ghorab yongeye kubona amahirwe ariko uwutera inyuma y’izamu.

    Al Hilal Benghazi yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 85 gitsinzwe Ezzeddin Elmarmi.

    Ku munota wa 88, Abdelkader Ghorab yataye mu izamu ariko Bonheur awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Umukino waje kurangira ari 1-1. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 30 Nzeri 2023 nawo ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium, Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    Habanje gufatwa umunota wo Kwibuka abazize ibiza muri Libya

    Rwatubyaye Abdul yari ahagaze neza mu bwugarizi

    Joackiam Ojera yatanze akazi

    Bishimira igitego cya Luvumbu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayorayon-sports-yanganyirije-na-al-hilal-benghazi-i-kigali-amafoto

  • Leta y'u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko mu turere icumi twa mbere mu Rwanda turimo abarwaye Sida bafite ubwandu bushya, Intara y'Iburasirazuba ifitemo dutanu mu gihe abaryamana bahuje ibitsina n'abakobwa bari munsi y'imyaka 24 bari mu bari kuyandura cyane.

    • Uturere dutanu tw'u Burasirazuba turi mu 10 twugarijwe n'ubwandu bushya bwa Sida
    • Abakobwa bari hagati y'imyaka 15-19 bari kwandura cyane
    • Umwe muri babiri baryamana bahuje ibitsina, yanduye Sida
    • Abagabo 18 100 mu Rwanda baryamana bahuje ibitsina

    Inkuru dukesha Igihe ivuga ko iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Ntara y'Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bw'iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida.

    Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Ikuzo Basile, yagaragaje ko mu Rwanda, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

    Intara y'Iburasirazuba ifite abafata imiti y'ubwandu bangana 49, 505. Abagera kuri 66% muri aba bafata imiti nibo bagabanya ubwandu.

    Dr Ikuzo yakomeje avuga ko ubwandu bushya bwinshi buri kwiganza cyane mu rubyiruko aho ngo nibura abakobwa bafite kugeza ku myaka 24 bafite ibyago byinshi byo kwandura.

    Ati 'Mu Rwanda nibura 35% y'ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 kugeza kuri 21. Abahungu b'imyaka 15-19 bafite amahirwe make yo kwandura ugereranyije na bashiki babo banganya imyaka.'

    Dr Ikuzo yagaragaje ko nibura mu turere icumi turimo abafite Virus itera Sida benshi, Intara y'Iburasirazuba ifitemo dutanu. Mu Burasirazuba mu myaka icumi ishize, ubwandu bwa Sida bwiyongera, bukomeza kuzamuka kuko nko mu 2010 bwari kuri 2,1%, bugera kuri 2,4% mu 2014/15 na 2,5% mu 2018/19.

    Gusa muri Kigali ho bwagiye bugabanuka ariko ahandi bwongeye kuzamuka mu gihe gishize, ni mu Burengerazuba kuko bwavuye kuri 2,4% mu 2014/15 bugera kuri 2,8% mu 2019/19.

    Hapimwe abantu bari hagati y'imyaka 15 kugeza kuri 49. Uturere dutatu turi imbere ni utw'Umujyi wa Kigali tugakurikirwa n'utwo muri iyi Ntara turimo Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Kirehe na Gatsibo mu gihe utundi tubiri ni Nyamasheke na Kamonyi.

    Gisagara na Nyaruguru ni two turere dufite ubwandu buke bwa Sida mu gihugu.

    Ubusambanyi mu bakiri bato mu Burasirazuba

    Imibare igaragaza ko abakobwa bari munsi y'imyaka 18 bagiye kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n'ibitaro batwite, nibura Intara y'iburasirazuba ifite 12% mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw'igihugu ari 7%, bivuze ko abakiri bato muri iyi Ntara bakora imibonano mpuzabitsina ku bwinshi ku buryo byabaviramo kwandura Virusi itera Sida.

    Dr Ikuzo yavuze ko hari ibyiciro by'ingenzi bikunze kwandura Virusi itera Sida birimo abakora umwuga w'uburaya, abaryamana bahuje ibitsina n'abakobwa bari hagati y'imyaka 18 kugera kuri 24.

    Yakomeje avuga ko mu bipimo bapima buri myaka ibiri, abakora uburaya ku rwego rw'igihugu bagiye bamanuka aho kuri ubu bageze kuri 32%. Ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba imibare igenda izamuka ku buryo buteye inkeke.

    Dr Ikuzo yatangaje ko nibura kuri ubu abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida ari 6% ku rwego rw'igihugu. Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y'Iburasirazuba, abanduye Sida ari 10,4%.

    Mu Rwanda, habarurwa abagabo 18 100 baryamana n'abo bahuje ibitsina, muri bo 2287 ni abo mu Burasirazuba. Abagabo ni bo banduzanya Sida cyane ugereranyije n'abagore, ibintu RBC igaragaza nk'ibihangayikishije.

    Dr Ikuzo kandi yavuze ko bahinduye umuvuno mu bukangurambaga aho basigaye bareba ibyiciro byugarijwe akaba aribyo begera bakabiganiriza banabereka imibare, abahinduka bagahinduka.

    Yasabye urubyiruko kwipimisha bakamenya uko bahagaze, basanga baranduye bagafata imiti, abataranduye bakarushaho kwirinda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, we yavuze ko bagiye kongera gushishikariza abaturage kwirinda Sida, bakanipimisha ku bushake.

    Ati ' Hari n'abari basanzwe bafata imiti abaganga bagaragaza ko hari abagera aho bakabireka. Ibyo nabyo ntabwo ari byiza, ni ngombwa ko umuntu watangiye gufata imiti ayifata neza uko muganga yabimweretse. Turaza gushyiramo imbaraga rero twibanda ku rubyiruko kugira ngo rwongere rumenye ko Sida ihari kandi bakwiriye kuyirinda.'

    Kuri ubu Leta y'u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida, mu gihe 95% by'abafata imiti bazaba bayifa n'aho 95% babe bagabanyije ubwandu mu maraso yabo.

    The post Leta y'u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/leta-yu-rwanda-yiyemeje-ko-mu-2030-abanyarwanda-95-bazaba-baripimishije-virus-itera-sida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yu-rwanda-yiyemeje-ko-mu-2030-abanyarwanda-95-bazaba-baripimishije-virus-itera-sida